Blog

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro nIgikoma… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yatangajwe n’ibiro by'Umukuru w'Igihugu (Village Urugwiro) avuga ko Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ufitiye inyungu u Rwanda na Jordan.

    Igihugu cy'u Rwanda n'icya Jordan bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo basanzwe bagendererana. Ibihugu byombi bifitanye amasezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w'ibihugu byombi.

    Ayo masezerano arimo ayerekeye gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa, no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw'ubuzima, mu by'ubukungu n'ubucuruzi no mu bijyanye n'ubuhinzi n'ibindi.

    Perezida Kagame ari kubarizwa i Azerbaijan , aho yitabiriye inama ya 29 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y'ikirere, COP29.

    Iyi nama iri kuba mu gihe ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi. Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bateganya kuganira ku ishoramari ry'imishinga igamije kurengera ikirere no kugabanya ingaruka z'ihumana ryacyo ku binyabuzima.

    Biteganyijwe ko ahura n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bitandukanye, barimo Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev.

    Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Jordan, Al Hussein bin Abdullah

    Ibiganiro byabo byabereye muri Baku i Azerbaijan aho bitabiriye inama ya COP29

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148578/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-nigikomangoma-cya-jordan-148578.html

  • Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Kazakhstan – #rwanda #RwOT

    Bombi bari muri iki gihugu aho bitabiriye inama ya 29 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y'ikirere, COP29.

    Bibinyujije ku rukuta rwa X, Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bakuru b'ibihugu bombi, baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu by'ubukungu mu nzego zitandukanye ku bw'inyungu z'abaturage b'u Rwanda n'aba Kazakhstan.

    Umubano w'u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.

    Muri Nzeri uyu mwaka ubwo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haberaga Inama y'Inteko Rusange ya Loni, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b'ibihugu byombi mu koroshya urujya n'uruza.

    Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by'ubukungu n'ubushobozi bwa politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by'umusaruro mbumbe w'Akarere, ahanini bitewe n'ubucuruzi bwa peteroli na gaz, kikanagira umutungo munini w'amabuye y'agaciro.

    Muri iyi nama aba bakuru b'ibihugu bitabiriye, bateganya kuganira ku ishoramari ry'imishinga igamije kurengera ikirere no kugabanya ingaruka z'ihumana ryacyo ku binyabuzima.

    Raporo y'Umuryango w'Abibumbye yiswe IPPC, igaragaza ko imyuka abatuye Isi bohereza mu kirere, iri gutuma mu mwaka wa 2030 uyu mubumbe uzaba ushyushye ku kigero kirenze icyari cyitezwe.

    This morning in Baku, President Kagame met with President Kassym-Jomart Tokayev of Kazakhstan on the sidelines of #COP29. They discussed ways to strengthen economic cooperation in various sectors for the benefit of the people of Rwanda and Kazakhstan. pic.twitter.com/Wshw0qm9Hj

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 12, 2024

    Perezida Kagame yahuriye na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, i Baku mu Murwa mukuru wa Azerbaijan bagirana ibiganiro bigamije kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi

    Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu mu nzego zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-kazakhstan

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu burezi bw'ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw'ibanze buhabwa abana muri Afurika.

    Iyi Nama izwi nka 'Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)', iri kubera muri Kigali Convention Center, igamije kureba uko ibihugu bya Afurika byagabanya ibihombo biterwa n'uko abana badahabwa ubumenyi bukwiye mu byerekeye gusoma, kwandika no kubara hakiri kare.

    Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika birimo kongera umubare w'abanyeshuri, icyakora ashimangira ko ireme ry'uburezi bahabwa rikiri ikibazo kuko hari umubare munini w'abana bato ukigorwa no gusoma ndetse no kwandika.

    Yagize ati “Mfite impungenge z'uko nubwo umubare w'abiga uri kwiyongera mu bihugu byacu byose, ibyo bikajyana no kuzirikana akamaro k'uburezi bw'ibanze, imirire iboneye ku bana, ubufasha mu myumvire n'imibanire ndetse n'uburezi bw'amashuri y'incuke bwateye imbere, haracyari ibibazo, bishobora no kwiyongera mu bihe biri imbere.”

    Yashimangiye ko ikibazo cyo gusoma, kwandika no kubara kikiri ingutu kuri benshi mu rubyiruko rwo muri Afurika, ati “Gusoma no kumva inyandiko zoroheje, nk'uko byagarutsweho na Minisitiri w'Uburezi w'u Rwanda, biracyari ikibazo ku bana icyenda mu 10 bafite imyaka iri munsi ya 20, mu bihugu byinshi bya Afurika.”

    Yavuze ko uretse n'ubumenyi busanzwe, aba bana hari ubwo batagira amahirwe yo kubona ubundi bumenyi bw'ingenzi mu mibereho yabo, burimo ubuzafasha kuzuza inshingano zabo neza mu gihe bazaba barakuze.

