Blog

  • Minisitiri Ugirashebuja ayoboye intumwa z'u Rwanda zitabiriye inama ya Intelpol mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa 4 Ugushyingo ikazageza ku wa 7 Ugushyingo 2024, Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rd) Jeannot K Ruhunga na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnson.

    Iyi Nteko Rusange ibaye ku nshuro ya 92, yitabiriwe n'abarenga 1000 baturetse mu bihugu 179.

    Mu by'ingenzi iyi Nteko Rusange izibandaho harimo kwiga ku buryo bwo gutangira gukoresha ubwenge bukorano (AI) mu bikorwa byo gucunga umutekano ndetse no kurwanya iterabwoba.

    Ni inama kandi izanakirirwamo Umunyamabanga Mukuru mushya w'iri huriro, Umunya-Bresil, Valdecy Urquiza, hakaba hazanabaho gutora abazajya muri Komite Nyobozi bahagarariye ibihugu bitandukanye.

    Inteko Rusange ya Interpol iterana rimwe mu mwaka hagafatwa ibyemezo bikuru bigize gahunda z'umuryango, ibikenewe mu mibanire mpuzamahanga, imari na gahunda z'ibikorwa. Ibyo byemezo bishyirwa mu myanzuro y'inteko rusange. U Rwanda rwayakiriye mu 2015.

    Muri iyi nama, Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rd) Jeannot K Ruhunga na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnson.

    Ni inama iteranye ku nshuro ya 92

    Yitabiriwe n’abasaga 1000 baturutse mu bihugu 179


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-ugirashebuja-ayoboye-intumwa-z-u-rwanda-zitabiriye-inama-ya-intelpol

  • Rwamagana: Abakorera mu isoko rya Ntunga babangamiwe n'imodoka zitwara abagenzi zisigaye zihaparika – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo bavuga ko cyatangiye kugaragara ubwo izi modoka zakurwaga mu byapa bibiri biteganye n'iri soko zigategekwa ko imodoka zose zitwara abagenzi zizajya zibashyiriramo imbere mu isoko rya Ntunga.

    Abaturage bakorera muri iri soko batifuje ko amazina yabo ajya muri iyi nkuru bavuze ko izi modoka zibabangamiye cyane ndetse ngo banabibwiye ubuyobozi bubizeza ko bugiye kuzihakura ariko ngo nta kintu na kimwe kirakorwa.

    Umwe yagize ati 'Izi modoka kuva zije gukoreramo hano imbere mu isoko zaduteje ivumbi ryinshi kuko ahantu ziparika ni ahantu hato hadakoze neza, ivumbi n'ibyondo usanga ari byinshi cyane. Ikindi haba imodoka ziza mu isoko gupakira imizigo nk'ibitoki n'izipakira abagenzi usanga zose zivanze bigatuma hahinduka akavuyo, icyo twasaba ni uko bazisubiza mu byapa byazo.'

    Uyu muturage usanzwe unacuruza telefone yavuze ko abajura biyongereye cyane ku buryo bamaze kumwiba telefone kenshi kubera akavuyo kaba gahari.

    Undi muturage ucuruza serivisi za Mobile Money mu isoko rya Ntunga, yavuze ko ahantu izi modoka ziparika ari hato cyane kandi hakaba hadakoze neza ku buryo ngo iyo imvura iguye usanga ibyondo byabaye byinshi mu gihe cy'izuba nabwo ngo ugasanga ivumbi ryabaye ryinshi. Yasabye ubuyobozi gushaka ahandi izi modoka zaparika aho kuzivanga n'isoko.

    Undi mugore ucuruza ibitoki we yavuze ko Leta ikwiriye gushaka ahandi hantu imodoka zitwara abagenzi zaparika ngo kuko zituma badacuruza neza.

    Ati ' Iyo haje umukiliya wo gupakira ibitoki usanga bitamworohera kubona aho aparika kuko ubundi hano imbere nitwe twahaparikaga gusa, ubu rero imodoka z'abagenzi nazo zaje kuhatubyiga rwose turasaba ubuyobozi ko bwazihakura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko kuzana izi modoka zitwara abagenzi mu isoko rya Ntunga babikoze ku nyungu z'umuturage.

    Yavuze ko mbere ibyapa zaparikagamo basanze biteza impanuka bahitamo kuzimurira mu isoko kugira ngo abaturage bakomeze babone aho bategera.

