Blog

  • Imibare barayizi ariko hari ikibazo ku rurimi – Minisitiri Nsengimana ku mpamvu abanyeshuri batsindwa imibare – #rwanda #RwOT

    Isuzuma rikorwa ku banyeshuri bo mu burezi bw'ibanze harebwa ubumenyi bafite mu Kinyarwanda, Icyongereza n'Imibare rigaragaza ko abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza mu 2021 batsinze imibare bari 69,94% bigeze mu 2023 biragabanyuka bagera kuri 55,6%.

    Kuri uyu wa 13 Ugushyingo Minisitiri Nsengimana yabwiye Radio/Tv10 ko abanyeshuri bangana na 56% biga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ari bo batsinda imibare iyo yabajijwe mu Cyongereza ariko bayibazwa mu Kinyarwanda bagatsinda ku rugero rwa 86%.

    Yavuze ko muri rusanga mu banyeshuri biga kugeza mu wa gatatu w'amashuri abanza, 65% bataba bumva ibyo basoma mu Cyongereza. Ibi bivuze ko 35% gusa ari bo bumva, bagasobanukirwa ibyo basoma muri uru rurimi.

    Minisitiri Nsengimana yagize ati 'Imibare barayizi ariko hari ikibazo ku myumvire y'ururimi, nituzamura iyi myuvire umusaruro uzarusaho.'

    'Icyongereza ni ukwiga ururimi rushya abenshi baba batazi, cyangwa ngo banavuge mu ngo. Ikindi ni uko n'abarimu babigisha urwego rwabo rw'Icyongereza rugomba kuzamuka kuko ntushobora gutanga icyo udafite.'

    Yagaragajwe ko hakwiye ubufatanye mu kubakira abarimu ubushobozi aho kubaveba ko batazi Icyongereza.

    Ati 'Abarimu ntabwo dukwiye kubarenganya ahubwo ni ugufatanya na bo kugira ngo tubatere inkunga bashobore kugwiza ubwo bumenyi babashe gukora akazi kabo.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko kubakitwaza ko bize mu Gifaransa bidakwiye kuko imyaka ishize ari myinshi, bityo impinduka zagakwiye kuba zarakiriwe hose.

    Ati 'Imyaka ishize ubu abatangiye kujya mu mirimo y'ubwarimu bize mu Cyongereza.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko abanyeshuri bagorwa n’icyongereza

    Amashuri y'incuke; Umusingi w'uburezi

    Mu Rwanda abanyeshuri 39% nibo baca mu mashuri y'incuke ku baba bagomba kunyuramo.

    Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri [NST2], ifite gahunda yo kongera umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke ukagera kuri 65% mu myaka itanu.

    Ni mu murongo wo gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

    Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko imbaraga zikwiye gushyirwa mu burezi bw'ibanze kuko ari ho umwana ahera akura.

    Yagize ati 'Iyo abana batangiye hakiri kare bagira fondasiyo ikomeye, cyane cyane muri iyi myaka baba bakiri bato. Birabafasha mu buzima bwabo bwose atari no mu mashuri gusa ahubwo no ku kazi n'ahandi. Nicyo gituma tugomba gushyira imbaraga nyinshi muri iki cyiciro.'

    Minisitiri yavuze ko umwana wiga neza agomba kwiga amashuri y'incuke afite imyaka hagati y'itatu n'itanu, ku myaka itandatu akajya mu mashuri abanza.

    Minisitiri Nsengimana yagaragaje amashuri y’incuke nk’umusingi w’uburezi

    'Abarimu bafite impungenge zo kwirukanwa'

    Ni kenshi hagiye kumvukana abarimu bafite impungenge ko bashobora kwirukwanwa mu kazi kubera bakora umwuga batigiye. Aba batize uburezi hari uburenganzira bagenzi babo babona bo batemerewe bigatera impungenge ku hazaza habo.

    Minisitiri Nsengimana yabamaze impungenge avuga ko ntawe uzirukanwa, agaragaza n'icyakorwa ngo inshingano zabo bazuzuze neza.

    Kuri ubu ku bufatanye bw'inzego zinyuranye hari guhugurwa abarimu 12.726 batize uburezi bo mu mashuri y'inshuke n'abanza mu rwego rwo guteza imbere ireme ry'uburezi.

    Yagize ati 'Dufite abarimu bamwe batize ubwarimu ariko basoje n'amashuri. Ayo mahugurwa rero ni ay'abo bo bari muri sisitemu. Ni ukugira ngo nabo bumve neza ya miterere y'uburezi.'

    'Ntawe tuzirukana ni nayo mpamvu tubahugura, ahubwo icyo twabakangurira ni ugukora ayo mahugurwa n'abajya gushaka impamyabumenyi nyuma yo gukurikirana amasomo y'uburezi ni bakomeze.'

    Minisitiri Nsengimana yaboneyeho gusaba ko abarezi, ababyeyi n'inzego bireba bafatanyiriza hamwe mu kubaka uru rwego rw'uburezi kuko umusanzu wa buri wese ukenewe kandi ari ingenzi.

    Minisitiri Nsengimana yasabye abafite aho bahurira n’uburezi gutanga umusanzu wabo mu kubwubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imibare-barayizi-ariko-hari-ikibazo-ku-rurimi-minisitiri-nsengimana-ku-mpamvu

  • RDF yataye muri yombi umusirikare warashe abasivile batanu, yihanganisha ababuze ababo – #rwanda #RwOT

    Iri sanganya ryabereye mu Kagari ka Rusharara mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, nyuma y'aho Sgt Minani ashyamiranye na nyiri akabari, aho uyu musirikare yanyweraga.

    Amakuru avuga ko ubwo uyu musirikare yari amaze gufata icyo kunywa, yifuje kwishyurira nyiri akabari kuri Mobile Money, ariko undi arabyanga kuko yashakaga kwishyurwa mu ntoki.

