Blog

  • Uyu mugoroba THE SKY SPORTS LOUNGE hari bubere amateka #rwanda #RwOT

    Uyu mugoroba tariki ya 10 Ugushyingo  isaha y'isaa 19:00  THE SKY SPORTS LOUNGE haraba hari kwaka umuriro kubera igitaramo cyiraba kirimo Eric Semuhungu umaze iminsi aca impaca muri uyu mujyi wa Kigali,  si we wenyine haraba hari Dj Bend na Dj Lemon.

    TRAFFIC JAM ikomejo gukora agashya muri iyi mihanda ya kigali, ibi bitanganzwa  na bitabira ibitaramo byabo. Bavugako nta gitaromo bazongera gusiba cyateguwe na Eric Semuhungu.

    Eric Semuhunngu umwe mu banyabirori bafite izina muri uru Rwanda.

    Uyu mugoroba kuri THE SKY SPORTS LOUNGE hari bube amateka.

    The post Uyu mugoroba THE SKY SPORTS LOUNGE hari bubere amateka appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/uyu-mugoroba-the-sky-sports-lounge-hari-kubera-amateka/

  • Umuhanzi Gweda21 arigukora amateka mu muziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'Umunyarwanda uzwi kwizina rya Gweda21 ukorera umuziki mugihugu cyamahanga cya Canada yahaye abakunzibe igihangano gishya.

    Uyu muhanzi yavutse tariki 21 Nyakanga 2000 mu karere ka musanze akaba arinaho yakuriye, gusa kurubu akaba abarizwa mugihugu cya Canada ari naho arigukorera ibikorwa bye
    by'umiziki.

    Gweda21 mumagaboye agira ati' Byose byanditswe kurukuta, igishushanyo cyari gisobanutse ariko byapfashe kuba maso nkafata inzira yoguhindura amateka yamuzika nyarwanda,
    nkorera ibihangano byanjye mumahanga mu rwego rwogukora umuziki muza mahanga Kugira hatazagira unkinira kugahanga abanyarwanda turahanda.'

    Indirimbo sorry ya Gweda21 niyo yambere isohotse kuva yagera muri Canada, hakaba harindi minshinga myinshi arigutegura agiye gushira hanze.

    Gweda21
    Gweda21 muri Canada

    The post Umuhanzi Gweda21 arigukora amateka mu muziki appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-gweda21-arigukora-amateka-mu-muziki/

  • Uko ibyamamare muri Sinema byaserutse mu itan… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024 byatangiwemo ibihembo ku bakinnyi na filime bahize abandi muri uyu mwaka. 

    Bamwe mu bitabiriye ibi birori barimo: Clement Ishimwe, Misago Nelly Wilson, Clapton Kibonke, Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman, Nsabimana Eric (Dogiteri Nsabii), Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya; 

    Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy, Willy Ndahiro, Daniel Gaga(Ngenzi), Gihozo Nshuti Mirielle, Irakoze Vanessa Aliane, Uwamahoro Antoinette, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens, Dusabe Clenia, Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba na Uwase Delphine uzwi nka Soleil, n'abandi.

    Iri serukiramuco risize herekanwe Filime Nyarwanda n'izo muri Afurika zirekaniwe ahantu hatandukanye nko muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali, Norrsken House Kigali, ahazwi nko kwa Mayaka, mu Marangi, n'ahandi.

    Filime zerekanwe zirimo mbarankuru (Documentary), filime z'uruhererekane (Series), ingufi (Short Films) n'indende (Feature Films) yaba izo mu Rwanda ndetse no hanze yaho.

    Muri iri serukiramuco habayeho igikorwa cyo guhugura abakinnyi n'abari muri sinema bigishijwe ibijyanye no kwandika filime, kuzikina, kuzitunganya n'ibindi.

    Abakora sinema bahawe andi mahirwe yo kubahuza n'abashoramari binyuze mu cyiswe 'Masharket'.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bishimira imyaka 10 ishize iri serukiramuco ritangijwe, kandi ko bakora uko bashoboye kugirango bateze imbere abari muri cinema mu Rwanda, ari nayo mpamvu filime zo mu Rwanda zahawe umwihariko kuri iyi nshuro.

