Tag: featured

  • WHO itangaza ko Covid-19 yaba yarishe abakora mu nzego z’ubuzima bagera ku 180.000 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    “Izo mfu z’abakoraga mu nzego z’ubuzima ni igihombo kibabaje” Ibyo ni ibyavuzwe na WHO ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, ubwo yatangazaga imibare y’abishwe n’icyorezo cya Covid-19 hagati ya Mutarama 2020 na Gicurasi 2021, aho imibare yatangajwe muri rusange y’abishwe n’icyo cyorezo muri icyo gihe, igera kuri Miliyoni 3.45.

    WHO iti “Kandi abo bakozi bo mu nzego z’ubuzima bishwe n’icyo cyorezo, basize icyuho kitazasibangana mu rugamba isi irimo rwo guhangana n’icyo cyorezo.”

    Kugeza ubu, ngo hari abantu bagera kuri Miliyoni 135 bakora mu nzego z’ubuzima hirya no hino ku Isi, abo bakozi bakorera mu mavuriro no mu bitaro, babaye k’urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 guhera igihe umuntu wa mbere uyirwaye yagaragaraga mu Mujyi wo Bushinwa wa Wuhan mu mwaka 2019, ubu aho bigeze, ngo n’ubwo bamwe muri abo bakozi bo mu nzego z’ubuzima barwaye, abandi bakaba bamaze kurambirwa, ariko n’ubu ngo nta kintu kinini gihari kigaragaza ko icyorezo kirimo gucika.

    WHO kandi itangaza ko n’ubwo mu bihugu byinshi abo bakora mu nzego z’ubuzima bagiye bahabwa inkingo za Covid-19 mu ba mbere ubwo gahunda yo gukingira yari itangiye, ariko ubusumbane bwabayeho hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye mu bijyanye no kubona inkingo, byatumye ubu iyo hakozwe impuzandengo, hirya no hino ku isi, basanga abantu babiri gusa muri batanu bakora mu nzego z’ubuzima (2/5), ari bo bamaze guhabwa inkingo zose za Covd-19.

    Jim Campbell, Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe abakora mu nzego z’ubuzima muri WHO yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda abakora mu nzego z’ubuzima, twubuhariza uburenganzira bwabo, tubaha aho bakorera heza kandi habafasha kwirinda uko bikwiye, harimo no kubafasha kubona inkingo”
    Kugeza muri Nzeri 2021, imibare ituruka mu bihugu 119, yagaragazaga ko abatagera no kuri umwe mu bantu icumi (1/10) bakora mu nzego z’ubuzima, ari bo bonyine bamaze kubona inkingo zose za Covid-19 muri Afurika no mu bice byo mu Burengerazuba bwa Pacifique, mu gihe mu bihugu 22 bya mbere bikize ku isi, bo batanze raporo ivuga ko abasaga 80% by’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, bamaze kubona inkingo zose.

    Bikeya muri ibyo bihugu bikize, ngo ntibarashyikiriza WHO imibare y’uko ibijyanye n’inkingo mu bakozi b’inzego z’ubuzima zabyo bihagaze.

    WHO iti “Igishimishije ni uko imibare itangazwa y’abakora mu nzego z’ubuzima bicwa n’icyorezo cya Covid-19, igenda igabanuka uko igihe gihita, ariko haracyari ibikeneye gukorwa, kugira ngo ibyago byo kuba bakwandurira aho bakorera bigabanuke”.

    Uwo muryango uvuga ko Guverinoma zigomba kwita ku buryo zikurikirana zikanatanga raporo zijyanye na Covid-19, zigatangaza abakora mu nzego z’ubuzima barwaye Covid-19 ndetse n’abo yishe, zikanabashyiriraho aho bakorera hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    source : https://ift.tt/3nkZ21Y

  • Gutereka ubwanwa byaba birinda gusaza imburagihe (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    1. Burinda gusaza imburagihe

    Gutereka ubwanwa bibuza uruhu guhura n’imirasire y’izuba ku kigero kingana na 90 kugera kuri 95%, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu no kugira iminkanyari, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru “journal Radiation Protection Dosimetry”.

