Blog

  • Amavubi yasezereye Djibouti mu mukino warebwe… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane itariki 31 Ukwakira 2024 ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinze ikipe y’igihugu ya Djibouti ibitego bitatu ku busa mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa cy’abakinira imbere mu guhugu, CHAN. 

    U Rwanda rwatsindiwe na Dushimirimana Olivier watsinze ibitego bibiri naho Tuyisenge Arsene atsindamo ikindi gitego. Gusezerera Djibouti mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo gukina CHAN, bisobanuye ko u Rwanda ruzongera gukina mu ijonjora rikurikiye n’ikipe izarokoka hagati ya Sudan y’Epfo na Kenya.

    Uko umukino wagenze umunota ku munota:

    90+4′ Umukino urangiye u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Djibouti.

    90+3′ Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kuryosha ibirori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

    90′ Tuyisenge Arsene atsinze igitego cya gatatu ku ruhande rw’ u Rwanda nyuma y’agapira kari kari kwisirisimba mbere y’izamu rya Djibouti.

    88′ Kufura y’u Rwanda igiye guterwa na Muhire Kevin ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert. Kufura byarangiye Muhire Kevin ayitera hejuru y’izamu.

    86′ Abakinnyi ba Djibouti batangiye gukinana amahane menshi cyane bibaza uko baza kubona igitego gishobora gushyira akadomo ku rugendo rw’u Rwanda.

    82′ Ahmed Aden yari azamukanye umupira imbere y’izamu ry’u Rwanda nuko Niyigena Clement aratabara aguma kwimana u Rwanda imbere ya Perezida Kagamwe. 

    80′ Kufura y’u Rwanda ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert, kufura itewe na Muhire Kevin birangiye umuzamu wa Djibouti Sulait afashe umupira.

    78′ Mugisha Gilberta yari atsinze igitego cya gatatu ku ruhande rw’u Rwanda umusifuzi avuga ko yaraririye.

    76′ Abakinnyi ba Djibouti nabo bari kugera geza gushaka igitego cyane ko baramutse bakibonye kugeza ubu ni bo bakomeza mu cyiciro gikurikira.

    73′ Twizerimana Onesme na Mugisha Gilbert bari bakoze utuntu twiza imbere y’izamu rya Djibouti ariko umuzamu aba ibamba umupira arawufata. 

    71′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze impinduka havamo Dushimiriman Olivier na Mbonyumwami Thaiba basimburwa na Tuyisenge Arsene ndetse na Twizerimana Onesme.

    69′ Mugisha Gilbert yazamukanye umupira imbere y’izamu rya Djibout ariko abakinnyi ba Djibouti baratabara. 

    66′ Ruboneka Jean Bosco yari acenze ashakisha Mbonyumwami Thaiba nuko umupira ujya muri Korunrli. Koruneli y’ u Rwanda yatewe, abakinnyi ba Djibouti bongeye gusubiza umupira muri Koruneli itagize icyo imarira Amavubi.

    61′ Djibouti izamukanye umupira imbere y’izamu ry’u Rwanda nuko Nshimiriman Yunusu aratabara.

    60′ Mugisha Gilbert azamukanye umupira imbere y’izamu rya Djibouti maze Ahmed Abdi umupira awumukuraho ataratsinda igitego. 

    57′ Muhire Kevin arwanye n’umupira imbere y’izamu rya Djibouti nuko umuzamu aba ibamba umupira awushyira muri koruneli. Koruneli yatewe nuko Thaiba ashatse gutsinda igitego umuzamu umupira awugarurira ku murongo.

    54′ Abakinnyi ba Djibouti bafite gahunda yo kwirida gutsindwa ibitego byinshi kuko bari gukina bugarira nta gahunda yo kwataka bafite.

    52′ Mugisha Gilbert yari ateye umupira muremure ashakisha Mbonyumwami Thaiba nuko umupira utaramugeraho aratembagara aragwa.

    51′ Niyomugabo Jean Claude yari azamukanye umupira ariko agiye gucenga myugariro wa Djibouti Yabe Saidi amukuraho umupira birangira Claude awurengeje.

    48′ Ruboneka Jean Bosco abonye umupira imbere y’izamu rya Djibouti gusa awutera hejuru.

    46′ Abakinnyi ba Djibouti batangiranye imbaraga zidasanzwe ariko kufura yari itewe na Gabriel Dadie umupira ugarurwa na Niyigena Clement.

