Tag: featured

  • Ubushinjacyaha bwajuririye ibihano byahawe Paul Rusesabagina na bagenzi be – #rwanda #RwOT

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherutse gukatira Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.

    Bombi bari abayobozi mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN wagabye ibitero ku Rwanda guhera mu 2018, bigahitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye IGIHE ko bajuririye imikirize y’urubanza rwose.

    Yagize ati “Twajuririye urubanza rwose, ibindi bizavugirwa mu rukiko.”

    The National Public Prosecution Authority has filed an appeal against the judgement of the High Court of 20 September 2021, in the case of NSABIMANA Callixte alias Sankara and co-accused.@JusticeSectorRw @NewTimesRwanda @rbarwanda pic.twitter.com/wKMzKSZe9Q

    — Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) October 20, 2021

    Mu isomwa ry’urubanza mu kwezi gushize, Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN, urukiko rwavuze ko ahamwa n’ibyaha birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

    Uyu musaza w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha kuko yorohereje ubutabera, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.

    Mu bandi 19 baregwaga hamwe na Rusesabagina ndetse na Nsabimana, bahawe ibihano bitandukanye birimo gufungwa imyaka hagati y’itatu na 20.

    Nyuma y’iyi myanzuro hari benshi batishimiye imikirize y’urubanza, cyane cyane abafite ababo bahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN cyangwa abo byamugaje, bavuze ko ibihano bahawe byoroheje.

    IGIHE yagerageje kumenya niba ku ruhande rw’abaregwa haba harabayeho kujurira, ariko ntibyadukundiye kugeza igihe twandikaga iyi nkuru.

    Inkuru bijyanye: Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

    Gukatirwa imyaka 25 kwa Rusesabagina ntabwo byakiriwe neza n’abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya MRCD/FLN

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuririye imyanzuro y’urubanza rwose rwaregwagamo abantu 21

    source : https://ift.tt/3poYxH0

  • Rayon Sports ishobora kwakira abafana ku mukino izerekanamo abakinnyi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports izanamurikiramo abakinnyi bashya ndetse na numero bazambara mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ishobora kuzemererwa kwinjiza abafana muri sitade nk’uko tubikesha umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe.

    Yagize ati “Twarabisabye barabitwemerera mu magambo ariko ntiturasubizwa mu buryo bwanditse turacyategereje.”

    Biravugwa ko kandi abafana ibihumbi icumi (10,000) ari bo bashobora kwemererwa kwinjira muri Sitade Amahoro ubusanzwe yakira abafana babarirwa mu bihumbi mirongo itatu(30,000).

    Uyu mukino ku makipe yombi uzaba uri mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampiyona ya 2021-2022 iteganyijwe gutangira tariki 30 Ukwakira 2021.

    source : https://ift.tt/3lZcp8v

  • #COVID19: Nta muntu witabye Imana, i Kigali habonetse umuntu umwe wanduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana azize COVID-19, abantu babiri bakaba ari bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1314.

    Ahabonetse abanduye benshi ni muri Ngororero 19, Burera 5, Gicumbi 3, Musanze 3, Rubavu 2, i Kigali habonetse umuntu umwe, kimwe no mu turere twa Gakenke, Muhanga, Nyabihu, Nyaruguru, Rulindo, Rwamagana habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3C0oLTB

  • Kigali: Amatara yashyizwe ku mihanda yatumye barushaho kugira umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko amatara ashyirwa ku mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali wasangaga hari uduce tumwe na tumwe tugiye tuzwi ko nta muntu ushobora kuhanyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba atambuwe cyangwa ngo akorerwe urugomo rurimo gukubitwa mu gihe babuze icyo bamwambura.

    Kuri ubu usanga mu bice bitanduknaye bigize Umujyi wa Kigali, harashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda yaba iminini cyangwa imito inyura mu makaritsiye, yarakozwe neza hakanashyirwa amatara ku buryo mu masaha ya nijoro, haba habona neza, bitandukanye no mu bihe byashyize.

