Tag: featured

  • RwandAir yatangije ingendo zijya i Goma, abakoreshaga imodoka bariruhutsa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, nibwo indege ya mbere ya RwandAir yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza mu Mujyi wa Goma.

    Uyu mujyi ubaye uwa gatatu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RwandAir ijyamo nyuma y’Umurwa Mukuru Kinshasa na Lubumbashi.

    Biteganyijwe ko RwandAir izajya ijya mu Mujyi wa Goma kabiri mu cyumweru (ku wa Mbere no ku wa Gatatu). Ku ikubitiro iyi ndege yahagurukanye abagenzi 33 bari bagiye muri Goma ku mpamvu zitandukanye.

    Aba bagenzi bavuze ko kuba RwandAir igiye kujya ikorera ingendo i Goma bizabafasha cyane kuko hari ababanzaga kunyura Addis Abeba muri Ethiopie n’abafataga umwanzuro wo gukoresha inzira y’ubutaka bakambukira mu Mujyi wa Rubavu.

    Patrick Nzoloka uri mu bakoranye na RwandAir uru rugendo rwa mbere yavuze ko mu ngendo asanzwe akora byamuvunaga kuko yabanzaga guca muri Ethiopie.

    Ati “Uyu munsi ndi umugenzi wa RwandAir mu rugendo rushya rwa Kigali- Goma, nsanzwe nkora urugendo rwa Goma-Dubai ariko mbanje guca Addis Ababa, ni ubwa mbere nkoresheje RwandAir mva i Kigali njya i Goma.”

    Patrick Nzoloka yakomeje avuga ko uru rugendo rushya ruzafasha Abanye-Congo bakorera ingendo mu bihugu bitandukanye.

    Ati “Hamwe n’iki cyerekezo gishya cya Kigali-Goma hari abantu benshi bazafashwa hari abajya muri Nigeria, hari abajya Benin, Kenya n’ibindi bihugu ntekereza ko bizafasha Abanye-Congo kujya mu byerekezo bine by’Isi.”

    Yongeyeho ko kuba RwandAir igiye gutangira kujya i Goma bizashyira igitutu ku bindi bigo by’indege bikarushaho kugabanya igiciro no gutanga serivisi nziza.

    Ati “Twakoreshaga imodoka, byadutwaraga amasaha ane yaba menshi akaba atanu. Tugiye kujya dukoresha neza igihe niba uvuye i Kigali ugakoresha iminota 20 cyangwa 30.”

    Ubwo iyi ndege yari igeze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma yakiriwe mu buryo busanzwe bumenyerewe bwo kuyitera amazi.

    Uyu Mujyi wa Goma RwandAir yatangijemo ingendo, ni umwe mu ikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 670, ukaba uhahirana cyane n’u Rwanda cyane ko uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu gaherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu.

    RwandAir itangihe ingendo zijya i Goma mu gihe nta kwezi kurashira itangije izindi zijya mu Mujyi wa Lubumbashi nawo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri Werurwe 2019, ni bwo u Rwanda na RDC, byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere. RwandAir yahise itangira gukora ingendo eshatu mu Cyumweru za Kigali-Kinshasa, aho kuri ubu ijya cyangwa ikava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili kiri i Kinshasa.

    Ubwo abagenzi bagana i Goma bagezwaga aho bagombaga gufatira indege

    RwandAir izajya ijya i Goma kabiri mu cyumweru

    Byari ibyishimo kuri aba bagenzi boroherejwe urugendo

    Muri uru rugendo rwa mbere RwandAir yatwaye abagenzi 33

    Patrick Nzoloka yavuze ko urugendo rwa Goma rwari rusanzwe rumugora kuko yabanzaga guca Addis Ababa muri Ethiopia

    RwandAir ikora ingendo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3mSRVxA

  • Abarenga 900 basoje amasomo muri UNILAK, bibutswa ko barangije mu bihe bigoye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga impamabumenyi kuri abo banyeshuri wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021. Ubaye ku nshuro ya 15 kuva iri shuri ryashingwa.

    Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko ashingiye ku masomo bahawe n’uburyo bigishijwe kwihangira imirimo, hari icyizere ko bagiye kuzitwara neza muri sosiyete no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari, ariko abibutsa ko basoje amasomo mu bihe bigoye.

    Ati “Abo bose dushingiye ku byo twagiye tubona no mu bihe byashize n’abagiye barangiza, barimo baratanga umusanzu wabo mu gihugu. Barangije mu gihe kigoye aho imirimo iba mike kandi abarangiza ari benshi, ariko bose babonye isomo ribatoza guhanga imirimo.”

    “Kugira ngo babone imirimo bose igihugu nticyabibasha cyonyine, ariko abanyeshuri b’iki gihe barabikora neza [kwihangira umurimo] ni na cyo dushimira Imana, benshi barangiza bamaze kumenya icyo bagiye gukora.”

