Tag: featured

  • Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bahaye abaturage imyenda n’inkweto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, SSP Jeannette Masozera, ni we washyikirije ibyo bikoresho abaturage mu izina ry’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.

    Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, igikorwa cyo gutanga iyo myenda n’inkweto cyakurikiwe n’umuganda rusange aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Iyi sitasiyo ya Polisi ikaba isanzwe ikora ibikorwa by’umutekano aho icyemura ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi ebyiri ziri hafi yayo.

    Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n’inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y’ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.

    SSP Masozera yagize ati “Abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri iryo hohoterwa harimo gushyingirwa bakiri bato kandi bagashyingirwa ku gahato. Nk’ababyeyi b’abagore mugomba guha icyizere abana banyu b’abakobwa, mukabarinda, mukanabakangurira kujya kwiga.”

    Abagore na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu buzima harimo ibibazo bahura nabyo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

    SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y’umuco atuma bashyingira abana b’abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n’irindi hohotera rya kiremwa muntu.

    Dr. Joseph Ndamiye Rugazura , Umuyobozi w’itsinda ry’abaganga b’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (FPU-3), yagaragarije abagore ibimenyetso bya kanseri y’ibere harimo kubyimba igice cy’ibere, kubabara ibere, abakangurira kujya bihutira kugana ivuriro ribegereye kugira ngo basuzumwe igihe babonye bene ibyo bimenyetso.

    source : https://ift.tt/3p9jR3a

  • Minisitiri Dr. Ugirashebuja yitabiriye inama rusange ihuza Umuryango wa EAPCCO – #rwanda #RwOT

    Ni inama ngarukamwaka yateranye ku nshuro ya 23, yabereye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi nama yahuje abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo mu bihugu 14 bigize Umuryango wa EAPCCO. Yabaye ikurikira iyateranye ku wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021, yahuzaga abayobozi bakuru ba Polisi. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 no mu bihe bisanzwe.”

    Ibihugu bigize Umuryango wa EAPCCO ni u Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Erithrea, Ethiopia, u Rwanda, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

    Abaminisitiri bishimiye imbaraga ibihugu bigize EAPCCO bishyira mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu bufatanye n’imikoranire.

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge, yagarutse ku kamaro k’imiryango yo mu Karere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Yagize ati “Ni ngombwa guteza imbere ubufatanye n’imikoranire no kubaka ubushobozi mu nzego zigenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ni ngombwa gukomeza guhanahana amakuru no gukumira abanyabyaha.”

    Yashimiye ibihugu bigize EAPCCO uburyo bikomeje gufasha Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu nshingano afite muri iki gihe ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    RDC ni yo yasimbuye Tanzania ku mwanya w’ubuyobozi bw’umuryango uhuza Polisi zo mu Karere ndetse no ku mwanya w’Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo.

    Abaminisitiri bishimiye umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abayobozi ba Polisi wo gushinga ishuri ryigisha abapolisi ibijyanye n’umutekano wo mu mazi, ishuri rizaba riri i Mwanza muri Tanzania. Muri iki gihugu kandi ni naho hazaba ikigo cy’icyitegererezo cy’amahugurwa ku mutekano wo mu mazi.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe inshingano zo gushinga Umutwe ushinzwe Ibikorwa bya Polisi mu Karere, uzaba uri mu kigo cy’icyitegererezo gishinzwe kurwanya iterabwoba, gukusanya, gusesengura no gukwirakwiza amakuru ajyanye n’iterabwoba.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi zibumbiye mu Muryango wo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO)

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza (hagati) ku wa 14 Ukwakira 2021, na we yitabiriye iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Kinshasa

    source : https://ift.tt/3mZFYpV

  • Guverineri Habitegeko na mugenzi we wa Cibitoke bashyizeho uburyo bwo kunoza imigenderanire – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wavuye mu biganiro aba bayobozi bagiranye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 ku Mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi. Uyu mupaka uherereye muri Komini Rugombo aho itandukanira n’Umurenge wa Bugarama.

