Blog

  • Hagati ya M23 na FARDC rwambikanye muri Shonyi na Kavumu- Rutshuru #rwanda #RwOT

    Amakuru agaragara ku imbugankoranyambaga nka X aravuga ko iyi mirwano, uruhande rwegereye leta rwise kurenga ku gahenge, yatumye abaturage benshi bava mu byabo.

    Ibi bije nyuma yuko amakuru yatangazwaga ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo ku Cyumweru gishize bivuga ko abarwanyi ba M23 bari mu Mudugudu wa Ruginga bahavuye berekeza ahitwa Kabaya muri Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru.

    Yari imirwano yongeye gukara cyane nyamara Amerika yari herutse kubwira u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhosha imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC, N'ubwo gusobanura uburyo u Rwanda ruza muri iki kibazo bikomeje kuba ingorabahizi.

    Iyi mirwano yubuye, umuturage w'i Kabaya witwa Byamungu avugana n'umunyamakuru yagize ati: 'Turi kubona urujya n'uruza rudasanzwe rwa M23 guhera saa tanu ku Cyumweru, itariki ya 10 Ugushyingo, abarwanyi benshi bari mu Mudugudu wa Ruginga bari kuza hano i Kabaya. Ntabwo tuzi impamvu ariko bari kuza n'ibintu byabo.'

    The post Hagati ya M23 na FARDC rwambikanye muri Shonyi na Kavumu- Rutshuru appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/hagati-ya-m23-na-fardc-rwambikanye-muri-shonyi-na-kavumu-rutshuru/

  • Rusizi: Umugabo w'imyaka 42 yibye mubazi y'amazi barayimufatana #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 42 yamavuko, yari afunzwe azira gutera mushiki we umushito w'inyama mu gatuza, ashaka kumwica ngo apfe ko nubundi ntakintu amumariye, uyu mugabo yafatiwe mu mujyi i Kamembe arimo gushaka umuguzi wa mubaz yari amaze kwiba umuturanyi we, kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.

    Umwe mu bamufashe yabwiye yavuze ko iyo mubazi yayibye umuturage utuye mu Mudugudu wa Burunga, mu Kagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe.

    Ati: 'Yayibye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, nyir'urugo akangutse asanga robine ye nta mubazi ifite yahise atabaza abashinzwe umutekano irondo ry'umwuga, Ubuyobozi bw'Akagari ka Gihundwe bwatangaje ko uyu mugabo yari asanzwe ari umujura ruharwa twese dutinya, Ubuyobozi bwakomeje kuvuga ko ari we wibye iyo mubazi kuko kuva yafungwa nta wari wongeye gutaka kubijyanye no kwibwa.

    Ubuyobozi bw'Akagari ka Gihundwe bwavuze ko iki kibazo cy'abafungurwa bakarushaho guteza umutekano muke mu baturage aho kwikosora, muri uyu mujyi wa Rusizi gihari, aho usanga benshi banazanye ubukana buruta ubwo bajyanyemo mbere, agasaba ko byakwigwaho umuntu mbere yo kurekurwa yari afungiye ibyaha bifata ku mutekano muke w'abaturage, akanabagarukamo akabemerera ko yahindutse koko, bishobora kugira icyo bitanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yagize icyo avuga ko koko yibye mubazi y'amazi ataranamara icyumweru afunguwe.

    Ati: 'Yayifatanywe saa tatu z'igitondo agiye kuyigurisha, ayibunza mu mujyi atarabona umuguzi. Twamushyikirije sitasiyo ya RIB ya Kamembe, kuko urumva ko byari n'isubiracyaha, mubazi isubizwa nyirayo'.

    Uyu muyobozi yagize icyo asaba abaturage gukoresha amaboko yabo bakora ibyiza bibateza imbere bitagize uwo bihungabanya, bakirinda ingeso mbi zihombera igihungu ndetse n'abagituriye, ahabonetse ikibazo nk'icyo bajye batangira amakuru ku gihe kugira ngo umujura urangwa n'izo ngeso afatwe hakiri kare kuko abenshi ibyo bibye babigurisha mu mujyi.

    Shumbusho Abdou wari wahoze afunzwe icyumweru gishize azira kwiba, afunguwe yahise yiba mubazi y'amazi y'umuturanyi we afatwa agiye kuyigurisha mu mujyi wa Kamembe.

