Blog

  • Gatsibo: Abayobozi b'utugari umunani basezeye mu kazi – #rwanda #RwOT

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa basezeye mu kazi ni abo mu mirenge ya Kiziguro, Muhura, Kageyo, Gitoki, Nyagihanga na Remera.

    Impamvu nyamukuru yakomotse ku kuba bamaze igihe kinini bamwe muri bo batubahiriza inshingano zabo nk'uko bikwiye.

    Aba bayobozi batangiye kwandika amabaruwa yo gusezera kuva ku wa 06-08 Ugushyingo 2024.

    Benshi bashinjwaga kwakira amafaranga y'imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza y'abaturage aho kuyajyana kuri banki bakayishyirira ku mufuka.

    Abandi bagiye bakira amafaranga ya Ejo Heza y'abaturage bakayarya mu gihe harimo n'abagiye bashuka abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bakazigurisha bakabagurira inyana ntoya andi mafaranga bakayagabana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemereye IGIHE ko koko aba ba gitifu umunani na Sedo bamaze kwandika amabaruwa basezera mu kazi.

    Icyakora yabise intwari ngo kuko nibura babonye ko gushyira umuturage ku isonga bibananiye bagahitamo gukuramo akabo karenge.

    Ati 'Nibyo koko abagitifu umunani na Sedo bamaze kutwandikira basezera. Twari tumaze iminsi tubakurikirana hari na bo Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB iri gukurikirana. Hari n'abatawe muri yombi nka Sedo bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kurya amafaranga y'abaturage ya Mituweli, Ejo Heza hakaba n'abashutse abaturage kugurisha inka za Girinka.'

    Yasabye n'abandi bayobozi kwirinda kurya ibigenewe umuturage, ahubwo bagakoresha ubushobozi Leta iba yabahaye mu kwikemurira ibibazo.

    Yibukije ko abantu bazajya babirengaho gusezera byonyine bidahagije ahubwo bazajya bakurikirana kugira ngo baryozwe ibyaha baba bakoreye mu kazi.

    Akarere ka Gatsibo gafite imirenge 14, utugari 69 n’imidugudu 602


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abayobozi-b-utugari-umunani-basezeye-mu-kazi

  • #YouthConnektAfrica: Ngabo Karegeya yagaragaj… – #rwanda #RwOT

    Alexis Ngabo Karegeya w'imyaka 28 yavukiye anakurira mu Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Uburengerazuba, ari mu basore bakiri bato bakomeje kugaragaza ubudasa mu gisata cy'Ubukerarugendo.

    Kugeza ubu binyuze mu mushinga yatangije wa Visit Bigogwe, abanyarwanda n'abanyamahanga basigaye bagenderera aka gace k'ubukerarugendo bushingiye ku muco.

    Ubwo yahabwaga umwanya mu nama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko, Youth Connekt Africa 2024, Ngabo Karegeya yavuze ko ari umushumba w’umunyamwuga kandi utewe ishema na byo. Yavuze ko yumvaga ntako bisa kuvukira no gukurira mu Bigogwe, ariko yabibwira abo bigana bakamuseka bityo atangira kwiyitirira ahandi.

    Yakomeje agira ati: “Muri Covid-19, nafashe icyemezo cyo kumenyekanisha aho nkomoka ku Isi hose. Nafunguye konti ya Twitter nyita ‘Ibere rya Bigogwe,’ urutare ruzwi cyane muri Bigogwe.”

    Karegeya yavuze ko yahisemo guha umushinga we iri zina kuko ryari risanzwe rizwi, ibyatumye ibikorwa bye bimenyekana vuba kandi mu byuryo bworoshye. Nyuma yo gufunguza konti kuri X yahoze yitwa Twitter, nibwo yatangiye kujya ashyiraho amafoto n’amashusho agaragaza ubwiza bwa Bigogwe.

    Yavuze ko binyuze mu byo akora, yahaye akazi urubyiruko rwinshi by’umwihariko urutuye mu gice cy’icyaro, ndetse agatuma buri mushumba wese yumva atewe ishema n’akazi ke. Karegeya yongeyeho ko ibyo akora yiteze ko bizakomeza kugira uruhare runini mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

    Karegeya yatangaje ko we yatangaje ko atangira iki gikorwa yashakaga kumenyekanisha aho akomoka nta gahunda yo kubigira ubucuruzi yari afite. Yavuze ko kuri ubu yabihinduye kompanyi ikomeye y’ubukerarugendo, aho buri munsi yakira abantu baje kuhasura no kuryoherwa n’ibyiza by’umuco Nyarwanda.

    Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo kandi sosiyete yatangije Bigogwe Tourism Company Ltd yeguriwe ubutaka bwari mutungo bwite wa Leta kugira ngo ikomeze kubukoresha mu buryo bubyara inyungu.

    Uyu musore aherutse gutangaza ko yifuza ko mu myaka itari myinshi byibuze Bigogwe izaba ivugwa nk’uko abantu batekereza Nyungwe, Akagera na Pariki y’Ibirunga.  

    Mu 2023 nibwo Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo guha ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta, ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, kimaze kwamamara mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka.

    Ni icyemezo cyafashwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame. 


