Tag: featured

  • Rwanda Polytechnic yatangije inganda zayo ihereye ku rwa ‘muvelo’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamaze gukora muvelo nyinshi zigiye kujyanwa mu bigo by
    Bamaze gukora muvelo nyinshi zigiye kujyanwa mu bigo by’amashuri bitandukanye

    RP ivuga ko hari umushinga watwaye miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe mu gukora za muvelo (amasafuriya manini cyane) zirenga ibihumbi bitanu, zagenewe amashuri abanza muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr James Gashumba yagize ati “Aho kugira ngo duhore tugora inganda na zo zikiri nke, abanyeshuri bazajya bigira mu cyo twakwise uruganda rwa kaminuza, tubafashe kwihangira umurimo, aho guhora tubwira MINECOFIN ngo iduhe amafaranga yo kugura amatafari abanyeshuri bigiraho kubaka, cyangwa intsinga n’ibindi, twazajya tubyigurira.”

    Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kagugu Catholique, ni rumwe mu bo Minisiteri y’Uburezi yasezeranyije muvelo enye mu zakozwe na IPRC-Kigali, kugira ngo rubashe gutegurira amafunguro abarenga ibihumbi birindwi barwigamo.

    Umuyobozi wa GS Kagugu Catholique, Jean Baptiste Habanabashaka, avuga ko muvelo bari basanzwe bazigurira mu dukiriro, ariko ubu bakaba bategereje izakozwe na IPRC-Kigali.

    Yagize ati “Ubu ntazo twakwigurira kuko Leta yatanze isoko, ziriya imwe imwe twari dusanzwe tuyigura amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, ariko bitewe n’uko Leta yatanze isoko ubu wasanga muvelo imwe igurwa nka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500”.

    Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba avuga ko uretse gukora za muvelo, abiga muri za IPRC batangiye no kubakira amashuri ibigega by’amazi, ndetse no gukorera abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3n4hjjX

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry
    Abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu

    Yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza ihuriro rusange ry’umuryango wa Unity Club Intwararumuri, wabaye mu ijoro ryo ku itariki 16 Ukwakira 2021, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ushinzwe.

    Mu ijambo rye yagize ati “Ndashimira abari n’Abategarugori, babaye igitekerezo, baba igikorwa kijyanye n’ubumwe bw’Igihugu cyacu birangwa na Unity Club, ndabashimira cyane.

    Ati “Abadamu, abategarugori n’abari mu mateka yacu, mu buzima bw’Igihugu cyacu ntawabura gukomeza kubashimira, ndetse nizera ko muri ibyo byose ari ibigaragara ari n’ibindi tubatezeho byinshi biri imbere”.

    Perezida Kagame yiseguye ku bagabo, ababwira ko burya uvuze umugore aba avuze n’umugabo, n’uvuze umugabo aba avuze umugore.

    Avuga ko abo bantu bombi ari magirirane, aho yavuze ko buri wese agira icyo yihariye ashoboye ku giti cye, ariko bikaba akarusho aho yuzuzanya n’abandi, ari na ho yahereye avuga uruhare rw’umugore mu buzima bwe.

    Yagize ati “Nanjye ndi mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwanjye, uhereye ku bakubyara, ngakurikizaho uwo mushakana, ngakurikizaho abo mubyara ndetse wagira amahirwe abo mubyara na bo bakabyara, ndetse bakabyara abakobwa”.

    Arongera ati “Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye namwe mwese cyangwa abenshi muri mwe, mu buzima bwanjye bw’akazi hari abakuyobora, nagize abanyobora igihe kimwe ku ruhande rumwe, ngira n’abanyobora igihe cyose.

    Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe, abakuyobora igihe cyose bakaba abo mubana, ni abo tubana nyine nabavuze, ni uguhera ku bakubyara, abo mwashakanye abo mubyara n’abo babyara”.

    Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ayo mahirwe ndayafite, amfasha no mu kandi kazi nshinzwe, namwe ayo mahirwe ndayabifuriza, kandi murayafite ariko ushobora kugira ayo mahirwe ntunanamenye ko uyafite, abafite ayo mahirwe bakabimenya ni byiza mukomereze aho, abafite ayo mahirwe ariko ntibabimenye, babimenye, abayafite ntibashake kubimenya, tuzabafashe kugira ngo bayamenye”.

    Yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda, n’amateka yakiranze byose biri mu buzima buranga abantu, asaba buri wese kugaragaza uruhare rwe mu iterambere ry’Igihugu mu gihe akiriho, abibutsa ko umuntu adakwiye kubaho ngo yibagirwe abandi.

    Ati “Buri wese uko yicaye hano, umwanya wawe urahari, igihe ukiriho ufite icyo ubereyeho kugeza igihe uzaba utakiriho, icya mbere tuberaho, hera kuri twe umuntu aba ariho, icya kabiri umuntu aberaho ni undi muntu, kubaho ku giti cyawe no kubaho ku giti cy’undi muntu”.

    Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubwo bumuntu Unity Club iharanira byaturutse ku gitekerezo cy’abagore, ari na ho ahera abashimira ko izo ndangagaciro batazihereranye ahubwo bazigeza no ku bagabo, na bo bibona muri Unity Club.

    source : https://ift.tt/3vn8p4O

  • U Rwanda rwashimiwe icyemezo cyo gukuriraho akato abagenzi bava mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umugenzi wavaga hanze, akigera mu gihugu yabanzaga gupimwa COVID-19 ariko agategerereza ibisubizo muri hoteli zashyizweho by’umwihariko ngo zibakire.

    Byasabaga nibura amasaha 24, umugenzi ari muri hoteli kugira ngo abone ibisubizo akabona kuyivamo mu gihe byerekanye ko ari muzima.

    Iryo bwiriza ryateganyaga ko “Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira, umwe mu myanzuro yayo wagarutse ku gukuraho akato.

    Ugira uti “Abagenzi bakingiwe COVID-19 ntibasabwa kujya mu kato muri hoteli bakigera mu Rwanda. Icyakora, abagenzi hose bazajya bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu gihugu.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council, EABC), Kalisa Jean Bosco, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho akato ku bagenzi bava mu mahanga.

    Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ko yakuyeho gushyira mu kato abantu bava mu mahanga, abacuruzi barabyinubiraga.”

    Uyu mugabo w’imyaka 47 yabaye Umunyarwanda wa mbere wahawe kuyobora Urugaga rw’Abacuruzi ba Afurika y’Iburasirazuba rumaze imyaka 24 rushinzwe, yavuze ko uyu muryango utarashingwa ubucuruzi bwo mu karere bwakorwaga mu kajagari.

    Kalisa yagaragaje ko abanyamuryango batanga umusanzu 20.000 gusa banakorera ubuvugizi abandi bacuruzi bakiri bato.

    Mu gutanga umusanzu muri uyu muryango, Kalisa yagaragaje ko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buri mwaka rutanga 1.500$, angana na miliyoni 1.5 Frw, Bralirwa yonyine itanga 3,000 $ angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Banki ya Kigali itanga 3.000$.

    Yavuze ko mu gutanga umusanzu Kenya iri imbere, igakurikirwa na Tanzania, Uganda, u Rwanda rugakurikira n’ibindi bikaza inyuma kandi biterwa n’ubukungu bw’igihugu n’uko kingana ubwacyo.

    Ati “Ibihugu byose uko ari bitandatu biri muri uyu muryango bitanga umusanzu wabyo neza cyane mboneyeho no gushimira abanyamuryango bacu ukuntu bagaragaza ubwitange mu gutanga umusanzu wabo kugira ngo uyu muryango ukomere.”

    Kalisa yavuze ko uretse imurikagurisha ry’ubucuruzi ryabereye muri Arusha muri Tanzania, uyu muryango uteganya gukora ibindi bikorwa bigamije kwagura ubucuruzi muri EAC.

    Ati “Yego cyane kirahari gikomeye; mu mpera z’Ugushyingo turateganya gukora Inama y’ubucuruzi izabera Arusha mu gihe ubutaha izabera mu Rwanda. Iki gikorwa ubwacyo iyo cyateguwe neza kizamo abacuruzi basaga 1000.”

    Kalisa yagaragaje ko Covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’uyu muryango ku kigero cyo hejuru, binakoma mu nkokora imitangire y’umusanzu ku banyamuryango aho bashoboraga gutanga miliyari 6 $ ariko bikaba byarazambye.

    Yagaragaje ko bimwe mu bikorwa amaze kugeraho mu gihe gito ari byiza kandi ko urugendo rugikomeza.

