Tag: featured

  • Ab’i Musanze bijunditse abayobozi barenza ingohe ibibazo byabo kuko batabahaye amafaranga – #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuze ko hari ubwo baba bafitanye ibibazo na bagenzi babo ariko yaba ari umuntu udafite ubushobozi uwo baburana abumurusha akamutsinda arengana kuko we yatanze amafaranga ku bayobozi.

    Urugero ni urwa Mpakaniye Thomas wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze. Uyu musaza avuga ko yakorewe urugomo n’abantu bamusanze mu nzira bakamukubita ndetse bakajya gukubita na nyina.

    Ikibazo cye umuyobozi w’umudugudu yaragikurikiranye ndetse amukorera raporo ariko akomeza kumurerega ntiyayimuha ngo ajye gutanga ikirego ngo abamuhohoteye bakurikiranwe.

    Uru rugero n’izindi zigenda ziba ku baturage nko kurangirizwa imanza ariko ntibemerwe nk’abatsinze, ni zo bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko ziterwa no kuba nta mafaranga baba bahaye ubuyobozi.

    Umwe yagize ati “Nudakora mu mufuka ntibayigukorera ariko nukoramo baragukorera ibyo ushaka byose ahubwo bshyiremo ya nzirakarengane.”

    Undi yunzemo ati “Biterwa n’uko uri kuko ushobora kuba uri rubanda rugufi, umuyobozi runaka ari ngombwa kugira ngo agire icyo abona, yakibura akirengagiza ikibazo cyawe ahubwo agakurikira icya wa wundi ufite ubushobozi.’’

    Abaturage bagiriwe inama yo kwitabaza izindi nzego mu gihe babonye hari abayobozi bashaka kubarenganya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagiriye abaturage inama yo kuyoboka izindi nzego mu gihe bahuye n’ibibazo.

    Yagize ati “Iyo hajemo gukunda umuntu ukora ibishoboka byose kugira ngo umurenganure, iyo wateshutse kuri iyo nshingano ntabwo uba ukora icyo ugomba gukora. Ni yo mpamvu niba ku rwego runaka bitagenze neza inzego zacu zubatse neza mu gihugu cyacu ku buryo umuturage atabura uwo yiyambaza ku ruhande utari wawundi wanze kumuha serivisi.”

    Inzego zibanze zashyizweho muri gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, ibisaba ko aba bayobozi bagomba guha serivisi nziza abaturage kuko ni bo bashyiriweho.

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze barambiwe abayobozi barenza ingohe ibibazo byabo kuko batabahaye amafaranga

    source : https://ift.tt/3jppwOR

  • Karongi: Banyuzwe na gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri, batunga agatoki ibyuho bikiyirimo – #rwanda #RwOT

    Mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021/22 ni bwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasabye ko ibigo by’amashuri byose byajya bigaburira abana.

    Nyiraneza Francine afite umwana wiga mu mashuri abanza, avuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana bose ifasha ababyeyi kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo.

    Yagize ati “Kuba umwana arya ku ishuri njye nk’umubyeyi biramfasha mu murimo nkora wo kuzunguza utuntu tw’imbuto. Iyo umwana yariye ku ishuri biramfasha sinteke saa Sita. Mbere byarampangayikishaga ngataha akazi kanjye ntakarangije kugira ngo nze ntekere umwana asubire ku ishuri ariye.”

    Mutesi Quevine wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza avuga ko muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, barya umuceri, kawunga, imyumbati, ibijumba, n’imboga.

    Ati “Bidufasha kudakererwa, bikanadufasha kubona umwanya wo gusubira mu masomo, bityo bigatuma dutsinda. Mbere tutaratangira kurira ku ishuri, twatahaga mu rugo bamwe bakagaruka amasomo yatangiye hakagira abatakara n’abandi bajyana na mwarimu.”

    Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubengera II, Bizimana Didier, avuga ko guhunda yo kugaburira abana bose ku mashuri bayitezeho kuzamura ireme ry’uburezi.

    Ibi abishingira ku kuba bari bamaze umwaka baha abana igikoma n’irindazi kandi byatumye umubare w’abanyeshuri batsinda bakabona ibigo wikuba kabiri.

    Agira ati “Mbere y’uko dutangira guha abana igikoma n’irindazi twabonaga batandatu batsinze bakabona amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Dutangiye kubaha igikoma n’irindazi abatsinda bariyongera ubu dufite abana 14 babonye amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Ubu noneho ubwo abana bose bari gufatira amafunguro hano ku ishuri dufite icyizere ko umubare w’abatsinda uziyongera cyane.”

