Blog

  • Umunyarwandakazi umaze imyaka 30 mu Bufaransa ari gushakisha umuryango we mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Urambariziki w'imyaka 33, yageze mu Bufaransa afite imyaka itatu, umwe mu babyeyi witwa Gaudiose Uwanyirigira na we ukomoka mu Rwanda aramufata amugira umwana we.

    Uyu mubyeyi yasobanuriye RBA ko Urambariziki yinjiye mu Bufaransa muri Kamena 1994, ari kumwe n'abandi bana 32 bari bakomeretse cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batabarwa n'imiryango irimo Médecins du Monde yabajyanye ngo bavurwe.

    Médecins du Monde ngo yahise itanga amatangazo kuri radiyo isaba ababishaka kubafata bakababera ababyeyi.

    Urambariziki utazi Ikinyarwanda na gike, kandi ntagire n'agace na kamwe ko mu Rwanda amenya kubera ko nta kintu na kimwe yibuka, yavuze ko mama we yamukundishije igihugu cye cy'inkomoko kugeza ubwo yatangiye gutekereza ko yajya kukireba akanagira amahirwe yo gushaka abo mu muryango we.

    Ati 'Yamfashe mfite imyaka itatu, ni umubyeyi wankunze cyane aramfasha cyane. Ni we watangije igitekerezo, yatangiye ankundisha igihugu cyanjye, akora ibishoboka byose nagikunda biba n'impamvu yo kuhagaruka.'

    Uyu mukobwa agaragaza icyizere cyo kuzabona umuryango we kubera uburyo inzego za Leta zibimufashamo ndetse ngo ntahangayikishwa n'abakoresha ubutekamutwe kuko ibimenyetso bya gihanga mu bya siyansi bibigaragaza.

    Ati 'Nizera Imana kandi nzi ko ishobora byose, ubundi ibisigaye ni urugendo rero nzagerageza, uko byagenda kose nageze mu gihugu cya njye icyo ni ikintu cy'ingenzi kuri njye kandi n'intambwe nateye kugeza ubu ni nziza ugereranyije n'abantu baba baca intege umuntu. Numva mfite icyizere kuko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga indi hafi kandi kugeza ubu binyuze mu bipimo bigaragaza isano muzi [ADN] nshobora kumenya niba mfite ababyeyi cyangwa ntabo rero nta mpungenge mfite.'

    Yagaragaje ko mu byo bamaze kugeraho harimo n'abantu bafite amateka nk'ayo yo kubura ababo batazi aho bagiye bityo ko 'imiryango myinshi rero tugiye kureba ubuhamya bwabo bufite aho buhuriye n'amateka yanjye, aho ni ho umuntu azashakira.'

    Urambariziki avuga ko yishimiye u Rwanda bitewe n'uburyo yakiriwe n'uko inzego zitandukanye zigenda zimuba hafi muri uru rugendo yatangiye.

    Yahamije ko n'iyo atabona umuryango azaba yateye intambwe yo kugera mu gihugu cye yakibonye.

    Jeannine Urambariziki yashimye uburyo inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zashyize imbaraga mu kumufasha kubona abo mu muryango we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jeannine-urambariziki-umaze-imyaka-30-mu-bufaransa-yatangiye-urugendo-rwo

  • Umutoza mukuru w'Ubwongereza Thomas Tuchel, ntashaka kuba mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Thomas Tuchel umutoza w'Umudage uherutse guhabwa inshingano zo kuzatoza ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza, yamaze kwemererwa na bwo ko azajya akorera akazi kenshi iwe mu Budage kuko atifuza kuba muri icyo gihugu igihe cyose.

    Mu kwezi gushize uyu mutoza Tuchel yahawe akazi ko kuba umutoza mukuru asimbura Umwongereza Gareth Southgate wari wahagaritswe kubera gutsindwa cyane.

    Akimara guhabwa akazi yasabye ko atakomeza kuba mu Bwongereza buri gihe nk'uko byari bimeze atoza ikipe ya Chelsea, ahubwo ko yajya ahaba iminsi mike ibindi akabikorera aho atuye i Munich.

    Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA), ryemereye uyu mugabo w'umutoza w'imyaka 51 yamavuko ko yajya akorana inama afatanyije na bagenzi be ari iwe mu rugo mu Budage, akahagera hari ibikomeye urugero ikipe y'igihugu cy'Ubwongereza yakinnye.

