Blog

  • Umuyobozi mushya w'agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mushya w'agateganyo wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa yasuye Abakinnyi, abatoza n'abandi bakozi b'iyi kipe y'ingabo, abaha ubutumwa bw'Umugaba w'ingabo (CDS), abibutsa intego n'indangagaciro z'iyi kipe maze abibutsa moto ya APR FC ko ari Umurava Intsinzi.

    Mu butumwa yatanze Ag Chairman yibukije ko ingabo z'u Rwanda ari ishingiro ry'umutekano n'iterambere muri byose mu Rwanda, dufatanyije n'izindi nzengo.

    Ati 'Namwe rero APR FC muri ikipe y'ingabo, mukwiye gukomeza kuba umusingi w'umupira mwiza, kandi ibyo byose birashoboka kuko muri beza, mujya gutoranywa nuko muri beza.

    Abakinnyi bose baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bari muri APR FC ni beza, kuko hafi ya mwese mukinira amakipe y'ibihugu.'

    'Kuba muri beza rero mugomba kubyerekana no mu kibuga mwitwara neza kuko ni cyo tuba twabazaniye.'

    Yakomeje abibutsa ko APR FC ari ikipe irangwa n'instinzi buri gihe maze anabaha umukoro.

    Ati: 'Kugeza ubu muri umuryango mwiza, muri ikipe nziza, ariko hari ikibura, urebye imikino mwakinnye muri Cecafa Kagame Cup na CAF Champions League bitandukanye n'imikino yo muri shampiyona yo mu Rwanda.'

    'Mwongere mubikosore kuko ntimuri mwenyine ubuyobozi murikumwe nkuko bisanzwe.

    Yasoje yifuriza Intsinzi iyi kipe ku mukino bafitanye n'ikipe ya Rutsiro FC ku cyumweru tariki ya 10/11/2024.

    APR FC kugeza ubu imaze gukina imikino ine muri Rwanda Premier League, aho yatsinze ibiri, inganya umwe undi iwuterwamo mpaga, bityo ikaba ifite amanota arindwi, ikarushwa amanota 13 n'ikipe iri ku mwanya wa mbere yo imaze gukina imikino 8.

    The post Umuyobozi mushya w'agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuyobozi-mushya-wagateganyo-wa-apr-fc-brig-gen-rusanganwa-deo-yibukije-abakozi-bayo-indangagaciro-zayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuyobozi-mushya-wagateganyo-wa-apr-fc-brig-gen-rusanganwa-deo-yibukije-abakozi-bayo-indangagaciro-zayo

  • Huye: Yasanzwe muri Mwogo yapfuye nyuma y'iminsi itatu yarabuze – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku wa 08 Ugushyingo 2024, aho bivugwa ko yavuye mu rugo agiye kuroba amafi nk'akazi yari asanzwe akora bihoraho ariko ntagaruke mu rugo.

    Uwari umugore we Mujawayezu Triphine, yavuze ko umugabo we yavuye mu rugo mu ma saa tatu z'ijoro agiye kuroba.

    Ati 'Yagiye kuwa Mbere nijoro saa tatu nzi ko agiye kuroba, ntegereza ko umugabo yazagaruka ndaheba, turashaka ahantu hose turamubura, twamubonye ku wa Gatanu, aho yari yahagamye mu mazi y'umugezi wa Mwogo.''

    Abaturanyi ba hafi ba nyakwigendera, bavuze ko batiyumvisha urupfu rwe. Yakundaga guhamagara kuri radiyo zo mu Ntara y'Amajyepfo cyane nka Radiyo y'Abaturage ya Huye(RC Huye), Radiyo Salus adasize n'iz'i Kigali.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyeremye, yahamirije IGIHE iby'urupfu rwa Ngarambe, avuga ko koko umurambo we wabonetse mu mazi, umazemo iminsi.

    Ati 'Umurambo wahawe umuryango we ujya gushyingurwa, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane ikihishe inyuma y'uku kurohama.''

    SP Habiyaremye, yakomeje asaba abaturage ko bakwiye kwirinda kuvogera imigezi mu bihe by'imvura nk'iyi y'umuhindo kuko nayo ari kimwe mu bitwara ubuzima bw'abantu.

    Andi makuru yamenyekanye ni uko nyakwigendera mbere yo kurohama, yasize imusozi umuhoro n'inkweto zo mu bwoko bwa bote yari yambaye, akabona kujya mu mazi.

    Nyakwigendera yashyinguwe ku wa 09 Ugushyingo 2024, aho yavukaga i Nyaruhombo, akaba asize umugore n'abana babiri.

    Agahinda kari kose ubwo Ngarambe yashyingurwaga

    Umuryango Ngarambe asize

    Ngarambe yashyinguwe

    Umwe mu baturanyi be yerekana aho babonye umurambo wa Ngarambe Joseph wari umaze iminsi itatu muri Mwogo

    Umugezi wa Mwogo ukunze guteza ibibazo mu bihe by’imvura iyo wuzuye cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-yasanzwe-muri-mwogo-yapfuye-nyuma-y-iminsi-itatu-yarabuze

  • Abiga kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi bahawe icyizere cy'akazi – #rwanda #RwOT

    Ibyo babitangarijwe ku wa 6 Ugushyingo 2024, ubwo Urugaga rw'Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveyors), basuraga abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda biga ibijyanye na 'Quantity surveying', mu rwego rwo kubatera umwete no kubereka amahirwe ahari ku isoko ry'umurimo.

    Uwera Agnes wiga mu mwaka wa Kane mu Ishami ryo kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveying) muri Kaminuza y'u Rwanda, yavuze ko bungukiye mu biganiro bahawe n'Urugaga ndetse ko babashije kubona imirimo ibategereje, ubwo basuraga imwe muri site iri gukorerwaho imirimo y'ubwubatsi.

