Blog

  • Impamvu y'ivugururwa ry'umuhanda uva ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali ugana kuri 'rond-point' – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa giteganyijwe ku wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, kikazatangira saa yine z'igitondo kikageza saa kumi z'umugoroba.

    Umujyi wa Kigali wavuze ko kubera bidateganyijwe ko uyu muhanda uzafungwa, abawukoresha basabwa korohereza abakozi bazaba bari mu mirimo.

    Wasabye ko imihanda ya KN 86 st-KN 87 st-KN 1Rd; KN 2 Ave-KN 82 st-KN 86 st n'uwa KN 87st – KN 93 st-KN 1Rd, yakoreshwa mu rwego rwo kwirinda umuvundo w'ibinyabiziga.

    Hatangajwe kandi ko muri uyu muhanda uzaba uri kuvugururwa, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazaba bari hafi ngo babafashe.

    Aya mavugura agiye gukorwa, ni ukongeraho igisate cy'umuhanda cya gatatu, kizajya kinyuramo bisi gusa.

    Mu gihe aya mavugura azaba arangiye, bisi zizajya zisohoka muri Gare yo mu Mujyi [DownTown], zinyure mu gice cy'umuhanda wagenwe, nigera mu masangano y'imihanda [rond-point], ikomereze mu gisata cyagenewe bisi gusa.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangarije IGIHE ko mu rwego rwo gukemura kimwe mu bibazo bituma imodoka zitinda mu nzira hari gahunda yo gushyiraho ibisate by'imihanda byagenewe bisi nini gusa.

    Ati 'Turimo gushaka ibisubizo bitandukanye bikemura uburyo bisi zizajya zigenda mu masaha y'umuvundo. Icyo nikimara kuboneka bizajya mu buryo. Reka duhere ku kirebana no guharira bisi igisate cyazo, bizatuma bisi zikomeza kugenda nta kibazo.'

    'Ntabwo bizahita bitangira muri Kigali yose birumvikana, hari aho tuzatangirira, ni kuvuga ngo tuzaherahariya Downtown tugana i Remera […] Ibyo bizagenda bijya n'ahandi ariko aho ni ho tuzatangirira nk'igerageza kugira ngo turebe uko bizagenda.'

    Emma Claudine yakomeje agira ati 'Ubu twatangiye gutunganya hariya umuhanda munsi ya Downtown kuko hariya ni ho bisi zisohokera, kubera ko hari ibisate bibiri turimo kuhatunganya kugira ngo habe igisate cya gatatu kigenewe bisi.'

    'Izajya isohoka Downtown ize yinjire mu gisate cyayo nta yindi iri kukigenderamo, ize yinjire mu masangano y'imihanda, hazaba hashushanyijwe mu buryo imodoka z'abantu ku giti cyabo zigendera uruhande rumwe bisi na yo igasigara mu ruhande rwayo.'

    📌Itangazo: Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, hateganyijwe imirimo yo gushyira kaburimbo ku gisate cy’iburyo cy’umuhanda uhereye ahahoze Gereza Nkuru ya #Kigali kugera mu masangano y’imihanda yo mu Mujyi rwagati. #KigaliYacu pic.twitter.com/zWshtjVWAQ

    — City of Kigali (@CityofKigali) November 5, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-y-ivugururwa-ry-umuhanda-uva-ahahoze-gereza-nkuru-ya-kigali-ugana-kuri

  • Ngororero: Umwarimu yituye hasi imbere y'abanyeshuri ahita apfa – #rwanda #RwOT

    Abazi uyu mwarimu w'imyaka 50 bavuga ko nta burwayi buzwi yagiraga. Bikimara kuba ubuyobozi bw'ishuri bwihutiye guhamagara imbangukiragutabara ihagera yamaze gushiramo umwuka.

    Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo cyo kohereza umurambo wa nyakwigendera mu Bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho y'abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yabwiye IGIHE ko nk'ubuyobozi bw'akarere basuye iri shuri bagahumuriza abanyeshuri ndetse banakorerayo inteko y'abaturage yatangiwemo ubutumwa bwo gusaba ababyeyi kuba hafi y'abana no gukomeza kubahumuriza.

    Ati 'Abanyeshuri muri rusange bameze neza ariko birumvikana ntabwo habura abagira ubwoba. Twasabye abarezi n'ababyeyi gukomeza kuba hafi y'abana no kubahumuriza'.

    Visi Meya Mukunduhirwe yavuze ko bataramenya icyateye urupfu kuko batari banabasha kuvugana n'umudamu wa nyakwigendera kugira ngo bamenye niba hari uburwayi budasanzwe yari afite.

    Ati 'Iby'ubuzima bimenywa n'abaganga. Umurambo twawohereje ku bitaro ibizamini byo kwa muganga nibyo bizagaragaza icyateye urupfu'.

    Umwarimu yituye hasi imbere y'abanyeshuri ahita apfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-umwarimu-yituye-hasi-imbere-y-abanyeshuri-ahita-apfa

  • Mu Rwanda imiryango 2,833 yatse gatanya mu 20… – #rwanda #RwOT

    Isenyuka ry’umuryango ni ikibazo rusange mu bice byose by’Isi harimo no muri Afurika. Nubwo uyu mugabane ukunze gushimirwa kubera ubumwe bukomeye ndetse n’indagagaciro, uracyahanganye n’ibibazo bikomeye birimo n’umubare uri hejuru wa gatanya.

    Uko imyaka igenda iza indi igataha, umubare w’abatandukana ukomeza kwiyongera. Gatanya ni inzira yemewe isesa ku mugaragaro isezerano ry’abashakanye. Ibi biha uburenganzira bungana impande zombi bwo kongera kuba ingaragu cyangwa kongera gushaka bundi bushya.

    Nubwo amakuru ku birebana na gatanya muri Afurika ari macye, ariko raporo iheruka yakozwe na Wisevoter agaragaza bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane birembejwe n’iki kibazo.

    Iyi raporo igaragaza ko Libya iza ku mwanya wa mbere ndetse ikaza ku mwanya wa 18 ku Isi hose. Mu bindi bihugu bigaragara kuri uru rutonde, harimo Egypt, Mauritius, Algeria, Seychelles, Sudani na Afurika y’Epfo  

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu Rwanda iherutse gutangazwa igaragaza ko imiryango 2833 ariyo yatse gatanya mu mwaka ushize, ibintu bikomeje gutera benshi kwibaza impamvu imanza nk'izo zikomeje kwiyongera.

    Mu manza mbonezamubano zakiriwe n'inkiko mu 2023-2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ni izirebana no gutandukana burundu kw'abashakanye kuko zigize dosiye 2833.

    Nubwo bimeze bityo ariko bigaragara ko habayeho igabanyuka ugereranyije n'umwaka wari wabanje kuko wo ibirego byari byinjiye mu nkiko birebana na gatanya byari 3075, bisobanuye ko hagabanyutseho dosiye 242 bigize 7%.

    Iyi raporo igaragaza uko ibikorwa by'ubutabera byagenze mu 2023-2024, igaragaza ko mu manza mbonezamubano hatanzwe ibirego 693 byo gihindura ibyemezo by'umutungo naho indishyi zikomoka kutubahiriza masezerano hatanzwe ibirego 692.

    Ni mu gihe gusimbura inyandiko ndangamimerere hatanzwe ibirego 646, ihererekanyamutungo ritimukanwa hatangwa ibirego 632, mu gihe ibirego by'amasezerano ari 553.

    Itegeko rigenga abantu n'umuryango riheruka kuvugururwa ndetse zimwe mu mpamvu zagaragajwe harimo n'uko gatanya ziyongereye cyane mu myaka itanu ishize kuko nko 2018 imiryango yemerewe gatanya binyuze mu nkiko yari 1311.

    Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n'inkiko gutandukana mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213. Raporo y'Ibikorwa by'Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko ikibazo cyari kiganje kuruta ibindi mu manza mbonezamubano ari ari ugutandukana burundu kw'abashakanye aho mri uwo mwaka abatandukanye bagera ku 3322.

    Bimwe mu bituma abantu basaba gatanya harimo ko umuntu ashobora guhitamo gusezerana n'undi kandi afite gahunda yo kugabana nawe imitungo kuko iyo mwavanze umutungo mugabana mukaringaniza kabone nubwo mwaba mumaranye imyaka ibiri gusa mu gihe ufite ibimenyetso bikwemerera kubona gatanya.

    Ibyo byatumye harimo ingingo zivugururwa ku birebana na gatanya cyane ko hari aho byari bimaze kumera nk'intwaro ku bashaka imitungo kuko hari ubwo benshi babaga barasezeranye ivangamutungo risesuye ku buryo nibatandukana bazagabana buri umwe akeguka 50% by'imitungo bari bafite.

    Ingingo 156 y'itegeko rishya iteganya ko iyo habayeho iseswa ry'ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n'imyenda baringanije.

    Iri tegeko byitezwe ko rizagabanya umubare wabasaba gatanya wakomeje gutumbagirwa mu myaka itanu ishize.

    Dore ibihugu bigaragaramo gatanya nyinshi muri Afurika mu 2024

    Rank

    Country

    Divorce rate

    Global rank

    1

    Libya

    2.5 per 1k

    18

    2

    Egypt

    2.2 per 1k

    23

    3

    Mauritius

    1.7 per 1k

    50

    4

    Algeria

    1.6 per 1k

    53

    5

    Seychelles

    1.5 per 1k

    65

    6

    Sudan

    1.5 per 1k

    67

    7

    South Africa

    0.6 per 1k

    109

      

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148352/mu-rwanda-imiryango-2833-yatse-gatanya-mu-202324-ahandi-muri-afurika-byifashe-bite-148352.html

  • Amakipe ya Ntagengwa na Gatsinzi ndetse n'iya Munezero na Benita begukanye irushanwa rya Beach Volleybal #rwanda #RwOT

    Kuri Iki cyumweru kuri King Fisher Resort- Muhazi hasojwe agace ka mbere ka shampiyona ya Volleyball yo ku mucanga (FRVB Beach volleyball Round 1) aho ikipe ya Ntagengwa na Gatsinzi ndetse na Mukandayisenga Benitha afata nyine na Munezero Valentine aribo bakegukanye.

    Ni agace ka mbere muri 3 tuzakinwaku ngengabihe ya shampiyona ya volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) aho aka gace kari karitabiriwe n'amakipe 32 abagabo n'abagore.

    Mu cyiciro cy'abahungu hitabiriye amakipe (couples) 14 angana n'abakinnyi 28, Mugihe mu cyiciro cy'abakobwa ari amakipe 8 y'abakinnyi 16.

    Muri aya makipe harimo kandi amakipe y'igihugu yari yahawe umwanya wo kongera gukinana mu rwego rwo gukomeza gutegura abakinnyi basanzwe bahagararira igihugu muri uyu mukino ndetse no kuzamura amanota yabo kuko iri rushanwa ritanga amanota ndetse rikaba ryemewe n'impuzamashyitahamwe y'umukino wa volleyball ku isi FIVB.

    Ku mukino wa nyuma Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste basanzwe bakinana no mu ikipe y'igihugu, batsinze amaseti 2-0 Kanamugire Prince ndetse na Paul Akan ukomoka mu gihugu cya Ghana ariko akaba asanzwe ari n'umukinnyi wa APR VC

    Mu cyiciro cy'abagore ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze amaseti 2-0 ikipe ya Nirere Aliane na Yankurije Francoise basanzwe bakinira ikipe ya POLICE VC.

    Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Levi wakinanaga na Nzirimo Mandera naho mu bagagore, wegukanywe na Ukupabi ukomoka muri Nigerian wafatanyaga na Mpeti Lolo Irene ukomoka muri Kongo (DRC Congo) ariko aba bose bakaba bakinira ikipe ya RRA.

    Biteganyijwe ko hasigaye utundi duce tubiri tuzakinirwa mu bice bya Rubavu na Karongi igihe nta cyaba gihindutse.

    The post Amakipe ya Ntagengwa na Gatsinzi ndetse n'iya Munezero na Benita begukanye irushanwa rya Beach Volleybal appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-ya-ntagengwa-na-gatsinzi-ndetse-niya-munezero-na-benita-begukanye-irushanwa-rya-beach-volleybal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-ya-ntagengwa-na-gatsinzi-ndetse-niya-munezero-na-benita-begukanye-irushanwa-rya-beach-volleybal

  • Kirehe: Yatawe muri yombi azira guhabwa ibihumbi 50 Frw ngo akorere undi muntu 'Provisoire' – #rwanda #RwOT

    Uyu musore agifatwa yemeye ko yari yahawe ibihumbi 50 Frw n'undi muntu benda gusa kugira ngo amukorere iki kizami kuko cyari cyaramunaniye.

    Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024. Yafatiwe kuri site ya Kirehe isanzwe ikorerwaho ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo rw'ikoranabuhanga, iherereye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko kugira ngo uyu musore afatwe byaturutse ku mupolisi warebye neza Indangamuntu yari yitwaje akabona ifoto iriho itandukanye n'uko we asa.

    Ati 'Ejo ahagana saa Tanu n'Igice nibwo umusore w'imyaka 18 yaje gukora ikizamini cya Provisoire aranagitsinda. Nyuma yajyanye Indangamuntu kugira ngo yandikishe amanota ye, Umupolisi yitegereza neza iyo Ndangamuntu abona ni iy'umuntu ukuze ufite imyaka 32 abona ntabwo isura isa neza neza nk'uwo musore wari ukiri muto niko guhita bamufata atangira kubazwa neza.'

    SP Twizeyimana yakomeje avuga ko uwo musore yageze aho abwiza ukuri Polisi, ababwira ko uwo muntu yari yaje gukorera ikizami yari yamwemereye ibihumbi 50 Frw, mu gihe yabasha kumukorera ikizamini cya Provisoire akagitsinda.

    Yavuze ko bahise bamushyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza inamushyikirize ubushinjacyaha.

    Ati 'Abantu bakwiriye gushyira imbaraga nyinshi mu kwiga amategeko y'umuhanda kuruta gushaka gukoresha amanyanga mu kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga. Nibamenye ko wakoresha umwanya wawe neza ukabona uruhushya rwa burundu kuruta kwishora mu byaha byo gushaka kurubona mu buryo bunyuranyijwe n'amategeko, uzajya abirengaho rero azajya afatwa anashyikirizwe inkiko.'

    SP Twizeyimana yagiriye inama buri wese wifuza guca muri iyi nzira ko bitazamuhira ngo kuko Polisi iri maso kandi itazemera abashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ari uko bariganyije, avuga ko ari naho hashobora guturuka impanuka za hato na hato.

    Kuri ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-yatawe-muri-yombi-azira-guhabwa-ibihumbi-50-frw-ngo-akorere-undi-muntu

  • Rihanna utemerewe gutora yatanze icyifuzo – #rwanda #RwOT

    Rihanna Robyn Fenty umuhanzikazi wubatse izina ku rwego mpuzamahanga, akaba asigaye yibereye mu bikorwa by’ubucuruzi, yamaze kugaragaza amarangamutima ye ku munsi w’amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Uyu muhanzikazi mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yamwerekanaga yicaye mu modoka igenda buhoro, yashyizeho amagambo y’urwenya agira ati: ‘Ndikugerageza kujya gutora nkoresheje Passport y’umuhungu wanjye”.

