Blog

  • Imishinga icyenda yo kurengera ibidukikije yatsindiye agera kuri miliyoni 5$ – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga yatanzwe binyuze mu masezerano icyo kigega cyasinyanye na ba nyir'iyo mishinga ku itariki 30 Ukwakira 2024.

    Iyo nkunga yatsindiwe n'uturere dutatu n'imiryango itandatu ya sosiyete sivile ikorera mu Rwanda.

    Abahawe iyo nkunga bayitsindiye binyuze mu marushanwa yatangiye muri Nzeri 2023 aho uturere twose n'imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda bateguye imishinga bayitanga muri Green Fund irasuzumwa hatoranywamo itsindira iyo nkunga.

    Ubuyobozi bw'icyo kigega busobanura ko imishinga yatoranyijwe yagombaga kuba yujuje ibintu bine byagenderwagaho ari byo ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ikirere, kuhira ku buso butoya, kubungabunga ubutaka no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Iyo mishinga kandi izashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere hakaba hari ihuriweho n'abafatanyabikorwa batandukanye n'indi izashyirwa mu bikorwa gusa n'abatsindiye inkunga.

    Uturere twatsindiye inkunga ni Ngororero, Nyanza na Gatsibo naho imiryango ya sosiyete sivile ni Caritas, APV, Arde-Kubaho, APEFA, FESY na REDO.

    Iyo miryango yari yemerewe guhatanira inkunga itarenze miliyoni 300 Frw mu gihe uturere two twari twemerewe atarenze miliyari imwe na miliyoni 207 Frw.

    Inkunga yatewe iyo mishinga yatanzwe n'Ikigega cya Loni cyitwa Adaptation Fund gifasha ibihugu biri mu nzira y'amajyambere guhangana n'ingaruka zi'imihandagurikire y'ibihe binyuze muri Green Fund Rwanda.

    Umukozi muri Green Fund Rwanda wakoze kuri ayo marushanwa, Mugabo Florien yavuze ko iyo mishinga yose izakorerwa mu cyaro mu rwego rwo kubakira ubushobozi abaturage mu gahangana n'imihindagurikire y'ikirere.

    Ati 'Intego nyamukuru y'iyo mishinga ni ugufasha abantu gahangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero kari mu twatsindiye iyo nkunga, Nkusi Christophe yavuze ko ako karere kazashyira mu bikorwa umushinga kazafatanyamo n'Umuryango World Vision wo kurwanya isuri harimo gutera amashyamba n'ibiti by'imbuto no gukora amaterasi y'indinganire mu mirenge ya Muhanda, Kavumu na Kageyo.

    Yavuze ko uwo mushinga bawitezeho kugabanya ingaruka ziterwa n'ibiza bikunda kwibasira ibyo bice uzakorerwamo.

    Ati 'Iyo mirenge ihura n'ibiza mu gihe cy'imvura ni yo mpamvu twahisemo ko ari ho ukorera. Uzafasha mu kurwanye isuri hakorwa amaterasi ndetse n'inyongeramusaruro zishyirwa mu mirima zibashe kugumamo'.

    'Amashyamba na yo tuyitezeho kuzafata ubutaka ntibutwarwe n'isuri. Umushinga tuwitezeho ko umusaruro w'ubuhinzi uziyongera kandi n'ingaruka z'ibiza zikagabanuka'.

    Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko iyo mishinga igiye gushyirwa mu bikorwa ishimangira imbaraga Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bashyira mu kurengera ibidukikije.

    Yakomeje agira ati 'Aya masezerano asobanuye ibirenze inkunga y'amafaranga ahubwo ni icyerekezo cyo kugira ahazaza heza mu kurengera ibidukikije aho abaturage bacu bazaba bakomeza imibereho yabo kandi barengera ibidukujike n'umutungo kamere udutunze'.

    'Dufatanyije turi gushyiraho ingamba z'ingenzi zo gukemura ibibazo bigaragara bijyanye n'ibidukikije n'ihindagurika ry'ikirere kandi ibyo byongerera ubushobozi abaturage mu guhangana n'izo mbogamizi'.

    Minisitiri Dr. Uwamariya yongeyeho ko ibyo bikorwa ari intangiriro yo gushyira mu bikorwa imishinga inagirwamo uruhare n'abaturage kandi itanga umusaruro urambye ku bantu n'Isi muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa Green Fund Rwanda, Mugabo Teddy ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

    Mugabo Florien yavuze ko iyo mishinga yose izakorerwa mu cyaro mu rwego rwo kubakira ubushobozi abaturage mu gahangana n'imihindagurikire y'ikirere

    Gusinya ayo masezerano byabereye i Kigali

    Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko iyo mishinga igiye gushyirwa mu bikorwa ishimangira imbaraga Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo bashyira mu kurengera ibidukikije

