Tag: featured

  • Mount Kenya University yahembye abakozi bayo b’indashyikirwa – #rwanda #RwOT

    Abahembwe ni Mukundwa Providence ukora mu buyobozi bwa kaminuza na Zachary Thiga ukora mu bijyanye n’amasomo. Aba bombi bakaba bamaze imyaka irenga icumi bakora muri iyi kaminuza.

    Mu kubatoranya hagendewe ku bintu bitandukanye birimo ubwitange bagira mu kazi, ikinyabupfura kibaranga, uko bubahiriza imyambaro n’ibindi bituma baba abakozi b’indashyikirwa.

    Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda (MKUR), Prof Edwin Odhuno, yavuze ko bateguye ibi bihembo kugira ngo bashishikarize abakozi gukomeza gukorana umurava.

    Yagize ati “Ibi bizadufasha kuzamura imyumvire yacu tubashe kugera ku mishinga migari. Iki ni igihe cyo kwiga kubana n’icyorezo no gukomeza ubuzima.”

    Prof Odhuno yavuze ko Covid-19 itoroheye igice cy’uburezi ku Isi yose ariko abakozi ba Mount Kenya University Rwanda bakoranye umurava babasha kugera ku ntego, abasaba gukomerezaho.

    Yashimye abashinze kaminuza ndetse n’ubuyobozi bwayo kuba barabashije gukomeza ubuzima bw’abakozi babo ntibatakaze akazi mu bihe by’icyorezo ndetse bagakomeza kubaho neza.

    Ibihembo byatanzwe ubwo abakozi ba Kaminuza ya Mount Kenya bitabira umwiherero wabereye kuri King Fish Hotel Muhazi mu ntangiriro z’uku kwezi.

    Abawitabiriye bagize umwanya wo kwidagadura no gukina imikino itandukanye irimo ruhago, koga, gutembera mu bwato n’iyindi.

    Abakozi ba Kaminuza Mount Kenya bijejwe ko bazakomeza gufashwa kugira ngo intego zashyizweho zibashe kugerwaho.

    Mount Kenya University Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009, itanga amasomo mu byiciro byose bya Kaminuza yaba Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [Bachelor’s Degree], icya Gatatu [Master’s Degree] ndetse na Phd.

    Iyi kaminuza itanga amasomo mu mashami y’Ubuvuzi, Ubucuruzi n’Ubukungu, Uburezi, Ikoranabuhanga, ajyanye na Mudasobwa, Amategeko, Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukerarugendo n’Amahoteli n’ayandi.

    Iyi kaminuza ikomoka muri Kenya yashinzwe n’Umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe mu zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

    Mount Kenya University yahembye abakozi bayo b’indashyikirwa

    Mukundwa Providence ari mu bakozi bahembwe kubera uburyo bitwaye

    Bamwe mu bakozi bitegura kujya mu bwato muri Muhazi

    Bageze ahari icyapa cya King Fisher bafata ifoto y’urwibutso

    Abakozi ba Kaminuza ya Mount Kenya bakinnye imikino itandukanye

    source : https://ift.tt/3AK3qMF

  • Guha igishoro abavanywe mu buzunguzayi no kuvana abana mu buzererezi: Ibikorwa bya DASSO muri Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hamaze igihe humvikana amakimbirane no kutumvikana hagati y’abaturage n’abakozi b’uru rwego ndetse hamwe na hamwe bakanafatana mu mashati bikavamo imirwano.

    Muri Kicukiro ho buri mwaka abagize Dasso baha ubufasha bamwe muri baturage batishoboye. Bavuga ko umubano wabo n’abaturage ari mwiza babaremera muri mwaka.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, uru rwego rwa Dasso muri Kicukiro rwashyikirije umuturage inzu ifite agaciro ka miliyoni 3Frw, rwishyurira ishuri abana bahoze mu buzererezi ndetse runatanga igishoro ku bagore 20 bahoze mu buzunguzayi.

    Ni ibikorwa aba Dasso bakora binyuze mu mafaranga bakusanyije, aho bafashemo make bubakira inzu umugore witwa Bihoyiki Judith wo mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe.

    Uyu mugore usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yarabaga mu nzu iva kandi y’icyumba kimwe bamusigiye n’ibiribwa bizamufasha mu minsi iri imbere.

