Blog

  • Miss Muheto, Fatakumavuta na Shaddyboo mu bih… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko abakurikirana InyaRwanda umunsi ku wundi bamaze kubimenyera, tubagezaho ibidasanzwe byagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu myidagaduro yo mu Rwanda.

    Bamwe mu bashyuhije uruganda rw'imyidagaduro, harimo Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2022 ndetse na Fatakumavuta batawe muri yombi, Shaddyboo washyize urukundo rwe ku mugaragaro iby'urukundo rwe na Producer YewëeH, n'abandi.

    Hakozwe kandi ibitaramo bidateze kwibagirana mu bakunzi b'umuziki Nyarwanda nk'ikiswe 'Twaje Fest,' 'MTN Iwacu Muzika Festival,' n'ibindi byinshi.

    1.            Itabwa muri yombi rya Miss Muheto Divine


    Tariki 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

    Ku wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha akurikiranyweho n'Ubushinjacyaha.

    Ibyaha Miss Muheto akurikiranyweho ni; Gutwara yanyweye ibisindisha ku kigero cya 4.00 mu gihe igipimo gisanzwe ari 0.8, Icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya abifitiye n'icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo akanahunga.

    Mu rubanza, ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto Divine gufungwa umwaka n'amezi umunani ndetse agacibwa amande y'ibihumbi 220rwf. Umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku wa 06 Ugushyingo 2024 saa cyenda z'amanywa ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

    2.            Itabwa muri yombi rya Fatakumavuta


    Urubanza rwa Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta rwarasubitswe, nyuma y'ubusabe bw'uyu munyamakuru wagaragarije urukiko ko atiteguye kuburana ku wa 31 Ukwakira 2024 nk'uko byari bitegerejwe.

    Inteko iburanisha yafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha ry'uru rubanza ku wa 5 Ugushyingo 2024.

    Fatakumavuta yatawe muri yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.

    Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko ibyaha akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ibi akaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Icyakora ubwo bari mu iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo by'abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi ku kigero kiri hejuru cyane.

    3.            Urukundo rwa Shaddyboo na YewëeH


    Mu ijoro ryo ku wa 25 Ukwakira 2024, hacicikanye amafoto n'amashusho bigaragaza Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo ari kumwe na Producer YewëeH warambitse ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi bakomeye barimo nka Eddy Kenzo na Otile Brown.

    InyaRwanda yahawe amakuru yizewe yemeza ako aba bombi bari mu rukundo rwitamuruye, kandi ko amafoto n'amashusho byagiye hanze bihamya neza umubano wabo umaze igihe kinini ariko utari waravuzwe mu itangazamakuru. 

    Mu bihe bitandukanye Shaddyboo yagiye agaragaza abakunzi be bashya, ariko ntibyagiye biramba. Yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Manzi Jeannot ubarizwa muri Kenya, ariko ibyabo byashyizweho akadomo mu mwaka wa 2023.

    Kuva icyo gihe uyu mugore w'abana babiri ntiyongeye kuvugwa mu rukundo kugeza ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, yagaragaje ko yakunze YewëeH.

    Umubano w'aba bombi wagutse cyane kuva mu mezi ane ashize, kugeza ubwo bombi bifashishije konti zabo bagaragaje ko urukundo rugeze aharyoshye.

    4.            MTN Iwacu Muzika Festival


    Ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' byamaze iminsi bizenguruka mu mijyi umunani y'u Rwanda, byasorejwe kuri kibuga cy'umupira w'amaguru cya Nengo mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.

    Ni ibitaramo byanyuze mu mijyi nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma,Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu. Ni mu gihe byanyuzemo abahanzi nka Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Bushali, Danny Nanone,Ruti Joel na Kenny Sol.

    5.            Twaje Fest


    Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda, biganjemo abaje mu gisekuru kimwe n'umuhanzi Dushime Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan, bamukoreye igitaramo cyo kwizihiza ibigwi bye mu muziki.

    Ni igitaramo cyiswe 'Twaje Fest'. Iri rikaba ari iserukiramuco ryateguwe mu kwizihiza ibigwi by'uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza Kanseri.

    Iri serukiramuco ryabereye muri BK Arena ku wa 26 Ukwakira 2024, ryahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru.

    6.            Rusine yatunguje umugore we imodoka


    Umunyarwenya Rusine Patrick yatunguye umugore we Iryn Uwase amuha impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai ubwo bombi bari mu gitaramo cya Kigali Comedy Club.

    Muri ibi birori byabaye mu ijoro rya tariki 03 Ukwakira 2024, uyu munyarwenya yatunguye abitabiriye Kigali Comedy Club n'umugore we, apfukama hasi asa nk'ugiye gutera ivi ariko ahita amusaba niba azemera kujya amutwara we n'umwana babyaranye, ariko ahita amusaba kumuherekeza hanze amwereka impano y'imodoka ya Hyundai yamuteguriye.

