Blog

  • U Rwanda rwatoreye umwanzuro usaba ko Cuba ikurirwaho ibihano – #rwanda #RwOT

    Kuwa 30 Ukwakira 2024 nibwo ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye byatoye uyu mwanzuro usaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukuraho ibihano yafatiye Cuba.

    Ibihugu 187 birimo n'u Rwanda byatoye bisaba ko ibi bihano bikurwaho, kimwe (Moldova) kirifata, ibindi bibiri (Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika) bitora bisaba ko ibi bihano bigumaho.

    Mu 1960 ubwo Fidel Castro yajyaga ku butegetsi muri Cuba nyuma y'impinduramatwara nibwo Amerika yafatiye iki gihugu ibihano mu by'ubukungu n'ubucuruzi. Mu 1962 ibi bihano byaraguwe bigera no mu bijyanye n'ibiribwa n'imiti.

    Ibi bihano bibuza Amerika n'Abanyamerika gukorana ubucuruzi ubwo aribwo bwose na Cuba. Bibuza kandi Abanyamerika kugirira ingendo muri Cuba.

    Amerika yashinjaga Cuba gukorana n'aba-communist, ndetse irakazwa by'umwihariko n'icyemezo iki gihugu cyafashe cyo kwemera ko gishyirwamo missile z'Abarusiya.

    Kuva mu 1992 nibwo Umuryango w'Abibumbye watangiye gusaba Amerika gukuriraho Cuba ibi bihano. Ku wa Gatatu ubwo hatorwaga uyu mwanzuro, Amerika yongeye gusabwa kubahiriza iki cyemezo.

    Mu itangazo Loni yashyize hanze yavuze ko 'Inteko Rusange yongeye gusaba Amerika ikomeje gushyira mu bikorwa ibyo bihano n'ingamba, gutera intambwe z'ingenzi zigamije kubivuguruza vuba bishoboka.'

    U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y'ubufatanye muri gahunda zitandukanye z'iterambere.

    Bifitanye amasezerano mu byerekeranye n'ingendo zo mu kirere ndetse bisanzwe bikorana mu burezi n'urwego rw'ubuzima.

    Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y'imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n'amakuru mu bya Politiki hagati y'ibihugu byombi, n'ay'ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z'inzira z'abashinzwe ububanyi n'amahanga ndetse n'iz'abajya mu kazi ka Leta.

    Muri Nzeri 2023 Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri iki gihugu, yitabiriye inama mpuzamahanga y'iminsi y'ihuriro rya G77 n'u Bushinwa.

    📍 #GeneralAssembly | During the two-day meeting on #Item38, Rwanda🇷🇼 joined 🇺🇳member states to vote in favor of the necessity to end the economic, commercial, and financial embargo against Cuba🇨🇺.

    ➡️187 Member States voted for the resolution, 2 voted against and 1 abstained.… pic.twitter.com/3vYtjQD8MD

    — Permanent Mission of Rwanda to The United Nations (@RwandaUN) October 31, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatoreye-umwanzuro-usaba-ko-cuba-ikurirwaho-ibihano-amerika

  • Urubyiruko rweretswe ibibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yasozaga Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa muri uyu mwaka.

    Ni igikorwa cyabereye muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) Ishami rya Rukara habarizwa College y'Uburezi mu Karere ka Kayonza ku itariki 30 Ukwakira 2024.

    Urubyiruko rubarizwa muri iryo shami rya kaminuza rwari rwitabiriye icyo gikorwa ku bwinshi rwunguranye ibitekerezo n'ubuyozi ku buryo indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda byagira uruhare mu kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa.

    Urwo rubyiruko ibitekerezo rwatanze byagaragaje ko na rwo rwumva ubumwe n'ubudaheranwa ndetse n'imbuto zabyo by'umwihariko impinduka nziza zaranze imyaka 30 ishize harimo n'uburezi kuri bose.

