Tag: featured

  • Muhanga: Babiri bafatiwe mu cyuho bakora kanyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bari batuye mu Kagari ka Gahogo ariko baza gufatirwa mu Kagari ka Gifumba, biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Kagari ka Gifumba batanze amakuru ko Sekanabo na Habuhazi baturutse mu Mudugudu wa Gihuma mu Kagari ka Gahogo aho bari batuye, baza gukorera kanyanga mu nzu ya mushiki wa Sekanabo iherereye mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Gifumba.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata abo bantu, bafatirwa mu cyuho barimo gukora kanyanga, babasanze mu gikoni bamaze gukora litiro 18 za ndetse bari bafite ibikoresho bitandukanye bifashisha mu gukora kanyanga.”

    SP Kanamugire yakomeje ashimira abaturage kuba baratanze amakuru, yabasabye gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacya (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interent rwa Polisi y’u Rwanda.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    source : https://ift.tt/2Z7VnfY

  • Amajyaruguru: Amashuri mashya yabaruhuye ingendo ndende n’ubucucike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mashuri yubatswe hari n
    Mu mashuri yubatswe hari n’ay’amagorofa. Iri riherereye mu Karere ka Gakenke

    Abishimira umusaruro uturuka ku byumba bishya by’amashuri, barimo abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi. Umunyeshuri witwa Izurumukiza wo mu Karere ka Burera, wiga ku ishuri ribanza rya EP Munini, riherereye mu Murenge wa Cyanika; avuga ko batarubakirwa ishuri hafi byamusabaga gukora urugendo rutari munsi y’isaha imwe n’igice ajya kwiga, bikabangamira imyigire ye.

    Yagize ati “Iki kigo kitarubakwa, byansabaga kubyuka nka saa kumi n’imwe za mu gitondo, nkitegura bwangu kugira ngo ntakererwa ishuri. Navaga mu rugo hakijimye nkagenda mu mayira nikanga ko mpura n’inyamaswa cyangwa undi muntu wangirira nabi. Byansabaga kugenda isaha imwe n’igice njya ku ishuri no gutaha, nkagerayo nananiwe cyane, simbone n’uko nkurikirana isomo mwarimu yabaga yaduteguriye, bikambuza amahirwe yo kwiga”.

    Yungamo ati “Muri urwo rugendo hari n’ubwo imvura yansangaga mu nzira, bikaba ngombwa ko nyugama cyangwa nkayigendamo nkagera iyo njya nanyagiwe. Mu ishuri abanyeshuri twabaga tugerekeranye, ku buryo intebe imwe yicaragaho abana batatu, hakaba n’abiga bicaye hasi cyangwa bahagaze kuko intebe zabaga zidahagije”.

    Ati “None ubu iki kigo gishya batwubakiye kiri hafi cyane aho nkora urugendo rutarenga iminota 10. Mu ishuri tubasha kwiga neza twisanzuye kuko ku ntebe tuba twicaye turi babiri, byakabya bakaba batatu. Inyungu dufite ubu ni ukwiga neza no kugera ku ishuri tudakerewe”.

    Amashuri mashya yafashije abana kwiga bisanzuye kandi yorohereza abarezi gukurikirana imyigire yabo
    Amashuri mashya yafashije abana kwiga bisanzuye kandi yorohereza abarezi gukurikirana imyigire yabo

    Undi munyeshuri Kigali Today yasanze ku kigo cy’amashuri cya Cyanika, ngo bijya bimugora kwiyumvisha uburyo hari abana bo mu cyaro basigaye bigira mu mashuri y’amagorofa, mu gihe bakuze bibwira ko agenewe abana bo mu mijyi nabwo bo mu miryango ifite agatubutse.

    Yagize ati “Amashuri y’amagorofa twayaboneraga ku ma televiziyo, ubona ari abana bo mu mijyi bayigiramo, tukavuga tuti biriya ni iby’abifite si ibyacu! Ubwo batangiraga kubaka iki Kigo cy’amashuri cya Cyanika II, twibwiraga ko ari amashuri asanzwe, tugiye kubona tubona bazamuye za etaje, dukeka ko zizigirwamo na ba bana bo mu ba boss; burya bwose tutazi ko ari ayo batwubakiye. Ubu turigira heza cyane, kandi byatwongereye umuhate wo kwiga cyane, kugira ngo Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame wayatwubakiye tutazamutenguha”.

