Blog

  • Rayon Sports yashyiriyeho abakinnyi akavagari ka mafaranga ngo batsinde Musanze FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gushimangira intego yo gutsinda Musanze FC mu mukino uteganyijwe, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwashyizeho agahimbazamusyi ka 100,000 Frw ku mukinnyi n'umutoza wese igihe batsinda uyu mukino. Ikipe yongeye kandi no gukangurira abakinnyi gukora cyane, aho yabasezeranyije guhembwa 20,000 Frw ku gitego buri mukinnyi azatsinda muri uwo mukino.

    Rayon Sports yihaye umwanzuro wo kwerekeza i Musanze mbere y'umunsi w'umukino, aho byitezwe ko irara kuri uyu wa Kabiri mu rwego rwo kunoza imyiteguro. Iyi kipe ikaba ifite gahunda yo gukora imyitozo ya nyuma kuri uyu mugoroba kuri Stade Ubworoherane, aho izasoza imyiteguro yitezwe kuzabafasha kwitwara neza.

    Umufana ukomeye wa Rayon Sports yongeye kwerekana urukundo akunda iyi kipe, aho yatanze miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3,000,000 Frw) agamije gufasha ikipe mu myiteguro y'uyu mukino, by'umwihariko mu gushyigikira abakinnyi n'abatoza ngo batange imbaraga nyinshi.

    Ku rundi ruhande, Musanze FC nayo iri gutegura uyu mukino ku buryo bukomeye, aho ivuga ko yiteguye kwitwara neza imbere y'abafana bayo. Ikipe ya Musanze ishaka kubyaza umusaruro amahirwe yo gukinira ku kibuga cyayo, ndetse ikizeza abakunzi bayo ko izakora ibishoboka byose ngo ibyishimo bisakare mu gace ka Musanze.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yashyiriyeho-abakinnyi-akavagari-ka-mafaranga-ngo-batsinde-musanze-fc/

  • Ikipe y'Igihugu ya Basketball y'u Rwanda yatangiye umwiherero w'itegura imikino ya FIBA AfroBasket 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'abagabo ya Basketball yatangiye umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 (FIBA AfroBasket 2025 qualifiers), izabera i Dakar muri Senegal kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024. Aba bakinnyi bacumbikiwe muri Kigali Delight Hotel, aho bari gukorera imyitozo yibanda ku kongerera ingufu ikipe no kuyihuza kurushaho mu rwego rwo guhanganira iyi tike ikomeye.

     

    Imyitozo irimo kubera muri Petit Stade i Remera, aho aba bakinnyi bazindukira mu myitozo mugitondo ndetse bakayisubukura ku mugoroba, bikaba bigamije kunoza umuco wo gukora cyane, kugenzura ubushobozi bwabo ndetse no kubategurira guhatana n'amakipe akomeye muri Afurika.

     

    Umutoza mukuru w'ikipe, Dr Cheikh Sarr, ari gufatanya na Yves Murenzi, umutoza wungirije wa mbere, ndetse na Kenny Gasana, umutoza wungirije wa kabiri, mu gutoza aba basore bahagarariye u Rwanda. Ni abatoza bafite ubunararibonye, kandi bazi neza ingufu za buri mukinnyi, bityo bakaba bari gushyiraho uburyo bwihariye bugamije guha ikipe amahirwe menshi yo kuzitwara neza mu mikino y'itsinda izaba i Dakar.

     

    Ikipe y'u Rwanda iri mu itsinda C, hamwe na Senegal, Cameroon, na Gabon. Kuba mu itsinda rikomeye nk'iri, birasaba iyi kipe y'u Rwanda gukora cyane ndetse no kwitonda, kuko amakipe bazahangana nayo afite abakinnyi bakomeye n'ubunararibonye. N'ubwo bimeze bityo, ikipe y'igihugu ifite icyizere ko imyiteguro iri ku rwego rwiza, aho abakinnyi bashyize imbere guharanira intsinzi no guhesha igihugu ishema.

     

    Umukino wa mbere uzaba ku itariki 22 Ugushyingo, ukazaba ari ikizamini gikomeye cy'ubushobozi bw'iyi kipe n'uburyo imyitozo irimo gukorwa izatanga umusaruro. Abakunzi ba Basketball mu Rwanda barasabwa gushyigikira iyi kipe mu rugamba rwabo rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika, nk'ikipe ifite intumbero yo kwitwara neza ku rwego rwa Afurika no guhagararira igihugu neza mu marushanwa mpuzamahanga.