    Perezida Kagame yitabiriye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti ibitego bitatu ku busa

    Abanyarwanda baryohewe no kongera kwicarana na Perezida wa Repubulika muri Stade Amahoro

    U Rwanda rwasezereye ikipe y’igihugu ya Djibouti mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa, CHAN

    Umutoza Trosten Frank Spitller ari kwishimira gutsinda ikipe y’igihugu ya Djibouti

    Iminota 45 isanzwe yarangiye u Rwanda rugifite ibitego bibiri ku busa bwa Djibouti nuko umusifuzi yongeyeho umunota umwe urangira ntagihindutse

    44′ Mugisha Gilbert azamukanye umupira imbere y’izamu rya Djibouti nuko Niyomugabo Claude ateye ishoti bawukuramo na Olivier asongejemo umupira ufatwa n’umuzamu wa Djibouti.

    43′ Mbonyumwami Thaiba yari ahaye umupira Dushimirimana ngo atsinde igitego cya gatatu ariko umuzamu wa Djibouti umupira arawufata.

    40′ Ahmed Aden yafashije ikipe yigihigu ya Djibouti kugera imbere y’izamu ry’u Rwanda ku nshuro ya gatatu ariko Amavubi akora akazi neza.

    39′ Kufura ya Djibouti iri imbere y’izamu ryayo barayiteye umupira bawihera Amavubi ariko umuzamu wa Djibouti aba ibamba.

    35′ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Djibouti babuze umupira kugeza ubwo iminota 35 ishize bageze imbere y’izamu inshuro ebyiri gusa.

    32′ Kufura y’u Rwanda itewe na Muhire Kevin birangiye abakinnyi ba Djibouti bawugaruye.

    29′ Mugisha Gilbert yari arekuye umupira muremure imbere y’izamu rya Djibouti umuzamu wa Djibouti Sulait yigira agaca arawumira.

    26′ Koruneli y’u Rwanda yari itewe na Muhire Kevina yatewe birangira Mugisha Gilbert akoze ikosa.

    23′ Dushimirimana Olivier uzwi nka Muzungu arekuye ishoti imbere y’izamu rya Djibouti atsindira u Rwanda igitego cya kabiri.

    22′ Koruneli y’u Rwanda itewe na Kevin abakinnyi ba Djibouti bawusubije muri koruneli, iya kabiri nayo ntiyagira icyo imarira u Rwanda.

    19′ Abakinnyi ba Djibouti batangiye kugaragaza gutinyuka kuko nabo bari gukinana ishyaka muri iyi minota.

    17′ Mohamed Eden wa Djibouti arekuye ishoti nuko umupira uca hejuru y’izamu rya Muhawenayo Gad

    16′ Mohammed Youssuf wa Djibouti yazamukanye umupira ateye ishoti asanga umuzamu Gad ahagaze neza.

    15′ Koruneli y’u Rwanda itewe na Muhire Kevin isanze Yunusu ahagaze neza gusa umupira awutera hejuru y’izamu.

    13′ Dushimirimana Olivier yongeye kubona uburyo bukomeye imbere y’izamu awurwanira na Mbonyumwami Thaitba na Mugisha Gilbert ariko umupira unyura hejuru y’izamu

    9′ Dushimirimana Olivier atsinze igitego cya mbere ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma y’umupira wari umaze akanya wisirisimba imbere y’izamu rya Djibouti

    9′ Mugisha Gilbert yari azamukanye umupira acenga ba myugariro ba Djibouti nuko umupira uramurengana.

    7′ Koruneli y’u Rwanda ku mupira Ruboneka yari ashatse gushota nuko Farada arawurenza. Koruneli yatewe na Muhire Kevin ntacyo yamariye Amavubi.

    4′ Kapiteni Muhire Kevin yongeye gutera umupira hejuru y’izamu nyuma yuko yari awuhawe na Mugisha Gilbert.

    3′ Abakinnyi b’ikipe y’igihugu “Amavubi” bakomeje kwatakana imbaraga zidasanzwe bareba ko babona igitego cya mbere.

    1.55′ Muhire Kevin na Mbonyumwami Thaiba bazamukanye umupira nuko Muhire Kevin awushota hejuru y’izamu.

    1′ Mbonyumwami Thaiba yari atangiye atungura ikipe y’igihugu ya Djibouti ariko abakinnyi ba Djibouti baratabara.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe yigihugu y’u Rwanda ni Muhawenayo Gad, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert, Ruboneka Bosco, Ngabonziza Pacifique, Mbonyumwami Thaiba, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Dushimirimana Olivier na Niyomugabo Claude.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Djibouti

    Ku ruhande rwa Djibouti abakinnyi babanje mu kibuga ni Sulait, Gabriel, Ahmed omar, Abdi Osman, Yabe Siadi, Ali Farada, Hassan Husein, Elabeh, Idris Mohamed, Mahad Abdi na Ahmed Aden. 

