Blog

  • Kayonza: Ingo ibihumbi 25 n'ibigo by'amashuri umunani bitari bifite amashanyarazi, bigiye kuyahabwa – #rwanda #RwOT

    Ni mu mushinga watewe inkunga na Banki y'Isi witezweho gutangira muri uku kwezi k'Uguhsyingo aho Akarere kawufatanyije na REG.

    Muri aka Karere kari abaturage benshi bakigorwa no kubona umuriro w'amashanyarazi, urugero ni nk'abo mu midugudu ine ariyo Busindu,Rugwagwa,Nkuba II, na Nkuba I yo mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo.

    Aba baturage baherutse kubwira IGIHE ko bagorwa no kujya kwiyogoshesha, ubikeneye ashobora gutegesha 2000 Frw ni ukuvuga 1000 Frw cyo kugera mu isantere ya Kabarondo n'ikindi 1000 Frw cyo kugaruka nyamara ajyanywe no kwiyogoshesha gusa.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Nkuba I, Bikomindera Joseph, yavuze ko abayobozi bahora bababwira ko umushinga wo kubagezaho umuriro uri mu nyigo ariko ko hashize imyaka myinshi bawijejwe amaso akaba yaraheze mu kirere.

    Ruzindana Jean Baptiste, umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Rubira ishuri riherereye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo, yabwiye IGIHE ko kuri iki kigo hari abanyeshuri 1570 biga mu mashuri abanza ndetse n'icyiciro rusange cya Tronc Commun, yavuze ko kuba badafite umuriro bituma abana batabasha kwiga ikoranabuhanga ku buryo bamwe binabatera ipfunwe.

    Ati ' Dufite ikibazo cy'amashanyarazi atagera ku ishuri bikadindiza imyigire, mu bindi bigo usanga abana bigira kuri mudasobwa ariko twe kuko nta muriro nta n'izihari. Abana usanga baba bafite ipfunwe kuko batabasha kwiga ikoranabuhanga. Natwe nk'ubuyobozi biratundindiza kuko raporo nyinshi cyangwa ibizamini dutanga dukora ibirometero birindwi tujya gushaka ahari umuriro.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko muri aka Karere bafite ibigo umunani by'amashuri bitagerwaho n'amashanyarazi ariko ko ubuyobozi bw'Akarere kubufatanye ba REG bari kubigezaho umuriro w'imirasire y'izuba.

    Ati ' Mu rwego rwo kubagezaho umuriro w'amashanyarazi, hari umushinga munini ugiye gutangira muri uku kwezi k'Ugushyingo uzageza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 25 ziri ahantu hatari hagezwa umuriro zose zikazahabwa amashanyarazi. Ayo mashuri nayo arimo uyu mushinga uzasubiza ahari ikibazo cy'amashanyarazi hose.'

    Kuri ubu Akarere ka Kayonza kageze kuri 77% mu kugeza amashanyarazi mu baturage mu gihe gasaba abatari bayabona kuba bihanganye ngo kuko uyu mushinga watewe inkunga na Banki y'Isi uzayakwirakwiza mu bice byose bisigaye bitari byabona amashanyarazi.

    Urwunge rw'Amashuri rwa Rubira nta muriro uhaba ibituma abanyeshuri bahiga batiga ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ingo-ibihumbi-25-n-ibigo-by-amashuri-umunani-bitari-bifite

  • Nyamasheke: Baigaye bihaza mu biribwa babikesha gahunda ya Girinka – #rwanda #RwOT

    Girinka ni gahunda yatangijwe n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu mu 2006, mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene.

    Umuryango worojwe binyuze muri iyi gahunda uba ufite inshingano eshatu zirimo kwiteza imbere, kutazimya igicaniro no kwitura kugira ngo iyi gahunda ikomeze igere kuri benshi.

    Nyirambonwa Immacullee wo mu Kagari ka Kigoya Umurenge wa Kanjongo, yabwiye IGIHE ko mu myaka itanu ishize ari bwo yahawe inka muri gahunda ya Girinka. Ni ubwa mbere yari atunze inka mu myaka 35 amaze ashinze urugo.

    Ati 'Mbere nta fumbire nabonaga n'imboga aho naziteraga ntabwo zazaga ariko aho mboneye inka, nanyoye amata, n'abana banjye bagira imirire myiza, imboga ndatera ziraza'.