    Amafoto y'abakinnyi n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-ya-basketball-yu-rwanda-yatangiye-umwiherero-witegura-imikino-ya-fiba-afrobasket-2025/

  • Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo #rwanda #RwOT

    Bimaze kugaragara ko benshi mu baturage ba Kongo-Kinshasa batazi cyangwa bafata minenembwe ibibazo bizoreka, cyangwa ahubwo byamaze koreka igihugu cyabo.

    Hambere umutegetsi washakaga kwigarurira imitima y'Abakongomani, yarabarekaga bakisahurira, bakibyinira 'ndombolo' na 'Lumba', iby'imiyoborere myiza ntubabwire!

    Ubu noneho amaturufu yariyongereye ku bashaka kwigarurira imitima y'Abakongomani. Ntibigusaba ubuhanga, ubunyangamugayo, umurava n'ubushishozi, reka da! Wowe tyaza akarimi gusa, buri munsi uhimbire Rwanda ikirego, urwandagaze hamwe n'abayobozi barwo, maze urebe ko batazagukomera amashyi imyaka yose wifuza.

    Ibyo abategetsi ba Kongo babibyaza' umusaruro' uko bashoboye kose. Na Perezida Tshisekedi ubwe azi ko imbere y'Umukongomani' nyawe', imigabo n'imigambi itarusha agaciro kwita Perezida Kagame 'Hitler', no kwirarira ko azarasa Kigali, n'ikimenyimenyi byamuhaye iyi manda ya kabiri.

    Abazi gutebya ndetse baragira inama Tshisekedi kutirirwa arwana no guhindura itegekonshinga, kuko bihagije kubwira Abakongomani ko azarwana umuhenerezo, akabuza uRwanda gusahura Kongo umwuka ruhumeka!

    Mu rwego rwo gukinga abaturage ibikarito mu maso, ngo batabaza icyo abadepite bakora ngo intambara ihitana benshi ,igasenya byinshi, ihagarare, uwitwa Vital Kamerhe utegeka Inteko Ishinga Amategeko ya Kongo, yarikokereje imbere ngo Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w'uRwanda yahawe icyubahiro ubwo, kuwa kabiri ushize, yari mu nama mu mujyi wa Goma.

    Isaluti Jeneral Cirimwami uyobora intara ya Kivu y'Amajyaruguru yahaye Minisitiri Nduhungirehe yakuruye ibibazo muri Kongo nzima, ndetse Bwana Vital Kamerhe akaba asaba Ministiri w'Intebe, SuminwaTuluka, gusobanura ukuntu umuyobozi mu Rwanda ahabwa icyubahiro muri Kongo, kandi ari' umwanzi'.

    Namwe nimwumve urwego rw'imitekerereze na dipolomasi abategetsi bakuru ba Kongo bafite muri iki kinyejana! Ngiyo imyumvire y'abantu byitwa ko bashaka ko urwikekwe ruvaho, umubano mwiza ukagaruka hagati y'ibihugu by'abaturanyi.

    Ibi Vital Kamerhe kandi arabivuga, mu gihe mu minsi ishize yakiranywe yombi i Kigali, aho yari yitabiriye ubukwe bw'umuhungu w'umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda. Ubwuzu Bwana Kamerhe yakiranywe mu Rwanda bwamuteye akanyamuneza gakomeye, ndetse anagabira inka 30 uwo muryango wari umaze kurushinga! Nguwo 'Umunyekongo nyakuri' ubabajwe n'isaruti umuyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri yahawe na Guverineri w'intara.

    Vital Kamerhe n'abatekereza macuri nkawe ntibayobewe ko iyi ari imyitwarire ya cyana. Oya, barabizi ahubwo ni kwa gukina n'amarangamutima ya benshi mu Bakongomani, batageza kure mu mitekerereze, ngo bumve ko isaluti atari ikintu gikwiye kubatwara umwanya, bagakoresheje basaba abategetsi babo kubakura mu ntambara ibageze habi.

    Niba se abategetsi ba Kongo bumva Minisitiri Nduhungirehe atari akwiye icyubahiro, ubwo bazubaha imyanzuro yafatiwe mu nama Minisitiri Nduhungirehe yagizemo uruhare ra?