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda “Amavubi” igiye kwakira Djibouti mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Africa cy'abakinnyi bakina muri shampiyona z'imbere mu bihugu byabo “CHAN” kizabera mu bihugu bitatu ari byo Kenya, Uganda na Tanzania.

    Ni umukino Amavubi afitemo akazi gakomeye ko gutsinda Djibouti ibitego bibiri ku busa, kuko umukino wabanje Djibouti yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa mu mukino n'ubundi wabereye kuri Stade Amahoro, igitego cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe na Gabriel Dadzie.

    Bamwe mu basesenguzi batandukanye bashimangiye ko kuba u Rwanda rwaratsinzwe na Djibouti ku Cyumweru habayeho uburangare bukabije ndetse abanyarwanda basuzugura ikipe y'igihugu ya Djibouti bayifata ko ari agakipe gato kandi gaciriritse.

    Kuri uyu wa Kane abanyarwanda baje kuri uyu mukino bafite gahunda yo gukosora amakosa yakozwe ku Cyumweru ubwo Djibouti yatsindaga u Rwanda igitego kimwe ku busa kuri Stade Amahoro.

    Abafana bari bagerageje kwitabira umukino u Rwanda rwatsinzemo ikipe y’igihugu ya Djibouti

    “>

    “>

    AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda.com

    VIDEO: Munyantore Eric – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148216/live-u-rwanda-rugiye-kwakira-djibouti-mu-mukino-wo-kwitondera-148216.html

  • Haruna Niyonzima yatanze umurongo ku bivugwa… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2024 mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’uko yari yatumiwe mu gitaramo cy’abanyarwenya cya Gen Z Comedy.

    Haruna Niyonzima yavuze ko buri mu ntu mu mupira w’amaguru agira imikinire ye bityo ko uburyo murumuna we , Hakizimana Muhadjiri akoreshwamo mu kibuga ataribwo akoreshwamo ndetse anavuga ko uyu mukinnyi adakwiye kubura mu Mavubi ari gukina kuri ubu.

    Yagize ati ” Muhadjiri,buriya mu mupira w’amaguru buri muntu agira imikinire ye , ntabwo uburyo bamukoreshamo aribwo bagakwiye kumukoreshamo. Njyewe murumuna wanjye ndamuzi buri wese afite uko Imana yamuremye abakinnyi nka ba Muhadjiri babayeho ku Isi yose ariko se uwo mukinnyi umukoresha gute.

    N’aya Mavubi ari gukina ntabwo Muhadjiri akwiye kuburamo ntabwo muvugira kubera ko ari murumuna wanjye, ndamuvugura nk’umuntu uzi umupira, nk’umuntu wakinnye umupira, nk’umuntu unawurebe akuwureba mu y’indi mboni iruta iy’abandi bantu”.

    Yakomeje avuga ko abakinnyi batakina kimwe dore  no mu bana umuntu abyaye nabo baba badateye kimwe.

    Haruna Niyonzima yavuze ko icyo bakwiye kureba ari umusaruro umuntu atanga ndetse n’ibibazo umuntu afitanye n’undi ku giti cye ntibijyanwe mu Mavubi kuko ari ay’Abanyarwanda.

    Ati” Twebwe icyo tureba, ese umusaruro umuntu atanga ni uwuhe ,niyo mpamvu wenda mbivuzeho mu buryo burambuye, tugabanye amarangamutima n’ibibazo biri ku ruhande ku giti cy’umuntu, tureke kubizana mu Mavubi kubera ko ntabwo Amavubi ari ay’umutoza, ntabwo ari aya Minisiteri, ntabwo ari aya FERWAFA, Amavubi ni ay’Abanyarwanda. 

    Niyo mpamvu njyewe niba mfitanye ikibazo na Muhadjiri ngomba kugishyira ku ruhande, nkareba ese yamarira iki igihugu. Muhadjiri mpamya neza nta shidikanya ko ari umukinnyi utari ukwiye kubura mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi”.

    Yavuze ko Inama yagira Hakizimana Muhadjiri  ari ukudacika intege bijyanye n’uko akiri muto kandi umutoza uhari kuri ubu akaba ashobora kuba atamukunda gusa ejo hakazaza undi umukunda.