    Rihanna kandi yongeyeho ati: ”Mutore kuko njyewe bitankundira”. Aya magambo y’uko atemerewe gutora yayakoresheje inshuro ebyiri yerekana uburemere bw’uko atari bubashe guhitamo hagati ya Kamala Harris na Donald Trump. 

    Ibi yabyanditse mu rwego rwo gukangurira abafana be kujya gutora mu mwanya we ndetse anabwira abiyandikishije gutora gusa bakaba badashaka kujya gutora umunsi wageze.

    Impamvu Rihanna atemerewe gutora ni uko adafite ubwenegihugu bw’Amerika, dore ko kuva yagera muri Amerika atigeze na rimwe yaka ubwenegihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yavuze ko ari ‘Umwimukira udashaka kuba umunyamerika’. 

    Ibi yabitangaje ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘American Oxygen’ ivuganira abimukira batuye muri Amerika. Iki gihe yavuze ko atifuza kuba Umunyamerika ahubwo ko naramuka ahabyariye abana be ari bo bazaba bafite ubwenegihugu.

    Rihanna utemerewe gutora kuko adafite ubwenegihugu bw’Amerika, yasabye abafana be kumutorera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148349/rihanna-utemerewe-gutora-yatanze-icyifuzo-148349.html

  • Safi Madiba yahaye impano abakunzi be #rwanda #RwOT

    Safi Madiba yavuze ko nubwo muri iyi minsi ahugiye mu bitaramo bitandukanye bitazamubuza kujya anyuzamo agaha abakunzi be ibihangano bishya. Ati 'Mfite indirimbo nyinshi ntarasohora, nibyo koko navuga ko mpugiye mu bitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye ariko uko nzajya nshobozwa n'umwanya nzajya mbona nzagerageza kubaha ibihangano bishya.'

    Safi Madiba ahamya ko iyi ari impano nshya ahaye abakunzi be nyuma y'amezi menshi yari amaze adasohora indirimbo. Uyu muhanzi umaze igihe atuye muri Canada aho anakorera ibikorwa by'umuziki we, aherutse kutubwira ko yatangiye ibitaramo bizenguruka imigabane
    itandukanye y'Isi akazabisoreza mu Rwanda aho azaba atashye nyuma y'imyaka ine aruvuyemo.

    Uyu muhanzi ukubutse mu bitaramo yakoreye muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yataramiye ku wa 31 Kanama 2024 ndetse no muri Leta ya Arizona aho yataramiye ku wa 4 Ukwakira 2024. Nyuma yo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Safi Madiba ategerejwe mu gitaramo kizabera i Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Ugushyingo 2024.

    Safi Madiba

    The post Safi Madiba yahaye impano abakunzi be appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/safi-madiba-yahaye-impano-abakunzi-be/

  • Uwayo Divin, Ines Ghislaine na Ufitinema Maurice mu buyobozi bushya bwa RBA – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka mu buyobozi bwa RBA, zatangajwe kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, mu itangazo ryanyujijwe ku mbuha nkoranyambaga zayo.

    Uwayo Divin wagizwe umuyobozi wa Radiyo za RBA yari asanzwe akora ibiganiro bitandukanye kuri Televiziyo y'u Rwanda, mu gihe Nyinawumuntu Ines Ghislaine umwungirije yari umunyamakuru wa Kigali Today.

    Munyarukumbuzi Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Televiziyo, yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishuri ry'Itangazamakuru na African Leadership University, akaba yaranabaye Associate Public Information Officer mu rukiko rwa IRMCT.

    Ufitinema Remy Maurice yakoraga mu Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), akaba yaramenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda mu myaka yatambutse.

    Mu zindi mpinduka zakozwe, Rutikanga Paul wari usanzwe atangaza amakuru kuri Televiziyo y'u Rwanda yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n'abafatanyabikorwa, mu gihe Uwera Clarisse yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi.

    Izi mpinduka mu buyobozi bwa RBA zije zikurikira ishyirwaho ry'Umuyobozi Mukuru wungirije wayo, Sandrine Isheja, wemejwe n'Inama y'Abaminisitiri muri Kanama 2024.