    Ngabo Karegeya wamamaye abikesha ‘Ibere rya Bigogwe,’ yabwiye urubyiruko rwitabiriye ihuriro rya Youth Connekt Africa inkuru y’uko yahinduye umushumba w’umusirimu

    Karegeya akunda kugaragaza kenshi urukundo rutangaje akunda inka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148484/youthconnektafrica-ngabo-karegeya-yagaragaje-uko-yaje-kuvamo-umushumba-wumusirimu-148484.html

  • Ibyamamare Nyarwanda byashwaniye mu myidagadu… – #rwanda #RwOT

    Hari umwe mu bahanzi uherutse gutanga ikirego mu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) agaragaza ko yibasiwe mu gihe cy'imyaka ine ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo yabanye n'agahinda gakabije (Depression) yibaza icyo yakoze kugira ngo uwo muntu amwibasire mu buryo bukomeye.

    Undi watanze ikirego yagaragaje ko yababajwe mu buryo bukomeye no kuba hari uwakoze ibiganiro avuga uburyo yatandukanye n'umugore we, ko yagiye aryamana n'abahanzikazi b'abakobwa yagiye afasha mu muziki n'ibindi byakomerekeje amarangamutima ye.

    The Ben aherutse kugaragaza ko yahaye imbabazi Fatakumavuta. Ndetse yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, avuga ko yahaye imbabazi Fatakumavuta asaba ko yarekurwa.

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, uyu muhanzi yavuze ko n'ubwo yahaye imbabazi Fatakumavuta ariko amagambo yamuvuzeho 'yasize ibikomere.' Yumvikanishije ko buri wese yagahisemo imbabazi n'urukundo kugirango ubuzima bugende neza.

    Mu bihe bitandukanye mu myidagaduro yo mu Rwanda havuzwe inkuru z'ibyamamare byagiye bihangana. Hari abagiye bafatana mu mashati, abajyanye mu nkiko abandi, n'abandi bagiye bavuga ko bazarega ariko bikarangira bisubiyeho.

    Hari ibyamamare byagiye birega ibitangazamakuru kubera inkuru zabanditsweho, hari n'abandi bisanze imbere y'Inkiko ndetse barakatirwa kubera amagambo bavuze ku bandi.

    InyaRwanda igiye kugaruka kuri bamwe mu byamamare biyambaje ubutabera nyuma y'uko batumvise ibintu kimwe n'abandi, ndetse n'abagiye batanga ibirego kubera amagambo abahonyora bavuzweho mu bihe bitandukanye.

    1.The Ben yitabaje Ubugenzacyaha kuri Fatakumavuta

    Imwe mu nkuru igarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru muri iki gihe, ni urubanza rwa Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ uherutse gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

    Ni icyemezo Urukiko rwafashe rushingiye ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushaka gukomeza gukora iperereza kuri uyu mugabo wamamaye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwakiriye ikirego cya The Ben agaragaza ko Fatakumavuta yamwibasiye mu bihe bitandukanye, yisunze umuyoboro we wa Youtube ndetse no ku rubuga rwa X.

    Bwagaragaje ko bushingiye ku kirego cyatanzwe na The Ben, bwasanze Fatakumavuta yaribasiye n’abandi barimo Muyoboke Alex, Bahati, ‘Noopja’ n’abandi. Ibi bituma basaba ko akomeza akomeza gufungwa.

    Iyi ni imwe mu nkuru igarukwaho cyane, ikibutsa amakimbirane y’ibyamamare cyane cyane mu muziki, aho birangira umwe yanze kwihangana bakisanga mu nkiko.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry aherutse kubwira Isibo Tv, ko abahanzi bakora umuziki bari ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy’abakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga.

    2.Fatakumavuta na Noopja rwarageretse

    Muri Kamena 2024, Fatakumavuta yasohoye inyandiko zigaragaza ko yatsinze mu rubanza Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja.

    Mu rubanza, Noopja yavugaga ko Fatakumavuta yamwibasiye cyane kugeza ubwo agarutse ku muryango we ndetse n’umuvandimwe we ‘Kinyoni’ witabye Imana.

    Aba bombi bagiye mu nkiko nyuma y’igihe Fatakumavuta ‘yibasira’ Noopja mu biganiro yagiye akora kuri 3D TV byatumye uyu mugabo yisunga ubutabera kugirango arenganurwe.

    Ariko urubanza rwaje kurangira Fatakumavuta atsinze yisunze umunyamategeko we Fatikaramu Jean Pierre waburanye kugeza ubwo umukiriya we atsinze.

    Noopja yavuze ko yareze Sengabo Jean Bosco wiyita Fatakumavuta nyuma y’uko abonye ikiganiro yakoze “agisakaza hirya no hino kuri internet no kuri za Twitter avuga ko njyewe Nduwimana Jean Paul nshinja Mugisha Fred Robinson bakunda kwita Element kwica Niyonkuru Jean Claude bitaga Kinyoni.”

    Mu kirego cye, Noopja akomeza agira ati “Ibyo bintu akaba yarabivuze ambeshyeye agamije kumparabika no kunteranya n’abantu bakurikira ibikorwa byacu kubera ko abo abereye umuvugizi ari bo studio yitwa 1:55 AM [Ya Coach Gael] dukora ibintu bimwe, akaba yarabikoze ashaka kwerekana ko ibyo dukora ari bibi.”

    Yavuze ko Fatakumavuta yatangaje iyi nkuru agamije “gushakira ikigo akorera igikundiro atesha agaciro ibikorwa byacu”.- Yumvikanishije ko Fatakumavuta ari ‘umuvugizi wa1:5 AM’.

    3.Kidum na Frank Joe bakozanyijeho.

