Blog

  • Nderitu wa Loni yongeye gutabariza Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Nama yateguwe n'Ibiro by'Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside ku bufatanye n' Umuryango uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, AEGIS Trust.

    Ibi biganiro bizamara iminsi itandatatu biri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Bizaba byiga ku ngingo zigamije kurwanya Jenoside n'ibindi byaha by'intambara n'ibyibasira inyokomuntu n'uko abari mu byago byo kurimburwa barindwa.

    Mu bibazo bikomeje kuba agatereranzamaba mu Isi aho abantu bapfa umusubizo Isi irebera, harimo n'icy'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi bazizwa uko bavutse, akenshi bakicwa bivugwa ko ari Abanyarwanda 'bagomba gusubira abo bavuye.'

    Ni ikibazo gifite imizi mu myaka agahishyi ishize, ha handi Abanyaburayi baciye Afurika mo imirwi, ibyageze no ku Rwanda ibice byahoze ari ibyarwo bikomekwa ku bihugu by'Abaturanyi na RDC irimo.

    Icyakora iyo ngingo irirengagizwa bamwe mu baturage batijwe umurindi n'ubutegetsi bw'i Kinshasa bagafata abo bahavukiye nk'abanyamahanga.

    Lisansi yasutswe mu muriro ugurumana ubwo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bahungiraga muri RDC, ubundi ingengabitekerezo y'urwango bagakomeza kuyikongeza n'aho bagiye, bikaba intandaro y'iyicwa ry'Abatutsi, gutotezwa nyamata, no kwirukanwa mu gihugu.

    Ubwo yagarukaga kuri iyo ngingo, Nderitu yagaragaje ko umunsi ku wundi ahora atewe impungenge n'imvugo z'urwango zigaragara mu Burasirazuba bwa RDC zikomeje koreka abo muri icyo gice.

    Yavuze ko ubwo aherutse mu Rwanda, yasuye imwe mu nkambi zicumbikiye Abanye-Congo, ahura n'Abatutsi bo muri icyo gihugu bahungiye mu Rwanda baganira ku bwicanyi n'urwango bagirirwa mu gihugu cyabo.

    Ati 'Nababwiye ko ntazigera nceceka ku biri kubabaho. Ibi biro byashyiriweho kurwanya jenoside nk'iyabaye mu Rwanda ishobora kugira ahandi iba. Nta kintu kizatuma nceceka mu gihe mbona ibintu nk'ibyo biba. Njye rwose mvuga nkomeje ko imvugo z'urwango zibasira Abatutsi b'Abanye-Congo, zigomba guhagarara vuba.'

    Ikindi cy'ingenzi kurushaho kuri Nderitu ni ukureba uko harebwa ku muzi w'ibyo bibazo byose, hakarandurwa ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukongezwa muri icyo gice kuva ku bakiri bato.

    Yavuze ko byakorwa haherewe ku guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kuyibiba, bihishe mu bihugu bitandukanye birimo na RDC.

    Ati 'Tugomba kugaruka ku kijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside n'imvugo z'urwango ziri kuba ku Batutsi bo muri Congo. Gifite inkomoko ku byabaye ku Batutsi bo mu Rwanda. Tugomba kubirwanya. Ntitugomba kuvuga gusa nta gikorwa. Bigenze uko none imvugo ya 'Ntibizongere' yaba imaze iki mu gihe tudakemura ikibazo gitera ibyo byose?'

    Ubwo yari mu nama i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 25 Nzeri 2024, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwohereje impapuro zirenga 1100 zo guta muri yombi abbagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihugu 33 ariko nkeya ni zo zagize icyo zikorwaho.

    Kuri iyi nshuro Nderitu yavuze ko nubwo izo nyandiko zoherejwe, abo bantu bakomeje kubaho nta cyo bikanga muri icyo gihugu, akavuga ko, icy'ingenzi ari ukudateshuka kugaragaza ukuri, abantu bagakomeza kugaragaza ko abakoze ibyaha bagomba kubiryozwa.

