Blog

  • Nyamasheke: Abatuye mu isantere ya Mugonero bagiye kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Iyi santere iri ku muhanda wa kaburimbo uhuza uturere dutanu two mu Ntara y'Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu.

    Mu myaka irenga 10 ishize nibwo abatuye iyi santere babwiwe ko bazimuka, kuva icyo gihe kugeza ubu mu bahafite inzu ntawongeye guhabwa icyangombwa cyo kuvugurura cyangwa kuhubaka indi nzu uretse ejo bundi mu bikorwa byo kwiyamamaza bahawe uburenganzira bwo gusiga irangi kugira ngo babe ahantu hasa neza.

    Gasherebuka Samson utuye mu isantere y'ubucuruzi ya Mugonero iri hagati y'umugezi wa Kiboga n'uwa Mugonero yabwiye IGIHE ko mu 1996 haguye imvura nyinshi amazi y'iyi migezi yombi irahura hamera nk'ikiyaga, inzu zose zirasenyuka aho agabanukiye barongera barubaka.

    Ati 'Kuva icyo gihe ntabwo hongeye kuzura ni ibintu byabaye nk'impanuka, na nyuma y'aho badukoreye uyu muhanda wa kaburimbo wigijwe hejuru utandukanya igishanga cya Mugonero n'isantere'.

    Nubwo biri uko ariko muri za 2010 akarere kabwiye abatuye iyi santere ya Mugonero ko bagomba kuhimuka, kuko ari mu gishanga.

    Hakizimana Michel umaze imyaka 20 adodera imyenda mu isantere ya Mugonero, yavuze ko kuva icyo gihe muri za 2010 nta muntu wemerewe kuvugurura inzu cyangwa kubaka indi.

    Ati 'Icyifuzo cyacu ni uko badukura mu gihirahiro tukamenya niba koko iyo gahunda yo kwimuka ikomeje cyangwa niba barabihagaritse'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko gahunda yo kwimura aba baturage ikomeje bityo ko bakwiye gushaka ahandi bimukira mu rwego rwo kwirinda ko aho batuye hazashyira mu kaga ubuzima bwabo.

    Ati 'Hariya Mugonero ni ahantu hasi cyane. Iyo mugiye mu mateka ni ahantu hakunze kuzura ku buryo umuntu ahita abona ko hashobora gushyira ubuzima bw'abahatuye mu kaga, ariko ntabwo ari Mahembe yose. Mahembe ni Umurenge ushobora guturwa, ariko hariya Mugonero turateganya ko abantu hariya hantu bazahava'.

    Meya Mupenzi avuga ko bari gushaka aho bakwimurira isantere ya Mugonero no gushaka aho abahatuye bakwimurirwa, ndetse ko igishushanyo mbonera cy'aka karere kiri gukorwa kizatanga umuti kuri iki kibazo.

    Mu karere ka Nyamasheke si abatuye Mugonero bonyine basabwa kwimurwa aho batuye bonyine kuko n'abatuye ku isantere ya Murwa naho basabwa kuhimuka kuko naho ari mu gishanga.

    Abatuye mu isantere ya Mugonero mu Karere ka Nyamasheke bagiye kwimurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abatuye-mu-isantere-ya-mugonero-bagiye-kwimurwa

  • Barasaba ko umuhanda Ruhango-Gitwe-Buhanda ushyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Kubaka imihanda ni kimwe mu byihutisha iterambere n'ubuhahirane hagati y'abaturage batuye uturere tunyuranye kuko babasha kugeza umusaruro w'ibyo bejeje ku masoko.

    Abatuye mu Karere ka Ruhango babwiye RBA ko umuhanda Ruhango-Gitwe-Buhanda wangiritse cyane nyamara uramutse ukozwe byatuma ibikorwa by'iterambere bakora birushaho kugenda neza.

    Umwe muri bo yagize ati 'Tubonye umuhanda ibintu byose byazamuka, byagenda neza cyane.'

    Undi w'umugore yavuze ko umuhanda wasenywe n'amazi 'noneho waba uri mu modoka umurwayi we kugira ngo agere nk'i Kabgayi ni ukuri ni nk'aho agerayo yapfuye kubera ko igenda yiterura yitura hasi, moto igenda igusimbiza.'

