Blog

  • Ibitaramo biratandukanye, icyo ku wa kane taliki ya 14 Ugushyingo ANTONOV bizaba ari ibicika.  #rwanda #RwOT

    Semuhungu Eric, uko byagenda kose, nta wundi muntu ufite umwihariko nk'uwe muri iki gihugu. Ari muri bamwe bita ba 'influencer' bya nyabyo muri make abashyushyarugamba, kandi aho bisaba ko 'atwika', abikorana umwete ukunze maze hagashya koko, umuriro ukaka hagakongoka.

    Semuhungu Eric umaze umaze kwikubira amwe mu ma sosiyete mu bijyanye no kwamamaza bitewe nuko afite izina ry'ikimenya hose.

    Eric Semuhungu umaze kwigarurira abakunzi batari bake mu gihugu cy'u Rwanda.

    Rugamba Jean Claude wamamaye ku mazina Dj Capsi nawe azaba ahari uyu usanzwe akorea akazi ko kuvanga imiziki mu mwaka wa 2023 ubwo yari mu irushanwa rya Dj Battle Africa yaje gutsindira  ibihumbi 500 ubwo yarahanganye n'abandi ba Dj muri iryo rushanwa kugeza magingo aya nawe abarizwa mu itsinda ry'aba influencer ryitwa Traffic Jam.

    Dj Caspi uvanga imiziki aba anasanzwe abarizwa muri TRAFFIC JAM.

    General Benda ukunzwe cyane mu bijyanye n'imbyino zigaragara mu ndirimbo za bamwe mu bahanzi bafite izina mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yarwo akaba anavanga imizi ku izina rya Dj Benda uyu nawe azaba ahari nawe ari muri bamwe bagize itsinda ry'abanyabirori ryitwa TRAFFIC JAM.

    Uyu mubyinnyi nawe ari muri bamwe basoje umwaka wa 2023 bahagaze neza ku isoko ry'ababyinnyi bazi kubyina kandi babyina imbyino mu indirimbo zigakundwa, kugeza ubu uyu mubyinnyi General Benda asigaye anabihunza na kandi kazi ko kuvanga imiziki, iwe avuga ko bitamugora dore ko abikora abikunze byombi, ko ari akazi kamuryohera kandi ko agakora agakunze.

    Dj akaba n'umubyinnyi General Benda yibutsa abantu ko bagomba gutarama ku ijoro ryo ku wa 14 Ugushyingo.

     

    Muntu wese ujya mu bitaramo bitandukanye ugataha wumva utanyuzwe. ijoro ryo ku wa Kane taliki yo ku wa 14 bizaba ari ibicika, ubwo bamwe mu banyabirori bafite izina mu gihugu cy'u Rwanda twamenyereye ko bakora akazi kabo neza TRAFFIC JAM imenyerewe kuryoshya igitaramo bidasanzwe, isanzwe ibarizwamo Eric Semuhungu umwe mu baryoshya ikirori umuriro ukaka, hakaba DJ BENDA uvanga imiziki we na DJ Caspi, iki gitaramo kizabera ANTONOV LOUNGE i Kicukiro hirya ya Car Wash ku isaha y'isaa 19:00 ku waba yifuza ubundi busobanuro yahamagara cyangwa se akandika ubutumwa bugufi nimero ni 0783627721.

    Ibitaramo biratandukanye, icyo ku wa kane taliki ya 14 Ugushyingo ANTONOV bizaba ari ibicika.  

    The post Ibitaramo biratandukanye, icyo ku wa kane taliki ya 14 Ugushyingo ANTONOV bizaba ari ibicika.  appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibitaramo-biratandukanye-icyo-ku-wa-kane-taliki-ya-14-ugushyingo-antonov-bizaba-ari-ibicika/

  • Polisi y'u Rwanda yasezeye abapolisi batangiye ikiruhuko cy'izabukuru – #rwanda #RwOT

    Abashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru barimo abo ku rwego rwa Komiseri 7, ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, ba su-Ofisiye (NCOs) 96 n'abapolisi 14 basezerewe ku mpamvu z'uburwayi n'izindi zitandukanye.

    Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru; umurava, ubwitange no kutizigama byabaranze mu kazi.

    Ati “Igihe mumaze mu kazi ndetse n'imirimo itandukanye mwakoze, twese Abanyarwanda turabibashimira, kuko mwagize uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu gitekanye dufite uyu munsi. Abaturarwanda musanze, biteguye kubakira neza.'

