Blog

  • U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga igizwe n'ibiribwa, imiti n'ibikoresho byo kwa muganga. U Rwanda rwaherukaga gutanga inkunga nk'iyo mu Ukwakira 2023.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma rigira riti 'Iyi nkunga igamije gushyigikira ingamba mpuzamahanga zashyizweho, yakiriwe n'umuryango Jordan Hashemite Charity Organization. Igizwe na toni 19 z'ibiribwa (birimo ibigenewe abana), imiti ndetse n'ibikoresho byo kwa muganga'.

    Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye ko amakimbirane ahosha muri Gaza kandi ubuzima bw'abasivile bukarindwa.

    Gaza imaze umwaka mu ntambara hagati y'ingabo za Israel n'umutwe wa Hamas. Ni intambara imaze guhitana abanya-Gaza basaga ibihumbi 34 n'abanya-Israel basaga 1200.

    Leta ya Israel ivuga ko izaruhuka ari uko iranduye burundu Hamas ifata nk'umutwe w'iterabwoba, mu gihe amahanga yo akomeje gusaba agahenge n'ibiganiro nk'uburyo nyabwo bwo kurangiza ikibazo burundu.

    Umwaka ushize nabwo u Rwanda rwatanze toni 16 z'inkunga y'ibiribwa, ibinyobwa n'imiti.

    Inkunga y’u Rwanda yanyujijwe mu Muryango w’Abagiraneza, Jordan Hashemite Charity Organization

    Indege itwara imizigo ya RwandAir niyo yatwaye iyo nkunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwongeye-gutanga-inkunga-yo-gufasha-abari-mu-kaga-muri-gaza

  • Mighty Popo yamuritse filime yahaye akazi aba… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime yitwa 'Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga' igaruka ku rugendo rw'ubuzima abanyamuziki babamo umunsi ku wundi kuva umuntu atekereje kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n'ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.

    Yubakiye inkuru yayo ku banyamuziki muri rusange, ikaba igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n'umuziki. Iri mu bwoko bw'izitwa 'Musical Drama'' mu rurimi rw'Icyongereza, ikaba imara amasaha abiri n'iminota irenga 40.

    Yanditswe na Mighty Popo ari na we 'Excutive Producer' wayo, mu gihe ifatwa ry'amashusho yayo ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.

    Mu bandi bagize uruhare rukomeye kuri iyi filime harimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bayishyizeho ukuboko nka 'Directors of Photography'' mu gihe umuziki uryoheye amatwi wumvikanamo haba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n'abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema.

    Ubwo yayimurikiraga itangazamakuru mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 6 Ugushyingo 2024, Mighty Popo yavuze ko ari filime yari amaze imyaka myinshi yandika ndeste ikamutwara imbaraga n'ubutunzi bwinshi.

    Ati: 'Nari maze imyaka myinshi nandika, ariko ni ubwa mbere nahuye n'umuntu tugahuza tugashyira iyi nyandiko mu mashusho. Ni filime natangiye kwandika nkiri hanze nigisha Toronto muri Canada nabyohererezaga inshuti, nazo zikamfasha kubikosora.'

    Yakomeje agira ati: 'Yatangiye asoma nyinshi mu nyandiko nari mfite ageze kuri 'Killer Music' niyo yambwiye ko yo yakorwa.Ni filime ivuga ubuzima tubamo nk'abanyamuzika. Ni ubuzima bw'ibi tubamo mu ijoro. Hari urukundo, abakundana bikanga, muzika, hari no gukundana bikanga ukaba wakora ishyano.'

    Mighty Popo agaragaza ko iyi filime bayikoze bashaka kwerekana ko bishoboka cyane ko n'Umunyarwanda yakora filime nziza, iri ku rwego rwo hejuru kandi igakundwa.

    Avuga ko bitari byoroshye kuri we ubwo yakoraga iyi filime cyane ko yagurishije ikibanza, imodoka n'ibindi bintu by'agaciro kugira ngo akabye inzozi ze.

    Biteganijwe ko yi filime izajya hanze mu Ukuboza uyu mwaka, ikaba izaragaramo abakinnyi b'abanyarwanda nka Rwasibo, Lee Dia, Neema Rehema basanzwe ari abahanzi; The Major wo muri Symphony n'abandi batandukanye basanzwe bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro Nyarwanda. Izagaragaramo n'abandi bakinnyi basanzwe bakina filime muri Kenya na Uganda.

