Tag: featured

  • Umuhanda Kanombe-Mu Mujyi ugiye gukorerwaho igerageza ry’umushinga ugamije guca umuvundo w’ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo buzwi nka Bus Rapid Transit (BRT) bugamije gufasha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kurushaho kwihuta no kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga wajyaga utuma abateze imodoka rusange bategerera ku gihe aho bagiye.

    BRT ni umushinga umaze igihe mu cyerekezo cy’Umujyi wa Kigali uzafasha cyane abatuye Umujyi wasangaga batinda mu nzira kubera ibibazo biri mu buryo bw’ingendo, cyane cyane bakoresha imodoka rusange zitwara abagenzi.

    Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, Mérard Mpabwanamaguru, yabwiye The New Times ko kuri ubu Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Banki y’Isi bari gukora inyigo kuri uyu mushinga uzatuma uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali byoroha.

    Yagize ati “Tuzubaka ibikorwaremezo n’inzira z’umuhanda zizaba zigenewe imodoka zihuta kugira ngo zibashe gutwara abagenzi benshi kandi bigabanye umuvundo w’imodoka.”

    Yavuze ko hari inyigo yatangiye izafasha mu guhindura umuhanda uva ku Kibuga cy’indege ugana mu mujyi rwagati, uwahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Uyu mushinga kandi ufite ikindi gice cya kabiri, cyo kuvugurura gare ya Nyabugogo ikajya ku rundi rwego.

    Yagize ati “Tuzavugurura gare ya Nyabugogo ijye ku rundi rwego. Bizayongerera ubushobozi ku buryo ibasha kwakira imodoka rusange nyinshi.”

    Kuvugurura Nyabugogo, ni umushinga byitezwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri iri imbere, aho nibura bizatwara miliyari 45 Frw, gusa inyigo iri gukorwa ni yo izagaragaza neza ishusho y’amafaranga bizatwara.

    Mpabwanamaguru kandi yavuze ko hari inyigo iri gukorwa ku mushinga wo gutangiza muri Kigali ingendo z’utumodoka tugendera ku migozi, tuzwi nka Cable Cars.

    Hashize igihe umujyi wa Kigali uteganya gutangiza uburyo bwa BRT, buzatuma habaho imihanda yihariye y’imodoka rusange mu kwirinda umuvundo

    source : https://ift.tt/3BZWsVu

  • Umusaruro w’ibyumba 6000 by’amashuri byubatswe mu Ntara y’Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Umwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya ibihumbi 22 hirya no hino mu gihugu, muri byo harimo 6000 byubatswe mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe kugabanya ubucucike bwakundaga kugaragara mu mashuri.

    Mu byumba byubatswe harimo site nshya 208 kugira ngo bigabanye ingendo zakorwaga n’abana aho hari aho wasangaga hari abakora urugendo rwa kilometero umunani cyangwa icumi bagiye ku ishuri, ku mwana muto wasangaga bimugiraho ingaruka ku mitsindire abandi bagahitamo kurireka.

    Mukamana Emilienne utuye mu Mudugudu wa Nyagahinga mu Kagari ka Ruhunda mu Murenge wa Gishari ahubatswe ikigo cy’ishuri gishya, yavuze ko abana be babiri bigaga ku bigo bitandukanye nibura ngo buri wese yakoraga ibilometero biri hatai ya bine na bitandatu bajya kwiga none ubu ngo bakora ikilometero kimwe.

    Ati “ Mbere umwana yarazindukaga cyane bigatuma atiga neza kubera ibitotsi none ubu aho batangiriye kwigira hafi bagerayo nta munaniro, ikindi bageraga mu rugo bananiwe ntibabone umwanya wo gusubira mu masomo none ubu bataha kare bagakora imirimo yo mu rugo kandi bakanabona umwanya wo gusubira mu masomo yabo.”

