Tag: featured

  • Nyamagabe: Barasaba inkunga y’imashini ikora amasabune #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi ni isabune abo bagore bakora, bakifuza ko bafashwa kubona imashini ituma bakora nyinshi
    Izi ni isabune abo bagore bakora, bakifuza ko bafashwa kubona imashini ituma bakora nyinshi

    Jeanne d’Arc Uwimbabazi, ari we uhagarariye abo bagore mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bagiye bibumbiramo, akaba ari na we wazanye iki gitekerezo cyo gukora amasabune anakabyigisha bagenzi be, avuga ko imvano y’iki gitekerezo yari ukugira ngo abone icyo akora cyamuteza imbere.

    Ati “Naricaye ndareba nti ese ni iki nakora gishobora kumpa amafaranga kandi kigafasha na bagenzi banjye kwiteza imbere?”

    Icyo gihe ngo yagerageje kwegeranya amafaranga bafite mu matsinda yibaza ko hari icyo bayakoresha, ariko abona ari makeya, ni ko gutekereza ko kuba mu matsinda bidahagije, maze atekereza ku gukora amasabune yifashishije avoka, cyane ko yari asanzwe azi kuyakora yifashishije amavuta.

    Agira ati “Nifashishije avoka z’ubuheri kuko n’ubundi iyo uyisatuye usanga ari nk’amavuta imbere. Mpereye ku bumenyi bwo gukora amasabune nari nsanganywe narayifashe, nkozemo isabune mbona biremeye.”

    Yungamo ati “Gusa kugeza ubungubu ntabwo twabasha gukora menshi bitewe n’uko nta bikoresho dufite. Nabanje kuyakora ku giti cyanjye, ariko ubungubu mbonye imashini twayakora nk’amatsinda.”

    Mu myaka ibiri ishize ngo yari yamenye ko imashini bakwifashisha ihagaze muri miliyoni eshanu, ariko ubungubu ntazi uko igura kuko n’ibindi bintu bisigaye bihenda.

    Ati “Ntibyoroshye kubona amafaranga menshi yo kwifashisha mu kugura imashini, kuko mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya twibumbiyemo tutabonamo arenze ibihumbi 500.”

    Ubwo tariki 15 Ukwakira 2021, Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alice Kayitesi, yizihirizaga umunsi w’umugore wo mu cyaro mu Mudugudu wa Karumbi, uherereye mu Kagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, Uwimbabazi yamugaragarije imbogamizi y’igishoro cyo kwigurira imashini bahuye na yo.

    Icyo gihe yavuze ko aba bagore bakwiye gufashwa kugira ngo babashe gutera intambwe bifuza mu iterambere.

    Yagize ati “Twavuganye n’ubuyobozi bw’akarere, kugira ngo begere ririya tsinda ryabo, tubahuze na BDF. Hari inguzanyo ntoya zibaho, n’inkunga, zishobora kubafasha. Ikibazo cyabo tugiye kugikurikirana by’umwihariko, kugira ngo bakomeze batere imbere nk’uko bari muri uwo murongo mwiza.”

    Uwimbabazi avuga ko azi no gukora makaroni yifashishije ifu y’ingano, kandi ko uwabimwigishije yajyaga amutiza imashini agakora igihe yabonye isoko. Gusa kuri ubu iyo mashini yarapfuye kandi ngo bamubwiye ko igura miliyoni ebyiri.

    Avuga ko abonye n’imashini ikora makaroni bakongerera agaciro umusaruro w’ingano babona iwabo.

    source : https://ift.tt/3C345Kw

  • APR FC yerekeje muri Tunisia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko ikipe ya APR FC yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Internet, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Tunisia aho yabanje kunyura i Doha muri Qatar, nyuma igafata urugendo rujya muri Tunisia.

    Ikipe ya APR FC yahagurukanye abantu 48 barimo abakinnyi 25, staff technique 10, komite ya APR FC 5, n’abanyamakuru 3, abafana 4 ndetse n’uhagarariye FERWAFA 1.

