Tag: featured

  • Stromae yasubije imitima y’abakunzi be mu gitereko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Stromae mu gitaramo cy
    Stromae mu gitaramo cy’amateka i Kigali

    Paul Van Haver wamenyekanye mu bikorwa bya muzika nka Stromae, kuva mu mwaka wa 2015 aho afatiwe n’uburwayi bwa malaria yakuye muri Congo ubwo yari mu bitaramo hirya no hino ku isi, byo kumurika alubumu ye ‘Racine Carrée’, yahise afata icyemezo cyo kuba ahagaritse ibikorwa bye bya muzika.

    Hari hashize igihe kigera ku myaka 6 atagaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuziki, abakunzi be mu ndirimbo nka Papaoutai, Formidable, Alors on Dance, Ta fête n’izindi zitandukanye amaso yari yaraheze mu kirere, nyuma y’uburwayi bwa malaria bwamushegeshe bwaje buhurirana n’ibitaramo yari amazemo igihe.

    Nyuma y’igihe kirekire abakunzi ba Stromae bamutegereje kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘Santé’ bisobanuye ‘Ubuzima’, akaba agaruka ku bakora imirimo isa n’iciye bugufi cyangwa se imirimo idatuma babasha gufata akanya bakaba basabana n’abandi, batajya bahabwa umwanya wihariye ngo bashimirwe kandi byari bikwiye.

    Benshi mu bakunzi b’ibihangano bye bakaba bamugaragarije amarangamutima menshi bamubwira ko bari bakumbuye kumva indirimbo ye ndetse ko n’ubwo yatinze atabatengushye, ku bw’indirimbo ifite icyanga, kandi ko ni umwimerere we atigeze awutakaza.

    Iyo ndirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi mu bakunzi be bari bamaze igihe kinini batamubona hirya no hino, haba mu gusohora indirimbo ze bwite cyangwa se mu bitaramo.

    Mu mwaka wa 2017 ni bwo yatangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa bye bya muzika, nyuma y’umwaka umwe muri 2018 yaje kongera kumvikana mu ndirimbo ‘Defiler’ yari yarakoze mu rwego rwo kumurika imideri yari ashyize hanze.

    Stromae
    Stromae

    Umuhanzi Stromae aheruka mu Rwanda mu mwaka w’i 2015 mu gitaramo cy’amateka yakoreye mu murwa mukuru w’u Rwanda i Kigali, ubwo yari mu gikorwa cyo kumurika alubumu ye ‘Racine Carrée’ ndetse abona umwanya wo kugera ku ivuko rya Se, hamwe no guhura na benshi mu bo bafitanye isano.


    source : https://ift.tt/3n1AiM3

  • Igitekerezo: Abagore bajya gutambamira ubukwe bw’abagabo, nta kuntu nibura bajya bagenda basize abana? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bagore bagiye bagaragara mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga, aho bitambika mu bukwe bw’abagabo babanye cyangwa babyaranye, yaba ubukwe bwo mu Murenge cyangwa mu nsengero zitandukanye, aho abo baba bagaragaza ko aba bagabo babataye bakajya gusezerana n’abandi bagore, aho baba bagaragaza ko hari inshingano uyu mugabo aba atubahirije yaba ku mugore babanye/babyaranye ndetse no ku bana.

    Aha ariko bintera kwibaza niba umugore ibi yabyiyemeje (n’ubwo nabyo ku bwanjye nta bishima), nibura atagenda ngo ibi abikore ariko arengera abana be, cyane ko n’ubundi baba bakiri bato, ibyo nyina yavuga byanumvikana batari kumwe.

    Mu Rwanda hashyizweho itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo n° 37 bis yo ku wa 10/09/2018. Iryo tegeko ryashyizweho risimbura itegeko ryari risanzweho n° 54/2011 ryo ku wa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera.

    Itegeko ryo kurengera umwana ryashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku masezerano mpuzamahanga anyuranye u Rwanda rwashyizeho umukono, afite aho ahurira no kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.