    Nyuma yo gushyamirana, ngo Sgt Minani yemerewe kujya mu kigo kugira ngo azane amafaranga, agaruka yambaye impuzankano y'igisirikare, afite n'imbunda yarashishije abaturage.

    Igisirikare cy'u Rwanda cyagize kiti 'Ingabo z'u Rwanda (RDF) zibabajwe n'ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w'imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.'

    Cyakomeje kiti 'RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z'amategeko.'

    RDF yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iri sanganya ndetse n'inshuti z'abishwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yataye-muri-yombi-umusirikare-warashe-abasivile-batanu-yihanganisha-ababuze

  • Uburenganzira ku Biribwa: Ubuzima Bwiza N’Ejo… – #rwanda #RwOT

    Igi rimwe ripima garama 53 riba rigizwe na garama 7 z'intungamubiri zuzuye, bisobanuye ko igi riba rifite amoko 9 y'ibyo bita 'acides aminés z'ingenzi' abantu baba bakeneye ngo bakure cyangwa bubake umubiri.

    Hari benshi badasobanukirwa akamaro k'amagi ku mubiri w'umuntu wabashije kuyarya, ubushakashatsi bwinshi harimo ubwakwozwe na 'nutrition health benefits' bugaragaza akamaro kanini n'intungamiri wasanga mu magi.

    Dore bimwe mu byiza byo kurya amagi:

    1. Akungahaye kuri poroteyine nyinshi kandi nziza

    Amagi afatwa nk'isoko y'ingirakamaro ifite intungamubiri nyinshi, akaba ari ngombwa mu mbaraga zo kurinda imitsi no gutanga imbaraga ku mubiri.

    2. Arinda indwara nyinshi

    Ubushakashatsi bwakozwe bwasanze amagi ari kimwe mu biribwa bitagira ingaruka ku mutima ahubwo biwufasha kumera neza ugatera uko bikwiye ntakibazo cy'umutima kijemo ikindi bituma amaraso atembera neza mu mubiri.

    3. Afasha kurinda umubyibuho ukabije

    Amagi n' imwe mu ndyo nziza ifasha gucunga ibiro.Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya amagi bishobora gutuma wumva uhaze igihe cyinini, bigatuma utarya inshuro nyinshi.

    4. Ni ingenzi mu kurinda ibibazo byo mu mutwe

    Amagi afasha kugenda inzira ndende yo kugabanya imihangayiko hamwe no kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, inyungu zikomeye z'amagi ahuriyemo vitamine B2, B12, choline, tryptophan harimo gufasha kugabanya ibyago byo guhangayika no kugira  ibimenyetso byo kwiheba ikindi bifasha gusinzira.

    5. Arimo 'Antioxydants' ifasha amaso kumera neza 

    Amagi arimo vitamine zitandukanye hamwe n'imyunyu ngugu na 'selenium' byose bikora nka 'antioxydant's ikomeye mu gushyigikira ubuzima bw'amaso.

    Akungahaye kuri 'antioxydants lutein na zeaxanthin', byombi bigira uruhare runini mu kugabanya ingaruka z'indwara zimwe na zimwe z'amaso, harimo 'cataracte' hamwe na 'macula degeneration' ifitanye isano n'imyaka y'izabukuru.

    Amagi kandi, arakenewe cyane mu mubiri byibura ku munsi agafatwa nka 2 kugirango ubuzima bubasha kugenda neza kandi bufite imbaraga.

    Impuguke mu by'imirire, Caroline Thomason, wo muri Leta ya Virginia, ashimangira ko amagi ari icyo kurya cyihariye bitewe n'intungamubiri z'ingenzi ziyagize.

    Agira akarusho ko kwigiramo Vitamini D ubusanzwe idapfa kuboneka mu biribwa, ndetse akanigiramo vitamini z'umwihariko zifasha mu mikorere y'ubwonko muri rusange.

    Hagaragazwa ko intungamubiri zo mu magi akenshi ziba ziri mu gice cy'umweru mu gihe vitamini zo ziboneka mu cy'umuhondo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, yasobanuye byinshi ku mirire iboneye ndetse n’ibigize indyo.

    Ibi yabigarutseho muri iki gihe cy’ukwezi kwahariwe guteza imbere imirire iboneye mu Rwanda, kuva tariki 16 Ukwakira kugeza tariki 15 Ugushyingo 2024, mu nsanganyamatsiko igira iti: ‘Uburenganzira ku Biribwa: Ubuzima Bwiza N’Ejo Heza’.

    Yagize ati: ”Indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaranga n'ibirinda indwara”. Avuga ko gutegura indyo yuzuye bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda cyane cyane ku batuye mu byaro ahenshi imboga zirimeza munsi y'urugo.

    Yongeyeho ko ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk'inkoko zikabaha amagi n'inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n'ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.

    Gutegura indyo yuzuye, ntibisaba gushaka amafunguro ahenze. Ahubwo bisaba kumenya umumaro wa buri kiribwa dusanganwe, maze ukamenya n'uko wabitegura bikagirire akamaro ababirya.

    Mu biribwa bw'ingenzi bikenewe kugira ngo umuntu ategure indyo yuzuye, hakenewe ibyubaka umubiri; ari byo ibinyampeke n'ibinyamisogwe, bigaragaramo ibigori, ibishyimbo, amasaka, inyama, igi, indagara, amata ndetse na soya.

    Hakenewe kandi ibitera imbaraga, ari byo ibijumba, imyumbati, umuceli, ibirayi n'ibindi. Hakaza ibirinda indwara ari byo mboga (dodo, amashu, karoti, n'imbuto nk'imineke, avoka, inanasi, amatunda n'ibindi.

    Ibi byose bishobora kubonwa na buri rugo rugize umuryango nyarwanda. Hakaba hakiri ikibazo cy'ababyeyi basuzugura bimwe muri ibi biribwa cyane cyane imboga, maze bakagaburira abana indyo imwe.

