Blog

  • Byinshi kuri Filime Kaliza wa Kalisa iherut… – #rwanda #RwOT

    Iyi Seri yatangiye gutambuka kuri ZACU TV muri Kanama 2024, igitekerezo cyayo gishingiye ku nkuru ya Seri 'Kareena Kareena' yatunganyijwe na Zee Entertainment, imwe mu nzu zikomeye za filime mu Buhinde. Nyuma y'ibiganiro na Zacu Entertainment yo mu Rwanda, Zee yemereye Zacu gutunganya iyi seri 100% mu Kinyarwanda.

    Kaliza wa Kalisa ivuga ku mukobwa witwa Kaliza ukiri muto uturuka i Rusizi akajya gushaka akazi i Kigali, bikarangira akora mu kigo cyitwa Umusambi.

    Gusa, kugira ngo abone ako kazi, bimusaba kwiyoberanya akigira uwashatse umugabo. Inkuru irushaho kuryoha nyuma y’uko uyu mukobwa abonye akandi kazi kuri radiyo, bikamuviramo kwamamara, aho asigara ahanganye no kubaho ubuzima bubiri.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Wilson Misago, Umuyobozi wa Zacu Entertainment, yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba iyi Seri yaratwaye igihembo cya Seri nziza mu Iserukiramuco rya Mashariki.Yagaragaje ko abantu bose barebye iyi seri bagiye bamuha ibitekerezo byiza, bigaragaza ko bayikunze cyane.

    Ati: 'Kaliza wa Kalisa ni imwe muri Seri z'ingenzi tumaze gukora. Kugira ngo ibeho tubicyesha ubufatanye twagiranye na Zee Entertainment, ikatwemerera gukora imwe muri Seri zabo y'ibihe byose, ariko kuri iyi nshuro mu Kinyarwanda. Dushimishijwe kandi ko twemerewe gukora ibice byinshi by'iyi Seri, bityo abakunzi bayo ntago bazagira irungu.'

    Yakomeje kandi ashimira abakinnyi n'abandi bakozi bayigizemo uruhare.

    Kaliza wa Kalisa ikinamo Gatesi Divine Kayonga nk'umukinnyi w'imena, Antoinette Uwamahoro, Irunga Longin, Nshimirimana Yannick, Dusenge Clenia n'abandi banyuranye. Ni Seri kandi yayobowe na Niyoyita Roger, nawe uherutse kwegukana igihembo cy'umuyobozi mwiza wa filime (Best Director) mu bihembo bya Mashariki.

    Ibice bishya bya Seri Kaliza wa Kalisa (S3 na S4) biri gutunganywa na Zacu Entertainment, bikazatangira kunyura kuri Zacu TV (shene ya 3 kuri CANAL+) mu mpera z'uyu mwaka, kuva ku wa 30 Ukuboza, bikazakomerezaho no muri 2025.

    Kaliza wa Kalisa yegukanye igihembo mu iserukiramuco rya Mashariki


    Yannick Nshimirimana akina yitwa Rwema muri filime ‘Kaliza wa Kalisa’ ikunzwe cyane muri iyi minsi




    Amafoto agaragaza ifatwa ry’iyi filime iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda

    Gatesi Divine Kayonga ni umukinnyi w’imena muri iyi filime y’uruhererekane nziza kurusha izindi nk’uko byemerejwe muri Mashariki African Film Festival

    Antoinette Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi ba filime ‘Kaliza wa Kalisa’

    Umuyobozi wa Zacu TV, Wilson Misago ni umwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Kaliza wa Kalisa

    Niyoyita Roger wayoboye iyi filime hamwe na Wilson Misago uyobora Zacu TV

    Gatesi Divine Kayonga ni umwe mu baryoshya cyane iyi filime ‘Kaliza wa Kalisa’

    REBA AGACE GATO KA FILIME “KALIZA WA KALISA” IKUNZWE CYANE 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148545/byinshi-kuri-seri-kaliza-wa-kalisa-iherutse-kwegukana-igihembo-cya-mu-iserukiramuco-rya-ma-148545.html

  • Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y'Agateganyo y'abakinnyi b'umukino w'Amagare mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu, tariki ya 9/11/2024, abagize komite nyobozi ya FERWACY bagiranye inama n'abakinnyi b'umukino w'amagare mu #Rwanda  hagamijwe kumva ibibazo n'ibyifuzo byabo ngo bishakirwe ibisubizo.

