Tag: featured

  • Nyamagabe: Bamwe mu baturage bayobotse abavuzi gakondo kubera kubura ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Mu 2019 Leta y’u Rwanda yemeje ubuvuzi gakondo ariko hashyirwaho amabwiriza abugenga nko kuba bafite icyangombwa kibemerera gukora ndetse n’imiti yabo yujuje ubuziranenge.

    Nubwo hari ubwemewe ariko hirya no hino mu byaro hagenda haboneka abantu bazwi nk’abavuzi ba gakondo bateranya ibyatsi bagaha abaturage nta bindi bipimo byafashwe.

    Aba ni bo bamwe mu baturage baganiriye na Radio1 babwiye ko kubera kubura ubwisungane mu kwivuza iyo barwaye basanga kuko nta yandi mahitamo baba bafite.

    Umwe yagize ati “Biterwa n’ubushobozi buke bw’abaturage bwo kubona mituweli, ibi biterwa n’ibyiciro abantu babashyizemo. Usanga uri mu cyiciro cya gatatu kandi atabasha no kwibonera amafaranga 300 ku kwezi. Narwara nta kundi azabigenza azajya muri gakondo.”

    Undi ati “Ujyayo bakakurangira nk’umuravumba ukagenda ukawuha umwana cyangwa bambuwa ukayimuha akoroherwa.”

    Nubwo aba baturage bafitiye icyizere aba bavuzi ba gakondo bo iyo basobanura ibyo bakora, wumva ko baca ibyatsi bagapfa guha abaturage nta kindi kintu bagendeyeho.

    Umuvuzi wa gakondo wo muri Nyamagabe yagize ati “Umuntu yavuga ngo arwaye Cholera nkagenda nkahira utwatsi nkavuguta nkamuha nti mira nkumira akanini ubwo bikaba birarangiye. Iyo ari amaso ngashyiramo ntibimurye numva ko yakize.”

    Ku ruhande rw’abakora ubuvuzi bugezweho, Umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Kibilizi, Ntakirutima Eliab, yavuze ko kuba nta gipimo abavuzi ba gakondo bagira bishobora gushyira ubuzima bw’ababagana mu kaga.

    Yagize ati “Nta muganga uba wabipimye ngo arebe ko iyo miti ivura izo ndwara bashaka kuvura, nta rugero ruba ruhari wavuga ngo rwemejwe n’abahanga rugararagaza ingano izavura iyo ndwara. Kuko nta gipimo kiba gihari yangiza umwijima, ntabwo baba bazi urugero rushobora kugera ku mwijima rukawangiza bagapfa guha abaturage gusa.”

    Imibare y’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 abari batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu gihugu hose bari 85.3%, bivuze ko aba basigaye aribo bavamo abajya mu buvuzi gakondo nyuma yo kurembera mu ngo.


    source : https://ift.tt/3C7cU62

  • Amatariki Expo 2021 izaberaho yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 24, biteganyijwe ko rizakira abamurika barenga 400 bo mu Rwanda netse n’abanyamahanga bo mu bihugu 20, nk’uko bigaragara mu itangazo rya PSF.

    Biteganyijwe ko hazazamo ibintu bitandukanye birimo ibijynye n’itumanaho n’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibigendanye nabwo, imyenda, ibikomoka ku biti, amabanki, ubukorikori, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo n’ibindi byinshi.

    Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iryo murikagurisha harimo Singapore, Pakistan, u Buhinde, Syria, Misiri, Benin, Côte d’Ivoire, Kenya, Ghana, Morocco, Tunisia na Turukiya.

    source : https://ift.tt/3pmXXta

  • Rubavu: Haravugwa amakimbirane mu buyobozi bwa sosiyete y’ubucuruzi y’abakozi ba Bralirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bizimana Edouard, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SOSERGI (Société des services Gisenyi) hamwe n’undi muntu ngo bafatiwe mu cyuho barimo bica inzugi z’ibiro by’umuyobozi wa SOSERGI (Directeur) kubera ko hari ibyo batumvikanye.

    Bizimana yatawe muri yombi mu masaha y’ijoro tariki 20 Ukwakira 2021 ari kumwe n’umuntu wica inzugi hamwe n’umuhesha w’inkiko.