    Ati” Inama nagira Muhadjiri ni iyo kudacika intege kubera ko umutoza uyu munsi ashobora kuba atamukunda ejo hakazaza undi umukunda kandi agakina umupira. Icyo namusaba nka murumuna wanjye ni ugukomeza kugira ikinyabupfura no kudacika intege.Kubera ko uyu muzungu yariho azavaho wenda undi uzaza azamukunda”.

    Yavuze ko Abanyarwanda bigoye gukunda iby’iwabo aho badaha agaciro abanyarwanda ahubwo bakumva ko bagaha abaturutse hanze kandi mu by’ukuri ibyo biba ataribyo ahubwo bakwiye kubanza gukunda ab’iwabo.

    Haruna Niyonzima yatangaje ibi nyuma y’uko Hakizimana Muhadjiri usanzwe ukinira ikipe ya Police FC atahamagawe mu ikipe yasezereye Djibouti mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike ya CHAN 2024. Umutoza yavuze impamvu atamuhamagara ari ukubera ko ibyo amusaba gukina ataribyo akina ahubwo yikinira ibintu bye.

    Haruna Niyonzima wakiniye amakipe atandukanye arimo ayo mu Rwanda ya Etincelles FC, Rayon Sports,APR FC na AS Kigali n’ayo hanze ariyo Simba SC na Young Africans. Kuri ubu nta kipe afite nyuma y’uko atandukanye na Rayon Sports.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148220/haruna-niyonzima-yatanze-umurongo-ku-bivugwa-hagati-ya-murumuna-we-numutoza-wamavubi-video-148220.html

  • Rusizi: Abayobozi b'amakoperative bagiye kujya basinyana imihigo n'Akarere – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe nyuma y'amatora y'abayobozi bashya b'amakoperative atatu muri ane ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama ku wa 29 Ukwakira 2024.

    Koperative z'abahinzi b'umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama zatoye ni KOIMUNYA yo mu murenge wa Nyakabuye, KOJIMU yo mu murenge wa Muganza, na KEHEMU yo mu murenge wa Bugarama.

    COPORORIKI yo mu murenge wa Gikundamvura niyo itakoresheje amatora kuko abayobozi bayo batararangiza manda.

    Nk'ibisanzwe aya matora yitabiriwe n'inteko itora abayobozi ba koperative igizwe n'abayobozi b'amatsinda.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko bagiye kuganira n'abayobozi bashya b'aya makoperative ku bibazo bikunze kugaragara mu makoperative birimo kwibwa umusaruro n'imicungire mibi y'umutungo.

    Ati 'Ikindi nabasabye ni uko nyuma y'uko batowe bazaza bagasinyana imihigo n'akarere, bakavuga ngo koperative nyisanze hano ku mwaka nzaba nyigejeje aha ngaha. Icyo gihe tugakora igenzura dufatanije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imicungire y'amakoperative, wa wundi wagaragaje intege nkeya akagirwa inama. Twifuza ko koperative zikura ntizibe za koperative zihora ku rwego rumwe'.

    Amasezerano aje akenewe!

    Perezida wa koperative y'abahinzi b'umuceri ba Kizura yo mu murenge wa Gikundamvura, Oscar Hamenyimana, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko asanga aya masezerano abayobozi b'amakoperative bagiye kujya bagirana n'ubuyobozi bw'akarere azatuma abayobozi b'amakoperative bakorana umurava mu kuzuza inshingano zabo.

    Ati 'Nidusinya imihigo bizatuma umuyobozi wa koperative azajya ashyira igitsure ku bakozi ba koperative kuko azaba aziko hari abazaza kumubaza impamvu intego yihaye atayigezeho'.

    Bunani Obed, umaze imyaka 4 ayobora ihuriro ry'amakoperative ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama yavuze ko iyi gahunda yo gusinyana amasezerano hagati y'umuyobozi wa koperative n'akarere ije ikenewe.

    Ati 'Nanjye nayishyigikira kuko umuyobozi wa koperative hari ibyo aba agomba gufashwamo n'ubuyobozi bw'akarere. Ayo masezerano azatuma umuyobozi adafata koperative nk'akarima ke, bigabanye ibihombo koperative zatezwaga n'ikoreshwa nabi ry'umutungo bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwayo'.

    Mu kibaya cya Bugarama umuceri uhingwa n'abahinzi barenga 8000 bibumbiye muri koperative enye zikorera kuri hegitari zirenga 1500 zo mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura. Mu gihembwe kimwe cy'ihinga iki gishanga gisarurwamo toni zirenga 7 z'umuceri.

