Blog

  • Umusifuzi Peter Kabugo yapfiriye mu Kibuga muri Shampiyona ya Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 1 Ugushyingo 2024, igikorwa kibabaje cyabereye ku kibuga cya Wankulukuku, mu mujyi wa Kampala, aho umukino wa Shampiyona ya Uganda wahuje amakipe ya SC Villa na UPDF wasize umusifuzi Peter Kabugo asize ubuzima bwe mu kibuga. Kabugo, wari umaze imyaka itatu asifura mu Cyiciro cya mbere muri Uganda, yituye hasi mu buryo butunguranye ubwo yari ari mu kazi ko gusifura ku ruhande rw'iburyo, umukino ugeze ku munota wa 73.

     

    Abaganga b'amakipe yombi bahise batabara bagerageza kumuha ubutabazi bw'ibanze, ariko byarangiye hitabajwe imbangukiragutabara kugira ngo imujyane kwa muganga. Gusa ku bw'amahirwe make, yitabye Imana akihagera, ntibabashije kurokora ubuzima bwe.

     

    Kugeza ubu, impamvu y'itabaruka rya Kabugo ntabwo iramenyekana neza, nubwo hari ukekwako ashobora kuba yari afite ikibazo cy'umutima.

     

    Source : https://yegob.rw/umusifuzi-peter-kabugo-yapfiriye-mu-kibuga-muri-shampiyona-ya-uganda/

  • RPL: Rayon Sports yajombye igikwasi mu gisebe… – #rwanda #RwOT

    Umukino wo kuri uyu wa Gatandatu wa Kiyovu Sport na Rayon Sports wari wakaniwe ku mpande zombi aho abagabo bayoboye Rayon Sports bari barivuze imyato mbere y’uko uyu mukino uba, ndetse na Mvukiyehe Juvenal agaragaza ko nawe azaba ahari anahamya ko Kiyovu Sport iza kugora Rayon Sports.

    Gutsinda ibitego bine ku ruhande rwa Rayon Sports byatumye ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 mu mukino itandatu imaze gukina. Kiyovu Sport yo gutsindwa uyu mukino bikomeje kuyisiga ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu, amanota yabonye ku munsi wa mbere wa Shampiyona ubwo yatsindahga AS Kigali.

    Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bine ku busa bwa Kiyovu Sports iba itsinze urugamba rw’amagambo rwabanjirije uyu mukino aho abagabo ku mpande zombi bari bahize gutsinda uyu mukino.

    Uko umukino wagenze umunota ku munota

    90+4′ Adama Bagayogo yarekuye ishoti rikomeye imbere y’izamu rya Kiyovu Sport nuko umuzamu Nzeyurwanda Djihad ananirwa kuwukuramo, Rayon Sports igira igitego cya kane.

    Iminota 90 isanzwe yarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego bitatu ku busa bwa Kiyovu Kport nuko umusifuzi yongeraho iminota ine y’inyongera.

    90′ Adama Dagayogo yisanze asigaranye n’umuzamu Djihad ananirwa gushyira umupira mu izamu ngo atsinde igitego cya kane.

    89′ Koruneli ya Rayon Sports yatewe na Adama Bagayogo, abakinnyi ba Kiyovu bayikuyemo biruka cyane.

    86′ Koruneli ya Kiyovu Sports itewe na Shelf Bayo, umupira usanga Nsabimana Aimable ahagaze neza nuko awukuzamo umutwe, Kiyovu ikomeza kubura igitego cy’impozamarira.

    85′ Abakunzi ba Rayon Sports bari kuririmba Murera muri Kigali Pele stadium kubera ko bamaze kwizera intsinzi ku bitego bitatu ku busa bwa Kiyovu Sport.

    80′ Iraguha Hadji wa Rayon Sports arekuye ishoti rikomeye ashakisha igitego cya kane nuko umupira ugonga umutambiko w’izamu ujya ku ruhande.

    78′ Fall Ngagne yongereye ibyishimo by’aba Rayon, maze ubwo yari ahawe umupira na Muhire Kevin, ahita atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu.

    76′ Iraguha Hadji atindiye Rayon Sports igitego cya kabiri nyuma y’uko ishoti ryari rirekuwe na Adama Bagayogo ryari rikuwemo na Nzeyurwanda Djihard

    76′ Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu sport bazamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports barase igitego ku isoti ryari ritewe na Desire.

    74′ Abakinnyi ba Kiyovu batangiranye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri bakomeje kugaragaza gucika intege kuko bari kurushwa bikomeye na Rayon Sports.

    70′ Koruneli ya Rayon Sports yatewe neza na Muhire Kevin n’uko Nsabimana Aimable ateye umupira n’umutwe umuzamu Djihad awukuriramo ku murongo.

    67′ Fall Ngagne yari asigaranye n’umuzamu wa Kiyovu bonyine nuko Nzeyurwanda Djihad yongera gucungura Rayon Sports umupira awushyira muri koruneli.

    64′ Kiyovu Sport ikoze impinduka maze Kalim Mackenzie yinjira mu kibuga asimbura Twahirwa Olivier.

    61′ Fall Ngagne yari afatanyije na Adama Bagayogo bagera imbere y’izamu rya Kiyovu n’uko Ndizeye Eric akura umupira ku mutwe wa Fall Ngagne.

    60′ Iraguha Hadji yari yongeye kuzamukana umupira imbere y’izamu rya Kiyovu sport nuko Selif Bayo aratabara.

    57′ Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Adama Bagayogo, Iraguha Hadji na Richard Ndayishimiye bakomeje kugora Kiyovu Sport bareba ko batsinda igitego cya kabiri.

    54′ Iraguha Hadji atsindiye Rayon Sports igitego cya mbere nyuma y’uko Adama Bagayogo yari amaze kwandagaza abakinnyi ba Kiyovu Sport.

    52′ Adama Bagayogo na Iraguha Hadji bari bazamukanye umupira imbere y’izamu rya Kiyovu nuko Mosengo awukuramo na Kiyovu izamukana umupira ariko Ishimwe Kevin ananirwa gutsinda igitego.

    48′ Muhirwe Kevin yari atanze umupira kwa Fall Ngagne nuko agiye gutera umupira aragwa.

    47′ Masengo Tansele yazamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports nuko Khadim Ndiaye akuramo umupira.

    Igice cya kabiri kigarukanye iminduka nuko Adama Bagayogo asimbura iraguha Hadji.

    45+2 Muhire Kevin na Iraguha Hadji bakomeje kugora ikipe ya Kiyovu Sport mu kibuga hagati nuko iminota itatu yari yongeweho kugira ngo igice cya mbere kirangire irarangira.

    44′ Muhire Kevin yari acenze Nizeyimana Djuma n’uko amukorera ikosa, Djuma yerekwa ikarita y’umuhondo, Muhire Kevin ateye kufura ikurwamo neza na Nzeyurwanda Djihad.

    42′ Umuzamu wa Rayon Sports Khadim Ndiaye akuyemo umupira ubwo yari asigaye wenyine ari kumwe na Musengo Tansele, arokora ikipe ya Rayon Sports.

    40′ Shelif Bayo yongeye kurata igitego cya Kiyovu, nanone Muhire Kevin agurukana umupira imbere y’izamu rya Kiyovu umusifuzi avuga ko yakoze amakosa.

    37′ Umupira utangiye kuva ku izamu rimwe ujya ku rindi nyuma y’uko Shelif Bayo ananiwe gutsinda igitego cya Kiyovu n’uko Iraguiha Hadji nawe azamukanye umupira wenyine awamburwa na Ishimwe Kevin.

    35′ Kufura ya Kiyovu Sport yatewe na Hakizimana Felicien, umupira ukurwamo na Khadim Ndiaye neza cyane.

