Tag: featured

  • Leta yashyize ingufu mu burezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w
    Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Uburezi ni we dukesha iyi nyandiko

    Muri uko kongera imbaraga mu kubaka inzego z’Uburezi, hashingiwe ku guha amahirwe angana ku Banyarwanda bose bitandukanye n’ibyakorwaga mbere ya 1994 aho kubona umwanya mu ishuri iryo ari ryo ryose byashingiraga ku ivangura ry’amoko ndetse no ku Karere k’aho umuntu akomoka. Ibi kandi binashimangirwa n’ibikorwa by’ivangura moko byagaragaraga mu mashuri atandukanye mu Gihugu, ndetse bamwe bakirukanwa abandi bakicwa bazira ko ari abatutsi. Urugero rumwe ni itotezwa n’iyirukanwa mu mashuri makuru n’ayisumbuye mu mwaka wa 1973 aho abanyeshuri b’Abatutsi birukanywe hirya no hino mu gihugu. Ibi bigaragara mu buhamya bwakusanijwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu gihe hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, 23 na 24. Icyo gihe bamwe ibyo kwiga barabihagaritse, abandi bashaka uko bakomeza kwiga mu bihugu bahungiyemo.

    Ibikorwa birivugira

    Ibarura ryo mu burezi “Education Statistics” ryo mu mwaka wa 2019 ritwereka ko umubare w’abanyeshuri ku byiciro byose by’Uburezi mu Rwanda wari 3,753,366, uw’abakozi ukaba 97,954 na ho amashuri yose akaba 13,466. Mu cyegeranyo kiri gukorwa muri uyu mwaka wa 2021, umubare w’amashuri uziyongeraho amashuri 608 mashya yahanzwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’ingendo ndende abanyeshuri bakora. Umubare w’abarimu na wo uziyongeraho abagera 31930, bihwanye n’inyongera ya 30% mu mwaka umwe gusa. Uwabona iyi mibare yakeka ko ariko byahoze mbere ya 1994 ariko si ko biri kuko kuva mu 1994 umubare w’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye wiyongereyeho 62.7%; umubare w’abarimu wiyongeraho 77.4%. Amashuri Makuru na Kaminuza na yo yavuye kuri 7 agera kuri 40 harimo na Kaminuza Mpuzamahanga; abanyeshuri bayarimo bava ku bihumbi bitatu na magana abiri na makumyabiri n’umunani (3228) bagera ku bihumbi mirongo irindwi na bibiri n’ijana na makumyabiri n’umunani (72,128) bihwanye n’ubwiyongere bwa 94.8%. Ibi ntibyabaye ku bw’impanuka ahubwo ni uko Ubunyarwanda bwarushize agaciro ivangura rishingiye ku moko n’Uturere byari byarahawe icyicaro mu Burezi bw’u Rwanda hagamijwe guheza bamwe no kwikubira ku bandi.

    Usibye kandi kwiga mu mashuri y’imbere mu Gihugu, hashyizweho gahunda yo korohereza Abanyarwanda bafite ubumenyi kwiga mu Bihugu by’Amahanga kugira ngo bajye guhaha Ubumenyi baze gufatanya n’Abandi Banyarwanda kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse ndetse no kwihutisha iterambere ryacyo. Ibi kandi byashingiraga ku bushobozi bw’Umuntu hatitawe ku bwoko cyangwa Akarere; ahubwo bishingira ku bushobozi. Bamwe muri twe twahawe ayo mahirwe turi abahamya babyo kandi dutewe ishema n’Igihugu cyaduhaye amahirwe yo kwiga ndetse no kugikorera. Byose nta kindi byashingiyeho, ni Ubunyarwanda bwashyizwe imbere n’Abatabaye ndetse bakanabohora Igihugu, turabashimira.

    Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri

    Nk’uko bikorwa mu zindi nzego zitandukanye z’igihugu, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yahawe intebe mu nzego zose z’Uburezi. Ni yo mpamvu mu mashuri yose ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Ministeri y’Uburezi hari gahunda ihoraho yo kuganira ku Bunyarwanda, isano iruta izindi twese dusangiye, hashingiwe ku nsanganyamatsiko tugezwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku bufatanye na Unity Club-Intwararumuri.