    Abayobozi b’amakoperative bagiye kujya basinyana imihigo n'Akarere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abayobozi-b-amakoperative-bagiye-kujya-basinyana-imihigo-n-akarere

  • Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 nibwo Perezida Kagame yagaragaye muri Sitade Amahoro aje gushyigikira ikipe y'igihugu AMAVUBI.

    Ni mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abakina imbere mu gihuhugu wahuje u Rwanda na Djibouti.

    Ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze Djibouti ibitego 3-0, ibitego bibiri muribyo byatsinzwe na Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu ndetse ikindi kimwe gitsindwa na Tuyisenge Arsène.

    Gutsinda uyu mukino ku ruhande rw'uRwanda bisobanuye ko bageze mu kiciro cya kabiri cy'iri rushanwa aho bitegura ko igikombe cya Afurika kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya, Amavubi yazisangayo.

    Uyu mukino kandi wakurikiwe na Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard na Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse.

    Ubwo uyu mukino wari urangiye, ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda bashimiye Perezida Kagame.

    Bagize bati 'Tubashimiye byimazeyo ku mwanya wanyu muba mwatugeneye, biratwubaka kandi bikadutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Mwakoze cyane kudufasha gukosora.'

    Gusezerera Djibouti ku giteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino yombi byatumye u Rwanda ruzahura na Kenya mu ijonjora rikurikiyeho.

    The post Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-u-rwanda-rwatsinzemo-djibouti-3-0-hashakwa-itike-ya-chan-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-u-rwanda-rwatsinzemo-djibouti-3-0-hashakwa-itike-ya-chan-2025

  • Perezida wa La Liga, Javier Tebas, yanenze Imyitwarire ya Real Madrid ayishinja ibintu bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Javier Tebas, Perezida wa La Liga, yanenze Real Madrid kubera kutitabira ibirori bya Ballon d'Or no kwijujutira uburyo France Football itanga iki gihembo. Yavuze ko kwerekana ko ikipe irengana bidakwiye kandi bigaragaza kubura ikinyabupfura, bikaba bigaragarira no mu makimbirane yo mu gihugu imbere.

    Rodri yegukanye Ballon d'Or ya 2024, ibintu byateje impaka mu bafana n'abayobozi ba Real Madrid, batishimiye ko Vinícius Jr. atahawe agaciro. Ibi byatumye Real Madrid yirinda kwitabira ibirori, icyemezo Tebas yamaganye.

    Umubano wa Real Madrid na La Liga umaze igihe urimo amakimbirane, by'umwihariko ku ngingo z'imari n'ubuyobozi bwa shampiyona. Iki kibazo gishya kigaragaza ko ubushyamirane bukomeje, kandi Tebas yihanangirije Real Madrid, avuga ko guhora yitwara nk'iyarenganye bishobora kwangiza isura ya ruhago ya Espagne.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-la-liga-javier-tebas-yanenze-imyitwarire-ya-real-madrid-ayishinja-ibintu-bikomeye/

  • Nyamasheke: Hagiye kubakwa ikigo cy'ikitegererezo mu buhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kizatangira kubakwa mu mpera z'uyu mwaka, mu nshingano kizaba gifite harimo no gusuzuma ibihingwa ku buryo umuhinzi uzajya abona imyaka ye yarwaye, azajya aca akababi akakajyana kuri iki kigo bakagapimisha ibyuma byabugenewe mu kumenya iyo ndwara iyo ariyo.

    Musabyimana Theophile, umuhinzi-mworozi ntangarugero wo mu murenge wa Nyabitekeri mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu byo yiteze kuri iki kigo harimo kumufasha kongera umusaruro kuko hari ubwo yajyaga ahinga adakoreshe inyongeramusaruro.

    Ati 'Hari ubwo nabonaga kubona ingongeramusaruro bingoye ngapfa gutera bigatuma ntabona umusaruro uhagije'.

    Igiraneza Berthe yashimye kuba muri iki kigo kigiye kubakwa harimo n'isuzumiro ry'ibihingwa avuga ko rizaba ari igisubizo kuko hari ubwo bahingaga imyaka ikuma ntibabone umusaruro kandi wenda bashoboraga gutera umuti igakira.

    Umukozi w'Umushinga Hinga Wunguke uterwa inkunga na USAID, Nyabyenda Jean Paul, yavuze ko impamvu bahisemo kubaka iki kigo mu karere ka Nyamasheke ari uko mu turere bubatsemo ikigo nk'iki babonye gitanga umusaruro.