    Bamwe mu bo Kigali Today yaganirije batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuri ubu bishimira ko ikorwa ry’imwe mu mihanda ryatumye umutekano wabo urushaho kuba nta makemwa kuko batacyamburwa cyangwa ngo bakorerwe urugomo nk’uko byari bimeze mbere y’ikorwa ry’iyo mihanda.

    Issac Al Amin Odde utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uretse kuba ikorwa ry’imihanda ryarafashije mu rujya n’uruza rw’abantu mu makaritsiye, ariko kandi ngo n’umutekano wabo warushijeho kuba nta makemwa kuko ntawatinyuka gukorera icyaha ahantu habona.

    Ati “Aya matara yo ku mihanda ikintu yadufashije, ni uko rwa rugomo wasangaga abantu, hari ukuntu mu dukaritsiye baba bategereje umuntu yacaho bakaba bamukururaho agashakoshi, telefone se, cyangwa bakaba banamwambura, ibyo bintu bigenda bigabanuka kubera ko biba bigaragara nk’aho ari ku manywa. Icyo bidufasha nk’Abanyarwanda ni uko byongereye umutekano kandi tukaba tunasaba ko n’ahandi bitaragera byahagera kuko hari ikintu bifasha abantu benshi”.

    Ildephonse Simbikangwa ni umumotari mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko mbere y’uko henshi muri uyu Mujyi hashyirwa amatara ku mihanda bajyaga bahura n’ibibazo birimo kwamburwa.

    Ati “Hari ingero nyinshi cyane, abambuwe amatelefone, abadamu bahashikurijwe amasakoshi, ugasanga mbese aho hantu umuntu wahanyuraga saa moya, saa mbili, saa kumi n’ebyiri, ugasanga umuntu aravuga ati aha hantu sinahanyura saa kumi n’ebyiri, kubera ko hatabona, ba bantu bagiye kuhitsimba kuko hatagaragara, ariko ubu hose hagiye hajya amatara umuntu ahanyura nta rwikango. Muri Rebero ntawapfaga kujyayo ariko ubu n’iyo haba saa tanu, saa sita nakwatsa moto nkagenda, kubera ko harabona”.

    Abatuye mu Mujyi wa Kigali ariko banasaba ubuyobozi gushyira amatara ku mihanda bitarakorwamo, kuko usanga ari yo isigayemo ibikorwa by’urugomo, harimo umuhanda wa Nyabugogo – Gatsata, umuhanda uva Rwampara ukagera ahitwa mu Cyumbati ugakomeza ukagera i Nyamirambo, yose ikaba ikigaragaramo ibikorwa by’urugomo bitewe n’uko hatabona.

    Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko imihanda bubaka mu Mujyi wa Kigali bishimira ko irangira banayimurikiye kugira ngo abayikoresha bayikoreshe batekanye.

    Ati “Ubu mu Mujyi wa Kigali dufite imihanda imurikiye ingana n’ibirometero 406.3, iyo ni imihanda ihari yagiye yubakwa mu gihe gitandukanye, hari n’iyo twagiye twagura, ndetse twayagura na yo tukayimurikira, tukaba dufite imihanda na none duteganya kumurikira mu myaka ine iri mbere, ingana n’ibirometero 106.7, ariko by’umwihariko muri ibyo birometero 106, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, tukaba dufite ibirometero 25 twagiye dushakira ingengo y’imari kugira ngo bizakorwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari”.

    Ngo mu mihanda izakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, harimo umuhanda wa Nyabugogo – Gatsata uzamurikirwa ahangana na kilometero 1.7, hakazamurikirwa n’umuhanda wa Ruliba – Karama – Nyamirambo, uzamurikirwa ibirometero bigera kuri 7, hari kandi n’umuhanda uva mu Rubirizi ugaca mu Busanza ugatunguka i Kanombe, uzamurikirwa ibirometero 6, hari n’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo ugaca kuri Airtel ugaca mu Migina uzamurikirwa ahareshya na kilometero 1.8.

    Iyo yose yiyongeraho imihanda iri muri Gacuriro ingana na kilometero 1.6, imihanda iri ku Kimihurura ahitwa mu kiminisitiri uzamurikirwa ku birometero 2, umuhanda unyura kuri Ecole Congolese i Gikondo, uzamurikirwa ahareshya na metero 300, kimwe n’umuhanda uri kimisagara ahitwa katabaro uzamurikira ahareshya na metero 400.