    Ati 'Nabashije kubona imbere uko hameze, mbasha kubona icyo nsabwa n'ibyo ngomba gushyiramo imbaraga kugira ngo ejo hazaza nanjye nzagire icyo nigezaho.'

    Aba banyeshuri biga uyu mwuga muri Kaminuza y'u Rwanda, urugaga rwabafashije gusura inyubako imwe iri kubakwa mu mujyi wa Kigali, kugira ngo babashe kubona uko imirimo ikorwa n'ibyo bategerejweho ubwo bazaba barangije kwiga, nyuma bahawe ibiganiro n'abanyamwuga batandukanye barimo abarangije muri iyo Kaminuza mbere yabo.

    Umwe mu banyeshuri barangije muri iryo shami akaza mu bagize amanota menshi muri Kaminuza, Nshuti Liza, yavuze ko yatangiye kwiga ibijyanye na 'Quantity surveying' atazi ibyo ari byo, ariko nyuma yagiye abisobanukirwa ndetse ageze no mu kazi abona ko ari ibintu bikenewe ku isoko.

    Yagiriye inama abakiri ku ntebe ishuri babyiga ati 'Inama nagira abanyeshuri ni ugushyiramo umwete mu kumva ibyo biga, ndababwira kugira icyizere cy'uko mu gihe bakoze ibyo basabwa, kwiga neza, kumva ibyo bigishwa, akazi karahari kari kuboneka […] bakwiye gushyira imbaraga mu kubaka uyu mwuga.”

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveyors), Charles Lugira, yashishikarije abanyeshuri kwiga cyane bakagera ku mpamyabumenyi zo hejuru mu bijyanye na 'quantity surveying'.

    Yagize ati 'Icyo dushaka ni ukuziba icyuho gihari hagati yacu namwe [abari mu kazi n'abanyeshuri], na Guverinoma ni ibintu ishyize imbaraga kugira ngo habeho itegeko rigenga uyu mwuga, iryo tegeko nirimara gutorwa ryasohotse mu igazeti, tuzaboneraho gusaba uburenganzira tugombwa.'

    Iryo tegeko rigenga imirimo y'ubuhanga mu guhanga inyubako, iy'ubuhanga mu by'ubwubatsi n'iy'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi, niritorwa ntawe uzongera kwemererwa gukora uwo mwuga atanditswe mu rugaga. Kuri ubu urwo rugaga rugizwe n'abanyamuryango bagera ku 120.

    Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ibikorwaremezo, Kabera Olivier, yavuze ko iri tegeko rizafasha Leta guca akajagari mu rwego rw'ubwubatsi, by'umwihariko mu bijyanye n'imirimo y'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi.

    Ati 'Ubu abahanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi, bose bagiye kwiyandikisha, bose bagomba kubona ibyangombwa, bagomba kuba barabyize babifitiye gihamya, ndetse bagakora n'isuzuma rituma binjira mu rugaga, hanyuma bagahabwa uburengazira bwo gukora akazi ku isoko ry'umurimo.'

    Yavuze ko icyiza uru rugaga ndetse n'izari zisanzwe nk'urwaba-Enjeniyeri zizanye, ni uko utazajya ukora akazi uko bikwiye bijyanye n'uko umwuga ubiteganya, azahanwa nk'uko iryo tegeko riri gusuzumwa ribiteganya.

    Abiga kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi bahawe icyizere cyo kuzabona akazi kuko umwuga uri guhabwa umurongo mwiza

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanga mu kubara kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveyors), Charles Lugira, yashishikarije abanyeshuri gushyiramo umwete

    Nshuti Liza, yavuze ko yatangiye kwiga ibijyanye na 'Quantity surveying' atazi ibyo ari byo, ariko nyuma yagiye abisobanukirwa ndetse ageze no mu kazi abona ko ari ibintu bikenewe ku isoko.

    Abanyeshuri basuye site imwe iri gukorerwaho imirimo y’ubwubatsi

    Basobanurirwe ibikenewe ndetse n’ibyo bakwiye gushyiramo umwete


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-kubara-kugena-no-kugenzura-ingano-y-ibintu-n-ibiciro-mu-bwubatsi-bahawe

  • Hagaragajwe impamvu yo gushora imbaraga mu rubyiruko ruba mu byaro – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yakomojeho ku wa 09 Ugushyingo 2024, mu kiganiro cyabereye ku ruhande rw'Inama ya YouthConnekt Afrika, cyagarukaga ku cyakorwa ngo urubyiruko rwo mu byaro rukomeze rutezwe imbere.

    Abaturage bari munsi y'imyaka 30 mu Rwanda bangana na 65,3% nk'uko byagaragaye mu Ibarura Rusange rya gatanu ry'Abaturage n'Imiturire ryakozwe mu 2022.

    Ubu mu Rwanda hari abantu 3.616.951 bari hagati y'imyaka 16 na 30 [urubyiruko].

    Kuva mu 2020, umubare w'urubyiruko wiyongereyeho 2%, nk'uko bigaragara mu bushakashatsi bwa Rwanda FinScope 2024 bwakozwe hagamijwe kureba uko urubyiruko rugera kuri serivisi z'imari mu gihugu 'Youth Financial Inclusion Thematic Report'. 68% muri bo baba mu byaro.

    Shami yagize ati 'Ibikorwa byacu bishingira ku mahame ya Madamu Jeannette Kagame yo gusigasira imbuto, kandi imbuto ntiziterwa mu mijyi gusa kuko no mu byaro byakunda. Ni ingenzi kuri twe kumenya ko tubaha ibyo bakeneye birimo guhabwa urubuga no kubona ibikorwaremezo bakeneye ngo bakure binyuze muri gahunda zacu zose.'