    Iyi gahunda yatanze umusaruro kuko Ibibazo by’ivangura iryo ari ryo ryose bigenda bihinduka amateka mu mashuri, bitandukanye n’Uko byahoze kuko imvururu n’imyivumbagatanyo yaheraga buri gihe mu mashuri. Ibi bitanga ikizere ku gihugu cy’ejo hazaza kuko Urubyiruko ruri mu mashuri ari wo mubare munini w’Abanyarwanda. Ibi biganiro kuri Ndi Umunyarwanda bishimangirwa kandi n’Umuco w’Ubutore mu mashuri aho abanyeshuri bashishikarizwa kuba Umwe, Gukunda igihugu no kukitangira bibaye ngombwa. Ibi byose bijyana no kwigisha amateka nyakuri urubyiruko ruri mu mashuri, kugira ngo bamenye neza ibyabaye birinde ko hari uwakongera kubasubiza inyuma. Amacakubiri yigishijwe igihe kinini mu mashuri, ni ngombwa rero ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda iba imwe mu masomo y’ingenzi yigishwa mu mashuri mu rwego rwo kubaka ubumwe mu banyeshuri n’abarezi babo.

    Umusozo

    Ndi Umunyarwanda ni inkingi ya mwamba yo kubaho kwacu nk’Abanyarwanda. By’umwihariko, ikwiye kuba intero ya buri wese uri mu rwego rw’Uburezi mu Rwanda kuko ni ho hategurirwa Abanyarwanda bazakomeza kureberera ubusugire n’iterambere rirambye ry’Igihugu. Urubyiruko nirusobanukirwa n’abo ruribo, rukamenya ko ibirutanya biruta ibirutandukanya, nta kabuza ruzakomeza gusigasisira ibyagezweho no gukomeza gushakisha icyateza u Rwanda imbere. Aho guta umwanya mu bidusubiza inyuma, dushyire ingufu mu kuzamura ireme ry’uburezi budaheza, butajegajega, kandi bwubakiye kuri “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cy’ ukubaho kwacu”.


    source : https://ift.tt/2YQoR1C

  • Norvège: Uwitwaje umuheto n’imyambi yishe abantu batanu abandi barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko Polisi itangaza umubare nyawo w’abishwe, Televiziyo y’icyo gihugu yitwa ‘NRK’ n’Ikinyamakuru kitwa ‘VG’ byari byatangaje ko hapfuye abantu bane.

    Oeyvind Aas, umuyobozi wa Police muri uwo Mujyi yagize ati “Dukurikije amakuru dufite kugeza ubu, uwo muntu wakoze ibyo bikorwa, yabikoze ari wenyine”.

    Avugana n’abanyamakuru, yirinze kuvuga umubare nyawo w’abapfuye ndetse n’uw’abakomeretse, agira ati “Abantu benshi bakomeretse kandi abantu benshi bapfuye “.

    Ibyo bitero uwo mugabo yabigabye muri uwo Mujyi wa Kongsberg, utuwe n’abantu bagera ku 28.000, ukaba ari Umujyi uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umurwa Mukuru, Oslo, mu Majyepfo y’igihugu.

    Nyuma y’ibyo bikorwa byanahitanye ubuzima bw’abantu, ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’icyo gihugu, bwahise butanga amabwiriza y’uko abayobozi bose ba Polisi bagomba kujya batunga imbunda.

    Mu gihe cyashize, ba Ofisiye ba Polisi ntibatungaga intworo, ariko babaga bashobora kubona imbunda nka ‘pistolets’ na ‘fusils’ mu gihe bibaye ngombwa.

    Oeyvind Aas yatangaje ko ubu Polisi igiye gukora iperereza kugira ngo imenye niba ibyo bitero bigize igikorwa cy’iterabwoba.

    source : https://ift.tt/3AGC9uo

  • Kabutare: Abishyuza agahimbazamushyi (PBF) baributswa ko kadatangwa ku itegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw
    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare butangaza ko ikibazo cy’agahimbazamushyi kizakomeza gushakirwa ibisubizo

    Ibyo bitangajwe mu gihe hari abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi bakanabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’aho barenganyijwe, nyamara ibitaro byo bigaragaza ko nta karengane bakorewe kuko guhabwa agahimbazamusyi bikorwa gusa iyo amafaranga ahari.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabutare, Dr. Bosco Nsabimana, avuga ko muri rusange amasezerano agenga abakozi bo kwa muganga ateganya ko bahabwa umushahara ariko n’ako gahimbazamushyi kakaboneka ariko ngo ntabwo ko ari itegeko, kuko gatangwa amafaranga yabonetse.

    Agira ati “Nta byacitse ihari nanjye ako gahimbazamushyi mba ngakeneye na DAF w’ibitaro aba agakeneye ntawe wakwima abakozi agahimbazamusyi kabonetse, kuko kaboneka iyo amafaranga ahari iyo adahari ntabwo kaboneka kandi nta burenganzira umukozi aba yambuwe”.