    30′ Kiyovu Sport yari ifunguye amazamu ku gitego cya Mosengo Tansele, umusifuzi avuga ko habayeho amakosa yo kugonga Omar Gning, abaganga binjirana ingobyi mu kibuga. Byari nyuma yo kugongana na Mosengo Tansele.

    27′ Serumogo azamukane umupira imbere y’izamu rya Kiyovu nuko umupira bawushyira muri koruneli. Koruneli ya Rayon yatewe na Kevin, umupira urenga abakinnyi bose ujya hanze.

    25′ Kiyovu Sportsikoze impinduka n’uko Ishimwe Kevin yinjira mu kibuga asimbuye Gakuru Matata.

    21′ Gakuru Matata wa Kiyovu sport aryamye hasi nyuma yo kugongana na Serumogo Ali.

    19′ Serumogo Ali yari arekuye umupira mwiza imbere y’izamu rya Kiyovu nuko Elenga Kanga ananirwa kuwushyira mu izamu rya Kiyovu Sport umupira awutera ku ruhande.

    16′ Rayon Sports ikomeje gucurika ikibuga yiharira umupira kurusha Kiyovu Sport.

    14′ Iraguha Hadji ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri uyu mukino arekuye ishoti rikomeye, umupira unyura ku ruhande, umuzamu wa Kiyovu Sport, Nzeyurwanda Djihad aryama hasi.

    13′ Ndayishimiye Richard ahaye umupira Muhire Kevin mu kibuga hagati nuko Kevin agerageza gushotera kure maze umupira unyura hejuru y’izamu rya Nzeyurwanda Djihad.

    11′ Prince Elenga Kanga yari acenze ba myugariro ba Kiyovu Sport ashaka gushota, Nizeyimana Djuma amukuraho umupira.

    9′ Muhire Kevin yambuye umupira Nizeyimana Djuma nuko Iraguha Hadji azamukanye umupira abakinnyi ba Kiyovu bawushyira muri koruneli.

    8′ Abakinnyi ba Rayon Sports ni bo bari kwiharira umupira mu kibuga hagati, ariko n’abakinnyi ba Kiyovu bakanyuzamo bakatakana imbaraga zidasanzwe.

    4′ Gakuru Matata yari arekuye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports nuko umuzamu Khadime Ndiaye ukomoka muri Senegal araguruka arawufata.

    2′ Iraguha Hadji yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Kiyovu nuko Ndizeye Eric amutereka hasi. Hatanzwe kufura yatewe na Muhire Kevin nuko umupira ugeze kwa Prince Elenga Kanga umupira awutera ku ruhande n’umutwe.

    1′ Abakinnyi ba Kiyovu Sport batangije umupira, Shelf Bayo arekuye ishoti umupira unyura ku ruhande rw’izamu.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu ni Nzeyurwanda, Twahirwa, Hakizimana, Ndizeye, Mbonyingabo, Kazindu, Nizeyimana, Gakuru Mugisha na Bayo

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime, Serumogo, Hakim, Aimable, Gning, Richard, Madjaliwa, Kevin, Ngagne, Hadji na Elenga

    Kuri uyu wa Gatandatu itariki 2 Ugushyingo 2024 ni bwo hateganyijwe umukino w'amateka muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, akaba ari umukino uhuza Rayon Sports FC na Kiyovu Sport Club.

    Mbere y'uyu mukino, abagabo batandukanye bayoboye amakipe yombi yaba Rayon Sports na Kiyovu Sport, bivuze ibigwi bagaragaza ko bagomba gufasha amakipe yabo gutsinda uyu mukino.

    Ni Umukino ukomeye mu mateka kuko aya makipe agiye gukina amaze igihe kirekire ahanganye mu Rwanda. Guhangana kwayo ntabwo ari iby'ungubu gusa, ahubwo hari n'abavuga ko byagabanyutse ugereranyije na cyera.

    Kuva mu 1965 ikipe ya Kiyovu Sports Club na Rayon Sports FC yari afitanye ubukeba bwo ku rwego rwo hejuru, aho umukino wahuzaga amakipe yombi ari wo warebwaga n'abafana benshi mu Rwanda.

    Ku itariki ya 15 Kamena muri 2017, kuri stade yo ku Mumena Rayon Sports FC yatsinze Urucaca ibitego 2-1 bituma irangiza shampiyona ku mwanya wa 15 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere byashoboraga gutuma Urucaca rumanuka mu cyiciro cya kabiri nubwo byaje kurangira Urucaca rutamanutse mu cyiciro cya kabiri bituma kongera guhangana hagati ya Kiyovu Sport Club na Rayon Sports FC bizuka.

    Kuva muri 2020 Kiyovu Sports Club yongeye kugaruka mu guhangana na Rayon Sports FC ubwo Mvukiyehe Juvenal yari atorewe kuyobora Urucaca bihebeye kubera ko kimwe mu ntego yari afite harimo no kongera guca ako gasuguro ka Rayon Sports FC kandi yabigezeho kuko mu myaka 3 yayoboye ntabwo iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yabashize kumutsinda.

    Kuva muri 2010 kugeza muri 2024 muri shampiyona Rayon Sports FC igiye guhura na Kiyovu Sports Club ku nshuro ya 30. Muri iyi mikino Rayon Sports FC yatsinzemo 11, Kiyovu Sports itsinda imikino 10, zinganya 8.

    Mu mikino 8 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ya Rayon Sports FC ntabwo izi gutsinda uko bisa, Kiyovu Sport Club yatsinzemo imikino 5 naho banganya itatu.

    Rayon Sports FC iheruka gutsinda Kiyovu Sports Club muri shampiyona taliki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga igitego 1-0. Mu mukino uheruka kubahuza muri shampiyona 2023-2024 tariki 11 Gicurasi 2023, warangiye Kiyovu Sports Club itsinze igitego 1-0 cya Alfred Leku.

    Abatoza ba Rayon Sports bamanutse bafunze bukwasi.


    Abakunzi ba Rayon Sports babukereye bashaka gutsinda Kiyovu Sport

    “>

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    VIDEO: Munyatore Eric – InyaRwanda Tv 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148261/live-rayon-sports-igiye-kwakira-kiyovu-sports-mu-mukino-wamateka-148261.html

  • Haruna yavuze ku mpano ziva mu muryango wabo… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 InyaRwanda TV yaganiriye na Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w'ikipe y’u Rwanda “Amavubi” igihe kirekire. Twamubajije ku mpano ziri mu muryango wabo cyane ko ari wo uzwiho kubyara abana bafite impano mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

    Impamvu benshi bibaza ku mpano ziva mu muryango ubyara Haruna Niyonzima, ni uko kuva mu myaka 30 ishize mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda “Amavubi” hatajya haburamo umukinnyi ukomoka muri uyu muryango, yewe bamwe bakanahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi babo mu ikipe y'igihugu.

    Mbere y'uko benshi bamenya Haruna Niyonzima mu ikipe y'igihugu “Amavubi”, babanje kumenyamo mukuru we Sibomana Abdul wamamaye ku kazina ka (Sibo). 

    Nyuma ya Haruna Niyonzima hamenyekanye Abakinnyi nka Mwishwa we Bizimana Djihard ndetse na Murumuna we Hakizimana Muhadjiri bose bakinnye mu ikipe y'igihugu “Amavubi”.

    Uretse Sibo Abdul, Haruna Niyonzima, Bizimanan Djihard na Hakizimana Muhadjiri, Umuryango wabo warazwe umugisha mu ikipe y'igihugu “Amavubi” waje kwiyongeramo uwahoze ari umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Ndayishimiye Eric wamamaye nka Bakame kuko yaje kuba umukwe wo kwa Haruna Niyonzima.

