Blog

  • APR FC yirukanye Ntazinda Eric kubera Kurenga ku mategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika Rtd Capt Ntazinda Eric ku mirimo ye nk'umuyobozi w'ikipe nyuma yo kurenga ku mategeko agenga abakinnnyi b'abanyamahanga mu mukino wa shampiyona wabahuje na Gorilla FC ku wa 3 Ugushyingo 2024. Mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yakinishije abakinnyi b'abanyamahanga barenze umubare uteganywa n'amategeko y'amarushanwa ya FERWAFA, byateje impaka zikomeye mu bakurikiranye uyu mukino.

    Ku mukino w'umunsi wa munani wa shampiyona, abakinnyi b'abanyamahanga babiri, Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania, binjiye mu kibuga basanga abandi batanu b'abanyamahanga bari basanzwe barimo, bakaba bagize barindwi mu kibuga, mu gihe amategeko ya FERWAFA avuga ko abanyamahanga mu kibuga badakwiye kurenga batandatu.

    Ntazinda Eric yifashishije urubuga rwa WhatsApp yemeye ko amakosa yakozwe ndetse ko guhagarikwa kwe byari ngombwa. Yagize ati: 'Amakosa twarayakoze kandi aremereye, kandi agomba gukosorwa. Ni byo rero, ni kuriya yahanwe.'

    Mudaheranwa Hadji Youssuf, Perezida wa Gorilla FC, yandikiye FERWAFA ikirego kuri APR FC itararangiza umukino. Icyo gihe, FERWAFA yari itaratanga umwanzuro ku byavuzwe.

    Ntazinda Eric yagizwe Team Manager wa APR FC muri Nyakanga 2023, asimbuye Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul. Mu gihe kingana n'umwaka yari amaze kuri uwo mwanya, yayifashije gutwara igikombe cya shampiyona ya 2023-2024 idatsinzwe.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yirukanye-ntazinda-eric-kubera-kurenga-ku-mategeko/

  • Imikino y’umunsi wa 9 : Rayon Sports ikomeje inzira yo gusoroma amanota 3 , Muhazi United yandagaje Amagaju FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mikino yo ku munsi wa 9 wa Shampiyona y'u Rwanda, amakipe nka MUHAZI United, Marines FC, na Rayon Sports yakomeje kwitwara neza, agaragaza ko afite intego yo guhatanira umwanya wa mbere.

    MUHAZI United yatsinze Amagaju FC ibitego 3-0, biturutse kuri Babuwa Samson, Joseph Sackey, na Ibrahim Abdul Amini, ibishyira mu makipe akomeye mu rugamba rwa shampiyona.

    Marines FC yatsinze AS Kigali 2-1 nyuma yo kwihagararaho cyane. AS Kigali yabanje kubona igitego binyuze kuri Emmanuel Okwi, ariko Marines FC yaje kubyishyura, igatsinda ibindi bibiri byayihesheje intsinzi y'ingenzi.

    Rayon Sports nayo yegukanye intsinzi itsinze Musanze FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Charles Bbaale, ikomeza gushimangira umwanya wayo mu makipe ahagaze neza.

    Ku rundi ruhande, Bugesera FC na Gorilla FC basoje umukino banganya 0-0 mu mukino utabonetsemo ibitego, agaragaza ko amakipe yombi akomeje kugira imbogamizi mu bijyanye no gutsinda.

     

    Source : https://yegob.rw/imikino-yumunsi-wa-9-rayon-sports-ikomeje-inzira-yo-gusoroma-amanota-3-muhazi-united-yandagaje-amagaju-fc/

  • Uko Intsinzi ya Donald Trump yunguye abaherwe… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu w'iki cyumweru, nta kindi cyavugwaga uretse amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byarangiye Donald Trump ariwe wegukanye intsinzi, bituma yongera kuba Perezida wa Amerika nyuma y’uko yayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2020.

    Nk'uko ikinyamakuru Bloomberg's Billionaire Index cyatangaje,ngo uyu munsi w'amatora muri Amerika wasize abaherwe ba mbere binjije asaga Miliyari $64 ku munsi umwe gusa.