    2. Gutereka ubwana bituma uca ukubiri n’imiburu ikunze kubaho nyuma yo kogosha ubwanwa rimwe na rimwe ikagira n’izindi ngaruka zirimo n’ibibyimba.

    3. Gutereka ubwanwa bigabanya ibyago byo kurwara Asima (asthma) n’ibimenyetso bya aleriji (allergie).

    Ibi biterwa n’uko ubwanwa bufata imikungugu n’utundi tuntu dutumuka mu kirere mbere y’uko tugera mu myanya y’ubuhumekero, nk’uko byatangajwe na Dr. Clifford W. Bassett, umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibijyanye n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero harimo na asima i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    4. Ubwanwa butera ubushyuhe
    Nko mu gihe cy’imbeho ikabije cyane cyane mu bihugu bigira ibihe by’ubukonje bukabije (hiver), ubwanwa ngo bufasha ubufite kugira agashyuhe mu gice cy’isura.

    5. Butuma uruhu ruhorana ubuhehere
    Ubwanwa bufasha uruhu gufata amavuta karemano akorwa n’igice cy’uruhu kizwi nka epiderme, bityo uruhu rwo ku matama n’akananwa rugahora rutoshye.

    Usibye n’ibyo kandi, umugabo ufite ubwanwa agaragara nk’umugabo kurusha uwogosha akamaraho burundu.

    Indeshyo y’ubwanwa ikwiriye ni iyihe?

    Ubushakashatsi bwasohowe n’ikinyamakuru Evolution and Human Behavior, buvuga ko baba abagabo n’abagore babona umugabo ufite ubwanwa nk’uwujuje ibyangobwa bya kigabo kurusha utabufite.
    Ubu bushakashatsi kandi bukomeza buvuga ko ubwanwa buteretswe igihe kitarenze iminsi 10 buba buhagije.

    source : https://ift.tt/3C7jwl6

  • Musanze: Barasaba guhabwa ingurane y’ibyangijwe hakorwa imiyoboro y’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bifuza guhabwa ingurane kuko bayitegereje igihe kirekire
    Bifuza guhabwa ingurane kuko bayitegereje igihe kirekire

    Abavuga ibyo bo mu Tugari twa Gakoro, Gasakuza na Karwasa, ngo bari barahinze imyaka yari igizwe n’ibigori, ibishyimbo, insina z’urutoki n’indi myaka yiyongeraho amashyamba n’ibiti by’imbuto byatemwe, kugira ngo hanyuzwe umuyoboro w’amashanyarazi.

    Uwitwa Nyirabambari wo mu Mudugudu wa Ruhasa, Akagari ka Gasakuza, yabaruriwe ingurane y’amashyamba abiri yatemwe kugira ngo hashingwe amapoto n’insinga. Avuga ko kuva ayo mashyamba yatemwa, amaze igihe akurikirana amafaranga y’ingurane yabaruriwe, imyaka ikaba igiye kuba itatu atarayahabwa.

    Yagize ati “Baraje batema ibiti byose by’ayo mashyamba yombi, babimaramo, baratubarura ngo baduhe ingurane, igihe cyo kwishyura kigeze abandi barayabonye, njye nisanga ndi mu basigaye batayahawe. Twibaza impamvu baturobanuye mu bandi bikatuyobera. N’iyo tubajije aho bageze batwishyura, igisubizo ni ukutwizeza ko amafaranga ari mu nzira, tugategereza umwaka ugashira n’undi ukaza. Ubu amaguru yahiriye mu nzira kubera ingendo za buri munsi dukora tujya kubaza iby’izi ngurane, dusa n’abamaze kurambirwa. Twifuza ko batubwira niba iyo ngurane tuzayibona cyangwa tutazayibona ngo dukureyo amaso”.

    Undi muturage wo mu Mudugudu wa Burengo, Akagari ka Karwasa, utarifuje ko amazina ye atangazwa, na we ari mu bahangayikishijwe no kuba atarigeze ahabwa ingurane y’ibibanza bye bibiri, byashinzwemo ibyuma by’amashanyarazi.