    Umuyobozi wa SOSERGI Kalisa Kirenga yabwiye Kigali Today ko Bizimana yaje gusenya inzu ashaka guhisha ibimenyetso bimushinja ibyaha yagiye akora.

    Kalisa yagize ati: “Hari hashize iminsi iwacu ku kazi hari ikibazo, Perezida w’inama y’ubutegetsi agafata ibyemezo wenyine atumvikanyeho n’abandi bahuriye mu nama y’ubutegetsi, rimwe akatwimura, akatujyana ahandi cyangwa akirukana umukozi abandi batabizi. Ejobundi yanyandikiye anyirukana, abandi bagize inama y’ubutegetsi na bo ejo baranyandikira bansaba kuguma mu kazi kuko uwo unyirukana bamureze kandi mfite ibihamya bimushinja, bambwira ko umwanzuro uzafatwa hamaze kubaho igenzura.”

    Akomeza agira ati: “Icyantangaje saa moya z’ijoro yazanye umuhesha w’inkiko n’umufundi gusenya inzu dukoreramo, abazamu barantabaza bambwira ko ibintu umuyobozi arimo gukora bidasanzwe, nibwo natabaje inzego z’umutekano zisanga yishe inzugi ndetse binjiye mu biro nkoreramo ashaka gutwara inyandiko zimushinja amakosa akora, inzego z’umutekano zikora akazi kazo.”

    Kalisa avuga ko Bizimana ashinjwa icyaha cyo gusenya, cyo gusahura, no gushaka guhisha ibimenyetso bimushinja ibyaha yagiye akora birimo gusinyisha abantu amafaranga, kwigwizaho umutungo, kunyereza umutungo wa sosiyete, gufata ibyemezo bikomeye bishyira sosiyete mu gihombo, kugurisha imigabane uko yishakiye, no gutanga amasoko binyuranije n’amategeko.

    Methode Hinjori Muyombana, umwe mu bakorana na Bizimana mu nama y’ubutegetsi ya SOSERGI, yatangarije Kigali Today ko gutabwa muri yombi kwa Bizimana byatewe n’amakosa yo gushaka kwirukana umuyobozi wa SOSERGI kandi inama y’ubutegetsi uwo mwanzuro batari bawumvikanyeho, ahubwo ngo yabikoze ku giti cye kandi binyuranyije n’amategeko.

    Uwitwa Saiba wari umunyamabanga wa Bizimana ariko akaza kumwirukana binyuranyije n’amategeko, avuga ko ibyabaye bibabaje kuba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ashobora kwitwikira ijoro akajya kwica inzugi z’aho ari umuyobozi.

    Yagize ati; “Njye nari umunyamabanga we, aza gukoresha inama rusange y’abanyamuryango binyuranyije n’amategeko ndetse akoresha impapuro mpimbano ashyiraho komite nyobozi adukuraho.”

    Ifatwa rya Bizimana Edouard ribaye mu gihe abakorana na we mu nama y’ubutegetsi batari bishimiye imikorere ye.

    Gaspard Ndekezi wayoboye iyi SOSERGI ariko akirukanwa na Bizimana muri Mata 2021 avuga ko batigeze bagirana imikorere myiza.

    Agira ati: “Ubusanzwe inama y’ubutegetsi ya Sosiyete y’ubucuruzi iterana rimwe mu gihembwe n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa igafata imyanzuro abayobozi n’abakozi bagomba gushyira mu bikorwa, ariko kuri Bizimana si ko byagendaga kuko yafataga imyanzuro wenyine, akirukana abakozi, akabahindurira imirimo, ubundi ugasanga arivanga mu mirimo ndetse ategeka abakozi ibyo bakora bitandukanye n’inshingano bafite. Njye yanyirukanye ansabye gukora ibinyuranyije n’amategeko mbyanze aranyirukana ashyiraho abandi, kandi si njye njyenyine kuko n’inama y’ubutegetsi bari kumwe yayeguje muri ubwo buryo.”