    Aba bose bahamya ko hari n'abantu bajya gusura abavandimwe n'inshuti muri aka gace bikarangira baraye mu nzira imodoka zabapfiriyeho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yatangaje ko inyigo z'imihanda ihuje uturere dutandukanye ziri gukorwa ku buryo nirangira bizaba igisubizo ku bayikoresha.

    Ati 'Hari umuhanda ugiye gutangira gukorwa, ni umuhanda wo ku rwego rw'igihugu tuwufatanya n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu ariko umuhanda wa Karongi ukaza Buhanda-Ruhango, ukaza i Gitwe ukajya i Nyanza ukagaruka na hano mu Ruhango mu Mujyi, uwo muhanda inyigo yenda kurangira, uratangira mu gihe kitari kinini.'

    Meya Habarurema avuga ko bafite icyizere nubwo amafaranga atari yava mu turere dutandukanye unyuramo.

    Yanavuze ko umuhanda uhuza Ruhango na Muhanga urimo ibinogo byinshi, agahamya ko igikeneye kwitabwaho ari ikiraro kinini cyane kirimo.

    Ati 'Hari ikiraro kinini cyane cyatwara nka miliyoni 300 Frw kiri hagati y'uturere twa Ruhango na Muhanga ahitwa i Mpanda. Icyo twavuga ni uko kirimo gutegurwa kubakwa, tuzagifatanya nab wo nubwo kigendwa ariko harimo impungenge rero uturere twombi tuzacyubaka kandi inyigo yaratangiye rero abaturage bihangane gato.'

    Yahamije ko mu ngengo y'imari ivuguruye izatangira gukoreshwa muri Mutarama 2025 hari ibishobora gutangira gukorwa kuri iki kiraro.

    Muri Rusange Ruhango izwiho ubuhinzi bw'imyumbati n'ibindi bihingwa byitezweho kuzagira uruhare mu gufasha igihugu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko kugeza mu 2029.

    Abakoresha umuhanda Ruhango-Gitwe-Buhanda bagaragaza ko amazi yawangije cyane ku buryo ukwiye gushyirwamo kaburimbo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-barasaba-ko-umuhanda-ruhango-gitwe-buhanda-ushyirwamo-kaburimbo

  • Iburasirazuba: Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Izi mpanuka zabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 4 Ugushyingo 2024. Iya mbere yabereye mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

    Iyi mpanuka yatewe n'imodoka y'ikamyo yavaga mu gihugu cya Tanzania yagonganye n'umuturage wambukaga umuhanda wagendaga n'amaguru.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n'ikamyo yavaga muri Tanzania yari ifite umuvuduko mwinshi.

    Ati ' Iyo kamyo yagonze umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 ahita yitaba Imana kugeza ubu imyitondoro ye ntabwo iramenyekana, umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwamagana.'

    Indi mpanuka yabaye ni iyabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare mu Kagari ka Gakirage mu Mudugudu wa Kibuga I, aho umumotari uri mu kigero cy'imyaka 30 yahise ahasiga ubuzima.

    SP Twizeyimana ati ' Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Moya z'ijoro, umusore w'imyaka 30 yari atwaye moto aza kugonga igare ryari ritwawe n'umusore w'imyaka 20. Uwo mumotari rero yahise yitaba Imana mu gihe umunyonzi we yakomeretse cyane. Iyi mpanuka twavuga ko yatewe no kudahana intera hagati y'abari mu muhanda kuko bose bajyaga mu cyerekezo kimwe.'

    SP Twizeyimana yasabye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y'umuhanda bakirinda umuvuduko, bakamenya guhana intera mu gihe bari mu muhanda, kwirinda kuvugira kuri telefone mu gihe batwaye ibinyabiziga,kwirinda ibisindisha n'ibindi bibi byose byabateza impanuka.

    Yavuze ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Rwamagana na Nyagatare mu gihe barindiriye ko ikorerwa isuzumwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abantu-babiri-bapfiriye-mu-mpanuka

  • Kamonyi: Abageze mu zabukuru bafata Pansiyo mu rugendo rubasaba urubyiruko kuba ba'Nkore neza bandebereho' #rwanda #RwOT

    Abagize ihuriro ry'abageze mu zabukuru bafata Pansiyo bo mu karere ka Kamonyi, bahangayikishijwe n'imyitwarire idahwitse ya bamwe mu rubyiruko. Byatumye batangira urugendo rwo kwegera urubyiruko, kuruganiriza bagamije kubakangurira kugaruka mu murongo ushingiye ku ndangagaciro na Kirazira by'umuco Nyarwanda, bagakora bazirikana ko ari amaboko Igihugu gikeneye. Barasaba urubyiruko gukunda umurimo, Gukunda Igihugu no kujyana muri gahunda ya 'Ndumunyarwanda'.