    Kagabo yavuze ko gukura iz modoka mu isoko rya Ntunga bigoye kuko ngo nta bundi butaka buri aho hafi ku buryo babukoresha nka parikingi yazo, avuga ko kandi bazitwaye kure na none byabangamira abaturage mu kubona aho bategera.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Handuni, yabwiye IGIHE ko bagiye kumvikana n'abatwara imodoka zitwara abagenzi ko bapakirira imbere y'isoko izindi zose zikaba zirimo hepfo. Yavuze ko kandi bagiye kuvugana n'akarere bagashaka aho izi modoka zajya zipakirira abagenzi ndetse zikanabakuriramo hatateza impanuka mu buryo burambye.

    Imodoka zitwara abagenzi n'izipakira imyaka zirivanga

    Ukinjira mu isoko rya Ntunga usanga imodoka ziri mu muryango ku buryo bibangamira abaryinjiramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abakorera-mu-isoko-rya-ntunga-babangamiwe-n-imodoka-zitwara-abagenzi

  • Ruhango: Umukecuru w'imyaka 50 irenga arashinja mutekano kumukorera ihohoterwa #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, mu Kagari ka Gitisi ubwo umukecuru Uzamukunda Pascazia aratunga agatoki umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu yuko amuhoza ku inkeke ashaka kumusambanya.

    Uyu mukecuru urengeje imyaka 50 ubwo yatangaga ikirego cye imbere y'umuyobozi wa Karere ka Ruhango ndetse nizindi nzego zitandukanye, yagarutse avugako akunze kumuhohoterwa nuyu muyobozi witwa Charles, ngo yamubwiye ko adakwiye umusaza babana ndetse anamubwira ko atamutosha ibyo bikaba aribyo byatumaga amuhoza ku inkeke amusaba ko baryamana uyu mukecuru ngo yabyanga Umuyobozi akamufata akamukubita. uyu mukecuru yavuze ko byageze aho gukomanga murugo rwabo ahagna saa 1:00 za nijoro maze akaza kubabyutsa we n'umugabo we bikarangira abajyanye kubafungirana mu biro by'Akagari ka Gitisi nyamaza ibi byose bikaba byaratewe nuko yamwangiye ko yamusambanya.

    Uyu mukecuru ngo yamuhakaniye inshuro nyinshi amubwirako atasambana nawe dore ko yaba akoze amahano kuko ageze kucyigero cy'imyaka myinshi kandi uyu muyobozi ushaka ko basambana akiri umwana muto, uyu mukecuru akavuga ko ataryamana nawe dore ko ngo yaba akoze amahano icyo yavuze nuko yaba amusebeje mu bakwe.

    Uyu mukecuru mbere yuko ibi byose biba yari yaramwihanangirije avuga ko azajya kumurega mu bayobozi bakuru kuko imyitwarire ye idahwitse umuranga atari iya bayobozi, maze ibyo byose uyu muyobozi Charles amubwira ko naramuka ajyiye kumurega ko ntacyo bizatanga kandi azaramuka amenye ayo makuru yuko yagiye kumurega azamuhana byinangarugero doreko ngo nta muyobozi uregwa ahubwo avugirwa imikorere ye myiza.

    Mu byifuzo byuyu mukecuru yifuzaga koyarenganurwa kuko uyu muyobozi Charles ko yakomeza gukurikiranwa kuko akomeje guhohoterwa. Ibi byatume umunyamakuru wa Kasuku Media ashaka Muhayimana Charles

    maze nawe tumubaza kubyo aregwa niba ari ukuri, uyu Charles avuga ko ibyo yakorewe ubwo hatangwaga ikirego cye mu nteko yabaturage we ngo abifata nkihohoterwa yakorewe ngo doreko akimara kumurega mu nteko yabaturage ngo bahise babatwara ku rwego rw'ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Ruhango maze ngo abayobozi baza kubarekura bababwirako bazakomeza gukora iperereza ku bwiki kibazo.

    Charles avuga yivuye inyuma ko atigeze ashaka gusambanya uyu mukecuru akavuga ko ari icyasha bitewe ko ari umuyobozi, akana avuga ko atigeze akubita uyu mukecuru ndetse n'umugabo we kandi ntiyigeze anabafungirana ku biro nkuko uyu mukecuru abimushinja.

    Umukecuru Uzamukunda Pascazia w'imyaka irenga 50 aratunga  agatoki umuyobozi ushinzwe umutekano mu Kagari ka Gitisi gushaka kumusambanya.

    Charles umuyobozi ushinjwa gukora ihohoterwa.

    The post Ruhango: Umukecuru w'imyaka 50 irenga arashinja mutekano kumukorera ihohoterwa appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ruhango-umuyobozi-ushinzwe-umutekano-arashinjwa-guhohoterwa-umukecuru-wimwaka-50/

  • Uwase Aime uherutse kwegukana amakamba atatu… – #rwanda #RwOT

    Uwase yageze ku kwegukana aya makamba atatu muri iri rushanwa nyuma y’uko ashyigikiwe n’abantu benshi, ndetse n’umuhate yashyizemo. Ni irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya Gatatu, kandi ryasojwe muri Nzeri 2024. 

