Blog

  • Rulindo: Ruracyageretse hagati ya Meya w'Akarere n'uwari Gitifu nyuma y'iminsi ibiri asubijwe mu kazi – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cya Meya Mukanyirigira Judith uyobora Rulindo na Ndagijimana wari Gitifu w'Umurenge ni kimwe byagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi.

    Byatewe ahanini no kuba umuyobozi w'akarere yarirukanye mu kazi Ndagijimana ariko undi agaragaza ko yarenganyijwe ndetse aranarenganurwa ubuyobozi bw'akarere busabwa kumusubiza mu kazi.

    Ibyo byaje no gukorwa Ndagijimana asubizwa mu kazi ariko ahindurirwa inshingano noneho agirwa Umujyanana wa Meya w'Akarere ka Rulindo aho gusubira kuyobora umurenge.

    Ibaruwa imusubiza mu kazi muri izo nshingano nshya yayihawe ku itariki 4 Ugushyingo 2024 ariko nyuma y'iminsi ibiri aza kwandikirwa indi na Meya abereye umujyanama amusaba ibisobanuro.

    Iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi yandikiwe Ndagijimana ku itariki 7 Ugushyingo 2024 ifite umutwe ugira uti 'Gusaba ibisobanuro mu nyandiko ku makosa y'imyitwarire akuvugwaho igihe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mbogo'.

    Meya Mukanyirigira atangira iyo baruwa agaragaza ko ayanditse ashingiye ku ngingo z'amategako harimo irigenga akarere ndetse n'ingingo yo muri sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

    Igika kigaragaza ibisabirwa ibisobanuro kigira iti 'Ndagusaba ibisobanuro ku ikosa ryo gukoresha nabi ububasha wahawe ugategeka umukozi witwa Uwimana Françoise, umukozi ushinzwe irangamimerere na notariya mu Murenge wa Mbogo guhindura amazina ya Musengayezu Sankara akitwa Usenga Thomas Sankara nta cyo ushingiyeho ubitewe gusa n'umubano wihariye wari ufitanye n'uwasabye serivisi ari we Usenga Thomas Sankara'.

    Igika gukurikiraho cyaka Ndagijimana ibisobanuro kandi ku kuba yarakoresheje umwanya w'umurimo mu nyungu ze bwite agamije kunoza umubano wihariye yari afitanye na Usenga Thomas Sankara yashinjwe na Meya guhindurira amazina adakurikije ibiteganywa n'amategeko.

    Ibaruwa isoza igira iti 'Urasabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko kuri ayo makosa mu gihe kitarenze iminsi itanu uhereye igihe uboneye iyi baruwa'.

    Ibaruwa kandi bigaragarara ko ibirimo byamenyeshejwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, uw'Abakozi ba Leta n'Umurimo, abanyamabanga nshingwabikorwa harimo uwa Kamisiyo y'Abakozi ba Leta n'Umurimo n'uw'Akarere ka Rulindo, Guverineri w'Amajyaruguru, Perezida wa Njyanama ya Rulindo ndetse na ba visi meya bombi b'ako karere.

    Ayo makosa Meya Mukanyirigira yasabagaho ibisobanuro yari yahawe umurongo na Komisiyo y'Abakozi ba Leta n'umurimo mu ibaruwa ya mbere kuri icyo kibazo yamwandikiye, aho yamusabaga gusubiza umukozi mu kazi, nyuma y'uko bigaragaye ko iryo kosa ryo guhindurira umuntu amazina mu buryo butari bwo atari we warikoze, nk'uko byemejwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Indangamuntu ku itariki ya 6 Ugushyingo 2023.

    Ibyo ariko Meya Mukanyirigira asa n'utarabikozwaga kuko ku itariki 22 Ukwakira 2024, yandikiye ibaruwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Abakozi ba Leta n'Umurimo asaba ko bakongera gusesengura neza mu bushishozi bagaha agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo Ndagijimana ahabwe igihano cyo kwirukanwa.

    Iby'iki kibazo byaje kugera no muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, aho ku itariki 30 Ukwakira 2024 Dr. Mugenzi Patrice uyobora iyo minisiteri yavuze ko icyo kibazo bari kugishakira umuti kandi ko abantu badakwiye kugifata nka byacitse.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-ruracyageretse-hagati-ya-meya-w-akarere-n-uwari-gitifu-nyuma-y-iminsi

  • U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Itsinda RWAFPU3-3 rigizwe n'abapolisi 180 bayobowe na SSP Thomas Kayonga, bahagurutse mu gitondo ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, berekeza mu Mujyi wa Bangassou, aho basimbuye bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-2 ryari rimaze igihe kingana n'umwaka nabo bagarutse mu gihugu ku mugoroba.