    Urutonde rw’abantu 48 berekeje muri Tunisia:

    TECHNICAL STAFF:

    01. ERRADI MOHAMMED ADIL
    02. NEFFATI JAMELEDDINE
    03. HAJ TAIEB HASSAN
    04. MUGABO ALEXIS
    05. Maj. RUTAYISIRE GUILLAUME
    06. Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
    07. Lt. Dr. URWIBUTSO JEAN DE DIEU
    08. HABUMUGISHA ERNEST
    09. NSHIMIYIMANA STEVEN
    10. UWIHANGANYE HARDI

    ABAKINNYI:

    01. ISHIMWE PIERRE
    02. AHISHAKIYE HERITHIER
    03. MUTABARUKA ALEXANDRE
    04. NSABIMANA AIMABLE
    05. NSHIMIYIMANA YUNUSU
    06. KARERA HASSAN
    07. BUREGEYA PRINCE
    08. OMBOLENGA FITINA
    09. NDAYISHIMIYE DIEUDONNE
    10. NGABONZIZA GYLAIN
    11. NIYOMUGABO CLAUDE
    12. MUGISHA BONHEUR
    13. RWABUHIHI AIME PLACIDE
    14. NSANZIMFURA KEDDY
    15. RUBONEKA BOSCO
    16. MANISHIMWE DJABEL
    17. ITANGISHAKA BLAISE
    18. NIZEYIMANA DJUMA
    19. KWITONDA ALLAIN
    20. MUGISHA GILBERT
    21. ISHIMWE ANNICET
    22. TUYISENGE JACQUES
    23. BIZIMANA YANNICK
    24. MUGUNGA YVES
    25. NSHUTI INNOCENT

    KOMITE:

    01. MASABO MICHEL
    02. KALISA GEORGINE
    03. MUPENZI ETO
    04. KABANDA TONY

    ABANYAMAKURU:

    01. KALISA BRUNO
    02. NKURUNZIZA EMMANUEL
    03. UWIMANA CLARISSE

    ABAFANA:

    01. RTD COL RUZIBIZA EUGENE
    02. UMUGWANEZA JEAN CLAUDE
    03. DUSENGIMANA PAUL
    04. RURANGWA JULES

    Uhagarariye FERWAFA:

    01. RURANGIRWA AARON

    Ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021 nibwo APR FC yakinnye umukino ubanza wa CAF Champions League n’ikipe ya Etoile Du Sahel, umukino wabereye i Kigali, urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu gihugu cya Tunisia.

    Ikipe ya APR FC igeze muri Qatar 🇶🇦 kuri Hamad International Airport i Doha, aho iza guhaguruka i saa 9h20 (saa 8:20 za Kigali) yerekeza i Tunis muri Tunisia 🇹🇳 N’ubundi ikaza gukomezanya urugendo n’indege ya Qatar.

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) October 20, 2021

    source : https://ift.tt/3BZvRrv

  • MINALOC yasohoye amabwiriza mashya agenga insengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Insengero z’amadini n’amaterero byemewe mu Rwanda kandi zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa zizakomeza gukora.

    Insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

    Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru.

    Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.

    Hagati y’iteraniro n’irindi hakwiye kujyamo umwanya uhagije (isaha) kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

    Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi amasengesho akorwa iminsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero, ariko ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.

    Gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

    Uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’uko igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC), ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

    Aya mabwiriza asimbuye amabwiriza yo ku wa 02 Mata 2021. Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

    Inzengo z’ibanze, iz’umutekano n’inzego z’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC) zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

    Andi mabwiriza insengero zemewe gukora zari zisanzwe zikurikiza agomba gukomeza kubahirizwa.

    Abaturage bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda Covid-19 nta kudohoka.

    source : https://ift.tt/3DSEeWe

  • Dore abakobwa n’abagore ba mbere mu kuvanga imiziki mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    DJ Ira
    DJ Ira

    Abakurikira ni abagore n’abakobwa bigaruriye imitima y’abatari bake kubera ubuhanga bwabo bwo kuvanga imiki mu bitaramo, mu tubari, muri za hoteri n’ahandi, ikaba ari inkuru dukesha ikinyamakuru ‘The New Times’ cyandika mu rurimi rw’Icyongereza.