    Uyu mubyeyi avuga ko atarahabwa inka muri gahunda ya Girinka yezaga ibilo 20 by'ibishyimbo, ariko ubu yeza ibilo 70 cyangwa 80. Ibigori yezaga ibilo 50 ariko ubu ngo asigaye yeza ibilo 200.

    Ati 'Ntarahabwa inka nari mfite udutsina duke dusa nabi. Nengaga ijerekani imwe ariko ubu nsigaye nenga amajerekani atatu. Igitoki cyabaga ari uduseri tubiri ariko ubu insina isigaye yera igitoki cy'amaseri arindwi kuzamura'.

    Munyankindi Sylvestre wo mu Mudugudu wa Kajumiro, Akagari ka Kigarama Umurenge wa Kanjongo, mu myaka ine ishize nibwo yorojwe inka muri gahunda ya Girinka. Uyu mugabo wari umaze imyaka 31 ashinze urugo avuga ko iyi myaka yose yari ayimaze nta nka agira.

    Ati 'Inzara yari igiye no kunyica rwose. Nagiraga akarima kadafumbirwa, ariko aho bampereye inka, narafumbiye imyaka iraza ahantu nezaga indobo y'ibishyimbo y'ibilo 12 ubu ndi kujya mpeza indobo eshanu. Nezaga utugori two kurya nk'ibilo bitanu ariko ubu nsigaye neza ibilo 150 by'ibigori'.

    Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bihagije mu biribwa babikesha inka bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bashimira ubuyobozi bukuru bw'igihugu bwatekereje gushyiraho iyi gahunda, bakavuga ko nyuma yo kubona ibyiza byayo batabyikubiye ko ahubwo bituye kugira ngo ibi byiza byayo bigere no ku bandi.

    Imibare y'ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke igaragaza ko kuva iyi gahunda yatangira imaze kugera ku miryango 9,816. Uyu mwaka akarere karateganya koroza imiryango mishya 442.

    Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke borojwe muri gahunda ya Girinka bavuga ko inka borojwe zabafashijwe kwihaza mu biribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-baigaye-bihaza-mu-biribwa-babikesha-gahunda-ya-girinka

  • FERWAFA yiyemeje gushakisha abakinnyi bafite… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane itariki 7 Ugushyingo 2024 Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse yagarutse ku kongerera amasezerano umutoza w'ikipe y'Igihugu, Frank Trosten Spittler, avuga ko ibiganiro hagati ye n'ubuyobozi bigeze kure aho bitarenze uku kwezi bazaba batangaje ibyavuyemo.

    FERWAFA yavuze ko yishimira uko ikipe y'igihugu imaze iminsi yitwara, aho yatsinze imikino itanu mu 10 iheruka gukina, bikaba byerekana akazi gakomeye kamaze gukorwa n'uyu mutoza wo mu Budage waje mu Rwanda mu kwezi k'Ugushyingo 2023.

    Perezida wa FERWAFA Munyantwari yavuze ko batazigera bivanga mu kazi k'umutoza ngo babe bamusaba guhamagara abakinnyi barimo Hakim Sahabo na Rafael York, gusa bavuga ko imiryango igifunguye kuri aba bakinnyi bakiri bato, aho igihe icyo ari cyo cyose bakongera guhamagarwa.

    Yagize ati “Umutoza twatangiye ibiganiro kandi icyavuyemo muzakimenya vuba, ntabwo tuzarindira kugeza mu Ukuboza 2024 (Igihe masezerano asanganywe azarangirira).”

    Tariki 1 Ugushyingo 2023, ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryemeje ko Umudage w'imyaka 61, Torsten Frank Spittler yagizwe umtoza mukuru w'ikipe y'Igihugu Amavubi.

    Mu minsi ishize uyu mutoza yari yatangaje ko agiye kumanika inkweto ye kuko ngo ishaje, ariko ubu ibiganiro hagati ye na FERWAFA bikaba bishobora kurangira yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe.

    Perezida wa FERWAFA yanakomeje no ku kibazo abanyarwanda bamaze iminsi bibaza ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, bavuga ko ari ikipe ikina neza ariko byagera mu busatirizi ikagenda gake. Benshi bagaragaza ko hakomeza gushakwa abakinnyi bafite amamuko mu Rwanda bakabareshya bakareba ko bazaza gukinira Amavubi. 