    Ati “Nageze hano abacuruzi bazaga Tanzania n’abandi bantu bose basuraga iki gihugu bacibwa 100$ yo gupimwa Covid-19 ariko naganiriye n’ubuyobozi bw’iki gihugu barayagabanya bayashyira kuri 50$. Ikindi ni uko turi gusaba ko abacuruzi bakingiwe inkingo zabo ebyiri ko nta mpamvu bajya bongera kwipimisha kandi barakingiwe. Ndashimira u Rwanda ko rwakuye mu kato abantu bavaga hanze bakabanza kujya muri hoteli mu kato.”

    Kalisa wahawe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu yihaye intego zo kuzahura ubucuruzi bukava ku kigero cya 15% mu 2021 nibura mu myaka itanu iri imbere bukazaba bugeze kuri 40%.

    EABC yashinzwe mu 1997, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri EAC, impamvu ikomeye yatumye uyu muryango ushingwa ni ukugira ngo hakurweho inzitizi zatumaga ubucuruzi butagenda neza.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council, EABC), Kalisa Jean Bosco, yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho akato ku bagenzi bava mu mahanga

    Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba rifite ibiro mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania

    source : https://ift.tt/3n8T4B8

  • Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Rwanda bagiye muri Ghana kwigira kuri bagenzi babo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru rugendo shuri rwateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’ikigo mpuzamahanga cya Guverinoma ya Koreya gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA).

    Biteganyijwe ko aba ba rwiyemezamirimo bagiye mu rugendo shuri ruzamara icyumweru bazahura na bagenzi babo n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs) bikora imishinga isa n’iyabo, kugira ngo babigireho uko banoza ibyo bakora, kurebera hamwe uburyo bagirana ubufatanye n’uko bageza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

    Uru rubyiruko kandi ruzanitabira ihuriro nyafurika ry’urubyiruko (YouthConnekt Africa Summit) rizabera i Accra muri Ghana guhera tariki ya 20 kugeza kuya 22 Ukwakira 2021.

    Imishinga y’uru rubyiruko iri mu byiciro bine ari byo ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibibikomokaho, Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, Ubukerarugendo n’inganda ndangamuco, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

    Ni ku nshuro ya kabiri hategurwa urugendo shuri rugenewe ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko nk’uru, nyuma y’uko abandi 50 bagiye mu rugendo shuri rwabereye muri Kenya muri 2019.

    source : https://ift.tt/3lZTta1

  • Abaganga b’Abashinwa bari mu Rwanda bifuza ko hakorwa ubushakashatsi ku ndwara ya ‘Hernia’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itsinda ry
    Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa bari mu Rwanda

    Umuntu urwaye iyo ndwara ya Hernia, ashobora kubimenya nyuma y’igihe kirekire imufashe, bitewe n’aho yafashe ndetse n’uko ingana.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ritangaza ko hari ibikorwa bimwe na bimwe byaba intandaro yo kurwara ‘hernia’ harimo guterura ibintu biremereye cyane.

    Abo baganga b’Abashinwa batangaje iby’ubwo burwayi butari bumenyerewe bwa hernia bakorera ku Bitaro bya Masaka mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku Bitaro bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’u Burasirazuba.

    Abo baganga bageze mu Rwanda ku itariki 14 Ukuboza 2020. Mu gusobanura uko iyo ndwara ihagaze mu baturage, bavuze ko mu bantu umunani (8) baje kwivuza bataka ko bababara mu nda, batandatu muri bo babapimye bakabasangana iyo ndwara bakabavura bagakira.

    Dr Wu Yao uhagarariye iryo tsinda ry’abaganga b’Abashinwa, yagize ati “Hernia ni indwara igaragara cyane kandi ifata abato ndetse n’abakuze. Mu mpamvu ziyitera, harimo izitangira no mu gihe umwana akirimo kwirema mu nda y’umubyeyi, imyaka (kuba umuntu atangiye gusaza), gukomereka cyangwa kubagwa, imyitozo ngororamubiri ikomeye cyane cyangwa se guterura ibintu biremereye cyane.”

    Hernia ni indwara ivurwa igakira

    Nk’uko bitangazwa na WHO, ibimenyetso by’indwara ya hernia harimo kugira umuriro, kubyimba bidasanzwe no kubabara ku gice cyo mu nda (abdomen), kudashobora kwihagarika /gusoba ndetse no kuva amaraso (bleeding).