    Mu kwifatanya n’abatuye Isi mu ntego yo kwihaza mu biribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi {MINAGRI} n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (FAO), basaba abanyarwanda ko indyo yuzuye yagirwa umuco mu miryango.


    Amagi ni ingenzi ku buzima bwawe bikaba akarusho ugiye urya igi rimwe buri munsi 


    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irashishikariza abanyarwanda ko imirire iboneye yagirwa umuco

    REBA UBUTUMWA BWA MINAGRI KU NDYO IBONEYE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148574/uburenganzira-ku-biribwa-ubuzima-bwiza-nejo-heza-menya-akamaro-ko-kurya-amagi-ku-buzima-bw-148574.html

  • Ubukaka n’ubushongore by’Itorero Intayoberana… – #rwanda #RwOT

    ‘Unveil Africa Fest’ izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

    Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by’umwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    Ibigwi by’Itorero Intayoberana rizasusurutsa abazitabira “Unveil Africa Fest 2024”

    Itorero Intayoberana ryashinzwe na Aline Sangwa mu mwaka wa 2014, ibisobanuye ko riri kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 rimaze mu muziki. Rigizwe n'ibyiciro bine birimo Abakuru, Ibirezi (Abari b'itorero), Amasonga (Abasore b'itorero) n'Uruyange (Abana b'Intayoberana). Rizwiho guteza imbere umuco, imbyino n'indirimbo bya Kinyarwanda.

    Intayoberana ibarizwamo bamwe mu bagize Itorero ry'igihugu “Urukerereza”. Kuva mu 2014 kugera uyu munsi wa none, Intayoberana yifashishijwe n'abahanzi bakomeye mu Rwanda mu bikorwa byabo by'umuziki, muri abo hakaba harimo nka Butera Knowless bafashije cyane mu gitaramo cyo kumurika album ye aho iri torero ryashimishije abantu cyane.

    Itorero Intayoberana ryanagaragaye mu bukwe bw'abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda nka Ben Kayiranga, Miss Shanel n’abandi batandukanye. Bagiye kandi bitabira ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu, abanyarwanda b'ingeri zitandukanye bakishimira imiririmbire yabo n'imbyino zisigasira umuco nyarwanda.

    Iri torero ribarizwamo abahanzi b’abahanga mu bihangano gakondo, rimaze kuba ubukombe mu Rwanda, rikomeje kugaragaza ubuhanga mu mbyino gakondo z'umuco nyarwanda. Ryanagiye rifasha abandi bahanzi batandukanye mu bikorwa bya muzika. Patrick Nyamitari yifashishije iri Torero mu mashusho y'indirimbo ze.

    Uretse kuririmba mu birori n’ibitaramo batumirwamo, nabo bajya banyuzamo bagakora indirimbo zabo bwite. Mu ndirimbo bafite harimo iyo bise 'Africa' iri mu ndimi zinyuranye, ikaba irimo ubutumwa buvuga ibigwi uyu mugabane ufatwa nk'ufite ubukungu bwinshi ariko ukunze kurangwamo intambara z'urudaca ndetse n'imiyoborere mibi. 

    Abagize Itorero Intayoberana bumvikana muri iyi ndirimbo bakangurira abanyafrika kwirinda amacakubiri. Bakomeza batanga ubutumwa bw'uko Afurika yaba umugabane urangwa n'abaturage bumvikana bunze ubumwe ndetse ukaba umugabane w'amahoro n'umutekano utarangwamo intambara n'imidugararo.

    Intayoberana bamaze gukora ibitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda no hanze!

    Tariki 23 Ukuboza 2015, Intayoberana bakoreye muri Serena Hotel igitaramo kinoneye ijisho aho ryashimangiye ubushongore n'ubukaka mu kwimakaza umuco nyarwanda bahereye mu bakiri bato, mu mbyino, indirimbo n'imikino igaragaza ishusho y'umuco gakondo.

    Muri iki gitaramo cyari cyiswe 'Umwana ni nk'undi, umwana ni umutware', Itorero Intayoberana ryagaragarije abanyarwanda ko hari icyizere gihagije cy'uko umuco gakondo utazigera ucika kuko bafite abakiri bato muri iri torero bazakurana indangagaciro z'abanyarwanda.

    Yaba abakuru ndetse n’abato mu Itorero Intayoberana, biyemeje kugira uruhare mu kwimakaza umuco nyarwanda bifashishije ubuhanga bafite mu kubyina, kuririmba no kugaragaza umuco nyarwanda mu nzira zinyuranye. Iri torero rifite kandi umwihariko wo gutoza abana bato umuco nyarwanda.

    Mu 2016, Itorero Intayoberana bahagarariye u Rwanda mu iserukiramuco ryiswe LICAF (Livingston International Cultural Arts Festival) ryabereye muri Zambia aho bamuritsemo ibijyanye n'imbyino n'umuco nyarwanda muri rusange. Ni iserukiramuco ryahuje amatorero ndangamuco y'ibihugu bitandukanye.

    Intayoberana bagaragaje ubuhanga n'umwihariko bafite mu mbyino, imikino n'indirimbo byimakaza umuco gakondo w'abanyarwanda, bituma rihabwa igihembo cy'ishimwe rikesha kuba ababyinnyi n'abaririmbyi baryo barahagarariye neza igihugu cyabo.

    Ni ubwa mbere bari bitabiriye igikorwa nk'iki hanze y'u Rwanda, gusa benshi mu bagize Intayoberana bagiye bajya mu bitaramo n’ibindi birori bijyanye n'umuco aho bagiye bajya mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, bari kumwe n'Itorero ry'igihugu, Urukerereza.

    Tariki 21 Ukwakira 2016 ni bwo itorero Intayoberana ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu gihugu cya Côte d'Ivoire mu murwa mukuru w'iki gihugu i Abidja aho ryari ryatumiwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo gutangiza bwa mbere ingendo z'indege ya RwandAir muri iki gihugu.