    Umuyobozi Mukuru wa AEGIS Trust, Freddy Mutanguha, yavuze ko inama iri kubera mu Rwanda izafatirwamo imyanzuro itandukanye ijyanye n'uko imvugo z'urwango n'ibindi bishobora gukurura Jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu byarwanywa mu buryo bushya.

    Ati 'Havamo ibyemezo bireba ibihugu binyamuryango bya Loni binabihabwe. Inama izatanga uburyo ibihugu byarwanya ibyo bikorwa no kuba barinda abashobora kurimburwa. Na RDC irimo kandi na yo ni umunyamuryango wa Loni. Ni gahunda izagira akamaro kanini mu kuyifashisha mu kurengera abaturage bari mu byago byo kurimburwa.'

    Muri urwo rihererekane rw'ibiganiro biri kubera mu Rwanda hazigwa ku buryo abagore bahaguruka bakarwanya imvugo z'urwango n'ibindi bishobora gushyira kuri Jenoside.

    Hazaganirwa kandi ku biryo abantu basesengura ibibazo bibatanya bibanda ku bisubizo bibahuza, nyuma hasorezwe ku kiganiro cyiga ku gushyiraho umurongo ngenderwaho yo gutegura uburyo ubwoko cyangwa inyokomuntu iri mu kaga ko kurimburwa yarindwa byihariye.

    Umujyanama wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yongeye gutabariza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kuzizwa uko bavutse

    Uwo ni Umuyobozi Mukuru wa AEGIS Trust witwa Freddy Mutanguha. Yaganirizaga abitabiriye inama yiga ku kurwanya imvugo z’urwango zishobora gushyira kuri jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu

    I Kigali hateraniye inama yiga ku ngingo zitandukanye zijyanye no gukumira ibibazo byatuma mu Isi hagira ahongera kuba Jenoside

    Abagore bo mu bihugu byiganjemo intambara bahuriye i Kigali aho bari kwiga uburyo umugore yaba umusemburo w’impinduka mu guhangana n’ibishobora gukurura jenoside

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nderitu-yongeye-gutabariza-abanye-congo-bo-mu-bwoko-bw-abatutsi

  • Tchad irakangisha inzego z'umutekano wazo mu Akarere nyuma y'igitero cyica yakorewe #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Deby, yatanze umuburo utajenjetse ko igihugu cye gishobora kuva mu ihuriro ry'umutekano mu karere, avuga ko hari akababaro katewe no guhangana n'iterabwoba ry'inyeshyamba mu karere ka Chad.

    Ibi Deby yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko muri kariya gace ku cyumweru, aho yagaragaje impungenge z'ingaruka za Multinational Joint Task Force (MNJTF) mu guhangana n'imitwe yitwaje intwaro.

    Iri tangazo ryakurikiye igitero mu mpera z'Ukwakira cyahitanye ubuzima bw'abasirikare bagera kuri 40 bo muri Tchad. Bivugwa ko ibyabaye, byakozwe n'abakekwaho kuba abarwanyi ba Boko Haram, byerekana ibibazo by'umutekano bikomeje kugaragara muri aka Karer.

    Ikibaya cy'ikiyaga cya Tchad gihana imbibi na Tchad, Nijeriya, Nigeriya, na Kameruni(Cameroon), buri wese akaba yaratanze umusanzu muri MNJTF, ushinzwe kurwanya ibikorwa by'inyeshyamba zambuka iyi mipaka y'igihugu.

    Deby yashimangiye ko yatengushye urwego rwo guhuza ingufu muri izo ngabo, avuga ko 'nta mbaraga zihuriweho zo kurwanya umwanzi rusange.' Yavuze ko izo ngabo zigamije koroshya ibikorwa no guhana amakuru, ahubwo 'zasaga nkaho ziri mu gihirahiro'.

    Ikibazo cyo kuva muri Tchad igihugu cyamenyekanye kubera igisirikare cyatojwe neza cyane. Imbogamizi ikomeye kuri MNJTF, iharanira guhuza inzira zayo mu bihe bitandukanye.

    Agace k'ikiyaga cya Tchad gakomeje kuba intandaro y'ibitero by'abarwanyi, ibikorwa by'inyeshyamba bisuka mu nkomoko ya Boko Haram mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Nijeriya kuva mu mwaka wa 2009. Muri iki gihe, guverinoma ya Nijeriya na Kameruni(Cameroon) ntacyo zagize icyo zivuga ku magambo ya Deby.