    Ni nyuma y'uko aba bombi batangaje ko bafitanye umwana w'umuhungu w'amezi 9 ndetse bagasezerana kubana nk'umugabo n'umugore imbere y'amategeko ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

    7.            Rufonsina yambitswe impeta


    Uwimpundu Sandrine ukoresha izina rya Rufonsina muri Filime 'Umuturanyi' iri mu zigezweho muri sinema Nyarwanda, yambitswe impeta n'umugabo we Bugingo Janvier bamaze imyaka 11 babana ndetse banafitanye umwana w'imyaka icyenda.

    Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2024, bibera ahitwa Ahava River Kicukiro.

    8.            Abahanzi Nyarwanda bataramiye imahanga


    Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’ yataramiye mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi, ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024. 

    Ni cyo gitaramo cya mbere yari ahakoreye mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa rye, kandi yitaye cyane ku kuririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

    Iki gitaramo cya Gahongayire cyabaye ku munsi umwe n’icya Kitoko ndetse na Sat-B. Aba bombi bakoreye igitaramo gikomeye mu Bubuligi bise “Live Music Party” cyateguwe na Sosiyete ya JC Enterprise isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri iki gihugu.

    Ku wa 5 Ukwakira 2024 kandi Massamba Intore yataramiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede na Denmark, Dr Diane Gashumba yanditse agaragaza ko uyu mwiherero wahuje Abanyarwanda 800 baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, aho baganiriye hamwe ibyubaka u Rwanda “turahiga, maze turatarama buracya!”

    Yavuze kandi ko bishimiye kubana n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’abahanzi nka Massamba Intore, Mireille Mukakigeli, Mihigo Chouchou, Aaron Tunga, Sly Buta ndetse na Kayiranga.

    Ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzi Denis Kanaka yataramanye n’umuhanzi w’umurundi Kidum mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu ijoro ryo ku wa Kane ryishyira ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, nibwo umuhanzikazi Butera Knowless yataramiye abarenga 600 mu gikorwa cyateguwe n’umuryango ukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’urubyiruko cyane cyane muri Afurika uzwi nka Global Livingston Institute, kikaba cyabereye mu nyubako Kamala Harris aherutse kwiyamamarizamo, izwi nka Reelworks mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bruce Melodie uherereye muri Canada aho ateganya gukorera ibitaramo bine, yabitangiriye mu Mujyi wa Ottawa aho yataramiye mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2024.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo, cyane ko icyumba cyari cyateguwe kuberamo cyari cyakubise cyuzuye.

    Iki gitaramo Bruce Melodie yakoreye mu Mujyi wa Ottawa cyabimburiye ibindi ateganya gukorera mu mijyi nka Montreal,Toronto na Vancouver. Bisobanuye ko kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2024 arataramira i Montreal, tariki ya 2 Ugushyingo 2024 azakomereze mu Mujyi wa Toronto, naho tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver ari naho ha nyuma.

    9.            RIB yihanangiije abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga

    Mu bihe bitandukanye wabonye cyangwa wumvise abantu bishyurwa kugira ngo basebye abandi bisunze imiyoboro y’abo y’imbuga nkoranyambaga. Ariko kandi harimo n’abandi babikora mu rwego rwo kugira ngo wawundi bavuga nabi azabashake (mu mvugo z’ubu).

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo RIB ikomeze gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Yavuze ko bigishije mu bihe bitandukanye bityo “uwinangiye ubwo ng’ubwo amategeko arakora akazi kayo.”

    Dr. Murangira yavuze ko ‘Showbiz’ atari ikirwa ku buryo RIB itakurikirana ibiberamo. Ariko kandi batangazwa n’uburyo umunyamakuru ukorera Radio cyangwa Televiziyo iyo agiye kuri shene ye ya Youtube ahinduka undi muntu akavuga ibintu atavugira kuri Radio cyangwa se igitangazamakuru akorera.

    Yabwiye abafite shene za Youtube ko “Umuntu uzongera kwakira (mu kiganiro) umuntu wibasira undi uri umufatanyacyaha, muzajya mujyana.”

    Yavuze ko RIB itazigera yemera ko ‘Showbiz inyuramo abantu bashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, bashaka gukururamo amatiku, amacakubiri, udukundi,' asaba abakoresha Youtube n’indi miyoboro kwitonda cyane mu bantu bakira mu kiganiro, kuko bakwiye gushungura ntibahe umwanya abantu basebya abandi.

