Tag: featured

  • Hakizimana na Mutimukeye utaherukaga gusiganwa begukanye “Gicumbi Hills Duathlon Challenge” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri ki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakomereje irushanwa rya Duathlon, irushanwa rikomatanya umukino wo kwiruka n’amaguru ndetse no gusiganwa ku magare, mu gihe iyo hiyongereyeho koga mu mazi witwa Triathlon.

    Iri rushanwa ryiswe Gicumbi Hills Duathlon Challenge ryaje kwegukanwa na Hakizimana Félicien waherukaga no kwegukana andi masiganwa abiri yabereye i Nyanza na Huye, aho yakoresheje isaha imwe n’amasegonda atandatu.

    Hakizimana Félicien yongeye kwanikira abandi i Gicumbi
    Hakizimana Félicien yongeye kwanikira abandi i Gicumbi

    Ku mwaya wa kabiri haje Ngendahayo Germain wakoresheje isaha imwe n’amasegonda 30, ku mwanya wa gatatu haza uwitwa Gashyayija Jean Claude wakoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda icyenda.

    Mu bakobwa, uwaje ku mwanya wa mbere ni Mutimukeye Saidate wari umaze amezi arindwi adakina , akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 51, ku mwanya wa kabiri haza Nyirankudimana Euphrasie, ku mwanya wa gatatu haza Uwitonze Francine.

    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina muri Werurwe uyu mwaka
    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina muri Werurwe uyu mwaka

    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina mu kwa gatatu mu irushanwa ryabereye Centrafurika aho yanabaye uwa mbere, yavuze ko n’ubwo ataherukaga gukina amarushanwa ariko yakoraga imyitozo ari nabyo byatumye atsinda.

    Ati “Impamvu yamfashije gutsinda ni imyitozo nari maze iminsi nkora, ariko amarushanwa sinyitabire., kuko nsinabikekaga ko nza gutsinda ariko ku cyizere cyanjye n’Imana ikaba yamfashije igare ryanjye ntirigire ikibazo najye singire ikibazo”

    Mutimukeye Saidate ahabwa igihembo nk
    Mutimukeye Saidate ahabwa igihembo nk’umukobwa waje imbere
    Abakobwa batatu baje ku myanya ya mbere
    Abakobwa batatu baje ku myanya ya mbere

    Hakizimana Félicien nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere yavuze ko ikintu gikunda kumufasha ari imyitozo y’amaguru ihagije aba yakoze, no ku igare akaba afite ubunararibony buhagijee, ubu akaba agiye gushyira imbaraga no mu kwiga koga ku buryo nibakina Triathlon yuzuye naho azitwara neza.

    Mu basheshe akanguhe, hatsinze Nyandwi Vianney wakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 17, akurikirwa na Nkubiri Boniface ndetse na Abdoulkarim Corneille.

    Rukundo Augustin ni we ufite ubumuga (bw’ukuboko kumwe) witwaye neza, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 26 mu gihe kandi hashimiwe na Ntageruka Alphonse ufite ukuguru kumwe.

    Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yavuze ko bishimiye uko irushanwa ry’i Gicumbi Hills ryagenze, anavuga ko muri gahunda bafite mu minsi iri imbere harimo no kongeramo irindi siganwa rishobora kubera mu karere ka Karongi.

    Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twagera mu bice byose by’igihugu kugira ngo Triathlon bayimenye kandi bayikunde. Kubera ubutumburuke bwa hano turashaka ko twahagira icyicaro cy’imyitozo. Harimo ububyutse ku makipe, hari atitabiraga ariko byatangiye gukemuka.”

    “ Ubu turateganya gukirikiza Rubavu na Kigali, ariko ku busabe bwa Karongi yifuje ko twashyiramo irushanwa, bishoboka ko hajyamo irushanwa muri uku kwezi kwa 11 kuko bagaragaje ubushake, ni nabwo bwitabire mwabonye uyu munsi”

    Abasiganwa banakoze ibilometero 20 ku igare
    Abasiganwa banakoze ibilometero 20 ku igare


    Usibye amarushanwa ya Rubavu na Kigali asigaye ngo basoze shampiyona y’uyu mwaka, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza amashyirahamwe y’imikino ya Triathlon ku isi mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, inama izabera mu karere ka Rubavu.