    Perezida wa FERWAFA yakomeje agira ati “Navuga ko nta mbaraga twagira twakwima ikipe y'igihugu. Uko mwagiye mubibona, nk'uko byagumye bigenda nubwo tutavuga ngo nibyo gusa twifuza, ariko umubare w'abakina mu ikipe y'igihugu bagiye bava hirya no hino ku migabane itandukanye, niba ntibesha wagiye wiyongera.

    Imibare irabigaragaza, yaba abo dutumira muri rusange, yaba abo duhurira ku bibuga, ibyo ni imibare mufite itabeshya, ikigamijwe ni ugushaka abakinnyi beza bo gukinira ikipe y'igihugu gusa hari ibiba bisabwa kugira ngo n'uwo mukinnyi aze”.

    Yakomeje avuga ko n’ubwo hari abakinnyi batandukanye bari kurambagizwa hirya no hino ku isi, hagomba kuba hari ibintu bikomeye ikipe iba yaragezeho bishobora kureshya abo bakinnyi, nko kuba itsinda ndetse mu gihugu hari n’ibikorwa remezo.

    Munyantwari Alphonse yatangaje ko FERWAFA iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe y’igihugu ibeho neza

    FERWAFA yatangaje ko mu minsi mike abanyarwanda baramenya umwanzuro ku mutoza w’ikipe y’igihugu 

    Perezida wa FERWAFA yavuze ko hari abakinnyi bafite amamuko mu Rwanda bakigerageza kureba ko bazemera kurukinira

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148429/ferwafa-yiyemeje-gushakisha-abakinnyi-bafite-amaraso-yu-rwanda-bakazakinira-amavubi-video-148429.html

  • Gicumbi: Yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw'umwana w'imyaka umunani – #rwanda #RwOT

    Turayizeye Vanessa w'imyaka umunani yasanzwe mu murima w'icyayi yapfuye. Yari amaze iminsi ine ashakishwa n'ababyeyi be bakamubura, gusa baje kumusanga hafi y'urugo rw'umugabo wari waramubwiye ko niyongera kumufata amwibira amatunda azahita amwica.

    Umurambo w'umwana wabonetse ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, uboneka mu mudugudu wa Mugorore, Akagari ka Kibari, mu murenge wa Byumba.

    Abaturage bavuga ko uwo mugabo wafashwe akekwaho kwica uwo mwana, hari igihe yigeze gufata uwo mwana yamwibye amatunda mu murima we akamufungirana ahgaagamaza ababyeyi be, avuga ko niyongera kumufata azamwica.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y' Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-yatawe-muri-yombi-acyekwaho-urupfu-rw-umwana-w-imyaka-umunani

  • Urubanza rw'abasirikari b'Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri w'iki cyumweru, mu Rumonge, mu burengerazuba bw'Uburundi,hatangiye urubanza rw'ubujurire rwa basirikare 272 bo mu ngabo z'Uburundi (FDNB), bataye urugamba mu burasirazuba bwa Congo aho bafashaga ingabo za Congo FARDC mu guhangana n'umutwe wa M23. Igisirikari cy'Uburudi gishinja aba basirikari kwigumura.

    Kuri uwo munsi,humviswe umutangabuhamya umwe w'ubushinjacyaha ariwe Brigadier Général Élie Ndizigiye, uzwi kandi ku izina rya Muzinga. Igihe aba basirikare bivumburaga banga gufasha ingabo za Congo mu kurwanya M23 bakayabangira ingata, uyu Brig Gen Muzinga niwe wari ukuriye ingao z'Uburudi zari zoherejwe na EAC, Muzinga akaba yaratumijwe icyo gihe ngo yinginge abo basirikari basubire ku rugamba ariko baramutsembera bahitamo gukuramo imyenda ya FARDC ngo bitahire iwabo, ibi byatewe n'ikibatsi bakubiswe na M23 cyane cyane ku musozi wa Muremure ahapfiriye ingabo nyinshi z'Uburundi.

    Gen Muzinga akaba yaratanze ubuhamya bwe igihe kirekire.

    Abasirikare barenga 150 nibo bari bafite abavoka babafasha mu manza zabo. Bari bafite akanya gato ko kwisobanura. Nk'uko byagenze muri urwo rubanza rwa mbere, bavuze ko batererawe ku rugamba n'abayobozi babo.

