Blog

  • Muri Gakenke, DIRECTEUR Akurikiranyweho gufata ku ngufu umuhungu w'imyaka 19 #rwanda #RwOT

    Gakenke: Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cya GS Bitaba, yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umuhungu w'imyaka 19 y'amavuko.

    The post Muri Gakenke, DIRECTEUR Akurikiranyweho gufata ku ngufu umuhungu w'imyaka 19 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/muri-gakenke-directeur-akurikiranyweho-gufata-ku-ngufu-umuhungu-wimyaka-19/

  • Putin yashimiye Trump ku intsinzi, byerekana ko hagiye kubaho umubano w'Amerika n'Uburusiya uhamye #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yashimiye Donald Trump ku ntsinzi ye. Putin yavugiye mu nama mpuzamahanga yabereye i Sochi, yagaragaje ubushake bwo gukorana n'ubuyobozi bushya bw'Amerika kandi agaragaza ko hari icyizere cy'umubano uzaza hagati yibi bihugu byombi.

    Putin yagejeje ijambo ku bari bateraniye aho, yagize ati: 'Ibyavuzwe mu cyifuzo cyo kugarura umubano w''Uburusiya n'Amerika, kugira ngo bifashe kurangiza ikibazo cy'intambara hagati y'Uburusiya na Ukraine.

    Ikibazo cy'ibiganiro cyarushijeho kugaragazwa igihe Fyodor Lukyanov, impuguke mu bya politiki n'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya akaba ari nawe wari MC, ubwo yabazaga Putin niba yiteguye kuganira na Trump.

    Amagambo ya Putin yerekana ko hashobora kubaho umubano mu mibanire y'Amerika n'Uburusiya, ibyo bikaba ari byo bizagabanya n'amakimbirane akomeje kubera muri Ukraine.

    The post Putin yashimiye Trump ku intsinzi, byerekana ko hagiye kubaho umubano w'Amerika n'Uburusiya uhamye appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/putin-yashimiye-trump-byerekana-ko-hagiye-kubaho-umubano-wamerika-nuburusiya-uhamye/

  • Abimukira no kubuza gukuramo inda: Ibibazo 5… – #rwanda #RwOT

    Ibi yakunze kubigarukaho cyane mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse ni na byo yakomojeho mu biganiro mpaka yagiranye na Kamala Harris bari bahanganye ndetse yanabihamije bwa mbere mu kiganiro mpaka yagiranye na Joe Biden.

    Ubwo Donald Trump yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza yagize ati: ”Ikintu cya mbere  nshyize imbere ni ugukemura ibibazo igihugu gifite. Nzakemura ibibazo by’ubukungu, abimukira, ikibazo cyo gukuramo inda n’ibindi. Gusa ibyo ni byo nzaheraho”.

    Aha uyu mugabo ugiye kuyobora bwa kabiri Amerika, yumvikanishaga ko ibyo bibazo ari byo azaheraho acyemura muri manda ye y’imyaka 4 iri mbere. Kuva yatorwa byinshi mu binyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko ibibazo Trump yavuze gukemura bihanzwe amaso niba koko azabikemura cyangwa yarabivugaga agamije gushaka amajwi.

    Ibibazo 5 biraje inshinga Donald Trump azaheraho muri manda nshya:

    1. Ubukungu

    Donald Trump yavuze ko mu kuzamura ubukungu bw’Amerika agiye gucukura peteroli nyinshi kurushaho kuko abona ko igiciro cyayo kiri hejuru ari cyo cyateye izamuka ry'ibiciro ku masoko, bityo ko gucukura nyinshi byagabanya ibiciro byayo, nubwo abasesenguzi bakemanga ibyo.

    Yavuze kandi ko ateganya gushyiraho umusoro uri hagati ya 10% na 20% ku bicuruzwa byinshi biva hanze ya Amerika, naho ibiva mu Bushinwa akabigeza kuri 60%. Inzobere nyinshi mu bukungu zo ziburira ko ibyo byarangira abaguzi muri Amerika ari bo bishyura igiciro kiri hejuru.