    Abatsindiye inkunga ni uturere dutatu n’imiryango itandatu ya sosiyete sivile


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-icyenda-yo-kurengera-ibidukikije-yatsindiye-agera-kuri-miliyoni-5

  • Intebe ishyushye n'imitego? Impamvu yo kutaramba kw'abayobora MINALOC n'inzego z'ibanze (Video) – #rwanda #RwOT

    Nubwo ari Minisiteri ifatiye runini igihugu, yo n'inzego z'ibanze ishinzwe kureberera hakunze kuvugwamo ibibazo cyane cyane iby'imiyoborere birimo kwegura ka hato na hato kw'abayobozi, gukurwaho, guhindugurika kw'abakozi bya buri kanya mu nzego ishinzwe n'ibindi.

    Mu kiganiro Indiba y'Ibivugwa tugiye kugaruka ku mpamvu zituma bigoye kuramba cyane muri iyi Minisiteri n'inzego z'ibanze ishinzwe kureberera, icyakorwa n'uko ahandi inzego nk'izi zikora.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intebe-ishyushye-n-imitego-impamvu-yo-kutaramba-kw-abayobora-minaloc-n-inzego-z

  • Ngororero: Umusore w'imyaka 25 yapfiriye mu kirombe – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kiregamazi, Akagari ka Rundage, Umurenge Bwiza ku wa 31 Ukwakira 2024.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko saa mbili z'ijoro aribwo bamenye ko Habimana yagwiriwe n'ikirombe gikurwamo amabuye y'agaciro.

    Ati “Turacyakora ibishoboka byose ngo tumukuremo”.

    Tariki 15 Ukwakira 2024 nibwo Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mine na kariyeri cyafunze ibirombe birimo n'icyo Habimana yaguyemo nyuma yo gusanga bitujuje ibisabwa.

    SP Bonaventure Twizere Karekezi yihanganishije umuryango wabuze umuntu wawo, anasaba abaturage kwirinda ubucukuzi bunyuranyije n'amategeko kuko bugira ingaruka zirimo no guteza impanuka zibyara urupfu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-umusore-w-imyaka-25-yapfiriye-mu-kirombe

  • Uruhare rw'Umushinga SERVE wa miliyari 32,5 Frw, mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga uzamara imyaka itanu kuva muri 2023 kugera mu Ukuboza 2027, ukazafasha urubyiruko rurenga ibihumbi 100 ruri hagati y'imyaka 18 na 35 kubona akazi keza ariko 70% by'abo bakaba ari abari n'abategarugori.

    Uyu mushinga uterwa inkunga na Mastercard Foundation, binyuze muri Care Rwanda ugashyirwa mu bikorwa n'imiryango itari iya Leta itandukanye irimo na DUHAMIC-ADRI.

    SERVE ikorera mu Turere twa Rulindo, Gakenke, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, Nyamagabe, Huye, Nyabihu na Rubavu, abagenerwabikorwa bayo bagafashwa ku kuzamura imishinga yabo mito n'iciriritse iri mu ruhererekane nyongeragaciro rw'ubuhinzi bw'imiteja, urusenda n'inyanya ndetse n'ubworozi bw'inkoko.

    Ni umwe mu mishinga iri muri gahunda ya Mastercard Foundation yo guteza imbere urubyiruko hahangwa imirimo ibihumbi 300. Uzarema imirimo ibihumbi 10 muri buri karere, bitarenze mu 2030.

    Mu rwego rwo gufasha abafite imishinga mito n'iciriritse, ku wa 30 Ukwakira 2024, DUHAMIC-ADRI ku bufatanye na CARE Rwanda, yahembye imishinga 47 y'urubyiruko iri guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi yo mu turere 10, ihabwa miliyoni 275 Frw, zitazasubizwa, aho 68% ari iy'abari n'abategarugori.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa DUHAMIC-ADRI, Muhigirwa Benjamin, yavuze ko guhemba imishinga y'urubyiruko ishingiye ku guhanga udushya , ari kimwe mu byo bakora byo gukangurira urubyiruko kwishakamo ibisubizo.

    Yerekanye ko iyo mishinga 47 yatoranyijwe mu yindi 614 yahatanye. Iyari yujuje ibisabwa yari 580, nyuma hasuzumwa umushinga ku wundi, hatoranywamo 47 y'abahize bagenzi babo ari nayo yahembwe, miliyoni 275 Frw.

    Ati 'Ni imishinga iri gukemura ikibazo kiriho, haba mu gutunganya amafumbire y'imborera, ibikorwa birengera ibidukikije n'ibindi. Twashakaga ko bibazamura mu bikorwa byabo bikanatuma bagenzi babo na bo babikora kandi bagahanga akazi ku rundi rubyiruko.'