    10.       Indirimbo nshya zarikoroje


    Mu ndirimbo zagarutsweho cyane muri uku kwezi, harimo 'Plenty' y'umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, 'Tamu Sana' ya Alyn Sano, 'Byeri' ya Zeo Trap na Kinabeat, 'Payina' ya Cox, 'Shenge' ya Li John na Jay Polly n'izindi nyinshi zafashije Abanyarwanda kuryoherwa n'Ukwezi k'Ukwakira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148234/miss-muheto-fatakumavuta-na-shaddyboo-mu-bihariye-imyidagaduro-nyarwanda-yukwakira-2024-148234.html

  • Pasiteri Obi Ati 'Umugabo ugurira imodoka umugore mbere yo kuyiha nyina aba agira ubwenge buke' #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ebuka Obi wo muri Nigeria, mu gihe yarimo abwiriza ijambo ry'Imana, yavuze ko umugabo mukuru ufite imyaka 40 kuzamura, ugurira umugore we imodoka mbere yo kuyigurira nyina, aba atagira ubwenge.

    Obi avuga ko nyina w'umuntu yigomwa byinshi cyane kubera umwana we, bitandukanye n'uko umugore w'umuntu yakwiyima byinshi kubera umugabo, bityo rero ko umugabo yagombye guha agaciro nyina kurusha uko agaha umugore we.

    Videwo y'ubwo butumwa bwa Pasiteri Ebuka Obi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, nyuma bwazamuye impaka ndende ku bakoresha izo mbuga, bamwe bavuga ko ibyo avuga ari byo abandi bavuga ko ahubwo niba ari uko abyumva ari we udafite ubwenge.

    Ikinyamakuru Tuko, cyatangaje ko uwo Pasiteri yavuze ko umugabo muzima utekereza neza, agomba kubanza kugurira imodoka nyina aho kubanza kuyigurira umugore we, kuko nta mpamvu n'imwe ihari yatuma umugabo ashyira umugore we imbere ya nyina.

    Yagize ati, 'Umugabo uwo ari we wese, ugurira umugore we imodoka mbere yo kuyiha nyina, aba agira ubwenge bukeya'.

    Yakomeje agira ati, 'Urashaka kugurira umugore wawe kandi mama wawe ntayo afite?nukora ibyo bintu uri umugabo urengeje imyaka 40, uri umupfapfa. Mbere yo kugurira umugore wawe imodoka, yigurire mama wawe kandi unamushakire umushoferi rwose. Umutimanama wanjye unyibutsa ko hari umuntu wandeze na mbere yo kumenyana n'umugore wanjye'.

    Pasiteri yatanze n'indi mpamvu yagombye gutuma nta mugabo ugurira umugore we imodoka mbere yo kuyigarira nyina, avuga ko ababyeyi bahora biteguye kwitangira abana babo kurusha uko abagore bakwitangira abagabo babo.

    Yagize ati, 'Umugore wawe ntiyakwitangira ngo yemere bamurase, yaba ari aho arira gusa, avuga ngo ntimutwice. Ariko mama wawe yagenda asanga ushaka kurasa umwana we, akamubwira ati ndasa iryo sasu aho kurirasa umwana wanjye, kandi akabikora akomeje mu rwego rwo kurokora umwana we'.

    Nyuma yo kureba iyo videwo, uwitwa Wayua yagize ati, 'Ubwo se wowe washakanye na mama wawe? Njyewe nzarera abana banjye mbigisha ko nta deni na rimwe bamfitiye, ko nibashaka kumfasha bazamfasha kuko babishatse ariko ko nta deni bamfitiye'.

    Uwitwa Liz Mithamo yagize ati, 'Nzarera umwana wanjye neza kurusha uyu. Umuryango ugiyemo niwo w'ingenzi kurusha uwo uvuyemo'. Uwitwa Justthinkingoutloudh, yagize ati, 'Mama wawe afite umugabo we nawe'.

    Uwitwa B-kimtai, yagize ati, 'Uzasiga So na Nyoko, ubane n'umugore wawe mube umwe. Aba bapasiteri bamwe bagowe n'imyumvire yo mu bihe bya cyera'.

    The post Pasiteri Obi Ati 'Umugabo ugurira imodoka umugore mbere yo kuyiha nyina aba agira ubwenge buke' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/pasiteri-obi-ati-umugabo-ugurira-imodoka-umugore-mbere-yo-kuyiha-nyina-aba-agira-ubwenge-buke/

  • Umuhanzikazi Bwiza mu birori bya 'The Stage Fashion Showcase' #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza wari witabiriye ibirori byo kumurika imideli bya 'The Stage Fashion Showcase' yatunguranye nawe atambuka imbere y'abari babyitabiriye amurika imyambaro
    y'inzu ihanga imideli ya 'Matheo Studio'.

    Ibirori bya 'The Stage Fashion Showcase' byabereye ahitwa 'Mundi Center' mu ijoro ryo ku wa 1 Ugushyingo 2024, ahari hakoraniye abahanzi b'imideli batandukanye ndetse n'abamurika imideli bari bitabiriye ari benshi.