    Ati “Reka dutekereze kuri aba bana b'imyaka 10 badashobora gusoma neza, kwandika no kubara neza. Abana bari ahantu hatabemerera kwiyubakamo ubushobozi, ndetse reka twibaze kuri sosiyete y'aho abana benshi batabona uburyo bwo kubaka ubundi bumenyi nko kugira ubugwaneza, impuhwe, kubaha, kwigomwa, kwihangana, ubunyangamugayo no gukorera hamwe binyuze mu guhabwa ubumenyi bw'ibanze, ibyo bigatuma badashobora kubaka imibanire myiza n'abandi, imyitwarire myiza muri sosiyete ndetse no kugira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere aho bakorera.”

    Madamu Jeannette Kagame yatanze umuburo w'ibihe bigezweho, aho usanga ababyeyi badashobora kubona umwanya uhagije wo kurera abana babo, ati “Turi kuba mu bihe aho ababyeyi bari mu bintu byinshi bitandukanye, bibakura ku nshingano yabo y'ibanze yo kurera abana no kubaka imiryango mizima. Abana bashyirwa mu burezi, ariko se tujya tugira umwanya wo kuganira [hagati y'ababyeyi n'abarezi] mu rwego guhuza ibifasha abana ku ishuri, mu rugo no muri sosiyete yacu?”

    Yaboneyeho kugaragaza ko abahanga mu by'uburezi bakwiriye guhabwa iya mbere kugira ngo bagire uruhare mu kuyobora impinduka zizatuma uburezi bukwiriye bugerwaho, kandi ubumenyi bukagera kuri bose.

    Yanagaragaje ko ubumenyi bukenewe ari ubujyanye n'ibihe tugezemo, cyane cyane uburyo bwo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano.

    Ati “Twese tuzi ko uburezi, cyane cyane uburezi bw'ibanze ari urufatiro rwubakirwaho ubumenyi, kandi ubumenyi bugomba kujyana n'ibihe. Ubumenyi bwari bukenewe mu myaka ya kera cyangwa mu bihe by'itangira ry'inganda, ntabwo ari bwo bukenewe muri ibi bihe by'ikoranabuhanga cyangwa buzaba bukenewe mu bihe biri imbere [bizarangwa] n'iterambere ry'ubwenge bw'ubukorano.”

    Yagaragaje ko kugira ngo ibi bishoboke, bikwiriye ko Afurika iba ifite integanyanyigisho zikwiriye kandi zishobora guhinduka zikajyana n'ibihe bigezweho.

    Yagize ati “Uburyo twigisha, tumenyereza abakiri bato ku bijyanye h'ahazaza h'umurimo n'iterambere ni ingenzi cyane, kandi ibi bikubiyemo gushyiraho ingamba [zifasha muri urwo rugendo] gushyiraho integanyanyigisho ishobora kujyana n'impinduka zigezweho, kubaka ubushobozi bw'abarimu bigisha, gusaranganya ubushobozi, uruhare rw'ababyeyi n'umuryango mugari muri rusange.”

    Madamu Jeannette Kagame yatanze umuburo, avuga ko mu gihe Afurika yananirwa guha abana bayo ubumenyi bukwiriye, ibi bishobora kuvamo ibyago bitandukanye birimo kuba aba bana batazagira icyo bimarira mu gihe baba bamaze gukura.

    Ati “Turamutse tunaniwe gushyira imbaraga mu burezi bw'ibanze no guteza imbere imitekerereze, kongera umubare w'abanyeshuri barangiza amashuri abanza, ndetse no kongera ubushobozi dushyira mu rwego rw'uburezi, cyane cyane ku banyeshuri bafite amikoro make [yabafasha kwiga], ni ikihe kiguzi ku rubyiruko rw'uyu Mugabane, ku bushobozi bwabo bwo kwiga, kubona akazi ndetse n'ubuzima bwabo muri rusange?”

    Yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kugeza uburezi kuri bose, atanga urugero ku Rwanda rwahoze rufite uburezi buheza, butarimo ishoramari kandi butanga umusaruro muke, ari ubu ibintu bikaba byarahindutse nyuma y'uko Leta ifashe ingamba zirimo kugeza uburezi kuri bose mu gihugu.

    Yagaragaje isano iri hagati y'uburezi n'amahoro n'ituze muri sosiyete, ati “Uburezi bwubaka kwigirira icyizere, kwigirira icyizere bikubaka icyizere, icyizere kikubaka amahoro. Amahoro y'u Rwanda azakomeza kuba intego nyamukuru [ya Leta y'u Rwanda], ari nayo mpamvu ishoramari mu burezi ari ikintu kitagibwaho impaka.”

    Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere uburezi ku Mugabane wa Afurika birimo kongera umubare w’abanyeshuri, icyakora ashimangira ko ireme ry’uburezi bahabwa rikiri ikibazo kuko benshi mu bana batazi gusoma, kwandika no kubara ku kigero gikwiriye

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiriye kongera ishoramari bishyira mu rwego rw’uburezi

    Madamu Jeannette Kagame ubwo yari akurikiye iyi Nama

    Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana muri Afurika, ‘Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)’ yahuje abahanga mu by’uburezi baturutse hirya no hino muri Afurika

    Abahanga mu burezi baturutse hirya no hino ku Isi bitabiriye iyi Nama

    Abana b’abanyeshuri bahawe umwanya muri iyi Nama

    Imbyino zigaragaza umuco Nyarwanda zifashishijwe

    Intore zihamiriza mu muco Nyarwanda aho zashimishije abitabiriye iyi Nama

    Jackie Lumbasi ni we wari umusangiza w’amagambo

    Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abandi bayobozi bari mu bitabiriye iyi Nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-ibihugu-bya-afurika-kongera-ishoramari-mu

  • Indyo yuzuye tuyigire umuco! MINAGRI yibukije… – #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwacu bwa buri munsi kugira ngo umuntu abeho bisaba ko afata ifunguro, ariko ifunguro ryose ntabwo riba ryujuje intungamubiri ni yo mpamvu hari indwara abantu benshi barwara indwara ziturutse ku bumenyi buke bafite mu gutegura indyo yuzuye (imirire mibi), urugero: Umubyibuho ukabije, bwaki, kugwingira n'izindi nyinshi.

    Abantu benshi kenshi batekereza ko gutegura indyo yuzuye bisaba gushaka amafunguro ahenze, ariko ntabwo ari byo. Ahubwo bisaba ko umenya ibiribwa ndetse n'intungamubiri. Kugira ngo indyo ibe yuzuye igomba kuba igizwe n'Ibyubaka umubiri (Proteins), Ibitera imbaraga (Carbohydrates) n'Ibirinda indwara (Vitamins) mu mafunguro ya buri munsi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire iboneye ndetse n’ibigize indyo.

    Ibi yabigarutseho muri iki gihe cy’ukwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye mu Rwanda, kuva tariki 16 Ukwakira kugeza tariki 15 Ugushyingo 2024, mu nsanganyamatsiko igira iti: ‘Uburenganzira ku Biribwa: Ubuzima Bwiza N’Ejo Heza’.

    Jean Claude Ndorimana asobanura ibigize ifunguro ryuzuye, yagize ati: ”Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n'ibirinda indwara”. Avuga ko gutegura indyo yuzuye bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda cyane cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y'urugo.

    Yongeyeho ko ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk'inkoko zikabaha amagi n'inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n'ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.

    Gutegura indyo yuzuye, ntibisaba gushaka amafunguro ahenze. Ahubwo bisaba kumenya umumaro wa buri kiribwa dusanganwe, maze ukamenya n'uko wabitegura bikagirire akamaro ababirya.

    Mu biribwa bw'ingenzi bikenewe kugira ngo umuntu ategure indyo yuzuye, hakenewe ibyubaka umubiri; ari byo ibinyampeke n'ibinyamisogwe, bigaragaramo ibigori, ibishyimbo, amasaka, inyama, igi, indagara, amata ndetse na soya.

    Hakenewe kandi ibitera imbaraga, ari byo ibijumba, imyumbati, umuceli, ibirayi n'ibindi. Hakaza ibirinda indwara ari byo mboga (dodo, amashu, karoti, n'imbuto nk'imineke, avoka, inanasi, amatunda n'ibindi.

    Ibi byose bishobora kubonwa na buri rugo rugize umuryango nyarwanda. Hakaba hakiri ikibazo cy'ababyeyi basuzugura bimwe muri ibi biribwa cyane cyane imboga, maze bakagaburira abana indyo imwe.

    Mu kwifatanya n’abatuye Isi mu ntego yo kwihaza mu biribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi {MINAGRI} n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (FAO), basaba abanyarwanda ko indyo yuzuye yagirwa umuco mu miryango.

    Ibijumba biri mu bitera imbaraga, igihe ubitetse ujye uzirikana imboga ndetse n’ibyubaka umubiri nk’ibishyimbo, indagara n’ibindi

    Umuceri uri mu bitera imbaraga umubiri w’umuntu

    Igi ni ingenzi cyane ku ifunguro ryawe bikaba akarusho ugiye urirya buri munsi

    Karoti ntizihenda, ziri mu bwoko bw’ibiribwa birinda indwara

    Ushobora kubura ubushobozi bwo kugura inkoko cyangwa ifi ariko byose binganya intungamubiri n’indagara kandi zo zirahendutse cyane

    Ibirayi biri mu bwoko bw’ibiribwa bitera imbaraga kandi biraboneka hirya no hino mu gihugu

    Kurya ifi ku ifunguro ryawe ntako bisa kuko ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

    Amata ni ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu akaba ari mu byubaka umubiri mu cyiciro kimwe n’inyama, amagi, indagara n’ibishyimbo

    Imbuto zirimo Avoka, Imineke, Pomme, Watermalon, Amacunga n’Amatunda ni ingenzi cyane kuri buri funguro ryawe

    Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bidahenze kandi byunganira cyane indyo yuzuye

    Gutegura indyo yuzuye ntabwo bisaba gushaka amafunguro ahenze, ibishyimbo biri mu cyiciro kimwe n’inyama

    INDYO YUZUYE TUYIGIRE UMUCO MU MAFUNGURO YACU YA BURI MUNSI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148568/indyo-yuzuye-tuyigire-umuco-minagri-yibukije-ibigize-indyo-yuzuye-nuko-wayitegura-mu-birib-148568.html

  • Umuziki, urwenya n’impanuro zikomeye mu byin… – #rwanda #RwOT

    Inama y’uyu mwaka ya YouthConnekt yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, yabaye amahirwe akomeye ku rubyiruko rwabashije kuyitabira, by’umwihariko ku Banyarwanda kuko usibye n’ubumenyi babashije no kwegukana ibihembo bikomeye, abandi barimo ababyinnyi, aba-DJs, abashyushyarugamba, ababyinnyi, n’abanyarwenya bakomeye bahabwamo akazi.