    'Ni iby'agaciro kuba iserukiramuco riri kuba kuri iyi nshuro twizihiza iyi myaka 10 tumaze. Twizera ko tuzakomeza, duharanira ko iri serukiramuco rikomeza gutanga umusanzu ukomeye mu ruganda rwa sinema.'

    'Kuri iyi nshuro hatoranyijwe filime 85 zo mu bice bitandukanye, harimo 11 zo mu Rwanda. Kandi turateganya ko buri munsi tuzajya twerekana filime 2 zo mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira aba 'Producer' n'abandi bashora imari muri Cinema.'  

    Mu gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by'iri serukiramuco, herekanwe filime 'Long Rains' yo muri Kenya, igaruka ku mwana w'umukobwa witwa Aisha wari ufite inzozi zo kujya ku Mugabane w'u Burayi.

    Mashariki yatangiye mu 2013 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga. 

    Nyuma y'uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n'abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk'uko bikwiye.

    Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime.

    Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n'izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n'Isi yose muri rusange.     

    Ubwo umukinnyi wa filime, Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’ yatambukaga ku itapi itukura mu birori bya Mashariki Film Festival

    Abakinnyi ba filime Uwihoreye Moustapha ‘Ndimbati’ na Igihozo Mireille Nshuti baserukanye muri ibi birori byihariye kuri Cinema 

    Mugisha Emmanuel ‘Clapton Kibonge’ yaserutse yambaye 'Bote'; yigaragaza mu ishusho y'umushumba 

    Shaffy na Keila Ineza bahuriye muri filime 'Bamenya' bishimiwe mu buryo bukomeye 

    Abakinnyi ba filime Daniel Gaga 'Ngenzi' na Uwineza Nicole wamamaye nka Mama Beni muri filime ‘City Maid’

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Soloba’ muri filime za ‘Nyaxo Comedy’

    Abakinnyi ba filime Dr Nsabi na Swalla bari mu bahataniye ibihembo bya Mashariki Festival
    Killaman wamamaye muri filime zinyuranye zitambuka kuri Youtube yishimwe mu buryo bukomeye 


    Abakinnyi ba filime ‘Kanimba’ na ‘Soleil’ bamamaye muri filime ‘Bamenya’





    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Tukowote’ muri filime ‘Bamenya’






    Umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Ndimbati’ muri filime ‘Papa Sava’



    Umukinnyi wa filime Gihozo Mireille wamamaye muri filime zitambuka kuri Televiziyo Rwanda



    Umukinnyi wa filime Uwamahoro Antoinette wamamaye nka ‘Intare y’Ingore’


    Umukinnyi wa filime Uwase Delphine uzwi nka ‘Soleil’ muri filime ‘Bamenya’

    ‘Bamenya ‘ubanza ibumoso ari kumwe na Papa Sava na Dr Nsabi


    Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Tresor Nsenga yatangaje ko bishimiye imyaka 10 ishize bategura iri serukiramuco rigamije guteza imbere Cinema Nyarwanda 




    Nelly Misago washinze Zacu Entertainment (Uri ibumoso) ndetse na Producer Ishimwe Karake Clement




    Umukinnyi wa filime ugezweho muri iki gihe uzwi nka ‘Micky’ [Ubanza ibumoso] 

    Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri Cinema Nyarwanda








    Burikantu na Buringuni bamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube


    Niyoyita Roger wagize uruhare mu gutunganya filime nyinshi mu Rwanda
































     

    Amafoto: Mashariki African Film Festival

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148497/uko-ibyamamare-muri-sinema-byaserutse-mu-itangwa-ryibihembo-bya-mashariki-african-film-fes-148497.html

  • Bamwe mu byamamare muri sinema Nyarwanda begukanye ibihembo by'abahize abandi 2024 #rwanda #RwOT

    Bmwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo Bamenya, Killaman, Papa Sava, Clapton begukanye ibihembo by'abahize abandi muri Sinema y'u Rwanda muri uyu mwaka wa 2024.

