Tag: featured

  • Kicukiro: Abagize DASSO bafashije abazunguzayi kureka ubucuruzi bw’akajagari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    DASSO bahaye abari abazunguzayi igishoro ndetse baha ibiribwa uwo bubakiye n
    DASSO bahaye abari abazunguzayi igishoro ndetse baha ibiribwa uwo bubakiye n’inzu

    Byabereye mu Karere ka Kicukiro tariki 15 Ukwakira 2021, muri gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari no gufasha ababukora kubureka, aho buri umwe muri abo bagore yahawe igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.000, ndetse n’aho gucururiza hajyanye n’igihe mu isoko rishya rya Kicukiro.

    Ubusanzwe abantu bazi ko urwego rwa DASSO rudacana uwaka n’abakora akazi k’ubuzunguzayi, kubera uburyo baba babakura mu muhanda aho bakunze gucururiza, bigatuma hakunda kubaho intambara hagati y’impande zombi ku buryo baba barebana ay’ingwe.

    Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Samuel Niragire, avuga ko abagize uru rwego bazakomeza gufatanya no gukorana neza n’abaturage babagezaho ibikorwa by’iterambere bibafasha mu buzima n’imibereho yabo, anasaba ko abaturage babafasha mu bikorwa byo kwicungira umutekano ndetse n’iterambere kugira ngo barusheho kwiyubakira igihugu.

    Umukozi w’Akarere ka Kicikiro ushinzwe Imirimo rusange, M. Donatien Murenzi, yasabye abahawe igishoro kugikoresha neza, ayo mafaranga akabafasha kwiteza imbere bagafasha na bagenzi babo kureka ubucuruzi bw’akajagari.

    Mu rwego rwo guca ubuzererezi mu bana b’u Rwanda no gufasha imiryango kubaho itekanye, abagize urwo rwego bahaye abana 44 ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, ibikapu hamwe n’imyambaro y’ishuri, nyuma yuko bakurwa mu mihanda bagasubizwa mu miryango no kw’ishuri.

    Banahaye abana ibikoresho by
    Banahaye abana ibikoresho by’ishuri

    Kuri iyo tariki kandi, abagize urwego rwa DASSO bo mu Karere ka Kicukiro batashye inzu bubakiye umuturage utishoboye wo mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Karama, banamuha ibimutunga mu gihe cy’amezi abiri, hamwe n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, ibiryamirwa n’ibyombo byifashishwa mu rugo.

    Byose bikaba byarakozwe muri gahunda yo gufatanya n’izindi nzego za Leta mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, bikaba byaratwaye agera kuri miliyoni 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3jaQpWx

  • Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba kubakirwa izindi inzu imiryango ikisanzura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasigajwe inyuma n
    Abasigajwe inyuma n’amateka bishimira ko batujwe hamwe n’abandi Banyarwanda, gusa ngo inzu bahawe ntizihagije imiryango yabo

    Umusaza witwa Pangarasi Shumbusho, abana mu nzu n’abahungu be babiri ndetse n’umwuzukuru we bahashakiye abagore, kandi na bo bamaze kubyara.

    Avuga ko inzu yayihariye abo bahungu be hamwe n’abagore babo ndetse n’abandi bana yabyaye, we akajya kuba mu gikoni hamwe n’umugore we.

    Muri rusange hamwe n’umuryango we, ni abantu 17, binatuma we mu byiciro by’ubudehe yaranditswe ubugira kabiri kuko ngo kumwandikaho icyarimwe abantu bose afite mudasobwa zitabyakira.

    Ku kibazo cyo kumenya impamvu adasaba abana be kujya gutura ukwabo, agira ati “Nta nzu zo kubamo bafite, sinabirukana. Birambangamiye, ariko nta kundi nabigenza.”

    Icyakora, abakazana be bo bavuga ko babangamirwa n’uko usanga badenduye hasi mu nzu, abagore n’abagabo ndetse na barumuna b’abagabo babo.

    Icyimanimpaye na Uwacu bafite imyaka 19, bakaba barashatse bafite imyaka 16 umwe na 17 undi. Usanga bagira bati “Biratubangamiye, muzadukorere ubuvugizi tubone aho kuba hacu.”

    Ishimwe Mulisa ubu ufite imyaka 17, bigaragara ko yashatse ari muri 15, na we ati “iyaba byashobokaga ngo tugire inzu yacu.”