    Yavuze ko uretse koroherwa abana be basigaye banatsinda neza ndetse ngo hari n’amafaranga bakoreshaga bategera abana babo bakiri bato amagare ngo kuri ubu basigaye bayakoresha mu bindi.

    Yakomeje agira ati “Ikindi ubu dusigaye tubona umwanya wo gusura abana bacu tukamenya uko ku ishuri bimeze mu gihe mbere yamaraga igihembwe cyose tutarabasura.”

    Ubucucike bwaragabanutse

    Uwizeyimana Jacqueline usanzwe yigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nsinda, yavuze ko ubucukike mu mashuri bwagabanutse cyane kubera ibyumba by’amashuri bishya.

    Yavuze ko mbere wasangaga mu ishuri rimwe harimo abana barenga 70, ku ntebe imwe nibura hicaraho abana bane cyangwa batanu, kuri ubu ngo amashuri mashya yatumye abana biga mu ishuri bagabanuka ndetse banicazwa neza ku buryo ngo byoroheye n’abarimu mu gukurikirana abana.

    Ati “ Njye nka mwarimu byamfashije gusobanukirwa n’abana nigisha nkamenya ngo uyu ndamufasha gutya bitewe n’ibibazo afite, mbere ari benshi rero hari ubwo wagendanaga n’abagenda umwe uri hasi ntubashe kumufasha, ubu imikoro tubaha turayikosora kandi tukanakurikirana isuku kuko ari bake.”

    Abana bari baravuye mu ishuri barigarutsemo

    Iradukunda Yvonne wiga mu mwaka wa gatatu avuga ko yari yaravuye mu ishuri kubera urugendo rurerure yakoraga bigatuma asibira, ibi byatumye ava mu ishuri umwaka wose arigarukamo ari uko hubatswe ikigo gishya kimwegereye.

    Ati “ Urugendo rwarangoraga cyane ngeze aho ndivamo kuko nageraga mu rugo ntinze simbashe gusubira mu masomo naje gusibira rero bituma ndireka, ubu rero aho bubakiye amashuri mashya akanyegera nahise ndigarukamo, ubu ngera mu rugo hakiri kare nkasubira mu masomo ndetse n’uburara bwararangiye.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel avuga ko ibyumba 6000 byubatswe muri iyi Ntara, byagabanyije ingendo zakorwaga n’abana ngo kuko hari abigaga kure cyane bigatuma badatsinda neza abandi ugasanga bitumye bava mu ishuri.

    Ati “ Icya kabiri ni ubucucike mu mashuri abana barenga 100 harimo abigaga bahagaze byagiye bigabanuka cyane, icya gatatu ni amafunguro henshi nubwo bitaranozwa neza kugeza uyu munsi bari gutegura amafunguro yabo.”

    Yakomeje avuga ko kandi kubaka amashuri mashya byanatumye n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo umuriro w’amashanyarazi, amazi, imihanda bigezwa ku baturage mu buryo bworoshye ngo kuko ibigo bishya by’amashuri byajyanaga no kuhageza ibi bikorwaremezo abaturage bahaturiye nabo bakaboneraho.

    Bimwe mu byumba by’amashuri 6000 byubatswe mu Ntara y’Iburasirazuba

    Ibyumba by’amashuri bishya byagize uruhare mu kugabanya ubucucike bwari busanzwe ari ikibazo gikomeye

    Ahubatswe amashuri mashya hagiye hubakwa n’ubwiherero

    Kugabanya ubucucike mu mashuri byatumye abanyeshuri basigaye biga bisanzuye ndetse umwarimu akabona uko abakurikirana

    source : https://ift.tt/3j8xifR

  • Rwanda FDA yamaze impungenge abaturwanda ku kinyobwa giherutse kuvanwa ku isoko – #rwanda #RwOT

    Uruganda rwakoze iki kinyobwa rwa Pioneer Foods, rwo muri Afurika y’Epfo ni rwo rwihagarikiye iki kinyobwa ku isoko ruvuga ko kirimo ubumara bwa ‘Patulin’ buri ku kigero cyo hejuru.

