Blog

  • Kigali: Ishayaka PL ryatangiye guhugura abayoboke ku kwihangira imirimo – #rwanda #RwOT

    Gahunda y'igihugu y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere iteganya ko hazahangwa imirimo irenga 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishyaka PL, Senateri Mukabalisa Donatille ubwo yatangizaga amahugurwa yagenewe abayoboke b'ishyaka mu Mujyi wa Kigali agamije kubafasha gutangira kwihangira imirimo, bakiteza imbere ndetse bagateza imbere igihugu.

    Yavuze ko ingingo nyinshi ziri muri gahunda ya guverinoma y'imyaka itanu na bo bazifite muri gahunda y'ishyaka, bityo batangiye kubishyira mu bikorwa.

    Ati 'Ibintu byo kwikorera ni ingenzi, uruhare rw'abikorera muri gahunda zitandukanye z'igihugu cyacu ni ingenzi ni yo mpamvu dushishikariza abayoboke bacu n'Abanyarwanda muri rusange ko abantu bakwiye gukora, guhanga udushya, kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyacu kiduha kugira ngo tubashe kwiteza imbere, duteze imiryango yacu imbere, duteze n'igihugu cyacu imbere.'

    Yanagaragaje ko icyuho kiri hagati y'ibitumizwa mu mahanga n'ibyoherezwa mu mahanga bikiri byinshi kandi kigomba kuzibwa n'Abanyarwanda.

    Ati 'Ibyo rero ntabwo byashoboka tudaharaniye ko ibikorerwa hano mu Rwanda byongererwa ubwiza, ubwinshi n'ubuziranenge kugira ngo tubashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.'

    Ibyimanikora Khalilah uri mu bayoboke ba PL bari guhugurwa yatangaje ko nyuma yo guhugurwa azajya gufasha abandi bari mu mirenge ariko na we akazihangira umurimo.

    Ati 'Tugenda tubyiga hanyuma tugakora tukabishyira mu bikorwa ku buryo twiteza imbere.'

    Abahuguriwe mu Mujyi wa Kigali barimo abagize komite z'Ishyaka PL ku rwego rw'Umujyi wa Kigali no ku rwego rw'Uturere tugize Umujyi wa Kigali.

    Biteganyijwe ko aya mahugurwa azahabwa abayoboke bose b'ishyaka PL kuva ku rwego rw'Intara, uturere n'imirenge kugira ngo baziteze imbere.

    Mu byo bishimira kandi harimo kuba amatora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite yagenze neza kuko umukandida bari bashyigikiye yatsinze ku majwi menshi kandi n'umubare w'ababahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi uriyongera.

    Abadepite bakomoka mu Ishyaka PL bari bitabiriye aya mahugurwa

    Perezidante w’Ishyaka PL,Donatille Mukabalisa yavuze ko binyuze mu kwihangira imirimo abayoboke bazagira uruhare mu iteramber ry’igihugu

    Abayoboke biyemeje kujya gukora impinduka mu bukungu bw’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abayoboke-ba-pl-mu-migambi-yo-kwinjira-mu-kwihangira-umurimo

  • Kuva intambara yatangira Uburusiya na Ukraine hakomeje kugaragara ibitero byinshi bya drone #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko yahagaritse indege zitagira abapiloti ku bibuga by'indege bitatu by'umurwa mukuru. Ku wa gatandatu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo, ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko Uburusiya bwatangije indege 145 zitagira abapiloti.

    Izi ngamba zije mu gihe byari byitezwe ko perezida w'Amerika watowe ku buyobozi Donald Trump ubwo bishoboka ko ashobora gushyira igitutu ku mpande zombi kugira ngo amakimbirane arangire yibi bihugu byombi.

    Ukraine yagerageje kugaba igitero i Moscou nacyo iki gitero cyagabwe mu murwa mukuru. Abayobozi bavuga ko indege nyinshi zitagira abapilote zahanuwe mu turere twa Ramenskoye, Kolomna na Domodedovo.

    Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko i Ramenskoye, mu majyepfo y'iburengerazuba bwa Moscou, abantu batanu bakomeretse ndetse n'amazu ane arashya kubera iri hanuka ry'izi ndege. Yongeyeho ko drone 34 zarashwe.

    Muri Nzeri, umugore yaguye mu gitero cya drone cyagabwe i Ramenskoye. Muri Gicurasi umwaka ushize, indege ebyiri zitagira abapiloti nazo zarashwe hafi ya Kreml.

    Muri Ukraine, byibuze abantu babiri bakomeretse nyuma yuko drone yibasiye akarere ka Odesa. Amashusho yerekanaga umuriro ugurumana mu nyubako zimwe na zimwe, ndetse n'ibyangiritse nyuma.

    Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko indege 62 zitagira abapiloti zakozwe na Irani zarashwe nazo zararashwe, ni mu gihe 67 'zazimiye' zitazwi aho ziherereye. Ibirindiro by'indege zitagira abapiloti bivugwa ko ingabo z'Uburusiya zungutse byinshi mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2022. Umuyobozi w'ingabo Sir Ton yavuze ko ingabo z'Uburusiya zahitanye abantu bagera ku 1,500.

    Habayeho kwibazwaho cyane ku buryo Trump azegera ibi bihugu byombi agacoca amakimbirane bifitanye. Trump watorewe kuba umukuru w'Igihugu yahoraga avuga mu kwiyamamaza kwe ko naramuka atowe azakuraho intambara iri hagati ya Ukraine n'Uburusiya, ariko akaba ataratanga ibisobanuro birambuye ku buryo azabikora.

    Bryan Lanza wahoze ari umujyanama wa Trump, yavuze ko ubuyobozi bugiye kuza buzibanda ku kugera ku mahoro aho guha Ukraine kwigarurira akarere k'Uburusiya.

    Kuri uyu wa 10 Ugushyingo umuvugizi wa Kreml, Dmitry Peskov, yagize icyo atangaza ku buyobozi bwa Amerika bugiye kuza. Yavuze ko Trump yavuze ko mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora ku bijyanye no gushaka amahoro atari icyifuzo cyo gutsinda k'Uburusiya.

    Trump yavuganye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky kuva yatorwa mu matora, amakuru yatangaje mu kiganiro cyamaze 'hafi igice cy'isaha'. Zelensky yabanje kwihanangiriza kwirinda guha Uburusiya ubutaka kandi avuga ko iyo Amerika itabifashijwemo na Amerika, Ukraine izatsindwa intambara.