    Yagize ati “Ikibanza cya mbere bagishyizemo ‘transformateur’, ikindi bagitabamo insinga. Ibyo bitarakorwa, narahahingaga ngasarura ibitunga uruko ariko nanateganya kuhubaka. None ubu imyaka irenga ibiri irinze ishira, nta kintu nemerewe gukoreramo. Nategereje ko bampa ingurane wenda ngo ngure ubundi butaka buhasimbura, ariko na n’ubu ndacyari mu gihirahiro. Twasaba ubuyobozi kwita ku kibazo cyacu, bukareba uko bugikemura, kuko kidukomereye cyane”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gutinda kubona inguraane kw’aba baturage, byaturutse ku makosa yagiye agaragara muri dosiye zabo. Gusa ngo ni ikibazo bagiye kwitaho, bafatanyije n’Ikigo REG, kugira ngo bagikemure mu maguru mashya.

    Yagize ati “Hari ibibazo byagiye bigaragara by’abatanze amakuru atuzuye muri ye batarahabwa iyo ngurane uko ari abantu 17 muri uyu Murenge wa Gacaca, byabaye ngombwa ko dosiye zabo bazisubiramo, amakosa yarimo arakosorwa. Icyo nabizeza ni uko turakora uko doshoboye, dufatanye na REG ikibazo cyabo gikemurwe vuba”.

    Icyakora uyu Muyobozi ntiyatangaje igihe nyacyo iki kibazo kizaba cyakemutse, gusa yizeza abaturage ko bizakorwa vuba.

    Ikibazo cy’ababarurirwa ingurane ku mitungo yangijwe n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo, ariko hakaba abatayihawe ku gihe baba basezeranyijwe, gikunze kugarukwaho n’abaturage bo hirya no hino.

    Kigali today iracyagerageza kubaza Ikigo REG, ikirimo gukorwa kuri iki kibazo, mu gihe haboneka amakuru abyerekeyeho, tuzayagarukaho muri iyi nkuru.


    source : https://ift.tt/3C7Iocj

  • Nyabihu: Mu byumweru bibiri Ntizihabose n’abana be barajya mu nzu yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu ya Ntizihabose iraba yuzuye mu byumweru bibiri
    Inzu ya Ntizihabose iraba yuzuye mu byumweru bibiri

    Ni umubyeyi uvuga ko we n’abana be batanu bababayeho imyaka isaga icumi mu buzima bw’agahinda gakabije, aho ngo bamusohoye mu nzu inshuro enye, biviramo abana be gutorokera i Kigali mu buzererezi, umukobwa atorokera mu mujyi wa Musanze, umubyeyi asigara ari nyakamwe atagira aho acumbika.

    Ati “Bakimara kunsohora inshuro enye mu nzu nari ncumbitsemo, abana banjye bahize batorokera i Kigali, Umukobwa atorokera mumujyi wa Musanze, abayobozi nibo bagiye kumukurayo baramungarurira”.

    Ngo muri ubwo buzima butoroshye yanyuzemo abana be bakimara gutoroka, umugabo w’umugiraneza atazi, ngo yamusanze ku ibaraza ry’umuturage imvura imunyagira.

    Ngo yaramubajije ati “Ko unyagirirwa ku ibaraza bite? Na we ati ntabwo ngira aho mba nakomanze ngo nugame banga kunkingurira”.

    Ni umuganda witabiriwe n
    Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranyendetse n’Ingabo z’u Rwanda

    Ngo uwo mugiraneza yamugiriye impuhwe amwemerera kumwishyurira ubukode mu gihe cy’umwaka, ni nabwo abana be bahise bagaruka babana muri iyo nzu yakodesherejwe ubuzima busa n’ubugarutse.

    Avuga ko ubwo yari amaze umwaka yishyurirwa iyo nzu, nyuma y’uwo mwaka byongeye gusubira rudubi, nyiri inzu akamuhoza ku nkeke ngo amuvire mu nzu kugeza ubwo ayisohowemo, ari bwo yashatse shitingi yigira inama yo kuyishinga mu kibanza yari yarahawe n’abagiraneza.