     

     

    The post Tchad irakangisha inzego z'umutekano wazo mu Akarere nyuma y'igitero cyica yakorewe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/tchad-irakangisha-inzego-zumutekano-wazo-mu-akarere-nyuma-yigitero-cyica-yakorewe/

  • Nta mucuruzi ukwiye kujyanwa mu nzererezi kubera EBM- ACP Rutikanga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 02 Ugushyingo 2024 mu nama yahuje Polisi y'u Rwanda n'abanyamakuru bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba. Ni inama yibanze ku kunoza imikoranire hagati y'abanyamakuru n'uru rwego rushinzwe umutekano w'abantu n'ibyabo.

    Hamaze iminsi humvikana ikibazo cy'abantu bafatwa bakajyanwa mu bigo by'inzererezi ariko mu by'ukuri batakabaye bitwa inzererezi.

    Abanyamakuru batanze ingero z'aho umuturage n'umuyobozi bagirana ikibazo, umuyobozi mu kumwihimuraho akamwohereza mu kigo cy'inzererezi, hakaba n'abacuruzi bafatwa bakajyanwa mu bigo by'inzererezi bazira ko batahaye abakiliya inyemezabwishyu ya EBM.

    ACP Rutikanga yavuze ko abantu Polisi ijyana mu bigo by'inzererezi ari abakeneye kugororwa no kugirwa inama.

    Ati 'Biriya bigo ibyinshi ni transit (ibinyurwamo by'igihe gito). Harimo abajya i Gitagata, harimo abajya Iwawa harimo n'abo turekura bakagaruka. Abajya hariya ni ba bandi bakeneye kugororwa n'abakeneye kugirwa inama n'abo dukeneye ko urwo ruhererekane rw'abo turufata'.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ku muntu usanzwe acuruza neza ikibazo cyo kudatanga EBM gifite uburyo gikemuka atajyanywe mu bigo by'inzererezi rimwe na rimwe bidasabye kujya no mu nkiko.

    Ati 'Niba hari umucuruzi uri muri ibyo bigo kubera EBM muze kumumbwira uwo turamufasha. Ibibazo by'abacuruzi, umuntu ufite aho abarizwa usanzwe afite ibyangombwa, acuruza neza, ikibazo cya EBM gifite uburyo gikemuka rimwe na rimwe bitarinze kujya no mu nkiko'.

    Umucuruzi utatanze inyemezabwishyu ya EBM aba yanyereje umusoro ku nyungu yahawe n'umuguzi. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imisoro n'amahoro iyo kimufashe kimuca 200.000Frw y'amande, habaho insubiracyaha aya mande akikuba kabiri.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Rutikanga avuga ko umucuruzi utatanze inyemezabwishyu ya EBM atari mu bakwiye kujyanwa mu kigo cy’inzererezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mucuruzi-ukwiye-kujyanwa-mu-nzererezi-kubera-ebm-acp-rutikanga

  • Trump vs. Kamala Harris: Amahitamo 'atoroshye' ku Banyamerika (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni amatora adasanzwe, ariko benshi bakomeje kwibaza ku mahitamo y'Abanyamerika, cyane ko aba bakandida bombi bafite inenge zitari nke, nubwo hari na byinshi bashoboye.

    Mu kiganiro Indiba y'Ibivugwa, iyi ngingo yagarutsweho mu buryo burambuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-vs-kamala-harris-amahitamo-agoye-ku-banyamerika-bagiye-gutora-perezida

  • Nyamasheke: Babangamiwe n'inzu zifashishijwe hubakwa umuhanda, zikaba zirangaye – #rwanda #RwOT

    Mu 2017 nibwo uyu muhanda uhuza uturere dutanu two mu Ntara y'Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu warangiye. Kuva icyo gihe kugeza ubu inzu abakozi ba sosiyete yawukoze babagamo mu karere ka Nyamasheke zirarangaye ndetse zuzuyemo umwanda ukabije kubera ko hari abazikoresha nk'ubwiherero.