    The post Kuva intambara yatangira Uburusiya na Ukraine hakomeje kugaragara ibitero byinshi bya drone appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/kuva-intambara-yatangira-uburusiya-na-ukraine-hakomeje-kugaragara-ibitero-byinshi-bya-drone/

  • Hateguwe amarushanwa azahuza abanyeshuri biga siyansi – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa yateguwe ku bufatanye na Ambasade ya Amerika, akazahuza abanyeshuri biga amasomo ya siyansi bagaragaza udushya bashobora gukora, ndetse barushanwe n'abiga robotics, ICT, 3D printing, game development, coding, electronics, guhanga umurimo, n'ibinyabuzima n'ubutabire.

    Aya marushanwa ateganyijwe mu Ukuboza 2024, yabanjirijwe no guhugura abazahugura abandi 21 bahuguriwe muri K-Lab.

    Umuyobozi wa STEMpower Rwanda, Espoir Serukiza yavuze ko guhugura abahuguwe bizabafasha kubona ubumenyi bukenewe bazigisha abanyeshuri hirya no hino mu gihugu.

    Ati 'Twifuza gukorana n'ibigo byacu byose byigisha amasomo ya siyansi mu gihugu mu guteza imbere guhanga ibishya n'ubumenyingiro. Guhugura abarimu ni ukugira ngo bazasubire mu bigo bafite ubumenyi bukwiriye bazasangiza abanyeshuri hanyuma bazakoreshe ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo byugarije umuryango batuyemo.'

    Umwe muri aba barimu bari guhugurwa, Umutoniwase Florence yagaragaje ko guhugurwa bizamufasha we na bagenzi be 'kwigisha abanyeshuri neza, tubategurira irushanwa rya siyansi na engineering ku rwego rw'igihugu.'

    Aba barimu bazahita bajya guhugura abanyeshuri bo mu bigo bya siyansi byashinzwe na STEMpower mu mashuri makuru ya Ines Ruhengeri, Kibogora Polytechnic, na Gitwe Adventist College.

    Impuguke yo muri Ambasade ya Amerika ishinzwe uruhare rw'abaturage muri Afurika yo hagati, Karlene Noel Jennings yavuze ko ubu bufatanye mu gutegura amarushanwa buzagirira akamaro gakomeye abanyeshuri.

    Ati 'Iyi mikoranire ni amahirwe nyakuri yo kugera ku bantu bashya by'umwihariko ku bakobwa n'abagore bakiri bato no kubakundisha amasomo ya siyansi. Nezezwa n'umurimo wo gukangurira urubyiruko gukorera hamwe no gushaka ibisubizo by'ibibazo ku buryo Isi irushaho kuba nziza.'

    Biteganyijwe ko 70% by'abanyeshuri bose bazitabira iri rushanwa ari abakobwa, hagamijwe kubakangurira kwiga amasomo ya siyansi.

    Uretse mu Rwanda iri rushanwa riteganyijwe no mu bindi bihugu byose umuryango ukorera. Nk'urugero muri Ethiopia bagiye gukora irushanwa ku nshuro ya cyenda, riteganyijwe mu cyumweru gitaha, mu gihe iryo muri Sudan y'Epfo.

    Aya marushanwa aha abanyeshuri amahirwe yo kugaragaza ubushobozi mu guhanga ibishya, gukemura ibibazo n'ibitekerezo mu guhanga ibishya.

    Kugeza ubu STEMpower imaze gushinga ibigo 125 mu bihugu bitandukanye byo mu munsi y'Ubutayu bwa Sahara bikaba imwe mu nkingi zifasha mu guteza imbere ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa STEMpower Rwanda, Espoir Serukiza yavuze ko abarimu bahuguwe bazasoza bafite ubushobozi bwo guhugura abanyeshuri bazatanga ibisubizo ku bibazo byugarije Isi

    Impuguke yo muri Ambasade ya Amerika ishinzwe uruhare rw’abaturage muri Afurika yo hagati, Karlene Noel Jennings yavuze ko abanyeshuri bazagira ubushobozi bwo kwihangira imirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/stempower-na-ambasade-ya-amerika-bateguye-amarushanwa-azahuza-abanyeshuri-biga

  • Hashyizweho amabwiriza mashya ku banyeshuri b'abanyamahanga biga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    HEC yashyizeho aya mabwiriza kugira ngo abanyeshuri b'abanyamahanga biga mu Rwanda, bafashwe kwisanga mu mibereho y'abanyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Rose Mukankomeje yavuze ko aya mabwiriza aje korohereza abanyeshuri bo mu mahanga kubona ubufasha ku buryo bworoshye.

    Icy'ingenzi kiri muri aya mabwiriza ni uko amashuri makuru yose asabwa kugira ibiro byihariye bifasha aba banyeshuri, bikabafasha ku bijyanye n'ubuyobozi, kubamenyereza no kubaba hafi mu masomo yabo ya buri munsi.

    By'umwihariko kandi, abayobozi bagomba kumenya ko aba banyeshuri bafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y'ishuri, icumbi, ubuvuzi n'ibindi bikoresho bitandukanye kugira ngo babashe kwiga neza nta nkomyi.

    Abanyeshuri b'abanyamahanga biga mu Rwanda bavuye ku 1400 mu 2017 ubu bageze ku 9,009.

    Amashuri menshi mu Rwanda cyane cyane aya Kaminuza akomeje gukurura abanyamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashyizeho-amabwiriza-mashya-yo-gufasha-abanyeshuri-b-abanyamahanga

  • AUCA yatanze impamyabumenyi ku barenga 500 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo guha impamyabumenyi abo bari abanyeshuri cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, kibera i Masoro mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy'iyo kaminuza.

    Iyo kaminuza yari itanze impamyabumenyi ku nshuro yayo ya 30, aho abazihawe uyu munsi barimo 465 basoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami nka Tewolojiya, Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuforomo, Imari, Ikoranabuhanga n'andi.

    Harimo kandi abagera kuri 111 basoje mu mashami atandatu anyuranye y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Abahawe impamyabumenyi ni Abanyarwanda n'abandi bo mu bihugu 12 byiganjemo ibya Afurika.

    Umuyobozi Mukuru wa AUCA, Prof. Eustace Penniecook Saywers yavuze ko iyo kaminuza yishimira urugendo rw'imyaka 40 imaze rwahuriranye no gutanga impamyabumenyi mu Rwanda ku nshuro ya 30.