    Mukamulisa Clotilde ukuriye ihuriro ry'abageze mu zabukuru bafata Pansiyo bo mu karere ka Kamonyi, avuga ko imyitwarire ya benshi mu rubyiruko muri iki gihe ihangayikishije, ko kandi buri wese ukunda Igihugu, ureba kure kuhazaza akwiye guhaguruka akagira icyo akora mu gutuma uru rubyiruko rugaruka mu murongo ukwiye, bakaba amaboko n'imbaraga byubaka Igihugu koko.

    Mukamulisa Clotilde.

    Avuga ku myitwarire y'Urubyiruko muri ibi bihe, yagize ati' Imyitwarire y'abana muri iki gihe irahangayikishije! No mu biganiro tugirana urabyumva! Umwana uramubwira uti nyura aha we akinyurira hariya, uri umubyeyi we. Gusa na bamwe mu babyeyi ntabwo turi shyashya ariko na none mu rubyiruko ni uguhaguruka kuko nibo mbaraga z'Igihugu'.

    Aganira na bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Rugalika kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2024, Mukamukisa yasabye buri wese yaba urubyiruko, yaba abakuze guhaguruka bagashyira imbaraga hamwe mu gukora ibyiza, mu kuba ba Nkoreneza bandebereho, gufasha urubyiruko rumaze guta umuco, rumaze gutana kugaruka mu murongo ukwiye umunyarwanda wifitemo Indangagaciro na Kirazira.

    Ku ikubitiro, Urubyiruko 20 rwa Rugalika nirwo rwaganirijwe.

    Yagize kandi ati' Uru ni urugendo rudahagarara twatangiye rwo kwegera urubyiruko kugira ngo tubatoze umuco kuko tubona ko muri iki gihe mu rubyiruko umuco waragiye ucika. Turashaka kugira ngo tubagarure mu murongo ukwiriye, bagire amatwara amwe abaganisha ku iterambere, ku bupfura, ku muco mwiza, kubakura mu bibi bagaragaramo ahubwo bakarangamira ibyiza bizabaherekeza mu rugendo rwo gukunda no kubaka Igihugu kugeza bashaje'.

    Akomeza asaba ababyeyi ko uru ari urugamba rukomeye rwo kugarura amaboko n'imbaraga z'Igihugu zirimo kujya ahatari heza. Ati' Uru ni urugamba rukomeye, ni muze dufatikanye twese!, dufatikanye dushyire abana bacu ku murongo. Mu byeyi mu rugo iwawe banza ufate iya mbere nubona bitagendeka ubone kugera kuri ya Sibo, kwa Mudugudu, ubone kugera ku Murenge…!, ariko njye ndavuga ngo dufatikanije twembi ababyeyi twese, abarera aba bana tukaba intangarugero mu ngo zacu, ndahamya neza ko n'abana bacu batugororokera. Ni dusenge, dutoze abana bacu gusenga, dutoze abuzukuru bacu gusenga kuko iyo wasengeye ikintu, ndakurahiye kirakoreka'.

    Muzehe Nkurikiyinka Petero Damiyani.

    Nkurikiyinka Petero Damiyani, afite imyaka isaga 77 y'amavuko. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Burugumesitiri w'iyahoze ari Komine Kayenzi( ubu ni Umurenge wa Kayenzi ho muri Kamonyi). Yahishuriye urubyiruko ibanga ryo kuramba ariko kandi ukarambira mu byiza uri amaboko abantu n'Igihugu bakeneye.

    Ati' Kugira ngo ngere aha, meze uko ndi ngifite imbaraga, nkibasha kuba ukenewe kandi ufasha abandi haba mu bitekerezo, haba no mu bikorwa! Mu buzima bwanjye nishingikirije ku bintu bitatu by'ingenzi. Icyambere ni ukugira Imana inshuti. Imana yabaye inshuti yanjye ariko nanjye mba inshuti yayo. Kuba inshuti yayo ni ugukora ibyo ishaka, ibyiza. Iyo uyibwiye nta buryarya irakumva kandi ikagusubiza neza kuko nawe uba ukora ibyiza'.