    Umwe muri abo baganga asuzuma umurwayi
    Umwe muri abo baganga asuzuma umurwayi

    Iryo tsinda ry’abaganga b’Abashinwa bavuga ko iyo ndwara itakwikiza ubwayo, kandi ko iyo itavuwe ishobora kwica, kuko ibice by’umibiri bimwe bigenda byangirika kuko bitageramo amaraso uko bikwiye n’ibindi.

    Dr Wu Yao ati “Guterura ibintu biremereye cyane, na byo bishobora gutera indwara ya hernia, njya mbona abana bikoreye amajerekani y’amazi bakayazamukana imisozi. Ni bibi cyane, kuko bishobora kuba impamvu yo kubabara ku gice cyo mu nda, bikaba byatera hernia”.

    Dr. Chai Guo Dong yavuze ko bakiriye abarwayi bagera ku 180 barwaye hernia bakaba baranamaze kubabaga ngo babavure.

    Dr Dong ati “Ni indwara itera ububabare bukomeye iyo itavuwe. Ni indwara ikomeye, abantu bagombye kuyigiraho amakuru ahagije, kugira ngo bamenye uko bayitwara”.

    WHO ivuga ko indwara ya Hernia ikunze gufata igice cyo mu nda cyane cyane, ariko ngo hari n’ubwo ifata ibindi bice.

    WHO yatangaje ko mu 2015, abantu barwaye Hernia hirya no hino ku Isi, bageraga kuri Miliyoni 18.5, yica abagera kuri 59.800.

    Dr. Ignace Nyaziyose, umuyobozi w’ishami rijyanye n’ibyo kubaga mu Bitaro bya Masaka, yavuze ko abo baganga b’Abashinwa barimo gukora akazi gakomeye.

    Yagize ati “Barimo gukora akazi gakomeye, barafasha mu kubaga imvune, hernia, n’izindi ndwara. Mu mahame agenga ubuvuzi, harimo gusangira ubumenyi, kandi twabigiyeho byinshi. Ariko icy’ingenzi cyane cyane ni uko bakijije ubuzima bw’abantu”.

    Dr. Feng Kai (ibumoso) na Dr. Wu Yao
    Dr. Feng Kai (ibumoso) na Dr. Wu Yao

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko Guverinoma y’u Bushinwa yohereza abaganga mu Rwanda guhera mu 1982. Hakaba hari n’amavuriro u Bushinwa bwubatse mu Rwanda, harimo n’ibitaro bya Masaka byubatswe ku gaciro ka Miliyoni 10 z’Amadolari ya Amerika.


    source : https://ift.tt/3AMvyPi

  • Inkambi ya Gihembe yafunzwe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impunzi zose zabaga mu nkambi ya Gihembe zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama
    Impunzi zose zabaga mu nkambi ya Gihembe zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama

    Ni nyuma y’uko iyo nkambi yagiye yugarizwa n’ibiza binyuranye byiganjemo iby’imvura, imikingo itangira kuriduka ari na ko ibyo biza bigenda bisatira iyo nkambi yari icumbikiye imiryango isaga 2000.

    Nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, ngo kwimura izo mpunzi zikavanwa mu nkambi ya Gihembe zikajyanwa mu ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi, ngo bigamije gutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mu kaga.

    Nta mpunzi n
    Nta mpunzi n’imwe ikirangwa mu nkambi ya Gihembe

    Ubutumwa bwa MINEMA, bugira buti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo. Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mu kaga”.

    Kwimura izo mpunzi ni igikorwa cyakurikiwe no gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije, aho ahahoze iyo nkambi no mu nkengero zayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 hakorewe umuganda wo gutera ibiti, igikorwa cyayobowe na Kayumba, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA.

    Inkambi ya Mahama ni yo nini mu Rwanda, aho ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zisaga 50,000
    Inkambi ya Mahama ni yo nini mu Rwanda, aho ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zisaga 50,000

    Izo mpunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe zaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu 1997, aho zimaze imyaka 24 mu Rwanda nyuma y’uko zihunze intambara yaberaga mu gihugu zaturutsemo.

    Impunzi zikomeje kwimurirwa mu nkambi ya Mahama ni izabaga mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, na zimwe mu zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, aho zagiye zimurwa mu byiciro binyuranye, nyuma y’uko zimwe mu mpunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama zamaze gutahuka.

    Ibiza byari bikomeje gusatira inkambi ya Gihembe
    Ibiza byari bikomeje gusatira inkambi ya Gihembe

    Inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zikabakaba ibihumbi 10.