    Innocent Mutabazi na we utuye mu Mudugudu wa Nyembaragasa, avuga ko Shumbusho atari we wasigajwe inyuma n’amateka wenyine ubana n’abakazana mu nzu, ahubwo hari n’abandi barimo umusaza ubana n’umukwe we mu nzu, akaba afite n’abahungu urebye na bo bageze mu gihe cyo gushaka, ku buryo na bo byanze bikunze ari ho bazashakira.

    Muri iriya miryango 34 ituye mu nzu 20 kandi ngo ntihabariyemo abakobwa bagiye babyarira iwabo inshuro ebyiri cyangwa eshatu.

    Ati “Iyo umukobwa amaze kubyara kabiri gatatu, urebye na we aba afite umuryango ku buryo atagombye kuba akibarirwa iwabo, kandi muri uyu Mudugudu barahari.”

    Ku bijyanye n’igitera uku gusanga imiryango itatu ine y’abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu nzu imwe i Nyembaragasa, umusaza Célestin Nyandwi avuga ko biterwa no kuba abana babo bageze igihe cyo gushaka nta butaka bafite bwo kubakaho.

    Agira ati “Tutaraza hano umwana yajyaga kuzana umugore akigondagondera akazu k’ibyatsi, bakagaturamo. Hano ni mu kwa Leta ntibabona aho bubaka. Keretse bikozwe na Leta, ikabatuza. Na ho ubundi natwe bidutera isoni.” Icyakora, ntiyemeranywa na Mutabazi uvuga ko bituruka ku bujiji.

    Agira ati “Uretse abana batoya barimo kwiga ubungubu, abasigajwe inyuma n’amateka ba hano ntabwo babashije kwiga muri rusange. Abasore bakagiye mu mujyi n’ahandi hatandukanye bagashaka akazi, bakazajya baza ino batwereka abakazana. Si ko byifashe, kuko ntiwajya gushaka ubuzima utazi gusoma no kwandika.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Janvier Gashema, avuga ko bateganya kubakira abatishoboye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kandi ko harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka.

    Ati “N’iriya miryango ibana mu nzu imwe tuzayituza, kandi bazatuzwa mu midugudu irimo n’abandi Banyarwanda. Ikigamijwe ni uko baturana n’abandi, kugira ngo bajye babareberaho, maze na bo bazatere imbere.”

    Na ho Vincent Bavakure, Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda, Coporwa, agaruka ku kuba abana b’abasigajwe inyuma n’amateka b’i Nyembaragasa bamwe bagenda babyarira iwabo kenshi, abandi na bo bagashaka bakiri batoya.

    Uretse ubukangurambaga, undi muti kuri iki kibazo ngo ni ugukora ku buryo abana batoya biga, n’abakuze batakigiye ku ishuri bakigishwa imyuga yo kubafasha kubona umurimo bakora, bityo bakabasha kwibeshaho n’ababashuka ntibabone aho babahera.


    source : https://ift.tt/3BPcW2y

  • Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gufatanya na RTDA gukora imihanda y’imigenderano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RTDA n
    RTDA n’Umujyi wa Kigali barifuza abize muri IPRC-Kigali benshi bafasha gukora imihanda y’imigenderano n’iyo mu midugudu

    RTDA hamwe n’Umujyi wa Kigali bafitanye amasezerano na IPRC-Kigali, agamije gufasha abiga iby’imihanda kwitoreza ku murimo no guhabwa akazi mu gihe bibaye ngombwa.

    Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo RTDA, ifite gahunda yo gushyira kaburimbo iciriritse (yitwa bicouche) mu mihanda yo mu cyaro izwi nk’imigenderano, bagereranya ko yaba ireshya n’ibilometero 30,000.

    Enjeniyeri wa RTDA ushinzwe ibijyanye n’imihanda y’imigenderano, Mugabo Gustave, avuga ko iyo mihanda hafi ya yose igizwe n’itaka rya kariyeri, kandi hakaba aho yangiritse itorohereza ingendo z’abantu n’ubwikorezi bw’umusaruro ahanini ukomoka ku buhinzi, ubworozi n’ubucukuzi.

    Imodoka imena godoro mu muhanda bamaze gusasamo amabuye
    Imodoka imena godoro mu muhanda bamaze gusasamo amabuye

    Yavuze ko imihanda y’imigenderano irimo kaburimbo iciriritse itarenza ibilometero 450 mu Gihugu hose, kandi kuyobora imirimo yo kuyubaka bikaba bikorwa akenshi n’abanyamahanga cyane cyane Abashinwa n’Abahinde.