    Shami yavuze ko mu Muryango Imbuto Foundation, hari gahunda zifitanye isano n'inzego z'ubuzima, uburezi n'iterambere ry'urubyiruko kandi by'umwihariko zigenewe urubyiruko rwo mu byaro.

    Urugero rwa hafi ni amarushanwa yiswe 'Imali Agribusiness Challenge', yo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bw'umwuga no kurwongerera ubushobozi, yatangijwe umwaka ushize.

    Imali Agribusiness Challenge iiri muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw'urubyiruko. yatekerejwe inashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Friends of Imbuto na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Shami yagize ati 'Urubyiruko rurahura rukabona amahugurwa, ibishoro rukanaganira na rugenzi rwarwo rwo hirya no hino mu gihugu, bagahuriza hamwe ibitekerezo bigamije gushaka ibisubizo by'ibibazo biri mu rwego rw'ubuhinzi mu gihugu.'

    'Ariko hari na gahunda tugira zijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ubw'imyororokere hirya no hino mu gihugu, nazo zirafasha cyane kuko urubyiruko rurahura rukaganirira mu matsinda kuko ruba rwizerana kandi buri wese asobanukiwe undi. Nazo tugerageza kuzigeza hose hatari muri Kigali gusa cyangwa indi mijyi iyunganira.'

    Umuyobozi wa Imbuto yavuze ko hakiri urugendo rurerure.

    Ati 'Ariko hari byinshi bigikenewe gukorwa, aha navuga nk'ikibazo cy'ibikorwaremezo. Hakwiye kwitabwa ku kuba urubyiruko rwabona umwanya n'ibikorwa byose bakeneye ngo batere imbere.'

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere [UNDP] muri Afurika y'Epfo, Maxwell Gomera, nawe yunze mu rya Shami, avuga ko nta muntu n'umwe ugomba kudakabya inzozi ze kubera aho akomoka cyangwa aho baba.

    Yavuze ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga ngo urubyiruko rwo mu byaro rutere imbere.

    Ati 'Ndabizi iyo ufite amahirwe ariko udafite ibikenewe ngo uyabyaze umusaruro. Uyu munsi muri UNDP tubona ko ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano 'AI' ndetse n'uburyo bwo gushora no kugenzura imari bishobora kwagura urubyiruko rwo mu byaro, kuko bifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima.'

    Mu 2018 Imbuto Foundation yatangije gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanuzi, intego ari ugufasha abahanga bo mu Rwanda kubona urubuga bakeneye ngo bungukire mu bikorwa byabo.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko muri gahunda zabo zigamije guteza imbere urubyiruko, batibagirwa n'ababa mu byaro

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye gufatirana amahirwe ari mu rwego rw'ubuhinzi rufatiye runini yaba u Rwanda cyangwa Afurika muri rusange

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana mu Rwanda, UNICEF, Julianna Lindsey [wa mbere iburyo], yagaragaje ko imiryango ifite gahunda zo guteza imbere urubyiruko iba ikwiye gutekereza ku mwiharuko wa buri gace mu gutegura izo gahunda kuko ahantu hose aba atari hamwe

    Urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza ibibazo

    Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Ngabo Karegeya [iburyo] ni umwe mu batanze ibiganiro, agaragaza uburyo yishatsemo ibisubizo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-impamvu-yo-gushora-imbaraga-mu-rubyiruko-ruba-mu-byaro

  • Perezida Kagame yahaye inshingano Dr. Pierre… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2024, Inama y’Abamanisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro inyuranye aho bamwe bahawe inshingano nshya n’Umukuru w’Igihugu, ndetse hanemezwa imishinga y’amategeko itandukanye.

    Mu bahawe imirimo harimo Dr. Pierre Damien Habumuremyi wari umaze igihe kinini nta mirimo izwi afite muri Leta nyuma yo gukatirwa n’urukiko akanafungwa, nyuma agafungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame. Kuri ubu yahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri, akaba yagizwe umwe mu bagize Inama y’Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

    Tariki 13 Ukwakira 2021 ni bwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wari umaze iminsi mu gihome aho yari yarakatiwe imyaka 3 n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda kuva muri 2011-2014, ndetse aba n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe.

    Yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) tariki 03 Nyakanga 2020 akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n'abantu bungukira ku bandi inyungu z'ikirenga, ibizwi nka 'Banki Lambert'.

    Mu mpera za 2020, Dr Habumuremyi yakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy'imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba warasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi yafungiwe muri Gereza i Mageragere.

    Yaje gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame mu 2021. Icyo gihe mu myanzuro y’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 13 Ukwakira 2023 hari harimo ingingo ivuga ko “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi”. Kuri ubu rero Dr. Habumuremyi yahawe inshingano nshya.

    Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi harimo Amb. Dieudonne Sebashongore na Amb. Zaina Nyiramatama bagizwe nabo abagize Inama y’Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Dr. Claudine Uwera yagizwe ‘Senior Strategic Advisor mu Biro bya Minisitiri w’Intebe;

    Madamu Michelle Umurungi agirwa ‘Chief Investment Officer’ mu Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda; naho Madamu Maeva Seka Haguma agirwa ‘Deputy Principal Private Secretary’ mu Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

    Madamu Solange Ayanone wabaye umunyamakuru kuri RBA na Isango Star ndetse akaba yari asanzwe ari umwe mu Bajyanama b’Umujyi wa Kigali, yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru.

