

source : https://ift.tt/3lTKMhh


source : https://ift.tt/3lTKMhh

NESA ivuga ko zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye abo banyeshuri batinda kujya ku ishuri harimo kuba nyuma y’uko bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bagatsinda, bagahabwa ibigo n’amashami bagomba kwigamo, harimo abataranyuzwe n’aho boherejwe cyangwa ibyo bahawe kwiga ntibabikunde, bigatuma basaba guhindurirwa, bakaba bagitegereje ibisubizo ku busabe bwabo.
Dr. Alphonse Sebaganwa ushinzwe ibizamini muri NESA, avuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bari bashyizeho, aho umubyeyi cyangwa umwana asaba guhindura ikigo cy’ishuri cyangwa ishami.
Ati “Nibwo rero kugeza uyu munsi twari dufite abagera ku bihumbi icyenda na Magana icyenda (9,900) basabye guhindurirwa, ariko ntabwo twamenya niba abo bose 9,900 bashobora kuba bakiri mu rugo, kuko biroroshye cyane gukoresha ikoranabuhanga usaba ikintu, rimwe na rimwe hari n’ubwo utagikeneye cyane, ni na cyo gituma nkeka ko hari bamwe muri bo banagiye ku ishuri n’ubwo tubafite”.
Akomeza agira ati “Kandi tukaba tuzareba ibyo basabye n’impamvu zumvikana babisabye, noneho tukazabishyira ku mugaragaro kuri iki cyumweru, kugira ngo na bo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha bajye ku ishuri badakererewe cyane. Kuri iki cyumweru ku itariki 24, tuzashyira ahagaragara dukoresheje nanone ikoranabuhanga, aho twashyize abo banyeshuri yaba ibigo cyangwa se amashami basabye hakurikijwe ibyangombwa abo bana cyangwa ababyeyi batanze ndetse cyane cyane impamvu n’amanota”.
Ngo bazabireba aho basanzwe babireba nk’uko bareba amanota y’abana batsinze n’ubundi bifashishije ikoranabuhanga, ku buryo ku wa Mbere tariki ya 25 no ku wa Kabiri tariki 26 bazazinduka bajya ku mashuri nk’abandi.
Zimwe mu mpamvu zigenderwaho bahindurira umwana ikigo cyangwa ishami zirimo impamvu zifatika umubyeyi atanga asaba guhinduza ikigo umwana yashyizweho, imyanya NESA ihabwa amashuri nyuma yo kumenya imyanya isigaye, hamwe n’amanota umunyeshuri yabonye kubera ko hashobora kuba ikigo cyasabwe na benshi kandi gifite imyanya micye.
Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane batangiye umwaka w’amashuri wa 2022, ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021. Mu bana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2021, abasaga ibihumbi 44 baratsinzwe, mu gihe abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abasaga ibihumbi 16 na bo batabashije gutsinda.
Mu zindi mpamvu zishobora gutuma bamwe bakererwa kujya kwiga harimo ikibazo cy’amafaranga ababyeyi basabwa yakomeje kugaragara ko yiyongera mu gihe bamwe ubukungu butifashe neza.

source : https://ift.tt/2XqdPzs

Bafashwe na Polisi mu bihe bitandukanye guhera tariki 14 Ukwakira kugera tariki 18 Ukwakira 2021, bose uko ari 33 bakaba barasanzwe barengeje igipimo cya alukolu (alcohol), mu mubiri cya 0.8 gisanzwe cyemewe ku muntu wese utwaye ibinyabiziga.
Ubwo berekwaga itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, aho bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo, bemeye ko bakoze amakosa yo gutwara basinze, bayasabira imbabazi, ndetse bagira n’inama buri wese utwara ikinyabiziga, ko mu gihe cyose atwaye yakwirinda gufata ku bisindisha kuko bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Jean Pierre Bigirimana avuga ko yafatiwe Nyabugogo ariko yari yanyoye amacupa abiri y’inzoga, gusa ngo nyuma yo gufatwa yakuyemo isomo ridashobora gutuma yongera gutwara yanyoye inzoga.
Ati “Bamfashe nanyoye ku nzoga ntwaye ikinyabiziga, bamfatira Nyabugogo ku wa Gatanu, nari nanyoye petit skol ebyiri, bampimye bansangamo 2.46, ndashishikariza abantu bashaka gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ko babireka kuko polisi yakajije ingamba zikomeye, nkuyemo isomo ko jyewe ntazongera kuko birampombeje n’umuryango wanjye biwugizeho ingaruka, nkaba nsaba imbabazi ko ntazanongera”.
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa bya polisi bisanzwe, kandi ko bizahoraho mu rwego rwo kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’impanuka.
Ati “Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga, none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Turabisubiramo, polisi ntizahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga”.
Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi bawukoresha mu kaga.
Bimwe mu bihano bihabwa abafatiwe muri aya makosa ni uko bafungwa iminsi igera kuri itanu, bakanatanga amande y’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 150.