    Muri iryo tegeko guhoza umwana ku nkeke bisonurwa nko gukorera umwana igikorwa icyo ari cyo cyose gifite cyangwa gishobora gutera ingaruka ku buzima bwe, haba ku mubiri cyangwa ku mitekerereze cyangwa kimuvutsa uburenganzira bwe. Ibi nkabishingiraho nibaza impamvu umugore ahitamo gufatanya n’uyu mugabo yita ko yamutanye abana, na we akabahohotera abajyana ku karubanda ngo bagiye gutambamira ubukwe bwa se.

    Iri tegeko ritareba gusa umwana w’Umunyarwanda, ahubwo rireba n’umwana w’umunyamahanga uri mu Rwanda, mu ngingo ya 4 rivuga ko umwana afite uburenganzira ku mikurire iboneye. Buri mubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana kuva agisamwa kugira ngo agire imikurire iboneye.

    Ariko mbona yaba umugabo wataye abo bana wenda anabatanye nyina utishoboye akajya gusezerana n’undi mugore, yaba nyira wabo ubajyanye kubonwa n’isi yose ngo bagiye guhangana na se, ku bwanjye mba mbona nta n’umwe uba ubarengeye, ahubwo gusa ni uko baba babahohoteye wenda mu buryo butandukanye.

    Ubusanzwe ku giti cyanjye mbona nta mpamvu umugore yagakwiye kwirukanka ku mugabo wamutaye ngo ni uko yagiye gusezerana n’undi mugore. Umugabo aba ari mukuru yumva mu mitekerereze ye ariko abigenje, ubusobanuro yabiha ubwo ari bwo bwose, numva umugore atagakwiye kwiha isi yose ngo agiye kugaragaza ko ibintu byacitse, agaragaza nk’aho abona ko ubuzima bwe burangiye, oya rwose.

    Umuntu yagaragaje ko atagushaka njyewe numva nawe wagombye kumwereka ko ushoboye kubaho no kwibeshaho (Ibyo twita kwigira), gusa nabwo ibyo itegeko rikwemerera ukabihabwa mu buryo bwemejwe n’itegeko.

    Ariko nabwo kuko buri muntu agira imyumvire ye ndetse n’uburyo bwe bwo gukemura ibibazo, nibura umugore ugiye kujya mu Rukiko cyangwa mu Rusengero akibuka gusiga abana, ndetse akanabarinda mu buryo bushoboka kugira ngo ibyo agiyemo bitazabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwose. Aho wasanga ibyo yita kubagirira neza bibabereye ikintu kibi kizabagiraho ingaruka mbi mu buzima bwabo bwose.

    Ayo mashusho bakwirakwiza hirya no hino azaguma gukurana n’abo bana uko imyaka yicuma, agenda abateza isoni n’ibimwaro, cyane ko utanamenya niba uwo mwana aba afite ubwenge bwo guhitamo icyo akora yagishyigikira muri ibyo bikorwa byawe.

    Umwana ni umutware, kandi uburyo burahari bwashyizweho umuntu aharaniramo uburenganzira bwe, atarinze kuba akabarore. Yego birashoboka ko wenda n’ubwo buryo wahisemo bwatuma ukemurirwa ikibazo mu buryo bwihuse, nyamara ukazaba mu ngaruka zabyo imyaka myinshi.

    Umwana wimwangiriza ubuzima bwe ujya kumwerekana hirya no hino ku bintu bitari na byiza, utazisanga anakuze akaba ari wowe yanze kuko wamuhemukiye no kurusha uwo se uvuga wamusize mu rugo atamutangaje mu isi yose.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source : https://ift.tt/3vmtAnS

  • Huye: Abanyeshuri 54.1% ba Kaminuza y’u Rwanda basanze barwaye amaso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu banyeshuri bapimwe, abarenga 50% basanze bafite uburwayi bw
    Mu banyeshuri bapimwe, abarenga 50% basanze bafite uburwayi bw’amaso

    Nk’uko bivugwa na Dr Christian Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa CHUB, ku banyeshiri 218 basuzumwe guhera ku itariki ya 11 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2021, abaganga basanze 118 bari bafite ibibazo by’amaso bikeneye gusuzumwa byisumbuyeho.