    Ijoro ryashize ryo ku wa gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024 ni bwo hamenyekanye abakinnyi ba filime Nyarwanda bahize abandi muri icy'Igihugu cy'u Rwanda ndetse no muri Afurika y'Uburasirazuba binyuze mu bihembo byatangiwe mu Iserukiramuco rya Sinema 'Mashariki African Film Festival 2024' ni mu gihe iri tangwa ry'ibihembo ryabaga ku nshuro ya 10.

    Papa Sava hamwe nabagize itsinda rye mu gukina filime ya Papa Sava nabo bari bamuherekeje.

    Benimana Ramadhan nawe ari mu byamamare by'u Rwanda begukanye ibihembo mu guhiga abandi muri filime Nyarwanda ndetse na Afurika y'Iburasirazuba.

    Killaman na Soloba nabo bari mu bitabiriye icy'igittaramo, ubwo bahabwaga ibihembo bombi, banakinana muri filime imwe yuruhererekane My Heart.

    Bamwe mu bakinnyi bakina muri Papa Sava nabo bahawe ibihembo.

     

    The post Bamwe mu byamamare muri sinema Nyarwanda begukanye ibihembo by'abahize abandi 2024 appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/bamwe-mu-byamamare-muri-sinema-nyarwanda-begukanye-ibihembo-byabahize-abandi-2024/

  • Digidigi avuga ko Gukina Filime byamurinze icyaka #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Digidigi, uzwi mu ma Filime nka Papa Sava, yavuze uburyo gukina filime byamufashije mu buzima bwe, birimo kumufasha kubaho neza no gutunga umuryango.

    Uyu mukinnyi yatangaje ibi mu kiganiro 'Urubuga rw'imikino' aho yari yatumiwe nk'umushyitsi w'imena.

    Digidigi, ubwo yabazwaga icyo gukina filime byamugejejeho mu iterambere, yagize ati: 'Mu by'ukuri ntabwo nkigira icyaka cyane!' .

    Yakomeje asobanura ko icyaka cyihishemo byinshi, cyane cyane ku muntu ushaka kugira ijambo mu bagabo. Yagize ati: 'Buriya icyaka ntabwo ari ikintu. Kikwima ijambo mu bagabo kikanakwima ibitekerezo. Urumva rero iyo utari ku rwego rwo kubasha kwigurira icupa kandi ukunda kunywa jus, ushobora kwanduranya.'

    Aya magambo agaragaza ko icyaka atari ukwifuza gusa kunywa ahubwo hari uburemere gifite mu guhindura imyumvire n'imyitwarire y'umuntu.

    Nubwo icyaka kivugwa nka kimwe mu bibazo asohokamo bitewe no gukina filime, Digidigi avuga ko uyu mwuga ufite akamaro kanini mu mibereho ye.
    Yagize ati: 'Gukina filime bitamfasha gusa kwirinda icyaka, ahubwo binamfasha gutunga umuryango wanjye mu buzima bwa buri munsi.'
    Ibi bishimangira ko sinema itari ikinamico gusa, ahubwo ko ari akazi ke yihaye gakomeje kumuteza imbere, agategura ejo heza h'umuryango we.

    The post Digidigi avuga ko Gukina Filime byamurinze icyaka appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/digidigi-avuga-ko-gukina-filime-byamurinze-icyaka/

  • Guardiola yeruye ko umwaka wa 2024 ushobora kuba amahirwe ku yindi Kipe yo gutwara Premier League #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yavuze ko nyuma y'ibihe bigoye ikipe ye irimo, ashobora gutekereza ko ari amahirwe ku yindi kipe yo kwegukana igikombe cya Premier League muri uyu mwaka. Ibi yabivuze nyuma y'uko Manchester City itsinzwe na Brighton & Hove Albion ku bitego 2-1, bituma isigwa amanota atanu na Liverpool, iyoboye urutonde rw'agateganyo.

    Uyu mugabo ukomeye mu batoza, yatangaje ko gutsindwa imikino ine yikurikiranya bwa mbere mu mateka ye byerekana ko hari impinduka zigomba gukorwa.
    Yagize ati: 'Tugomba kugaruka mu nzira yo gutsinda. Gutsindwa kane twikurikiranya ntabwo byari bisanzwe, hari ibihinduka kandi vuba.'