    Kuri manda ye ya mbere, Perezida Trump yatangije intambara y'ubucuruzi na Beijing, ashinja Ubushinwa ubucuruzi butarimo umucyo no kwiba umwimerere w'ibicuruzwa by'abandi.

    2. Kubuza gukuramo inda

    Ku butegetsi bwe bwa mbere, Trump yashyizeho abacamanza batatu mu rukiko rw'ikirenga babaye ingenzi mu gukuraho uburenganzira bwo mu 1973 bwatangwaga n'itegekonshinga bwo gukuramo inda.

    Gusa muri Nzeri(9) mu kiganiro mpaka yagiranye na Kamala Harris, Trump yavuze ko atazasinya itegeko ribuza gukuramo inda muri Amerika yose, avuga ko “nta mpamvu yo kurisinya kuko twamaze kubona icyo buri wese yashakaga”.

    Yongeyeho ko natorwa abagore cyangwa abakobwa bazemererwa gukuramo inda ari abafite ibibazo byihariye birimo gufatwa ku ngufu, cyangwa uwatewe inda n’uwo bafitanye isano. Trump yavuze ko kwemerera abagore gukuramo inda bitazagera kuri bose nk’uko babyifuza ahubwo ko bizemererwa abujuje ibisabwa.

    Kuri we yavuze ko atemera gukuramo inda kuko abona ntaho bitandukaniye no kwica. Kuva yatorwa rero benshi baribaza uburyo azakemura iki kibazo igihe umunsi umwe avuga ko abishyigikiye nyamara undi munsi akavuga ko atabishaka.

    3. Gusubiza abimukira benshi iwabo

    Ubwo yiyamamazaga, Trump yavuzeko azasaba Inteko ishingamategeko gushyigikira umugambi we wo gusubiza iwabo abantu benshi bari muri Amerika batabifitiye uburenganzira.

    Ibigereranyo by'ikigo Pew Research Center, brerekanye ko muri Amerika hari abimukira bagera kuri miliyoni 11 badafite ibyangombwa, nubwo Trump n'uruhande rwe bavuga ko ari miliyoni nyinshi kurushaho.

    Inzobere zaburiye ko gusubiza iwabo abimukira benshi bishobora kugorana gushyira mu bikorwa, kandi ko bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu aho abakozi batanditswe basanzwe bafatiye runini.

    4. Umubano w’Amerika n’amahanga

    Mu bubanyi n'amahanga, manda ya kabiri ya Trump ishobora gusa n'iya mbere , kuvana Amerika mu bibazo by'ibindi bihugu ku isi.

    Yavuze ko azarangiza intambara muri Ukraine 'mu masaha 24' biciye mu kugira ibyo yumvikana n'Uburusiya, ibyo Abademokarate bavuga ko bizaha imbaraga Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya.

    Trump yigaragaje kenshi nk'umuntu ushyigikiye cyane Israel, ariko yavuze bicye ku buryo yarangiza intambara yo muri Gaza.

    5. Kurwanya ibikorwa by’umuryango w’Abaryamana bahuje igitsina

    Donald Trump ubwo yiyamamazaga yakunze kuvuga ko nubwo ntakibazo afitanye n’abatinganyi gusa ngo ntashyigikiye ‘Agenda’ y’umuryango wabo wa ‘LGBTQ’, aho yavuze ko azakora ibishoboka akayirwanya.

    Yavuze ko natorwa azahita aca ibitabo by’uyu muryango bimaze gukwira mu mashuri yo muri Amerika aho yavuze ko ibi bitabo byigisha imico mibi abana ndetse bibayobesha mu ntekerezo.

    Trump kandi yavuze ko azakuraho inkunga y’amafaranga leta yahaga uyu muryango w’abaryamana bahuje igitsina ahubwo ko aya mafaranga yahabwa indi miryango ifasha abatishoboye. Yumvikanishije ko gukora ibi atari uko yanga abaryamana bahuje igitsina ahubwo ko yanga ko babikwirakwiza mu bandi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148436/abimukira-no-kubuza-gukuramo-inda-ibibazo-5-biraje-inshinga-donald-trump-148436.html

  • Bisaba miliyoni 3.5Frw! Impungenge ku ngingo… – #rwanda #RwOT

    Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rizagenga serivisi z’ubuvuzi, ariko basaba ko ingingo yemerera ingimbi n’abangavu kugira uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo bw’imyororokere yazasuzumanwa ubushishozi.

