Tag: featured

  • MINICOM na NIRDA byanenzwe kuba inganda zashyizwe mu turere zarananiwe gukora neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu
    Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) n’abafatanyabikorwa bayo, baranengwa kuba barananiwe gushyiraho ibigo bitunganya umusaruro (Community Processing Center ‘CPC’), kandi byari byitezwehho kuzamura urwego rw’inganda mu Rwanda, bihereye ku rwego rw’Akarere.

    Gahunda yo kubaka ibyo bigo ‘CPC program’ yatangijwe mu 2013, hashorwa agera kuri Miliyari 4.8 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bigo bitandatu, habanza kugurwa ubutaka, ibikoresho no gutegura uko bizubakwa.

    Ku ntangiriro, Guverinoma y’u Rwanda yashakaga gutangira ibyo bigo, cyangwa se izo nganda ntoya nyuma ikazegurira urwego rw’abikorera.

    Mu bafatanyabikorwa harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’iterambere mu by’Inganda (NIRDA), hiyongeraho Ikigega cy’ingwate mu Rwanda (BDF) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Izo nganda ntoya esheshatu harimo uruganda rutunganya impu mu Karere ka Gatsibo, uruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, urutunganya urwagwa rw’ibitoki mu Karere ka Rwamagana, uruganda rutunganya amata mu Karere ka Burera , uruganda rutunganya ubuki mu Karere ka Rutsiro ndetse n’urukora ibijyanye n’ububumbyi mu Karere ka Nyanza.

    Ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Béata U. Habyarimana, yatumijwe n’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo asobanure impamvu izo nganda zitubatswe ngo zikore ibyo zari zigenewe gukora, ahubwo bigateza Leta igihombo cy’asaga Miliyari 4.8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yakurikiranye iby’iyo gahunda yo kubaka inganda ntoya mu turere, yagaragarije igihombo Guverinoma yagize cyatewe ahanini no kuba nta nyigo zakozwe neza, z’uko izo nganda zizakora, ikindi habura abazikurikirana n’imikoranire irabura, kuri ibyo hakiyongeraho ibikoresho bihari bitabyazwa umusaruro.

    PAC yagaragaje ko inyinshi muri izo nganda, mu gihe zatangizwaga, zitigeze zishyiraho uburyo bwo kwamamaza ibyo zikora, cyangwa se ngo zikore gahunda y’ibikorwa ziteganya gukora. Inyinshi muri zo rero, ngo zahise zihomba zigitangira, kubera umusaruro mukeya, izindi zimara hafi imyaka itatu zidakora.

    Urugero, nk’uruganda rwo mu Karere ka Rwamagana rwari rugenewe gutunganya urwagwa rw’ibitoki, Inteko Ashinga Amategeko yabwiwe ko rwakoraga ku rwego rwa 1%, kandi urwagwa rukengeshwa amaboko.

    Raporo yagaragaje ko uruganda rutunganya ibirayi mu Karere ka Nyabihu, rwaguze ibikoresho bijyanye no gupfunyika ibirayi ga nk’amafiriti yumishije (crisps), bifite agaciro ka Miliyoni 22.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibyo bikaba byaragombaga gupfunyikwamo toni 40 za ‘crisps’ zikagurishwa mu myaka ine, ariko toni 19 ni zo zashoboye gupfunyikwa, ibyo bituma ibyo bikoresho byari byaguriwe gupfunyikwamo biba imfabusa, nyuma y’imyaka ine, kuko byari byarengeje igihe.

    Ku ruganda rw’inkweto zikozwe mu mpu rwo mu Karere ka Gatsibo, n’ubwo inkweto rukora zari zikunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ariko rwo ngo icyatumye rudakora neza, ni uko ibikoresho rwari rwahawe nk’impano, byari ibikoresho bishaje, ibyo bituma runanirwa gutanga umusaruro uko byari biteganyijwe.

    Mu bisobanuro Minisitiri Habyarimana yatanze, yavuze ko izo nganda hirya no hino mu gihugu, koko zananiwe gukora uko byari biteganyijwe, ariko ngo hari icyakozwe ndetse n’amasomo byasize, kuko hari bamwe mu bayobozi birukanywe, abandi bakurikiranwa mu nkiko kugira ngo bagarure imitungo banyereje, kugeza ubu, ngo hakaba hamaze kugaruzwa agera kuri Miliyoni 11 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko hari ubufatanye hagati ya ‘BDF’, ‘NIRDA’, uturere na za Koperative, eshatu muri izo nganda zamaze kwegurirwa abikorera, mu gihe ibindi bibazo bijyanye n’izo nganda birimo gukemurwa. Gusa ngo habayeho ikibazo cyo kunanirwa gukurikirana iyo mishinga.