    Aba basirikari bemeza ko ibi bikorwa byo kurwana na M23 bambaye imyenda ya FARDC bitumvikana kuko siyo misiyo yari yabajyanye ikindi nta gahimbazamusyi babonaga.

    Ku munsi w'ejo, urukiko rwumvise wa Gatatu, umuyobozi mukuru w'ingabo z'Uburundi zoherejwe muri Kivu y'amajyaruguru gufasha ingabo za FARDC zishyigikiwe n'imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR hamwe n'abasirikare bo muri SADEC (Umuryango uhuza ibihugu by'Afurika y'Amajyepfo). Nkibisanzwe, itangazamakuru ntiryari ryemewe gukurikirana uru rubanza.

    Kugeza ubu Uburudi bufite ingabo nyinshi mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu zombi; muri Kivu y'amajyaruguru zifasha kurwanya M23 naho muri Kivu y'amajyepfo ingabo z'Uburundi zivugako zirwanya imitwe irwanya icyo gihugu. Iyi niyo nzira yonyine Uburundi bubonamo amadevize akoreshwa na Leta yicyo gihugu, mugihe ibibazo by'ubukungu bikomeje kwiyongera.

    Tshisekedi yishyura abasirikari b'abarundi nk'abacanshuro mu kurwanya M23 ariko bikarangira umusirikari ntacyo acyuye yigira mu mufuka wa Ndayishimiye n'akazu ke!

    Naho muri Kivu y'amajyepfo abasirikari b'abarundi bafite ibirombe bacukura ku mugaragaro bakohereza I Bujumbura. Abasirikari baze kurwanirira urugamba bamena amaraso yabo mu gihe amafaranga aribwa nabo hejuru!

    The post Urubanza rw'abasirikari b'Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urubanza-rwabasirikari-babarundi-bahunze-umuriro-wa-m23-rugeze-mu-bujurire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubanza-rwabasirikari-babarundi-bahunze-umuriro-wa-m23-rugeze-mu-bujurire

  • Korali Hoziana yateguye igitaramo cy’iminsi i… – #rwanda #RwOT

    Korali Hoziana izaba iri kumwe n'abandi bakozi b'Imana batandukanye muri iki giterane cyiswe Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024. Iki gitaramo cyari gitegerejwe cyane, kizaba kuva ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo, kugeza ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, kuri ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro.

    Iyi minsi itatu y'igitaramo izahuriza hamwe amakorali, abahanzi n'abakozi b'Imana harimo Korali Hoziana, Korali Shalom, Ntora Worship Team, n'abahanzi nka Papy Clever n'umugore we Dorcas, aho ibihe byiza byo kuramya Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bizazanira abantu kumenya Kristo ndetse byongerere abandi imbaraga n'ibyiringiro.

    Nk’uko Ubuyobozi bwa Hoziana Choir bwabitangarije inyaRwanda, insanganyamatsiko y'igitaramo cy'uyu mwaka ishingiye mu Ibyakozwe n'Intumwa 3:19, hagira hati: 'Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza…'

    Dore uko gahunda y'igitaramo iteye:

    • Ku wa Gatanu, tariki 22 Ugushyingo – Saa kumi z'umugoroba

    • Ku wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo – Saa munani z'amanywa

    • Ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo – Saa munani z'amanywa

    Buri wese yahawe ikazee muri iki giterane kizabera kuri ADEPR Nyarugenge mu minsi itatu yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwishimira ubutumwa bwiza bwa Kristo. Kwinjira mu gitaramo cya Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024 ni Ubuntu..

    Korali Hoziana yashinzwe mu mwaka wa 1968. Imaze imyaka irenga mirongo itanu ikwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, aho yaririmbye mu Rwanda no mu karere.

    Hoziana izwi cyane ku ndirimbo zo hambere zirimo Gitare, Yerusalemu, na Mugeni wa Yesu, ndetse ubu iracyakunzwe cyane mu ndirimbo nshya zirimo Dufite Ibihamya, inaherutse kurenza umubare w'abantu miliyoni imwe bayirebye kuri YouTube.