    Gusa byanagaragaye ko hakiri icyuho kuri rwo aho hari makuru acishwa ku mbuga nkoranyambaga n'abantu batagamije ineza ku Banyarwanda, hakaba urubyiruko ruhita ruyamira bunguri rutabanje gusesengura.

    Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri UR, Dr. Nsanganwimana Florien yavuze ko nk'abarera abarezi bishimiye kuba bahawe ibiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa kandi bikabereka ahagikenewe gushyirwa ingufu mu kubugeraho byuzuye.

    Ati 'Twari dusanzwe dufite gahunda dufatanya na Aegis Trust y'uburezi bwimakaza indangagaciro n'amahoro ariko guhera mu 2021 ni bwo twateye indi ntambwe dukorana na Unity Club Intwararumuri idufasha gushinga Club y'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu 2022. Abanyeshuri bayirimo rero bafasha bagenzi babo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa ariko bakanabigisha ku mateka ya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo'.

    Agaruka ku byuho bigihari yagize ati 'Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside hari urubwirwa ibintu ntirubisome ngo rubashe gusesengura harimo n'amateka agoretse y'u Rwanda n'aya Jenoside. Ibyo biduha umukoro nk'abarezi mu gukora ibiganiro bihoraho no kwita ku masomo y'uburere mboneragihugu dutanga ariko dukwiye no kujya tujya kureba abarangije amasomo bigisha abana niba ibyo babigisha bihuje n'ibyo twabatoje'.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Uwitonze Mahoro Eric, yavuze ko ukwezi iyo Minisiteri ishoje kwerekanye ko mu turere twose hari intambwe ifatika yatewe mu kwimakaza ubumwe mu mibanire y'Abanyarwanda.

    Yavuze ko hakiri imbogamizi ku bumwe n'ubudaheranwa.

    Ati 'Hari bamwe bagikwirakwiza ingengebitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga ndetse na hamwe hari kugaragara amacakubiri mu rubyiruko'.

    Yongeyeho ko ibyo bigaragaza ahakwiye gushyirwa ingufu mu rwego rwo kutirara mu nzira yo kubaka ubumwe ndetse asaba urubyiruko guhagarara rwemye rugakoresha uburezi rwahawe mu kumva neza abashaka gusenya Igihugu no kubarwanya mu buryo ubwo ari bwo bwose bakoresha.

    Kuva mu 2008 buri kwezi k'Ukwakira guharirwa ubumwe n'ubudaheranwa aho hakorwa ibiganiro binyuranye mu gihugu ngo hasuzumwe uko buhagaze, imbogamizi zigihari ndetse n'icyakorwa.

    Imibare y'iyahoze ari Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu 2020, yagaragaje ko igipimo cy'ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 94,7%; bisobanuye ko hakiri icyuho cya 5,3% kibura kugira ngo bugerweho 100

    Uwitonze Mahoro Eric yavuze ko ukwezi k'ubumwe n'Ubudaheranwa kwerekanye ko mu turere twose hari intambwe ifatika yatewe mu kwimakaza ubumwe mu mibanire y'Abanyarwanda

    Urubyiruko rwiga muri UR ishami rya Rukara, rwitabiriye ibyo biganiro ku bwinshi

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rweretswe-ibibangamiye-ubumwe-n-ubudaheranwa-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Azerbaijan – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, ndetse ibiganiro abayobozi bombi bagiranye byibanze ku nzego z'ubufatanye ibihugu byombi bigirana harimo ubucuruzi, ishoramari, ubufatanye bw'abaturage b'ibihugu byombi n'ibindi.

    Perezida Ilham Aliyev yahamije ko ubufatanye hagati y'ibihugu biri mu Muryango w'Abibumbye n'ibitawurimo buzakomeza kuba bwiza mu bihe bizaza.

    Ikinyamakuru Azertag cyanditse ko Perezida Ilham Aliyev yishimiye ko Perezida Kagame azagira uruhare mu nama yiga ku kurengera ibidukikije COP 29 igiye kuba mu Ugushyingo 2024, avuga ko Azerbaijan igira uruhare rukomeye muri uru rwego.