    Ati “Ni yo mpamvu habayemo amakosa, harimo kugura ibikoresho cyangwa imashini zidakora, ariko ubu dufite abakozi bahoraho bakurikirana ibikorwa by’izo nganda ‘CPC ‘, kandi dufite uburyo bwo kwamamaza ibyo zikora (a marketing strategy) kandi ibyo byavuguruye imikoranire yacu na BDF”.

    Abadepite babajije ibibazo bitandukanye, babaza niba intego igihugu cyari gifite mu byerekeye inganda zishobora kugerwaho mu gihe harimo ibibazo mu buyobozi bwa gahunda y’izo nganda ntoya ziri mu turere.

    Depite Senani Benoit ati “Ubundi se ni gute mutangira umushinga, mutabanje kuwukorera inyigo? Hanyuma mugasaba ko abayobozi bafasha mu gihe hari ibyananiranye. Kuki ibyo mutabikora mu ntangiriro?”

    Depite Nyabyenda Damien, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye izo nganda zidakora neza, ari uko nta nyigo zabanje gukorwa, asaba MINICOM gutanga ibisobanuro mu buryo bw’inyandiko, ikagaragaza icyabiteye.

    Abadepite barimo Madina Ndangiza, Veneranda Nyirahirwa na Aimée Sandrine Uwambaje, basabye ‘MINICOM’ ko yakwandika igaragaza uko igihombo cyagenze, ingano yacyo n’uwo byaryozwa.


    source : https://ift.tt/2ZfaV1w

  • Kigali: Abashoferi 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga – #rwanda #RwOT

    Aba bantu beretswe itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Umwe mu beretswe itangazamakuru yemeye ko yari yanyoye inzoga ubwo yafatwaga atwaye imodoka.

    Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 mfatirwa Nyabugogo, nari nanyoye amacupa abiri ya byeri. Abapolisi bansabye guhuha mu kuma kagaragaza igipimo cya 2.46 bya alcool. Ni igihombo ku muryango wanjye nanjye ubwanjye, ntabwo nzongera kunywa inzoga ndi butware imodoka.”

    Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe kandi bizahoraho, bigamije kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka.

    Yagize ati “Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Ntabwo tuzahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.”

    CSP Sendahangarwa yavuze ko Polisi itabuza abantu kunywa inzoga ariko ntizemerera umuntu gutwara ikinyabiziga yasomye agasembuye.

    Yakomeje akangurira abashoferi kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda bishobora gutuma babura ubuzima.

    Abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga ubwo berekwaga itangazamakuru

    source : https://ift.tt/3G8afvu

  • Ab’i Musanze bijunditse abayobozi barenza ingohe ibibazo byabo kuko batabahaye amafaranga – #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuze ko hari ubwo baba bafitanye ibibazo na bagenzi babo ariko yaba ari umuntu udafite ubushobozi uwo baburana abumurusha akamutsinda arengana kuko we yatanze amafaranga ku bayobozi.

    Urugero ni urwa Mpakaniye Thomas wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze. Uyu musaza avuga ko yakorewe urugomo n’abantu bamusanze mu nzira bakamukubita ndetse bakajya gukubita na nyina.

    Ikibazo cye umuyobozi w’umudugudu yaragikurikiranye ndetse amukorera raporo ariko akomeza kumurerega ntiyayimuha ngo ajye gutanga ikirego ngo abamuhohoteye bakurikiranwe.

    Uru rugero n’izindi zigenda ziba ku baturage nko kurangirizwa imanza ariko ntibemerwe nk’abatsinze, ni zo bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko ziterwa no kuba nta mafaranga baba bahaye ubuyobozi.

    Umwe yagize ati “Nudakora mu mufuka ntibayigukorera ariko nukoramo baragukorera ibyo ushaka byose ahubwo bshyiremo ya nzirakarengane.”

    Undi yunzemo ati “Biterwa n’uko uri kuko ushobora kuba uri rubanda rugufi, umuyobozi runaka ari ngombwa kugira ngo agire icyo abona, yakibura akirengagiza ikibazo cyawe ahubwo agakurikira icya wa wundi ufite ubushobozi.’’