    Muri rusange, Mighty Popo avuga ko iyi filime yatanze akazi ku bantu barenga 300, ndetse ikaba yaratewe inkunga na Imbuto Foundation. Kugeza ubu, ngo haracyashakishwa imbuga zikomeye izanyuzwaho, ndetse n'aho yazerekanirwa mu nzu zerekanirwamo filime igihe izaba yagiye ahagaragara.


    Mighty Popo usanzwe umenyerewe mu muziki yavuze uko yinjiye muri Sinema


    Yamurikiye itangazamakuru n’inshuti ze filime yakoze itari mu bwoko bw’izisanzwe zimenyerewe mu Rwanda


    Anirban Mitra ukomoka mu buhinde niwe wayoboye ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ifite aho ihurira cyane na muzika

    Ishimwe Clement yagize uruhare mu itunganwa ry’umuziki wumvikana muri iyi filime izajya hanze mu Ukuboza 2024 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148406/mighty-popo-yamuritse-filime-yahaye-akazi-abarenga-300-biganjemo-urubyiruko-amafoto-148406.html

  • Umuramyi Gloire ATS yashyize hanze Album ya 3… – #rwanda #RwOT

    Gloire ATS ni umuhanzi w’umuhanga cyane uhimbaza Imana mu njyana ya Rock, Reggae na Afrobeat. Yamenyekanye mu ndirimbo yise “Icyubahiro” yakoze akiri mu Rwanda atarajya gutura muri Canada. Ni umuramyi akaba n’intiti mu bijyanye n’amashanyarazi afitemo “Master’s”. Izindi ndirimbo ze zamenyekanye harimo “Arashoboye”, “Mbwira” n’izindi.

    Kuri ubu yashyize hanze Album nshya y’indirimbo 10 yise “Child of God” iriho indirimbo 7 ziri mu rurimi rw’Igifaransa n’izindi 3 ziri mu Cyongereza. Yavuze ko iyi Album ishoye imizi mu kwizera no gucungurwa, ikaba yerekana isano yihariye iri hagati y’umuntu n’Imana ku bwo gusenga bivuye ku mutima, gushimira no kubaha urukundo n’ubuntu bwayo.

    Indirimbo “Love Letter” na “Child of God” zivuga imbaraga zihindura z’ubwiza bw’Imana, mu gihe “Fee” na “Libéré” zishimira kubohorwa mu cyaha ku bw’igitambo cya Yesu. Iyi Album ihuza guhimbaza, gutekereza no kwizera, igashimangira insanganyamatsiko zo guhitamo, kuvugururwa no gutsinda binyuze mu rukundo rwa Kristo.

    Indirimbo eshatu ziri mu Cyongereza ni “Love Letter”, “Child of God” na “Free”. Ni mu gihe indirimbo 7 ziri mu rurimi rw’Igifaransa ari “Enfant de Dieu”, “Lettre d'amour”, “Roi Jésus”, “Enfant de Dieu”, “En toi seul”, “Libéré”, “Vainqueur” na “Un feu nouveau”.

    “Child of God” ni Album ya gatatu Gloire ashyize hanze aho ebyiri zabanje zari mu Kinyarwanda, iyi nshya akaba ari yo ya mbere iri mu Gifaransa n'Icyongereza. Yavuze ko nyuma y'iyi album hakurikiyeho ibitaramo, ati “Icya mbere kiri tariki ya 19-10-2024. Icya kabiri tugifite tariki 9-11-024, icya 3 tugifite mu kwa 12, amatariki ntiturayemeza neza”.

    Gloire ATS [Nkundayesu Gloire] wo guhangwa maso muri Diaspora nyarwanda, yabwiye inyaRwanda ko mu ntangiriro z'umwaka wa 2025 ateganya gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika ku mugaragaro Album ye nshya “Child of God” [Official Album Lauch concert] kizabera muri Canada muri Quebec City, ati “Abahatuye mushonje muhishiwe”.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM NSHYA YA GLOIRE ATS

    Gloire ATS yamamaye mu ndirimbo yise “Icyubahiro”

    Yashyize hanze album nshya anaeguza igitaramo gikomeye mu 2025

    Gloire ATS yavuze umwihariko wa Album ya gatatu yise “Child of God”

    REBA INDIRIMBO “CHILD OF GOD” YA GLOIRE ATS YITIRIWE ALBUM YE YA 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148393/umuramyi-gloire-ats-yashyize-hanze-album-ya-3-iri-mu-gifaransa-nicyongereza-anateguza-igit-148393.html

  • Nta Kamali, nta Kigeli- Tito Rutaremera yahanuye abishimiye intsinzi ya Trump nk'agakiza – #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye kuri uyu wa Kabiri, bigaragaza ko Donald Trump wo mu ishyaka ry'aba-républicains ari we watsinze amatora, ahigitse Kamala Harris wo mu ishyaka ry'aba-democrates.