    Yakomeje avuga ko 'Murasabwa gukomeza kuba intangarugero kuri bo nk'uko bisanzwe, mukorana bya hafi nabo, inzego z' ubuyobozi, Polisi y'u Rwanda ndetse n'izindi nzego z'umutekano, kugira ngo dukomeze kubumbatira umutekano no gusigasira ibyo twagezeho.”

    Minisitiri Biruta yashimiye abasanzwe bari mu kiruhuko cy'izabukuru, bakomeje gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu ndetse nabo ubwabo, abasaba kuba hafi bagenzi babo, kugira ngo bibafashe kwinjira mu buzima bushya batangiye bisanga.

    Yabijeje ko ubuyobozi bw'igihugu buzakomeza kubaba hafi muri gahunda zose zigamije iterambere n'imibereho myiza yabo n'iy'imiryango yabo.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku rugero rwiza batanze n'indangagaciro zabaranze.

    Yagize ati “Turabashimira mwese mwasoje neza inshingano zanyu. Mwakunze igihugu muracyitangira kandi mukora mutizigama kugira ngo igihugu kigire umutekano n'amahoro arambye. Ibikorwa byiza mwakoze, urugero rwiza mwatanze n'indangagaciro zabaranze tuzakomeza kubizirikana.”

    Yashimiye kandi imiryango yabo yakomeje kubaba hafi ikabafasha kuzuza neza no gusoza inshingano.

    Yabagaragarije ko n'ubwo bagiye mu kiruhuko, batarushye, igihugu kikibakeneye mu nshingano zindi zitandukanye kandi ko hazakomeza kubaho ubufatanye nk'uko bisanzwe.

    Yabijeje ko Polisi y'u Rwanda izakomeza gukorana nabo bya hafi mu rwego rwo kunoza akazi kayo no kubungabunga imibereho myiza yabo, abasaba kuzakomeza kurangwa n'ubupfura, gukunda igihugu no kwitanga bagaragaje mu nshingano zitandukanye bakoze no kuzakomeza kuba imboni n'intangarugero aho bazaba bari hose.

    CP (Rtd) Denis Basabose, mu izina ry'abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yavuze ko bishimiye agaciro n'icyubahiro bahawe.

    Ati “Twishimiye kandi dutewe ishema n'agaciro n'icyubahiro twahawe. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wadushyize mu kiruhuko cy'izabukuru, tuzahora tuzirikana ineza n'amahirwe twahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.”

    Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bwakomeje kubaba hafi bukabafasha gusoza inshingano zabo neza, abwizeza ko batazatatira igihango, bazakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu aho bizaba bikenewe hose.

    Umuhango wo gusezera ku bapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru wanitabiriwe n'imiryango yabo

    Habayeho umwanya wo kwakira ku meza abapolisi bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru

    Abapolisi bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru basabwe kuba intangarugero

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku rugero rwiza batanze n’indangagaciro zabaranze

    Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yasezeye-abapolisi-batangiye-ikiruhuko-cy-izabukuru

  • Ibyo Amavubi yatangarije abafana mbere y'umukino wa Libya #rwanda #RwOT

    Bizimana Djihad kapiteni w'ikipe y'igihigu y'u Rwanda, Amavubi, yavuze ko biteguye kuzatanga imbaraga zose ubundi bagatsinda Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025.

    Bizimana Djihad usanzwe ukinira ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, yavuze ko abakinnyi bose biteguye umukino wa Libya.
    Yagize ati' Ni umukino twiteguye neza nk'indi mikino yose kuko iyo turi kwitegura umukino tuba turi gushaka instinzi.

    Navuga ko abakinnyi biteguye bose, abenshi barimo barakina mu makipe yabo, ntekereza ko ibyinshyi dusanzwe tubikora, umutoza turasanganwe, numva ko rero muri rusange ikipe iriteguye turi gushaka amanota atatu ku munsi wo ku wa kane'.

    Ibi yabitangaje taliki ya 12/11/2024 ubwo yari mu myitozo n'abakinnyi b'Amavubi ku kibuga cy'imyitozo cya stade Amahoro.

    Kapiteni w'Amavubi yakomeje avuga ko ari intambwe ku ntambwe dore ko bakeneye gutsinda umukino wa Libya ubundi bakazabona gutekereza ku wa Nigeria.

    Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda ko bazajya kubashyigikira ari benshi.

    Ku wa kane w'iki Cyumweru Saa kumi n'ebyiri nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izakira Libya muri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Marocco.

    Bizimana Djihad kapiteni w'ikipe y'igihigu y'u Rwanda, Amavubi

    The post Ibyo Amavubi yatangarije abafana mbere y'umukino wa Libya appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ibyo-amavubi-yatangarije-abafana-mbere-yumukino-wa-libya/

  • Umugabo umaze iminsi irenga 20 ahigishwa uruhindu yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga, yafashe umugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel ukekwaho kwica nabi uwari umugore we, agasiga umurambo mu cyumba.

