Blog

  • APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL #rwanda #RwOT

    Impera z'icyumweru zishojwe nu Rwanda hakinwa imikino y'Umunsi wa Munani wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, imikino myinshi yabereye kuri Kigali Pelé Stadium yagaragayemo udushya tudasanzwe.

    Duhereye ku mukino wo kuwa Gatandatu, ikipe ya Police FC yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC , umukuno urangira Police ibonye intsinzi y'ibitego 3-2.

    Ikipe ya Rutsiro yo yari yabanje gutsinda ibitego bibiri, Police iza ibyishyura yageze naho igitego cy'intsinzi cyabonetse mu minota ya nyuma.

    Aha niho myugariro w'umunye- Ghana Issa Yakubu yatsinze igitego cya Gatatu cyabahaye amanoto abemerera kuyobora urutonde rwa shampiyona, mu kwishimira igitego uyu mukinnyi yakuyemo ikabutura bituma ahabwa ikarita itukura.

    Nyuma y'uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Kiyovu Sports mu mukino warangiye  Gikundiro itsinze mu buryo budasanzwe aho yatsinze ibitego 4-0.

    Ni umukino wari wavuzwe cyane bitewe n'ubukeba bw'aya makipe yombi bigendanye n'amateka bafitanye. Mu gice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Gusa aya makipe yombi agarutse mu gice cya kabiri cyabonetsemo ibitego 4-0 byatsinzwe na Iraguha Hadji watsinzemo ibitego bibiri, Fall Ngagne na Bagayogo.

    Nyuma y'uyu mukino Buri mukinnyi wa Rayon Sports yahawe agahimbazamusyi k'ibihumbi 240 Frw harimo angana n'ibihumbi 150 bari bemerewe nk'agahimbazamusyi k'umukino.

    Kuri iki cyumweru habaye agashya kadasanzwe ubwo ikipe y'Ingabo z'Igihugu yakinaga na Gorilla FC umukino urangira ari 0-0.

    Aha niho muri uyu mukino ikipe ya APR FC yakinnye iminota hafi 10 ifitemo abanyamaganga 7 kandi bitemewe, nk'uko amatageko y'amarushanwa abivuga ikipe iba yemerewe gukinisha abanyamahanga batandatu bari mu kibuga.

    Uyu mukino utararangira kandi aha niho umuyobozi wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf yanditse ibaruwa irega APR FC ko bakoresheje abanyamahanga barenze abagenwe kujya mu kibuga.

    Usibye utu dushya twaranze uyu munsi, dore uko mikino y'umunsi wa 8 yagenze:


    Gasogi United 0-1 Etincelles FC

    Police FC 3-2 Rutsiro FC

    Rayon Sports 4-0 Kiyovu SC

    Amagaju FC 3-1 Vision FC

    Bugesera FC 1-1 Musanze FC

    Mukura VS 0-0 AS Kigali

    Marines FC 2-1 Muhazi United

    APR FC 0-0 Gorilla FC

    The post APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura — Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yakinishije-abanyamahanga-7-rayon-sports-itsinda-kiyovu-4-0-issa-yakubu-yakuyemo-ikabutura-ibyaranze-umunsi-wa-8-wa-pl/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yakinishije-abanyamahanga-7-rayon-sports-itsinda-kiyovu-4-0-issa-yakubu-yakuyemo-ikabutura-ibyaranze-umunsi-wa-8-wa-pl

  • Bizumuremyi, umumotari wigaruriye imitima y'abanyamahanga kubera TikTok n'Icyongereza (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari usanzwe ari umwalimu w'Icyarabu mu ishuri rya Ashakirina Academy riri mu Karere ka Nyanza, yabwiye IGIHE ko yaje gusezera kuri ako kazi kuko yumvaga ashaka kwikorera.

    Ibyo byaje gutuma aguza inshuti ye amafaranga yongera ku bwizigame yari afite, agura moto atangira urugendo rushya rwo gukora ku ifaranga ari uko yagiye mu muhanda.