    Abakinnyi bagaragaje ibibazo bahura nabyo ndetse n'uko bifuza ko byakemuka bigizwemo uruhare nabo, ubuyobozi bw'amakipe baturukamo ndetse na FERWACY.

    Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo, abakinnyi bitoyemo ababahagarariye kugira ngo bagire urubuga rubafasha gusenyera umugozi umwe, kugira  ijwi rimwe n'umuyoboro wo kunyuzamo ibibazo n'ibyifuzo bakorana na FERWACY ndetse no kwishakira umuti ku bibazo biri hagati yabo.

    Komite y'agateganyo y'abakinnyi b'umukino w'amagare

    1. Perezida: Munyaneza Didier

    2. Visi Perezida: Nirere Xaverine

    3. Umunyamabanga: Mukashema Josiane

    4. Umujyanama: Byukusenge Patrick

    5. Umujyanama: Muhoza Eric

    Iyi Komite y'agateganyo yahawe igihe cy'amezi atandatu kugira ngo itegure uko urwego rw'abakinnyi ruzashyirwaho.

    The post Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y'Agateganyo y'abakinnyi b'umukino w'Amagare mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/munyaneza-didier-yatorewe-kuyobora-komite-yagateganyo-yabakinnyi-bumukino-wamagare-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyaneza-didier-yatorewe-kuyobora-komite-yagateganyo-yabakinnyi-bumukino-wamagare-mu-rwanda

  • Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihuha cyari cyakwijwe isi yose n'abakoresha imbuga nkoranyambaga za Leta ya Kongo-Kinshasa, igihuha cyavugaga ko ngo indege ya Rwandair itwara imizigo yafatiwe ku kibuga cy'indege cya gisirikari i Cairo mu Misiri ipakiye amabuye y'agaciro acukurwa muri Kongo, Leta ya Kongo yokejwe igitutu gikomeye, maze ivuguza icyo kinyoma.

    Amakuru yizewe Rushyashya yashoboye kumenya, ni uko Leta ya Misiri yarakajwe cyane n'icyo gihuha gisa n'igishinja Misiri ko u Rwanda rwaba runyuza muri icyo gihugu amabuye y'agaciro 'rusahura muri Kongo' rugiye kuyagurisha mu Burayi, maze Misiri itegeka Kongo kuvuguruza ibyo binyoma.

    Igitutu cya Misiri rero cyabaye cyinshi ku butegetsi bwa Kinshasa, maze mu kimwaro cyinshi Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Misiri, isohora itangazo risobanura ko 'iperereza risesuye ryerekanye ko ibyakwijwe kuri murandasi ntaho bihuriye n'ukuri'.

    Bimaze kuba nk'indirimbo yaharurutswe kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi budasiba gushinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wa Kongo, kandi nta kimenyetso na kimwe ubwo butegetsi bugaragaza.

    Mu rwego rwo kwerekana ko ibivugwa na Kinshasa ari ibibapirano, uRwanda rweretse amahanga ibirombe byarwo bwite rucukiramo amabuye y'agaciro y'ubwoko bwinshi, ndetse abahanga bakemeza ko yuje ubuziranenge kurusha ayo muri Kongo acukurwa mu kajagari, akanacuruza mu buryo budakurikiza amahame ya kinyamwuga.

    Amabuye y'agaciro u Rwanda rujyana ku isoko mpuzamahanga kandi yubahiriza amabwiriza ajyanye n'ubwo bucuruzi, asaba kugaragaza inkomoko ya buri buye ry'agaciro ricurujwe aho ariho hose ku isi.

    Muri iki gihe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda bwaravuguruwe, bunarushaho gutanga umusaruro. Biteganyijwe ndetse ko uwo musaruro uzakomeza kuzamuka cyane, kuko hari ahantu henshi hatahuwe amabuye y'agaciro ariko hatarakorwaho.