    Hari hashize iminsi irenga 23 inzego z'Umutekano, Polisi, Ubugenzacyaha zishakisha Ntaganzwa Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica uwo bashakanye witwa Mukashyaka Natalie.
    Kuri wa Kabiri taliki ya 12/11/2024 nibwo umuturage witwa Ngendahimana Célestin yatabaje irondo na Polisi ko abonye Ntaganzwa Emmanuel ahitwa i Remera.

    Uyu Ngendahimana Célestin yavuzeko Ntaganzwa Emmanuel wari umaze iminsi 23 acitse yaje kuri moto ashaka kwinjira mu rugo rw'umugore bakeka ko ari inshoreke ye, nibwo yatabaje irondo ndetse ahamagara na Polisi bagota iyo nzu kugeza bamutaye muri yombi.

     

    Ngendahimana avuga ko uyu Ntaganzwa Emmanuel yari atarinjira mu nzu y'uwo mugore bikekwa ko ari inshoreke ye.
    Ati: 'Birashoboka ko yahazaga nijiro akongera agasubirayo butaracya ubu nibwo tubimenye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gifumba Bikorimana Emmanuel avuga ko bafashe Ntaganzwa saa munani z'ijoro, kuko abaturage bagize amakenga y'iyo moto ije nijoro.

    Gitifu Bikorimana avuga ko ubu Ntaganzwa ari mu maboko y'inzego z'umutekano kandi ko aribyo bifuzaga.
    Ntaganzwa Emmanuel bikekwa ko yasize yishe umugore we Mukashyaka Natalie taliki ya 20/10/2024 yorosa umurambo umwenda, ahisha abana be ko nyina yapfuye, ahubwo abakura ku ishuri abajyana mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza ari naho akomoka.

    Ntaganzwa Emmanuel yakoraga muri Farumasi iherereye mu Mujyi wa Muhanga.
    Uwo mugore we bikekwa ko yishe bari bafitanye abana batatu. Ntaganzwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Nyamabuye.

     

    The post Umugabo umaze iminsi irenga 20 ahigishwa uruhindu yatawe muri yombi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umugabo-umaze-iminsi-irenga-20-ahigishwa-uruhindu-yatawe-muri-yombi/

  • Gicumbi: Umugabo yarohamye mu kidendezi nyuma yo gutegerwa 10.000Frw ngo acyambuke – #rwanda #RwOT

    Abari aho nyakwigendera yapfiriye, bavuga ko yarohamye mu kidendezi cy'amazi kirekire, inzego zitandukanye zikaba zikomeje gutanga ubufasha ngo barebe ko yakurwamo.

    Impamvu zatumye agwamo nazo ntizavuzweho rumwe dore ko hari abatangarije IGIHE ko yategewe amafaranga ibihumbi 10.000 Frw ngo yambuke ikidendezi, yageramo hagati akarohama.

    Nyakwigendera yarohamye ku wa 11 Ugushyingo 2024 mu mudugudu wa Kimisugi, Akagari ka Musenyi mu murenge wa Mutete, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 yari akirimo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutete, Mwanafunzi Deogratias, yahamirije IGIHE iby'aya makuru, avuga ko inzego zitandukanye zikomeje gushakisha umurambo.

    Ati “umurambo ukomeje gushakishwa n'inzego zibishinzwe, gusa natwe twabyumvise ko bikekwa kuba yarohamye azira intego y'amafaranga ibihumbi 10 Frw, ariko byakwemezwa n'inzego zibishinzwe”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutete yasoje atanga ubutumwa ku baturage bwo kutagira ikintu bifuza kugeraho batavunitse harimo nko gutegerwa ibintu bitandukanye kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ikidendezi yarohamyemo agerageza kwambuka kubw'intego y'ibihumbi 10 Frw, cyari gisanzwe kirimo amazi menshi cyane nyuma y'uko hacukuwe na sosiyete y'abashinwa yahacukuraga amabuye bakora umuhanda, hakaba haramaze kugeramo amazi menshi cyane.

    Ikidendezi cy’ amazi uyu mugabo yaguyemo kiri mu murenge wa Mutete


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umugabo-yarohamye-mu-kidendezi-nyuma-yo-gutegerwa-10-000frw-ngo

  • Mani Martin yashyizwe mu Kanama kirushanwa … – #rwanda #RwOT

    Imyaka itanu yari ishize iri rushanwa ritaba, ahanini bitewe n'icyorezo cya Covid-19 ndetse n'umwaduko w'icyorezo cya Marburg. Ryatangijwe mu 2015, icyo gihe ryegukanwe na Neptunez Band, mu 2017 ryegukanwa na Umurage Band, ni mu gihe mu 2019 ryegukanwe na Salus Music Band yari ihatanye n'abarimo Symphony Band. 