    Muyombana abajijwe na Kigali Today icyo bagiye gukora nyuma y’ifungwa rya Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, yatangaje ko abagize inama bagiye guterana bakareba icyo bakora kuko akazi kadahagarara.

    Ati “SOSERGI ifite ibikorwa byinshi n’abakozi benshi kandi ibikorwa ntibyahagarara, abagize inama y’ubutegetsi baraterana barebe ko ibintu bisubira ku murongo.”

    Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Murangira B. Thierry, avuga kuri iki kibazo, yagize ati “Tariki ya 20 Ukwakira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice zishyira saa moya, RIB ikorera mu mujyi wa Gisenyi yafunze abagabo 2 barimo Bizimana Eduard w ‘imyaka 54 wari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SOSERGI (société de services Gisenyi), ifunga na Uwayezu Anselme ukora akazi k’umuhesha w’inkiko w’umwuga. Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba bakoresheje guca icyuho, gukoresha inyandiko mpimbano n’ubufatanyacyaha mu kwiba bakoresheje icyuho. Ubu dosiye yabo irimo gukorwa izashyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    Naho ku mategeko ahana ibi byaha bakurikiranweho, ingingo ya 276 ivuga ku guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

    Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:
    1° uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;
    2° kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;
    kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;
    4° uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;
    5° kwiba byakozwe nijoro;
    6° kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    SOSERGI ni sosiyete igizwe n’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa. Yatangiye muri 2005, ifite abakozi babarirwa hagati ya 280 na 300, ikaba ifite ibikorwa birimo gukora isuku mu ruganda, gukora akazi k’amaboko karimo gupakira no gupakurura, gutwara abakozi ba Bralirwa, kubatekera, gucuruza imbetezi z’uruganda (dreche) hamwe no gucuruza ibikoresho bikoreshwa muri Bralirwa, ikaba ari yo ifite n’inzu ikorerwamo n’ivuriro rya Croix du Sud rizwi nko kwa Nyirinkwaya i Gisenyi.

    source : https://ift.tt/3E87SXT

  • Zambia: Knowless yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’ukwezi mu cyiciro cy’abagore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Butera Knowless
    Butera Knowless

    Zikomo Africa awards igamije kumenyekanisha ubushobozi buri mu bakiri bato, hitabwa cyane cyane ku bakora ibikorwa by’ubugiraneza, bafasha abatishoboye (philanthropists), abamamaza imideri, Abakora za filimi, Abanyamuziki n’abandi.

    Umunyarwandakazi Butera Knowless ndetse n’Umuhanzi wo muri Tanzania witwa Harmonize, ni bo baserukiye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, kandi bagaruka batahanye ibihembo bombi. Ni ukuvuga ko Knoweless yabonye igihembo mu cyiciro cy’abagore, Harmonize akakibona mu cyiciro cy’abagabo.

    N’ubwo icyo gihembo kitaba kirimo amafaranga umuntu ahabwa mu ntoki, ariko kizamura kandi kigashishikariza abakiri bato gukora ibyo bashoboye ngo bazamure imibereho myiza y’abatuye aho bakomoka, mu rwego rwo kugira Isi ahantu heza kurushaho.

    Butera Knoweless aherutse gusohora ‘album’ nshya yise ‘Inzora’ iriho indirimbo nka ‘Asante’ ubu ikunzwe cyane mu gihugu.

    Ubuyobozi bwa Zikomo Africa Awards bwashimiye umuhanzi Knowless, kuba agira umuhate wo gushaka kugeza umuziki we ku rundi rwego.

    Butera Knowless afite indirimbo nyinshi zikunzwe muri iyi minsi, harimo iyitwa Ikofi, Uwo uzakunda, Uzagaruke ndetse na Te Amo yakoranye n’Umunya-Zambia witwa Roberto.

    source : https://ift.tt/3Cf7upC

  • Ubwitabire bw’abatoye ku rwego rw’amasibo bungana na 99.7% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko ku masibo yagombaga gutora mu gihugu hose angana na 118.581, agera ku 118.252 bingana na 99.7% yatoye, hakaba hasigaye amasibo angana na 762 azatora ku rwego rw’umudugudu mu matora ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.