    Amasosiyete asaba uruhushya rwo gushora imari muri uwo mwuga, harimo n'azwi cyane ku rwego mpuzamahanga, nayo akomeje kuba menshi.

    Mu Rwanda hacukurwa zahabu, Coltan, gasegereti, wolfram, n'ayandi, umwaka ushize wa 2023 akaba yarinjirije igihugu akayabo ka miliyari y'amadolari y'Amerika, arasaga tiriyari uvunje mu manyarwanda.

    The post Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikindi-kinyoma-cya-tshisekedi-gikubitiwe-ahabona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikindi-kinyoma-cya-tshisekedi-gikubitiwe-ahabona

  • Dorty ugezweho muri Cte d’Ivoire yageze i Ki… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo ‘Dioula’, ‘Faut Pas Poser Question yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa munani z'igicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, yakirwa n'abamutumiye ndetse n'abakobwa bo muri Kigali Protocol.

    Uyu musore yagaragaje ko azasoza urugendo rwe tariki 14 Ugushyingo 2024. Ageze i Kigali nyuma y’uko aherutse gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Blessing’ yagiye hanze ku wa 11 Gicurasi 2024.

    Ni indirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 1.7, ndetse bigaragara ko ayikora yifashishije abahanzi barimo nka Jay Evaans, Jordy Proxy, Rudenation mu ikorwa ry’amajwi n’ifatwa ry’amashusho.

    Dorty afatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye kandi batanga icyizere muri Côte d’Ivoire muri iki gihe. Yumvikanisha ko akora umuziki wubakiye ku mudiho wa Afrobeat, ndetse kenshi mu bihangano ashyira hanze abyandikaho.

    Uretse kuba aririmba mu rurumi rw'icyongereza, uyu musore anaririmba muri zimwe mu ndimi zikoreshwa muri kiriya gihugu. Ariko azwi cyane mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa ndetse n'Icyongereza, hamwe n'ururimi ruzwi nka 'Nouchi' rukoreshwa muri muri Côte d’Ivoire.

    Dorty yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 4 Mutarama 2017, ndetse agaragaza ko amaze gushyiraho ibihangano 29. Ni mu gihe agejeje aba ‘Subscribers’ ibihumbi 33.6.

    Ariko kandi shene ye ifunguye mu gihugu cy’u Bufaransa. Vex Prince watumiye Dorty i Kigali, yabwiye InyaRwanda ko agenzwa no gukorana indirimbo nawe mu gihe cy’iminsi ine mbere y’uko asubira iwabo.

    Ati “Yaje mu Rwanda kuri gahunda dufitanye yo gukorana indirimbo. Ni nyuma ya Fior nawe nakiriye mu minsi ishize. Dorty ari mu bahanzi beza bo gukorana nabo muri iki gihe.”

    Dorty akunze kwisanisha na Asake wamamaye muri Nigeria, ku buryo hari n’amafoto n’amashusho byagiye bijya hanze bari kumwe.

    Dorty yageze i Kigali abisikana na mugenzi we Fior 2 Bior uri mu bakomeye muri Côte d’Ivoire. Fior 2 Bior yavuye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2024, akoranye indirimbo na Vex Prince, ndetse amashusho yayo yamaze gukorwa.

    Fior 2 Bior yavuze ko yemeye gukorana indirimbo na Vex Prince, ahanini bitewe n'uko yakunze indirimbo ye 'Wahala' yari aherutse gushyira ku isoko. 

    Yavuze ati 'Wahala' niyo yabaye imbarutso yo gukorana n'uyu muhanzi. Ni indirimbo ikunzwe cyane mu gihugu cyacu, sinzi niba na hano ari uko. Njyewe n'ikipe dukorana ndetse n'abandi twifuje ko twakorana na Vex Prince kuri uyu mushinga, kandi ndizera nawo uzaba ari mwiza cyane.' 