    Avuga ko abitwaza imikorere n’imikoranire y’abakozi bakavuga ko umukozi ushinzwe imari mu bitaro yaba abima agahimbazamusyi ku bushake atari byo, kuko atari we ugena agahimbazamusyi ahubwo gatangwa iyo amafaranga ahari.

    Agahimbazamushyi kava he?

    Umukozi w’ibitaro bya Kabutare ushinzwe umutungo, Karangwa Fabien, atangaza ko abakozi b’ibitaro baheruka agahimbazamusyi ko mu kwezi kwa Gashyantare 2021 kuko kugeza ubu ntanhandi amafaranga yava ngo bayahe abakozi.

    Karangwa avuga ko muri rusange impamvu abakozi badahabwa agahimbazamushyi ari uko ibitaro biba byinjije umusaruro muke ugererayije n’ibikenewe mu bitaro, ibirarane by’amafaranga yishyurwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB), abarwayi bavurwa ntibishyure, no kuba hari ibyo abakozi batuzuza ngo umusaruro wiyongere birimo nko kuzuza neza fagitire y’umurwayi.

    Asobanura ko iyo abakozi bavura abarwayi bakoze neza inshingano zabo bakamenya kuzuza inyemezabwishyu z’abarwayi no gukurikirana uko abarwayi bazishyura, kandi bigakorwa ku gihe byatuma amafaranga aboneka kuko usanga ahanini ibitaro biba bifitiwe amadeni menshi ku buryo amafaranga aboneka akoreshwa ibindi byihutirwa kurusha agahimbazamusyi.

    Agira ati “Umuti ntawundi ni uko abakozi bose bamenya inshingano zabo bagakurikirana neza uburyo bwo gukora inyemezabwishyu z’abarwayi kuko iyo urebye nka miliyoni 45frw twinjiza ku kwezi ugakuramo imiti igura asaga miliyoni 20, tugakuramo imishara igera kuri miliyoni 15frw ntabwo agahimbazamushyi gashobora kuboneka”.

    Yongeraho ko umuti w’agahimbazamushyi uri mu biganza by’abakozi igihe bakongera umusaruro nibura ukegera kuri miliyoni 70frw kuko nibura baba bashobora kubona ikinyuranyo cy’amafaranga akenewe ku barwayi no gutanga agahimbazamushyi.

    Agira ati “Hari igihe tugira ibirarane bya RSSB ariko n’iyo icyo gihe itakwishyura twaba dufite amafaranga hafi aho yakoreshwa ibindi, kuko ibyo dusohora ni byinshi kubera ibikenerwa mu bitaro. Unarebye uyu munsi n’imiti kuyigura ni ikibazo ku buryo usanga turimo n’amadeni aho tuyigurira”.

    Abakozi bavuga iki ku kibazo cya PBF?

    Uwitwa Mutijima Christopher avuga ko ikibazo cya PBF kimaze igihe kinini iyo bakoze inama n’ubuyobozi bw’ibitaro babasobanurira uko ibitaro bihagaze n’aho amafaranga aturuka hose, hakaba hashize igihe ngo babasobanurira ko ibitaro bifite amadeni ariko ubundi iyo ahari bayabaha.

    Agira ati “Muri aya mezi mu nama nyinshi batubwiyeko ikibazo cy’amafaranga gihari kandi ko igihe azabonekera bazayaduha, ikibazo cyo kirahari ariko gituruka mu nzira nyinshi kuko badusobanurira ko amafaranga tubona ava mu byo twinjije n’inyongera ya MINISANTE, iyo rero yabonetse barayaduha”.

    Uwitwa Kasongo Mbuya Seraphine uvura abana, asobanura ko ibya PBF atazi uko bikorwa ariko ibisabwa ngo bayihabwe baba babitanze, akavuga ko atazi impamvu itabonekera igihe ariko ngo mu byo yumva harimo kuba amafaranga yo kubaha adayahari.

    Agira ati “Ako gafaranga ni akiyongeraho ngo akazi kagende neza ariko mu kazi kanjye nta kibazo karagenda kuko umushahara wanjye uraboneka buri kwezi. Agahimbazamusyi kabonetse nta kibazo katabonetse ntabwo bituma ntakora akazi kanjye”.

    Mu gushaka kumenya niba mu bindi bitaro agahimbazamushyi kabonekera ku gihe, umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye n’umwe mu bakorera ku bitaro bya Kabgayi maze amubwira ko baherutse kubona amafaranga y’ukwezi kwa Gashyantare vuba aha, ubwo na bo baberewemo ibirarane by’amezi arindwi.

