Blog

  • 'Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi '- Wairimu Nderitu. #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibikubiye mu itangazo ry'Umujyanama Wihariye w'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Mwairimu Nderitu, ryashyizwe ahagaragara ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024.

    Madamu Alice Wairimu Nderitu avuga ko bishimishije kuba Eugène Rwamucyo yarashyikirijwe urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa, maze mu butabera busesuye agahanirwa ibyaha ndengakamere, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Madamu Wairimu ati:' Ni iby'agaciro guca umuco wo kudahana. Iyo abakoze ibyaha biremereye badahanwe, uretse ko bikomeza gushengura imitima y'abahemukiwe, byanatuma ubugome nk'ubwo bwongera gukorwa'.

    Umujyanama Wihariye muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside kandi asanga urubanza rwa Rwamucyo rukwiye gukangura isi yose, maze abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose bagashyikirizwa inkiko. Ati:' Birababaje kuba hashize igihe kinini ibihugu 33 byarahawe impapuro zisaba guta muri yombi abantu 1.000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abo bantu bakaba bakidegembya muri ibyo bihugu'.

    Mu gihe twibuka imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Wairimu Nderitu arasaba ibihugu byose kubahiriza inshingano yo gufatanya n'urwego rushinzwe kurangiza imirimo yahoze ari iy'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, umuntu wese ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaburanishwa, kuko asanga ari bwo buryo bwo gukumira ko jenoside yakongera kubaho ukundi.

    Tariki 30 Ukwakira 2024, urukiko rwa rubanda rw'i Paris mu Bufaransa rwakatiye Eugène Rwamucyo igifungo cy'imyaka 27, rumaze kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Butare no mu nkengero zawo.

    Nk'uko Madamu Wairimu abivuga ariko, uru rubanza koko ni nk'agatonyanga mu nyanja, ugereranyije n'abajenosideri bakidegembya hirya no hino ku isi. Urugero ni Ubwongereza bucumbikiye ba ruharwa Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Céléstin Mutabaruka na Charles Munyaneza, icyo gihugu kikaba cyarasabwe kubaburanisha ariko kivunira ibiti mu matwi.

    Hari kandi za Australia, Ububiligi, n'ibihugu byinshi byo muri Afrika nka Uganda, uBurundi, Kongo-Kishasa, Zambiya, Malawi, n'ibindi bigeda biguruntege mu kuryoza abo bagome ibyaha ndengakamere bakoze.

    Ubufaransa nabwo, yego burashimirwa kuba bumaze kuburanisha imanza z'abantu 8 baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ni bake cyane ugereranyije n'abajenosideri bagize icyo gihugu indiri yabo, nka Agatha Kanziga, Col. Laurent Serubuga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n'abandi batabarika bahisemo gupfobya no guhakana Jenoside yemejwe n'isi yose, kandi Ubufaransa bufite amategeko abihana.

    The post 'Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi '- Wairimu Nderitu. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igihano-eugene-rwamucyo-yahawe-ni-ikimenyetso-cyo-guca-umuco-wo-kudahana-no-gusubiza-agaciro-abagizweho-ingaruka-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-wairimu-nderitu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igihano-eugene-rwamucyo-yahawe-ni-ikimenyetso-cyo-guca-umuco-wo-kudahana-no-gusubiza-agaciro-abagizweho-ingaruka-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-wairimu-nderitu

  • Gicumbi: Umugore yiyahuye nyuma yo guhabwa inguzanyo, umugabo we akavuga ko bayibye – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024. Uyu mugore abamubonye bwa mbere atabaza bihutiye kumujyana ku kigo Nderabuzima cya Cyumba. Mu gihe bari bagitegereje imbangukiragutabara imujyana ku bitaro bya Byumba, yahise ashiramwo umwuka.