    MINALOC ivuga ko imidugudu yari igizwe n’amasibo macye ku buryo hari iyari ifite amasibo abiri, atatu cyangwa isibo imwe, bakaba barahisemo kuzavugana n’inteko itora y’abaturage bo ku mudugudu kugira ngo bazahagararirwe n’abantu icyenda, cyangwa batatu cyangwa batandatu, kandi ngo bahisemo ko inteko itora izaba ari iy’umudugudu, bikazakorwa ku buryo kuri uwo munsi aribwo bazatora komite y’umudugudu wabo.

    Uretse amatora yo ku rwego rw’amasibo MINALOC, ivuga ko n’amatora y’abagore ndetse n’urubyiruko na yo yabaye kandi akagenda neza mu gihugu hose, ku buryo abazatorwa ku mudugudu aribo bazanahura ku rwego rw’akagari bakazatora komite nyobozi yabo, abavuyemo bakazatorwa ku rwego rwo hejuru bakazasimburwa, bikazakomeza gutyo kugera ku rwego rw’igihugu bamaze gutora komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyriruko na komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko bageze ku matora yo ku rwego rw’umudugudu azaba ku itariki 23 Ukwakira 2021, kandi ko abaturage bose barangije kugena abazabahagararira mu matora yo kuri urwo rwego.

    Ati “Abazatorwa bashobora kuva mu bakandida bari ku rwego rwa bariya batoranyijwe uko ari batatu, ariko bashobora no kwamamaza umuntu udahari baramutse bamuziho ubushobozi, icyangombwa ni uko inteko itora yaba imuzi kandi ikamushima. Tukongera kwibutsa abantu rwose ko amatora akomeye ni hariya ku mudugudu, kuko ni ho ubuzima butangirira, bariya bantu bayobora komite ku mudugudu ni bo babana n’abaturage umunsi ku munsi”.

    Akomeza agira ati “Ni bo bashinzwe umutekano w’abaturage, ni bo bashinzwe iterambere ry’abaturage, ni bo bashinzwe imibereho myiza y’abaturage. Ni bo bashinzwe kumenya ni nde muturage ufite ikibazo, ni nde muturage ushonje, ni nde muturage ukeneye ibyangombwa, ni nde muturage ukwiriye kuba atabarwa, nagira ngo bumve ko umudugudu uyobowe neza mu gihugu cyacu, iterambere twifuza, Nyakubahwa Perezida wa Repabulika ashaka ko rigera ku Banyarwanda ryashoboka”.

    Ngo igihe umudugudu utayobowe neza n’amakuru avamo ntafasha, kuko ariho usanga rimwe na rimwe hagaragara ibintu bidasobanutse, ugasanga abantu bagomba gufashwa ataribo bafashijwe, ugasanga ahandi harazamo ikiguzi cyo guhabwa serivisi utagombye kuzihabwa.

    Ikindi kandi ngo ni uko mu bayobozi b’umudugudu bazatorwa, utazakora inshingano ze nk’uko abisabwa, abaturage bazaba bafite uburenganzira bwo kumukuraho, ariho MINALOC ihera isaba abazatorwa muri iyi manda ko bagomba kuzakora nk’ikipe kuko aribyo birinda amwe mu makosa akunze kugaragara.

    Mnisitiri Gatabazi, avuga ko abazatgorwa bazabafasha mu buryo bushoboka bwose kuko mu byo bazabaha harimo n’amahugurwa.

    Ati “Ikindi tubizeza n’ukuzabaha amahugurwa ya ngombwa no kubaherekeza mu buryo bwo kubafasha kugira ngo bakore akazi kabo neza. Ni umurimo w’ubwitange ntabwo ari umurimo uhemberwa, n’umurimo umuntu ajyamo kubera umutima afitiye abaturage, kandi hari n’abandi banga kujya muri iyi mirimo bitwaje ko ngo batabona umwanya, bityo hakaba hazamo n’undi, afite izindi nyungu ariko atagamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo”.

    Nyuma y’amatora yo mu midugudu hazatorwa umujyanama ujya ku rwego rw’akagari bizakomeze no mu bindi byiciro kugera igihe azagera ku rwego rw’akarere aho tariki ya 19 Ugushyingo hazaba amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama, aribwo hazahita haboneka abayobozi bashya b’uturere n’ababungirije.