    Uwungutse cyane muri iyi minsi ni Elon Musk umwe mu bafana bakomeye ba Trump, aho umutungo we wazamutseho Miliyari $26.5 ukugera kuri Miliyari $290 nk'uko Bloomberg ibitangaza.

    Umutungo wa Jeff Bezos washinze Amazon wazamutseho Miliyari $7.1 nyuma y’icyumweru amaze afashe icyemezo cyo kudashyigikira Kamala Harris. Larry Ellison, washinze Oracle kandi ushyigikiye Trump, nawe umutungo we wazamutseho Miliyari $5.5 kuri uyu wa Gatatu.

    Abandi bungutse muri iyi minsi barimo abayobozi ba Microsoft, Bill Gates na Steve Ballmer, abayobozi ba Google, Larry Page na Sergey Brin, ndetse n'umuyobozi wa Berkshire Hathaway, Warren Buffett.Nubwo aba banyamafaranga bose batashyigikiye umukandida uwo ari we wese muri uyu mwaka, mu bihe byashize bagiye bavuga amagambo yo gushyigikira umukandida w'ishyaka ry’Abademokarate.

    Bloomberg yavuze ko ari ubwa mbere kuva mu mwaka wa 2012 habayeho kwiyongera kw'inyungu ku munsi umwe. Nk'uko bamwe mu bayobozi b'ibigo bikomeye babitangaza, bavuga ko bafitiye icyizere Donald Trump ko ubucuruzi bugiye kongera kuzamuka.

    Michael  Block, umuyobozi wa AgentSmyth yagize ati”Hari icyizere n'ihumure rikomeye ko hagiye kubaho politiki ifasha ubucuruzi no koroshya imisoro, cyane cyane nyuma yo gutsinda Inteko Ishinga Amategeko kw’Aba-Republicans” 

    Nka Elon Musk washyigikiye Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse akitanga Miliyoni 119$, byatumye yunguka arenga Miliyari 26.5$ dore ko imigabane y’uruganda rwe rukora imodoka za Tesla rwahise rwiyongeraho agaciro ka Miliyari 15$ zihwanye na 12,764%

    Si aba baherwe gusa bungukiye mu ntsinzi ya Donald Trump ahubwo na nyirubwite nawe yarungutse ndetse n'ibikorwa bye biratumbagira. Nyuma y’uko CNN yari imaze gutangaza ko Donald Trump yatsinze amatora, imigabane y'urubuga Truth Social rwa Donald Trump, yazamutseho 30%.

    Imigabane ye ingana na Miliyoni 114.75 ifite agaciro ka Miliyari $5.3 mu buryo bw'igihe gito hashingiwe kuri izo nyungu zajeho nyuma y'amatora. Ni mu gihe mbere yari Miliyari $3.9 ubwo isoko ry'imari ryafungwaga ku munsi w'amatora.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148452/uko-intsinzi-ya-donald-trump-yunguye-abaherwe-10-ba-mbere-ku-isi-asaga-miliyari-64-ku-muns-148452.html

  • David Bayingana agiye kujyana mu nkiko Fataku… – #rwanda #RwOT

    Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024, yaburanye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo aho Ubushinjacyaha  bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ari nako byaje kurangira bigenze.

    Muri uru rubanza hagaragajwe ko abatanze ibirego ari umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Muyoboke Alex, Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati, Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

    Abo bose barega Fatakumavuta kubabuza amahwemo mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro ku muyoboro ya YouTube ndetse akanakoresha urubuga rwe rwa X mu gutanga ibitekerezo birimo amagambo agize ibyaha.

    Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugirana ibibazo na Muyoboke Alex, gusa ko bari baramaze kongera kwiyunga bigizwemo uruhare n'Umuyobozi wa Isibo TV wabahuje ibibazo birarangira, akaba yaratunguwe no kumva Muyoboke biyunze nawe amutangiye ikirego.

    Mbere y’uko biyunga bigizwemo uruhare n'Umuyobozi wa Isibo TV&Radio, Fatakumavuta yavuze ko umuhanzi Safi Madia yagerageje kubunga ariko biza kuzambywa na David Bayingana.