    Bivugwa ko nyakwigendera n'umugabo we bari barumvikanye ko gufata inguzanyo y'ibihumbi 800 Frw kuri Sacco. Inguzanyo bamaze kuyihabwa, umugore yatunguwe n'uko umugabo we yaje amubwira ko yahuye n'abatubuzi bakayatwara.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w' Umurenge wa Cyumba Irankijije Nduwayo yemeje aya makuru, yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

    Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma. Asize umugabo n'umwana umwe .

    Ibiro by’Umurenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugore-yiyahuye-nyuma-yo-guhabwa-inguzanyo-umugabo-we-akavuga-ko

  • Abanyamahanga biga mu Rwanda bageze ku bihumbi 9100 mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Amashuri makuru na za kaminuza akorera mu Rwanda yagiye yiyongera uko imyaka igenda, kuko nko mu myaka irindwi ishize agera kuri 20 yasabye gukorera mu Rwanda kandi arabihabwa.

    Aya arimo akora mu buryo mpuzamahanga nubwo atari yo gusa yakira abanyeshuri b'abanyamahanga.

    Nk'urugero mu barenga 8000 bahawe impamyabushobozi mu mpera z'Ukwakira 2024, muri Kaminuza y'u Rwanda, abanyamahanga bari 126.

    Imibare ya HEC igaragaza ko mu 2017/2017 abanyamahanga bigaga mu Rwanda babarirwaga mu 1397, ariko mu 2024 bagera kuri 9109.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje aherutse kubwira Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko ko umubare w'abanyamahanga wiyongereye ariko harimo ibigomba kunozwa.

    Ati 'Umubare w'abanyeshuri b'abanyamahanga bariyongereye ni uko harimo n'abo tutazi. Harimo abaza ari ba mukerarugendo cyangwa akaza afite udufaranga duke yarangiza akabura. Kwita ku bibazo byabo birakomeye ariko tumaze iminsi dukorana n'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka kugira ngo batange amakuru ahagije, ugiye kuza mu Rwanda kwiga, amenye ngo arasabwa iki? Nibura abibone ku rubuga, agere hano bamuhe visa y'umunyeshuri nk'uko ahandi bikorwa, ntabwo umuntu azava iwabo aje mu bukerarugendo ngo ajye no mu ishuri.'

    Yagaragaje ko hari n'abo usanga yinjiye mu Rwanda avuga agiye gushaka akazi ariko yabazwa amasezerano y'akazi akabura.

    Aba ngo harimo abahita bajya kwiyandikisha muri kaminuza zimwe ugasanga yarize ubuvuzi ariko akiyandikisha mu masomo ya porogaramu za mudasobwa.

    Ati 'Akaza kudusaba equivalence ariko ukibaza uyu muntu w'umuganga agiye mu bya porogaramu za mudasobwa kubera iki? Ariko akaba ari uburyo yabinyujijemo ku buryo Namara kubona equivalence azatangira ashake akazi kuko yavuze ng oni umunyeshuri.'

    Mu Ukwakira 2024, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko kubera ireme ry'uburezi rigenda ritera imbere muri Kaminuza y'u Rwanda byatumye n'abanyamahanga bifuza kuyigamo.

    Ati 'Twishimira ko Kaminuza y'u Rwanda ikomeje kuzamura ireme ry'uburezi riyitangirwamo ku buryo n'abanyeshuri baturutse hanze y'u Rwanda bishimira kuyigamo. Kunoza ireme ry'uburezi bigomba gukomeza kandi tukishimira ko intambwe imaze guterwa itasubira inyuma.'

    Dr Mukankomeje yahamije ko ubu hari kwigwa ku buryo abanyeshuri b'abanyamahanga bakwiyongera mu mashuri makuru na za kaminuza zikorera mu Rwanda.

    Kuva mu 2017 umubare w'abarimu bafite impamyabushobozi z'ikirenga wavuye kuri 776 bagera ku 1195 mu 2024.

    Abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza zo Rwanda babaye bariyongereye cyane mu myaka ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-biga-mu-rwanda-bageze-ku-bihumbi-9100-mu-2024

  • Guine Equatorial: Baltasar Engoga waryamanye… – #rwanda #RwOT

    Baltasar Ebang Engoga wahindutse ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF) muri Guinee Equatorial. Yabaye ikimenyabose nyuma yaho asanganywe amashusho 400 asambana n’abagore 200 b’abandi.

    Ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha yarakurikiranyweho byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n'ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y'abagore yasambanyije.

    Mu bagore bagaragara mu mashusho y'abasambanyijwe, harimo ab'abayobozi bakomeye nk'uw'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'igihugu, abo bafitanye isano n'abavandimwe ba bamwe mu bayobozi bakomeye, nka mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n'abagore b'abaminisitiri batandukanye.

    Intumwa Nkuru ya Leta, Nzang Nguema yasobanuye ko kuryamana n'umuntu udakoresheje agahato bidafatwa nk'icyaha. Gusa yavuze ko hari impungenge ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zaba zarakwirakwijwe binyuze mu bikorwa bya Engonga bityo ko Leta yari ikwiye kugira icyo ikora.

    Guverinoma ya Guinée Equatorial yashyizeho amabwiriza y'uko umuyobozi uzafatwa asambanira mu biro agomba guhagarikwa nta yandi mananiza kuko byangiza icyizere bagirirwa n'abaturage.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Visi Perezida Teodoro Nguema Obiang Mangue abinyujije ku rukuta rwa X, yamaganye ibi bikorwa, ahamya ko 'ubunyamwuga n'ikinyabupfura ari iby'ibanze mu miyoborere yacu.' ndetse anavuga ko abayobozi babikora bafatiwe ‘Ingamba zikomeye”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148371/guinee-equatorial-baltasar-engoga-waryamanye-nabagore-200-yafunzwe-148371.html

  • Nyarugenge: Habonetse umurambo w'umukecuru, bikekwa ko yishwe n'umwuzukuru we – #rwanda #RwOT

    Umuryango we n'abaturanyi be babwiye BTN uko bamemye urupfu rwe nyuma y'umwanya muto atandukanye n'uwo mwuzukuru we, ari na we ukekwaho kumuhitana.

    Umuhungu we yagize ati 'Nageze iwe ku irembo nka saa moya n'igice nje kurya mbura umuntu unyitaba, nsunitse urugi nsanga rwegetseho ndinjira ngiye mu cyumba cye nsanga aragaramye yapfuye'.

    Ababonye umurambo w'uwo mukecuru, bavuze ko basanze uriho ibikomere by'inzara mu ijosi kandi yambaye ubusa igice cyo hasi.

    Abaturanyi b'uyu muryango kandi bakeka ko nyakwigendera yaba yishwe bitewe n'amakimbirane yari afitanye n'umuryango we, aho abana be bamusabaga kugurisha amasambu akabyanga.

    Umuvugize wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemeje urupfu rw'uwo mukecuru, avuga ko iperereza rikomeje.

    Ati 'Twagezeyo dusanga umukecuru yapfuye afite ibikomere bigaragara ko yanizwe. Twatangiye iperereza ku rupfu rw'uyu mukecuru ariko mu iperereza ry'ibanze rigaragaza ko yari afitanye amakimbirane n'abana be babiri aho umwuzukuru we wari wahiriwe, ari we akekwaho uruhare mu rupfu rwe ariko turacyamomeje iperereza ngo tumenye ukuri'.

    CIP Gahonzire Wellars yasabye abaturage muri rusange kwirinda kwishora mu makimbirane yageza ku rupfu, ahubwo ko mu gihe bibaye ngombwa bakwitabaza ubuyobozi bukabafasha.

    Ibiro by’Umurenge wa Kigali aho iri sanganya ryabereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-habonetse-umurambo-w-umukecuru-bikekwa-ko-yishwe-n-umwuzukuru-we

  • Amajyepfo: Hafashwe abantu 51 bafite aho bahuriye n'ubucuzi butemewe – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Polisi y'u Rwanda ku wa 05 Ugushyingo 2024, aho ryagaragaje ko abafashwe bakomoka mu turere dutatu turimo Muhanga yihariye umubare munini w'abafashwe bagera kuri 25, Kamonyi hafashwemo 17 ndetse na Ruhango hafashwe 9.

    Ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje buvuga ko ibi byagezweho ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru, aho yashimiye ababigizemo uruhare bose, ikomeza kandi no gusaba abantu gurushaho gutangira amakuru ku gihe, inihanangiriza abakigerageza kwishora mu bikorwa bitubahirije amategeko.

    Itangazo rya Polisi risohotse mu gihe hari hamaze iminsi humvikana abantu baguye mu birombe, bacukura mu buryo butemewe n'amategeko, aho byibura mu kwezi kwa Cumi konyine gushije hapfuye abagera ku icyenda, barimo 2 muri Gisagara, 5 muri Muhanga , 1 muri Ruhango, n'undi 1 muri Kamonyi.

    Kugeza ubu, abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandatukanye bitewe n'aho bafatiwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-hafashwe-abantu-51-bafite-aho-bahuriye-n-ubucuzi-butemewe

  • Ibisubizo by'amatora yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika biregereje #rwanda #RwOT

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ugushyingo ibisubizo by'amatora biregereje kugira tubone ubasha gutorerwa ku mwanya w'umukuru w'Igihugu hagati ya Kamala Harris wo mu ishyaka ry'Abademukarate na Donald Trump wo mu ishyaka ry'Abarepubulikani.

    Magingo aya amajwi yaba bombi bahanganiye umwanya wo kuba perezida kuruhande rwa Kamala Harris; amajwi yabari inyuma ye ni miliyoni 62,734,401 ubwo akaba ari 47.4%, naho Donald Trump abari kuruhande rwe ni miliyoni 67,807,054 ubwo akaba ari 51.2%.

    Agashya muri aya matora: Donald Trump aramutse atowe yaba aciye agahigo ko gusubira ku butegetsi nyuma yo kubuvaho atsinzwe mu matora yo mu Kuboza 2020.

    Kamala Harris we aramutse atowe, yaba aciye agahigo ko kuba umugore wa mbere utorewe kuyobora igihugu kuva cyakwitwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1789 ku bwa George Washington.

    Abakandida muri rusange: Abakandida biyamamariza kuyobora US ntabwo ari Kamala Harris na Donald Trump bonyine, ariko ni bo b'ingenzi cyane nk'ibisanzwe kubera ko baturuka mu mashyaka abiri y'ingenzi mu mateka y'igihugu: Abademukarate n'Abarepubulican.

    Abandi bakandida barimo kwigeragereza amahirwe barimo Chase Oliver umukandida wa Libertarian Party, umutegarugori Jill Stein wa Green Party waniyamamaje muri 2012 ndetse no 2016 ariko ntabashe kurenga umutaru.

    Harimo n'abandi babiri bigenga ari bo Cornel West na Robert F. Kennedy Jr wakuyemo ake karenge ariko atinze, kuko izina rye rikigaragara ku rutonde rw'abakandida muri Leta zimwe na zimwe.

     

    The post Ibisubizo by'amatora yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika biregereje appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibisubizo-byamatora-yo-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerika-biregereje/

  • Abaturage muri Isiraheli bigaragambije hagati rwagati i Tel Aviv #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yirukanye minisitiri w'ingabo, Yoav Gallant, mu itangazo ritunguranye ryaje mu gihe iki gihugu cyari mu intambara ku mpande nyinshi mu karere .

    Ku ijoro ryo ku ya 5 Ugushyingo kuwa kabiri nibwo iki cyemezo cyateje imyigaragambyo mu gihugu hose, harimo n'igitero cyakozwe i Tel Aviv rwagati.

    Netanyahu na Gallant bagiye batongana kenshi kubera intambara ya Isiraheli na Gaza. Ariko Netanyahu yari yirinze kwirukana minisitiri we mbere yo gutera intambwe kuko Isi hose yibanze ku matora ya perezida wa Amerika.

