Tag: featured

  • Col Bernard Niyomugabo yashinzwe inyungu za gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Col Bernard Niyomugabo yahise anahabwa inshingano nshya zo guhagararira inyungu za gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar (Defence Attaché).

    Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda nibwo bwatangaje aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021.

    source : https://ift.tt/3DQ6J6T

  • Dore amabwiriza mashya arebana n’ahakorerwa ibizamini bya ‘Perimi’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uretse abakora n
    Uretse abakora n’abakoresha ibizamini nta bandi bantu bemerewe kugera aho bikorerwa

    Itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwa Twitter riragira riti ‘Dushingiye kandi ku byo turimo kubona bitemewe muri iyi minsi y’ikorwa ry’ibizamini, birimo: Kwihugurira aharimo gukorerwa ikizamini, abakorera abandi ibizamini, abasaba abanyeshuri amafaranga ko bazabafasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (abakomisiyoneri).

    Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga buramenyesha abantu bose ibi bikurikira:

    Uwiyandikishije gukora ikizamini agomba kuba afite indangamuntu ye bwite y’umwimerere kandi akayerekana mbere yo gutangira ikizamini.

    Uwandikishije gukora ikizamini aributswa kubahiriza itariki ndetse n’isaha yo gutangiriraho ikizamini ya saa mbili za mu gitondo.

    Utazajya agerera ku gihe ahakorerwa ikizamini yongera kwiyandikisha bushya, agahabwa indi tariki azakoreraho ikizamini.

    Birabujijwe kwigishiriza imodoka ahabera ibizamini by’uruhushya rwa burundu.

    Abarimu bazanye ibinyabiziga bikoreshwa mu kizamini bagomba kuba bambaye impuzankano ibaranga (Reflector Jacket) n’ikarita y’akazi.

    Nta wundi muntu wemerewe kugera ahakorerwa ibizamini uretse umunyeshuri ndetse n’ukoresha ikizamini.

    Ibi byemezo bije nyuma yuko tariki 15 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abantu batanu yafatiye mu cyuho barimo gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

    Uretse abo batanu, bukeye bwaho tariki 16 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abandi bantu batatu yafatiye mu cyuho barimo umwarimu wigisha gutwara imodoka, umukomisiyoneri wiyitiriraga Polisi hamwe n’undi wafatanywe ibyangombwa birimo impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga zo mu bihungu by’abaturanyi hamwe na za passport.

    Polisi iraburira abakomeje kwishora mu byaha nk’ibyo ndetse n’ibindi ko itazahwema kubafata kandi bagakurikiranwa n’amategeko, ari naho ihera isaba Abanyarwanda kujya bashishoza bakitandukanya n’ababizeza ibitangaza kandi ntacyo bari bubakorere uretse kubagusha mu byaha bishobora kubaviramo gufungwa.


    source : https://ift.tt/3n6Rb84

  • Rubavu: Minisitiri Gatabazi yashyikirije inka imiryango itishoboye – #rwanda #RwOT

    Inka bagabiwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021 ni izakomotse ku zo Perezida Kagame yagabiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kugira ngo zijye zikamirwa abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

    Iki kigo kandi giherutse koroza nanone imiryango irindwi itishoboye yo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yashyikirijwe inka 20 na zo zikomoka ku zo bagabiwe n’Umukuru w’Igihugu.

    Benshi mu bagize imiryango yagabiwe inka bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, basabwe kuzaha abana babo amata, ariko bakibuka kuboneza urubyaro, bakabyara abo bashoboye kurera kandi bakabarera neza babaha ibyo bakeneye by’ibanze ndetse bakabarinda kuzaba inzererezi.

    Minisitiri Gatabazi yabashyikirije inka mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yanasuye ibindi bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi, akurikirana ibikorwa by’amatora y’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyabihu ndetse biteganyijwe ko azanasura urubyiruko rugororerwa i Iwawa.

    Ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu Murenge wa Bugeshi, Minisitiri Gatabazi, yabashimiye imbaraga n’umurava bashyira mu bikorwa byo kwiteza imbere, aho yabasabye kutishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu, kuko aribwo butuma bakoresha imipaka itemewe ku buryo bishobora kubaviramo kwitiranwa n’abanzi b’igihugu.