    Bahise batangira gutera ibiti ahari inkambi ya Gihembe
    Bahise batangira gutera ibiti ahari inkambi ya Gihembe


    source : https://ift.tt/3BWeurm

  • Emery Bayisenge yemeza ko azakomeza akazi ke ko gukina umupira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Emery Bayisenge ngo azakomeza gukina umupira n
    Emery Bayisenge ngo azakomeza gukina umupira n’ubwo atarabona ikipe

    Emery Bayisenge wafashize ikipe ya AS Kigali kurangiza shampiyona idatsinzwe ikabona umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2020-2021, yavuze ko kugeza ubu n’ubwo hataramenyekana aho azerekeza ariko umupira ari akazi ke kandi ko azakomeza kuwukina bityo ko ahazaza he hazamenyekana vuba.

    Yagize ati “Ni akazi kanjye, amahirwe menshi ni uko nzagakomeza akazi kandi nzakomeza gukina umupir. Niteguye gukinira ikipe iyo ari yo yose yabinsaba, umukinnyi wese udafite amasezerano yifuzwa na buri wese, ikipe nzakinamo nzayibatangariza vuba”.

    Uyu musore agaragara ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali yatanze kugeza ubu, ibintu we avuga ko kurugaragaraho ari we wabibasabye kuko ari ikipe babanye neza.

    Ati “Ni ikipe yanjye twabanye neza, amasezerano yari yarangiye ariko bansabye ko twagumana ndabibemerera ariko mbabwira ko ari njyewe uzabyemeza, nari mbizi ko bantanze ku rutonde kandi ni njyewe wabibasabye”.

    Amakuru kandi avuga ko Emery Bayisenge yaba yaragiranye ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports, ibintu na we ku giti cye atemera cyangwa ngo abihakane, kuko avuga ko atari byiza kubitangaza kubera impamvu ze bwite.

    Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda rirafunga imiryango kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukwakira 2021 i saa 23h59′, mu gihe shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 biteganyijwe ko izatangira tariki 30 Ukwakira 2021..

    source : https://ift.tt/3ATdnrk

  • Ikigo cya Iwawa cyoroje bamwe mu batishoboye ba Rutsiro na Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi mu gikorwa cyo gushyikiriza inka abaturage mu Murenge wa Bugeshi
    Minisitiri Gatabazi mu gikorwa cyo gushyikiriza inka abaturage mu Murenge wa Bugeshi

    Inka 20 zashyikirijwe icyo kigo tariki 13 Ukwakira 2012, ubwo Minisitiri w’Intebe yari yasuye urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, akarugezaho ubutumwa bwa Prezida wa Repubulika bwo kubagabira inka mu kubafasha kugira imibereho myiza.

    Inka 20 zagejejwe Iwawa, ubu zimaze kuba 140, ndetse ikigo cya NRS cyatangiye ibikorwa byo kugabira abaturage batishoboye, mu kwitura Perezida wa Repubulika waboroje.

    Tariki ya 17 Ukwakira 2021, inka umunani zatanzwe n’ikigo cya NRS zashyikirijwe imiryango yo mu Murenge wa Bugeshi ahari abana bafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi babone amata yo guha abana.

    Zitanzwe zikurikira inka 20 NRS yashyikirije abaturage mu Karere ka Rutsiro tariki 13 Ukwakira 2021.

    Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred avuga ko inka 20 bagabiwe na Perezida Kagame zimaze kwiyongera bigaragara.

    Yagize ati “Turashimira umukuru w’igihugu waduhaye izi nka, yadusabye kuzifata neza, twazifashe neza zarorotse ubu zimaze kuba 140, none twaje kwitura kuko yari yadusabye ko tuzitura”.

    Zimwe mu nka zahawe abaturage ba Bugeshi
    Zimwe mu nka zahawe abaturage ba Bugeshi

    Mufulukye avuga ko inka bahawe zagwiriye, urubyiruko runywa amata none batangiye kwitura.

    Ati “Twituye abaturage ba Rutsiro na Rubavu kandi ni gahunda izakomeza. Inka zitanga umukamo, imirire n’imibereho myiza ku mwana ariko zitanga n’ifumbire igafasha umuturage kweza. Icyo dusaba abaturage baba bahawe inka ni ukuzifata neza kuko ari igihango, kandi bakazitura abandi.”