    Iyi Nama y’Ubuyobozi nayo yashyiriweho Umuyobozi ari we Israel Bimpe, akaba yungirijwe na Madamu Viviane Mukakizima. Abandi bagize Inama y’Ubuyobozi ni Madamu Anitha D. Umuhire, Bwana David Toovey, Bwana Michael Butera Mgasa na Bwana Kivu Ruhorahoza.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2024, u Rwanda ruzakira Inteko Rusange y’ihuriro ry’Ibigo bishinzwe gutunganya amasoko ya Leta ku mugabane wa Afurika.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 22 Ugushyingo 2024, i Kigali hazizihirizwa Umunsi Nyafurika w’Inganda.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, buteganyijwe kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kgeza ku ya 10 Ukuboza 2024.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 5 Ukuboza 2024, i Kigali hazabera ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake uzahurirana n’isabukuru y’imyaka 30 Ubukorerabushake butangiye mu Rwanda.

    Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Ibirori bizabera mu Karere ka Muhanga.

    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko u Rwanda rugiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n’ubushobozi bw’abakuze. Yemeje kandi imishinga y’amategeko irimo Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko rigenga Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari.

    Hemejwe kandi Umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwira ry’intwaro za kirimbuzi.

    Inama y’Abaminisiti yemeje amateka arimo Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena ingano itangwa mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe; Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga asubizwa umukozi n’agaciro k’ibyo umukozi agenerwa bitari amafaranga mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe.

    Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite y’Igihugu y’Ubusugire bw’Urusobe rw’ibinyabuzima; Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya iterabwoba; 

    Iteka rya Minisitiri ryerekeye gusaba uruhushya rw’ibikorwa byerekeye ikinyabuzima cyahinduwe; Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’imitangire y’amasoko ya Leta ajyanye no guhanga ibishya.

    Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho gahunda yo gukumira ikwirakwira rya Virus ya Marburg igeze. Kugeza ubu, abarwayi bose ba Marburg bamaze gukira, kandi ingamba zo guhashya ikwirakwira ryayo zirimo gutanga umusaruro.

    Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukora igenzura risanzwe, kandi ibikorwa bisnzwe birimo ingendo ku baza mu Rwanda n’ingendo zikorerwa imbere mu Gihugu birakomeje nta nkomyi.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148491/perezida-kagame-yahaye-inshingano-dr-pierre-damien-habumuremyi-ibyemezo-byinama-yabaminisi-148491.html

  • Musanze: Ushinzwe umutekano yakubiswe kugeza apfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 09 Ugushyingo 2024, ubwo abaturage bamusangaga yajugunywe ku muhanda yapfuye.

    Nahayo yari kumwe na mugenzi we na we wakubiswe akagirwa intere ariko we ntapfe. Uwapfuye n'uwasanzwe ari intere bivugwa ko bakubiswe mu ijoro ryo 09 Ugushyingo 2024.

    Bivugwa ko bakubitiwe mu Mudugudu wa Marantima mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve ahazwi nka Nyarubande.

    Yamaze kwicwa, abakoze ibyo baramuterura bajya kumurambika hakurya y'umuhanda. Ni mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve, Kalimba Karima Augustin, yavuze ko hari abamaze gutabwa muri yombi ndetse bashyikirizwa inzego z'umutekano, kandi ko iperereza rikiri gukorwa kugira ngo ababigizemo uruhare bose babiryozwe.

    Ai “Ntabwo yari mu kazi. Hari abakekwa bafashwe bashyikirizwa polisi kandi iperereza riracyakomeje kugira ngo ababigizemo uruhare batahurwe.”

    Kalimba yatanze ubutumwa bwo gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, igihe abaye bakaregera inzego zikabakiranura. Ikindi ni uko abaturage bagomba kujya batabara uri mu kaga mu gihe bamubonye.”

    Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itatu n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mu 2023 raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Ubucamanza yerekana ibyakozwe, yerekanye ko mu byaha by'inshinjabyaha icyo gukubita no gukomeretsa ari cyo cyiganje mu nkiko z'u Rwanda.

    Raporo y'ubucamanza igaragaza ko umwaka ushize w'ubucamanza warangiranye na Kamena 2023 hakiriwe dosiye 18.716, agize 25% by'ayakurikiranywe, akaba yarimo abantu 28.333.

    Abakurikiranyweho iki cyaha bayobowe n'urubyiruko rungana na 40,1%, abafite imyaka hagati ya 31 na 40 (31,7%), abafite 41 kugera kuri 50 (16,9%) mu gihe abafite hagati y'imyaka 51 na 60 bagize 6,3%.

    Umugabo wo mu Karere ka Musanze yakubiswe nyuma aza gushiramo umwuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ushinzwe-umutekano-yakubiswe-kugeza-apfuye

  • Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ifata umw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu itariki 9 Ugushyingo 2024 saa kumi n'ebyiri z'umugoroba Rayon Sports yakiriye Etincelles FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

    Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze Etincelles igitego kimwe ku busa, itsinda umukino wa gatanu yikurikiranya, ikomeza kugenda mu mwuka mwiza wo gutsinda.

    Gutsinda uyu mukino bitumye ikipe ya Rayon Sports ifata umwanya wa mbere n'amanota 20, mu gihe ikurikiwe na Gorilla FC ifite amanota 18 naho Police FC iza aho hafi n'amanota 15.


    Uko umukino wagenze umunota ku munota

    94′ Iminota yari yongewe ku mukino yarangiye nta gitego kigiye mu izamu nuko Rayon sports ibona amanota atatu.

    92′ Aziz Basane yari yisanze wenyine imbere y’izamu rya Etincelles FC ariko umuzamu akuramo umupira.

    90′ Iminota 90 yarangiye ikipe ya Etincelles FC itarabona igitego cyo kwishyura, nuko abasifuzi bongeraho iminota ine.

