Tag: featured

  • Kigali: Amatara yashyizwe ku mihanda yatumye barushaho kugira umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko amatara ashyirwa ku mihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali wasangaga hari uduce tumwe na tumwe tugiye tuzwi ko nta muntu ushobora kuhanyura nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba atambuwe cyangwa ngo akorerwe urugomo rurimo gukubitwa mu gihe babuze icyo bamwambura.

    Kuri ubu usanga mu bice bitanduknaye bigize Umujyi wa Kigali, harashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda yaba iminini cyangwa imito inyura mu makaritsiye, yarakozwe neza hakanashyirwa amatara ku buryo mu masaha ya nijoro, haba habona neza, bitandukanye no mu bihe byashyize.

    Bamwe mu bo Kigali Today yaganirije batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuri ubu bishimira ko ikorwa ry’imwe mu mihanda ryatumye umutekano wabo urushaho kuba nta makemwa kuko batacyamburwa cyangwa ngo bakorerwe urugomo nk’uko byari bimeze mbere y’ikorwa ry’iyo mihanda.

    Issac Al Amin Odde utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko uretse kuba ikorwa ry’imihanda ryarafashije mu rujya n’uruza rw’abantu mu makaritsiye, ariko kandi ngo n’umutekano wabo warushijeho kuba nta makemwa kuko ntawatinyuka gukorera icyaha ahantu habona.

    Ati “Aya matara yo ku mihanda ikintu yadufashije, ni uko rwa rugomo wasangaga abantu, hari ukuntu mu dukaritsiye baba bategereje umuntu yacaho bakaba bamukururaho agashakoshi, telefone se, cyangwa bakaba banamwambura, ibyo bintu bigenda bigabanuka kubera ko biba bigaragara nk’aho ari ku manywa. Icyo bidufasha nk’Abanyarwanda ni uko byongereye umutekano kandi tukaba tunasaba ko n’ahandi bitaragera byahagera kuko hari ikintu bifasha abantu benshi”.

    Ildephonse Simbikangwa ni umumotari mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko mbere y’uko henshi muri uyu Mujyi hashyirwa amatara ku mihanda bajyaga bahura n’ibibazo birimo kwamburwa.

    Ati “Hari ingero nyinshi cyane, abambuwe amatelefone, abadamu bahashikurijwe amasakoshi, ugasanga mbese aho hantu umuntu wahanyuraga saa moya, saa mbili, saa kumi n’ebyiri, ugasanga umuntu aravuga ati aha hantu sinahanyura saa kumi n’ebyiri, kubera ko hatabona, ba bantu bagiye kuhitsimba kuko hatagaragara, ariko ubu hose hagiye hajya amatara umuntu ahanyura nta rwikango. Muri Rebero ntawapfaga kujyayo ariko ubu n’iyo haba saa tanu, saa sita nakwatsa moto nkagenda, kubera ko harabona”.

    Abatuye mu Mujyi wa Kigali ariko banasaba ubuyobozi gushyira amatara ku mihanda bitarakorwamo, kuko usanga ari yo isigayemo ibikorwa by’urugomo, harimo umuhanda wa Nyabugogo – Gatsata, umuhanda uva Rwampara ukagera ahitwa mu Cyumbati ugakomeza ukagera i Nyamirambo, yose ikaba ikigaragaramo ibikorwa by’urugomo bitewe n’uko hatabona.

    Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko imihanda bubaka mu Mujyi wa Kigali bishimira ko irangira banayimurikiye kugira ngo abayikoresha bayikoreshe batekanye.

    Ati “Ubu mu Mujyi wa Kigali dufite imihanda imurikiye ingana n’ibirometero 406.3, iyo ni imihanda ihari yagiye yubakwa mu gihe gitandukanye, hari n’iyo twagiye twagura, ndetse twayagura na yo tukayimurikira, tukaba dufite imihanda na none duteganya kumurikira mu myaka ine iri mbere, ingana n’ibirometero 106.7, ariko by’umwihariko muri ibyo birometero 106, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, tukaba dufite ibirometero 25 twagiye dushakira ingengo y’imari kugira ngo bizakorwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari”.