    Korali Hoziana imaze imyaka irenga 50 yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo

    Hoziana Choir yateguy igiterane “Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148427/korali-hoziana-yateguye-igitaramo-cyiminsi-itatu-yise-hoziana-gospel-celebration-tugumane–148427.html

  • Imbabazi The Ben yahaye Fatakumavuta mu mate… – #rwanda #RwOT

    Yisunze Noteri David, The Ben yasabiye Fatakumavuta kurekurwa. Hashize umunsi umwe, ubwo ni ukuvuga kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Habibi' yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko yahisemo urukundo no kubabarira imbere ya Fatakumavuta. 

    Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n'ibihumbi by'abantu bamukurikira umunsi ku munsi. Bitewe n'uko iyi baruwa itari yakagiye mu itangazamakuru, byatumye hari abamwandikira bamubwira gusaba guhagarikisha ikirego, abandi bashima umuhate wo gutanga imbabazi.

    Ariko kandi The Ben yavuze ko atari we watanze ikirego. Ushingiye ku byo amategeko ateganya, uyu muhanzi yisunze umunyamategeko we batanze ikirego mu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), hanyuma RIB isuzuma ishingiro ryacyo.

    Bitewe n'imiterere y'iki kirego ndetse n'ibyaha uru rwego rwagaragaje ko ibyo Fatakumavuta yakoze atabikoze kuri The Ben gusa, kuko hari n'abandi basanzwe bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro, ikirego cyashyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Hanyuma Ubushinjacyaha buregera Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro. Bivuze ko The Ben si we watanze ikirego mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, ahubwo cyatanzwe n'ubushinjacyaha.

    Amategeko avuga iki ku mbabazi yahaye Fatakumavuta?

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Umunyamategeko Nshimiyimana Fortunatus yatangiye asobanura ko mu busanzwe icyaha gikorerwa sosiyete Nyarwanda ariko uwo cyagizeho ingaruka z'ako kanya, akaba ari we ugitanga mu Bugenzacyaha.

    Kimwe n'uko aramutse atagitanze, n'undi wese ubona ko yabangamiwe n'ikintu cyakozwe n'umuntu runaka ashobora kubitangira ikirego.

    Ariko kandi n'iyo hatagira ugitanga Urwego rubifitiye ububasha 'Ubugenzacyaha' rushobora kubona ko hakozwe icyaha rukibwiriza gukurikirana wa muntu wakoze icyaha 'ntawigeze abisaba'.

    Ati 'Urumva ni muri uwo murongo rero. Iyo icyaha cyakurikiranywe byanze bikunze haba hari uwatanze ikirego! Kuko hatagize utanga ikirego ntabwo icyaha gikurikiranwa. Nta muntu uba ufitemo inyungu. Gusa, ubugenzacyaha bushobora kwibwiriza. 

    Urugero nk'ibi byaha biri ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi, rimwe na rimwe nta n'umuntu uba watanze ikirego bakabona ko umuntu yakoze ibigize ibyaha, bakibwiriza kubikurikirana, cyangwa se bakabanza kumwihaniza.'

    Umunyamategeko Nshimiyimana yavuze ko mu busanzwe mu mategeko, imbabazi zirasabwa kandi ntabwo zihatirwa gutangwa. Ariko kandi zisabwa n'ubundi ufite ububasha bwo kuzitanga.

    Ati 'Niba atari wowe watanze ikirego, nta n'ubwo ari wowe ufite ububasha bwo gutanga imbabazi. Ni ukuvuga ngo uwatanze ikirego ni ubushinjacyaha, ni ukuvuga ngo ni urugendo ruturuka mu gukurikirana icyaha kugenza ukagera mu bushinjacyaha, bwabona ko hari impamvu zo gukurikirana icyaha bukakiregera urukiko.”

    Akomeza agira ati 'Mu by'ukuri ikirego cya Fatakumavuta cyatanzwe n'ubushinjacyaha nyuma y'uko cyagenjejwe n'ubugenzacyaha. Birashoboka ko ubugenzacyaha bwagejejweho ikirego n'umuntu umwe, wenda n'uwo arimo (The Ben) cyangwa se bwaribwirije…'

    Nshimiyimana yavuze ko igihe cyose Urukiko rwasuzuma rugasanga ko koko The Ben yarakorewe icyaha, nta ndishyi z'akababaro yakurikirana. Ati 'Imbabazi yatanze zifite aho zihuriye no kutazamukurikiranaho indishyi mu gihe yaba ahamwe n'icyaha cy'uko Fatakumavuta yamusebeje.'