    87′ Fitina Omborenga yari azamuye umupira kwa fall Ngagne ariko umupira ujya muri korunel itagize icyo imarira Rayon Sports

    85′ Umuzamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye yongeye kurokora Rayon sports nyuma yo gukuramo umupira yatewe na Ismaila Molo’

    84′ Aziz Basane yari ahaye umupira Adama bagayogo nuko Bagayobo awushota Ciza Hussein Mugabo.

    83′ Etincelles yari yishyuye igitego cyari gitsinzwe na Gedeon Bendeka ariko umusifuzi yanzura ko habayeho kurarira.

    79′ Koruneli ya Rayon sports Muhire Kevin ayihererekanyije na Adama Bagayogo ariko azamuye umupira ukurwamo na Hussein. Abakinnyi ba Etincelles bahise bazamukana umupira ariko Khadime Ndiaye awukura ku kirenga cya Gedeon Bendeka.

    77′ Kufura ya Etincelles nyuma y’ikosa ryakorewe Ismaila Molo. Molo ayihererekanyije na Ciza Hussein maze ateye ishoti rikomeye umupira unyura ku ruhande.

    74′ Aziz Basane yari azamukanmye umupira yongeye gushaka Fall Ngagne umupira ukurwamo na Gedeon Bivula.

    73′ Bugingo Hakim yari azamuye undi mupira ukomeye ashakisha umucunguzi Fall Ngagne ariko ba myugariro ba Etincelles bagwirirana ari batatu bakuramo umupira.

    71′ Fall Ngagne yari yongeye kugerageza uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Etincelles FC ariko umuzamu ukomoka muri Uganda yongera kuhagoboka.

    68′ Umunya Mali Adama Bagayogo yongeye gukusanya ba Myugariro ba Etincelles ariko ananirwa gutanga umupira ubyara igitego cya kabiri.

    66′ Umunya mali Adama Bagayogo nyuma y’iminiota ibiri agiye mu kibuga atanze umupira kwa Fall Ngagne nuko atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

    64′ Rayon Sporta ikoze impinduka, Iraguha Hadji ava mu kibuga hinjiramo adama Bagayogo.

    63′ Fall Ngagne arase igitego kidahushwa ku ruhande rwa Rayon sports

    61′ Koruneli ebyiri za Rayon Sports ntacyo zayimariye kuko zakuwemo neza na ba myugariro ba Etincelles FC.

    60′ Kufura imeze nka penaliti ya Rayon Sports nyuma y’uko Azizi Basane yari acenze ba myugariro ba Etincelles bamutereka hasi, nuko kufura itewe na Ndayishimiye Richald umupira ujya muri Koruneli.

    58′ Muhire Kevin na Fitina Omborenga bakinanye neza, nuko Omborenga azamura umupira muremure ashakisha Fall Ngagne ariko umupira unyura ku ruhande.

    55′ Nsabimana Aimable azamuye umupira muremure ashakisha Fall Ngagne ariko abakinnyi ba Etincelles bakora amakosa yabyaye kufura yatewe nabi na Bugingo Hakim ku munota wa 57.

    53′ Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gukinira inyuma bashaka uko bazamukana ikipe ya Etincelles FC ariko bikomeje kugorana kugeza ubu.

    50′ Ciza Hussein yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports ariko Khadime Ndiaye yongera gushimangira ko yavuye muri Senegal aje mu kazi.

    48′ Niyonkuru Sadjat yari ashatse gutsinda igitego atareba izamu rya Rayon Sports ariko umupira unyura hejuru y’izamu

    46′ Igice cya kabiri gitangiranye impinduka, ku ruhande rwa Rayon Sportrs havamo Charles Baale hinjira mu kibuga Aziz Basane Koulagna.

    45′ Iminota 45 yarangiye nta kipe irabona igitego nuko abasifuzi bongeraho iminota ibiri. Iminota ibiri y’inyongera irangiye ntagihindutse nuko igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    44′ Kufura ya Rayon Sports yari itewe na Muhire Kevin umupira Fall Ngagne yari yawuteretse mu nshundura ariko umusifuzi avuga nko yaraririye.

    40′ Umuzamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye akuyemo igitego cya Etincelles aho abakunzi ba Rayon Sports bari batangiye kwibaza ko batsinzwe igitego, bamushose umupira wa kabiri nawo arawufata.

    37″ Charles Baale yari atanze umupira mwiza ashakisha Fall Ngagne ariko umupira wongera kwisanga mu ntoki z’umuzamu wa Etincelles FC, Denis Ssenyondwa

    34′ Muhire Kevin yari ateye kufura ku ikosa ryakorewe Nsabimana Aimable ariko umupira awutera kure y’izamu rya Etincelles FC.

    32′ Muhire Kevin akinanye neza umupira na Iraguha Hadji ariko arekuye umupira imbere y’izamu rya Etincelles FC abakinnyi bayo bakuramo umupira nta kibazo.

    29′ Umuzamu wa Rayon Sports yakuyemo umupira ukomeye cyane ubwo yari yisanze asigaranye na Ciza Hussein wa Etincelles FC.

    27′ Umuzamu wa Etincelles Denis yongeye kurokora ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gukura umupira ku mutwe wa Fall Ngagne wari uhawe umupira na Muhire Kevin.

    26′ Ismaila Molo yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports arekura ishoti rikomeye cyane ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Khadime Ndiaye.

    24′ Rukomeje kubura gica hagati ya Etincelles FC na Rayon Sports aho habuze ikipe ifungura amazamu.

    22′ Fall Ngagne yari agiye gutsinda igitego cya Rayon Sports ku mupira yahawe na Omborenga Fitina, ariko abakinnyi bo mu bwugarizi bwa Etincelles baguma guhagarara kigabo.