    -  Ibikwiye kunozwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

    Nubwo ababyeyi n’abarezi bashima gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, abarezi bavuga ko hari imbogamizi bari guhura nazo zirimo kuba hari aho ibikoni bitaruzura, aho mivero zitaraterwa, hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuba batarabona abakozi bakora muri iyi serivisi yo kugaburira abana. Ibi bituma abarimu aribo bafata inshingano yo kugeza amafunguro ku banyeshuri.

    Mukeshimana Léonie avuga ko kuba aribo bagaburira abanyeshuri bituma batabona umwanya wo kuruhuka mu karuhuko ka saa Sita.

    Ati “Ku mwarimu nta karuhuko gahari, urumva niba maze kwigisha isaha y’ibiryo irageze, ni uguhita njya mu gikoni gufata ibiryo nkabishyikiriza abana. Iyo abana bamaze kurya isaha zo kwinjira mu ishuri ziba zigeze.”
    Muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri Leta yishyurira buri mwana 56 Frw ku munsi, umubyeyi akiyishurira 96 Frw.

    Mu mbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda harimo kuba hari ababyeyi bataritabira gutanga amafaranga 6000 Frw basabwa nk’umusanzu kugira ngo abana bafatire amafunguro ku ishuri.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimye iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, agaragaza ko ari imwe mu zitezweho kongera ireme ry’uburezi.

    Ati “Gahunda ni uko ibigo byose biha amafunguro abana ku ishuri. Hari ubufasha Leta yahaye ibigo byose ariko hari n’uruhare rw’ababyeyi. Hari aho usanga hakiri utubazo nka mivero batarazitera neza, cyangwa nk’ibikoni bitaruzura.’’

    Yakomeje ati “Icyo tubasaba ni ukwihutisha kugira uku kwezi kwa 10 kurangire byose byagiye ku murongo, kugira ngo abana bige ku mashuri meza yuzuye, bafate amafunguro ku mashuri. Abarimu Leta yarabashatse ku buryo rwose tuba dufite ireme ry’uburezi riri hejuru.”

    Abarezi bifuza ko Leta yakongera uruhare rwayo muri iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, ndetse ikajya yishingira imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere ikayitangira umusanzu wose ku kigero cya 100%.

    Gahunda ya MINEDUC ni uko abanyeshuri bose bagomba gufatira amafunguro ku ishuri

    Abanyeshuri bavuga ko kurya ku ishuri bituma badakererwa amasomo

    Imirimo yo kubaka igikoni cy’Ishuri ribanza rya Rubengera II iracyari kure

    Mu bigo bimwe na bimwe nubwo birwanaho bagateka mivero ntizirashyirwa mu bikoni kuko bitaruzura

    Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubengera II, Bizimana Didier, avuga ko iyi gahunda izatuma umubare w’abatsinda wiyongera

    source : https://ift.tt/3vKtUgp

  • Ngoma: Mudugudu wahize abandi mu kuyobora ahatarangwa ibyaha yagabiwe inka – #rwanda #RwOT

    Iyi nka yayishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Umudugudu wa Nyakagezi usanzwe ubarizwa mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Sake ukaba utuwe n’abaturage 421.

    Uyu mudugudu wahize indi yose yo mu Karere ka Ngoma mu kutarangwamo ibyaha biturutse ku kugira uburyo bwihariye bwo gukemura amakimbirane, kwandika abinjira n’abawusohokamo, irondo rikora neza, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cyo hejuru, kwitabira kwizigama muri “Ejo heza” na gahunda y’isuku n’isukura ikaba yubahirizwa muri buri rugo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko impamvu bahaye uyu muyobozi inka y’ishimwe ari ukugira ngo bibere abandi isomo ryo gukomeza gukora neza.

    Yakomeje agira ati “Yahawe inyana ihaka nk’ishimwe ry’imiyoborere myiza yagaragaje muri uyu Mudugudu, abayobozi b’imidugudu rero bagiye gutorwa turabasaba guharanira gukora neza nk’inshingano baba barahawe n’abaturage.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, avuga ko kimwe mu byatumye Umudugudu we uza ku isonga byatewe n’ubufatanye bw’inzego zose mu gukurikirana gahunda ziteza imbere abawutuye no kuganira binyuze mu matsinda.