    Guardiola yasobanuye ko nyuma y'imyaka irindwi atwaye ibikombe bitandatu bya Premier League, bishoboka ko uyu mwaka yaba amahirwe yihariye ku yindi kipe ngo igitware.

     

    The post Guardiola yeruye ko umwaka wa 2024 ushobora kuba amahirwe ku yindi Kipe yo gutwara Premier League appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/guardiola-yeruye-ko-umwaka-wa-2024-ushobora-kuba-amahirwe-ku-yindi-kipe-yo-gutwara-premier-league/

  • Miliyoni zisaga 190 Frw zimaze gusaranganywa imiryango itishoboye mu turere tune – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu minsi ishize mu gikorwa cyo gushyikiriza 22 500 000 Frw yahawe ingo 180 zimaze amezi atatu zikora amahugurwa yo gukora imishinga iciriritse izabateza imbere mu karere ka Gicumbi.

    Abahuguwe bavuga ko bamaze amezi atatu bigishwa uko bakora imishinga irimo ubuhinzi bw'imbuto, ubworozi bw'amatungo magufi, gutanga serivisi n'ibindi.

    Iribanje Alphonse wahawe igishoro cyo kwiteza imbere mu karere ka Gicumbi, yavuze ko yahuguriwe korora inkoko ndetse ko igishoro yahawe kizamufasha gutunga umuryango we.

    Ati 'Twamenye gukorera mu itsinda, kumenya kureba amafaranga yasohotse n'ayo twinjije no kudasesagura kandi ni ibintu bizamfasha kuzamura iterambere ry'umuryango wanjye”.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe imishinga y'Iterambere ry'Uturere (LODA) Nyinawagaga Claudine, yashimye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri iyi gahunda.

    Yavuze ko gihugu habarurwa imiryango igera ku bihumbi 800 igomba gushyigikirwa ikava mu murongo w''Ubukene, hakaba hamaze gufashwa imiryango isaga 300.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yakanguriye abahawe amahugurwa kuyabyaza umusaruro bagakora nta kujenjeka no kwirinda gusesagura igishoro bahawe bagaharanira.

    Nibura 190 000 000frw niyo amaze gutangwa muri iyi gahunda mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Burera na Nyagatare .

    Abaturage bo muri Gicumbi, Rulindo, Burera na Nyagatare bafashijwe kwivana mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-zisaga-190-frw-zimaze-gusaranganywa-imiryango-itishoboye-mu-turere

  • Chairman wa APR FC w’agateganyo yayisuye mber… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru taliki ya 9 Ugushyingo 2024 ni bwo APR FC yakira Rutsiro FC kuri Kigali Pelé mu mukino w’ikirarane cyo ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Mbere yuko uyu mukino ukinwa, kuri uyu wa Gatandatu taliki 9 Ugushyingo 2024 Umuyobozi w’agateganyo wa APR FC, Brigadier General Deo Rasanganwa yasuye Abakinnyi, Abatoza n’Abandi bakozi, abibutsa intego n’indangagaciro by’iyi kipe.

    Chairman mushya w’agateganyo asuye iyi kipe nyuma yuko kuwa Gatatu w’iki Cyumweru ari bwo yashyizwe kuri izi nshingano asimbuye Colonel (Rtd) Richard Karasira.

    Ikipe ya APR FC igiye kwakira Rutsiro FC nyuma yuko itsinze Vision FC ibitego 2-0 mu mukino uheruka. Kugeza ubu ikipe y’Ingabo z’igihugu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 7 mu mikino 4 imaze gukina.

    Chairman w’agetaganyo w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Deo Rasanganwa  aganiriza abakinnyi b’iyi kipe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148490/chairman-wa-apr-fc-wagateganyo-yayisuye-mbere-yo-gucakirana-na-rutsiro-fc-148490.html

  • The Ben yegukanye igikombe muri Amerika; Isra… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya Kabiri uyu mugabo yegukanye igikombe muri ibi bihembo bitangwa hagamijwe muri rusange gushyigikira abahanzi bakorera umuziki cyane cyane ku Mugabane wa Afurika; ariko bigera no ku y'indi migabane igize Isi. 

    Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, bitangirwa mu nyubako ya Hilton Hotel mu Mujyi wa New York.

    Byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba abanyamideli, abahanzi, abafite aho bahurira na Politiki yo guteza imbere ubuhanzi n'umuco n'ibindi. 

    Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 45. Aho The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', 'Forever' yegukanye igikombe cy'umuhanzi mwiza wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse n'Amajyaruguru ya Afurika (Best Male Artist – East/South/North Africa). 

    Yegukanye iki gikombe ahigitse Eddy Kenzo, Rayvanny, Marioo, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, Jah Prayzah wigeze gutaramira mu Rwanda na Focalistic.

    Ni ku nshuro ya Kabiri, uyu muhanzi usigaye ukorera umuziki mu Rwanda yegukanye igikombe muri ibi bihembo. Kuko mu 2015 yahawe igihembo cy'ishimwe kubera indirimbo ye 'I can see'.

    Icyo gihe The Ben yifashishije konti ye ya Instagram yagize ati 'Icyiza cyo gutsindira igihembo ni uko bigufungurira andi mayira, nishimiye iki gihembo cya African Entertainment Awards mu buryo bukomeye. Nagihawe kubera indirimbo I can see, ibintu ntigeze ntekereza na gato'.

    Mu bandi bahawe ibihembo barimo Wizkid wo muri Nigeria wegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Male Artist), Rayvanny na Harmonize begukana igikombe cya ‘Best Collaboration’ babikesha indirimbo bakoranye’bise ‘Sensema’.

    Davido yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’uwamaka (Artist of the year), ni mu gihe itsinda Ghetto Kids yo muri Uganda yegukanye igikombe cy’itsinda ryiza (Best Dancer Group).

    Igikombe cy’umuhanzikazi mwiza (Best Female Artist) cyegukanwe na Ayra Starr, ni mu gihe Diamond, Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley begukanye igikombe cy’indirimbo y’umwaka (Song of the year) babikesha indirimbo ‘Komasava’ bakoranye.

    Ayra Star kandi yegukanue iki gihembo cy’umukobwa wahize abandi mu Burengerazuba no hagati ya Africa (Best Female Artist-Central/West Africa).

    Ni mu gihe Master KG wamamaye mu ndirimbo ‘Jerusalema’ yegukanye igikombe cya ‘Music Producer of the year’.

    Chris Brown wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yahawe igikombe cya ‘Best Afro-Fusion Artist’.

    Uretse The Ben, ibi bihembo byari bihatanyemo kandi Israel Mbonyi ndetse na Okkama na Nkotanyi Fleury batabashije kugira igikombe na kimwe batwara.

    Okkama wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Puculi' yari ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya cyangwa se itsinda rishya (Best New Artist/Group), cyegukanwe na Onesimus. Ni mu gihe Israel Mbonyi yari ahatanye mu cyiciro cy'umuramyi mwiza (Best Gospel Artist), cyegukanwe na Minister Mahendere.

    Nkotanyi Fleury uzwi mu Rwanda mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi barimo Ariel Wayz, yari ahataniye igikombe mu cyiciro cy'utunganya amashusho w'umwaka (Video Director of the Year). Cyegukanwe na Director Pink.

    Si ubwa mbere aba bahanzi bahataniye ibi bihembo. Ariko kuri iyi nshuro ni akarusho kuko bashyizwe ku rutonde mu gihe hizihizwa imyaka 10 ishize ibi bihembo bitangwa, kandi bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuhanzi mu nguni zose z'ubuzima.

    Ibi bihembo bitegurwa hagamijwe gutera imbaraga abahanzi bo muri Afurika no gushyigikira ibikorwa byabo.

    Bihuzwa n'ibirori byo kumurika imideli, kugaragaza umuco wa buri gihugu, hagamijwe muri rusange kuzamura inganda ndangamuco za buri gihugu.

    Ababitegura bavuga ko ibi bihembo byabaye urubuga rwiza rwo kugaragaza impano z'abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse n'abari kuzamuka. 

    Mu gutanga ibi bihembo, hanatumirwa abahanzi baririmba, mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori.