    Yungamo ati 'Noneho Fatakumavuta kiramutse kimuhamye, none bikagaragara ko The Ben yakorewe icyaha yaba yivanyeho inshingano zo kuzamurikiranaho indishyi z'akababaro.'

    Uyu munyamategeko yavuze ko uwakorewe icyaha atagira uruhare mu guhitamo igihano gihabwa ushinjwa, yaba kugikuraho cyangwa se kugishyiraho kuko 'kiba giteganwa n'amategeko'.

    The Ben yanditse iyi baruwa atanga imbabazi ku wa 5 Ugushyingo 2024, mu gihe Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, rutegeka ko uyu mugabo afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Nshimiyimana yavuze ko n'iyo iyi baruwa igera muri 'system' y'urukiko mbere y'uko rufata umwanzuro ntirwari kuyishingiraho. Ati 'Ntabwo urukiko rwari kuyishingiraho kuko The Ben siwe watanze ikirego, icyakora mu bakorewe icyaha nawe arimo, kimwe n'uko nawe urimo, nanjye ndimo, twese, sosiyete nyarwanda.'

    'Niba The Ben yarumvise ko yakorewe icyaha mu buryo bwihariye akabimenyesha urwego rw'ubugenzacyaha rugakora iperereza rugasanga hari ibimenyetso bigaragaza ko habaye icyaha nibyo koko icyo kirego cyaba cyaratanzwe mu nyungu za Sosiyete ariko bisabwe na The Ben ugaragaza ko yakorewe icyaha mu buryo bwihariye.'

    Uyu munyamategeko yavuze ko 'iyo ikirego kimaze gutangira ntabwo aba akigifiteho ubushobozi bikurikiza amategeko abigena.' Yavuze ko bitewe n'imbabazi The Ben yatanze, igihe cyose urukiko rwahamya ibyaha Fatakumavuta ntiyakurikiranwaho ibijyanye n'indishyi z'akababaro.

    Nshimiyimana avuga ko hari igihe urukiko rushobora kubura ibimenyetso 'ubwarwo rukanga kwakira ikirego' ariko 'igihe cyose rwakiriye ikirego rugomba kukiburanisha'.

    Yasobanuye ko ubushinjacyaha buregera urukiko urubanza igihe basanze rufite inshingiro bihagije byatuma batanga ikirego. Ati 'Ubu aho Dosiye igeze ntacyo The Ben yayikoraho. Icyo yazakora gusa, ni mu gihe cyo gusaba indishyi kuko n'icyo aba yamubabariye.'


    The Ben yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mbere y'uko rufata umwanzuro, avuga ko yahaye imbabazi Fatakumavuta   


    Ibaruwa The Ben yandikiye urukiko ku wa 5 Ugushyingo 2024 mbere y'uko rufata umwanzuro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148417/imbabazi-the-ben-yahaye-fatakumavuta-mu-mategeko-zivuze-iki-148417.html

  • Kuva Youth Connekt yatangira hamaze guhangwa… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe urubyiruko rw'u Rwanda rwari mu gihirahiro rwibaza uko hazaza hameze, rwamurikiwe n'umucyo udasanzwe uruyobora mu nzira nziza igana aheza. Uwo mucyo warumurikiye nta wundi, ni YouthConnekt!

    Mu 2012, ni bwo hatangiye iyo gahunda ya YouthConnekt, iza ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.

    Ni gahunda yaje kuva mu Rwanda ikwira hirya no hino muri Afurika kuko kugeza ubu ibihugu bigera kuri 30 bimaze kuyiha ikaze.

    Yaje guhindurirwa izina yitwa YouthConnekt Africa, aho ifite intego zirimo guhanga imirimo y'urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw'urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy'uburinganire.

    Ku wa 1 Ukuboza 2012, Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye YouthConnekt ya mbere ko igihugu gikeneye ko urubyiruko rufite impano zibyazwa umusaruro.

    Ati 'Aho mujya hameze neza, ibyiza bikiri imbere kugira ngo umuntu abigereho, atangira ubu ntabwo abikorera ageze imbere, abikorera ubu. Igihugu gishya cy'u Rwanda twubaka, ni ukugira ngo impano ya buri muntu, ayimenye, akoreshe amahirwe ahari, iyo mpano imenyekane, iye n'iy'undi byubake umuryango w'u Rwanda.'