    DJ Ira

    Iradukunda Grace Divine, uzwi ku izina rya Dj Ira, afite imyaka 25 y’amavuko, akaba yaratangiye gukora akazi ka DJ mu 2016, yari afite imyaka 21, avanga imiziki mu irushanwa rya Miss Rwanda, abantu bari aho batangazwa n’ubuhanga afite muri uwo mwuga, hakiyongeraho inseko ye nziza ndetse n’uko abyina.

    Uhereye ubwo, DJ Ira, ni we ukunze gukora ako kazi ko kuvanga imiziki mu bitaramo bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza hirya no hino mu gihugu, kandi yari muri ba ‘DJs’ bashimishije abafana bari baje mu irushanwa rya ‘Afrobasket championship’ ryabereye mu Rwanda muri uyu mwaka, mu irushanwa rya basketball y’u Rwanda, n’ibindi bikorwa bitandukanye yagiye agaragaramo.

    DJ Brianne

    DJ Brianne
    DJ Brianne

    Dj Brianne, ubundi amazina ye ni Esther Brianne Gateka, yamenyekanye mu 2020, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

    Mu gihe cy’umwaka, DJ Brianne yashimishije Abanyarwanda kuri Radio zitandukanye nka Royal FM, Magic FM no kuri Flash TV, ndetse no mu bindi bitaramo nka ‘silent disco’cyangwa se utubyiniro dukora mu buryo bwa bucece. Yashinze ‘Brianne foundation’ ifasha abana bo mu muhanda, bagasubira ku ishuri kugira ngo babone ubuzima bwiza. DJ Brianne ni umubyeyi w’umwana umwe, akaba anakora ‘business’, ubu muri uyu mwaka, akaba yarasinye amasezerano n’uruganda rukora ibinyobwa kugira ngo ajye arwamamaza.

    Makeda Mahadeo

    DJ Makeda
    DJ Makeda

    DJ Makeda ari mu ba DJs b’igitsina gore bamenyekanye mbere mu Rwanda. Makeda afite Nyina ukomoka muri Jamaica na ho ise akaba ari Umunyarwanda, yari Umurasita w’umu DJ uzwi cyane, nyakwigendera Aloys Karamuheto, bakundaga kwita Bongoman. Uwo ni we ise wa Makeda, akaba ari na we ngo watumye akunda uwo mwuga wo kuvanga imiziki.

    Makeda w’imyaka 33 y’amavuko, afite ubuhanga bwihariye mu kuvanga imiziki, ku buryo byatumye amenyekana ku rwego rw’igihugu.

    DJ Sonia

    DJ Sonia
    DJ Sonia

    DJ Sonia Kayitesi, yabaye ubikora nk’umwuga mu 2019 kandi ntiyigeze asubira inyuma. N’ubwo yagezweho n’ingaruka za Covid-19, DJ Sonia w’imyaka 23 y’amavuko, yakomeje kubaka izina, agira n’amahirwe yo kumenyekana kurushaho mu gihe yabaga arimo gucurangira Abanyarwanda kuri Radio na Televiziyo zitandukanye mu gihugu. Mu 2020, yatumiwe kuri Televiziyo yo muri Kenya yitwa ‘Citizen’.

    DJ Rugamba

    DJ Rugamba
    DJ Rugamba

    DJ Anitha Rugamba, uzwi nka Dj Rugamba, ni muto cyane mu ba deejays b’igitsina gore, akaba yarinjiye muri uwo mwuga mu 2020. Dj Rugamba ufite imyaka 22 y’amavuko, yakoze ako kazi ku maradiyo atandukanye, acurangira abantu mu tubyiniro dutandukanye, nka ‘silent disco’, ‘pool parties’ n’ibindi. Mu mwaka umwe amaze atangiye umwuga wo kuvanga imiziki, amaze gukundwa n’abantu benshi, bashimishwa n’uburyo akora akazi ke neza.