    Umukobwa witwa Joyce Kalavanda wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) niwe wegukanye ikamba rya Cultural Queen ahigitse abo bari bahatanye.

    Ni mu gihe Uwase wari uhagarariye u Rwanda yabashije kwegukana amakamba atatu. Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda, ko yabashije kwegukana ikamba rya ‘Culture Queen Africa’, ‘Boss Walk Challenge’ ndetse n’iry’umukobwa wakunzwe mu irushanwa (Miss Popularity).

    N’ubwo yabashije guhesha ishema u Rwanda ariko ntibyigeze bivugwa mu itangazamakuru. Ariko avuga ko buri ‘kamba ryose natwaye ryaherekejwe n’amafaranga’.

    Yavuze ko kwitabira ariya mafaranga ndetse no kwinjira muri cinema kwe, ahanini byaturutse mu kuba yarakuze ari ibintu ashaka kandi buri gihe aharanira kugera ku nzozi ze. 

    Ati “Numva ndi umukobwa ushoboye, kandi witeguye kwitinyuka nkagera kure.” Yavuze ko gukina muri iyi filime byabaye inzira yo gutegura uko azakina filime ze bwite. Ati “Ndashaka kugera kure muri Cinema ku buryo nanjye nazakora izanjye.” 

    Nyamwiza yavuze ko iyi filime “Was Love (Rwari urukundo)” yayikoze mu rwego rwo gushushanya inkuru y’abantu babiri bigeze gukundanaho.

    Yakinnyemo abakinnyi basanzwe bazwi cyane muri filime muri iki gihe zitambuka ku muyoboro wa Youtube, barimo nka ‘Nyamitete’, ‘Denyse’, ‘Honorine’ uzwi muri filime za ‘Regis Skits’ n’izindi. 

    Denyse wakinnye muri iyi filime ‘Was Love’ asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco (Miss Culture) yegukanye mu irushanwa rya Miss Mulenge. Iyi filime kandi yakinnyemo Yves ndetse na ‘Nyamwiza’ uri mu bakinnyi b’imena.


    'Nyamwiza' wamamaye muri filime 'Nyaxo Comedy' yatangaje ko yatangiye gushora imari muri filime ze bwite

     

    Uwase Aimée wegukanye amakamba atatu mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko yinjiye muri cinema agamije kuzakora filime ze bwite

     

    Uwase Aimée yavuze ko yahagarariye u Rwanda muri Nzeri 2023, kandi abasha kwitwara neza kugeza ageze ku ntsinzi 

    Uwase yivuga nk'umukobwa ugerageza gukora uko ashoboye agaharanira kugeza ku nzozi ze

     

    Yves uri mu bakinnyi b'ibanze muri filime 'Was Love' ya Nyamwiza wamamaye muri Nyaxo

     

    Denyse wakinnye muri iyi filime asanzwe afite ikamba rya Miss Culture muri Miss Mulenge 

    Honorine uzwi cyane muri filime zinyuranye zitambuka ku muyoboro wa Youtube yiyambajwe muri iyi filime 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA MBERE CYA FILIME 'WAS LOVE' YA NYAMWIZA

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NYAMWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148318/uwase-aimee-uherutse-kwegukana-amakamba-atatu-muri-nigeria-yinjiye-muri-cinema-148318.html

  • Rubavu: Ikipe ya Ruyenzi Sporting Club ntiyahiriwe n'ikibuga cya Sitade Umuganda #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umupira w'amaguru y'abakina batarabigize umwuga ya 'Ruyenzi Sporting Club' muri Runda ya Kamonyi, mu mpera z'icyumeru bagiye mu Karere ka Rubavu gukina n'ikipe y’'Inyange' nayo ikina nk'abatarabigize umwuga. Bose, babikora mu rwego rwo gukora Siporo bagamije kurwanya indwara zitandura, kwishimisha, kubaka Umubano urambye na bagenzi babo hamwe no guharanira kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu. Kuri Sitade Umuganda, ikipe ya Ruyenzi Sporting Club ntiyahiriwe n'uyu munsi kuko yahatsindiwe ibitego 2 kuri kimwe.

    Omadi Hakorimana, umukinnyi wa Inyange yatsinze Ruyenzi Sporting Club avuga ko bitaboroheye gutsinda uyu mukino, ariko kandi ko ikiba kigenderewe cyane atari ugutsinda kuko nta gikombe baba bahatanira, ahubwo ari mu buryo bw'Ubusabane no  gukora Siporo nk'urukingo rw'indwara zitandukanye zitandura.

    Omadi/Inyange.