    Enjeniyeri Mugabo yagize ati “Kumva mu gihugu cyacu hari ba rwiyemezamirimo b’abenegihugu batarenze batatu cyangwa se batanu babishoboye (iyi mirimo), ni ikibazo gikomeye ariko kigomba kugenda gikemuka twifashishije aba bana biga muri IPRC, barimo kugenda bimenyereza hano”.

    Mugabo avuga ko RTDA yanagiranye amasezerano n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), kugira ngo abarangiza kwiga bitwa ‘young engineers’ bajye bakorana na ba rwiyemezamirimo, mu rwego rwo kuzabasigira ubumenyi bwabahesha kwegukana imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda, bikazafasha Leta kudakomeza guhendwa ishaka abakozi baturuka kure.

    Bareba ahatungabyirizwa ibikoreshwa mu gukora kaburimbo (amabuye na godoro)
    Bareba ahatungabyirizwa ibikoreshwa mu gukora kaburimbo (amabuye na godoro)

    Ku wa Gatanu tariki 15 Ukwaki 2021, abanyeshuri 42 barimo kurangiza kwiga muri IPRC-Kigali bagiye mu Karere ka Gatsibo kwiyungura ubumenyi buruseho mu bijyanye n’imihanda, kuko n’ubusanzwe ngo hari iyo bamaze gukora mu kigo bigamo.

    Umunyeshuri witwa Mugenzi Fabrice wiga mu mwaka wa gatatu muri IPRC Kigali yagize ati “Twebwe abarimo gusokoka ni twe tugiye kujya dukora iyi mihanda, ni yo mpamvu twaje hano kugira ngo turebe niba ibyo twize bihura n’ibiri kuri ‘terrain’, nyuma tuzaze tubasimbura aho kugira ngo bajye bahora badutwara akazi. Iyi mihanda dushoboye kuyikora kuko hari imeze nk’iyi twakoze mu kigo”.

    Umwarimu wigisha ibijyanye n’imihanda muri IPRC-Kigali, Buregeya Theoneste, avuga ko bamaze gusohora abize ibijyanye n’imihanda bagera ku 120 kuva muri 2015, ariko ko bakomeje kwiyongera uko imyaka ishira.

    Buregeya avuga ko RTDA n’Umujyi wa Kigali bagaragaje ko imirimo yo gukora imihanda y’imigenderano hirya no hino mu midugudu ndetse no gusana imihanda muri rusange, bashaka kuyegurira urubyiruko.

    Imashini itsindagira
    Imashini itsindagira

    Yakomeje agira ati “Mu Mujyi wa Kigali twabonye ko hari ibirometero byinshi(bikeneye gukorwa) ugereranyije no mu cyaro, hariho n’imihanda mu midugudu aho batugaragariza ko byaba bibabaje kubona amazi abasenyera nyamara hari umunyeshuri wize ibijyanye n’imihanda”.

    Imihanda y’imigenderano irimo gukorwa mu Karere ka Gatsibo n’ahandi, ikozwe n’amabuye basya bakayasanza hasi bakamenamo godoro (bigahinduka kaburimbo iciriritse), hakaba n’ahandi bavanga isima n’umucanga w’utubuye (bita gravier), bakayikurungiza hasi babanje kuhasasa utwuma twa ‘fer-à-béton’.

    Umuhanda wa kaburimbo iciriritse ushobora kumara imyaka ibarirwa hagati ya 10-15 ukaba ari wo uhendutse kuko ikilometero kimwe cyawo ngo gikorwa n’amafaranga abarirwa muri miliyoni 120.

    Ni mu gihe uwa sima wo uramba kugera ku myaka 30, ariko ngo urahenze cyane kurusha uwa kaburimbo iciriritse ‘bicouche’, n’ubwo nta kigereranyo cy’amafaranga awukoze cyatangajwe.

    Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gusura imihanda ikorwa mu Karere ka Gatsibo
    Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gusura imihanda ikorwa mu Karere ka Gatsibo

    Mu byo abanyeshuri biga gukora imihanda baba bagomba kumenya hari ukuyobora imodoka n’imashini ziyikora, kugorora, umuvuduko zigenderaho, urugero amabuye amenwamo iyo bayasya, urugero rw’ubushyuhe bwa godoro bamena hasi, uburyo ibisanzwa hasi bigomba kuba bingana mu bunini no mu bwinshi, ubuhaname bw’umusozi, kwirinda imikuku n’uburyo sima ivangwamo.


    source : https://ift.tt/3FRNewQ

  • Ni ngombwa ko ababyeyi bafatanya n’abarimu mu burezi bw’abana – MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bagomba gufatanya n
    Ababyeyi bagomba gufatanya n’abarimu mu burezi bw’abana

    Mu gihe abanyeshuri bamaze gusa igihe cy’icyumweru batangiye igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022, Minisiteri y’Uburezi irongera kwibutsa abarezi ko kugira ngo uburezi bufite ireme igihugu cyifuza ko bwahabwa abanyeshuri, butagerwaho ababyeyi batabigizemo uruhare, kuko ureste uruhare rwa mwarimu ariko nurw’umubyeyi ruba ari ingenzi.