    Ikindi kiri mu bikorwa bakoze ni ukuremera abakoraga ubuzunguzayi mu mihanda itandukanye y’Akarere Ka Kicukiro kuri ubu bahawe igishoro muri 20 batoranyije mu bandi kugira ngo bikure mu bukene.

    Umwe mu bahawe amafaranga yo kwiteza imbere yavuzeko yishimye kuba Urwego rwa DASSO rwabatekerejeho rukabaha igishoro ndetse bakabaha n’aho gukorera.

    Yagize ati “Njyewe ndishimira ko DASSO zatwirukankanaga ubu zaduhaye ubufasha tukaba twabonye igishoro, tugiye gukora twiteze imbere tudakorera mu kajagari, nta muntu ubu uzongera kunyirukanka anziza kuzunguza mu muhanda.”

    Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko imbogamizi bagira mu kazi kabo ka buri munsi zirimo n’abazunguzayi ndetse n’abana bo ku muhanda ari nayo mpamvu biyemeje gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo kirangire.

    Ati “Ni zimwe mu mbogamizi zikomeye tugira ariko dushyize hamwe ndetse tugafashwa n’izindi nzego tuzarandura burundu ibyo bibazo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

    Niragire kandi avuga ko we na bagenzi be bicara bagakusanya amafaranga yo kuzaremera umuntu, aho hari amafaranga buri wese yiyemeza gushyira ku ruhande, akazakusanyirizwa hamwe n’aya bagenzi be yagwira bakareba icyo bafasha abatishoboye.

    Aba DASSO 87 bo mu Karere ka Kicukiro bafite miliyoni 8Frw mu kigega cyabo ashobora kubafasha hagati yabo cyangwa gufasha undi Munyarwanda bemeranyijweho ko akeneye ubufasha.

    Abana bahoze mu muhanda basubijwe mu mashuri bigizwemo uruhare na DASSO

    Abahoze bakwepana n’aba-Dasso ubu bafite isoko rya Kicukiro bacururizamo ndetse igishoro bagihawe n’urwego rwa DASSO

    Inzu abagize urwego rwa Dasso bubakiye umuturage

    Umuhuzabikorwa wa DASSO muri Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko gahunda yo gufasha abatishoboye biyemeje ko izajya ibaho buri mwaka

    source : https://ift.tt/3vfBW0p

  • Kirehe: Umusaza n’abahungu be barakekwaho kwica abuzukuru babiri – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kambwire mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe. Imirambo y’aba bana yagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kumara iminsi myinshi baraburiwe irengero.

    Umwe muri aba bana bishwe yari afite imyaka 12 mu gihe undi afite imyaka itatu, bombi ni aba Mukanizeyimana Ernestine. Yari yarababyaye aba iwabo.

    Bivugwa ko uyu mugore yakunze kugirana amakimbirane n’abavandimwe be babiri na se.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Léonard, yabwiye IGIHE ko kugira ngo bamenye ko aba bana bapfuye byaturutse ku kirego cyatanzwe na nyina ku muyobozi w’Umudugudu amaze kubabura.

    Uwa mbere yabuze mu cyumweru gishize, mukuru w’uwo mugore na basaza be bamubwira ko yagiye gusura abo mu miryango yabo.

    Yarushijeho kugira amakenga kuri uyu wa Gatatu ubwo yaburaga undi mwana w’imyaka itatu, se na basaze be bamubwira ko se w’uyu mwana ari we wamutwaye.

    Gitifu yagize ati “Bahise bajya mu nteko y’abaturage umusaza n’abahungu be bakomeza kwemeza ko yagiye gusura se umubyara, ubuyobozi bw’Umudugudu butumaho se w’umwana araza arabahakanira abaturage batangira kwibaza uburyo umwana w’imyaka itatu yaba atari mu Mudugudu.”

    Yakomeje agira ati “Niko gutangira gushakisha bagenda umurima ku murima, bagera ku murima ufite itaka rishya hejuru nibwo bakuyeho itaka babona umufuka, bafunguye basanga ni umwana wishwe ku wa Gatatu.”

    Bakomeje gushakisha baza no kugera ku wundi mufuka, bafunguye basanga ni umwana mukuru wishwe mu cyumweru gishize.