    Ibi bitandukanye n'ibyo yivugiye ubwe, ubwo yari amaze kwemezwa nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu cy'Ubwongereza, ko azagerageza kuba hafi ya Shampiyona y'u Bwongereza kugira ngo azajye yibonera neza abakinnyi azajya yifashisha mu gihe ikipe y'igihugu yakinnye.

    Thomas Tuchel ateganya kujya aba mu Bwongereza byibuze iminsi itatu mu cyumweru mu igihe afite akazi, indi yose akaba ari hafi y'umuryango we mu Budage.

    Uyu mutoza uzatangira akazi muri Mutarama mu mwaka wa 2025, ntabwo aramenya niba azakurikirana imikino igihugu cy'Ubwongereza giteganya muri uko kwezi kwa kazi k'Ugushyingo buzahuriramo n'u Bugereki ndetse na Ireland mu irushanwa rya UEFA Nations League.

    Umudage Thomas Tuchel umutoza mukuru w'ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza yanze gutura mu Bwongereza.

     

    The post Umutoza mukuru w'Ubwongereza Thomas Tuchel, ntashaka kuba mu Bwongereza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umutoza-mukuru-wubwongereza-thomas-tuchel-ntashaka-kuba-mu-bwongereza/

  • Marcelo myugariro wahoze akinira ikipe, yavuye mu ikipe ya Fluminense. #rwanda #RwOT

    Myugariro ufatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye mu bihe byose, amasezerano ye yahagaritswe amezi abiri ku wa gatandatu.

    Ikipe yo muri Berezile yavuze ko iki cyemezo cyumvikanyweho. Mu gihe impamvu zatumye agenda zitatangajwe, ibi byatangajwe nyuma y'umunsi umwe uyu mukinnyi w'imyaka 36 yamavuko byagaragaye ko atumvikanye n'umutoza Mano Menezes.

    Ku munota wa nyuma w'umukino na Gremio ku wa gatanu, Marcelo yari agiye kujya mu kibuga ubwo Menezes yagize icyo avuga ku byo yavuze maze amutegeka gusubira kwicara ahasanzwe hateganyirijwe abakinnyi babasimbura.

    Nyuma umutoza yavuze ko agiye kuzana Marcelo, ariko yumva mu mwati ye ikintu adakunda ahindura ibitekerezo byo gushyira uyu myugariro mu kibuga ahitamo gukomeza kumwicaza.

    Uyu myugariro Marcelo yaje kunyura mu ikipe ya Fluminense mbere yo kwerekeza muri Real Madrid mu mwaka wa 2007, asubira mu ikipe yo muri Berezile mu 2023 nyuma yo kumara igihe gito mu Bugereki mu ikipe ya Olympiakos F.C.

    The post Marcelo myugariro wahoze akinira ikipe, yavuye mu ikipe ya Fluminense. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/marcelo-myugariro-wahoze-akinira-ikipe-yavuye-mu-ikipe-ya-fluminense/

  • Israel Mbonyi yakoreye igitaramo bwa mbere muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Mbonyicyambu Israel uzwi cyane ku mazina y'ubuhanzi Mbonyi Israel, uyu muhanzi amaze iminsi muri Tanzania aho yari yaragiye gukorerayo ibitaramo bibiri birimo icya VIP cyabaye mu ijoro ryo ku wa 2 Ugushyingo kuyu mwaka wa 2024, byamenyekanye cyane ko igitaramo cyuyu muhanzi Nyarwanda cyizakora amateka amatike agashira nkuko bisanzwe bigenda mbere y'umunsi nyiri zina yuko igitarambo cye gitangira.

    Iki gitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi muri Tanzania cyabereye ahitwa Mlimani City. Itike ya make yo kwinjira mu igitaramo cye cyari ibihumbi 100TZs hafi ibihumbi 50Frw inote icuumi za bitanu urumva ko uyu muhanzi Nyarwanda akunzwe mu indirimbo zo kuramya Imana, itike ya VIP muri icyi gitaramo yari ibihumbi 300TZs urumva ko atari make ubwo iuyamvunjishije muyiwacu mu Rwanda ni hafi ibihumbi 150Frw na ho mu myanya ya VVIP bikaba byari ibihumbi 500TZs ubwo akaba hafi ibihumbi 250Frw.