    Mu mwaka wa 2014 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa bya MINUSCA.

    U Rwanda rufite amatsinda ane y'abapolisi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

    Ayo arimo RWAPSU ndetse na RWAFRU-1, amatsinda akorera mu Murwa Mukuru Bangui, aho buri tsinda rigizwe n'abapolisi 140.

    Mu gihe RWAPSU icunga umutekano w'abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique ndetse n'abayobozi bakuru ba MINUSCA, RWAFPU-1 yo ifite inshingano zo kurinda abasivile, kurinda inyubako z'umuryango w'abibumbye no gucungira umutekano abacamanza b'urukiko mpanabyaha rwihariye (CPS).

    Andi matsinda abiri arimo iryitwa RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero birenga 300 uvuye i Bangui n'irya RWAFPU-3 rigizwe n'abapolisi 180 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu Murwa Mukuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasimbuje-abapolisi-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-centrafrique-218472

  • Ibigo by'amashuri 150 bidatsindisha neza bigiye guhabwa inkunga – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda y'imyaka itatu izakorerwa mu turere dutatu dutsindisha ki kigero kiri hasi ari two Gakenke, Rusizi, Gisagara, Karongi na Ngororero.

    Iyo gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri uyu mwaka ariko yamurikiwe ku mugaragaro i Kigali ku itariki 11 Ugushyingo 2024 mu nama y'iminsi itatu ihurije hamwe ibihugu 39 bya Afurika biri kwiga ku kuzamura uburezi bw'ibanze.

    Abarimu 150 bo mu turere iyi gahunda izakorerwamo bazahugurwa ku buryo bwo kwigisha abana bo mu mashuri abanza hifashishijwe ibikoresho bituma abana babasha kumva mu ngiro ibyo bigishwa mu masomo y'Imibare n'Icyongereza.

    Abana 75.000 biga muri ibyo bigo byatoranyijwe ni bo bazafashwa n'iyo gahunda, aho mu mfashanyigisho basanganywe hazongerwamo ibikoresho ngiro nk'ibishushanyo by'inyuguti, iby'ibinyampande n'ibindi bitandukanye bibafasha kwiga ibintu babasha kubikoraho.

    Abarimu bazahugurwa ku kwigishiriza kuri ibyo bikoresho no gufasha abana basigara inyuma kugira ngo na bo babanze bumve neza icyo bifasha mu myigire noneho babashe gufasha ba bana kwiga batsinde nk'abandi.

    UNICEF igaragaza ko hari inyigo z'abahanga zerekanye ko umwana iyo yiga ibintu mu ngiro bimworohereza kubifata ndetse ikaba ari na gahunda Leta y'u Rwanda yatangiye kwitaho.

    Ubwo iyo gahunda yamurikwaga ku mugaragaro, ubuyobozi bwa Hempel Foundation bwagaragaje ko buyitezeho kuzamura abana bagira intege nke mu mitsindire bitewe n'impamvu zinyuranye na bo bakabasha gutsinda nka bagenzi babo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hempel Foundation, Anders Holm yagize ati 'Ubufatanye bwacu na UNICEF burashimangira umuhate dufite mu gukemura ikibazo cy'abana bato batsindwa mu ishuri kuko dushaka ko buri mwana hatitawe ku byo anyuramo abasha gufata neza ibyo yiga mu mashuri abanza. Iyi gahunda y'ingenzi igamije kunganira Leta y'u Rwanda muri gahunda nzahurabushobozi mu mashuri abanza aho amasaha atatu mu cyumweru aharirwa abana badatsinda nk'abandi'.

    Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey we yavuze ko kwita ku burezi bw'ibanze bw'abana badatsinda neza binyuze mu bufatanye bigabanya ibyago byo kuba abo bana bata ishuri.

    Ati 'Uburezi bw'ibanze ni rwo rufatiro rw'uburezi bw'ahazaza. Abanyeshuri batigishwa neza mu mashuri abanza usanga bahorana amanota make kandi ibyo bibongerera ibyango byo guta ishuri hakiri kare. Gahunda yo kubongerera ubushobozi yatangijwe mu Rwanda ifasha mu gukuraho izo mbogamizi. Kongerera abarimu ubushobozi, gukorana n'abaturage ndetse no gusangira ubumenyi ni zo nkingi z'iyi gahunda yo kuzamura uburezi bw'ibanze ku bana bato'.