    The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo 'Plenty', yegukanye igikombe cya Kabiri muri African Entertainment Awards USA 

    Okkama uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Akanyoni', yari ahatanye ku nshuro ya kabiri muri ibi bihembo    

    Israel Mbonyi uherutse gutaramira muri Kenya, ni ku nshuro ya kabiri yari ashyizwe muri ibi bihembo AEAUSA

    Nkotanyi Fleury wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi, yari ahataniye ibi bihembo ku nshuro ya Gatatu 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PLENTY’ YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148496/the-ben-yegukanye-igikombe-muri-amerika-israel-mbonyi-na-okkama-bataha-amara-masa-148496.html

  • Anne Kansiime, Rusine na Mammito batanze ibyi… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushingo 2024 guhera Saa Kumi n’Ebyiri n”Igice  kugeza Saa Tatu z’ijoro muri Convention Center.

    Iki gitaramo cyatangijwe na DJ Ira asusurutsa urubyiruko, avanga imiziki itandukanye. Fally Merci wari ukiyoboye yatangiriye ku ndirimbo zisekeje zari zigamije gushyira abantu mu mwuka wo guseka. 

    Babu niwe wabanje ku rubyiniro aho yateye urwenya avuga ko yari abizi ko azaba umunyarwenya mbere y’uko avuka bitewe n’uko ababyeyi be bari bazi ko bazabyara umukobwa ariko akaza kuvamo umuhungu. Yakurikiwe na Herve Kimenyi nawe watanze ibyishimo ku bari muri Convention Center.

    Rusine niwe wakurikiyeho aho yinjiriye mu ndirimbo ya Andy Bumuntu ubundi agahita yibaza niba hari ikindi kintu yarigukora kitari ubuhanzi cyangwa ubunyamakuru bijyanye n’ijwi rye. Yibajije uko yavuga ari nko gutabaza bamwibye bisetsa benshi.

    Rusine yavuze ku kuntu yagiye kwaka ahantu akazi k’ubuganga bw’ibibazo byo mu mutwe,  bakamubwira ko yajya avura abantu ku manywa we bakamuvura ni njoro kuko nawe babonaga afite ibibazo byo mu mutwe.

    Yavuze ku kibazo cy’ubusinzi avuga ku bubi bw’inzoga dore ko zibagiza abantu ndetse anagira inama urubyiruko ku zireka( aha uru rubyiruko rwahise rutangira mu bihuza na Muheto). 

    Yagize ati ” Inzoga ntabwo ari nziza zigabanya ubushobozi bw’ubwonko bwacu bwo gutekereza no kwibuka, bigatuma imyanzuro dutangira gufata nyuma y’uko tuba twazinyoye igenda isubira inyuma ikatugabanyiriza ubushobozi bwacu bwo gutekereza no gufata imyanzuro. 

    Niyo mpamvu umuntu iyo atwaye imodoka yanyoye yisanga yagonze kuko areba igikuta kiri imbere ye agatekereza ko yakigonga yamaze ku kigonga”.

    Rusine kandi yanagiriye inama urubyiruko yo kwihangira imirimo aho yabihuje n’urwenya rwo kwibaza uko byagenda umuntu aramutse ahisemo korora ibiceri akajya anabigurisha.

    Nyuma ya Rusine hakurikiyeho itsinda ry’ababyinnyi ba Titi Brown aho baje ku rubyiniro bisize ibintu mu maso ku buryo ku bamenya byabanje kugorana. Babyinnye indirimbo zitandukanye zirimo n’iza Bravan nka Twaje .

    Umunyarwenya wo muri Kenya wari mu bategerejwe cyane ,Mammito bigaragara ko atwite, yaje kujya ku rubyiniro aho yinjiriye mu muziki ari kubyina bigatangaza urubyiruko rwari ruri aho.

    Yavuze ko akunda u Rwanda kubera ubwiza bwarwo, ibikorwa remezo ndetse n’abantu barwo. Yateye urwenya avuga ko kuba atwite bitari bumubuze gutanga nimero ze kubazishaka kuko bitamubuza kuba yakundana n’umuntu. 

    Yanateye urwenya kandi yifashishije inkuru ya Baltasar Engonga, yibaza niba nta muntu wo muri Guinée Equatorial waba uhari. 