    Ni ibirori byari byitabiriwe ku rwego rwo hejuru nubwo itike yo kwinjira yo yari ibihumbi 50 Frw mu myanya isanzwe n'ibihumbi 100 Frw mu myanya y'icyubahiro.
    Mu kiganiro na IGIHE, Bwiza yavuze ko byari inshuro ye ya mbere amuritse imideli nubwo ari uruganda yari asanzwe akurikira.

    Icyakora avuga ko byari igitekerezo cya Matheo Studio, ati 'Ni igitekerezo cya Matheo, rero nk'umuntu dusanzwe dukorana nanjye nagombaga kumushyigikira, byakwiyongeraho ko ari ibintu nkurikira bikanyorohera.'

    Bwiza yavuze ko uruganda rwo kumurika imideli rukeneye ko buri Munyarwanda arushyigikira kuko ahandi rutunze abatari bake.
    Uyu muhanzikazi yaboneyeho gushima Mucyo Sandrine wiyemeje gushora amafaranga ye mu gikorwa cya 'The Stage Fashion Showcase' cyabaga ku nshuro ya kabiri.

    Bwa mbere ku itariki 14 Ukwakira 2023 mu birori byabereye muri Kigali Marriot Hotel. Ni ibirori bigamije kuzamura uruganda rw'imideli mu Rwanda no kumurika impano nshya ku ruhando mpuzamahanga.

    The post Umuhanzikazi Bwiza mu birori bya 'The Stage Fashion Showcase' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzikazi-bwiza-mu-birori-bya-the-stage-fashion-showcase/

  • Amavubi ahejeje umwuka abakinnyi ba Djibouti baranyagirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi ahejeje umwuka abakinnyi ba Djibouti baranyagirwa

    Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakinnye umukino ubanza n'ikipe y'igihugu ya Djibouti umukino urangira u Rwanda rutsinze ibitego 3-0, urebwa na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

    Uyu mukino watangiye wo kwishyura mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'afurika cy'abakina imbere mu gihugu, watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, utangizwa n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari mu rugo.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye ishaka igitego cyo kwishyura icyo batsinzwe mu mukino ubanza ndetse ubona ko abasore barimo Muhire Kevin, Dushimirimana Olivier, Mbonyumwami Thaiba bagenda bahusha uburyo bwabaga bwabazwe.

    Ku munota wa 10, Ruboneka Jean Bosco yazamukanye umupira yihuta cyane ahereje Dushimirimana Olivier Muzungu ahita ashyira mu izamu abafana bari muri Sitade Amahoro batangira kugira icyizere cyo gukomeza mu kindi cyiciro.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda ishaka ikindi gitego, ku munota wa 26 Ruboneka Jean Bosco yongeye kuzamukana umupira ahereza Dushimirimana Olivier ateye ishoti ari inyuma y'urubuga rw'umuzamu, u Rwanda ruhita rubona igitego cya Kabiri.

    Nyuma gato, ku munota wa 29 Mbonyumwami Thaiba yafashe umupira akorerwa ikosa rikomeye cyane benshi bagira ubwoba kubera imvune ariko n'ubundi yakinnye uyu mukino bivugwa ko yatewe inshinge atari yagakize neza ku buryo yakoreshwa. Igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

    Mu gice cya Kabiri, ntabintu bihambaye byagaragaye kugeza ku munota wa 68 usibye amashoti amwe n'amwe ikipe zombi zagerageje gutera mu izamu ariko ntibigire icyo bihindura.

    Torsten Spittler utoza Amavubi yaje guhita akora impinduka akuramo Dushimirimana Olivier ndetse na Mbonyumwami Thaiba hinjiramo abarimo Twizerimana Onesme ndetse na Tuyisenge Arsene.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ku munota wa 79, yazamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo Byiringiro Gilbert ateye santire nziza cyane umupira usanga aho Mugisha Gilbert yari ahagaze ahita ashyira mu izamu ariko umusifuzi amanika igitambaro avuga ko hari habayemo kurarira.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakomeje kugenda ishaka ibindi bitego kugirango aba bakinnyi bakomeze bashimisha umukuru w'igihugu wari muri Sitade kuri uyu mukino. Mugisha Gilbert yahaye umupira mwiza cyane Tuyisenge Arsene ahita ashyira mu izamu biba ibitego 3-0 bwa Djibouti Perezida aramwenyura.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Djibouti ibitego 3-0, yahise igera mu kindi cyiciro cya kabiri aho u Rwanda ruzacakirana n'ikipe izaturuka hagati ya Sudani y'epfo na Kenya.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/amavubi-ahejeje-umwuka-abakinnyi-ba-djibouti-baranyagirwa/

  • Muvunyi Paul : “Twari twasabwe kuva mu buyobozi bwa Rayon Sports, none basabye ko tugaruka” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muvunyi Paul, umwe mu bayobozi b'inararibonye muri Rayon Sports, yatanze ubutumwa bwerekana uko impinduka mu buyobozi bwa Rayon Sports zabayeho mu myaka yashize, agaruka ku nama yabereye kuri Kigali Arena aho abayoboye Rayon Sports bose bari basabwe guhagarara mu nshingano zabo kugira ngo hashyirweho ubuyobozi bushya.