    Divin Uwayo yagizwe Umuyobozi wa Radiyo za RBA

    Nyinawumuntu Ines Ghislaine yagizwe Umuyobozi wa Radiyo za RBA wungirije

    Munyarukumbuzi Emmanuel yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda

    Ufitinema Remy Maurice yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda wungirije

    Rutikanga Paul wari usanzwe atangaza amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwayo-divin-ines-ghislaine-na-ufitinema-maurice-mu-buyobozi-bushya-bwa-rba

  • Fatakumavuta yavuze ko yagerageje kwiyunga na… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ubwo yari ahawe umwanya n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo yiregure ku birego byagaragajwe n'Ubushinjacyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kubuza amahwemo hifashishijwe urusobe rwa mudasobwa. 

    Imbere y'Urukiko, Fatakumavuta yavuze ko mu 2017 yari afite ikiganiro yakoraga kuri Contact FM cyagarukaga cyane ku makuru y'abahanzi mu bihe bitandukanye.

    Muri kiriya gihe ni nabwo Alex Muyoboke yari agikorana n'itsinda rya Charly na Nina, ubu basigaye babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yavuze ko muri uriya mwaka, aba bakobwa bateguye igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Nyamata banatumiyemo Meddy, ariko nticyitabiriwe cyane. Avuga ko icyo gihe mu nkuru yakoze yagaragaje ko aba bahanzikazi ari beza bafite ikimero, ariko batashyize imbaraga cyane mu miririmbire n'imitegurire kurusha gusabana gusa.

    Avuga ko iyi nkuru yakoze, itigeze yishimirwa na Muyoboke Alex kuko 'yararakaye' abyukira kuri Contact FM asaba guhura n'umuyobozi. 

    Icyo gihe yahuye na Gakwandi Dickson wari ‘Program Manager’, amubwira ko iyo umunyamakuru yakoze inkuru ikababaza nyirayo atanga ikirego mu Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC).

    Ati 'Uyu yabwiye Muyoboke ko ntacyo ari bumufashe kubera ko umunyamakuru wakoze ikosa aregwa muri RMC, bityo inkuru yakoze ikagororwa.'

    Yavuze ko umwuka mubi wakomeje gututumba, kugeza ubwo Safi Madiba ateye intambwe ya mbere asaba Muyoboke ko yahura na Fatakumavuta bakiyunga.

    Bahuriye i Remera ahitwa Sun City. Fatakumavuta avuga ko agerayo yasanze hateguwe inzoga nyinshi n'inyama nyinshi.

    Mu gihe ibiganiro byari bitangiye, Fatakumavuta yibuka ko haje David Bayingana mu mvugo  ikakaye abwira Muyoboke  kutazigera yiyunga  nawe.

    Fatakumavuta avuga ko yababajwe n'aya magambo ararakara, asimbukira Bayingana bakizwa na Safi Madiba. Ati 'Mu burakari bwinshi Bayingana yafashe ikirahure cya 'Hennesy' agikubita muri machine yari ihari irameneka.'

    Avuga ko mu gitondo, Safi Madiba yamuhamagaye ku murongo wa Telefone amubwira ko yakoze neza gutera intambwe ya mbere gushaka ubwiyunge.

    Uyu mugabo yavuze kandi ko muri Werurwe 2024, ubwo yari akimara gutangira akazi kuri Isibo FM yasabye umuyobozi we Kabanda Jean de Dieu kumwunga na Muyoboke, ndetse byatangiye gukorwaho kuva muri Kamena 2024.

    Ati 'Umuhango wo kwiyunga wabereye kuri Radio uyobowe na Christian Abayisenga na Jado Kabanda twakoze ikiganiro cyabaye amasaha abiri turangira twiyunze.'