    Ambasaderi Charles Kayonga yagaragaje ko mu butumwa yahawe na Perezida Kagame, harimo guhamya ko intera iri hagati y'ibihugu byombi itaba inzitizi y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Perezida w'u Rwanda yantumye ngo umubano w'u Rwanda na Azerbaijan ni ingenzi cyane ndetse yongeraho ko nubwo hari intera iri hagati y'ibihugu byombi, hari amahirwe menshi y'ubufatanye.'

    Ambasaderi Kayonga yahamije ko azakomeza gushyira imbaraga mu kwagura umubano n'inzego z'ubufatanye hagati y'impande zombi.

    Mu bindi impande zombi zaganiriyeho harimo ibyerekeye ubukungu, ubucuruzi, ibikorwa by'imibereho myiza, uburezi na siyansi.

    Amb. Kayonga ahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Turikiya, Kazakhstan, na Liban.

    Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirije Perezida wa Azerbaijan impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-lt-gen-rtd-charles-kayonga-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira

  • Hagaragajwe umusanzu w'u Bwongereza mu gufasha u Rwanda guhangana na Marburg – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga izibanda cyane mu gutuma u Rwanda rubona inararibonye zizafasha u Rwanda mu bijyanye no gukumira iki cyorezo ndetse no kongera ubushobozi bw'urwego rw'ubuzima muri rusange, kugira ngo rurusheho guhangana nacyo.

    Muri ayo mafaranga, agera kuri miliyari 1.5 Frw azanyuzwa mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) akazagira uruhare mu gukaza ingamba zijyanye no kwirinda iki cyorezo ndetse no gukurikirana abanduye n'abo bahuye mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo.

    Agera kuri miliyari 1 Frw azakoreshwa mu bijyanye no gufasha u Rwanda gukarishya ubunaribonye mu bijyanye no guhangana n'iki cyorezo. Ikipe y'abahanga 11 baturutse mu Bwongereza izafatanya n'itsinda ry'abaganga riri kugira uruhare mu kwita ku bagaragaweho na Marburg kugira ngo ibikorwa byo gukurikirana abo barwayi bikomeze bigende neza.

    U Bwongereza kandi busanzwe bufite abahanga bari mu Rwanda aho bakorana na UNICEF ndetse na OMS mu guhangana n'iki cyorezo.

    U Bwongereza kandi bufatanya n'u Rwanda mu bijyanye n'ubushakakashatsi kuri iki cyorezo, ku buryo bizarufasha kubaka ubushobozi buzatuma ruhangana n'ibindi byorezo mu bihe biri imbere.

    Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yavuze ko u Bwongereza bwishimiye gufatanya na Guverinoma y'u Rwanda, ati 'Dutewe ishema no gukorana na Guverinoma y'u Rwanda ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima ndetse n'abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo guhashya iki cyorezo.'

    Yongeyeho ati 'Umusanzu w'u Bwongereza uzafasha u Rwanda mu guhangana na Marburg ndetse no kurengera ubuzima. U Bwongereza buzafatanya n'u Rwanda mu guhashya iki cyorezo mu buryo bwihuse.'

    Kugeza ubu u Rwanda ruri kwitwara neza mu guhangana n'iki cyorezo dore ko rusigaranye abarwayi babiri ba Marburg, 15 bitabye Imana na 49 bakize. Inkingo 1629 zimaze gutangwa mu gihe ibipimo 6099 bimaze gufatwa.

    Abongereza baje gufasha u Rwanda guhangana na Marburg ubwo bahuriraga kuri ambasade y’u Bwongereza i Kigali

    Zimwe mu nzobere zo mu Bwongereza zaje mu Rwanda gutanga umusanzu mu guhashya Marburg


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-umusanzu-w-u-bwongereza-mu-gufasha-u-rwanda-guhangana-na-marburg

  • Gicumbi: Hatanzwe miliyoni 22 Frw yo gufasha imiryango 450 itishoboye – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024 mu gikorwa cyo gushyikirizwa Miliyoni zisaga 22 bazakoresha batangiye gukora imishinga ibateza imbere.