    Umwe mu bana b’uyu musaza ngo yahise ababwiza ukuri avuga ko babishe bafatanyije na se kugira ngo batazongera kubabaza iminani iwabo.

    Kuri ubu imirambo y’aba bana yajyanwe ku bitaro bya Kirehe mu gihe uyu musaza w’imyaka 66 n’abahungu be babiri bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Kirehe.

    Aba bahungu babiri na se ubabyara nibo bakekwaho kwica abana babiri

    source : https://ift.tt/3vg2nmB

  • Wellspring Academy yatanze impamyabumenyi nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Wellspring Academy itanga amasomo kuva mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, ni bwo ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije ayisumbuye.

    Mu barangije harimo abakobwa 25 n’abahungu 20, bakaba bigaga mu masomo arimo ubumenyi, ikoranabuhanga, imibare n’ibindi.

    Uretse abahawe impamyabumenyi, hari n’abandi banyeshuri 58 bo mu mashuri atandukanye kuva mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batsinze ibizamini ku rwego mpuzamahanga. Bahembwe mudasobwa, telefone, banahabwa icyemezo cy’ishimwe.

    Uwase Kaliza Vanessa urangije mu Ishami rya MCB na mugenzi we Ndagijimana Samuel urangije muri HEG n’Icyongereza, bavuze mu izina rya bagenzi babo bagarutse ku bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19 banyuzemo bigatuma biga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ndagijimana yagize ati “Byari ibihe bitoroshye ariko hamwe n’abarezi bacu bagiye badufasha umunsi ku munsi, twabashije kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga none amasomo turayarangije.”

    Umuyobozi wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yabwiye IGIHE ko bashimira Imana kuba yarabashoboje bakaba batanze impamyabumenyi nyuma y’ibihe bitoroshye.

    Ati “Uyu munsi rero turashima Imana kuko abana bacu bo mu mwaka wa Gatandatu barimo barasoza amashuri yabo yisumbuye. Igituma dushima Imana cyane murabizi ibihe bya Covid-19 twarabigerageje kenshi ntibyakunda ariko uyu munsi birakunze.”

    Rudakemwa yavuze ko nka Wellspring Academy bishimira ko uretse kuba abanyeshuri barangije amasomo yabo ariko n’intego z’ishuri muri rusange zikomeje kugenda zigerwaho.

    Ati “Ibyo kwishimira muri rusange ni byinshi ariko Wellspring Academy ni ishuri rya Gikirisitu, Imana irimo kudufasha kugira ngo tugere ku ntumbero ikigo cyashyiriweho. Iyo urebye umwana abashije gusoza amasomo ye ariko ukabona mu by’ukuri no mu myitwarire ari umwana muzima, ubishimira Imana.”

    Yakomeje agira ati “Turahimira Imana ko nubwo barangije amasomo ariko n’indangagaciro za Gikirisitu turazibabonamo kandi turizera ko n’aho bazajya bazaba abafasha mu kuzana impinduka nziza.”

    Rudakemwa yasabye abarangije kujya kuba umusemburo w’impinduka ndetse yibutsa ababyeyi ko uyu munsi ari bwo bikomeye kurusha uko byari bimeze ari na yo mpamvu bakwiye gukomeza kuba hafi y’abana babo.

    Dr Murigande Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abandi bakozi ku bw’ubwitange n’umurava byabaranze.

    Yasabye ababyeyi by’umwihariko abafite abana basoje amasomo gukomeza gufasha kubafasha ngo kuko urugendo rukomeye aribwo rutangiye.

    Ati “Ntabwo uyu munsi birangiye, urugendo nibwo rutangiye abana banyu barangije amasomo y’amashuri yisumbuye ariko bakeneye gukomeza bakajya no muri kaminuza ndetse no mu byiciro byisumbuye. Ababyeyi rero murasabwa gukomeza kubaba hafi kugira ngo bazagumane indangagaciro nyarwanda.”

    Mu batanze impanuro muri uyu muhango harimo kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Bariho Lambert wibukije abasoje amasomo ko bakwiye kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro za Gikiristo nk’uko babitojwe n’abarezi babo.

    Yashimangiye ko afite icyizere cy’uko aba bakobwa n’abahungu barangije amasomo bazaba abaranga beza ba Wellspring Academy.