    Mu 2018, Intayoberana bakoze igitaramo gikomeye bisunze umukino bise “Twambaye Ikirezi“, aho bagaragaje ibyiza bigize umuco w'u Rwanda n'ubudasa bwawo mu ruhando rw’imico myinshi y’ibihugu by’Afrika. Ni igitaramo cyabaye kuwa 10 Kamena, kikaba cyari kibumbatiye umuco w’u Rwanda.

    Muri Nyakanga 2022, Intayoberana basusurukije abitabiriye umuhango wo gufungura ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund. Iki kigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi miremire, kiri mu kinigi mu karere ka Musanze.

    Kuwa 25 Ugushyingo 2022, bataramiye muri L'Espace mu gitaramo 'Iwacu' cyahigiwemo umuhigo wo kukijyana ahantu hagari hakira abantu benshi. Icyo gihe bizihiye benshi mu ndirimbo zirimo “Duhoze umwana adahogora”, “Urwererane”, “Uwejeje Imana” n’izindi.

    Mu 2019, Intayoberana batumiwe muri Senegal mu gitaramo gikomeye gisoza iserukiramuco rya 'Festival des Arts, D'est en Ouest' ryabaye tariki 23 Ugushyingo 2019. Ni iserukiramuco ryateguwe n'abanyarwanda baba muri Senegal rigamije ubusabane hagati y'abanyarwanda n'abanya-Senegal.

    Itariki ya 22 Nzeli 2019 izahora mu mateka y'Itorero Intayoberana ribyina imbyino gakondo nyarwanda aho ubuhanga bw'abana bato baribarizwamo bitwa Uruyange, bwabagejeje mu cyiciro cya nyuma cya East Africa Got Talent bashyigikiwe n'amajwi y'ababatoye ku butumwa bugufi (SMS). Ni inkuru nziza yatashye i Rwanda, yizihira benshi.

    Tariki 04 Mutarama 2019, Intayoberana bakoze igitaramo cyiswe “Urizihiye Rwanda” cyabereye muri Camp Kigali, kikaba cyari gifite intego yo gukundisha abana umuco nyarwanda no gususurutsa abana bari bari mu biruhuko kugira ngo bazasubire ku ishuri banezerewe.

    Tariki 26 Ugushyingo 2023 bakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali, batanga ibyishimo ku bantu ibihumbi bacyitabiriye. Icyo gihe bakinnye umukino bise 'Akanigi Kanjye' ugaruka ku nkuru ya Rwayitare mwene Kanyarwanda wakoze urugendo rurerure ashakisha Akanigi yasigiwe na se bikamusaba kwiyambaza umusaza witwa Ngabonziza wari inshuti ya se.

    Iki gitaramo cyari kiyobowe na Tracy Agasaro mbere y'uko kirangira, abagize itorero Intayoberana n'abitabiriye bafashe umunota wo kunamira Nizeyimana Alain wari umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari witabye Imana ku wa 26 Ukwakira 2023 azize uburwayi.

    Mu 2024 Itorero Intayoberana ryatumiwe n'umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Kenya mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi mukuru wahariwe Abagore, akaba ari igitaramo cyiswe 'Rwandaful Cultural Night' cyabayeku wa 8 Werurwe 2024.

    Kuri ubu rero Intayoberana bategerejwe bikomeye mu iserukiramuco ‘Unveil Africa Fest’ rizabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024. Twakwibutsa ko amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Itorero Intayoberana ryuje ibigwi mu muziki Gakondo rizatanga ibishimo muri ‘Unveil Africa Fest’

    Itorero Intayoberana rimaze imyaka 10 ritanga ibyishimo bisendereye mu muziki

    Bizaba ari ibicika muri Unveil Africa Fest yatumiwemo abarimo Itorero Intayoberana

    Mu 2022 Intayoberana baririmbye mu ifungurwa ry’ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund

    Mu Intayoberana harimo n’abana bato bitwa Uruyange batanga icyizere cy’ejo heza muri Gakondo

    Intore z’Itorero Intayoberana zirahamiriza bigatinda!

    Bizaba ari igihombo kubura mu gitaramo Unveil Africa Fest cyatumiwemo Intayoberana

    Mu 2023 Intayoberana bakinnye umukino “Akanigi Kanjye” wanyuze benshi

    REBA BIMWE MU BITARAMO ITORERO INTAYOBERANA RYAKOZE MU MYAKA ISHIZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148597/ubukaka-nubushongore-byitorero-intayoberana-ritegerejwe-mu-iserukiramuco-unveil-africa-fes-148597.html

  • Imibare irimo ibihekane! Ibisabwa ngo Amavubi… – #rwanda #RwOT

    Umukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ifitanye na Libya kuri uyu wa Kane, irasabwa kuwutsinda kugira ngo igume ikubane na Benin mu manota kuko ikipe y'igihigu ya Nigeria yo yamaze kubona itike kuko ibyaba byose idasoje ari iya mbere mu itsinda yasoza ari iya Kabiri.

    Gutsinda umukino wa Benin ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda wabaye ku itariki 15 Ukwakira, Amavubi byayigaruriye icyizere ko byose bishoboka ko yajya mu gikombe cya Afurika  kuko kugeza ubu hagati yarwo na Benin harimo ikinyuranyo cy'inota rimwe. Benin ifite amanota 6 naho u Rwanda rukagira amanota 5.

    Muri iri tsinda ikipe y'igihugu ya Libya yo isa naho yamaze gusezererwa kuko iracyafite amanota abiri gusa, kandi mu mukino ibiri iri imbere ikazahuramo n'ibihugu bibiri biri kurwanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika aribyo u Rwanda na Benin.

    Ikipe y'igihugu ya Nigeria yo ifite amanota 10 muri iri tsinda, isa naho yamaze kubona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika, kuko ifite amanota 10. Kugira ngo ititabira iki gikombe, keretse habayeho ibitangaza Benin n'u Rwanda bigatsinda imikino ibiri iri imbere naho Nigeria yo ikayitakaza.