    Dore bimwe mu bintu by'ingenzi byaranze iyi nama:

    1.     Yitabiriwe n'abarenga 3000 ifungurwa na Perezida Paul Kagame


    Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe watangije ku mugaragaro Inama ya 7 y'Ihuriro ry'Urubyiruko muri Afurika, YouthConnekt Africa 2024 yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Imirimo y’urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya'.


    Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 3000 hagati ya tariki 8-10 Ugushyingo 2024 ibera muri Kigali Convention Centre.

    Muri iyi nama, Perezida Kagame yatanze ikiganiro kigaruka ku ruhare rw'urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika. Ni ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w'Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane na Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n'uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung'u.

    2.     Hatanzwe ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 110 Frw


    Imishinga itanu y'urubyiruko yahize indi binyuze mu irushanwa ngarukamwaka rya Hanga Pitch Fest rigamije guteza imbere urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga yitezweho impinduka, yahembwe miliyoni 110Frw.

    Ikigo Sinc-Today Ltd cyashinzwe na Eric Mupenzi hagamijwe guhindura urwego rw'imitegurire y'inama n'ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n'ibindi, ni cyo cyatsindiye irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni 50Frw.

    Irushanwa rya Hanga Pichfest rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zitandukanye. Ni ku nshuro ya kane ryari ribaye. Ritegurwa na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP n'abandi.

    Ba rwiyemezamirimo batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, nibo batoranywamo uwahize abandi agahembwa miliyoni 50Frw, uwa kabiri agahabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu miliyoni 15 Frw , uwa kane n'uwa gatanu buri umwe agahembwa miliyoni 12,5 Frw.

    3. Hatangijwe icyiciro cya mbere cya gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub


    Ku munsi wa kabiri w'inama ya YouthConnekt, Perezida Kagame yatangije icyiciro cya mbere cya gahunda ya Timbuktoo HealthTech Hub, igamije gutera inkunga imishinga y'ikoranabuhanga mu rwego rw'ubuzima.

    Timbuktoo ni umushinga w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by'ishoramari muri Afurika aho kugeza ubu ufite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

    Binyuze muri iyi gahunda abafite imishinga n'ibigo biri gutangira mu rwego rw'ikoranabuhanga mu buzima bagera kuri 957 batanze imishinga yabo hatoranywamo 40, ari na bo batangiranye n'icyiciro cya mbere cyayo.

    Gahunda ya Timbuktoo yitezweho gufasha Umugabane wa Afurika kwigobotora ibibazo bikomeje kwibasira urwego rw'ubuzima birimo ibyatangiranye n'Icyorezo cya Covid-19. 

    Imishinga izajya iterwa inkunga binyuze muri Timbuktoo HealthTech Hub yitezweho guhanga ibishya bizahindura urwego rw'ubuzima, kugeza serivisi z'ubuvuzi muri Afurika no kongera amahirwe y'ibigo cyangwa imishinga igitangira mu guhanga ibishya mu rwego rw'ubuzima.

    4. Hatangiwemo impanuro n'abayobozi bakomeye ndetse na ba rwiyemezamirimo biteje imbere


    Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye iyi nama n’abandi Banyafurika muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite umubare munini w’urubyiruko, ariko bidakwiye kugarukira mu mibare gusa ahubwo bigomba kujyana no kurwubakira ubushobozi.

    Ati: 'Akenshi hari ibyo twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryabo n'igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka utuma ibintu byose bigenda neza.'

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye no kwigira ku mateka y'abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu byabo cyangwa ahandi.


    Ni mu gihe Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yagize ati: 'Imibare ivuga ko 60% by'Abanyarwanda bari munsi y'imyaka 30 kandi 60% by'Abanyafurika bari munsi y'imyaka 25, ariko ntabwo ari imibare gusa. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h'u Rwanda na Afurika.'


    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko umutungo ukomeye Afurika ifite ari urubyiruko rwayo, bityo hakenewe gahunda ziruhuriza hamwe kugira ngo rwigire hamwe uko rwakemura ibibazo byugarije umugabane. 

    Ati: 'Turasaba ko hajyaho gahunda zitandukanye z'Umugabane wa Afurika zihuza urubyiruko kugira ngo rukemure ibibazo bibangamiye iterambere rya Afurika, ruyobore impinduka zikenewe.'

    Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n'uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung'u, yakanguriye urubyiruko bagenzi be kugira amakuru y'ibiri kubera mu bihugu byabo no ku Isi, kuko ari byo bizabafasha kumenya ibyo bashobora gukora ngo bagere ku iterambere. 