source : https://ift.tt/3jh6lXw

Ni abana 158 baturutse hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Burera, barimo 100 batangiye gufashwa mu mwaka ushize, hiyongeraho n’abandi 58 batsinze neza ibizamini by’umwaka w’amashuri (2020-2021) bo mu miryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, aho bamwe bari barabuze amikoro yo kujya kwiga mu bigo boherejwemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwemeza ko icyo gikorwa cyo gufasha abana b’abahanga batishoboye, ari kimwe mu bigiye kongerera ako karere abahanga b’ejo hazaza, nk’uko Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije Kigali Tdoay.

Yagize ati “Abana bahawe ibikoresho byose, byaba iby’isuku byaba n’ibyishuri umwana azakenera birimo ibiryamirwa, amakaye, ibikapu, bitewe n’uko umeze. Nk’umwana w’umukobwa birumvikana hari ibikoresho bitandukanye byongerwaho byamufasha no mu buzima busanzwe bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk’umwana w’umukobwa. ASEF turayishima cyane kuko igihe cyose udafite ubushobozi bwo kwiga ariko ufite ubumenyi baragufasha”.
Arongera ati “Uyu mwaka harafashwa abana 158 bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, biratwereka ko mu myaka iri imbere tuzaba dufite abana bafite ubumenyi, aho abatsinze neza bazoherezwa mu ma Kaminuza akomeye, ndetse bagira n’intego yo kubohereza mu bihugu byo hanze byigisha amasiyansi muri Amerika n’ahandi. Twizera ko mu myaka itandatu iri imbere, mu Karere ka Burera tuzaba dufite intiti zikomeye zifite ubushobozi bwo gutunga imiryango yabo no guteza imbere igihugu cyabo”.

Ashimira uwo muryango ukomeje gufasha abana batishoboye kwiga, by’umwihariko ukita ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, akaba yasabye ababyeyi gukomeza kwita kuri abo bana, anasaba kandi n’abanyeshuri bahawe ubwo bufasha, kubyaza umusaruro ayo mahirwe baba babonye yo kwiga kandi barangwa n’ikinyabupfura.
Uwo mushinga w’Abanyamerika ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, ukorera mu turere 12 tw’u Rwanda turimo tune two mu Ntara y’Amajyaruguru, ari two Musanze, Gakenke, Rulindo na Burera, muri utwo turere uko ari 12 ukaba ufasha abana bagera kuri 2500, nk’uko Umuyobozi wa gahunda ya ASEF-Rwanda, Ndikubwimana Gilbert wari waje gutanga ubwo bufasha mu ku ya 17 Ukwakira 2021 yabitangarije Kigali Today.

Uwo mushinga wita cyane mu gufasha abana bafite impano mu bumenyi bunyuranye ariko bavuka mu miryango idafite amikoro ariko ku biga baba mu kigo, mu rwego rwo gufashwa gukomeza kuzamura impano zabo z’ubumenyi mu masomo anyuranye, barushaho no gukomeza kwigirira icyizere cyo kwiga, bakazageza ku rwego ruhanitse.