    Ni inzu ziherereye mu mudugudu wa Museke , Akagari ka Kigoya, zifite ibyumba birenga 20. Zubatse mu buryo uzibonye utazi ibyazo wagira ngo hahoze ikigo cy'ishuri.

    Myavu Fabien yabwiye IGIHE ko ubwo sosiyete y'abashinwa yari ije gukora uwo muhanda, abakozi bayo babanje kubaka izi nzu kugira ngo bage bakora umuhanda bazitahamo.

    Ati 'Umuhanda urangiye zimwe barazisenye bajyana ibikoresho, ziriya bazigezeho ubuyobozi burababuza. Kuba zipfa ubusa ni ikibazo kuko zikorewemo umushinga zaduteza imbere'.

    Izi nzu ziri mu kabande iruhande rw'umuhanda hafi y'isantere y'ubucuruzi ya Kirambo. Ni ahantu hari inzira nyabagendwa ku baturage bajya cyangwa bava ku mirimo, ariko zitaruye ingo z'abaturage.

    Habimana Elisée avuga ko izi nzu ziteye impungenge ku mutekano wabo kuko bitewe n'uko inzugi zakuweho, hashobora kwihishamo abagizi ba nabi bagahungabanya umutekano w'abaturage.

    Musabyimana Pascasie ukoresha umuhanda w'igitaka unyura hafi y'izi nzu, yavuze ko iyo ahanyuze nimugoroba ari wenyine aba afite ubwoba ko hashobora kuba hihishemo umugizi wa nabi.

    Ati 'Icyifuzo cyacu nk'abaturage ni uko bahaha umushoramari akahabyaza umurasaruro. Habonye umushoramari yajya asorera Leta kandi yanaha abaturage akazi, naho gutya zimeze ntacyo zimariye Leta nta n'icyo zimariye abaturage.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye IGIHE ko izo nzu zubatswe mu buryo butarambye, ku buryo zitahabwa abaturage.

    Yijeje ko bagiye kuganira na Koperative zihinga ibigori zari zarazitijwe ngo bazifashishe babikamo umusaruro, kugira izo nzu zibungabungwe mu gihe zitaravanwaho.

    Izi nzu zubatswe mu buryo butarambye ari nayo mpamvu zizakurwaho

    Izi nzu zubatse ahantu hari inzira inyuramo abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-babangamiwe-n-inzu-zifashishijwe-hubakwa-umuhanda-zikaba-zirangaye

  • Israel Mbonyi yataramiye abarenga ibihumbi 11… – #rwanda #RwOT

    2024, Israel Mbonyi azayivuga nk’umwaka udasanzwe watumye yagura imbago z’umuziki. Kuko ni bwo yabashije gutaramira mu gihugu cya Uganda, muri Kenya, mu Bwongereza, mu Bubiligi n’ahandi hose agamije gusabana n’abafana be n’abakunzi b’umuziki we hagamijwe kwamamaza ingoma y’Imana.

    Kuva mu myaka itatu ishize, uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka 'Umukunzi', 'Nina Siri', 'Urwo Rutare' 'yashyize imbere cyane gukora indirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili byatumye umubare munini w’abantu batuye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba umwiyumvamo. 

    Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024, uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo yakubiye kuri Album ye ‘Nk’Umusirikare’ yataramiye mu Mujyi wa Dar es Salaam ku nshuro ye ya mbere mu gitaramo cyabereye ahitwa Leaders Club.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Israel Mbonyi yavuze ko iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 11, kandi yaririmbye mu gihe cy’amasaha atatu. Ati “Imana yakoze ibikomeye. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu ibihumbi 11 kandi naririmbye mu gihe cy’amasaha 3”.

    Bivuze ko muri Tanzania yataramiye abantu barenga abo asanzwe ataramira muri BK Arena kuko iyi nyubako yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza.

    Yakoze iki gitaramo nyuma y’icyo yakoze ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024. Yavuze ko iki gitaramo cyari icya VIP, kandi cyahuje umubare munini w’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Cyabereye ahitwa Mlimani City, isanzwe yakira abantu bari hagati ya 2000 na 15000.