    Niba ikintu cyoroheje cyane nko gutanga isaruti isanzwe, biteje ikibazo cya dipolomasi, Leta ya Kongo izemera gutanga noneho ibiremereye isabwa, nko gusenya umufatanyabikorwa wayo, FDLR?

    Niba se gutanga indamukanyo isanzwe bisabye Minisitiri w'Intebe kwisobanura, Leta ya Kongo izagira ubutwari bwo kwicarana mu biganiro na M23, kandi Tshisekedi abeshya abaturage be ko abo barwanyi ari Abanyarwanda?

    Ibyo abategetsi ba Kongo bakwigira byose, uko barangaza abaturage babo kose, bamenye ko aribo mbere na mbere barebwa n'ibibazo by'igihugu cyabo, kandi amateka azabaryoza aka kaga badashaka ko inzirakarengane zivamo.

    The post Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/vital-kamerhe-yamenye-ibanga-nubwo-ari-umujura-kabombo-gutuka-u-rwanda-na-kagame-bizamuha-gutegeka-abakongomani-ubuziraherezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=vital-kamerhe-yamenye-ibanga-nubwo-ari-umujura-kabombo-gutuka-u-rwanda-na-kagame-bizamuha-gutegeka-abakongomani-ubuziraherezo

  • Politiki ihamye n'ibigega by'inkunga mu byateza imbere uruganda rw'ubuhanzi muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yasabye ko hashyirwaho amategeko yoroshya gahunda zo z'imikoranire no kongera ubumenyi abari muri uru rwego, ishyirwaho ry'ibikorwaremezo na gahunda zo gukusanya inkunga zo gushyigikira abari muri uru ruganda.

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 08 Ugushyingo 2024, mu biganiro byabereye ku ruhande rw'Inama Nyafurika ya YouthConnekt Africa, ibaye ku nshuri ya karindwi.

    Ibi biganiro byateguwe n'Umuryango wa Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, byagarukaga ku cyaba uruhare rw'inzego zitandukanye mu guteza imbere uruganda rw'ubuhanzi ku mugabane wa Afurika.

    Ati 'Hakwiye kubakwa ubushobozi bw'abafite aho bahuriye n'uruganda rw'ubuhanzi, hagashyirwaho ibikorwaremezo bifasha mu kwagura ubukerarugendo bushingiye ku muco bityo abahanzi bakamurika ibikorwa byabo mu buryo buboroheye.'

    'Hagomba kubaho ishyirwaho ry'ibigega, n'ibindi bikorwa by'ingoboka ku rubyiruko, abagore, n'abandi bahanga bari muri uru rwego.'

    Umutoni yavuze ko hakwiye gushyirwaho amategeko yoroshya imikoranire hagati y'abahanga mu bice bitandukanye, bigateza imbere gahunda zo gusangizanya ubumenyi n'ibihangano byabo bikamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

    Uyu munsi Afurika yihariye 1,5% gusa by'ubukungu bushamikiye ku ruganda rw'ubuhanzi ku rwego rw'Isi, nubwo ituwe na 18% by'abaturage b'Isi yose.

    Afurika ituwe n'abaturage miliyari 1,4, aho kimwe cya kane cyabo ari urubyiruko. Mu 2030 urubyiruko rungana na 42% rwo ku Isi ruzaba rubarizwa muri Afurika, kandi ni rwo rwihariye umubare munini w'abari mu ruganda rw'ubuhanzi.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko basobanukiwe kare ko uruganda rw'ubuhanzi ruzafatira runini urwego rw'ubukungu, binyuze mu guhangira abakiri bato imirimo no kubashyiriraho urubuga rwo kwaguka, bituma mu 2018 batangiza gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanuzi.

    Intego yari ugufasha abahanga bo mu Rwanda kubona urubuga bakeneye ngo bungukire mu bikorwa byabo.

    Ati 'Binyuze muri iyi gahunda dufasha abahanzi, abanyabugeni, akora umuziki, abatunganya amashusho, abanditsi, ababyinnyi n'abandi, kugera ku nzozi zabo mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi yose.'

    'Intego yacu ni uko urugendo rw'abahanga bacu ruzagaragaza uko uruganda rw'ubuhanzi rwarema amahirwe mashya n'ahazaza heza ku bato.'

    Shami yavuze ko ubu ari cyo gihe cyo gushora imbaraga no guha amahirwe abato.