source : https://ift.tt/3jglcRT

Kanye West wari umaze iminsi mike atanze icyifuzo mu rukiko cyo guhindura izina, kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, nibwo yabyemerewe ku mugaragaro n’Urukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muraperi w’imyaka 44, icyufuzo cyo guhindura izina yagitanze muri Kanama uyu mwaka, avuga ko abitewe n’impamvu ze bwite nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Kanye West ubu usigaye yitwa Ye, muri 2018 yari yaramaze gukoresha iryo zina nk’agahimbano, ndetse anarishyira kuri album aheruka gushyira ahagaragara iriho indirimbo zamamaye cyane nka Gold Digger na Stronger.
Akimara gushyira iyo albm ahagaragara, yahise yandika kuri twitter agira ati “Uwari uzwi nka Kanye West. Ubu ni Ye.”
Guhera kuri uyu wa Kabiri ni bwo byemejwe ku mugaragaro ko atakiri Kanye West, ariko izina Ye yari yaramaze no kurishyira kuri twitter ye, n’ubwo kuri Instagram no ku rubuga rwa murandasi rwe, kugeza mu masaha ya mu gitondo byari bikiriho amazina asanzwe.
BBC yanditse ko n’ubwo izina Ye rishobora kuba ari Kanye yagize kagufi, ngo rifite n’igisobanuro mu rwego rw’iyobokamana kuri we.
Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru muri 2018, Kanye West yagize ati “Nkeka ko ijambo ‘ye’ ari ryo rigaruka kenshi muri Bibiliya, kandi muri Bibiliya ‘ye’ bivuga wowe. Ubwo rero ndi wowe kandi ndi twebwe”.
Muri icyo kiganiro yakomeje asobanura ko Kanye ubusanzwe bisobanura umwe rukumbi, akaba yarifuje ko bihinduka Ye, nk’igisobanuro cy’ibyiza bya muntu, ibibi bye, igihirahiro cya muntu, mbese buri kintu kireba muntu”.

source : https://ift.tt/3G1Ph1i

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, mu kiganiro ku mutekano mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, ikiganiro yatanze kuri Radio ya Nyagatare.
CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Akarere ka Nyagatare gakunze kurangwamo ibyaha by’urugomo nko gukubita no gukomeretsa ndetse no gusambanya abana ahanini bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
By’umwihariko ngo mu byumweru bibiri bishize, mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 37 binjiza ibiyobyabwenge ndetse n’abandi 27 bambukiranyije umupaka mu buryo butemewe.
Ati “Mu byumweru bibiri bishize mu Karere ka Nyagatare gusa hagaragaye abantu 37 bafatanywe ibiyobyabwenge ubu bari mu butabera bari gukurikiranwa, hagaragaye kandi abantu 27 bambukiranya imipaka badafite ibyangombwa bibemerera.”
CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko ari inshingano y’abaturage kurinda umutekano, gutanga amakuru no gukumira icyaha kitaraba.
Yasabye abaturage mu Isibo kwicara bakareba igihungabanya umutekano wabo bagafata ingamba zo kugikumira, aho bibaye ngombwa bakitabaza ubuyobozi bwisumbuyeho.

source : https://ift.tt/3phORhl

Ni igikorwa cyateye ubwoba abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bamwe barahunga, bavuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo.
Ni igikorwa cyamaze umwanya muto ndetse gihuza ingabo ku mpande zombi zikemura ikibazo.
Itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yashyize ahagaragara rivuga ko ku wa 18 Ukwakira 2021, inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zakurikiye abacuruza magendu bambukiranya umupaka mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
Abashinzwe umutekano bambukiranyije metero nkeya z’umupaka batabishaka mu gihe bari bakurikiye abo bakora magendu bari bikoreye ibifuka bitazwi bikekwa ko bari bafite n’intwaro.
Iryo tangazo risoza rivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za DRC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bikorwa by’umutekano.