    Ku rwego rw’akarere Inama njyanama ikaba izaba igizwe n’abantu 17, harimo umunani b’abajyanama rusange, hakabamo batanu bazatorwa mu cyiciro cy’abagore, n’umwe uhagarariye urubyriko, uhagarariye abikorera, uhagarariye abafite ubumuga n’undi uhagarariye abari n’abategarugori.

    Abatora barasabwa kuzazirikana ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire, amahirwe n’ubumenyi Abanyarwanda bafit,e kugira ngo bazatore abayobozi beza bazabagirira akamaro.

    source : https://ift.tt/3B6bJTc

  • Uwakatiwe na Gacaca yafashwe nyuma y’imyaka 13 yari amaze yihishahisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Harerimana Enock wari umaze imyaka 13 yihishahisha
    Harerimana Enock wari umaze imyaka 13 yihishahisha

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, avuga ko Harerimana Enock yafashwe ku wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, afatirwa mu mudugudu wa Kazeneza, akagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu, yariyoberanyije yiyita Karigita Enock.

    Avuga ko hari umuntu wamubonye atanga amakuru mu buyobozi ko uwo muntu yacitse ubutabera kandi yanakatiwe n’inkiko Gacaca, mu mikoranire y’inzego habanza gukurikiranwa amakuru mu buryo bw’ibanga atarafatwa amaze kuboneka arafatwa.

    Ati “Umuntu w’inyangamugayo yaduhaye amakuru ko uwo muntu yakatiwe igihano cya burundu y’umwihariko. Ku bufatanye n’inzego z’ubugenzacyaha na CNLG, tubanza gukurikirana amakuru mu buryo bw’ibanga atarafatwa, tubonye amakuru afatika arafatwa.”

    Avuga ko Harerimana Enock mu kwezi k’Ugushyingo 2008 aribwo yakatiwe n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Munanira igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahita acika yerekeza iya Rwinkwavu ari na ho yafatiwe.

    Murekezi avuga ko Harerimana Enock yemera icyaha ndetse akanavuga ko yari yarafunzweho imyaka 12 nyuma aza gufungurwa mu gihe cyo kujya kwirega no gufasha mu migendekere myiza y’inkiko Gacaca.

    Icyo gihe ngo yarireze ariko yirega ibice ibyaha yemeye anabisabira imbabazi ariko mu gutanga ubuhamya haza kuboneka uwamuregaga wo mu Kagari bari baturanye ka Rwoga, ari na ho igihano yahawe cyakomotse agahita acika.

    Ageze i Rwinkwavu ngo ntiyongeye kuvugana n’imiryango ye kugira ngo hadatahurwa aho yaba aherereye.

    Harerimana Enock yashatse abagore bane ariko nta n’umwe bari kumwe kuko bose bagiye batandukana.

    Murekezi yongeraho ko Harerimana akigera i Rwinkwavu yabeshye ko akomoka mu Majyaruguru ariko yabanje gutura muri kamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, Harerimana Enock yari akiri mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kayonza, akazahava ajya kurangiza igihano yakatiwe n’inkiko.

    Harerimana Enock afashwe nyuma ya Mugiraneza Ferdinand wafashwe tariki ya 06 Uwakira 2021, wafatiwe mu mudugudu wa Agatonde, Akagari ka Mutenderi, Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma nyuma y’imyaka 15 yaraburiwe irengero.

    Mugiraneza Ferdinand w’imyaka 66 y’amavuko yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca mu cyahoze ari komini Birenga, segiteri Gahurire, Umurenge wa Kazo w’ubu.

    Mugiraneza Ferdinand
    Mugiraneza Ferdinand

    We yiyemerera ko yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ahungira muri Tanzaniya aho yari amaze imyaka 15.

    Mugiraneza yafashwe nyuma y’iminsi itatu atahutse ku makuru yatanzwe n’abo yahemukiye, afatirwa mu rugo rwe rwa kabiri ruri mu mudugudu w’Agatonde, Akagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi, na ho akaba yarahageze avuye mu rundi rugo rwe ruri mu Murenge wa Kazo.