    Intsinzi ya Trump yashimishije benshi cyane cyane muri Afurika, kubera igitutu no kwivanga mu miyoborere ya Afurika bikunze kuranga icyo gihugu.

    Ubwo yiyamamazaga, Trump yakunze kugaragaza ko adashyigikiye uburyo igihugu cye kivanga muri politiki z'abandi kandi nacyo abaturage bacyo bafite ibibazo bikwiriye gukemurwa.

    Mu butumwa Tito Rutaremara yanyujije kuri X, yavuze ko uburyo amatora ya Amerika akorwa nta demokarasi irimo, ariyo mpamvu utowe wese aba afite ingufu zimuri inyuma zimugenzura.

    Ati 'Buriya Abraham Lincoln yarabeshye ngo demokarasi muri Amerika ni iy'abaturage ; igakorwa n'abaturage igakorerwa abaturage. Ahubwo muri Amerika ; demokarasi ni iy'abakire, ni iy'amasendika akize, igahabwa umurongo na maneko za Amerika.'

    Rutaremara yavuze ko yaba ishyaka rya Trump cyangwa irya Kamala Harris, intego yabo ari imwe nubwo mu mvugo basa nk'abatandukanye.

    Ati 'Bose intego yabo ni ukurwanira ko Amerika itegeka isi yose ikavuga ururimi rw'Amerika, igatekereza nka Amerika, igakurikira politike n'intekerezo za Amerika, ikayoborwa na Amerika, ikaririmba Amerika, umuco n'ibitekerezo by'isi bikaba ibya Amerika.'

    Tito Rutaremara yavuze ko ibihugu byose ku isi imbere ya Amerika biri mu byiciro bishingiye ku kamaro bifitiye icyo gihugu.

    1) AMATORA YA AMERIKA

    Buriya Abraham Lincoln yarabeshye ngo democracy muri Amerika ni iy'abaturage ; igakorwa n'abaturage igakorerwa abaturage.

    Ahubwo muri Amerika ; democracy niya abakire , niya amasendika akize, igahabwa umurongo na maneko z'Amerika. pic.twitter.com/qNv8oJhXqV

    — Tito Rutaremara (@titorutaremara4) November 6, 2024

    Hari urwego rwa mbere rwegereye Amerika yarwise 'abagaragu b'inshuti cyane' barimo ibihugu nk'u Bwongereza na Israel. Urwego rwa kabiri ni abagaragu b'ibyegera bagizwe n'ibindi bihugu byo mu Burayi, u Buyapani, Australia, New Zealand.

    Urwego rwa gatatu Rutaremara yarwise 'abagaragu b'abatahira' barimo; Brésil, Mexique, Indonesia, u Buhinde na Arabie Saoudite.

    Afurika n'ibihugu byo muri Aziya ukuyemo u Bushinwa ndetse na Amerika y'Amajyepfo, yagaragaje ko Amerika ibifata nka rubanda rwa giseseka.

    Ati 'Aba bagaragu bose Amerika ibategekesha ibintu byinshi ariko hari ibintu binini; kimwe ni imbunda. Nicyo gituma Amerika ifite ibirindiro byinshi by'ingabo birenze 700 biri ku isi yose. Ikindi bategekesha ni idolari. Abanyamerika birirwa bakora idolari isi yose ikarikoresha bo bigaramiye.'

    Yavuze ko kuba Kamala Harris yatsinda amatora cyangwa Donald Trump ari 'bya bindi abanyakole bavuga ngo 'Nta Kamali nta Kigeli bona ( bose ) ni Abanyarwanda'.

    Tito Rutaremara yagaragaje ko nta tandukaniro ry’abayobora Amerika kuri politiki mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-kamali-nta-kigeli-tito-rutaremera-yahanuye-abishimiye-intsinzi-ya-trump-nk

  • Abohereza imboga n'imbuto mu mahanga bashyikirijwe amakamyo akonjesha ya miliyoni zirenga 800 Frw – #rwanda #RwOT

    Bazishikirijwe kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2024. Umushinga wose ugizwe n'amakamyo 13 ndetse yamaze kugurwa, afite agaciro ka miliyoni 829 Frw. Harimo amanini n'amato.