    Mu butumwa bwe, Muvunyi yagize ati, 'Hari inama yabaye kuri Arena, basaba ko abayoboye Rayon Sports bose tujya ku ruhande ni bwo hajeho ubuyobozi bushya.' Yakomeje avuga ko abasabye kuva ku buyobozi icyo gihe barimo Minisitiri wari ushinzwe Siporo, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), ndetse n'izindi nzego za Leta.

    Muvunyi yongeyeho ko atari bo ubwabo bifuje kuva mu buyobozi, ahubwo ko bubahirije icyifuzo cy'izo nzego kugira ngo hatozwe abayobozi bashya. Yungamo ati, 'Ni yo mpamvu twagiye ku ruhande imyaka ine yari ishize. Izo nzego ni zo zongeye kutubwira ngo tugaruke ntabwo ari twe twabisabye.'

    Ubu butumwa bwa Muvunyi buje mu gihe Rayon Sports iri mu rugendo rwo kongera kwiyubaka mu miyoborere, aho abafana bayo bashyize icyizere mu kugaruka kw'abayobozi b'inararibonye, bategereje ko baharanira kongera kwubaka ikipe no kuyifasha kugera ku iterambere rirambye.

    Source : https://yegob.rw/muvunyi-paul-twari-twasabwe-kuva-mu-buyobozi-bwa-rayon-sports-none-basabye-ko-tugaruka/

  • Knowless na Ariel Wayz bakoze mu nganzo! Tang… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw'indirimbo nshya z'abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n'abakizamuka.

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Imwe mu ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru ni iyitwa 'Katira' yahuriyemo abahanzikazi bakunzwe cyane barimo Ariel Wayz wahuje imbaraga na Butera Knowless.

    ‘Katira’ ni nk’indirimbo idasanzwe yaciriye inzira Ariel Wayz. Kuko iri mu za mbere umuhanzi Mukuru mu muziki azaba akoranye n’umuhanzi ukiri muto mu rugendo rwe rw’umuziki nka Ariel Wayz, ariko kandi mu bihe bitandukanye uyu mukobwa yagiye agaragaza ko akunda kandi anyurwa n’ibihangano bya Butera Knowless. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ariel Wayz yavuze ko gukorana indirimbo na Butera Knowless ari ibintu afata nk’ibidasanzwe, kuko azirikana neza ko yakoranye n’umugore w’umunyabigwi mu muziki kandi ukomeye. 

    Yavuze ko ari umuntu yagiyeho ibintu byinshi cyane, kandi kuva akiri muto kugeza n’uyu munsi yakunze ibihangano bye, ku buryo yahoranaga igitekerezo cy’uko bazakorana. 

    Ariel yavuze ko ubwo yasozaga amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo yabonye amahirwe yo kuba mu bahanzi bafashije Knowless mu miririmbire mu gitaramo cya East African Party yaririmbyemo. 

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman na we yongeye gukora mu nganzo, ashyira indirimbo yise 'Iwabo w'Abasitari' abara inkuru ishushanya uburyo mu mitima y'abasitari huzuye byinshi, bityo buri wese utekereza kuhagana akwiye kwitonda.

    Ni indirimbo yagiye hanze mu gihe abasitari muri iki gihe bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Aho buri wese abavugaho ijambo ashaka, imitima igakomereka ariko bagahitamo kubika imbere mu mitima; utekereza ko babayeho ubuzima bwiza ariko siko iyo muganira bakubwira ko atari ko bimeze. 

    Riderman yabwiye InyaRwanda ko ajya guhimba iyi ndirimbo yashingiye cyane ku bintu binyuranye bivugwa mu ruganda rw'imyidagaduro byitsa ku basitari. 

    Ati: 'Mu guhimba iyi ndirimbo nagendeye ku byo mbona hanze aha, ngendera ku bitekerezo by'abafana, nkoresha ibyo abanyamakuru batuvugaho. Mu by'ukuri nateranyije ibitekerezo benshi bafite ku ruganda rw'imyidagaduro.'

    Mu bandi bakoze mu nganzo, harimo Papa Cyangwe, Fireman, Clarisse Karasira, Jado Sinza, Sharon Gatete, Emmy Vox n'abandi benshi.