    Ibi bitaramo yakoreye muri Tanzania byaciye agahigo, kuko amatike yashize ku isoko mbere y’uko umunsi ugera. Igitaramo yakoze ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, kwinjira byari ibihumbi 1000TZs (Hari ibihumbi 50 Frw), VIP byari ibihumbi 300 TZs (hari ibihumbi 150 Frw) naho mu myaka ya VVIP byari ibihumbi 5000TZs (hafi ibihumbi 250 Frw). 

    Ni mu gihe icyo yakoreye muri Leaders Club kwinjira byari ibihumbi 20TZs (Hari ibihumbi 10 Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50TZs (hari ibihumbi 25 Frw) mu myanya y’icyubahiro.

    Ni ubwa mbere Israel Mbonyi ataramiye muri Tanzania, ndetse muri iki gihe ari no kwitegura kuzakorera ibitaramo muri Afurika y’Epfo. Ni mu gihe ku wa 25 Ukuboza 2024, anategerejwe mu gitaramo cye ngaruka mwaka yise “Icyambu” azakorera muri BK Arena mu rwego rwo gufasha abakunzi be kwizihiza Noheli. 

    Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe n’umubare munini buri mwaka. Kuri iyi nshuro yahinduye abari basanzwe bamufasha kubitegura, atandukana na East African Promoters (EAP) ahitamo gukorana na Authentic Events.

    Hari amakuru avuga ko hari ibyo atumvikanyeho na EAP bari basanzwe bakorana bijyanye n’amafaranga, ahitamo gukorana n’iriya sosiyete isanzwe yegamiye ku Itorero Authentic World Ministries rya Apotre Gitwaza. 

    Israel Mbonyi yakoreye amateka muri Leaders Club yakira abantu barenga ibihumbi 11 


    Ibihumbi by’Abakristu basabanye na Israel Mbonyi ku nshuro yabo ya mbere 

    Israel Mbonyi yatangaje ko yakoze iki gitaramo mu gihe cy’amasaha arenga atatu





















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148289/israel-mbonyi-yataramiye-abarenga-ibihumbi-11-mu-gitaramo-cya-kabiri-muri-tanzania-amafoto-148289.html

  • Umunyarwanda Robin ubarizwa mu Buhinde yeguka… – #rwanda #RwOT

    Dushimimana ni umusore wavukiye i Nyamasheke, ariko akurira mu Karere ka Gasao ku Gisozi. Amashuri abanza yize kuri E.P Gisozi II, ayisumbuye ayiga kuri E.S Kigoma ayasoreza kuri E.S Kiyanza mu ishami ry'Imibare, Ubugenge n'Ubutabire [Physics-Chemistry and Mathematics, PCM].

    Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza yize muri IPRC- Kigali ku Kicukiro mu Ishami ry'Ikoranabuhanga n'Imenyekanishamakuru (Advanced Diploma in Information Technology, IT).

    Nyuma yo gusoza amasomo ye muri IPRC, uyu musore yakomereje amasomo mu gihugu cy'u Buhinde muri Kaminuza ya Marwadi University mu Ishami rya 'Computer Engineering', aho kuri ubu ageze mu mwaka wa Gatatu w'amashuri.

    Dushimimana avuka mu muryango w'abana batandatu, abahungu bane ndetse n'abakobwa babiri, ni umwana wa Kabiri mu muryango. Ubu, umuryango we ubarizwa mu Rwanda, ni mu gihe we ari mu Buhinde aho akurikirana amasomo ye.

    Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Dushimimana yavuze ko yitabiriye irushanwa Mister United Nations nyuma y'uko amenye amakuru ajyanye naryo. Avuga ko icyo gihe yafashe igihe cyo kwitegura no kumenya byinshi byasabwaga kuri iri rushanwa.

    Iri rushanwa ryari rihitanyemo abasore mu bihugu bitandukanye bibarizwa mu Muryango w'Abibumbye (UN). Yagize ati 'Nakoze ubushakashatsi bwimbitse kuri gahunda y'irushanwa no kugenzura ko ribumbatiye indangagaciro n'icyerekezo mfite mu buzima.'