    Ibyumba by’amashuri bishya, buri uko umwaka utashye bigenda byiyongera, mu rwego rwo kugabanya imbogamizi zituma imyigire y’abanyeshuri itagenda neza. Mu myaka ibiri ishize, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 3407, harimo ibyigirwamo n’abo mu mashuri abanza n’amashuri yisumbuye.

    Muri ibi byumba harimo ibigera kuri 604 byuzuye mu mwaka wa 2019-2020 n’ibigera ku 2803 byubatswe mu mwaka wakurikiyeho wa 2020-2021. Bimwe muri byo byubatswe na Leta y’u Rwanda, ibindi byubakwa ku bufatanye na Banki y’Isi.

    Birimo kandi ibyagiye byongerwa ku bigo by’amashuri, byari bisanzwe bifite ibyumba by’amashuri bicye n’ibishaje ndetse hakaba n’ibyubatswe muri gahunda yo guhanga ibigo by’amashuri bishyashya.

    Mu Ntara y
    Mu Ntara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri ishize hubatswe ibyumba bisaga 3,000

    Si abanyeshuri gusa babona ibi nk’igisubizo ku myigire, kuko n’ababyeyi basanga iyi ari intambwe ikomeye mu gushyigikira abana babo.

    Mukankubito Mariyana, ni umubyeyi ufite umwana wiga ku Kigo cy’amashuri cya Bukane, giherereye mu Karere ka Musanze; giheruka kongerwaho ibyumba 12 ngo bigabanye ubucucike bw’abanyeshuri.

    Yagize ati “Abana bacu bahuraga n’ingorane zo kwiga bahagaze kubera ubuke bw’intebe n’ibyumba bito ugereranyije n’umubare w’ababyigiragamo. Amashuri amwe imvura yaragwaga abana bakanyagirwa; mbese ukabona imyigire yabo ari nko guhatiriza, hakaba n’abananiwe bakareka ishuri, abandi bakajya kwiga ku bigo bya kure, ababyeyi tugahorana impagarara. Kuva aho Leta yongereye aya mashuri, ibyo bibazo byose byarakemutse, ubu baratsinda neza kuko biga batekanye”.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko ahubakwa ibyumba by’amashuri, bijyana no kuhashyira ibyangombwa byose nkenerwa kandi bihagije, bifasha mu gushyigikira imyigishirize.

    Yaboneyeho kugira icyo asaba ababyeyi “Kuba hafi y’abana, babashishikariza gukunda ishuri, kubafasha kubabona ibyangombwa nkenerwa no gukurikirana umunsi ku wundi imyitwarire yabo, kugira ngo imyigire yabo irusheho kugenda neza. Abarezi na bo tubibutsa ko ari inshingano zabo kwigisha abana neza babaha ubumenyi buhagije, kugira ngo bazavemo abazagirira igihugu umumaro. Nta handi bizaturuka rero, ni mu bufatanye bwa mwarimu, umubyeyi ndetse n’umunyeshuri ubwe”.

    Ubu hagiyeho na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku mashuri kuva ku ncuke, abanza n
    Ubu hagiyeho na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku mashuri kuva ku ncuke, abanza n’ayisumbuye

    Nyirarugero yungamo ko kubaka ibyumba by’amashuri ari urugendo rugikomeza, kandi ko umuvuduko biriho utanga icyizere cyo kuzakemura burundu ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende bamwe mu bana bagikora bajya kwiga.


    source : https://ift.tt/3pfhWtL

  • Iburasirazuba: Bagiye kureba uko umubyeyi atasabwa n’ishuri ibyo adafite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

    Abitangaje mu gihe amwe mu mashuri yongereye ibikoresho bisabwa umunyeshuri uyigamo ndetse n’amafaranga ku buryo bamwe mu babyeyi batishoboye batangiye kugorwa no kwishyurira abana babo.

    Guverineri Gasana avuga ko uyu mwaka hakozwe byinshi harimo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri bigera ku 6,000 ndetse n’ubwiherero 11,000 burenga, hagamijwe kugabanya ingendo ndende z’abanyeshuri ndetse n’ubucucike.