    Ngo n’ubwo kugira ngo uburezi bufite ireme bugerweho atari mwarimu wenyine ubihamagarirwa, ariko ni we wa mbere igihugu gihanze amaso kugira ngo iryo reme rigerweho, ariyo mpamvu agomba kubishishikarizwa agaterwa inkunga ifatika harimo n’iy’ababyeyi.

    Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko uruhare rw’umubyeyi mu gutezimbere uburere n’uburezi bw’umwana ari ingenzi cyane, kuko umwana aba afite umuryango akomokamo, kandi iyo hatabayeho kuvugana hagati y’umubyeyi n’ishuri, ari umubyeyi nta menya ibibera ku ishuri, ari n’umwarimu iyo abonye ikibazo ku mwana nta menya aho gituruka.

    Ati “Iyo umubyeyi na mwarimu rero bakoranye, bamenya na cya kibazo umwana afite, n’impamvu arimo gusigara inyuma, kuko hari n’igihe zishobora kuba impamvu z’uburwayi. Mwarimu atavuganye n’umubyeyi rero ntabwo ashobora kumenya ngo umwana afite ikihe kibazo, ndetse n’unareba mw’itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi twateganyije uruhare rukomeye rw’ababyeyi, kugira ngo bakomeze gukorana n’amashuri bya hafi”.

    Akomeza agira ati “Iyo umwarimu atavugana n’umubyeyi gufasha umwana biragorana, kuko impamvu zishobora gutuma umwana adatsinda neza ziba zitandukanye, hari izishobora guturuka ku burwayi, ku mibereho, ariko wenda no gufata atinze, ababyeyi n’abarimu rero bakoranye bamenya uburyo nyabwo bwo gufasha umwana kugira ngo azamuke”.

    Ababyeyi na bo basanga kugira ngo uburezi bufite ireme bugerweho, uruhare rwabo ari ngombwa, kuko badakwiye kugenda ngo bahugire mu gushakisha imibereho y’abana gusa, ubundi bumve ko ibisigaye mwarimu ari we uzabikora.

    Umubyeyi wifuje ko twamwita mama Akariza, avuga ko uruhare rw’ababyeyi ari ngombwa, kuko hari byinshi baba bazi ku bana babo kurusha ibya mwarimu, kandi byafasha mwarimu kurushaho gutanga uburezi bufite ireme mu gihe habayeho gufatanya.

    Ati “Hari ibibazo umwana aba afite mu buzima busanzwe mu rugo umwarimu atazi, umwana akaba hari ikibazo afite runaka umwarimu atazi, yaba uburwayi, yaba n’imyumvire, ariko kubera ko umwarimu atabizi, umubyeyi atigeze amubwira icyo ikibazo, cyangwa ibyo mwarimu abonera ku ishuri atabwira umubyeyi. Ugasanga umwana ari hagati y’inzira ebyiri ariko zidasobanutse, icyo numva twakora ni uko twajya dukurikirana abana, wabona umwanya ukanyaruka ukajyayo ukaganira na mwarimu, utabonye uko ujya kuri iryo shuri byibuze agahamagara na mwarimu”.

    Ibi ngo bizatanga umusaruro kuko bizafasha abana kumva no gufata neza amasomo yabo, kubera ko mwarimu azaba yamenye neza aho umunyeshuri afite intege, bityo bitume ari ho azajya yibanda.

    source : https://ift.tt/3lObIyI

  • The Ben na Miss Pamella barimo kuruhukira mu birwa bya Maldives #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu ngo nta munsi wira abo bakunzi badashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga berekana uko barimo kwidagadura muri ibyo birwa bizwiho kuba bikunze kwakira ibyamamare mpuzamahanga.

    Pamella yari akumbuye ibihe byiza n’umukunzi we, uhereye igihe yagendeye asubira i Chicago, muri Amerika, ariko Imana yumvise amasengesho ye, kuko ubu arimo araryoherwa n’ubuzima hamwe n’umukunzi we The Ben.