    Bikimara kugaragara ko uwo mubyeyi n’abana be baba muri shitingi, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyira bafashe icyemezo cyo guhuza imbaraga ku bufatanye n’abaturage batangira igikorwa cyo kubakira uwo muryango, Ubuyobozi bw’akarere butanga isakaro.

    Ntizihabose Charlotte yishimiye ko agiye kubona inzu ye
    Ntizihabose Charlotte yishimiye ko agiye kubona inzu ye

    Ni mu muganda watangijwe ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, hanatangizwa ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu.

    Richard Kubana, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga wari intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri icyo gikorwa, yashimiye buri wese mu bagize uruhare rwo gutekereza kubakira uwo muryango, by’umwihariko urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

    Ashima uburyo nyuma y’uko bamenye ikibazo cy’uwo mubyeyi utagira aho aba, bafashe ingamba zo kumwubakira.

    Uwo muyobozi yavuze ko gukorera ubushake bitanga isomo ku gihugu, ati “Ikintu cya mbere gikenewe ni ugukunda igihugu, igihugu ntabwo ari igishushanyo, igihugu kigizwe n’abagituye n’abakirimo kandi ugasabwa kugikunda ndetse no gukunda ibyo byose bikirimo. Turasaba urubyiruko rw’abakorerabushake gukomeza kurangwa na disipuline, kuko ni yo itugeza kuri byinshi”.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu bikorwa binyuranye biteza imbere imibereho y’abaturage

    Arongera ati “Murabizi ko disipuline ariyo idufasha gukora tutiganda, tugashyiramo imbaraga zacu tuzi ko igihugu ari icyacu, tuzi ko igihugu ntawe tugikodesha ari icyacu, tugakora bene ni ibi bikorwa by’umutima, ubu bwitange bushobora kubera abandi isomo, bushobora gufasha ibindi bihugu”.

    Raporo ya MINALOC iragaragaza ko mu mwaka wa 2020, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda rwakoze ibikorwa binyuranye, birimo kubakira abatishoboye, kubaremera amatungo, kubatangira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, aho habaruwe ibifite agaciro ka Miliyari zisaga ebyiri.

    Uretse igikorwa cyo kubakira uwo muryango, urubyiruko rw’abakorerabushake bwaremeye n’umuturage utishoboye wahoze ku rugerero, rumushyikiriza inka ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angina na 310,000, aho bujuje izindi nzu ebyiri zubakiwe imiryango ibiri itishoboye, bakaba bamaze no gukusanya amafaranga angina na miliyoni icyenda yo kwifashisha mu mishanga iri imbere, nk’uko Bunezero Jean Baptiste, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu yabitangarije Kigali Today.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake rworoje inka umuturage utishoboye

    Ati “Mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rw’abakorerabushake rwiteze imbere mu bukungu, tumaze gukusanya asaga miliyoni icyenda yo kwifashisha mu mishinga ifatika izadufasha kwiteza imbere, ndetse nkanaboneraho umwanya wo gushishikariza abandi kureba uburyo twashyiraho gahunda yo kwizigamira bikaba byadufasha kubona uko twakore neza akazi kacu k’ubukorerabushake”.

    Ku ruhande rw’Akarere ka Nyabihu, Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, avuga ko kubakira umuturage utishoboye binyuze mu mbaraga z’abaturage, bivuze byinshi ku karere kamaze iminsi gashaka ibisubizo bigamije gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.

    Avuga ko uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake ari isomo rikomeye ku baturage, akagaruka ku ruhare rwarwo mu iterambere ry’akarere.

    Ati “Muri COVID-19, akarere kacu kari mu turere twagaragayeno ubwandu buke, imbaraga ziba zakoresheje ni ubuyobozi dufatanyije n’uru rubyiruko kandi banatanga ubufasha mu bindi. Twe nk’ubuyobozi bw’akarere izo ni imbaraga, binatanga n’isomo ryiza dufatanyije nabo mu kwishakamo ibisubizo, nk’iyi nzu batangiye kubaka ni urugero rw’ibishoboka”.