    Patulin ni ubumara bukunda kuboneka mu binyampeke, imboga n’imbuto nka pomme zaboze ku buryo uriye cyangwa anyoye icyo burimo ashobora kugira iseseme, akaruka cyangwa se akagira ibibazo mu nda.

    Iyi ‘Jus’ yasanganywe ubu bumara ihita itumizwa mu bihugu birindwi yari yoherejwemo birimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bya Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Rwanda FDA ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko ubwoko bw’iki kinyobwa bwahagaritswe ku isoko bwari butaragera mu Rwanda isaba ko haramutse hari uwaguze iyi jus yayisubiza hakiri kare.

    Yagize iti “Ubushakashatsi bwakozwe na Rwanda FDA bwagaragaje ko nta kinyobwa cya Ceres Apple gifitanye isano n’icyahagaritswe kiri ku isoko ryo mu Rwanda. Niba hari abamaze kukigura baragirwa inama yo kugisubiza aho bakiguze bagasubizwa amafaranga cyangwa bagahindurirwa ikindi.”

    Jus zahagaritswe ni iziri mu macupa ya mililitiro 200 na 275, ndetse n’iziri mu gakarito ka litiro imwe zoherejwe ku isoko rya Uganda, Kenya, RDC, Zambia, Zimbabwe, Seychelles no mu Birwa bya Maurice hagati y’itariki 14 na 30 Kamena 2021.

    Ikinyobwa cya ‘Ceres Apple Juice’ cyahagaritswe kitaragera ku isoko ryo mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3piakqn

  • Ruhango: Abantu batanu bo mu muryango umwe bafashwe n’indwara bikekwa ko ari izo ’mu mutwe’ – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ni uwa Rucamubyago Emmanuel wo mu Mudugudu wa Nyakarere, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

    Ubu burwayi bwatangiye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize [hari tariki 12 Ukwakira 2021], aho umwe mu bagize uyu muryango yafashwe bukeye bwaho undi arafatwa ndetse na nyina aza gufatwa.

    Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko ku wa Kane abo muri uyu muryango bagiye ahitwa ‘ kwa Yezu Nyirimpuhwe’ gusenga ariko biba iby’ubusa dore ko ku wa Gatanu ari bwo bose bahise bafatwa [Umugabo n’umugore n’abana batatu, muri abo bana umwe ni umugabo wubatse].

    Umuturanyi w’uyu muryango witwa Uwifashije Anne Marie yabwiye IGIHE ko kugeza ubu muri uyu mudugudu bose bamaze iminsi barara rwantambi, nta kintu bakora kubera kumva imiborogo y’uyu muryango.

    Uwifashije yatunze agatoki mushiki wa Rucamubyago avuga ko ashobora kuba ari we ntandaro y’ibi ‘bishitani’ byaterejwe uyu muryango.

    Yakomeje agira ati “Ubu twese mu mudugudu ntabwo turi gukora kubera uyu muryango, ntabwo wajya mu murima guhinga wumva abaturanyi barimo kuboroga, birirwa baboroga, bakarara baboroga, ntabwo tugitora agatotsi. Agahenge ni uko bajyanywe kwa muganga.”

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine yabwiye IGIHE ko muri uyu muryango hari hasanzwe hari umwana ufite ibibazo by’izi ndwara zo mu mutwe ariko yajyaga avurwa agakira.

    Ati “Icyadutunguye natwe ni uko umuryango wose wafashwe, twarabimenye nk’ubuyobozi tujyayo turabafasha, hari ababanje gufashirizwa ku kigo nderabuzima cya Mbuye, hanyuma biba ngombwa ko bajya ku bitaro bya Ruhango.”

    Visi Meya Mukangenzi yavuze ko abaturage bakwiye gushyira umutima hamwe bakumva ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi busanzwe kandi buvurwa bugakira.