    Ibi biganiro byabaye mu gihe urubibi rw’umupaka w’ibi bihugu uhora uhinduka bigizwemo uruhare n’abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu Mugezi wa Ruhwa. Gusa hari n’ubwo uyu mugezi wimuka bitewe n’ibiza karemano bigatuma ubutaka bw’igihugu kimwe bujya mu kindi.

    Mu nama aba bayobozi bombi bagiranye hatanzwemo ibitekerezo biganisha mu gukemura ikibazo cy’uyu mupaka, harimo no kuba ku nkombe z’uru ruzi haterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruhinduke.

    Abaturage ku mpande zombi bavuze ko bafite icyizere cyo kongera guhahirana nyuma y’igihe kinini batambuka umupaka.

    Abaganiriye n’itangazamakuru bashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi ari uwa kera kuko ngo kuva kera Abanyarwanda n’Abarundi bambukaga Umugezi wa Ruhwa bagahahirana. Ku mpande zombi abaturage bavuze ko bakumbuye kongera guhahirana.

    Guverineri Habitegeko François na mugenzi we Bizoza Carême bemeranyije ko bazajya bahura rimwe buri mezi atandatu naho Meya wa Rusizi na Musitanteri wa Komini Rugombo bagahura rimwe mu mezi atatu.

    Yagize ati “Twahuye kugira ngo tuganire nk’abayobozi b’izi ntara zombi. Murabizi Abanyarwanda n’Abarundi dusangiye byinshi, dusangiye umuco, barema amasoko barashyingirana. Twagira ngo tuganire turebe uko twasubukura ibiganiro bikajya biba buri gihe rimwe na rimwe byadufasha no kwirinda ibibazo by’imipaka twavugaga.”

    Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Bizoza Carême, yavuze ko nyuma yo kubona ko abaturage ku mpande zombi barengera inkombe z’Uruzi rwa Ruhwa basanze ari ngombwa ko bahura bakabiganiraho kugira ngo bigishe abaturage ku mpande zombi ko ibyo bikorwa bidakwiriye.

    Ibi bihugu byombi byari biherutse guhurira ku Mupaka wa Ruhwa ubwo u Rwanda rwashyikirizaga u Burundi abagabo babiri bakekwaho kuruhungiramo nyuma yo gukorera ubujura i Bujumbura.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François n’Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke mu Burundi, Bizoza Carême, baganiriye ku kunoza umubano w’impande zombi

    Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda basuhuza bagenzi babo b’u Burundi ubwo babakiraga

    Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Guverineri Habitegeko (ibumoso) na Meya wa Rusizi, Kayumba Euphrem bahawe impamba ibasindagiza

    source : https://ift.tt/3DJbD5G

  • Mount Kenya University yahembye abakozi bayo b’indashyikirwa – #rwanda #RwOT

    Abahembwe ni Mukundwa Providence ukora mu buyobozi bwa kaminuza na Zachary Thiga ukora mu bijyanye n’amasomo. Aba bombi bakaba bamaze imyaka irenga icumi bakora muri iyi kaminuza.

    Mu kubatoranya hagendewe ku bintu bitandukanye birimo ubwitange bagira mu kazi, ikinyabupfura kibaranga, uko bubahiriza imyambaro n’ibindi bituma baba abakozi b’indashyikirwa.

    Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda (MKUR), Prof Edwin Odhuno, yavuze ko bateguye ibi bihembo kugira ngo bashishikarize abakozi gukomeza gukorana umurava.

    Yagize ati “Ibi bizadufasha kuzamura imyumvire yacu tubashe kugera ku mishinga migari. Iki ni igihe cyo kwiga kubana n’icyorezo no gukomeza ubuzima.”

    Prof Odhuno yavuze ko Covid-19 itoroheye igice cy’uburezi ku Isi yose ariko abakozi ba Mount Kenya University Rwanda bakoranye umurava babasha kugera ku ntego, abasaba gukomerezaho.

    Yashimye abashinze kaminuza ndetse n’ubuyobozi bwayo kuba barabashije gukomeza ubuzima bw’abakozi babo ntibatakaze akazi mu bihe by’icyorezo ndetse bagakomeza kubaho neza.

    Ibihembo byatanzwe ubwo abakozi ba Kaminuza ya Mount Kenya bitabira umwiherero wabereye kuri King Fish Hotel Muhazi mu ntangiriro z’uku kwezi.