    Biraryoha gusanga abato n'Abakuru(Ababyeyi, ba Sekuru na ba Nyogokuru) bakorana imyitozo ngororamubiri.

    Akomeza ati' Icya kabiri muri ubu buzima kuva mu buto bwanjye nagerageje kubana na buri wese Amahoro ari umuto ari umukuru, naharaniye kubana na bose neza. Icya Gatatu cyamfashije muri ubu buzima ni; Ugukora. No kugeza n'uyu munsi ndi umusaza ngerageza gukora utwo nshoboye kandi neza, ku gihe. No mu rugo iwanjye ngerageza kubana neza n'abanjye bose, ndetse n'abandi kandi nabo mbasaba kubigenza batyo'.

    Akomeza avuga ko uru rugendo rwo kwegera urubyiruko arwitezemo kubona Abanyarwanda b'ejo hazaza hazima. Bazima mu Mutekano, bazima mu mikorere n'imikoranire, bazima mu iterambere ry'Igihugu. Ashimangira ko akurikije imbaraga Igihugu gishyira mu ngamba zigamije kwegera urubyiruko, ejo harwo ni heza mu gihe buri wese ahagaze neza mu mwanya we, agakora ibyiza kandi agaharanira kuba uwo bose bareba bakigiraho ibyiza.

    Bamwe mu rubyiruko bashima uru rugendo rutangiwe n'Abakuze.

    Mpuhwe Arcade afite imyaka 24 y'amavuko akaba umwe mu rubyiruko witabiriye ibi biganiro. Yabwiye intyoza.com ati' Ndashima iyi ntambwe y'ababyeyi bacu bakuze batangiye kutwegera no kuduhwitura ngo nk'urubyiruko tugaruke mu murongo ukwiye. Inyitwarire y'Urubyiruko iteye impungenge cyane muri iyi minsi kuko hatagize igikorwa ngo hagire igihinduka byaba bibi cyane mu minsi iri imbere. Ndasaba ko ibiganiro nk'ibi bishyirwamo imbaraga, urubyiruko tukegerwa, tukagira umwanya wo kuganirizwa no kuganira hagati yacu. Ndasaba bagenzi banjye kumva inama n'impanuro tugirwa, tukaba urumuri rumurikira abandi, tukaba koko amaboko akorera Igihugu'.

    Christine Byukusenge afite imyaka 25 y'amavuko. Avuga ko hari igikwiye gukorwa ku rubyiruko rugaragaza imyitwarire itanoze, idahesha ishema Umuryango, idahesha ishema Igihugu nabo ubwabo. Ati' Abitwara nabi mbere na mbere ku bwanjye ndabanenga, nabo ubwabo aho bari binenge, bagire igihe cyo kwicara bitekerezeho, bibaze abo baribo mu bantu, bibaze abo bashaka kuzaba bo, Ese mu gihe cyanjye igihe nzaba mfite abana njyewe nsheshe akanguhe, nzabahagarara imbere mbabwire, mbahe urugero rw'ibyo nakoze byabafasha? Ni bibuke neza ko uko barimo kwitwara ubu hari uzabibabaza cyane ko turi urubyiruko tuzagera imbere tubyare, tugire abana bazakenera inama zacu'.

    Akomeza agira ati' Ese umunsi umwana azakubaza uko akwiye kwitwara uzamubwira uko witwaraga abikurikize? Ese nubona imyitwarire ye ari nk'iyawe bizakunezeza'?. Asaba Urubyiruko guterwa ishema n'Igihugu, bagaharanira kuba urugero rwiza bazaha abazabakomokaho. 'Ni tugire kumva no kumvira dukore ibyiza'.

    Uru rugendo rwo kwegera urubyiruko rwatangijwe n'iri tsinda ry'abageze mu zabukuru bafata Pansiyo bo mu karere ka Kamonyi, rwatangiriye mu Murenge wa Rugalika ariko kandi bafite intego yo kuzenguruka imirenge yose uko ari 12, kandi aho banyuze bagasiga bakoze amatsinda afite ibikorwa bihuza urubyiruko byaba ibimina, byaba se ubundi buryo bwo kwishyira hamwe butuma bagira igihe cyo guhura hagati yabo bakaganira ku myitwarire iboneye, ku cyatuma bakora neza bakiteza imbere.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/05/kamonyi-abageze-mu-zabukuru-bafata-pansiyo-mu-rugendo-rusaba-urubyiruko-kuba-bankore-neza-bandebereho/

  • Fatakumavuta yagarutse mu rukiko nyuma yimin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, Fatakumavuta wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, nibwo yongeye kwitaba Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ni nyuma y'uko yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024.