    Ati “Abaturage bacu nk’iyo bigeze ku kwishyura ubwisungane mu kwivuza bibumbira mu matsinda make bagahitamo umunsi umwe mu cyumweru bazajya babonaniramo ubundi bakizigama noneho bikabafasha mu kwishyura ku buryo bigera mu kwa Gatandatu barasoje kwishyura.”

    Yavuze ko kandi ibindi byagiye bibafasha harimo gukoresha Isibo nka rumwe mu rwego rugera ku muturage mu buryo bworoshye cyane mu kumukangurira gahunda za Leta.

    Nyiramana yavuze ko ibibazo by’amakimbirane mu miryango bakoresha abantu bakuru babumbiwe muri gahunda ya “Mwirusenya turahari’’ aho baganiriza abagiranye amakimbirane bigatanga umusaruro.

    Gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangijwe n’Intara y’Iburasirazuba mu mpera za Mata ikaba igamije guhashya bimwe mu byaha byakundaga kugaragara mu baturage birimo ubujura, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bitandukanye.

    Mudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, yashyikirijwe inka ihaka y’ubumanzi nyuma yo guhiga abandi kugira Umudugudu utarangwamo icyaha

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakagezi, Nyiramana Frolida, avuga ko kimwe mu byatumye Umudugudu we uza ku isonga ari ubufatanye bw’inzego zose mu gukurikirana gahunda ziteza imbere abawutuye

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Inka yahawe irahaka

    source : https://ift.tt/3C2OYRv

  • Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021. Aba basore uko ari icyenda bari hagati y’imyaka 18 na 23 bageze ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa Cyenda z’amanywa.

    Aba basore bose bahuriza ku kuba barafatiwe mu modoka mu minsi itandukanye ubwo babaga bagarutse mu Rwanda, bakaba baragiye bafatwa n’anasirikare b’iki gihugu cy’igituranyi bakabasohora mu modoka bakajya kubafunga ari nako bahatwa ibibazo bitandukanye.

    Ibyimanivuze Jean Marie Vianney ufite imyaka 23 uturuka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 nyuma yo kurwara kwa nyirasenge.

    Yavuze ko yatawe muri yombi tariki ya 8 Ukwakira 2021 afatwa n’abasirikare ba Uganda ageze i Mbarara agarutse mu Rwanda. Nyuma yo gufatwa ngo yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbarara aho yamaze iminsi 12 gusa ngo nta muntu wamuhohoteye uretse kumwambura amashilingi ya Uganda ibihumbi 60.

    Manishimwe Eric w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi we yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 aza gutabwa muri yombi tariki ya 12 Ukwakira 2021.

    Yavuze ko yarekuwe nyuma yo kugezwa mu rukiko rugategeka ko yoherezwa mu Rwanda.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hagati y’ibihugu byombi ntacyo biratanga.

    Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku Mupaka wa Kagitumba

    source : https://ift.tt/3G0tZB4

  • Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inkunga ya matelas mu Bitaro bya HVP Gatagara – #rwanda #RwOT

    Izo matelas zatanzwe ku mugaragaro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, ubwo yasuraga ibyo bitaro.

    By’umwihariko izo matelas zikimara gutangwa zahise zifashishwa mu kuziba icyuho cyagaragaraga mu byumba birwariramo abamaze kubagwa.

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko bari bafite ikibazo cya bimwe mu bitanda bidafite matelas zo kuryamishaho abarwayi.

    Ati “Twari dufite icyuho cya matelas zigera muri 50 kuko muri rusange dufite ibitanda 130 kuko inyubako zagiye ziyongera.”

    Yakomeje avuga ko kutagira aho kuryamisha abarwayi hahagije byatumaga batanoza serivisi neza ariko ubwo babibonye bagiye kurushaho kwita ku babagana.

    Ati “Akenshi iyo aho kuryama habaga habuze kandi abarwayi ari benshi, hari abo byabaga ngombwa ko baryama ku gitanda kimwe ari babiri cyangwa ugasanga bibaye ngombwa ko tubaha gahunda yo kuzagaruka ikindi gihe.”

    Bamwe mu barwayi n’abarwaza twasanze muri ibyo bitaro, bavuze ko bishimiye ko bari kuvurwa bafite aho baryama bisanzuye.

    Mukasekuru Yvonne ati “Byatunejeje cyane kuko turyamye ahantu heza kandi hasa neza, kandi turi guhabwa serivise nziza ku buryo twizeye ko tuzakira tugasubira mu rugo.”

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye gukomeza kwitabwaho ari nayo mpamvu iki gihugu kizakomeza gufatanya na HVP Gatagara mu bikorwa bituma abigana ibi bitaro babona serivisi nziza.