    Prof. Eustace yakomeje avuga ko iyo myaka irimo umusanzu ukomeye abarezwe na AUCA batanze mu muryango mugari muri rusange.

    Ati 'Mu myaka 30 ishize AUCA ntiyashyize ku isoko ry'umurimo abakora mu nzego za Leta n'iz'abikorera mu Rwanda gusa. Byanarenze imbibi z'Igihugu bamwe bakorera mu bindi bigo bitandukanye mu Kerere ka Afurika y'Iburasirazuba'.

    Yongeyeho ko AUCA yongeye amashami yigishaga ajyanye n'ubuzima, aho nyuma y'ubuforomo n'ububyaza isanganywe kuva mu 2020 yongeyeho ishami ry'ubuvuzi rusange aho aba mbere barirangijemo bazajya ku isoko ry'umurimo mu 2027.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya AUCA akaba n'Umuyobozi w'Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Dr. Byilingiro Esron yibukije abasoje amasomo ko ubumenyi bafite babukoresheje nta budakemwa bitabateza imbere bo n'umuryango mugari bagiye gukorera.

    Yashimye kandi ingamba zose zashyizweho na Leta y'u Rwanda mu guteza imbere uburezi by'umwihariko kuba Igihugu gifite umutekano usesuye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yavuze ko AUCA ari imwe muri kaminuza zikorera mu Rwanda zihagaze neza mu ireme ry'uburezi iha abayigamo.

    Ati 'Abarangiza muri AUCA baza ku isoko ry'umurimo mu nzego zitandukanye barashimwa bigaragaza ko ubumenyi bahavana buhagaze neza. Abenshi basoza amasomo hano ubona ko isoko ry'umurimo ribishimiye nasaba iyi kaminuza gukomerezaho no mu yandi mashami'.

    Irere kandi yashimye ubufatanye bwa Leta n'imiryango ishingiye ku myemerere mu guteza imbere uburezi.

    Ati 'Ibigo by'amashuri birenga 70% mu byo dufite ni iby'abanyamadini. Iyo ibikorwa bakora birenze kubwiriza ubutumwa bikajya mu guhindura ubuzima bw'abantu bigirira Igihugu akamaro ndetse Leta ikababona nk'abafatanyabikorwa. AUCA ni kimwe mu bigo byashinzwe n'Abadivantisiti kandi ntibivuze ko abahiga bose babarizwa muri iryo dini. Ibyo rero ni byo dushyigikira kuko biha amahirwe buri wese akiteza imbere agateza imbere n'Igihugu'.

    Muhirwa Singiza Shekina wahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'Ikoranabuhanga yavuze ko indangagaciro za gikirisitu batojwe ndetse no kuba AUCA ari kaminuza y'ubukombe bizamufasha kubona akazi vuba ndetse no kugakora neza.

    Gutanga impamyabumenyi byabereye ku cyicaro cya AUCA i Masoro

    Iyi kaminuza yigamo abaturuka mu bihugu byiganjemo ibya Afurika

    Abasoje kaminuza biganjemo abagore

    Abasoje amasomo binjira ahatangiwe impamyabumenyi

    AUCA inigwamo n’abanyamahanga

    Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo

    Abahawe impamyabumenyi barenga 500 mu mashami y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bya kaminuza

    Bari bishimiye impamyabumenyi bahawe

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yavuze ko AUCA ari imwe muri kaminuza zikorera mu Rwanda zihagaze neza mu ireme ry'uburezi iha abayigamo

    Umuyobozi Mukuru wa AUCA, Prof. Eustace Penniecook Saywers yavuze ko iyo kaminuza ishyira ku isoko ry’umurimo abakora mu Rwanda n’ahandi mu bihugu by’Akarere

    Dr. Byiringiro Esron yibukije abasoje amasomo ko ubumenyi bafite babukoresheje byabateza imbere

    Amafoto: Isaac Munyemana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/auca-yatanze-impamyabumenyi-ku-barenga-500-amafoto

  • Imishinga itanu yahize indi muri 'Hanga Pitchfest 2024' yahembwe miliyoni 110 Frw – #rwanda #RwOT

    Ikigo Sinc-Today Ltd cyashinzwe hagamijwe guhindura urwego rw'imitegurire y'inama n'ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n'ibindi, ni cyo cyatsindiye irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni 50Frw.

    Irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zitandukanye. Ni ku nshuro ya kane ryari ribaye.

    Ritegurwa na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP n'abandi.

    Ba rwiyemezamirimo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, nibo batoranywamo uwahize abandi agahembwa miliyoni 50Frw, uwa kabiri agahabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu miliyoni 15 Frw , uwa kane n'uwa gatanu buri umwe agahembwa miliyoni 12,5 Frw.

    Geuza Ltd ikora ibikoresho byifashishwa n'abafite ubumuga birimo imbago, insimburangingo n'ibindi, biba byakozwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga biba byarakoreshejwe yegukanye umwanya wa kabiri, Afya Wave yibanda ku gukora udukoresho twa 'ultrasound' twifashishwa mu buvuzi mu kureba imikorere y'ingingo z'imbere mu mubiri, yegukana umwanya wa gatatu.

    Clenville Ltd igamije kunoza imicungire y'imyanda ya pulasitiki binyuze muri porogaramu yayo ya WeCollect, aho itanga ubwishyu ku bayikoresha mu gushyira iyi myanda ahabugenewe yaje ku mwanya wa kane, haheruka LifeLine, ikigo cyakoze porogaramu yo korohereza abantu kubona imiti y'ibanze binyuze muri serivisi zihatangirwa.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye abitwaye neza mu marushanwa ya HangaPitchfest 2024, ko ari umutungo ukomeye Afurika ifite, anashimira gahunda nk'izi zibahuza kugira ngo bashake ibisubizo by'ibibazo bibangamiye Umugabane wa Afurika hagamijwe iterambere rirambye.

    Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rugomba guhabwa buri kimwe rukeneye kugira ngo rubyaze umusaruro amahirwe ahari, maze nabo bagire uruhare mu iterambere.

    Ati 'Kugera kuri ibi hakenewe ishoramari n'ubufatanye bw'abafatanyabikorwa kugira ngo ubumenyi no guhanga udushya by'abato byiyongere. Dukeneye guhuza sisitemu zacu z'uburezi n'isoko ry'umurimo rihindagurika.'

    'Ishoramari mu kuzamurira urubyiruko rwacu ubushobozi mu by'ikoranabuhanga ni ingenzi, kuko imirimo y'ubu ku Isi ariho ishingiye. Ikindi kandi ibihugu byacu bikwiye gukomeza gushyiraho politiki n'ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo bushyigikira ukwaguka no guhanga ibishya by'urubyiruko.'