    Iperereza rigaragaza ko akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ni ibyaha bigaragazwa ko hagiye abikorera ku muyoboro wa 3D TV, ku rubuga rwe rwa Twitter (X) n'ahandi.

    Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, rigaragaza ko abantu batatu (Basanzwe bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro) aribo batanze ikirego barega Fatakumavuta mu bihe bitandukanye, bamushinja kubabahuza amahwemo yisunze imbuga ze.

    Hari ikirego cyatanzwe tariki 17 Ukwakira 2024, hari icyatanzwe tariki 15 Ukwakira 2024, hari n'ikindi cyatanzwe ku wa 7 Ukuboza 2023 (Uyu we yatanze ibirego bibiri).

    Umwe mu batanze ikirego yavuze ko Fatakumavuta yatumye arwara 'Depression' kubera ibyo yamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu byo yagiye amutangazaho ku rubuga rwa rwe X, ndetse n'ibiganiro yagiye akora ku muyoboro wa 3D TV.

    Yavuze ko Fatakumavuta amutangazaho ibihuha agamije kumuharabika no gutuma 'atakarizwa icyizere no kumuhungabanya'.

    Mu kirego cye, yatanze 'Link' z'ibiganiro Fatakumavuta yamukozeho, ndetse yagaragaje 'Screenshot' zo ku rubuga rwa Twitter rw'ibyo Fatakumavuta yagiye amuvugaho. Uyu we yanisunze umunyamategeko, bandika basaba kurenganurwa.

    Undi watanze ikirego, yagaragaje ko yinubira uburyo Fatakumavuta yagiye agaruka cyane ku bikorwa bye by'umuziki, abahanzi afasha, studio ye n'ibindi. Anakomoza ku kindi kirego yigeze gutanga, bagahanganira mu rukiko.

    Mu kindi kirego, hagaragaramo uwareze avuga ko atishimira uburyo Fatakumavuta yagarutse ku muryango we, kumushinja ibyaha bikomeye, ubushyamirane n'abo bakoranye.

    Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda kandi ryanageze ku kubona ko mu byaha Fatakumavuta akurikiranyweho hiyongereho 'ivangura' ndetse no 'gukoresha ibiyobyabwenge' mu bihe bitandukanye nubwo we abihakana. 

    Hejuru y'ibyo kandi, hari umuhanzi Fatakumavuta aherutse gukoraho ikiganiro, nawe ugarukwaho muri dosiye ye.

    Abatanze ibirego bahuriye mu kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abambika isura mbi muri rubanda mu bihe bitandukanye, kandi ko bagiye bataka ariko ijwi ryabo ntiryumvikane.

    Hari umwe muri bo usaba ko igihe Fatakumavuta azaba atangiye kuburana mu rubanza, atazavugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.  

    Urubanza rwe ruratangira kuburanishwa mu kanya Saa Tatu.

    Fatakumavuta yongeye kwitaba Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo 

    Iminsi itanu yari ishize Fatakumavuta asabye ko urubanza rwe rwasubikwa kubera ko atari yarabonye Dosiye we n'umunyamategeko we    

    Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha birimo kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa 

    Fatakumavuta wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, anakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge 

    Iperereza rigaragaza ko ibi byaha Fatakumavuta yabikoze binyuze ku muyoboro wa Youtube ndetse no kuri Twitter (X) ye



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148326/fatakumavuta-yagarutse-mu-rukiko-nyuma-yiminsi-5-amafoto-148326.html

  • Imiterere y’ikirego cya The Ben muri Dosiye y… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ubwo bwagaragazaga ibyaha 'Fatakumavua' akurikiranyweho hashingiwe ku iperereza ryakozwe.

    Ubushinjyacha bwavuze ko Fatakumavuta yisunze imbuga yakoreraga, yatangaje amakuru ku bukwe bwa The Ben avuga ko buzabamo 'akavuyo', arenzaho ko The Ben atazi kuririmba.

    Ku wa 9 Ukwakira 2024, Fatakumavuta kandi yashyize ku rubuga rwe rwa X ubutumwa agaragaza ko ashaka amafaranga. Avuga ati 'Ben natansaba imbabazi ngo ampe no ku mafaranga bizarangira muzimije.'
     

    Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Fatakumavuta yakoresheje amagambo y'ivangura ku muhanzi Bahati, aho yavuze ko 'Bahati yashatse umugore w'umudiyasiporo mubi kandi ukennye'.

    Bwanavuze ko yasebeje Meddy mu biganiro bya nyuma yakoreye kuri Fatakumavuta Clips. Ngo yavuze ko Meddy yariye w'umukobwa muri 'Ghetoo' akajya yirirwa amurya amaturu'. Yongeyeho kandi ko 'Meddy ariwe mugabo wemeye gukubitwa n'umugore we.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko RIB yihanganirije Fatakumavuta mu bihe bitandukanye ariko akinangira. Ati 'Iyo yari inama ya Kibyeyi.'

    Nyuma y'aho ariko Fatakumavuta avuye kuri RIB, yagiye ku muyoboro wa 3D TV avuga ko niyongera guhamagarwa ku byo avuga ku bahanzi atazitaba. Ati 'Ibyo byerekana ko yasuzuguye inama za RIB.'


    Bwavuze ko nyuma yaje gufatwa, iperereza rigaragaza ko ashobora kuba akoresha ibiyobyabwenge ituma hafatwa ipimo. Byaje kugaragaza ko afite ikigero cya 298.


    Ubushinjya bwagaragaje ko Fatakumavuta yakoreye The Ben ibyaha birimo: kumusebya avuga ko atazi kuririmba, kuvuga ku bukwe bwe  na Uwicyeza Pamella buzaba akavuyo, no kuba ku wa 9 Ukwakira yavuze ko  azakomeza gusebya uyu muhanzi mu gihe cyose yaba atamuhaye amafaranga.' 

    The Ben yatanze ikirego ashinja Fatakumavuta kumubuza amahwemo mu bihe bitandukanye 

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Fatakumavuta yagiye akoresha imbuga nkoranyambaga ze mu guharabika The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148332/imiterere-yikirego-cya-the-ben-muri-dosiye-ya-fatakumavuta-148332.html

  • Fatakumavuta yireguye ku byo yatangaje kuri… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali rwatangiye kumva urubanza ruregwamo 'Fatakumavuta' nyuma y'uko atawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024. 

    Ubushinjacyaha buhawe ijambo, bwagaragaje abantu banyuranye Fatakumavuta yagiye yibasira mu bihe bitandukanye barimo na Meddy yisunze umuyoboro we wa 'Fatakumavuta Clips'.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Fatakumavuta ku wa 9 Ukwakira 2024, yakoze ikiganiro, aho yavuze ko uburyo Meddy yabanye n'umugore we mu migeri n'ingumi, ariko Imana ikaza gusanga urugo rwabo ubu bakaba babanye neza.

    Kandi avuga ko batabanye neza kugeza ubwo bombi bakiriye agakiza. Ubushinjacyaha bwavuze ko Fatakumavuta yasebeje Meddy mu buryo bukomeye, kandi ko muri icyo kiganiro ashinja Meddy kuba atarigeze avuga ku mwana w'umukobwa babanaga muri 'Ghettoo' akajya yirirwa 'amurya amaturu'. 

    Hejuru y'ibyo kandi ngo Fatakumavuta yavuze ko Meddy ariwe mugabo wa mbere wemeye ko akubitwa n'umugore we.

    Mu kwiregura, Fatakumavuta yavuze ko yatawe muri yombi ahagana Saa Mbiri z'ijoro avuye muri kiganiro kuri Isibo FM. Avuga ko akigera mu bugenzacyaha yatunguwe n'umujinya bari bafite muri bo. Ati 'Mfatwa nafungiwe aho ntazi, ndazwa kuri sima yamenyweho amazi ahantu mu cyumba ntazi.”

    Avuga ko kuba atarahise abazwa, byatewe n'uko yaguye agacuho kuko arwaye 'Diabete' kandi aho yarajwe 'Niyicarubozo nakorewe aho ngeze nsinzira.'

    Yavuze ko yatunguwe no kuba abantu batirishimiye ibyo yavuze kuri Meddy kuko ari imyidagaduro. Ati 'Ariko aba bantu bose ntabwo bazi iyi myidagaduro. Ntibazi naho biva n'aho bijya.'

    Akomeza ati 'Ubwo Meddy yari muri Portland (atanga ubuhamya) yemeye ko yicuza kuba yarabanye n'umugore we Mimi batarasezeranye imbere y'Imana n'amategeko.'