    20′ Ciza Hussein atabaye ikipe ya Etincelles aho agaruriye umupira ku murongo, naho rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne we yari yamaze gushota mu izamu.

    17′ Abakinnyi ba Etincelles bakomeje kugorwa na Rayon Sports iri kubataka umunota ku wundi, ariko igishimishije ni uko ubwugarizi bwayo ndetse n’umuzamu wayo bahagaze neza.

    13′ Etincelles FC ihawe kufura nyuma y’ikosa Kanamugire Roger akoreye Robert Mukoghotya. Mukoghotya yateye kufura ikomeye cyane ariko umuzamu wa Rayon Sports aba ibamba umupira awukuramo.

    11′ Omborenga Fitina yari akaraze umupira mwiza imbere y’izamu rya Etincelles FC ariko Iraguha Hadji ananirwa gutsinda igitego.

    10′ Ikipe ya Etincelles FC yari yokeje umuriro imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umupira watewe na Sumaila Molo ufatwa na Khadime Ndiaye.

    8′ Korineli ya Etincelles itewe na Ciza Hussein ntacyo imariye iyi kipe ikomoka mu karere ka Rubavu.

    5′ Fall Ngagne yarase igitego nyuma y’umupira yari azamuriwe na Muhire Kevin, ariko ateye umutwe, umupira ujya ku ruhande rw’izamu rua Etincelles.

    3′ Robert Mukoghotya yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports ateye ishoti rikomeye umupira ugarukira mu ntoki z’umunya Senegal Khadime Diaye.

    1′ Iraguha Hadji yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Etincelles FC ariko umuzamu wayo ukomoka muri Uganda, Denis Ssenyondwa arawufata.

    Mbere y’uko umukino utangira amakipe yombi yafashe umwanya wo kwibuka Anne Mbonimpa umukozi wo muri FERWAFA wari ushinzwe kwita ku iterambere ry’abagore, witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tarik 08 Ugushyingo 2024.

    Ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi babanje mu kibuga ni Khadime Ndiaye, Omborenga Futuna, Bugingo Hakim, Nsabimana Amiable, Nshimiyimana Emmanuel, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Hadji Iraguha, Charles Baale na Fall Ngagne

    Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Etincelles FC ni Nshimiyimana Abdul, Denis Ssenyondwa, Gedeon Ndonga Bivura, Nsabimana Hussein, Manishimwe Yves, Kwizera Amiable, Niyonkuru Sadjati, Ciza Hussein, Joseph Tonyo, Sumaila Moko na Robert Mukoghotya.

    Uyu mukino wa Etincelles na Rayon Sports ugiye gukinwa kuri uyu wa Gatandatu, wakagombye kuba warakinwe ubwo andi makipe yakinaga umunsi wa karindwi wa shampiyona y'u Rwanda.

    Nabwo uyu mukino wakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu “Amavubi” yari iri mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Africa cy'abakinira mu gihugu, CHAN.

    Amakipe yombi agiye gucakirana, ikipe ya Rayon Sports ariyo imeze neza cyane, kuko imaze imikino ine itsinda yikurikiranya. Mbere yuko uyu mukino ukinwa, Rayon Sports yari ifite amanota 17 iri ku mwanya wa kabiri izigamye ibitego 9, naho Etincelles yo yari ifite amanota umunani iri ku mwanya wa 12 n'umwenda w'ibitego bibiri.

    Rayon Sports iramanuka mu kibuga yikandagira kubera ko Etincelles yagaragaje ko ijya inanira amakipe akomeye nyuma yo kuba yaranganyije na Police FC ndetse ikongera ikanganya na APR FC.

    Indi mpamvu yo kuba Rayon Sports yagira ubwoba imbere ya Etincelles FC, ni uko umukino uheruka guhuza aya makipe muri shampiyona tariki 4 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium, Etincelles yatsinze Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe.

    Mbere y’uko umukino utangira amakipe yombi yabanje kwibuka Anne Mbonimpa witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu

    Abakinnyi ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon sports Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles FCUmutoza wa Rayon Sports ukomeje kuyishira mu bihe byiza yamaze kugera kuri kigali pele Stadium

    Abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga aho bagiye kwesurana na Etincelles

    Abakinnyi ba Etincelles nabo bageze ku kibuga

    Amakipe yombi ari kwitegura kumanuka mu kibuga

    REBA AMASHUSHO MURI UYU MUKINO WA RAYON SPORTS NA ETINCELLES FC



    “>

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    VIDEO: Eric Munyantore – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148485/live-rayon-sports-yakiriye-etincelles-mu-mukino-wikirarane-amafoto-148485.html

  • Diddy yongeye gusaba kuburana adafunze – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi w'umwirabura yongeye gutakamba asaba kuba arekuwe ku wa 08 Ugushyingo 2024.

    Nk'uko byari byagenze muri Nzeri 2024, uyu muhanzi avuga ko ashaka gutanga ingwate ya miliyoni 50$ (arenga miliyari 68,9 Frw).

    Agaragaza ko mu gihe yaba afunguwe yajya acungirwa hafi, hirindwa ko atatoroka ubutabera cyangwa akaba yareshya bamwe mu batangabuhamya nk'uko TMZ yabitangaje.

    Abunganira uyu muhanzi mu mategeko bavuga ko abandi baregwa ibyaha nk'ibye bagiye bemererwa gutanga ingwate bakaburanira hanze, bityo na we urukiko rukwiriye kumva icyo asaba.

    Batanze urugero rw'umwe mu bayobozi b'ikigo warezwe n'abagore agahishyi bamushinja kubahohotera ndetse na mugenzi we wavugwagaho kuvugisha kuganiriza abatangabuhamya ko bareka kugana urukiko.