    Ati 'Uruganda rw'ubuhanzi ruruta kuba ubuhanzi, indirimbo cyangwa imideli kuko binatuma ubukungu bwiyongera hakanabaho gusangizanya umuco no guteza imbere guhanga udushya.'

    Shami yavuze ko 'Ariko mu gihe twita kuri uru rwego, tugomba kwibaza tuti: Ni gute twakwagura amasoko, koroshya ubuhahirane, no kurema inzira z'ubucuruzi zituma abahanga bacu batera imbere? Ese twakora iki kugira ngo dushore imari muri uru ruganda ku buryo dushobora gutanga ubuhamya nyuma.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yasabye ko Afurika yahindurwa aho abashoramari babona amahirwe mu rwego rw'ubuhanzi

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko basobanukiwe kare ko uruganda rw'ubuhanzi ruzafatira runini urwego rw'ubukungu, bituma batangiza ArtRwanda Ubuhanzi

    Itsinda ry’abanyuze muri ArtRwanda Ubuhanzi ryataramiye abari bari muri ibi biganiro

    Alyn Sano ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye ibi biganiro

    Umuhanzikazi Christiane Bukuru 'Boukuru' ni umwe mu banyuze muri ArtRwanda Ubuhanzi icyiciro cya mbere

    Benshi bafataga amafoto y’urwibutso

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yari yitabiriye ibi biganiro

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yijeje gutanga ubufasha ku bari mu ruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/politiki-ihamye-n-ibigega-by-inkunga-mu-byateza-imbere-uruganda-rw-ubuhanzi

  • Beyoncé na Rema bahanganiye igihembo kimwe cya Grammy Awards 2025 #rwanda #RwOT

    Abahanzi barangajwe imbere na Beyoncé uri mu byiciro byinshi kurusha abandi, bahatanye muri Grammy Awards igiye kuba ku nshuro ya 67, aho Rema yanditse amateka yo kuba ahatanye bwa mbere muri ibi bihembo.

    Gutangaza abahanzi bahatanye uyu mwaka muri Grammy Awards byakozwe ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo, binyuzwa mu buryo bw'imbona nkubone kuri shene ya Youtube ya Grammy Awards.

    Beyoncé ni we muhanzi uhatanya mu byiciro byinshi uyu mwaka. Uyu mugore ahatanye abikesha album ya Country Music aheruka gushyira hanze yise 'Cowboy Carter'. Ahatanye mu byiciro 11 ndetse yabaye umuhanzi mu mateka y'ibi bihembo uhatanye mu byiciro byinshi.

    Mu byiciro uyu mugore ahatanyemo harimo icya 'Record of the Year', 'Album of the Year', 'Song of The Year', 'Best Country Album' n'ibindi bitandukanye. Uyu muhanzikazi yaheruka guhatana muri ibi bihembo mu byiciro byinshi mu 2009. Icyo gihe yahatanye mu 10.

    Uretse uyu muhanzikazi abandi bahatanye mu byiciro byinshi barimo Billie Eilish, Kendrick Lamar, Post Malone na Charli XCX bari muri birindwi; bagakurikirwa na Taylor Swift, Chappell Roan na Sabrina Carpenter bahatanye muri bitandatu.

    Umunya-Nigeria Rema bwa mbere yahatanye muri ibi bihembo, aho we na Tems bahatanye mu cyiciro cya 'Best Global Music Album'. Ahatanye abikesha album ye yise 'Heis' mu gihe Tems we abikesha iyo yise 'Born In The Wild'. Izi album zabo zihatanye n'izindi zirimo 'Alkebulan II' ya Matt B Featuring Royal Philharmonic Orchestra, 'Paisajes' ya Ciro Hurtado na Historias De Un Flamenco ya Antonio Rey.

    The post Beyoncé na Rema bahanganiye igihembo kimwe cya Grammy Awards 2025 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/beyonce-na-rema-bahanganiye-igihembo-kimwe-cya-grammy-awards-2025/

  • Israel Mbonyi, Ross Kana na Da Rest mu bagufa… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw'indirimbo nshya z'abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n'abakizamuka.

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu bahanzi bakoze mu nganzo, harimo umuramyi ukunzwe na benshi Israel Mbonyi, Ross Kana washyize hanze indirimbo yise 'Mami,' Angell Mtoni, Da Rest n'abandi.