    Yaguzwe ku bufatanye bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) n'Umushinga USAID-Kungahara Wagura Amasoko n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga batanze 40% by'agaciro k'izo kamyo.

    Afite agaciro gakomeye cyane kuko umusaruro wangirikaga mu itwarwa ryawo ari munini cyane, ibyahombyaga akayabo ba rwiyemezamirimo.

    Bishimangirwa n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cyohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga cya Tropi Wanda, Ingabire Marie Ange Claudine, ugaragaza ko nk'urusenda n'imiteja bisaba gusarurwa ubikora afite imodoka ikonjesha n'icyumba gikonjesha bishyirwamo mbere yo koherezwa mu mahanga.

    Ati 'Cyari igihombo gikabije cyane twahuraga na cyo cyane cyane mu rusenda no mu miteja ku bwo kutagira iyo kamyo. Hari ubwo washoboraga gusarura nka toni eshanu z'urusenda ukaramura nka toni imwe izindi zose zamaze kuma inkondo, kandi urusenda rwose rwumye icyo gice ntiruba rwemerewe koherezwa mu mahanga.”

    Ingabire watangiye gusogongera ku byiza by'izo kamyo mu minsi 30 ayimaranye, yari amaze kurengera miliyoni 1 Frw ku rusenda gusa, akavuga ko iyo nyungu ayiteze no ku bindi yohereza mu mahanga.

    Mu 2020 Ingabire ahereye ku bakozi umunani yoherezaga ibilo 800 bya avoka, imirimo iraguka aho ubu afite abakozi 321 n'abahinzi bakorana bagera ku 2000, bigatuma yohereza toni 82 z'imboga n'imbuto nk'urusenda, amatunda, avoka n'ibindi buri cyumweru.

    Yagaragaje ko nubwo bakomeje gukura banakomeje guhamagarira abashora imari mu Rwanda muri iyo mirimo, kugira ngo binjire byeruye no mu byo kongerera umusaruro agaciro mbere yo kuwohereza mu mahanga.

    Ati 'Nk'urugero kuri avoka dusarura hari izangirika, nk'iyakomeretseho ntabwo yoherezwa mu mahanga, iyo yagakwiriye guhita ibyazwamo amavuta, ntihagire n'imwe yangirika. Ni yo mpamvu duhora dushishikariza abashoramari kuza mu Rwanda.'

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yavuze ko ayo makamyo aje gufasha byinshi kuko n'ubwo bafite ibyumba bikonjesha, haba kuri NAEB, ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, mu ndege n'ahandi mu bice by'igihugu, uburyo bwo kugeza uwo musaruro kuri ibyo byumba bwari hafi ya ntabwo.

    Ati 'Iri shoramari rizanjye ibisubizo by'ibibazo byagaragaraga mu ruhererekane rwo kohereza umusaruro w'imboga n'imbuto mu mahanga. Izi kamyo zigiye kudufasha kongera ingano y'umusaruro twohereza mu mahanga ariko unujuje ubuziranenge busabwa.'

    Umuyobozi w'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda no mu Burundi, Keisha Effiom, yavuze ko aherutse gusura abohereza imboga n'imbuto bo mu Karere ka Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali, abona uburyo aho kunguka bahanganye n'ibihombo bikabije ku bwo ikamyo zibafasha kugeza umusaruro aho ubikwa utegereje koherezwa mu mahanga.

    Ati 'Ibyo ni byo dushaka guca. Aya makamyo agaragaza uburyo gushora imari mu kubungabunga umusaruro utakara ari ingenzi mu Rwanda. Kugira ngo rushinge imizi ku isoko mpuzamahanga ni uko rugomba kumenya ko ibicuruzwa byarwo bigeze kuri iryo soko bikimeze neza bitangiritse. Ni yo mpamvu tugomba gufatanya tugashora muri ibi, tukishimira umusaruro twese hamwe.'

    Imibare ya NAEB igaragaza ko mu myaka itanu ishize ni ukuvuga kuva mu 2020-2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 261.636.526 by'imboga, imbuto n'indabyo.

    Muri ibyo harimo ibilo 170.842.040 by'imboga, ibilo 86.459.793 by'imbuto n'ibilo 4.334.692 by'indabyo.