    Dore indirimbo InyaRwanda yaguteguriye zagufasha kuryoherwa na weekend ya mbere y'Ugushyingo:

    1.     Katira — Ariel Wayz ft Butera Knowless

    “>

    2.     Iwabo w'abasitari — Riderman

    “>

    3.     Bucyanayandi — Fireman

    “>

    4.     2Pac Muri Njye — Hollix

    “>

    5.     Icyimbo — Clarisse Karasira

    “>

    6.     Luza — Mulix

    “>

    7.     Serious — Hero B ft Papa Cyangwe

    “>

    8.     Imbobo — Bill Ruzima

    “>

    9.     Umwizera — Jado Sinza

    “>

    10. Imana Ibirimo — Emmy Vox

    “>

    11. Ntutinye — Sharon Gatete ft Les Gatetes

    “>

    12. Twaremewe kumuramya — John B Singleton

    “>

    13. Ni Iki — Byiringo Gedeon

    “>

    14. I Need To Know — Arnaud Gray ft Shemi, Logan Joe & DJ Grvndlvng

    “>

    15. Nduwawe — Yee Fanta

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148249/knowless-na-ariel-wayz-bakoze-mu-nganzo-tangirana-ugushyingo-numuziki-mushya-video-148249.html

  • Umunyarwanda yarushaho gukena! Ingaruka z’iga… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, nibwo hasohotse Raporo nshya y’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF iragaraza ko ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamukaho 7% muri uyu mwaka wa 2024, ariko mu mwaka utaha wa 2025 uyu muvuduko ukagabanuka ndetse ukagera ku kigero cya 6.5%.

    Iyi raporo izwi nka ‘Regional Economic Outlook' yerekana ko ibihugu bya Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara n'u Rwanda rurimo, bikomeje kugorwa cyane no gukora amavugurura agamije kuzamura ubukungu bwabyo, nyuma y'igihe bwarahungabanye bikomeye.

    Mu gushaka kumenya ingaruka zagera ku Munyarwanda ubukungu bw’igihugu buramutse bugabanyutse cyane, InyaRwanda yegereye impuguke mu by’ubukungu, Dr Bihira Canisius maze ashimangira ko nubwo aho igihugu kimaze kiyubaka bigoye cyane ko byabaho, ariko biramutse bibayeho byateza akaga gakomeye abanyarwanda bose muri rusange.

    Yagize ati: “Ndumva ubwo bushakashatsi bwatangajwe na IMF nta shingiro bufite, kubera ko u Rwanda rutandukanye n’ibindi bihugu byo muri aka karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, hashingiwe ku miterere y’ubukungu bw’igihugu.”

    Dr. Canisius yashimangiye ko ubukungu bw’u Rwanda budashobora kugabanuka ngo bugere ku kigero cyatangajwe na IMF kuko umusaruro ubuzamura ukomoka mu bicuruzwa, ibihingwa na serivisi zinyuranye, ukomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

    Yakomeje agira ati: “Habaye n’ikibazo ku buhinzi, ntabwo hazabaho ikibazo mu mabuye y’agaciro cyangwa muri serivisi.”

    Yavuze ko bibayeho ubukungu bukagabanuka, ‘ingaruka byagira ni uko umunyarwanda yarushaho gukena.  Ariko na none impamvu butagabanuka ngo bugere kuri 6.5% ni uko batubarira mu bihugu byo munsi ya Sahara kandi tutameze kimwe. No muri ibi bihugu bidukikije uretse ibyo munsi ya Sahara, ntabwo ubukungu bwacu bumeze kimwe kuko usanga abantu bafite ubukungu buruta ubwacu ari abo muri Kenya kubera ko bafite ibikorwaremezo batangiye kera, […] ariko abandi bose turimo kubarusha umuvuduko w’ubukungu.’

    Ikindi yashingiyeho anyuranya n’ubushakashatsi bwa IMF, ni uko umusaruro mbumbe w’igihugu na wo ukomeza kwiyongera umunsi ku wundi, ndetse nta n’ikigaragaza ko ushobora kugabanuka. Yavuze ko kandi icyiza ari uko Leta y’u Rwanda yubatse uburyo buhamye bwo kurwanya ubukene ku muturage wo hasi binyuze muri gahunda zinyura nka VUP n’izindi.

    Abebe Aemro Selassie, umuyobozi muri IMF ushinzwe iterambere rya Afurika, avuga ko urugendo rw'amavugurura agamije kuzamura ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara rutanga icyizere ariko ku rundi ruhande hari imbogamizi zikomeye zirimo kugora cyane iterambere ry'ubukungu bw'uyu mugabane.

    Ati: 'Ibibazo bya politiki ndetse n'igitutu cya rubanda, ukwiyongera k'ubukene bukabije, ikiguzi gihenze cyo kubaho, no kubura amahirwe yo gutera imbere. Ibi byose bikomeje gushyushya imitwe y'abategetsi b'ibihugu bya Afurika, bikabangamira ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura.