    Yavuze ko inzego zishinzwe iterambere ry'urubyiruko na Leta muri rusange bakwiye kugira uruhare mu gushyiraho uburyo rubona imirimo kuko ari byo bizafasha mu iterambere ry'ubukungu.

    5. Abitabiriye babonye umwanya uhagije wo kwidagadura


    Ku ikubitiro, abana b'abakobwa n'abahungu babarizwa mu Muryango Sherrie Silver Foundation, bafashije abitabiriye iyi nama gususuruka no kuyitangira bari mu mwuka mwiza nk'urubyiruko. 

    Binyuze mu mbyino zidasanzwe zirimo izigezweho n'iza Gakondo, indirimbo zivuga ibyiza by'u Rwanda n'iziha ikaze abitabiriye, aba bana bishimiwe n’ibihumbi by'abari bateraniye muri Kigali Convention Centre.


    Abanyarwenya barimo Anne Kansiime uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda ndetse na Mammito wo muri Kenya, bataramiye abitabiriye inama ya Youth Connekt imaze iminsi ibera mu Rwanda.

    Aba banyarwenya biyongeraho abo mu Rwanda nka Rusine Parick, Herve Kimenyi na Babu bataramiye muri Kigali Convention Centre mu gitaramo cyiswe 'Gen-Z Comedy Night' cyari kiyobowe na Fally Merci.

    Mammito witabiriye iki gitaramo bigaragara ko akuriwe, ntabwo yigeze agaragaza intege nke ku rubyiniro ahubwo yatanze ibyishimo ku bakunzi b'urwenya bari bakoraniye muri Kigali Convention Center.

    Iki gitaramo cyasojwe n'umunyarwenya Anne Kansiime waherukaga i Kigali ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Seka Live muri Nzeri 2023.

    Ni igitaramo cy'urwenya cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2024, cyitabirwa n'abiganjemo urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Connekt. Iki gitaramo kandi cyari cyitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.


    Muri iyi nama kandi, umuhanzikazi Aline Sano Shengero wamamaye nka Alyn Sano afatanije na Christiane Boukuru ndetse na bamwe mu banyempano batsinze mu cyiciro cya gatatu cya Art Rwanda Ubuhanzi, na bo bahawe umwanya basusurutsa abayitabiriye mu njyana gakondo.


    Aba-DJs b’abakobwa barimo Dj Ira na Dj Sonia babonye akazi muri iyi nama, ndetse n’itsinda ry’ababyinnyi bayobowe na Titi Brown uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro Nyarwanda bahawe umwanya basusurutsa abitabiriye YouthConnekt 2024.

    YouthConnekt imaze imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo bishingiye ku iterambere.

    Cyatangiye ari igitekerezo cy'u Rwanda muri gahunda y'Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba icya Afurika yose.

    Kugeza ubu, ibihugu 33 byo muri Afurika bimaze gufata Youth Connekt nk'uburyo bwo kwita ku rubyiruko no kuruteza imbere. Abayitabira babona umwanya uhagije wo kumva impanuro, kuganira, kumenyana no gusangizanya ubumenyi n'amakuru yatuma rubasha kwisubiriza ibibazo birwugarije ari nabyo bikoma mu nkokora iterambere ryarwo.

    Uyu mwaka, iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko rubarizwa mu nzego z'umutekano zirimo Polisi, Ingabo z'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora ndetse n'Urwego rwa DASSO, ba rwiyemezamirimo bato, abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza, urubyiruko rubarizwa mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye, abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko n'abandi.

    Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abandi baturutse hirya no hino muri Afurika bari mu bitabiriye ndetse bagasangiza abandi aho bageze mu rugendo rwo kwiteza imbere


    REBA AMASHUSHO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI YOUTHCONNEKT


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148569/umuziki-urwenya-nimpanuro-zikomeye-mu-byingenzi-byaranze-youthconnekt-africa-summit-2024-a-148569.html

  • RCS yirukanye abacungagereza 411 barimo Komiseri na ba Ofisiye Bakuru – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RCS kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024, rigaragaza ko ari icyemezo cyemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Ugushyingo 2024.

    RCS iti 'Aba bakozi birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi ruswa n'ibindi byaha.'

    Abirukanywe barimo Komiseri umwe, ba Ofisiye Bakuru 26, ba Ofisiye bato 20 ba su Ofisiye n'aba Wada 364.

    Itangazo rikomeza rivuga ko 'imyanzuro yo kubirukana ijyanye n'amahame yo kwimakaza imikorere myiza ya RCS'

    Muri Gicurasi 2024 inzego z'ubutabera zitangaje ko hari abacungagereza barenga 135 bari bakurikiranyweho ibyaba bitandukanye, barimo 20 bahise basubizwa mu kazi abandi bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu gihe abandi benshi basabiwe kwirukanwa burundu muri uyu mwuga.