    Muri Nzeri 2021, muri uyu murenge ni bwo harasiwe abasore babiri n’umugore bahita bapfa ubwo bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa bagerageza kuyinjiza mu Rwanda. Biba mu gihe gito abarwanyi ba FDLR bagabye igitero muri uwo murenge bagasiga barashe inka z’umuturage.

    Gahunda ya “Girinka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida Kagame mu 2006, igamije kugabanya ubukene ku baturage b’amikoro make no kubafasha kwiteza imbere, aho benshi bagiye bafatira kuri uru rugero inka zabyara bakoroza abandi.

    Minisitiri Gatabazi yabashimiye umurava bagira mu bikorwa byo kwiteza imbere bakora

    Izi nka bazigabiwe na Perezida Paul Kagame

    Abaturage bashimiye Perezida Kagame ku bwo kubagabira inka

    Abaturage basabwe kwirinda ubucuruzi bwa magendu butuma baca mu mipaka itemewe

    Minisitiri Gatabazi yashyikirije inka umunani imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu

    Ubwo yasuraga ahari kubera igikorwa cy’amatora y inzego z ibanze mu Karere ka Nyabihu

    source : https://ift.tt/3FY024A

  • Rotaract SFB yahaye abana 100 ibikoresho by’ishuri – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Muyange muri Kicukiro ku wa 16 Ukwakira 2021, aho abo banyeshuri basanzwe biga. Barimo 50 bo mu mashuri abanza na 50 bo mu cyiciro rusange.

    Rotaract Club ya SFB ni imwe muri Rotaract Clubs enye, zihura na Rotary Clubs zirindwi zikubaka Rotary Club y’u Rwanda. Ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubugiraneza n’ibigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

    Umuyobozi wa Rotaract SFB, Mutabazi Winnie, yasobanuye ko hatekerejwe ku karere batangamo ibyo bikoresho bagahitamo Kicukiro; na none bareba ishuri rifite abanyeshuri benshi b’amikoro make bagasanga ari G.S Muyange.

    Ati “Twaje kuri iri shuri tuganiriza ubuyobozi bwaho, butubwira ko hari abanyeshuri badafite ibikoresho. […] Mu gihe cy’itangira baba bakeneye amakayi, amakaramu, boite mathematical, n’udupfukamunwa tubafasha kwirinda icyorezo ntiwatwirengagiza.”

    Uwase Delphine wiga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, yabwiye IGIHE ko atari yakabonye ibikoresho by’ishuri “kuko iwacu tutifashije”.

    Ati “Nazaga [kwiga] ariko nandika mu [makayi] yo mu wa mbere kuko impapuro zitari zarashize.”

    Uwo mwana w’umukobwa wanahembwe na mugenzi we w’umuhungu ku bwo kuba barahize abandi mu mwaka ushize, imbamutima ze azisangiye na bagenzi be bavuze ko bari baratangiye kwiga ariko bavanga amasomo kubera amakayi make.

    Uwitwa Tuyiringire Fabrice yagize ati “Ibi bikoresho bigiye kumfasha kwiga ntavanga amasomo ngo nyandike mu ikayi imwe, bityo imyigire yanjye itere imbere nta kiyibangamira.”

    Umwariwase Sandrine ni umubyeyi w’abana babiri biga kuri iryo shuri ariko umwe ni we wafashijwe. Yavuze ko byamworohereje kuko yari akibashakira ibikoresho by’ishuri.

    Ati “Bari bacyifashisha ibyo bakoresheje mu mwaka ushize nitegura kubashakira ibindi ariko kuba umwe muri bo abibonye biramfashije cyane.”

    Umuyobozi wa G.S Muyange, Mukundabantu Martin, yavuze ko kuba ubu bufasha butanzwe mu itangira ry’amashuri bizabafasha kugenzura neza imyigire y’abanyeshuri kuko hari ababa batiga neza babitewe no kubura ibikoresho.