    Youth Connekt Africa Summit yatangiriye mu Rwanda nk’igitekerezo cya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, nyuma yo kubona ko ari ngombwa ko urubyiruko ubwarwo ruhurira hamwe rugafata ingamba ku iterambere ryabo, baryigiriyemo uruhare ndetse bakigiranaho.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasobanuye uko Inama ya Youth Connekt yatangiye ari igitekerezo Nyarwanda cyo gushaka ibisubizo, bikarangira cyagutse kikagera ku rwego Nyafurika aho kimaze kugezwa mu bihugu 33.

    Yakomeje agira ati: 'Iyo urebye igihe Youth Connekt imaze, muri izi nama zose uko ari esheshatu, hari ibintu byinshi byabaye. Yatangiye ari iy'u Rwanda gusa. 

    Ubungubu tumaze kugira ibihugu 33 byavuze ngo kiriya gitekerezo cyiza cyo mu Rwanda, […] mureke tukijyane mu bindi bihugu byacu bya Afurika. Ubungubu tugeze ku bihugu 33 byafashe Youth Connekt nk'uburyo bwo kwita ku rubyiruko, igihugu cya nyuma duheruka kwakira ni icy'Ubwami bwa Lesotho.

    Uko kuntu rero Youth Connekt nk'igitekerezo cy'u Rwanda cyagiye mu mahanga, byatumye izina ry'u Rwanda rikomera ku buryo ubu urubyiruko iyo ruhuriye mu nama baramenyana, abafite 'business' bakajya gukorerayo ndetse n'urubyiruko rwa Afurika rwaje hano mu Rwanda, bamenye ibintu byinshi harimo n'amashuri.'

    Gahunda ya YouthConnekt, igitangira, ibihumbi by'urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo bato babyumvise kare, bafata iya mbere bahanga imishinga ibyara inyungu kandi ifasha abaturage batuye hafi y'aho batuye.

    Kugeza ubu yaragutse ku buryo itanga igishoro ku rubyiruko rukora ubuhinzi (Youth Connekt Agri-Connekt), ndetse hashyizweho na Youth Connekt Arts-Connekt aho hazajya hahembwa abafasha abahanzi kwiteza imbere.

    Igiye kongera kubera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo kugeza ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024.


    Youth Connekt Africa Summit igiye kongera kuba ku nshuro ya 7

    Kuva yatangira, imaze gutanga amahirwe yahanzwemo imirimo igera ku 50,000 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148414/kuva-youth-connekt-yatangira-hamaze-guhangwa-imirimo-50000-148414.html

  • Ubushobozi bw'u Rwanda mu guhangana n'ibiza buziyongeraho 14% mu myaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Kuba ibiza bitwara ubuzima bw'abantu, imitungo, bikanangiza ibikorwaremezo, biri mu bihagarika imitima ya benshi. Umwaka ushize muri Gicurasi, abantu 135 bishwe n'ibiza mu Ntara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'Iy'Amajyepfo, abarenga ibihumbi 20 bakurwa mu byabo.

    Hagati ya 2018 na 2023 habaye ibiza bigera ku 7.961 bitwara ubuzima ubuzima bw'abantu 1.209. Muri abo, abishwe n'inkangu banganaga na 329, abishwe n'inkuba ni 301, abishwe n'imyuzure bageraga kuri 212 mu gihe abishwe n'imvura nyinshi banganaga na 200.

    Icyo gihe hangiritse ibikorwaremezo birimo n'imihanda, bitwara ibiraro 355.

    MINEMA, igaragaza ko ingaruka z'ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$ [arenga miliyari 400 Frw].

    Ibi biza ngo ahanini biterwa n'imihindagurikire y'ibihe ku rugero rwa 20% mu gihe ibifitanye isano n'imiterere y'ubukungu, imibereho y'abaturage n'ibikorwaremezo biriho bishobora guteza ibiza ku rugero rwa 25%.

    Hari kandi uburyo butaboneye bwo kwitegura ibiza bijyana n'ingengo y'imari yo guhangana na byo idahagije n'uburyo budatanga umusaruro mu kugabanya ibyago bifitanye isano n'ibiza, bituma biba ku rugero rwa 55%.