    Aganira na intyoza.com yagize ati' Wari umupira mwiza! Ikipe ya Ruyenzi mbonye ari agakipe kameze neza no kugira ngo tubatsinde byari bigoranye cyane. Yari match (umukino) nziza y'Abavetera(abakuze) birumvikana ariko ndishimye'.

    Avuga ku isomo akuye muri uyu mukino, yagize ati' Isomo rya mbere ni uko wenda mpereye nko kubakinnyi tuba twarakinnye umupira bidufasha kongera guhura tukaganira, tukibukiranya ibihe by'ahashize. Muri rusange kubera ko twese dukuze, umukino nk'uyu udufasha no gusabana tukishima, tukagura imibanire ariko kandi tunagamije kurinda umuburi wacu indwara zitandura kuko Siporo ni ubuzima'. Akomeza agira inama abantu bose gukunda no gukora Siporo kuko ari ingenzi ku buzima, Ibanisha abantu, ituma batigunga, irinda indwara nyinshi zitandura.

    Butare Leonard, Umukinnyi wa Ruyenzi Sporting Club akaba na Kapiteni avuga ko mu mupira w'amaguru habamo Gutsinda, Gutsindwa ndetse no kunganya, ko rero iyo mukina kimwe muri ibyo bitatu umwe mu bakina aricyo atahana cyangwa se mwembi byakwanga mukanganya.

    Butare Leonard/Ruyenzi Sporting Club

    Agira kandi ati' Nubwo gutsinda biryoha, ariko icyo twebwe tuba tugamije ahanini mu mukino nk'uyu wa gicuti ni ugusabana nk'abavandimwe tukamenyana. Ngarutse mu kibuga, ikipe yacu abiganjemo ni abantu batakinnye ho umupira w'amaguru ahubwo baje kugira ngo twihuze, dusabane turwanye ubusaza, turwanye indwara zitandura. Aha rero, twakinnye n'ikipe y'abantu abenshi bakinnye umupira bawuzi cyane, baciye imbere y'abatoza muri za Etenseri na Marine, ariko natwe turimo turazamura urwego kuko ukurikije ukuntu mu myaka yashize twatangiye bimeze turimo turatera imbere, turazamura urwego rw'imikinire ariko kandi tuzanashaka uko turambagiza abaza kudufasha nk'abigeze kuwukina bakaba barasoje, bakuze'.

    Kuva Kamonyi ukambukiranya uturere turenga dutanu, ukajya Rubavu yo mu Burengerazuba gukina udakinira igikombe cyangwa se irindi rushanwa ry'ibihembo, utari uwabigize umwuga, birimo gukunda uwo mukino nkuko Gatare abivuga. Birimo urukundo rwagati mu bakinnyi ariko kandi hakanabamo no kuba ikipe igamije gutsura Umubano n'abantu bakure, hakabamo gutembera u Rwanda cyane ko haba hari n'abataragize amahirwe yo gutembera ibice bitandukanye by'Igihugu. Ati' Iyo dufashe urugendo nk'uru ng'uru harimo inyungu nyinshi! Hari abatembera bakanamenya ibice bitandukanye by'Igihugu batari bazi cyangwa bataherukagamo ariko kandi birimo no gutsura Umubano'.

    Mu kibuga cya Sitade Umuganda byari ishiraniro, Ruyenzi Sporting Club irwana no kwishyura.

    Nyuma yo kuva mu kibuga kw'amakipe yombi; Ruyenzi Sporting Club na Inyange za Rubavu, igice cya gatatu cy'umukino( Ubusabane) cyaranzwe no kuganira ndetse no gusangira, nyuma abatembera Rubavu ku Kivu n'ahandi baratembera bamenya ndetse abandi biyibutsa aho bataherukaga. Ifuni ibagara Ubucuti ni Akarenge! Abagize ikipe y'Inyange nabo bategerejwe ku Ruyenzi ku matariki ataranozwa ngo atangazwe.

    Ruyenzi Sporting Club bafata ifoto y'urwibutso kuri Sitade Umuganda.
    Ikipe ya Inyange yabanje mu kibuga.
    Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gukina.

    Abasifuzi na ba Kapiteni b'amakipe mu kibuga.