    Minisitiri w'Intebe Ngirente yagaragaje ko Guverinoma y'u Rwanda yizera ko guhanga ibishya n'ubuhanga ari ingezi mu gushyigikira no gufasha abahanga b'urubyiruko mu guhanga umurimo no guteza imbere ubukungu.

    Ati 'Nk'uko bikubiye mu Cyerekezo 2050 no mu cyiro cya kabiri cya gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, urubyiruko nirwo rushyizwe mbere mu guhanga imirimo mishya kandi ibyara inyungu.'

    'Nka guverinoma kandi dushishikariza urubyiruko kujya mu nshingano z'ubuyobozi kugira ngo rutange umusanzu mu iterambere ry'igihugu.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye ba rwiyemezamirimo batanu bahize abarenga 300.

    Ati 'Ndabizeza ko guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyigikira ibitekerezo byanyu. Mukomeze mwiyizere munavugurure ibitekerezo n'imishinga yanyu mufite intego yo gutsinda. Mujye muhora mwibuka ko ikinyabupfura, gukora cyane no kwitanga ari iby'ingenzi bizabageza ku nstinzi mu byo mukora byose.'

    Yabasabya urubyiruko rwari ruri aho ko rwaba ba ambasaderi b'impinduka zaho baba hose, nk'uko bahora bashishikarizwa gushaka umuti w'ibigikoma mu nkokora iterambere ry'umugabane.

    Ati 'Tubijeje ubufasha kugira ngo ibi mubigire impamo.'

    Kuva Hanga Pitchfest yatangira mu bihumbi 2021, imaze kwakira imishinga irenga 200, asaga miliyoni 600 Frw akoreshwa mu kuyitera inkunga no gushora imari.

    Ubwo hazozwaga 'Hanga Pitchfest 2024', hanamuritswe ku mugaragaro umushingwa wa 'Hanga Hubs' watangijwe na Guverinoma y'u Rwanda na Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, hagamijwe gushyigikira iterambere ry'abikorera no guhanga imirimo mu Rwanda binyuze mu guhanga udushya mu mujyi yunganira Kigali.

    Ushyirwa mu bikorwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi [RISA]. Kuri ubu ukorera mu Turere Muhanga, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye abitwaye neza mu marushanwa ya HangaPitchfest 2024, ko ari umutungo ukomeye Afurika ifite

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA), Innocent Bagamba Bahizi, yashimangiye uruhare rw’urubyiruko mu kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni ageza ubutumwa ku bari bitabiriye ibi birori

    Ubwo umwe mu bahataniraga ibihembo yamurikaga umushinga we

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko guverinoma yiteguye gukomeza gushyigikira imishinga yatsinze

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yafatanye ifoto y’urwibutso na ba nyirimishinga yatsinze

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yakirikiranaga uko ba nyiri mishinga bayimurika

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko gahunda nk’izi zishimangira gahunda y’igihugu yo kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah [hagati], nawe yari yitabiriye ibi birori

    Minisitiri Ngirente yashimiye ikigo cya Sinc-Today Ltd cyegukanye Hanga Pitchfest 2024

    LifeLine, ikigo cyakoze porogaramu yo korohereza abantu kubona imiti y’ibanze binyuze muri serivisi zihatangirwa, cyegukanye umwanya wa gatanu

    Indaro Foundation niyo yasusurukije abari bitabiriye ibi birori

    Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko

    Hanga Pitchfest 2024 yahujwe n’Inama Nyafurika ya YouthConnekt Africa yari imaze iminsi ibere i Kigali

    Hanahembwe imishinga yahize iyindi mu marushanwa ya 'HackLabs' yateguwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mibereho myiza y'abaturage [UNFPA]

    Geuza Ltd ikigo gikora ibikoresho byifashishwa n'abafite ubumuga birimo imbago, insimburangingo n'ibindi, biba byakozwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga biba byarakoreshejwe, cyegukanye umwanya wa kabiri

    Cleanville Ltd ikigo kigamije kunoza imicungire y'imyanda ya pulasitiki binyuze muri porogaramu yayo ya WeCollect, aho izajya itanga ubwishyu ku bayikoresha mu gushyira iyi myanda ahabugenewe, cyabaye icya kane

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko hashyizweho ‘Hanga Hubs’ no mu yindi mijyi itari Kigali kugira ngo hatazagira urubyiruko rusigara inyuma

    Akanama nkemurampaka muri ‘Hanga Pitchfest 2024’ ubwo kamurikirwaga imishinga iri guhatanira igihembo nyamukuru

    Afya Wave, ikigo kibanda ku gukora udukoresho twa 'ultrasound' twifashishwa mu buvuzi mu kureba imikorere y’ingingo z’imbere mu mubiri, cyegukanye umwanya wa gatatu

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yari yabukereye

    Aba ni abana barererwa muri Indaro Foundation

    Amafoto: Nezerwa Salomon & Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-itanu-yahize-iyindi-muri-hanga-pitchfest-2024-yahembwe-miliyoni-110

  • Mr P yahakanye yivuye inyuma ibyo yashinjwaga na Rudeboy #rwanda #RwOT

    Peter Okoye uzwi nka Mr P akaba n'umwe mu bari bagize itsinda rya P-Square, yanyomoje ibirego byo kwiba indirimbo yavuzweho n'umuvandimwe aka nimpanga ye, paul Okoye uzwi nka Rudeboy.

    Paul Okoye uzwi nka Rudeboy mu minsi mike ishize aherutse gutangaza ko Mr P hamwe na producer Vampire, bibye indirimbo ye. Yavuze ko yanditse kandi aririmba indirimbo yitwa 'Winning,' yateganyagako gushyira ku muzingo we uzajya hanze muri Kamena 2025.

    Rudeboy avuga ko yatunguwe ubwo impangaye ye Mr P yasohoraga iyi ndirimbo akayita iye kandi yayimwibye.

    Mu gusubiza ibyo birego, Mr P yavuze ko iyi ndirimbo ari iyiwe n'umuhanzi Calypso, ndetse ko bigoye kwiba indirimbo ye bwite nk'uko umuvandiwe we abivuga.

    Mr P yasabye umuvandimwe we kumureka agakomeza gukora umuziki, akareka kubiba amakimbirane.
    Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Mr P yavuze ati,'Nta muntu wiba ibye bwite!'