    Abamaze kumurikirwa barishimira ko ubu ku mihanda hari umutekano
    Abamaze kumurikirwa barishimira ko ubu ku mihanda hari umutekano

    Uretse iyo mihanda, hari n’umuhanda uri mu Gatsata uzamurikirwa ahareshya na kilometero 1.6, n’umuhanda uva ahazwi nko kuri 15 ujya mu Murenge wa Ndera uzamurikirwa, hamwe n’undi uzamuka ku bitaro bya Karayesi hamwe n’umuhanda uva Kimironko ahahoze gereza ugatunguka kuri Kigali Parents.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawutuye kujya bafata neza ibikorwa remezo bibegerezwa kuko byagaragaye ko hari aho imihanda imurikirwa, nyuma yaho hakibwa insinga ndetse n’amatara, kandi nyamara byarashyizweho ngo bibafashe muri gahunda zibaganisha ku iterambere.


    source : https://ift.tt/3vx4TVJ

  • Facebook irashaka guha akazi abantu 10,000 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mark Zuckerberg nyiri Facebook akomeje kugaragaza inyota yo kwagura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru
    Mark Zuckerberg nyiri Facebook akomeje kugaragaza inyota yo kwagura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru

    Abazakoresha iri koranabuhanga rya Metaverse bazaba bashobora gukina, gukorana no gutumanaho mu buryo buteye imbere.

    Facebook yanditse ku rubuga rwa Interinet igira iti: “Metaverse ifite ubushobozi bwo gufasha gukingura uburyo bushya bwo guhanga, imibereho myiza, ndetse n’ubukungu.”

    Biteganyijwe ko iyi mirimo yo guhanga iri koranabuhanga izakorwa mu gihe cy’imyaka itanu, hakazifashishwa abahanga kabuhariwe mu ikoranabuhanga.

    Facebook kandi yavuze ko gushora imari mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byatanze inyungu nyinshi, harimo kugera ku isoko rinini ry’abaguzi, gukorana na kaminuza zikomeye no gukorana n’abantu babahanga bafite impano zo ku rwego rwo hejuru.


    source : https://ift.tt/3jnApAK

  • U Rwanda rurashaka kohereza ibyogajuru bibiri mu isanzure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa RSA, Francis Ngabo, yavuze ko ubu busabe bujyanye na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwagurira ibikorwa by’iterambere mu isanzure.

    U rwego rw’ibijyanye n’isanzure kugeza ubu rufite agaciro ka miliyali zirenga 400 z’Amadolari ya Amerika, ibyerekeranye n’ibyogajuru bikaba byihariye 74% nk’igice cy’ingenzi mu bikorwa byo mu isanzure by’u Rwanda.

    U Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byorohereza abashoramari haba bikorwa remezo, ikoranabuhanga, uburezi, no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura niba ibikorwa byujuje ubuziranenge kandi bikorwa uko bikwiye.

    Urwego rwerekeranye n’ibyo mu isanzure ruratanga amahirwe menshi ku iterambere ry’u Rwanda, ikaba ari yo mpamvu ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure gifite gahunda yo kuruteza imbere no kurubyaza umusaruro mu myaka iri imbere.

    Mu gihe iterambere ry’urwego rw’ibijyanye n’isanzure mu Rwanda rukiri mu ntangiriro, gutanga ubu busabe muri ITU birerekana intambwe ishimishije u Rwanda rukomeje gutera.

    Hari icyizere ko iterambere ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure (RSA) cyifuza kugeza ku Rwanda rizagerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda, abo mu Karere, n’abo ku rwego mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/3plmlvm

  • Abasaga miliyoni 100 muri Afurika bugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere – Ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko abantu basaga miliyoni 100 “bari mu bukene bukabije” hirya no hino muri Afurika, kandi bakaba batewe ubwoba n’ubwiyongere bw’imihindagurikire y’ikirere bushobora no gutuma ibibuye by’urubura ‘glaciers’ bikeya Afurika yari isigaranye bishonga mu myaka makumyabiri iri imbere.