    Abawitabiriye bagize umwanya wo kwidagadura no gukina imikino itandukanye irimo ruhago, koga, gutembera mu bwato n’iyindi.

    Abakozi ba Kaminuza Mount Kenya bijejwe ko bazakomeza gufashwa kugira ngo intego zashyizweho zibashe kugerwaho.

    Mount Kenya University Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009, itanga amasomo mu byiciro byose bya Kaminuza yaba Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [Bachelor’s Degree], icya Gatatu [Master’s Degree] ndetse na Phd.

    Iyi kaminuza itanga amasomo mu mashami y’Ubuvuzi, Ubucuruzi n’Ubukungu, Uburezi, Ikoranabuhanga, ajyanye na Mudasobwa, Amategeko, Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukerarugendo n’Amahoteli n’ayandi.

    Iyi kaminuza ikomoka muri Kenya yashinzwe n’Umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe mu zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

    Mount Kenya University yahembye abakozi bayo b’indashyikirwa

    Mukundwa Providence ari mu bakozi bahembwe kubera uburyo bitwaye

    Bamwe mu bakozi bitegura kujya mu bwato muri Muhazi

    Bageze ahari icyapa cya King Fisher bafata ifoto y’urwibutso

    Abakozi ba Kaminuza ya Mount Kenya bakinnye imikino itandukanye

    source : https://ift.tt/3AK3qMF

  • Guha igishoro abavanywe mu buzunguzayi no kuvana abana mu buzererezi: Ibikorwa bya DASSO muri Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hamaze igihe humvikana amakimbirane no kutumvikana hagati y’abaturage n’abakozi b’uru rwego ndetse hamwe na hamwe bakanafatana mu mashati bikavamo imirwano.

    Muri Kicukiro ho buri mwaka abagize Dasso baha ubufasha bamwe muri baturage batishoboye. Bavuga ko umubano wabo n’abaturage ari mwiza babaremera muri mwaka.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, uru rwego rwa Dasso muri Kicukiro rwashyikirije umuturage inzu ifite agaciro ka miliyoni 3Frw, rwishyurira ishuri abana bahoze mu buzererezi ndetse runatanga igishoro ku bagore 20 bahoze mu buzunguzayi.

    Ni ibikorwa aba Dasso bakora binyuze mu mafaranga bakusanyije, aho bafashemo make bubakira inzu umugore witwa Bihoyiki Judith wo mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe.

    Uyu mugore usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yarabaga mu nzu iva kandi y’icyumba kimwe bamusigiye n’ibiribwa bizamufasha mu minsi iri imbere.

    Ikindi kiri mu bikorwa bakoze ni ukuremera abakoraga ubuzunguzayi mu mihanda itandukanye y’Akarere Ka Kicukiro kuri ubu bahawe igishoro muri 20 batoranyije mu bandi kugira ngo bikure mu bukene.

    Umwe mu bahawe amafaranga yo kwiteza imbere yavuzeko yishimye kuba Urwego rwa DASSO rwabatekerejeho rukabaha igishoro ndetse bakabaha n’aho gukorera.

    Yagize ati “Njyewe ndishimira ko DASSO zatwirukankanaga ubu zaduhaye ubufasha tukaba twabonye igishoro, tugiye gukora twiteze imbere tudakorera mu kajagari, nta muntu ubu uzongera kunyirukanka anziza kuzunguza mu muhanda.”

    Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko imbogamizi bagira mu kazi kabo ka buri munsi zirimo n’abazunguzayi ndetse n’abana bo ku muhanda ari nayo mpamvu biyemeje gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo kirangire.

    Ati “Ni zimwe mu mbogamizi zikomeye tugira ariko dushyize hamwe ndetse tugafashwa n’izindi nzego tuzarandura burundu ibyo bibazo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

    Niragire kandi avuga ko we na bagenzi be bicara bagakusanya amafaranga yo kuzaremera umuntu, aho hari amafaranga buri wese yiyemeza gushyira ku ruhande, akazakusanyirizwa hamwe n’aya bagenzi be yagwira bakareba icyo bafasha abatishoboye.