    Dorty yageze i Kigali igicuku kiniha mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibihangano bye 


    Dorty avuga ko yakunze indirimbo ‘Wahala’ ya Vex Prince byatumye yiyemeza gukorana nawe 


    Dorty ari mu bagezweho muri Cote d’Ivoire, ahanini bitewe n’ibihangano bye 

    Dorty yagaragaje ko agomba kumara iminsi ine mu Rwanda mbere y’uko asubira iwabo 


    Dorty yakiriwe ku kibuga cy’indege n’inkumi zo muri Kigali Protocol 


    Fior 2 Bior yari amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rwagejeje ku ndirimbo yakoranye na Vex Prince

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WAHALA’ YA VEX PRINCE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BLESSING’ YA DORTY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148538/dorty-ugezweho-muri-cote-divoire-yageze-i-kigali-abisikana-na-mugenzi-we-amafoto-148538.html

  • Byinshi ku bitaramo bine The Ben ategerejwemo… – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo azakora nyuma y’igitaramo yasezeranyije Abanyarwanda kizaba ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, azahuriramo n’abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, yaba abo bakoranye indirimbo, abari kuri Album ye nshya, ndetse n’abahanzi mpuzamahanga bubakanye ubushuti mu bihe bitandukanye. 

    Agiye gutaramira muri Canada abisikana na Bruce Melodie wahakoreye ibitaramo bine, ndetse na Kenny Sol uhafite ibitaramo bibiri bigamije kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Phenomenal’ itarajya ku isoko.

    Ibitaramo bya The Ben bizatangira ku wa 14 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Montreal, azabikomereza mu Mujyi wa Ottawa ku matariki ataratangazwa, ndetse azataramira mu Mujyi wa Ottawa ku matariki ataratangazwa, asoreze mu Mujyi wa Edmonton tariki 1 Werurwe 2025.

    Bigaragara ko ibi bitaramo byateguwe na Sosiyete ya Euphoria Records isanzwe ifasha abahanzi nyarwanda gutaramira muri kiriya gihugu.

    Ibi bitaramo bya The Ben bizaba bifunguye umwaka wa 2025 mu bikorwa bye by’umuziki, no gufasha abakunzi be bari hirya no hino kwizihirwa bigendanye n’amahitamo yabo.

    Umwaka wari ushize The Ben adataramira mu gihugu cya Canada, kuko yahaherukaga ubwo yaririmbaga mu bitaramo by'ihuriro ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda 'The 2023 Rwanda Youth Convention'.

    Iri huriro ryabaye ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu Mijyi ya Ottawa ndetse n’umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada.

    Ryitabiriwe n'abarenga 2000 kandi haganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho. Iyi nama y'iri huriro yari yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

    Uretse The Ben waririmbye muri iri huriro, Massamba Intore wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Rwagihuta', 'Karame rudasumbwa' nawe yataramiye Abanyarwanda.

     The Ben agiye gukorera ibitaramo muri Canada bise 'Plenty Love Tour' bizagera mu Mujyi ine 

    The Ben azataramira muri Canada nyuma y'igitaramo azakorera Abanyarwanda, ku wa 1 Mutarama 2025 


    Mu bitaramo bibiri The Ben azakorera muri Canada ntibiratangazwa igihe bizabera  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' THE BEN AGIYE KUMENYEKANISHA MURI CANADA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148535/byinshi-ku-bitaramo-bine-the-ben-ategerejwemo-muri-canada-nyuma-yumwaka-umwe-148535.html

  • BPR Bank Rwanda yafunguye icyumba cy'umubyeyi cyitezweho kuba umusemburo w'impinduka mu kazi – #rwanda #RwOT

    Ni icyumba cyafunguwe ku cyicaro gikuru cya BPR Bank Rwanda kuwa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi yagaragaje ko abagore bahura n'imbogamizi cyane iyo batwite cyangwa bafite abana kuko baba bagomba kurwana urugamba rwo kubonsa nibura amezi atandatu nta mfashabere ariko bakazakomeza kugeza nibura umwana yujuje imyaka ibiri.

    Ati 'Nka PBR, kuba tubashije guha abagore bakiri bato ahantu bashobora gukoresha bita ku bana, ndizera ko iki cyumba ari intangiriro y'aho twifuza kugana. Nizeye ko ababyeyi bakiri bato ubu bumva ko bashyigikiwe, ndetse bafite amahirwe yo gutera imbere.'