    1.     Mami — Ross Kana

    “>

    2.     Abiringiye Uwiteka — Israel Mbonyi

    “>

    3.     Nemerewe Kwinjira — Dominic Ashimwe

    “>

    4.     Impore — Da Rest ft Dj Pius

    “>

    5.     Kare — Angell Mutoni

    “>

    6. Siwezi – Safi Madiba

    “>  

    7. Mwami Ndagukeneye — David Kega

    “>

    8.     Child of God — Gloire ATS

    “>

    9.     Lesibiyeni — Yee Fanta ft Coolest & Ruganzu

    “>

    10. Icyaremwe Gishya — Gentil Iranzi

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148461/israel-mbonyi-ross-kana-na-da-rest-mu-bagufasha-kuryoherwa-nimpera-zicyumweru-video-148461.html

  • Nta mpuhwe zikwiye kuzamo- Knowless ku baha… – #rwanda #RwOT

    Abitabiriye igitaramo cy’iserukiramuco ‘Twaje Fest’ cyabereye muri BK Arena, babashije kubona uburyo abakobwa bane bahawe umwanya wo kuririmba muri iri serukiramuco. Ushingiye ku bitaramo byagiye biba mu bihe bitandukanye, byari ubwa mbere abakobwa bane bagaragaye ku rubyiniro mu gitaramo kimwe.

    Umubare w’abakobwa bakora umuziki muri iki gihe ntabwo ari munini cyane ugereranyije na basaza babo. Ni nako bimeze kuva mu myaka 30 ishize umuziki w’u Rwanda wiyubaka. 

    Butera Knowless asobanura ko hari impinduka zatangiye kwigaragaza cyane muri iki gihe, aho nibura muri buri gitaramo gitegurwa mu Mujyi wa Kigali hasigaye hagaragaraho umwe mu bakobwa bagomba kuririmba.

    Uyu muhanzikazi avuga ko “Nta muntu uguhamagara kubera ko yakugiriye impuhwe. Aguhamagara kuko ubikwiye. Wari ukwiriye kuba uriyo.”

    Yavuze ko abakobwa bakora umuziki bakwiye guharanira gutumirwa mu bitaramo runaka kubera ibikorwa byabo, atari impuhwe bagiriwe kugirango bashyizwe mu bazaririmba.

    Ati “Ikintu cya mbere nibaza abakobwa bakeneye, dukeneye gukora ni ukutahajya ku bw’impuhwe, ni ukuhajya kubera ko ibikwiriye. Aho bizahera rero ni muri bo, ni muri twebwe. Yego! Biragoye kubona abakobwa bane baririmba mu gitaramo kimwe ngo hazeho n’abahungu bane, ariko se mu by’ukuri ni uko batwirengagije? Cyangwa se ni uko babona y’uko umwe cyangwa babiri nibo nibura (bashoboye).”       

    Knowless yavuze ko abakobwa bakora umuziki bakwiye kwiyubakamo ubushobozi butuma abategura ibitaramo babatekerezaho mu gihe cyose bari gutegura ibitaramo. Yasobanuye ko abategura ibitaramo ari abacuruzi, ari nayo mpamvu buri gihe bahitamo abahanzi bashobora kubafasha kubacururiza mu bikorwa byabo.

    Ati “Uri mu muziki ufite iyihe mpamvu? Ni ukwishimisha ni ‘business’, ni ukugira izina ukajya uca ahantu bakakuvuga, hanyuma ukagera ku ntego zawe. Muri rusange urashaka iki?”

    Yavuze ko buri mukobwa uri mu muziki igihe yamenye ko ari mu muziki mu buryo bwa ‘Business’ akwiye kugira uruhare mu kumenya uburyo ubucuruzi bukorwa, ariko kandi yaba ashaka kumenyekana gusa nabyo biherekezwa no kurangira mu gihe cya vuba.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri 6 Records kigamije kumenyekanisha indirimbo 'Katira' yakoranye an Ariel Wayz, Knowless yabwiye abakobwa ko igihe bashyize umutima ku bikorwa byabo “ntaho umuntu yahera yirengagiza ko uhari.”