    Imibare y'umwaka w'amashuri wa 2022-2023 igaragaza ko mu Rwanda abana bagera kuri 94% bigaga mu mashuri abanza ndetse ari intambwe ishimishije, gusa nanone UNICEF ikagaragaza ko hakiri ikibazo ku ireme ry'uburezi bahabwa ndetse no ku kwimukira mu mashuri yisumbuye.

    Hasobanuwe ibyo iyo gahunda izibandaho

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Hempel Foundation, Anders Holm yavuze ko iyo gahunda izazamura abana bagira intege nke mu mitsindire bitewe n'impamvu zinyuranye na bo bakabasha gutsinda nka bagenzi babo

    Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey yavuze ko kwita ku burezi bw'ibanze bw'abana badatsinda neza binyuze mu bufatanye bigabanya ibyago byo kuba abo bana bata ishuri

    Ubwo bufatanye buzamara imyaka itatu

    Iyo gahunda yatangijwe ku mugaragaro i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-amashuri-150-bidatsindisha-neza-bigiye-guhabwa-inkunga

  • Kayonza: Impamvu y'ibibazo bikiri mu mitangire ya serivisi z'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2024, ubwo Ikigo gishinzwe Ubutaka ku bufatanye n'umuryango utegamiye kuri Leta wa Landesa batangaga amahugurwa.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Akarere ka Kayonza abaturage bishimira serivisi z'ubutaka ku kigero cya 67% mu gihe umwaka ushize byari 51%.

    Bimwe mu bituma izi serivisi zitagenda neza harimo kuba abakora muri serivisi z'ubutaka bagira akazi kenshi bitewe nuko ngo usanga bashinzwe ubutaka, imiturire n'ibikorwaremezo kandi ari umuntu umwe.

    Mutanganzwa Abdul Karim ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Ndego, yavuze ko impamvu serivisi z'ubutaka abaturage bavuga ko ziri hasi bituruka ku nshingano nyinshi bagira zirimo kuba umukozi ushinzwe ubutaka, akaba anashinzwe ibikorwaremezo ndetse anashinzwe imiturire.

    Ibi byose ngo usanga bikeneye umunsi wo kujya mu baturage n'undi munsi wo gukorera ku biro ku buryo ngo iyo yagiye mu baturage usanga abamubuze mu biro bavuga ko adahari agasaba ko bahabwa moto yabafasha mu ngendo.

    Umukozi ushinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n'imiturire mu Murenge wa Nyamirama, Nyirashakwe Aline, yavuze ko bakeneye moto bitewe n'uburyo bagira akazi kenshi karimo akabasaba nko kubanza kugenzura ibyangombwa bagiye gutanga ndetse n'indi mirimo irimo kugenzura imiturire mu Murenge wose.

    Ati 'Hari igihe umuturage aza agasanga wagiye kureba ibijyanye n'imiturire cyangwa ibikorwaremezo akagenda avuga ko utari uhari ari nayo mpamvu dushyiraho iminsi nk'ibiri mu cyumweru indi minsi tukayiharira izindi serivisi. Kujya kuri 'terrain' biratugora serivisi nyinshi tuzitangira mu biro hazamo kujya kureba abaturage bikagorana turamutse tubonye nka moto byadufasha cyane.'

    Umuyobozi w'umuryango Landesa uri gufatanya n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubutaka, Emmanuel Ngomiraronka, yavuze ko bazahugura abayobozi basaga 1200 barimo abo mu Karere, imirenge n'utugari mu kumenya itegeko rishinzwe ubutaka. Yavuze ko buri Kagari gafite komite ishinzwe ubutaka n'Abunzi kandi ko bose bazabahugura kugira ngo babashe gufasha abaturage.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko impamvu ituma serivisi z'ubutaka zidakora neza harimo na komite zimwe na zimwe zashyizweho zidakora bituma ku mirenge hagaragara ibibazo byinshi.

    Yavuze ko guhugura izi komite bizabafasha mu korohereza abakozi bashinzwe serivisi z'ubutaka ku mirenge.

    Ati 'Ntabwo zaba ari inshingano nyinshi ahubwo byaterwaga n'uko hari ibyiciro byabaga bitakoze inshingano zabyo, iyo bamwe batagaragaje amakuru y'ingenzi biragorana ariko ubu abantu nibamenya amategeko na za komite zikayamenya bizajya byoroha mu kurangiza ibibazo by'ubutaka mu mirenge. Ikindi turimo gutekereza mu buryo burambye uko Akarere kafasha bariya bakozi kubona moto bikabafasha gukora akazi neza, ubu hari ubundi buryo tubafashamo ari nabwo bakoresha mu gihe buriya buryo bwa moto ari uburyo burambye.'