    Muri iyo mishinga yatsinze harimo uwa Muhayuwera Vivine, ufite ubumuga bw'ingingo, ariko akaba umworozi w'inkoko wabigize umwuga, aho ubu afite inkoko 800 yororera i Mwurire mu Karere ka Rwamagana atuye anarerera abana batatu wenyine.

    Ati 'Natangiye ku nkoko 50 nari mfite ubumuga, akaboko ntigakora n'umugongo. Namenye SERVE nserukana umushinga w'ituragiro rigezweho. Iki gihembo kiramfasha gukuba abakozi kabiri bakagera kuri batandatu bahoraho na ba nyakabyizi 20. Nshaka ko mu myaka itanu nzaba mfite inkoko zirenga 5000.'

    Umuyobozi Mukuru wa Care Rwanda, Hela Gharbi, yagaragaje ko gushyigikira abantu nk'aba baba batagerwaho na serivisi z'imari uko bikwiriye, ari byo biyemeje gukora haba mu mushinga wa SERVE n'indi mishinga itandukanye bakora mu Rwanda.

    Ati 'Tumaze imyaka 40 mu Rwanda. Tuzwi cyane mu kugeza ku abaturage serivisi z'imari, mu kwizigama n'ibindi. Ubu twishimira ko tumaze guhanga amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ibihumbi 39 abarizwamo abarenga miliyoni by'Abanyarwanda, abarenga 80% bakaba abari n'abategarugori.'

    Nka Care Rwanda, Gharbi yavuze ko bashaka ko bitarenze 2025 bazaba barafashije abari n'abategarugori miliyoni 1,5 kubona amahirwe abateza imbere.

    yavuze ko uyu munsi igihugu kiri guteza imbere ubuhinzi bugezweho bugamije ubucuruzi, ababikora ku bw'amaramuko bakagabanywa.

    Dr Karangwa ati 'Ntabwo dushishikariza abantu kujya mu buhinzi gusa, ahubwo tubasaba no kujya mu ruhererekane nyongeragaciro. Ntabwo abantu bose bagomba kumva ko bagomba kujya gukubita isuka. Mu igenamigambi dukora ni uko abantu bagabanyuka bakava mu buhinzi bakajya mu zindi nzego.'

    Uyu muyobozi yavuze ko muri gahunda y'icyerekezo 2050, u Rwanda ruzaba rufite abahinzi bari munsi ya 30% bavuye ku barenga 64% batunzwe n'ubuhinzi uyu munsi, hakazasigaramo ababikora kinyamwuga.

    Kugeza muri Kamena 2024, imibare igaragaza ko muri SERVE imishinga 23.504 imaze kunganirwa muri uwo mushinga. Muri yo, harimo irenga 15.567 ingana na 66,23%, imishinga 827 ingana na 4% ni iy'urubyiruko rw'impunzi mu gihe imishinga 203 ingana na 1% ari iy'abafite ubumuga.

    Muri uyu mushinga kandi hamaze gukorwa ubuhinzi kuri hegitari 731,4 mu bihembwe by'ihinga bya B na C bya 2024 harimo hegitari 115,77 z'urusenda, 259,46 z'ibishyimbo, na 356,17 z'inyanya, ndetse hashyizweho 'green house' 10 mu turere SERVE ikoreramo.

    Hatanzwe ibikoresho by'ubworozi bw'inkoko ku rubyiruko rwibumbiye mu matsinda 104, barimo abagore 1558 n'abagabo 753.

    Mu buryo bwo guteza imbere uburyo bwo gusarura hamaze gutangwa shitingi 3200 zitangiriza ibidukikije, ibikoresho byo gusaruriramo 5500, ibyo gutwaramo amagi (crette) 3000, bihabwa abahinzi bari mu matsinda 421 agizwe n'abagore 6.779 n'abagabo 3,816 males, abafite ubumuga n'impunzi z'abari n;abategarugori 156 n'iz'abagabo 74.

    Mu buryo bw'imari ihuriro ry'ibigo by'imari, AMIR, ubu iri gufasha abantu kugezwaho serivisi z'imari aho kugeza muri Kamena 2024 yari iri gufasha imishinga 74 yasabye inguzanyo ya miliyoni 127 Frw ndetse imaze gusinyana amasezerano y'imikoranire n'abanyamuryango bayo 40 mu gufasha urubyiruko.