    Muri Werurwe 2015, Kidum yashwanye na Frank Joe hafi gufatana mu ijosi. Kidum yari yajyanye Frankie Joe mu nzego z’umutekano kugirango zibakiranure ku buhemu yamushinjaga bwo kumwambura amafaranga yari yamwemereye.

    Icyo gihe, Kidum yari yitabaje Sitasiyo ya Police ya Nyarugenge kugirango bamufashe kwishyuza Frank Joe ariko bikomeza kugorana kugeza ubwo bombi baranzwe n’ibitutsi, no gushwana kwa hato na hato.

    Kidum yavugaga ko Frank Joe yananiwe kumwishyura ibihumbi 500 Frw by’amafaranga bari bavuganye. Ibi nibyo byatumye Kidum yitabaza inzego z’ubutabera kugirango zimurenganure n’uyu mugabo. Frank Joe yavugaga ariko ko Kidum yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye,byatumaga avuga ko bazakizwa n’inkiko.

    4.Gabiro Guitar na Gilbert baherutse gushwana bakizwa n’inkiko

    Mu 2022, umuhanzi Gabiro Gilbert [Gabiro Guitar] yagiranye amasezerano na Muhaturukundo Eric Gilbert yo gushinga Sosiyete y'umuziki ya Evolve Music Group Limited. Buri umwe yiyemeje gutanga umugabane shingiro y’ibihumbi 500 Frw.

    Gilbert yagaragaje ko we yatanze amafaranga, ariko ko mu 2023 Gabiro yavuye muri iyi Label adatanze amafaranga y’imari-shingiro. Ibi byatumye yitabaza Urukiko kugeza ubwo rukijije urubanza rwabo. Gabiro yerekanaga ko yababajwe bikomeye no kuba yarajyanwe mu nkiko.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, rwaje kwanzura ko aba Gabiro Guitar atsinzeGilbert. Ni urubanza yasabwagamo Miliyoni 10 Frw. Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igikwe', aherutse kubwira InyaRwanda ko gukora umuziki byamuhuje n'abantu benshi, kandi ahitamo kuwukora kubera urukundo.

    Ariko kandi yahuriyemo n'abantu bifuza inyungu kuri we, kurusha uko bakorana nk'abavandimwe. Ati 'Ni bwo mbere nari ngiye mu rukiko mbona umuntu anshinja ko hari amafaranga mufitiye. Nabwiye umunyamategeko wanjye nti Imana izamfashe aha hantu sinzongere kuhagaruka.'

    Yavuze ko uru rubanza rwamutesheje umutwe, ahanini biturutse ku mafaranga yasabwaga, kandi byatumye atangira gutekereza ko imwe mu mitungo ye izafatirwa. Ati 'Nari nahangayitse. Natangiye gutekereza ko ibintu byanjye bizajyanwa.'

    Uru rukiko rwemeje ko nta mwenda Gabiro Glibert (Gabiro Guitar) abereyemo Evolve Music Group Ltd. Rwategetse Evolve Music Group Ltd kwishyura Gabiro Gilbert igihembo cya Avoka gihwanye n'ibihumbi Magana atanu (500,000 Frw) n'amafaranga y'ikurikiranarubanza ahwanye n'ibihumbi ijana (100,000 Frw).

    5.Bruce Melodie na Super Lever rwarageretse igihe kinini nyuma yo gushwana

    Ku wa Gatatu tariki 15 Mata 2015, Urukiko rukuru rw'ubucuruzi i Nyamirambo bwanzuye ko ikirego cya Richard washinze Super Level giteshejwe agaciro; ni nyuma y'igihe yari amaze atanze ikirego asaba ko Bruce Melodie agira amafaranga amusubiza nyuma y'uko batandukanye.

    Nsengumuremyi yishyuzaga Bruce Melody Miliyoni 18 Frw yagiye amutakazaho mu gihe bamaze bakorana. Yavugaga ati 'Kugeza ubu turasaba ko yakwishyura miliyoni 18 z'amanyarwanda harimo n'ayo kwishyura abavoka n'ibindi byinshi byamukoreshejweho ariko isaha n'isaha yakwiyongera'.

    Tariki 18 Werurwe 2015, ni bwo Urukiko rw'ubucuruzi rwa Nyarugenge rwanzuye ko ikirego Nsengumuremyi Richard umuyobozi wa Super Level yaregagamo Bruce Melody miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda giteshejwe agaciro ku bwo kutagaragaza ibimenyetso bishinja uregwa.

    6.Diamond na Mico The Best bakozanyijeho kugeza ubwo kugaruka i Kigali byabaye ikibazo

    Mu Ukuboza 2014, ni bwo Mico The Best yatangaje ko hari amafaranga Diamond amufitiye biturutse ku gitaramo yari yatumiyemo ariko ntiyabasha gukandangira i Kigali.

    Imyaka yagiye yicuma, uyu muhanzi akavuga ko uko bizagenda kose azarega Diamond. Mu 2022, ubwo Diamond yiteguraga gutaramira i Kigali, Mico The Best yatanze ikirego cye mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Mico The Best yunganiwe n'umunyamategeko we Bayisabe Irene, yishyuzaga Diamond ibihumbi 17270$ (arenga miliyoni 17Frw). Agizwe n'amafaranga 5000$ (arenga miliyoni 5Frw) yari yamwishyuye ngo yitabire igitaramo cye yakoze mu 2013 ndetse na 1620$ yamwishyuriyemo amatike y'indege.