    Richard Kubana, umuyobozi muri MINALOC
    Richard Kubana, umuyobozi muri MINALOC

    Uwo muyobozi yavuze ko ibibazo by’uwo mubyeyi bikemuka akajya mu nzu ye bitarenze ibyumweru bibiri.

    Ati “Ibibazo Charlotte yatugaragarije biba bifite uburyo bikurikiranwa, kandi haba hari n’ingamba nyinshi ziba zarashyizweho kugira ngo bibe byakemuka, dufatanyije n’uru rubyiruko, turakomeza tubikurikirane ku buryo n’iyi nzu, nyuma y’ingamba twihaye mu byumweru bibiri Charlotte araba ayituyemo. Hari umuturage w’umutima mwiza ubaye amucumbikiye, ariko ni yo mpamvu dufatanya n’urubyiruko kugira ngo iyi nzu yihutishwe atahe aho yita iwe”.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu ni 25,360, rumaze kubakira abatishoboye inzu zisaga 100.


    source : https://ift.tt/3jmptTO

  • Urubyiruko rwibukijwe ko rugomba kuba ku isonga mu guteza imbere Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2021 hafungurwaga ku mugaragaro iyi nama yabereye muri Ghana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, wari wahagarariye Perezida Paul KAGAME, yagaragaje urubyiruko nk’umutungo ukomeye wa Afurika, bityo ko rugomba kuba inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubukungu by’uyu mugabane.

    Minisitiri Mbabazi yagize ati “Afurika ifite ubutunzi mu ngeri zinyuranye, ariko ubutunzi buruta ubundi ifite ni urubyiruko. Urubyiruko rwa Afurika rufite ubushobozi, imbaraga, ubumenyi n’impano, ndetse rufite umwanya mwiza wo kuba ku isonga mu guhindura uyu mugabane.”

    “Kwihuza kw’ibihugu byateye intambwe ishimishije kurusha mbere, gushyiraho Isoko rusange rya Afurika ni kimwe mu by’ingenzi twagezeho kuko ishyirwa mu bikorwa ryaryo rizagaragaza imbaraga nyazo za Afurika. Kwishyira hamwe kwa Afurika twifuza muri aya masezerano bizagerwaho ari uko urubyiruko rubigizemo uruhare.”

    Minisitiri Rosemary Mbabazi yaganirije abitabiriye iri huriro ry
    Minisitiri Rosemary Mbabazi yaganirije abitabiriye iri huriro ry’urubyiruko

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yibukije urubyiruko rw’ubu ko rugomba gushingira ku bumenyi n’ubushobozi rufite maze rugaharanira iterambere rya Afurika binyuze mu guhanga ibishya, guhanga imirimo ndetse no gufatanya.

    Yibukije abayobozi ba Afurika ko kugira ngo ive mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, hagomba kongera kurebwa uburyo baha umwanya n’ubushobozi urubyiruko ngo rutange umusanzu mu iterambere ry’ubukungu.

    Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Dr. Mahamudu Bawumia, Visi Perezida wa Ghana na we yavuze ko igihe urubyiruko rwaba ruhawe amahirwe n’ubushobozi nta kabuza rwatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika.

    Inama ngarukamwaka ya YouthConnekt Africa ihuza urubyiruko ruvuye hirya no hino ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, abanyapolitiki, ibigo bya Leta n’iby’abikorera n’imiryango itari iya Leta hagamijwe kuganira no gushyiraho ingamba zigamije iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iri huriro
    U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iri huriro


    source : https://ift.tt/3E6Y0NM

  • Amateka ya Nzayisenga Sophie wize gucuranga inanga ari umwana muto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nzayisenga Sophie
    Nzayisenga Sophie

    Nsayisenga yatangiye gucuranga inanga no kuririmba by’umwuga ahagana mu 1986 afite imyaka itandatu (6) abyigishijwe na se Kirusu Thomas, umwe mu bakirigitananga b’abahanga u Rwanda rwagize agatabaruka mu mwaka wa 2010.