source : https://ift.tt/3b76mc5

Ndayishimiye Aimable w’imyaka 27 ukomoka mu Karere ka Rubavu na Kabahizi Marie w’imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bombi bigaga muri iyo kaminuza, bafashwe tariki ya 18 Ukwakira 2021 baza mu Rwanda.
Ndayishimiye yatangiye kwiga muri kaminuza ya Bugema mu mwaka wa 2015, aho yigaga ibijyanye n’ibaruramari (Accounting) na ho Kabahizi yatangiye kwiga muri iyo kaminuza mu mwaka wa 2016 akaba yigaga ikoranabuhanga (Networking).
Aba bombi ngo bageze mu Karere ka Mbarara kuri bariyeri ya gisirikare ngo bakuwe muri bisi ya Jaguar ku gahato bajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara, cyitwa Makenke.
Aho Makenke batwaweyo n’abasirikare batatu ba Uganda, bahafungirwa amasaha atanu bashinjwa kujya mu Rwanda kandi imipaka ifunze.
Kubera ko abo banyeshuri bari bamenyesheje ababyeyi babo, umubyeyi wa Ndayishimiye Aimable ngo yifashishije inshuti ye y’Umugande maze ijya mu kigo cya gisirikare mu mishyikirano kuko bari basabwe 1,000,000 y’Amashilingi kugira ngo barekurwe kandi batayafite.
Kubera iyo nshuti y’umubyeyi wa Ndayishimiye abo basirikare bemeye kugabanya amafaranga bagera ku 400,000 by’Amashilingi, barayishyurwa abanyeshuri bararekurwa.
Abo banyeshuri bageze ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, bavuze ko aho mu kigo cya gisirikare bari bafungiwemo, bahasize umuryango w’Umunyarwanda ugizwe n’abantu batandatu bafashwe baza mu Rwanda, ndetse ngo n’imodoka yabo bari barimo iracyarimo ibikoresho byabo.
Ikindi ni uko ngo abasirikare benshi bari mu kigo cya Makenke bavuga neza Ikinyarwanda.
Na none abo banyeshuri batangaje ko inzego z’umutekano za Uganda zikomeje guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda ndetse zikabambura n’imitungo yabo.
Bakaba bagira inama abandi Banyarwanda batekerezaga kujya muri Uganda kubyibagirwa kuko bashobora no kuhaburira ubuzima.

source : https://ift.tt/3lV4YPW

Urukiko rwari rwarangije kumva abasanzwe baburana hasigaye isomwa ry’urubanza, ariko kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwerekanye Mbarushimana nk’umuburanyi mushya na we wiyemerera ko aziranye n’abari basanzwe muri urwo rubanza.
Ubushinjcayaha buvuga ko Mbarushimana ashobora kuba azanye amakuru mashya muri uru rubanza.
Aba barwanyi bose uko ari 37 bakurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwinjiramo, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo.
Baregwa kandi icyaha cy’iterabwoba, kugirira nabi Ubutegetsi buriho, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Ibyo byaha bishingira ku gitero cyagabwe ku butaka bw’u Rwanda ku itariki 04 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, bikavugwa ko abateye baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko bari abarwanyi b’imitwe ya P5 na RUD-Urunana, bakaba baragabye igitero mu Kinigi kigahitana abantu 15 abandi 14 bagakomereka, ndetse bamwe mu bakomeretse bivugwa ko kugeza n’ubu bacyivuza ingaruka z’icyo gitero.
Mu iburanisha ry’uru rubanza mu mizi ryabaye ku itariki 14 na 15 Nzeri 2021, abatangabuhamya bagera ku icyenda bashinje aba barwanyi kubakomeretsa no kubicira ababo, ndetse no gusahura hamwe no kwangiza imitungo yabo, bakaba baregera indishyi.
Ubushinjacyaha buvuga ko 30 muri abo barwanyi bavuye mu mutwe wa P5 boherejwe na Kayumba Nyamwasa, bakaba ngo barazamutse amashyamba ya Congo bavuye mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo bajya gutera u Rwanda baruturutse mu Majyaruguru.
Muri Kivu y’Amajyaruguru ni ho bivugwa ko bahuriye n’abandi barindwi bo mu mutwe wa RUD Urunana bakishyira hamwe. Abo muri P5 bari bayobowe n’uwitwa Sergent Emmanuel Ngirinshuti watorotse ubutabera, mu gihe abo muri RUD Urunana ngo bayobowe na Seleman Kabayija.

Ubushinjacyaha buvuga ko abenshi muri abo barwanyi ari Abanyarwanda bari batuye mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Malawi n’u Rwanda.
Mbarushimana Aimé Ernest utavuzwe igihe yafatiwe muri Uganda, ntabwo yabashije kuburana kuri uyu wa Kabiri kuko yabwiye Urukiko ko atarabona umwunganizi, kandi akaba ngo adashoboye kumwiyishyurira.
Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwahisemo kwimurira uru rubanza ku matariki ya 23-25 Ugushyingo 2021, kugira ngo Mbarushimana abanze abone umwunganira mu mategeko.