    Muri iritsinda rya D, biraca amarenga ko u Rwanda  na Benin bizishakamo igihugu kizaba icya Kabiri bikazamukana na Nigeria mu gikombe cy’Afurika cyane ko amakipe ava mu itsinda ari abiri aba yaritwaye neza.

    Mu mikino ibiri iri imbere ku ikipe y'igihugu Amavubi harimo uwo aza gukira na Libya i Kigali kuri uyu wa Kane, n'umukino karundura u Rwanda ruzakirwamo na Nigeria i Lagos muri Nigeria.

    Ikipe y'igihugu ya Benin nayo afite akazi gakomeye ko kuzakina na Nigeria ndetse igakina n'ikipe y'igihugu ya Libya. Kugeza ubu Libya niyo yagarazaje ko yaje ifite urwego ruri hasi muri iri tsinda rya D.

    Kugira ngo u Rwanda rujye mu gikombe cya Afurika imibare si myiza kubera ko hari aho bisaba ko igihugu nka Libya cyangwa Nigeria byatsinda Benin cyangwa bikayibuza kubona amanota atatu ubundi u Rwanda narwo bikarusaba gushaka amanota yose ubwo harimo no gusabwa gutsinda ikipe y'igihugu ya Nigeria i Lagos.

    Umukino wa Gatanu ikipe y'igihugu y'u Rwanda izacakirana na Libya i Kigali mu Rwanda. Kugira ngo u Rwanda rurusheho kwizamurira amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika, rurasabwa kuzatsinda umukino wa Libya rukagira amanota 8.

    Ubwo u Rwanda ruzaba ruri gukina na Libya mu mukino wa Gatanu mu itsinda rya D, Benin yo izakira Nigeria. Uyu mukino abanyarwanda benshi bifuza ko  Benin yazatsindwa na Nigeria. Mu gihe umunsi wa 5 mu itsinda D warangira u Rwanda rutsinze Libya naho Nigeria ikazatsinda Benin, rwahita rufata umwanya wa kabiri mu itsinda rufite amanota 8, Benin igasigara ku mwanya wa Gatatu n'amanota 6.

    Nubwo umunsi wa Gatanu mu itsinda D u Rwanda rushobora kuzasoza ari urwa Kabiri, izingiro ryaba risigaye ku munsi wa Gatandatu hakinwa imikino ya nyuma muri iritsinda kuko u Rwanda ruzongera kugira umukino ukomeye ruzakina na Nigeria i Lagos.

    Mu gihe u Rwanda ruzaba ruri kwesurana na Nigeria mu mukino wa Gatandatu mu itsinda D, ikipe y'igihuigu ya Benin yo izakina na Libya umukino usa n'aho ushobora kuzayorohera kuko Libya niyo yagaragaje imbaraga nkeya muri iri tsinda kugeza ubu.

    Mu gihe umukino waba wararangiye u Rwanda rufite amanota 8 naho Benin ikagira amanota 6, ibyava mu mukino wa Gatandatu amahirwe menshi ni uko bishobora kuzaba inzozi mbi ku Rwanda.

    Ukurikije ugukomera kw'amakipe wateganya ko umukino wa 6 Nigeria izatsinda u Rwanda cyane ko izaba ari gukinira muri Nigeria. Ku ruhande rwa Benin ho ishobora gutsinda Libya.

    Mu gihe umunsi wa Gatanu Benin yazatsindwa na Nigeria naho umunsi wa Gatandatu ikazatsinda Libya, amahirwe yaba ari menshi kuri yo kuko yaba yujuje amanota 9 kandi ntawe uzi niba Amavubi yazatsinda Nigeria.

    Mu mikino ibiri isigaye gukinwa kugira ngo u Rwanda ruzabone itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, bizasaba ko ikipe y'igihugu ya Benin itazagira umukino itsinda mu mikino ibiri isigaye, u Rwanda rwo rugashaka amanota ane mu mikino ibiri isigaye.

    Ikipe y'igihugu ya Benin nigira umukino itsinda mu mukino ibiri iri imbere bizashyira igitutu ku Rwanda cyo gutsinda imikino yose, bitaba ibyo ntirujye mu gikombe cy’Afurika.

    Ubwo u Rwanda rutsinze umukino wa Libya rukagira amahirwe make rukanganya na Nigeria rwazahita rugira amanota 9, Benin yo niramuka igize undi mukino itsinze nayo izahita igira amanota 9. Mu gihe imikino yose yazarangira u Rwanda runganya amanota na Benin, Benin niyo izajya mu gikombe cya Afurika kuko iyo amakipe anganyije amanota harebwa ku mikino yabahuje. Igiteranyo cy' imikino ibiri yahuje u Rwanda na Benin Benin yinjije ibitego 4 kuri 2 u Rwanda rwatsinze.

    Mu gihe ikipe y'igihugu ya Benin yazatsinda umukino umwe mu mikino ibiri isigaye, ubwo amahirwe azaba asigaye ku Rwanda ni uko rwazatsinda imikino ibiri uwa Libya n'uwa Nigeria kugira ngo rukomeze.

    Mu gihe kandi Benin yazakora amakosa yo kunganya imikino ibiri uwa Nigeria na Libya yazahita yuzuza amanota umunani. Amahirwe yaba asigaye ku Rwanda ngo ruzanje mu gikombe cy’Afurika ni ugushaka amanota ane mu mikino ibiri isigaye kuko rubonye amanota atatu gusa rwanganya na Benin amanota 8 kandi ukunganya kose kuzaha hagati y'u Rwanda na Benin, Benin niyo izakomeza kuko niyo yitwaye neza mu mikino ibiri yahuye n’u Rwanda. Ubwo u Rwanda aha rwaba rusabwa amanota ane kugira ngo rwuzuze amanota 9.