    Nahereye ku gusaba kwitabira, hanyuma nuzuza ibisabwa byose birimo gutanga amakuru y'umwirondoro wanjye, amafoto yasabwaga ngo azakoreshwe mu irushanwa batora hanyuma ndetse nza no kwitabira ibiganiro byo kumenya abakandida twari kumwe mu irushanwa aho ibihugu byose ku Isi byari bihagarariwe.'

    Iri rushanwa ribera mu bihugu bitandukanye biteraniramo abahatana ku rwego Mpuzamahanga. Kuri iyi nshuro ryabereye mu gihugu cy'u Buhinde mu murwa Mukuru wa New Delhi, hatoranywa abahize abandi bahabwa amakamba atandukanye.

    Ni irushanwa rigamije guteza imbere ubuyobozi, ibikorwa by'ubugiraneza no guhagararira umuco w'ibihugu bitandukanye. Ryatangiye ku wa 26 Nzeri 2024 risozwa ku wa 29 Nzeri 2024.

    Ni irushanwa riba rimwe buri mwaka ndetse mu 2025 rizabera mu Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Dushimimana yavuze ko yageze ku kwegukana ikamba rya Mister Elite United Nations 2024, kubera umubare munini w'Abanyarwanda babarizwa mu Buhinde, ndetse n'Ambasade y'u Rwanda muri kiriya gihugu bamushyigikiye cyane.

    Avuga ati 'Ndaboneraho no gushimira cyane kandi Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde ndetse n'Abanyarwanda bose bantoye ndetse na bandi batabimenye.'

    Uyu musore asobanura ko nyuma yo kwegukana iri kamba, mu 2025 azaserukira u Rwanda muri Amerika. Ati 'Nizera ko abantu bose bazafatanya nanjye mu buryo bw'itora rikorwa 'Online' mu Ukuboza 2025.'

    Dushimimana asobanura ko yitabiriye ririya rushanwa mu Buhinde, kubera ko mu Kuboza 2022 yari yagerageje kwitabira irya Mister Rwanda rigahagarikwa ku munota wa nyuma.

    Iri kamba rya Mister Elite United Nations 2024 yegukanye rimara imyaka ibiri, cyo kimwe n'ikamba rya Mister Grand Prix. Ni mu gihe ikamba rya Mister United Nations rimara umwaka umwe.

    Dushimimana yavuze ko iri kamba ari ishema rikomeye kuri we ndetse n'u Rwanda muri rusange. Ati 'Iri kamba ndisobanura nk'ishema rikomeye ku gihugu cyanjye kuko rihesha icyubahiro n'agaciro umuco n'impano z'Abanyarwanda.'

    Yungamo ati 'Mu rugendo rwanjye, ndisobanura nk'intangiriro y'amahirwe akomeye yo kugera ku bikorwa bifatika nko guteza imbere ibikorwa by'impuhwe n'ubutumwa bwo kubaka umuryango mpuzamahanga.'

    Uretse iri kamba yegukanye, yanahawe ibihembo bitandukanye biriherekeza. Ati 'Uretse ikamba, duhabwa n'impano zirimo amafaranga adufasha gukora ibikorwa binyuranye cyane cyane ibiri mu murongo w'Umuryango w'Abibumbye (UN).'

    Iri rushanwa rifite umwihariko w'uko rihatanamo n'abakobwa, kandi bose bahurira ku rubyiniro (Stage) iyo bahatana. Biyerekana mu byiciro bitandukanye nka 'Sportwear', 'High Fashion Attire', Cultural/Traditional Wear and Formal Wear' n'ibindi.

    Iri rushanwa ryegukanwe na Pratham Soni wo mu Buhinde wegukanye ikamba rya Mister United Nations 2024. Ni mu gihe umunya-Sudani, Linnaeus Deku yegukanye ikamba rya Mister Grand Prix (2024-2025.

    Miss Good Will World 2024 ryegukanwe na Likeleko Grace Machai wari uhagarariye igihugu cya Lesotho. Miss Charity World 2024 ryegukanywe n'umukobwa wari uhagarariye Sudani y’Epfo. Ikamba rya Miss United Nations 2024 ryegukanwe na Victoria Skye wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Hatanzwe kandi ikamba rya Miss United Nations Earth 2024 ryegukanywe na Samatha Raldan wo muri Philippines.