    Mu byo bari guhuguramo aba bayobozi harimo itegeko rigenga ubutaka ryasohotse mu 2021, bahugurwa kandi ku mategeko agenga umuryango kuko ubutaka akenshi ngo bukunze kuba ari ubw'umuryango bakamenya ibijyanye n'izungura, uko umuntu wasezeranye ivanga mutungo yahabwa ubutaka.

    Bazanahugurwa uko bakemura impaka zishingiye ku butaka ku buryo bafasha abaturage mu gukemura ibibazo byabo bitagombereye kujya mu nkiko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bateganya guha aba bakozi moto nka bumwe mu buryo burambye bwo gukemura

    Nyirashakwe yavuze ko bakeneye moto kugira ngo zibafashe mu kazi

    Mutaganzwa ushinzwe serivisi z'ubutaka mu Murenge wa Ndego yasabye ubuyobozi kubaha moto zatuma bakora akazi neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-impamvu-y-ibibazo-bikiri-mu-mitangire-ya-serivisi-z-ubutaka

  • Canada: Depite Kayabaga yasabye ko hakorwa iperereza ritabogamye ku kibazo cy'Umunyarwanda warashwe na Polisi – #rwanda #RwOT

    Kabera w'imyaka 43 yarashwe na polisi ya Canada ku wa Gatandatu, ari mu nyubako iri mu gace ka Hamilton.

    Ishami kabuhariwe rikora iperereza ku bikorwa byo kurasa byakozwe na Polisi (SIU) ryatangaje ko mbere y'uko araswa habayeho kurasana ariko nyuma riza kuvuga ko Kabera atigeze arasa.

    Hari amakuru avuga ko yarashwe ubwo umuntu yahamagaraga polisi akayibwira ko babona umuntu ku nzu yabo kandi asa n'ufite imbunda.

    Depite Arielle Kayabaga abinyujije kuri konti ye ya X yagaragaje ko ababajwe bikomeye n'urupfu rwa Kabera, asaba ko hakorwa iperereza ritabogamye kugira ngo umuryango we ubone ubutabera bunoze.

    Ati 'Birababaje kumva inkuru y'urupfu rw'umuntu wagiraga umurava mu muryango, wari wariyeguriye gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Hamilton no muri Canada yose.'

    'Erixon Kabera twahuye mu myaka ibiri ishize, navuganye n'umuryango we ariko bashenguwe n'agahinda kandi bifuza ko hakorwa iperereza ritabogamye rikagaragaza uko yishwe. Twizeye ko Minisitiri Michael Kerzner yafasha gukora iperereza ryihuse kandi ritabogamye.'

    Amakuru ava mu muryango we agaragaza ko yari afite abana batatu b'abahungu kandi ko mu gihe cy'imyaka 20 yari amaze muri Canada yaharaniraga gufasha umuryango we.

    Yakoraga mu kigo cyo muri Canada gishinzwe Imisoro, akaba yari Visi Perezida w'Umuryango w'Abanyarwanda muri Toronto n'Umujyanama mu kigo cya 'Rwandan Canadian Healing Center'.

    Ubutumwa umuryango wa Erixon Kabera washyize hanze bushimangira ko ugomba guhabwa ibisobanuro, unasaba ko hakorwa iperereza rinyuze mu mucyo rigamije kugaragaza mu by'ukuri ibyabaye nta guca ku ruhande.

    Kabera yasize abana batatu b’abahungu

    Depite Kayabaga yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku Munyarwanda warashwe na Polisi ya Hamilton


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canada-depite-kayabaga-yasabye-ko-hakorwa-iperereza-ryihuse-kandi-ritabogamye

  • Umujyi wa Kigali wafungiye Kamonyi amayira, wanga ko hari imyanda yongera kwambutswa Nyabarongo #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu karere ka Kamonyi by'umwihariko abo mu Murenge wa Runda barataka kudakizwa imyanda yo mu ngo(ibishingwe) kandi bishyura buri kwezi Kampuni ya'Ubumwe Cleaning Services' bagiranye amasezerano yo kubatwarira iyo myanda. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko Umujyi wa Kigali umaze iminsi warabujije ko hari imyanda iva Kamonyi ijyanwa I Kigali aho yari isanzwe ijyanwa. Gusa, Umujyi wa Kigali ntushaka kwerura ngo ugire icyo uvuga kuri icyo cyemezo gisibira Kamonyi amayira.