    Ibyo kuba abo bakunzi baragiye guhurira muri ibyo birwa bya Maldives, byamenyekanye ubwo batangiraga gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga.

    Nk’uko bisanzwe, Pamella ni we wabanje gushyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kuri ‘Velassaru Beach’, nyuma hakurikiraho The Ben na we yerekana ifoto ye ari aho hantu, bituma ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga batangira kubihuza.

    Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko icyamamare The Ben n’umukunzi we bacumbitse muri imwe mu mahoteri iri hejuru y’amazi y’inyanja y’u Buhinde.

    The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru, ubu bakaba bagiye kumarana hafi imyaka ibiri.

    Mbere y’uko The Ben asubira muri Amerika, muri Chicago aho atuye muri iki gihe, yabanje kujyana Miss Pamella muri Zanzibar, bajya kwizihiza urukundo rwabo bitaruye rubanda.

    Ubu biravugwa ko abo bakunzi uretse kuruhukira muri ibyo birwa bya Maldives, banaje guhura kugira ngo banoze imishinga ijyanye n’ubukwe bwabo.

    Mu 2018, The Ben yavuzweho kuba afitanye ‘ikintu’ n’uwahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan, ibyo byaje nyuma y’uko Zari ashyize videwo ku mbuga nkoranyambaga, imwerekana ari kumwe na The Ben muri Amerika, ariko The Ben yahakanye ayo makuru.

    source : https://ift.tt/3BPjJcn

  • Musanze: Ikigo nderabuzima cya Gacaca kigiye kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kubaka Ikigo nderaabuzima cya Gacaca bigeze kuri 70%, kikazatangira gukora muri Mutarama 2022
    Kubaka Ikigo nderaabuzima cya Gacaca bigeze kuri 70%, kikazatangira gukora muri Mutarama 2022

    Ikigo nderabuzima gishya kirimo kubakwa mu Mudugudu wa Kanama, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, abaturage bavuga ko nicyuzura kizabaruhura iyo mvune bamaranye imyaka myinshi.

    Nyiraziraboneye Speciose, umwe mu baturage bo muri uwo Murenge, yagize ati “Abaturage b’ino aha muri aka gace, tujya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Karwasa kiri mu Murenge wa Cyuve abandi bakajya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Rwaza n’icya Murandi. Umurwayi ugiye kwivuriza hamwe muri ayo mavuriro, akora urugendo rutari munsi y’amasaha atatu akagerayo bimugoye. N’uwo aba ahetswe mu ngobyi, agerayo yarushijeho kuremba, n’abamuhetse bananiwe bitewe n’urugendo rurerure rwo kuzamuka imisozi cyangwa kunyura mu mihanda itagendeka”.

    Ngo hari n’abarwara bakiganyiriza gukora urwo rugendo bikagera ubwo baremba, bakabura imbaraga zo gukora, bikabasubiza inyuma mu iterambere.
    Ku babyeyi bagejeje igihe cyo kubyara, na bo ngo ryabaga ari ihurizo rikomeye nk’uko Mukansanga Rose yunga mu rya mugenzi we abisobanura.

    Ati “Hari nk’uwo inda ifata nko mu masaha ya nijoro, muri kwa gushakisha abamuherekeza no gushyashyana ngo bamugeze kwa muganga, hakaba ubwo abyariye mu nzira bataramugezayo. Iki kigo nderabuzima barimo kutwubakira, kije tugisonzeye, ku buryo twumva n’ubungubu aho kigeze, twahita dutangira kucyivurizamo n’ubwo kitaruzura neza”.

    Abatuye mu Murenge wa Gacaca bivuriza ku bigo nderabuzima biri mu yindi Mirenge kuko batagiraga ikibegereye
    Abatuye mu Murenge wa Gacaca bivuriza ku bigo nderabuzima biri mu yindi Mirenge kuko batagiraga ikibegereye

    Inyubako zinyuranye z’Ikigo nderabuzima cya Gacaca, ziri ku rwego rumwe n’izo ku ibindi bigo nderabuzima byubatswe mu buryo bugezweho. Imirimo yo kucyubaka ikaba igeze ku kigero cya 70%.

    Biteganyijwe ko kizatangira gutanga serivisi muri Mutarama umwaka utaha wa 2022, kikazaba cyiyongereye ku bindi bigo nderabuzima 16 Akarere ka Musanze gafite kugeza ubu.