    Ati “Abaturage icyo twababwiye kandi dukomeje kubabwira, nibahumure, uburwayi bwo mu mutwe ni uburwayi buvurwa bugakira, icy’ingenzi ni uko abantu babimenya bakavurwa.”

    Yakomeje agira ati “Ikibateye impungenge cyane ni uko ari umuryango wose ariko ni ibintu bishoboka, igihe umuntu umwe afashwe mu muryango n’abandi bakagira kutabyakira. Ntabwo rero twashyigikira abavuga ko ari ababibaterereje, ibyo ntabwo aribyo, abantu barimo gufashwa kandi ngira ngo n’abaturage ntabwo ari ubwa mbere babonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.”

    Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    source : https://ift.tt/3AQmRDt

  • Inkambi ya Gihembe yafunzwe nyuma y’imyaka 24 – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nyuma y’uko abari bacumbikiwe muri iyi nkambi bose bamaze kwimurirwa mu ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

    Ubuyobozi bw’iyi minisiteri kuri Twitter bwagize buti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.”

    “Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n’uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.”

    Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu Nkambi ya Gihembe, zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.

    Mu myaka yakurikiyeho kugeza uyu munsi, bamwe muri bo bagiye bava mu nkambi bakajya gutura hirya no hino mu gihugu, abandi bakajya mu bindi bihugu birimo n’icyo baturutsemo gusa impunzi 9922, zigize imiryango 2227 ni zo zari zikiri muri iyi nkambi.

    Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti aherutse kubwira itangazamakuru ko biteguye kwakira izi mpunzi neza kandi ko icyemezo cyo kuzimurira i Mahama cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

    Hafi y’inkambi ya Gihembe hari harangijwe n’isuri

    Agace impunzi zari zicumbikiwemo kashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga

    Nyuma yo kuhasenya hazakomeza gukorerwa ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije

    Impunzi zari zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe ubwo zimurirwaga mu Nkambi ya Mahama

    source : https://ift.tt/2YYn8HV

  • Dr Habumuremyi yatanze impuruza ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu magereza – #rwanda #RwOT

    Dr Habumuremyi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ryabaye amaze iminsi itatu afunguwe.

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

    Habumuremyi wari umaze umwaka n’amezi atatu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, yasangije abari bitabiriye iri huriro ibijyanye n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze mu bafungiyemo.

    Yavuze ko ubushakashatsi bukorwa hirya no hino mu Rwanda hagamijwe kureba ikigero ingengabitekerezo ya Jenoside iriho bukwiye no kugera muri gereza.

    Ati “Nyakubawa Madamu Jeannette Kagame aho mvuye naho ni mu Rwanda, muri gereza naho ni mu Rwanda ariko ibyo nsizeyo n’ibiri hano biratandukanye cyane, ngira ngo na byo bikwiye kwitabwaho cyane[…] amagereza afite abaturage bageze ku bihumbi 100. Ibyo bihumbi 100 buri wese afite abantu bamuri inyuma.”

    “Reka dufate ko byibuze ari abantu icumi, urwo ni urugero ruto mfashe, ufashe ibihumbi ijana buri wese ukamugerekaho abantu icumi bageze kuri miliyoni. Hari ibibazo bimaze iminsi bigaragara by’ingengebitekerezo mu magereza.”

    Yifashishije ingero, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside muri gereza igaragarira ahantu hatandukanye harimo mu matorero, mu bakoze jenoside ndetse n’abayirokotse bakaza gufungwa kubera impamvu zitandukanye.

    Ati “Icya mbere ni ukureba neza mu matorero yo mu magereza ushobora gusanga na hano hanze mu matorero hamaze iminsi hagaragara ingengabitekerezo aho kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga uwigisha azanyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo ni icyiciro kimwe kiri mu magereza.”