    Aya mafaranga yiyongeraho igihombo yatejwe no kuba Diamond ataritabiriye igitaramo cye, yose hamwe akarenga Miliyoni 17Frw. Binyuze muri Ambasade z'ibihugu byombi, aba bahanzi babashije kwiyunga ikibazo cyabo kirarangira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148457/ibyamamare-nyarwanda-byashwaniye-mu-myidagaduro-bakitabaza-ubutabera-148457.html

  • Musanze: Hashowe arenga miliyari 13 mu gukemura ibibazo by'amazi – #rwanda #RwOT

    Uruganda rw'amazi rwa Mutobo ruri kwagurwa, ruzava ku bushobozi bwo gutunganya angana na metero kibe 12,500 ku munsi rugezwe ku bushobozi bwo gutunganya angana na 55,000 ku munsi.

    Imirimo yo kwagura uru ruganda iri gukorwa na Sosiyete ya China Civil Engineering Construction Corporation izatwara 13,197,581,420 Frw.

    Kuri ubu, imirimo yo kwagura uru ruganda rw'amazi rwa Mutobo yaratangiye ndetse igeze ku kigero cya 10%, aho biteganyijwe ko ruzatanga amazi mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.

    Ibi kandi bizakemura ikibazo cy'abatindaga ku mavomo rusange bategereje amazi kuko hazubakwa n'indi miyoboro mishya.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko ikibazo cy'ibura ry'amazi kimaze igihe kigaragara muri uyu mujyi cyaturutse ku bikorwaremezo bitagifite ubushobozi.

    Yagize ati “Hari gahunda yo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo kuko tumaze igihe duhanganye n'ikibazo cy'amazi make. Uru ruganda ruzavanwa ku bushobozi bwa metelo kibe 12,500 rugezwe kuri 55,000.”

    Yakomeje agira ati 'Ibi bizadufasha kuva ku gipimo uyu munsi dusanzwe tubonamo amazi noneho umujyi wacu uyabone ku buryo bushimishije ndetse n'utundi duce kuko si umushinga wakorewe Musanze gusa.”

    Bimwe mu bice bikunze kugira ikibazo cy'ibura ry'amazi muri Musanze, birimo ibyo mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Kimonyi ahari kwagukira umujyi ndetse n'ibindi byo mu nkengero zawo.

    Bamwe mu babituye basaba ko na bo bazirikanwa bakajya bagezwaho amazi meza nk'uko Nyiransabimana Verena abivuga.

    Ati “Iwacu Nyarubande amazi yarabuze, ubu nakoze urugendo rurerure mva Nyarubande njya Gashangiro gushaka amazi. Nta n'ubushobozi bwo kuyagura kuko ijerekani yageze ku mafaranga 400. Ni ikibazo kitoroshye umwanda uratwugarije, ntitugikaraba, ntitugifura twarumiwe.”

    Muri Musanze amazi meza agera ku ngo zigera kuri 90,8%. Uyu muyoboro ukazafasha aka karere kuzamura ibyo bipimo kuko biteganyijwe ko mu 2024 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n'amazina meza ku gipimo cya 100%.

    Mu mijyi nta we uzaba arenga metelo 200 ajya gushaka amazi n'aho mu cyaro ni metelo 500 nk'uko biri muri gahunda ya Guverinoma.

    Imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Mutobo igeze ku kigero cya 10%

    Amazi azaturuka ku ruganda rw’amazi rwa Mutobo azagezwa no mu turere twa Nyabihu na Rubavu

    Imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Mutobo ikorwa buri munsi kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’amazi gikemuke vuba

    Ku mavomero atandukanye wahasangaga abantu benshi cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hashowe-arenga-miliyari-13-mu-gukemura-ibibazo-by-amazi

  • #YouthConnektAfrica: Ibyihariye kuri ‘Timbukt… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe na Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024 mu Inama y'Ihuriro ry'Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024. 

    Timbuktoo ni umushinga w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by'ishoramari muri Afurika aho kugeza ubu ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

    Binyuze muri iyi gahunda abafite imishinga n'ibigo biri gutangira mu rwego rw'ikoranabuhanga mu buzima bagera kuri 957 batanze imishinga yabo hatoranywamo 40, ari na bo bagiye gutangirana n'icyiciro cya mbere cyayo.

    Timbuktoo Health Tech Hub ni gahunda ifite ahantu hazajya hatyarizwa abafite imishinga n'ibigo bigitangira ariko bikoresha ikoranabuhanga mu rwego rw'ubuzima, aho bazajya bamara amezi atandatu, i Kigali, bafashwa kunoza imishinga, kwigishwa uko bayiteza imbere ndetse bakanaterwa inkunga ibafasha kuyishyira mu bikorwa.

    Ni imwe muri gahunda 10 ziri muri gahunda ya Timbuktoo, ikaba yitezweho kuzatuma ibigo bigitangira mu rwego rw'ubuzima bibasha kugira ikoranabuhanga rizakemura ibibazo bikiri muri uru rwego ku Mugabane wa Afurika.

    Imishinga izajya iterwa inkunga binyuze muri Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho guhanga ibishya bizahindura urwego rw'ubuzima, kugeza serivisi z'ubuvuzi muri Afurika no kongera amahirwe y'ibigo cyangwa imishinga igitangira mu guhanga ibishya mu rwego rw'ubuzima.