    Abacungagereza birukanywe harimo abahowe imyitwarire mibi mu kazi, ruswa n’ibindi byaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rcs-yirukanye-abacungagereza-411-barimo-komiseri-na-ba-ofisiye-bakuru

  • Trump yatangaje uwo yifuza ko azaba Ambasaderi wa Amerika muri Loni – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize hanze ku wa 11 Ugushyingo 2024, Donald Trump yagize ati 'Ntewe ishema no kwemeza Elise Stefanik ngo azabe mu bagize guverinoma yanjye nka ambasaderi wa Amerika mu Muryango w'Abibumbye.'

    'Elise ni umuntu utangaje cyane w'umunyembaraga kandi w'umunyabwenge, akarwanirira Amerika mbere y'ibindi byose.'

    Mu gihe byaba byemejwe na sena ya Amerika, Stefanik, yazasimbura Linda Thomas-Greenfield, wari uhagarariye iki gihugu muri Loni kuva mu 2021.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku Cyumweru, Stefanik yanditse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika 'ziteguye gusubira mu bukangurambaga bwa 'Maximum Pressure' bwa Perezida Trump bwo guhangana na Iran.”

    Yavuze ko iki gihugu cyakomejwe cyane n'intege nke z'ubuyobozi bwa Biden na Harris.

    Maximum Pressure ni ubukangurambaga bwatangijwe ku butegetsi bwa Trump, nyuma y'uko mu 2018 iki gihugu cyikuye mu masezerano mpuzamahanga yashyizweho mu 2015, agamije gukumira ibikorwa byo gukora ibisasu bya kirimbuzi bya Iran hirindwa ingaruka mbi zishobora guterwa na byo hagamijwe amahoro n'umutekano ku Isi. Aya masezerano azwi nka [JCPOA- Joint Comprehensive Plan of Action].

    Trump yavugaga ko aya masezerano atigeze akumira ibikorwa bya Iran, icyo yakoze ari ukubitinza gusa bigakomeza gukorwa, bityo ahitamo gushyiriraho iki gihugu ibindi bihano bikakaye binyuze muri ubu bukangurambaga.

    Stefanik ni umwe mu bashyigikiye cyane Israel mu ntambara ikomeje kujya mbere hagati yayo na Hamas muri Gaza no mu bitero by'indege igaba ku mutwe wa Hezbollah muri Liban.

    Yanashyigikiye icyemezo cya Israel cyo kwamagana ibikorwa by'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi z'Abanya-Palestine [UNRWA], nyuma y'uko abakozi baryo bashinjwe gufasha abarwanyi ba Hamas.

    Mu kwezi gushize Stefanik yavuze ko 'Ubutegetsi bwa Biden na Harris bwahaye UNRWA arenga miliyari imwe y'amadolari kuva mu 2021, buzuza ikigega cy'uyu mutwe w'iterabwoba. Ibi bigomba guhagarara.'

    Intumwa ya Israel mu Muryango w'Abibumbye, Danny Danon, yakiriye neza aya makuru, ashimira Stefanik kudahwema kugaragaza 'icyiza n'ikibi'.

    Uyu mugore avugwaho kurwanirira Amerika no kuba umunyabwenge mu bya politiki

    Depite Elise Stefanik ni umwe mu bashyigikiye Israel

    Depite Elise Stefanik abarizwa mu ishyaka ry’Aba-Républicains


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yatangaje-umu-republicains-yifuza-ko-azaba-ambasaderi-wa-amerika-muri

  • Ishiba yongeye gutorerwa kuyobora u Buyapani – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 67, yagize ku butegetsi asimbuye Fumio Kishida wavuye ku butegetsi nyuma y'imyitwarire itari myiza yatumye Ishyaka rye, Liberal Democratic Party (LDP) ritakarizwa icyizere.

    Ishiba yahise atangwa n'iryo Shyaka, ahita anategura amatora mu rwego rwo kugira ngo ribone ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ryari ryifatanyije n'andi mashyaka mu mpuzamashyaka ihuriweho.

    Intego yari uko Impuzamashyaka ihuriweho na LDP igomba kubona ubwiganze busesuye mu Nteko y'umutwe w'Abadepite, bityo Ishiba akazoroherwa no gushyira mu bikorwa gahunda ze z'iterambere.

    Icyakora ibyo LDP yahuye nabyo byari agahomamunwa kuko ahubwo yarushijeho gutakaza amajwi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko, ahanini kuko amatora yabaye abaturage barakajwe n'ibiciro biri kuzamuka ndetse natanishimiye iryo Shyaka ryavuzwemo ibibazo uruhuri kuva kuri ruswa n'ibindi bitandukanye.

    Mu Nteko y'Abadepite 465, iri shyaka ryari rifitemo imyanya 247, icyakora ryaje kwisanga risigaranye imyanya 191 nyuma yayo.

    Gusa nubwo iri shyaka ryatakaje imyanya, Umuyobozi waryo yongeye gutorerwa kuba Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani, aho afite inshingano zitoroshye zo guhangana n'ibibazo by'izamuka ry'ibiciro rikomeje kuzonga abaturage, mu gihe ibibazo by'umwuka mubi uri hagati y'u Buyapani n'u Bushinwa ari indi ngingo yo gucungira hafi.

    Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shigeru Ishiba, yongeye gutorerwa gukomeza izo nshingano nyuma y’uko impuzamashyaka imushyigikiye itsindiwe amatora mu kwezi gushize, igatakaza ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishiba-yongeye-gutorerwa-kuyobora-u-buyapani

  • Ubuhinzi bw'ibishyimbo bwigaranzuye ibigori: Ubuso burenga 57% buhingwaho ibihingwa bitandukanye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aho imvura igwa neza mu gihugu ubu imisozi isa n'icyatsi kuko ahatarahinzwe ibishyimbo hahinzwe ibigori.

    Ubushakashatsi bukorwa kuri buri gihembwe cy'ihinga bugaragaza uko ubuhinzi buhagaze mu Rwanda bwerekanye ko ibihingwa bisimburana mu murima byiharira hegitari ibihumbi 987, bituma haboneka umusaruro mushya mu gihe gito. Ni mu gihe ibihingwa ngengabukungu bimara igihe kirekire mu butaka nk'insina, ikawa n'icyayi byiharira hegitari ibihumbi 513.

    Ubworozi bw'umwuga bukorerwa kuri hegitari ibihumbi 116, bifasha mu kwihaza mu biribwa no kuzamura imibereho y'abatuye mu bice by'icyaro.

    Kubera ko u Rwanda rugizwe n'imisozi n'ibibaya, ibihingwa byibandwaho mu bice bitandukanye biba binyuranye. Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza dufite ubuso bunini bukorerwaho ubuhinzi by'umwihariko nka Nyagatare ifite hegitari ibihumbi 140 zikorerwaho ubuhinzi, zingana na 73,3% by'ubutaka bwose bw'akarere.

    Mu turere tw'Umujyi wa Kigali dutuwe mu buryo bucucitse nka Kicukiro na Nyarugenge hakomeza gukorerwa ubuhinzi cyane cyane mu mirima iri impande y'urugo, mu karima k'igikoni n'ubuhinzi buciriritse bufasha abahatuye kubona bimwe mu bitunga urugo.

    Ibishyimbo bihingwa ku buso bunini mu gihugu

    Ibihingwa byahinzwe mu gihembwe cya 2024 B birimo ibyo usanga ku meza ya benshi mu gihugu, nk'ibigori byahinzwe kuri hegitari ibihumbi 92,9, ibishyimbo bihingwa kuri hegitari ibihumbi 329,1 mu gihe imyumbati yahinzwe kuri hegitari ibihumbi 172,5.

    Ibi bihingwa ni bimwe mu byihanganira ihindagurika ry'ibihe kandi bigatanga umusaruro uhagije ku baturarwanda.

    Ibihingwa ngengabukungu nk'insina bihinze ku buso bwa hegitari ibihumbi 258,5 hirya no hino mu gihugu. Urutoki rufasha abahinzi kubona amafunguro kandi bagakuramo amafaranga by'umwihariko ibitoki biribwa n'ibyengwamo inzoga byakomeje kuba ubukombe mu gihugu.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abahinzi barenga 89% bakoresha uburyo bwo kurwanya isuri mu mirima yabo, bahinga imboga ndetse mu bice by'imisozi ahenshi baciye amaterasi y'indinganire ahandi bakoresha amaterasi yikora.

    Imibare igaragaza ko 47% by'abahinzi bo mu Rwanda bakora ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, harimo no guhinga ibiti bivangwa n'imyaka hagamijwe kurengera urusobe rw'ibinyabuzima, gusigasira ubwiza bw'ubutaka no gutuma ubutaka butaba bwambaye ubusa.

    Ubusesenguzi bugaragaza ko abantu bagenda bagabanya ubuso bahingaho igihingwa bitewe n'aho igihe kigeze, kuko nk'ubuhingwaho ibigori bwaragabanyutse ugereranyje n'ibihembwe byashize, ahubwo ubuhingwaho ibishyimbo burushaho kwiyongera.

    Ku rundi ruhande abakora ubuhinzi binjiye cyane mu bugamije ubucuruzi, abenshi bitabira guhinga imbuto zitanga umusaruro mwinshi no guhinga mu buryo bugezweho.

    Ibyavuye mu gihembwe cy'ihinga cya 2024 B bigaragaza akamaro gakomeye k'ubuhinzi by'umwihariko ku bihugu bifite umuvuduko mu kwiyongera kw'abaturage kuko ubutaka buhita buhinduka imari ikomeye.

    Raporo ya NISR igaragaza ko umusaruro w'ubuhinzi wiyongereye aho uw'imyumbati wiyongereyeho 6%, ugera kuri toni 783,29, uw'umuceri wiyongeraho 4% ugera kuri toni 72.834, uw'ibijumba wiyongereyeho 8%, ugera kuri toni 666.814, na ho uw'ibitoki wiyongereyeho 5%, ugera kuri toni 1.142.552.

    Binyuze muri gahunda z'igihe kirambye zikoreshwa mu buhinzi u Rwanda ruri kubaka urwego rw'ubuhinzi ruteye imbere ariko runaharurira ibindi bihugu inzira ngo byigireho uko abato bakwiga gukoresha ubutaka neza babujyanishije n'ibyo bakeneye.