    Yavuze ko gutangira bitamworohreye mu kubona abagenzi muri Kigali yari aje gukoreramo ndetse n'inshuti ze zibanza kumubera urucantege zimubwira ko kuba umumotari atari ko kazi yakabaye akora.

    Ibyo ntibyamuciye intege ahubwo byabaye nk'ibimuhumura amaso, abasha gutekereza icyatuma abona abagenzi akabasha gukora akazi yari yiyemeje.

    Ati 'Byari bikomeye cyane kubona abakiliya gusa nibuka ko mfite abantu barenga 600 kuri WhatsApp bashoboraga kureba ibyo nshyiraho. Nzi ko hari abantu benshi mu Rwanda bakunda moto kubera ko zihendutse kandi zihuta, ariko bari bataramenya ko ari byo nsigaye nkora. Ni gutyo natangiye gushyira kuri 'status' yanjye ibyo nkora.'

    Kuva icyo gihe Bizumuremyi yatangiye kujya abyuka buri gitondo mbere yo kwatsa amoto ngo ajye mu muhanda, akabanza gufata amashusho magufi agaragaza ko yiteguye gutwara abantu akayashyira kuri 'status' ye.

    Nyuma y'igihe gito abitangiye, bamwe mu nshuti ze batangiye kujya bamusaba kuza kubatwara mu bice bitandukanye muri Kigali ndetse bakanamurangira ibindi biraka.

    Bwa butumwa yashyiraga kuri WhatsApp ye bwaje gutuma ahabwa ikiraka n'abakobwa babiri bo muri Nigeria, bafite ubucuruzi bugitangira muri Kigali.

    Abo bakobwa bamugiriye nama yo kwagura ibyo akora yifashishije TikTok kugira ngo bigere kure kurushaho, maze aba funguye konti ya TikTok atyo mu ntangiriro z'Ukwakira 2024.

    Ati 'Abakobwa b'Abanya-Nigeria bampaye akazi barambwira bati 'uri gukora neza'. Kuki uterekana ibyo ukora kuri TikTok n'izindi mbuga nkoranyambaga'? Ereka n'abandi umurimo ukora kandi ubikore mu buryo bwa kinyamwuga'.

    Nibwo Bizumuremyi yatangiye umuvuno wo gusangiza ibyo akora ku mbuga nkoranyambaga akoresheje TikTok, ashyiraho ya mashusho magufi maze abayikoresha si ukumuyoboka karahava!

    Ati 'Kuva icyo gihe, barampamagara bati 'motari ngwino udutware'. Maze kubona abakiliya benshi ku buryo ntamenya neza umubare. Nk'uyu munsi hari abantu bamaze kunsaba kujya kubatwara. Ubu nsigaye mpanga gahunda nkurikije ubusabe bw'abakiliya mfite'.

    Kuba Bizumuremyi avuga neza Icyongereza biri mu bimufasha cyane guhuza n'abanyamahanga bakamuha akazi.

    Ni amashusho yatangiye akora mu rurimi rw'Ikinyarwanda gusa, ariko nyuma aza kongeramo n'Icyongereza ari cyo cyatumye akomeza kwamamara no mu banyamahanga bagenda kuri moto muri Kigali.

    Urwo rurimi kandi rumuha umwihariko muri begenzi be kuko abenshi mu bamotari bakoresha Ikinyarwanda gusa.

    Bizumuremyi afite icyizere cyo kubona ubushobozi bufatika mu byo akora agashinga ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga cyangwa ikigo cy'imodoka zitwara abagenzi.

    Yagiriye urubyiruko bagenzi be inama yo kugira inzozi zagutse no kubyaza umusaruro amahirwe yose babonye kandi bakabikora bashiritse ubute.