    Iri rushanwa ryagize uruhare mu gufasha abacuranzi ba muziki kwiteza imbere no kwishyira hamwe. Kuri iyi nshuro rizaba guhera ku wa 30 Ugushyingo 2024 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2024 ari nabwo hazamenyekana 'Band' yahize izindi.

    'Band' 17 nizo zari ziyandikishije gutahana muri iri rushanwa, ariko 10 nizo zabashije kwemererwa gukomeza. Hazatahana Umuriri Band; Artistars Band, The Unique Band, Jacklight Band, BIK Boys, Afro Jazz, Ishema Band, The Conquerors Band, Paco XL Band ndetse na Groove Galaxy Band.

    Band izatsinda izahabwa 'Contract' y'umwaka ikorera ibitaramo muri Kigali Marriott Hotel, ni mu gihe 'Band' ya Kabiri izahembwa Miliyoni 2 Frw, naho iya Gatatu agahabwa igikombe ndetse na 'Certificate' yo kubashimira ko bitabiriye irushanwa.

    Abategura iri rushanwa bifashishije Mani Martin ndetse na Eric 1 Key kugira ngo babafashe guhitamo 10 bazakomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma; ni nabo bazagira uruhare mu guhitamo 'Band' izahiga izindi igahabwa 'contract' yo gukorera muri Kigali Marriott Hotel.

    Mani Martin uri mu bagize Akana Nkemurampaka yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo 'Band' zikomeza mu irushanwa bashingiye cyane ku miririmbire n'uburyo bigaragaza ku rubyiniro iyo bari gutaramira abantu cyangwa se ahandi.

    Ati 'Twumvise umuziki bakora niba wagutse, kubera ko kuririmba kuri Hotel ni ahantu hagenda abantu bo ku Isi yose, kumva ko byagutse ku buryo koko abagenderera u Rwanda aho bava mu bice bitandukanye bashobora kumva ko bageze mu Rwanda babonye iyo 'Band' ibacurangira neza.'

    Mani Martin wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko nk'abagize Akanama Nkemurampaka bafite akazi gakomeye mu guhitamo abazakomeza; ikirenze kuri icyo abarushanwa bazajya bataramira imbere y'abantu benshi ku buryo buri wese ashobora kubona ko hari uwarushije abandi.

    Uyu muhanzi avuga ko guhatana mu marushanwa nk'aya ari nko gushaka akazi gasanzwe, bityo abashyizwe ku rutonde rw'abahatanye bakwiye gukoresha neza aya mahirwe.

    Ati 'No mu bindi bice by'ubuzima abantu bashaka akazi, kandi mu gushaka akazi bakagira ibyo babasaba gukora, ibiganiro byo kumva ubumenyi bafite n'ibindi byinshi, rero natwe tuzaba turi kureba koko umuntu waba uri gushaka akazi ku mwaka wose, rero bizaba byoroshye mu guhitamo.' 

    Mani Martin yavuze ko iri rushanwa rije guteza imbere cyane abahanzi basanzwe babarizwa muri 'Band' kuko mu myaka 15 ishize byari bigoye kubona 'Band' mu Rwanda. Kuri we, ni amahirwe adasanzwe ku rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga 'Band'.

    Natasha uri mu bagize 'Band' ya The Unique, yabwiye InyaRwanda ko bahatanye muri iri rushanwa kubera intego bafite zo kugaragaza icyo bashoboye mu muziki.

    Uyu mukobwa yavuze ko bifitiye icyizere cyo gutsinda. Ati 'Buri munyamuziki aba yihariye mu buryo bwe, gutekereza ko tuzagera kuri 'Final' byo turabitekereza, kuko iyo tuba tutabitekereza ntabwo twari kuza mu irushanwa, igihari ni uko tugomba gukora kandi twizeye neza ko tuzatsinda.'

    Iri rushanwa ryateguwe bigizwemo uruhare 'ikinyobwa cya 'Amstel' cy'uruganda rwa Bralirwa. Amstel niyo itanga ibihembo ndetse mu irushanwa nta muntu wicwa n'inyota, kuko ibinyobwa bya 'Amstel' biba byateguwe ku bwinshi. 