    Mu kibuga ntabwo byari byoroshye nabusa.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/05/rubavu-ikipe-ya-ruyenzi-sporting-club-ntiyahiriwe-nikibuga-cya-sitade-umuganda/

  • Kirehe: RIB yataye muri yombi Gitifu w'Akagari ka Kigarama akurikiranyweho kwakira ruswa ya 10.000 Frw – #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko uyu muyobozi yafashwe ku wa 1 Ugushyingo 2024, akaba yarafatiwe mu cyuho amaze kwakira indonke y'amafaranga 10,000 Frw yarahawe n'Umuturage kugirango akore ikinyuranyije n'itegeko aho yari kuzamufasha kubona icyangombwa cyo kubaka inzu.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha kandi twatangaje ko atari ubwa mbere uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yari akurikirwanyweho icyaha nk'icyo cyo gusaba no kwakira indonke kuko na tariki 20 Werurwe 2023, Urukiko rw'ibanze rwa Nyarubuye rwamutegetse kujya yitaba ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rwa Nyarubuye buri wa Gatanu wa mbere w'ukwezi no kutarenga imbibi z'igihugu cy'u Rwanda igihe cyose agikurikiranyweho icyo cyaha.

    Icyo gihe mu 2023 ngo yatawe muri yombi amaze kwakira 20.000 Frw kugira ngo adadunga iduka ry'umuturage ryari ryabereyemo urugomo.

    Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha akurikiranyweho cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n'ingingo ya 4 y'itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyo abihamijwe n'urukiko igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje umwuga akora, ikanibutsa abantu bose ko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n'amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

    RIB yataye muri yombi Gitifu w'Akagari ka Kigarama muri Kirehe akurikiranyweho kwakira ruswa ya 10.000 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-rib-yataye-muri-yombi-gitifu-w-akagari-ka-kigarama-akurikiranyweho

  • BRD yabaye umunyamuryango w'ihuriro ry'amabanki y'iterambere ku Isi, IDFC – #rwanda #RwOT

    IDFC igizwe na banki zo mu bihugu bikize n'ibikiri mu nzira y'amajyambere 27, zigamije kugira uruhare mu bukungu bw'Isi cyane cyane hibandwa ku butangiza ibidukikije.

    Ubu bunyamuryango BRD yaherewe mu Nama Ngarukamwaka ya IDFC yabereye Washington D.C muri Amerika, bugiye gutuma iryo huriro rishinga imizi muri Afurika no gukomeza kuzamura ubukungu bw'u Rwanda.

    IDFC yashinzwe mu 2011 ni ihuriro rifite ijambo rinini mu bijyanye n'imari mu Isi, ikaba ikigo kini mu iterambere ry'ibihugu no gutera inkunga imishinga igamije guhangana no kurwanya ingaruka z'ihindagurira ry'ibihe.

    Imari shingiro ya IDFC ibarirwa agaciro ka miliyari 4000$ ndetse buri mwaka iri huriro, ryiyemeza gutera inkunga imishinga y'iterambere ya miliyari 600$ irimo n'iya miliyari 150$ yo guteza imbere imishinga ijyanye no kurwanya iyangirika ry'ibihe.

    Ibigo binyamuryango bya IDFC biba bigomba gutera inkunga ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga itandukanye hashingiwe kuri politiki y'ibihugu bikomokamo ariko bikanahuriza ku kubahiriza politiki mpuzamahanga ku ngingo runaka.

    Byose bihurira ku gushyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye n'imishinga ijyana n'amazezerano ya Paris yo gufasha imishinga irengera ibidukikije.

    Nk'umunyamuryango wa IDFC, ubu BRD ni imwe muri banki zishobora kungukira ku mahirwe y'inkunga n'ishoramari bitangirwa muri iryo huriro, ubwunganizi mu bya tekinike n'ubunararibonye mu gutera inkunga imishinga itangiza ibidukikije.

    Ni n'amahirwe ku ishoramari mvamahanga ritaziguye rizanwa mu Rwanda, ibifasha n'izindi banki kubona amafaranga zifashisha mu mishinga itandukanye y'iterambere u Rwanda rufite.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko kuba umunyamuryango wa IDFC ari intambwe ikomeye banki ayoboye iteye.

    Yongeyeho ko uretse gufasha mu gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere rirambye no guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije, bizanabafasha mu bufatanye bwagutse n'ibindi bigo ku rwego rw'Isi.

    Ati 'Twiteguye kubyaza umusaruro iri huriro mu guteza imbere ihangwa ry'udushya, gukusanya amikoro no gukomeza guharanira impinduka nziza mu baturage duha serivisi.'

    IDFC kandi izafasha BRD mu kugira uruhare mu biganiro bigamije guteza imbere politiki z'imari zirandukanye zaba iz'igihugu no ku rwego mpuzamahanga, ibiri mu murongo mugari w'icyerekezo 2050 aho u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bikize, n'uwa Afurika Yunze Ubumwe yo mu 2063, aho uyu mugabane uzaba warahuje gahunda zitandukanye z'iterambere.