    Miss Charity World 2024 ryegukanywe na Adhar Deng wo muri Sudani y'Epfo. Miss Grand Prix world 2024 ryegukanywe na Tebello Lets Ela wa Zimbabwe nandi atandukanye.

    Dushimimana yambitswe ikamba rya Mister Elite United Nations mu ijoro ryo ku wa 28 Nzer 2024

    Umuyobozi wa Sanjay Singh ubwo yashyikiriza ikamba Dushimimana

    Ubwo Dushimimana yatambukaga ku rubyiniro yiyerekana mu cyiciro cya 'Formal Wear'

    Dushimimana yaserutse mu mwambaro ugaragaza umuco w'u Rwanda mu birori bya 'High Fashion Section'

    Umukobwa wo muri Lesotho wegukanye ikamba rya Miss Godwill World 2024 ari kumwe na DushimimanaDushimimana yabonetse mu basore batatu bavuyemo uwegukanye ikamba rya Mister United Nations

    Umukobwa wo muri Sundani y'Epfo wegukanye ikamba rya Miss Charity World 2024
    Abasore bahatanye mu cyiciro cya 'Sportswear' bari mu itsinda ry'abantu batandatu

    Ubwo Dushimimana yari kumwe na bagenzi be bakiriwe muri iri rushanwa ryabereye mu Buhinde

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148302/umunyarwanda-robin-ubarizwa-mu-buhinde-yegukanye-ikamba-rya-mister-elite-united-nations-am-148302.html

  • 'Nta ngabo z'u Rwanda ziri Maputo' Brig Gen Rwivanga #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yatangarije ikinyamakuru IGIHE ko nta ngabo z'u Rwanda ziri muri Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique ahari kubera imyigaragambyo ikurikira amatora yabaye muri Icyo gihugu.

    Ibi abitangaje nyuma y'iminsi mike hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko Ingabo z'u Rwanda zageze i Maputo mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo y'abaturage, igamije kwamagana intsinzi ya Daniel Chapo ku mwanya w'umukuru w'igihugu.
    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga yavuze ko aya makuru nta shingiro afite.
    Ati 'Ntabwo aribyo twe turi muri Cabo Delgado. Uduce dukoreramo twose turazwi ni Palma, Mocimboa da praia, Macomia na Ancuabe. Utwo nitwo duce baduhaye.'

    Brig. Gen Ronald Rwivanga yakomeje avuga ko ibiri kuvugwa ari ibihuha kuko nta musirikare w'u Rwanda urakandagira i Maputo, ndetse ashimangira ko bitigeze bihagarika ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado.

    Ati 'Akazi turi kugakora ubu turanahuze cyane rwose, turi guhangana n'ibisigisigi by'izo nyeshyamba zagiye zitatana hirya no hino. Ibiri kubera Maputo ntaho duhuriye na byo. Nta musirikare wacu urakandagira muri ibyo bice, ni ibihuha biri aho gusa.'
    Yongeyeho ati 'Nta ngaruka byagize (ku bikorwa bya RDF i Cabo Delgado). Dufite ibice dukoreramo ari naho twibanda ku nyeshyamba, ibiri kubera i Maputo ntaho bihuriye natwe.'

    Ingabo z'u Rwanda zageze muri Mozambique muri Cabo Delgado mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado. Iyi ntara yari imaze imyaka yibasirwa n'abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu, bituma ibihumbi byinshi by'abaturage bahunga.
    Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko abari gukwirakwiza ibi bihuha by'uko ingabo z'u Rwanda ziri i Maputo, ari abadashaka amahoro.
    Ati 'Ibyo aribyo byose ni abashaka kurwanya amahoro. Ni abashaka kugaragaza ko nyine Leta (ya Mozambique) itagifite ubushobozi ariko twe ntabwo ibyo bitureba.'