    Umurenge wa Gacaca utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 28, babarizwa mu Tugari 4 n’Imidugudu 24. Abagize ibibazo by’uburwayi, bivuriza ku bigo nderabuzima byo mu yindi Mirenge bihana imbibi nka Cyuve, Remera, Rwaza na Gashaki.


    source : https://ift.tt/3ANBAPR

  • Abapolisi b’u Rwanda bahaye imyenda n’inkweto abakuwe mu byabo muri Sudani y’Epfo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera, ni we washyikirije ibi bikoresho abaturage mu izina ry’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi. Ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira igikorwa cyo gutanga iyi myenda n’inkweto cyakurikiwe n’igikorwa cy’umuganda rusange aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanije n’abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei.

    Iyi sitasiyo ya Polisi isanzwe ikora ibikorwa by’umutekano aho ikemura ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi ebyiri ziri hafi aho. Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n’inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y’ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.

    SSP Masozera yagize ati “Abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, muri iryo hohotera harimo gushyingirwa bakiri bato kandi bagashyingirwa ku gahato. Nk’ababyeyi b’abagore mugomba guha icyizere abana banyu b’abakobwa, mukabarinda, mukanabakangurira kujya kwiga.”

    Abagore na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu buzima harimo ibibazo bahura na byo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

    SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y’umuco atuma bashyingira abana b’abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n’irindi hohotera rya kiremwa muntu.

    Dr. Joseph Ndamiye Rugazura, umuyobozi w’itsinda ry’abaganga b’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro(FPU-3) yagaragarije abagore ibimenyetso bya kanseri y’ibere harimo kubyimba igice cy’ibere, kubabara ibere, abakangurira kujya bihutira kugaa ivnuriro ribegereye kugira ngo basuzumwe igihe babonye bene ibyo bimenyetso.

    Abahawe imyenda ni abakuwe mu byabo mu bice byarimo umutekano muke

    Abagore bashyikirizwa inkunga y’imyenda n’inkweto bagenewe n’Abapolisi b’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3mY6i3G

  • Kwirinda gutokorwa no kutivura amaso, bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Mukamana asobanura ko amaso arindwa kuba yatokorwa kuko imyanda ishobora kuyajyamo yazana na mikorobe zayatera indwara.

    Agira ati “Ibintu bitokoza amaso hari igihe biba biriho mikorobe, bityo bigashobora kwangiza amaso. Ni yo mpamvu iyo umuntu ari gukora imirimo ishobora gutarukiriza ibintu mu maso, aba agomba kuyarinda yifashishije indorerwamo zabugenewe.”

    Urumuri rutari karemano nk’urwa telefone, za mudasobwa na za televiziyo na rwo rushobora konona amaso, ari na yo mpamvu abantu basabwa kugabanya umwanya babimara imbere, bakita no ku ngano y’urumuri bifashisha, kugira ngo rutabangiriza amaso.

    Igihe kandi umuntu abonye amaso ye yahinduye ibara, urugero nk’ahasanzwe ari umweru hahindutse umutuku, cyangwa yumva ababara ashaka kuyashima, ngo agomba kureba muganga, akirinda kuba yagira umuti ayashyiramo atari we uwumwandikiye.

    Dr. Mukamana ati “Imiti tuvuza amaso iba ifite indwara runaka ivura, ku buryo uyifashishije mu jisho rirwaye indi ndwara yaryonona. Ni yo mpamvu dusaba abantu bagize ikibazo cy’amaso, kutajya kuri farumasi kwigurira umuti wo gushyiramo.”

    Yungamo ati “Urugero nk’ijisho rifite agasebe, gashobora kuba ari gatoya wowe utakabona. Hari imiti wakwigurira washyiramo, ka gasebe kakiyongera kakaba kanini, maze kakazatera inkovu ku jisho. Iyo inkovu iri ku jisho kureba kwaryo kuragabanuka cyangwa kukanatakara burundu.”

    Dr Mukamana aburira n’abashyira imiti y’ibyatsi mu maso, kuko hari igihe bashobora kuyonona bibwira ko bari kwivura. Abakunze gukora gutya ngo ni ababona ijisho ryatukuye bakavuga ko barwayemo agasimba.

    Ati “Urabona ibyatsi umuntu abyahira mu gisambu, akabizanana na microbe, agashyira muri rya jisho rifite agasebe. Mikorobe zihita zinjira muri ka gasebe noneho zigahita zonona ijisho.”