    Aba DASSO 87 bo mu Karere ka Kicukiro bafite miliyoni 8Frw mu kigega cyabo ashobora kubafasha hagati yabo cyangwa gufasha undi Munyarwanda bemeranyijweho ko akeneye ubufasha.

    Abana bahoze mu muhanda basubijwe mu mashuri bigizwemo uruhare na DASSO

    Abahoze bakwepana n’aba-Dasso ubu bafite isoko rya Kicukiro bacururizamo ndetse igishoro bagihawe n’urwego rwa DASSO

    Inzu abagize urwego rwa Dasso bubakiye umuturage

    Umuhuzabikorwa wa DASSO muri Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko gahunda yo gufasha abatishoboye biyemeje ko izajya ibaho buri mwaka

    source : https://ift.tt/3vfBW0p

  • Kirehe: Umusaza n’abahungu be barakekwaho kwica abuzukuru babiri – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kambwire mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe. Imirambo y’aba bana yagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kumara iminsi myinshi baraburiwe irengero.

    Umwe muri aba bana bishwe yari afite imyaka 12 mu gihe undi afite imyaka itatu, bombi ni aba Mukanizeyimana Ernestine. Yari yarababyaye aba iwabo.

    Bivugwa ko uyu mugore yakunze kugirana amakimbirane n’abavandimwe be babiri na se.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Léonard, yabwiye IGIHE ko kugira ngo bamenye ko aba bana bapfuye byaturutse ku kirego cyatanzwe na nyina ku muyobozi w’Umudugudu amaze kubabura.

    Uwa mbere yabuze mu cyumweru gishize, mukuru w’uwo mugore na basaza be bamubwira ko yagiye gusura abo mu miryango yabo.

    Yarushijeho kugira amakenga kuri uyu wa Gatatu ubwo yaburaga undi mwana w’imyaka itatu, se na basaze be bamubwira ko se w’uyu mwana ari we wamutwaye.

    Gitifu yagize ati “Bahise bajya mu nteko y’abaturage umusaza n’abahungu be bakomeza kwemeza ko yagiye gusura se umubyara, ubuyobozi bw’Umudugudu butumaho se w’umwana araza arabahakanira abaturage batangira kwibaza uburyo umwana w’imyaka itatu yaba atari mu Mudugudu.”

    Yakomeje agira ati “Niko gutangira gushakisha bagenda umurima ku murima, bagera ku murima ufite itaka rishya hejuru nibwo bakuyeho itaka babona umufuka, bafunguye basanga ni umwana wishwe ku wa Gatatu.”

    Bakomeje gushakisha baza no kugera ku wundi mufuka, bafunguye basanga ni umwana mukuru wishwe mu cyumweru gishize.

    Umwe mu bana b’uyu musaza ngo yahise ababwiza ukuri avuga ko babishe bafatanyije na se kugira ngo batazongera kubabaza iminani iwabo.

    Kuri ubu imirambo y’aba bana yajyanwe ku bitaro bya Kirehe mu gihe uyu musaza w’imyaka 66 n’abahungu be babiri bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Kirehe.

    Aba bahungu babiri na se ubabyara nibo bakekwaho kwica abana babiri

    source : https://ift.tt/3vg2nmB

  • Wellspring Academy yatanze impamyabumenyi nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Wellspring Academy itanga amasomo kuva mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, ni bwo ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije ayisumbuye.

    Mu barangije harimo abakobwa 25 n’abahungu 20, bakaba bigaga mu masomo arimo ubumenyi, ikoranabuhanga, imibare n’ibindi.

    Uretse abahawe impamyabumenyi, hari n’abandi banyeshuri 58 bo mu mashuri atandukanye kuva mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batsinze ibizamini ku rwego mpuzamahanga. Bahembwe mudasobwa, telefone, banahabwa icyemezo cy’ishimwe.

    Uwase Kaliza Vanessa urangije mu Ishami rya MCB na mugenzi we Ndagijimana Samuel urangije muri HEG n’Icyongereza, bavuze mu izina rya bagenzi babo bagarutse ku bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19 banyuzemo bigatuma biga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ndagijimana yagize ati “Byari ibihe bitoroshye ariko hamwe n’abarezi bacu bagiye badufasha umunsi ku munsi, twabashije kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga none amasomo turayarangije.”