    Andi mafoto yaranze “Gicumbi Hills Duathlon Challenge”

    source : https://ift.tt/2Z1eh7X

  • Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi yibutsa urubyiruko ko rutaba imbaraga z
    Guverineri Kayitesi yibutsa urubyiruko ko rutaba imbaraga z’igihugu rurebera abakora ihohotera

    Babivugiye mu nama yahuje urubyiruko rubarirwa muri 300 n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO), ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Urubyiruko rwitabiriye iyo inama rwari rwiganjemo abamotari, abakora muri resitora na hoteli, abiga muri kaminuza, abanyonzi, abafite ubumuga, abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero n’abarimo abatanga serivisi z’ikoranabuhanga zo kohererezanya amafaranga.

    Urubyiruko ruhamya ko zimwe mu mpamvu zituma habaho ubusumbane hagati y’umuhungu n’umukobwa biterwa n’imyumvire ishingiye ku muco wa kera wo gukandamiza igitsina gore, wakunze kutuma muri bamwe badashaka guhinduka.

    Urubyiruko rwiyemeje guharanira kurwanya ihohoterwa
    Urubyiruko rwiyemeje guharanira kurwanya ihohoterwa

    Uwo muco kandi wakunze no gutuma abagabo bakomeza kumva ko ari bo bari hejuru y’abagore nta burenganzira bafite bigakurura amaimbirane mu rugo n’ihohoterwa, icyakora ngo ibyo byose urubyiruko rubigizemo uruhare byacika.

    Mukarukundo Charlotte yavuze ko yasobanukiwe uburyo butandukanye bwo kwirinda ihohoterwa nyuma y’ibiganiro bagejejweho.

    Agira ati “Mu by’ukuri ibi biganiro byadufunguye amaso, kuko twamenye uburyo abashaka kuduhohotera bakoresha burimo kuduha impano, kutwizeza imirimo ndetse no kudushakira akazi gahenze, navuga ko ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo kwitondera bene aba bagabo”.

    Muhayimana Jacques yavuze ko yasobanukiwe uruhare rwe mu kwimakaza uburinganire ndetse no kwirinda ihohoterwa kubera ibiganiro, akifuza ko byazajya bigezwa no mu rubyiruko rwo mu cyaro.

    Agira ati “Ibiganiro byatumye menya uruhare rwanjye mu kwimakaza Uburinganire harimo kudaharira imirimo yose umugore wanjye, kumufasha mu bikorwa biteza urugo imbere, ndetse no kumurinda abagerageza kumuhohotera mu mirimo ya buri munsi”.

    Rwabuhihi asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa
    Rwabuhihi asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba urubyiruko kuzirikana intero yarwo y’uko ari imbaraga z’Igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose bityo abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu kugera ku nzozi zabo.

    Agira ati “Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu, bityo mukaba mugomba guharanira kuba umusemburo w’impinduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

    Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose kugira ngo biteze imbere ndetse bateze imbere igihugu, asaba urubyiruko ko bagomba guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Musangwa Theoneste, yavuze ko urubyiruko muri ako karere bazaharanira kuba umusemburo w’impunduka muri byose, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe, igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

    Urubyiruko rwahawe ibiganiro uko rwarushaho kurwanya ihohoterwa
    Urubyiruko rwahawe ibiganiro uko rwarushaho kurwanya ihohoterwa

    Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, aho muri uyu mwaka yateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu.


    source : https://ift.tt/3AOrTAt

  • Green Party yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kwandura kw’amazi ya Nyabarongo n’Akagera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba
    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba

    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba, avuga ko imyanda ituruka mu ngo ifite uruhare mu guhumanya amazi n’ikirere ku rugero rungana na 47.8%(akurikije imibare y’abamusubije mu bushakashatsi).

    Avuga kandi ko mu bantu 90 bakorera ibigo bya Leta, iby’abikorera n’abaturage basanzwe babajijwe, abangana na 24.4% bavuze ko ihumana ry’amazi n’ikirere mu cyogogo(ikibaya) cy’Uruzi rwa Nil ku ruhande rw’u Rwanda, riterwa n’ubuhinzi butarwanya isuri.

    Ibivuye mu nganda n’amagaraje bifite uruhare rungana na 18.8% mu guhumanya amazi n’ikirere, mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri na bwo ngo bufite uruhare rungana na 10%.