    The post Rusizi: Umugabo w'imyaka 42 yibye mubazi y'amazi barayimufatana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/rusizi-umugabo-wimyaka-42-yibye-mubazi-yamazi-barayimufatana/

  • Urubyiruko 40 rwatangiranye na 'Timbuktoo HealthTech Hub' – #rwanda #RwOT

    'Timbuktoo HealthTech Hub' ni igicumbi kigamije guteza imbere imishinga y'ikoranabuhanga rizafasha kuvugutira umuti ibibazo by'ubuvuzi byugarije Afurika cyatangijwe ubwo hanabaga inama ya Youth Connekt Africa 2024.

    Timbuktoo ni umushinga w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by'ishoramari muri Afurika.

    Abatoranyijwe 40 batanze imishinga yabo muri Kanama 2024, yibandaga ku buvuzi bukoresha ubwenge buhangano, kwikorera ibikoresho byo mu buvuzi, iki kigo kikazabafasha mu bujyanama no gukomeza kunoza imishinga yabo.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare runini mu guteza imbere ubuvuzi muri Afurika, ariko imishinga nk'iyi ikongerwamo ingufu.

    Ati 'Tugomba kongeramo imbaraga, ubushobozi n'ibitekerezo, tukabyagura ku buryo tubigeza ku rwego twifuza, kandi bikagirira akamaro benshi.'

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yahamije ko kongerera urubyiruko ubumenyi n'ubushobozi ari ingenzi mu guteza imbere Umugabane wa Afurika.

    Ati 'Dukwiye gushyira hamwe tugaha agaciro impano urubyiruko rwacu rw'Abanyafurika rufite. Binyuze mu gushora imari mu mishinga izana udushya yahanzwe n'urubyiruko, twakura imiryango mu bukene tukubaka ahazaza heza.'

    Icyiciro cya mbere cyatangiranye na 'Timbuktoo HealthTech Hub' kigizwe n'urubyiruko 40 rukomoka mu bihugu 21. Batoranyijwe mu barenga 957 bari basabye guherekezwa muri iyi gahunda izatanga ubujyanama, inkunga y'amafaranga n'ibindi bikoresho bigezweho bifasha mu gutunganya imishinga.

    'Timbuktoo HealthTech Hub' ifite icyicaro mu Rwanda, izafasha urubyiruko gushakira umuti ibibazo by'ingutu byugarije Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango Timbuktoo Africa Innovation Foundation, Natalie Jabangwe yasabye urubyiruko rwatoranyijwe kubyaza umusaruro ikigo bashyiriweho bagakora imishinga migari itanga ibisubizo birambye.

    Ati 'Mugire intego zagutse. Iki kigo ni icyanyu kandi uyu ni umwanya wanyu wo gutekereza byagutse mugateza imbere Umugabane wacu mugirira n'abo mu gihe kizaza.'

    Ikigo kizatunganyirizwamo imishinga y'ikoranabuhanga mu by'ubuvuzi, The Pan-African HealthTech Hub, kiri mu bigo 10 by'ingenzi umushinga wa timbuktoo washyize imbere bigamije kuzamura imishinga mito ikagera ku rwego mpuzamahanga no kwihitisha iterambere ry'ubuvuzi.

    Umuhango wo gufungura ku mugaragaro 'timbuktoo HealthTech Hub' witabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye

    Perezida Kagame n’abandi bayobozi hamwe n’urubyiruko 40 rugiye gutangirana na 'timbuktoo HealthTech Hub'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-40-rwatangiranye-na-timbuktoo-healthtech-hub-izacurirwamo-ibisubizo

  • Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 3,8% – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n'ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.

    Ugereranyije Ukwakira 2024 n'Ukwakira 2023, ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2%.

    Ibiciro ku masoko mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%.

    Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

    Mu kwezi k'Ukwakira 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,5% ugereranyije n'Ukwakira 2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byagabanutseho 2,9%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi k'Ukwakira 2024 ni ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 7,7%.

    Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

    Imibare y'ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) igaragaza ko mu Ukwakira 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n'Ukwakira 2023. Mu kwezi kwa Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k'Ukwakira 2024, ni ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n'ibiciro by'ibijyanye n'ubwikorezi byiyongereyeho 17%.

    Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

    Mu Ukwakira 2024, ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 3,8%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-ku-masoko-yo-mu-rwanda-byiyongereyeho-3-8

  • Byinshi ku munsi wahariwe abaseribateri ‘Sing… – #rwanda #RwOT

    Bisanzwe bizwi cyane ko abakundana ari bo bafite umunsi ngarukamwaka wo kubizihiza nyamara n’abatagira abakunzi abenshi bita abaseribateri nabo ntabwo basigaye inyuma dore ko tariki 11/11 buri mwaka ari umunsi wabahariwe.

    Uyu munsi utamenyerewe cyane mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika usanga mu bihugu byo muri Aziya  n’u Burayi ari umunsi ukomeye cyane bizihiza byumwihariko mu gihugu cy’u Bushinwa uyu munsi aba ari ikiruhuko ku bantu bose. Uyu munsi mu ndimi z’amahanga bawita Single’s Day cyangwa Anti-Valentine’s Day.

    Ese umunsi w’abaseribateri waje gute?

    Umunsi wo kwizihiza abaseribateri watangiriye mu gihugu cy’u Bushinwa mu 1993, utangiriye muri kaminuza yitwa Nanjing University aho abanyeshuri baho bakoze ubushakashatsi babona itariki ya 11/11 idasanzwe kuko ifitemo umubare wa 1 inshuro 4 kuko mu Bushinwa umubare rimwe usobanura ikintu cyangwa umuntu umwe bityo babona iyi tariki ifite umubare wa 1 inshuro 4 ukwiye kuba uw’abantu batagira abakunzi cyangwa se abantu babayeho bonyine nk’uko rimwe (1) igaragaza ikintu kimwe.

    Ibi bakaba barabyemeje nyuma y’uko itsinda ry’abasore b’abaseriibateri ryitwaga Mingcaowuzhu ryabaga muri kaminuza ya Nanjing University ryicaye hamwe rikajya inama y’umunsi bahitamo wo kuzajya bizihiza abaseribateri nk’uko abakundana bizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin, maze bahuriza ku itariki 11/11. Ibi byavuye muri iyi kaminuza bikwira hirya no hino mu Bushinwa kugeza mu 1995 ubwo uyu munsi wagirwaga ikiruhuko kuri bose.

    Umunsi wahariwe abaseribateri (Single’s Day) wizihizwa mu bihe bihugu?

    Single’s Day nubwo yamamaye cyane ku Isi ntabwo ari ko ibihugu byose biwizihiza ahubwo usanga ku Mugabane wa Aziya , u Burayi na Amerika ari ho habonekamo ibihugu byinshi byizihiza uyu munsi.

    Muri rusange ibihugu byizihiza uyu munsi ni ibihugu 7 birimo: China, Indonesia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongere, u Bubiligi, Sweden hamwe na Norvege.

    Umunsi w’abaseribateri wizihizwa ute?

    Uyu munsi ubwawo ni agashya, kuba warahariwe abaseribateri gusa n’uburyo wizihizwamo, biratangaje. Mu gihe umunsi w’abakundana bawizihiza bahana impano z’urukundo cyangwa basohokana ahantu heza abandi bambika impeta abakunzi babo, umunsi w’abaseribateri bo usanga bitandukanye cyane kuko iyo wabaye ibiciro byose ku isoko usanga byakubiswe hasi bikagabanuka kugira ngo abasiribatere bahahe ku bwinshi bishimishe muri ubwo buryo na cyane ko nta bakunzi bafite baba bari buze kwishimana nabo.

    Mu Bushinwa, Amerika, Indonesia hamwe n’u Bwongereza, uyu munsi bawizihiza bashyira igorora abantu mu bijyanye n’ibiciro by’ibintu ku isoko aho usanga amafaranga menshi yaguraga ibintu yakatuweho kuri iyi tariki mu rwego rwo kwizihiza abaseribateri. Kuri uyu munsi kandi by’umwihariko imbuga zikorerwaho ubucuruzi ‘Online’ zirimo Alibaba, Taobao, Lazada byashyiriyeho poromosiyo abakiriya aho nabo bakatura ibiciro by’ibicuruzwa bigurwa cyane.

    Kuri iyi tariki kandi usanga utubari twinshi two mu Bushinwa no mu bindi bihugu byizihiza uyu munsi byorohereje abaseribateri aho babaha ibyo kunywa ku buntu kugeza uyu munsi urangiye.