    Bizimana Sadi avuga ko afashwa n’urubuga rwa TikTok kubona abagenzi batega moto b’abanyamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bizumuremyi-umumotari-wigaruriye-imitima-y-abanyamahanga-kubera-tiktok-n

  • Nta musirikare wacu urakandagirayo – Brig.Gen Rwivanga ku bashinja RDF kujya i Maputo guhosha imyigaragambyo – #rwanda #RwOT

    Ibi abitangaje nyuma y'iminsi mike hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko Ingabo z'u Rwanda zageze i Maputo mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo y'abaturage, igamije kwamagana intsinzi ya Daniel Chapo ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga yavuze ko aya makuru nta shingiro afite.

    Ati 'Ntabwo aribyo twe turi muri Cabo Delgado. Uduce dukoreramo twose turazwi ni Palma, Mocimboa da praia, Macomia na Ancuabe. Utwo nitwo duce baduhaye.'

    Brig. Gen Ronald Rwivanga yakomeje avuga ko ibiri kuvugwa ari ibihuha kuko nta musirikare w'u Rwanda urakandagira i Maputo, ndetse ashimangira ko bitigeze bihagarika ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado.

    Ati 'Akazi turi kugakora ubu turanahuze cyane rwose, turi guhangana n'ibisigisigi by'izo nyeshyamba zagiye zitatana hirya no hino. Ibiri kubera Maputo ntaho duhuriye na byo. Nta musirikare wacu urakandagira muri ibyo bice, ni ibihuha biri aho gusa.'

    Yongeyeho ati 'Nta ngaruka byagize (ku bikorwa bya RDF i Cabo Delgado). Dufite ibice dukoreramo ari naho twibanda ku nyeshyamba, ibiri kubera i Maputo ntaho bihuriye natwe.'

    Ingabo z'u Rwanda zageze muri Mozambique muri Cabo Delgado mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado. Iyi ntara yari imaze imyaka yibasirwa n'abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu, bituma ibihumbi byinshi by'abaturage bahunga.

    Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko abari gukwirakwiza ibi bihuha by'uko ingabo z'u Rwanda ziri i Maputo, ari abadashaka amahoro.

    Ati 'Ibyo aribyo byose ni abashaka kurwanya amahoro. Ni abashaka kugaragaza ko nyine Leta (ya Mozambique) itagifite ubushobozi ariko twe ntabwo ibyo bitureba.'

    Brig. Gen Ronald Rwivanga atangaje ibi nyuma y'iminsi mike Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo nawe ahakanye ibi birego.

    Mu butumwa yashyize kuri X, Yolande Makolo yavuze ko 'Nta basirikare b'u Rwanda bari i Maputo. Inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri gusa mu Ntara ya Cabo Delgado, mu butumwa buhuriweho n'ingabo za Mozambique bwo kurwanya abarwanyi b'abahezanguni biyitirira imyemerere ya Islam bamaze igihe batera ubwoba abaturage b'iyo ntara.'

    Imyigaragambyo y'i Maputo yatangiye nyuma y'uko bitangajwe ko Daniel Chapo w'ishyaka FRELIMO, yegukanye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu, asimbura Felipe Nyusi.

    Venancio Mondlane watsinzwe amatora yanze kwemera ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko nta Munyarwanda wari waburira ubuzima muri izi mvururu zakurikiye amatora muri Mozambique, gusa hari abasahuwe.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Rwivanga, yavuze ko nta musirikare warwo urakandagira i Maputo agiye guhangana n'abigaragambya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-musirikare-wacu-urakandagirayo-brig-gen-rwivanga-ku-bashinja-rdf-kujya-i

  • Volleyball : Ibyaranze agace ka mbere ka Beach Volleyball Muhazi byari ibicika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, muri King Fisher Resort — Muhazi, hasojwe agace ka mbere ka shampiyona ya Volleyball yo ku mucanga (FRVB Beach Volleyball Round 1), aho amakipe y'abagabo ya Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ndetse n'iy'abagore ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha ariyo yitwaye neza, begukana intsinzi.