    Byinjirije u Rwanda 233.632.762$ (arenga miliyari 317 Frw), zirimo miliyoni 128,5$ z'imboga, miliyoni 79,5$ z'imbuto na miliyoni zirenga 25,4$ z'indabyo.

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana aganiriza abitabiriye umuhango wo gushyikiriza amakamyo icyenda akonjesha, abohereza imboga n’imbuto mu mahanga

    Umuyobozi Mukuru wa Tropi Wanda Ltd, Ingabire Marie Ange Claudine yohereza toni zirenga 80 z’imboga n’imbuto mu mahanga buri cyumweru

    Umuyobozi w'Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda no mu Burundi yahishuye ko aherutse gusura abohereza imboga n’imbuto mu mahanga ashengurwa n’ibihombo bahura na byo ku bwo kubura ibikoresho bikonjesha

    Amakamyo akonjesha abohereza imboga n’imbuto mu mahanga bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana na we yaganuye ku makamyo akonjesha ibikomoka ku buhinzi yahawe abohereza imboga n’imbuto bo mu mahanga bo mu Rwanda

    Umuyobozi wa USAID yumva niba imodoka zahawe abohereza imboga n’imbuto mu mahanga zikora neza

    Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana yerekanye ko bamaze iminsi barwana no kubona amakamyo akonjesha afasha mu kuramira umusaruro w’ubuhinzi wangirika mu gihe utwawe aho uzakurwa ujyanwa mu mahanga

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cyohereza imboga n’imbuto mu mahanga,Tropi Wanda Ltd, Ingabire Marie Ange Claudine (ibumoso) na we yashyikirijwe imodoka ikonjesha umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abohereza-imboga-n-imbuto-mu-mahanga-bashyikirijwe-amakamyo-akonjesha-ya

  • Abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa basabye urukiko kurekurwa – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwari rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho, kandi ko hakenewe gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe icyishe nyakwigendera mu buryo budashidikanywaho, rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Aba basore bajuririye icyo cyemezo bagaragaza ko Urukiko rwasesenguye mu buryo butari bwo raporo z'abahanga ku rupfu rwa nyakwigendera.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, abo basore babiri n'ababunganira bagaragarije urukiko ko bajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko batanyuzwe nacyo.

    Bagaragaje ko Umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro yaciye urubanza yifashishije raporo y'abaganga yakozwe ku isuzuma ry'umubiri wa nyakwigendera Kayirangwa Olga nyamara ayivugisha ibyo itavugaga.

    Urukiko mu gusesengura iyo raporo y'abahanga ngo rwasanze, aho bafashe ibizamini bigamije kureba niba nyakwigendera yarasambanyijwe, mu isesengura ry'iyo raporo ngo byagaragaye ko harimo amasohoro y'umugabo mu gitsina cye.

    Kuri raporo y'abahanga y'isuzumamurambo, ruvuga ko mu kuyisesengura igaragaza ko igituza n'ijosi bya Kayirangwa bifite ikimenyetso cyo gukomereka cyangwa inguma bigaragaza ko hashobora kuba harabayeho kuniga Olga mu ijosi cyangwa kumufata hakoreshejwe imbaraga bigatera gukomereka.

    Abaregwa bagaragaje ko raporo y'abahanga isobanutse kuko itagaragaza ikintu runaka cyaba cyarateye urupfu rwa Kayirangwa Olga.

    Bavuze ko batazi impamvu umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro yavugishije raporo ibyo itavuga, basaba ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakongera gusesengura ibimenyetso byatanzwe.

    Bavuze ko kuba iyo raporo yanditswe mu rurimi rw'Icyongereza kandi harimo n'amagambo akomeye yifashishwa mu mwuga w'ubuvuzi bishobora kuba ari byo byateye umucamanza kuyivugisha ibyo itavuga.

    Basabye urukiko ko mu kuyisesengura bishobora no kuba byiza mu gihe rwahamagaza abayikoze bakayisobanura uko iri.

    Abaregwa basabye ko bakurikiranwa bari hanze kuko nta ruhare bagize mu rupfu rw'uwo bita inshuti yabo Olga Kayirangwa.

    Ubushinjacyaha bubajijwe niba bwemeranywa na raporo bwirinze kugira icyo bubivugaho bugaragaza ko raporo yatanzwe n'abahanga kandi igomba gusesengurwa n'urukiko rugafata icyemezo.