    Asobanura ko iyo kabonetse bagahabwa kaba katabonetse bagakomeza gutegereza kuko kava ku byinjijwe mu bitaro kandi ibitaro bya Kabgayi bikunze guhura n’ikibazo cy’amadeni no kutishyurirwa igihe na RSSB.

    Minisiteri y’Ubuzima ishami rishinzwe itangazamakuru n’inozabubanyi ritangaza ko iby’agahimbazamusyi k’abakozi b’ibitaro biri mu bushobozi bw’ibitaro kandi bigengwa n’uturere ibitaro biherereyemo, kandi umuyobozi mukuru w’ibitaro burya aba ari umuvugizi wabyo ku buryo ibyatangajwe n’ibitaro bya Kabutare ari byo byashingirwaho.

    Ibitaro bya Kabutare na byo byemeza ko ikibazo cya PBF atari umwihariko wabo gusa kuko kiri mu bitaro byose byo mu Rwanda, ku buryo uwavuga ko Kabutare ari yo yarenganye gusa yaba akabije.


    source : https://ift.tt/30rzxo3

  • RIB yafashe abantu batandatu barimo nyiri Umubavu TV #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB yasobanuye ko abo bantu bakurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

    Abafashwe bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, abenshi bakaba ngo bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.

    RIB ivuga ko uzabifatirwamo uwo ari we wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

    source : https://ift.tt/3BFiiNz

  • Abanyarwanda 25 barahugurirwa amategeko arengera ikiremwa muntu mu bihe by’intambara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y’iminsi itanu abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, mu byerekeranye n’amategeko agamije kubungabunga ikiremwa muntu mu bihe by’intambara no mu bihe bisanzwe, yiswe Law of Armed Conflict (LoAC), cyangwa International Humanitarian Law, aho yafunguwe ku mugaragaro tariki 11 akazasozwa tariki 15 Ukwakira 2021.

    Major Marcel Mbabazi Ushinzwe gahunda zijyanye n’amahugurwa muri RPA, yabwiye Kigali Today ko intego nyamukuru y’ayo mahugurwa, ari ugutanga ubumenyi ku bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, no mu nshingano zo gutoza abandi uburyo bwo kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

    Ati “Abenshi muri aba duhugura ni abateganya kujya muri misiyo, kugira ngo mu gihe bazaba bari mu kazi kabo ko kubungabunga amahoro, batoze abandi uburyo bwo kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu”.

    Major Mbabazi yagarutse no ku mpamvu mu bahugurwa kuri iyi nshuro bagizwe n’Abanyarwanda gusa.

    Agira ati “Kubera Covid-19, murabona iyi kosi ni iminsi itanu, hari igihe ujya gutumira abantu mu minsi itanu, ugasanga icya mbere agomba kuzagira igihe amara muri Hoteri kubera kujya mu kato agapimwa Covid-19, izo nzira zose zikorwa mu kwirinda Corona ni cyo kintu cyagiye kitugora, ubundi mu mahugurwa akurikiyeho hazitabira n’abanyamahanga”.

    Ayo mahugurwa yateguwe na RPA, ku bufatanye na Leta y’u Buyapani n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNDP), aho yitabiriwe n’abanyarwanda 25 barimo icyenda b’igitsinagore, bose bakaba bagizwe n’Abasirikare barindwi, Abapolisi batandatu n’Abacungagereza batatu, mu gihe abasivili ari icyenda.

    source : https://ift.tt/3BMJf2c

  • Rulindo: Abasenyewe n’imvura batangiye guhabwa isakaro – #rwanda #RwOT

    Abo baturage bahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze birimo n’isakaro.

    Hatanzwe kandi yatanze amakayi, amasabune, imikeka ndetse n’ihema ryahawe Ikigo Nderabuzima cya Rwahi rizaba ryifashishwa mu gikorwa cyo gukingira,amabati 1145, azahabwa imiryango ikennye 54 yazahajwe n’ibiza n’Ikigo Mbonezamikurire cy’abana bato n’ ibindi.

    Imvura yaguye kuwa 9 Ukwakira 2021 yari yiganjemo umuyaga mwinshi, wagurukanye ibisenze by’inzu z’abaturage zigera kuri 127 n’inyubako ebyiri zakorerwagamo n’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, ikomeretsa n’abantu batatu harimo n’umwe wahungabanye.

    Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuze ko mu byari bimaze kwangirika byari bigikusanywa, asaba abaturage gukomeza gufasha bagenzi babo bari bahuye n’icyo kiza kandi ko na Leta ikomeza gukora ibishoboka ngo abahuye nacyo bahabwe ubufasha bw’ibanze.