    Unyuze mu mihanda itandukanye y'Umurenge wa Runda ahagiye hashyirwa ibikoresho bishyirwamo imyanda ku muhanda, usanga ibyinshi byaruzuye ndetse n'abaturage baragiye bashyira imyanda ku muhanda bateganya ko imodoka za Kampuni ya Ubumwe Cleaning Services ziza kubitwara ariko ubu abenshi barataka umunuko.

    Ku mihanda, ahenshi urahanyura ugasanga imyanda irunze.

    Bamwe mu baganiriye na intyoza.com bavuga ko batazi ikibazo cyabaye ku buryo imyanda ihera ku gasozi ndetse hamwe umunuko wayo ukaba ubagarukira kandi ari imyanda yakabaye yaratwawe kuko biri mu masezerano na Kampuni.

    Umwe mu bakuriye iyi Kampuni ukoresha nomero 0788405956 yabwiye intyoza.com ko ikibazo cyo kudatwara iyo myanda y'abaturage kimaze iminsi ndetse ko hari bamwe mu bakiriya babo( abo batwarira imyanda) bakizi.

    Abajijwe impamvu gutwara iyo myanda byahagaze kandi barasinyanye n'abaturage amasezerano yagize, ati' Habaye ikibazo cy'aho twajyanaga imyanda bitabaye ngombwa ko biba bigishobotse, dusaba nyine ahandi ho kugira ngo tubashe kwimukira! Dutegereje rero natwe ubuyobozi bw'Akarere ko bubikemura'.

    Uyu muyobozi muri Ubumwe Cleaning Services, nta byisnhi yashatse kuvuga kuko ubwo umunyamakuru yamubazaga aho basanzwe bajyana iyo myanda, yanze kuhavuga ahubwo abwira umunyamakuru ko yagira icyo abivugaho amaze kumubwira icyo ubuyobozi bwo bwamubwiye.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ikibazo cyatumye imyanda idatwarwa nk'uko byari bisanzwe bikorwa ari uko Kigali yabujije iyo Kampuni kongera kuzana imyanda i Kigali, hanyuma ba nyiri Kampuni nabo bandikira Akarere bakamenyesha ko babujijwe kongera gutwara imyanda ya Kamonyi i Kigali.

    Meya Dr Nahayo, avuga ko nyuma yo kubwirwa ko Kigali yafunzwe inzira ikabuza ko imyanda ya Kamonyi yongera kujyanwa mu bimpoteri byaho, Akarere ngo kahise gatangira gushakisha ahazajya hashyirwa iyo myanda ku buryo iki cyumweru ngo hazaba hamaze kuboneka.

    Avuga ko hamwe mu hatekerezwaho harimo n'ahahoze hari ikimpoteri mu Murenge wa Runda yafi ya Bishenyi nubwo ubuyobozi buvuga ko cyari kimaze igihe cyarahagaritswe.

    Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu yaba yaratumye Umujyi ukumira ko imyanda ivuye Kamonyi yongera kwinjizwa mu mujyi abereye umuvugizi, yanze kwerura imvano yabyo.

    Mu magambo ye, yagize ati' Ubumwe Cleaning Services ikorera no mu mujyi wa Kigali ariko mu mujyi wa Kigali ho badukorera neza nta kibazo dufite. Ibintu rero byo ku Kamonyi, ubwo wabaza Kampuni ukabaza n'Akarere ka Kamonyi bakubwira uko bimeze'.

    Mu gihe iby'ibi bishingwe bihangayikishije abaturage kubera kubateza umwanda, umunuko ndetse n'amasazi, kuri bamwe babonye imvura ku mugoroba w'uyu wa mbere biruhukije bavuga ko bagize amahirwe yatumye imwe mu myanda bayijugunya muri za ruhurura n'ahandi hatembaga amazi menshi umuvu ukabitwara. Gusa ku byanyagiriwe ku mihanda, bamwe baravuga ko akazuba nigakubitamo bataza gukira umunuko n'amasazi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/12/umujyi-wa-kigali-wafungiye-kamonyi-amayira-wanga-ko-hari-imyanda-yongera-kwambutswa-nyabarongo/

  • Baltasar Engoga yamaze kugezwa mu nkiko #rwanda #RwOT

    Baltasar Ebang Engonga wo muri Guinea Equatorial waciye ibintu ubwo hajyaga hanze amashusho 400 amwerekana asambana n'abagore 200, ubu umwe muri bo witwa Cristel Nchama yamaze kumujyana mu nkiko.

    Cristel Nchama, umwe mu bagore bagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoraranyambaga baryamanye na Baltasar Engoga, yafashe umwanzuro wo kujya kumurega amushinja kwangiza isura ye.