    Uretse iki gitaramo cyavugishije benshi, uyu muhanzi Nyarwanda w'indirimbo zo kuramya Imana Israel Mbonyi yanataramiye abakunzi be muri rusange mu kindi gitaramo cyabereye ahitwa Leaders Club kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2024.

    Iki gitaramo cyo kukinjiramo byari ibihumbi 20TZs ubwo uyavunjishije muyiwacu mu Rwanda ni hafi ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe n'ibihumbi 50TZs ni hafi ibihumbi 25Frw mu myanya y'icyubahiro.

     

    Umuhanzi Nyarwanda Mbonyi Israel ni bwo bwa mbere akoreye igitarambo mu gihugu cya Tanzania

     

     

    The post Israel Mbonyi yakoreye igitaramo bwa mbere muri Tanzania appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/israel-mbonyi-yakoreye-igitaramo-bwambere-muri-tanzania/

  • Hagiye guterwa ingemwe nshya z'icyayi miliyoni 40 zizamura umusaruro w'icyoherezwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda, kuko cyinjije asanga miliyoni 114$ mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, avuye muri toni 38,467 z'icyayi gitunganyijwe.

    Muri gahunda y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry'ubuhinzi (PSTA 5), izarangira muri 2029, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwinjiza iliyoni 175$ avuye muri toni 58,600 z'icyayi gitunganyijwe neza.

    Kugira ngo iyo ntego igerweho, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iyoherezwa mu Mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi (NAEB), kirimo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta igamije kuvugurura ubuhinzi bw'icyayi ngo umusaruro wacyo wiyongere, binyuze mu Mushinga PSAC, ugamije guteza imbere abahinzi bato b'ibihingwa byoherezwa mu mahanga, ubafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

    Uyu mushinga ukorerwa mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rutsiro na Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba, Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo na Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Mu gihe cy'imyaka ine, hazibandwa ku gusimbuza ibiti by'icyayi byashaje n'ibitameze neza, no gutera icyayi ku buso bushya, hagamijwe kongera mu bwinshi no mu bwiza ingano y'icyayi u Rwanda rwoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

    Umushinga PSAC uzaha abahinzi ingemwe zikabakaba miliyoni 40 ku buntu, zikazaterwa ku buso bwa hegitari 2410.

    Mu mwaka wa mbere, hazaterwa ingemwe ku buso bwa hegitari 910, harimo hegitari 600 z'ubuso bushya buzahingwaho icyayi, na hegitari 310 z'ubuso buzongerwamo ingemwe nshya, zisimbura izashaje n'izitameze neza.

    NAEB igaragaza ko ubu harimo gutegurwa ingemwe zizaterwa mu mwaka wa mbere w'iyi gahunda, aho hamaze kuboneka ingemwe 8,538,000, bikazagera mu Ukwakira 2025 ubwo gahunda yo gutera izatangira, hamaze gutegurwa ingemwe 19,934,000 zikenewe mu mwaka wa mbere w'iyi gahunda.

    Mu gufasha abahinzi kubona umusaruro mwinshi, mwiza kandi vuba, abahinzi b'icyayi bo mu turere umushinga PSAC ukoreramo, binyuze muri za koperative zabo, bazahabwa ingemwe 2,260,000 z'ibiti bivangwa n'imyaka zizaterwa mu mirima y'icyayi ku buso bwa hegitari 2042, ibyo biti bikazafasha mu gufumbira ubutaka, kubika amazi, gutanga igicucu, no kurwanya isuri mu mirima.

    Abahinzi kandi bazahabwa imodoka zizabafasha kugeza umusaruro wabo ku ruganda, iminzani y'ikoranabuhanga izajya ibafasha gupima amababi y'icyayi n'ububiko bw'amakuru ajyanye n'umusaruro wabo.

    Kugira ngo banoze neza ubuhinzi bwabo, abahinzi bazanahabwa amahugurwa ahoraho, binyuze mu mashuri y'abahinzi mu murima.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibihingwa gakondo birimo icyayi muri NAEB, Alexis Nkurunziza, yatangaje ko aya mavugurura azongera ingano y'icyayi cyera mu Rwanda kandi bikazamura imibereho y'abaturage.

    Ati 'Iri vugurura rigamije kongera umusaruro w'icyayi, rizazamura imibereho y'abahinzi bacyo muri rusange, ndetse n'iy'urubyiruko n'abagore bibumbiye mu matsinda azategura ingemwe zose zizaterwa mu gihe cy'imyaka ine.'