    Ati 'Ikigo Farm Service Center mu byo kizakemura harimo ibura ry' inyongeramusaruro ku bahinzi kuko bazajya bayibonera hafi. Kizaba gifite abakozi bajya hasi mu mirenge guhugura abaturage bakora ubuhinzi n'ubworozi,”

    “Umuhinzi uzajya abona imyaka ye yarwaye yemerewe gusoroma ibabi akarizana bakamubwira icyo icyo gihingwa kirwaye. Muri iki kigo kandi hazaba harimo ikoranabuhanga ku buryo umuhinzi cyangwa umworozi ashobora gufata umwanya akareba mu mashusho uko ubuhinzi n'ubworozi bikorwa kinyamwuga'

    Akarere ka Nyamasheke kagiye kubakwamo iki kigo kari mu turere dufite abaturage benshi batihagije mu biribwa kuko mu baturage barenga ibihumbi 400 bagatuye abihagije mu biribwa ari 74% mu gihe ku rwego rw'igihugu Abanyarwanda bihagije mu biribwa ku kigero cya 80%.

    I Nyamasheke hagiye kubakwa Ikigo cy'Ikitegererezo mu buhinzi n’ubworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hagiye-kubakwa-ikigo-cy-ikitegererezo-mu-buhinzi-n-ubworozi

  • NESA yatahuye amashuri 650 akora adafite ibyangombwa – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hakorwa ubugenzuzi ku mashuri hirya no hino mu gihugu, harebwa niba yubahiriza ibyangombwa bituma atanga uburezi bufite ireme.

    Mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko bagiranye n'ubuyobozi bwa NESA kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu bugenzuzi bwakozwe mu gihugu hose basanze hari amashuri 650 akora nta byangombwa, ndetse batangiye kuyasura ngo harebwe niba yafungwa cyangwa azahabwa ibyangombwa.

    Ati 'Tumaze gusura amashuri arenga 500, ubundi ukuntu tubigenza turitonda n'iyo ari ishuri dushaka gufunga turabyitondera. Kuko buriya niba ufunze ishuri birasaba no kureba ku ngaruka zishobora kugera ku bana baryigagamo, birasaba ko ufunga ishuri utegura aho wimurira abana bagomba kujya kwiga kuko ugiye ugafunga gutyo gusa wasanga ahubwo byateza ibibazo kurusha ibyo washakaga gukemura.'

    Yavuze ko hari ayo basanga yashyira ubuzima bw'abnyeshuri mu kaga bagahitamo kuyafunga abanyeshuri bakoherezwa mu bindi bigo.

    Ati 'Hari ayo dusanga rwose aho gukorera uko hameze atari ishuri tugafata icyemezo cyo kurifunga ariko nk'uko nabivuze kurifunga turitonda. Nk'ubu ayo twasanze ameze gutyo ashobora kuba arimo abana, kuko aba akeneye no gufungwa byihutirwa kuko n'umutekano w'abana uba ari ngombwa, turi guteganya ko mu gihembwe cya kabiri tuzaba twagiye dukorane inama n'ayo mashuri n'ababyeyi tubabwire ibyo tugiye gukora n'abana tubashakire ahandi bajya kwiga hanyuma ayo mashuri tubona atameze neza ahagarare.'

    Dr. Bahati yahamije ko hari ikindi cyiciro cy'amashuri basanga adafite ibyangombwa byo gukora ariko yujuje ibisabwa ku buryo ahita ahabwa ibyangombwa byo gukora, hakaba n'andi akora ariko ataragera ku bipimo bisabwa ariko agerageza.

    Ati 'Ayo tuyaha igihe, tukababwira ngo dusanze muhagaze aha, mwujuje ibi, murabura ibi. Tubaha igihe cy'umwaka ku buryo mu mwaka utaha nimutaba mwujuje ibi n'ibi ntabwo muzongera gufungura.'

    Imibare ya NESA igaragaza ko mu Rwanda hari amashuri yujuje ibyangombwa atanga uburezi bw'ibanze 5045 ari hirya no hino mu gihugu, harimo 1268 ari mu Ntara y'Iburasirazuba, 1153 ari mu Majyepfo, 1121 mu Burengerazuba, 792 mu Majyaruguru na 711 mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko badapfa gufunga ishuri batarebye ingaruka byagira ku bana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nesa-yatahuye-amashuri-650-akora-adafite-ibyangombwa

  • Yaka Mwana yatawe muri yombi kubwo guteza akavuyo kurucyiko #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane saa tatu za mu gitondo ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ,haburanishijwe urubanza Nyampinga Muheto Nshuti Divine aregwamo ibyaha bifitanye isano n'ubusinzi.