    Wellspring Academy ni Ishuri rya Gikirisitu ryigisha muri porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge . Riherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Intego y’iri shuri ryatangijwe n’Itorero rya Christian Life Assembly mu 2007, ni ugutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, kurera abayobozi beza b’ahazaza kugira ngo bazabere umugisha u Rwanda ndetse banamenyekanishe ibyiza byarwo ku Isi hose.

    Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi, bamwe muri bo bakomereje amasomo muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe abandi biga mu Rwanda.

    Abanyeshuri basanzwe muri iki kigo bari bitabiriye ibirori bya bakuru babo

    Iri shuri rizwiho kuba mu ya mbere atanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Wellspring Academy ubwo bavugaga umuvugo wo gushimira bagenzi babo basoje ayisumbuye

    Uyu muhango witabiriwe n’ababyeyi n’abayobozi batandukanye

    Umushumba wa Mukuru wa Christian Life Assembly, Andrew Mukinisha nawe yari yitabiriye uyu muhango

    Umwe mu babyeyi barerera muri Wellspring Academy wari witabiriye

    Uyu muhango wari witabiriwe ku bwinshi n’ababyeyi barerera muri Wellspring Academy

    Abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo birimo mudasobwa

    Bamwe mu babyeyi barerera muri WellSpring Academy bakurikiranye umuhango wo gutanga impamyabumenyi

    Abarerera muri iki kigo barimo abanyarwanda n’abanyamahanga

    Abanyeshuri basoje amasomo ubwo bari bakurikiye impanuro z’abayobozi n’ababyeyi

    Itorero ry’abanyeshuri biga muri iki kigo ni bo basusurukije ibi birori

    Abanyeshuri ba Wellspring Academy babyina kinyarwanda ubwo basusurutsaga ibirori

    Wellspring Academy bigisha n’umuco nyarwanda, izi ni intore ziri guhamiriza

    Ndagijimana Samuel urangije muri HEG n’Icyongereza wavuze ijambo nk’umunyeshuri uhagarariye abandi

    Uwase Kaliza Vanessa urangije mu Ishami rya MCB

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Bariho Lambert aha impanuro abasoje amasomo

    Dr Murigande Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abandi bakozi ku bw’ubwitange n’umurava byabaranze

    Abanyeshuri basoje amasomo na bamwe mu bayobozi nyuma y’uyu muhango

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3j4O7rO

  • Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 55 Frw, mazutu iguma ku 1.054 Frw – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RURA ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, ryashyizweho umukono na Dr Nsabimana Ernest ryerekana ko mu kugena ibi biciro Leta hari amafaranga yigomwe.

    Rikomeza riti “Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 110 kuri litilo, cyiyongereho amafaranga 55 kuri litiro. Naho ku giciro cya Mazutu, Leta ikaba yigomwe 80 kuri litiro kugira ngo kigume uko cyari gisanzwe.

    Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kubangamira “umuvuduko ubukungu bw’igihugu buri kwiyubaka nıyuma yo gukererezwa n’ingaruka za Covid- 19.’’

    Si inshuro ya mbere u Rwanda rwigomwa amahoro rwakuraga ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu. Iyi ni inshuro ya gatatu bibaye muri uyu mwaka nyuma ya Gicurasi [aho ibiciro bitahindutse] no ku wa 14 Kanama 2021 ubwo ibiciro biheruka byatangazwaga.

    Ubwo RURA yatangazaga ibiciro byakoreshwaga mu mezi abiri ashize, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,088, mu gihe litiro ya mazutu nayo itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

    Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa ku wa 16 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ukuboza 2021 mbere yo kongera gusuzuma uko bihagaze bijyanye n’impinduka ku isoko mpuzamahanga.

    ITANGAZO ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli.#RwOT pic.twitter.com/TEGsL9t3pY

    — Rwanda Utilities Regulatory Authority – RURA (@RURA_RWANDA) October 15, 2021

    Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 55 Frw, mazutu iguma ku 1.054 Frw

    source : https://ift.tt/3BMi6vX

  • Nyagatare: Hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, kibera ahazubakwa uru ruganda mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka.

    Byitezwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda izatwara miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda, ikarangira mu mezi 11 ruhita rutangira gukora.