    Ati “Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi kandi bakwiye kwitabwaho, ni yo mpamvu twatekereje gutanga iyi nkunga. Tuzakomeza gufatanya n’u Rwanda ndetse n’ibi bitaro kugira ngo serivisi zihatangirwa zirusheho kuba nziza.”

    Ibitaro bya HVP Gatagara byita ku bafite ubumuga mu Karere ka Nyanza bitanga serivisi ku barwayi basaga ibihumbi bitandatu ku mwaka.

    Ibi bikoresho birimo matelas biherutse gutangwa na Ambasade ya Israel mu Rwanda bifite agaciro k’asaga miyoni 3 Frw.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yasuye ikigo HVP Gatagara kuri uyu wa Gatatu

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yasuye n’amashuri abana bigiramo baraganira

    Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko abafite ubumuga bakwiye gukomeza kwitabwaho

    Bamwe mu banyeshuri biga muri HVP Gatagara

    Abarwayi bavuze ko bishimiye ko bari kuvurwa bafite aho baryama bisanzuye

    Matelas zatanzwe ku mugaragaro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021 ubwo yasuraga Ibitaro bya HVP Gatagara

    Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko bari bafite ikibazo cya bimwe mu bitanda bidafite matelas zo kuryamishaho abarwayi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3pow3x8

  • Iburasirazuba hafatiwe ibiro 83 by’urumogi na litiro 33 za kanyanga – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego hafatiwe ibiro 80 by’urumogi, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha hafatiwe ibiro bitatu by’urumogi na litiro 10 za kanyanga naho mu murenge wa Nyagatare hafatiwe litiro 20 za kanyanga mu gihe mu Murenge wa Tabagwe hafatiwe litiro 3.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafashwe mu ijoro rimwe.

    Yagize ati “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira ahagana saa saba z’ijoro abashumba bo mu Murenge wa Ndego bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu babonye bambuka umugenzi w’Akagera bacyeka ko barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge. Abapolisi bahise bajya ku cyambu cya Kibare ahakunze kwambukira abantu bavuye muri Tanzania banyuze mu Akagera, bari abantu Bane bikanga abapolisi bakubita hasi ibyo bari bafite basubura mu bwato bari bajemo bahita basubira muri Tanzaniya.”

    CIP Twizeyimana avuga ko abo bantu bamaze gusubira mu mugezi w’Akagera abapolisi barebye ibyo bari bamaze kujugunya basanga ni umufuka urimo urumogi ibiro 80.

    Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere kuri icyo cyambu hafatirwa abantu barimo kugerageza kwinjiza mu Rwanda urumogi ariko ntibibahire bagahita bafatwa.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira mu Karere ka Nyagatare mu mirenge itandukanye hafatiwe abantu barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga.

    Ibi biyobyabwenge bifashwe nyuma y’aho tariki ya 17 na tariki ya 19 nanone Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yari yafashe litiro 240.5 za kanyanga.

    CIP Twazeyimana yogeye kwibutsa abantu kwirinda kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.

    Yabibukije ko ufatiwe mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge ahanwa hakurikijwe amategeko.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source : https://ift.tt/3G6Yjdg

  • Ngororero: Abarimu umunani birukanwe barashinja ubuyobozi kubarenganya – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeza ko bwabirukanye burundu mu kazi bubaziza ko bataye akazi uhereye muri Gicurasi uyu mwaka.

    Bamwe muri aba barimu birukanwe bavuga ko Akarere kabarenganyije, kuko bamwe muri bo bari barwaye kandi babasha kwandikira ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge, amabaruwa yabo ntiyasubizwa.

    Umwe mu birukanwe avuga yari arwaye kandi yandikiye akarere agenera kopi Umurenge ariko ntiyasubizwa.

    Ati “Njyewe nari ndwaye, nandikiye akarere mpa Kopi Umurenge ariko sinasubizwa, ikindi kuva ku itariki ya 1 Gicurasi nandikiwe ibaruwa impagarika mu kazi by’agateganyo, ngerageza gutanga ibisobanuro ko nari ndwaye nk’uko inyandiko za muganga zibigaragaza, byose byarirengagijwe.”

    Aba barimu bose icyo bahurizaho ni uko bifuza ko akarengane bagiriwe kasuzumanwa ubushishozi bakarenganurwa, bagasubizwa mu kazi nk’uko bagasabye bagakeneye, kandi bakabasha guhemberwa amezi bahagaritswe by’agateganyo mu buryo budafututse.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko aba barimu birukanwe kubera kutubahiriza inshingano kandi ko amategeko yakurikijwe.