     

    Iri rushanwa ni agace ka mbere muri dutatu duteganyijwe muri shampiyona ya Beach Volleyball y'uyu mwaka, ikaba izakinirwa mu bice bitandukanye by'igihugu nk'uko biteganyijwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB). Aka gace kari karitabiriwe n'abakinnyi 32, harimo amakipe 14 y'abagabo angana n'abakinnyi 28, n'amakipe 8 y'abagore agizwe n'abakinnyi 16.

     

    Iri rushanwa ryahaye amahirwe by'umwihariko amakipe y'igihugu kongera gukinana no gukomeza gutegura abakinnyi basanzwe bahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, rikaba ryaratanzweho amanota yemewe n'impuzamashyirahamwe y'umukino wa volleyball ku isi (FIVB).

     

    Mu cyiciro cy'abagabo, ku mukino wa nyuma, ikipe ya Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, basanzwe bakinana mu ikipe y'igihugu, yatsinze amaseti 2-0 ikipe ya Kanamugire Prince na Paul Akan, umukinnyi ukomoka muri Ghana ariko akaba asanzwe akinira APR VC. Ibi byatumye Ntagengwa na Gatsinzi begukana umwanya wa mbere muri aka gace ka shampiyona.

     

    Mu cyiciro cy'abagore, ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha nayo yitwaye neza itsinda amaseti 2-0 ikipe ya Nirere Aliane na Yankurije Francoise bakinira Police VC, bigatuma Munezero na Mukandayisenga baba aba mbere muri iki cyiciro.

     

    Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Levi wakinanaga na Nzirimo Mandera, mu gihe mu bagore wahawe ikipe y'abanyamahanga barimo Ukupabi ukomoka muri Nigeria wakinanaga na Mpeti Lolo Irene ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ariko aba bose bakaba bakinira ikipe ya RRA.

     

    Iyi shampiyona izakomeza mu duce tubiri dusigaye tuzakinirwa mu bice bya Rubavu na Karongi igihe nta cyahindutse, aho amakipe akomeje guhatana mu rwego rwo kugumana umwanya mwiza ku rutonde rw'abahiga abandi muri Beach Volleyball y'u Rwanda.

    Amafoto y'ibyaranze agace ka mbere ka Beach volleyball kuri Muhazi 

    Source : https://yegob.rw/volleyball-ibyaranze-agace-ka-mbere-ka-beach-volleyball-muhazi-byari-ibicika/

  • Rayon Sports ihemukiye umukeba wa kera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 2 Ugushyingo 2024, mu mukino wa Shampiyona y'u Rwanda w'umunsi wa munani, ikipe ya Kiyovu Sports yasuye Rayon Sports mu kibuga cya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Ni umukino wari utegerejwe cyane.

    Umukino watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00), amakipe yombi agaragaza ingufu n'ubushake bwo gutsinda. Mu gice cya mbere, Rayon Sports na Kiyovu Sports zagiye zihusha amahirwe menshi, ariko birangira nta kipe ibonye igitego, amakipe ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.

    Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarutse ishaka gutsinda, itangira isatira Rayon Sports mu minota itanu ya mbere. Gusa ibintu byaje guhinduka ku munota wa 59 ubwo Rayon Sports yazamuye imbaraga, maze IRAGUHA Hadji abona igitego cya mbere cyashimishije abafana bayo.

    Rayon Sports ntiyigeze ihagarika gusatira. Ku munota wa 77, IRAGUHA Hadji yongeye kugaruka ku mbuga atsinda igitego cya kabiri, bikomeza gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports. Nyuma y'iminota mike, ku munota wa 78, Fall NGAGNE yashimangiye ko umukino utari bworohe Kiyovu Sports, atsinda igitego cya gatatu.