    Ngo mu mihanda izakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, harimo umuhanda wa Nyabugogo – Gatsata uzamurikirwa ahangana na kilometero 1.7, hakazamurikirwa n’umuhanda wa Ruliba – Karama – Nyamirambo, uzamurikirwa ibirometero bigera kuri 7, hari kandi n’umuhanda uva mu Rubirizi ugaca mu Busanza ugatunguka i Kanombe, uzamurikirwa ibirometero 6, hari n’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo ugaca kuri Airtel ugaca mu Migina uzamurikirwa ahareshya na kilometero 1.8.

    Iyo yose yiyongeraho imihanda iri muri Gacuriro ingana na kilometero 1.6, imihanda iri ku Kimihurura ahitwa mu kiminisitiri uzamurikirwa ku birometero 2, umuhanda unyura kuri Ecole Congolese i Gikondo, uzamurikirwa ahareshya na metero 300, kimwe n’umuhanda uri kimisagara ahitwa katabaro uzamurikira ahareshya na metero 400.

    Abamaze kumurikirwa barishimira ko ubu ku mihanda hari umutekano
    Abamaze kumurikirwa barishimira ko ubu ku mihanda hari umutekano

    Uretse iyo mihanda, hari n’umuhanda uri mu Gatsata uzamurikirwa ahareshya na kilometero 1.6, n’umuhanda uva ahazwi nko kuri 15 ujya mu Murenge wa Ndera uzamurikirwa, hamwe n’undi uzamuka ku bitaro bya Karayesi hamwe n’umuhanda uva Kimironko ahahoze gereza ugatunguka kuri Kigali Parents.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawutuye kujya bafata neza ibikorwa remezo bibegerezwa kuko byagaragaye ko hari aho imihanda imurikirwa, nyuma yaho hakibwa insinga ndetse n’amatara, kandi nyamara byarashyizweho ngo bibafashe muri gahunda zibaganisha ku iterambere.


    source : https://ift.tt/3vx4TVJ

  • Facebook irashaka guha akazi abantu 10,000 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mark Zuckerberg nyiri Facebook akomeje kugaragaza inyota yo kwagura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru
    Mark Zuckerberg nyiri Facebook akomeje kugaragaza inyota yo kwagura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru

    Abazakoresha iri koranabuhanga rya Metaverse bazaba bashobora gukina, gukorana no gutumanaho mu buryo buteye imbere.

    Facebook yanditse ku rubuga rwa Interinet igira iti: “Metaverse ifite ubushobozi bwo gufasha gukingura uburyo bushya bwo guhanga, imibereho myiza, ndetse n’ubukungu.”

    Biteganyijwe ko iyi mirimo yo guhanga iri koranabuhanga izakorwa mu gihe cy’imyaka itanu, hakazifashishwa abahanga kabuhariwe mu ikoranabuhanga.

    Facebook kandi yavuze ko gushora imari mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byatanze inyungu nyinshi, harimo kugera ku isoko rinini ry’abaguzi, gukorana na kaminuza zikomeye no gukorana n’abantu babahanga bafite impano zo ku rwego rwo hejuru.


    source : https://ift.tt/3jnApAK

  • U Rwanda rurashaka kohereza ibyogajuru bibiri mu isanzure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa RSA, Francis Ngabo, yavuze ko ubu busabe bujyanye na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwagurira ibikorwa by’iterambere mu isanzure.

    U rwego rw’ibijyanye n’isanzure kugeza ubu rufite agaciro ka miliyali zirenga 400 z’Amadolari ya Amerika, ibyerekeranye n’ibyogajuru bikaba byihariye 74% nk’igice cy’ingenzi mu bikorwa byo mu isanzure by’u Rwanda.

    U Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byorohereza abashoramari haba bikorwa remezo, ikoranabuhanga, uburezi, no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura niba ibikorwa byujuje ubuziranenge kandi bikorwa uko bikwiye.

    Urwego rwerekeranye n’ibyo mu isanzure ruratanga amahirwe menshi ku iterambere ry’u Rwanda, ikaba ari yo mpamvu ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure gifite gahunda yo kuruteza imbere no kurubyaza umusaruro mu myaka iri imbere.

    Mu gihe iterambere ry’urwego rw’ibijyanye n’isanzure mu Rwanda rukiri mu ntangiriro, gutanga ubu busabe muri ITU birerekana intambwe ishimishije u Rwanda rukomeje gutera.