    Abahawe impamyabumenyi ni abigiye mu mashami yose y’iyi Kaminuza yaba irya Kigali, Nyanza ndetse na Rwamagana.

    Abarangije icyiciro cya Kabiri ni 856 mu gihe abarangije Masters ari 135. Muri aba harimo ab’igitsina gore barenga 600 n’ab’igitsina gabo barenga 380.

    Abanyeshuri 57 bahize abandi (abagize hejuru ya 80%), nibo bitabiriye imbonankubone uyu muhango wabereye ku ishami rya UNILAK rya Nyanza, aho abasigaye bawitabiriye bifashishije ikoranabuhanga.

    Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bashingiye ku masomo bahawe ndetse n’uburyo bigishijwe kwihangira umurimo, bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize.

    Dusabimana Gad ati “Muri iyi minsi biragorana iyo umuntu yiteze ko azabona akazi, ariko UNILAK ntabwo iturera ngo tuzashake akazi gusa, ahubwo twigishwa no kwihangira akazi. Njyewe natangiye gutekereza uko nakora ubucuruzi.”

    Uwambayinema Bélise we yavuze ko bitewe n’ubumenyi yahawe na UNILAK, yamaze kubona icyo akora.

    Ati “Aha nahakuye ubumenyi kandi ni bwo bwatumye mbona akazi muri kampani ikomeye ku Isi, aho nkora ibijyanye no gutanga ubufasha ku bakiriya baba baraguze software dukora bagahura n’ibibazo.”

    UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadventiste, FAPADER. Imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza barenga 13.800 ndetse n’abarangije Masters basaga 600.

    Usibye Abanyarwanda iyi Kaminuza yigamo n’Abanyamahanga bagera kuri 200 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Abarangije icyiciro cya Bachelors ni 856 mu gihe abarangije Masters ari 135

    Bamwe muri bo bavuze ko bashingiye ku masomo bahawe ndetse n’uburyo bigishijwe kwihangira umurimo bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize

    Bamwe mu barimu bigisha muri UNILAK bitabiriye ibi birori

    Gutanga impamyabumenyi muri UNILAK bibaye ku nshuro ya 15 kuva iri shuri ryashingwa

    Abahagarariye bagenzi babo biga muri UNILAK baturuka mu bihugu 15

    Iyi kaminuza iganwa n’abaturuka mu bihugu bitandukanye

    Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi UNILAK yatanze impambumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza bagera kuri 983

    Mubarangije bose harimo ab’igitsina gore barenga 600 n’ab’igitsina gabo barenga 380

    Muri aba banyeshuri bashyizwe ku isoko ry’umurimo abarenga 600 ni ab’igitsina gore

    UNILAK ishyira n’ingufu mu bufashamyumvire kugira ngo abanyeshuri bafashwe kumva icyo bashaka

    UNILAK ifite amashami atatu ari i Nyanza Kigali na Rwamagana

    UNILAK yashyize ku isoko ry umurimo abarenga 900 ibibutsa ko barangije mu gihe kigoye

    UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadventiste, FAPADER

    Byari ibirori bibereye ijisho

    Ni ku nshuro ya 15 iyi kaminuza itanze impamyabumenyi

    Pasiteri Ezra Mpyisi na we yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi mu barangije muri UNILAK

    Abatsinze neza kurusha abandi bahawe ibihembo

    Uwambayinema Bélise we yavuze ko bitewe n’ubumenyi yahawe na UNILAK yamaze kubona icyo akora

    Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean yavuze ko ashingiye ku masomo abarangije bahawe n’uburyo bigishijwe kwihangira imirimo hari icyizere ko bazitwara neza muri sosiyete

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3AKC74X

  • Iburengerazuba: Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 igeze kuri 96% – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri no gufasha abanyeshuri bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba by’amashuri bishya birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose.

    Habitegeko yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba hubatswe ibyumba 4759, imirimo ikaba iri kugana ku musozo.

    Yagize ati “Muri uyu mwaka dusoje w’imihigo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye ubushobozi bwo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 muri iyi ntara. Amashuri atangiye tugeze ku ntambwe ishimishije nubwo atari 100%, kuko amashuri yuzuye ku kigero cya 96,3%, ni ukuvuga ngo 3,7% ntabwo aruzura ariko mu minsi mike nayo araba yuzuye.”

    Guverineri Habitegeko yavuze ko kimwe mu byakereje imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri harimo ibura ry’ibirahure.

    Ati “Hamwe na hamwe usanga ari nk’ibirahure twagiye tubura, hari igihe ibirahure bya milimetero enye byabuze, hari ibirahure bifite umubyimba muto ku buryo utabikoresha ku byumba by’abana bato kubera baba bakubagana byahita bimeneka, ariko mu minsi mike na byo biraba byuzuye.”