    Yakomeje ati 'Ubuyobobozi buzirikana ko mukeneye gushyira mu bikorwa inshingano zanyu ariko mukanuzuza inshingano za kibyeyi. Ndizera ko mwumva ko mushobora kubihuza, dukeneye kubona umusaruro kuko nubwo uba uri kwita ku nshingano z'umuryango ariko haba hari umusaruro ugomba gutanga.'

    Mu buhamya bwatanzwe n'umukozi ushinzwe sisiteme za banki muri BPR Bank Rwanda, Dina Mwiza, yavuze ko bigoye guhuza akazi n'inshingano z'umuryango, by'umwihariko ababyeyi bamaze igihe gito babyaye, bishobora kubasaba gukora amajoro, gukora ku mishanga yihutirwa n'ibindi kandi n'umuryango ugukeneye.

    Yahamije ko kutagira icyumba cy'umubyeyi biteza imvune cyane kuko umubyeyi asabwa konsa, no gusigira umwana amashereka kuko atababasha kumugeraho ku isaha yose ashatse.

    Ati 'Igihe nari ncyonsa, byansabaga kwihuta nkajya mu rugo konsa no gushaka uko nsigira umwana amashereka, ibintu byari bigoye kandi bigatwara umwanya munini. Igihe nabaga ntashobora kuva ku biro nashakaga ahandi hantu ntunganyiriza amashereka rimwe na rimwe bigasaba kwitabaza icyumba cy'ububiko.'

    Yavuze ko iki cyumba iyo kihaba byari kumufasha gushyira umutima ku kazi kandi yizeye ko umwana we yitaweho uko bikwiye.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga n'Umutekano mu by'Ikoranabuhanga, Emmanuella Nzahabonimana yavuze ko hari ikigo yakoreraga, yakenera gutunganya amashereka y'umwana akifashisha icyumba kibikwamo ibikoresho by'ikoranabuhanga, ariko agategeka abakozi bose ko nta muntu ugomba kwinjiramo igihe arimo.

    Ati 'Buri masaha abiri iyo nabaga ntari mu nama nahitaga ninjira muri icyo cyumba nkababwira nti 'ntihagire umuntu winjira'. Naragendaga nkikama amashereka, nabaga mfite ibikoresho hanyuma hakaba hari umuntu uza kuyajyana.'

    Yahamije ko muri ubwo buzima hari byinshi biba bigoye bituma ababyeyi bacutsa abana bakiri bato ariko kubona hashyizweho icyumba umubyeyi ashobora konkerezamo umwana bizatuma n'uwabyara bitamubuza gukomeza kuzuza inshingano, zaba iz'akazi cyangwa kwita ku mwana.

    Mwiza yavuze ko ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda bwamufashije mu bihe bishize akajya akorera mu rugo imirimo imwe, ku buryo umwana muto afite wenda kugira imyaka itatu yamwonkeje igihe kirenze imyaka ibiri.

    Mu gutangiza icyumba cy'ababyeyi kandi BPR Bank Rwanda yatangije na gahunda yayo yo gufasha, hashyirwaho agasanduku abakozi n'abakiliya banyuzamo inkunga yo gufasha abana bo muri 'SOS children's Village Rwanda'.

    Iyi gahunda kandi ishimangira umusanzu wa banki ya BPR Bank Rwanda mu gufasha sosiyete hagamijwe iterambere n'imibereho myiza.

    Ni icyumba gituje kandi gikeye ku buryo ababyeyi bazajya baruhuka bakanita ku bana babo uko bikwiye

    Emmanuella Nzahabonimana ukorera BPR Bank Rwanda yahamije ko yishimiye iki cyumba kuko atazibagirwa imvune yagize ashakisha aho yategurira amashereka y’umwana ariko ubu ababyeyi bazajya bajya mu cyumba kimeze neza bonse nta kibazo bahuye nacyo

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Patience Mutesi yavuze ko iki cyumba kizafasha ababyeyi guhuza inshingano z’akazi no kwita ku bana babo, bikazavamo umusaruro mwiza mu kazi

    Ababyeyi bakorera muri BPR bari bitabiriye umuhango w’ifungurwa ry’icyumba cy’umubyeyi