    Icyo gihe ngo Muyoboke yabwiye Fatakumavuta ko amwanga kubera ko 'yatangaje ko yatandukanye n'umugore we'. Arenzaho Ati 'Ibi byose yambwiye byabaye mu 2015 ntaratangira itangazamakuru…Bityo nta ruhare nari mbifitemo.'

    Akomeza ati 'Ibyo Muyoboke andega byose ndabihakanye nshingiye ku kuba hari aho twagerageje kwiyunga ariko nyuma akageraho akaza kundega.'


    Fatakumavuta yatangaje ko yigeze gufatana mu mashati na David Bayingana bakizwa na Safi Madiba

    Fatakumavuta yavuze ko kuva kera yagerageje kwiyunga na Muyoboke, ariko kandi yatunguwe n'uburyo yamureze kandi muri Kamena 2024 bari biyunze

    Fatakumavuta yavuze ko Muyoboke na David Bayingana batigeze bamubanira neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148341/fatakumavuta-yavuze-ko-yagerageje-kwiyunga-na-muyoboke-alex-bizambywa-na-david-bayinganaa-148341.html

  • Zimwe muri serivisi za RICA zigiye gutangirwa ku Irembo – #rwanda #RwOT

    Izo serivisi za RICA zizajya zitangirwa ku Irembo ni ukwandikisha ubucuruzi, kwaka icyangombwa cyo gukora ubucuruzi no kwandikisha aho ubucuruzi bukorerwa.

    Uku kongera izo serivisi mu zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, RICA itangaza ko bigamije gufasha abakorera ubucuruzi mu Rwanda koroherwa.

    Ibi bivuze ko izo serivisi zose umucuruzi azajya azisabira kuri internet bitabaye ngombwa kujya gutonda umurongo aho RICA ikorera.

    Serivisi yo kwandikisha ubucuruzi muri RICA ireba abacuruza cyangwa abakora ibijyanye no gutunganya ifumbire n'imiti yica udukoko. Bazajya babanza bakorerwe isuzuma na RICA harebwe niba ibyo bakora byujuje amabwiriza y'ubuziranenge ateganywa n'icyo kigo.

    Igihe iryo suzuma rizaba rirangiye neza, ikigo gikora ubwo bucuruzi nibwo kizajya gihabwa icyangombwa cy'uko cyanditswe mu Rwanda kandi cyemerewe kuhacururiza.

    Kwandikisha ubwo bucuruzi binyuze ku Irembo bizajya byihuta kandi bitume n'ibicuruzwa bigera ku isoko vuba. Bizajya kandi bifasha abaturage cyane cyane abahinzi kubona ibifashisha mu buhinzi byujuje ubuziranenge bwose bugenwe.

    Serivisi yo kwaka icyangombwa cyo gukora ubucuruzi yo izajya ifasha umucuruzi kuzuza ibikenewe ngo akorere mu Rwanda kandi RICA ikomeze gukurikirana ibikorwa bye ireba ko byubahiriza ibiteganyijwe byose.

    Ibyo bizajya bifasha umucuruzi gukora mu buryo bukurikije amategeko ndetse n'abaturage babone serivise zinoze kubera iryo suzumwa.

    Ni mu gihe serivise yo kwandikisha ahantu ubucuruzi bukorerwa yo ireba ibikorwa byo gusiga amarangi ku bintu, gupfunyika ibicuruzwa, gusana ibinyabiziga, gutunganya inyama no gukusanya amata.

    Ibyo bigomba kwandikishwa muri RICA ngo harebwe niba byujuje ubuziranenge busabwa mu bijyanye n'ubuzima n'andi mabwiriza.

    Nyuma y'iryo suzuma ni bwo hazajya hatangwa icyangombwa ku bakora ubwo bucuruzi.

    Ibyo bizafasha ubwo bucuruzi gukorwa mu buryo butangiza ubuzima ndetse n'abaturage bungukire mu kugura ibicuruzwa na serivise byujuje ubuziranenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zimwe-muri-serivisi-za-rica-zigiye-gutangirwa-ku-irembo