    Ati “Usibye n’amaso, n’izindi ndwara ntabwo ari byiza kubyivuza, ariko iyo tugeze ku jisho, biba ari ibintu bigoye, binakomeye. kuko urabona amaso ni abiri gusa, iyo upfuye rimwe, uba usigaranye rimwe, na ryo ushobora gutakaza.”

    Asoza asobanura ko indwara y’ijisho bita agasimba akenshi aba ari ijisho riba ryatukuye, rirya umuntu. Mu kurivura na bo babanza kuripima bifashishije ibyuma byabugenewe, ku buryo iyo umuntu agize icyo yishyiriramo, wenda harimo nk’igisebe, bishobora kumugiraho ingaruka.

    Ati “Ntabwo umuntu yareba gutya ngo ahite abona ko hari ikintu mu jisho. We abona ryatukuye, rimurya, akavuga ngo ni agakoko, kandi wenda haba hari nk’icyamuteyemo agasebe. Aho ni ho bibera bibi, kuko iyo agize icyo ashyiramo, ajya kutugeraho tumubwira tuti ihangane nta kintu tukikumariye. Icyo gihe aba azanye inkovu cyangwa igisebe cyabaye kinini kubera ya miti.”

    Iyo kwa muganga bamubwiye ko ntacyo bakimumariye, atangira gutekereza ko amaso arwaye ari amarogano, kandi ari we wabyiteye.

    Umuti kuri bene ibi bibazo nta wundi, ni uko iyo umuntu arwaye ijisho ahita arijyana kwa muganga.

    source : https://ift.tt/3mWBH6M

  • Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bayisenge yashimye uruhare rw
    Minisitiri Bayisenge yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere no kwihangira umurimo

    Minisitiri Bayisenge yabigarutseho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, wabaye ku wa 15 Ukwakira 2021, aho u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza uwo munsi ku nshuro ya 24, nyuma y’inama yabereye Beijing mu Bushinwa muri 1997.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango avuga ko mu kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo kwishimira ibyo abagore bagezeho bafashijwe n’ubuyobozi bwiza, hamwe no kureba ibikenewe gushyirwamo ingufu.

    Agira ati “Ntabwo twakwirengahiza uruhare rw’abagore n’abakobwa bagize mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 no gutunga imiryango, nk’uko tugomba gufatira ingamba hamwe ikibazo cy’amakimbirane avamo impfu no gutandukana mu miryango.”

    Yongeraho ko ihohoterwa rikorerwa ku gitsina cyane cyane ku bana, kurwanya isuku nke mu miryango, igwingira ry’abana, hakenewe umuryango ushoboye uteye imbere uzira ibyo bibazo, Abanyarwanda bagomba guhangana nabyo.

    Ati “Umuryango dukeneye ni uzira ibyo bibazo kuko tutabibarinze n’ahazaza habo ntihazaba heza.”

    Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana
    Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana

    Akomeza avuga ko kumva neza uburingane, bakabitandukanya no kwigaranzurana ari uburyo bwo kuzuzanya, mu gufashanya bituma umuryango ubaho utekanye.

    Bimwe mu bibazo bikibangamiye abagore mu Rwanda harimo kuba batoroherwa no kubona amafaranga, aho ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakoresha MoMo ari 56%.

    Abagore bo mu Rwanda bishimira iterambere bagezeho n’uruhare bagira mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera kandi ibi bituma umugore ashobora kugera ku ifaranga n’ubwo hakiri ibibazo.

    inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda uvuga ko abagore bangana na 15% bafite imbogamizi zo kudakora ku ifaranga mu gihe abarenga 50% bakoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga, ariko ngo icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho gahunda nka Guma mu rugo yatumye abagore benshi bakoresha igishoro bari bafite.

    Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagumye mu ngo barahomba, Covid-19 yatumye ihohoterwa rikorerwa abagore ryiyongera.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bagorwa n’inzira igera ku nguzanyo, abayigerageza ni 63% mu gihe abagabo ari 74%, na ho abahabwa inguzanyo abagabo ni 45.5% mu gihe abagore ari 25.5%.

    Inguzanyo zitangwa muri banki z’ubucuruzi abagore bari kuri 5.6% mu gihe abagabo ari 96.4%, icyakora abagore babona amafaranga cyane mu bimina aho bari kuri 51.3% na ho abagabo ni 36.8%, mu nguzanyo zitangwa n’inshuti abagore barizerwa kandi bakaguza cyane bari ku 9.2% mu gihe abagabo ari 4.1%.