    Abaganga basanze 30% by’abo 118 (ni ukuvuga 64 muri bo) bafite ikibazo cyo kutabona neza, kuko bamwe bari bafite ikibazo cyo kutabona ibintu biri kure, abandi na bo bafite ikibazo cyo kubona ibya kure ntibabashe kubona ibya hafi.

    Na ho 25% byabo 118 (54 muri bo) abaganga basanze barwaye byoroheje ariko bisaba kuba bagirwa inama, byanaba ngombwa bakaba bakwambara indorerwamo z’amaso.

    Dr. Ngarambe ati “Niba 54.1% bafite ibibazo by’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda gusa, bigaragaza ko mu Banyarwanda hashobora kuba harimo abantu benshi bafite ibibazo by’amaso bagendana batabizi.”

    Yasabye bariya 54.1% kuzajya kuri CHUB bakavurwa byimbitse, ariko asaba n’abantu bose kujya begera Ibitaro by’uturere bibegereye bagasuzumwa, abafite ibibazo bakagirwa inama n’abarwaye bakavurwa, kuko ubu ibitaro by’uturere byo mu Rwanda byose bisigaye bifite serivisi zo kuvura amaso.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, na we wageze ahaberaga icyo gikorwa, yaboneyeho gusaba abatuye mu Karere ka Huye kugana abaganga bakabasuzuma, “kuko amaso yavurwa agakira, bityo umuntu akirinda ubuhumyi, kandi nta wamenya ko arwaye atisuzumishije.”

    Yunzemo ati “Turasaba abaturage bacu ko urengeje imyaka 40 yajya yisuzumisha byibura rimwe mu mwaka, nk’uko abaganga babidusobanurira, kuko ushobora guhura n’uburwayi bwagutera guhuma uramutse utipimishije kare, bikaba byakuviramo guhuma burundu ku myaka runaka.”

    Igikorwa cyo gusuzuma abanyeshuri b’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, CHUB yagikoze mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ku kwirinda ubuhumyi cyari giteganyijwe hagati y’itariki ya 11 n’iya 15 Ukwakira 2021.

    Ubundi ku isi hose icyo cyumweru kizirikanwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, ari na cyo cyahuriranye n’ariya matariki muri uyu mwaka wa 2021.


    source : https://ift.tt/3vo7NMj

  • Dr. Habumuremyi avuye muri gereza yanditse igitabo cya paji 400 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Habumuremyi avuga ko muri gereza harimo ibibazo by
    Dr Habumuremyi avuga ko muri gereza harimo ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kwitabwaho

    Yabitangarije mu kiganiro cy’ubuhamya bwe yatangiye mu ihuriro rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango uvutse, aho yagaragaje uko ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside biri muri gereza bikwiye kwitabwaho by’umwihariko, kuko bihari kandi hari ingero zifatika zibigaragaza.

    Dr. Habumuremyi yavuze ko muri gereza zo mu Rwanda hafungiye ababarirwa mu bihumbi 100, kandi hari ababashamikiyeho bagera ku 10 kuri buri muntu, bityo ko nibura umuryango wa gereza ushobora kuba uhuje abantu babarirwa muri miliyoni y’Abanyarwanda.

    Agira ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko imbaraga turimo gushyiramo hano hanze zikwiye no gushyirwa mu magereza kuko u Rwanda ni igihugu kimwe, abantu bakwiye kuba bagendera umujyo umwe kuko ukuri guhari ni uko nk’Intwararumuri, mvuyeyo maze kubakorera igitabo cy’amapaji 400 ku burere mboneragihugu, ariko imbaraga dushyiramo hanze aha tuzishyire no mu magereza”.

    Avuga ku bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yagaragaje ko bishoboka ko ababukoze batageze muri za gereza ngo bamenye uko bihagaze, kandi na ho ari mu Rwanda, bafite ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikubiye mu byiciro bitanu.

    Icyiciro cya mbere yagaragaje ni icy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu matorero ari muri gereza ku buryo bishoboka ko no mu matorero yo hanze ihari, yagaragaje kandi ko hari ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bashobora gushyira mu bana babo.