    Mugiraneza akaba yaratangaje ko yakoreshaga inzira y’amazi ava mu rugo rumwe ajya mu rundi kubera gutinya guhura n’abaturage.

    Uwo aracyari kuri Sitasiyo ya RIB ya Mutenderi, mu gihe hagitegerejwe kumenya neza igihano yakatiwe bityo ajye kukirangiza.

    source : https://ift.tt/3G4dZ1b

  • Ngororero: Meya yasobanuye iby’ibaruwa yirukana umukozi inyuranyije amatariki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayambaje asobanura ko ibaruwa irimo amakosa ariko yakurikije amategeko kandi yamaze gukosorwa
    Ndayambaje asobanura ko ibaruwa irimo amakosa ariko yakurikije amategeko kandi yamaze gukosorwa

    Iyo baruwa yasinywe n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero igaragaraho amatariki atandukanye ari na yo abantu bakomeje kwibazaho kuko bigaragara ko ingingo yashingiweho yo kwirukana Hakizimana yaba yarashyizwe mu bikorwa igihe kitaragera.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko amakosa yabaye ari uko mu kwandika iriya baruwa habayemo kwibeshya kuko ibaruwa ihagarika Hakizimana by’agateganyo yanditswe ku itariki ya 15 Ukuboza 2020, mu gihe mu ibaruwa ho handitse Ukuboza 2021 iyi tariki ikaba itaragera.

    Agira ati “Habayemo kwibeshya umwaka gusa ntabwo iriya baruwa yari yakanasohotse kuva twamwandikira tumuhagarika tunamusaba ibisobanuro ntabwo yigeze yandika agaragaza ko hari amakosa yakozwe kandi usibye kuba harabayeho kwibeshya ku mwaka, ntibikuraho ko umwarimu atakoze amakosa nta n’ubwo yabona uko ayasobanura kuko igihe yari ateganyirijwe cyararangiye nta n’ubwo yigeze ajya mu kazi cyangwa ngo asubize ibaruwa imusaba ibisobanuro”.

    Ukundi kwibeshya kandi kugaragara mu gika cya nyuma cy’iyo baruwa aho uwayanditse yagaragaje ko imyanzuro y’inama njyanama yafatiwemo imyanzuro irimo uwo kwirukana Hakizamungu wafashwe ku wa 01/10/2020 nyamara bari kwandika umwaka wa 2021.

    Agira ati “Ibaruwa twamwandikiye twayanditse ku itariki 15/12/2020, ariko uwayisohoye yibeshye umwaka yandika 2021 iyo tariki ni yo bibeshyeho.”
    Uko kwitiranya amatariki benshi babinenze bagaragaza ko umwanzuro wafatiwe uriya mwarimu ahubwo nta shingiro ufite kandi ashatse yanarega Akarere kumwirukana kadakurikije amabwiriza, nyamara Ndayambaje avuga ko ikosa ryo guta akazi ryabaye kandi batari gukomeza kurebera.

    Agira ati, “Ntabwo twamenya uko byagenze ngo iriya baruwa ijye ku mugaragaro, Uwayishyize ku rubuga yayishyizeho kandi biragaragara ko harimo amakosa gusa habayemo kwibeshya kandi ntibikuraho ko amakosa yabayeho”.

    Yongeraho ko ibaruwa yahinduwe ku buryo uriya mukozi najya kuyifata azafata itarimo amakosa, naho kuba ashobora kuyifashisha arega Akarere ko kamwirukanye mu buryo butemewe n’amategeko, ngo ibyo ntibyabaho kuko usibye amakosa ari mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara, Hategekimana nta kintu yari yabaza.

    Agira ati “Ibaruwa yashyizwe hanze nyirayo ataraza kuyifata ntabwo tuzi uwayibye akayishyira hanze ariko, ubu naza azasanga hari itarimo amakosa kuko byakosowe, ariko nta n’icyo yabaza kuko ibyakozwe bikurikije amategeko”.

    Umuyobozi w’Akarere agaragaza ko ntakidasanzwe cyabaye mu kwibeshya kuri iriya baruwa kuko byakosowe kandi ibindi byakozwe neza bikurikije amategeko.