    Haruna ubwo yaganiraga na InyaRwanda TV yabajijwe uko yiyumwa nyuma yo kuba yari kapiteni w'ikipe y'igihugu “Amavubi”, izo nshingano akaba yarazisimbuweho na mwishwa we Bizimana Djihad.

    Yagize ati: 'Ni umugisha dukura kwa Nyagasani. Kubera ko twebwe nk'abantu ntabwo twavuga ko turi ibihangange cyangwa turi abasore beza kurusha abandi mu Rwanda, navuga ko ari igeno ry'Imana. Buriya mu buzima twebwe tubayeho ariko Imana niyo igena.

    Kuba Djihad ari kapiteni ni ibyishimo kuri njyewe, ni ibyishimo kuko ni umwana wanjye. Nubwo ari mubyara wanjye ni umwana wa mushiki wanjye, ndi nka papa we, ariko kuvuga ngo ibyo bintu tubikura he naba nkubeshye kuko ni igeno ry'Imana.”

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, Haruna Niyonzima yabajijwe ku mpano ya Hakizimana Muhadjiri, benshi bavuga ko ari umukinnyi w'umuhanga ariko ntabe yakina ku rwego rwo hejuru.

    Yakomeje agira ati: 'Reka mbasubize nk'umusiporitifu. Buriya mu mupira w'amaguri buri mukinnyi agira imikinire ye, Muhadjiri ndamuvuga nka murumuna wanjye kuko yansanze mu kazi k'umupira hari byinshi namwigishije kandi hari ibyo nkimwigisha, ariko ntabwo uburyo bamukinishamo ari bwo yakabaye akoreshwamo”.

    'Tujye tuba inyangamugayo, abakinnyi bafite impano nka Muhadjiri babayeho ku isi ariko se uwo mukinnyi umukoresha gute, twumva ba Barotelli, ba Jadon Sancho. Ntabwo natinya kubivuga kuko n'aya Mavubi ari gukina ntabwo Muhadjiri akwiye kuburamo. Simuvugira ko ari murumuna wanjye ahubwo ndamuvuga nk'umukinnyi uzi umupira”.


    Haruna Niyonzima yabaye Kapiteni w’Amavubi igihe kirekire

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIYONZIMA HARUNA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148230/haruna-yavuze-ku-mpano-ziva-mu-muryango-wabo-nubuhanga-bwa-muhadjiri-butabyazwa-umusaruro-148230.html

  • Uko ubushuti bwa Sentore Athanase na Semivumb… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rwari rugamije gutembereza abana be n’umugore we mu bice bitandukanye by’u Rwanda, no kuhakorera igitaramo. 

    Ni ubwa mbere aba bana be baje mu Rwanda. Ni mu gihe we yahaherukaga mu 2023 ubwo yahakoreraga igitaramo. Umugore we yahaherukaga mu 2015 mbere y’uko biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

    Daniel Ngarukiye ari kumwe n’umugore we batembereye mu bice bitandukanye harimo i Nyanza mu Rukari n’ahandi. Uyu mugabo amaze igihe kinini abana n’umuryango we mu Bufaransa, ari naho akorera ibitaramo ndetse yagiye atumirwa hirya no hino mu Bubiligi, n’ahandi za Ambasade z’u Rwanda zateguye ibikorwa binyuranye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Daniel Ngarukiye yavuze ko kwinjira mu muziki byabaye nk’impanuka kuko byaturutse ku mubano Sentore Athanase yari afitanye na Sekuru Semivumbi.

    Ati “Ni nka wa mwana uvukira mu bakire bikarangira nawe abaye umukire atazi uko yabigenje. Natwe twakuriye imbere ya Sentore yari umuntu mwiza uberwa, iyo yacurangaga inanga, kuba mutarabonye Sentore mwarahombye.  Akaririmba neza wumva.”

    Akomeza ati “Njyewe narezwe na Sentore bituma mufata nka Sogokuru wanjye. Ariko mu busanzwe Sogokuru wanjye yitwa Semivumbi akaba ari umuntu wahamirizanyije na Rudahigwa mu Rukari i bwami mu Itorero ryitwaga Indashyikirwa;

    Ubwo rero Sentore ahungutse yasanze Sogokuru wanjye yaraciye umugara w’ibumoso, biramubabaza cyane aza mu muryango wacu ashaka umwana muri twese ushobora kuba yakwizihirwa, ushobora gukora nk’ibyo Semivumbi yakoraga angeraho.”

    Yavuze ko icyo gihe Sentore yamuhisemo amujyana iwe atangira kumwigisha kwivuga, ndetse yanamuhaye ikivugo cya Sekuru ari nacyo akoresha muri iki gihe mu kwivuga kwe. 

    Daniel Ngarukiye ati “Icyo kivugo cyanjye cyari icya Sogokuru wanjye, Semivumbi. Kubera ko bari inshuti magara, arambwira ati fata ikivugo cya Sogokuru wawe, kandi uzabe nkawe.”

    Daniel Ngarukiye avuga ko kiriya gihe yari afite imyaka itandatu y’amavuko, ku buryo atumvaga impamvu yo kuba yahawe ikivugo.

    Avuga ko mu 2012, ubwo Sentore Athanase yitabaga Imana, abantu benshi batangiye kubaririza umwana yasigiye ubumenyi mu gucuranga inanga, basanga niwe.

    Uyu mugabo avuga ko icyo gihe abantu batangiye kumusaba gucuranga indirimbo zinyuranye, akabikora atazuyaje ibyatumaga abantu bamubwira ko abishatse yatera ikirenge mu cya Se.

    Ati “Bansabaga gucuranga ‘Inkotanyi cyane’, ‘Nyirabisabo’, ‘Imitoma’ bagasanga zose ndazizi. Ni aho ngaho natangiye gufungukira amaso, ubundi ntabwo nari nziko nzajya imbere y’abantu nkaririmba.”

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye abantu bagiye bamubwira gukora umuziki, kandi ashingiye ku mbaraga yatewe n’abantu bitumye ubu amaze imyaka 10 ashikamye.

    Daniel Ngarukiye yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023, icyo gihe nawe hari hashize imyaka irindwi atahakandagira, kuko yahaherukaga mu 2015.

    Icyo gihe ku kubiga cy'indege yakiriwe n'abarimo Jules Sentore, Umusizi Tuyisenge Olivier, Ben Nganji, Rukizangabo Shami Aloys, umuririmbyi Audia Intore n'abandi.

    Ubwo yari ageze ku kubiga cy'indege yarapfukamye asoma ubutaka, mu rwego rwo kugaragaza urukumbuzi yari afitiye igihugu cye cy'amavuko.

    Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati 'Nkijya kurira indege nabanje kurira cyane kubera urukumbuzi numvaga mfite. Maze no kugera i Kigali nishimiye kongera kumva akayaga kaho. Ndishimye cyane. Nyuma y'imyaka irindwi, kongera kwisanga ntabwo byari kubura kunshimisha, niyo mpamvu nahageze nkasoma ubutaka bw'Urwambyaye.'

    Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Azwi mu ndirimbo nka 'Uru rukundo', 'Ikibugenge', 'Giramata' n'izindi nyinshi.