    Ubufasha butangwa binyujijwe muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu n'abafatanyabikorwa, hagamijwe gusezerera abaturage bahoze mu bukene bakigishwa gukora bakiteza imbere.

    Abaturage bagera kuri 450 baturuka mu tugari twa Ngondore na Kibari mu murenge wa Byumba muri Gicumbi, bashimangira ko bahawe amasomo atandukanye azabafasha guhanga imirimo ibateza imbere bakava mu cyiciro cy'abatishoboye .

    Iribanje Alphonse yagize ati 'Batwigishije uko twakora imishinga twifashishije amatsinda, uburyo twakora ubworozi bw'inkoko turi batatu tukamenya uko dukurikirana amatungo neza tudasesaguye, tukamenya ayo twinjije ndetse n'ayasohotse. Ubwo twahawe igishoro, twiyemeje kutazasubira ku rutonde rw'abantu batishoboye”.

    Bibumbiye mu matsinda 150 yahawe miliyoni 22.5 Frw. Ayo mafaranga azagera ku baturage 450, aho buri tsinda rizajya rikora umushinga ubafasha kwikura mu bukene.

    Yankurije Emeline na we uri mu bahuguwe, yavuze ko ubumenyi yahawe bwo guhinga no korora kijyambere, buzamufasha kwiteza imbere.

    Ati 'Twigishijwe uko twakora ubworozi n'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto bikazadufasha kurera abana bacu ntibarangwe n'imirire mibi. Twize ubucuruzi buciriritse, gukorana n'ibigo by' imari ndetse no guhanga imirimo itanga serivisi kandi yinjiza amafaranga. Twiteguye kubikurikiza dufatanije ku buryo bizadufasha kwiteza imbere”.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe imishinga y'Iterambere mu turere, Nyinawagaga Claudine yavuze ko ku rwego rw'igihugu habarurwa imiryango igera ku 800 000 iri mu cyiciro cy'abatishoboye, hakaba hamaze gufashwa imiryango igera ku bihumbi 300.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko abaturage bahuguwe bakwiriye kwirinda gushora amafaranga bahawe, mu mishinga batize neza kugira ngo itazabapfira ubusa ntibavane mu bukene.

    Abayobozi biyemeje kuba hafi y’iyi miryango kugira ngo inkunga bahawe izabagirire akamaro

    Imiryango yahawe inkunga yitezweho kwivana mu bukene

    Nyinawagaga Claudine yavuze ko biyemeje ko imiryango ibihumbi 800 iri mu bukene yose izabuvamo binyuze mu gufashwa kwiteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-hatanzwe-miliyoni-22-frw-yo-gufasha-imiryango-450-itishoboye

  • Iburasirazuba: Mu kwezi kumwe hibwe moto icyenda – #rwanda #RwOT

    Ibi byavuzwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamduni Twizeyimana, nyuma y'aho hari umusore wo mu Karere ka Nyagatare watawe muri yombi mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore ubwo yari agiye kugurisha moto nshya yari yibye umumotari. Yafashwe agiye kuyigurisha ibihumbi 200 Frw.

    Umumotari ngo yavuye kuri moto agiye muri butike, asiga moto yaka, uwo musore ayicaraho gato ari kurya umunyenga avuga ko ari nziza cyane, birangira ayitwaye burundu baramushaka baramubura kugeza ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Kabarore agiye kuyigurisha.

    SP Twizeyimana yavuze ko mu kwezi kumwe mu Ntara y'Iburasirazuba hamaze kwibwa moto icyenda kandi zose zikaba zaribwe abamotari bakorera ahantu hatandukanye.

    Yavuze ko abaziba kenshi usanga ari abantu bafite imyirondoro itazwi bakunze kwigira inshuti ku bamotari.