    Ntabwo hatangazwa amafaranga 'Band' ya mbere ihembwa, ariko imibare ya hafi igaragaza ko kontaro y'umwaka umwe bahabwa ifite agaciro k'arenga Miliyoni 12 Frw.

     Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu; abaritegura bigizwemo uruhare na Amstel bagaragaje 'Band' 10 zigiye guhatana kuri iyi nshuro 

    Mani Martin yashyizwe mu bagize Akanama Nkemurampaka k'irushanwa 'Battles of Band'- Yavuze ko amarushanwa nk'aya afasha cyane abakiri bato biyumvamo impano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148587/mani-martin-yashyizwe-mu-kanama-kirushanwa-battles-of-the-band-riterwa-inkunga-na-amstel-a-148587.html

  • Ibyihariye ku buhinzi bw'ibireti bivamo imiti yica udukoko, benshi bafata nk'indabo z'imitako – #rwanda #RwOT

    Ni igihingwa gishobora kwera ahantu hose mu gihugu, ariko kuri ubu gihingwa muri utwo turere kuko ariho byagaragaye ko umusaruro ubivamo utanga umushongi mwiza ari wo uba ukenewe.

    Ku batazi iki gihingwa, bakibonye mu mirima bashobora gutekereza ko ari indabo bagasigarana amatsiko yo kwibaza ukuntu abantu bashobora guhuza ubutaka bagahinga indabo zimwe, mu gihe kimwe n'ahantu hamwe.

    Ubumvise babivuga gutyo ushobora gutekereza ko bibeshye, ariko ntabwo ariko biri kuko ibireti nabyo bisarurwaho indabo arizo zitunganywa zikifashishwa mu gukora imiti itandukanye yifashishwa mu buhinzi n'ubworozi mu kurwanya ibyonnyi n'udukoko.

    Umusaruro w'ibireti, uboneka nyuma yo kwanikwa neza indabo zabyo, ugatunganywa ugakurwamo umushongi ukunze kwifashishwa mu gukora imiti yifashishwa mu buhinzi n'ubworozi yica udukoko ariko ntigire izindi ngaruka iteza ku bindi binyabuzima birimo n'abantu.

    Bamwe mu bahinzi b'ibireti bamaze imyaka itari mike babihinga, bemeza ko ubwo buhinzi bumaze kubateza imbere aho batagifata ubuhinzi nko kutagura akazi ahubwo basanga ari umurimo ubateza imbere kuko bamaze kugera kuri byinshi.

    Tuyisenge Jeannette wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, ni umwe mu bamaze imyaka irenga 20 ahinga ibireti.

    Yagize ati “Naguze imirima itandukanye, ndubaka mfite amazi n'umuriro mu rugo iwanjye, mfite inzu zikodeshwa, abana banjye biga mu mashuri meza, byose mbikesha ibireti. Ubu ntiwampamagara ngo umpe akazi nkwemerere kuko ndikorera kandi biranyinjiriza.”

    Ntezirizaza Adrien, na we yagize ati “Mu myaka 20 maze mpinga ibireti byarankijije. Ubu ubuhinzi twabwitayeho aho nasaruraga ibilo 100 ku mwaka ngitangira kubihinga, ubu ndi kuhasarura toni.”

    Semajeri Joseph, nawe ni umusaza umaze imyaka irenga 30 akora ubuhinzi bw'ibireti mu bice bitandukanye, akaba n'Umuyobozi w'ihuriro ry'amakoperative y'abahinzi b'ibireti, Pyrethrum Cooperative Union Rwanda.

    Avuga ko ubuhinzi bw'ibireti bumaze kubateza imbere mu miryango yabo kuko byavuye ku buhinzi bw'amaburakindi bukaba ubuteye imbere kandi ko n'isoko bakorana naryo, ribafasha mu kubona imbuto nziza ndetse n'umusaruro wabo ukishyurirwa igihe ku giciro kiza.

    Yagize ati “Ubuyobozi bwa SOPYRWA buratwumva cyane, aka kanya muri koperative umunani zihinga ibireti, nta n'imwe idafite miliyoni 100 Frw kuri konti, ashira mu cyumweru bashyiramo andi, nta muntu ukigemura ibireti ngo arare atishyuwe.'

    Umusaruro w'ibireti, ugurwa n'Uruganda HORIZON SOPYRWA, ruherereye mu Karere ka Musanze, rukawugura ari indabo z'ibireti zasaruwe zikanikwa neza, arizo uruganda rutunganya rukawukuramo umushongi nawo ugakorwamo imiti yifashishwa mu buhinzi n'ubworozi.

    Urwo ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 3000 ku mwaka ariko umusaruro uboneka mu Rwanda ubu ugera kuri toni 1700 ku mwaka.