    Ku wa 07 Ugushyingo, mu nama yigiraga hamwe uko hakorwa imicungire y'ibiza hagamijwe kubaka ubudahangarwa bw'u Rwanda, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yakomoje kuri gahunda zizahabwa umwihariko.

    Ati 'Mu myaka itanu iri imbere icyo tuzibandaho ni ugushyira mu bikorwa ibigomba gukorwa mu nzego zose zirimo iz'imiturire, ubuhinzi n'ibikorwaremezo, buri wese akareba ibyo agomba gukurikiza kuko ni iterambere ry'igihugu.'

    Yakomeje agira ati 'Hari ugushyira imbaraga mu kugerageza gukora ubukangurambaga, kubaka ikoranabuhanga ryo kuburira abaturage mbere y'igihe haramutse hagiye kuba nk'ibiza kugira ngo bitegure turamire ubuzima bwabo.'

    Maj Gen (Rtd) Murasira yavuze ko hakwiye no gushyirwa imbaraga muri gahunda zo kongerera abatura ubumenyi mu bikorwa binyuranye nk'ubwutasi, bagakangurirwa kubikora bijyanye n'ibyo amategeko ateganya, kuko byatanga umusanzu mu kugabanya ingaruka mbi z'ibiza.

    Yavuze ko kandi mu myaka itanu iri imbere, ibikorwa bizibandwaho harimo gusana no kuvugurura ahatangirwa ubuvuzi bw'ibanze, kunoza imicungire y'ibishanga, ndetse no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya imyuzure mu duce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'ibiza.

    U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zijyanye no kwitegura mu buryo bufatika guhangana n'ibiza, kongera ubukangurambaga n'ibindi.

    Umwaka ushize hemejwe politiki y'igihugu y'imicungire y'ibiza igaragaza uburyo iyo micungire ishobora gukorwa. Igaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizasaba ingengo y'imari isanzwe igera kuri miliyari 40,26 Frw mu myaka irindwi.

    Iyi politiki izibanda cyane ku gushyiraho uburyo bwo gusobanukirwa neza ibyago bizanwa n'ibiza no gushyira imbaraga mu guhangana n'ibizi binyuze mu nzego zifite ububasha.

    Hazibandwa kandi ku kongera ubushobozi bwo kubyitegura no gukora igenamigambi rya gahunda zigamije kongera ubudahangarwa bw'igihugu ku biza.

    Magingo aya urwego rw'ubuhinzi rufite ubushobozi bwo kwihagararaho mu guhangana n'ibiza ku rugero rwa 44%, imiturire 55%, ubwikorezi 39%, urwego rw'ingufu 57%, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro 42%.

    Muri rusange igihugu cyose gifite ubudahangarwa ku biza bungana na 46%, ariko intego ikaba ari ukugera ku rugero rwa 60% byibuze mu 2030.

    Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko hazashyirwaho uburyo bwo gutanga umuburo mbere y’igihe bityo abaturage babashe kwirinda

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubudahangarwa-bw-u-rwanda-mu-guhangana-n-ibiza-buziyongeraho-14-mu-myaka

  • Umukozi wo rugo yiyahuye, bikekwa ko yabitewe n'umukobwa wamubenze – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu mudugudu wa Gashirwe, Akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi.

    Amakuru y'uko yiyahuye akoresheje imiti yica imbeba yamenyekanye ku wa 04 Ugushyingo 2024. Abamubonye bahise bamujyana kwa muganga igitaraganya aravurwa bamugarura mu rugo, bucyeye bwaho ahita ashiramo umwuka.

    Umusore wiyahuye yari asanzwe akora akazi ko mu rugo kimwe n'uwo mukobwa bakundanaga.

    Hari andi makuru avuga ko yari yarahaye uwo mukobwa ibihumbi 300 Frw bateganya kuzabana, gusa umukobwa akaza kumuhakanira amubwira ko bahagarika iby'urukundo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba Ngezahuremyi Théoneste yavuze ko mu gihe hari ibibazo, abaturage badakwiriye kwiyambura ubuzima ahubwo babimenyekanisha bigashakirwa umuti.

    Byabereye mu murenge wa Byumba mu kerere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-wo-rugo-yiyahuye-bikekwa-ko-yabitewe-n-umukobwa-wamubenze