    Mu magambo make kugira ngo u Rwanda ruzajye mu gikombe cy’Afurika bizasaba ko Benin yatsikira gato igatsindwa cyangwa ikanganya, ubundi u Rwanda rugatsinda imikino ibiri isigaye imbere harimo na Nigeria izaba iri iwayo

    Bitabaye ibyo kugira ngo u Rwanda rujye mu gikombe cya Afurika, byazasaba ko Benin itsindwa imikino ibiri iri imbere, naho u Rwanda rukagira umukino umwe rutsinda.

    Umukino uherutse guhuza u Rwanda na Libya byanganyije igitego kimwe kuri kimwe muri Libya

    Mu itsinda rya D harimo intambara ya Benin n’u Rwanda kugira ngo hamenyekane ikipe ya Kabiri izajya mu gikombe cy’Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148598/imibare-irimo-ibihekane-ibisabwa-ngo-amavubi-azajye-muri-can-2025-148598.html

  • Kamonyi-Rugalika: Biyemeje kujyanamo ntawe usigaye mu bikorwa by'Isuku n'Isukura #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo gutangiza Ukwezi k'Ubukangurambaga bugamije kwimakaza Isuku n'Isukura mu Murenge wa Rugalika, abitabiriye bakoze urugendo bahereye kuri Kaburimbo mu isantere y'Ubucuruzi ya Nkoto berekeza ku Murenge, bagenda baririmba, batanga ubutumwa ku Isuku n'Isukura ariko kandi banitwaje icyapa kiriho ubutumwa bujyanye n'impamvu y'Ubukangurambaga. Basabwe kutadohoka mu bikorwa bifasha buri wese kumva agaciro k'Isuku n'Isukura, bibutswa kuba urugero rwiza bahereye aho batuye. Ni gahunda yahuriranye n'Igitondo cy'Isuku.

    Nyuma y'ibikorwa by'Isuku n'isukura bakoreye muri iyi Santere y'ubucuruzi ya Nkoto, ku muhanda wa Kaburimbo no mu nkengero, abari muri iki gikorwa bahawe ubutumwa na Meya, Dr Nahayo Sylvere wari uhanyuze avuye Bishenyi ho mu Murenge wa Runda kuhatangiriza uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura.

    Meya Dr Nahayo Sylvere ubwo yaganirizaga Abanyarugalika yari asanze mu Nkoto babanje ibikorwa by'isuku byanahuriranye n'Igitomdo cy'Isuku.

    Meya Dr Nahayo Sylvere utarahatinze kuko n'ubundi yari ahanyuze agenda ariko akanga kubacaho abasanze muri ibi bikorwa, yabibukije ko bakwiye kurangwa n'Isuku aho batuye, aho bagenda ndetse n'aho bakorera ariko kandi bakanabyigisha abandi.

    Yababwiye ko uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura ari ubukangurambaga buri mu mirenge yose uko ari 12 igize aka Karere ka Kamonyi. Yasabye buri wese ko akwiye kubigira ibye bityo Kamonyi Isukuye ntibibe mu mvugo gusa, ahubwo bive mu mvugo bijye no mu bikorwa kuko Isuku ari Ubuzima.

    Bamwe mubari mu bikorwa by'Isuku n'Isukura mu Nkoto, mbere yo gutangira urugendo rwerekeza ku biro by'Umurenge bagenda batanga ubutumwa.

    Abitabiriye iki gikorwa barimo abakozi b'Umurenge, Abacuruzi, Abamotari n'abandi baturage muri rusange bakomereje urugendo ku biro by'Umurenge wa Rugalika aho basanze abaturage baje gusaba Serivise, babanza kuganirizwa hamwe, bibutswa bose ibyiza byo kugira Isuku n'Isukura, haba aho abantu batuye, bagenda n'aho bakorera.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika yasabye buri wese kumvako ubu bukangurambaga bwatangijwe ari igikorwa cya buri wese kuko nta n'umwe utarebwa n'Isuku.

    Aha binjiraga mu mbuga yo kubiro by'umurenge bavuye mu bikorwa by'Isuku n'Isukura ndetse bakaba bari basoje urugendo batangiriye mu Nkoto kuri Kaburimbo.

    Yagize ati' Turashaka ko Isuku iba Umuco wafashe, wemeye ahantu hose, kuri buri muturage, kuri buri rugo, kuri buri Shuri, buri kigo nderabuzima, kuri buri Santere y'Ubucuruzi, abantu bose bakamenya iby'Isuku. Turifuza ko Ukwezi kwazarangira abantu bose barabigize Umuco wabo, gusukura aho bakorera no gusukura imibiri yabo, iwabo, aho bagenda ndetse n'ahahurira abantu benshi'.

    By'umwihariko kubikorera cyane ko bari mubakira abantu benshi, basabwe ko buri wese agira ahajugunywa imyanda, akagira Kandagira Ukarabe, Ubwiherero bwujuje ibisabwa kandi bugaragaza aho Igitsina Gore bajya n'aho Abagabo bajya.

    Gitifu Nkurunziza Imbere y'abaturage bari bavuye mu gikorwa cy'Isuku n'Isukura, hamwe n'abo bari basanze baje ku Murenge gusaba Serivise.

    Abamotari, bibukijwe ko badakwiye kwemerera abagenzi batwaye kujugunya ikintu icyo aricyo cyose mu muhanda cyangwa mu nzira igihe amutwaye. Yabibukije kandi ko n'igihe banyuze ahajugunywe imyanda akwiye kuba aterwa ishema no kubikuraho aho kugira ngo bitegereze ko Umuyobozi runaka ariwe urahanyura agatoragura iyo myanda nk'amacupa n'amasashe, ibishishwa by'imineke n'ibindi nyamara ababihataye bari aho cyangwa se babikoze babareba. Ati' Ni muze tujyanemo kuko isuku itureba twese'.