    Iyo raporo yasohotse ejo ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, yagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyari 1.3 ku Mugabane wa Afurika, barimo guhura n’ingaruka zikomeye ziterwa n’ubushyuhe bukabije bukomeza kuzamuka kandi mu buryo bwihuse ugereranyije n’uko bimeze ku si muri rusange, mu gihe ibihugu 54 bigize Umugabane w’Afurika bisohora umwuka uhumanya ikirere utagera no kuri 4 % by’umwuka uhumanya ikirere wo ku isi yose.

    Josefa Leonel Correia Sacko, Komiseri ushinzwe ubukungu bw’icyaro n’ubuhinzi muri Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, yagize ati “Kugeza mu 2030, biteganyijwe ko ugereranyije, abantu bagera kuri miliyoni 118 bari mu bukene bukabije bazahura n’ibibazo by’amapfa, imyuzure n’ubushyuhe bukabije muri Afurika, mu gihe nta ngamba zihamye zo gushaka umuti w’icyo kibazo zishyizweho ”.

    Iyo raporo ya ‘WMO’ isobanura ko abantu bari mu bukene bukabije, ari abatungwa n’atagera ku Idolari 1.90 ku munsi.

    Sacko ati “Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, imihindagurikire y’ikirere ishobora kuzagabanya umusaruro mbumbe ku kigero cya 3% mu mwaka wa 2050”.

    Ati “Uretse kuba ibintu bigaragarira amaso bigenda birushaho kuba bibi, hari n’umubare w’abagerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere ugenda uzamuka”.

    Umunyamabanga mukuru wa ‘WMO’ Petteri Taalas, yavuze ko ibipimo by’ubushyuhe byari biriho umwaka ushize, byakomeje kuzamuka muri Afurika, ibyo bikazabyara ibiza birimo imyuzure, inkangu, amapfa, kandi ibyo ngo ni byo biranga imihindagurikire y’ikirere.

    Iyo raporo ivuga ko urugero rw’ubushyuhe mu myaka 30 uhereye mu 1991-2020, ruri hejuru cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka 30 uhereye mu 1961-1990, kandi ibyo bimeze bityo mu turere twose twa Afurika.

    Muri iyo raporo kandi byavuzwe ko gushonga kw’ibibuye by’urubura biba hejuru ya Mount Kilimanjaro, Mount Kenya na Rwenzori yo muri Uganda, ari ibimenyetso by’impinduka zihuse zigiye kuzabaho.

    Ibibuye by
    Ibibuye by’urubura byo kuri Kilimanjaro ngo birimo gushonga byihuta ku buryo bihangayikishije

    Iyo raporo igira iti “Uko ibyo bibuye by’urubura bimeze muri iki gihe, bigaragara ko gushonga kwabyo kwihuta kurusha iby’ahandi ku isi. Niba ibi bikomeje, bizatuma ibyo bibuye by’urubura bizaba byarashonze burundu, bitarenze umwaka wa 2040”.

    Irongera ati “Mount Kenya iteganyijwe gushonga mu myaka icumi mbere y’aho, ibyo bikazatuma uwo ufatwa nk’umusozi wa mbere utakaje urubura rwawo rwose, bitewe n’ingaruka z’ibikorwa bya muntu bitera imihindagurikire y’ikirere.”

    N’ubwo ibyo bibuye by’urubura bigira uruhare ruto mu kongera ingano y’amazi, ariko ngo muri Afurika bigira akamaro gakomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndetse no mu bya Siyansi.


    source : https://ift.tt/3DVOXiM

  • Kamonyi: Ikamyo yagonze abarimu babiri, ihitana umwe – #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Karengera mu gitondo tariki ya 19 Ukwakira 2021.

    Ikamyo yari mu muhanda Kigali- Huye ivuye muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yagonze abo barimu bari bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu.

    Amakuru y’ibanze agera ku IGIHE avuga ko iyo kamyo yataye umuhanda ihita igonga abo barimu babiri, ihitana Sebanani Callixte w’imyaka 29 y’amavuko naho mugenzi we witwa Kirabo lnidy w’imyaka 25 y’amavuko arakomereka cyane.