    Muri Mutarama 2024, u Rwanda rwatangaje ko ruzatanga miliyoni 3 z’Amadorali ya Amerika muri iki Kigega cy'Umushinga wa Timbuktoo cyashyiriweho gutera inkunga ishoramari ku Mugabane wa Afurika (Africa Innovation Fund).

    Icyo gihe Perezida Kagame yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, aho yatanze ikiganiro cyatangirijwemo iyi gahunda ya ‘Timbuktoo’. Ni ikiganiro yahuriyemo n'abarimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo n’Umuyobozi wa UNDP, Achim Steiner.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yavuze ko gahunda ya Timbuktoo itakiri mu magambo gusa ahubwo yatangiye gushyirwa mu bikorwa. 

    Ati: 'Kandi ndabizi ko iki gihugu ari ibikorwa. Twagombaga gukora ibishoboka ngo u Rwanda nirusinya kuri gahunda ya Timbuktoo, ubwo bizaba bivuze ibikorwa. Kandi ndashimira 40 [abahanze imishinga] muri hano.'

    Ahunna Eziakonwa yavuze ko imishinga 40 yatoranyijwe muri gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub ifite inkuru zitangaje kandi yose itanga icyizere cyo gukemura ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika by'umwihariko mu rwego rw'ubuzima.

    Yagize ati: 'Ibyo turi kuvuga hano birenze guhanga imirimo, ndashaka ko buri wese yumva, akenshi iyo tuvuze kwihangira imirimo cyangwa kuba rwiyemezamirimo, tuba tuvuga iterambere. Kandi tugiye gushyira iherezo ku bukene dufatanyije n'iri tsinda ry'abantu.'

    Umuhuzabikorwa w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Dr Ozonnia Ojielo, yavuze ko gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho gukemura ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika mu rwego rw'ubuzima kandi ari iby'agaciro kuba itangirijwe mu Rwanda kuko hari ingero z'ibindi byagiye bihakorerwa bigashoboka.

    Ati: 'Nk'uko Youth Connekt yakuze ikava kuri gahunda y'u Rwanda ikaba igeze kuri rwego rwa Afurika, ni ko twizeye ko n’iyi gahunda izaguka. Kuba imishinga isaga 900 yaraje guhiganwa muri Timbuktoo HealthTech Hub, byerekana ubushake urubyiruko rwa Afurika rufite mu gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane mu rwego rw'ubuzima.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Timbuktoo Africa Innovation Foundation, Natalie Jabangwe, yavuze ko Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho kuba igisubizo ku mishinga y'urubyiruko ihomba igitangira kubera kubura ubushobozi n'ubumenyi bwo kuyiteza imbere no kuyibyaza umusaruro.

    Ati: 'N'ubwo dufite urubyiruko rufite impano kandi rufite ibitekerezo byo guhanga ibishya, tuzi ko hari 80% by'imishinga ihomba igitangira muri Afurika. Binyuze muri Timbuktoo HealthTech Hub tuzajya dufata imishinga n'ibitekerezo by'urubyiruko, byagurwe kugira ngo bikemure ibibazo byugarije urwego rw'ubuzima muri Afurika.'

    Natalie Jabangwe yabwiye ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko n'abafite ibitekerezo byabyara imishinga muri Afurika ko kugira ngo bagere ku ntego bizabasaba kubikorera, kudacika intege no guhozaho.

    Ati: 'Kugira ngo ugere ku ntsinzi bizagufata amasaha menshi yo gukora ibintu. Icyo nabizeza ni uko Timbuktoo HealthTech Hub ari mwe yashyiriweho. Icyerekezo cya Timbuktoo ni kinini, ifite gahunda yo gushora miliyari y'Amadorali ya Amerika mu gutanga igishoro ku bacuruzi, ba rwiyemezamirimo n'abandi bazahindura ubuzima bw'abaturage barenga miliyoni 100, bikanahanga imirimo irenga miliyoni 10. Mbijeje ko ibi atari impanuka ahubwo byatekerejwe ku bw'impamvu.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yabwiye urubyiruko rwa Afurika guhorana inyota yo guhanga ibishya no kuguma ku ntego zarwo. Hari mu kiganiro yahuriyemo n'Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, ahagarukwaga ku bibazo gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub izakemura muri Afurika.

    Yagize ati: 'Ntuzacike intege kandi ntukemere ibintu binyuranye n'inzozi zawe. Twe muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo dukunda abahanga ibishya, ni yo mpamvu uyu mushinga wa Timbuktoo HealthTech Hub dushishikariza urubyiruko kuwakirana yombi no kuzana imishinga yarwo ngo ihabwe inkunga.'

    Gahunda ya Timbuktoo yitezweho gufasha Umugabane wa Afurika kwigobotora ibibazo bikomeje kwibasira urwego rw'ubuzima birimo ibyatangiranye n'Icyorezo cya Covid-19.


    Perezida Kagame yatangije gahunda igamije gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima

    Ni gahunda yitezweho gufasha Afurika kwigobotora bimwe mu bibazo byugarije urwego rw’ubuzima kuri uyu Mugabane 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148478/ibyihariye-kuri-timbuktoo-healthtech-hub-yitezweho-kuzamura-urwego-rwubuzima-muri-afurika-148478.html

  • Cherissa Tona wari umuririmbyi wa Healing Wor… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wari uherutse gusoza amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's' muri Kaminuza ya African Leadership Universtiy [ALU], yasezweho bwa nyuma mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, wabereye ku rusengero rwa Light Church.