    Abaturage bagiriwe inama yo kwitabaza izindi nzego mu gihe babonye hari abayobozi bashaka kubarenganya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagiriye abaturage inama yo kuyoboka izindi nzego mu gihe bahuye n’ibibazo.

    Yagize ati “Iyo hajemo gukunda umuntu ukora ibishoboka byose kugira ngo umurenganure, iyo wateshutse kuri iyo nshingano ntabwo uba ukora icyo ugomba gukora. Ni yo mpamvu niba ku rwego runaka bitagenze neza inzego zacu zubatse neza mu gihugu cyacu ku buryo umuturage atabura uwo yiyambaza ku ruhande utari wawundi wanze kumuha serivisi.”

    Inzego zibanze zashyizweho muri gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, ibisaba ko aba bayobozi bagomba guha serivisi nziza abaturage kuko ni bo bashyiriweho.

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze barambiwe abayobozi barenza ingohe ibibazo byabo kuko batabahaye amafaranga

    source : https://ift.tt/3jppwOR

  • Karongi: Banyuzwe na gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri, batunga agatoki ibyuho bikiyirimo – #rwanda #RwOT

    Mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021/22 ni bwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasabye ko ibigo by’amashuri byose byajya bigaburira abana.

    Nyiraneza Francine afite umwana wiga mu mashuri abanza, avuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana bose ifasha ababyeyi kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo.

    Yagize ati “Kuba umwana arya ku ishuri njye nk’umubyeyi biramfasha mu murimo nkora wo kuzunguza utuntu tw’imbuto. Iyo umwana yariye ku ishuri biramfasha sinteke saa Sita. Mbere byarampangayikishaga ngataha akazi kanjye ntakarangije kugira ngo nze ntekere umwana asubire ku ishuri ariye.”

    Mutesi Quevine wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza avuga ko muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, barya umuceri, kawunga, imyumbati, ibijumba, n’imboga.

    Ati “Bidufasha kudakererwa, bikanadufasha kubona umwanya wo gusubira mu masomo, bityo bigatuma dutsinda. Mbere tutaratangira kurira ku ishuri, twatahaga mu rugo bamwe bakagaruka amasomo yatangiye hakagira abatakara n’abandi bajyana na mwarimu.”

    Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubengera II, Bizimana Didier, avuga ko guhunda yo kugaburira abana bose ku mashuri bayitezeho kuzamura ireme ry’uburezi.

    Ibi abishingira ku kuba bari bamaze umwaka baha abana igikoma n’irindazi kandi byatumye umubare w’abanyeshuri batsinda bakabona ibigo wikuba kabiri.

    Agira ati “Mbere y’uko dutangira guha abana igikoma n’irindazi twabonaga batandatu batsinze bakabona amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Dutangiye kubaha igikoma n’irindazi abatsinda bariyongera ubu dufite abana 14 babonye amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Ubu noneho ubwo abana bose bari gufatira amafunguro hano ku ishuri dufite icyizere ko umubare w’abatsinda uziyongera cyane.”

    -  Ibikwiye kunozwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

    Nubwo ababyeyi n’abarezi bashima gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, abarezi bavuga ko hari imbogamizi bari guhura nazo zirimo kuba hari aho ibikoni bitaruzura, aho mivero zitaraterwa, hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuba batarabona abakozi bakora muri iyi serivisi yo kugaburira abana. Ibi bituma abarimu aribo bafata inshingano yo kugeza amafunguro ku banyeshuri.

    Mukeshimana Léonie avuga ko kuba aribo bagaburira abanyeshuri bituma batabona umwanya wo kuruhuka mu karuhuko ka saa Sita.

    Ati “Ku mwarimu nta karuhuko gahari, urumva niba maze kwigisha isaha y’ibiryo irageze, ni uguhita njya mu gikoni gufata ibiryo nkabishyikiriza abana. Iyo abana bamaze kurya isaha zo kwinjira mu ishuri ziba zigeze.”
    Muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri Leta yishyurira buri mwana 56 Frw ku munsi, umubyeyi akiyishurira 96 Frw.

    Mu mbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda harimo kuba hari ababyeyi bataritabira gutanga amafaranga 6000 Frw basabwa nk’umusanzu kugira ngo abana bafatire amafunguro ku ishuri.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimye iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, agaragaza ko ari imwe mu zitezweho kongera ireme ry’uburezi.