    Mu rukiko, Fatakumavuta yavuze ko yigeze kugerageza kwiyunga na Muyoboke hanyuma David Bayingana abuza Muyoboke kwiyunga na we avuga ko atagakwiriye kwiyunga n'umwana w'Umuhutu. 

    Nyuma y'uko bisakaye ku mbuga nkoranyambaga, David Bayingana yasohoye itangazo rireba abumvishe ibyamuvuzweho byose, avuga ko we n'abanyamategeko be bari kwiga kuri icyo kibazo neza hanyuma bahite bajya gutanga ikirego mu rukiko.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, David Bayingana yagize ati 

    Nyuma yo kubona ibyo Bwana Sengabo Jean Bosco (Fatakumavuta) yantangajeho ubwo yireguraga mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa 05 Ugushyingo 2024,

    Ndamenyesha abo byagezeho bose ko:
    Natunguwe kandi mbabazwa cyane n’ibyo binyoma bye byangiza uwo ndi we Bwana Sengabo Jean Bosco yantangajeho mu rukiko.

    Mu buzima bwanjye bwose, uko narezwe, natojwe, nize, nta na hamwe mpurira n’ivangura iryo ari ryo ryose, nzira kandi ndwanya n’ingufu zanjye zose, irondakoko aho riva rikagera. Ndi Umunyarwanda biteye Ishema, ubyubahira abo tubisangiye bose, nkanubaha kandi ngaha agaciro ikiremrwamuntu ku Isi yose. Ibi birandanga, mbyemera ntyo kandi nta gahato.


    Njye n’abanyamategeko turimo gusesengura ibyamvuzweho. Bitari kera, mu gihe gikwiye, turisunga ubutabera, habeho uburyozwe bw’icyo gisebo nashyizweho binyuze muri ibyo binyoma bidafite ishingiro byamvuzweho.”

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148455/david-bayingana-agiye-kujyana-mu-nkiko-fatakumavuta-148455.html

  • Semuhungu Eric, Dj Benda, DJ Caspi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe #rwanda #RwOT

    Karabaye kuri uyu munsi wa gatanu ku ya 8 Ukwakira twongeye kubona igitaramo muri uru Rwanda, GRAND OPENING BY TRAFFIC JAM iki gitarambo  kirimo bamwe mu byamamare by'u Rwanda; uwitwa Semuhungu ERIC umaze iminsi ahanganye na Miss Muyango ku mwanya w'aba hoster, akaba ari nawe muhuza w'igitaramo, naho ibindi byamamare bigize iki gitaramo ni abanyamuziki DJ CASPI, DJ BENDA usanzwe anabyina akanavanga imiziki.

    Iki gitaramo cyirabera ahitwa KIGALI KANUZIRE PLANET mu Karere ka Kicukiro ku muhanda wa KN 3RD, abafatanyabikorwa biki gitaramo ni Bralirwa Amster.

    Kwinjira ni ubuntu ndetse na parikingi ni ubuntu, kunywa ibinyobwa ibiciro byahananutse ni nk'ubuntu, iki gitaramo kiratangira ku isaha y'isaa 20:00,  ku waba yifuza ubusobanuro burambuye yahamagara cyangwa se akandikira iyi nimero: 0786701823.

    Eric Semuhungu niwe muhuza w'igitaramo

    Bamwe mu byamamare bagize iki gitaramo: DJ Benda, DJ Caspi, na Semuhungu ERIC

     

     

    The post Semuhungu Eric, Dj Benda, DJ Caspi bagiye guhurira mu gitaramo kimwe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/semuhungu-eric-dj-benda-dj-caspi-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-kimwe/

  • Ariel Wayz yavuze ku musore wamuciye inyuma n… – #rwanda #RwOT

    Baravuzwe harahava! Kugeza ubwo indirimbo nka ‘Away’ bahuriyemo yarebwe mu gihe gito ndetse babashije kubona ibiraka byabinjirije amafaranga afatika. 