    BRD yagizwe umunyamuryango w’Ihuriro rya za banki z'iterambere ku Isi, IDFC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brd-yabaye-umunyamuryango-wa-idfc-ihuriro-rya-za-banki-z-iterambere-ku-isi

  • Byinshi kuri Fior 2 Bior uri mu bagezweho mur… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ugezweho muri iki gihe mu muziki wa Côte d’Ivoire, yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2024, ni nyuma y'iminsi yari ashize ategura uru rugendo. 

    Uretse kuba ibihangano bye bizwi muri Côte d’Ivoire, uyu mugabo imiziki ye yanageze mu bihugu birimo Ghana ndetse no muri Guinea.

    Akigera i Kigali, Fior 2 Bior yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere kandi yishimiye uko yakiriwe. Yavuze ko bimwe mu bimuzanye hano mu Rwanda harimo ibikorwa by'umuziki ndetse n'umushinga w'indirimbo agiye gukorana n'umuhanzi Vex Prince.

    Yakomeje avuga ko impamvu agiye gukorana indirimbo na Vex Prince, ariko uko yanyuzwe n 'indirimbo uyu muhanzi aherutse gukora yise 'Wahla' ari nayo yabaye imbarutso yo gukorana n'uyu muhanzi.

    Fior 2 Bior yagize ati 'Wahala ni indirimbo ikunzwe mu gihugu cyacu sinzi niba na hano ari uko, njye n'ikipe  dukorana yanjye tujya tugira uko dufasha na barumuna bacu ni uko twabitekereje, twizeye ko uyu mushinga nawo uzaba mwiza.'

    Uyu muhanzi ageze i Kigali nyuma yo gukorana indirimbo ebyiri n'umuraperi Niska. Uyu muhanzi ari mu muziki kuva mu 2017.

    Nyuma y'umwaka umwe ubwo ni ukuvuga mu 2018, Ariel Sheney yafashije Fior kwinjira mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya AS Record 7 batangiye kumufasha mu muziki.

    Ibi byamufashije gukora indirimbo 'Kpokpokpouo Souhalele' yarebwe inshuro zirenga Miliyoni 2 mu gihe cy'iminsi micye.

    Byanamufashije gukora indirimbo nka 'Piqué piqué' yakoranye na Oyoki Onanayo', ndetse na 'Apoutchou' yakoranye na DJ Lewis 8, 'Ewee' yakoranye na Serge Beynaud n'izindi. Uyu muhanzi anafite indirimbo 'Victago' yakoranye mu gihugu cy'u Bufaransa. 

    Fior 2 Bior yageze i Kigali ku nshuro ya mbere nyuma yo gukora indirimbo zamamaye mu bihe bitandukanye 

    Fior 2 Bior yatangaje ko yageze i Kigali mu rugendo rugamije gukorana indirimbo na Vex Prince 

    Fior 2 Bior yavuze ko indirimbo 'Wahala' ya Vex Prince yamamaye muri Cote d'Ivoire byatumye yifuza gukorana indirimbo nawe 


    Vex Prince avuga ko indirimbo yakoranye na Fior 2 Bior izakorwa mu buryo bw’amajwi na Producer Muriro     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MARADONA' YA FIOR 2 BIOR

    “>  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAHALA' YA FIOR 2 BIOR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148311/byinshi-kuri-fior-2-bior-uri-mu-bagezweho-muri-cote-divoire-wakandagiye-i-kigali-bwa-mbere-148311.html

  • Ibyo wamenya ku gihembo Gal Faye yahawe kube… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari amaze iminsi mu Rwanda mu bitaramo byari bigamije kumenyekanisha ibyo yanditse muri iki gitabo. Ndetse mu Kwakira 2024, yataramiye kuri Institut Francais asobanura mu buryo burambuye uko yageze ku kwandika iki gitabo. 

    Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa byatangaje ko iki gihembo yagihawe kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2024 ahitwa Drouant Restaurant mu Ntara ya Opéra mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Gaël Faye yegukanye iki gihembo ahigitse ibitabo bitanu bageranye mu cyiciro cya nyuma harimo: 'Les soeurs et autres espèces du vivant' cya Élisabeth Barillé, (Arléa), 'La barque de Masao' cya Antoine Choplin (Buchet Chastel), 'Houris' cya Kamel Daoud (Gallimard), ndetse na 'Les guerriers de l’hiver' cya Olivier Norek (Michel Lafon). 

    Akanama Nkemurampaka kasuzumye buri gitabo, kugeza ubwo bemeje ko igitabo cya Gaël Faye ndetse n'icya Kamel Daoud ari byo bihatana mu cyiciro cya nyuma, birangira Gaël Faye ariwe utsinze.

    Gaël Faye abaye umunyarwanda wa Kabiri uhawe iki gihembo nyuma ya Scholastique Mukasonga wagihawe kubera igitabo cye 'Notre-Dame du Nil'.