    Gusa nubwo ibyo kunywa biba ari ubuntu ku baseribateri, biragoye kugira ngo batandukanye umuseribateri n’undi ubeshya ko ariwe agamije kunywa inzoga z’ubuntu ariyo mpamvu bashyizeho ikarita iranga umuseribateri ku buryo iyo ageze ku kabari cyangwa mu maduka ya Super Market ayerekana maze agahabwa ibintu by’ubuntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148519/byinshi-ku-munsi-wahariwe-abaseribateri-singles-day-wizihizwa-tariki-11-ugushyingo-148519.html

  • Logan Joe na Og2tone basobanuye impamvu Ish K… – #rwanda #RwOT

    Yagiye ku isoko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, ni nyuma y’uko aba baraperi bakoze igikorwa cyo kuyumvisha inshuti zabo hagamijwe kumva ibitekerezo byabo. Iriho indirimbo nka: 3AM, 6AM, Umuzungu, Candy Shop ndetse na My Tings bakoranye na Ish Kevin.

    Og2tone yabwiye InyaRwanda ko nta gihe kinini gishize we na Logan Joe bateguye iyi EP. Ati “Nta gihe kinini gishize urebye kuko Logan Joe niwe wangejejeho igitekerezo ambaza niba dushobora gukorana kuri EP duhuriyeho, ndavuga nti byaba ari byiza, gutya nyine nk’ibisanzwe dukora akazi.”

    Uyu musore yavuze ko izi ndirimbo bazikoze mu ijoro rimwe, kuko ijoro ryakuriyeho ‘habayeho kuzinonsora’. Ati “Bihita birangira, kuko ni indirimbo eshanu. Ku muraperi nawe aba abizi, uzi kwandika ubikora ni vuba vuba.”

    Og2tone yavuze ko mu busanzwe we afite ubushobozi bwo kwandika indirimbo mu gihe cy’iminota 30. Kandi no mu kuririmba ntabwo bimufata igihe kinini cyane muri studio. 

    Uyu musore yaherukaga gushyira ku isoko EP yise ‘Umunyabigwi’, ndetse avuga ko agiye gukomeza gukora imiziki ye harimo na EP azahuriramo na Bruce The 1 St.

    Ish Kevin niwe muraperi wenyine wumvikana kuri iyi EP yabo. Mu gusobanura, Og2tone yavuze ko bifashishije Ish Kevin wenyine ahanini biturutse mu kuba ubwo bayikoraga ‘twari kumwe nawe muri studio’. 

    Ati “Ubwo twakoraga muri My Tings yumvishije ari nziza aratubwira ati reka njye muri iyo ndirimbo, bihita biba.”

    Uyu muraperi yavuze ko kuri EP yakunzeho indirimbo ‘3PM’ ahanini bitewe n’uko ‘nashyizemo ibyiyumviro byanjye byose’. Ati “Nashyizemo amarangamutima yanjye yose.”       

    1.My Tings

    Ni yo ndirimbo ya mbere kuri iyi Album. Aba baraperi bayikoranye na Ish Kevin, ndetse ni yo gusa babashije gukorera amashusho mu gihe batangaza ko n’izindi zisigaye nazo bazazikorera amashusho.

    Ni amashusho agaragaramo zimwe mu nkumi zisanzwe zifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye. Iyi n’iyo ndirimbo babanje gushyira hanze, mbere y’uko ko ku wa 10 Ugushyingo 2024 zose zijya hanze.

    Baririmba ku musore uba ushimangira ko yamaze guhitamo umukobwa, ko ariwe wenyine wihariye umutima we. Ati “Uzanyizera, kandi aho ari hose ahora yumva Trapish’.

    2.6AM

    Ni yo ndirimbo ya kabiri bakoranye aba baraperi bombi. Iyi ndirimbo yanononsowe na Kushbeats. Yitsa cyane ku kumvikanisha ko bishimira iterambere ry’abandi, n’ubwo bazi neza ko hari abanzi babo, ariko ko ‘urwango rwabo ntacyo rwadutwara’. Ariko kandi bumvikanisha ko muri iki gihe bahumeka intsinzi gusa.

    3.Candy Shop

    Iyi ndirimbo nayo yanononsowe na Kushbeats. Baririmba bishyize mu mwanya w’umusore wakunze wahisemo gusohokana umukobwa ahantu hihariye aho ashobora guhitamo icyo gufata, yaba icyo kurya cyangwa se kunywa.