    Ati 'Moto zibwe harimo enye zibwe mu Karere ka Nyagatare, ebyiri zibwe muri Ngoma, imwe yibwe muri Gatsibo n'izindi ebyiri zibwe muri Kayonza. Abantu icyenda bazibye bose tumaze kubafata ndetse twanagaruje moto enye izindi turakeka ko zabazwe hakagurishwa ibyuma byazo.'

    SP Twizeyimana yasabye abamotari kwirinda uburangare, bakirinda gutiza moto zabo abantu badafite imyirondoro izwi ndetse bakanirinda guparika ahantu batizeye umutekano kuko ngo biri mu bituma babiba moto zabo bamwe bikanabatera igihombo gikomeye.

    Ati 'Abandi tugira inama ni abiba moto bashatse babireka kuko Polisi n'abaturage ntibazahwema kubafata kandi bakabiryozwa. Abandi bantu tugira inama ni abantu bacuruza ibyuma bya moto kenshi bakunze kugura ibyuma by'izo moto ziba zibwe kuko moto baragenda bakayifungura yose buri kimwe bakagicuruza ukwacyo, nibabireke kuko ufashwe afatwa nk'umujura.'

    Kuri ubu umusore wafashwe yibye moto afungiye kuri sitasiyo ya Kabarore, mu gihe atagereje gusubizwa mu Mujyi wa Nyagatare aho yibye iyo moto, igasubizwa nyirayo nawe akaryozwa icyo cyaha yari yakoze.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko moto icyenda zimaze kwibwa mu kwezi kumwe, enye zikaba zaragarujwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-mu-kwezi-kumwe-hibwe-moto-icyenda

  • Amashuri makuru 20 yasabye gukorera mu Rwanda mu myaka irindwi ishize – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko bagiranye n'ubuyobozi bagiranye n'ubuyobozi bwa HEC kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Dr Mukankomeje Rose yagaragaje ko amashuri makuru yiyongereye mu myaka ishize bituma n'abayigamo biyongera.

    Ati 'Kuva mu 2018 kugeza ubu, habayeho gusesengura ubusabe bw'amashuri makuru yigenga yifuza gukorera mu Rwanda, amenshi muri ayo mashuri makuru yujuje ibisabwa ku buryo yatangiye gukora.'

    Ingero ni nka RICA (Rwanda Institute of Concervation Agriculture) imaze gushyira ku isoko abahanga mu buhinzi inshuro ebyiri, hari African School of Medicine, African College of Theology, Keppler College, Mount Kigali University, African Health Science, University of Medical Science and Technology (UMST) n'andi.

    Yasobanuye ko Kaminuza ya UMST 'yo muri Sudani intambara yarabaye babura aho bahungira baza hano, basaba ko abanyeshuri babo bari mu mwaka wa nyuma bajya mu kwimenyereza, bagirana amasezerano y'imikoranire na Kaminuza y'u Rwanda badusaba ko tubafasha, turabafasha ariko noneho baravuga ngo ko iwacu intambara itari kurangira reka tubigire mpuzamahanga.'

    Dr Mukankomeje yavuze ko mu mashuri makuru na za kaminuza havuguruwe amasomo yigishwa by'umwihariko mu cyiciro cya kane cya kaminuza (PhD).

    Ati 'Havuguruwe kandi hatangizwa porogaramu nshya zigera kuri 79 z'icyiciro cya kane cya kaminuza (PhD) ziri muri Kaminuza y'u Rwanda na PhD imwe iri muri UGHE.'

    Imibare y'abanyeshuri basoza kaminuza mu cyiciro cya kane cya kaminuza (PhD) mu 2018 bari 19 ariko mu 2024 bageze kuri 90, bituma n'ubushakashatsi bukorwa burushaho kwiyongera.

    Muri uyu mwaka Kaminuza y'u Rwanda yashyize ku isoko 53 basoje amasomo cy'icyiciro cya kane cya Kaminuza muri porogaramu zitandukanye.