    DUHAMIC-ADRI na Care Rwanda bahembye imishinga yo mu turere 10 iri guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

    Ba rwiyemezamirimo bafite imishinga iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kurengera ibidukikije basaranganyijwe inkunga ya miliyoni 275 Frw

    Urubyiruko ruri mu bijyanye no gukora ifumbire rwahawe inkunga ya miliyoni 172 Frw

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa DUHAMIC-ADRI, Muhigirwa Benjamin yemeje ko muri SERVE biyemeje gufasha urubyiruko ibihumbi 100 mu turere 10 tw’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Care Rwanda, Hela Gharbi yavuze ko bitarenze mu 2025 bazaba bafashije abari n’abategarugori miliyoni 1,5 kubona amahirwe abateza imbere

    Muhayuwera Vivine ufite ubumuga bw’ingingo afite umushinga w’inkoko aho ubu ari korora izirenga 800. Agaragaza ko kugira ubumuga bitabuza ubufite gutekereza icyamuteza imbere

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr. Karangwa Patrick yavuze ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rwaragabanyije abahinzi, uyu murimo ugakorwa n’ababigize umwuga babisobanukiwe

    Umuyobozi Mukuru wa Care Rwanda, Hela Gharbi yifatanyije n’Abanyarwanda kubyina ibyino gakondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhare-rw-umushinga-serve-wa-miliyari-32-5-frw-mu-kugabanya-ubushomeri-mu

  • LeBron James yahamagariye Abanyamerika gutora… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu masaha yo mu Rwanda byari kuwa Kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nibwo LeBron James yumvikanye agaragaza ko ashigikiye Kamala Harris mu matora azaba ahanganyemo na  Donald Trump.

    LeBron James yagize ati ” Icyo nshaka kuvuga hano ni uko njyewe, abana banjye n’umuryango wanjye muri rusange kugira ngo tuzabe mu gihugu cyiza twamaze guhitamo. Tora Kamala Harris

    LeBron James wagaragaje ko ashigikiye Kamala Harris abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, si ubwa mbere agaragaye ashigikiye umukandida ku mwanya Perezida muri Leta zunze Ubumwe za America kuko mu 2008 yashigikiye Barack Obama naho mu 2016 ashyigikira Hillary Clinton. 

    LeBron James yagaragaje ko ashyigikiye Kamaka Harris mu matora 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148226/lebron-james-yahamagariye-abanyamerika-gutora-kamala-harris-video-148226.html

  • Miss Muheto ashobora kwamburwa ikamba igihe i… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 31 Ugushyingo 2024, Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo yumvikanishije ko Miss Muheto akwiye guhabwa imbabazi, kuko ari umwana waserukiye neza Abanyarwanda.

    Yavuze ko uyu mukobwa yageze ku kwambikwa ikamba biturutse ku kuba abantu baramushyigikiye, bityo imbabazi yasabye mu rukiko zikwiye kumvikana. Ati “[…] Uriya ni umukobwa waserukiye Igihugu nubwo rwose yakoze amakosa ariko nawe ari kwicuza. Yaserukiye Igihugu. Nta kibazo njyewe mujye mumvuga ariko ntimukavuge uyu mwana.”

    Akomeza agra ati”Ni mwebwe mwamihaye, ngo ni gute twatoye Miss w’umusinzi nkaho atari mwebwe mwamutoye. Kubera ko yahuye n’ikibazo,… hari niho mbabonera. Nibyo yakoze amakosa twemeye, ese mwebwe ubumuntu bwanyu muri hehe? Ko mwirirwaga mu mufana, ngo ni mwiza, muri he?”

    Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, nibwo yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kugira ngo aburane ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Ubushinjacyaha mu Rwanda bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n'amezi umunani ku byaha byo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kugonga ibikorwa remezo no guhunga aho yabikoreye.          

    Muri uru rubanza, Miss Muheto yunganiwe n'abanyamategeko batatu. Amaze gusomerwa ibyaha aregwa, Muheto ko yemeye icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga, ariko atemera icyo guhunga.

    Yavuze ati: 'Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye.'

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Muheto yari yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.

    Miss Muheto yatawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira 2024, ni mu gihe Polisi y'u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024 ari bwo yatangaje ko Dosiye ye yagejejwe mu maboko y'Ubushinjacyaha. 

    Abanyamategeko be basabye ko arekurwa kuko ibyo aregwa abyemera, kandi abisabira imbabazi. Uyu mukobwa w'imyaka 21 y'amavuko, nawe yavuze ko iminsi 11 ishize ari muri gereza yize amasomo ku buryo yiyemeje kutazongera gukora iki cyaha. Ati 'Iminsi 11 maze mfunze narize ntabwo icyaha nk'iki nzagisubira.' 

    Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko tariki 6 Ugushyingo 2024 ari bwo azafata icyemezo ku ifunga n'ifungura ry'agateganyo.

    Byagenda gute aramutse ahamwe n'icyaha kandi acyambaye ikamba?

    Kugeza ubu Nshuti Divine Muheto niwe ucyambaye ikamba rya Miss Rwanda kuko atarabona umukobwa umusimbura ahanini bitewe n'uko iri rushanwa ryahagaritswe. 

    Uyu mukobwa yambwitswe iri kamba mu 2022. Ubwo hadukaga ibirego kuri Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] wateguraga iri rushanwa, byatumye rihagarikwa, ndetse amarushanwa yose y'ubwiza yabaga kenshi mu Rwanda ahagarikwa.