    Bavuga ko uyu mukobwa ari mwiza, kandi ko yamutwaye ibitekerezo bye. Iyi ndirimbo yubakiye ku mudiho wa Drill.  Bati “Hashize igihe gito nkubonye ariko watwaye umutima wanjye.”

    4.Umuzungu

    Niyo ndirimbo iri ku mwanya wa Kane. Ishushanya uburyo buri wese yiyemeza gukora uko ashoboye kugirango abashe gutera imbere mu buzima. Bati “Ubutunzi bwose bwona ndabukorera. Ndakora nk’aho mfite umuzungu.”

    Nayo yakozwe kandi inononsorwa na Kushbeats. Baririmba banitsa ku kubaho ubuzima burangamiye ejo hazaza heza binyuze mu gukorera ubutunzi bw’uyu munsi n’ejo hazaza.

    5.3 AM

    Ni yo ndirimbo iri ku mwanya wa Gatanu. Yo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Lordkenshin. Yubakiye ku buzima bw’umuhanzi, ubayeho agerageza gutera intambwe nshya mu muziki, n’ubwo ibihumbi by’abakobwa baba bamwirukankaho.

    Ariko kandi uyu muhanzi aba ashaka gutera ishema ababyeyi be. Ati “Umuziki ndawureka ukantwara… aba bakobwa beza sinabasha gutoranya, ibi nibyo bizana n’ubuzima twahisemo.”


    Logan Joe agaragaza ko babashije gukora iyi EP mu gihe cy'umunsi umwe, kuko umunsi wakuikiyeho habayeho kuyinononsora

     

    Og2tone yatangaje ko kuri EP yakoranye na mugenzi we yakunzeho indirimbo '3AM' 

    Ish Kevin ni we muraperi rukumbi wumvikana kuri iyi EP, ahanini bitewe n'uko ubwo bayikoraga yari muri studio  

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LOGAN JOE

     

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA OG2TONE

      “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA EP 'MIDNIGHT SPRITS' Y'ABA BARAPERI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148522/logan-joe-na-og2tone-basobanuye-impamvu-ish-kevin-bamwifashishije-ep-bakoze-mu-munsi-umwe-148522.html

  • Inzobere mu burezi ziteraniye i Kigali mu nama yo kunoza itangwa ry'ubumenyi bw'ibanze – #rwanda #RwOT

    Ubumenyi bw'ibanze buvugwa aha ni bumwe bwo gusoma, kwandika no kubara, butangirwa mu mashuri abanza, bumwe bufatwa nk'umusingi w'ubumenyi umuntu azaba afite mu buzima bwe bwose.

    Ni mu nama yiswe “Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)” izamara iminsi itatu kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2024.

    Ni yo ngari ihuza ibihugu bitandukanye hagamijwe gusangira ibitekerezo by'uko hatezwa imbere ubwo bumenyi bw'ibanze.

    Izibanda ku bijyanye n'imbaraga zashyirwa mu mishinga itandukanye y'uburezi muri Afurika hagamijwe guhangana n'ubukene bushobora guturuka ku kuba igiti kitaragorowe kikiri gito, ubundi umurimo mu bihugu ukazahazwa no kubura abawukora b'inzobere.

    Iri guhuza abo mu nzego nk'iz'abafata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzobere mu bijyanye n'uburezi n'abandi.

    Izanaba umwanya mwiza wo gusesengura harebwa ibyemezo byafashwe mu nama zayibanjirije n'aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.

    Iyi nama ibaye mu gihe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) uri mu mwaka wahariye uburezi.

    Ubu AU iri kugenzura ibijyanye na gahunda y'igihe kirambye yo guteza imbere uburezi ku mugabane n'izindi ntego Afurika yihaye.

    Uretse kuganira ku cyakorwa ngo ubumenyi bw'ibanze butezwe imbere, abo bahanga mu by'uburezi bazanafata ingamba zizafasha mu kugera ku burezi bw'ibanze bunoze, hanashyirwa imbaraga mu gusangira ubumenyi, ibihugu byateye intambwe bigasangiza ibindi bikizamuka.

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko gahunda yo guteza imbere ubumenyi bw'ibanze iri mu murongo mugari u Rwanda rwihaye wo gukora uko rushoboye kose ngo uburezi bugezwe kuri bose ntawe usigaye inyuma.