    Nyuma yo kujya kumva urubanz rwa Miss Muheto Divine na Fatakumavuta, Yaka Mwana yatawe muri yombi kubwo guteza akavuyo ku rukiko nyuma yo kunywa inzoga.

    The post Yaka Mwana yatawe muri yombi kubwo guteza akavuyo kurucyiko appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/yaka-mwana-yatawe-muri-yombi-kubwo-guteza-akavuyo-kurucyiko/

  • Ibikoresho bidahagije n'abarimu bigisha bahushura; mu bitera abanyeshuri benshi gutsindwa siyansi – #rwanda #RwOT

    Iby'abanyeshuri batsindwa amasomo ya siyansi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y'uko abatsinze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n'ayisumbuye bamenyeshwaga ibigo bazigaho mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, bagasanga harimo abagize zeru mu masomo ya siyansi boherejwe kuyiga mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

    Uretse ibizamini bya Leta, isuzuma rikorwa ku banyeshuri bo mu burezi bw'ibanze harebwa ubumenyi bafite mu Kinyarwanda, Icyongereza n'Imibare rigaragaza ko abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza mu 2021 batsinze imibare bari 69,94% bigeze mu 2023 biragabanyuka bagera kuri 55.6%.

    Mu biganiro abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko bagiranye n'ubuyobozi bwa NESA kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Depite Niyongana Gallican yagaragaje ko igihugu gishaka ko abana benshi bashobora kubona aho biga amasomo ya siyansi bakwiye kuyiga ariko ikibazo kikaba ko usanga mu nguni zitandukanye bazitsindwa.

    Ati 'Ikibazo cyabaye ni uko bavugaga ngo babashyize muri siyansi kandi barazitsinzwe. Umuti ni ugushaka impamvu bazitsindwa nyine. Numva ari ho hashakirwa ingamba kuko ubundi turifuza ko abana biga siyansi kandi nemera ko ubundi umwana wese afite ubwo bushobozi bwo kuziga ateguwe uko bikwiye, kandi ninabyo twifuza, twifuza ko abafite ayo mahirwe yo kuba bakwiga siyansi baziga.'

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard yagaragaje ko amasomo ya siyansi asaba ibintu byinshi birimo abarimu bayize neza n'ibikoresho kenshi usanga bihenze.

    Ati 'Siyansi isaba icya mbere abarimu bayize neza, reka tuvuge ko tubafite ariko igasaba ibikoresho ari byo bidahari ari na yo mpamvu usanga mu masuzuma yaba ayo twavuze mbere yaba no mu bizamini bya Leta, mwavuze mu mibare, n'andi masiyansi rwose ntabwo abana bayatsinda neza.'

    Yavuze ko hari igenzura ryakozwe basanga integanyanyigisho ikoreshwa ikubiyemo ibintu byinshi ku buryo umwalimu atabasha kuyigisha mu buryo buboneye.

    Ati 'Hari impamvu nyinshi abantu barebaho harimo uko kubura kw'ibikoresho, abantu bareba ku barimu, integanyanyigisho burya na yo igira uruhare. Hari ibyo tumazemo iminsi ubwo twari turi guhuza isuzuma rya LARS n'ibipimo mpuzamahanga abantu baje kubidufashamo barebye integanyanyigisho yacu batubwira ko iremererye, ni ukuvuga ngo dushaka kwigisha abana byinshi cyane bikarangira tubahaye bikeya.'

    'Twabiganiriyeho na REB tunabereka raporo baduhaye nkeka ko mu minsi iri imbere hazabaho kugenzura ryo kureba uburemere ngo harebwe ibigomba kwigwa ibyo ari byo kuko ni na kimwe mu ntego Minisitiri w'Uburezi afite cyo kuvugurura integanyanyigisho abana bakiga iby'ingenzi aho kugira ngo dushake kubaha byinshi twibone twabahaye duke cyane kubera ko aba ari byinshi abarimu bakabinyuramo biruka.'

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragza ko abanyeshuri binjiye mu mashuri y'uburezi rusange bw'amashuri yisumbuye bavuye kuri 168.595 mu 2022 bagera kuri 170.399 mu 2023.