    Yagize ati” Hamaze kwangirika inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuli zibanza rya Muvumu, amapoto 8 y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari( annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo 3.”

    Yavuze ko hanangiritse hegitari y’urutoki, hegitari 0.7 z’ibishyimbo, hegitari eshanu z’ibigori, hegitari 0.2 z’imyumbati na hegitari 0.3 z’ibijumba.

    Ubufasha bwatanzwe na Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi, ni amabati 1145, azahabwa imiryango ikennye 54 yazahajwe n’ibiza n’ikigo mbonezamikurire cy’abana bato, imisumari ibiro 220 n’ibiro 165 by’insinga zifashishwa mu kuzirika ibisenge.

    Hatanzwe amahema yo kuba yifashishwa ku kigo nderabuzima cya Rwahi

    Mu bufasha bwatanzwe harimo n’amabati yo guha abafite inzu zasenyutse

    Hatanzwe ibikoresho by’isuku

    Minema yatanze amakayi yo gufasha abana muri iki gihe batangiye ishuri nyuma y’uko amwe mu yo bari bafite yangijwe n’imvura

    source : https://ift.tt/3FN5YgU

  • Nyaruguru: Postes de Santé zakoze zidafitanye amasezerano na RSSB zigiye kwishyurwa Miliyoni 28 – #rwanda #RwOT

    Mu 2019 mu Karere ka Nyaruguru hari ba Rwiyemezamirimo bahawe Postes de Sante mu mirenge ya Ruheru, Kivu, Muganza na Busanze kugira ngo batange serivise z’ubuvuzi ku baturage.

    Icyo gihe bagiranye amasezerano n’Akarere ka Nyaruguru batangira kuvura abaturage biganjemo abakoresha ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de santé.

    Mu 2020 batangiye kugaragaza ikibazo cy’uko bari mu gihirahiro kuko iyo basabye kwishyurwa amafaranga y’ubwishingizi bw’abaturage, Akarere kababwira ko bazayahabwa na RSSB, nayo ikababwira ko nta masezerano bafitanye.

    Umwe muri bo avuga ko bamaze amezi agera kuri 12 bavura abaturage kandi bagiranye amasezerano n’Akarere ka Nyaruguru ariko akibaza impamvu katabishyura.

    Ati “Ni ukuvuga ngo twakoze umwaka wose tuvura abaturage, akarere katubwiye ko nitujya gusinyana amasezerano na RSSB bazahera igihe twatangiriye, ariko irabyanga.”

    Bagaragaje ko bafitenye inyandiko n’Akarere ka Nyaruguru ibemerera gukora ariko uko kutishyurwa byabahombeje n’ubwo batahagaritse gutanga serivise.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko basesenguye icyo kibazo, bakiyemeza kwishyura ayo mafaranga.

    Ati “Nk’abaturage bacu twemeye kubishyurira, izo nyemezabwishyu twarazisuzumye tubona umwenda ugera mu mafaranga miliyoni 28 tugomba kubishyura. Inama Njyanama yamaze kwemeza uwo mwenda, igisigaye turimo kuyashaka mu ngengo y’imari y’akarere kugira ngo yishyurwe. Nabamara impungenge ko bazayabona vuba.”

    Kuva amasezerano abo ba Rwiyemezamirimo bari bafianye n’akarere ka Nyaruguru yarangira mu Ukwakira 2020, kuri ubu abafite mu nshingano izo Postes de Santé bahise basinyana andi na RSSB kugira ngi ijye ibishyura.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko basesenguye ikibazo bakiyemeza kwishyura ba rwiyemezamirimo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3lF91zK

  • Kirehe: Yafashwe yibye metero 40 z’insinga z’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu midugudu ya Rurama na Rubira yo mu Kagari Nyakagezi nyuma yo kubura umuriro w’amashanyarazi bagacyeka ko ariwe wiba insinga.

    Yagize ati “Mu ijoro rya tariki ya 9 ni iya 10 abaturage bo muri iriya Midugudu babuze umuriro babimenyesha ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG). Abakozi b’iki kigo baraje basanga hari urusinga runini ruvana umuriro kuri transformateur ruwugeza mu ngo z’abaturage, bahise bahashyira urundi. Polisi yatangiye iperereza kugira hamenyekane uwaciye izo nsinga ariko abaturage bakaba baracyekaga uwo mugabo, abapolisi bagiye iwe tariki ya 12 mu gitondo basanga koko iwe hari insinga zireshya na metero 40 atabasha gusobanura aho yazikuye.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo acyetsweho kwangiza insinga kuko no mu ntangirio z’uku kwezi ku Ukwakira yari yafashwe ashyikirizwa ubugenzacyaha ariko parike iza kumurekura. Yakomeje agaya bamwe mu baturage bangiza ibikorwaremezo Leta iba yagejeje ku baturage ndetse bikabagiraho ingaruka.