    Guverineri Gasana yavuze ko uru ruganda ruzakorana n’aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu dufite umukamo uri hejuru.

    Yavuze ko ruzatanga akazi ku baturage ndetse runatume umukamo uzamuka mu Burasirazuba.

    Intara y’Iburasirazuba yatangiye ubukangurambaga bwo gufasha aborozi kuzamura imyumvire bagakora ubworozi bugamije inyungu kuko aribwo buzatuma babona litiro ibihumbi 500 zizajya zikenerwa n’uru ruganda buri munsi.

    Guverineri Gasana avuga ko muri iyi ntara ifite inka zirenga ibihumbi 400, nibura habonetse inka zikamwa ibihumbi 200, haboneka litiro zirenga miliyoni ku munsi, ibi ngo byatuma bahaza uruganda kandi bakanasagurira n’amasoko.

    Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri zirenga ibihumbi 10, ziri ku buso burenga hegitari ibihumbi 100, kandi inka zirimo zitanga umukamo urenga litiro ibihumbi 200 ku munsi mu gihe cy’imvura.

    I Nyagatare hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu

    Uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw

    Uru ruganda ruzubakwa ku bufatanye bwa Leta n’Uruganda rwa Inyange

    Ni rwo ruganda rwa mbere ruzajya rukora amata y’ifu

    source : https://ift.tt/3j4O3by

  • RwandAir yatangije ingendo zijya i Goma, abakoreshaga imodoka bariruhutsa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, nibwo indege ya mbere ya RwandAir yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza mu Mujyi wa Goma.

    Uyu mujyi ubaye uwa gatatu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RwandAir ijyamo nyuma y’Umurwa Mukuru Kinshasa na Lubumbashi.

    Biteganyijwe ko RwandAir izajya ijya mu Mujyi wa Goma kabiri mu cyumweru (ku wa Mbere no ku wa Gatatu). Ku ikubitiro iyi ndege yahagurukanye abagenzi 33 bari bagiye muri Goma ku mpamvu zitandukanye.

    Aba bagenzi bavuze ko kuba RwandAir igiye kujya ikorera ingendo i Goma bizabafasha cyane kuko hari ababanzaga kunyura Addis Abeba muri Ethiopie n’abafataga umwanzuro wo gukoresha inzira y’ubutaka bakambukira mu Mujyi wa Rubavu.

    Patrick Nzoloka uri mu bakoranye na RwandAir uru rugendo rwa mbere yavuze ko mu ngendo asanzwe akora byamuvunaga kuko yabanzaga guca muri Ethiopie.

    Ati “Uyu munsi ndi umugenzi wa RwandAir mu rugendo rushya rwa Kigali- Goma, nsanzwe nkora urugendo rwa Goma-Dubai ariko mbanje guca Addis Ababa, ni ubwa mbere nkoresheje RwandAir mva i Kigali njya i Goma.”

    Patrick Nzoloka yakomeje avuga ko uru rugendo rushya ruzafasha Abanye-Congo bakorera ingendo mu bihugu bitandukanye.

    Ati “Hamwe n’iki cyerekezo gishya cya Kigali-Goma hari abantu benshi bazafashwa hari abajya muri Nigeria, hari abajya Benin, Kenya n’ibindi bihugu ntekereza ko bizafasha Abanye-Congo kujya mu byerekezo bine by’Isi.”

    Yongeyeho ko kuba RwandAir igiye gutangira kujya i Goma bizashyira igitutu ku bindi bigo by’indege bikarushaho kugabanya igiciro no gutanga serivisi nziza.

    Ati “Twakoreshaga imodoka, byadutwaraga amasaha ane yaba menshi akaba atanu. Tugiye kujya dukoresha neza igihe niba uvuye i Kigali ugakoresha iminota 20 cyangwa 30.”

    Ubwo iyi ndege yari igeze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma yakiriwe mu buryo busanzwe bumenyerewe bwo kuyitera amazi.

    Uyu Mujyi wa Goma RwandAir yatangijemo ingendo, ni umwe mu ikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 670, ukaba uhahirana cyane n’u Rwanda cyane ko uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu gaherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu.