    Mu gihe Rayon Sports yari ikomeje gusatira, umutoza yakoze impinduka zikomeye akuramo abakinnyi barimo Alli SERUMOGO, MUHIRE Kevin, na Ekanga Elanga, maze yinjizamo ADAMA Bagayogo, OMBORENGA Fitina na RUKUNDO Abdulhaman. Izi mpinduka zakomeje gushyira igitutu ku bwugarizi bwa Kiyovu Sports, bituma ADAMA Bagayogo atsinda igitego cya kane ku munota wa 89, urangiza icyizere cya Kiyovu Sports cyo kugira icyo ikura muri uyu mukino.

    Rayon Sports yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 4-0, bituma ikomeza gutanga icyizere ku bafana bayo ko irimo kwitwara neza muri shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ihemukiye-umukeba-wa-kera/

  • Uko u Burusiya buri gufasha u Rwanda mu by'ingufu za nucléaire binyuze mu burezi – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwiyemeje gukoresha ikoranabuhanga ry'ingufu za nucléaire hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry'ingufu gakondo no kugira amasoko atandukanye y'ingufu kugira ngo bizarufashe kugera ku cyerekezo 2050 aho ruteganya kuzaba ari Igihugu gifite ubukungu bucuriritse.

    Gutangira gukoresha izo ngufu bisaba kubanza kubaka uburyo bwo gutanga ubumenyi kuri zo ku buryo haboneka abakozi bafite ubumenyi buhagije bo gukurikirana imikoreshereze ya nucléaire.

    Ibyo bishingira ku kuba gukoresha nucléaire bisaba abakozi babifiteho ubumenyi buhagije, bashobora gukurikirana ibikorwa remezo byazo, gukora ubushakashatsi no gukemeura ibibabazo bya tekiniki bijyana n'iryo koranabuhanga.

    Ibyo rero ni byo bituma iryo koranabuhanga ribasha kwizerwa kandi ntiribe ryateza ibibazo kuko ubusanzwe ibinyabutabire bigize izo ngufu biba bishobora guteza ibyago bikomeye mu gihe bidacunzwe uko bikwiye.

    Ni muri urwo rwego u Burusiya busanzwe buteye imbere mu gukoresha nucléaire, buri gufasha u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika mu guhugura abazakora muri urwo rwego mu minsi iri imbere.

    Kimwe muri ubwo buryo ni amarushanwa ahuza urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 30 harimo n'urwo mu Rwanda, aho rukora amashusho agararagaza akamaro k'ingufu za nucléaire ku mugabane bakayakoresha barushanwa.

    Ni irushanwa ryitwa 'Atoms Empowering Africa' ryatangiye mu 2015 aho abarenga 60 baritsinze bagiye bahembwa gukorera ingendoshuri mu Burusiya, bagasura ibikorwa bya nucléaire bihari, bakamenya imikorere yabyo kandi bakanaganira n'impuguke muri iryo koranabuhanga.

    Bagiye kandi bahakura ubumenyingiro ku buryo ikoranabuhanga rya nucléaire rigira uruhare mu gukemura ibibazo bijyanye n'ingufu.

    Abanyeshuri b'Abanyarwanda kandi mu Ukwakira 2023 bahawe amasomo n'abarimu bo muri Kaminuza ya Tomsk Polytechnic University yo mu Burusiya, ku bijyanye n'uburyo ikoranabuhanga rya nucléaire rishobora gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

    Ayo masomo yatangiwe mu Rwanda, yari agamije kwereka abanyeshuri iby'ibanze kuri siyansi y'koranabuhanga rya nucléaire.

    Muri uwo mwaka wa 2023 kandi abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye harimo n'u Rwanda bitabiriye irindi rushanwa ryitwa 'Global Atomic Quiz', aho bakoreshaga ubwenge buhangano mu kurushanwa bagaragaza ubumenyi bafite ku kinyabutabire cya atome nucléaire ikomokaho.