    Dr Gashumba avuga ko mu myanda iva mu ngo ihumanya amazi ku buryo bukomeye harimo pamperisi abana baba bitumyemo, Cotex, ibisimba bipfa bikajugunywa ku gasozi ndetse n’amazi yakomotse ku koza ibintu bitandukanye bifite ibinyabutabire.

    Dr Gashumba avuga ko kohereza mu mazi (cyane cyane muri Nyabugogo) imyanda ikomeye n’isukika, byateje ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuzimira kw’ibinyabuzima bimwe na bimwe byiganjemo amafi n’ibikeri byabaga mu migezi ya Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera muri rusange.

    Yagize ati “Isha zisigaye muri Pariki y’Akagera gusa, urebe inyoni wagendaga ubona ukiri umwana ko ubungubu ukizibona, ibiti na byo byagiye bihinduka kuko hari ibitagihuye n’imihindagurikire y’ikirere, hakaba haravutse ibindi bishobora guhangana na yo”.

    Umuyobozi wa Green Party, Depite Dr Frank Habineza, avuga ko bagiye kubwira inzego zitandukanye zishinzwe gufata ibyemezo, ko guhumana kw’amazi n’ikirere by’u Rwanda birimo kwica ubuzima.

    Depite Frank Habineza wa Green Party avuga ko barimo kuburira inzego kubera guhumana kw
    Depite Frank Habineza wa Green Party avuga ko barimo kuburira inzego kubera guhumana kw’amazi y’Akagera

    Yagize ati “Abagore n’abagabo basigaye barwara ziriya kanseri mwumva, byose bituruka ku myanda tuba twariye ndetse n’umwuka mubi twahumetse”.

    Ishyaka Green Party risaba inzego zitandukanye kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibidukikije, hamwe n’agena uburyo bw’imicungire y’imyanda, gufasha abashoramari mu bijyanye no gukusanya no gucunga imyanda bakaba bashyirwa muri gahunda ya ‘nkunganire’.

    Basaba kandi inzego gucunga neza inganda ku buryo amabwiriza y’ubuziranenge atagomba gusa kureba ibyo zikora, ahubwo ngo yagombye no gusuzuma neza aho izo nganda zohereza ibyasigaye bidakoreshejwe hamwe n’imyanda yaturutse mu bikorwa byazo.

    Abayobozi ba Green Party bagaragarije Itangazamakuru ibyavuye mu bushakashatsi ku bidukikije mu cyogogo cy
    Abayobozi ba Green Party bagaragarije Itangazamakuru ibyavuye mu bushakashatsi ku bidukikije mu cyogogo cy’Uruzi rwa Nil (ku ruhande rw’u Rwanda)

    Green Party inasaba ko inkombe z’imigezi, ibiyaga n’ibishanga zakomeza kuzitirwa n’ibimera byinshi bishobora gukumira isuri, kandi ko amasezerano yo kurengera ibidukikije asinywa n’abakora ubucukuzi akwiriye guhozwaho ijisho kugira ngo yubahirizwe.

    By’umwihariko ibigega byakira bikanatunganya amazi mabi ava muri Kigali Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yaremeye mu mwaka wa 2018 ko bizubakwa ku Giticyinyoni, ngo byagombye kuba byaruzuye, ndetse n’ikimoteri cya Nduba cyarimuriwe ahandi gishobora kubyazwa umusaruro.

    Imyanda abaturage bamena muri za ruhurura ni yo iri ku isonga mu guhumanya amazi ya Nyabarongo n
    Imyanda abaturage bamena muri za ruhurura ni yo iri ku isonga mu guhumanya amazi ya Nyabarongo n’Akagera


    source : https://ift.tt/30DhP0T

  • Col Bernard Niyomugabo yashinzwe inyungu za gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Col Bernard Niyomugabo yahise anahabwa inshingano nshya zo guhagararira inyungu za gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar (Defence Attaché).

    Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda nibwo bwatangaje aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021.

    source : https://ift.tt/3DQ6J6T

  • Dore amabwiriza mashya arebana n’ahakorerwa ibizamini bya ‘Perimi’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uretse abakora n
    Uretse abakora n’abakoresha ibizamini nta bandi bantu bemerewe kugera aho bikorerwa

    Itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwa Twitter riragira riti ‘Dushingiye kandi ku byo turimo kubona bitemewe muri iyi minsi y’ikorwa ry’ibizamini, birimo: Kwihugurira aharimo gukorerwa ikizamini, abakorera abandi ibizamini, abasaba abanyeshuri amafaranga ko bazabafasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (abakomisiyoneri).

    Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga buramenyesha abantu bose ibi bikurikira:

    Uwiyandikishije gukora ikizamini agomba kuba afite indangamuntu ye bwite y’umwimerere kandi akayerekana mbere yo gutangira ikizamini.

    Uwandikishije gukora ikizamini aributswa kubahiriza itariki ndetse n’isaha yo gutangiriraho ikizamini ya saa mbili za mu gitondo.

    Utazajya agerera ku gihe ahakorerwa ikizamini yongera kwiyandikisha bushya, agahabwa indi tariki azakoreraho ikizamini.

    Birabujijwe kwigishiriza imodoka ahabera ibizamini by’uruhushya rwa burundu.

    Abarimu bazanye ibinyabiziga bikoreshwa mu kizamini bagomba kuba bambaye impuzankano ibaranga (Reflector Jacket) n’ikarita y’akazi.

    Nta wundi muntu wemerewe kugera ahakorerwa ibizamini uretse umunyeshuri ndetse n’ukoresha ikizamini.

    Ibi byemezo bije nyuma yuko tariki 15 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abantu batanu yafatiye mu cyuho barimo gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

    Uretse abo batanu, bukeye bwaho tariki 16 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abandi bantu batatu yafatiye mu cyuho barimo umwarimu wigisha gutwara imodoka, umukomisiyoneri wiyitiriraga Polisi hamwe n’undi wafatanywe ibyangombwa birimo impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga zo mu bihungu by’abaturanyi hamwe na za passport.

    Polisi iraburira abakomeje kwishora mu byaha nk’ibyo ndetse n’ibindi ko itazahwema kubafata kandi bagakurikiranwa n’amategeko, ari naho ihera isaba Abanyarwanda kujya bashishoza bakitandukanya n’ababizeza ibitangaza kandi ntacyo bari bubakorere uretse kubagusha mu byaha bishobora kubaviramo gufungwa.


    source : https://ift.tt/3n6Rb84

  • Rubavu: Minisitiri Gatabazi yashyikirije inka imiryango itishoboye – #rwanda #RwOT

    Inka bagabiwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021 ni izakomotse ku zo Perezida Kagame yagabiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kugira ngo zijye zikamirwa abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

    Iki kigo kandi giherutse koroza nanone imiryango irindwi itishoboye yo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yashyikirijwe inka 20 na zo zikomoka ku zo bagabiwe n’Umukuru w’Igihugu.

    Benshi mu bagize imiryango yagabiwe inka bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, basabwe kuzaha abana babo amata, ariko bakibuka kuboneza urubyaro, bakabyara abo bashoboye kurera kandi bakabarera neza babaha ibyo bakeneye by’ibanze ndetse bakabarinda kuzaba inzererezi.

    Minisitiri Gatabazi yabashyikirije inka mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yanasuye ibindi bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi, akurikirana ibikorwa by’amatora y’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyabihu ndetse biteganyijwe ko azanasura urubyiruko rugororerwa i Iwawa.

    Ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu Murenge wa Bugeshi, Minisitiri Gatabazi, yabashimiye imbaraga n’umurava bashyira mu bikorwa byo kwiteza imbere, aho yabasabye kutishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu, kuko aribwo butuma bakoresha imipaka itemewe ku buryo bishobora kubaviramo kwitiranwa n’abanzi b’igihugu.

    Muri Nzeri 2021, muri uyu murenge ni bwo harasiwe abasore babiri n’umugore bahita bapfa ubwo bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa bagerageza kuyinjiza mu Rwanda. Biba mu gihe gito abarwanyi ba FDLR bagabye igitero muri uwo murenge bagasiga barashe inka z’umuturage.

    Gahunda ya “Girinka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida Kagame mu 2006, igamije kugabanya ubukene ku baturage b’amikoro make no kubafasha kwiteza imbere, aho benshi bagiye bafatira kuri uru rugero inka zabyara bakoroza abandi.

    Minisitiri Gatabazi yabashimiye umurava bagira mu bikorwa byo kwiteza imbere bakora

    Izi nka bazigabiwe na Perezida Paul Kagame

    Abaturage bashimiye Perezida Kagame ku bwo kubagabira inka

    Abaturage basabwe kwirinda ubucuruzi bwa magendu butuma baca mu mipaka itemewe

    Minisitiri Gatabazi yashyikirije inka umunani imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu

    Ubwo yasuraga ahari kubera igikorwa cy’amatora y inzego z ibanze mu Karere ka Nyabihu

    source : https://ift.tt/3FY024A

  • Rotaract SFB yahaye abana 100 ibikoresho by’ishuri – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Muyange muri Kicukiro ku wa 16 Ukwakira 2021, aho abo banyeshuri basanzwe biga. Barimo 50 bo mu mashuri abanza na 50 bo mu cyiciro rusange.