    Ati” Uriya muturage yavaga mu mudugudu atuyemo akajya mu yindi midugudu akangiza insinga z’amashanyarazi bakabura umuriro. Biriya yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko bityo akaba agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye arimo kwangiza ibikorwaremezo Leta yegereza abaturage. Yanabasabye kurushaho kwicungira umutekano mu rwego rwo kurinda ibyo bikorwa binyuze mu gukora amarondo ya nijoro.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatore kugira ngo hakorwe idosiye.

    Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko: ‘’Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Uyu mugabo yafashwe afite metero 40 z’insinga z’amashanyarazi yari amaze kwiba

    source : https://ift.tt/3AGxr03

  • Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwirinda inenge mu matora y’inzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021 mu nama y’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku murenge kugera ku bayobozi b’uturere, yitabiriwe n’abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi ndetse na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

    Abayobozi bibukijwe amategeko n’amabwiriza agenga amatora kugira ngo buri rwego ibyo rushinzwe ruzabikore neza amatora agende neza.

    Guverineri Habitegeko yagize ati “Inzego z’umutekano zishinzwe gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano kugira ngo abantu bazatore mu bwisanzure. Inzego z’ibanze zishinzwe gushishikariza abaturage kwitabira kugira ngo amatora azitabirwe”

    Yakomeje agira ati” N’ibindi bijyanye no kumenya ngo uzatorwa ni nde, ni muntu ki? Uwemerewe gutorwa, utemerewe gutorwa, ibyo byose twabiganiriyeho kugira ngo hatazazamo urujijo ugasanga amatora yacu ajeho inenge”.

    Habitegeko yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze kuzagenzura neza iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19 kugira ngo imibare y’abandura iki cyorezo itazongera gutumbagira kandi yari itangiye kugabanuka ku buryo bugaragara.

    Amatora y’inzego z’ibanze agiye kuba mu gihe ibipimo bigaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

    Guverineri Habitegeko yasabye abagabo n’abagore kuzitabira aya matora, by’umwihariko asaba abagore n’abafite ubumuga kuzatinyuka bagatanga kandidatire zabo muri aya matora.

    Ati “Akenshi mu matora yabanje wabonaga abantu bitinya, ku myanya imwe ngira ngo abatowe mbere bagaragaje ko nta mwanya n’umwe umugabo atakoraho cyangwa umugore atakoraho. Abatowe bose babikoze neza ku buryo icyo kintu cy’urujijo cyagiye kivaho”.

    Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze yaratangiye. Kuva tariki 11 tariki 20 Ukwakira 2021, Komisiyo y’Igihugu y’amatora iri kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu nama njyanama mu nzego zitandukanye.

    Amatora y’abajyanama b’uturere n’abagize komite nyobozi z’uturere aribo ba visi Meya babiri na Meya ateganyijwe tariki 19 Ugushyingo 2021.

    Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwirinda ko mu matora y’inzego z’ibanze ari gutegurwa hagaragaramo inenge

    source : https://ift.tt/2YROmzK

  • Hasigaye ngerere: Ibigugu byari ku isonga ya Jenoside yakorewe Abatutsi byasoreje urugendo muri gereza – #rwanda #RwOT

    Ni umwe wasohotse mu biganiro by’Amahoro bya Arusha mu 1993, akavuga ko agiye gutegurira imperuka abatutsi bari bari mu Rwanda. Yanayoboye iyi mperuka nubwo atabashije kubigeraho uko yabishakaga.

    Bagosora ni wa wundi wasuhuje Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR), undi agatahana ubwoba avuga ko yakoze mu biganza bya ‘sekibi’ nkuko abigarukaho mu gitabo cye “Shake hands with the devil’.

    Nubwo urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwafunze imiryango mu 2015 runengwa kuburanisha imanza mbarwa (93), mu gihe cy’imyaka 20, abarokotse bashimishijwe n’uko nibura bamwe mu bari ku isonga mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, babihaniwe.

    Imperuka Bagosora yahanuriye Abatutsi mu 1993, hari abo yayitanzemo, bikaba isomo kuri twe abasigaye aka wa mugani w’ijambo ry’Imana, ko mbere yo kuvuga umuntu akwiriye gukaraga ururimi inshuro zirindwi.