    Uyu muyobozi avuga ko bakomeje guhangana no kugorora abakoresha ibiyobyabwenge n’abana bataye imiryango bakajya mu buzererezi kandi ababyeyi bitaye ku nshingano byacika.

    Ati “NRS nk’ikigo gishinzwe igororamuco duhangana n’ibibazo bijyanye n’abaturage bagaragayeho imyitwarire itari myiza, ari abari mu biyobyabwenge, ari abari mu bucoracora nko mu Karere ka Rubavu, n’ abana bagaragara ku mihanda bitwa inzererezi. Icyo dusaba abaturage rero ni uko ibyo bibazo twabyikemurira kandi biroroshye, abana bose bakwiye kujya ku ishuri, ikindi barinde abana ubuzererezi, ari abajya mu masoko, muri gare no mu mihanda. Abaturage baramutse bitaye ku nshingano umutungo igihugu gikoresha kuri ibi bigo by’igororamuco wajya mu bikorwa by’iterambere, mu bikorwa byo kubaka amashuri, imihanda n’amavuriro, ariko nta yandi mahitamo iyo abaturage batakoze inshingano Leta irazifata.”

    Mufuluke Fred Umuyobozi wa NRS aganiriza abaturage mu kwita ku nshingano zo kurera abana
    Mufuluke Fred Umuyobozi wa NRS aganiriza abaturage mu kwita ku nshingano zo kurera abana

    Mufulukye asaba abaturage gufata inshingano zo kwita kubana.

    Ati “Hari ibibazo biri mu miryango birebana n’ imibanire, ndetse bamwe ibibazo bibananira bitewe n’imibereho yabo, abo bahawe izi nka baba batoranyijwe n’abandi baturage bari mu byiciro by’ubukene, iyo bazifashe neza babona umukamo ndetse bakabona ifumbire. Inka rero ifasha umuturage gukemura ikibazo cy’imibereho.”

    Ahakana ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi bidaterwa n’ubukene kuko abana bo mu miryango ikennye si bo bari mu mihanda, mu bari mihanda harimo n’abana bo mu miryango yifashije bitewe n’ikibazo cy’uburere mu miryango. Iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bidakemutse umwana arabihunga akigira mu muhanda.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko abaturage bagabiwe inka basabwa kuzazifata neza kugira ngo zizabafashe kwivana mu bukene.

    Perezida wa Repubulika yabagabiye inka 20 ziroroka zigera mu 140
    Perezida wa Repubulika yabagabiye inka 20 ziroroka zigera mu 140

    Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko gufata inka neza bidasaba ubushobozi bwinshi ahubwo bisaba kuyikunda.

    Agira ati “Ntabwo inka yananira umuturage iyo azi icyo ayitezeho. Inka igorana iyo itinda kwima ariko izi zarimye mu gihe gito zirabyara zitange umukamo.”


    source : https://ift.tt/3lRrRDD

  • Abaganga babiri bakoraga muri Baho Hospital bagiye kugezwa mu rukiko – #rwanda #RwOT

    Uwo mugore w’imyaka 54 yahaguye mu kwezi gushize ubwo yari yagiye kuhivuriza, agapfa ari kubagwa byoroheje.

    The New Times yatangaje ko uwo mubyeyi yari yagiye kwikuzamo agapira ko kuboneza urubyaro.

    Abaganga babiri bari bari kumuvura aribo Alfred Mugemanshuro uzobereye mu gutera ikinya na Gaspard Ntahonkiriye, inzobere mu by’indwara z’abagore bahise batabwa muri yombi bakekwaho uburangare muri urwo rupfu.

    Minisiteri y’Ubuzima na yo yahise itangiza iperereza ku mikorere y’ibyo bitaro. Hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga.

    Harebwe kandi ku bikoresho ibi bitaro bifite, imiti, inyubako ndetse niba bifite imiyoborere ihamye ishobora kuba yatanga icyerekezo nyacyo cyangwa se igakemura ibibazo mu gihe byagaragaye.

    Isuzuma ryakozwe ryanarebye ku isuku n’umutekano. Niba ibitaro bifite amazi meza cyangwa se niba bifite uburyo bwo kurwanya inkongi mu gihe yaba ibaye.

    Ibyavuyemo byagaragaje ko hari amakosa yakozwemo, hafatwa umwanzuro wo gufunga iryo vuriro.

    Baho Hospital yafunzwe mu kwezi gushize

    source : https://ift.tt/3DXO7lL