    Aho ibyumba by’amashuri byuzuye biri gutanga umusaruro byari byitezweho wo kugabanya ubucukike mu mashuri no korohereza abanyeshuri bakoraga ingendo ndende.

    Padiri Mushimiyimana Paulin uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero mu Murenge wa Kivumu, yavuze ko kuri iri shuri hubatswe ibyumba umunani by’amashuri bikaba byarabafashije kugabanya ubucukike bwari muri iki kigo.

    Ati “Ibi byumba by’amashuri byagize akamaro kuko byafashije mu kugabanya ubucukike bw’abana, cyane cyane muri uyu murenge wa Kivumu no muri iri shuri mpagarariye wasangaga abana biga bacucitse cyane ku buryo wasangaga nko mu cyumba cy’ishuri harimo abana 70 ariko ubu mu cyumba cy’ishuri usanga harimo abana 45, ahakabije ugasangamo 50 ukabona ko ibi byumba byaje bikenewe kuko nta bucukike bugihari.”

    Muri uyu mwaka w’amashuri biteganyijwe ko abanyeshuri bose batangira gufatira amafunguro ku ishuri. Bitewe n’uko hari aho ibikoni bitaruzura hari aho iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itaratangira.

    Guverineri Habitegeko yasabye abo bireba ko bakwihutisha iyi mirimo isigaye kugira ngo abana bose batangire bafatire amafunguro ku ishuri, cyane ko aho iyi gahunda yatangiye abana bavuga ko yabagiriye akamaro.

    Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 mu Ntara y’Iburengerazuba igeze kuri 96%

    source : https://ift.tt/3vdPPw5

  • Musanze:Ab’amikoro make bakora imirimo y’amaboko ibarwa nk’ingurane y’ifunguro ry’abana babo – #rwanda #RwOT

    Aba babyeyi, babisabye Akarere ka Musanze mu igenzura kakoze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 muri gahunda yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo bigaho yatangiye muri uyu mwaka w’amashuri.

    Maniraguha Mugabo ni umwe mu babyeyi barerera ku Ishuri Ribanza rya Kamwumba ufite abana bane bahiga, avuga ko kubona amafaranga yabishyurira kugira ngo bajye barya ku ishuri atabasha kuyabona, ariko ko yiteguye gukora imirimo y’amaboko yahabwa agaciro.

    Yagize ati “Nk’ubu mfite abana bane biga kuri Iki Kigo, kandi bose bagomba kujya barya ku ishuri. Amikoro mfite ntanyemerera kujya mbishyurira ibihumbi birenga 50, nasabye ubuyobozi kujya nza kwasa inkwi zo gutekesha, iyo mibyizi bakayibara mu mafaranga, nkishyurira abana bakarya nta kindi kibazo bagize.”

    Anselme Nshizirungu na we urerera kuri G.S Saint Michelle Gacaca, avuga ko bishimiye gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ariko akavuga ko afite ubushobozi buke bityo ko yiteguye gutanga umusanzu we mu mirimo izahakorerwa.

    Yagize ati ” Iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yaziye igihe pe! Ariko mfite abana babiri biga aha, kubishyurira amafaranga yo kurya byari kungora cyane ku buryo kubahiriza iyi gahunda ntari kubishobora, ariko ndaza ngateka mfatanyije n’abandi, bakambarira imibyizi bizamfasha bitangoye n’abana bige badafite ipfunwe kuko nabuze ayo kwishyura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, ashima uruhare rw’ababyeyi bakora ibishoboka ngo bubahirize gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi ko bashima uruhare rwabo mu myigire y’abana babo kuko biteze ko bizazamura n’ireme ry’uburezi.

    Yagize ati “Turi muri gahunda yo gusura ibigo by’amashuri tureba uko gahunda yo kugaburira abana yubahirizwa, abanyeshuri barabyishimiye cyane, turashimira ababyeyi babyumvise bakanabyubahiriza, ariko hari n’abandi bagaragaje ko amikoro yabo atatuma babasha kwishyura aya mafaranga.”

    ” Hari abahisemo gukora imirimo y’amaboko izajya ivunjwamo ayo mafaranga, hari abakora isuku cyane ko hari ibigo bishya bikeneye gukorerwa isuku. Hari abarimo kwasa inkwi abandi bateka n’ibindi. Hari n’abazajya bazana ibyo kurya bitewe n’ibyo babonye, twizeye ko iyi gahunda izakomeza, kuko izatuma abana biga neza n’ireme ry’uburezi bahabwa rikazamuka.”

    Gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose yatangiranye n’umwaka w’amashuri 2021-2022 aho byitezwe ko Leta izatanga uruhare rungana na 56% urundi 44% rukazatangwa n’ababyeyi.

    Gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose yatangiranye n’umwaka w’amashuri 2021-2022

    source : https://ift.tt/3mZafFq

  • Nyaruguru: Barindwi bafatanywe imyenda ya caguwa bayivanye i Burundi – #rwanda #RwOT

    Imyenda yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 ni amabalo atandatu n’indi myenda irengaho yari mu mifuka itatu. Ba nyirayo bari bahaye akazi abaturage batanu ari na bo bari batwaye iyo myenda ku magare ariko bari kumwe na bo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe mu rukerera saa kumi n’imwe, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bagiye mu gihugu cy’abaturanyi gukurayo imyenda ya caguwa ya magendu. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kubafata, nibwo babafatiye mu nzira barimo kwinjira mu Rwanda bafite iriya myenda bavuye mu Burundi.”

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abaturage kwirinda ubucuruzi bwa magendu ahubwo bakajya batanga amakuru igihe babonye abacuruza ibicuruzwa bya magendu.

    Yagize ati “Buri gihe tubwira abantu ko ubucuruzi bwa magendu bumunga ubukungu bw’Igihugu tukabasaba gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, byongeye iyo bafashwe barafungwa ndetse bakanahomba. Abantu bishora mu bucuruzi bwa magendu usanga bitwikiriye ijoro ku buryo bashobora kwitiranywa n’abagizi ba nabi baje mu gihugu bakaba bahasiga ubuzima.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwirinda abantu babashora mu bucuruzi bwa magendu babashukishije amafaranga. Yabakanguriye kandi gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kujya bafatirwa mu bintu batazi kuko hari abashukishwa amafaranga bagakoreshwa mu kwambutsa za magendu.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Munini naho ibicuruzwa bijyanwa ku biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu Karere ka Huye.

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).


    source : https://ift.tt/3aGYyNR

  • Muhanga: Urubyiruko rwasobanuriwe ko ‘nta buringanire, nta terambere’ – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira, mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO) ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Iyi nama yahuje urubyiruko rusanga 300 ruturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga, rukaba rwari rwiganjemo Abamotari, Abakora muri restaurants na hoteli, abiga muri kaminuza, abanyonzi, abafite ubumuga, Abakorerabushake mu kurwanya COVID-19 , abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero, abakora muri serivisi zo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’abandi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose, abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe kugira ngo bazagere ku nzozi zabo.

    Yagize ati “Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu kandi zubaka, bityo mugomba guharanira kuba umusemburo w’impinduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

    Guverineri Kayitesi kandi yasabye urubyiruko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakumira inda ziterwa abangavu, birinda ibiyobyabwenge kandi bagira amakenga ku waba ashaka kubashora mu bikorwa byose byabatesha kugera ku ntego n’inzozi zabo.

    Yagize ati “Ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu, nimwe ba mbere, mugomba kwifatira icyemezo mukamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uzashaka kugushuka ukamuhakanira ntaho azahera, ubuzima bwanyu ndetse n’iterambere mwifuza kugeraho ni mwe muzabiha icyerekezo mushaka”.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose.

    Yasabye urubyiruko guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose kugira ngo biteze imbere, banateze imbere igihugu cyabo.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Musangwa Théoneste, yavuze ko we na bagenzi be bagiye kuba umusemburo w’impinduka nziza, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

    Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire. Iyi gahunda yabereye mu tundi turere twa Gatsibo, Nyaruguru, Ngororero, Nyagatare na Rulindo.

    Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu.

    Hateganyijwe kandi ibiganiro ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa ndetse n’ibiganiro n’inzego z’abikorera ku ruhare rwabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye urubyiruko kwirinda ikintu cyose cyatuma batagera ku nzozi zabo

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho

    Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu iterambere

    source : https://ift.tt/3mUsgVb

  • Zahinduye imirishyo mu gukurikirana imicungire y’umutungo w’amakoperative y’abamotari – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe bamwe mu bamotari binubira imikorere y’amakoperative yabo cyane cyane ku mikoreshereze y’umutungo ndetse n’uburyo ibyo bashoyemo imari bibungukira.

    Mu itangazo RCA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bukwiriye kunoza gukorera mu mucyo cyane cyane ku bijyanye n’imicungire n’imiyoborere.

    Mu byo ubuyobozi bw’ayo makoperative bwasabwe, harimo gukora buri mezi atatu raporo ku micungire y’umutungo, imyinjirize y’umutungo n’uburyo ukoreshwa, gukora buri mezi atatu raporo y’ibikorwa by’ishoramari, gukora buri mwaka ishusho y’umutungo na raporo igaragaza uko imari yinjiye n’uko yakoreshejwe, bikagezwa ku banyamuryango mu nteko rusange.