    Hari intambwe yatewe kuko mu 2009 umusaruro waturukaga mu bahinzi wari toni 300 gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel, ashishikariza abahinzi b'ibireti kongera umusaruro n'ubwiza bwabyo bahereye ku mahirwe y'ubuyobozi bwiza bw'igihugu gishyize imbere iterambere ry'umuturage kugira ngo bahaze n'isoko bafite.

    Yagize ati “Ishoramari dukora mu ruganda kugira ngo umushongi wacu ube mwiza, bituruka ku buyobozi bwiza bworoshya ishoramari buyobowe na Perezida Paul Kagame. Ibi byatumye umusaruro ugenda wiyongera n'ubwo dukeneye kugera kuri toni 3000 by'ubushobozi bw'uruganda.”

    Yakomeje agira ati “SOPYRWA yishyura abaturage ku musaruro wabo agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 300 buri mwaka. Iyo uruganda rutunganyije umushongi tukawugurisha, winjiza mu gihugu miliyoni 10$ ariko intego ni ukugera kuri miliyoni 15$.'

    HORIZON SOPYRWA ifite mu nshingano kugeza imbuto y'ibireti ku bahinzi, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), bakomeje gukora ubushakashatsi bw'imbuto y'ibireti byera cyane mu gihe gito, kandi bigatanga umusaruro mwinshi.

    Muri uyu mwaka HORIZON SOPYRWA yateguye ingengo y'imari ya miliyoni 164Frw zizifashishwa mu kubonera abahinzi ingemwe nshya, kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

    Kugeza ubu u Rwanda rufite isoko ry'ibireti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Butaliyani.

    Igihingwa cy’ibireti benshi bitiranya n’indabo cyakungahaje abatuye mu gice cy’amakoro keramo cyane

    Ahahingwa ibireti babikuramo nyuma y’umwaka bagahingamo ibirayi nk’uburyo bwo kubungabunga ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-buhinzi-bw-ibireti-bivamo-imiti-yica-udukoko-benshi-bafata-nk

  • Muhanga: Polisi yataye muri yombi Ntaganzwa ukekwaho kwica umugore we – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'igihe kirenge ibyumweru bitatu, inzego z'umutekano zirimo Polisi n'Ubugenzacyaha zishakisha uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we witwaga Mukashyaka Nathalie w'imyaka 38, ariko zitaramubona.

    Mu ijoro rishyira ku wa 12 Ugushyingo 2024, ahagana saa saba z'ijoro, ni bwo umuturage yatabaje irondo na Polisi ko abonye Ntaganzwa Emmanuel ahitwa i Remera, ari na yo yabaye intandaro y'ifatwa rye.

    Amakuru avuga ko uyu Ntaganzwa ngo yaje kuri moto ashaka kwinjira mu rugo rw'umugore bakeka ko ari inshoreke ye, maze uwamubonye atabaza irondo ndetse ahamagara na Polisi, inzu yarimo iragotwa kugeza bamutaye muri yombi, aho ngo yasanganywe, udukingirizo tubiri mu mufuka we, ariko atarinjira mu nzu y'uwo mugore bikekwa ko ari inshoreke ye, bigakekwa ko yahoraga ahaza, akazinduka asubira kwihisha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemereye IGIHE ko koko Ntaganzwa yafashwe bigizwemo uruhare n'abaturage bagize amakenga ya moto yagendagaho mu gicuku.

    Yagize ati' Ntaganzwa yekekwagaho urupfu rw'umugore we Mukashyaka Nathalie, kuko kuva yapfa, we ntiyongeye kugaragara. Urumva ko rero hakurikiyeho kumushakisha, muri iri joro rero, ahagana saa saba na cumi n'itanu ni bwo yafatiwe mu Kagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama, ahita ashyikirizwa RIB.''

    Gitifu Nshimiyimana, yavuze ko Ntaganzwa yafashwe ataragera aho yerekezaga neza ariko bakaba biteze ko ibizava mu iperereza bizagaragaza abo bakoranaga muri iki gihe yari yihishe.

    Ntaganzwa Emmanuel bikekwa ko yasize yishe umugore we Mukashyaka Natalie taliki ya 20 Ukwakira 2024, agasiga yoronshe umurambo, n'abana akabahisha ko yapfuye, akaba yakoraga muri Farumasi iherereye mu Mujyi wa Muhanga.

    Ni mu gihe uwo mugore bikekwa ko yishe bari bafitanye abana batatu, ubu nyuma yo gufatwa akaba afungiwe kuri RIB, ishami rya Nyamabuye.