    Ibi byagize ingaruka ku marushanwa nka Miss Supranational, Mr Rwanda n'abandi. Byanagize ingaruka kuri Miss Muheto kuko atabashije guserukira u Rwanda muri Miss World, bitewe n'uko nta burenganzira yari afite no kuba atari afite kompanyi yari kumwohereza muri iri rushanwa.

    Ibi bivuze ko imyaka ibiri ishize uyu mukobwa yambitswe iri kamba. Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda rigaragaza ko Miss Muheto aramutse ahamwe n'ibyaha atakwamburwa ikamba, kuko abarimuhaye nabo bambuwe uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa.

    Si ibyo gusa kuko inyandiko ivuga kuri iri rushanwa, igaragaza ko ibihano n'ibindi byashyirwagaho, byubahirizwaga cyane iyo umukobwa yabaga acyambaye ikamba.

    Kandi bakavuga ko igihe umukobwa wambitswe ikamba agaragaweho n'imyitwarire mibi, asimburwa n'igisonga cye cya mbere agakomeza akazi.

    Bivuze ko abariteguraga bitaga cyane ku mwaka umukobwa amaranye ikamba. Ariko ntibigeze bashyiramo ibizabaho igihe yaba akurikiranywe mu nkiko kandi umwaka w'ikamba we wararangiye.

    Umukobwa washakaga kwiyandikisha muri iri rushanwa yasabwaga kuba ari Umunyarwanda, afite imyaka hagati ya 18-28. Yararangije amashuri yisumbuye, atarabyaye, afite ubuzima buzira umuze, kandi atarashatse umugabo. Uburebure n'ibilo byajyaga bisabwa umukobwa witabira iri rushanwa nabyo byari byarakuweho.

    Mu bindi bihugu iyo umukobwa wabaye Nyampinga akurikiranywe mu nkiko, kenshi yamburwa ikamba.

    Nk'ubu, Miss Chidimma Adetshina agiye kwamburwa ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo n’ibyangombwa byifashishwa mu ngendo. 

    Ni nyuma y'uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu itangaje ko nyina ashobora kuba yarakoze “ubujura bw’umwirondoro” (w’undi muntu) kugira ngo abe Umunyafurika y’Epfo. 

    Muri Weruwe 2019, Anyella Grados wari Nyampinga wa Peru yambuwe ikamba nyuma yo kujya mu birori, anywa inzoga arasinda ndetse afatwa amashusho ari kuruka muri Hoteli.

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe ahamya ko hari gutegurwa amabwiriza mashya azagenda amarushanwa y'u Rwanda. Ni amabwiriza azaza atanga umurongo, ari nabwo hazatekerezwa niba Miss Rwanda ishobora kuzasubukurwa.


    Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022, nyuma ye ntihatowe undi mukobwa kugeza ubu 


    Ushingiye ku mabwiriza yagengaga Miss Rwanda, bigaragara ko ibihano n’ibindi byubahirizwaga mu gihe umukobwa yabaga ari mu mwaka w’ikamba we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148243/miss-muheto-ashobora-kwamburwa-ikamba-igihe-ibyaha-byamuhama-148243.html

  • Abantu batatu nibo bareze Fatakumavuta – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 18 Ukwakira 2024, uyu mugabo afunzwe na Polisi kubera ibyaha bitatu akurikiranyweho birimo: Gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. 

    Ni ibyaha yakoze nyuma y'uko yihangirijwe mu bihe bitandukanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu bihe bitandukanye. 

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry aheurtse kubwira InyaRwanda ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kuzikoresha mu buryo bwiza, kandi bubabyirira inyungu.

    Ati 'RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko, kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.' 

    Arakomeza ati 'Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.'

    Dr. Murangira yavuze ko 'Uzazikoresha ibikorwa bigize ibyaha haba mu myidagaduro (Showbiz), muri siporo, mu ivugabutumwa cyangwa se no mu bundi buryo azakurikiranwa n’amategeko.'

    Ni ibiki bikubiye muri Dosiye ye?

    Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda rigaragaza ko abantu batatu (Basanzwe bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro) aribo batanze ikirego barega Fatakumavuta mu bihe bitandukanye, bamushinja kubabahuza amahwemo yisunze imbuga ze.

    Hari ikirego cyatanzwe tariki 17 Ukwakira 2024, hari icyatanzwe tariki 15 Ukwakira 2024, hari n'ikindi cyatanzwe ku wa 7 Ukuboza 2023 (Uyu we yatanze ibirego bibiri).

    Umwe mu batanze ikirego yavuze ko Fatakumavuta yatumye arwara 'Depression' kubera ibyo yamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu byo yagiye amutangazaho ku rubuga rwa rwe X, ndetse n'ibiganiro yagiye akora ku muyoboro wa 3D TV.