    Yongeyeho ati “Ikindi cyiciro cya kabiri kiri mu magereza ni ababyeyi usanga bafite ingengabitekerezo, njye aho nari ntuye umubyeyi yarahagurutse aravuga ngo umwana we nta shobora gushaka mu Bahutu. Kuko namwumvise nahise mutangamo raporo. Icyo ni ikintu cya kabiri kigaragaza ko hakiri ikibazo.”

    “Icya gatatu narimo niyuhagira kuko abantu biyuhagira mu kivunge, hari umwana wamfashaga kunjyanirayo amazi numva aravuga ngo baratubeshyera ngo twacitse ku icumu, FARG ikadufasha ariko amashuri twayarangiza bakatuzana kuyakomereza muri gereza, iyo ni ingengabitekerezo irahari. Mvuye mu bwogero nabajije umwana wamfashaga ngo ibyo numvise nawe wabyumvise, ati ’nabyumvise’ nti ’uwo mwana uramuzi?’ nsanga aramuzi ndetse yari umwana w’umusirikare, raporo turayitanga inzego z’umutekano zijya kumubaza kugira ngo zimwigishe.”

    Yavuze ko icyiciro cya kane cy’abapfobya Jenoside muri gereza ari abayirokotse ariko biyemeje kuyoboka inzira y’ikinyoma.

    Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko ubushakashatsi bukorerwa hanze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bukwiye no kugera muri gereza kuko naho hari ibibazo bikomeye.

    Ati “Icyo nshaka kuvuga, imbaraga turimo dushyira hano hanze twari dukwiye no kuzishyira mu magereza kugira ngo abantu bagendere rimwe, naho nibakomeza gushyira imbaraga hanze mu bushakashatsi ndibwira ko batigeze bagera mu magereza, bafite ahantu bagarukira ariko ukuri kundi guhari ni uko.”

    Imibare igaragaza ko mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bwagejeje mu nkiko dosiye 333 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu 2018/2019 zaragabanutse ziba 293, naho mu 2019/2020 zigera kuri 323. Zose hamwe ni 949.

    Izo dosiye zerekana ko abagabo ari bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cyane kuko abantu 1.172 zarezwemo bose hamwe, bagizwe n’abagabo 884 (bangana na 75,5%) n’ abagore 288 (bangana na 24,5%).

    Dr Habumuremyi yavuze ko yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere agatumirwa mu Ihuriro Ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri, ashimira Perezida Kagame ku mbabazi yamuhaye.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira niyo yatangaje ko Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

    Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Mbere yo gutabwa muri yombi uyu mugabo yagiye ahabwa imyanya ikomeye muri Leta. Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014.

    Muri Gashyantare 2015, Dr. Habumuremyi yagizwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko abafungiye mu magereza atandukanye bakwiye kwigishwa kuko harimo abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3AMrGxK

  • Lt Col Niyomugabo yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu kindi gihugu, aba akorera muri Ambasade. Bivuze ko Col Niyomugabo inshingano ze azajya azubahiriza anyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

    Aba akora nk’Umudipolomate kandi afite ubudahangarwa. Aharanira ko igihugu cye kigirana imikoranire myiza mu bya gisirikare n’icyo afitemo inshingano.

    Col Niyomugabo mu 2015 ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel yoherejwe muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwa Loni. Icyo gihe yagiye ayoboye icyiciro cya kane cy’ingabo zishinzwe kurwanisha indege.

    Col Niyomugabo yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1.

    Col Niyomugabo yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1

    source : https://ift.tt/30t9VHe

  • Hakizimana na Mutimukeye utaherukaga gusiganwa begukanye “Gicumbi Hills Duathlon Challenge” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri ki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakomereje irushanwa rya Duathlon, irushanwa rikomatanya umukino wo kwiruka n’amaguru ndetse no gusiganwa ku magare, mu gihe iyo hiyongereyeho koga mu mazi witwa Triathlon.

    Iri rushanwa ryiswe Gicumbi Hills Duathlon Challenge ryaje kwegukanwa na Hakizimana Félicien waherukaga no kwegukana andi masiganwa abiri yabereye i Nyanza na Huye, aho yakoresheje isaha imwe n’amasegonda atandatu.