    Mu 2020 kandi ihuriro ryiswe 'Nuclear Education for Africa's Future' ryabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga ryari ryateguwe na Kaminuza yitwa Peoples' Friendship University yo mu Burusiya na Kaminuza y'u Rwanda. Intego yari ukugira ngo bashishikarize urubyiruko rwa Afurika kwiga ikoranabuhanga rya nucléaire n'uburyo rishobora gufasha mu iterambere rirambye ku hazaza ha Afurika.

    Mu 2023 kandi habaye irindi huriro ryo kugaragaza akamaro k'uburezi bwa nucléaire rihuza abanyeshuri n'abarimu bo muri za kaminuza zo mu Burusiya no muri Afurika harimo n'izo mu Rwanda, aho haganirwaga ku bice bitandukanye bigize ikoranabuhanga rya nucléaire. Ryafashije abaryitabiriye gusangira ubumenyi no kongera imikoranire mu by'uburezi kuri nucléaire hagati y'u Burusiya n'Umugabane wa Afurika.

    Kaminuza zo mu Burusiya zatangiye guhugura abanyeshuri bo mu Rwanda kuri nucléaire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-u-burusiya-buri-gufasha-u-rwanda-mu-by-ingufu-za-nucleaire-binyuze-mu

  • Gisagara: Hongeye kwaduka nkongwa mu bigori – #rwanda #RwOT

    Abavuga ibi abo mu Murenge wa Kibilizi, bibumbiye muri Koperative KOABIDU ikorera mu gishanga cya Duwani, bavuga ko batunguwe no kubona nkongwa iza mu bigori byayo kandi bitarakura.

    Aba bahinzi bavuga ko iyi ndwara iyo igeze mu bigori usanga amababi yabyo atobagurika ndetse ikanarya n'imitwe yabyo, ku buryo gukura biba bitagishobotse.

    Umwe muri bo yagize ati''Iyi nkongwa yaje bidasanzwe, kuko ubundi yazaga ibigori bikuze, bigeze mu gihe cyo guheka, none ubu ikimera kiramerana nayo.''

    Mugenzi we na we, yavuze ko mu murima we yabonye nkongwa ijya mu bigori bikimera, ikaba yaratangiye no gutera amagi, ibintu bimuteye impungenge cyane.

    Ati''Uko ikigori gikura nayo iba itera amagi, agakwirakwira, ugashiduka umurima wose washizeho.''

    Aba bahinzi bavuga ko iki ari ikibazo kigaragara henshi muri uyu Murenge wa Kibilizi, ibyo baheraho basaba ko bafashwa kubona imiti ihangana niyo nkongwa yibasira ibigori.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi mu Karere ka Gisagara, Banganirora Renerse, yabwiye IGIHE ko nkongwa mu bigori i Gisagara isa n'iyabaye umuturanyi, asaba abahinzi guhora biteguye guhangana nayo.

    Ati''Ubundi iyo ibigori bikimera, nkongwa iba ishobora guhita izamo. Ntabwo navuga ko ubu akarere kose kagezwemo na nkongwa, ahubwo ni ikintu tumaze kumenyera dufatira ingamba hakiri kare birimo gusura umurima kabiri mu cyumweru no gutoragura nkongwa zaje ku bigori kuko bifasha mu kwirinda ikiguzi cy'imiti''.

    Yakomeje avuga ko iyo byarenze ubushobozi bwo gutoragura nkongwa mu mirima, hiyambazwa imiti yabugenewe yitwa 'rocket' kugira yice nkongwa ndetse n'amagi yayo, avuga ko kuri ubu iboneka ku bacuruza inyongeramusaruro mu tugari hose no muri za farumasi z'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ku kibazo cy'abahinzi bibumbiye muri za koperative bifuza guhabwa imiti ku nguzanyo, Banganirora yavuze ko ari igitekerezo cyiza, asaba abayobozi ba za koperative bose kunganira abahinzi baborohereza babaha imiti n'ifumbire mu bwumvikane.