    Mammito kandi yateye urwenya ku nkundo aho yavuze ko iwabo muri Kenya usanga umukobwa akora ibishoboka byose ngo umuhungu azamushake ariko bikarangira ashatse undi ndetse anatanga urugero rw’ukuntu yakundanye n’umuzungu ariko akagorwa n’Icyongereza.

    Yaje no gutera urwenya avuga ko Umwana atwite Se amugize Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, abwira umwana we uri mu nda ko se ari Minisitiri ariko nyuma aza kubihundura ahubwo avuga ko Se w’uwo mwana atwite noneho amugize Karegeya dore ko ariwe w’umukire ufite Inka nyinshi. Yavuze ko ubwo umwana azabyara ubutaha ariwe uzaba ari uwa Minisitiri.

    Mammito yavuze ku rubyiniro abari aho batabishaka maze akurikirwa na Anne Kansime.

    Uyu munyarwenya wo muri Uganda yateye urwenya aho avuganye ikiniga, yumvikanisha ko nubwo imyaka 16 ishize atanga ibyishimo ku banyarwanda ariko bananiwe guhuza imbaraga ngo bamushakire umugabo w’umunyarwanda.

    Nyuma y’urwenya hakurikiyeho agace gasazwe kazwi muri Genz Comedy ka Meet me to night aho Abanyarwenya Babu na Herve Kimenyi baganirije Anne Kansime na Mammito bababaza ku mbogamizi bahura nazo mu gutera urwenya.

    Aba bombi bahuriye ku kuba imbogamizi bahura nazo ari ukubera ko abantu babafata nkaho badakomeje mu bintu bakora.

    Mammito yavuze ko aticuza kuba yarabaye umunyarwenya ndetse ko aramutse abonye amahirwe yo kongera guhitamo icyo yaba yakongera akaba umunyarwenya dore ko bifite aho bimugejeje.

    Anne Kansime we yavuze ko kuba ari umunyarwenya akaba ari n’umubyeyi bitamugora kubihuza dore ko ari ibintu yabayebyo abyifuza.

    Aba banyarwenya bombi bavuze ko urubyiruko rw’iki gihe nta rwitwazo rufite rwo kuba rutahanga udushya kuko ruri mu Isi y’ikoranabuhanga yoroheje ibintu aho rukwiye kubyaza umusaruro  amahirwe yo kuba rwaruvukiye mu Isi y’ikoranabuhanga.

    Kansime yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite mu kumenyekanisha ibyo rushoboye. 

    Ati ” Niba uri urubyiruko, uri umukobwa cyangwa umusore, ukaba udashobora gufata telefone yawe ngo umenyekanishe ibintu byawe,niba uzi kuririmba,niba uzi guteka utume abantu bamenya ngo nshoboye iki ureke kubikorera iwawe. Fata telefone yawe umenyekanishe ibyo ukora”.

    Banagiriye inama Abanyarwandakazi kutajya bumva ko ari beza cyane ngo bibabuze guharuka ngo bakore,bakorere igihugu cyabo nabo biteza imbere.

    Inama ya Youth Connekt Africa Summit 2024 iri kuba ku nshuro ya 7 yatangiye ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024 muri Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali.

    Mu 2023, inama nk'iyi yabereye mu gihugu cya Kenya, ihuza urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

    Yahurije i Kigali abarenga ibihumbi bitatu (3000) barimo abanyapolitiki, abafata ibyemezo mu nzego zinyuranye, abashoramari, abikorera, abahanzi n'abandi mu rwego rwo kurebera hamwe uko urubyiruko rw'Afurika rwabona imirimo, ari nayo nsanganyatsiko kuri iyi nama.

    Byari ibyishimo muri Kigali Convention Center 

    Rusine ataramira urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt 

    Mammito yatanze ibyishimo ku bari muri Convention Center 

    Anne Kansime nawe yatanze ibyishimo 

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah nawe yari yitabiriye iki gitaramo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148498/rusinemammito-na-anne-kansiime-batanze-ibyishimo-ku-rubyiruko-rwitabiriye-youth-connekt-am-148498.html