    Producer Vampire yabishyizeho umucyo ubwo yavuganaga na Mr P ku murongo wa telefone yavuze ko Winning yanditswe na Calypso dufatanyije itunganywa na Goldman.

    The post Mr P yahakanye yivuye inyuma ibyo yashinjwaga na Rudeboy appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mr-p-yahakanye-yivuye-inyuma-ibyo-yashinjwaga-na-rudeboy/

  • Amajyepfo/Umuburo wa Polisi: Ntihazagire utaka, ntihazagire uniha, ntihazagire urira!-ACP Boniface Rutikanga #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ku rwego rw'Igihugu, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro n'Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye babarizwa mu Ntara y'Amajyepfo, yatanze ubutumwa, aburira ndetse atanga gasopo ku bantu bakomeje kwivuruguta mu byaha birimo; Ubujura bw'Inka n'Amatungo magufi, Ubwangiza ibikorwa remezo nk'intsinga z'amashanyarazi hamwe n'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe. Yashimangiye ko abo bose n'abandi nk'abo Polisi y'u Rwanda itazabihanganira, ko abo bagiye kuba 'Abakiriya bayo'.

    ACP Boniface Rutikanga, ari mu cyumba cy'inama cy'ahubatse Ibiro bya Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, yabwiye Abanyamakuru ko uyu mwaka wa 2024 turimo kugana ku musozo, Intara y'amajyepfo yaranzwe mo n'ibintu byinshi bifite aho bihuriye n'ibyaha, ariko kandi ibyo ngo ugasanga ari ibikorwa by'abantu cyangwa imyitwarire y'abantu cyangwa umuntu bibangamiye abandi.

    Polisi n'Abanyamakuru mu cyumba cy'Inama i Huye ku cyicaro cya Polisi.

    Mu bibazo cyangwa ibikorwa byakozwe bigaragara mu bigize ibyaha mu ntara y'Amajyepfo harimo; Ibikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo nk'ubujura bw'intsinga z'amashanyarazi. Nubwo ngo byagabanutse, avuga ko hari igihe byari biteye ubwoba.

    ACP Rutikanga, avuga kandi ko habayeho ubujura bw'Inka n'amatungo magufi abagirwa mu mashyamba cyangwa mu biraro, akagurishwa mu maduka y'inyama hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ndetse ibyo bikaba bikigaragara.

    Muri ibyo bikorwa by'Ubujura kandi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ku bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko, bushyira Ibidukikije mu bibazo, bushyira Imirima y'abaturage mu bibazo, ndetse hamwe ugasanga n'inzu y'umuturage igiye mu manegeka.

    ACP Boniface Rutikanga

    Ashimangira ko abakora ibyo babikora mu buryo butemewe n'amategeko ndetse bakamera nk'abantu bumva ko uwo ariwe wese udashoboye bahangana nawe, bakaba banakugirira nabi kandi rimwe na rimwe ibyo bakanabikora kuko ingero zirahari.

    ACP Boniface Rutikanga, yanavuze ku bujura bugaragara hirya no hino aho wumva abantu bataka bavuga ubujura bwiganjemo n'ubwo gushikuza amaterefone n'ibindi. Ahamya ko Polisi y'Igihugu itazihanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa nk'ibyo ndetse n'ibindi bitemewe n'amategeko.

    Yagarutse cyane k'Ubujura bw'Inka n'Amatungo magufi, Ubujura bwangiza ibikorwa remezo n'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko, yerekana ko ubwo bucukuzi bwangiza imirima aho abaturage bahinga, amashyamba n'ibindi. Ahamya ko ibyo bitatu bifite aho bihuriye no gusubiza inyuma iterambere ry'Igihugu, Gusubiza inyuma iterambere ry'Umuturage, Kubangamira imibereho myiza n'ubuzima bwiza bw'umuturage ariko no guhombya Leta.

    Hagowe uwo Polisi izafatira muri ibyo bikorwa hamwe n'ibindi bitemewe n'amategeko

    ACP Boniface Rutikanga, avuga kubakora ubujura bw'Inka, adaciye ku ruhande yabihanangirije, atanga gasopo muri aya magambo' Twese turabizi aha ng'aha uko turi hano, impamvu hajeho gahunda ya Girinka, Korozanya!. Ahari Inka harera(kwera), umwana wanyweye amata ntagwingira, iyo habonetse umukamo amafaranga araboneka! Umuntu umwe akarangiza akaza inka akayikura mukiraro, akayibaga, akagurisha! Uwundi muswa hanze aha ng'aha za nyama akazifata akazishyira muri Busheri, akazigurisha!, ariko kagati aho ng'aho hari abitwa ngo 'Abasheretsi', birirwa babunga…! Bavandi…!, aba bantu dufitanye nabo ikibazo, tuzabahiga kandi bazababara!'.

    Yashimangiye ukutihanganira abameze batyo agira, ati' Aba bantu bazababara'! Ibi rwose ntihazagire utaka, ntihazagire uniha, ntihazagire urira! Ubikora wese ni yitegure ingaruka z'ibyo azahura nabyo kandi azabyihanganire'.

    Yongeyeho, ati' Ntabwo tuzemera ko Ubuyobozi bw'Igihugu bushyiramo imbaraga kugira ngo abaturage batere imbere, biteze imbere hanyuma undi kubera ubusambo bwe n'ubusuma bwe aze abyangize tu.., ngo tumurebere! Oya, ntibizakunda'. Akomeza avuga ko ibyo ari kimwe n'ibyo kunsinga z'amashanyarazi.

    Ati' Ni inde utazi uburyo aho umuriro ugeze ubuzima buhinduka? Ahageze umuriro w'amashanyarazi ubuzima burahinduka, ngira ngo mwagiye mubibona mu byaro! Batangiza imishinga mito, ugura icyuma cyo gusya, ufungura Salon de Coiffure( ahatunganyirizwa imisatsi…), utangira gufungura ka Resitora, gukora utuntu…!, Abantu bakihangira imirimo kuko hari igikorwa remezo kibashoboza! Hanyuma umuntu akaza agafata insinga akazica ibintu bigasubira…., noneho ubwo ng'ubwo simvuze abantu bari kwa muganga babayeho kubera uwo muriro! Ariko kweli, uwo muntu nitumufata tukaba tumubitse ahantu muzatubaza ngo….!?