    Hari icyizere ko iterambere ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibijyanye n’isanzure (RSA) cyifuza kugeza ku Rwanda rizagerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda, abo mu Karere, n’abo ku rwego mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/3plmlvm

  • Abasaga miliyoni 100 muri Afurika bugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere – Ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko abantu basaga miliyoni 100 “bari mu bukene bukabije” hirya no hino muri Afurika, kandi bakaba batewe ubwoba n’ubwiyongere bw’imihindagurikire y’ikirere bushobora no gutuma ibibuye by’urubura ‘glaciers’ bikeya Afurika yari isigaranye bishonga mu myaka makumyabiri iri imbere.

    Iyo raporo yasohotse ejo ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, yagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyari 1.3 ku Mugabane wa Afurika, barimo guhura n’ingaruka zikomeye ziterwa n’ubushyuhe bukabije bukomeza kuzamuka kandi mu buryo bwihuse ugereranyije n’uko bimeze ku si muri rusange, mu gihe ibihugu 54 bigize Umugabane w’Afurika bisohora umwuka uhumanya ikirere utagera no kuri 4 % by’umwuka uhumanya ikirere wo ku isi yose.

    Josefa Leonel Correia Sacko, Komiseri ushinzwe ubukungu bw’icyaro n’ubuhinzi muri Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, yagize ati “Kugeza mu 2030, biteganyijwe ko ugereranyije, abantu bagera kuri miliyoni 118 bari mu bukene bukabije bazahura n’ibibazo by’amapfa, imyuzure n’ubushyuhe bukabije muri Afurika, mu gihe nta ngamba zihamye zo gushaka umuti w’icyo kibazo zishyizweho ”.

    Iyo raporo ya ‘WMO’ isobanura ko abantu bari mu bukene bukabije, ari abatungwa n’atagera ku Idolari 1.90 ku munsi.

    Sacko ati “Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, imihindagurikire y’ikirere ishobora kuzagabanya umusaruro mbumbe ku kigero cya 3% mu mwaka wa 2050”.

    Ati “Uretse kuba ibintu bigaragarira amaso bigenda birushaho kuba bibi, hari n’umubare w’abagerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere ugenda uzamuka”.

    Umunyamabanga mukuru wa ‘WMO’ Petteri Taalas, yavuze ko ibipimo by’ubushyuhe byari biriho umwaka ushize, byakomeje kuzamuka muri Afurika, ibyo bikazabyara ibiza birimo imyuzure, inkangu, amapfa, kandi ibyo ngo ni byo biranga imihindagurikire y’ikirere.

    Iyo raporo ivuga ko urugero rw’ubushyuhe mu myaka 30 uhereye mu 1991-2020, ruri hejuru cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka 30 uhereye mu 1961-1990, kandi ibyo bimeze bityo mu turere twose twa Afurika.

    Muri iyo raporo kandi byavuzwe ko gushonga kw’ibibuye by’urubura biba hejuru ya Mount Kilimanjaro, Mount Kenya na Rwenzori yo muri Uganda, ari ibimenyetso by’impinduka zihuse zigiye kuzabaho.

    Ibibuye by
    Ibibuye by’urubura byo kuri Kilimanjaro ngo birimo gushonga byihuta ku buryo bihangayikishije

    Iyo raporo igira iti “Uko ibyo bibuye by’urubura bimeze muri iki gihe, bigaragara ko gushonga kwabyo kwihuta kurusha iby’ahandi ku isi. Niba ibi bikomeje, bizatuma ibyo bibuye by’urubura bizaba byarashonze burundu, bitarenze umwaka wa 2040”.

    Irongera ati “Mount Kenya iteganyijwe gushonga mu myaka icumi mbere y’aho, ibyo bikazatuma uwo ufatwa nk’umusozi wa mbere utakaje urubura rwawo rwose, bitewe n’ingaruka z’ibikorwa bya muntu bitera imihindagurikire y’ikirere.”

    N’ubwo ibyo bibuye by’urubura bigira uruhare ruto mu kongera ingano y’amazi, ariko ngo muri Afurika bigira akamaro gakomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndetse no mu bya Siyansi.


    source : https://ift.tt/3DVOXiM

  • Kamonyi: Ikamyo yagonze abarimu babiri, ihitana umwe – #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Karengera mu gitondo tariki ya 19 Ukwakira 2021.

    Ikamyo yari mu muhanda Kigali- Huye ivuye muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yagonze abo barimu bari bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu.