    Daniel Ngarukiye yavuze ko Sentore Athanase yamwigishije gucuranga inanga bituma yiyumvamo gukora umuziki nk'umwuga 

    Ngarukiye yatangaje ko umubano wa Sentore Athanase na Semivumbi ariwo wabaye imvano yo kuba akora umuziki muri iki gihe

    Ngarukiye yavuze ko gukurira mu biganza bya Sentore Athanase byatumye yiyumvamo gukora gakondo no guteza imbere umuco

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DANIEL NGARUKIYE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148263/uko-ubushuti-bwa-sentore-athanase-na-semivumbi-bwabaye-imvano-yubuhanzi-bwa-daniel-ngaruki-148263.html

  • Nyamagabe: Ahubatswe inzu z'ubukerarugendo bushingiye ku nka habaye amatongo – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bo mu mu Murenge wa Uwinkingi bagaragaza ko izi nzu zanakoreshwa ibindi aho gupfa ubusa kandi zaratanzweho asaga miliyoni 116 Frw mu myaka isaga 12 ishize.

    Amateka yo mu Kunyu avuga ko kari agace kazwiho kugira iriba ryarimo amazi aryohera inka arimo umunyu.

    Kuva mu myaka yo hambere abantu batandukanye bo mu bice by'Ubunyambiri hakurya ya Rukarara, abo mu Bufundu muri Nyamagabe y'ubu, ndetse n'abo mu Buyenzi muri Nyaruguru ya none, bahashoraga inka bigatuma ngo zigira umukamo.

    Kamanzi Emmanuel w'imyaka 70 utuye mu Murenge wa Uwinkingi, yabwiye IGIHE ko gushora inka mu Kunyu byanezezaga abashumba cyane kuko inka zahashokaga zatahaga zihaze ndetse n'abashumba bagasabana bimeze nk'ibirori.

    Akomeza avuga ko kuhashora inka byacitse igihe hajyagaho gahunda yo kororera mu biraro, nyuma bahashyira umushinga w'ubukerarugendo ubona hari gahunda yo kujya bahasura, ibyo kuhashora inka biba birarangira.

    Nyuma yaho mu 2012, ni bwo ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bwahubatse inzu ebyiri z'ubukerarugendo zirimo inini yari ifite icyumba mberabyombi n'ibindi byumba, inzu nto ndetse n'ikibumbano cy'inka cyibutsa amateka y'inka muri ako gace.

    Ibi byose bikaba byari bigamije kuhagira ahantu nyaburanga, ariko uyu mushinga waje kunanirana kuko kugeza uyu munsi izo nzu ntacyo zigeze zikoreshwa. Imwe mu nto yo yaranasakambutse ku buryo isigaye ari itongo, iya kabiri irimo kwangirika.

    Abatuye muri aka gace n'abahanyura kenshi bahora bibaza icyabuze ngo izi nyubako zatwaye amafaranga ya Leta zibyazwe umusaruro cyangwa se zihabwe abo zagirira akamaro, igisubuzo bakakibura.

    Bavuga ko babibonamo igihombo haba kuri Leta ariko no kuri bo ubwabo kuko aha hantu hakoreshejwe icyo hagenewe byakongera iterambere.

    Umwe muri bo yagize ati 'Biriya bintu byari bifite gahunda nziza mu gusigasira umuco ukomoka ku nka mu Rwanda. Abantu bari babyishimiye, bareba ukuntu bahavugurura hakagarura ubushyuhe bakajya bahasura ntihahombere igihugu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko ibikorwaremezo byari byubatswe mu Kunyu byari bigenewe ubukerarugendo bushingiye ku mateka ajyanye n'inka byahombye koko, ariko akavuga ko bari gutekereza ikindi cyahakorerwa kugira ngo amazu ahari adahomba burundu.

    Ati 'Nyuma y'uko uriya mushinga udakoze, turi kureba ikindi kintu cyakorerwa hariya hantu, turacyari mu nyigo y'ibindi byahakorerwa bitaratangazwa.''

    Hari andi makuru IGIHE yamenye ko bimwe mu byahuhuye uyu mushinga w'ubukerarugendo mu Kunyu, ari amakosa yakozwe na rwiyemezamirimo wahawe akazi ko kongera amazi y'iriba ry'inka rya Kunyu.

    Mu gihe yarimo aritunganya, yasagariye isoko amazi yavubukagamo, aho kwiyongera ahita akama burundu.

    Uretse kuba aya mazi yararyoheraga inka akanatuma zigira umukamo, binavugwa ko n'umugore wayanywaga arwaye mu nda yahitaga akira n'ubwo nta bushakashatsi buzwi bwabyemeje.

    Hakurya ni mu Murenge wa Buruhukiro, wambutse umugezi wa Rukarara

    Aha hazengurutswe n’amabuye ni ho hari kuba ikibumbiro cy’inka none amazi yarakamye

    Ibyangombwa byari byashyizwemo biri gutikira

    Hari n’ahasenyutse burundu hahinduka itongo

    Icyari icyumba mberabyombi gisa n’icyari gukoreshwa nk’akabari, ubu habaye umusaka

    Icyari kuzaba ikibumbiro cy’inka mu rwego rw’ubukerarugendo ubu cyahindutse igihuru

    Ikibumbano cy’inka cyo mu Kunyu na n’ubu cyo kiracyahari nyuma y’imyaka 12

    Inyubako zo mu Kunyu zatangiye gusenyuka kubera kudakorerwamo

    Mbere y’uko hangirika wabonaga ari ahantu habereye ijisho

    Mu Kunyu ni hafi cyane y’umugezi wa Rukarara uturuka mu ishyamba rya Nyungwe

    Mu Kunyu ni mu kabande hasi, hagati y’imisozi

    Inzu nini bigaragara ko iri kwangirika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-baratabariza-ahubatswe-inzu-z-ubukerarugendo-bushingiye-ku-nka-habaye

  • Byinshi utamenye ku mibanire y'u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n'akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko ibibazo bya Congo biterwa n'abayobozi bicyo gihugu bashaka kwegeka ibibazo byose ku Rwanda.

    Mu kiganiro na Mvemba Dizolele wo mu kigo CSIS (Center for Strategic and International Studies), Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko u Rwanda rutigeze rufasha M23, n'ikimenyimenyi ko abarwanyi b'uyu mutwe bayobowe na Gen Sultani Makenga bataturutse mu Rwanda.

    Gen (Rtd) Kabarebe, ashingiye ku mateka, yagaragaje ko ikosa rikomeye ubutegetsi bwa RDC bwakoze kuva ku bwa Mobutu kugeza ku bwa Félix Tshisekedi, ari uguhitamo politiki yo kwanga u Rwanda, cyane cyane Abatutsi.

    Yagize ati 'RDC yakoze ikosa rimwe rikomeye, cyane cyane ubuyobozi butandukanye bwayo nyuma ya 1994, 1996. Bwahisemo politiki yo kwanga u Rwanda, cyane cyane Abatutsi, buyifashisha kugira ngo bwemerwe n'Abanye-Congo. Bwahisemo kugaragaza ko buri kimwe, kunanirwa kwabo n'ibibazo byabo biterwa n'u Rwanda.'

    Yagaragaje ko u Rwanda rwari rufite impamvu yo kugaragaza ko RDC ari yo ntandaro y'ibibazo byose nk'uko na yo ibirushinja, ariko ko rwabyihoreye, ruhitamo kubana n'iki gihugu mu mahoro, ahamya ko nta Munye-Congo wagirirwa nabi n'Abanyarwanda.

    Ati 'Twebwe umurongo twahisemo ni uko dukeneye Abanye-Congo, turindira umutekano buri wese. Abanye-Congo baza hano mu Rwanda banyuze ku mupaka. Ugenzuye muri hoteli zose i Kigali, wasanga huzuyemo Abanye-Congo bava hano, bajya i Dubai, bava mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba. Nta muntu ubakoraho, bahabwa ubufasha bwose, cyane cyane umutekano.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bukwiye guhagarika politiki yo kwanga u Rwanda n'Abatutsi, bukumva ko kubana mu mahoro n'ibihugu by'abaturanyi ari ngombwa kandi ko bigirira inyungu buri wese.

    Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko mu biganiro byabanjirije ibikorwa byo gusenya M23, u Rwanda rwashyigikiye ko uyu mutwe usenywa, runasaba ko nyuma y'ibyo hazakurikiraho gusenya FDLR; umutwe washinzwe n'abahoze muri Leta yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati 'Hafashwe icyemezo cy'uko M23 na FDLR bisenywa n'ingabo za Loni zitwaga FIB zari zigizwe n'Abanya-Malawi, Tanzania na Afurika y'Epfo. U Rwanda twarabishyigikiye, dusaba ko FIB nimara gusenya M23, izakurikizaho FDLR. Ni ko byari byarateganyijwe. Gusenya FDLR nyuma ya M23 ni cyo twari dutegereje.'

    Yibukije ko ubwo M23 yasenyukaga, bamwe mu bari bayigize bayobowe na Gen Makenga bahungiye muri Uganda, abandi bari bayobowe na Gen Bosco Ntaganda bahungira mu Rwanda.

    Ati 'Twabwiye Bosco Ntaganda ko tutamwakira mu Rwanda kubera ko yashakishwaga na ICC. Ashingiye kuri ibyo, yahisemo kwishyikiriza Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yoherezwa i La Haye anyuze i Kanombe.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko abandi barwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bajyanywe mu nkambi mu Burasirazuba bw'iki gihugu, bamburwa intwaro bari bafite, zishyikirizwa Leta ya RDC binyuze muri misiyo y'amahoro ya Loni muri RDC (MONUSCO).

    Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko mbere ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, Perezida Kagame yari Umuyobozi Mukuru w'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi ko yafashije Tshisekedi kumenyekana ku ruhando rw'amahanga.

    Yagize ati 'Ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, Perezida Kagame yari Umuyobozi Mukuru wa Afurika Yunze Ubumwe. Yari mu mwanya mwiza wo gufasha Tshisekedi kandi yaramufashije rwose. Yaramufashije, amuha ubufasha bwose, ubwo yitabiraga umuhango wo gushyingura se [Etienne Tshisekedi) cyari ikimenyetso cyiza ariko yanamufashije ku rwego mpuzamahanga.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yakomeje ati 'Kubera ko Tshisekedi nk'umuntu mushya nta wari umuzi, haba mu Burengerazuba, imiryango mpuzamahanga, nk'umuturanyi wo hafi, yamumenyekanishije hose.'

    Yahishuye ko tariki ya 19 Ukwakira 2019, Tshisekedi yohereje intumwa ze i Kigali, zigirana n'abarwanyi ba M23 amasezerano yo kubacyura, ariko ngo Leta ya RDC yananiwe gushyira mu bikorwa aya masezerano, isobanurira u Rwanda ko idafite amafaranga.

    Muri icyo gihe kandi, abarwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda na bo bohererejwe intumwa za Leta ya RDC, baganira ku buryo zataha, ndetse ababahagarariye bagiye i Kinshasa kugira ngo bakomeze ibiganiro, ariko bamara amezi bategererejeyo uwabakira, baramubura kugeza ubwo basubiye muri Uganda, bavayo basubira mu mashyamba ya RDC.

    Nk'uko yabisobanuye, ubufatanye hagati y'ibihugu byombi bwari bwarateye imbere kuva mu 2019 kugeza mu ntangiriro za 2022, ubwo wa mubano wari mwiza wazambye bitewe n'impamvu ahamya ko atazi aho zaturutse.

    Ati 'Ntabwo tuzi aho ibibazo byaturutse, bisubiza inyuma buri kimwe. U Rwanda ntirwagize uruhare mu gutangiza aya makimbirane na RDC. Icyo abantu batazi ni uko u Rwanda rwari rutegereje kungukira mu mwuka w'amahoro hagati yacu na RDC. Ubucuruzi, gushyikirana kw'abaturage birazamuka iyo hari amahoro.'

    Gen (Rtd) Kabarebe yibukije ko ubwo Tshisekedi yashyiraga mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, yazihaye abayobozi bo ku rwego rwa gisirikare, agaragaza ko ashaka kurandura imitwe irimo FDLR.

    Gusa ngo byagaragaye ko gahunda ya Tshisekedi yo gusenya iyi mitwe irimo ikibazo, ubwo yoherezaga muri izi ntara abofisiye bo mu gihe cya Mobutu, bamunzwe n'urwango bafitiye u Rwanda, bashoboraga guha FDLR ubufasha bwo kurutera.

    Muri bo harimo Lt Gen Constant Ndima wari ushinzwe umutekano bwite wa Col Mahele wari uyoboye ingabo zarwanyije RPA Inkotanyi.

    Yasobanuye ko za mpungenge z'u Rwanda ku bufatanye bw'aba bofisiye na FDLR zaje kuba impamo, kuko uyu mutwe ushyigikiwe muri RDC wagabye ibitero mu Majyaruguru y'u Rwanda muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, icyakoze mu rwego gukumira ko ibindi bikorwa biruhungabanya byasubira, ku mupaka hashyizweho ingamba z'ubwirinzi.

    Ikibazo cyakemuka bidasabye umuhuza

    Mu gihe umubano wa RDC n'u Rwanda wazambye, imipaka yose ihuza ibi bihugu iracyafunguye, Ambasade z'ibi bihugu i Kinshasa n'i Kigali ntizafunzwe. Icyahagaze ni ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere ubukungu.

    Gen (Rtd) Kabarebe yashimangiye umupaka uhuza u Rwanda na RDC i Rubavu ari uwa kabiri wakira abantu benshi ku Isi inyuma y'uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique, kandi ko abo mu nzego zishinzwe abinjira n'abasohoka ku mpande zombi bakorana umunsi ku wundi.

    Yabajijwe niba ibiganiro biyobowe n'umuhuza bidashobora gukemura amakimbirane y'u Rwanda na RDC, asubiza ati 'Ntekereza ko iki kibazo cyanakemurwa bidasabye uruhande rwa gatatu kuko na mbere cyari cyarakemutse bidasabye uruhande rwa gatatu.'

    Kuva mu 2022, Angola iyobora ibiganiro bihuza intumwa z'u Rwanda n'iza RDC, hagamijwe gushakira hamwe umuti w'aya makimbirane. Mu ngingo nkuru ziganirwaho harimo guhagarika imirwano hagati y'impande zishyakiranye no gusenya FDLR.

    The post Byinshi utamenye ku mibanire y'u Rwanda na Congo nkuko byahishuwe na Gen (Rtd) James Kabarebe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/byinshi-utamenye-ku-mibanire-yu-rwanda-na-congo-nkuko-byahishuwe-na-gen-rtd-james-kabarebe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byinshi-utamenye-ku-mibanire-yu-rwanda-na-congo-nkuko-byahishuwe-na-gen-rtd-james-kabarebe

  • Victor Rukotana, Chrisy Neat na Ruti Joel mu… – #rwanda #RwOT

    Iminsi ikomeje kugenda ivaho umwe ngo abakunzi ba gakondo batarame bitinde mu gitaramo kidasanzwe cyatumiwemo abahanzi mu ngeri zitandukanye guhera ku itorero riri mu matorero akomeye mu Rwanda, Intayoberana.

    Abazitabira igitaramo cya Unveil Africa Fest bakaba bakomeje kongerwa impamvu zitabarika zo kutabura muri iki gitaramo binyuze mu bahanzi n'udushya dutandukanye tugenda dutangazwa ko tuzaranga Unveil Africa Fest.

    Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo byamenyekanye ko umuhanzi Ruti Joel umwe mu bari kugaragaza uburyohe bw’umuziki gakondo, yatangajwe ko azataramira mu gitaramo Unveil Africa Fest ku wa 07 Ukuboza 2024.

    Ruti Joel ni umwe mu nazengurutse Igihugu mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ariko ntabwo byigeze bibera mu mujyi wa Kigali bivuze ko benshi mu batuye i Kigali bafite amatsiko yo kumubona ahamiriza zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nka Olala, Musomandera,…

    Mu bandi batangajwe ko bazataramira muri iki gitaramo, barimo Victor Rukotana uri mu bahanzi b'imbere muri gakondo nyarwanda kandi bakiri bato mu myaka ariko bamaze gushinga imizi no kubaka ibigwi mu muziki nyarwanda.

    Hakaza kandi Chrisy Neat uri mu bari n'abategarugori bacye bakora umwuga wo gutunganya indirimbo (Production) kuri ubu akorera mu Ibisumizi. Ni ibintu ahuza neza kandi no kuririmba aho agenda atumirwa mu birori, inama n'ibitaramo bikomeye mu Rwanda kandi akahanyurana umucyo.

    Itsinda rya Himbaza Club ryihariye mu gucuranga ingoma ndundi, naryo ryamaze kwemezwa ko rizatanga umunezero n'ibyishimo binyuze mu mpano yabo y’ubukaraza.

    Umukirigita nanga Siboyintore akaba kandi umuhanga mu mbyino gakondo, amaze igihe ari umutoza w'amatorero atandukanye unafite n'ubumenyi bwihariye mu birebana n'umuco. Uyu munyempano na we ni mu bazataramira bigatinda mu gitaramo Unveil Africa Fest kizaba ku wa 07 Ukuboza 2024.

    Akarusho n’agashya, ni uko aba bahanzi kandi bose bazaseruka muri iki gitaramo, bazaririmba mu buryo bwa 'Live' babifashijwemo na Siblings Band, itsinda ry'abasore n'inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Clarisse Uwase uyobora Unveil Africa itegura Unveil Africa Fest n'Umuyobozi Wungirije Moisie Uwiragiye, bose bahurije ku kuba bifuza kugaragaza ubudasa mu gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi.


    Ruti Joel yemejwe mu bazatanga ibyishimo mu gitaramo Unveil Africa Fest 


    Chris Neat yari amaze iminsi atangajwe ko azatanga ibyishimo mu gitaramo Unveil Africa Fest 


    Victor Rukotana yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo Unveil Africa Fest kizaba ku wa 07 Ukuboza 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148251/victor-rukotana-na-ruti-joel-mu-bazataramira-abazitabira-igitaramo-cya-unveil-africa-fest-148251.html

  • Hategekimana Richard yamuritse igitabo kivuga… – #rwanda #RwOT

    Hategekimana Richard umaze kwandika ibitabo 13 yaraye amuritse ikindi kigaruka ku rugendo rwo kuzahura u Rwanda no kubaka iterambere rirambye byaranze Perezida Paul Kagame.

    Ni igitabo yise 'Paul Kagame's Journey to Victory: The Legacy of Leadership'. Umuhango wo kukimurika ku mugaragaro, wabaye ku mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2024 mu Ntare Conference Arena i Rusororo.

    Muri icyo gitabo Hategekimana agaruka ku bikorwa byiza byahinduye imibereho y'Abanyarwanda ikarushaho kuba myiza, iterambere ry'ubukungu bw'Igihugu rikazamuka ndetse hakubakwa imiyoborere myiza idaheza buri wese, ikaba nk'umusingi ukomeye abenegihugu bubakiwe n'ubuyobozi bwiza bafite.

    Asobanura impamvu yo kwandika ku rugendo rwa Perezida Kagame, Hategekimana yashimangiye ko Perezida Kagame ari ubudasa bw’Abanyarwanda, bityo ko akurikije ibyo yamukoreye yumva kwandika ku bigwi bye ari umusanzu we nk’umunyarwanda uzirikana aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.

    Yagize ati: 'Impamvu nanditse iki gitabo ni ukugira ngo Abanyarwanda haba abikorera, inzego za Leta, n'abandi bose bazirikane umurage Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye kuva kera n'uyu munsi akiduha. Noneho uwo murage udufashe kwihutisha iterambere ry'u Rwanda.'

    Hategekimana yasabye Minisiteri y'Uburezi kwifashisha ibitabo nk'ibi bigaruka ku ndagagaciro zaranze Perezida Kagame zirimo gukunda u Rwanda, kurwitangira, ubutwari, gukunda Abanyarwanda, gutekereza cyane, kugira ishyaka n'ibindi mu rwego rwo kurushaho gusigasira umurage mwiza w'Umukuru w'Igihugu.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr. Nelson Mbarushimana waje ahagarariye Minisiteri y'Uburezi, yijeje Hategekimana ko iyi Ministeri izamutera inkunga mu buryo butandukanye harimo no kugeza iki gitabo mu masomero yose yo mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko.

    Ati: 'Icyo tugiye gukora, ni ugushaka uburyo [iki gitabo] kigera mu mashuri, abanyeshuri bakagisoma bakabyumva, kikunganira ibindi bitabo dufite bijyanye n'amateka y'u Rwanda, […] kuko twifuza ko urugero Umukuru w'Igihugu yatanze, n'abandi bana barugenderaho bityo na bo bakazaba abatanga urugero mu gihe kizaza.'

    Kumurika icyo gitabo kandi byajyanye no guhemba indashyikirwa mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo cyane cyane mu rurimi rw'Ikinyarwanda ndetse n'abafasha abanditsi gutunganya ibitabo.

    Mu byiciro byahembwe, harimo kaminuza z'indatezuka mu gukunda ibitabo byanditswe Kinyarwanda cyangwa ibiri mu zindi ndimi bivuga ku Rwanda. Ibyo bishingiye ku kuba hari amasomero ya kaminuza zimwe usura ukaburamo igitabo na kimwe cyanditswe Kinyarwanda.

    Ni muri urwo rwego, Kaminuza zashyikirijwe ibihembo zirimo ULK, UTAB, Rwanda Polytechnic Gishari, University of Rwanda Remera Campus, University of Kigali na Rwanda Polytechnic Karongi zasabwe gukomeza gushyigikira abakiri bato gukunda gusoma no kwandika ibitabo by'umwihariko ibyanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

    Mu bahembwe kandi, harimo abanditsi banditse ibitabo mu Kinyarwanda mu 2024 bizwi n'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda.

    Hategekimana Richard asanzwe ari Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda ndetse akaba n'Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Uruganda rw'Ibitabo mu Rwanda.

    Mu bindi bitabo yanditse, harimo n'ibigaruka ku bigwi bya Perezida Paul Kagame, birimo Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame (2017), Urubyiruko Dufitanye Igihango (2018), Sinzatesha Agaciro Uwakansubije (2019), Kagame Paul Imbarutso Y'Ubudasa (2024).


    Hategekimana Richard yamuritse igitabo kigaruka ku bigwi bya Perezida Paul Kagame


    Kaminuza nyinshi zakiguze mu rwego rwo gushyigikira umuco wo kwandika no gusoma ibitabo by’Ikinyarwanda mu bakiri bato


    Kaminuza zabaye indashyikirwa zashyikirijwe ibihembo



    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego za Leta, aba kaminuza zinyuranye n’abanditsi bakomeye



    Umuyobozi Mukuru wa REB, Nelson yijeje abasomyi n’abanditsi b’ibitabo ubufatanye mu kuzamura uruganda rw’igitabo


    Uyu wabaye umwanya mwiza ku bakunzi b’ibitabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148253/hategekimana-richard-yamuritse-igitabo-kivuga-uburyo-perezida-kagame-yateje-imbere-u-rwand-148253.html

  • Kenny K-Shot yavuze ku baraperi babiri yasiny… – #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kubaha ikaze muri iyi Label, aba bahanzi bakoranye indirimbo bise ‘I Miss You’ yashyizwe ku rubuga rwa Spotify kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024. Aba baraperi bagiye bashyira hanze indirimbo hanze mu bihe bitandukanye, kandi bumvikana cyane mu bihangano bigaruka cyane ku rurimi rw’icyongereza. 