    Cherissa wari usanzwe ari umukozi wa Banki ya Kigali, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, yari afite imyaka 23, kuko yavutse ku wa 26 Ukwakira 2001.

    Umubyeyi (Nyina) wa Cherissa, yavuze ko yagowe no kwakira urupfu rw’umukobwa we ‘uko bwari ubwa mbere mpfushije umwana’ ku buryo yagowe n’uburyo yagombaga kwifatamo. 

    Ati “Ni ibintu utamenyera, ngo uvuge ngo ubutaha nzabikora gutya. Ni ubwa mbere nari mpfushije. Cherissa yarapfuye biba bishya. Nkababwira nti ese mukoreho? Bati Oya! Ibintu byose bati Oya!

    Yavuze ko urupfu rw’umukobwa we rwamuhaye ishusho y’uko buri wese akwiye kubaho yiteguye. Mu muhango wo kuzirikana ubuzima bw’umukobwa we, uyu mubyeyi yashimye buri wese wamutabaye mu bihe nk’ibi biruhije umutima kuva mu ijoro rya tariki 3 Ukwakira 2024 yabura umukobwa we.

    Avuga ati “Urupfu ruteye ubwoba. Nahoze nganirira ababyeyi mbabwira nti mujye musenga mutwikirize abantu banyu amaraso y’Imana…Nabasengera ngo rubace hirya mwese.”

    “Mwese ndabashimira. Abaririmbyi mwatumaze irungu. Urupfu ntirutwihererane. Turi bande bo kubona abantu nkamwe, aboroheje n’abakomeye!.”

    Yavuze ko umukobwa we yitabye Imana hagati saa cyenda na saa kumi zo ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024, ariko inkuru y’incamugongo yayimenye ahagana saa mbili z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024. Ati “Kuva bibaye kugeza uyu munsi ndabona abantu badutabaye, mwumve ngo ndabashimiye.”

    Perezida wa Healing Worship Ministry yahoze yitwa Healing Worship Team, Muhoza Budete Kibonke aherutse kubwira InyaRwanda ko imyaka itanu yari ishize Cherissa ari umuririmbyi wa Healing Worship Ministry, kandi bakoranye ibintu byinshi, kandi ko igihe kinini yagihariye amasomo ye no kuririmba muri korali nk'umuririmbyi washakaga kwiyegereza Kristo.

    Ati “Yari umuririmbyi mwiza ushaka kumenya Imana, ariko akazitirwa n’amashuri cyane. Ndumva mu minsi ishize ari nabwo yasoje amashuri. Ariko mu by’ukuri tubabajwe n’urupfu rwe rutunguranye.”

    Kibonke yavuze ko Cherissa yinjiye muri Healing Worship Ministry ‘kubera ko umuryango we wasengeraga muri Power of Prayer, twabanaga mu itorero’.

    Ati “Yaje nk’umwana w’umubyeyi mu itorero, kimwe n’abandi babyeyi bose twasenganaga, bifuza ko abana babo baza mu murimo. Nawe ni ubwo buryo yajemo.” 


    Uwanjye Tona Cherrissa witabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024







    Ubwo umurambo wa Uwanjye Tona Cherrissa wari ugejejwe kuri ‘Light Church’ i Rusororo


    Inshuti, abavandimwe, abo mu miryango n’abandi batabaye umuryango Uwanjye Cherrissa Tona 


    Miss Muyango Claudine [Uri iburyo] yatabaye Umunyana Shanitah uri mu gahinda ko kubura umuvandimwe 















    Kanda hano ubashe kureba amafoto menshi yaranze umuhango wo gusezera kuri Uwanjye Cherrisa Tona Uwanjye 

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148475/cherissa-tona-wari-umuririmbyi-wa-healing-worship-ministry-yasezeweho-bwa-nyuma-amafoto-148475.html

  • #YouthConnektAfrica: Perezida Kagame yibukije… – #rwanda #RwOT

    Muri Kigali Convention Centre hari kubera Inama y'Ihuriro ry'Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024 yatangirijwemo icyiciro cya mbere cya gahunda yo gutera inkunga imishinga y'ikoranabuhanga mu rwego rw'ubuzima, ibizwi nka Timbuktoo HealthTech Hub.

    Ni igikorwa cyatangijwe na Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rushyigikiwe bityo rugomba gukora iyo bwabaga kugira ngo rutange impinduka zikenewe muri Afurika kugira ngo igere aho yifuza kugana.

    Umukuru w’Igihugu yagize ati: 'Nafashe umwanya ngo nze mbabwire ko turi kumwe, dushaka gukorana namwe. Turabashimira kandi hari byinshi muri twe, dushobora gufungura tukagenda, tukagera aho dushaka kugera.'

    Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko ko ibyo Umugabane wa Afurika wahoze wifuza kugeraho ari ko bikimeze muri iki gihe ndetse ko ari aharwo kugira ngo inzozi za Afurika zibe impamo.

    Ati: 'Ibyo bizagerwaho, kandi ni muri iki cyumba, mu kindi cyumba aho abanyempano bato ba Afurika bahagarariwe neza. Reka tubigire impamo nk'uko twagize Timbuktoo impamo kandi n'ibindi byinshi bizakurikiraho.'

    Perezida Kagame yashimye abafatanyabikorwa barimo UNDP batekereje Gahunda ya Timbuktoo by'umwihariko kuri ubu hakaba hatangijwe icyiciro cya mbere cya Timbuktoo HealthTech Hub.