    Ati 'Mu guhuriza hamwe abo muri uru rwego baturutse mu nguni zose za Afurika, tuzasangira ubumenyi, turebere hamwe aho gahunda yo guteza imbere ubumenyi bw'ibanze igeze, ari na ko twunganirana mu buryo bunyuranye. Iyi nama ni amahirwe akomeye yo kwifatanya mu guteza imbere ubumenyi buhabwa abana, ibizafasha no mu iterambere ry'igihugu. Tubahaye ikaze muri iri huriro rifite agaciro gakomeye.'

    Visi Perezida wa Banki y'Isi mu Burasirazuba n'Amajyepfo bya Afurika, Victoria Kwakwa, yavuze ko mu gihe byitezwe ko abantu bari mu myaka yo gukora bazaba bikubye kabiri mu 2050, ari ihame ko ibihugu bishora byimazeyo muri gahunda zo guteza imbere ubumenyi bw'ibanze buhabwa abana.

    Ati 'Ni igihe cyo guteza imbere uburezi buhabwa umwana bukagezwa kuri bose, hibandwa ku kuba intyoza mu gusoma no kubara, hatibagiranye no guteza imbere ibyiciro byihariye cyane cyane abangavu bari mu mashuri.'

    Yagaragaje ko bazakomeza gufatanya mu guha abana ubumenyi bugezweho, bikagukira no ku bundi bumenyi bushya buvumburwa mu ikoranabuhanga riri gutera imbere umunsi ku wundi.

    FLEX 2024 ije mu gihe ikibazo cy'abana bari munsi y'imyaka 10 bo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara batabasha gusoma cyangwa ngo babe basobanukirwa ibiri mu mwandiko runaka ibizwi nka 'learning poverty', kikiri kuri 90%.

    Banki y'Isi igaragaza ko ibihugu byose bigomba gukora uko bishoboye bikaba byagabanyije iyo mibare kugeza muri ½ bitarenze mu 2030, kugira ngo hagerwe ku mahirwe y'ubukungu afite agaciro ka miliyari 6500$.

    Icyakora igaragaza ko kutita kuri ibyo bibazo, bishobora kuzateza Afurika igihombo cya miliyari ibihumbi 17$.

    Banki y'Isi igaragaza ko ubu hari icyuho cya miliyari 97$ mu gutera inkunga imishinga iteza imbere uburezi mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, igashimangira uburyo ari ingenzi mu gufatanya kuziba icyo cyuho.

    Raporo y'Ishami rya Loni ryita ku Bana (UNICEF), ijyanye no kureba aho itangwa rinoze ry'ubwo bumenyi bw'ibanze rigeze, igaragaza ko mu bihugu 36 bya Afurika byagenzuwe, kimwe muri bitanu ari cyo cyagaragaje itandukaniro kuva mu mwaka ushize.

    Ifoto yafashwe ku wa 07 Nyakanga 2023. Abo mu nzego za leta n’iz’abikorera, abarimu, abanyeshuri, abafatanyabikorwa mu iterambere, abo mu miryango itegamiye kuri leta, baganiraga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzobere-mu-burezi-ziteraniye-i-kigali-mu-nama-yo-kunoza-itangwa-ry-ubumenyi-bw

  • Amajyepfo: Ubujura buri imbere mu byaha byakozwe cyane mu mezi abiri – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru bakorera mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa 09 Ugushyingo 2024, ku Biro bya Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, biherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko mu mezi abiri ashize (Nzeri n'Ukwakira), mu byaha byigaragaje cyane haje ku isonga icy'ubujura, aho babaruye ibigera 500, ibyo gukubita no gukomeretsa bigakurikiraho, aho birenga 400, ibyo kwangiza ibintu by'undi nko gutema inka, kurandura imyaka n'ibindi ahagaragaye 116, ubucukuzi butemewe bigera 60, n'ibyo kwangiza ibikorwaremezo 40.

    Yavuze ko n'ubwo hari imibare igaragara nk'iyazamutse ariko hari n'ibindi byaha byagabunutse ugereranyije n'ibihe bishize kubera ubufatanye bw'inzego zose, kandi byagiraga ingaruka ku bantu benshi.

    Ati 'Iyo turebye nk'ibyaha byo kwangiza ibikorwaremezo, tubona imibare yaragabanutse. Aha turavuga abantu bibaga insinga z'amashanyari, ugasanga basubije inyuma amajyambere.''