    Rotaract Club ya SFB ni imwe muri Rotaract Clubs enye, zihura na Rotary Clubs zirindwi zikubaka Rotary Club y’u Rwanda. Ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubugiraneza n’ibigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

    Umuyobozi wa Rotaract SFB, Mutabazi Winnie, yasobanuye ko hatekerejwe ku karere batangamo ibyo bikoresho bagahitamo Kicukiro; na none bareba ishuri rifite abanyeshuri benshi b’amikoro make bagasanga ari G.S Muyange.

    Ati “Twaje kuri iri shuri tuganiriza ubuyobozi bwaho, butubwira ko hari abanyeshuri badafite ibikoresho. […] Mu gihe cy’itangira baba bakeneye amakayi, amakaramu, boite mathematical, n’udupfukamunwa tubafasha kwirinda icyorezo ntiwatwirengagiza.”

    Uwase Delphine wiga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, yabwiye IGIHE ko atari yakabonye ibikoresho by’ishuri “kuko iwacu tutifashije”.

    Ati “Nazaga [kwiga] ariko nandika mu [makayi] yo mu wa mbere kuko impapuro zitari zarashize.”

    Uwo mwana w’umukobwa wanahembwe na mugenzi we w’umuhungu ku bwo kuba barahize abandi mu mwaka ushize, imbamutima ze azisangiye na bagenzi be bavuze ko bari baratangiye kwiga ariko bavanga amasomo kubera amakayi make.

    Uwitwa Tuyiringire Fabrice yagize ati “Ibi bikoresho bigiye kumfasha kwiga ntavanga amasomo ngo nyandike mu ikayi imwe, bityo imyigire yanjye itere imbere nta kiyibangamira.”

    Umwariwase Sandrine ni umubyeyi w’abana babiri biga kuri iryo shuri ariko umwe ni we wafashijwe. Yavuze ko byamworohereje kuko yari akibashakira ibikoresho by’ishuri.

    Ati “Bari bacyifashisha ibyo bakoresheje mu mwaka ushize nitegura kubashakira ibindi ariko kuba umwe muri bo abibonye biramfashije cyane.”

    Umuyobozi wa G.S Muyange, Mukundabantu Martin, yavuze ko kuba ubu bufasha butanzwe mu itangira ry’amashuri bizabafasha kugenzura neza imyigire y’abanyeshuri kuko hari ababa batiga neza babitewe no kubura ibikoresho.

    Yakomeje ati “N’impanuro zatanzwe zigaragaza ko tugiye gutangira neza ku buryo intego twari twihaye muri uyu mwaka tuzazigeraho.”

    “Iyo ufashije umwana akureba umuri imbere, ijambo umubwiye ntabwo ashobora kuryibagirwa. […] Aravuga ati ‘nanjye nzakura, nkore cyane nige, ngere ku rwego najye mfasha abandi. Muri make ni nko kubiba.”

    Uwo muyobozi, abanyeshuri n’ababyeyi babo bashimiye Rotaract SFB, baboneraho gukangurira n’abandi kugira umutima ufasha kuko “bidasaba ibya mirenge”.

    Rotaract SFB kimwe n’izindi ikora n’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, kwishyurira abaturage Mituweli no kubafasha kubona amazi meza, guha abangavu ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Abanyamuryango ba Rotaract SFB yatanze ubufasha

    Bimwe mu bikoresho byatanzwe

    Hatanzwe n’ibitabo ndetse n’ibikoresho by’isuku ku bangavu

    Umuyobozi wa GS Muyange, Mukundabantu Martin (iburyo) n’Umuyobozi wa Rotaract SFB, Mutabazi Winnie

    Uwase Delphine ni umwe mu bahawe ubufasha wavuze ko yari atarabona ibikoresho by’ishuri

    Ifoto y’urwibutso yafashwe abanyeshuri bari hamwe n’abanyamuryango ba Rotaract Club SFB ndetse n’abarimu babo

    source : https://ift.tt/2Xkiseo