    ACP Boniface Rutikanga, yashimangiye ko abantu nk'abo ntakubihanganira guhari, ko kandi iyo shene yose cyangwa abo bose bagize urwo ruhererekane muri ibyo bikorwa, baba; Abari m'Ubucuruzi bw'Inka n'amatungo magufi byibwa, yaba uwayibye, ari uwayikoreye akayishyira kuri Moto cyangwa imodoka na Moto byayitwaye, yaba uwo Musheretsi wayiranze, yaba ufite izo nyama muri Busheri atabasha gusobanura aho yazikuye, ati' Abo bose baraba abakiriya bacu'. Abo kandi avuga ko bajyana mu gatebo kamwe n'ab'intsinga z'amashanyarazi kimwe no mubucukuzi, yaba ucukura, yaba uyikorera, yaba ubigura n'uwatanze amafaranga ngo babikore, ati' Bose turabatwara'.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/10/amajyepfo-umuburo-wa-polisi-ntihazagire-utaka-ntihazagire-uniha-ntihazagire-urira-acp-boniface-rutikanga/

  • APR FC yongeye kugenda amagongogongo nyuma yo… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru itariki 10 Ugushyingo 2024 nibwo ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya Rutsiro FC mu mukino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona y'u Rwanda, Rwabda Premier League 2024-25.

    Ni umukino warangiye APR FC inaniwe kuwutsinda kuko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa maze igira amanota umunani mu mikino itanu imaze gukina. 

    Kugira amanota umunani mu mikino itanu ku ruhande rwa APR FC, bitumye ijya ku mwanya wa 11 ubwo mu manota 15 yakagombye kuba imaze kugira iba isaruyemo umunani gusa. Ikipea ya Rutsiro FC kunganya uyu mukino bitumye ifata umwanya wa 10 n’amanota 9.

    Uko umukino wagenze umunota ku munota

    90+8′ Umuzamu Matumele yongeye gufata umupira wari uzamukanwe na Tuyisenge arsene maze umukino urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    90+6′ Rutsiro FC irase igitego gikomeye cya Yves ariko umupira yari ateye unyura ku ruhande. 

    90+5′ Umuzamu Matumele yongeye kurokora ikipea ya Rutsiro nyuma yo kwambura umupira Victor Mbaoma.

    90+3′ Ikipe ya APR FC yakomeje kotsa igitutu imbere y’izamu rya Rutsiro FC ariko kubona igitego bikomeje kugorana, abakunzi bayo bakomeje kwiheba. 

    90+1′ Kufura ya APR FC nyuma y’ikosa Olivier muzungu akorewe na Ngirimana Alexis, 

    90′ Iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa n’uko umusifuzi yongeraho iminota umunani maze abakunzi ba Rutsiro ntibabyumva kimwe.

    88′ Mugiraneza Froduard atabaye ikipe ya APR FC nyuma y’umupira wari uzamuwe na Mumbele Jonas Malikidogo.

    85′ Niyigena Clement yari arekuye ishoti rya karahabutaka maze umupira awushota myugariro wa Rutsiro.Ngirimana alexis umupira awukuramo.

    83′ Koruneli ya APR FC nyuma y’umupira Tuyisenge Arsene yari azamukanye umupira naze Jonas malikidogo umupira arawurenza. Koruneli ya kabiri umupira Habimana Yves Umupira awukuramo.

    81′ APR FC ikoze impinduka nuko Ruboneka Jean Bosco aha umwanya dushimirimana olivier wamamaye nka Muzungu. 

    79′ umuzamu wa Rutsiro FC Matumele Arnold aryamye hasi none abaganga bari kumwitaho 

    77′ Habimana Yves yari yamaze gucika ba Myugariro ba APR FC asigaranye na Pavelh Nzila ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.

    75′ kufura ya APR FC nyuma y’ikosa rikorewe niyomugabo Claude, ariko Kwizera Eric umupira awukuramo neza akiza izamu.

    73′ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC  havamo thaddeo Luanga na Mamadou SY, hajyamo Tuyisenge Arsene na Victor mbaoma.

    72′ Ishoti ridakomeye rya Ruboneka Jean Bosco ruhashwe neza na Matumele Arnold.

    70″ Abakinnyi ba Rutsiro FC bari gusaba penaliti nyuma y’uko Niyigena Clement akoreye ikosa Mumbere Jonas ariko umusifuzi agasanza.

    68′ Mumbele Jonas malikidogo yandagaje ba myugariro ba APR FC ariko atanze umupira kwa Habimana Yves umupira awuteye n’umutwe umupira ugonga umutambiko ujya hanze. 

    66′ Ndabitezimana arekuye umupira imbere y’izamu rya APR FC ariko umupira unyura ku ruhande.

    64′ mugiraneza Froduard arase igitego imbere y’izamu rya Rutsiro nyuma y’umupira yari ahawe na Mugisha Gilbert nuko ikipe ya APR FC ikomeza kubura igitego. 

    63′ rutiro FC ikoze im,pinduka maze Uwambajimana Leon ava mu kibuga asimburwa na Nkubito Amza.

    61′ Umukino watangiye kugenda gakeya kubera ko imvura yatangiye kugwa muri Kigali pele stadium

    60′ umuzamu wa Rutsiro FC Matumele Arnold akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo umutwe wa Mamadou SY bahagararanye bonyine.

    58′ mumbere jonas malikidogo akoze akazi gakomeye nyuma yo kwambura umupira Niyomugabo Claude akananirwa gufasha APR gushaka igitego cya mbere.

    55′ Umukino ukomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko ikirerte kiri guca amarenga ko mukanya gato imvura iragwa muri kigali pele Stadium ari nyinshi cyane.

    51′ Mamadou Sy yari azamuye umupira imbere y’izamu rya Rutsiro ariko umupira Uwambajimana leon awukuramo neza.

    50′ byiringiro Gilbert yari agerageje gutungura umuzamu wa Rutsiro Matumele Arnold ariko umupira awukuramo nuko Mumbere Jonas Malikidogo akiza izamu.

    48′ abakinnyi ba Rutsiro bari bagerageje gutungura umuzamu wa APR FC Pavelh umupira arawufata

    46′ ikipe ya APR FC itangiranye impinduka havamo Richmond lamptey na Mohamadou Lamine Bah, hinjira mu kibuga Mugiraneza Froduard na Niyibizi Ramadhan

    45+1 Mumbere Jonas Malikidogo yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya APR FC ariko myugariro Niyigena Clement umupira awukurano nuko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

    45′ Iminota 45 isanzwe yaranguiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa hongerwaho iminota ibiri.