    Hari kandi abana bafite ingengabitekerezo ya Jenoside aho bagaragaza ko batishimiye ubuzima babayemo, bitwaje ko bakomoka mu miryango ikomeye irimo n’iy’abasirikare.

    Ikindi ngo hari abarokotse na bo bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, aho badatinya no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ngo bavuga amagambo nk’ay’interahamwe.

    Dr. Habumuremyi kandi avuga ko hari abantu bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakayivanga n’ibyo bita ubuhanuzi, ibyo byose ngo bikaba biteye impungenge igihe ubuzima bw’abo bantu bwakomeza kurangwamo ingengabitekerezo, akifuza ko hasyirwa imbaraga nyinshi mu kubasanga no kubigisha kugira ngo bagendane n’abandi Banyarwanda.


    source : https://ift.tt/3vgSTaM

  • Menya abarinzi b’igihango barindwi bahawe ishimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bitanze benshi ni Abanyarwanda, hari abari bakunze kubaho ariko kubera gukunda abandi, barengeye abandi bahara ubuzima bwabo.

    Abashimiwe ni:

    Umubikira Marie Julianne Farrington wo mu muryango wa ‘Ste Marie de Namur’. Ashimirwa umutima w’urukundo n’ubwitange watumye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ava mu gihugu cya Canada yarimo, aza mu Rwanda anyuze mu nzira zigoye agerageza gutabariza no kurokora ababikira yari akuriye, n’abandi bantu bari bahungiye mu bigo by’uwo muryango.

    Abo yashoboye kurokora yabahungishirije mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema wari Perefe wa Kibuye, yitabye Imana ku wa 21 Mutarama 2012.

    Dufitumukiza Anaclet wavutse mu 1963, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimirwa ibikorwa by’urukundo byamuranze hamwe n’ubudahemuka n’ubunyangamugayo mu gufasha Abatutsi bahigwaga.

    Immaculée Ilibagiza, mu 1972 yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akaba umwe mu banditsi b’abahanga waranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino.

    Amaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino ku isi ataretse n’aho akomoka, akaba yashimiwe ko ahoza u Rwanda ku mutima arwanya abaruvuga uko rutari.

    Ntawugashira Frédéric wavutse mu 1962, ni umwe mu bashimiwe wari umujandarume, ariko akoresheje ibigango n’ubumenyi yari afite, yamaze iminsi umunani ahanganye n’ibitero byari bigamije kwica Abatutsi bo muri Kaduha muri Gikongoro. Ntawugashira yarokoye Abatutsi barenga 50 n’ibyabo kugeza yishwe.

    Kanyandekwe Prosper wavutse mu 1969, yari umusirikare witangiye ibikorwa byo gukiza abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahangana n’ibitero by’Interahamwe zishaka kwica Abatutsi kugeza abizize.

    Padiri Nkezabera Augustin wavutse mu 1959, akaba yaravukiye muri Ngororero i Nyange, yaranzwe n’urukundo no kurwanya ibikorwa by’ubugome no kurenganya abandi kugeza Jenoside ibaye yicanwa n’Abatutsi.

    Nkezabera yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa, yamaganye ibyo bikorwa ashize amanga, abaturage bamwibonamo nk’ubarengera, yicanwe na bo tariki 9 Mata 1994 mu gitero cyari kigamije kwica Abatutsi.

    Musoni Alexis, yavutse mu 1960 muri Muyira mu Karere ka Nyanza, ni umusirikare wari mu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo no kurengera Abatutsi bicwaga, agendera ku ihame ry’uko adashobora kwica abo ashinzwe kurinda.

    Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, yaranzwe n’urukundo, yarengeye abahigwaga kugeza yishwe itariki 10 Gicurasi 1994.

    Abarinzi b’igihango bashimiwe tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

    Iryo huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”, ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

    source : https://ift.tt/3AJiMBf

  • Nta mutware utagirwa n’abo atwara – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanga nta mutware utagirwa n
    Perezida Kagame asanga nta mutware utagirwa n’abo atwara

    Ibyo Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y’umuryango Unity Club Intwararumuri, aho yawushimiye ku ruhare rwawo mu bumwe bw’Abanyarwanda bugaragara uyu munsi.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutagera ku iterambere n’umutekano hatabayeho ubumwe n’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abo bayobora.