    Knowless afatwa nk'umwe mu bahanzikazi baharaniye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda kandi utarigeze acika intege kuva atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Mu bihe bitandukanye, yagiye agaragara mu bitaramo binyuranye, ndetse ari ku rutonde rw'ababashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars. Umubare munini w'ibitaramo bibera mu Rwanda, siko byose abigaragaramo, ahanini bitewe n'uburyo yahisemo gushyira umwitangirizwa mu muziki we.

    Aherutse mu bitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yatumiwemo n'umuryango Global Living Institute. Icyo gihe ari kumwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement, banatanze ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka ku muziki w'u Rwanda.


    Knowless yatangaje ko abahanzikazi bari mu muziki bakwiye gukorera gutumirwa mu bitaramo

    Knowless yavuze ko nta mukobwa ukwiye gutumirwa mu bitaramo kubera impuhwe 

    Knowless yavuze ko abategura ibitaramo bahitamo abahanzi bashingiye ku babacururiza mu bitaramo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KATIRA' YA KNOWLESS NA ARIEL WAYZ

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148471/nta-mpuhwe-zikwiye-kuzamo-knowless-ku-bahanzikazi-barangamiye-guhabwa-akazi-mu-bitaramo-148471.html

  • Ibyasabwe muri youthconnekt 2024 #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yasabye ko Afurika yashyira imbaraga mu kuba ahantu hatanga amahirwe ku ishoramari ry'ubuhinzi, kuko rishobora kwagura ubukungu bw'ibihugu bya Afurika ndetse no guteza imbere umuco kuri uyu Mugabane.

    Yasabye ko hashyirwaho amategeko yoroshya gahunda zo z'imikoranire no kongera ubumenyi abari muri uru rwego, ishyirwaho ry'ibikorwaremezo na gahunda zo gukusanya inkunga zo gushyigikira abari muri uru ruganda.

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 08 Ugushyingo 2024, mu biganiro byabereye ku ruhande rw'Inama Nyafurika ya YouthConnekt Africa, ibaye ku nshuri ya karindwi.

    The post Ibyasabwe muri youthconnekt 2024 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibyasabwe-muri-youthconnekt-2024/

  • Umwiryane urihagati y'abanyepoliki ba Leta zunze ubumwe za Amerika #rwanda #RwOT

    Umwiryane n'ubwumvikane buke bukomeje kuranga Ishyaka ry'Aba-Démocrates nyuma y'uko ritsinzwe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse rigatakaza ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko na Sena y'icyo gihugu.

    Nancy Pelosi wayoboye Inteko Ishinga Amategeko igihe kinini yavuze ko gutsindwa kw'Aba-Démocrates kwatewe na Joe Biden watinze kwikura mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo iri shyaka rishake undi mukandida mushya, ushobora guhangana na Donald Trump wari ufite igikundiro kidasanzwe.

    Yavuze ko iyo Biden agenda kare, hari kuba amatora y'ibanze yo gushaka umukandida uzahagarira Aba-démocrates, na Kamala Harris akayitabira nk'abandi bose. Iyo abasha gutsinda nk'uko Pelosi abisobanura, yari kuba yarubatse ubushobozi ku buryo yari kwitwara neza mu bihe byakurikiyeho, akaba ari umukandida ufatika.

    Yongeyeho ko kuba Biden yarikuye mu ihatana ariko agahita ashyigikira Kamala Harris, byatumye iri shyaka ritabona uburyo ritegura amatora y'ibanze yashoboraga gutuma haboneka umukandida ushoboye kuruta Kamala, yanaba Kamala akaba yahanganye agatsinda abandi bose.

    The post Umwiryane urihagati y'abanyepoliki ba Leta zunze ubumwe za Amerika appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umwiryane-urihagati-yabanyepoliki-ba-leta-zunze-ubumwe-za-amerika/

  • Rusizi: Hadutse umuco wo kugurisha imyembe y'ibitumbwe utavugwaho rumwe – #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri 2024, ni bwo abahinzi b'imyembe bo mu kibaya cya Bugarama batangiye kuganwa n'abacuruzi barangura imyembe iteze bakayohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko ikorwamo inzoga.

    Icyo gihe umufuka w'imyembe waguraga ibihumbi 20 Frw, ariko uko iminsi igenda ishira, iki giciro cyagiye kigabanuka kigera ku bihumbi 5 Frw.

    Umuhinzi w'imyembe akaba n'umucuruzi uyirangura akayiha abayijyana muri RDC, Nyirabagambiki Patricie, yabwiye IGIHE ko arangura ibiti by'imyembe y'ibitumbwe akayigurisha abaza kuyibagurira bayijyana muri Congo.