    Uyu mwarimu ni umwe mu barimu umunani byatangajwe ko bandikiwe birukanwa burundu mu kazi ku mpamvu zirimo guta akazi. Icyakora abo barimu bo bagaragaza ko barenganyijwe kuko banditse basubiza bagaragaza impamvu zitandukanye zirimo uburwayi, nyamara ngo ntizihabwe agaciro ahubwo bakirukanwa, bamwe bakaba bavuga ko bagiye kugana inzego zishobora kubarenganura.

    Iyi ni yo baruwa itavuzweho rumwe kubera uburyo yanditse

    source : https://ift.tt/3pt2HxD

  • MINICOM na NIRDA byanenzwe kuba inganda zashyizwe mu turere zarananiwe gukora neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu
    Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM) n’abafatanyabikorwa bayo, baranengwa kuba barananiwe gushyiraho ibigo bitunganya umusaruro (Community Processing Center ‘CPC’), kandi byari byitezwehho kuzamura urwego rw’inganda mu Rwanda, bihereye ku rwego rw’Akarere.

    Gahunda yo kubaka ibyo bigo ‘CPC program’ yatangijwe mu 2013, hashorwa agera kuri Miliyari 4.8 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bigo bitandatu, habanza kugurwa ubutaka, ibikoresho no gutegura uko bizubakwa.

    Ku ntangiriro, Guverinoma y’u Rwanda yashakaga gutangira ibyo bigo, cyangwa se izo nganda ntoya nyuma ikazegurira urwego rw’abikorera.

    Mu bafatanyabikorwa harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’iterambere mu by’Inganda (NIRDA), hiyongeraho Ikigega cy’ingwate mu Rwanda (BDF) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Izo nganda ntoya esheshatu harimo uruganda rutunganya impu mu Karere ka Gatsibo, uruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, urutunganya urwagwa rw’ibitoki mu Karere ka Rwamagana, uruganda rutunganya amata mu Karere ka Burera , uruganda rutunganya ubuki mu Karere ka Rutsiro ndetse n’urukora ibijyanye n’ububumbyi mu Karere ka Nyanza.

    Ku wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Béata U. Habyarimana, yatumijwe n’Inteko Ishinga Amategeko, kugira ngo asobanure impamvu izo nganda zitubatswe ngo zikore ibyo zari zigenewe gukora, ahubwo bigateza Leta igihombo cy’asaga Miliyari 4.8 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yakurikiranye iby’iyo gahunda yo kubaka inganda ntoya mu turere, yagaragarije igihombo Guverinoma yagize cyatewe ahanini no kuba nta nyigo zakozwe neza, z’uko izo nganda zizakora, ikindi habura abazikurikirana n’imikoranire irabura, kuri ibyo hakiyongeraho ibikoresho bihari bitabyazwa umusaruro.

    PAC yagaragaje ko inyinshi muri izo nganda, mu gihe zatangizwaga, zitigeze zishyiraho uburyo bwo kwamamaza ibyo zikora, cyangwa se ngo zikore gahunda y’ibikorwa ziteganya gukora. Inyinshi muri zo rero, ngo zahise zihomba zigitangira, kubera umusaruro mukeya, izindi zimara hafi imyaka itatu zidakora.

    Urugero, nk’uruganda rwo mu Karere ka Rwamagana rwari rugenewe gutunganya urwagwa rw’ibitoki, Inteko Ashinga Amategeko yabwiwe ko rwakoraga ku rwego rwa 1%, kandi urwagwa rukengeshwa amaboko.

    Raporo yagaragaje ko uruganda rutunganya ibirayi mu Karere ka Nyabihu, rwaguze ibikoresho bijyanye no gupfunyika ibirayi ga nk’amafiriti yumishije (crisps), bifite agaciro ka Miliyoni 22.9 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibyo bikaba byaragombaga gupfunyikwamo toni 40 za ‘crisps’ zikagurishwa mu myaka ine, ariko toni 19 ni zo zashoboye gupfunyikwa, ibyo bituma ibyo bikoresho byari byaguriwe gupfunyikwamo biba imfabusa, nyuma y’imyaka ine, kuko byari byarengeje igihe.