    Ati “Hakozwe ibintu bidasanzwe kuko twubatse ibyumba by’amashuri byinshi mu gihe gito kandi byatanze umusaruro kuko abana bazindukaga kare cyane bajya ku ishuri bakagera mu rugo bwije, babwiriwe ariko nibura ubu bariga hafi kandi turimo kunoza uko bose bafatira ifunguro ku ishuri kuko umwana ushonje ntakurikira amasomo neza.”

    Kongera ibyumba by’amashuri kandi ngo byakuyeho kwiga mu byiciro (Double shift), aho bamwe bigaga mu gitondo abandi nyuma ya saa sita.

    Yishimira kandi ko abana bakuwe ku kwiga mu mezi y’izuba ryinshi ahubwo bakazajya batangira umwaka mu kwezi k’Ukwakira, impeshyi irangiye.

    Amashuri yubatswe mashya kandi yazanye ibikorwa remezo by’imihanda, amashanyarazi ndetse n’amazi.

    Avuga ko mu kubaka amashuri habaye kwishakamo ibisubizo ababyeyi batanga umuganda wabo ndetse hakaba hari n’amashuri amwe ababyeyi bakijyanayo inkwi ndetse bagafasha no mu ifunguro ry’abana.

    Kuba rero hari amwe mu mashuri yongereye ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga ku buryo byagora ababyeyi batishoboye, Guverineri Gasana avuga ko hari ibigenda binozwa neza ku buryo ababyeyi bazoroherezwa ntibasabwe ibyo badafite.

    Agira ati “Iki gikorwa kigomba guhabwa agaciro kacyo, uko iminsi igenda ni ko bigenda bijya mu buryo bwiza gusa turashaka ngo tubinoze neza ku buryo twumva ko umuturage atahaguye cyangwa batamusabye ibyo adafite kandi n’abanyeshuri bakiga neza.”

    Avuga ko Leta nta cyayinanira kandi ntako itanagira ngo bitungane neza ndetse ngo n’ubuyobozi bakaba biteguye gukurikirana ko ibintu byose byagenda neza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, we agaruka ku mpamvu zishobora gutuma hari amashuri yongereye amafaranga yakaga ababyeyi atanga urugero kuri GS Nyagatare.

    Avuga ko impamvu ryongereye amafaranga ari imiterere y’aho riri kuko rizengurutswe n’imihanda bityo byasabye ko rizengurutswa uruzitiro kugira ngo bitange umutekano ku banyeshuri.

    Ariko naNnone avuga ko nk’intumbero y’igihugu y’uko buri mwana wese ugejeje igihe cyo kwiga agomba kuba yiga, na bo bagomba kureba ko ibyakwa ababyeyi bitatuma hari abana batiga.

    Ati “Ababyeyi rero igihe bashobora kuba koko aribo bicaye bakiyemeza kunganira ingengo y’Imari ya Leta, bati aho kugira ngo abana bacu bajye mu mihanda habe haba impanuka runaka. Aha rero icyo umuntu yareba ni ukuvuga ngo ese ko tuharerera turi benshi kuri GS Nyagatare, ni nde uri butange amafaranga ni nde utari buyatange? Kuko intumbero nyamukuru ni uko nta mwana ugomba kutiga.”

    Avuga ko iyo bikozwe neza bidashobora guteza ikibazo kuko ababyeyi babishoboye babikoze byaba ari byiza cyane ariko na none habonetse abatabishoboye ku buryo byaviramo umwana kureka ishuri, umurongo w’igihugu waba wirengagijwe.

    Avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikirana uko bikorwa ku buryo nta baharenganira bigatuma hari abana bata amashuri.


    source : https://ift.tt/3voOvGP

  • Rwanda Polytechnic yatangije inganda zayo ihereye ku rwa ‘muvelo’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamaze gukora muvelo nyinshi zigiye kujyanwa mu bigo by
    Bamaze gukora muvelo nyinshi zigiye kujyanwa mu bigo by’amashuri bitandukanye

    RP ivuga ko hari umushinga watwaye miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe mu gukora za muvelo (amasafuriya manini cyane) zirenga ibihumbi bitanu, zagenewe amashuri abanza muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr James Gashumba yagize ati “Aho kugira ngo duhore tugora inganda na zo zikiri nke, abanyeshuri bazajya bigira mu cyo twakwise uruganda rwa kaminuza, tubafashe kwihangira umurimo, aho guhora tubwira MINECOFIN ngo iduhe amafaranga yo kugura amatafari abanyeshuri bigiraho kubaka, cyangwa intsinga n’ibindi, twazajya tubyigurira.”

    Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kagugu Catholique, ni rumwe mu bo Minisiteri y’Uburezi yasezeranyije muvelo enye mu zakozwe na IPRC-Kigali, kugira ngo rubashe gutegurira amafunguro abarenga ibihumbi birindwi barwigamo.

    Umuyobozi wa GS Kagugu Catholique, Jean Baptiste Habanabashaka, avuga ko muvelo bari basanzwe bazigurira mu dukiriro, ariko ubu bakaba bategereje izakozwe na IPRC-Kigali.

    Yagize ati “Ubu ntazo twakwigurira kuko Leta yatanze isoko, ziriya imwe imwe twari dusanzwe tuyigura amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, ariko bitewe n’uko Leta yatanze isoko ubu wasanga muvelo imwe igurwa nka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500”.

    Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba avuga ko uretse gukora za muvelo, abiga muri za IPRC batangiye no kubakira amashuri ibigega by’amazi, ndetse no gukorera abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3n4hjjX

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry
    Abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu

    Yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza ihuriro rusange ry’umuryango wa Unity Club Intwararumuri, wabaye mu ijoro ryo ku itariki 16 Ukwakira 2021, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ushinzwe.

    Mu ijambo rye yagize ati “Ndashimira abari n’Abategarugori, babaye igitekerezo, baba igikorwa kijyanye n’ubumwe bw’Igihugu cyacu birangwa na Unity Club, ndabashimira cyane.

    Ati “Abadamu, abategarugori n’abari mu mateka yacu, mu buzima bw’Igihugu cyacu ntawabura gukomeza kubashimira, ndetse nizera ko muri ibyo byose ari ibigaragara ari n’ibindi tubatezeho byinshi biri imbere”.

    Perezida Kagame yiseguye ku bagabo, ababwira ko burya uvuze umugore aba avuze n’umugabo, n’uvuze umugabo aba avuze umugore.

    Avuga ko abo bantu bombi ari magirirane, aho yavuze ko buri wese agira icyo yihariye ashoboye ku giti cye, ariko bikaba akarusho aho yuzuzanya n’abandi, ari na ho yahereye avuga uruhare rw’umugore mu buzima bwe.

    Yagize ati “Nanjye ndi mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwanjye, uhereye ku bakubyara, ngakurikizaho uwo mushakana, ngakurikizaho abo mubyara ndetse wagira amahirwe abo mubyara na bo bakabyara, ndetse bakabyara abakobwa”.

    Arongera ati “Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye namwe mwese cyangwa abenshi muri mwe, mu buzima bwanjye bw’akazi hari abakuyobora, nagize abanyobora igihe kimwe ku ruhande rumwe, ngira n’abanyobora igihe cyose.

    Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe, abakuyobora igihe cyose bakaba abo mubana, ni abo tubana nyine nabavuze, ni uguhera ku bakubyara, abo mwashakanye abo mubyara n’abo babyara”.

    Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ayo mahirwe ndayafite, amfasha no mu kandi kazi nshinzwe, namwe ayo mahirwe ndayabifuriza, kandi murayafite ariko ushobora kugira ayo mahirwe ntunanamenye ko uyafite, abafite ayo mahirwe bakabimenya ni byiza mukomereze aho, abafite ayo mahirwe ariko ntibabimenye, babimenye, abayafite ntibashake kubimenya, tuzabafashe kugira ngo bayamenye”.

    Yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda, n’amateka yakiranze byose biri mu buzima buranga abantu, asaba buri wese kugaragaza uruhare rwe mu iterambere ry’Igihugu mu gihe akiriho, abibutsa ko umuntu adakwiye kubaho ngo yibagirwe abandi.

    Ati “Buri wese uko yicaye hano, umwanya wawe urahari, igihe ukiriho ufite icyo ubereyeho kugeza igihe uzaba utakiriho, icya mbere tuberaho, hera kuri twe umuntu aba ariho, icya kabiri umuntu aberaho ni undi muntu, kubaho ku giti cyawe no kubaho ku giti cy’undi muntu”.

    Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubwo bumuntu Unity Club iharanira byaturutse ku gitekerezo cy’abagore, ari na ho ahera abashimira ko izo ndangagaciro batazihereranye ahubwo bazigeza no ku bagabo, na bo bibona muri Unity Club.

    source : https://ift.tt/3vn8p4O

  • U Rwanda rwashimiwe icyemezo cyo gukuriraho akato abagenzi bava mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umugenzi wavaga hanze, akigera mu gihugu yabanzaga gupimwa COVID-19 ariko agategerereza ibisubizo muri hoteli zashyizweho by’umwihariko ngo zibakire.

    Byasabaga nibura amasaha 24, umugenzi ari muri hoteli kugira ngo abone ibisubizo akabona kuyivamo mu gihe byerekanye ko ari muzima.

    Iryo bwiriza ryateganyaga ko “Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira, umwe mu myanzuro yayo wagarutse ku gukuraho akato.

    Ugira uti “Abagenzi bakingiwe COVID-19 ntibasabwa kujya mu kato muri hoteli bakigera mu Rwanda. Icyakora, abagenzi hose bazajya bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu gihugu.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council, EABC), Kalisa Jean Bosco, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho akato ku bagenzi bava mu mahanga.

    Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ko yakuyeho gushyira mu kato abantu bava mu mahanga, abacuruzi barabyinubiraga.”

    Uyu mugabo w’imyaka 47 yabaye Umunyarwanda wa mbere wahawe kuyobora Urugaga rw’Abacuruzi ba Afurika y’Iburasirazuba rumaze imyaka 24 rushinzwe, yavuze ko uyu muryango utarashingwa ubucuruzi bwo mu karere bwakorwaga mu kajagari.

    Kalisa yagaragaje ko abanyamuryango batanga umusanzu 20.000 gusa banakorera ubuvugizi abandi bacuruzi bakiri bato.

    Mu gutanga umusanzu muri uyu muryango, Kalisa yagaragaje ko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buri mwaka rutanga 1.500$, angana na miliyoni 1.5 Frw, Bralirwa yonyine itanga 3,000 $ angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Banki ya Kigali itanga 3.000$.

    Yavuze ko mu gutanga umusanzu Kenya iri imbere, igakurikirwa na Tanzania, Uganda, u Rwanda rugakurikira n’ibindi bikaza inyuma kandi biterwa n’ubukungu bw’igihugu n’uko kingana ubwacyo.

    Ati “Ibihugu byose uko ari bitandatu biri muri uyu muryango bitanga umusanzu wabyo neza cyane mboneyeho no gushimira abanyamuryango bacu ukuntu bagaragaza ubwitange mu gutanga umusanzu wabo kugira ngo uyu muryango ukomere.”

    Kalisa yavuze ko uretse imurikagurisha ry’ubucuruzi ryabereye muri Arusha muri Tanzania, uyu muryango uteganya gukora ibindi bikorwa bigamije kwagura ubucuruzi muri EAC.

    Ati “Yego cyane kirahari gikomeye; mu mpera z’Ugushyingo turateganya gukora Inama y’ubucuruzi izabera Arusha mu gihe ubutaha izabera mu Rwanda. Iki gikorwa ubwacyo iyo cyateguwe neza kizamo abacuruzi basaga 1000.”

    Kalisa yagaragaje ko Covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’uyu muryango ku kigero cyo hejuru, binakoma mu nkokora imitangire y’umusanzu ku banyamuryango aho bashoboraga gutanga miliyari 6 $ ariko bikaba byarazambye.

    Yagaragaje ko bimwe mu bikorwa amaze kugeraho mu gihe gito ari byiza kandi ko urugendo rugikomeza.

    Ati “Nageze hano abacuruzi bazaga Tanzania n’abandi bantu bose basuraga iki gihugu bacibwa 100$ yo gupimwa Covid-19 ariko naganiriye n’ubuyobozi bw’iki gihugu barayagabanya bayashyira kuri 50$. Ikindi ni uko turi gusaba ko abacuruzi bakingiwe inkingo zabo ebyiri ko nta mpamvu bajya bongera kwipimisha kandi barakingiwe. Ndashimira u Rwanda ko rwakuye mu kato abantu bavaga hanze bakabanza kujya muri hoteli mu kato.”