    'Twashyizemo imbaraga kuko iyo umuntu aciye urusinga rwashyiraga abaturage barenga 200 umuriro bakava mu kizima, bagasya ibinyampeke cyangwa se ugasanga ni umuriro ujya kwa muganga gutanga ubuzima; aba ahemukiye abantu benshi ariko nawe atiretse.''

    ACP Rutikanga yavuze ko bashyize ingufu nyinshi mu kubihashya, yizeza Abanyarwanda kandi ko batazatezuka mu kubikurikirana.

    Mu bindi bibazo byabajijwe n'abanyamakuru, hari n'ibyagarutse kuri serivisi idashimwa n'abaturage, aho banenga imiterere ya nyinshi muri Sitasiyo za Polisi hirya no hino mu Ntara y'Amajyepfo.

    ACP Rutikanga yasubije ko icyo kibazo kiri henshi atari umwihariko w'Amajyepfo gusa, avuga ko gahunda yo kuzivugurura yatangiye kandi izakomeza gihugu hose, imbogamizi igihari ari ingengo y'imari iba idahagije.

    Ati 'Ni ibintu tuzi kandi natwe tubona. Byaratangiye kuzivugurura, aho dutangiye kubaka tuhavira rimwe tumaze kubaka ibiro bigezweho, amacumbi y'abakozi ajyanye n'igihe ndetse na za kasho zihesha agaciro ikiremwamuntu.''

    Ku Biro bya Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo niho habereye ikiganiro n’abanyamakuru

    Baganiriye kandi ku byaca ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu Majyepfo

    ACP Rutikanga Boniface, yagaragaje ishusho y’umutekano mu Majyepfo y’u Rwanda ndetse n’ibyo Polisi iteganya mu kurushaho gutanga serivisi nziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-ubujura-buri-imbere-mu-byaha-byakozwe-cyane-mu-mezi-abiri

  • Lavrov ati 'Ntitwigeze twigabiza Afurika', yo iti 'u Burusiya buturutira Abakoloni' – #rwanda #RwOT

    Ni inama ibaye mu gihe u Burusiya buri gukora ibishoboka byose ngo bwiyegereza Afurika, cyane ko umubano wabwo n'u Burayi na Amerika umunsi ku wundi ukomeza kuzamo agatotsi. Byaje guhumira ku mirari mu minsi ya vuba kubera intambara yabwo muri Ukraine.

    Ni no mu gihe kandi ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika cyane ibyo mu Burengerazuba bwa Afurika, bikomeje gucana umubano n'ibyabikolonije nk'u Bufaransa. Iyi nama yari umwanya kuri ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ba Afurika wo gushimangira imikoranire iboneye kandi ibyara inyungu hagati y'ibihugu byabo na Afurika.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko ubukungu bw'Isi bukomeje guhura n'ibibazo, bugahungabana, kandi ko ibyo biterwa n'ibihano bya hato na hato ibihugu nka Amerika bifatira ibindi no gukoresha idolari nk'intwaro mu gupyinagaza bimwe.

    Ati 'Ibihano byakuyeho ibintu byose byari bisanzwe bigamije inyungu rusange. Ubukungu buri guhungabana mu bice byose, muri Aziya, Afurika, muri Amerika y'Amajyepfo no mu bice bya Caraïbes. Abantu bari kugerageza uburyo bwo kubaka ubukungu bwabo, bwo gukemura ibibazo byabo ku buryo imikorere, kugeza ibintu ku masoko n'ibindi bitagomba kugengwa n'inshuti zacu zo mu Burayi.'

    Lavrov yavuze ko Afurika icyohereza mu mahanga umutungo wayo utongerewe agaciro, ukajya gukoreshwa mu bihugu byo mu Burayi mu gihe byari bikwiriye ko ishyira imbere iyubakwa ry'inganda. Ubwo buryo umutungo wayo utwarwa n'ibindi bihugu, yavuze ko butaboneye.

    Yagarutse kandi ku mateka y'uburyo ibihugu bya Afurika byabonye ubwigenge mu myaka ya 1960, gusa avuga ko 'n'ubu ibisigisigi biracyahari nubwo hari imyanzuro ya Loni igena ko ibihugu bigomba kwigenga burundu'.