    Aba bombi bihariye imbuga nkoranyambaga mu myaka ibiri ishize, ku buryo amafoto bari kumwe ndetse n’amashusho yabo yagiye ahererekanwa mu bihe bitandukanye, ubundi bakisanga imbere y’itangazamakuru babazwa kuri iyi ngingo. 

    Ariko muri iki gihe biragoye kubona bombi bari kumwe, ku buryo hari n’ameza bahuriraho buri umwe agatambuka ukwe.

    Uyu mukobwa wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, aherutse gukorana indirimbo na Butera Knowless bise ‘Katira’- Yabaye idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kugeza ubwo banatangiye gukora ibiganiro bahuriyeho bigamije kuyisobanura mu buryo bwimbitse.

    Mu kiganiro bagiriye ku muyoboro wa 6 Records, Butera Knowless yabajije Ariel Wayz niba koko ibyo yabonye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, ko yakundanye na Juno Kizigenza ari ukuri cyangwa kwari ukwamamaza imishinga yabo.

    Ariel Wayz yumvikanishije ko bigitangira bombi bakundana urukundo rwiza, ariko ko byatangiye kuzamba ubwo sosiyete yatangiraga kubagiraho ijambo, buri wese avuga ibyo ashaka kuri bo.

    Ati “Bigitangira byari byo (Aravuga mu minsi ya mbere)! Ariko nize ibintu byinshi rwose, sinzi niba n’abandi bantu baranyuze mu bintu nk’ibyo nanyuzemo. Ariko byari byo rwose tugitangira. Ariko ubwo twabishyiraga hanze mu bantu nibwo nyine byapfuye.”

    Uyu mukobwa yavuze ko urukundo rwe na Juno Kizigenza rwamusigiye amasomo akomeye arimo “kutazana inkundo zanjye muri ‘Public’ kuko buri muntu afite icyo akuvugaho’.

    Ati “Ibaze uzanyemo umuntu noneho wikundira wahisemo, bahita bajya kumuvugaho nawe, ugasanga… byari byiza rwose tugitangira. Ariko twafashe umwanzuro wo gukomeza kuba inshuti gusa.”

    Ariel Wayz avuga ko ibiganiro yagiranye na Juno Kizigenza byagejeje ku kwiyemeza gukomeza kuba inshuti, kandi yishimira uko umubano wabo uhagaze muri iki gihe.

    Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo gutandukana na Juno Kizigenza, yakomeje ubuzima, kandi yahisemo gukomeza kubaho ubuzima ushaka. Ashimangira ko yigeze kubaho mu rukundo mbere y’uko akundana na Juno Kizigenza.

    Yavuze ko yamenye urukundo bya nyabyo umunsi afata icyemezo cyo kubabarira umusore wamuciye inyuma.

    Ati “Ntabwo nkunda kwizirika ku rukundo. Ahubwo mpitamo kwisanzura no kudata umwanya wanjye, iyo bidakunze ndabikubwira. Ndiyumvamo ko nigeze kubaho mu rukundo.

    Nabaye mu rukundo. Impamvu nakubazaga urukundo ni iki? Ni ukubera ko namenye ko nari mu rukundo mbabariye umuntu twari turimo gukundana, naramubabariye, yari yanciye inyuma. Ibaze kuri njye ku kubabarira wanciye inyuma!!! Ubundi ugikora bihita birangira.”

    Uyu mukobwa yavuze ko kiriya gihe yagize ‘umutima ubabarira’ kandi yibagirwa vuba amakosa yari yakorewe n’umusore. Anavuga ko nyuma yo gucibwa inyuma, urukundo rwakomeje kurandaranda.

    Ariel Wayz avuga ko kiriya gihe cyamuhaye ishusho y’uko yari mu rukundo rwa nyarwo. Kandi asobanura urukundo nk’igikorwa cyo gutanga imbabazi ‘utagize icyo witeze nyuma’.