    Kubera izo mpamvu, RCA yategetse ko amatora y’ubuyobozi bwa za koperative z’abamotari yari ateganyijwe mu Ukwakira 2021, yimurirwa ikindi gihe kugira ngo iby’imicungire y’umutungo bihabwe umwanya.

    Itangazo rigenewe abanyamuryango b’amakoperative y’abamotari@RwandaTrade @ferwacotamo pic.twitter.com/QwLnMzeGK3

    — RCA Rwanda (@RCARwanda) October 15, 2021

    Icyo kigo kandi cyasabye ko mu nteko rusange ziteganyijwe muri uku kwezi, inama z’ubuyobozi zigomba kugaragaza inyandiko zose z’imikoreshereze y’umutungo n’ishoramari kugira ngo abanyamuryango bazaziganireho.

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Jean Bosco Harelimana yabwiye IGIHE ko basanzwe bagenzura imicungire y’umutungo w’amakoperative y’abamotari ariko ko basanze hakenewe izindi mbaraga.

    Ati “Imicungire dusanzwe tuyigenzura ariko turifuza ko muri izi nteko rusange babiha umwanya kuko batangiye kugira amafaranga mu makoperative. Bakwiriye kubibwira abanyamuryango kugira ngo bagire amakuru amwe.”

    Prof Harelimana yavuze ko ikindi bifuza ko gishyirwamo imbaraga ari ishoramari mu makoperative y’abamotari kugira ngo umusanzu batanga uzabagirire akamaro no mu gihe kiri imbere.

    Yavuze ko hari abamaze kwiteza imbere binyuze mu ishoramari nk’abubatse inzu koperative zabo zikoreramo, abubatse inzu zo gukodesha n’ibindi.

    Ati “Bashobora kuvuga bati ’reka tugire iduka ricuruza ibyuma by’ibinyabiziga (pièces de rechange), twubake igaraje cyangwa se restaurant aho bafatira ifunguro saa sita, byose biganisha mu kuborohereza gukora ariko biganisha no kuba nibura mu myaka ibiri cyangwa itatu, batazaba bagitanga wa musanzu ahubwo bazabe bafite ishoramari ribinjiriza.”

    Itangazo rya RCA risaba kandi abamotari gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi mu kwishyurana nka bumwe mu buryo bugamije gukemura impaka zajyaga zivuka hagati y’abagenzi n’abamotari, ndetse no kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abamotari basaga ibihumbi 26 barimo ibihumbi 26 bo mu Mujyi wa Kigali.

    Buri mezi atatu, amakoperative y’abamotari yasabwe kujya atanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo ku banyamuryango

    source : https://ift.tt/3p6YoI4

  • Inyigo zisondetse, ruswa, kudindira kw’imishinga- Ibibazo mu masoko ya Leta – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu 70% by’amasoko ya leta atangwa ajya mu bikorwaremezo birimo ubwubatsi n’imihanda, ari naho hakunda kugaragara ibibazo nk’imihanda isenyuka nyuma y’igihe gito yubatswe cyangwa se inyubako zitangira kwiyasa nta n’umwaka urashira zubatswe kandi byaratwaye akayabo k’amafaranga.

    Ibi ni ingaruka ziterwa n’uruhuri rw’ibibazo biboneka mu masoko ya leta byagaragajwe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021 mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), na ba rwiyemezamirimo bapiganirwa aya masoko, abakora inyigo, abakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, abashinzwe kurwanya ruswa ndetse n’inzego za leta zitandukanye.

    Muri iyi nama buri ruhande rwerekanye ibibazo biri mu mitangire y’amasoko birimo inyigo zikoze nabi, ba rwiyemezamirimo bishyurwa batinze, inzego zitanga amasoko afite agaciro karenze ingengo y’imari yateganyijwe cyangwa se bakananiza ba rwiyemezamirimo babasaba ibintu byinshi bidakenewe, kudindira kw’imishinga, n’ibindi.

    -  Inyigo zisondetse zagaragajwe nk’ipfundo ry’ibikorwa bitaramba

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko mu bibazo bya mbere biri mu masoko ya leta harimo inyigo zikoze nabi zituma ibikorwa bimara igihe gito bigahita byangirika, kuko ari zo zigenderwaho kugira ngo imirimo itangire gushyirwa mu bikorwa.

    Yagize ati “Mu gutegura imirimo mubanza gukora inyigo kuko ni yo ibaha amakuru ajyanye n’umubare w’amafaranga azakenerwa ngo igikorwa runaka gikorwe, aho kigiye gukorerwa niba hameze neza, icyakorwa kugira ngo igikorwa kizubakwe gikomere n’ibindi.”

    “Tumaze kubona ikibazo cy’inyigo zikorwa nabi kandi iyo inyigo ikozwe nabi, nyuma yaho bikurura n’ingaruka z’uko igikorwa kitazaba gikomeye.”