    RwandAir itangihe ingendo zijya i Goma mu gihe nta kwezi kurashira itangije izindi zijya mu Mujyi wa Lubumbashi nawo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri Werurwe 2019, ni bwo u Rwanda na RDC, byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere. RwandAir yahise itangira gukora ingendo eshatu mu Cyumweru za Kigali-Kinshasa, aho kuri ubu ijya cyangwa ikava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili kiri i Kinshasa.

    Ubwo abagenzi bagana i Goma bagezwaga aho bagombaga gufatira indege

    RwandAir izajya ijya i Goma kabiri mu cyumweru

    Byari ibyishimo kuri aba bagenzi boroherejwe urugendo

    Muri uru rugendo rwa mbere RwandAir yatwaye abagenzi 33

    Patrick Nzoloka yavuze ko urugendo rwa Goma rwari rusanzwe rumugora kuko yabanzaga guca Addis Ababa muri Ethiopia

    RwandAir ikora ingendo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3mSRVxA

  • Abarenga 900 basoje amasomo muri UNILAK, bibutswa ko barangije mu bihe bigoye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga impamabumenyi kuri abo banyeshuri wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021. Ubaye ku nshuro ya 15 kuva iri shuri ryashingwa.

    Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko ashingiye ku masomo bahawe n’uburyo bigishijwe kwihangira imirimo, hari icyizere ko bagiye kuzitwara neza muri sosiyete no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari, ariko abibutsa ko basoje amasomo mu bihe bigoye.

    Ati “Abo bose dushingiye ku byo twagiye tubona no mu bihe byashize n’abagiye barangiza, barimo baratanga umusanzu wabo mu gihugu. Barangije mu gihe kigoye aho imirimo iba mike kandi abarangiza ari benshi, ariko bose babonye isomo ribatoza guhanga imirimo.”

    “Kugira ngo babone imirimo bose igihugu nticyabibasha cyonyine, ariko abanyeshuri b’iki gihe barabikora neza [kwihangira umurimo] ni na cyo dushimira Imana, benshi barangiza bamaze kumenya icyo bagiye gukora.”

    Abahawe impamyabumenyi ni abigiye mu mashami yose y’iyi Kaminuza yaba irya Kigali, Nyanza ndetse na Rwamagana.

    Abarangije icyiciro cya Kabiri ni 856 mu gihe abarangije Masters ari 135. Muri aba harimo ab’igitsina gore barenga 600 n’ab’igitsina gabo barenga 380.

    Abanyeshuri 57 bahize abandi (abagize hejuru ya 80%), nibo bitabiriye imbonankubone uyu muhango wabereye ku ishami rya UNILAK rya Nyanza, aho abasigaye bawitabiriye bifashishije ikoranabuhanga.

    Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bashingiye ku masomo bahawe ndetse n’uburyo bigishijwe kwihangira umurimo, bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize.

    Dusabimana Gad ati “Muri iyi minsi biragorana iyo umuntu yiteze ko azabona akazi, ariko UNILAK ntabwo iturera ngo tuzashake akazi gusa, ahubwo twigishwa no kwihangira akazi. Njyewe natangiye gutekereza uko nakora ubucuruzi.”

    Uwambayinema Bélise we yavuze ko bitewe n’ubumenyi yahawe na UNILAK, yamaze kubona icyo akora.

    Ati “Aha nahakuye ubumenyi kandi ni bwo bwatumye mbona akazi muri kampani ikomeye ku Isi, aho nkora ibijyanye no gutanga ubufasha ku bakiriya baba baraguze software dukora bagahura n’ibibazo.”

    UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadventiste, FAPADER. Imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza barenga 13.800 ndetse n’abarangije Masters basaga 600.