    Anita Pendo

    DJ Pendo
    DJ Pendo

    Anita Pendo ni umwe ba DJ b’abagore bazwi cyane mu gihugu kugeza ubu. Pendo kandi ari mu bagore bakeya bakora akazi ka dejeey, ariko akora n’ibindi bintu bitandukanye. Pendo ni deejay, MC, Umubyinnyi, umukinnyi wa filimi, umunyarwenya, umunyamakuru wa radio na Televiziyo. Pendo ni umubyeyi w’abana babiri, akaba yarize ibijyanye n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya.


    source : https://ift.tt/3b0Iarr

  • Ibuka-Sénégal: Biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nama yari igamije kwimenyekanisha no kugaragaza imirongo migari ikubiye muri gahunda y’ibikorwa bya Ibuka – Senegal nyuma yo gushingwa tariki ya 05 Nzeri muri uyu mwaka wa 2021.

    Umuyobozi wa Ibuka-Senegal Bwana Yves MUNANA RWOGERA, mu izina rya Komite ayoboye, yagaragaje ko mu byo bashyize imbere ari ukurwanya ingengabiterezo ya Jenoside, guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku isi.

    Ibuka-Sénégal izagira uruhare mu kwigisha urubyiruko rwo muri Senegal kimwe no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko biri mu nshingano za Ibuka zirimo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bikorwa birimo kwigisha urubyiruko n’abandi bantu ayo mateka, kandi izanagira uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abagize Komite nyobozi ya Ibuka-Senegal bagaragaje ko kubera ikoranabuhanga, isi yabaye umudugudu bityo bakaba bashishikariza buri wese harimo n’inshuti z’u Rwanda, gutahiriza umugozi umwe mu kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa cyane n’abahekuye u Rwanda kimwe n’ababafasha muri uwo mugambi wo gusubiza inyuma intambwe Abanyarwanda bagezeho mu bumwe n’ubwiyunge. Ikindi ni uko bazategura ibiganiro bigamije kurushaho gusobanura amateka y’u Rwanda harimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yashimye iyo gahunda ya Ibuka- Sénégal, agaragaza kandi ko Ambasade izabafasha muri gahunda bafite, no mu mahugurwa y’abanyamuryango ba Ibuka by’umwihariko urubyiruko, kandi banabasaba kuzakomeza kurushishikariza kwitabira gahunda zinyuranye bategurirwa zirimo n’Itorero, bigiramo byinshi harimo n’amateka y’u Rwanda n’indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda no kubakangurira bose gufatanya urugamba rwo kurwanya abagambiriye gucamo ibice Abanyarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Ambasade kandi izabafasha gushaka abatanga ibiganiro kuko mu Gihugu cya Sénégal hari inshuti z’u Rwanda zirimo n’abanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    source : https://ift.tt/3jlfFJH

  • Kigali: Abazunguzayi bagiye gukurwa mu muhanda hagendewe ku mpamvu ziwubajyanamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abazunguzayi bavuga ko bahawe aho bakorera nta wasubira mu muhanda
    Abazunguzayi bavuga ko bahawe aho bakorera nta wasubira mu muhanda

    Mu rwego rwo guca ubucuruzi bw’akajagari mbere ya Covid-19, guhera mu mwaka wa 2015, Umujyi wa Kigali wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira ababukora amasoko agera kuri 12 yubatswe mu bice bitandukanye bigize uyu Mujyi, aho bahawe ubumenyi butandukanye ku bijyanye n’imishinga, bagashyirwamo ndetse bakanakurirwaho imisoro, ku buryo hari umusaruro byari bayatanze.

    Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, kimwe n’abandi, abakora ubu bucuruzi bagizweho ingaruka nacyo, aho ubuyobozi bwagerageje kubaha ibiribwa, gusa ngo imibereho yabo yagizweho ingaruka, ku buryo hari ingamba zafashwe zirimo no kubaha amafaranga kugira ngo bakomeze ubucuruzi bwabo badasubiye mu muhanda.