    Impaka nyinshi zagarutse ku ngingo ebyiri, zirimo iyemerera abagore gutwitira bagenzi babo badafite ubushobozi bwo gusama mu buryo busanzwe ndetse n’irebana n’uburenganzira bw’ingimbi n’abangavu ku byerekeranye no kwifatira icyemezo ku buzima bw’imyororokere.

    Guverinoma y’u Rwanda yateguye uyu mushinga w’itegeko ivuga ko umubare w’abangavu baterwa inda, zitateganijwe wiyongera biterwa n’uko ingimbi n’abangavu batabona amakuru mu bijyanye no kuboneza urubyaro n’izindi serivisi zerekeye ubuzima bw’imyororokere.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga kandi ko uyu mushinga w’itegeko rizagenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda wahujwe n’uw’irizagenga ubuzima bw’imyororokere hagamijwe gukemura ibibazo byatumaga abaganga bajyanwa mu nkiko kubera serivisi batanze.

    Mu bihe biri imbere kandi, serivisi yo gutwitira undi izajya itangirwa mu bitaro by’u Rwanda hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.

    Iyi serivisi izajya ihabwa umugore udashobora gusama mu buryo busanzwe, kandi afite umugabo ariko Abadepite bamwe basabye ko n’abatarashyingiranywe bazayigiraho uburenganzira.

    Kuri ubu iyi serivisi yo gutwitira undi ibarirwa ikiguzi cya Miliyoni 3.5 Frw, umuntu yiyishyuriye hatajemo ubwishingizi cg ubwisungane mu kwivuza.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'abarimu bo muri Kaminuza ya Ontario Queen yo muri Canada bwerekanye ko abagore babyarira abandi 'surrogates' bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo bikomeye mu gihe cyo gutwita, ndetse n'ibyago byo kubyara abana igihe kitaragera.

    Ubu buryo bwo kuba umuntu yatwitira undi bwamamaye mu bihugu byateye imbere, bwifashishwa n'abagore bafite ibibazo bitandukanye bituma badashobora gusama cyangwa gutwita inda ngo umwana azashobore kuvuka ari muzima, bwemewe n'amategeko mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka. Ubu umuryango ushobora kugirana amasezerano n'undi muntu akawutwitira umwana akazavuka ari uwabo.

    Iyo umuntu agiye gutwitira undi (Surrogacy) bikorwa hafatwa intanga z'umugore n'umugabo zigahurizwa muri laboratwari hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y'undi mugore agatwitira ba nyirazo.

    Itegeko rigenga abantu n'umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024 riteganya ko abashyingiranywe bashobora kororoka mu buryo busanzwe cyangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga hagati y'umugabo n'umugore.

    Igika cya kabiri cy'ingingo ya 279 kivuga ko 'Kororoka mu buryo bw'ikoranabuhanga k'umugabo n'umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi hagati yabo n'undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.'

    Iri tegeko kandi riteganya ko umwana uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana, nta wundi wakwitwa Se uretse umugabo wa nyina. Ni mu gihe nyina w'umwana ari uwemeza ko yamubyaye. Icyakora, nyina w'umwana wavutse hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga 'ni uwanditse mu masezerano yerekeranye no kororoka hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.'

    Ibi byatangijwe mu 1986 ubwo havukaga umwana wa mbere hakoreshejwe uburyo bwo gutwitira undi. Bwahise butangira kwamamara mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka havuka abana bagera kuri 750 hakoreshejwe ubwo buryo.

    Kubyarira umuntu bishobora guterwa n'ibintu bitandukanye, birimo ko uwo muntu nta bushobozi afite bwo kubyara cyangwa se adashaka kubyara ngo atangiriza umubiri we.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148367/bisaba-miliyoni-35frw-impungenge-ku-ngingo-yemerera-abagore-gutwitira-bagenzi-babo-mu-rwan-148367.html

  • FERWAFA yubatse Hoteli #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka irindwi yubakwa, hoteli y'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, igiye gutahwa ndetse izatangira ibikorwa bya yo mu mezi atatu ari imbere.

    Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane.

    Mu mwaka ushize, hari hatangajwe ko iyi hoteli izatahwa mbere y'uko Inama ya FIFA yabereye i Kigali muri Werurwe 2023, iba.

    Iyi hoteli y'inyenyeri enye, yazamuwe i Remera, byatangajwe ko izaba igizwe n'ibyumba bigera kuri 88. Yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016. Yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, ni ukuvuga akabakaba miliyari 4 Frw yari kuva ku baterankunga babiri b'ingenzi barimo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA n'iryo muri Maroc.

    Imirimo yo kuyubaka yasubukuwe nyuma y'imyaka ine ihagaze kubera ikibazo cy'amikoro, tariki ya 21 Kanama 2021, ndetse byari byitezwe ko bizagera muri Kamena 2022,
    igice cya mbere cy'ibyumba 40 cyaramaze kurangira ariko si ko byagenze.

    Kutabonekera igihe kw'amafaranga FERWAFA yari yemerewe na FIFA na FRMF ya Maroc ni byo byatumye imirimo yo kubaka iyi hoteli ihagarara kuva mu ntangiriro za 2018.

    Ubwo imirimo yo kubaka iyi hoteli yari igeze muri 50%, FERWAFA yahaye FIFA inyemezabwishyu kugira ngo iyihe amafaranga yayemereye, na yo iyisaba kugaragaza aho izakura amafaranga ayifasha kugeza imrimo muri 70% kugira ngo itange ayo yemeye.

    Ibikorwa byo gutangira kuyubaka, byatangijwe na Gianni Infantino uyobora FIFA
    Igishushanyombonera mbere y'uko itangira kubakwa mu 2015

    The post FERWAFA yubatse Hoteli appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ferwafa-yubatse-hoteli/

  • Ross Kana yavuze ku ibyamashusho y'indirimbo ye #rwanda #RwOT

    David Rubangura umuhanzi Nyarwanda wamamaye ku mazina y'ubuhanzi Ross Kana usanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM, yatangaje isohoka ry'amashusho y'indirimbo 'Mami' yakoreye mu gihugu cya Kenya, mu gihe byari byitezwe ko ashyira hanze iyo yakoreye mu gihugu cya Ethiopia.

    Uyu muhanzi  Nyarwanda Ross Kana yavuze ko habayeho guhindura gahunda y'ibyo yagombaga gukorera muri Ethiopia. Ati 'Twagiye muri Ethiopia tugomba kuhakorera indirimbo ariko byahindutse ku munota wa nyuma tugaruka mu gihugu cyacu cy'u Rwanda, njye n'ikipe twari kumwe nuko byagenze.'

    Uyu muhanzi w'indirimbo Ross Kana yakomoje ku indirimbo ye nshya yasohotse yitwa MANi

    The post Ross Kana yavuze ku ibyamashusho y'indirimbo ye appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ross-kana-yavuze-ku-ibyamashusho-yindirimbo-ye/

  • Polisi yaburiye abatwara moto ku guhindura no guhisha 'Plaque' – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko moto 2019 zafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali; biturutse ku guhimba, guhisha cyangwa guhindura plaque, izafashwe zihetse imizigo irenze ubushobozi bwazo, izakoze impanuka n'izafatiwe kutishyura amande.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Assistant ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, aho ziparitse mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, yavuze ko abahindura plaque ya moto akenshi baba bagamije guhishira ibyaha n'andi makosa bakorera mu muhanda.

    Yagize ati 'Plaque ya moto niyo mwirondoro wayo, abatwara moto bahindura imibare cyangwa inyuguti biyigize akenshi baba bagamije kujijisha. Usanga ababikora hari ibyaha baba barimo guhishira nko kuba zaribwe, gukoreshwa mu bujura bwo gushikuza amasakoshi cyangwa telefone, gutwara ibiyobyabwenge n'ibindi. Hari n'abafatiwe mu yandi makosa arimo gutwara badafite Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga n'urwo gutwara abantu, izakoze impanuka, izafatiwe kutishyura amande n'izari zihetse imizigo irenze ubushobozi bwazo.'