    Umubare w'abarimu bigisha muri kaminuza mu Rwanda wariyongereye bagera ku 4374, abafite impamyabumenyi y'ikirenga barenga 1100 bavuye kuri 687 mu mwaka wa 2018.

    Dr Mukankomeje yavuze ko hatangijwe amasomo yo ku rwego rwo hejuru cyane cyane mu buvuzi yo kwigisha inzobere z'abaganga mu kuvura indwara zitandukanye.

    Hari kandi porogaramu nshya 23 zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic.

    Imibare y'abanyeshuri binjira mu mashuri makuru na za kaminuza na bo bavuye ku barenga ibihumbi 80 mu 2018, ubu bageze ku barenga ibihumbi 119, bigaragaza ubwiyongere bwa 48%.

    Ati 'Kuba harazamutse 48% ntabwo bihagije ariko iyo urebye buriya Covid-19 yaratwishe, ibintu bimwe byarahagaze, buriya mu masomo y'ubumenyi rusange mu 2017 twari dufite abanyeshuri 75700 ariko ubu duhagaze mu barenga ibihumbi 106.'

    Abanyeshuri binjira muri Rwanda Polytechnic wavuye kuri 10420 mu 2017 bagera mu bihumbi 13 mu 2024.

    Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko bari kuganira n’inzego z’uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-makuru-20-yasabye-gukorera-mu-rwanda-amasomo-ya-phd-79-atangizwa-mu

  • Agaciro k'amafaranga Abanyarwanda bishyurana kuri telefone kageze kuri Miliyari 2252 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe amafaranga yishyuwe binyuze muri ubwo buryo yiyongereyeho 43% ava kuri miliyari 1575 Frw mu mwaka wabanje, agera kuri miliyari 2252 Frw.

    Ni ibikorwa bigaragaza uburyo ikoranabuhanga rikoreshejwe telefone riri gutera imbere ku muvuduko wo hejuru mu Rwanda, ku buryo hari benshi baheruka ku muryango wa banki bagiye gufunguza konti, ubundi serivisi zose zisigaye zigakorerwa kuri telefone igendanwa.

    Ibi bihamywa n'Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko imibare y'ingo zitunze telefone z'ubwoko butandukanye hirya no hino mu gihugu, zigeze kuri 85%.

    Ikindi kibishimangira ni uko abantu bayobotse telefone byuzuye, aho kwifashisha amakarita. Iyo raporo igaragaza ko kwishyurana hakoreshejwe amakarita, byagabanyutseho 9%.

    Umubare w'amafaranga yoherejwe hifashishijwe amakarita wo wiyongereyeho 14% kuko wavuye kuri miliyari 117 Frw ugera kuri miliyari 133 FRW.

    Muri raporo BNR igira iti 'Izo mpinduka zerekana izamuka ry'ikoreshwa ry'imiyoboro ya telefone mu bikorwa byo kwishyurana.'

    Uretse ibikorwa byo kwishyura abacuruzi, no guhererekanya amafaranga hagati y'abaturage hakoreshejwe imiyoboro ya telefone byiyongereyeho 52%.

    Ayo mafaranga yavuye kuri miliyari 10.505 Frw, agera kuri miliyari 15.951 Frw, mu gihe umubare wo kwishyurana wiyongereyeho 61%, uva ku bikorwa miliyoni 486,5 ugera kuri miliyoni 735.9.

    Mu bijyanye n'ikoreshwa rya serivisi za banki binyuze kuri telefone, amafaranga yoherejwe yiyongereyeho 81%, ava kuri miliyari 3.680 Frw agera kuri miliyari 6645 Frw.

    Amafaranga yahererekanyijwe binyuze mu mabanki hakoreshejwe internet ibizwi nka 'internet banking', yiyongereyeho 92% ava kuri miliyari 7272 Frw, agera kuri miliyari 13.973 Frw.