    Bwagaragaje ko urukiko mu gukora isesengura umucamanza yazareba niba yemeranya n'icyemezo cy'umucamanza wo mu Rukiko rw'Ibanze abaregwa bagakomeza gufungwa by'agateganyo.

    Bwagaragaje kandi ko mu gihe umucamanza mu rukiko rwisumbuye yabibona ukundi na we yafata icyemezo ariko yemeza ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iperereza rigikomeje bityo abaregwa bakwiye gukomeza gukurikiranwa bafunzwe.

    Mu iburanisha mu Rukiko rw'Ibanze, Umushinjacyaha yari yagaragaje ko raporo y'abaganga atari cyo kimenyetso gusa gishingirwaho ahubwo ko hari n'ibindi kandi ari yo mpamvu basaba ko abaregwa bafungwa by'agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

    Kayirangwa wari umwana w'imfura mu muryango yitabye Imana ku wa 26 Nzeri 2024. Ni urupfu rwatunguranye ubwo yari yagiye gusura inshuti ze bigakekwa ko ari ho yaguye nubwo hataramenyekana icyamwishe.

    Gatera Junior na Nasagambe Fred bahise batabwa muri yombi. Kuri ubu bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge nyuma y'uko Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo ku wa 21 Ukwakira 2024.

    Urupfu rwa Olga Kayirangwa rwababaje abatari bake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakekwaho-urupfu-rwa-olga-kayirangwa-basabye-urukiko-kurekurwa

  • Ibikubiye mu ibaruwa The Ben yandikiye Urukik… – #rwanda #RwOT

    Yifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, The Ben yagaragaje ko yahaye imbabazi Fatakumavuta nubwo amagambo yamuvuzeho yasize ibikomere. Yongeraho ngo 'Ndasenga ngo ugire umutima uciye bugufi kandi ufite amahoro (Yabwiraga Fatakumavuta).'

    The Ben witegura gukora igitaramo cye bwite ku wa 1 Mutarama 2025, ariko kandi yarengejeho ko ubutabera bukwiye kuganza cyo kimwe n'imbabazi. Yungamo ati 'Ndabizi ko twese twatsikira ariko tukazongera tukabyuka.'

    The Ben yavuze ko mu isengesho rye asaba Imana gufasha Fatakumavuta akarekurwa kandi yiringiye ko mu gihe kiri imbere amahoro azaba inganzamarumbo mu buzima bwa Fatakumavuta.

    Ati 'Fatakumavuta ndasenga ngo urekurwe. Ndizera ko amahoro azaganza mu hazaza hawe.'

    Yavuze ko kuri we 'Urukundo ruzahora rutsinda urwango.' Ati 'Urumuri ruzahora rutsinda umwijima. Reka twizere ko ubutabera n'imbabazi bijya kugira aho bihurira.'

    Ubu butumwa yanditse bwaherekejwe n’ibaruwa yari yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, agaragaza ko yatanze imbabazi kuri Fatakumavuta.

    Iyi baruwa igomba gushyikirizwa Umunyamategeko we, Fatikaramu Jean Pierre akayifashisha mu bujurire mu gihe umukiriya we yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo.

    Iyi baruwa kandi igomba gushyirwa muri 'Sisiteme', umunyamategeko akayifashisha nk'ikimenyetso cy'uko umwe mu baregaga Fatakumavuta yatanze imbabazi.

    The Ben afatwa nka kizigenza muri uru rubanza nubwo harimo n’abandi batanze ibirego bagaragaza ko Fatakumavuta yagiye abaharabika mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yakoraga ku rubuga rwa Youtube rwa 3D TV ndetse no ku rubuga rwe rwa X.

    Iyi baruwa The Ben yayanditse ku wa 5 Ugushyingo 2024, mbere y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufata umwanzuro kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024.

    Muri iyi baruwa ye agaragazamo imyirondoro ye, irimo aho abarizwa muri iki gihe. Maze akabwira Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ati “Nandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mbamenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye nkaba nsaba ko Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yarekurwa.” Iyi baruwa kandi yashyizweho umukono na Noteri David.

    The Ben yari yatanze ibirego bibiri muri iyi Dosiye. Icya mbere yagitanze tariki 7 Ukuboza 2024, agishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku Kimihurura. Yavuze ko Fatakumavuta yifashishije urubuga rwe rwa X ndetse n’umuyoboro wa Youtube 3D TV Rwanda, yanyujijeho ibiganiro n’inyandiko biharabika The Ben.