    Kalimba Gilbert asobanura ibidindiza imishinga

    Abitabiriye inama bagaragaje ko imbarutso yabyo ari abemeza inyigo batayigenzuye neza, rimwe na rimwe bagaha isoko abadafite ubushobozi buhagije bwo kuyikora kuko badahenda ndetse ugasanga na rwiyemezamirimo watsindiye isoko atagaragaza ahari ikibazo mu nyigo kugira ngo adatakaza isoko.

    Ubusanzwe iyo impuguke ibyemerewe n’amategeko irangije gukora inyigo iyishyikiriza ikigo cyangwa urwego rutanga isoko rukayigenzura rukayemeza cyangwa ntiruyemeze, iyo yemejwe ruyiha uwatsindiye isoko na we akayisuzuma yayemeza bakabona gushyira mu bikorwa umushinga.

    Abitabiriye inama basabye ko ibyo kwemeza inyigo byavanwa mu maboko y’akanama gashinzwe gutanga amasoko ya leta, bigahabwa itsinda ry’inzobere ritabarizwa muri ako kanama kugira ngo mu Rwanda hajye hubakwa ibikorwa bifite ireme.

    Ruswa mu masoko ya leta iri ku kigero cya 63.3%

    Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Kurwanya Ruswa n’Akarengane (TI Rwanda), wagaragaje ko mu masoko ya leta hari ruswa iri ku kigero cya 63.3%, ndetse ko mu 2020-2021 gusa hatanzwe ruswa irenga miliyari 14, aho muri kontaro 32 zatanzwe imwe imwe yatanze byibura ruswa ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe izindi zagiye ziyarenza.

    Dr. Byiringiro Enock, umushakashatsi muri TI Rwanda yavuze ko hakiri ikibazo cy’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu masoko ya leta, aho yagaragaje ko n’ikoranabuhanga ryari ryashyizweho na RPPA rya e-Procurement ngo rigabanye ibi bibazo hari byinshi bikiburamo.

    Ati “Uyu munsi ibice byose bikurikizwa kuva hagenwa ibikorwa, kugeza bisojwe gukorwa, ntabwo e-procurement irabasha kubikurikirana byose, ngo ibashe kuba yacunga amasezerano neza, ngo ibashe kuba yatanga amakuru yose arebana n’abapiganira amasoko n’uburyo bwo kwishyura ntiburanoga.”

    Dr. Byiringiro yagaragaje ko ibi bituma hari imishinga idindira kubera ubushobozi buke bwa ba rwiyemezamirimo bahabwa isoko badafite amafaranga ahagije, cyangwa abahabwa ’avance’ bakayijyana mu bindi.

    Yasabye ko iyi e-procurement yashyirwamo ibikenewe byose kugira ngo bigabanye ruswa itangwa kubera guhura kenshi kw’abatanga n’abasaba amasoko.

    Mu 2020, imishinga ifite agaciro ka miliyari 216,1 Frw yaradindiye”

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020 yagaragaje ko hari imishinga 62 afite agaciro ka miliyari 216,1 yadindiye, ibintu bikunda guterwa na ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko arenze ubushobozi bwabo.

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA yavuze ko ibibazo byose bigaragara mu masoko ya leta bizagenderwaho havugururwa itegeko riyagenga

    RPPA yagaragaje ko iyo rwiyemezamirimo ananiwe kurangiza umushinga yatangiye, urwego rwamuhaye isoko rugomba kumurega muri iki kigo agahabwa ibihano. Gusa byagiye bigaragara ko izi nzego zitabikora bigatuma ikibazo cyidakemuka.

    Umuyobozi w’Ikigo cyunganira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo rusange, Assetip, Kalimba Gilbert, yagaragaje ko hari ibintu bine by’ingenzi bituma amasoko adindira.

    Yagize ati “Icya mbere ni inyigo zitameze neza, indi mpamvu ikunda kubitera ni ugutinda gutanga ingurane z’ubutaka, abantu batanze isoko bamara kuritanga ugasanga amazu cyangwa indi mitungo by’aho uzanyuzwa bimaze amezi atandatu bitaravamo kandi wenda kontaro yo gukora umuhanda ari amezi 10.”

    Icya gatatu yavuze ko ari ugutinda kwishyurwa aho usanga rwiyemezamirimo ahabwa ’avance’ ya mbere nyuma y’iminsi 45, naho icya kane avuga ko ari uburyo abahawe isoko bitwara mu gushyira mu bikorwa ibiri mu masezerano, kuko usanga hari abataba inyangamugayo bagakora nabi.

    Ibibazo byose byagaragajwe, RPPA yavuze ko igiye kubyigaho ku buryo bizagenderwaho havugururwa itegeko rigenga amasoko ya leta rya 2018.