    Abunganira Diddy berekana ko icyo gihe leta yasabye miliyoni 10,5$ uwo mugabo ngo akurikiranwe adafunze, impamvu bashingiraho bavuga ko ayo mafaranga ari make bagereranyije n'ayo Diddy ashaka gutanga.

    Uyu muraperi w'imyaka 54 yatawe muri yombi ku mugoroba ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York.

    Ku wa 17 Nzeri 2024 yitabye ubushinjacyaha agaragarizwa ibyaha bitatu ashinjwa, birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by'ubusambanyi.

    Aramutse ahamwe n'ibyo byaha ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu.

    Umuhanzi Diddy wo muri Amerika w’imyaka 54 akurikiranyweho ibyaha birimo gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by'ubusambanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diddy-yongeye-gusaba-kuburana-adafunze

  • ILPD imaze kurema abanyamwuga mu by'amategeko barenga 6000 bo mu bihugu bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yatangajwe ubwo ILPD yatangizaga icyiciro cya 19 cy'abanyeshuri 62 bazajya biga ku mugoroba, aho bagiye kumara amezi hafi 16 bahabwa amahugurwa mu mategeko.

    Abo bamaze kunyura muri ILPD kuva mu 2008, bari abo mu bihugu 15 bya Afurika nk'u Rwanda Ghana, Cameroun, Sudani y'Epfo, Gambia, Gabon, Uganda, Kenya n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves, yavuze ko impamvu abo banyeshuri bava mu bihugu byabo bakaza mu Rwanda, ari uko ILPD ihuza uburyo bubiri bubarizwa mu myigishirize y'amategeko, intambwe utasanga muri ibyo bihugu kuko byo biba byarafashe uburyo bumwe.

    Ati 'Twigisha muri gahunda zombi uko ari ebyiri zikoreshwa mu mategeko. Zirimo uburyo buzwi nka 'Common Law' n'ubwa 'Civil Law'. Mu bindi bihugu usanga barahisemo kwigisha mu buryo bumwe, uwize muri 'Common Law' adasobanukiwe ibya 'Civil Law'. Ni imyigishirize ikundwa n'abanyeshuri benshi kuko igihugu yajyamo cyose yakora akazi.'

    Ubwo buryo bwifashishwa mu mategeko bwakomotse ku bihugu byakolonije Afurika aho nk'u Bwongereza n'ibihugu bwakolonije byakoreshaga 'Common Law' mu gihe u Bufaransa n'ibihugu byakolonije byibandaga kuri 'Civil Law'.

    Muri ubwo buryo bwa mbere bwakomotse mu Bwongereza, imanza zicibwa hegendewe ku zaciwe mbere, urubanza ruciwe ugahinduka itegeko rukagenderwaho mu guca izindi bisa.

    Niba uyu munsi hari umuntu wariganyije undi, icyemezo abacamanza bafashe kigahinduka itegeko, bazajya guca urundi rubanza nk'urwo hakagenderwa kuri rwa rundi rwa mbere.

    Ni mu gihe kuri 'Civil Law' ho mu guca imanza no mu gutanga ubutabera ho hisungwa amategeko yanditse n'icyo agenda aho kwibanda ku manza zaciwe ibizwi nka 'codification'. Ni uburyo bwadukanywe n'Abafaransa, u Bubiligi, n'ibindi bihugu byakolonijwe n'u Bufaransa.

    Uwo mwihariko ni wo Rwigemakurusha Patrick usoje Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda, waje kwiga muri ILPD akurikiye.

    Uyu wagizwe umuyobozi wa bagenzi be yakomeje ati 'Batweretse ibyo batugomba n'ibyo tugomba na twe kwitaho ndetse tuzabikurikiza. Twiteguye kwiga neza, ibizatuma tujya gutanga ubutabera buboneye mu gihugu no hanze yacyo aho bishoboka.'

    Dr Sezirahiga yasabye abatangiye amasomo kubyaza amahirwe babonye ajyanye n'uko bazigishwa n'abarimu bari no mu mirimo itandukenye irimo n'ikomeye mu gihugu, bakabakuramo ubwo bumenyi.

    Ati 'Amahirwe tugira ni uko abayobozi benshi dufite mu nzego z'ubutabera ari abarimu bacu. Nka Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru, Minisitiri w'Ubutabera, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, n'abandi bose baza kwigisha hano. Abanyeshuri rero bagomba kubyaza umusaruro ayo mahirwe batabona ahandi.'

    Kugeza ubu mu Rwanda kugira ngo ujye mu mirimo nk'iy'ubushinjacyaha, kuba umwanditsi w'urukiko, umucamanza n'umwunganizi mu mategeko, bisaba kuba waranyuze muri iri shuri rifite amashami i Nyanza n'i Kigali.

    ILPD iri no gutekereza uburyo na ba noteri, abahesha b'inkiko b'umwuga, n'abajyanama mu by'amategeko, bajya babanza kunyura muri iri shuri mbere yo kujya mu kazi, na cyane ko zimwe mu mfashanyigisho zarangiye.