    Uyu mugore yavuze ko bakundanye imyaka ine, ndetse igihe bari baryamanye yabanje kurwanya ko aya mashusho yafatwa ariko Baltasar amwizeza ko azahita ayasiba none akaba yaramutengushye akanga kuyasiba kugeza agiye hanze.

    Yakomeje avuga ko aya mashusho akijya hanze byangije isura ye, agaciro ke ndetse n'icyizere abantu bamugiriye, ashaka kumenya impamvu Baltasar yakomeje kuyabika ndetse n'uburyo yashyizwe ku karubanda.

    Baltasar ajyanywe mu nkiko nyuma y'iminsi micye yambuwe inshingano zo kuyobora ikigo gishinzwe iperereza mu bukungu muri iki gihugu(ANIF), ndetse yamaze no gutabwa muri yombi.Ni mugihe kandi bivugwa ko umugore we agiye kumwaka gatanya.

    The post Baltasar Engoga yamaze kugezwa mu nkiko appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/baltasar-engoga-yamaze-kugezwa-mu-nkiko/

  • Umunyarwanda yatorewe kujya mu nama y'ubuyobozi ya Transparency International ku rwego rw'Isi – #rwanda #RwOT

    Amatora yabaye ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, mu nama yahuje abagize uyu muryango urwanya ruswa n'akarengane, ukaba usanzwe ukorera mu bihugu bisaga 100 birimo n'u Rwanda.

    Mu bandi bashya batorewe rimwe na Mupiganyi muri manda y'imyaka itatu, harimo umunya Trinidad Tobago witwa Dion Abdool ndetse na Christina Margaryan wo muri Armenia. Uyu Christina we akaba yinjiye muri komite ishinzwe kugenzura no gukurikirana abanyamuryango ndetse no kwemeza abashya.

    Nyuma yo gutorwa, Mupiganyi yahamije ko ari iby'agaciro kuba yagiriwe icyizere cyo kuba mu bagize inama y'ubuyobozi y'uyu muryango kandi ko azakorana n'abandi mu bihugu bitandukanye mu kugera ku ntego.

    Yagize ati 'Tuzubakira kuri byinshi umuryango wacu umaze kugeraho ariko by'umwihariko nzashyigikira ko uruhare rw'umuryango rukomeza kwiyongera mu guteza imbere ubwangamugayo no kurwanya ruswa n'akarengane. Aha harimo kurwanya ibyaha bishya nyambukiranyamupaka bishingiye kuri ruswa cyane cyane ibyo kunyereza umutungo wa rubanda n'iyezandonke, dore ko kubirwanya bisaba ubufatanye mpuzamahanga.'

    Mbere yo gutorerwa izi nshingano, Mupiganyi yari umwe mu bagize inama y'abahanga 15 bagize uruhare mu gutegura gahunda n'icyerekezo 2030 uyu muryango ugenderaho guhera mu 2021. Kandi yari no muri komite ngishwanama ikurikirana ishyirwamubikorwa ry'iyo gahunda ya 2030.

    Transparency International ni umuryango urwanya ruswa n'akarengane ku Isi yose aho ufite amashami asaga 100.

    Binyuze mu bushakashatsi, ubukangurangaga ndetse n'ubuvugizi, uyu muryango uharanira ko abatuye Isi babaho ubuzima bwiza, abayobozi bakabazwa inshingano ndetse hakubakwa imiyoborere ishingiye ku muturage izira ruswa n'akarengane.

    Abagize inama y'ubuyobozi y'uyu muryango baba bafite inshingano zitandukanye harimo no gushyiraho gahunda y'ibikorwa y'igihe kirekire (strategy), gukurikirana ko ishyirwa mu bikorwa ndetse ko intego z'umuryango zigerwaho muri rusange.

    Mupiganyi yatorewe kuba umwe bagize inama y'ubuyobozi ya Transparency ku rwego rw'Isi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-yatorewe-kujya-mu-nama-y-ubuyobozi-ya-transparency-international

  • Icyogogo cy'Umugezi wa Rusizi uherutse kwibasirwa n'inkangu idasanzwe kiri guterwamo ibiti bifata ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa bikomeje gushyirwamo imbaraga nyuma y'aho uyu mugezi umaze iminsi wibasirwa n'isuri n'inkangu zirimo n'iyabereye mu murenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi muri Werurwe 2024, icyo gihe amazi y'uyu mugezi yasandaye mu mirima y'abaturage yangiza imyaka y'abaturage.