    Yavuze ko ibi biganiro yabikoze mu bihe bitandukanye kandi hose agamije guharabika The Ben.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwavuze ko bashingiye ku byo Fatakumavuta yagiye avuga kuri The Ben “twasanze yaragiye akoresha amagambo mabi agize ibyaha kandi ubugenzacyaha bwasanze ibyo byaha bidakorerwa The Ben gusa, ahubwo twasanze harimo n’abandi yibasira barimo Meddy, Bahati Makaca” biyemeza kumurikirana.

    Iperereza ryagaragaje ko Fatakumavuta yagiye akora ibiganiro byinshi kuri The Ben, birimo ikiganiro cyagarutse ku bukwe bwe, ko atazi kuririmba, ikiganiro yavuzemo ko The Ben yabuze amafaranga y’inkwano, ikiganiro yavuzemo ko The Ben yambara shene y’amabati n’ibindi.

    Umunyamategeko Fatikaramu Jean Paul wunganira Fatakumavuta, yabwiye InyaRwanda ko mu busanzwe iyo umuntu atanze imbabazi n'ubutabera bugira uko bubireba.

    Ati 'Iyo umuntu atanze imbabazi ubutabera bugira inzira bubirebamo. Ushobora gutanga imbabazi urukiko rwabisuzuma, rukabisesengura rugasanga ari ngombwa imbabazi zigatangwa…'

     

    The Ben yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali atanga imbabazi kuri Fatakumavuta

    The Ben yanifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yababariye Fatakumavuta 

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo Fatakumavuta yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU RUBANZA RWA MUHETO NA FATAKUMAVUTA

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYAMATEGEKO WA FATAKUMAVUTA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148402/ibikubiye-mu-ibaruwa-the-ben-yandikiye-urukiko-atanga-imbabazi-kuri-fatakumavuta-148402.html

  • 11/2024 -11/2025: Umwaka wo kwigengesera kuri… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko yisanze bwa imbere y'Ubutabera akurikiranyweho ibyaha birimo 'gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo', 'kugonga no kwangiza ibikorwa remezo' no guhunga nyuma y'ibyo.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite, rumuhanisha igifungo  cy'amezi atatu gisubitse mu mwaka umwe  n'amande y'amafaranga 190,000.

    Umucamanza yategetse ko Muheto ahita arekurwa. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n'amezi umunani.

    Ubwo yari imbere y'Urukiko ku wa 21 Ugushyingo 2024, Miss Muheto yemeye icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga ibikorwa remezo.

    Yavuze ati: 'Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye.'

    Ni umwaka wo kwigengesera!

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, umunyamategeko  Kizito Safari wunganiraga Miss Muheto, yavuze ko igihano cy’igifungo umukiriya we yahawe gisaba kwigengesera kugira ngo adakora ikindi cyaha cyatuma yongera kwisanga imbere y’ubutabera.

    Yavuze ati “Niba bavuze ngo bamukatiye igihano cy’amezi atatu asubitse mu mwaka. Ni ukuvuga ngo muri uwo mwaka wose aba agomba kwigengesera ntagire ikindi cyaha akora, mbese ntiyongere gusubiramo cya cyaha cyangwa se ikindi cyaha. Iyo agifatiwemo cyangwa afatiwe mu kindi cyaha, ni ukuvuga ngo ako kanya ahita afatwa agafungwa ariko agakurikiranwa no kindi cyaha yaba yakoze.”

    Kizito Safari yavuze ko iki gihano Miss Muheto yahawe ari umwaka wo “kugirango yigengesere, yitwara neza, ariko iyo umwaka urangiye, icyo gihano yahawe kiba kivuyeho. Biba birangiye.”

    Mu rubanza rwe, Miss Muheto yari yunganiwe n’abanyamategeko batatu. Kizito Safari yavuze ko mu manza nshinjabyaha umuburanyi arunganirwa ntabwo ahagararirwa, ari nayo mpamvu aba afite uburenganzira bwo guhitamo umubare w’abanyamategeko bazamwunganira mu rubanza rwe.

    Ati “Bitewe n’ubushake n’ubushobozi bwe ashobora kunganirwa n’abanyamategeko ashaka. Nta mubare watagenyijwe, ashobora kuba afite babiri, batatu, batanu yewe afite n’ubushobozi rwose yaba afite abanyamategeko 10 nk’uko afite uburenganzira bwo kwiburanira, ariko nyine hari inkiko bitewe nk’urukiko rw’Ikirenga n’urw’ubujurire, ariko handi rwose nta mubare ntarengwa umuntu ashobora kunganirwaho mu rukiko.”