    Ngo Meddy yavuze ko yagize amakimbirane n'umugore we. Ati 'Ibyo byose Meddy yarabyivugiye nanjye ndabisesengura… Nsoza mu busesenguzi nibazaga ukuntu umusore w'i Kigali utuye muri Amerika yamarana n'umukobwa umwaka wose bataryamana ari nabyo we yise kurya amaturu.'

    Akomeza ati 'Meddy asoza ashima Imana kuba yaraje kubana n'uyu Mini byemewe n'amategeko n'Imana.'

    Fatakumavuta yavuze ko ibi 'Meddy yabivuze mu rwego rwo gufasha abandi kumenya ko n'ubwo habaho intambara na nyuma urukundo rwongera rukabaho.'

    Mu kiganiro yakoreye ku muyoboro wa Youtube ‘Fatakumavuta Clips’, hari aho yagize ati “Meddy yaje kwatura ko yariye umwana w’umukobwa amaturu [Mimi] mbere y’uko babana abantu bari bazi ko  Meddy ari umuhungu wiyubashye udashobora gufata umwana w’umukobwa ngo amushuke amushyire muri ‘Ghetto’ amumarane umwaka amurya amaturu(Kuryamana) (Yavugaga Mimi).”

     Fatakumavuta yatangaje ko ibyo yavuze kuri Meddy yashingiye ku ijambo yari yavugiye mu buhamya yatanze muri Portland 

    Fatakumavuta yavuze ko Meddy yabanye na Mimi igihe kinini muri 'Ghetto' binezeza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148337/fatakumavuta-yireguye-ku-byo-yatangaje-kuri-meddy-numugore-we-148337.html

  • Mu rubanza Fatakumavuta yavuze amakimbirane afitanye na Muyoboke ndetse na Bayingana #rwanda #RwOT

    Fatakumavuta yavuze ko asanzwe afitanye ibibazo na Muyoboke Alex kuva mu mwaka wa 2017 igihe Muyoboke Alex yarebereraga inyungu Charly na Nina.

    Fatakumavuta avuga ko yakoze inkuru itarishimiwe na Muyoboke Alex hanyuma agashaka kumwirukanisha aho yakoraga ariko bikamunanira.

    Nyuma y'aho, Safi Madiba yagerageje kubunga ndetse batera intambwe ya mbere ariko David Bayingana abyivangamo abwira Muyoboke 'kutazigera yiyunga n'umwana w'Umuhutu'.

    Icyo gihe Fatakumavuta yatangaje ko yagize uburakari agashaka kurwana ndetse inzoga bari baguze bakazimena aho David Bayingana yakubise ikirahuri cya Hennessy kuri laptop akayimena.

    The post Mu rubanza Fatakumavuta yavuze amakimbirane afitanye na Muyoboke ndetse na Bayingana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-rubanza-fatakumavuta-yavuze-amakimbirane-afitanye-na-muyoboke-ndetse-na-bayingana/

  • 'Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi '-Umushinjacyaha Mukuru w'i Paris. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko muri Kamena 2023 ahanishijwe gufungwa burundu amaze guhamwa n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki 04 Ukwakira 2024, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa hatangiye kumvwa ubujurire bwa Hategekimana Biguma Philippe wiyise' Manier'.

    Hagamijwe guha gasopo abunganizi n'abatangabuhamya b' uregwa, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Bwana Rodolphe Juy-Birmann, yavugiye mu rubanza rwa Hategekimana Manier ko kuva ubu urukiko rutazongera kwihanganira umuntu wese uzagaragaraho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Byari bimaze kuba umuco ko abanyamategeko b'abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abaza kubashinjura, bahitamo kwemeza ko iyo jenoside ntayabaye mu Rwanda, ndetse kenshi abahohotewe muri iyo jenoside bakaba aribo bahindurwa abicanyi.

    Ako gashinyaguro kagaragaye mu manza zose za jenoside zaburanishirijwe mu bihugu binyuranye, urugero ruheruka rukaba ari urubanza rwa Eugène Rwamucyo waburanishijwe i Paris mu Bafaransa mu kwezi gushize k'Ukwakira, ubwo ubwunganizi n'abatangabuhamya nka Yohani Kambanda na Augustin Ndindiriyimana birengaga bakarrahira ko nta mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi wigeze ubaho mu Rwanda.