    Gukora ubucuruzi bw’akajagari ngo biteza ibibazo byashyirwa mu byiciro bitatu by’ingezi bitandukanye, birimo kuba ibicuruzwa biba bifite umwanda kandi n’ubuziranenge bwabyo bukaba buba butizewe hamwe n’umutekano w’abakora ubu bucuruzi yaba ku buzima bwabo cyangwa uw’aho, kuko akenshi iyo hagize icyo baba, bigira ingaruka ku miryango yabo.

    Kuri ubu ngo ubuyobozi burimo gutegura ingamba zo gufasha abakiri mu mihanda kuvamo, ariko bahereye ku mpamvu ibatera kuwujyamo nk’uko Jean Rubangutsangabo, umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali abisobanura.

    Ati “Ubu turimo turategura zimwe mu ngamba zo kubafasha kuva mu mihanda, duhereye mu by’ukuri ku nkomoko y’igituma bajya mu mihanda, hari benshi bajyamo kubera impamvu zitandukanye, zitari n’ubukene kuko no mu miryango ibibazo biba birimo. Turimo turahuza imbaraga mu byiciro bitandukanye, kuko bariya icyo bashoboye gukora hari n’igihe usanga atari no gucuruza, iyo umuhaye amahirwe rero ukamwumva, ukamusobanurira, ukamwigisha, afata indi myanzuro”.

    Akomeza agira ati “Mu by’ukuri agakora ibyo ashoboye kuko hari abazi guhinga, hari abafite ubumenyi mu bukorikori, izo ngamba zose rero nizo turimo turahuriza hamwe n’abafatanyabikorwa, aho mu gihe gito cyane tuba twagize izindi ngamba zo kubafasha, kandi na none tunibukiranya gahunda ihari ya Leta yo gufasha bano bantu bafite ubushobozi buciriritse, ariko bafite ubushobozi bwo gukora imishinga, nka (VUP Financial Services), n’amafaranga afasha ufite umushinga kuwukora, ariko tukamuha n’ubushobozi bujyanye no mu mikorere (Skills)”.

    Bamwe mu bazunguzayi baganiriye na Kigali Today, bavuga ko baramutse bahawe ahantu bakorera, nta cyababuza kuva mu muhanda kuko batishimiye gukora ubucuruzi bw’akajagari, ariko ngo nta yandi mahitamo baba bafite.

    Uwitwa Mujawamariya ati “Ubu jye bampaye ahantu nicara, ukavuga uti icara ahangaha, wajya usora igihumbi, wajya usora bibiri, ariko ayashobotse ukayasora, ariko ukava mu muhanda, jye nabikora n’uyu munsi narara mvuyemo, ariko ntaho baduhaye. Nta soko baduhaye twe twicaye gutya twirukanka mu muhanda, kandi nawe ari nkawe, tuba dukeneye kugira ngo abana barye, abana bige, ntabwo wakwicara ngo bishoboke”.

    Rubangutsangabo asaba abantu kujya bagurira ibicuruzwa ahantu hazwi, aho kugurira mu muhanda
    Rubangutsangabo asaba abantu kujya bagurira ibicuruzwa ahantu hazwi, aho kugurira mu muhanda

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko abakoraga ubu bucuruzi bagera ku 3,000 bakuwe mu mihanda.

    Ati “Dufashe nk’amasoko ari hano Nyabugogo, abagera ku 3,000 bakuwe mu mihanda bacururizagamo hirya no hino, bashyirwa hamwe muri ariya masoko bakoreramo, kugeza uyu munsi byagiye bitanga umusaruro, kuko nibura abagera kuri 50% by’abari bashyizwe muri ariya masoko, babashije kugera ku ntera ishimishije, bava muri ariya masoko bimukira ahandi barakomeza barakora. Abandi basigayemo na bo urabona ko bari ku rugero rwiza, ku buryo mu gihe gito na bo bazaba bavamo bajya gukorera ahandi”.

    Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barashishikarizwa kujya bagurira ibicuruzwa bifuza ahantu hazwi kuko kubigurira mu muhanda na byo bitiza umurindi abakora ubucuruzi bw’akajagari.


    source : https://ift.tt/3je6E5h

  • Hasabwe imbaraga mu kongera amatungo atanga inyama ziribwa – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi igiciro cy’inyama kizamutse, bamwe mu baguzi n’abacuruzi bazo bakavuga ko babona biterwa no kuba ku isoko hakunda kubagwa inka nyinshi bigatuma zibura.

    Igiciro cy’inyama kimaze iminsi gica ibintu ku isoko kuko mbere gato ya Covid-19 ikilo cyaguraga ibihumbi 2 Frw, ubu kikaba kigera mu bihumbi 4 Frw.

    Nyuma yo kuzamuka kw’igiciro cy’inyama, abakunda akaboga bagaragaje ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti.

    Bamwe mu baguzi n’abacuruzi baganiriye na RBA bavuze ko ibura ry’inyama riteye inkenke, bityo hakwiye gushyirwaho uburyo hakororwa andi matungo azitanga ntiharambirizwe ku nka gusa.

    Munyaneza Emmanuel yavuze ko inyama zisigaye zihenze cyane kandi n’inka atari nyinshi.

    Yagize ati “Mbere inyama zaguraga bibiri ariko ubu ziragura 3 500 Frw, ubu zarazamutse cyane. Nk’aho ngenda ntabwo wabona ikimasa cyo kubaga ahubwo bajya kuzishakisha mu masoko ariko mu baturage nta nka zirimo zo kubaga.”

    Abacuruzi bo basanga ikibazo cy’ihenda ry’inyama gikwiye gukemurwa n’uko hashyirwa imbaraga mu korora andi matungo yunganira inka.

    Murekatete Jeannette yagize ati “Inka zibagwa ntabwo zihagije zabaye nke, ubu bashyize ingufu zo korora inka cyangwa hagize igihinduka byazafata nk’imyaka itanu ariko impamvu amatungo magufi nk’inkoko ishobora kwerera amezi abiri.”

    Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko hashyizweho uburyo buzatanga umusaruro mu bihe bizaza, urugero ni Gako meat, umushinga Leta ifatanyije n’abashoramari ugamije kugabanya inyama zitumizwa hanze no kongera iziri ku isoko no gusagurira amasoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko umushinga wa Gako meat ugeze kure ushyirwa mu bikorwa ku buryo utanga icyizere cyo kuzakemura ikibazo cy’ibura ry’inyama.

    Yagize ati “Icyabanje kubaho ni ugukurura amazi tuyakura muri Cyohoha, ubu ikigezweho ni ukuhira ubwatsi bwa hariya kubera ko ni igice cyuma cyane. Uyu munsi umushinga ukaba urimo kwaguka.”

    “Ubu tugeze ku kigero cyo kubaka ibagiro rya kicyambere rinabika inyama ku buryo mpuzamahanga kugira ngo zibashe kugurishwa hanze y’igihugu. Mu mushinga tubona ko hakenewe inka ibihumbi 84 zica muri iryo bagiro ku mwaka.”

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ya 2019-2020 na 2020-2021 igaragaza ko umusaruro w’inyama ugenda wiyongera, aho wavuye kuri toni 168 687 ugera ku 174.904.

    Iyi raporo kandi igaragaza ko umusaruro w’inka uhera kuri 34%, uw’inkoko 22% naho uw’ingurube ugera ku kigero cya 14%. Kuba umusaruro w’inka ari mwinshi kurusha andi matungo, habayeho kuzamura n’ayandi matungo ibura ry’inyama ryagabanuka.

    Abacuruzi b’inyama basanga kwiyongera kw’igiciro cyazo bizagabanywa no korora andi matungo azunganira

    source : https://ift.tt/3G5Cnza