    Ariel Wayz yatangaje ko yatandukanye na Juno Kizigenza kubera amagambo bakurikijwe n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, aho buri wese yari abafiteho ijambo


    Ariel Wayz yasobanuye ko gukorana indirimbo na Butera Knowless byari inzozi ze 

    Ariel Wayz yavuze ko umunsi atanga imbabazi ku musore wamuciye inyuma, ari bwo yamenye ko yari mu rukundo rwitamuruye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATIRA' YA KNOWLESS NA ARIEL WAYZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148437/ariel-wayz-yavuze-ku-musore-wamuciye-inyuma-nicyatumye-atandukana-na-juno-kizigenza-148437.html

  • Abarenga 3000 bitabiriye YouthConnekt yahurij… – #rwanda #RwOT

    Icyumba cyateguriwe kuberamo inama ya 7 ya YouthConnekt cyuzuye rugikubita urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, aho rwiteguye kumva impanuro, kuganira, kumenyana no gusangizanya ubumenyi n'amakuru yatuma rubasha kwisubiriza ibibazo birwugarije ari nabyo bikoma mu nkokora iterambere ryarwo.

    Ni urubyiruko rurimo ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri, abahagarariye imiryango itari iya leta, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi.

    Mu Banyarwanda bitabiriye YouthConnekt Urubyiruko  harimo abo mu nzego z'umutekano zirimo Polisi, Ingabo z'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora ndetse n'Urwego rwa DASSO.

    Abandi bitabiriye iyi nama ni ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri mu mashuri makuru na za Kaminuza, urubyiruko rubarizwa mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye, abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko n'abandi.

    Abana b'abakobwa n'abahungu babarizwa mu Muryango Sherrie Silver Foundation, bafashije abitabiriye iyi nama gususuruka no kuyitangira bari mu mwuka mwiza nk'urubyiruko. Binyuze mu mbyino zidasanzwe zirimo izigezweho n'iza Gakondo, indirimbo zivuga ibyiza by'u Rwanda n'iziha ikaze abitabiriye, aba bana bishimiwe n’ibihumbi by'abateraniye muri Kigali Convention Centre.

    Youth Connekt imaze imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo bishingiye ku iterambere.

    Cyatangiye ari igitekerezo cy'u Rwanda muri gahunda y'Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba icya Afurika yose.

    Mu nama 6 za Youth Connekt Africa Summit zimaze kuba, enye muri zo zabereye mu Rwanda mu gihe indi imwe yabereye muri Ghana naho iheruka yabereye muri Kenya. Kugeza ubu, ibihugu 33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk'uburyo bwo kwita ku rubyiruko no kuruteza imbere.


     YouthConnekt iri kubera i Kigali ku nshuro ya 7


    Yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse hirya no hino muri Afurika



    Ibyishimo ni byose ku rubyiruko ruteraniye muri Kigali Convention Center





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148442/abarenga-3000-bitabiriye-youthconnekt-yahurije-amahanga-i-kigali-amafoto-148442.html

  • Man City yategetswe kwishyura ama miliyoni ya Benjamin Mendy #rwanda #RwOT

    Benjamin Mendy wahoze ari myugariro wa Manchester City yatsindiye ubwinshi bw'amafaranga miliyoni 11 z'amapound.

    Mu kwezi gushize, Mendy yajyanye ikipe ya Manchester City mu rukiko, uyu mukinnyi avuga ko iyi kipe yahagaritse umushahara we w'amapound 500.000 buri kwezi ubwo yajyanwaga muri gereza muri Kanama mu mwaka wa 2021 nyuma yo gushinjwa icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku igitsina.

    Ku wa gatatu, umucamanza w'urukiko, Joanne Dunlop, yemeje ko Mendy afite uburenganzira bwo kwishyurwa miliyoni ze 11 z'amapound, kubera kugabanya umushahara we batabiherewe uburenganzira ku ntago aribyo, uyu mucamanza yavuze ko iyi kipe ya Manchester City igomba kumwishyura ntangorane.

    Uyu mucamanza yavuze ko iyi kipe rero ntiyari ifite uburenganzira bwo kwima umushahara we kandi baragiranye amasezerano.