    Banki Nkuru y'Igihugu igaragaza ko mu 2023/2024, kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefone byakomeje kuza imbere y'izindi nzira zo kwishyurana byihuse.

    Muri uwo mwaka byihariye 62% by'ibikorwa byose byo kwishyurana byakozwe na 41% by'amafaranga yose yakoreshejwe.

    Ubwiyongere bwa telefoneze zigezweho, zikora ibintu bitandukanye ni byo bikomeje gutuma kwishyurana hifashishijwe telefoni bitumbagira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-byo-kwishyurana-hakoreshejwe-telefone-mu-rwanda-byageze-kuri-miliyoni

  • Inyubako enye zikoreramo inkiko zigiye kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Muri raporo y'ibyagezweho n'Urwego rw'Ubucamanza mu mwaka w'Ubucamanza wa 2023/2024, hagaragaramo imbogamizi Urwego rugihanganye nazo n'ingamba rufite.

    Muri izo mbogamizi harimo ijyanye n'inkiko zidafite aho gukorera haboneye harimo izifite inyubako zishaje, izifite aho gukorera hato ugereranyije n'umubare w'imanza n'abakozi bari mu nkiko, izidafite aho gukorera zigikodesherezwa.

    Muri iyi raporo bavuga ko Ubutegetsi bw'Ubucamanza bufite icyicaro mu nyubako ikodeshwa, bikaba bitwara ingengo y'imari irenga miliyari ku mwaka.

    Iyi nyubako uretse kuba igendaho amafaranga menshi, ni inyubako yubatswe igenewe ibindi bikorwa bitari iby'inkiko.

    Hari kandi ingengo y'imari idahagije cyane cyane iyerekeye gusana inkiko bituma hari izikorera mu nyubako zishaje.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari hari inkiko enye zizasanwa kugira ngo zongere gukorera ahantu heza.

    Ati 'Hari n'inkiko zishaje ariko bidasobanura ko nta gahunda ihari, mu ngengo y'imari y'uyu mwaka harimo inkiko enye zizasanwa zigashyirwa ku rwego rwiza ariko byose bisaba ingengo y'imari yaba uburezi, ubuvuzi n'izindi ngamba ziba zihari gusa tugerageza gusaranganya.'

    Ntabwo uyu muyobozi yasobanuye neza inkiko zizasanwa ariko yavuze ko ari izimeze nabi kurusha izindi. Ku kijyanye n'inzu Urukiko rw'Ikirenga rukoreramo ikodeshwa asaga miliyari ku mwaka, yavuze ko bafite gahunda yo kuzubaka inzu nziza ijyanye n'icyerekezo izajya ikoreramo urukiko rw'Ikirenga.

    Ati ' Nibyo koko ni inyubako ikodeshwa ariko biba ari uburyo bw'igihe gito kugira ngo ingengo y'imari niboneka inyubako ibe yakubakwa. Nta kuntu wareka ngo abantu bakorere hanze ariko ukaba ufite n'icyerekezo cy'inyubako izubakwa.'

    Muri iyi raporo y'ubucamanza banagaragaza ko uru rwego rwugarijwe n'ikibazo cyo gutakaza abakozi bamaze kumenyera akazi by'umwihariko mu Nkiko z'Ibanze n'Inkiko zisumbuye.

    Abacamanza n'abanditsi bakora muri izi nkiko iyo bamaze kugira uburambe ngo bajya gushaka imirimo mu nzego zigira akazi kataremereye nk'ako mu nkiko kandi zihemba neza kurushaho.

    Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja yavuze ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari inyubako enye zikoreramo inkiko zizavugururwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-enye-zikoreramo-inkiko-zigiye-kuvugururwa

  • Dr. Nelson Mbarushimana uyobora REB yerekanye inyungu zo kunyuza abana mu mashuri y'incuke – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 31 Ukwakira 2024 mu nama yabereye i Kigali, igamije kureba aho ubumenyi bwo gusoma no kwandika buhagaze mu burezi bw'abato binyuze mu mushinga Tunoze Gusoma, uterwa inkunga na USAID.