    Iyi nkangu yakurikiwe n'indi yabereye mu murenge wa Bugarama aho umusozi waridutse mu mpeshyi ugafunga umuhanda Kamembe-Bugarama ndetse ukanashyira mu manegeka imiryango irenga 60.

    Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Gen. Maj (Rtd) Albert Murasira, avuga ko bari gukora ubushakashatsi ngo hamenyekane igituma imisozi y'akarere ka Rusizi iriduka gusa ngo bakeka ko bifitanye isano no kuba ari ubutaka bwo mu gace k'ibirunga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, avuga ko aka karere gafite imisozi miremire n'ubutaka bukunze gutwarwa n'isuri ibujyana mu kiyaga cya Kivu, mu mugezi wa Rusizi no mu yindi migezi itandukanye.

    Ati “Hari gahunda yo gutera ibiti birenga ibihumbi 300 no gukora imirwanyasuri kugira ngo ubutaka butaducika. Mu biti turi gutera dufatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye bita ku bidukikije harimo ibivangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto ziribwa'.

    Umuyobozi wa ARCOS ushinzwe ubufatanye n'iterambere, Ntukamazina Jacqueline, avuga ko mu mpamvu zatumye bahitamo kubungabunga umugezi wa Rusizi n'ikiyaga cya Kivu ari uko umaze igihe wibasirwa n'isuri n'inkangu.

    Ati “Iyo ubutaka bumaze kubamo bwinshi amazi arakama amafi ntabone aho yororokera, amazi akangirika n'ubutaka bwacu bukagenda uburumbuke bw'ubutaka bukagabanyuka kuko haba hagiye ubutaka burimo ifumbire”.

    Binyuze mu mushinga Laressere uterwa inkunga n'ikigega Bezos Earth Fund, umuryango ARCOS n'abafatanyabikorwa bawo barateganya gusubiranya hegitari zirenga 4000 mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Rusizi gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako karateganya gutera ibiti ibihumbi 300

    Imisozi yo muri RDC na yo igiye gusubiranywa

    Abaturage bishimiye ibiti biri guterwa mu mirima yabo bavuga ko bizarinda ubutaka bwabo isuri n’inkangu

    Mu byangiza ibidukikije harimo n’ubuhinzi budakorwa kinyamwuga

    Imisozi yo mu cyogogo cy’umugezi wa Rusizi yatengukaga ikaroha itaka muri uyu mugezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyogogo-cy-umugezi-wa-rusizi-uherutse-kwibasirwa-n-inkangu-idasanzwe-kiri

  • MINAGRI yasobanuye byinshi ku burenganzira ku… – #rwanda #RwOT

    Hagamijwe kwifatanya n’abatuye Isi mu ntego yo kwihaza mu biribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, kuva tariki 16 Ukwakira, u Rwanda ruri mu kwezi k’ubukangurambaga ku ndyo yuzuye hanizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa. 

    Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi {MINAGRI} n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (FAO) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, basaba abanyarwanda ko indyo yuzuye yagirwa umuco mu miryango.

    Bibukije ko ifunguro ryose rikwiye kubonekaho Ibyubaka umubiri nk’amafi, amata, amagi, inyama n’ibindi; hakabonekaho kandi Ibitera imbaraga nk’umuceri, ibirayi n’ibindi; ndetse n’Ibirinda indwara nk’imboga n’imbuto, bityo abanyarwanda bakarusheho kugira ubuzima bwiza.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri MINAGRI, Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire iboneye ndetse anagaruka birambuye ku burenganzira ku biribwa benshi mu Banyarwanda batarasobanukirwa.

    Yabwiye abanyarwanda ko indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n'ibirinda indwara. Avuga ko gutegura indyo yuzuye bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda cyane cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y'urugo.

    Yongeyeho ko ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk'inkoko zikabaha amagi n'inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n'ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.

    InyaRwanda: Uburenganzira ku biribwa bisobanuye iki?

    Jean Claude: Buri muntu afite uburenganzira bwo kurya kandi indyo yuzuye irimo: ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n'ibirinda indwara.

    Ni bande bireba?: Bireba buri wese kuko buri wese mu kigero cye agira ibyo umubiri we ukenera kandi bigomba kuva mu ndyo yuzuye ariko by'umwihariko abana kuko tugomba kubarinda kugwingira kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.

    InyaRwanda: Hano imirire iboneye muvuga ni iyihe? Inyama, amafi, amagi ni bimwe mu by’ingenzi. Mwadusobanurira uko abantu bajya babifata ku mafunguro yabo, ese ni ryari bikenewe cyane, ni buri munsi? Muteganya iki/Murasaba iki kugira ngo Abanyarwanda bose bihaze kuri ayo mafunguro?