    Umuyobozi wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yabwiye IGIHE ko bashimira Imana kuba yarabashoboje bakaba batanze impamyabumenyi nyuma y’ibihe bitoroshye.

    Ati “Uyu munsi rero turashima Imana kuko abana bacu bo mu mwaka wa Gatandatu barimo barasoza amashuri yabo yisumbuye. Igituma dushima Imana cyane murabizi ibihe bya Covid-19 twarabigerageje kenshi ntibyakunda ariko uyu munsi birakunze.”

    Rudakemwa yavuze ko nka Wellspring Academy bishimira ko uretse kuba abanyeshuri barangije amasomo yabo ariko n’intego z’ishuri muri rusange zikomeje kugenda zigerwaho.

    Ati “Ibyo kwishimira muri rusange ni byinshi ariko Wellspring Academy ni ishuri rya Gikirisitu, Imana irimo kudufasha kugira ngo tugere ku ntumbero ikigo cyashyiriweho. Iyo urebye umwana abashije gusoza amasomo ye ariko ukabona mu by’ukuri no mu myitwarire ari umwana muzima, ubishimira Imana.”

    Yakomeje agira ati “Turahimira Imana ko nubwo barangije amasomo ariko n’indangagaciro za Gikirisitu turazibabonamo kandi turizera ko n’aho bazajya bazaba abafasha mu kuzana impinduka nziza.”

    Rudakemwa yasabye abarangije kujya kuba umusemburo w’impinduka ndetse yibutsa ababyeyi ko uyu munsi ari bwo bikomeye kurusha uko byari bimeze ari na yo mpamvu bakwiye gukomeza kuba hafi y’abana babo.

    Dr Murigande Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abandi bakozi ku bw’ubwitange n’umurava byabaranze.

    Yasabye ababyeyi by’umwihariko abafite abana basoje amasomo gukomeza gufasha kubafasha ngo kuko urugendo rukomeye aribwo rutangiye.

    Ati “Ntabwo uyu munsi birangiye, urugendo nibwo rutangiye abana banyu barangije amasomo y’amashuri yisumbuye ariko bakeneye gukomeza bakajya no muri kaminuza ndetse no mu byiciro byisumbuye. Ababyeyi rero murasabwa gukomeza kubaba hafi kugira ngo bazagumane indangagaciro nyarwanda.”

    Mu batanze impanuro muri uyu muhango harimo kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Bariho Lambert wibukije abasoje amasomo ko bakwiye kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro za Gikiristo nk’uko babitojwe n’abarezi babo.

    Yashimangiye ko afite icyizere cy’uko aba bakobwa n’abahungu barangije amasomo bazaba abaranga beza ba Wellspring Academy.

    Wellspring Academy ni Ishuri rya Gikirisitu ryigisha muri porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge . Riherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Intego y’iri shuri ryatangijwe n’Itorero rya Christian Life Assembly mu 2007, ni ugutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, kurera abayobozi beza b’ahazaza kugira ngo bazabere umugisha u Rwanda ndetse banamenyekanishe ibyiza byarwo ku Isi hose.

    Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi, bamwe muri bo bakomereje amasomo muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe abandi biga mu Rwanda.

    Abanyeshuri basanzwe muri iki kigo bari bitabiriye ibirori bya bakuru babo

    Iri shuri rizwiho kuba mu ya mbere atanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Wellspring Academy ubwo bavugaga umuvugo wo gushimira bagenzi babo basoje ayisumbuye

    Uyu muhango witabiriwe n’ababyeyi n’abayobozi batandukanye

    Umushumba wa Mukuru wa Christian Life Assembly, Andrew Mukinisha nawe yari yitabiriye uyu muhango

    Umwe mu babyeyi barerera muri Wellspring Academy wari witabiriye

    Uyu muhango wari witabiriwe ku bwinshi n’ababyeyi barerera muri Wellspring Academy

    Abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo birimo mudasobwa

    Bamwe mu babyeyi barerera muri WellSpring Academy bakurikiranye umuhango wo gutanga impamyabumenyi