    Muri Gisagara, harabarurwa hegitari 7170 zahinzweho ibigori mu gihembwe cy'ihinga 2025A byaba ibya za koperative n'abahinzi ku giti cyabo, mu gihe ubuso buri mu bwishingizi ari hegitari 351 bingana na 4,8% gusa by'ubuso bwose buhinze.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-hongeye-kwaduka-nkongwa-mu-bigori

  • Uganda: Umugore yatawe muri yombi azira kugaburira umwana amazirantoki n'inkari – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'imyaka 34 witwa Stella Namawanjje, yasigiwe umwana witwa David Yolam Ssemakula n'umubyeyi we ubwo yari agiye mu rugendo rwari kumara iminsi ibiri. Ikirego kiri kuri polisi kigaragaza ko uwasize umwana yitwa Oliver Mbabazi.

    Kigaragaza ko Stella Namawanjje yagaburiye umwana amazirantoki n'inkari, akajya afata amashusho y'ibyo bikorwa akoresheje telefone.

    Umuvugize wa Polisi muri Masaka, SP Kasirye yavuze ko 'telefone ye yaje kujya mu biganza by'inshuti ye ibonye ayo mashusho iyashyira kuri internet ahita akora ku mitima ya benshi.'

    Polisi yahawe amakuru na mugenzi wabo uyobora ishami rishinzwe kurinda abana n'umuryango, AIP Auma Eunice ukorera Nyendo.

    Chimpreport yanditse ko inzego z'ubutabera zahise zitangira iperereza kugeza Namawanjje atawe muri yombi ndetse na telefone yakoreshejwe ifata ayo mafoto irafatwa.

    Kasirye yahamije ko ikirego ubu kiri gukurikiranwa kugira ngo hagenzwe ibyaha.

    Ati 'Iki kibazo turacyitaho mu buryo bw'umwihariko ndetse twiteguye gutanga ubutabera kuri uyu mwana.'

    Ukekwaho ibyaha ubu aracyafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje ndetse polisi isaba abantu bose kujya batanga amakuru ku bantu bose bahohotera abana.

    Umugore w’imyaka 34 wasigiwe umwana arakekwaho kumugaburira amazirantoki n’inkari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-umugore-yatawe-muri-yombi-azira-kugaburira-umwana-amazirantoki-n-inkari

  • Umunyarwandakazi umaze imyaka 30 mu Bufaransa ari gushakisha umuryango we mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Urambariziki w'imyaka 33, yageze mu Bufaransa afite imyaka itatu, umwe mu babyeyi witwa Gaudiose Uwanyirigira na we ukomoka mu Rwanda aramufata amugira umwana we.

    Uyu mubyeyi yasobanuriye RBA ko Urambariziki yinjiye mu Bufaransa muri Kamena 1994, ari kumwe n'abandi bana 32 bari bakomeretse cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batabarwa n'imiryango irimo Médecins du Monde yabajyanye ngo bavurwe.

    Médecins du Monde ngo yahise itanga amatangazo kuri radiyo isaba ababishaka kubafata bakababera ababyeyi.

    Urambariziki utazi Ikinyarwanda na gike, kandi ntagire n'agace na kamwe ko mu Rwanda amenya kubera ko nta kintu na kimwe yibuka, yavuze ko mama we yamukundishije igihugu cye cy'inkomoko kugeza ubwo yatangiye gutekereza ko yajya kukireba akanagira amahirwe yo gushaka abo mu muryango we.

    Ati 'Yamfashe mfite imyaka itatu, ni umubyeyi wankunze cyane aramfasha cyane. Ni we watangije igitekerezo, yatangiye ankundisha igihugu cyanjye, akora ibishoboka byose nagikunda biba n'impamvu yo kuhagaruka.'

    Uyu mukobwa agaragaza icyizere cyo kuzabona umuryango we kubera uburyo inzego za Leta zibimufashamo ndetse ngo ntahangayikishwa n'abakoresha ubutekamutwe kuko ibimenyetso bya gihanga mu bya siyansi bibigaragaza.