    44′ Ikipe ya APR FC irase igitego gikomeye cyane nyuma y’uko Lamptey yari ateye ishoti rikomeye rigakurwamo n’umuzamu wa Rutsiro matumele. 

    43′ Abakinnyi ba Rutsiro bari bubakiye umukino mu kibuga hagati, nuko Mumbere Jonas ahaye umupira bazina ne Mumbere Mbusa qariko umupira urarenga. Mi uwo guterekwa imbere y’izamu rya APRFC>

    41′ Koruneli ya APR FC nyuma y’uko umuzamu Matumele Arnold akuyemo umupira ukomeye ari kumwe na Ruboneka Jean Bosco, ariko ntacyo Koruneli yamariye APR FC.

    39′ Mumbere Mbusa yari azamuye umupira imbere y’izamu rya APR FC ariko umupira ufatwa na Pavelh Nzila ariko banamukorera amakosa.

    37; kufura ya APR FC nyuma y’ikosa rikorewe Mugisha Gilbert Kufura itewe na Byiringiro Gilbert ntacyo imariye ikipe ya APR FC.

    36′ Alioune Souane yari azamukanye umupira ku ruhande rw’ibiryo ariko ateye umupira ufatwa n’umuzamu wa Rutsiro Matumele Alnord.

    33′ ARP FC yari yongeye gusatira izamu ibifashijwemo na Ruboneka ariko umupira ugarurwa neza na Kabura Jean ukomeje gufasha ikipe ya Rutsiro kwihagararaho imbere ya APR FC.

    31′ Kufura ya APR nyuma y’ikosa rikorewe Byiringiro Gilbert itewe na Niyomugabo Claude nuko umupira ugeze mu rubuga rw’amahina abakinnyi ba APR FC bakora amakosa.

    28′ abakinnyi ba APR FC bakomeje gukina basatira izamu rya Rutsiro ariko ubwugarizi bwayo nabwo bukomeje kugaragaza intege keya, kuko nta gitego kiraboneka.

    26′ Niyomugabo Claude yari azamuye umupira mwiza imbere yu’izamu rya Rutsiro FC, ariko umupira uba muremure urarenga. Ni uwo guterekwa imbere y’izamu rya Rutsiro. 

    23′ koruneli ya APR FC itewe na Niyomugabo Claude umupira ucaracaye imbere y’izamu rya Rutsiro FC ariko ubura uwusunukira mu izamu.

    21′ Thaddeo Luanga, Byiringiro Gilbert na Ruboneka Jean Bosco bakinanye neza ariko Mumbele Jonas Malikidogo umupira awushira muri koruneli.

    20′ Hitimama Jean Claude akoze akazi gakomeye nyuma yo kwambura umupira Mamadou Sy imberte y’izamu rya Rutsiro Fc.

    18′ Mamadou Sy yari acomotse ba myugariro b’ikipe ya Rutsiro ariko abasifuzi bavuga ko yaraririye.

    16′ Kufura nziza ya Rutsiro nyuma y’uko Uwambajimana Leon uzwi nka Kaunga yari agiye gushota akitambikwa na Niyigena Clement. Kufura Kaunga arayitereye ariko umupira unyura kuruhande.

    13’  Mamadou Sy yari ahawe umupira na Mugisha Gilbert ariko Sy azamuye umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu, Thaddeo Luanga yongeye kuwushota mu izamu umupira ujya hanze.

    9′ Koruneli ya APR nyuma y’umupira wari uzamukanwe na Mugisha Gilbert abakinnyi ba rutsiro barawurenza ariko koruneli itewe na Kapiteni Claude ntiyagira icyo imarira APR FC.

    7′ Kufura ya APR FC ku ikosa rikorewe Mamadou Sy, yatewe na Byiringiro Gilbert ariko Niyigena Clement ateye umutwe umupira ujya ku ruhande.

    6′ Abakinnyi ku mpande zombi batangiye bakinira mu kibugahagati, amakipe yombi ageragezakwigana, gusa APR FC iri kunyuzamo ikataka izamu rya Rutsiro FC.

    3′ Kufura ya APR FC itewe na Byiringiro Gilbert umupira usanze Alioune Souane ahagaze neza ariko umupira awutera ku ruhande, abakunzi ba APR bari bahagurutse bazi ko igitego kigiye kwinjira.

    2′ Mumbele Jonas malikidogo yario azamukanye umupira ibumoso bwa rutsiro ariko ringiro Gilbert umupira arawumwambura.

    1′ Byiringiro Gilbert yari azamukanye umupira imbere y’izamu rya Rutsiro FC ariko umupira urarenga ni uwo guterekwa imbere y’iozamu rya Rutsiro FC.

    Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa Rutsiro FC ni 

    Matumele

    Kwizera 

    Kabura Jean

    Ngirimana 

    Uwambajimana 

    Hitimana 

    Kwizera 

    Ndabitezimana 

    Habimana 

    Mumbere Jonas

    Mumbere Mbusa

    Abakinnyi babanje mu kibuga Ku ruhande rwa APR FC ni

    Pavelh

    Niyigena

    Niyomugabo

    Souane

    Byiringiro

    Lamine

    Thaddeo

    Richmond

    Migisha

    Ruboneka

    Mamadou Sy

    Mbere y'umukino

    Ni umukino utarakiniwe igihe, kubera ko ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafurica ya CAF Champions League, ariko kugeza ubu ikaba itakibarizwa muri ayo marushanwa kuko yakuwemo na Pylamid yo mu gihugu cya Misiri mu ijonjora rya kabiri.

    Mbere y'uyu mukino buri kipe yifuza kuwutsinda, kuko mu mikino umunani Rutsiro FC imaze gukina imaze gukoreramo amanota umunani ikaba iri ku mwanya wa 10. Ikipe ya APR FC yo mu mikino ine imaze gukina muri shampiyona y'u Rwanda ifite amanota arindwi gusa.

    Mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yatsinda uyu mukino yahita igira amanota 11, naho mu gihe ikipe ya APR FC yawutsinda yo yahita igira amanota 10. Amakipe yombi naramuka anganyije uyu mukino APR FC aragira amanota 8, naho Rutsiro Fc igire amanota 9.

    Mu mikino amakipe yombi aheruka gukina, ikipe ya Rutsiro FC ntabwo yahiriwe, kuko yatsinzwe na Police FC ibitego bitatu kuri bibiri. Ikipe ya APR Fc yo yitwaye neza itsinda ibitego bibiri ku busa bwa Rutsiro byatsinzwe na Mamadou Sy.