    Urupfu rwa Bagosora, rwatumye dusubiza amaso inyuma ngo turebe abandi nka we bari ku isonga yo gutsemba Abatutsi mu 1994, baguye muri gereza batararangiza igihano cyabo.

    Clément Kayishema, umuganga warimbuye imbaga

    Clément Kayishema yaguye muri gereza ya Bamako muri Mali, kuwa 29 Ukwakira 2016, aho yari yaroherejwe na ICTR nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

    Yavukiye muri Komini Gitesi muri Perefegitura ya Kibuye mu 1954, ubu ni muri Bwishyura mu karere ka Karongi. Yari umuganga mu bitaro bya Kibuye, ndetse muri Nyakanga 1992 yagizwe Perefe wa Kibuye, kugeza muri Nyakanga 1994.

    Urukiko rwamuhamije kuba yari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bisesero hagati ya Mata, Gicurasi na Kamena 1994, aho yajyanaga abasirikare, abapolisi Interahamwe n’abasivili bo kwica abatutsi, hakaba n’abo yiyiciye ubwe.

    Yashinjwe kugaba ibitero muri Kiliziya ya Mubuga ahaguye abatutsi bagera ku 11 000 ndetse anayobora ubwicanyi bwabereye muri Stade ya Kibuye

    Georges Rutaganda, inkoramutima mu Nterahamwe

    Georges Rutaganda yapfiriye muri gereza yo muri Bénin 11 Ukwakira 2010 aho yarangirizaga igifungo cya burundu yahawe kubera uruhare rwe muri Jenoside.

    Yavukiye muri komini Masango muri perefegitura ya Gitarama mu 1958. Yari afite impamyabumenyi ihanitse mu buhinzi akaba n’umucuruzi.

    Rutaganda yari umwe mu bagize Komiye y’ishyaka MRND ku rwego rw’igihugu n’urwa Perefegitura, anafite imigabane muri RTLM. Yari na Visi Perezida wa kabiri w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.

    Yashinjwe ibyaha birimo guha imbunda interahamwe ngo zijye kwica Abatutsi, gushinga bariyeri z’Interahamwe ziciweho abatutsi, kwitabira igitero cyahitanye abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro n’ibindi.

    Eliezer Niyitegeka, Minisitiri wagaburiye abaturage amakuru y’ubwicanyi

    Eliezer Niyitegeka yapfuye kuwa 28 Werurwe 2018, aguye muri gereza muri Mali aho yari yarohejwe kurangiriza igihano cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

    Eliezer Niyitegeka yakomokaga muri Segiteri Gitabura, Komini ya Gisovu, Perefegitura ya Kibuye. Yavutse ku wa 12 Werurwe 1952. Yari umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR), aza kugirwa Minisitiri w’Itangazamakuru wa Guverinoma y’Abatabazi yo kuwa 9 Mata 1994.

    Yari umuyoboke w’ishyaka MDR yari abereye perezida muri Perefegitura Kibuye kuva 1991 kugeza 1994. Niyitegeka yari umwe mu bagize Biro politiki ku rwego rw’igihugu w’iryo shyaka.

    Uyu mugabo yatanze intwaro muri Komini ya Gisovu ku Kibuye agira n’uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri kiriziya ya Mubuga.

    Yishe kandi anicisha Abatutsi bari hagati ya 5,000 na 10,000 bahungiye ku misozi ya Kizenga, Muyira, Kivumu, Rugarama na Kiziba. Niyitegeka yayoboye inama zateguraga gutsemba Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

    Niyitegeka ubwe yafashe ku ngufu abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi mu Bisesero.

    Yussuf Munyakazi, umucuruzi wabaye umwicanyi

    Yussuf Munyakazi yapfuye kuwa 12 Ukuboza 2020, aguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, aho yari ari kurangiriza igihano cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2010.

    Uyu mugabo wavukiye ku Kibuye akimukira i Cyangugu mu 1960, yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye i Cyangugu. Ni we wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.

    Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’abatutsi.

    Barayagwiza Jean Bosco, umuhezanguni w’umu-CDR

    Barayagwiza Jean Bosco yapfuye kuwa 25 Mata 2010 agwa muri gereza muri Bénin aho yari ari kurangiriza igifungo cy’imyaka 32 yakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Barayagwiza yavukiye muri komine ya Mutura, perefegitura Gisenyi. Yari afite impamyabushobozi mu by’amategeko. Yari Umuyobozi muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

    Ni umwe mu bashinze ishyaka ishyaka CDR ryabarizwagamo abahezanguni, babonaga MRND ya Perezida Habyarimana ridakora ibikwiriye mu kwikiza Abatutsi. Barayagwiza ari mu batangije Radio RTLM (Radio Télévision Libre de Mille Collines) yagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

    Nyuma yo gupfa umurambo we wagiye gushyingurwa mu Bufaransa.