    Sebanani akomoka mu Karere ka Nyaruguru naho Kirabo akomoka mu Karere ka Kayonza.
    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka yatewe no gutwara nabi k’umushoferi kandi akimara kugonga yahise ayisohokamo arahunga aburirwa irengero.

    Yagize ati “Umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”

    Uwakomeretse yajyanywe kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Musambira.

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi

    Impanuka y’ikamyo yishe umwarimu ikomeretsa mugenzi we bikomeye

    source : https://ift.tt/3jjqo7z

  • Ndayisaba Fidèle wahoze ayobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yahawe inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya yawuhawe nyuma y’aho inshingano yari afite muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge zihagaze kuko iri mu bigo byimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

    Ndayisaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora SINELAC amwizeza ko inshingano ze azazikorana umurava.

    Yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere akomeje kungirira, niteguye gukoresha imbaraga nyinshi mu nshingano nshya nahawe zo kuba Umuyobozi Mukuru wa SINELAC.”

    Ndayisaba yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Yabaye kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ari zo nshingano yaherukaga.

    SINELAC ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu, yatangiye ibikorwa mu 1983, ifite intego yo kubyaza umusaruro no gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka mu rugomero rwa Rusizi ya kabiri.

    Ndayisaba Fidèle yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete y’Amashanyarazi muri CPGL

    source : https://ift.tt/3jlqWJZ

  • Nyaruguru: Asaga miliyoni 75 Frw agiye kubakwamo Poste de Santé – #rwanda #RwOT

    Ni ivuriro rizuzura ritwaye amadorali ya amerika 75 401, uyashyize mu manyarwanda ni miliyoni zisaga 75 Frw, rizubakwa mu Murenge wa Nyabimata, mu Kagari ka Ruhinga mu Mudugudu wa Ruhinga.

    Iri vuriro rifite umwihariko kuko ribarirwa mu mavuriro mato ariko atanga serivisi z’ubuvuzi zisumbuyeho (Second Generations health Post) zirimo kubyara ku bagore batwite, ibizamini bya Laboratwari, ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’ubuvuzi bw’amaso.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yashimye cyane iyi nkunga yatanzwe agaragaza ko izatanga umusaruro ku baturage bo mu Murenge wa Nyabimata bagorwaga no kugera ku bigo nderabuzima.

    Yagize ati “Muri aka kagari nta Poste de Santé yari irimo kandi biri muri politiki ya Leta ko tugomba kwegereza ubuvuzi abaturage. Twari tugifite icyuho nibura cya Poste de Santé 20 niyo mpamvu turi gukora kugira ngo nibura buri kagari kazabe kayifite.”

    “Iyo Akagali gafite Poste de Santé iteye imbere, abaturage biraborohera. Urugendo yakoraga agiye kwivuza ku kigo nderabuzima ruragabanuka amasaha akaba make ariko kandi ntarembere mu rugo.”

    Ubusanzwe Akarere ka Nyaruguru gafite ibitaro binini bya Munini, ibigo nderabuzima 16, Poste de Santé 33 n’izindi ebyiri zigiye kuzura mu gihe hifuzwa nibura izigera kuri 20 ngo buri kagari kayigire, kugira ngo abaturage babashe kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi.

    Umuturage wo muri uwo Murenge, Ntakirutimana Nathan, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima cya Nyabimata bakoreshaga urugendo nibura rw’isaha n’igice, kandi ababyeyi batwite bahuraga n’imbogamizi zo kugera ku buvuzi cyane ko n’ibibazo by’ingendo bikiri ingorabahizi muri ako gace.

    Yagaragaje ko kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bisobanura icyizere bagaragarijwe n’igihugu cyane ko kuri bo byari nk’inzozi kubona ibitaro bishobora kubavura mu gihe barwaye badakoze urugendo rurerure.

    Uhagarariye Ambasade y’u Buyapani, Ochi Yukako, yagaragaje ibitaro bigiye kubakwa mu kagari ka Ruhinga, bizagirira inyungu abaturage kandi ko bizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.

    Amasezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 75 Frw

    source : https://ift.tt/3vwCkrC