    Indi nkuru bifitanye isano:

    https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-yasanzwe-mu-nzu-amaze-iminsi-ine-yishwe

    Ibi biro by’Umurenge wa Nyamabuye muri Muhanga, ahabereye icyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-polisi-yataye-muri-yombi-ntaganzwa-ukekwaho-kwica-umugore-we

  • Imyaka 15 irashize RwandAir igonze inyubako ku kibuga cy'indege i Kigali – #rwanda #RwOT

    Iyi ndege yagenzurwaga na Sosiyete yahoze ari iyo muri Kenya yitwa JetLink Express, mu izina rya RwandAir. Yari ifite icyicaro ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Jomo Kenyatta, yaje guhagarika ibikorwa byayo mu 2012.

    Yari yarakozwe na Sosiyete ya Bombardier Aviation Company mu 1997, ishyikirizwa JetLink Express muri Kamena 2007. Mu myaka 12 yari ishize ikora, yari imaze kugenda amasaha 17.140 mu kirere, igwa cyangwa ihaguruka ku kibuga cy'indege inshuro 17.025.

    Yari ifite moteri ebyiri zakozwe n'ikigo cya General Electric zo mu cyiciro cya CF34-3A1.

    Bombardier CRJ100 yakoze impanuka ubwo yari imaze guhaguruka i Kigali yerekeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Entebbe muri Uganda. Muri iyo ndege hari harimo abakozi bayo batanu n'abagenzi 10. Umugore umwe muri bo yaje kwitaba Imana nyuma y'impanuka.

    Byagenze bite?

    Iyi ndege yahagurutse nk'uko bisanzwe ku kibuga cy'indege i Kigali, nyuma y'iminota ibiri ikimara kugera mu kirere abapilote babwira abagenzuzi b'ingendo z'indege ku kibuga hasi ko igikoresho cyifashishwa mu kongerera umuvuduko moteri y'ibumoso [left thrust lever] kitakiri gukora.

    Ibi byabaye iyi moteri igifite umuvuduko yahagurukanye ku butaka kandi yamaze gufata ikirere.

    Ku ndege zifite moteri ebyiri, buri imwe igira iki gikoresho umupilote yifashisha mu kugenzura umuvuduko wayo. Wakigereranya na 'accélérateur' y'imodoka isanzwe.

    Mu guhaguruka rero kwa Bombardier CRJ100, moteri zombi zari zahawe umuvuduko mwinshi [usanzwe ukenerwa mu gihe indege ihaguruka], nyuma yo kugera mu kirere, cya gikoresho cya moteri y'ibumoso gihagarara gukora bituma iyo moteri imwe igumana umuvuduko mwinshi.

    Byarashobokaga ko abapilote bifashisha icyo nakwita agatabo kari karimo uburyo bakwitwara mu gukemura icyo kibazo 'Thrust Lever Jammed Abnormal Checklist Procedure' ariko ntibabikora ahubwo bahitamo gufata icyemezo cyo gusubiza indege ku butaka ahagana saa 11:30 z'igitondo.

    Moteri y'iburyo yo yashoboraga kugenzurwa neza.

    Indege yaguye neza ku butaka, iyoborwa aho guhagarara hafi y'inyubako itegererezamo abagenzi b'icyubahiro.

    Ubwo bari bari gushyiraho ibitega amapine ngo ihagarare neza, kuko ya moteri y'ibumoso yari igikora, itangira kugenda ihindukirira mu buryo bwayo, igeze nko muri metero 500 ihita yinjira muri ya nyubako itegererezamo abagenzi hafatwa nk'inkongi yazimijwe mu mwanya muto.

    Iyi ndege yagonze inyubako itegererezamo abagenzi b’abanyacyubahiro

    Abantu bahise batangira gukurwa mu ndege benshi muri bo bakomeretse, n'umupilote wa kabiri akurwamo akiri muzima nyuma yo kumaramo amasaha atatu yabuze uko asohoka. Umugenzi umwe w'umugore niwe waje kwitaba Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga.

    Bivugwa ko abantu benshi bari bamaze gufungura imikandara y'ubwirinzi [seat belts] kuko biteguraga kuva mu ndege kubera ko yari yahagaze, igonga batari bayifunga nanone bituma benshi bakomereka.

    Nyuma y'impanuka itsinda ribishinzwe ryabashije kuzimya ya moteri yateje ikibazo.

    Uwari umuvugizi wa RwandAir icyo gihe yavuze ko 'Yaguye [ku butaka] neza iyoborwa aho iparika. Kubera impamvu itazwi, indege yavuye aho yari ihagaze itangira kugenda ku muvuduko wo hejuru maze ihindukira iburyo igonga umunara ugenzurirwamo ingendo z'indege [Tower building].'