    Mu gukemura ibi bibazo byose bikomeye, biragaragara ko abafata ibyemezo bafite akazi gakomeye cyane mu gushyira ku mu nzani ibikorwa byose bikenewe mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura. Mu guteza imbere izamuka ry'ubukungu, bakwiye kugabanya ubusumbane mu nzego z'ubukungu, ibi bikaba bigamije gushyigikira no kubaka amavugurura mu nzira ya rubanda no mu nzira ya politiki'.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko kugira ngo aya mavugurura yo kuzamura ubukungu bwa Afurika agerweho, hakenewe kunoza imiyoborere hagamijwe kubaka icyizere cyo kugenzura umutungo wa leta, kongera imbaraga mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no gushyiraho uburyo bwihariye mu itumanaho n'ubujyanama bw'impuguke.

    Muri rusange raporo ya IMF y'uku kwezi yibanda ku miterere y'ubukungu bwa Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, itanga icyizere ko ubukungu bwa Afurika buri kuzahuka gahoro gahoro.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148214/umunyarwanda-yarushaho-gukena-ingaruka-zigabanuka-ryubukungu-bwigihugu-mu-mboni-zimpuguke-148214.html

  • Kepler College yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri barenga 140 – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye ku wa 1 Ugushyingo 2024, wahuriranye n'imyaka 20 iki kigo kimaze gishinzwe mu Rwanda n'imyaka 10 kimaze mu bufatanye na Kaminuza ya Southern New Hampshire University, SNHU, ndetse abasoje bakaba bakiriwe mu barenga ibihumbi 250 bamaze gusoza muri iyi kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu banyeshuri basoje, 106 bigiye mu Ishami rya Kepler riri i Kigali mu gihe 38 bigiye mu ishami riri mu Nkambi ya Kiziba. 54,9% ni abakobwa mu gihe 45,1% ari abahungu, muri abo bose, abanyeshuri 36,1% bakaba ari impunzi.

    Abanyeshuri 54% bamaze kubona akazi mu bigo bitandukanye mu gihe 23% bari mu imenyerezamwuga na ho abandi 23% ntibarabona akazi.

    Abanyeshuri barenga 70,1% bize ibijyanye na “Management of Logistics and Operations”, 24,3% mu Itumanaho n'Ubucuruzi mu gihe 5.6% bize ibijyanye n'Ubuvuzi.

    Umwe mu basoje amasomo witwa Stephano Niyonsenga, yavuze ko nk'umwana wavutse ari impunzi, inzozi bari bafite zari izo gutunga mudasobwa gusa, ariko uyu munsi byararenze.

    Ati 'Ubu turi muri 7% b'impunzi bagize amahirwe yo kwiga kaminuza. Murumva ko tuzahora duharanira ko uwo mubare wiyongera twunze ubumwe tukareka ibidutandukanya. Turashima abarezi bose, ababyeyi bo tubabwire ko ubu icyari ndinda mubyeyi, cyabaye ndinda mwana. Icyo gihango tuzagisigasira.'

    Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda, yashimiye abo banyeshuri, abarezi, ababyeyi babo n'abandi bafashije iyi kaminuza kwesa uyu muhigo.

    Yabwiye abanyeshuri ko ntako bisa kuba batangiye ikindi gice cy'ubuzima bafite ubumenyi bwose busabwa kugira ngo bagere ku cyo bifuza mu myuga bazerekezamo.

    Ati 'Twizeye ko inzira zose muzacamo, muzakorana ubwitonzi, umurava n'ubunyamwuga kugira ngo mugere ku ntsinzi irambye, kuko nta ntsinzi umuntu yageraho atiyushye akuya. Ntabwo tubasezeyeho, ahubwo mwinjiye mu cyiciro cy'abize muri Kepler kizabafasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari no guhangana n'imbogamizi kandi natwe tuzababa hafi.'

    Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yabwiye abo banyeshuri ko Isi ikeneye abashobora gukemura ibibazo ifite, bashoboye, biyizeye, ndetse bakora kinyamwuga.

    Ati 'Kuko musoje, twiteze ko muje ku isoko ry'umurimo mwiteguye ndetse murajwe ishinga no kunoza ibyo mukora. Ibigo nka Kepler byakomeje kugaragaza ubudasa mu kurema impano, ni yo mpamvu twizeye ko muje mufite icyo bisaba cyose ngo sosiyete ibeho neza. Iki gihugu kirabakeneye cyane mwese nk'abayobozi b'ejo hazaza.'

    Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n'abahanga bo mu miryango itishoboye kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

    Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho yo gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

    Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza.

    Yakira abanyeshuri batsinze ibizamini bahabwa nyuma yo kubona impamyabumenyi zisoza amashuri yisumbuye, baba abo mu Rwanda n'abo mu Karere. Ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu Kambi ya Kiziba ibamo impunzi z'Abanye-Congo. Mu 2021 yafunguye ishami muri Ethiopia.

    Abanyeshuri bayo babanza gutegurwa binyuze mu masomo y'ingenzi atangwa muri gahunda y'ibanze ya Kepler (Kepler Foundation Program), bakabona ubumenyi bw'ibanze nko mu ikoranabuhanga, gukoresha ururimi n'ubundi bumenyi butuma umunyeshuri azabasha guhatana ku isoko ry'umurimo.