    Ati “Gahunda ni uko ibigo byose biha amafunguro abana ku ishuri. Hari ubufasha Leta yahaye ibigo byose ariko hari n’uruhare rw’ababyeyi. Hari aho usanga hakiri utubazo nka mivero batarazitera neza, cyangwa nk’ibikoni bitaruzura.’’

    Yakomeje ati “Icyo tubasaba ni ukwihutisha kugira uku kwezi kwa 10 kurangire byose byagiye ku murongo, kugira ngo abana bige ku mashuri meza yuzuye, bafate amafunguro ku mashuri. Abarimu Leta yarabashatse ku buryo rwose tuba dufite ireme ry’uburezi riri hejuru.”

    Abarezi bifuza ko Leta yakongera uruhare rwayo muri iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, ndetse ikajya yishingira imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere ikayitangira umusanzu wose ku kigero cya 100%.

    Gahunda ya MINEDUC ni uko abanyeshuri bose bagomba gufatira amafunguro ku ishuri

    Abanyeshuri bavuga ko kurya ku ishuri bituma badakererwa amasomo

    Imirimo yo kubaka igikoni cy’Ishuri ribanza rya Rubengera II iracyari kure

    Mu bigo bimwe na bimwe nubwo birwanaho bagateka mivero ntizirashyirwa mu bikoni kuko bitaruzura

    Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubengera II, Bizimana Didier, avuga ko iyi gahunda izatuma umubare w’abatsinda wiyongera

    source : https://ift.tt/3vKtUgp

  • Ngoma: Mudugudu wahize abandi mu kuyobora ahatarangwa ibyaha yagabiwe inka – #rwanda #RwOT

    Iyi nka yayishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Umudugudu wa Nyakagezi usanzwe ubarizwa mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Sake ukaba utuwe n’abaturage 421.

    Uyu mudugudu wahize indi yose yo mu Karere ka Ngoma mu kutarangwamo ibyaha biturutse ku kugira uburyo bwihariye bwo gukemura amakimbirane, kwandika abinjira n’abawusohokamo, irondo rikora neza, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cyo hejuru, kwitabira kwizigama muri “Ejo heza” na gahunda y’isuku n’isukura ikaba yubahirizwa muri buri rugo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko impamvu bahaye uyu muyobozi inka y’ishimwe ari ukugira ngo bibere abandi isomo ryo gukomeza gukora neza.

    Yakomeje agira ati “Yahawe inyana ihaka nk’ishimwe ry’imiyoborere myiza yagaragaje muri uyu Mudugudu, abayobozi b’imidugudu rero bagiye gutorwa turabasaba guharanira gukora neza nk’inshingano baba barahawe n’abaturage.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, avuga ko kimwe mu byatumye Umudugudu we uza ku isonga byatewe n’ubufatanye bw’inzego zose mu gukurikirana gahunda ziteza imbere abawutuye no kuganira binyuze mu matsinda.

    Ati “Abaturage bacu nk’iyo bigeze ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza bibumbira mu matsinda make bagahitamo umunsi umwe mu cyumweru bazajya babonaniramo ubundi bakizigama noneho bikabafasha mu kwishyura ku buryo bigera mu kwa Gatandatu barasoje kwishyura.”

    Yavuze ko kandi ibindi byagiye bibafasha harimo gukoresha Isibo nka rumwe mu rwego rugera ku muturage mu buryo bworoshye cyane mu kumukangurira gahunda za Leta.

    Nyiramana yavuze ko ibibazo by’amakimbirane mu miryango bakoresha abantu bakuru babumbiwe muri gahunda ya “Mwirusenya turahari’’ aho baganiriza abagiranye amakimbirane bigatanga umusaruro.

    Gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangijwe n’Intara y’Iburasirazuba mu mpera za Mata ikaba igamije guhashya bimwe mu byaha byakundaga kugaragara mu baturage birimo ubujura, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bitandukanye.

    Mudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, yashyikirijwe inka ihaka y’ubumanzi nyuma yo guhiga abandi kugira Umudugudu utarangwamo icyaha

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, avuga ko kimwe mu byatumye Umudugudu we uza ku isonga ari ubufatanye bw’inzego zose mu gukurikirana gahunda ziteza imbere abawutuye

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Inka yahawe irahaka

    source : https://ift.tt/3C2OYRv

  • Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Aba basore uko ari icyenda bari hagati y’imyaka 18 na 23 bageze ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa Cyenda z’amanywa.