    Yagize ati “Ntabwo rero twagera ku iterambere, ntabwo twagera ku mutekano wacu uhagije tudakomeje bwa bumwe. Na ho politiki ya ‘jyewe’, jyewe natekereje ntya, bigomba kumera gutya…Ni byiza, wenda uko utekereza ni bizima. Ariko wibyirundaho ngo bibe ibyawe ku giti cyawe”.

    Yongeyeho ati “Wowe ni wowe kubera undi, uri wowe kubera ko n’undi ari undi. Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara, ntabwo bibaho. Umutware, uba umutware mwiza wabigizwe n’abo utwara kubera uko bakwibonamo, uko babona ufatanya na bo gukemura ibibazo byabo.

    Perezida Kagame kandi yashimiye abari n’abategarugori bari muri Unity Club ndetse n’imiryango yabo, kubera igitekerezo cyabo kijyanye n’Ubumwe bw’igihugu.

    Madamu Jeannette Kagame
    Madamu Jeannette Kagame

    Ati “Ndashimira abari n’abategarugori babaye igitekerezo, baba igikorwa kijyanye n’Ubumwe bw’igihugu cyacu, birangwa na Unity Club, ndabashimira cyane. Abagabo ntabwo nabirengagije, iyo uvuze umugore uba uvuze umugabo, iyo uvuze umugabo uba uvuze umugore, ni magirirane rero”.

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Unity Club, byahuriranye n’ihuriro rya 14 ry’uwo muryango, insanganyamatsiko ijyanye n’iyo sabukuru ikaba igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu”.

    source : https://ift.tt/3j9zq76

  • Perezida Kagame yashimiye abari n’abategarugori b’ingenzi mu buzima bwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 mu Ihuriro Ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri.

    Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

    Ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

    Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize, hari byinshi yafashije mu kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda. Yashimiye abari n’abategarugori babaye ku isonga y’igitekerezo kijyanye n’ubumwe bw’u Rwanda binyuze muri Unity Club.

    Ati “Abagore nta wabura gukomeza kubashimira ndetse nizera ko muri ibyo byose ari ibigaragara n’ibindi tubatezeho byinshi biri imbere, ndagira ngo mbisubiremo ko mufata umwanya uhagije mu buzima bwacu natwe tukabona imbaraga tukubakiraho.”

    Yavuze ko umugabo n’umugore ari magirirane ndetse ko we ku giti cye agira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe.

    Ati “Uhereye ku bakubyara, ugakurikizaho abo mushakana, ugakurikizaho abo mubyara, ndetse wagira n’amahirwe abo mubyara nabo bakabyara ndetse bakabyara abakobwa. Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye namwe mwese cyangwa benshi muri mwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe bw’akazi, yagize abari n’abategarugori bamuyobora igihe kimwe, agira n’abamuyobora igihe cyose.

    Ati “Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe, abakuyobora igihe cyose bikaba abo mubana. Abo tubana nyine nabavuze, guhera ku bakubyara, uwo mwashakanye, uwo mubyara n’abo babyara.”

    “Kugeza ubu ndacyafite ayo mahirwe amfasha no mu kandi kazi nshinzwe. Namwe ayo mahirwe ndayabifuriza kandi murayafite ariko ushobora kugira amahirwe ntunamenye ko uyafite. Icyo mvuga rero, abafite ayo mahirwe bakaba bayazi banabizi, dukomereze aho, abayafite ariko ntibabimenye, babimenye.”

    Yavuze ko abafite ayo mahirwe ntibashake kuyamenya, bakwiriye gufashwa ku buryo bagira ubushake bwo kuyamenya.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba mu gihugu, uko kibana n’ibindi bihugu, byose bihera ku muntu ku giti cye. Yavuze ko umuntu igihe cyose akiriho, afite icyo abereyeho kugeza ku munsi azaba atakiriho ariko by’umwihariko akwiriye kwiberaho akanaberaho mugenzi we.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Unity Club ari ikimenyetso cy’aho abantu bava, aho bagana n’ikibagira abo baribo. Uyu muryango ngo wibutsa igitekerezo gihoraho cy’icyo abantu bahuriyeho aribwo Ubumwe.