    Usibye Abanyarwanda iyi Kaminuza yigamo n’Abanyamahanga bagera kuri 200 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Abarangije icyiciro cya Bachelors ni 856 mu gihe abarangije Masters ari 135

    Bamwe muri bo bavuze ko bashingiye ku masomo bahawe ndetse n’uburyo bigishijwe kwihangira umurimo bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize

    Bamwe mu barimu bigisha muri UNILAK bitabiriye ibi birori

    Gutanga impamyabumenyi muri UNILAK bibaye ku nshuro ya 15 kuva iri shuri ryashingwa

    Abahagarariye bagenzi babo biga muri UNILAK baturuka mu bihugu 15

    Iyi kaminuza iganwa n’abaturuka mu bihugu bitandukanye

    Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi UNILAK yatanze impambumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza bagera kuri 983

    Mubarangije bose harimo ab’igitsina gore barenga 600 n’ab’igitsina gabo barenga 380

    Muri aba banyeshuri bashyizwe ku isoko ry’umurimo abarenga 600 ni ab’igitsina gore

    UNILAK ishyira n’ingufu mu bufashamyumvire kugira ngo abanyeshuri bafashwe kumva icyo bashaka

    UNILAK ifite amashami atatu ari i Nyanza Kigali na Rwamagana

    UNILAK yashyize ku isoko ry umurimo abarenga 900 ibibutsa ko barangije mu gihe kigoye

    UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadventiste, FAPADER

    Byari ibirori bibereye ijisho

    Ni ku nshuro ya 15 iyi kaminuza itanze impamyabumenyi

    Pasiteri Ezra Mpyisi na we yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi mu barangije muri UNILAK

    Abatsinze neza kurusha abandi bahawe ibihembo

    Uwambayinema Bélise we yavuze ko bitewe n’ubumenyi yahawe na UNILAK yamaze kubona icyo akora

    Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean yavuze ko ashingiye ku masomo abarangije bahawe n’uburyo bigishijwe kwihangira imirimo hari icyizere ko bazitwara neza muri sosiyete

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3AKC74X

  • Iburengerazuba: Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 igeze kuri 96% – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri no gufasha abanyeshuri bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba by’amashuri bishya birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose.

    Habitegeko yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba hubatswe ibyumba 4759, imirimo ikaba iri kugana ku musozo.

    Yagize ati “Muri uyu mwaka dusoje w’imihigo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye ubushobozi bwo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 muri iyi ntara. Amashuri atangiye tugeze ku ntambwe ishimishije nubwo atari 100%, kuko amashuri yuzuye ku kigero cya 96,3%, ni ukuvuga ngo 3,7% ntabwo aruzura ariko mu minsi mike nayo araba yuzuye.”

    Guverineri Habitegeko yavuze ko kimwe mu byakereje imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri harimo ibura ry’ibirahure.

    Ati “Hamwe na hamwe usanga ari nk’ibirahure twagiye tubura, hari igihe ibirahure bya milimetero enye byabuze, hari ibirahure bifite umubyimba muto ku buryo utabikoresha ku byumba by’abana bato kubera baba bakubagana byahita bimeneka, ariko mu minsi mike na byo biraba byuzuye.”

    Aho ibyumba by’amashuri byuzuye biri gutanga umusaruro byari byitezweho wo kugabanya ubucukike mu mashuri no korohereza abanyeshuri bakoraga ingendo ndende.

    Padiri Mushimiyimana Paulin uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero mu Murenge wa Kivumu, yavuze ko kuri iri shuri hubatswe ibyumba umunani by’amashuri bikaba byarabafashije kugabanya ubucukike bwari muri iki kigo.

    Ati “Ibi byumba by’amashuri byagize akamaro kuko byafashije mu kugabanya ubucukike bw’abana, cyane cyane muri uyu murenge wa Kivumu no muri iri shuri mpagarariye wasangaga abana biga bacucitse cyane ku buryo wasangaga nko mu cyumba cy’ishuri harimo abana 70 ariko ubu mu cyumba cy’ishuri usanga harimo abana 45, ahakabije ugasangamo 50 ukabona ko ibi byumba byaje bikenewe kuko nta bucukike bugihari.”

    Muri uyu mwaka w’amashuri biteganyijwe ko abanyeshuri bose batangira gufatira amafunguro ku ishuri. Bitewe n’uko hari aho ibikoni bitaruzura hari aho iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itaratangira.

    Guverineri Habitegeko yasabye abo bireba ko bakwihutisha iyi mirimo isigaye kugira ngo abana bose batangire bafatire amafunguro ku ishuri, cyane ko aho iyi gahunda yatangiye abana bavuga ko yabagiriye akamaro.

    Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 mu Ntara y’Iburengerazuba igeze kuri 96%

    source : https://ift.tt/3vdPPw5