    Brig. Gen Ronald Rwivanga atangaje ibi nyuma y'iminsi mike Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo nawe ahakanye ibi birego.
    Mu butumwa yashyize kuri X, Yolande Makolo yavuze ko 'Nta basirikare b'u Rwanda bari i Maputo. Inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri gusa mu Ntara ya Cabo Delgado, mu butumwa buhuriweho n'ingabo za Mozambique bwo kurwanya abarwanyi b'abahezanguni biyitirira imyemerere ya Islam bamaze igihe batera ubwoba abaturage b'iyo ntara.'

    Imyigaragambyo y'i Maputo yatangiye nyuma y'uko bitangajwe ko Daniel Chapo w'ishyaka FRELIMO, yegukanye intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu, asimbura Felipe Nyusi.

    Venancio Mondlane watsinzwe amatora yanze kwemera ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.

    The post 'Nta ngabo z'u Rwanda ziri Maputo' Brig Gen Rwivanga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nta-ngabo-zu-rwanda-ziri-maputo-brig-gen-rwivanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-ngabo-zu-rwanda-ziri-maputo-brig-gen-rwivanga

  • Itangazo ryo guhinduza Amazina ya Munyaziboneye Gilbert #rwanda #RwOT

    Uwitwa Munyaziboneye Gilbert, mwene Munyaziboneye Innocent na Kakuze Venatie, utuye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, yanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo Munyaziboneye Gilbert, akitwa Gwiza Gilbert mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina yiswe n'ababyeyi.

    Itangazo;

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/04/itangazo-ryo-guhinduza-amazina-ya-munyaziboneye-gilbert/

  • Young Thug yafunguwe nyuma y'imyaka ibiri yari amaze afunzwe #rwanda #RwOT

    Umuraperi w'Umunyamerika, Jeffery Lamar Williams wamenyekanye nka Young Thug yafunguwe nyuma y'imyaka ibiri yari amaze afunzwe ashinjwa ibyaha birimo kuyobora umutwe w'amabandi, ibiyobyabwenge ndetse no kwica umuntu.

    Associated Press yatangaje ko uyu muhanzi yafunguwe kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024. Yari amaze imyaka ibiri n'igice mu buroko. Yafunguwe nyuma yo gukatirwa imyaka 40.

    Uyu mugabo yakatiwe imyaka 15 isubitse n'indi itanu yagombaga kumara mu buroko ariko yakuweho mu cyimbo cy'iyo yari amaze afunzwe. Indi myaka 20 ikaba izakurwaho mu gihe yamara iyi myaka 15 y'agateganyo atarakora ibindi byaha.

    Mu gihe yakora ibindi byaha iyi myaka itararangira, iyi 20 yindi yayifungwa. Young Thug yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Uyu muraperi yari afungiye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika. Yatangiye kuburana muri Mutarama 2023.

    Yashinjwaga icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by'urugomo rw'amabandi ku muhanda, kugerageza kwica umuntu ku iguriro, gukodesha imodoka yakoreshejwe hicwa umuntu mu 2015 n'ibindi bifitanye isano n'ibiyobyabwenge.

    Ibi byose abashinjacyaha bemezaga ko ariwe wabaga ayoboye bagenzi be. Yari ahuriye muri iyi dosiye n'abandi bantu 27 bagize itsinda rya 'Young Slime Life Gang' yashinze mu 2012. Aha harimo Abaraperi bagenzi be nka Gunna (Sergio Giavanni Kitchens) na Yak Gotti (Deamonte Kendrick) n'abandi.

    Itsinda rya Young Slime Life Gang[YSL] ryashinjwaga kugira uruhare bikorwa by'ubujura birimo gucuruza ibiyobyabwenge, gutunga imbunda bitemewe, ubushotoranyi, ubujura n'ubwicanyi.

    Bamwe mu bagize iri tsinda bashobora gufungurirwa rimwe na Young Thug, mu gihe abandi bagitegereje umwanzuro w'urukiko. Umwe yakuwe muri dosiye nyuma yo gushinjwa kwica umuntu.

    The post Young Thug yafunguwe nyuma y'imyaka ibiri yari amaze afunzwe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/young-thug-yafunguwe-nyuma-yimyaka-ibiri-yari-amaze-afunzwe/