    Nzayisenga Sophie ni umwe mu bana 19 ba Kirusu Thomas yabyaye ku bagore batandukanye bitewe n’uko yapfakaye bwa mbere agashaka uwa kabiri (nyina wa Sophie) na we akitaba Imana, umusaza agashaka murumuna wa nyina wa Sophie (aracyariho).

    Nzayisenga afite indirimbo nyinshi yaririmbanye na se n’ize wenyine zafatiwe kuri Radio Rwanda, izindi zigafatirwa mu bitaramo bitandukanye babaga batumiwemo ku rwego rw’Igihugu.

    Sophie yibuka neza uko abanyamakuru baje gusura se kugira ngo bafate amajwi y’indirimbo ze, na we akaza kwegura inanga by’abana asa n’uwikinira, maze bumva arimo aracuranga inanga nk’umuntu mukuru bamusabye gukomeza ngo na we bamufate amajwi arabanza agira ubwoba.

    Nyuma ngo baje kumugurira uduhendabana (bombo) kugira ngo akomeze gucuranga hanyuma ubwoba burashira ubundi si ukubacurangira karahava, bukeye bumva indirimbo ze zirimo kunyura mu gitaramo kuri Radio Rwanda, atangira kwamamara atyo none ubu ni umuhanzi gakondo wubashywe ku rwego rw’igihugu.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/30EC91N

  • Huye: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha neza basabwe kwegera ab’ibibarusha bakabigiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi yashyikirije umuyobozi w
    Guverineri Kayitesi yashyikirije umuyobozi w’ishuri NDP Karubanda igihembo cy’ishimwe cy’uko ishuri ayobora ryitwaye neza kurusha ayandi

    Bwabibasabye mu nama itangira umwaka w’amashuri ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera muri ako Karere, ku wa 21 Ukwakira 2021.

    Umuyobozi w’Akarere, Ange Sebutege, yagaragaje ko kuba ishuri rimwe rigira abana b’abahanga, ugasanga abiga ku rindi batsindwa, bituruka ku mikorere y’abayobozi.

    Yagize ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu baba barigiye hamwe, n’abana bagahabwa uburyo bwo kwiga bumwe, igisigaye kiba ari ukumenya uko umuntu yabyitwaramo.”

    Biteganyijwe ko muri uku kwigiranaho, ibigo by’amashuri bitsindisha cyane byo mu Murenge runaka bizajya bifasha ibindi, ariko hakanabaho ko n’ikigo cyo mu Murenge runaka cyakurikirana mu buryo bw’umwihariko icyo mu wundi.

    Meya Sebutege ati “Ariko n’umuyobozi w’ikigo runaka ashobora kwegera uw’ikigo cyitwara neza, akavoma ubumenyi bumufasha kuvugurura imikorere ye.”

    Sr. Philomène Nyirahuku, umuyobozi w’ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda (NDPK), ari na ryo ryisumbuye ryitwaye neza kurusha ayandi muri Huye mu bizamini bya Leta biheruka, yasabwe kuzegera uwa GS Kabusanza ryatsindishije kuri 40%, ari na ryo rya nyuma muri Huye, akarigira inama.

    Sr Philomène yiyemeje kuzasura uyu muyobozi, akareba ibibazo afite bituma abanyeshuri be batsindwa, hanyuma akazamugira inama.

    Ati “Nzamusura kenshi, numve ingamba afite, tuzijyeho inama, n’abarimu duhure habe hasigaye ikibazo cy’ababyeyi n’abanyeshuri.”

    Muri iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, hanahembwe ibigo by’amashuri byitwaye neza kurusha ibindi mu bizamini bya Leta biheruka.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ishuri ribanza, Ikibondo, yashyikirijwe igihembo

    Mu mashuri abanza hahembwe ishuri Ikibondo ari na ryo ryabaye irya mbere, na Ecole Internationale Butare ryabaye irya kabiri ndetse n’ishuri GS Nkubi ryarushije andi mashuri ya Leta kuko ariya abiri ya mbere ari ayigenga.