    Mendy yavuze ko igihe yamaze cyose afunze ko afite uburenganzira bwe bwo kwishyurwa ibyo ko atigeze anabisinyira ku masezerano y'ikipe ya Manchester City.

    The post Man City yategetswe kwishyura ama miliyoni ya Benjamin Mendy appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/man-city-yategetswe-kwishyura-amamiliyoni-ya-benjamin-mendy/

  • Muri Uganda, Gloria Bugie Umunyarwandakazi yatawe muri yombi kubera amashusho ye y'urukozasoni #rwanda #RwOT

    Polisi y'iki gihugu yafunze uyu mukobwa ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo, aza gufungurwa ku wa Gatatu nyuma yo gutanga ingwate.

    Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko Bugie yari yafunzwe akekwaho kwifata amashusho y'urukozasoni yarangiza akaba ari we uyasakaza.

    Ati 'Inzobere zacu ziri kubikurikirana kandi barashoboye, bazagaragaza niba yarafashe amashusho yarangiza akaba ari we uyasakaza.
    Abantu bamwe ntabwo bazi iby'aya mategeko, bazi ko bafite uburenganzira bwo gusakaza amashusho y'urukozasoni kandi baba bari kwica amategeko kuri murandasi.'

    Yakomeje avuga ko Abanya-Uganda n'abandi baba muri iki gihugu, bakwiriye kumenya ko Polisi yamaramaje gukurikirana abakora ibi byaha kandi uwaba yabikoze wese mu gihe azajya atahurwa akaba azahanwa.

    Nyuma y'uko aya mashusho ashyizwe hanze muri Nzeri, umugabo witwa Abbey Musinguzi [Abitex] usanzwe afite ikigo gitegura ibitaramo kikanafasha abahanzi 'Abtex Promotion' yandikiye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 'CID' ko rwakora iperereza kuri Gloria Bugie.

    Mu ibaruwa ndende yandikiye CID akanamenyesha izindi nzego, yasabye ko hakorwa iperereza kuri Gloria Bugie yashinjaga kuba ari we wasohoye amashusho ye yambaye ubusa.

    Uyu mugabo yagaragaje ko mu by'ukuri impamvu asaba iperereza kuri uyu mukobwa ari uko n'ubundi imyitwarire ye mu ruhame yakemangwaga. Iki kirego ni na cyo cyafungishije Bugie.

    Gloria Bugie ubwo yafungurwaga aho yari afungiwe kuri sitasiyo ya Jinja, yabwiye abanyamakuru ko we n'abanyamategeko be bagiye kujyana mu nkiko Abitex, watumye afungwa.

    Ati 'Ubutaha Abitex ajye ajya kuri polisi afite ibimenyetso bifatika, kuko ubu tugiye kumurega mu rukiko ku bwo kunyangiriza izina ambeshyera ndetse adafite ibimenyetso by'uko nashyize hanze ariya mashusho. Nabwiye isi ubwo nakoraga ikiganiro n'itangazamakuru ko atari njye washyize hanze amashusho kandi uwabikoze turi kumushakisha.'

    Bugie ubwo yasubizaga Abitex wamushinje gushyira hanze aya mashusho, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mu minsi ishize, yavuze ko nta mugore ufite ubwenge buzima wasohora amashusho ye yambaye ubusa.

    Icyo gihe yavuze ko ari amashusho yafashwe muri Gicurasi umwaka ushize, n'uwari umukunzi we ndetse nyuma agatangira kumwaka miliyoni 100 z'Amashilingi ya Uganda [arenga miliyoni 35 Frw] akamuha asaga miliyoni 20 z'Amashilingi ariko n'ubundi bikarangira ayashyize hanze.

    Bugie yavuze ko yajyanye ikirego cye kuri Polisi ya Uganda cy'uwo mugabo atavuze izina muri Werurwe uyu mwaka, bigatuma ahunga igihugu akimara kubimenya ko yarezwe.

    Gloria Bugie ni Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Uganda. Mu Rwanda uyu mukobwa yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu 2019 nyuma yo gusubiramo bitemewe indirimbo
    'Ibirenze ibi' ya Charly na Nina.