    Kalisa wahawe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu yihaye intego zo kuzahura ubucuruzi bukava ku kigero cya 15% mu 2021 nibura mu myaka itanu iri imbere bukazaba bugeze kuri 40%.

    EABC yashinzwe mu 1997, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri EAC, impamvu ikomeye yatumye uyu muryango ushingwa ni ukugira ngo hakurweho inzitizi zatumaga ubucuruzi butagenda neza.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council, EABC), Kalisa Jean Bosco, yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho akato ku bagenzi bava mu mahanga

    Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba rifite ibiro mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania

    source : https://ift.tt/3n8T4B8

  • Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Rwanda bagiye muri Ghana kwigira kuri bagenzi babo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru rugendo shuri rwateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’ikigo mpuzamahanga cya Guverinoma ya Koreya gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA).

    Biteganyijwe ko aba ba rwiyemezamirimo bagiye mu rugendo shuri ruzamara icyumweru bazahura na bagenzi babo n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs) bikora imishinga isa n’iyabo, kugira ngo babigireho uko banoza ibyo bakora, kurebera hamwe uburyo bagirana ubufatanye n’uko bageza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

    Uru rubyiruko kandi ruzanitabira ihuriro nyafurika ry’urubyiruko (YouthConnekt Africa Summit) rizabera i Accra muri Ghana guhera tariki ya 20 kugeza kuya 22 Ukwakira 2021.

    Imishinga y’uru rubyiruko iri mu byiciro bine ari byo ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibibikomokaho, Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, Ubukerarugendo n’inganda ndangamuco, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

    Ni ku nshuro ya kabiri hategurwa urugendo shuri rugenewe ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko nk’uru, nyuma y’uko abandi 50 bagiye mu rugendo shuri rwabereye muri Kenya muri 2019.

    source : https://ift.tt/3lZTta1

  • Abaganga b’Abashinwa bari mu Rwanda bifuza ko hakorwa ubushakashatsi ku ndwara ya ‘Hernia’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itsinda ry
    Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa bari mu Rwanda

    Umuntu urwaye iyo ndwara ya Hernia, ashobora kubimenya nyuma y’igihe kirekire imufashe, bitewe n’aho yafashe ndetse n’uko ingana.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ritangaza ko hari ibikorwa bimwe na bimwe byaba intandaro yo kurwara ‘hernia’ harimo guterura ibintu biremereye cyane.

    Abo baganga b’Abashinwa batangaje iby’ubwo burwayi butari bumenyerewe bwa hernia bakorera ku Bitaro bya Masaka mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku Bitaro bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’u Burasirazuba.

    Abo baganga bageze mu Rwanda ku itariki 14 Ukuboza 2020. Mu gusobanura uko iyo ndwara ihagaze mu baturage, bavuze ko mu bantu umunani (8) baje kwivuza bataka ko bababara mu nda, batandatu muri bo babapimye bakabasangana iyo ndwara bakabavura bagakira.

    Dr Wu Yao uhagarariye iryo tsinda ry’abaganga b’Abashinwa, yagize ati “Hernia ni indwara igaragara cyane kandi ifata abato ndetse n’abakuze. Mu mpamvu ziyitera, harimo izitangira no mu gihe umwana akirimo kwirema mu nda y’umubyeyi, imyaka (kuba umuntu atangiye gusaza), gukomereka cyangwa kubagwa, imyitozo ngororamubiri ikomeye cyane cyangwa se guterura ibintu biremereye cyane.”

    Hernia ni indwara ivurwa igakira

    Nk’uko bitangazwa na WHO, ibimenyetso by’indwara ya hernia harimo kugira umuriro, kubyimba bidasanzwe no kubabara ku gice cyo mu nda (abdomen), kudashobora kwihagarika /gusoba ndetse no kuva amaraso (bleeding).

    Umwe muri abo baganga asuzuma umurwayi
    Umwe muri abo baganga asuzuma umurwayi

    Iryo tsinda ry’abaganga b’Abashinwa bavuga ko iyo ndwara itakwikiza ubwayo, kandi ko iyo itavuwe ishobora kwica, kuko ibice by’umibiri bimwe bigenda byangirika kuko bitageramo amaraso uko bikwiye n’ibindi.