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abahinzi barenga ibihumbi 50 bahinga icyayi bibumbuye mu makoperative 23 ari hirya no hino mu gihugu.

    Icyayi gishaje kigiye kuvugururwa hanaterwe ingemwe nshya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-guterwa-ingemwe-nshya-z-icyayi-miliyoni-40-zitezweho-kuzamura-umusaruro

  • Murumuna wa TMC, Mulix yasobanuye imbogamizi ahuranazo mu buhanzi bwe #rwanda #RwOT

    Félix Mugisha uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Mulix, uyu muhanzi akaba murumuna wa Claude Mujyanama wamamaye cyane ku izina ry'ubuhanzi TMC mu itsinda rya Dream Boyz, yatangaje zimwe mu mbogamizi ahura nazo nk'umuhanzi w'imiziki ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe yiga, kmwe mu bibazo ahuje na bagenzi be baba muri diaspora.

    Uyu muhanzi Mulix wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2018, yatangaje agira ati: 'ko abahanzi bakorera umuziki hanze y'u Rwanda bahura n'ingorane cyane ko aba Producers  baba bakorana baba bari mu gihugu, bityo ugasanga bibasaba imbaraga nyinshi kugira ngo bakore ibihangano byiza.

    Ibi Mulix yagize icyo abitangazaho, ni nyuma yo gusohora indirimbo ye ya kane yise 'Luza'. Yagize ati 'Urumva gukorera umuziki hanze y'u Rwanda biba bigoye kuko dukorana n'aba-producers bo mu Rwanda, gukora mutari kumwe bituma ukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo igihangano cyawe kijye hanze kimeze neza.'

    Muri iyi minsi uyu musore w'umuhanzi w'imiziki ari gukorana cyane na Producer Prince Kiiiz, umu producer usanzwe afite izina mu Rwanda yarakoranye indirimbo nyinshi n'ibyamamare byo Rwanda ndetse no hanze yarwo cyane ko ari we umukorera indirimbo ze zose. Uyu mu producer afite izina rikomeye Rwanda mu batunganya indirimbo.

    Mulix ni we muhererezi iwabo mu muryango w kwa TMC. Uyu muhanzi w'indirimbo yiga ibijyanye n'ikoranabuhanga muri kaminuza aho azasoza mu mpera z'uyu mwaka wa 2024.

    The post Murumuna wa TMC, Mulix yasobanuye imbogamizi ahuranazo mu buhanzi bwe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/murumuna-wa-tmc-mulix-yasobanuye-imbogamizi-ahuranazo-mu-buhanzi-bwe/

  • Nyamagabe: Agahinda k'abahinzi b'ingano nyuma y'imyaka itandatu uruganda rufunze imiryango – #rwanda #RwOT

    Amateka y'uru ruganda agaragaza ko rwubatswe mu 1990, muri gahunda y'umushinga wo guteza imbere igice cy'isunzu rya Congo-Nil, mu Murenge wa Gatare, mu Karere ka Nyamagabe.

    Mu 2004 rwaguzwe na rwiyemezamirimo warwimuriye mu Murenge wa Tare, muri santare ya Gasarenda.

    Uru ruganda rwaje gufunga imiryango kubera ikibazo cy'amadeni, ariko mu 2017 rwongera kuyifungura, ariko nanone mu ntango za 2018 rwongera gufunga.

    Ni uruganda rubabaza abaruturiye kuko bavuga ko bari barwitezeho kubona isoko ry'umusaruro w'ingano.

    Ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe, muri Gashyantare 2019, yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose uru ruganda rukora.

    Muri Kamena uwo mwaka bamwe mu bagize Guverinoma bagiye gukurikirana ikibazo rufite, bahava bijeje abahinzi ko rugiye kongera gukora.

    Mu Ukwakira 2023, Meya wa Nyamagabe yari yabwiye itangazamakuru ko uruganda rwagombaga gusubukura imirimo mu kwezi k'Ugushyingo 2023, gusa si ko byagenze.

    Abaturiye uru ruganda bavuga ko kudakora kwarwo kwabahejeje mu bukene kandi barufata nk'isoko ryizewe ry'ingano bahinga.