    Yitanzeho urugero ati' Iyo ari mugitondo cy'Isuku, iyo ngenda umunsi ku munsi mu buzima busanzwe usanga ngenda ntoragura amacupa, igishishwa cy'umuneke, amasashe, byose ngashyira mu modoka nkajyana aho imyanda ikwiye gushyirwa, kandi mbitora atari njye wabihataye, mbitora atari njye uhanyuze bwa mbere! Abandi  bahanyura bo babikoze byabatwara iki ko njyewe mbikora bikaba ntacyo birantwara?'. Akomeza yibutsa ko Isuku ireba buri wese kuko n'iyo dutewe n'indwara zituruka ku mwanda buri wese arwara ukwe, ati rero buri wese arinde undi umwanda azaba asigasiye amagara mazima ye bwite n'abandi muri rusange.

    Ukuriye abikorera/PSF Nkoto.

    Habimana Damascene ukuriye Abacuruzi bo mu isantere y'Ubucuruzi ya Nkoto, yabwiye intyoza.com ko we n'abacuruzi ahagarariye biyemeje ko Isuku iba Umuco aho bakorera. Ahamya ko nubwo bari basanzwe bita ku isuku ariko noneho ngo bagiye kurushaho gushyiramo imbaraga ndetse ngo buri mucuruzi yiyemeje ko buri muryango w'Ubucuruzi ugira Kandagira Ukarabe, Akagira ahagenewe kujugunywa imyanda hanyuma kandi abazwi nk'abacururiza kudutaro(abatandika hasi ibicuruzwa) basabwe kugirira Isuku aho bakorera. Asaba cyane abacuruzi bose kutaba banyirabayazana b'Umwanda.

    Mutisimu Evergiste, Umumotari ubarizwa muri Koperative Icyizere Motari akaba ari nawe ubahagarariye mu Karere ka Kamonyi akaba akorera (iseta cg Parikingi) mu Nkoto, ahamya ko nk'abamotari biyemeje kujyanamo n'ubuyobozi ndetse n'abaturage mu bikorwa byose by'Isuku n'Isukura, Motari ntabe ariwe usigara inyuma mu bikorwa by'isuku ahubwo abe uharanira ko bose bamenya agaciro k'Isuku hose.

    Motari Mutisimu Evergiste, asaba bagenzi be kutaba banyirabayazana b'Umwanda.

    Avuga ku ruhare rw'abamotari muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura ndetse na nyuma y'aho, yagize ati' Iki gikorwa twakiganirijweho n'Ubuyobozi tubemerera ko tugiye kujyanamo kuko isuku ni iyacu bwite. Isuku ihera mu rugo, aho tugenda ndetse n'aho dukorera umunsi ku munsi. Turakangurira abamotari kugira isuku no gukebura abo batwaye bakabibutsa ko igihe afite icyo ari kurya, kunywa adakwiye guta aho abonye agacupa, isashe, igishishwa cy'umuneke cyangwa ikindi cyose'.

    Abitabiriye iki gikorwa cy'Ubukangurambaga bugamije gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura basabwe kuba abambere barebwa n'umuco w'Isuku, bakaba abo abandi bigiraho, bakajyana ubutumwa buhindurira abandi kuba abashyira imbere Isuku n'Isukura bityo bakubaka Kamonyi Isukuye bahereye iwabo mu ngo, aho bagenda ndetse n'aho bakorera.

    Nyuma yo gutanga ubutumwa rusange, Urubyiruko hamwe n'Abamotari na Gitifu Nkurunziza bagize akanyejenda kabo basezerana ko buri wese agiye guhagarara neza muri iki gikorwa.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/13/kamonyi-rugalika-biyemeje-kujyanamo-ntawe-usigaye-mu-bikorwa-byisuku-nisukura/

  • Nyamasheke: Abasore bane bafatanywe ibuhimbi 60 Frw by'amiganano – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gashihe, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo w'Akarere ka Nyamasheke.

    Aba basore barimo Nsanzimana w'imyaka 31,Twahirwa Faustin ufite 22, Niyonzima Claude w'imyaka 25 na Tuyishimire Emmanuel ufite 28, bafatiwe muri santere y'ubucuruzi ya Raro mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, baturutse mu Murenge wa Rangiro bihana imbibi.

    Uko ari bane bagiye mu kabari ka Mbyayingabo Claude, banywa Mützig z'amafaranga 25 000, bokesha ibilo 2 by'inyama z'ingurube by'amafaranga 9 000 barangije banywa izindi nzoga zinyuranye z'amafaranga 6 000 yose hamwe aba 40 000 Frw bishyura ayo amfaranga y'amiganano baragenda.

    Nyiri akabari nyuma yo kwakira amafaranga yari agizwe n'inote nshya za 5000Frw yayagizeho amakenga afata imwe muri zo ayikaragira mu kiganza asanga ni igipapuro.

    Aba basore nyuma yo kuva muri ako kabari bagiye ku mukobwa utanga serivizi za mobile money bamusaba ko ababikira ibihumbi 20Frw, uwo mukobwa ahita abona ko ayo mafaranga ari amiganano abasaba ko bamuha amazina barayamuha ariko biba byatangiye kuvugwa abaturage barahurura banahamagara inzego z'ubuyobozi na polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal yabwiye IGIHE ko aba basore bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo mu gihe iperereza rikomeje.

    Ati 'Ni byo, abasore bane batawe muri yombi bakwirakwiza ayo mafaranga y'amiganano, bashyikirijwe RIB ngo ibakoreho iperereza.''