    Ati “Abarimu birukanwe barabanje bandikirwa amabaruwa basabwa ibisobanuro by’impamvu bataye akazi, bamwe muri bo ntibasubiza, abandi bagiye mu bindi, kandi icyo tutifuza ni ukubona umukozi uhembwa atakoze. Amategeko yarakurikijwe nk’uko abiteganya ko umukozi wataye akazi mu gihe kingana gityo nta mpamvu yirukanwa burundu.”

    Akomeza avuga ko abarimu birukanwe nta makosa yandi bakoze mu kazi, ahubwo ari abarimu babuze mu kazi, kuko kuva amashuri yasubukurwa batigeze bababona mu kazi.

    Ndayambaje akomeza avuga kuri ubu bagiye kwegera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kikabafasha gushyiramo abandi barimu babasimbura kugira ngo abana ntibabure ubigisha.

    Ibiro by’Akarere ka Ngororero

    source : https://ift.tt/3B1JC7y

  • Ubushinjacyaha bwajuririye ibihano byahawe Paul Rusesabagina na bagenzi be – #rwanda #RwOT

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherutse gukatira Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.

    Bombi bari abayobozi mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN wagabye ibitero ku Rwanda guhera mu 2018, bigahitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye IGIHE ko bajuririye imikirize y’urubanza rwose.

    Yagize ati “Twajuririye urubanza rwose, ibindi bizavugirwa mu rukiko.”

    The National Public Prosecution Authority has filed an appeal against the judgement of the High Court of 20 September 2021, in the case of NSABIMANA Callixte alias Sankara and co-accused.@JusticeSectorRw @NewTimesRwanda @rbarwanda pic.twitter.com/wKMzKSZe9Q

    — Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) October 20, 2021

    Mu isomwa ry’urubanza mu kwezi gushize, Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN, urukiko rwavuze ko ahamwa n’ibyaha birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

    Uyu musaza w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha kuko yorohereje ubutabera, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.

    Mu bandi 19 baregwaga hamwe na Rusesabagina ndetse na Nsabimana, bahawe ibihano bitandukanye birimo gufungwa imyaka hagati y’itatu na 20.

    Nyuma y’iyi myanzuro hari benshi batishimiye imikirize y’urubanza, cyane cyane abafite ababo bahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN cyangwa abo byamugaje, bavuze ko ibihano bahawe byoroheje.

    IGIHE yagerageje kumenya niba ku ruhande rw’abaregwa haba harabayeho kujurira, ariko ntibyadukundiye kugeza igihe twandikaga iyi nkuru.

    Inkuru bijyanye: Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

    Gukatirwa imyaka 25 kwa Rusesabagina ntabwo byakiriwe neza n’abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya MRCD/FLN

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuririye imyanzuro y’urubanza rwose rwaregwagamo abantu 21

    source : https://ift.tt/3poYxH0

  • Rayon Sports ishobora kwakira abafana ku mukino izerekanamo abakinnyi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports izanamurikiramo abakinnyi bashya ndetse na numero bazambara mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 ishobora kuzemererwa kwinjiza abafana muri sitade nk’uko tubikesha umwe mu bantu ba hafi muri iyi kipe.

    Yagize ati “Twarabisabye barabitwemerera mu magambo ariko ntiturasubizwa mu buryo bwanditse turacyategereje.”

    Biravugwa ko kandi abafana ibihumbi icumi (10,000) ari bo bashobora kwemererwa kwinjira muri Sitade Amahoro ubusanzwe yakira abafana babarirwa mu bihumbi mirongo itatu(30,000).

    Uyu mukino ku makipe yombi uzaba uri mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampiyona ya 2021-2022 iteganyijwe gutangira tariki 30 Ukwakira 2021.

    source : https://ift.tt/3lZcp8v

  • #COVID19: Nta muntu witabye Imana, i Kigali habonetse umuntu umwe wanduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana azize COVID-19, abantu babiri bakaba ari bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1314.

    Ahabonetse abanduye benshi ni muri Ngororero 19, Burera 5, Gicumbi 3, Musanze 3, Rubavu 2, i Kigali habonetse umuntu umwe, kimwe no mu turere twa Gakenke, Muhanga, Nyabihu, Nyaruguru, Rulindo, Rwamagana habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3C0oLTB