    Perezida wa Komisiyo, Rubagumya Furaha Emma yavuze ko hakwiye kwitabwa ku buryo bw'imyigishirize n'abigisha kuko ahari umwalimu mwiza ireme ry'uburezi riba ari ryiza umunyeshuri agasohokana ubumenyi buzamugirira akamaro.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko hakiri ikibazo cy’ibikoresho n’integanyanyigisho iremereye

    Depite Niyongana Gallican yavuze ko hakwiye gushaka umuti w’ikibazo gituma abana batsindwa siyansi

    Perezida wa Komisiyo Rubagumya Furaha Emma yavuze ko ari byiza kwita ku buryo bw’imyigishirize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dushaka-kwigisha-abana-byinshi-cyane-bikarangira-tubahaye-bikeya-dr-bahati-wa

  • Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu, tariki 30 Ukwakira 2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagiriye uruzinduko muri Uganda, aho yakiriwe na mugezi we w'icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.

    Itangazo risoza urwo ruzinduko rivuga gusa ko abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku buryo amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa Kongo no ku mubano 'mwiza'usanzwe hagati ya Kongo na Uganda.

    Ibikubiye muri iryo tangazo ni ubuhendabana, kuko nta mubano mwiza usanzwe hagati y'ibyo bihugu.

    Icya mbere, ubutegetsi bwa Kongo ntibusiba gushyira Uganda n'uRwanda mu gatebo kamwe, bishinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ndetse Perezida Museveni akaba atarya indimi iyo avuga ko 'M23 irwanira impamvu yumvikana'.

    Icya kabiri, ntiwashyira Uganda mu nshuti za Kongo, kandi bizwi ko Tshisekedi afata nk'umugambanyi umuntu wese umugira inama yo gushyikirana na M23, we yita umutwe w'iterabwoba. Nyamara Museveni yamaze kuvuga ko amahoro muri Kongo adashoboka hatabayeho gutega amatwi ibyifuzo bya M23, we asanga ' bitanagoranye'.

    Icya gatatu, Perezida Museveni ni umwe mu bababajwe n'agasuzuguro Tshisekedi yagaragarije Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba(EAC), ubwo yirukanaga nabi ingabo z'uwo muryango zari zoherejwe kubungabunga amahoro muri Kongo, akazisimbuza iza SADC, atanagishije inama bagenzi be bahuriye muri EAC.

    Rushyashya yashoboye kumenya impamvu nyakuri yajyanye Tshisekedi muri Uganda:

    Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe, zituma buri munsi yigarurira uduce dushya. Nyuma yo gufata ibice binini muri teritwari za Nyiragongo, Masisi na Rutshuru, ubu abarwanyi b'uwo mutwe bamaze kwinjira no muri Teritwari ya Walikale.

    Bukurikije ingufu n' umuvuduko wa M23, ubutegetsi bw'i Kinshasa bufite ubwoba ko mu gihe gito yaba yigaruriye na Butembo muri teritwari ya Lubero, na Buniya mu ntara ya Ituri, kandi iramutse ihafashe byayorohera kugera no mu zindi ntara nka Tshopo, Haut-Uele na Bas-Uele.

    Kubera rero ko muri utwo duce hari ingabo za Uganda zagiye kurwanya umutwe wa ADF, Tshisekedi yari muri agiye muri Uganda gutakambira Museveni ngo ingabo ze zizakumire M23, ziyibuze gushinga ibirindiro muri utwo duce. Mu rwego rw'agahimbazamusyi ndetse, Tshisekedi ngo yiteguye kwegurira Uganda ibirombe by'amabuye y'agaciro muri Ituri, nk'uko yari yahaye Abarundi na Afrika y'Epfo ibirombe bya Rubaya nubwo M23 yahise ibibambura.

    Amakuru yizewe aravuga ko Perezida Museveni yirinze kugira izeserano iryo ari ryo ryose aha Tshisekedi, kuko agisanga ibibazo bya Kongo bidashobora kurangizwa n'imbaraga za gisirikari. Yongeye gusaba ubutegetsi bwa Kongo kuva ku izima bugashyikirana na M23, maze Tshisekedi udakozwa ibiganiro n'uwo mutwe arahambira, arataha.

    Abategetsi bombi kandi banagarutse ku mushinga wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga rya Kongo. Perezida Museveni yabwiye Tshisekedi ko atifuza kwivanga muri icyo kibazo kireba gusa Abakongomani, ariko amugira inama ko mu gihe abaturage bagaragaza ko batishimiye uwo mushinga, yawureka, kuko warushaho koreka Kongo, n'ubundi isanganywe ibibazo bikigoye kubonerwa umuti.

    Ngibyo rero ibyajyanye Tshisekedi muri Uganda, aho yavuye nta nkunga ifatika ya Perezida Museveni atahanye.

    The post Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ukuri-kutavuzwe-ku-rugendo-rwa-tshisekedi-muri-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukuri-kutavuzwe-ku-rugendo-rwa-tshisekedi-muri-uganda