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Karimunda aganiriza abanyeshuri baje mu cyiciro cya 19 biga muri porogaramu ya nimugoroba

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves yeretse abanyeshuri 62 baje mu cyiciro cya 19 ko bazamara amezi 16 bari ku ntebe y’ishuri

    Umuyobozi w’abanyeshuri baje kwiga muri ILPD mu cyiciro cya 19 witwa Rwigemakurusha Patrick, yagaragaje ko bazubahiriza ibyo basabwa kugira ngo bacengerwe n’amasomo azabafasha kwimakaza ubutabera bunoze

    Abanyeshuri 62 bo mu cyiciro cya 19 cy’abiga nimugoroba batangiye kwiga muri ILPD

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri ILPD Shirimpumu N. Erick aganiriza abanyeshuri bashya baje kwiga muri iri shuri

    Umwanditsi muri ILPD witwa Mugisha Richard na we yaganirije aba banyeshuri baje kwiga bushya, ababwira uko bazitwara mu mezi 16 bagiye kumara

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-imaze-kurema-abanyamwuga-mu-by-amategeko-barenga-6000-bo-mu-bihugu-bya

  • MINALOC yatangiye ikusanyamakuru ku bafite ub… – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, irasaba buri wese ufite ubumuga kwibaruza. Ni ubutumwa bugira buti “Ufite imbogamizi ku ruhu rwawe?, Ufite imbogamizi mu kubona?, Ufite imbogamizi mu kuvuga, kugenda, kumva, cyangwa mu mitekerereze?.

    Ubu Leta y’u Rwanda irimo gukusanya amakuru ku bantu bafite imbogamizi mu buzima – niba utaragerwaho, egera ubuyobozi bw’Akagari bakubwire uko wakwibaruza”.

    MINALOC yagize kandi icyo isaba umuntu wese uzi umuryango urimo abafite imbogamizi zo ku ruhu, kubona, kuvuga, kugenda, kumva, cyangwa mu mitekerereze. Iti “Wiceceka, bibutse, bamenyeshe cyangwa se ubwire ubuyobozi bukwegereye”.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko agaciro k’iri kusanyamakuru ni uko rigiye gutuma Leta ishyira mu igenamigambi ingamba zikemura ibibazo bibangamiye abafite ubumuga mu Rwanda.

    Mugisha Jacques ufite ubumuga bwo kutabona, yahamagariye abantu bose bafite ubumuga kwibaruza. Ati “Nize kaminuza, ubu mfite akazi. Agaciro k’iri kusanyamakuru ni uko rizafasha Leta gushyira mu igenamigambi ingamba zikemura ibibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo mu Rwanda. Baruza uwawe, nanjye naribaruje”.

    MINALOC yatangaije iyi gahunda y’ikusanyamakuru ku bafite ubumuga, irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kubishishikariza abaturage no gukurikirana ko abo bireba bari muri buri fasi babaruwe. Ni ikusanyamakuru riri gukorwa na Leta y’u Rwanda ku bantu bafite ubumuga.

    Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bakaba bangana na 3,4% bya Miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda, muri bo abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949

    Ihuriro ry'Imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rikunze gusaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo gutabara abafite ubumuga.

    Perezida wa NUDOR, Dr. Mukarwego Beth, avuga ko ubuzima bw'abantu bafite ubumuga bujya mu kaga cyane cyane mu gihe habaye ibiza cyangwa ibindi bintu bishobora gukomeretsa abantu, agasaba ubuyobozi kubitaho.

    Ati 'Abafite ubumuga benshi usanga ubuyobozi buba butanazi aho batuye n'uko babayeho, ugasanga igihe habayeho ibibazo mu Midugudu cyangwa mu Karere nta makuru bafite, ntibashobore gukora ibyo abandi Banyarwanda barimo bakora kugira ngo babashe kwikura muri icyo kibazo bashobora kuba bisanzemo.

    Abandi nk'abatumva usanga badafite ubafasha mu buryo bw'ubusemuzi, ugasanga ibintu byose ntibabasha kubimenya, keretse babonye ubibabwira. Usanga rero babura amakuru bakabura n'abantu babafasha.

    Urugero nk'ufite ubumuga bw'ingingo ashobora kuba ari mu rugo ariko nta gare afite yakoresha kugira ngo abo mu muryango we bamushyire muri rya gare bamusunike bamujyane aho abandi barimo kujya igihe habaye ibiza, igihe haguye imvura nyinshi, inzu zaguye,…'.

    Icyakora hari n’imbogamizi yagiye ishyirwa mu majwi kenshi yo kuba hari abafite ubumuga batazwi, aho byagiye bigaragara ko hari imiryango ihisha abana bavukanye ubumuga, bagakura batazi uko ishuri rimera, bikaba byanagorana kubamenya mu gihe cyo kubafasha.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko agaciro k’iri kusanyamakuru ku bantu bafite ubumuga, ni uko rigiye gutuma Leta ishyira mu igenamigambi ingamba zikemura ibibazo bibangamiye abafite ubumuga mu Rwanda.

    Mu ntangiriro za 2024, Ministeri y'Ubutgetsi bw'Igihugu yatangaje ko hamaze kubakwa uburyo buzifashishwa habarurwa abo bantu. Yavuze ko abafite ubumuga bari gushyirwa mu byiciro, n'ibyo ubumuga butuma atageraho nk'inzitizi bimutera nyuma ubwo buryo bukazahuzwa n'ubundi busanzwe Buhari bwa Imibereho System.

    Yavuze ko bizabafasha kumenya abafite ubumuga bose, ibyiciro barimo n’inzitizi bafite. Ati 'Tujye tureba tuvuge duti uyu muntu ufite ubumuga, turebe umutungo afite, ibyo yinjiza, ibibazo afite, n'ibisubizo byashoboka. Ibisubizo bishobora kuva mu nyunganirangingo, mu burezi aho nk'umwana aba akeneye umwihariko mu kwiga bijyanye n'ubumuga afite n'ibindi.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko ko gutinda kubarura abafite ubumuga mu Rwanda byatewe n'ingengo y'imari itarabonekeye igihe ariko, ikibazo kikaba kiri gukurikiranwa. Kuri ubu rero kubarura abafite ubumuga birarimbanyije.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148486/minaloc-yatangiye-ikusanyamakuru-ku-bafite-ubumuga-hagamijwe-gukemura-ibibazo-bibabangamiy-148486.html