source : https://ift.tt/3FV4lOh

Nyirabahire Eudia w’imyaka 30 avuga ko atari azi ko afite uburwayi bw’amaso ariko atarebaga neza, yajya kwivuza bakabura ikintu arwaye, cyakora nyuma yo kwisuzumisha yatunguwe no kubwirwa ko amaso ye yombi yajemo amashaza.
Avuga ko kuba afite imyaka mike atari azi ko yarwara amaso akaba asaba bagenzi be kwihutira kwisuzumisha igihe bumva bafite ikibazo cy’amaso.
Agira ati “Ntabwo nari nzi ko ndwaye amaso ariko bansanganye amashaza, ubundi numvaga ntareba neza ariko bajyaga bashaka uburwayi bakabubura. Abakiri bato ntibakwiye kuguma kwicara kuko ushobora kuba urwaye amaso utabizi, ubu hakurikiyeho kuzanyogereza amaso ngakira”.
Niyondamya Jean Damascene avuga ko amaranye igihe indorerwamo z’amaso ariko zitari zikimufasha ntamenye impamvu kuko yari azi ko indorerwamo z’amaso zihagije ngo umuntu urwaye amaso akomeze ubuzima.
Agira ati “Nsanganwe uburwayi bwo kuba ntashobora kureba ibintu biri kure, nyuma yo kwisuzumisha menye ko izi ndorerwamo zari nk’umurimbo kuri njyewe kuko zitakijyanye n’uburwayi mfite, nyamara numvaga ntazi impamvu ariko bambwiye ko uburwayi bwazamutse hari ibyo tuba twibwira ko turi bazima nyamara nta buzima njyewe ndi umuhamya w’ibimbayeho mu kanya”.
Umuntu wese ufite imyaka hejuru ya 40 akwiye kwisuzumisha amaso
Muganga w’amaso ku bitaro bya Kabgayi, Elisa Emmanuel Hategekimana, avuga ko hejuru y’imyaka 40 buri muntu akwiye kuba yipimisha amaso kuko aribwo uburwayi butangira kwigaragaza.

Ku bantu basanzwe baravuwe amaso batangiye kwambara indorerwamo z’amaso ngo ni ngombwa ko umurwayi yisuzumisha nibura buri myaka itatu kugira ngo barebe niba uburwayi bukigendanye n’indorerwamo yahawe.
Agira ati, “Nibura buri myaka itatu umuntu wahawe indorerwamo z’amaso akwiye kugaruka kwisuzumisha kuko usanga uko agenda akura ari nako uburwayi buhindura isura bikaba byatuma indorerwamo ntakintu zimumarira, ibyo binakorwa ku bana nibura aho umubyeyi akwiye kuzana umwana buri mwaka tukareba niba zikimufasha”.
Muganga Hategekimana avuga ko uburwayi bw’amaso ku bana usanga buterwa ahanini n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, bakishimagura cyane amaso, kureba cyane muri televiziyo na byo ngo bishobora kongerera umwana uburwayi bw’amaso.

Avuga ko hari abantu benshi batari bazi ko barwaye amaso bakaba batareba neza, no kuba ageze mu myaka y’ubukure hejuru y’imyaka 40 n’abatareba ibintu biri kure.
Agira ati “Uburwayi bwo gukuba amaso, kuteraba ibintu bya hafi, kutareba ibiri kure, amashaza, ni bwo burwayi bukunze kwibasira abaturage, kandi benshi ntibari bazi ko barwaye. Dutunzwe n’aya maso yacu tugomba kuyabungabunga. Hari igihe umuntu aba azi ko areba kandi atareba, n’iyo waba utarwaye ukwiye kuza tukagusuzuma kuko hari uburwayi bwinshi butaryana”.
Umuyobozi w’ishami rivura amaso ku bitaro bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile, avuga ko mu rwego rwo kwirinda ubuhumyi, bamaze icyumweru basuzuma banavura amaso mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi ahagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Rinda amaso yawe’.

Dr. Tuyisabe avuga ko kurinda amaso yawe bitavuze kuyicarana iwawe, ahubwo bivuze ko abantu bakwiye kugana muganga w’amaso kabone n’iyo waba wumva nta kibazo ufite.
Agira ati, “Turasaba abantu ko batakwicara mu rugo bakeka ko ari bazima kuko hari uburwayi bw’amaso buba butagaragara inyuma, no kwirinda ibyangiza amaso birimo no gukoresha birenze, urugero nk’ibikoresho by’ikoranabuhanga”.



source : https://ift.tt/2Z6cXRm