    Muri rusange igitabo cye kigaruka ku rugendo rwo kwiyubaka ku Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 2023, igihembo nk'iki cyahawe Ann Scott w'imyaka 59 y'amavuko ku bw'igitabo yise 'Les Insolents.'

    Si ubwa mbere Gaël Faye yegukanye ibihembo kubera ubwanditsi bwe. Mu 2015, ubwo yasohoraga igitabo yise ''Petit Pays' yahawe igihembo gikomeye cyane mu Bufaransa cyitwa 'Prix Goncourt des lycéens' gitangwa na Fnac [Fédération nationale d'achats] ifatanyije na Minisiteri y'Uburezi. Yanahawe kandi igihembo gikomeye cya Prix du Premier Roman (First Novel Prize).

    Muri Mata 2024, nibwo Gaël Faye yatangaje ko yatangiye gukorera kopi y'igitabo cye 'Jacaranda' yifashishije 'Imprimerie' y'i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

    Yavuze ko yifashishije iduka rya Loïs ukorera i Nyamirambo, yatangiye gushyira ku murongo impapuro zigize iki gitabo. Ati 'Nyuma y’amezi atari make nanditse, nshimishijwe no gucapa ibimenyetso by’igitabo cyanjye gikurikira 'Jacaranda' mu iduka rito rya Loïs i Nyamirambo, kamwe mu turere twa Kigali ahabera igice cy’inkuru.'

    Ubwo muri Nzeri 2024, yashyiraga ku isoko iki gitabo, yavuze ko yacyanditse ashingiye ku bushakashati yakoze 'Nshingiye ku byo nabonye, hari igihe naje mu Rwanda numva ubuhamya ndetse ngera n'aho njya muri Gacaca, navuyeyo ntunguwe n'ibyahavugiwe, ndibaza nti abantu babonye ibi bintu ni gute bagiseka, bakigenda, bagikora ubuzima bugakomeza.'

    Akomeza ati 'Ubundi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagombye kuba harabayeho kwihorera cyangwa Igihugu gihorana abanyarugomo, biratangaje ukuntu Abanyarwanda babanye bigaragaza ubutwari […] Guhitamo kuvuga ntabwo ari ibintu byoroshye, muri Jacaranda, guceceka ni byo bya mbere bikunze gukorwa n'abantu barokotse Jenoside, gusa iyo ukomeje guceceka ntabwo ukira, ahubwo umutima wawe ukomeza kwandura.'

    Gaël Faye ari mu banditsi b'ibitabo bakomeye. Yamenyekanye nk'umuririmbyi binyuze mu ndirimbo nka 'Je pars', 'Ma femme', 'Petit Pays' n'izindi.

    Igitabo cye 'Petit Pays' yagikozemo indirimbo ndetse na filime. Iki gitabo kigaragaza inkuru y'ubuzima bw'umwana wavukiye i Burundi wabyawe n'umunyarwandakazi w'impunzi n'umuzungu w'Umufaransa.

    Ibi bihembo bya 'Prix Renaudot' yegukanye byatangiye gutangwa kuva mu 1926. Jean-Noël Pancrazi niwe ukuriye Akanama Nkemurampaka, Georges-Olivier Châteaureynaud niwe munyamabanga Mukuru, bakungirizwa na Jean-Marie Gustave Le Clézio, Franz-Olivier Giesbert, Dominique Bona, Patrick Besson, Frédéric Beigbeder, Cécile Guilbert, Stéphanie Janicot ndetse na Mohammed Aïssaoui.

    Ni ibihembo byubashwe ku Isi bihatanirwa n'abanditsi b'ibitabo b'amazina akomeye. Bituma ugihawe ashyirwa mu cyiciro cyo hejuru mu banditsi.


    Gaël Faye yashyikirijwe igihembo kizwi nka Prix Renaudot abikesha igitabo cya Kabiri yanditse yise 'Jacaranda' kigaruka ku butwari bw'Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Gaël Faye yashyize ku isoko igitabo 'Jacaranda' nyuma y'imyaka umunani yari ishize acuruje kopi zirenga Miliyoni z'igitabo 'Petit Pays' nacyo gikomoza ku mateka y'u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148314/ibyo-wamenya-ku-gihembo-gael-faye-yahawe-kubera-igitabo-yanditse-ku-rwanda-148314.html

  • MTN Rwanda yasoje ibikorwa bya mbere muri Kig… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere ku biro by'umujyi wa Kigali, ubuyobozi bwa MTN Rwanda, Kompanyi ya Ericsson, Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali ndetse n'ubuyobozi bwa Minisiteri y'ikoranabuhanga bahuriye muri sale y'umujyi wa Kigali kugira ngo MTN Rwanda ibereke aho ibikorwa bamazemo iminsi bigeze.