    Uwari umupilote wa mbere w'iyi ndege yari umugabo w'imyaka 37 y'amavuko wari ufite igihe kingana n'amasaha 11.478 mu kirere atwara indege, 1.110 muri yo yarayakoranye n'indege ya Bombardier CRJ100.

    Umupilote wa kabiri we yari umugore w'imyaka 27 y'amavuko wari ufite amasaha 1.558 mu kirere, harimo 533 yakoreye muri Bombardier CRJ100 yakoze impanuka.

    Leta y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, icyo gihe yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n'ubumenyi buke bw'abapilote mu kumenya uko hakemurwa ikibazo bahuye na cyo mu kirere no kuba feri z'indege zarakoreshejwe nabi mu gihe yari iri kongera kugwa ku kibuga cy'indege.

    Ikindi cyagaragaye ni uko habayeho kudakurikiza amabwiriza asanzwe yo mu kazi, no kuba abapilote ba JetLink Express batari basobanukiwe uburyo buteganywa n'uwakoze indege bwo kwirinda mu bihe by'ibyago.

    RwandAir nayo yasohoye itangazo nyuma gato y'iyo mpanuka, ivuga ko yo n'urwego rw'igihugu rushinzwe iby'indege za gisivili, Rwanda Civil Aviation Authority- RCAA, bakoze ubugenzuzi bw'igenga kuri JetLink Express, bareba uburyo ikora, aho ikorera isuzuma ry'indege zayo, ubushobozi bwayo mu gutwara abagenzi mu buryo bufite umutekano usesuye n'ibindi.

    Nyuma y'iyi mpanuka RwandAir yahisa ihagarika ibikorwa yari ifitanye na JetLink Express.

    Bivugwa ko muri uwo mwaka habaye impanuka z'indege 43 hirya no hino ku Isi. Mu Ugushyingo 2009 habaye impanuka ya RwandAir, n'indi y'indege ya Ilyushin Il-76 yari iy'igisirikare cy'u Burusiya, yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy'indege cya Mirny muri Yakutia, yica abantu 11 bari bayirimo.

    Iyi ndege yari irimo abagenzi 10 n’abakozi bayo batanu, umwe muri bo aba ari we witaba Imana

    RwandAir yahise ihagarika ibikorwa yari ifitanye na JetLink Express

    Mu byateye iyi mpanuka, hagaragajwe ko harimo n’ubumenyi buke bw’abapilote b’iyi ndege

    Iyi ndege yagenzurwaga na Sosiyete yahoze ari iyo muri Kenya yitwa JetLink Express, yahagaritse ibikorwa mu 2012


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-15-irashize-rwandair-igonze-inyubako-ku-kibuga-cy-indege-i-kigali

  • Perezida Kagame yaganiriye n'Igikomangoma Abdullah kizaragwa Ubwami bwa Jordanie – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rw'Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, ku rubuga rwa X.

    Umukuru w'Igihugu na Al Hussein bahuriye mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan, aho bitabiriye inama ya 29 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku mihindagurikire y'ikirere, COP29.

    Ubwami bwa Jordanie n'u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe bitandukanye, arimo n'ayakuyeho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bifuza kujya muri ubu bwami.

    Ubwo Umwami Abdullah II aheruka kugirira uruzinduko i Kigali muri Mutarama uyu mwaka, hashyizwe umukono ku masezerano arimo ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay'ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n'ubukungu ndetse n'ajyanye n'ubutwererane mu rwego rw'ubuzima n'ubuvuzi hagati y'u Rwanda na Jordanie.

    Aya yaje yiyongera ku yandi ibihugu byombi byari bisanganywe arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n'ishoramari, ubukerarugendo n'ubuhinzi.

    Uru ruzinduko kandi rwakurikiwe n'urwa Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi nawe waje i Kigali muri Gashyantare 2024, asiga atangaje ko igihugu cye n'u Rwanda bigiye gushyiraho gahunda zihuriweho zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubuvuzi n'imyemerere.

    President Kagame met with Prince Al Hussein bin Abdullah, Crown Prince of the Hashemite Kingdom of Jordan. Their discussion focused on the existing mutually beneficial relations between Rwanda and Jordan. #COP29 pic.twitter.com/NykAeI6gPp

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 12, 2024

    Perezida Paul Kagame yahuye n’Igikomangoma Al Hussein bin Abdullah baganira ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ubu bwami n’u Rwanda

    Ubwami bwa Jordanie n'u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe binyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-igikomangoma-abdullah-uzaragwa-ubwami-bwa-jordanie