    Abarerera muri iki kigo barimo abanyarwanda n’abanyamahanga

    Abanyeshuri basoje amasomo ubwo bari bakurikiye impanuro z’abayobozi n’ababyeyi

    Itorero ry’abanyeshuri biga muri iki kigo ni bo basusurukije ibi birori

    Abanyeshuri ba Wellspring Academy babyina kinyarwanda ubwo basusurutsaga ibirori

    Wellspring Academy bigisha n’umuco nyarwanda, izi ni intore ziri guhamiriza

    Ndagijimana Samuel urangije muri HEG n’Icyongereza wavuze ijambo nk’umunyeshuri uhagarariye abandi

    Uwase Kaliza Vanessa urangije mu Ishami rya MCB

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Bariho Lambert aha impanuro abasoje amasomo

    Dr Murigande Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abandi bakozi ku bw’ubwitange n’umurava byabaranze

    Abanyeshuri basoje amasomo na bamwe mu bayobozi nyuma y’uyu muhango

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3j4O7rO

  • Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 55 Frw, mazutu iguma ku 1.054 Frw – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RURA ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, ryashyizweho umukono na Dr Nsabimana Ernest ryerekana ko mu kugena ibi biciro Leta hari amafaranga yigomwe.

    Rikomeza riti “Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 110 kuri litilo, cyiyongereho amafaranga 55 kuri litiro. Naho ku giciro cya Mazutu, Leta ikaba yigomwe 80 kuri litiro kugira ngo kigume uko cyari gisanzwe.

    Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kubangamira “umuvuduko ubukungu bw’igihugu buri kwiyubaka nıyuma yo gukererezwa n’ingaruka za Covid- 19.’’

    Si inshuro ya mbere u Rwanda rwigomwa amahoro rwakuraga ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu. Iyi ni inshuro ya gatatu bibaye muri uyu mwaka nyuma ya Gicurasi [aho ibiciro bitahindutse] no ku wa 14 Kanama 2021 ubwo ibiciro biheruka byatangazwaga.

    Ubwo RURA yatangazaga ibiciro byakoreshwaga mu mezi abiri ashize, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,088, mu gihe litiro ya mazutu nayo itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

    Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa ku wa 16 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ukuboza 2021 mbere yo kongera gusuzuma uko bihagaze bijyanye n’impinduka ku isoko mpuzamahanga.

    ITANGAZO ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli.#RwOT pic.twitter.com/TEGsL9t3pY

    — Rwanda Utilities Regulatory Authority – RURA (@RURA_RWANDA) October 15, 2021

    Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 55 Frw, mazutu iguma ku 1.054 Frw

    source : https://ift.tt/3BMi6vX

  • Nyagatare: Hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, kibera ahazubakwa uru ruganda mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka.

    Byitezwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda izatwara miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda, ikarangira mu mezi 11 ruhita rutangira gukora.

    Guverineri Gasana yavuze ko uru ruganda ruzakorana n’aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu dufite umukamo uri hejuru.

    Yavuze ko ruzatanga akazi ku baturage ndetse runatume umukamo uzamuka mu Burasirazuba.

    Intara y’Iburasirazuba yatangiye ubukangurambaga bwo gufasha aborozi kuzamura imyumvire bagakora ubworozi bugamije inyungu kuko aribwo buzatuma babona litiro ibihumbi 500 zizajya zikenerwa n’uru ruganda buri munsi.

    Guverineri Gasana avuga ko muri iyi ntara ifite inka zirenga ibihumbi 400, nibura habonetse inka zikamwa ibihumbi 200, haboneka litiro zirenga miliyoni ku munsi, ibi ngo byatuma bahaza uruganda kandi bakanasagurira n’amasoko.

    Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri zirenga ibihumbi 10, ziri ku buso burenga hegitari ibihumbi 100, kandi inka zirimo zitanga umukamo urenga litiro ibihumbi 200 ku munsi mu gihe cy’imvura.

    I Nyagatare hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu

    Uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw

    Uru ruganda ruzubakwa ku bufatanye bwa Leta n’Uruganda rwa Inyange

    Ni rwo ruganda rwa mbere ruzajya rukora amata y’ifu

    source : https://ift.tt/3j4O3by