    Nyuma y'iyo porogaramum, aba banyeshuri ni bwo binjira muri gahunda y'amasomo ya SNHU izwi nka College for America, bagahitamo amasomo biga ku rwego rw'icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Abanyeshuri 146 basoje amasomo muri Kepler College

    Mu basoje muri Kepler College, abanyeshuri 54% bamaze kubona akazi mu bigo bitandukanye

    Mu banyeshuri basoje amasomo muri Kepler College, 36,1% ni impunzi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yeretse abasoje amasomo muri Kepler College ko igihugu gikeneye abafite ubushobozi mu gukemura ibibazo sosiyete ifite

    Rosine Tuyisenge mu basoje amasomo yabo muri Kepler College

    Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda yifurije ishya n’ihirwe abanyeshuri basoje muri iyo kaminuza

    Abavandimwe, ababyeyi n’inshuti z’abasoje amasomo muri Kepler College bari baje kubashyigikira

    Umuyobozi wa Kepler College, Nathalie Munyampenda ari kumwe na Dr Charles Murigande uri mu buyobozi bw’icyo kigo

    Amafoto: Harerimana Ramadhan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kepler-college-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abanyeshuri-barenga-140

  • Huye: Umugabo yagiye gusambana mu rugo rw'abandi, umwana waho amukubita ifuni arapfa – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwa Mutunzi Emmanuel, yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n'ebyiri z'igitondo ageze ku nzego z'ibanze, aho bivugwa ko yari yagiye gusambanya uwo mugore usanzwe ari umupfakazi ariko ufite abana.

    Amakuru akomeza avuga ko umuhungu w'uwo mugore w'imyaka 19, yaje aho uwo Mutunzi yari kumwe na nyina maze ahita amukubita ifuni mu mutwe, ibyaje kumuviramo urupfu.

    Abaturanyi b'uyu muryango, bavuze ko uyu musore yahoraga yumva ko uyu mugabo aza iwabo gusambanya nyina, ariko atarabafata, mu ijoro ryakeye rero ubwo ngo yatahaga mu masaha ya saa yine z'ijoro asanga uwo nyakwigendera ari mu buriri bwa nyina.

    Ngo yahise afata ifuni amukubita mu mutwe ariko ntiyahwana, nyuma babona ko uwo mugabo ari kuremba bashaka uko bamujyana kwa muganga, uwamujyanye ngo yageze mu nzira umurwayi aramurembana, birangira apfuye.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Kalisa Constantin, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ukekwaho ubu bwicanyi yahise afatwa muri iki gitondo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB, ishami rya Huye, riri mu Murenge wa Huye, uhana imbibi n'uwa Karama.

    Ati'' Ni byo koko ayo makuru ni yo, ndetse n'ukekwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi ari mu maboko y'ubugenzacyaha,RIB, ishami rya Huye, dutegereje ibizava mu iperereza.''

    Hari amakuru IGIHE yamenye ko uyu nyakwigendera ngo yari amaze kugira akamenyero ko kuza kenshi mu rugo rw'uyu mupfakazi, bikavugwa ko uyu musore na we yari yarahize ko azamugirira nabi namubona iwabo ariko ntibihabwe agaciro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-yakubiswe-ifuni-yagiye-gusambana-mu-rugo-rw-abandi

  • REG WBC yabonye itike y'igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rwanda Energy Group (REG) WBBC yasubiriye ikipe ya APR WBBC iyitsinda amanota 82-77 muri ½ cy'irangiza cy'imikino y'akarere ka 5 irimo kubera mu gihugu cya Zanzibar.

    Muri uyu mukino wagiye gukinwa amakipe yombi ahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi dore ko aheruka guhurira ku mukino wa nyuma wa shampiyona y'u Rwanda.

    Icyo gihe ikipe ya REG WBC yatwaye igikombe itsinze ikipe y'Ingabo z'igihugu imikino ine yikurikiranya mu mukino irindwi yari iteganyijwe.

    REG WBBC yahise ikatisha itike ya Africa Women's Basketball League/ AWBL izabera i Dakar muri Senegal, Ku ya 06-15 Ukuboza 2024.

    Iyi kipe yo mu Misiri yo yabigezeho itsinze KPA amanota 104-63, Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu.

    REG BBC na Al Ahly ni zo zizahagararira aka karere mu mikino ya Africa Women Basketball League

    The post REG WBC yabonye itike y'igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/reg-wbc-yabonye-itike-yigikombe-cya-afurika-itsinze-apr-wbc-mu-mikino-ya-zone-v-ibera-muri-zanzibar/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=reg-wbc-yabonye-itike-yigikombe-cya-afurika-itsinze-apr-wbc-mu-mikino-ya-zone-v-ibera-muri-zanzibar