    Aba basore bose bahuriza ku kuba barafatiwe mu modoka mu minsi itandukanye ubwo babaga bagarutse mu Rwanda, bakaba baragiye bafatwa n’anasirikare b’iki gihugu cy’igituranyi bakabasohora mu modoka bakajya kubafunga ari nako bahatwa ibibazo bitandukanye.

    Ibyimanivuze Jean Marie Vianney ufite imyaka 23 uturuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 nyuma yo kurwara kwa nyirasenge.

    Yavuze ko yatawe muri yombi tariki ya 8 Ukwakira 2021 afatwa n’abasirikare ba Uganda ageze i Mbarara agarutse mu Rwanda. Nyuma yo gufatwa ngo yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara aho yamaze iminsi 12 gusa ngo nta muntu wamuhohoteye uretse kumwambura amashilingi ya Uganda ibihumbi 60.

    Manishimwe Eric w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi we yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 aza gutabwa muri yombi tariki ya 12 Ukwakira 2021.

    Yavuze ko yarekuwe nyuma yo kugezwa mu rukiko rugategeka ko yoherezwa mu Rwanda.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hagati y’ibihugu byombi ntacyo biratanga.

    Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku Mupaka wa Kagitumba

    source : https://ift.tt/3G0tZB4

  • Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inkunga ya matelas mu Bitaro bya HVP Gatagara – #rwanda #RwOT

    Izo matelas zatanzwe ku mugaragaro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, ubwo yasuraga ibyo bitaro.

    By’umwihariko izo matelas zikimara gutangwa zahise zifashishwa mu kuziba icyuho cyagaragaraga mu byumba birwariramo abamaze kubagwa.

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko bari bafite ikibazo cya bimwe mu bitanda bidafite matelas zo kuryamishaho abarwayi.

    Ati “Twari dufite icyuho cya matelas zigera muri 50 kuko muri rusange dufite ibitanda 130 kuko inyubako zagiye ziyongera.”

    Yakomeje avuga ko kutagira aho kuryamisha abarwayi hahagije byatumaga batanoza serivisi neza ariko ubwo babibonye bagiye kurushaho kwita ku babagana.

    Ati “Akenshi iyo aho kuryama habaga habuze kandi abarwayi ari benshi, hari abo byabaga ngombwa ko baryama ku gitanda kimwe ari babiri cyangwa ugasanga bibaye ngombwa ko tubaha gahunda yo kuzagaruka ikindi gihe.”

    Bamwe mu barwayi n’abarwaza twasanze muri ibyo bitaro, bavuze ko bishimiye ko bari kuvurwa bafite aho baryama bisanzuye.

    Mukasekuru Yvonne ati “Byatunejeje cyane kuko turyamye ahantu heza kandi hasa neza, kandi turi guhabwa serivise nziza ku buryo twizeye ko tuzakira tugasubira mu rugo.”

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye gukomeza kwitabwaho ari nayo mpamvu iki gihugu kizakomeza gufatanya na HVP Gatagara mu bikorwa bituma abigana ibi bitaro babona serivisi nziza.

    Ati “Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi kandi bakwiye kwitabwaho, ni yo mpamvu twatekereje gutanga iyi nkunga. Tuzakomeza gufatanya n’u Rwanda ndetse n’ibi bitaro kugira ngo serivisi zihatangirwa zirusheho kuba nziza.”

    Ibitaro bya HVP Gatagara byita ku bafite ubumuga mu Karere ka Nyanza bitanga serivisi ku barwayi basaga ibihumbi bitandatu ku mwaka.

    Ibi bikoresho birimo matelas biherutse gutangwa na Ambasade ya Israel mu Rwanda bifite agaciro k’asaga miyoni 3 Frw.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yasuye ikigo HVP Gatagara kuri uyu wa Gatatu

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yasuye n’amashuri abana bigiramo baraganira

    Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko abafite ubumuga bakwiye gukomeza kwitabwaho

    Bamwe mu banyeshuri biga muri HVP Gatagara

    Abarwayi bavuze ko bishimiye ko bari kuvurwa bafite aho baryama bisanzuye

    Matelas zatanzwe ku mugaragaro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021 ubwo yasuraga Ibitaro bya HVP Gatagara

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko bari bafite ikibazo cya bimwe mu bitanda bidafite matelas zo kuryamishaho abarwayi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3pow3x8

  • Iburasirazuba hafatiwe ibiro 83 by’urumogi na litiro 33 za kanyanga – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego hafatiwe ibiro 80 by’urumogi, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha hafatiwe ibiro bitatu by’urumogi na litiro 10 za kanyanga naho mu murenge wa Nyagatare hafatiwe litiro 20 za kanyanga mu gihe mu Murenge wa Tabagwe hafatiwe litiro 3.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafashwe mu ijoro rimwe.