    Kizito Safari yavuze ko bishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe nubwo bifuzaga ko atahabwa igihano na kimwe, kuko bari basabye ko rwamuca amande gusa. 

    Ati “Turashima ko mu by’ukuri ari hanze, agiye gukomeza amashuri, agakomeza ubuzima na gahunda nyine nk’uko yayemereye urukiko yo guhindura imyitwarire akanabera urugero abandi bari mu rungano rwe.”


    Miss Muheto yarekuwe nyuma y'iminsi 18 yari ishize ari mu maboko y'ubushinjacyaha 

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwahamije Miss Muheto ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite 

    Umunyamategeko Kizito Safari uri mu bunganiraga Miss Muheto, yavuze ko igihano cy'igifungo cy'amezi atatu asubitse mu mwaka umwe gisobanuye kwigengesera kugeza umwaka urangiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148408/112024-112025-umwaka-wo-kwigengesera-kuri-miss-muheto-148408.html

  • Abadepite bo muri Uganda bakozanyijeho ubwo bari mu nama y'Inteko Rusange #rwanda #RwOT

    Inama y 'abadepite bo muri Uganda yaba ku mugoroba wo ku wa 6 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024 bakozanyijeho ubwo bari mu nama y'Inteko Rusange yiga ku ivugururwa ry'umushinga werekeye ikawa, 12 bahita bahagarikwa.

    Depite Francis Zaake na Anthony Akol bari mu batangije izi mvururu ubwo Inteko yari iri kwiga ku mushinga w'ivugururwa ry'itegeko ryerekeye ikawa utavuzweho rumwe.

    Intonganya zatangiye igihe umudepite wo mu ntara ya Mityana, Francis Zaake yahagurukaga akavugaga ko mu cyumba cy'Inteko Rusange hinjiyemo umuntu utari Umudepite ufite imbunda kandi bikaba biteje impungenge, ariko Perezida w'Inteko amubwira ko ari umurinzi we kandi nta ntwaro afite.

    Ubwo Sepite Zaake yari asubiye kwicara yasanze Depite Antony Akol yamwicariye ku ntebe, agerageza ku musunika ngo amwigizeyo, ntibumvikana batangira guterana ibipfunsi, n'abandi badepite babyinjiramo haba akaduruvayo mu Nteko.

    Byasabye abadepite bagenzi babo n'abashinzwe umutekano guhagarika iyo mirwano, Perezida w''Inteko Ishinga Amategeko ahata atangaza ko ahagaritse Abadepite 12 bose bivanze muri izo mvururu.

    Aba badepite bahanishijwe kutitabira Inteko Rusange eshatu zikurikiranya barimo Akol, Zaake, Wakayima Musoke, Aloysius Mukasa, Charles Tebandeke, Isaiah Ssasaga, Asinansi Nyakato, Derrick Nyeko, Frank Kabuye, Ronald Evan Kanyike, Susan Mugabi na Shamim Malende.

    Amakuru yamenyekanye nyuma avuga ko Depite Zaake yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya, bikavugwa ko yaba yagiriye ibibazo muri iyo mirwano.

    The post Abadepite bo muri Uganda bakozanyijeho ubwo bari mu nama y'Inteko Rusange appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abadepite-bo-muri-uganda-bakozanyijeho-ubwo-bari-mu-nama-yinteko-rusange/

  • Darko Novic umutoza wa APR FC yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC Darko Novic yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza ndetse biteguye gutanga umusaruro ku mukino bafitanye na Vision FC.

    Kuri uyu wa kane taliki 7 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024 nibwo aya makipe yombi aracakirana kuri Pele stadium i Nyamirambo, ku isaha yi isaa 15:00 z'i Kigaki mu Rwanda.

    Ni mu gihe APR iri kumwanya wa 14 na manota yayo 5 naho Vision FC ikaba iri kumwanya wa 15 na manota yayo 5, kugeza ubu zombi ziranganya keretse ku mwanya nabwo zirakurikirana ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda 'Rwanda Premier League'.

    The post Darko Novic umutoza wa APR FC yatangaje ko abakinnyi be bose bameze neza appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/darko-novic-umutoza-wa-apr-fc-yatangaje-ko-abakinnyi-be-bose-bameze-neza/