    Dr Byiringiro Enock wa TI Rwanda yerekanye ko ruswa mu masoko ya leta iri hejuru cyane cyane mu bwubatsi

    Ni inama yari yitabiriwe na ba Rwiyemezamirimo ndetse n inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’amasoko ya leta

    source : https://ift.tt/3p57RQ0

  • Dr Habumuremyi yavuze ku buzima bwo muri gereza, ibyo yicuza n’intego nshya (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, ni umwe mu babaye mu myanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda, uhereye ku kuba yarayoboye inzego za leta zikomeye nka za Minisiteri zinyuranye kugera no ku kuba Minisitiri w’Intebe anaruhagararira muri EALA nk’Umudepite.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Icyo gutanga sheki cyaje kumuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

    Kugira ngo arekurwe, byaturutse ku mbabazi yasabye. Ubwa mbere mu iburanisha rye rya nyuma, ubwa kabiri mu mabaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu atakamba uhereye umunsi yari agifatwa.

    Ubwo yari afunguwe, yabwiye IGIHE ko yanditse atagerageza amahirwe, ahubwo muri we yari afite icyizere. Ati “Icyari kigamijwe ni ukugira ngo nicishe bugufi ngaragaze ko amakosa nakoze atari akwiriye umuyobozi nkanjye.”

    Dr Habumuremyi wagizwe Minisitiri w’Intebe mu Ukwakira 2011 asimbuye Makuza Bernard, yibukirwa ku ngendo yakoreye mu ntara hafi ya zose z’igihugu mu minsi ye ya mbere.

    Izo mbaraga yakoreshaga asobanura ko n’ubu akizifite ko ari nazo agiye gukoresha mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’u Rwanda.

    Ubuzima bwo muri Gereza

    Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko mu myanya itandukanye yanyuzemo, yagiye asura gereza, ariko ko atari azi ubuzima bwaho kugeza igihe ayigiriyemo ari guhanwa.

    Ati “Ubuzima bwaho butandukanye n’ubwo hanze, ntabwo ukora ibyo ushaka nk’uko wabikoraga uri hanze. Igikomeye njye nabonye, ni isomo. Ni ishuri. Ugezemo ntuhafatire amasomo, ntuhigire ubwenge, ntushobore kwihangana, bisaba no kwicisha bugufi, kubahiriza amabwiriza, ntabwo ari amabwiriza mabi, ni amabwiriza y’igorora. Gufungwa ni kimwe ariko no kugororwa ni ikindi.”

    Muri iyo minsi amaze muri gereza, yavuze ko yabonye uburyo abagororwa basohoka bize byinshi, yaba imyuga n’ibindi ku buryo umuntu yiga ibintu byamufasha no mu buzima bwo hanze.

    Uko yitaweho arwaye

    Dr Habumuremyi ubwo yitabaga urukiko bwa mbere, yavuze ko arwaye, ndetse asaba kurekurwa kugira ngo abashe gukomeza kubona uko yivuza. Abunganizi be icyo gihe bavugaga ko arwaye amaso.

    Ku mugoroba wo ku wa Kane, mu bari bagiye kumwakira harimo n’umwuganizi we. Yabwiye IGIHE ko usibye amaso, uwo yunganira afite n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, Prostate, imitsi n’ubundi burwayi agira mu muhogo.

    Mu gihe cyose yamaze muri gereza, asobanura ko yitaweho ndetse iyo atabona ubufasha ubu bishoboka ko aba atakiriho.

    Ati “ Iyo ntabubona, ntabwo mba nkiriho. Ariko gereza na yo ifite aho igarukira ku buryo hakenewe ubundi buvuzi busumbye ubwo nabonaga kugira ngo nshobore kwivuza, mbe no hafi y’abaganga […] gereza yakoze ibishoboka.”

    Imbabazi Dr Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Ati “Ibyo urukiko rwategetse ngomba kubyubahiriza. Ibiri hanze y’imbabazi za Perezida wa Repubulika ngomba kubyubahiriza.”

    Aricuza…

    Dr Habumuremyi avuga ko ubuzima bugira inzira nyinshi ariko igikomeye kuruta ibindi ari ukwitwararika ku buryo atagwa mu makosa ayo ari yo yose.

    Ati “Ushobora kugwa mu makosa bitaguturutseho, ariko ushobora no kuyagwamo biguturutseho kandi byombi birashoboka kubyirinda. Uramutse ugeze muri gereza, reka dufate igihugu nk’umubyeyi, umubyeyi aguhannye afite uburenganzira bwo kuguhana ariko nawe nk’umwana uhanwe ugomba guha agaciro icyo gikorwa. Ntabwo wanga umubyeyi wawe ko yaguhannye, ariko ukavuga uti ese nzahora mpanwa? Nzahora nsaba imbabazi?”