    ACP Rutikanga yaburiye abahindura nimero ziranga ikinyabiziga ku bihano bibategereje, abibutsa ko n'amayeri bakoresha agenda amenyekana.

    Ati 'Uburyo butandukanye bakoresha bugenda bugaragara; aho usanga bahanaguye umubare cyangwa inyuguti bagahinduramo iyindi, hari abazihina nimero ntigaragare, abashyiraho agasinga bakurura gafashe ku kuma bashyize kuri plaque kakamanuka kagahisha inyuguti, abarenza igitambaro kuri plaque, hakaba na moto ubona zifite plaque wayishakisha muri sisiteme y'ikigo cy'imisoro n'amahoro ntuyibonemo. Bituma camera ifata nimero itajyanye n'iy'ikinyabiziga kiri aho.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yashimiye abamotari b'inyangamugayo bubahisha umwuga wabo batanga amakuru kuri bagenzi babo bahisha nimero ziranga moto bakoresha, akebura n'abitabaza moto mu ngendo ko bajya babanza kureba niba moto batega zitagaragara muri ayo makosa kuko ari bo bigiraho ingaruka bwa mbere.

    Yibukije kandi abafite moto zafashwe kwihutira gukemura ibibazo byatumye zifatwa kugira ngo bazisubizwe.

    Ndayisenga Selemani umaze imyaka 2 atwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko hari amakosa abona kuri bagenzi be bakora umwuga umwe adakwiye, bikaba akarusho iyo bigeze ku guhindura Plaque kuko bigira ingaruka zikomeye.

    Yagize ati 'Inshuro nyinshi hari amakosa tubona akorerwa mu muhanda, ariko ibyo tubona biteye inkeke ni abahindura plaque kuko natwe baba baduhemukira, bakanahemukira bagenzi bacu. Nta yindi mpamvu ibibatera, hari igihe umuntu aba ahora mu byaha ukabona afashe nk'agasume agapfuka plaque akiruka.'

    Ndayisenga yagiriye inama bagenzi be guca ukubiri no guhindura plaque kuko nimero ahinduyemo ishobora guhuza n'iy'undi bikaba byatuma arengana atari we wakoze ikosa.

    Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi yaburiye abatwara moto ku guhindura no guhisha 'Plaque'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yaburiye-abatwara-moto-ku-guhindura-no-guhisha-plaque

  • Musanze: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibyuma rwa miliyoni 20$ – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rw'abashoramari bo mu Buhinde ruzubakwa mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi mu cyanya cyahariwe inganda cya Musanze, biteganyijwe ko ruzakora ibyuma rubikuye mu butare bucukurwa mu bice bya Burera ndetse na Ngororero kandi ko nta mpungenge rufite kuko mu Gihugu hari ubutare buhagije bwo guhaza urwo ruganda.

    Ku ikubitiro uru ruganda ruzatangira rutanga akazi ku bakozi 1000 bahoraho rutunganya toni 250.000 by'ibyuma byiganjemo Fer à beton, n'ibindi bikoreshwa mu bwubatsi ndetse runatunganya amabuye y'agaciro y'ubutare ruzibe icyuho cy'ibyatumizwaga hanze y'Igihugu, ahubwo rwoherezeyo ibifite agaciro ka miliyoni 50 z'Amadolari ya Amerika.

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, Himanshu Tiwari, avuga ko uru ruganda ruzagira uruhare runini mu kurangiza ikibazo cy'ibyuma u Rwanda rwatumizaga mu mahanga kandi ko ruzaba igicumbi gikomeye mu Karere ruherereyemo rukazagira n'uruhare mu kuzamura ubukungu n'imibereho y'abaturage baruturiye.

    Yagize ati “Uru ruganda ruzaba umusemburo mu kugabanya ibyo u Rwanda rwatumizaga mu mahanga rujye ku rwego rwo kuyobora isoko ryo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba. Tuzakomeza kandi no gushyiraho amahirwe ku baturage batuye hano hagamijwe kubazamurira ubukungu, iterambere n'imibereho myiza yabo.”