    Ati 'Nizera Imana kandi nzi ko ishobora byose, ubundi ibisigaye ni urugendo rero nzagerageza, uko byagenda kose nageze mu gihugu cya njye icyo ni ikintu cy'ingenzi kuri njye kandi n'intambwe nateye kugeza ubu ni nziza ugereranyije n'abantu baba baca intege umuntu. Numva mfite icyizere kuko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga indi hafi kandi kugeza ubu binyuze mu bipimo bigaragaza isano muzi [ADN] nshobora kumenya niba mfite ababyeyi cyangwa ntabo rero nta mpungenge mfite.'

    Yagaragaje ko mu byo bamaze kugeraho harimo n'abantu bafite amateka nk'ayo yo kubura ababo batazi aho bagiye bityo ko 'imiryango myinshi rero tugiye kureba ubuhamya bwabo bufite aho buhuriye n'amateka yanjye, aho ni ho umuntu azashakira.'

    Urambariziki avuga ko yishimiye u Rwanda bitewe n'uburyo yakiriwe n'uko inzego zitandukanye zigenda zimuba hafi muri uru rugendo yatangiye.

    Yahamije ko n'iyo atabona umuryango azaba yateye intambwe yo kugera mu gihugu cye yakibonye.

    Jeannine Urambariziki yashimye uburyo inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zashyize imbaraga mu kumufasha kubona abo mu muryango we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jeannine-urambariziki-umaze-imyaka-30-mu-bufaransa-yatangiye-urugendo-rwo

  • Umutoza mukuru w'Ubwongereza Thomas Tuchel, ntashaka kuba mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Thomas Tuchel umutoza w'Umudage uherutse guhabwa inshingano zo kuzatoza ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza, yamaze kwemererwa na bwo ko azajya akorera akazi kenshi iwe mu Budage kuko atifuza kuba muri icyo gihugu igihe cyose.

    Mu kwezi gushize uyu mutoza Tuchel yahawe akazi ko kuba umutoza mukuru asimbura Umwongereza Gareth Southgate wari wahagaritswe kubera gutsindwa cyane.

    Akimara guhabwa akazi yasabye ko atakomeza kuba mu Bwongereza buri gihe nk'uko byari bimeze atoza ikipe ya Chelsea, ahubwo ko yajya ahaba iminsi mike ibindi akabikorera aho atuye i Munich.

    Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA), ryemereye uyu mugabo w'umutoza w'imyaka 51 yamavuko ko yajya akorana inama afatanyije na bagenzi be ari iwe mu rugo mu Budage, akahagera hari ibikomeye urugero ikipe y'igihugu cy'Ubwongereza yakinnye.

    Ibi bitandukanye n'ibyo yivugiye ubwe, ubwo yari amaze kwemezwa nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu cy'Ubwongereza, ko azagerageza kuba hafi ya Shampiyona y'u Bwongereza kugira ngo azajye yibonera neza abakinnyi azajya yifashisha mu gihe ikipe y'igihugu yakinnye.

    Thomas Tuchel ateganya kujya aba mu Bwongereza byibuze iminsi itatu mu cyumweru mu igihe afite akazi, indi yose akaba ari hafi y'umuryango we mu Budage.

    Uyu mutoza uzatangira akazi muri Mutarama mu mwaka wa 2025, ntabwo aramenya niba azakurikirana imikino igihugu cy'Ubwongereza giteganya muri uko kwezi kwa kazi k'Ugushyingo buzahuriramo n'u Bugereki ndetse na Ireland mu irushanwa rya UEFA Nations League.

    Umudage Thomas Tuchel umutoza mukuru w'ikipe y'Igihugu cy'Ubwongereza yanze gutura mu Bwongereza.

     

    The post Umutoza mukuru w'Ubwongereza Thomas Tuchel, ntashaka kuba mu Bwongereza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umutoza-mukuru-wubwongereza-thomas-tuchel-ntashaka-kuba-mu-bwongereza/