    Hakizimana Félicien yongeye kwanikira abandi i Gicumbi
    Hakizimana Félicien yongeye kwanikira abandi i Gicumbi

    Ku mwaya wa kabiri haje Ngendahayo Germain wakoresheje isaha imwe n’amasegonda 30, ku mwanya wa gatatu haza uwitwa Gashyayija Jean Claude wakoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda icyenda.

    Mu bakobwa, uwaje ku mwanya wa mbere ni Mutimukeye Saidate wari umaze amezi arindwi adakina , akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 51, ku mwanya wa kabiri haza Nyirankudimana Euphrasie, ku mwanya wa gatatu haza Uwitonze Francine.

    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina muri Werurwe uyu mwaka
    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina muri Werurwe uyu mwaka

    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina mu kwa gatatu mu irushanwa ryabereye Centrafurika aho yanabaye uwa mbere, yavuze ko n’ubwo ataherukaga gukina amarushanwa ariko yakoraga imyitozo ari nabyo byatumye atsinda.

    Ati “Impamvu yamfashije gutsinda ni imyitozo nari maze iminsi nkora, ariko amarushanwa sinyitabire., kuko nsinabikekaga ko nza gutsinda ariko ku cyizere cyanjye n’Imana ikaba yamfashije igare ryanjye ntirigire ikibazo najye singire ikibazo”

    Mutimukeye Saidate ahabwa igihembo nk
    Mutimukeye Saidate ahabwa igihembo nk’umukobwa waje imbere
    Abakobwa batatu baje ku myanya ya mbere
    Abakobwa batatu baje ku myanya ya mbere

    Hakizimana Félicien nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere yavuze ko ikintu gikunda kumufasha ari imyitozo y’amaguru ihagije aba yakoze, no ku igare akaba afite ubunararibony buhagijee, ubu akaba agiye gushyira imbaraga no mu kwiga koga ku buryo nibakina Triathlon yuzuye naho azitwara neza.

    Mu basheshe akanguhe, hatsinze Nyandwi Vianney wakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 17, akurikirwa na Nkubiri Boniface ndetse na Abdoulkarim Corneille.

    Rukundo Augustin ni we ufite ubumuga (bw’ukuboko kumwe) witwaye neza, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 26 mu gihe kandi hashimiwe na Ntageruka Alphonse ufite ukuguru kumwe.

    Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yavuze ko bishimiye uko irushanwa ry’i Gicumbi Hills ryagenze, anavuga ko muri gahunda bafite mu minsi iri imbere harimo no kongeramo irindi siganwa rishobora kubera mu karere ka Karongi.

    Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twagera mu bice byose by’igihugu kugira ngo Triathlon bayimenye kandi bayikunde. Kubera ubutumburuke bwa hano turashaka ko twahagira icyicaro cy’imyitozo. Harimo ububyutse ku makipe, hari atitabiraga ariko byatangiye gukemuka.”

    “ Ubu turateganya gukirikiza Rubavu na Kigali, ariko ku busabe bwa Karongi yifuje ko twashyiramo irushanwa, bishoboka ko hajyamo irushanwa muri uku kwezi kwa 11 kuko bagaragaje ubushake, ni nabwo bwitabire mwabonye uyu munsi”

    Abasiganwa banakoze ibilometero 20 ku igare
    Abasiganwa banakoze ibilometero 20 ku igare


    Usibye amarushanwa ya Rubavu na Kigali asigaye ngo basoze shampiyona y’uyu mwaka, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza amashyirahamwe y’imikino ya Triathlon ku isi mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, inama izabera mu karere ka Rubavu.