    Ubutaka bunini mu Rwanda bukoreshwa mu buhinzi, ndetse ibishyimbo bigenda byigarurira umwanya munini


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-bw-ibishyimbo-bwigaranzuye-ibigori-ubuso-burenga-57-buhingwaho

  • Chorale St Paul Kicukiro igiye gukora ku nshu… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo biba buri mwaka byahawe inyito ya 'Great Classic' ahanini bitewe n'uko ariyo njyana bakunda kuririmbamo. Umuririmbyi akaba n'umuyobozi wa Chorale Saint Paul, Nizeyimana Nyituriki Denys, yabwiye InyaRwanda ko bahaye umwihariko ibi bitaramo binyuze mu muziki wa 'Classic' kandi ibitekerezo bya benshi bigaragaza ko banyuzwe, ari nayo mpamvu bifuje kubishyiramo imbaraga. 

    Yavuze ati 'Mu bitaramo byacu tuyinjiramo (injyana ya 'Classic') cyane tugakora ku bihangano bifite amateka by'abahanzi bakomeye bagize uruhare muri uyu muziki. 

    Ntituririmba gusa ahubwo tunabyina imbyino zo muri iyi njyana zimenyerewe nka za 'Waltz' aho babyina ari 'Couples' na za 'Ballet dances', haba harimo indirimbo zikoze mu buryo bwa 'theatres' zizwi nka 'Opera' n'ibindi byinshi abazaza bazafasha kwibonera. Urumva rero ko iyo njyana tuba twayinjiyemo mu misokoro akaba ariyo mpamvu tuvuga ko ari 'Great Classic Concert'.'

    Denys yavuze ko iki gitaramo muri rusange kigamije gutaramira Abanyarwanda by'umwihariko abakunzi b'iyi njyana, guteza imbere uyu muziki no kuwukundisha abataragira amahirwe yo kuwumenya, guteza imbere umuco, guteza imbere umuziki wa 'Classique' mu Rwanda, gutanga ubutumwa bwiza buzaba buri mu ndirimbo 'tuzaririmba no kwidagadura'.

    Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gitaramo abantu bakwiye kwitega kuzabona udushya tudasanzwe mu bitaramo byatambutse, kandi bitegura no kuzabona indirimbo zakunzwe za Chorale St Paul.

    Yungamo ati 'Bazitege kunogerwa n'umuziki mwiza 'Orchestra' izabacurangira, aha ndavuga 'Orchestra' ya Classic na 'Orchestra' ya Band. Yavuze ko ashingiye ku buhanga bamaze kugaragaza muri ibi bitaramo bagiye bakora buri mwaka, ntawashindikanya ko igitaramo cy'uyu mwaka kizagenda neza.

    Avuga ati 'Kuzaririmba neza byo ntawabitindaho abadukurikira bamaze kubimenyera, bazitege kandi kubyina n'indirimbo zisanzwe z'iwacu mu Rwanda dukunda zaba iza gakondo na Karahanyuze.'

    Umuziki wa 'Classic' urazwi cyane ku isi, ukunda kwandikwa mu manota, ugasomwa mu manota ukanaririmbwa mu majwi ahanitse.

    Indirimbo yubahiriza Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), iririmbwa kandi icuranze muri aya majwi.

    Chorale Saint Paul ifite intego yo gufasha abakilisitu gusingiza Imana ibinyujije mu ndirimbo, yashinzwe mu mwaka wa 2009 bivuye ku gitekerezo cya Padiri Eric Nzabamwita wari Padiri Mukuru wa Paroisse St Jean Bosco Kicukiro.

    Imenyerewe mu muziki wa Classic ukorwa n’abahanga mu miririmbire, aho wandikwa mu manota asobanutse y’umuziki kandi ukaririmbwa mu majwi ahanitse yiharirwa n’abitoje ku rwego rwo hejuru.

    Zimwe mu ndirimbo za Chorale Saint Paul zizwi na benshi harimo nka 'Mariya ni umubyeyi w’abakene', 'Umubyeyi uturutira bose', izaririmbiwe amakipe nka Rayon Sports, Gasogi United n’izindi.

    Iki gitaramo 'Great Classic Concert' kizaba guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba. Kandi kwinjira byashyizwe ku 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, ndetse na VVIP/Table y’ibihumbi 250,000 Frw. Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com.

     Chorale St Paul Kicukiro yatangaje ko igiye gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo bise 'Great Classic Concert' 

    Chorale St Paul Kicukiro yavuze ko izakorera iki gitaramo muri Camp Kigali, ku wa 15 Ukuboza 2024

    Chorale St Paul Kicukiro igaragaza ko yahisemo gukora ibi bitaramo mu rwego rwo gufasha abantu kunogerwa n'umuziki wa 'Classic'


     

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA CHORALE SAINT PAUL KICUKIRO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148554/chorale-st-paul-kicukiro-igiye-gukora-ku-nshuro-ya-gatatu-igitaramo-cyubakiye-ku-muziki-wa-148554.html