    Ni igikorwa MTN Rwanda yari imaze iminsi ikora hirya no hino mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubanza gucyemura ibibazo biri mu mujyi wa Kigali hanyuma hagakurikiraho imijyi yunganira Kigali igendana n'ibindi bice by'icyaro.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Gakwerere Eugene ushinzwe Tekenike muri MTN Rwanda, yavuze ko kuva muri 2020 batangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo harimo kubaka iminara mishya ndetse no kuvugurura ibindi bikoresho bisabwa kugira ngo byakire ikoranabuhanga rihambaye.

    Gakwerere yavuze ko muri icyo gihe cyose, MTN Rwanda imaze kuvugurura iminara 447 iri muri Kigali gusa. Ati 'Uko Isi ya none yihuta, twebwe nka MTN ndetse n'Igihugu muri rusange nitwe tugomba guha umusingi iryo koranabuhanga. Twahereye muri Kigali aho tumaze kuvugurura iminara 447 kugira ngo abakiriya bacu tubahe serivisi zinonze.'

    Yavuze kandi ko nta yindi mpamvu ikomeye yatumye bahera muri Kigali ahubwo ari uko 54% by’akoresha telephone na serivisi zigezweho za Telephone bari muri Kigali, ariko bagiye gukomeza kwagura imiyoboro yayo no kuyivugurura kugira ngo barusheho guha serivisi nziza abakiriya hirya no hino mu gihugu.

    Gakwerere yavuze ko nyuma yo kwagura iyi miyoboro, magingo aya ku ijanisha mu mujyi wa Kigali bageze ku kigero cya 99.5% mu kuba hari ‘Network’ zihuta kandi zigenda neza hanyuma 0.5% bikaba ari uko hari uduce two mu nkengero za Kigali nka Jabana, Rusororo batari bagerwaho neza n'iyi serivisi nshya.

    Agaruka ku kibazo cyabaho gituma umuntu ashobora kuguhamagara ntakubone kandi ntacyo telephone yabaye, yavuze ko 'Biterwa n'impamvu eshatu. Iyi miyoboro dukoresha ishobora kugira ikibazo wenda nk'icyuma kiriho cyagize ikibazo, cyahiye, cyakubiswe n'inkuba, umuriro ubuze. Bishobora kandi guterwa n'uko ivomo ry'uwo muyoboro habaye ubucucike. Icya kabiri ni ikibazo cya telephone dukoresha mu gihe ziba zitari 'updated' hanyuma ikindi kikaba iyo umuntu umwe aguhamagaye hari n'undi arimo kuguhamagara bigahurirana.'

    Yavuze kandi ko nyuma y'umujyi wa Kigali, hagiye gukurikiraho ibice biri hanze ya Kigali aho byibuze mu mwaka wa 2027 hose hazaba hamaze kugera serivisi nshya za MTN kandi zihuta cyane nkuko ubu muri Kigali ikibazo cya 'Network' zigenda nabi cyamaze kuranduranwa n'imizi yacyo.

    Eugene yavuze kandi ko kuvugurura ibikorwa bya MTN byose ari uguharurira inzira za 5G. Ati 'Ntabwo turi kuvugurura duca amarenga ya 5G ahubwo niyo nzira turi kuganamo na za 6G n'indi miyoboro uko izagenda iza mu minsi iri imbere.'

    Jean Kabandana umuyobozi wa Ericsson itanga ibikoresho byo kubaka iminara, yavuze ko bamaze imyaka 26 bakorana bya hafi na MTN mu kubaka iminara kandi ko ibikoresho byo kwakira 5G bihari ndetse na MTN yamaze kubona uburenganzira bwo kuyikoresha biryo mu minsi itarambiranye abantu batangira gukoresha 5G.


    MTN Rwanda yahaye Certificate umujyi wa Kigali na Minisiteri y’ikoranabuhanga yuko basoje ibikorwa byo kuvugurura imiyoboro yabo muri Kigali




    MTN Rwanda yasoje mu mujyi wa Kigali ibikorwa by’ibanze byo kwitegura umuyoboro wa 5G


    Umuyobozi wa Ericsson mu Rwanda yavuze ko biteguye kuba batangira gutanga 5G


    Umuyobozi ushinzwe ibya Tekenike muri MTN, Gakwerere Eugene yavuze ko ibi bikorwa byose bigamije kwitegura kwakira imiyoboro igezweho nka 5G

    Kanda hano urebe andi mafoto

    Photo: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148322/mtn-rwanda-yasoje-ibikorwa-bya-mbere-muri-kigali-byo-kwitegura-umuyoboro-wa-5g-148322.html