    Ni na ko bimeze kuri Kenny K-Shot kuko mu myaka itandatu ishize ubwo yatangiraga umuziki yumvikanye cyane mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza. Ariko muri iki gihe akora ibihangano byumvikanamo ururimi rw’Ikinyarwanda, mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. 

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kenny K-Shot yavuze ko mu gihe yashyize ku isoko Album ye “Intare 2” yayiherekesheje kumurika sosiyete abahanzi babiri Xeventeen na Lov3rboy bagiye gukorana. 

    Ati “Ni mu rwego rwo kubaka umuryango. Mfite abahanzi babiri nasinyishije, urumva nanjye ndi mu basinye. Narisinyije ubundi ni ibindi bintu bitabo. Bose dufitanye amasezerano yanjye. Ni Label. Kuri njyewe ni burundu, kuri bo ni igihe cyose bazifuza kuba barimo.”

    Kenny K-Shot yavuze ko aba bahanzi yasinyishije bafite impano zihariye, kandi abizereramo nk’abantu bazakora ibintu bidasanzwe mu guhindura urugendo rw’umuziki w’u Rwanda.

    Yavuze ko iyo aganiriye n’aba bahanzi bamubwira ko ariwe wabaye imvano yo kuba nabo bakora umuziki. Ati “Bambwira ko ndi mu bantu batumye nabo bakora umuziki. Rero, ni ishema kuri njye.”

    Kenny yavuze ko ashingiye ku mikorere y’aba bahanzi yasinyishije, yizera adashidikanya ko hari n’abandi bahanzi bazinjira mu muziki kubera bo.

    Yavuze ko gushinga Label byaturutse mu kwishima ibisubizo ‘no kurema ahantu hashya hanjye no gushyiraho urubuga ku bantu b’ikiragano gishya nkanjye’.

    Asobanura ko atari umuhanzi utegereje ko ahabwa ibiraka ibitaramo gusa, ahubwo yagombaga no gushyiraho uburyo n’urubuga rutuma Hip Hop n’umuziki utezwa imbere. 

    Kenny K-Shot aherutse gushyira ku isoko Album yise 'Intare' iriho indirimbo yakoranyeho n'abahanzi barindwi cyane cyane ab'inshuti ze.

    Harimo nka Pro Zed, Bruce the 1st, Kivumbi King, Xeventeen, Lov3rboy, Arnaud Gay ndetse na The DiceKid. Ati 'Nibo bahanzi nashatse ko bajyaho gusa.'

    Yasobanuye ko Album ye yayise 'Intare 2' nk'ikimenyetso cy'imbaraga 'ubudahangarwa no kudacika intege' mu rugendo rwe rw'ubuzima. Ati 'Intare ni njyewe mu Isi yanjye.'

    Kenny K Shot yasobanuye ko uko yiyumva ari nabyo yifuriza urubyiruko bagenzi be. Ati 'Nkaba nifuza ko n'urubyiruko 'Generation Inkurikiye' rwabyiruka ruri intare.'

    Yaherukaga gusohora Intare 1 yari 'Mixtape' yariho indirimbo 10. Uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko wagaragaye mu bitaramo binyuranye, kuva mu 2017 yasohoye Ep ziriho indirimbo zakunzwe.

    Mu 2017 ubwo yasohoraga EP ye ya mbere, ni nabwo yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG) muri Lycée de Kigali.

    Yibanda cyane ku njyana ya Drill Music na Trap. Ni mu gihe mu miririmbire ye yibanda cyane mu rurimi rw'Icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda.

    Ariko kandi asanzwe afite ku isoko Album ya mbere yise 'Superman' iriho indirimbo nka 'Darling' yakoranye na Maestroboomin & Trizzie, 'Come Closer', 'Lowkey' yakoranye na Nikita Heaven, 'You'll be Fine' ye na Juno Kizigenza, 'Superman', 'Chap Chap' yakoranye na Kivumbi King, 'Contract' ye na Nillan na 'Like U' ye na Logan Joe. 

    Kenny K-Shot avuga ko atangira umuziki yarebaga cyane ibiganiro bya Televiziyo byatumye yumva yakora umuziki, kandi hari abahanzi bahari batuma n’uyu munsi akora umuziki.


    Kenny K-Shot yatangaje ko yagiranye amasezerano n'umuraperi Xeventeen y'imikoranire ye  


    Lov3rboy yasinye amasezerano y'imikoranire na Label yashinzwe na Kenny K-Shot


    Kenny K-Shot yavuze ko yashinje iyi Label mu rwego rwo gushyira itafari rye kuri Hip Hop-, Drill n'izindi njyana aririmba   

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMURAPERI KENNY K-SHOT

     “>

    KANDAHANO UBASHE KUMVA ALBUM 'INTARE' YA KENNY K-SHOT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148256/kenny-k-shot-yavuze-ku-baraperi-babiri-yasinyishije-muri-label-ye-video-148256.html

  • Miss Muheto, Fatakumavuta na Shaddyboo mu bih… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko abakurikirana InyaRwanda umunsi ku wundi bamaze kubimenyera, tubagezaho ibidasanzwe byagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu myidagaduro yo mu Rwanda.

    Bamwe mu bashyuhije uruganda rw'imyidagaduro, harimo Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2022 ndetse na Fatakumavuta batawe muri yombi, Shaddyboo washyize urukundo rwe ku mugaragaro iby'urukundo rwe na Producer YewëeH, n'abandi.

    Hakozwe kandi ibitaramo bidateze kwibagirana mu bakunzi b'umuziki Nyarwanda nk'ikiswe 'Twaje Fest,' 'MTN Iwacu Muzika Festival,' n'ibindi byinshi.

    1.            Itabwa muri yombi rya Miss Muheto Divine


    Tariki 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

    Ku wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha akurikiranyweho n'Ubushinjacyaha.

    Ibyaha Miss Muheto akurikiranyweho ni; Gutwara yanyweye ibisindisha ku kigero cya 4.00 mu gihe igipimo gisanzwe ari 0.8, Icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya abifitiye n'icyaha cyo kugonga ibikorwaremezo akanahunga.

    Mu rubanza, ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto Divine gufungwa umwaka n'amezi umunani ndetse agacibwa amande y'ibihumbi 220rwf. Umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku wa 06 Ugushyingo 2024 saa cyenda z'amanywa ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

    2.            Itabwa muri yombi rya Fatakumavuta


    Urubanza rwa Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta rwarasubitswe, nyuma y'ubusabe bw'uyu munyamakuru wagaragarije urukiko ko atiteguye kuburana ku wa 31 Ukwakira 2024 nk'uko byari bitegerejwe.

    Inteko iburanisha yafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha ry'uru rubanza ku wa 5 Ugushyingo 2024.

    Fatakumavuta yatawe muri yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.

    Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko ibyaha akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ibi akaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Icyakora ubwo bari mu iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo by'abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi ku kigero kiri hejuru cyane.

    3.            Urukundo rwa Shaddyboo na YewëeH


    Mu ijoro ryo ku wa 25 Ukwakira 2024, hacicikanye amafoto n'amashusho bigaragaza Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo ari kumwe na Producer YewëeH warambitse ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi bakomeye barimo nka Eddy Kenzo na Otile Brown.