    Ikipe ya APR FC yongeye kunanirwa gutsinda Rutsiro imbere y’abafana bayo

    Umuyobozi wa Rwanda Premier League Bwana Mudaheranwa Hadji Youssuf umwe mu bitabiriye umukino wa APR FC na Rutsiro FC

    Abakinnyi ku mpande zombi bamaze kugera kuri Kigaki Pele Stadium

    AMAFOTO: Ngabo Serge Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148508/live-apr-fc-yakiriye-rutsiro-fc-mu-mukino-wikirarane-amafoto-148508.html

  • #YouthConnektAfrica: Umunyarwanda yegukanye I… – #rwanda #RwOT

    Muri Kigali Convention Centre niho hasorejwe Irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima n’ubuhinzi.

    Ni urushanwa ritegurwa na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB n'abandi bafatanyabikorwa.

    Binyuze muri Hanga Pitchfest 2024, hakiriwe imishinga 300, hatoranywamo 45 nyuma yo gusuzumwa n’abagize akanama nkemurampaka. Nyuma hatoranyijwe imishinga 25, ba nyirayo bahabwa amahugurwa y'ibyumweru bibiri aho bahawe ubumenyi, ubujyanama n'ibindi bishobora kubafasha mu guteza imbere imishinga yabo.

    Imishinga itanu yari ihataniye igihembo nyamukuru muri Hanga Pitchfest 2024 ni Afya Wave Ltd, Sinc-Today Ltd, Geuza Ltd, Cleanville Ltd na Lifeline Ltd. Muri rusange ni imishinga iba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ariko ba nyirayo bakaba bafite ikibazo cy'ubushobozi n'ubundi bumenyi bwabafasha mu kuyibyaza umusaruro byisumbuyeho.

    Ikigo Sinc-Today Ltd ni cyo cyatsinze irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana Miliyoni 50Frw. Ni ikigo cyashinzwe hagamijwe guhindura urwego rw'imitegurire y'inama n'ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n'ibindi.

    Ubwo yamurikaga umushinga we, Eric Mupenzi washinze Sinc-Today, yavuze ko yatekereje uburyo bwo gukemura ibibazo bikigaragara mu mitegurire n'imigendekere y'inama n'ibirori.

    Imishinga itoranywa binyuze mu kuba ba nyirayo bahabwa umwanya bakayisobanura, niba ari ikigo kizatanga ibisubizo, kizahanga imirimo kandi kikaba gitanga icyizere cyo gukura no kwaguka.

    Mu mishinga 25, ba nyirayo bahawe amahugurwa n'ubujyanama, habayeho andi marushanwa hatsinda imishinga 5 ari na yo igihe guhembwa. Ni imishinga iba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ariko ari ibigo bigitangira kandi byatangijwe na ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko.

    Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko Hanga Pitchfest ari imwe muri gahunda uyu muryango ugiramo uruhare hagamijwe gufasha u Rwanda muri gahunda zo guhanga imirimo no guteza imbere imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato byumwihariko mu ikoranabuhanga.

    Ati: 'Icyerekezo cya Hanga Pitchfest kiroroshye ariko gifite imbaraga. Ni ugushyiraho urubuga aho abahanga mu guhanga ibishya b'urubyiruko bahurira, bakamenyana ariko bakanahabwa ubufasha.'

    Ambasaderi Calvo Uyarra yavuze ko Hanga Pitchfest imaze kwaguka kuko kuri ubu hashyizweho ibigo bizwi nka Hanga Hubs mu mijyi yunganira Kigali irimo Rubavu, Rusizi, Nyagatare na Muhanga.

    Yagize ati: 'Turi guharanira ko nta n'umwe usigara inyuma kandi urubyiruko rwo mu nguni zose mu Rwanda rugire ubumenyi ku ikoranabuhanga, ruhabwe amahugurwa y'uko rwaribyaza umusaruro. Ibyo bigo byashyizwemo ibikoresho nkenerwa, ni ibigo bito bigitangira.'

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga (RISA), Muhizi Innocent, yavuze ko ibigo bya Hanga Hubs byashyizwe hirya no hino bitazafasha gusa mu gutyaza imishinga ya rwiyemezamirimo ahubwo bizanatinyura abandi bafite ibitekerezo byabyara imishinga.

    Yagize ati: 'Nujya i Nyagatare uzahasanga umwana ufite igitekerezo cyavamo umushinga wafasha abahinzi, nujya i Rusizi wahasanga rwiyemezamirimo cyangwa utaraba rwiyemezamirimo ariko afite igitekerezo cyavamo umushinga wafasha aborozi.'

    Muhizi Innocent, yavuze ibibazo byinshi byugarije igihugu cyangwa ibindi bice bya Afurika biri mu bice by'ibyaro, bityo imishinga igamije guteza imbere abafite ibitekerezo byo gukemura ibyo bibazo, igomba kujyanwa hanze y'imijyi.

    Ati: 'Murumva twakora ibingana gute niba dukomeje uru rugendo? Ibitekerezo no guhanga ntabwo ari ibyo mu mijyi gusa kandi ibibazo dukeneye gukemura ibyinshi biri mu bice by'icyaro. Rero igitekerezo cyo kujyana ibigo bityarizwamo ba rwiyemezamirimo cyangwa ibitekerezo byabo hanze ya Kigali, ni icyo kigamije.'

    Igihembo nyamukuru ni Miliyoni 50 Frw, mu gihe umushinga wa kabiri wahawe Miliyoni 20 Frw, uwa gatatu ugahabwa Miliyoni 15 Frw naho uwa kane n'uwa gatanu igahabwa Miliyoni 12.5 Frw.


    Mu gusoza Inama ya 7 ya YouthConnekt hatanzwe ibihembo ku mishinga yahize iyindi mu irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024

    Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Mu gutoranya umushinga wagombaga guhiga indi ine, hifashishijwe akanama nkemurampaka


    Urubyiruko rwari ruhatanye rwahawe umwanya wo gusobanura imishinga yabo 




    Byarangiye Eric Mupenzi ari we wegukanye miliyoni 50 Frw binyuze mu mushinga yashinze



    Yamuritse umushinga we w’Ikigo cyashinzwe hagamijwe gukemura ibibazo bikigaragara mu miturire  n’imitegurire y’inama n’ibirori

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148509/umunyarwanda-yegukanye-irushanwa-rya-hanga-pitchfest-2024-atahana-miliyoni-50-frw-amafoto-148509.html