    Sibomana Vincent utuye mu Murenge wa Tare, mu Karere ka Nyamagabe yagize ati 'Inyungu ndende twari dufite, ni uko twari kongera kubona icyashara cy'ingano nk'abahinzi. Indi nyungu ni uko ibisigazwa by'ingano twabigaburiraga amatungo yacu none ibyo byose twarabihombye, ubu n'ingano tweza batugurira ku yo babonye, biratubangamira.''

    Ni agahinda asangiye na Ntawurikura Michel uvuga ko igihe uru ruganda rwakongera gukora, bizeye ko babonamo akazi.

    Ati 'Biratubabaza nk'urubyiruko rwa hano, kuko ingano zirera bakazijyana i Rusizi, za Kigali n'ahandi. Ubu iyo ruba rukora tuba dufite akazi dukoramo, yenda n'ifarini ikagabanya igiciro.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand, yatangarije IGIHE ko nyuma y'isesengurwa ryakozwe, byaje kugaragara ko hakenewe abandi bafatanyabikorwa bakwiyunga kuri rwiyemezamirimo ufite uruganda.

    Ati 'Mu minsi yashize twabonye abashoramari babiri baje gusura, bahura n'urufite. Ubu harebwaga uburyo bw'imikoranire nko kuba baguramo imigabane. Kugeza ubu ntibiragera ku ndunduro itanga igisubizo gikenewe, ariko twizeye ko tuzabigeraho.''

    Amakuru avuga ko haba hari ikibazo cy'imashini z'uruganda zishaje zikeneye gusimbuzwa ngo haze izijyanye n'igihe, Meya Niyomwungeri yayahakanye, avuga ko izirimo zose zakora neza bijyanye n'igihe turimo.

    Mu myaka isaga itandatu ishize uru ruganda rudakora, abaturage bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru barugemuragaho umusaruro wabo, ntibahwema kuvuga byashyize mu gihombo cyo kubura isoko ry'umusaruro w'ingano.

    Kuri ubu ikibuga cyo ku ruganda cyifashishwa n’abiga amapikipiki bashaka gukorera impushya za burundu

    Imwe mu nyubako z’uru ruganda rwa Gitare Mills Ltd, ahari ibiro mu igorofa

    Zimwe mu mashini zigize uruganda uzirebeye inyuma mu birahure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-agahinda-k-abahinzi-b-ingano-nyuma-y-imyaka-itandatu-uruganda-rufunze

  • Infinix yamurutse telefone nshya ya ‘Hot 50’… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kumurika iyi telefone nshya za Hot 50 series irimo ubwoko bubiri,Hot 50 Pro plus’ na ‘ Hot 50i’ ,cyabaye kuri iyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushingo 2024, gikorerwa muri Kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye muri Main Auditorium.

    Iki gikorwa cyabanjirijwe no kwerekana impano ku banyeshuri bo muri iyo Kaminuza y’u Rwanda, aho bamwe baririmbye naho abandi bakabyina imbyino zigezweho.

    Nyuma yaho abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye basobanuriwe ibyiza bya Infinix ndetse banasobanurirwa byumwihariko uko iyi telefone nshya ikora ndetse n’ibyiza byayo.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'iyamamazabikorwa muri Infinix, Shema Gilbert aganira na InyaRwanda yavuze ko iyi telefone nshya yagenewe urubyiruko.

    Ati” Ni telefone yagenewe urubyiruko kuko ni telefone nshya ifite ikoranabuhanga rigezweho ikungahaye ku bijyanye n’uburyo iteye ariyo telefone ya mbere ifite umubyimba muto mu zifite ikirahuri kigonze. Ni telefone twageneye urubyiruko cyane cyane kuko nibo baguzi ba Infinix muri rusange”. 

    Yavuze ko iki gikorwa cyo kumurika telefone nshya cyagenze neza dore ko bari baranateguye amarushanwa yo kubyina.

    Ati” Dusoje iki gikorwa kikaba cyagenze neza aho twifatanyije n’abanyeshuri aho twari twarabateganyirije amarushanwa yo kubyina. Iyi telefone yaje ifite indirimbo yayo yo kuyifasha kumenyekana,twakoze ibijyanye n’amarushanwa yo kubyina , uyu munsi tukaba twahembye abahize abandi”

    Yavuze ko bagira amoko menshi ya telefone ariko kuri iyi nshuro bakaba bari gushyira hanze izo mu bwoko bwa ‘ Hot’ ndetse bakaba baranahinduye uburyo bwo kuzishyira hanze.