    Yakomeje ati “N’impanuro zatanzwe zigaragaza ko tugiye gutangira neza ku buryo intego twari twihaye muri uyu mwaka tuzazigeraho.”

    “Iyo ufashije umwana akureba umuri imbere, ijambo umubwiye ntabwo ashobora kuryibagirwa. […] Aravuga ati ‘nanjye nzakura, nkore cyane nige, ngere ku rwego najye mfasha abandi. Muri make ni nko kubiba.”

    Uwo muyobozi, abanyeshuri n’ababyeyi babo bashimiye Rotaract SFB, baboneraho gukangurira n’abandi kugira umutima ufasha kuko “bidasaba ibya mirenge”.

    Rotaract SFB kimwe n’izindi ikora n’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, kwishyurira abaturage Mituweli no kubafasha kubona amazi meza, guha abangavu ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Abanyamuryango ba Rotaract SFB yatanze ubufasha

    Bimwe mu bikoresho byatanzwe

    Hatanzwe n’ibitabo ndetse n’ibikoresho by’isuku ku bangavu

    Umuyobozi wa GS Muyange, Mukundabantu Martin (iburyo) n’Umuyobozi wa Rotaract SFB, Mutabazi Winnie

    Uwase Delphine ni umwe mu bahawe ubufasha wavuze ko yari atarabona ibikoresho by’ishuri

    Ifoto y’urwibutso yafashwe abanyeshuri bari hamwe n’abanyamuryango ba Rotaract Club SFB ndetse n’abarimu babo

    source : https://ift.tt/2Xkiseo

  • Huye: Abagore bo mu cyaro babangamirwa n’ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babangamirwa no kugira ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu
    Babangamirwa no kugira ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu

    Babigaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Huye tariki 15 Ukwakira 2021, ubwo bwifatanyaga na bo mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihizwa buri mwaka kuri iyo tariki.

    Uwitwa Claudine Nikuze yagize ati “Hari igihe ukora nk’umushinga, kubera ko mu cyaro nta mafaranga akunze kuhaboneka, ugasanga urahombye. Habonetse uwegera abagore akabaganiriza hamwe n’abagabo, akabereka uko bashora imari, akanabereka uko bagemura ibyo bagezeho, byadufasha.”

    Chantal Kabatesi yongeraho ko n’itwita ry’abangavu ribangamira iterambere ry’umugore wo mu cyaro, kuko mu gihe abana bakabanje gukura, bakagira ibyo bageraho mbere yo gushinga ingo, ahubwo batwita, bakajya kurera batabishoboye, bakaba n’umutwaro ku babyeyi.

    Yungamo ati “Hari igihe umubyeyi ahana umwana ugasanga ntiyumva. Ariko habayeho nk’amahugurwa y’urubyiruko, cyangwa n’ibigo by’urubyiruko bibafasha mu iterambere, wenda byagabanya izo nda zitateguwe. Ubuyobozi bwabidufashamo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabagiriye inama yo kugana amatsinda y’iterambere kuko byagaragaye ko abayitabira bibateza imbere.

    Yagize ati “Umugore uwo ari we wese akwiye kugana amatsinda y’iterambere, ari yo bahuriramo bakungurana ibitekerezo, bakanafatanya mu iterambere. Byagaragaye ko abagore bagiye bajya mu matsinda babashije kugera kuri byinshi. Batangiye ari ibibazo, ariko ubu bageze ku bisubizo.”

    Ikindi yabagiriyeho inama, ni ukwegera abajyanama mu bijyanye n’iterambere bari mu mirenge, kandi bagatinyuka bakagana ibigo by’imari.

    Ati “Mu mirenge yose hari abajyanama mu bijyanye n’iterambere ry’imishinga (BDA), ufite umushinga arabagana bakamufasha. Abagore bagomba no gutinyuka bakagana ibigo by’imari, kuko ari byo bakuramo amafaranga yo kwifashisha mu mishinga bafite, kandi mu mirenge yose hari Sacco.”

    Yanasabye abagore kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kuko ngo na yo ajya aba isoko yo kubona igishoro.


    source : https://ift.tt/3n0mktS