    Iyo uganira na Dr Habumuremyi asobanura ipfunwe yatewe n’amakosa yakoze akamufungisha. Abishingira ku kuba ubusanzwe ari umuntu wagize umugisha akagirirwa icyizere cyo kuba mu buyobozi ku myanya itandukanye.

    Ati “Nayoboye Komisiyo y’Amatora imyaka umunani, nahagarariye u Rwanda muri EAC ndi Umudepite, nabaye Minisitiri w’Uburezi, nabaye Minisitiri w’Intebe, muri miliyoni 11 zirenga, si uko ari njye wari ufite ubwenge gusumba abandi ni icyizere nagiriwe.”

    “Ikosa nicuza ni ukuba naratatiye icyo gihango ngakora ayo makosa kandi naragombaga gutanga urugero nk’umwe mu bagiriwe icyizere n’Umukuru w’Igihugu, ngacikwa urwo rugero sindutange kandi ari njye wagombaga kurutanga nduha n’abaturage bose bakandeberaho. Icyo ndacyicuza.”

    Dr Habumuremyi yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.


    source : https://ift.tt/3BKTBPP

  • Amajyaruguru: Kugaburirira abana ku ishuri byitezweho gutuma batsinda neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana ngo ntibazongera guta ishuri cyangwa ngo batsindwe kubera gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri
    Abana ngo ntibazongera guta ishuri cyangwa ngo batsindwe kubera gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri

    Kuva mu ntangiro z’umwaka w’amashuri 2021-2022, watangiye mu kwezi k’Ukwakira, mu bigo bya Leta by’amashuri y’incuke n’abanza, byatangiye gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

    Abanyeshuri Kigali Today yasanze ku bigo by’amashuri biherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, harimo ishuri ribanza rya Cyanika II ndetse n’ishuri ribanza rya Munini bafata amafunguro ya saa sita, bahamya ko iyi gahunda ije gukemura byinshi.

    Umuhoza Marie Claire, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri EP Cyanika II, yagize ati “Mbere tugitaha mu rugo saa sita kuhafatira amafunguro, hari ubwo umuntu yageraga iwabo agasanga ababyeyi badahari, bigiriye mu mirima guhinga, batanabonye umwanya wo gutegura amafunguro. Ibyo bigatuma asubira ku ishuri nyuma ya saa sita atariye, agasinzirira mu masomo kubera inzara. Benshi wasangaga basibira mu ishuri kubera kutiga neza, abandi bakarivamo burundu bitewe no gutinya kwiga ufite inzara”.

    Ati “None iyi gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri, twishimiye ko igiye kudukuriraho izo mbogamizi zari zaradindije imyigire yacu; kuko ubu wa mwanya twajyaga dutakaza tujya mu rugo no kugaruka, tuzajya tuwukoresha mu gusubiramo ibyo twize, kandi n’ubuzima bwacu bumeze neza, tubikesha amafunguro ateguye neza kandi ahagije dufatira ku ishuri”.

    Abana bakurikirana amasomo yabo batekanye mu mubiri bibafasha no mu mitsindire
    Abana bakurikirana amasomo yabo batekanye mu mubiri bibafasha no mu mitsindire

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, atangaza ko mu bigo bibarizwa muri iyo Ntara, uhereye mu y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye, gahunda yo kugaburira abana amafunguro ya saa sita ku ishuri irimo gushyirwa mu bikorwa.

    Yasabye ababyeyi ko mu bushobozi bafite bitabira gufatanya na Leta, bakayigiramo uruhare kugira ngo izagende neza.

    Yagize ati “Mu by’ukuri umwana ntiyabasha gukurikira neza amasomo ashonje. Ni yo mpamvu gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri tubibonamo igisubizo gikomeye, kije gushyigikira ireme ry’uburezi bw’abana bacu. Akaba ari na yo mpamvu dushishikariza ababyeyi kutubera abafatanyabikorwa beza b’iyi gahunda, bagira icyo bigomwa, yaba mu buryo bw’amafaranga cyangwa ibiribwa byifashishwa mu gutekera abana ku ishuri, kugira ngo bibaruhurire za ngendo cyangwa kubura amafunguro byajyaga bibaho, bityo babashe kwiga batekanye”.

    Mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru byatangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, biri kwifashisha amafunguro byagenewe na Leta mu gihe bigitegereje kugirana ibiganiro n’ababyeyi ngo impande zombi zemeranywe umusanzu ababyeyi bajya batanga, mu gushyigikira iyi gahunda.

    Guverineri Nyirarugero asaba ubufatanye b
    Guverineri Nyirarugero asaba ubufatanye b’ababyeyi mu gutuma gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri igenda neza

    Leta izajya igenera buri mwana amafaranga 56 ku munsi, umubyeyi na we agire urundi ruhare yongeraho.


    source : https://ift.tt/3aDTnht