    Nyirabagambiki avuga ko kuyigurisha iteze babibonamo inyungu, kuko iyo bayitegereje ngo yere iba ihombye kubera ko aba ari myinshi.

    Uyu mucuruzi avuga ko iyo imyembe yereye rimwe ibura isoko ku buryo ibase y'imyembe igura 300 Frw. Akavuga ko kuba yaratangiye kugurishwa ikiri ibitumbwe bizatuma idata agaciro.

    Habimana Sylvestre ukora akazi ko guhubura iyi myembe y'ibitumbwe no kuyipakira mu mifuka, avuga ko ari byiza kuba yarabonewe isoko kuko bituma abahinzi bayo babona amafaranga yo gukoresha hakiri kare.

    Agakomeza avuga ko amakuru afite ari uko 'bayikoramo inzoga z'ibyuma'.

    Nyamara aba ntabwo babyumva kimwe na Uwizeyimana Betty uyicuruza kuko ahamya ko iyo yeze ari bwo igiciro cyayo kizamuka.

    Ati 'Umufuka w'imyembe y'ibitumbwe bari gutangira 5.000 Frw iyo yeze ugera muri 15.000 Frw na 20.000 Frw'.

    Ntabwo yemera ko kandi iyo yereye rimwe ibura isoko, kuko 'hari imodoka zijya ziza kuyipakira zikayijyana za Kigali, Rubavu n'ahandi'.

    Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama gikora ku mirenge itanu, bamaze kubaka izina ku bihingwa bibiri by'ingenzi aribyo umuceri n'imyembe.

    Uyu muco wo kugurisha imyembe y'ibitumbwe wadutse muri iki kibaya nyuma y'aho mu gihembwe cy'ihinga gishize, umuceri watinze ku mbuga bikaba bigeze mu kwezi k'Ugushyingo hari abahinzi b'umuceri batarabona amafaranga y'umuceri wabo weze muri Gicurasi.

    Uwizeyimana agakomeza avuga ko uyu muco wo kugurisha imyembe y'ibitumbwe ufitanye isano n'ubukene.

    Ati 'Uyu muco wo kugurisha ibitumbwe tuwufata nk'aho abantu bashonje. Ubirebye wavuga ko ari ukotsa imyaka kuko umuturage aba ari kwirengera uyu munsi, ariko nta terambere yageraho kuko akamaro igiti cyakamumariye ntabwo kiba kizakamumarira'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, avuga ko abaturage bari gusarura imyembe iteze bagirwa inama yo kubihagarika kuko inyungu zifatika ziboneka umusaruro weze.

    Ati 'Umuturage ushobora kuza ukamubwira ngo hari isoko ribonetse ryo kuba yabona amafaranga, akumva ko ayo abonye ako kanya ari yo amufitiye umumaro, ariko yakagombye kwihangana akarindira ko yera.'

    'Buriya iyo umuturage umwigishije biba byiza, aho kumubwira ngo hagarara ukamwereka inyungu ziri mu byo umushishikariza gukora'.

    Akarere ka Rusizi mu ntego zako kavuga ko gashaka kuba igicumbi cy'ubuhinzi bw'imbuto ziribwa, ari na yo mpamvu gakomeje gushyira imbaraga mu gutera ibiti byinshi by'imbuto no mu gusazura ibishaje.

    Abaturage b’Akarere ka Rusizi ntibavuga rumwe mu muco wahadutse wo kugurisha imyembe y’ibitumbwe

    Bamwe mu baturage bashima umuco wo kugurisha imyembe y’ibitumbwe, bakavuga ko bizatuma iterera rimwe ngo ibure isoko

    Umuhinzi wo mu Murenge wa Bugarama ufite ibiti birenga 100, na we avuga ko kugurisha imyembe y’ibitumbwe ari ukotsa umusaruro

    Imyembe y’ibitumbwe yoherezwa muri Congo ahari inganda ziyikoramo inzoga z’ibyotsi

    Uwizeyimana usanzwe acuruza imyembe yeze avuga ko kugurisha imyembe y’ibitumbwe ari ukotsa umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rusizi-hadutse-umuco-wo-kugurisha-imyembe-y-ibitumbwe-utavugwaho-rumwe