    InyaRwanda yahawe amakuru yizewe yemeza ako aba bombi bari mu rukundo rwitamuruye, kandi ko amafoto n'amashusho byagiye hanze bihamya neza umubano wabo umaze igihe kinini ariko utari waravuzwe mu itangazamakuru. 

    Mu bihe bitandukanye Shaddyboo yagiye agaragaza abakunzi be bashya, ariko ntibyagiye biramba. Yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Manzi Jeannot ubarizwa muri Kenya, ariko ibyabo byashyizweho akadomo mu mwaka wa 2023.

    Kuva icyo gihe uyu mugore w'abana babiri ntiyongeye kuvugwa mu rukundo kugeza ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, yagaragaje ko yakunze YewëeH.

    Umubano w'aba bombi wagutse cyane kuva mu mezi ane ashize, kugeza ubwo bombi bifashishije konti zabo bagaragaje ko urukundo rugeze aharyoshye.

    4.            MTN Iwacu Muzika Festival


    Ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' byamaze iminsi bizenguruka mu mijyi umunani y'u Rwanda, byasorejwe kuri kibuga cy'umupira w'amaguru cya Nengo mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.

    Ni ibitaramo byanyuze mu mijyi nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma,Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu. Ni mu gihe byanyuzemo abahanzi nka Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Bushali, Danny Nanone,Ruti Joel na Kenny Sol.

    5.            Twaje Fest


    Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda, biganjemo abaje mu gisekuru kimwe n'umuhanzi Dushime Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan, bamukoreye igitaramo cyo kwizihiza ibigwi bye mu muziki.

    Ni igitaramo cyiswe 'Twaje Fest'. Iri rikaba ari iserukiramuco ryateguwe mu kwizihiza ibigwi by'uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza Kanseri.

    Iri serukiramuco ryabereye muri BK Arena ku wa 26 Ukwakira 2024, ryahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru.

    6.            Rusine yatunguje umugore we imodoka


    Umunyarwenya Rusine Patrick yatunguye umugore we Iryn Uwase amuha impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai ubwo bombi bari mu gitaramo cya Kigali Comedy Club.

    Muri ibi birori byabaye mu ijoro rya tariki 03 Ukwakira 2024, uyu munyarwenya yatunguye abitabiriye Kigali Comedy Club n'umugore we, apfukama hasi asa nk'ugiye gutera ivi ariko ahita amusaba niba azemera kujya amutwara we n'umwana babyaranye, ariko ahita amusaba kumuherekeza hanze amwereka impano y'imodoka ya Hyundai yamuteguriye.

    Ni nyuma y'uko aba bombi batangaje ko bafitanye umwana w'umuhungu w'amezi 9 ndetse bagasezerana kubana nk'umugabo n'umugore imbere y'amategeko ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

    7.            Rufonsina yambitswe impeta


    Uwimpundu Sandrine ukoresha izina rya Rufonsina muri Filime 'Umuturanyi' iri mu zigezweho muri sinema Nyarwanda, yambitswe impeta n'umugabo we Bugingo Janvier bamaze imyaka 11 babana ndetse banafitanye umwana w'imyaka icyenda.

    Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2024, bibera ahitwa Ahava River Kicukiro.

    8.            Abahanzi Nyarwanda bataramiye imahanga


    Aline Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’ yataramiye mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi, ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024. 

    Ni cyo gitaramo cya mbere yari ahakoreye mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa rye, kandi yitaye cyane ku kuririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

    Iki gitaramo cya Gahongayire cyabaye ku munsi umwe n’icya Kitoko ndetse na Sat-B. Aba bombi bakoreye igitaramo gikomeye mu Bubuligi bise “Live Music Party” cyateguwe na Sosiyete ya JC Enterprise isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri iki gihugu.

    Ku wa 5 Ukwakira 2024 kandi Massamba Intore yataramiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede na Denmark, Dr Diane Gashumba yanditse agaragaza ko uyu mwiherero wahuje Abanyarwanda 800 baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, aho baganiriye hamwe ibyubaka u Rwanda “turahiga, maze turatarama buracya!”

    Yavuze kandi ko bishimiye kubana n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’abahanzi nka Massamba Intore, Mireille Mukakigeli, Mihigo Chouchou, Aaron Tunga, Sly Buta ndetse na Kayiranga.

    Ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzi Denis Kanaka yataramanye n’umuhanzi w’umurundi Kidum mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu ijoro ryo ku wa Kane ryishyira ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, nibwo umuhanzikazi Butera Knowless yataramiye abarenga 600 mu gikorwa cyateguwe n’umuryango ukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’urubyiruko cyane cyane muri Afurika uzwi nka Global Livingston Institute, kikaba cyabereye mu nyubako Kamala Harris aherutse kwiyamamarizamo, izwi nka Reelworks mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bruce Melodie uherereye muri Canada aho ateganya gukorera ibitaramo bine, yabitangiriye mu Mujyi wa Ottawa aho yataramiye mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2024.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo, cyane ko icyumba cyari cyateguwe kuberamo cyari cyakubise cyuzuye.

    Iki gitaramo Bruce Melodie yakoreye mu Mujyi wa Ottawa cyabimburiye ibindi ateganya gukorera mu mijyi nka Montreal,Toronto na Vancouver. Bisobanuye ko kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2024 arataramira i Montreal, tariki ya 2 Ugushyingo 2024 azakomereze mu Mujyi wa Toronto, naho tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver ari naho ha nyuma.

    9.            RIB yihanangiije abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga

    Mu bihe bitandukanye wabonye cyangwa wumvise abantu bishyurwa kugira ngo basebye abandi bisunze imiyoboro y’abo y’imbuga nkoranyambaga. Ariko kandi harimo n’abandi babikora mu rwego rwo kugira ngo wawundi bavuga nabi azabashake (mu mvugo z’ubu).

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo RIB ikomeze gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Yavuze ko bigishije mu bihe bitandukanye bityo “uwinangiye ubwo ng’ubwo amategeko arakora akazi kayo.”

    Dr. Murangira yavuze ko ‘Showbiz’ atari ikirwa ku buryo RIB itakurikirana ibiberamo. Ariko kandi batangazwa n’uburyo umunyamakuru ukorera Radio cyangwa Televiziyo iyo agiye kuri shene ye ya Youtube ahinduka undi muntu akavuga ibintu atavugira kuri Radio cyangwa se igitangazamakuru akorera.

    Yabwiye abafite shene za Youtube ko “Umuntu uzongera kwakira (mu kiganiro) umuntu wibasira undi uri umufatanyacyaha, muzajya mujyana.”

    Yavuze ko RIB itazigera yemera ko ‘Showbiz inyuramo abantu bashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, bashaka gukururamo amatiku, amacakubiri, udukundi,' asaba abakoresha Youtube n’indi miyoboro kwitonda cyane mu bantu bakira mu kiganiro, kuko bakwiye gushungura ntibahe umwanya abantu basebya abandi.

    10.       Indirimbo nshya zarikoroje


    Mu ndirimbo zagarutsweho cyane muri uku kwezi, harimo 'Plenty' y'umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, 'Tamu Sana' ya Alyn Sano, 'Byeri' ya Zeo Trap na Kinabeat, 'Payina' ya Cox, 'Shenge' ya Li John na Jay Polly n'izindi nyinshi zafashije Abanyarwanda kuryoherwa n'Ukwezi k'Ukwakira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148234/miss-muheto-fatakumavuta-na-shaddyboo-mu-bihariye-imyidagaduro-nyarwanda-yukwakira-2024-148234.html