    Iyi mvugo iyobya uburari yanumvikanye cyane mu rubanza rwa Charles Onana narwo rwabaye mu kwezi gushize, uyu Mufaransa ufite inkomoko muri Kameruni nawe ubwe akaba aregwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi gasopo yatanzwe n' Umushinjacyaha Mukuru Wungirije rero, irakoma mu nkokora abajenosideri n'ababashyigikiye, bahisemo kugoreka amateka no gutoneka ibikomere by'abo bagize imfubyi n'abapfakazi.

    Uwashaka yavuga ko agahuru k'imbwa kagurumanye, kuko hari abibwiraga ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byabafasha kutazigera bakurikiranwa mu butabera, kuko nyine bavugaga ko batahanirwa icyaha kitigeze kibaho.

    Tugarutse kuri Hategekimana Biguma Philippe' Manier', twibutse ko yahamwe n'uruhare rutaziguye mu iyicwa ry'Abatutsi batabarika i Nyanza mu ntara y'Amajyepfo, no mu duce tuhegereye. By'umwihariko yahamwe no kwica Narcisse Nyagasaza wari Burugumesitiri wa Ntyazo, kimwe n'abandi benshi cyane, nk'abari bahungiye ku musozi wa Kabuye n'ahandi.

    Hategekimana Biguma w'imyaka 67 y'amavuko, yahoze ari umujandarume ku gihe cya Leta y'abajenosideri, aho yari afite ipeti rya ' adjudant-chef', ryanamufashije gutanga amabwiriza ndakuka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yafatiwe muri Kameruni muw'2018, ajyanwa kuburanishirizwa mu Bufaransa kuko yari yaramaze guhabwa ubwenegihugu bw'icyo gihugu, ari nahonizina rya ' Manier' rikomoka.

    The post 'Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi '-Umushinjacyaha Mukuru w'i Paris. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uru-rukiko-ruzakurikirana-umuntu-wese-uzapfobya-cyangwa-agahakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-umushinjacyaha-mukuru-wi-paris/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uru-rukiko-ruzakurikirana-umuntu-wese-uzapfobya-cyangwa-agahakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-umushinjacyaha-mukuru-wi-paris

  • Minisitiri Nyirishema arasaba ubufatanye mu mikorere myiza y'amakipe nyuma y'ibibazo byagaragaye muri Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona ko abakunzi ba Rayon Sports bari baracitsemo ibice ariko bakaba batangiye kongera kubana mu bumwe, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yavuze ko ari umusaruro w'inama bagiriwe, aho yagaragaje ko Minisiteri itifuza ko ibibazo bigaragara mu mikorere y'amakipe y'u Rwanda bikomeza kubaho.

    Ibi Minisitiri Nyirishema yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ubwo hasozwaga umwiherero wo gushyigikira impano z'urubyiruko binyuze muri porogaramu ya Isonga, mu cyumweru cyahariwe impano z'imikino (National Sports Talent Week).

    Minisitiri Nyirishema yavuze ko Minisiteri ishinzwe siporo itishimira kubona amakipe n'amafederasiyo anyura mu bibazo bikomeye, kuko nabyo bigira ingaruka ku rwego rwa siporo muri rusange. Yakomeje asobanura ko ibibazo by'imiyoborere mibi, imyiteguro idahwitse y'amarushanwa, n'ubuyobozi budahuza n'abakunzi b'amakipe ari bimwe mu bidindiza iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Yagize ati, 'Twifuza ko amakipe yubahiriza inama ahabwa, agashyira imbaraga mu miyoborere myiza kugira ngo siporo izamuke. Twebwe dufite inshingano yo kuyagira inama, kandi twifuza ko ayo makuru azatuma ibibazo bikemuka.'

    Yibukije ko amakipe nka Rayon Sports, aherutse kugirwa inama yo kongera kunga ubumwe, agomba kwirinda kuba 'ibice byinshi,' ahubwo hagaharanirwa ko buri wese yongera kugira uruhare mu iterambere ry'iyi kipe.

    Ku wa 16 Ugushyingo 2024, Rayon Sports iteganya kubona ubuyobozi bushya, mu gihe manda y'ubuyobozi icyuye igihe yarangiye ku wa 24 Ukwakira 2024.

    Source : https://yegob.rw/minisitiri-nyirishema-arasaba-ubufatanye-mu-mikorere-myiza-yamakipe-nyuma-yibibazo-byagaragaye-muri-rayon-sports/