    Andi mafoto yaranze “Gicumbi Hills Duathlon Challenge”

    source : https://ift.tt/2Z1eh7X

  • Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi yibutsa urubyiruko ko rutaba imbaraga z
    Guverineri Kayitesi yibutsa urubyiruko ko rutaba imbaraga z’igihugu rurebera abakora ihohotera

    Babivugiye mu nama yahuje urubyiruko rubarirwa muri 300 n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO), ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Urubyiruko rwitabiriye iyo inama rwari rwiganjemo abamotari, abakora muri resitora na hoteli, abiga muri kaminuza, abanyonzi, abafite ubumuga, abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero n’abarimo abatanga serivisi z’ikoranabuhanga zo kohererezanya amafaranga.

    Urubyiruko ruhamya ko zimwe mu mpamvu zituma habaho ubusumbane hagati y’umuhungu n’umukobwa biterwa n’imyumvire ishingiye ku muco wa kera wo gukandamiza igitsina gore, wakunze kutuma muri bamwe badashaka guhinduka.

    Urubyiruko rwiyemeje guharanira kurwanya ihohoterwa
    Urubyiruko rwiyemeje guharanira kurwanya ihohoterwa

    Uwo muco kandi wakunze no gutuma abagabo bakomeza kumva ko ari bo bari hejuru y’abagore nta burenganzira bafite bigakurura amaimbirane mu rugo n’ihohoterwa, icyakora ngo ibyo byose urubyiruko rubigizemo uruhare byacika.

    Mukarukundo Charlotte yavuze ko yasobanukiwe uburyo butandukanye bwo kwirinda ihohoterwa nyuma y’ibiganiro bagejejweho.

    Agira ati “Mu by’ukuri ibi biganiro byadufunguye amaso, kuko twamenye uburyo abashaka kuduhohotera bakoresha burimo kuduha impano, kutwizeza imirimo ndetse no kudushakira akazi gahenze, navuga ko ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo kwitondera bene aba bagabo”.

    Muhayimana Jacques yavuze ko yasobanukiwe uruhare rwe mu kwimakaza uburinganire ndetse no kwirinda ihohoterwa kubera ibiganiro, akifuza ko byazajya bigezwa no mu rubyiruko rwo mu cyaro.

    Agira ati “Ibiganiro byatumye menya uruhare rwanjye mu kwimakaza Uburinganire harimo kudaharira imirimo yose umugore wanjye, kumufasha mu bikorwa biteza urugo imbere, ndetse no kumurinda abagerageza kumuhohotera mu mirimo ya buri munsi”.

    Rwabuhihi asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa
    Rwabuhihi asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba urubyiruko kuzirikana intero yarwo y’uko ari imbaraga z’Igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose bityo abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu kugera ku nzozi zabo.

    Agira ati “Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu, bityo mukaba mugomba guharanira kuba umusemburo w’impinduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

    Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose kugira ngo biteze imbere ndetse bateze imbere igihugu, asaba urubyiruko ko bagomba guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Musangwa Theoneste, yavuze ko urubyiruko muri ako karere bazaharanira kuba umusemburo w’impunduka muri byose, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe, igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

    Urubyiruko rwahawe ibiganiro uko rwarushaho kurwanya ihohoterwa
    Urubyiruko rwahawe ibiganiro uko rwarushaho kurwanya ihohoterwa

    Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, aho muri uyu mwaka yateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu.


    source : https://ift.tt/3AOrTAt

  • Green Party yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kwandura kw’amazi ya Nyabarongo n’Akagera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba
    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba

    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba, avuga ko imyanda ituruka mu ngo ifite uruhare mu guhumanya amazi n’ikirere ku rugero rungana na 47.8%(akurikije imibare y’abamusubije mu bushakashatsi).

    Avuga kandi ko mu bantu 90 bakorera ibigo bya Leta, iby’abikorera n’abaturage basanzwe babajijwe, abangana na 24.4% bavuze ko ihumana ry’amazi n’ikirere mu cyogogo(ikibaya) cy’Uruzi rwa Nil ku ruhande rw’u Rwanda, riterwa n’ubuhinzi butarwanya isuri.