    Icyumba kirimo ibikoresho by’ibanze by’isuku n’amazi meza umubyeyi urimo ashobora kwifashisha

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda yavuze ko mu bana babiri afite byabaga bigoye guhuza akazi n’inshingano zo kubitaho kubera kutabona icyumba cyabugenewe yabonkerezamo

    Dina Mwiza (ibumoso) na we yavuze ko bitari byoroshye kubyara uri mu kazi utanafite aho wakwihengeka ngo wonse umwana

    Abagabo n’abagore bishimiye iki cyumba cyashyiriweho umubyeyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-yafunguye-icyumba-cy-umubyeyi-cyitezeho-kuba-umusemburo-w

  • Fireman yatangaje ko umugore we atamufana ariko amushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika #rwanda #RwOT

    Umuraperi Fireman, uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yatangaje ko umugore we, Kabera Charlotte, adafite we mu bahanzi akunda cyane, ariko agahora amuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika.

    Nubwo umugore we afana abandi bahanzi, Fireman yemeza ko ari umwe mu bo ashingiraho kugira ngo umuziki we ukomeze gutera imbere. Yavuze kandi ko ikinyabupfura, impano, gukora cyane no gusenga ari byo byamufashije kugera ku rwego ariho ubu.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, aho yashimiye cyane abantu bamushyigikira mu buryo bukomeye.

     

    The post Fireman yatangaje ko umugore we atamufana ariko amushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/fireman-yahishuye-ko-umugore-we-atamufana-ariko-amushyigikira-mu-rugendo-rwe-rwa-muzika/

  • Omah Lay umuhanzi wo muri Nijeriya yaguze Tesla Cybertruck #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Omah Lay ukomoka mu gihugu cya Nigeria wibitseho akayabo k'amafaranga akaba ari mu bahanzi bo mu gihugu cya Nigeria ufite abafana batari bake, yabaye umuntu wa kabiri uguze imodoka ya Tesla Cyber Truck mu gihugu cya Nigeria iyi modoka ni imwe muzikunzwe cyane ku Isi zikoranye ubuhanga budasanzwe, aho iyi modoka ushobora kuyibwira aho ukeneye kwerekeza ikagutwara.

    Iyi modoka bigoye kwiyumvisha imiterere yayo, uhereye ku buryo igaragara, wagira ngo ni imwe yifashishwa mu ntambara ariko siko biri kuko ni imodoka isanzwe umuntu wese yatunga, icyiza ni uko ihendutse; Yego ni byo irahendutse kuri wowe utunze zimwe twita V8, iyo utunze irimo izi ebyiri ariko ntaho bihuriye.

    Iyi modoka ntikoreshwa lisansi cyangwa mazutu nk'izisanzwe ahubwo ikoresha amashanyarazi, ariko ikoranye uburyo bwakira ingufu z'izuba ku buryo igenda yiyongeramo umuriro. Ni uburyo bufite ubushobozi bwo kwakira ingufi zatuma imodoka igenda ibilometero biri hagati ya 24 na 64.

    Ni mu gihe ibi byemejwe n'abagurisha izi modoka aho basabye abantu kuvuga umuntu waguze imodoka 2 za Tesla Cyber Truck ngo bamuhembe hanyuma uwavuze Omah Lay bamubwira ko ari ukuri ndetse bamusaba nimero ya konte bamuhe ayo yatsindiye.

    Omah Lay umuhanzi wo mu gihugu cya Nijeriya ari muri bamwe bibitseho Tesla Cybertruck.

    Tesla Cyebertruck imwe mu modoka ikorwa n'uruganda rw'umuherwe Elon Musk.

     

    The post Omah Lay umuhanzi wo muri Nijeriya yaguze Tesla Cybertruck appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/omah-lay-umuhanzi-wo-muri-nigeriya-yaguze-tesla-cybertruck/

  • Impanuka y'ikirombe yishe umusore #rwanda #RwOT

    Impanuka y'ikirombe yishe uyu musore witwa Byishimo Déogratias yabereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

    Umusore w'Imyaka 21 y'amavuko yagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro mu buryo butemewe arapfa abaturage batwara umurambo we RIB itarahagera.

    Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko Byishimo Déogratias yagiye muri icyo kirombe avuye aho akomoka mu Mudugudu wa mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango.

    Yaje gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kimugwaho ahita yitaba Imana.
    Abatanze ayo makuru bakavuga ko nyuma y'iyo mpanuka, haje abaturage bo mu Muryango we bakura umurambo muri icyo kirombe barawuheka bawujyana mu Mudugudu wabo wa Murambi.

    Umwe yagize ati:'Abaturage bihutiye gukuramo umurambo vuba, barawuheka bawerekeza mu Murenge wa Mwendo'.
    Bavuga ko kuri ubu umurambo wa Byishimo Déogratias uri mu rugo kwa Mukakarera Sidoniya i Murambi mu gihe hategerejwe ko ujyanwa kwa Muganga gukorerwa isuzuma.

     

    The post Impanuka y'ikirombe yishe umusore appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/impanuka-yikirombe-yishe-umusore/

  • Trump yamaze gushyiraho ushinzwe gusubiza abi… – #rwanda #RwOT

    Perezida watowe Donald Trump yashyizeho Tom Homan nk'ushinzwe imipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu butegetsi bwe bugiye kujyaho.

    Homan azwiho kuba umugabo w'amahame ahejeje inguni ku bimukira, mu ntangiriro z'uyu mwaka yavuze ko Trump natsinda akamuha uyu mwanya azakora ''operation' nini yo gusubiza iwabo iki gihugu kitigeze kibona mbere'.

    Ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Trump yanditseho ati: 'Nishimiye gutangaza ko uwahoze ari akuriye ICE, Tom Homan, azaza mu butegetsi bwa Trump nk'ushinzwe imipaka y'igihugu cyacu [Tsar w'imipaka]'

    Yongeyeho ati: 'Hashize igihe kinini nzi Tom, kandi nta muntu umurenze mu gutegeka no gucunga imipaka yacu', yavuze kandi ko uyu mugabo azaba ashinzwe 'gusubiza abanyamahanga bose badafite ibyangombwa mu bihugu bavuyemo'.

    Trump w'imyaka 78, yizeje ko  ku munsi wa mbere w'ubutegetsi bwe  azahita atangiza gusubiza iwabo abadafite ibyangombwa kunini kwabayeho mu mateka ya Amerika.

    Mu 2017, ubwo Homan yari umukuru w'agateganyo wa Immigration and Customs Enforcement (ICE) mu gihe cy'ubutegetsi bwa mbere bwa Trump, umubare w'abimukira batawe muri yombi wazamutseho 40% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Gusubiza abadafite ibyangombwa mu bihugu byabo ntabwo ari igikorwa cyoroshye nko kukivuga, akenshi bisaba ubushake bw'igihugu bavuyemo n'ubufatanye bw'ugomba gusubizwa muri icyo gihugu.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Homan yumvikanye yinubira amakuru y'uburyo gusubiza abimukira badafite ibyangombwa iwabo bikorwa.

    Ubwo yaganiraga na Al Jazeera  yagize ati: 'Buretse mu 2025', aho yateganyaga ko Trump azatsinda amatora akamuha umwanya, ubu koko yamuhaye.

    Icyo gihe yagize ati: 'Niba uri hano bitemewe n'amategeko, ugende ucunga ku ntugu zawe…Trump azagaruka muri Mutarama(1) [2025], nzaba ndi kumwe na we, nzayobora 'operation' nini yo gusubiza iwabo iki gihugu kitigeze kibona mbere'.

    Ubwo yarakiri mu bikorwa byo kwiyamamaza, Trump yavuze ko azakoresha itegeko rizwi nka Alien Enemies Act ryo mu 1798 ryemerera leta ya Amerika gufata no gusubiza abanyamahanga mu bihugu bavukamo.

    Trump yashyizeho Tom Homan nk’ushinzwe imipaka ya Amerika no gusubiza abimukira iwabo, uyu ni nawe bakoranye muri manda ye ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148531/trump-yamaze-gushyiraho-ushinzwe-gusubiza-abimukira-iwabo-148531.html