    Na ho mu mashuri yisumbuye hahembwe NDP Karubanda yabaye iya mbere, GSO Butare yabaye iya kabiri, na GS Maza yabimburiye amashuri abana bigamo bataha.

    Hahembwe kandi n’Umurenge wa Tumba, ari wo urimo amashuri menshi yitwaye neza kurusha ayandi.


    source : https://ift.tt/3aYLJhZ

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya ni 36 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri ni bo bitabye Imana bazize COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 99 i Kayonza n’umugabo w’umugabo w’imyaka 75 i Nyamasheke. Abantu batatu ni bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1,316.

    Ahabonetse abanduye benshi ni muri Ngororero 12, Nyamasheke 5, Muhanga 3, i Kigali 2, Gakenke 2, i Gatsibo 2, na Ruhango 2.

    Ahandi mu turere twa Gicumbi, Gisagara, Karongi, Musanze, Ngoma, Nyaruguru, Rubavu na Kayonza habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3Ga57XS

  • Abantu 13 barajuriye mu rubanza rwa Rusesabagina, 74 basaba indishyi – #rwanda #RwOT

    Tariki 20 Nzeri nibwo urukiko rwasomye umwanzuro, aho Paul Rusesabagina wari uyoboye umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20. Bagenzi babo 19 nabo bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 20 n’itatu.

    Ku mpande zose zaburanaga haba abaregwa, abaregera indishyi n’ubushinjacyaha bahawe iminsi 30 yo kujurira ku bataranyuzwe, iyo minsi ikaba yarangiye kuri uyu wa Gatatu.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kujuririra urubanza rwose kuko hari imwe mu myanzuro yafashwe itarabunyuze.

    Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko 13 mu bahamijwe ibyaha nabo bajuririye ibihano bahawe mu gihe 74 mu bari bararegeye indishyi nabo batishimiye izo bahawe, bakajurira.

    Ubusanzwe abantu 94 nibo bari baregeye urukiko basaba indishyi z’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko abo urukiko rwazemereye ni bake, hari n’abagiye bahabwa atandukanye n’ayo bari basabye.

    Amakuru yizere IGIHE yabonye ni uko Paul Rusesabagina atigeze ajuririra igihano cy’imyaka 25 yahawe dore ko yakatiwe yaramaze kwivana mu rubanza, avuga ko atizeye guhabwa ubutabera.

    Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwaga ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira. Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa.

    Ku wa 26 Mutarama 2021 ni bwo bwa mbere urubanza rwaburanishijwe, nyuma yo guhuza dosiye z’abaregwa bose.

    Inkuru bijyanye: Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

    Abantu 13 mu baregwaga hamwe na Rusesabagina bajuririye urukiko binubira ibihano bahawe

    source : https://ift.tt/3lZduxb

  • Kamonyi: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’imodoka zagonganye, babiri barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kagangayire mu Kagari ka Sheli kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, ahagana saa Tatu z’ijoro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ko ikamyo yari ipakiye umucanga iva i Muhanga yerekeza mu Mujyi wa Kigali yagonze imodoka irimo abantu batatu.

    Ati “Habaye impanuka ikomeye aho ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali ipakiye umucanga igeze munsi ya santere ya Nkoto yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Corolla.’’

    Yavuze ko uwari utwaye imodoka nto yakomeretse byoroheje, umwe mu bo bari kumwe akomereka bikomeye mu gihe undi yahise yitaba Imana impanuka ikiba.

    Tuyizere yavuze ko amakuru y’ibanze yerekana ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi wari utwaye ikamyo.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Remera-Rukoma mu gihe abakomeretse bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Ibinyabiziga byombi byangiritse byahakuwe bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi.

    Imodoka yarimo abagabo batatu yangiritse bikomeye

    Ikamyo yagonganye n’indi modoka, umuntu umwe ahasiga ubuzima, abandi babiri barakomereka

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Gap2Ww