    Dr Mbarushimana yavuze ko gutangiza umwana ishuri hakiri kare ari byiza, kuko bimufasha mu mikurire y'ubwonko.

    Ati 'Ababyeyi turabakangurira gutangiza umwana wese ugejeje igihe cyo gutangira ishuri ry'incuke, guhera ku myaka itatu. Iyo umwana atangiye icyo gihe akajya mu ishuri ry'incuke, bimufasha gukangura ubwonko, bituma umwana atangira gutekereza, akamenya kubana n'abandi. Ababyeyi bose nibohereza abana mu mashuri y'incuke tuzaba twizeye neza ko bazaba bafite umusingi wo kuzatangira icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza neza.'

    Yakomeje avuga ko kandi umwana agomba kurangiza kwiga icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza azi gusoma, kubara no kwandika, ariyo mpamvu Minisiteri y'Uburezi ishyiramo imbaraga by'umwihariko REB cyane ko bafite inshingano zo kuzamura ireme ry'uburezi.

    Mbarushimana yagarutse ku cyo inama yari igamije avuga hari ibyo bamaze kugeraho kandi ko mu gihe umushinga uzaba urangiye bazakomeza gushyira mu bikorwa ibyo ukora.

    Ati 'Umushinga nk'uyu ntabwo uba ugomba kuza ngo urangire, ni yo mpamvu twatumiye abayobozi b'ungirije bafite mu nshingano uburezi mu turere twose, kugira ngo na bo barusheho kumva umushinga mu gihe uzaba unarangiye uzakomeze gushyirwa mu bikorwa.'

    Mbarushimana kandi yavuze ko Minisiteri y'uburezi hari politiki yashyizeho yo kuzamura ireme ry'uburezi mu mashuri y'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, aho abarimu bagomba guhugurwa, bakabona imfashanyigisho zihagije ndetse no kwita ku banyeshuri babana n'ubumuga butandukanye kugira ngo icyo cyiciro kizamuke neza.

    Umuyobozi w'Umushinga Tunoze Gusoma, Ndahayo Protogène, yavuze ko uyu mushinga hari umusaruro watanze aho ubu abana bazi gusoma no kwandika biyongereye kandi ko mu myaka ibiri isigaye ngo uyu mushinga urangire, bazarushaho gushyiramo imbaraga kugira ngo abana bose bajye bava mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza bazi gusoma.

    Yagize ati 'Mu myaka itatu ishize hari byinshi tumaze kugeraho. Twatangiye abana bazi gusoma bari ku kigero cya 32% ariko ubu ibarura riherutse gukorwa na NESA, ryagaragaje ko abana bageze ku kigero cya 80%.'

    Yakomeje avuga ko umushinga Tunoze Gusoma kuva watangira, umaze gufasha abarimu barenga ibihumbi 30 bo mu mashuri y'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza n'ay'incuke, kubaha amahugurwa yabafashije kunoza imirimo yo gutanga ubumenyi neza.

    Umushinga wa Tunoze Gusoma watangiye muri 2021, ukaba uteganyijwe kuzarangira muri 2026. Ni umushinga waje ugamije gufasha abana biga mu mashuri y'incuke n'abo mu icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, kumenya gusoma, kwandika no kubara, aho bahaye amahugurwa atandukanye abarimu kugira ngo barusheho gutanga ubwo bumenyi.

    Dr. Mbarushimana Nelson yibukije ababyeyi ko bagomba gutangiza abana amashuri y’incuke ku gihe kuko bibafasha gukangura ubwonko

    Ndahayo uyobora umushinga Tunoze Gusoma, yagaragaje ko hari umusaruro watanze mu myaka itatu umaze

    Bamwe mu bitabiriye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nelson-mbarushimana-uyobora-reb-yerekanye-inyungu-zo-kunyuza-abana-mu