    Dr Wu Yao ati “Guterura ibintu biremereye cyane, na byo bishobora gutera indwara ya hernia, njya mbona abana bikoreye amajerekani y’amazi bakayazamukana imisozi. Ni bibi cyane, kuko bishobora kuba impamvu yo kubabara ku gice cyo mu nda, bikaba byatera hernia”.

    Dr. Chai Guo Dong yavuze ko bakiriye abarwayi bagera ku 180 barwaye hernia bakaba baranamaze kubabaga ngo babavure.

    Dr Dong ati “Ni indwara itera ububabare bukomeye iyo itavuwe. Ni indwara ikomeye, abantu bagombye kuyigiraho amakuru ahagije, kugira ngo bamenye uko bayitwara”.

    WHO ivuga ko indwara ya Hernia ikunze gufata igice cyo mu nda cyane cyane, ariko ngo hari n’ubwo ifata ibindi bice.

    WHO yatangaje ko mu 2015, abantu barwaye Hernia hirya no hino ku Isi, bageraga kuri Miliyoni 18.5, yica abagera kuri 59.800.

    Dr. Ignace Nyaziyose, umuyobozi w’ishami rijyanye n’ibyo kubaga mu Bitaro bya Masaka, yavuze ko abo baganga b’Abashinwa barimo gukora akazi gakomeye.

    Yagize ati “Barimo gukora akazi gakomeye, barafasha mu kubaga imvune, hernia, n’izindi ndwara. Mu mahame agenga ubuvuzi, harimo gusangira ubumenyi, kandi twabigiyeho byinshi. Ariko icy’ingenzi cyane cyane ni uko bakijije ubuzima bw’abantu”.

    Dr. Feng Kai (ibumoso) na Dr. Wu Yao
    Dr. Feng Kai (ibumoso) na Dr. Wu Yao

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko Guverinoma y’u Bushinwa yohereza abaganga mu Rwanda guhera mu 1982. Hakaba hari n’amavuriro u Bushinwa bwubatse mu Rwanda, harimo n’ibitaro bya Masaka byubatswe ku gaciro ka Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika.


    source : https://ift.tt/3AMvyPi

  • Inkambi ya Gihembe yafunzwe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impunzi zose zabaga mu nkambi ya Gihembe zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama
    Impunzi zose zabaga mu nkambi ya Gihembe zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama

    Ni nyuma y’uko iyo nkambi yagiye yugarizwa n’ibiza binyuranye byiganjemo iby’imvura, imikingo itangira kuriduka ari na ko ibyo biza bigenda bisatira iyo nkambi yari icumbikiye imiryango isaga 2000.

    Nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, ngo kwimura izo mpunzi zikavanwa mu nkambi ya Gihembe zikajyanwa mu ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi, ngo bigamije gutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mu kaga.

    Nta mpunzi n
    Nta mpunzi n’imwe ikirangwa mu nkambi ya Gihembe

    Ubutumwa bwa MINEMA, bugira buti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo. Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mu kaga”.

    Kwimura izo mpunzi ni igikorwa cyakurikiwe no gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije, aho ahahoze iyo nkambi no mu nkengero zayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 hakorewe umuganda wo gutera ibiti, igikorwa cyayobowe na Kayumba, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA.

    Inkambi ya Mahama ni yo nini mu Rwanda, aho ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zisaga 50,000
    Inkambi ya Mahama ni yo nini mu Rwanda, aho ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zisaga 50,000

    Izo mpunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe zaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu 1997, aho zimaze imyaka 24 mu Rwanda nyuma y’uko zihunze intambara yaberaga mu gihugu zaturutsemo.

    Impunzi zikomeje kwimurirwa mu nkambi ya Mahama ni izabaga mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, na zimwe mu zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, aho zagiye zimurwa mu byiciro binyuranye, nyuma y’uko zimwe mu mpunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama zamaze gutahuka.

    Ibiza byari bikomeje gusatira inkambi ya Gihembe
    Ibiza byari bikomeje gusatira inkambi ya Gihembe

    Inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zikabakaba ibihumbi 10.

    Bahise batangira gutera ibiti ahari inkambi ya Gihembe
    Bahise batangira gutera ibiti ahari inkambi ya Gihembe


    source : https://ift.tt/3BWeurm