    Abagore bagaragaza ko bashoboye ndetse barimo n
    Abagore bagaragaza ko bashoboye ndetse barimo n’abakaraza

    Mu Karere ka Rubavu kizihirijwemo umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, abagore bagatuye bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kugera ku iterambere mu kubona amahugurwa, ndetse utugari tumwe ntibabasha kwiteza imbere uko babishaka kubera kutabona amashanyarazi.

    Icyakora mu mirenge yegereye umujyi wa Gisenyi abagore baracyahura n’ihohoterwa ryo kuvunishwa mu ngo, aho abagabo bigira ntibindeba abagore bakitwa ba ‘Ndongora nitunge’.


    source : https://ift.tt/3AMPrFY

  • Kigali: Dore ibyakozwe byatumye hari benshi batakibarirwa mu manegeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umudugudu w
    Umudugudu w’ikitegeerezo wa Karama watujwemo benshi babaga mu manegeka

    Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2017, yagaragazaga ko imiryango igera ku bihumbi 34 yose yari ituye mu manegeka, gusa ngo kuva icyo gihe kugera uyu munsi, hari imishinga myinshi itandukanye yagiye ikorwa, igamije kugira ngo harebwe uburyo abo bantu bakurwa mu manegeka.

    Imwe muri iyo mishinga irimo umudugudu w’icyitegererezo uherekejwe n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze byubatswe i Karama ahazwi nka Norvege, hari n’undi mushinga wo gutuza neza abantu batuye mu kajagari ka Kangondo, bagiye kwimurirwa mu Busanza, aho icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’inzu 420 cyamaze kuzura, bikaba biteganyijwe ko mu kuboza hazimurirwayo n’abandi bo mu cyiciro cya kabiri, kuko kizaba cyaramaze kuzura.

    Uretse iyo mishinga ngo hari n’indi yagiye ikorwa, havugururwa imiturire irangwa n’akajagari bidasabye ko abahatuye bimurwa, nk’uko Muhirwa Marie Solange, umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali abisobanura.

    Ati “Tuvuge nk’urugero niba umuntu yari yegereye ruhurura, tukaba twaramubaruye icyo gihe nk’umuntu wari mu manegeka, iyo ruhurura tukaba twarayivuguruye, ubwo ndavuga nk’uyu mushinga wo mu Biryogo twakoze, uwo muntu ntabwo tuba tukimubarira mu bantu batuye mu manegeka, kuko icyashyiraga ubuzima bwe mu kaga tuba twaragikemuye”.

    Uwo mushinga ngo basanze ari mwiza kuko wabashije gufasha abantu bari basanzwe batuye nabi, ukaba wari umushinga w’igerageza (Pilot project) ariko kuko byagenze neza, byatumye hatekerezwaa n’ahandi byakorwa nk’uko Muhirwa akaomeza abivuga.

    Ati “Twahise dushaka n’ahandi hantu harangwa imiturire y’akajagari, ndetse n’abantu bahatuye tukaba tuvuga ko bari mu manegeka, kugira ngo aho na ho tugende tuhavugurura. Icyiciro cya kabiri nacyo ubu tukaba turi hafi kugitangira, tukaba tuzavugurura imiturire y’ahantu hitwa Nyabisindu”.

    Akomeza agira ati “Hariya munsi ya ‘Control technique’, dushyireyo imihanda, kubaka za ruhurura, tugakora inzira z’abanyamaguru, tugashyira n’amatara ku mihanda, ndetse tukaba twagira n’ibindi bikorwa byakunganira abantu batuye aho ngaho, kuba twashobora kubaka cyangwa tukavugurura bitewe n’uko abantu baho baba babisabye kandi bikaba byabafasha”.

    Ikorwa rya za ruhurura ryatumye inzu zizegereye zitakibarirwa mu manegeka
    Ikorwa rya za ruhurura ryatumye inzu zizegereye zitakibarirwa mu manegeka

    Umushinga wo kuvugurura muri Nyabisindu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uzajyanirana no kuvugurura akajagari kari mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’abantu bose batuye mu nkengero za ruhurura ya Mpazi ni mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

    Mu rwego rwo kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali bakomeze gutuzwa ahantu hadashira ubuzima bwabo mu kaga, ubuyobozi bw’uwo Mujyi, buvuga ko hari iminshinga myinshi itandukanye bufite, irimo n’iyo kureba abatuye nabi, bazajya batanga ubutaka bwabo bakubakirwa, ariko mu gihe barimo kubakirwa bakaba bakodesherejwe ahantu hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.


    source : https://ift.tt/3lJPnCu