    Netanyahu yavuze ko 'icyuho gikomeye ari cyo kutizerana'. Mu masaha make hatangajwe, ibihumbi n'abigaragambyaga bateraniye i Tel Aviv rwagati, bafunga umuhanda munini w'umujyi ndetse n'imodoka zagaragaye mu muhanda zari zangiritse kubera amasasu menshi.

    Hagaragaye imbaga y'abantu benshi bafite amabendera ya Isiraheli abandi bavuza amafirimbi n'ingoma, bateranira hafi yibiro bya Benjamin Netanyahu.

    Abantu ibihumbi byinshi berekanye hanze y'urugo rwa Netanyahu i Yeruzalemu. Abigaragambyaga bateraniye hamwe bahagarika imihanda mu tundi turere twinshi two mu gihugu, kandi televiziyo zo muri Isiraheli zerekanaga amashusho y'abapolisi batongana n'abigaragambyaga.

    Gallant amaze kwirukanwa, abaturage bahise bigaragambya muri Isiraheli bafunga umuhanda  bacana imiriro.

     

    The post Abaturage muri Isiraheli bigaragambije hagati rwagati i Tel Aviv appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-muri-isiraheli-bigaragambije-hagati-rwagati-i-tel-aviv/

  • Nyagatare: Abatuye Rukomo na Tabagwe bubakiwe ikiraro cyo mu kirere cya miliyoni 190 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ikiraro cyatashywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, aho cyatashywe n'umuyobozi w'aka Karere Gasana Stephen n'izindi nzego z'umutekano. Iki kiraro gihuza utugari twa Nyakagarama na Ngoma two mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo, cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw.

    Umwe mu banyeshuri bagorwaga no kwambuka bajya ku ishuri, yavuze ko bajyaga bambuka bari koga ku buryo byatumaga bamwe bava mu ishuri, abandi inkweto n'amakaye bigatakara.

    Ati ' Ubu dufite amahirwe ko tuzajya tunyura ku kiraro cyiza tunagere ku ishuri kare, bizatuma tuniga neza dutsinde.'

    Undi muturage yagize ati ' Twajyaga kubyara tukazenguruka tunyuze Bushara mu Murenge wa Karama, tukishyura 2000 Frw kugira ngo tugere za Rukomo ariko ubu turishimira ko igiciro kigiye kugabanuka.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko iki kiraro kigiye koroshya imigenderanire y'abaturage bo mu mirenge ya Tabagwe na Rukomo.

    Meya Gasana yasabye abaturage gufata neza iki kiraro, bakagikoresha mu bikorwa bibateza imbere kandi buri wese akagerageza kukibungabunga.

    Muri miliyoni 190 Frw zakoreshejwe mu kubaka iki kiraro, Akarere ka Nyagatare katanzemo miliyoni 68 Frw mu gihe izindi miliyoni 122 Frw zatanzwe n'umufatanyabikorwa uri kubafasha mu kubaka ibiraro bitandukanye.

    Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibiraro icumi birimo bine byo mu kirere mu gihe hari ibindi biraro bibiri bikiri kubakwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abaturage kukibungabunga

    Akanyamuneza ni kose ku baturage nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere

    Ikiraro cyo mu kirere cyatashywe cyuzuye gitwaye miliyoni 190 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abatuye-rukomo-na-tabagwe-bubakiwe-ikiraro-cyo-mu-kirere-cya-miliyoni

  • UCL 2024/25: Real Madrid na Manchester City z… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 5 Ugushingo 2024. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya Real Madrid yakiriyemo AC Milan kuri Santiago Bernabeu. 

    Uyu mukino watangiye ikipe ya Real Madrid ubona ifite imibare yo gushaka igitego hakirikare cyane cyane binyuze kuri Kylian Mbappé warufite inyota yo gutsinda.

    Ku munota wa 12 ikipe ya AC Milan yatunguranye ifungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Malick Thiaw akoresheje umutwe ku mupira waruvuye muri koroneri yaritewe na Christian Pulisic.

    Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya Real Madrid yakomeje ikina ishaka uko yakwishyura gusa abakinnyi nti bibakundire ngo baboneze mu nshundura.

    Ku munota wa 23 Vinicius Junior yaje gutsinda igitego cyo kwishyura kuri penariti yari uvuye ku ikosa yari akorewe na Emerson Royal ari mu rubuga rw’amahina.

    AC Milan itari iri gukina ibintu byinshi yaje kongera guhana ikipe ya Real iyitsinda igitego cya 2 ku ishoti Rafael Leao yari arekuye maze Andre Lunin arikuramo gusa nti yafata umupira ngo awukomeze usanga Alvaro Morata ahita awushyira mu izamu.

    Amakipe ya yaje kujya kuruhuka ikipe ya AC Milan ikiyoboye n’ibitego 2-1. Mu gice cya kabiri ikipe ya Real Madrid yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Aurelien Tchouameni na Federico Valverde hajyamo Eduardo Camavinga na Brahim Diaz.

    Real Madrid yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura gusa ba myugariro ba AC Milan bagakomeza kuba ibamba. 

    Ku munota wa 73 AC Milan yo mu Butaliyani yatsinze igitego cya 3 gitsinzwe na Tijani Reinders ku mupira mwiza yarahawe na Rafael Leao nyuma yo gucenga abarimo Eder Militao.

    Ku munota wa 82 Antonio Rudiger yatsinze igitego gusa umusifuzi avuga ko hari habayemo kurarira. Umukino warangiye AC Milan itsinze Real Madrid ibitego 3-1.

    Indi mikino yakinwe ikipe ya PSV Eindhoven yo mu Buhorandi yatsinze Girona yo muri Espagne ibitego 4-0 naho Slovan Bratislava yo muri Slovakia itsindwa Dinamo Zagreb yo muri Croatia ibitego 4-1.

    Ikipe ya Bologna yo mu Butaliyani yatsinnzwe n AS Monaco yo mu Bufaransa igitego 1&0, Borussia Dortmund yo mu Budage itsinda Sturm Graz yo muri Australia igitego 1-0, Celtic yo muri Scotland itsinda RB Leipzig yo mu Budage ibitego 3-1 naho ikipe ya Lille yo mu Bufaransa inganya na Juventus yo mu Butaliyani igitego 1-1.

    Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatsinze Bayer Leverkusen yo mu Budage ibitego 4-0 birimo 3 bya Luis Diaz na Cody Gakpo naho Sporting CP yo muri Portugal inyagira Manchester City yo mu Bwongereza ibitego 4-1.

    Imikino ya UEFA Champions League izakomeza aho Ku munsi wejo kuwa Gatatu Saa moya n’iminota 45 ikipe ya Club Brugge yo mu Bubiligi irakira Aston Villa yo mu Bwongereza kuri Jan Breydel Stadium naho Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine izakire Young Boys yo mu Busuwisi kuri Veltins-Arena.

    Saa yine z’ijoro ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage izakira Benfica yo muri Portugal kuri Allianz Arena, Feyenoord yo mu Buhorandi izakire RB Salzburg yo muri Australia kuri De Kuip naho FK Crevena Zvezda yo muri Serbia izakire FC Barcelona kuri Red Star Stadium.

    Kuri izi Saha kandi ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani izakira Arsenal yo mu Bwongereza kuri San Siro ,Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa izakire Atletico Madrid yo muri Espagne kuri Parc des Princes,Sparta Prague yo muri Czech Republic yakire Brest yo mu Bufaransa kuri epet ARENA naho VFB Stuttgart yo mu Budage izakire Atlanta yo mu Butaliyani kuri MHP Arena.

    Ikipe ya Real Madrid yatunguranye itsindwa na AC Milan 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148356/uefa-champions-league-real-madrid-na-manchester-city-zatunguwe-naho-liverpool-ikora-ibyayo-148356.html