    Ati “Turabashimira ko mwabitwibukije ndetse bigahera no ku bategarugori ariko byazanyemo natwe twese abagabo.”

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

    Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye. Birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

    Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

    Perezida Kagame ubwo yageraga mu Intare Arena ahabereye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu

    Perezida Kagame yashimiye abagore b’ingenzi mu buzima bwe barimo na Madamu Jeannette Kagame babana

    Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi bari mu buyobozi bukuru bwa Unity Club bakata umutsima w’isabukuru

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abari n’abategarugori ari abantu bakwiriye gushimirwa no guhabwa agaciro

    Perezida Kagame yasabye abagize Unity Club gusakaza mu banyarwanda igitekerezo yubakiyeho cy’ubumwe

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko umugabo n’umugore ari magirirane ndetse ko we ku giti cye agira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye

    Byari ibyishimo ku bayobozi batandukanye bagize Unity Club

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari gushayaya. Inyuma ye ni Uwacu Julienne yasimbuye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, ateze amaboko mu kwishimira isabukuru y’imyaka 25 ya Unity Club

    Minisitiri Gatabazi yiyunze ku bandi maze arahamiriza yishimira imyaka 25 Unity Club imaze

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, asanzwe azwiho ubuhanga mu kubyina ikinimba, imbyino isaba ingufu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3lNS2vd

  • Kwiyoroshya ntacyo bikwambura – Perezida Kagame ahanura abayobozi bikanyiza – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu ni kimwe mu byo yabwiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

    Mu mpanuro ze, yagarutse ku ngingo Abanyarwanda bose bakwiriye gushyira imbere harimo ubumwe, umutekano n’iterambere ku buryo babihuriraho kandi buri wese akumva ko atibereyeho ahubwo abereyeho mugenzi we.

    Perezida Kagame yavuze ko kwiyoroshya benshi babyumva nabi, bakumva ko ari ukwisuzuguza kandi ahubwo ariko kwihesha agaciro nyako.

    Ati “Kwiyoroshya ntacyo bikwambura, ahubwo bikongerera imbaraga. Kwiyoroshya bitera imbaraga ntabwo bigutesha agaciro. Ariko iyo bidahari, icyo bivuze, uwo bitabonekaho, ni we witekereza gusa, ntabwo atekereza abandi.”

    Abantu babona inyungu mu kwitekerezaho, yavuze ko ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba batakaje.

    Ati “Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe wishimye, ndetse bakabona urajugunya, bariya bantu bagucira urubanza. Urubanza baguciriye ntabwo ruhera ko rusohoka ngo ubibazwe ako kanya ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.”

    Perezida Kagame yavuze ko “nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara”, kuko kuba umutware mwiza ubigirwa n’abo utwara kubera uburyo bakwibonamo, ubafasha gukemura ibibazo byabo; hanyuma ukaba mubi kubera ko ariko bakubona.

    Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rwamenyekanye kabiri ku Isi. Ubwa mbere hari ukubera ububi bwarwo [Jenoside yakorewe Abatutsi], ariko uyu munsi nta hantu wajya ngo ntiwumve u Rwanda kandi baruvuga neza kubera iterambere rumaze kugeraho.

    Ati “Birantangaza, hari abantu babikubwira, ngo yagiye muri biriya Birwa byo mu Nyanja ya Pacifique, ibilometero nk’ibihumbi 10 kuva hano. Anyura mu Kibuga cy’Indege bati u Rwanda, bati nibyo, birashoboka? Bati turashaka kuza iwanyu kureba, bati aho tugeze hose batangaho u Rwanda urugero, kuri ibi…Ni ukuvuga rero ko hari ibimaze gukorwa ariko ntabwo bihagije.”

    Iyo ngo ari mu Nama y’Abaminisitiri, hari ubwo ajya atera urwenya akabwira abo baba bari kumwe ko iyo ageze mu mahanga bakamubwira uburyo u Rwanda ari igitangaza, hari ubwo aba yumva yabuze aho ajya yibaza niba abo bantu bazi ibibazo bihari.