    Yakomeje ashimira Leta y'u Rwanda, abafatanyabikorwa babo n'abaturage, abizeza ko mu ntego bafite ari ugufasha igihugu kuba intangarugero ku ruhando mpuzamahanga mubyo gutunganya ibyuma.

    Ati “Ndagira ngo nshimire abafatanyabikorwa bacu, abo dufatanyije na Guverinoma y'u Rwanda badufashije muri uru rugendo. Umusanzu wanyu niwo watumye tugera kuri uru rwego. Twese hamwe tugiye kubaka ahazaza h'u Rwanda heza mu iterambere rirambye mu by'inganda. Tuzakomeza kuzamura no guteza imbere abaturage binyuze mu burezi, ubuzima no guteza imbere abagore.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, avuga ko kuba inganda zikomeye ziri kwiyongera mu Rwanda, ari amahirwe azafasha igihugu kugabanya ibyo rwatumizaga hanze no kugera ku ntego bihaye muri gahunda ya NST2 y'imyaka itanu iri imbere.

    Yagize ati “Biragaragaza ko inganda zikomeye ziri kwiyongera mu Rwanda kandi zibasha kongerera agaciro ibyo dufite mu gihugu. Bizadufasha kugabanya ibyuma dutumiza hanze binagabanye icyuho twari dufite mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse rizanafasha no kongera ibyo twoherezaga hanze bikomoka ku butare.”

    Yakomeje agira ati “Uru ruganda rero ruzaba rufite akamaro gakomeye mu guteza imbere ubuhahirane byaba mu byo twohereza mu mahanga n'ibyo dutumiza. Muri gahunda ya leta y'imyaka itanu harimo ko u Rwanda rukeneye kongera ibikomoka ku nganda bikongera agaciro ku bukungu bw'u Rwanda byibura 10% buri mwaka. Rero birakenewe ko twongera n'inganda dufite n'ubushobozi bwazo bukongerwa.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturage bazahabona akazi kugira umuco wo kwizigamira no kwibumbira mu bimina bagakora, bagatera imbere ntibasesagure amafaranga bazahembwa kuko ubu igihugu gishyize imbere ukwigira k'umuturage ahereye ku mahirwe aba yahawe.

    Bamwe mu baturage batangiye gukora mu mirimo yo gutunganya ahagiye kubakwa uru Ruganda rwa A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, bemeza ko izi nganda bagenda begerezwa zibafasha mu gukemura bimwe mu bibazo baba bafite kandi ko nabo barajwe ushinga n'iterambere.

    Ambasaderi w'Ubuhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das, agendeye ku mahirwe abashora imari mu Rwanda baba bafite bakesha imiyoborere myiza, umutekano, kubona abakozi byoroshye n'imitere y'ikirere cyaho. Yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda mu kwerekana ayo mahirwe no ku bandi bifuza gushora imari mu Rwanda.

    Yagize ati “Turishimira imiyoborere myiza iri mu Rwanda biturutse kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu Rwanda hari byinshi birimo umutekano, abaturage beza bazi gukora n'ibindi. Aya ni amahirwe akomeye ku bashoramari kandi tuzakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda kumenyekanisha ayo mahirwe kuko yahisemo kuborohereza.”

    Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwatumije hanze ibyuma bipima hafi toni ibihumbi 184, mu 2023 rutumiza toni ibihumbi 195 mu gihe mu mezi umunani abanza ya 2024 rwatumije toni ibihumbi 146 aribyo rushaka gukemura kuko urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 250 ku mwaka.

    Leta y'u Rwanda ifite ingamba zo gufasha no korohereza abashoramari aho baturuka hose yo ikaborohereza mu gushyiraho politiki iborohereza, kongera ibikorwa remezo, uburezi, umutekano byose bigamije kwihutisha iterambere.