    Ku ruganda rw’inkweto zikozwe mu mpu rwo mu Karere ka Gatsibo, n’ubwo inkweto rukora zari zikunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ariko rwo ngo icyatumye rudakora neza, ni uko ibikoresho rwari rwahawe nk’impano, byari ibikoresho bishaje, ibyo bituma runanirwa gutanga umusaruro uko byari biteganyijwe.

    Mu bisobanuro Minisitiri Habyarimana yatanze, yavuze ko izo nganda hirya no hino mu gihugu, koko zananiwe gukora uko byari biteganyijwe, ariko ngo hari icyakozwe ndetse n’amasomo byasize, kuko hari bamwe mu bayobozi birukanywe, abandi bakurikiranwa mu nkiko kugira ngo bagarure imitungo banyereje, kugeza ubu, ngo hakaba hamaze kugaruzwa agera kuri Miliyoni 11 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Minisitiri Habyarimana yavuze ko hari ubufatanye hagati ya ‘BDF’, ‘NIRDA’, uturere na za Koperative, eshatu muri izo nganda zamaze kwegurirwa abikorera, mu gihe ibindi bibazo bijyanye n’izo nganda birimo gukemurwa. Gusa ngo habayeho ikibazo cyo kunanirwa gukurikirana iyo mishinga.

    Ati “Ni yo mpamvu habayemo amakosa, harimo kugura ibikoresho cyangwa imashini zidakora, ariko ubu dufite abakozi bahoraho bakurikirana ibikorwa by’izo nganda ‘CPC ‘, kandi dufite uburyo bwo kwamamaza ibyo zikora (a marketing strategy) kandi ibyo byavuguruye imikoranire yacu na BDF”.

    Abadepite babajije ibibazo bitandukanye, babaza niba intego igihugu cyari gifite mu byerekeye inganda zishobora kugerwaho mu gihe harimo ibibazo mu buyobozi bwa gahunda y’izo nganda ntoya ziri mu turere.

    Depite Senani Benoit ati “Ubundi se ni gute mutangira umushinga, mutabanje kuwukorera inyigo? Hanyuma mugasaba ko abayobozi bafasha mu gihe hari ibyananiranye. Kuki ibyo mutabikora mu ntangiriro?”

    Depite Nyabyenda Damien, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye izo nganda zidakora neza, ari uko nta nyigo zabanje gukorwa, asaba MINICOM gutanga ibisobanuro mu buryo bw’inyandiko, ikagaragaza icyabiteye.

    Abadepite barimo Madina Ndangiza, Veneranda Nyirahirwa na Aimée Sandrine Uwambaje, basabye ‘MINICOM’ ko yakwandika igaragaza uko igihombo cyagenze, ingano yacyo n’uwo byaryozwa.


    source : https://ift.tt/2ZfaV1w

  • Kigali: Abashoferi 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga – #rwanda #RwOT

    Aba bantu beretswe itangazamakuru ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Umwe mu beretswe itangazamakuru yemeye ko yari yanyoye inzoga ubwo yafatwaga atwaye imodoka.

    Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021 mfatirwa Nyabugogo, nari nanyoye amacupa abiri ya byeri. Abapolisi bansabye guhuha mu kuma kagaragaza igipimo cya 2.46 bya alcool. Ni igihombo ku muryango wanjye nanjye ubwanjye, ntabwo nzongera kunywa inzoga ndi butware imodoka.”

    Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe kandi bizahoraho, bigamije kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka.

    Yagize ati “Polisi yagiye igaragaza abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga none haracyakomeza kugaragara abandi bakora ayo makosa. Ntabwo tuzahwema kurwanya abantu bafite bene iyi myifatire bakomeza gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.”

    CSP Sendahangarwa yavuze ko Polisi itabuza abantu kunywa inzoga ariko ntizemerera umuntu gutwara ikinyabiziga yasomye agasembuye.

    Yakomeje akangurira abashoferi kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda bishobora gutuma babura ubuzima.

    Abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga ubwo berekwaga itangazamakuru

    source : https://ift.tt/3G8afvu