    Ibivuye mu nganda n’amagaraje bifite uruhare rungana na 18.8% mu guhumanya amazi n’ikirere, mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri na bwo ngo bufite uruhare rungana na 10%.

    Dr Gashumba avuga ko mu myanda iva mu ngo ihumanya amazi ku buryo bukomeye harimo pamperisi abana baba bitumyemo, Cotex, ibisimba bipfa bikajugunywa ku gasozi ndetse n’amazi yakomotse ku koza ibintu bitandukanye bifite ibinyabutabire.

    Dr Gashumba avuga ko kohereza mu mazi (cyane cyane muri Nyabugogo) imyanda ikomeye n’isukika, byateje ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuzimira kw’ibinyabuzima bimwe na bimwe byiganjemo amafi n’ibikeri byabaga mu migezi ya Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera muri rusange.

    Yagize ati “Isha zisigaye muri Pariki y’Akagera gusa, urebe inyoni wagendaga ubona ukiri umwana ko ubungubu ukizibona, ibiti na byo byagiye bihinduka kuko hari ibitagihuye n’imihindagurikire y’ikirere, hakaba haravutse ibindi bishobora guhangana na yo”.

    Umuyobozi wa Green Party, Depite Dr Frank Habineza, avuga ko bagiye kubwira inzego zitandukanye zishinzwe gufata ibyemezo, ko guhumana kw’amazi n’ikirere by’u Rwanda birimo kwica ubuzima.

    Depite Frank Habineza wa Green Party avuga ko barimo kuburira inzego kubera guhumana kw
    Depite Frank Habineza wa Green Party avuga ko barimo kuburira inzego kubera guhumana kw’amazi y’Akagera

    Yagize ati “Abagore n’abagabo basigaye barwara ziriya kanseri mwumva, byose bituruka ku myanda tuba twariye ndetse n’umwuka mubi twahumetse”.

    Ishyaka Green Party risaba inzego zitandukanye kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibidukikije, hamwe n’agena uburyo bw’imicungire y’imyanda, gufasha abashoramari mu bijyanye no gukusanya no gucunga imyanda bakaba bashyirwa muri gahunda ya ‘nkunganire’.

    Basaba kandi inzego gucunga neza inganda ku buryo amabwiriza y’ubuziranenge atagomba gusa kureba ibyo zikora, ahubwo ngo yagombye no gusuzuma neza aho izo nganda zohereza ibyasigaye bidakoreshejwe hamwe n’imyanda yaturutse mu bikorwa byazo.

    Abayobozi ba Green Party bagaragarije Itangazamakuru ibyavuye mu bushakashatsi ku bidukikije mu cyogogo cy
    Abayobozi ba Green Party bagaragarije Itangazamakuru ibyavuye mu bushakashatsi ku bidukikije mu cyogogo cy’Uruzi rwa Nil (ku ruhande rw’u Rwanda)

    Green Party inasaba ko inkombe z’imigezi, ibiyaga n’ibishanga zakomeza kuzitirwa n’ibimera byinshi bishobora gukumira isuri, kandi ko amasezerano yo kurengera ibidukikije asinywa n’abakora ubucukuzi akwiriye guhozwaho ijisho kugira ngo yubahirizwe.

    By’umwihariko ibigega byakira bikanatunganya amazi mabi ava muri Kigali Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yaremeye mu mwaka wa 2018 ko bizubakwa ku Giticyinyoni, ngo byagombye kuba byaruzuye, ndetse n’ikimoteri cya Nduba cyarimuriwe ahandi gishobora kubyazwa umusaruro.

    Imyanda abaturage bamena muri za ruhurura ni yo iri ku isonga mu guhumanya amazi ya Nyabarongo n
    Imyanda abaturage bamena muri za ruhurura ni yo iri ku isonga mu guhumanya amazi ya Nyabarongo n’Akagera


    source : https://ift.tt/30DhP0T