    Karemera Edouard watsembye Abatutsi abyita ‘kugarura amahoro’

    Karemera Edouard yapfuye kuwa 31 Kanama 2020, aguye muri gereza yo muri Sénégal aho yari yaroherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo igifungo cya burundu.

    Karemera wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Guverinoma y’Abatabazi, yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rucura, Komini Mwendo, Perefegitura ya Kibuye ku wa 1 Nzeri 1951.

    Yabaye muri Komite Nyobozi ya MRND kuva mu 1979, aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka muri Kamena 1992. Muri Mata 1993, yabaye Visi Perezida wa Mbere wa MRND aba n’umwe mu bari bagize Biro Nshingwabikorwa y’iryo shyaka.

    Karemera Edouard yaremye umutwe w’Interahamwe muri Komini Bwakira kugira ngo zice Abatutsi.

    Guverinoma y’Abatabazi imaze kujyaho muri Mata 1994, Karemera ashyize mu bikorwa mu gihugu cyose politiki yo gutsemba Abatutsi yiswe iyo “kugarura umutekano”.

    Lt Col Setako Ephrem

    Lt Col Setako Ephrem yapfuye kuwa 6 Ugushyingo 2016, agwa muri Bénin aho yari yaragiye kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2011.

    Setako yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri perefegitura ya Ruhengeri yavukagamo.

    Mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe ishami ry’amategeko muri Minisiteri y’Ingabo. Yahamijwe uruhare mu gutanga itegeko ryo kwica Abatutsi bagera kuri 40, tariki 25 Mata 1994, aho biciwe mu kigo cya gisirikare cya Mukamira.

    Callixte Kalimanzira

    Callixte Kalimanzira yapfuye kuwa 1 Ukwakira 2015, aguye muri Bénin aho yagombaga kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 yahawe mu Ukwakira 2010.

    Callixte Kalimanzira yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu mwaka wa 1953. Guhera tariki ya 6 Mata kugera ku ya 25 Gicurasi 1994 yakoraga by’agateganyo imirimo ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Yari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya MRND, akaba ari na we wayoboye gahunda mu nama yabereye mu Ngoro ya MRND ku itariki ya 19 Mata 1994. Iyo nama yari igamije gutangiza ubwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Perefegitura ya Butare.

    Joseph Serugendo yapfuye yihannye

    Joseph Serugendo yapfuye kuwa 22 Kanama 2006, nyuma y’amezi abiri akatiwe igifungo cy’imyaka itandatu.

    Urukiko rwamuhamije ibyaha byo guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside n’itoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Yagabanyirijwe ibihano kuko yemeye icyaha akanagisabira imbabazi, akanafasha mu gutanga amakuru yafashije urukiko.

    Mu rubanza rwe, yagaragaje ko yumva kandi atewe ipfunwe n’ingaruka z’ibyo yakoze.

    Serugendo yavukiye i Kipushi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 24 Kanama 1953. Yari mu bashinze RTLM akaba n’umujyanama mu bya tekiniki kuri iyo radiyo.

    Yabaye kandi umuyobozi w’agashami ka Radiyo Rwanda gashinzwe gusana no gutunganya ibyuma, aba n’umwe mu bagize Komite y’igihugu yaguye y’’Interahamwe.

    Nubwo aba ari abaguye muri gereza bari kurangiza ibihano, hari n’abapfuye batarafatwa nka Augustin Bizimana byatangajwe ko yapfuye mu 2000 i Pointe Noire muri Congo, na Juvenal Uwilingiyimana wapfuye kuwa 17 Ukuboza 2005 mu gihugu cy’u Bubiligi.

    Abandi bapfuye mbere y’uko urubanza rwabo rurangira barimo Samuel Musabyimana wapfuye kuwa 24 Mutarama 2003, na Joseph Nzirorera wapfuye kuwa 1 Nyakanga 2010.

    Hari kandi abandi bapfuye bari bararangije igihano cyabo nka Joseph Kanyabashi wapfuye kuwa 13 Kamena 2018, Elizaphan Ntakirutimana wapfuye muri Mutarama 2007, Omar Serushago wapfuye mu 2013 na Simon Bikindi wapfuye kuwa 15 Ukuboza 2018.

    Bagosora yaguye muri gereza nyuma yo gukatirwa imyaka 35 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3mVDc4O