    Yavuze ko Fatakumavuta amutangazaho ibihuha agamije kumuharabika no gutuma 'atakarizwa icyizere no kumuhungabanya'.

    Mu kirego cye, yatanze 'Link' z'ibiganiro Fatakumavuta yamukozeho, ndetse yagaragaje 'Screenshot' zo ku rubuga rwa Twitter rw'ibyo Fatakumavuta yagiye amuvugaho. Uyu we yanisunze umunyamategeko, bandika basaba kurenganurwa.

    Undi watanze ikirego, yagaragaje ko yinubira uburyo Fatakumavuta yagiye agaruka cyane ku bikorwa bye by'umuziki, abahanzi afasha, studio ye n'ibindi. Anakomoza ku kindi kirego yigeze gutanga, bagahanganira mu rukiko.

    Mu kindi kirego, hagaragaramo uwareze avuga ko atishimira uburyo Fatakumavuta yagarutse ku muryango we, kumushinja ibyaha bikomeye, ubushyamirane n'abo bakoranye.

    Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda kandi ryanageze ku kubona ko mu byaha Fatakumavuta akurikiranyweho hiyongereho 'ivangura' ndetse no 'gukoresha ibiyobyabwenge' mu bihe bitandukanye nubwo we abihakana. 

    Hejuru y'ibyo kandi, hari umuhanzi Fatakumavuta aherutse gukoraho ikiganiro, nawe ugarukwaho muri dosiye ye.

    Abatanze ibirego bahuriye mu kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abambika isura mbi muri rubanda mu bihe bitandukanye, kandi ko bagiye bataka ariko ijwi ryabo ntiryumvikane.

    Hari umwe muri bo usaba ko igihe Fatakumavuta azaba atangiye kuburana mu rubanza, atazavugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibi birego byose Fatakumavuta yagiye abibazwaho, ndetse yasabye igihe cyo kwiga neza Dosiye kugirango azabiburane ku ifungwa ry'ifungurwa ry'agateganyo guhera ku wa 5 Ugushyingo 2024.


    Abantu batatu nibo batanze ibirego bagaragaza ko Fatakumavuta yababujije amahwemo mu bihe bitandukanye


    Abatanze ibirego bose bahurira ku kugaragaza 'Link' z'ibiganiro Fatakumavuta yagiye akora mu bihe bitandukanye abagarukaho 

    Bimwe mu byo Fatakumavuta yagiye yandika ku mbuga nkoranyambaga, ni bimwe mu bimenyetso bizifashishwa n'ubushinjacyaha mu rubanza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148246/abantu-batatu-nibo-bareze-fatakumavuta-148246.html

  • Kamonyi-Ubuntu Center for Peace: Imiryango yabagaho mu manegeka y'ubuzima, nta rukundo yagaruwe ibumuntu #rwanda #RwOT

    Umuryango Ubuntu Center for Peace utegamiye kuri Leta, wasoje urugendo rw'ibyumweru 15, aho wari mu nzira yo kwigisha no kugarura urumuri rw'Urukundo n'imibanire myiza mu ngo zari mu manegeka y'imibanire itari igize icyo yungura umuryango uretse kubaho nabi, induru, intonganya, n'amakimbirane. Abagabo n'Abagore bagendanye n'uyu muryango muri uru rugendo, bahamya ko bavuye ibuzimu, bavuye mu mwijima kandi ko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka ahazaza hakomeye h'imiryango yabo.

    Niyonteze Philbert, atuye mu kagari ka Kabagesera Umurenge wa Runda. Avuga ko mbere y'uko ahura n'Abubatsi b'Amahoro b'uyu muryango Ubuntu Center for Peace yari nk'igisimba mu rugo rwe, ko nta bumuntu bwari muri we, ko mu rugo nta mahoro n'iterambere byaharangwaga, hahoraga intonganya.

    Urugendo ruvana umuryango wari ugiye kugwa mu manga, urukundo rukagaruka ntabwo biba byoroshye.

    Ati' Ntari nahura n'Abubatsi b'Amahoro, nari umuntu udahwitse, ufite amahane, w'umusinzi, w'Umusambanyi ariko igihe cyaje kugera mpura n'Abubatsi b'Amahoro baranyigisha. Mbere ninjiraga mu rugo nahinguka abana bakirukanka, umugore agahunga, nari impyisi mbega mu rugo'.

    Akomeza avuga ko ubwo buzima bubi we n'umugore we babubayemo bakora ariko kubera kudashyira hamwe, kuba nyamwigendaho no kutoroherana byatumye bajya kure y'iterambere ry'urugo ndetse imibanire mibi yirukana urukundo mu muryango.