    Imirimo yo gutunganya ahazubakwa uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd imaze ukwezi kurenga itangiye

    Imashini zatangiye gusiza ahazubakwa uruganda

    Uruganda rwa 'A1 Iron & Steel Rwanda Ltd' ruzaba rufite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’Igihugu rusagurire n’amahanga

    Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Mridu Pawan Das yemeje ko bazakomeza gushishikariza abashoramari gukomeza kuyishora mu Rwanda kuko hari amahirwe menshi yo gutera imbere

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe avuga ko iyi uru ruganda ruzagira uruhare runini mu kongera ibyo igihugu cyohereza hanze rugabanye ibyatumizwaga

    Umuyobozi Mukuru w’Uruganda A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, Tiwari yavuze ko bafite intego yo kujya batunganya toni 250.000 z’ibyuma bivuye mu butare ku mwaka

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yasabye abaturage bazahabwa akazi n'uru ruganda kutazapfusha ubusa amafaranga bazakorera, ahubwo ko bazayaheraho biteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hagiye-kubakwa-uruganda-rutunganya-ibyuma-rwa-miliyoni-20

  • Babiri ba IGIHE mu banyamakuru bahawe ibihembo by'ababaye indashyikirwa – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo bitangwa hagamijwe kuzirikana uruhare rw'abanyamakuru mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye, bakanashimirwa umuhate wabo muri uyu mwuga.

    Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 11 byahawe abanyamakuru 31, harimo n'icyahawe umunyamakuru w'umwaka. Ibihembo byegukanywe n'abagabo 16 mu gihe abagore ari 15.

    Inkuru zihembwa ni izo mu byiciro byihariye byatoranyijwe, aho umunyamakuru asabwa kugaragaza inkuru yakoze, zigakosorwa n'abahanga, izihize izindi zigahabwa amanota ya mbere.

    Mu banyamakuru ba IGIHE batsinze harimo Mugisha Nshuti Christian watsinze mu cyiciro cy'inkuru zivuga ku guteza imbere imikurire y'umwana, na ho Jean de Dieu Tuyizere atsinda mu cyiciro cy'inkuru zibanda ku gutanga ibisobanuro by'imibare (Data Journalism Award).

    Umunyamakuru w'umwaka watowe ni Oswald Mutuyeyezu wa Radio Tv 10.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yagaragaje ko ubufatanye bw'imiryango itandukanye n'inzego za Leta mu kuzamura urwego rw'itangazamakuru ari ingirakamaro.

    Ati 'Gushyira itsinda rishinzwe iterambere ry'itangazamakuru muri RGB byatumye imikoranire yacu irushaho kuba myiza, dukorera hamwe tugamije iterambere ry'itangazamakuru. Byatumye abafatanyabikorwa batandukanye bahuriza hamwe gahunda zigenewe uru rwego.'

    Yahamije ko binyuze muri ubu bufatanye babasha kumenya ibigo by'itangazamakuru n'abanyamakuru n'ibyo bakeneye mu rwego rwo kuzamura ubushobozi ndetse ubushobozi buhari bugakoreshwa neza.

    Muri uyu muhango kandi hatangijwe koperative y'abanyamakuru (MEDECO) rihabwa inkunga ya miliyoni zirenga 43,9 Frw azakorehswa mu ishoramari.

    Mugisha Nshuti Christian wa IGIHE yahembwe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa wakoze ku nkuru ziteza imbere uburere n’imikurire y’umwana

    Uko ibihembo byatanzwe

    Feature story harimo inkuru ndende zasohotse ku bitangazamakuru byandika kuri murandasi
    Steven Nsamaza/ Rwanda Dispatch

    Inkuru z'ubuzima
    Itangishatse Lionel/ Radio Ishingiro

    Inkuru ziteza imbere ikoranabuhanga n'itumanaho
    Ineza Leontine/ Energy Radio

    Inkuru zivuga ku burere n'imikurire by'umwana
    1. Byavuka Rachel/ Isangano Radio
    2. Vestine Umurerwa/ Isango Star TV
    3. Mugisha Nshuti Christian/ IGIHE.COM

    Inkuru za sports
    Kayishema Titi Thierry/ RBA

    Inkuru zivuga ku buhinzi
    1. Jeannine Ndayizeye/ RBA-Radio
    2. Cyubahiro Bonaventure/ RBA-RTV
    3. Emma Marie Umurerwa/ Iriba News