    Ati”Tugira amoko menshi ya telefone,iyi nshuro rero turi gushyira hanze izo mu bwoko bwa Hot aho turi guhindura n’uburyo bwo kwerekana telefone dusanga abo zigenewe aho bari. 

    Muri urwo rwego rero ubwoko bwa Hot bwagenewe urubyiruko bityo rero tukaba twarahisemo kuyimurikira muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye kandi urubyiruko rwacu nk’uko mubizi hafi ya rwose ni abanyeshuri ba Kaminuza”.

    Shema Gilbert yakomeje avuga ko bahisemo kujya gukorera iki gikorwa muri Kaminuza y’u Rwanda ukubera gahunda bafitanye na za Kaminuza.

    Ati” Twahisemo Kaminuza y’u Rwanda kubera ko ni muri gahunda dufitanye na za Kaminuza mu bijyanye no guteza imbere abanyeshuri mu buryo butandukanye,gusangira ubumenyi tugiye dufite kugira ngo babe baza ku isoko ry’umurimo babisobanukiwe. 

    Ni muri urwo rwego rero twaje muri Kaminuza y’u Rwanda kuko niho hari abanyeshuri benshi kandi banatwakiriye neza”.

    Shema Gilbert yavuze ko iyi gahunda izakomeza kuko iki cyari igice cya mbere ,bakaba bafite gahunda bazakora zo kumurika telefone nshya aho n’ubundi bazagira Kaminuza babikoreramo.

    Yavuze ko abazazigura mbere ubwo zizaba zagiye ku isoko bazahabwa impano zirimo n’amasaha agezweho akorwa na Infinix.

    Yavuze ko abazazigura mbere ubwo zizaba zagiye ku isoko bazahabwa impano zirimo n’amasaha agezweho akorwa na Infinix.

    Yagize ati ” Rero abazazigura mu ba mbere twabageneye impano kugira ngo babashe kunyurwa,banarusheho kuryoherwa n’ubwiza bwa Infinix kuko ntabwo dusigaye dufite telefone gusa ahubwo dukora n’ibindi bitandukanye by’ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego twagize ngo abakiriya bacu batazajya kugura bashakira ahandi”.

    Telefone nshya ya Infinix ‘ Hot 50 Pro” izajya igurishwa 266,000 Frw naho ‘ Hot 50 I’ ikazajya igura 166,000 Frw.

    Iki gikorwa cyasojwe n’amarushanwa yo kubyina imbyino zigezweho ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda n’abataribo aho bahabwaga amanota n’abarimo Jojo Breezy na Shakira Kay.

    Itsinda ryabaye irya mbere ryahembwe 550,000 Frw,iya Kabiri rihabwa 350,000 Frw,irya Gatatu rihabwa 250,000 naho itsinda ryakunzwe n’abafana rihabwa 50,000 Frw.

    Itsinda ryari ryarabaye irya mbere binyuze ku mbuga nkoranyambaga ryo Infinix yabahaye Miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'iyamamazabikorwa muri Infinix, Bizimana Gilbert yasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye ibyiza bya Infinix 

    Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bahataniye igihembo cyo kubyina 

    Jojo Breezy ni umwe mu batangaga amanota ku babyinnyi 

    Byari ibyishimo ku banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda,Ishami rya Huye 

    Amatsinda yose y’ababyinnyi yarushanijwe

    Itsinda ryo kubyina ryatsinze ku mbugankoranyambaga ryegukanye 1,000,000 Frw


    Itsinda ryegukanye umwanya wa mbere mu kubyina imbere y’abanyeshuri rikaba ryahawe na Infinix, 550,000 Frw.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148264/infinix-yamurutse-telefone-nshya-ya-hot-50-yakorewe-urubyiruko-inatanga-ibihembo-ku-babyin-148264.html

  • Burera: Bashashe inzobe ku bikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku Bumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda byahuje abaturage mu ngeri zose bahagarariye abandi, basanze muri ako Karere hakigaragara udutsiko usanga twarabaswe no kwishyira hejuru bakirutisha abandi, ruswa, itonesha n'icyenewabo biyemeza guhindura imyumvire bakarandura ibyo bibazo.

    Zaraduhaye Joseph ni umuturage wo mu Murenge wa Butaro wagize ati “Ikijyanye n'abantu bakibonamo amoko, tugomba kumenya abo ari bo tukabigisha, tukaganira nabo, gahunda ya 'Ndi umunyarwanda' ikamanuka mu baturage. Kwigisha ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda ntabwo birangira uyu munsi ni uguhozaho twigisha.”