    Yavuze ko abakiri bato baba bafite ibitekerezo byiza n'imishinga yavamo ibintu bikomeye ariko bakenera ubujyanama kugira ngo ibyo bitekerezo bihabwe umurongo cyangwa binozwe.

    Ati: 'Uzi ko iyo ukiri muto, uba wumva wakora icyo ari cyo cyose, ushobora kurira umusozi bakubwira gusimbuka, utekereza ko wabikora. Twabinyuzemo ariko uko ukura, utangira kwiyumvisha ibi bintu, ugatangira kwitondera ibyo ukora n'aho ujya.'

    Yakomeje avuga ko urubyiruko rwa Afurika rugize umubare munini w'abatuye umugabane ko igihe kigeze ngo uburyo bwo gukora ibintu buhinduke ndetse rushyirwe imbere mu bikorwa by'iterambere ry’Umugabane.

    Ati: 'Kandi turashoboye niba atari na cyane kurenza ibikenewe kurusha undi muntu uwo ari we wese ahandi hantu. Rero kuki tutakoresha ibi, ubu bushobozi? Ntabwo bikwiye kuguma mu mvugo gusa kuko ubwo twinjiraga muri iki Kinyejana, baravugaga ngo ni ikinyejana cya Afurika! Ariko ni ikihe kitari icyacu? Kuri iyi nshuro, ntabwo bigiye kuducaho gutyo gusa.'


    Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko rushyigikiwe bityo rukwiye kuba umusemburo w’impinduka zikenewe muri Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148479/perezida-kagame-yibukije-urbyiruko-kuba-umusemburo-wimpinduka-zikenewe-muri-afurika-148479.html

  • Abarenga ibihumbi 11 bahawe serivisi z'ubuvuzi n'itsinda ry'abaganga b'abashinwa mu myaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa basanzwe bakora gatatu mu mwaka aho begera abaturage bagorwa no kugera kwa muganga bagahabwa ubuvuzi uko bikwiye. Muri 2024 bamaze kugera ku bigo nderabuzima bibiri aho basigaje kimwe bazajyaho mu mpera z'Ugushyingo.

    Ku wa 8 Ugushyingo 2024, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge, aho abaturage baho basuzumwe indwara zitandukanye, bahagabwa imiti abandi bakoherezwa ku bitaro bikuru bitagoranye.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Masaka, Dr. Hanyurwimfura Jean Damascene, yavuze ko gahunda yo kwegera abaturage bakabaha serivisi z'ubuvuzi ari uko hari abatuye kure, bagorwa no kugerayo, ariko avuga ko hari n'abandi babona ibimenyetso runaka ariko bakagira intege nke mu kujya kwisuzumisha.

    Ati 'Hari igihe umuturage ashobora kumva akantu k'akabyimba ku mubiri we ntashyiremo intege mu kujya kwisuzumisha, iyo rero yumvise ko haje itsinda ry'abaganga bavura bimutera umuhate wo kuza kwisuzumisha tukareba ikibazo afite akagirwa inama y'icyo akora cyangwa tukamwohereza ku bitaro bikuru agahabwa ubuvuzi.'

    Mutesi Sonia, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Karenge wari wagiye kwivuza amenyo yavuze ko yishimiye iki gikorwa cyo guhabwa ubuvuzi ku buryo bworoshye aho bitandukanye n'ibyari bisanzwe ku kigo nderabuzima.

    Ati 'Turi guhabwa serivisi nziza zo kudusuzuma kandi biri kwihuta, ubusanzwe iyo uje hano ukavuga ikibazo cyawe baguha ibinini gusa nta kugusuzuma na byo ugasanga ntacyo bikumariye ariko ubu kuko twasuzumwe n'abavuye ku bitaro bya Masaka twizeye ko hari icyo biri butange.'

    Umuyobozi w'itsinda ry'abaganga, Dr. Zhang Heping yakomoje kubyo bamaze gukora.

    Yagize ati 'Mu myaka ibiri, tumaze gutanga serivisi z'ubuvuzi ku bagera ku 11,200 hari n'abandi tuzakorera kuko ikipe yacu iracyafite amezi abiri mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko icyuho kiri muri serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda ari uko nta bikoresho by'ikoranabuhanga bihagije bihari.

    Ati 'Mu Bushinwa dufite ibikoresho bihagije by'ikoranabuhanga bidufasha kwihutisha gutanga serivisi. U Rwanda rugeze ku kigero cyiza cyo kubaka serivisi z'ubuvuzi ariko hakenewe ubufasha kugira ngo abaturage bazibone mu buryo bworoshye.'

    Abagera ku 9,200 bari indembe baravuwe, 856 bavuwe babazwe, mu gihe 52 muri bo bakize neza.

    Abagera kuri 863 bakorewe ibizamini byo gupima indwara zo mu mubiri hakoreshejwe uburyo bwa utrasound ndetse na ECG, banatanga ubuvuzi gakondo bw'abashinwa ku barwayi 4500.

    Hashize imyaka 42 abaganga b'abashinwa baza mu Rwanda gutanga serivisi z'ubuvuzi, aho buri myaka ibiri hoherezwa ibikoresho bitandukanye ndetse n'itsinda ry'abaganga 15 bafasha abo mu Rwanda kuvura indwara z'amenyo, iz'abagore, iz'ingingo ndetse no kubaga.