    Amakuru y’ibanze agera ku IGIHE avuga ko iyo kamyo yataye umuhanda ihita igonga abo barimu babiri, ihitana Sebanani Callixte w’imyaka 29 y’amavuko naho mugenzi we witwa Kirabo lnidy w’imyaka 25 y’amavuko arakomereka cyane.

    Sebanani akomoka mu Karere ka Nyaruguru naho Kirabo akomoka mu Karere ka Kayonza.
    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka yatewe no gutwara nabi k’umushoferi kandi akimara kugonga yahise ayisohokamo arahunga aburirwa irengero.

    Yagize ati “Umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”

    Uwakomeretse yajyanywe kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Musambira.

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi

    Impanuka y’ikamyo yishe umwarimu ikomeretsa mugenzi we bikomeye

    source : https://ift.tt/3jjqo7z

  • Ndayisaba Fidèle wahoze ayobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yahawe inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya yawuhawe nyuma y’aho inshingano yari afite muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge zihagaze kuko iri mu bigo byimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

    Ndayisaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kuyobora SINELAC amwizeza ko inshingano ze azazikorana umurava.

    Yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere akomeje kungirira, niteguye gukoresha imbaraga nyinshi mu nshingano nshya nahawe zo kuba Umuyobozi Mukuru wa SINELAC.”

    Ndayisaba yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Yabaye kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ari zo nshingano yaherukaga.

    SINELAC ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu, yatangiye ibikorwa mu 1983, ifite intego yo kubyaza umusaruro no gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka mu rugomero rwa Rusizi ya kabiri.

    Ndayisaba Fidèle yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete y’Amashanyarazi muri CPGL

    source : https://ift.tt/3jlqWJZ

  • Nyaruguru: Asaga miliyoni 75 Frw agiye kubakwamo Poste de Santé – #rwanda #RwOT

    Ni ivuriro rizuzura ritwaye amadorali ya amerika 75 401, uyashyize mu manyarwanda ni miliyoni zisaga 75 Frw, rizubakwa mu Murenge wa Nyabimata, mu Kagari ka Ruhinga mu Mudugudu wa Ruhinga.

    Iri vuriro rifite umwihariko kuko ribarirwa mu mavuriro mato ariko atanga serivisi z’ubuvuzi zisumbuyeho (Second Generations health Post) zirimo kubyara ku bagore batwite, ibizamini bya Laboratwari, ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’ubuvuzi bw’amaso.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yashimye cyane iyi nkunga yatanzwe agaragaza ko izatanga umusaruro ku baturage bo mu Murenge wa Nyabimata bagorwaga no kugera ku bigo nderabuzima.

    Yagize ati “Muri aka kagari nta Poste de Santé yari irimo kandi biri muri politiki ya Leta ko tugomba kwegereza ubuvuzi abaturage. Twari tugifite icyuho nibura cya Poste de Santé 20 niyo mpamvu turi gukora kugira ngo nibura buri kagari kazabe kayifite.”

    “Iyo Akagali gafite Poste de Santé iteye imbere, abaturage biraborohera. Urugendo yakoraga agiye kwivuza ku kigo nderabuzima ruragabanuka amasaha akaba make ariko kandi ntarembere mu rugo.”

    Ubusanzwe Akarere ka Nyaruguru gafite ibitaro binini bya Munini, ibigo nderabuzima 16, Poste de Santé 33 n’izindi ebyiri zigiye kuzura mu gihe hifuzwa nibura izigera kuri 20 ngo buri kagari kayigire, kugira ngo abaturage babashe kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi.

    Umuturage wo muri uwo Murenge, Ntakirutimana Nathan, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima cya Nyabimata bakoreshaga urugendo nibura rw’isaha n’igice, kandi ababyeyi batwite bahuraga n’imbogamizi zo kugera ku buvuzi cyane ko n’ibibazo by’ingendo bikiri ingorabahizi muri ako gace.

    Yagaragaje ko kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bisobanura icyizere bagaragarijwe n’igihugu cyane ko kuri bo byari nk’inzozi kubona ibitaro bishobora kubavura mu gihe barwaye badakoze urugendo rurerure.

    Uhagarariye Ambasade y’u Buyapani, Ochi Yukako, yagaragaje ibitaro bigiye kubakwa mu kagari ka Ruhinga, bizagirira inyungu abaturage kandi ko bizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.

    Amasezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 75 Frw

    source : https://ift.tt/3vwCkrC

  • Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zikomeje guha ubuvuzi abaturage bo muri Palma – #rwanda #RwOT

    Ku wa 19 Ukwakira 2021, nibwo izi ngabo zavuye abaturage zibasanze mu Midugudu ya Quiwia, Quilinde na Quionga mu Karere ka Palma, gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ni ibikorwa biri gukorwa mu gihe hakomejwe ibyo kubohoza mu buryo burambye no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze imyaka mu nkambi zitandukanye.

    Abaganga b’ingabo z’u Rwanda, bajya kuvurira abantu aho bari batanze serivisi zirimo gusuzuma, gukora ibizamini bikorerwa muri laboratwari, gutanga imiti n’inzitiramibu ku baturage 184.

    Ni abaturage bafite ibibazo by’uburwayi burimo Malaria, abafite ibibazo by’imirere mibi, indwara z’uruhu, abafite ibibazo by’ihungabana batewe n’intambara z’imitwe y’iterabwoba zabereye muri iyi ntara n’ibindi.

    Aba baturage bashimiye urwego rw’ubufasha bari guhabwa n’ingabo z’u Rwanda ndetse bagaragaza ko biteguye gufatanya na zo mu kwicungira umutekano, batanga amakuru ku bishobora kuwuhungabanya.

    Bagaragaje ko bafite ibibazo by’inzara n’ibyorezo nka Malaria, ibi byose bikaba bishobora kurwanywa no kuvurwa. Mu busabe bwabo harimo kuba bahabwa amavuriro n’ibigo nderabuzima.

    Ubuyobozi bwa RDF, bugaragaza ko urebye umubare munini w’abantu bo muri ibi bice bakeneye ubuvuzi ari na yo mpamvu bwasabye ko hakwiye gushyirwaho gahunda yihariye yo kubwegereza abaturage.

    Ibintu bishobora gukorwa n’u Rwanda cyangwa Mozambique cyangwa abakorerabushake hagamijwe kurengera ubuzima bw’aba baturage.

    Guverinoma ya Mozambique ku bufatanye n’abakorerabushake [VAMOZ] bohereje ibiribwa ku baturage ba Quirinde naho Ingabo z’u Rwanda zo zikaba zikomeje kugeza imiti n’inzitiramibu ndetse no gucunga umutekano muri ako gace.

    Ingabo z’u Rwanda kandi zifatanyije n’iza Mozambique bakomeje gutegura uburyo bwo kurandura burundu ibyo bibazo byose biri mu Karere ka Palma.

    Maj. Robert Murenzi waganiriye n’abayobozi bo muri aka gace yasabye ko habaho gukomeza ubufatanye mu guharanira umutekano n’amahoro birambye muri Palma.

    Yartires Egedio Da Conceteeato Nkamate, umukozi ushinzwe imirire no kugeza ibiribwa muri Palma ndetse akaba anahagarariye Guverinoma ya Mozambique yashimye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado ku bw’akazi gakomeye zikomeje gukora mu guharanira ituze n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo butandukanye.

    Abaturage bo muri Palma barasuzumwa nyuma abarwaye bagahabwa imiti

    Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga ubuvuzi mu Ntara ya Cabo Delgado

    Ingabo z’u Rwanda zagaragaje ko muri Palma hari ibibazo byihutirwa birimo inzara n’indwara zikeneye ubuvuzi

    source : https://ift.tt/3DYwsdz

  • Umugabo wakatiwe n’Inkiko Gacaca mu Ruhango, yafatiwe i Kayonza nyuma y’imyaka 13 – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021 mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu.

    Urukiko rwa Gacaca rwa Kabagari rwari rwaramukatiye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, gusa ngo yakatiwe adahari kuko yari yaratorokeye mu Murenge wa Rwinkwavu aho yari ahamaze imyaka 13 ndetse yaranahinduye amazina.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari amaze imyaka 13 muri uyu Murenge akaba yari yariyise Karigita Enock. Akihagera yabwiraga abaturage ko aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru aje gushaka imibereho nk’abandi baturage bose.

    Ati “Nk’uko rero icyaha cya Jenoside kidasaza mu minsi ishize hari uwaturutse mu Ruhango ageze ino aha aramubona aduha amakuru ko hari umuntu yabonye wavuye iwabo ahunga Gacaca, twahise dutangira gukurikirana dutohoza neza amakuru ku ivuko iwabo dusanga koko yaje atorotse ndetse yaje yaranakatiwe ni ko kumufata.”