    Inkuru ziteza imbere uburenganzira bw'abafite ubumuga
    Michel Nkurunziza/ The New Times

    Inkuru ndende/ Best documentary
    Mukantagengwa Marie Louise/ Radio Ishingiro

    Inkuru zibanda ku bisobanuro mu mibare/ Data Journalism Awards
    Tuyizere Jean de Dieu/ IGIHE.COM

    Inkuru ziteza imbere akamaro k'amazi, isuku n'isukura, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda

    Habineza Venuste / Radio Salus
    Phoibe Mukandayisenga/ Radio Ishingiro

    Inkuru ku buvugizi ku kurwanya inda ziterwa abangavu
    Rurangangabo Patrick/ Radio Salus

    Inkuru ziteza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye
    Ntambara Garleon/ Flash TV

    Inkuru ku buvugizi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana
    Marie Jeanne Umutoni/ Radio Salus

    Inkuru ku buringanire hagati y'umugabo n'umugore
    Alice Tembasi/ Radio Salus

    Ikiganiro cy'umwaka/ Talkshow of the year
    Gatarara Emmanuel/ Radio Ishingiro

    Inkuru ivuga ku miyoborere myiza, imitangire ya serivisi inoze
    Agahozo Mwizerwa Mary Peace/ TV 1

    Inkuru zivuga ku bucuruzi
    Kazungire Merci Dieu /Radio Salus

    Inkuru zivuga kuri gahunda ya Gira Wigire
    Linda Mbabazi Kagire/ The New Times

    Inkuru zivuga ku itangwa rya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga/ Byikorere
    Aphrodice Muhire/ RBA

    Inkuru nziza zivuga ku kamaro k'umuganda mu kubaka ubumwe n'ubufatanye
    Gabriel Imaniriho/ Isango Star

    Inkuru zicukumbuye
    Dushimimana Ngabo Emmanuel/ Radio Isangano
    Desire Bizimana/ Radio Ishingiro

    Inkuru nziza yakozwe n'umugore
    Gloria Iribagiza/ The New Times

    Umugore watsiniye igihembo cy'inkuru nziza
    Emilienne Kayitesi / Isango Star

    Inkuru y'Umwaka
    Steven Nsamaza/ Rwanda Dispatch

    Umunyamakuru w'umwaka
    Oswald Mutuyeyezu/ Radio TV10

    Tuyizere Jean de Dieu, umunyamakuru wa IGIHE ashyikirizwa igihembo nk’umunyamakuru w’indashyikirwa

    Inzego zitandukanye zari zakereye guhemba abanyamakuru babaye indashyikirwa

    Abanyamakur u 29 bahawe ibihembo kubera inkuru zitandukanye zabaye indashyikirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamakuru-ba-igihe-babiri-mu-bahawe-ibihembo-by-ababaye-indashyikirwa

  • Umunyamakuru Eugene Anangwe yahawe ubwenegihugu – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Anangwe yagaragaje ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda, nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati “Rwanda nziza gihugu cyacu, ngobyi iduhetse gahorane ishya. Berwa, sugira, singizwa iteka. Urakoze Rwanda, ndi hano kugira ngo ngukorere, nkurinde n'imbaraga zanjye zose. Kuri Nyakubahwa Perezida Kagame, ni iby'icyubahiro [kuba mpawe ubwenegihugu] […] Baca umugani mu Kinyarwanda ngo, ushonje uhishiwe.”

    Yasoje ubutumwa bwe ashimira inzego zamufashije anavuga ko ari umuturage utewe ishema no kuba Umunyarwanda.

    Eugene Anagwe yavukiye mu Burengerazuba bwa Kenya mu 1986, arinaho yigiye amasomo ye anahatangirira umwuga, mbere y'uko mu 2008 atangira gukorera mu Rwanda ahereye kuri Contact FM.

    Eugene Anangwe yahawe ubwenegihugu Nyarwanda

    Anangwe yavuze ko yishimiye kuba Umunyarwanda

    Ubwenegihugu yabuherewe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-eugene-anangwe-yahawe-ubwenegihugu