    Ati 'Inshuti zacu zo muri Afurika zirabizi ko, rimwe na rimwe, abahoze ari abakoloni, bakigenzura ibice bimwe by'ibyo bihugu. Ibyo turi kubona uyu munsi, ni amahindura yo kurwanya ubukoloni bushya. Ibyo biri gukorwa mu buryo Afurika igira ijambo ku mutungo kamere wayo.'

    Yavuze ko ibyo bigamije guteza imbere Afurika, ikabasha kubaka inganda, igahanga imirimo ikoresheje umutungo kamere wayo kandi ibyo bigakorerwa muri Afurika.

    Ati 'Twe nk'u Burusiya tuzishimira kuba twatanga umusanzu wacu mu buryo bwose. Uhereye mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete, twashinze ibikorwa by'inganda muri Afurika, twubatse ibikorwa remezo byafasha mu gukemura ibibazo rusange nk'uburezi.'

    'Ngira ngo mwumvise amagambo ya Perezida Putin […] abivugaho, ati 'ntabwo tunyuranya n'igihugu icyo ari cyo cyose cya Afurika, kandi icyizere dufitanye kiri hejuru kuko mu mateka yacu na Afurika, nta gitotsi cyajemo kuko ntitwigeze twigabiza ibihugu bya Afurika'.'

    Yongeyeho ati 'Ndashaka kubabwira ko ibyo ari uko bikimeze, ndetse ko uwo murongo ufite agaciro kurushaho ubu kubera ibyabaye ubwo Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete zasenyukaga, ubwo u Burusiya bushya bwabagaho mu bihe bigoye by'ubukungu…Ibyo byararangiye, kandi mu myaka 20 twubatse umubano ukomeye na Afurika.'

    Mu nama yahuje ba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga; Sergei Lavrov yasomye ubutumwa bwa Perezida Putin bugenewe ibihugu bya Afurika, agaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya iterabwoba n'ubuhezanguni bigaragara hirya no hino ku mugabane.

    Muri ibyo biganiro byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga bamwe, bagarutse ku buryo ibihugu byabo bimaze iminsi bihagariika umubano n'ibihugu by'i Burayi.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, yavuze ko u Burusiya ari umufatanyabikorwa mwiza kurusha u Bufaransa bwahoze bukolonije iki gihugu.

    Ni ibintu abona kimwe na mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop, wavuze ko gukorana n'u Burusiya biciye mu mucyo kurusha imikoranire ya gikoloni n'ibihugu bikize byo mu Burengerazuba bw'Isi.

    Yavuze ko Mali iri kureba uburyo yakwagura umubano wayo n'u Burusiya ukarenga ibya gisirikare ahubwo ukajya no mu yindi mishinga nk'ingufu, itumanaho, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi.

    Ati 'Sosiyete zo mu Burusiya ziri gukorana na Mali muri izi ngeri zose hamwe n'abikorera muri Mali mu gushakira ibisubizo ibibazo abaturage ba Mali bafite. Impande zombi zemeranyije kongera umuvuduko kugira ngo haboneke umusaruro wihuse.'

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yashimangiye ko igihugu cye kitigeze gikoloniza Afurika kandi ko bitazigera biba

    Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Monique Nsanzabaganwa, ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, yashimangiye ko umubano w’u Burusiya na Afurika uruta uwo uyu mugabane ugirana n’ibindi bihugu by’i Burayi na Amerika

    Iyi nama yabereye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga na Siyansi ya Sirius


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lavrov-ati-ntitwigeze-twigabiza-afurika-yo-iti-u-burusiya-buturutira-abakoloni

  • Abapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru, abandi barasezererwa – #rwanda #RwOT

    Itangazo Polisi y'u Rwanda yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko ba komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru barimo CP Denis Basabose, ACP Celestin Twahirwa, ACP Elias Mwesigye, ACP Eugene Mushaija, ACP Tom Murangira, ACP David Rukika na ACP Michel Bayingana.

    Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba ofisiye bakuru 15, ba ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.

    Uretse abashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru, hanasezerewe abapolisi 13 ku mpamvu z'uburwayi n'umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU pic.twitter.com/bh0uFwyx4d

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 10, 2024

    ACP Michel Bayingana

    ACP Elias Mwesigye

    ACP Celestin Twahirwa

    CP Denis Basabose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-154-bashyizwe-mu-kiruhuko-cy-izabukuru-abandi-barasezererwa