    Gitifu Murekezi yakomeje avuga ko nyuma yo kumufata atigeze aburana ahubwo yabyemeye avuga koko ko yaje ahunga, nyuma yo kumufata ngo bahise bamushyikiriza inzego z’umutekano.

    Uyu mugabo yavuye mu Ruhango ahasize umugore n’abana babiri ageze mu Karere ka Kayonza ahashakira abandi bagore batanu batandukanye bose bakaba bari barananiranwe dore ko batandukanaga nta n’umwe barabyarana.

    Umugabo wakatiwe n’Inkiko Gacaca mu Karere ka Ruhango yafatiwe muri Kayonza aho bikekwa ko yari yarahungiye

    source : https://ift.tt/3vBzRvR

  • Boherezwaga kuvumbura Abatutsi! Uko Inkiko Gacaca zagowe n’ikibazo cy’abana bakoze Jenoside – #rwanda #RwOT

    Impamvu z’icyuya umubyeyi abira, ni uguharanira ko yazaba uw’ingirakamaro ku muryango n’igihugu. Ntawe udashengurwa no kubona umukomokaho mu bibi.

    Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, u Rwanda rwari mu icuraburindi, hirya no hino ari imiborogo, ubwo ubuyobozi bubi bwashyiraga mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bugaragarira mu kuba ibyiciro hafi ya byose by’Abanyarwanda byarayigizemo uruhare kugeza n’aho abana bato bamwe bazwi nk’abaziranenge bashowe muri ayo mahano.

    Ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bugaruka ku buryo abana bato b’imyaka iri hagati ya 10 na 16 nabo bajyaga bajyana n’ababyeyi cyangwa bakuru babo kwica Abatutsi ndetse bamwe bakavuga uburyo babashoraga bakajya kuvumbura Abatutsi babaga bihishe mu nzu no mu bihuru.

    Ibi ariko usanga bishengura bamwe mu barokotse cyane ko abo bari abana n’ubwo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batagombaga gukurikiranwa ngo baryozwe ibyo bakoze.

    Kubakurikirana byabereye ihurizo rikomeye Inkiko Gacaca

    Mu 2002, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka umunani ibaye, mu Rwanda hashyizweho Inkiko Gacaca nk’uburyo bwo gutanga ubutabera ku barokotse n’abakoze Jenoside.

    Mu 2005, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 11, Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye nibwo izi nkiko zatangiye imirimo yazo zitangira gucira imanza abakekwagaho uruhare muri ayo mahano.

    Ibi bisahatse kuvuga ko uwari ufite imyaka 7 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkiko Gacaca zatangiye imirimo amaze kugira 18. Ni ukuvuga ko icyo gihe itegeko ryateganyaga ko afite imyaka y’ubukure, ashobora kuryozwa ibyo yakora byose.

    Imirimo y’Inkiko Gacaca yateganywaga n’itegeko rizishyiraho kandi rigena imitunganyirize y’ikurikirana ry’ibyaha bigize icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe hagati ya tariki 1 Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994.

    Bamwe mu bari abacamanza [abitwaga Inyangamugayo za Gacaca] b’izi nkiko bavuga ko mu birego bahuye nabyo mu kazi bakoze hari harimo n’ibyashinjwaga abari abana, ni ukuvuga abari batarageza imyaka 18, ku wa 31 Ukuboza 1994.

    Uwari Inyangamugayo ya Gacaca mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana utifuje ko imyorondoro ye ijya mu itangazamakuru yagize ati “Kiriya gihe mu buhamya twumvaga, wajyaga kumva ukumva umuntu arahagurutse ati uriya musore yatemye mama, cyangwa se niwe waje kutwerekana aho twari twari twihishe.”

    Yakomeje agira ati “Icyo gihe n’ubwo wamubonaga aho ukabona ari umusore w’imyaka nka 24, ariko igihe yakoraga icyo cyaha yari afite imyaka 13, urumva ko icyo gihe ntabwo yari yagejeje imyaka yo gukurikiranwa.”
    Ingingo ya 74 y’Itegeko ryagengaga Inkiko Gacaca, niyo yagengaga imikirize y’urubanza rw’umwana wahamijwe icyaha cya Jenoside n’icyibasiye inyokomuntu, mu gihe yakoraga icyo cyaha akaba yari afite imyaka iri hejuru ya 14 ariko itageze kuri 18.