    Avuga ku ngaruka zo kutumvikana, amakimbirane mu muryango yagize ati' Murasenya, ibintu mufite byose mukabigurisha, nta kintu na kimwe mugeraho kuko uwo ariwe wese aba yifuza gushyira mu mufuka we. Abana nibo twatsikamiraga cyane kuko nti babashaga kujya kwiga, kurya byabaga ari amahirwe. Ng'icyo ikintu kibi kiba mu rugo mu muryango utumvikana'.

    Nubwo yishinja uruhare rwe mubyabaye, avuga ko n'umugore nawe hari uko yabaye uwongera ikibi mu bindi. Ati' Iyo utashye ukabona umugore ntakureba neza uri umugabo winjiye, icyo gihe nawe ubona mutari kumwe kuko iyo winjiye agafa ibiryo agashyira hariya, kimwe n'uko unahagera ugasanga yagiye kwiryamira ati genda ubirebe nutabireba ubireke, nta n'ibyo wahashye!. Icyo gihe ntabwo muba mwumvikanye'. Akomeza avuga ko haba ubwo umugore ibyo yabiterwaga n'umujinya wo kuba atitaweho bikwiye.

    Mu gusoza urugendo rugarura umuryango kongera kunga ubumwe, bacana itara ry'urumuri bakanakora imihigo y'ibyo biyemeje.

    Nyuma yo guhura n'Abubatsi b'Amahoro, ubuzima bwarahindutse buraryoha, umuryango ushyira hamwe bajya mu ngamba z'iterambere. Ati' Urwo rugendo twarugiyemo, baratuganiriza ariko noneho tugeze ku cyo bita Igiti cy'Amahoro numva iby'abandi uko bimeze nsanga hariho abandenze. Nibwo nagiye mbwira umugore wanjye turi mu rugo nti umva rero Madamu wanjye reka duhinduke!. Yarambwiye ati 'Nubasha guhinduka nanjye nzahinduka'.

    Nyuma yo kuganira n'umugore bakiyemeza buri wese kuzana impinduka, batangiye gukora bashyize hamwe, ayo umugabo yakoreraga ajyana mu kabari n'ahandi atangira kujya ayazana akayaha umugore bakajya inama y'icyo gukora, none ubu barashima ko ubuzima bubi, ingeso mbi no gudahuza byavuye mu nzira zabo urugo rukaba rutekanye, urukundo ari rwose, abana bameze neza bishimye nk'Umuryango umwe, bashyize imbere ukwiteza imbere, Umucyo wasimbuye Umwijima.

    Mu buhamya bugufi bwa Kabahire Fortune( tuzagira igihe cyabwo kihariye), avuga ko yari ariho atariho, ariko ko uko umugabo yazaga ariko yamwakiraga. Yaza atongana nawe ntabashe kumworohera, mbese mu mvugo y'abubu byari imiguruko, nta koroherana kuri buri umwe.

    Nyuma yo guhura n'Abubatsi b'Amahoro yarigishijwe ndetse yumva aruhutse, azakubona ko ururimi rwoshywa n'urundi yiga gucisha make bituma izo mpinduka zisa n'izimurikira umugabo waje kubona ko umugore yahindutse, atangira kubyibazaho no kugenza make kugera ubwo nawe ahindutse, baratuza barakora, barakundana bagarura ubumwe bw'urukundo rw'urugo rwari rugeze aharindimuka, ubu ni umuryango ushima, ushyize hamwe kandi uri mu nzira yo kwiyubaka.

    Dr Niyonzima Jean Bosco, washinze kandi ayobora Umuryango Ubuntu Center for Peace utegamiye kuri Leta ashimishwa no kubona imiryango yari igeze ahabi, igana ku gusenyuka yongeye kugarura urukundo n'ubumwe bukwiye abashyize hamwe.

    Dr Niyonzima Jean Bosco.

    Ati' Nkurikije Ubuhamya bwatanzwe n'Imihigo yafashwe, nishimiye cyane ko abantu bari baraheranwe n'ibikomere byo mu mutima n'amakimbirane yo mu miryango cyangwa bahemukiranye babashije kubivamo'.

    Akomeza avuga ko gukura iyi miryango mu mwijima ikagaruka mu rumuri bikurikirwa no kubafasha kuba mu matsinda yo kwigira, agamije ahanini kubahuza bakarushaho guhamya ingamba zo kubaka umuryango uhamye kandi ufite icyerekezo kizima. Asaba kandi inzego z'ubuyobozi kuva ku Mudugudu kuba hafi y'imiryango nk'iyo kuko haba ubwo gusenyuka kwayo biterwa no kutitabwaho ngo iganirizwe.

    Dr Niyonzima, avuga ko akazi bakora mu miryango nka Ubuntu Center for Peace ari ugukuza ubuntu mu bantu, bamara kumenya ko ari abantu bakikuzamo kuba abantu nyabantu, aho Umuntu nyamuntu ari umwe w'Impfura musangira ntigucure, mwagendana ntigusige.

    Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu ashima ibikorwa bya Ubuntu Center for Peace mu kongera kugarura urumuri mu miryango yari igoswe n'umwijima mu mibanire.

    Visi Meya Uzziel Niyongira aganira n'imiryango yitabiriye iki gikorwa.

    Avuga ko bimwe mu bibazo bisubiza inyuma, bisenya ubumwe ndetse bikadindiza ubukungu n'imibereho myiza ari; Ibibazo ahanini bishingiye ku makimbirane mu ngo, Ihungabana, kudatuza ngo utekereze neza, kubaho wumva ko ugomba kubeshwaho n'abandi aho gukora ubwawe ngo witeze imbere.

    Visi Meya Uzziel, ahamya ko kubaho neza ari ukubaho wirinda amakimbirane, Ugusangira ibyo abantu bafite, Kwirinda kwaya, birinda kuba ba nyamwigendaho ahubwo bakarangwa no gushyira hamwe nk'abagize umuryango usangiye urugendo rw'Ubuzima. Ahamya kandi ko nk'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bazakomeza gushyira imbaraga mu gufatanya n'abafatanyabikorwa muri gahunda zose zigamije kuzana impinduka zituma umuturage arushaho kubaho neza kandi atekanye.

    Aho uyu muryango Ubuntu Center for Peace ugeze, Abagabo n'abagore bari babanye nabi, ab'amakimbirane mu miryango, kudaca bugufi byari byarazonze bigatuma iterambere rihunga, baba mu muryango utagira icyerekezo, uhora mu nduru barongera bakagarukana ishema ry'Umuryango bagakora bakiteza imbere.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/01/kamonyi-ubuntu-center-for-peace-imiryango-yabagaho-mu-manegeka-yubuzima-nta-rukundo-yagaruwe-ibumuntu/

  • U Rwanda rwatoreye umwanzuro usaba ko Cuba ikurirwaho ibihano – #rwanda #RwOT

    Kuwa 30 Ukwakira 2024 nibwo ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye byatoye uyu mwanzuro usaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukuraho ibihano yafatiye Cuba.

    Ibihugu 187 birimo n'u Rwanda byatoye bisaba ko ibi bihano bikurwaho, kimwe (Moldova) kirifata, ibindi bibiri (Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) bitora bisaba ko ibi bihano bigumaho.

    Mu 1960 ubwo Fidel Castro yajyaga ku butegetsi muri Cuba nyuma y'impinduramatwara nibwo Amerika yafatiye iki gihugu ibihano mu by'ubukungu n'ubucuruzi. Mu 1962 ibi bihano byaraguwe bigera no mu bijyanye n'ibiribwa n'imiti.

    Ibi bihano bibuza Amerika n'Abanyamerika gukorana ubucuruzi ubwo aribwo bwose na Cuba. Bibuza kandi Abanyamerika kugirira ingendo muri Cuba.

    Amerika yashinjaga Cuba gukorana n'aba-communist, ndetse irakazwa by'umwihariko n'icyemezo iki gihugu cyafashe cyo kwemera ko gishyirwamo missile z'Abarusiya.

    Kuva mu 1992 nibwo Umuryango w'Abibumbye watangiye gusaba Amerika gukuriraho Cuba ibi bihano. Ku wa Gatatu ubwo hatorwaga uyu mwanzuro, Amerika yongeye gusabwa kubahiriza iki cyemezo.

    Mu itangazo Loni yashyize hanze yavuze ko 'Inteko Rusange yongeye gusaba Amerika ikomeje gushyira mu bikorwa ibyo bihano n'ingamba, gutera intambwe z'ingenzi zigamije kubivuguruza vuba bishoboka.'

    U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y'ubufatanye muri gahunda zitandukanye z'iterambere.

    Bifitanye amasezerano mu byerekeranye n'ingendo zo mu kirere ndetse bisanzwe bikorana mu burezi n'urwego rw'ubuzima.

    Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y'imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n'amakuru mu bya Politiki hagati y'ibihugu byombi, n'ay'ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z'inzira z'abashinzwe ububanyi n'amahanga ndetse n'iz'abajya mu kazi ka Leta.

    Muri Nzeri 2023 Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri iki gihugu, yitabiriye inama mpuzamahanga y'iminsi y'ihuriro rya G77 n'u Bushinwa.

    📍 #GeneralAssembly | During the two-day meeting on #Item38, Rwanda🇷🇼 joined 🇺🇳member states to vote in favor of the necessity to end the economic, commercial, and financial embargo against Cuba🇨🇺.

    ➡️187 Member States voted for the resolution, 2 voted against and 1 abstained.… pic.twitter.com/3vYtjQD8MD

    — Permanent Mission of Rwanda to The United Nations (@RwandaUN) October 31, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatoreye-umwanzuro-usaba-ko-cuba-ikurirwaho-ibihano-amerika