    Hasuzumwe indwara zitandukanye

    Ubwo abaganga basobanuriraga umurwayi ikibazo afite

    Bamwe mu bagize itsinda ry’abaganga b’Abashinwa

    Abari bafite ibibazo by’amenyo basuzumwe

    Abaturage mu Murenge wa Karenge bari bitabiriye igikorwa cyo guhabwa serivisi z’ubuvuzi

    Zhang Heping (ibumoso) yatangaje ko mu myaka ibiri itsinda ryabo rimaze, abagera kuri 11,260 bamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi

    Umurwayi ari gusuzumwa ingingo

    Ikigo nderabuzima cya Karenge n’icyo cyatangiwemo serivisi z’ubuvuzi ku baturage

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-11-bahawe-serivisi-z-ubuvuzi-n-itsinda-ry-abaganga-b

  • Kaminuza y'u Rwanda yihaye imyaka itanu yo gukuba gatatu umubare w'abanyeshuri icumbikira – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ubuke bw'amacumbi mu mashami yose ya Kaminuza y'u Rwanda gikunze kugaragazwa n'abanyeshuri, ndetse abenshi muri bo bikodeshereza hanze y'ishuri.

    Nubwo icyo kiba kimwe mu bisubizo, usanga kidatanga umuti urambye ku banyeshuri kuko hari abavuga ko bagorwa no kwigondera ibiciro by'amazu yo mu bice bitandukanye bigamo ahari amashami ya Kaminuza y'u Rwanda.

    Muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga iherereye mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze hazwi nka KIST, haherutse kuzura amacumbi yagenewe abakobwa, afite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 900.

    Umwe mu bayabamo, Mutoniwase Laetitia, yavuze ko bashimishijwe no kubona aya macumbi mu gihe Mukafuraha Betty ushinzwe imibereho y'abakobwa bayabamo, yabwiye Televiziyo Rwanda ko yahinduye byinshi kuko yujuje ibisabwa bifasha abanyeshuri kwiga neza.

    Ati 'Iyo babaga bicumbikira, bari mu za 'Ghetto', bashobora guhura n'imbogamizi zituma badatsinda neza kuko bashoboraga kubura amafaranga yo kwishyura.'

    Nyandwi Alex na we wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, yashimangiye ko ubuzima buba bugoye ku banyeshuri biga bicumbira bitewe n'ibiciro by'amazu bakodesha.

    Ati 'Inzu zirahenze hano hanze, iya make usanga ari nk'ibihumbi 40 Frw, kandi wagereranya na buruse umuntu abona, ukabona ko ayo mafaranga ntabwo ahagije ku buryo yagutunga, ukiga neza.'

    Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko gukemura iki kibazo cy'amacumbi bisaba abafatanyabikorwa batandukanye, ariko nka Kaminuza ubwayo ifite gahunda yo gukuba gatatu umubare w'abanyeshuri icumbikira mu myaka itanu iri imbere.

    Ati 'Nka Kaminuza muri rusange, twifuza ko mu myaka itanu iri imbere tuba tuvuye kuri iyo 20% tugeze kuri 60%. Ibyo ni ibyifuzo ariko nitugira amahirwe bigahuza n'ubushobozi, icyo tuzakigeraho ariko kugeza ubu ni uko tumeze muri mashami atandukanye.'

    Umunyeshuri wiga acumbikirwa muri Kaminuza, yishyura ibihumbi 50 Frw ku mwaka mu gihe uwiga yicumbikira yishyura hagati y'ibihumbi 15 Frw n'ibihumbi 25 Frw buri kwezi ku biga mu Ntara.

    Ku banyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali, bishyura hagati y'ibihumbi 30 Frw n'ibihumbi 40 Frw ku kwezi.

    Ikibazo cy’ubuke bw’amacumbi kimaze igihe mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda

    Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bifuza ko mu myaka itanu iri imbere baba bageze ku rwego rwo gucumbikira abanyeshuri 60%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yihaye-imyaka-itanu-yo-gukuba-gatatu-umubare-w-abanyeshuri

  • Kuri THE B LOUNGE, iri joro ntirisanzwe kubera TRAFFIC JAM #rwanda #RwOT

    Iri joro ry'uyu wa gatangatu tariki 9 Ugushyingo imihanda yose iraba iri kwerekeza THE B LOUNGE
    i Nyamirambo hirya ya staint Andre kwa Bazil. Iki gitaramo kiraba kigizwe naba TRAFFIC JAM bakomeje kwigaragaza muri iyiminsi bagizwe; nuwitwa Semuhungu Eric ukomejo guca impaka muriyi mihanda ya kigali,

    DJ CASPI usanzwe avanga imiziki, naho uwitwa DJ BENDA nawe ubarizwa muri TRAFFIC JAM usanzwe avanga imiziki akaba anazwiho kubyina imbyino moderine nawe araba ahari.

    Kwinjira na parking nubuntu, naho ibinyobwa na mafunguro birahari utarabona ahandi ibiciro babihananuye.

    kujyeza ubu igitaramo giteganyijwe kuba ku isaha y'isaa 19:00, kuwaba wifuza ubundi busobanuro wahamagara cg ukandika ubutumwa bwawe kuri WhatsApp, nimero ya 0798698091.

    TRAFFIC JAM , Igisubizo kuba nyabirori

    SEMUHUNGU ERIC washinze TRAFFIC JAM
    DJ BENDA
    DJ CASPI

     

    The post Kuri THE B LOUNGE, iri joro ntirisanzwe kubera TRAFFIC JAM appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kuri-the-b-lounge-iri-joro-ntirisanzwe-kubera-traffic-jam/