    Itegeko ryagengaga ko igihe uwo mwana ari mu rwego rwa mbere, igihano cyoroheje cy’igifungo gihera ku myaka 10 kugeza ku myaka 20.

    Ku rundi ruhande ariko, mu gihe uwo mwana yabaga ari mu rwego rwa kabiri cyangwa urwa gatatu, igihano cyoroheje cy’igifungo yahabwaga cyari kimwe cya kabiri cy’imyaka itegeko-ngenga rihanisha abantu bakuru bahuje ibyaha.

    Iyi ngingo kandi yagenaga ko ku mwana utarageza imyaka 14 [ni ukuvuga ko ubwo yakoraga ibyaha bya Jenoside mu 1994] mu gihe yakoraga ibyo byaha ashinjwa, ntabwo yakurikiranwaga n’Inkiko Gacaca ahubwo yajyanwaga mu igororamuco akigishwa nyuma agasubizwa mu muryango.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko, Domitilla Mukantaganzwa, [niwe wari umuyobozi w’Inkiko Gacaca], yavuze ko mu birego bakiraga hari harimo n’iby’abana batarageza imyaka yo gukurikiranwa n’inkiko.

    Ati “Aba babamo ibyiciro bibiri kandi byombi twarabigize. Hari ababaga batarageza igihe cy’uburyozwacyaha, abo bana ntabwo bakurikiranwa n’ubutabera, ariko urabizi ko abana b’imyaka 12, 13 […] muri Jenoside bagiye bagira uruhare mu byaha.”

    Yakomejeagira ati “Kuko hari abana bagiye batuma kuvumbura mu bihuru aho abatutsi bihishe hirya no hino, abo twarabagize.”

    Abahamijwe ibyaha bya Jenoside ari abana byagenze bite?
    N’ubwo kugeza ubu bigoye kubona raporo igaragaza imibare y’abana bagize uruhare muri Jenoside, ubwo byari bimaze kugaragara ko hari izo mbogamizi z’abana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi, leta yahise ishaka igisubizo.

    Hashyizweho ikigo gishinzwe kwigisha no gusubiza mu buzima busanzwe abana bagize uruhare muri Jenoside ariko batarageza imyaka yo gukurikiranwa. Ni ikigo kiri mu Bugesera.

    Mukantaganzwa ati “Abo bana rero [icyo gihe bari bamaze kuba abasore abandi ari abagabo] bagiye bajyanwa muri icyo kigo, bakigishwa noneho bagasubizwa mu miryango yabo. Byakozwe n’umuryango witwaga Soferwa, ukajya wigisha abo bana nyuma bagasubizwa mu miryango.”

    Yavuze ko hari ikindi gice cy’abana barengeje imyaka 14 ariko batarageza ku myaka 18, nabo bahanwaga nk’abana [nk’uko byateganywaga n’itegeko], aho abarenga 1800 bafunguwe bajyanwa mu kigo cyari giherereye i Rwamagana.

    Ni ukuvuga ko aba bana bavanywe muri za gereza bajyanywa muri icyo kigo bategereza igihe cyo kuburanishwa aho bamwe bahabwa ibihano by’igifungo ariko abenshi baje kurangiza ibihano cyane ko itegeko ryateganyagako ibihano bagombaga guhabwa byari kimwe cya kabiri cy’ibihabwa abakuru.

    Mukantaganzwa ati “Impamvu ni uko byagaragaraga ko igihano bari bamaze bafunzwe cyarutaga imyaka bagombaga gukatirwa n’inkiko Gacaca, kuko iyo ufashe nk’uwafunzwe mu 1994, nyuma y’imyaka 11 yari nko kuba yakatirwa imyaka 10, urumva ko yari yararangije igihano.”

    Ubwo hizihizwaga Isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango Unit Club Intwararumuri, hatanzwe igitekerezo cy’uko aba bantu bakorwaho ubushakashatsi gusa kugeza ubu hari imbogamizi z’uko abenshi muri bo bafunguwe kuko ibihano bagiye bahabwa bitarenze imyaka 25.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko, Mukantaganzwa Domitilla wayoboraga Inkiko Gacaca, yavuze ko hari ibirego byinshi by’abana byaburanishijwe n’izi nkiko

    source : https://ift.tt/3nbsnff