    Iradukunda Providence na we yagize ati “Ikibazo cyo kubiba amacakubiri ni ikibazo kidakwiye kujenjekerwa, nk'urubyiruko tugiye kumanuka twegere urubyiruko rugenzi rwacu rukibonamo ivangura. Ku mashuri tuzabigisha Ndi Umunyarwanda kuruta ndi Umunya-Burera.'

    Musabyimana Jean Claude wabaye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, yahishuye inkomoko y'udutsiko two muri zone y'amakoro, avuga ko ari ikibazo kikibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda asaba abaturage ko bakwiye gushira amanga bakabirwanya.

    Yagize ati “Nagize amahirwe mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize nza kuba mu itsinda ryarebaga ako ibibazo byifashe muri aka gace kegereye ibirunga, twaganiye n'abantu benshi tuvugana byinshi ndetse duhabwa n'umukoro wo kubikosora. Bimwe byarakosotse ariko hari n'ibindi bigihari. Ikibazo gikomeye cyagaragaraga icyo gihe yari imyumvire cyane cyane yo kwikunda.”

    “Ubwabyo si bibi kuba wakunda abantu muvuka hamwe, gukunda abantu mufite icyo musangiye, mufitanye isano y'amaraso, ntabwo ari bibi ariko ikintu cyose iyo kirengeje kiba kibi cyane cyane iyo kirenze aho cyagombaga kugera.”

    Musabyimana yagaragaje ko ibyo bafata nk'urukundo ubwabyo atari bibi ariko kubikabiriza bagashaka kubirutisha abandi cyangwa Ubunyarwanda aribyo usanga byaremye udutsiko dutuma abenshi bagwa mu makosa n'ibyaha.

    Ati “Utwo dutsiko twose twasanze hari ibintu byo gukabya mu kwiyumva cyane mu ndorerwamo y'aho umuntu avuka n'abo bavukana bikagukoresha amakosa kandi tubyirinze byadukiza. Urwo rukundo rurenze rwo kwikunda, abo muvuka hamwe bidukoresha n'amakosa bikarangira bibaye udutsiko dushingiye aho abantu bagiye baturuka ngo bamwe baturutse aha, abandi baturuka aha, utwo dutsiko dushingiye aho abantu bavukiye hano noneho bisanzwe bivamo.”

    Mu bihe byashize mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu aritwo tuvugwa nka zone y'amakoro, hakunze kumvikanayo amacakubiri ashingiye ku duce kuko hari abibonaga mu gice bavukamo, bakabigira impamvu yo kwishyira hamwe aribyo byagiye bibyara udutsiko tukibangamiye Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

    Kuri ubu iyi myumvire igenda ihinduka binyuze muri gahunda nyinshi za leta zirimo ndi Umunyarwanda aho abaturage bahurira bakaganira ku isano nyayo Abanyarwanda bafitanye no kurenga amateka mabi yasenye ubumwe bwabo.

    Musabyimana Jean Claude yasabye abaturage kwirinda kurema udutsiko kuko tubatura mu makosa avamo n’ibyaha

    Bakora ibiganiro bigamije kwishungura, bakamenya neza ibibazo bikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

    Iradukunda Providence yiyemeje ko inyigisho yahawe agiye kuzigisha n’urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-bashashe-inzobe-ku-bikibangamiye-ubumwe-n-ubudaheranwa

  • Rusizi: Impanuka ya moto yahitanye babiri – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Bugarama-Cimerwa mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Shara ku wa 1 Ugushyingo 2024.

    Saa mbili n'iminota 20 nibwo ikamyo yerekezaga ku Ruganda rwa Sima yagonze moto yari itwawe na Iradukunda Moise, ayitwayeho Tuyiramye Neilla w'imyaka 20 bombi bahita bitaba Imana.

    Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yatewe no kunyuranaho nabi kuko umushoferi w'ikamyo yataye umukono we ubwo yanyuraga ku yindi modoka, bituma asatira umumotari wari mu mukono.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko umushoferi wari utwaye ikamyo yahise atoroka.

    Ati “Umushoferi ntacyo yabaye ahubwo we yahise acika n'ubu turacyamushakisha”.

    Imirambo ya nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y'uko ishyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-impanuka-ya-moto-yahitanye-babiri