    Ati “Ndababwira nti mbura aho njya kuko nzi ibyo twirirwamo […] nkashaka aho njya […] nkavuga nti abo bantu bazi ibyo twirirwamo? Muri za minisiteri, serivisi zitangwa nabi abantu bazitukiwe bazitonganiye, barabizi? Nkababwira nti Imana tugira gusa nayo tutakwishimira cyane ni uko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu gato cyangwa cyane akaba ari icyo kidukurayo.”

    “Ariko wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza kuko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Mba mbivugira kugira ngo tugire n’uko kwiyoroshya, tutirara, iyo wiraye havamo no kwirata no gusubira inyuma na ka kandi kari karimo kakabura.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kurangwa no gukunda igihugu, bakarandura utuntu duto dushobora kugisubiza inyuma cyane ko hari ubushobozi burangiza ibyo bibazo.

    Perezida Kagame ubwo yageraga mu Intare Arena i Rusororo ahabereye uyu muhango

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, nawe yari yitabiriye uyu muhango

    [Hagati] Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, baganira

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, ari mu bari bitabiriye kwizihiza iyi sabukuru

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yari yitabiriye

    Perezida wa Sena, Augustin Iyamuremye, akurikiye imbyino zasusurutsaga abari bitabiriye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yari umusangiza w’amagambo mu gihe cyo gushimira Abarinzi b’Igihango

    Immaculée Ilibagiza yashimiwe ibikorwa by’ubutwari byamuranze, agirwa Umurinzi w’Igihango

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kumva ko kwiyoroshya ari ibintu bibongerera agaciro

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bari barangaje imbere abandi banyamuryango ba Unity Club mu mbyino zo kwishimira isabukuru y’imyaka 25 y’uyu muryango

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/2XhL73I

  • KT Radio ku mwanya wa kabiri mu maradiyo yumvwa na benshi mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashinzwe tekiniki ya KT Radio bayikurikiranira hafi kugira ngo igere ku bayumva nta makemwa
    Abashinzwe tekiniki ya KT Radio bayikurikiranira hafi kugira ngo igere ku bayumva nta makemwa

    Iyo nyigo igaragaza ko Abanyarwanda 99% bari hagati y’imayaka 12-80 bumva radio, kandi radio ikaba igera mu gihugu hose, 63% ni bo bayumva nibura hagati y’iminsi 5-7 mu cyumweru.

    Hagendewe ku hantu radio zishobra kumvikana, Radio Rwanda iza ku mwanya wa mbere na 64% igakurikirwa na KT Radio ku kigeranyo cya 33%, ku mwanya wa gatatu haza KISS FM kuri 29%.

    Iyo nyigo ikomeza ivuga ko radio ikoreshwa na buri wese mu Rwanda, televiziyo ikoreshwa mu bice byo mu mijyi na ho ibinyamakuru byo kuri murandazi n’ibinyamakuru byo mu mpapuro byo bikoreshwa ahanini n’abize.

    Mu byo Abanyarwanda bakunda kumva, amakuru y’imbere mu gihugu aza ku mwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri haza amakinamico n’inkuru zitandukanye na ho ku mwanya wa gatatu haza amakuru y’imikino.

    KT radio ni imwe mu bitangazamakuru bya Kigalitoday Ltd birimo ibikorera kuri murandasi nka kigalitoday.com na ktpress.rw ndetse na youtube channel ya kigalitoday n’iya ktradio.

    KT Radio ikaba yaratangiye kumvikana mu 2012 ikorera kuri murandasi, nyuma iza kujya kuri FM muri 2014. Ibyuma bya KT Radio biri ku minara itanu mu gihigu hose, ni ukuvuga muri buri ntara n’Umugi wa Kigali.

    KT Radio ifite iminara mu Ntara zose z
    KT Radio ifite iminara mu Ntara zose z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali

    Ibi ni byo biyiha ubushobozi bwo kumvikana mu bice byose by’igihugu ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3BTbxba