    Yagize ati “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira ahagana saa saba z’ijoro abashumba bo mu Murenge wa Ndego bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu babonye bambuka umugenzi w’Akagera bacyeka ko barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge. Abapolisi bahise bajya ku cyambu cya Kibare ahakunze kwambukira abantu bavuye muri Tanzania banyuze mu Akagera, bari abantu Bane bikanga abapolisi bakubita hasi ibyo bari bafite basubura mu bwato bari bajemo bahita basubira muri Tanzaniya.”

    CIP Twizeyimana avuga ko abo bantu bamaze gusubira mu mugezi w’Akagera abapolisi barebye ibyo bari bamaze kujugunya basanga ni umufuka urimo urumogi ibiro 80.

    Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere kuri icyo cyambu hafatirwa abantu barimo kugerageza kwinjiza mu Rwanda urumogi ariko ntibibahire bagahita bafatwa.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira mu Karere ka Nyagatare mu mirenge itandukanye hafatiwe abantu barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga.

    Ibi biyobyabwenge bifashwe nyuma y’aho tariki ya 17 na tariki ya 19 nanone Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yari yafashe litiro 240.5 za kanyanga.

    CIP Twazeyimana yogeye kwibutsa abantu kwirinda kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.

    Yabibukije ko ufatiwe mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge ahanwa hakurikijwe amategeko.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source : https://ift.tt/3G6Yjdg

  • Ngororero: Abarimu umunani birukanwe barashinja ubuyobozi kubarenganya – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeza ko bwabirukanye burundu mu kazi bubaziza ko bataye akazi uhereye muri Gicurasi uyu mwaka.

    Bamwe muri aba barimu birukanwe bavuga ko Akarere kabarenganyije, kuko bamwe muri bo bari barwaye kandi babasha kwandikira ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge, amabaruwa yabo ntiyasubizwa.

    Umwe mu birukanwe avuga yari arwaye kandi yandikiye akarere agenera kopi Umurenge ariko ntiyasubizwa.

    Ati “Njyewe nari ndwaye, nandikiye akarere mpa Kopi Umurenge ariko sinasubizwa, ikindi kuva ku itariki ya 1 Gicurasi nandikiwe ibaruwa impagarika mu kazi by’agateganyo, ngerageza gutanga ibisobanuro ko nari ndwaye nk’uko inyandiko za muganga zibigaragaza, byose byarirengagijwe.”

    Aba barimu bose icyo bahurizaho ni uko bifuza ko akarengane bagiriwe kasuzumanwa ubushishozi bakarenganurwa, bagasubizwa mu kazi nk’uko bagasabye bagakeneye, kandi bakabasha guhemberwa amezi bahagaritswe by’agateganyo mu buryo budafututse.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko aba barimu birukanwe kubera kutubahiriza inshingano kandi ko amategeko yakurikijwe.

    Ati “Abarimu birukanwe barabanje bandikirwa amabaruwa basabwa ibisobanuro by’impamvu bataye akazi, bamwe muri bo ntibasubiza, abandi bagiye mu bindi, kandi icyo tutifuza ni ukubona umukozi uhembwa atakoze. Amategeko yarakurikijwe nk’uko abiteganya ko umukozi wataye akazi mu gihe kingana gityo nta mpamvu yirukanwa burundu.”

    Akomeza avuga ko abarimu birukanwe nta makosa yandi bakoze mu kazi, ahubwo ari abarimu babuze mu kazi, kuko kuva amashuri yasubukurwa batigeze bababona mu kazi.

    Ndayambaje akomeza avuga kuri ubu bagiye kwegera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kikabafasha gushyiramo abandi barimu babasimbura kugira ngo abana ntibabure ubigisha.

    Ibiro by’Akarere ka Ngororero

    source : https://ift.tt/3B1JC7y