    Hano imirire iboneye muvuga ni iyihe?

    Jean Claude: Imirire iboneye, ni imirire igizwe n'ibikomoka ku matungo (Inyama, amafi n'amagi) byubaka umubiri bikanawurinda indwara (proteyine na vitamin), imboga n'imbuto bitanga vitamine. Ibitera imbaraga nk'umuceri, ibijumba, imyumbati, ubugari n'ibindi.

    Indyo yuzuye kandi iboneye ntikwiriye kuburamo ibikomoka ku matungo, imboga n'imbuto ndetse n'ibitera imbaraga nk'umuceri, ibijumba, imyumbati, ubugari n'ibindi bitera imbaraga.

    Inyama, amafi, amagi ni bimwe mu by’ingenzi bitagomba kubura mu ifunguro ariko si ngombwa kubirira rimwe byose ahubwo kimwe cyasimbura ikindi kuko wasanga ifunguro rihenze ariko wabuze inyama ntiwabura igi, ntiwabura indagara.

    InyaRwanda: Muteganya iki/Murasaba iki kugira ngo Abanyarwanda bose bihaze kuri ayo mafunguro?

    Jean Claude: Mu Rwanda imboga ntizihenda cyane cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y'urugo, ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk'inkoko zikabaha amagi n'inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n'ifumbire.

    Mu Rwanda kandi hari amata, Gahunda ya Girinka Munyarwanda imaze kugera kuri benshi kandi n'abo itarageraho izabageraho, icyo dusaba ni uko twitabira kunywa amata haba aboroye n'abatoroye bakayagurira cyane abana.

    Mu gusoza twakongera gukangurira abanyarwanda ko igihe cyose uteguye ifunguro ugomba kwibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki? Ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n'ibitera imbaraga.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yo mu 2023, yagaragaje ko umusaruro w'amafi wiyongereye uva kuri toni43,560mu 2022ugera kuritoni 46,495.Kugeza ubu, u Rwanda rufite intego y'uko mu 2024 ruzaba rusarura toni 112,000 z'amafi.

    Impamvu kurya amafi ari ingenzi cyane!

    Jean Claude Ndorimana yavuze ko inyama, amafi, amagi ni bimwe mu by’ingenzi bitagomba kubura mu ifunguro ariko “si ngombwa kubirira rimwe byose” ahubwo kimwe cyasimbura ikindi kuko wasanga ifunguro rihenze ariko wabuze inyama ntiwabura igi, ntiwabura indagara.

    Twitse ku kamaro k’inyama y’Ifi. Mu nyama y'ifi haba harimo vitamini D ifasha ubwonko n’umubiri muri rusange gukora neza. Amafi menshi yigiramo ubutare bwa 'zinc' akanagira 'omega 3' ibyo byombi bikaba ari ingenzi cyane ku buzima bwiza bw'uruhu. 

    Kurya amafi nibura rimwe mu cyumweru binafasha kandi kudahura n'ibibazo by'umutima kubera akungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi. 

    Mu mafi kandi, habonekamo ubwoko bw'amavuta bwa Omega-3 burinda kurwara indwara z'umutima n'umwijima zikomoka ku mavuta menshi abantu bakura mu nyama z'andi matungo. Si ibyo gusa, kuko kurya amafi bigabanya ibyago byo kwandura Diabete.

    Ubushakashatsi bwakozwe na 'American Health Association', mu bagore basaga 50,000 bari hagati y'imyaka 15 na 45, basanze nta ndwara z'umutima bahura nazo. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya ifi buri cyumweru, adashobora kugira ibibazo by'indwara y'umutima kuko abagira ibyago byo kugira izi ndwara usanga 90% baba badafata iki kiribwa.

    Ngo iyo 'Omega 3' irinda uruhu gukanyarara, ikarurinda kumagara, ikanarurinda kwihinahina cyangwa kwikunja. Omega 3 ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kandi iyo ibintu bimeze neza mu mubiri imbere, ngo nta kabuza bigera no ku ruhu inyuma.

    Umuyobozi ushinzwe Ubworozi muri MINAGRI, Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire iboneye n’uburenganzira ku biribwa

    Inyama, imboga, imbuto, amagi, amafi, imyumbati, ibijumba, ubugari biri mu mafunguro y’ingenzi agize imirire iboneye adakwiye kubura ku meza

    MINAGRI iri mu kwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148539/sobanukirwa-byinshi-ku-burenganzira-ku-biribwa-nimirire-iboneye-148539.html