    Gloria Bugie ni umwe mu banyamuziki bafite inkomoko mu Rwanda bagezweho muri Uganda

     

    The post Muri Uganda, Gloria Bugie Umunyarwandakazi yatawe muri yombi kubera amashusho ye y'urukozasoni appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/muri-uganda-gloria-bugie-umunyarwandakazi-yatawe-muri-yombi-kubera-amashusho-ye-yurukozasoni/

  • Umumaro w'Isoko Rusange rya Afurika mu mboni za ba rwiyemezamirimo bakiri bato – #rwanda #RwOT

    Tall ni umwe mu batangije sosiyete ifasha ibigo kohereza ubutumwa bugufi (SMS) buriho ibirango byabyo, ku bakiliya cyangwa mu bikorwa byo kwamamaza.

    Amadou Tall yabitangarije mu mahugurwa yateguwe na Gahunda ya Youth Connekt ifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, yiswe 'YouthConnekt Africa Export Accelerator 2024'.

    Yavuze ko bibabaje kubona nka sosiyete nyinshi z'itumanaho muri Afurika zituruka hanze yawo.

    Ati 'Dufite abanyamahanga benshi muri uru rwego rw'itumanaho, higanjemo sosiyete zituruka hanze ya Afurika. Tugomba gushyigikira ibikorwa byacu tukazamura ibigo by'Abanyafurika. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwaguka, tukava ku isoko rimwe tukajya ku isoko ryagutse rya Afurika.'

    Yakomeje agira 'Bityo Isoko Rusange rya Afurika rishobora gufasha sosiyete zikiri nto kwaguka, kugeza ibikorwa byazo mu bindi bihugu no gukomeza kwiyubaka.'

    Aya mahugurwa agamije gufasha urubyiruko rufite imishinga y'ishoramari kugera ku masoko yo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

    Binyuze muri iki gikorwa, ba nyiri mishinga 300 bo mu bihugu 14 bya Afurika, bari guhabwa amahugurwa no kubakirwa ubushobozi.

    Indi ntego ni ugufasha uru rubyiruko kugeza ibicuruzwa n'ibikorwa 'byakorewe muri Afurika' ku Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

    Bakomoka mu bihugu birimo Burkina Faso, Cape Verde, Gambia, Gabon, Guinea, Liberia, Madagascar, Mauritania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Sierra Leone, Uganda, Zambia, na Zimbabwe.

    Salimatou Sannoh uyobora ikigo cya Gisqo gitanga serivisi zo kubaka porogaramu za mudasobwa n'izindi zijyanye n'ikoranabuhanga, yagaragaje ko kwitabira aya mahugurwa ari ingenzi.

    Ati 'Dufite Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA, ariko kumenya neza uburyo rikora nk'umukobwa w'urubyiruko uyoboye kigo birakenewe.'

    Uwamwezi Honorine ufite ikigo gitanga serivisi z'ubwikorezi n'ikindi gicuruza amatike y'indege, yavuze ko yiteze kungukira muri aya mahugurwa.

    Ati 'Aho iyo wagize amahirwe yo kuhaza, ni nk'umuryango uba ugukingukiye ngo winigure, ugaragaze imbogamizi. Iyo uhuye n'abantu ba nyabo uba uri hafi kugera ku ntsinzi.'

    Intego nyamukuru za 'YouthConnekt Africa Export Accelerator 2024' harimo kumenya imishinga ifite ubushobozi bwo gucururiza ku isoko ryagutse no kuyitera inkunga, kongerera ubushobozi abifuza kwinjira mu bucuruzi mpuzamahanga, no kubafasha kubona amasoko ndetse n'ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

    Ba rwiyemezamirimo baturutse muri Magadascar bagaragaje icyizere bafitiye isoko rusange rya Afurika

    Abitabiriye ‘Youth Connekt Africa Export Accelerator 2024' ni urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika

    Urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye rwitabiriye ‘Youth Connekt Africa Export Accelerator 2024’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umumaro-w-isoko-rusange-rya-afurika-mu-mboni-za-ba-rwiyemezamirimo-bakiri-bato