    Gitifu Kanyogote Juvénal yasabye urubyiruko kureka kwishora mu bitazaruhira, rugakora ibyemewe n'amategeko kuko bihari, abaturage basabwa gushishoza igihe bahawe amafaranga badashira amakenga, bakareba ababisobanukiwe bakabarebera niba atari amiganano, kugira ngo badafata amafaranga azabapfira ubusa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abasore-bane-bafatanywe-ibuhimbi-60-frw-by-amiganano

  • Leny Yoro yujuje imyaka 19 yamavuko uyu munsi #rwanda #RwOT

    Kuva uyu mwaka w'imikino watangira, Leny Yoro ntabwo yari yajya mu kibuga kubera imvune. Amakuru meza ku bafana ba Manchester United ni uko ubu uyu mukinnyi yamaze gukira ndetse igihe Ruben Amorim azatangira gutoza, ni umwe mu bashobora kuzagirirwa ikizere cyo kwerekana icyo ashoboye mu mikino ya Manchster United ikipe yo muri shampiyona yo mu Bwongereza English Premier League.

    Uyu mukinnyi w'iyi kipe ya Manchester United yaherukaga kuvunika imvune yahantu habi ubwo yamaraga amezi menshi adakina, bamwe mu  bafana be bakuvuga ko impamvu ikipe ya MNU itsindwa ariko uyu myugariro yavunitse.

    Kugeza ubu uyu mukinnyi aho yagarukiye mu kibuga yaje yuzuza imya 19 ye yamavuko, ni nako kandi ikipe ya Manchester United nayo irikumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

     

    The post Leny Yoro yujuje imyaka 19 yamavuko uyu munsi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/leny-yoro-yujuje-imyaka-19-yamavuko-uyu-munsi/

  • Ubukaka n'ubushongore by'Itorero Intayoberana ritegerejwe mu iserukiramuco 'Unveil Africa Fest' #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye cyiswe 'Unveil Africa Fest' cyateguwe na Unveil Afrika. Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu njyana Gakondo ndetse n'Itorero Ndangamuco Intayoberana rimaze kuba ubukombe mu Rwanda mu myaka 10 rimaze mu muziki gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe 'Bisoke' iri ku mafaranga y'u Rwandda ibihumbi icumi (10,000 Frw), ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura  yo iri ku mafaranga y'u Rwanda ibimbi myakumyabiri na bitanu (25,000 Frw) naho itike iruta izindi zose yiswe 'Karisimbi' yo iragura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu ( 50,000 Frw). Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com.

    Ni mu gihe ibi byose Leta y'u Rwanda yadushyiriyeho kwidagadura guhagije iduha bimwe mu bibuga byo gukiniraho umupira wamagaru, kuririmbiramo irongera itanga amasare yo kwidagaduriramo nkoo kubyina imbyino gakondo si ibyo gusa irongera itanga umutekano.

     

    The post Ubukaka n'ubushongore by'Itorero Intayoberana ritegerejwe mu iserukiramuco 'Unveil Africa Fest' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ubukaka-nubushongore-byitorero-intayoberana-ritegerejwe-mu-iserukiramuco-unveil-africa-fest/

  • Ibyo Meddy yashingiyeho atumira Adrien Misiga… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere azaba ahuriye ku rubyiniro na Gentil Misigaro mu bitaramo nk'ibi bye yiteguriye, ariko si ubwa mbere azaba ataramanye na Adrien Misigaro kuko bakoranye cyane mu bitaramo yatangiriyemo ivugabutumwa rye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Uyu mugabo amaze iminsi amaramaje mu bikorwa bigamije kuvuga Kristo yamenye; ndetse yumvikanisha ko arajwe ishinga no gufasha cyane cyane urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika guhamya Kristo no gushakisha ubwami bw'Imana bigishoboka.

    Mu myaka irenga 15 ari mu muziki yubatse ubushuti bwatumye benshi mu bahanzi baragiye bakorana mu bikorwa binyuranye, yaba mu ndirimbo cyangwa se mu bitaramo.

    Azwi nk'umuhanzi wagiye wisanga muri 'Gospel' cyane kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gukora umuziki ushamikiye ku ivugabutumwa. Umubano afitanye na Adrien Misigaro niwo watumye bakorana indirimbo 'Niyo Ndirimbo' yamamaye mu buryo bukomeye.

    Meddy akunze kugaragaza ko Adrien Misigaro yamubereye inshuti ikomeye n'umuturanyi mwiza, byagejeje kuri byinshi mu bikorwa bagiye bahuriramo. 

    Ubushuti bw’aba bunigaragaza cyane mu kuba kugeza ubu bamaze gukorana indirimbo ebyiri, kuko banafitanye indirimbo y'indi bise 'Ntacyo nzaba'.

    Nta ndirimbo n'imwe, Gentil Misigaro yigeze akorana na Meddy- Ariko mu bihe bitandukanye, Meddy yagaragaje Gentil nk'umuhanzi ufite amavuta mu kuramya no guhimbaza Imana.

    Meddy yatumiye Gentil Misigaro anashingiye ahanini mu kuba uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Buri munsi' asanzwe atuye mu gihugu cya Canada, ari naho akorera umuziki, bityo imijyi myinshi azataramiramo uyu muhanzi arayizi neza. Nko mu 2018, Gentil Misigaro yataramiye mu Mujyi irimo Ottawa na Ottawa.

    Meddy azataramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024, ataramire mu Mujyi wa Toronto ku wa 15 Ukuboza 2024, akomereze mu Mujyi wa Ottawa ku wa 22 Ukuboza 2024.

    Kwizera Philbert wateguye ibitaramo bya Meddy muri Canada, yabwiye InyaRwanda ko uretse Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bamaze gutangazwa, Meddy azanatarama na Willy Uwizeye wo mu gihugu cy'u Burundi.

    Ariko kandi avuga ko ibi bitaramo bizagera no mu Mijyi ya Vancouver na Edmonton, aho 'tuzakorana na Patient Bizimana na Serge Iyamuremye.'

    Ati 'Patient Bizimana na Serge Iyamuremye bo ntabwo tuzakorana muri ibi bitaramo bitatu bibanza, ahubwo tuzakorana Edmonton ndetse na Vancouver.'

    Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo nka 'Iyo neza', yigeze gutaramana na Meddy mu bitaramo binyuranye byabereye muri Amerika cyane cyane mu nsengero.

    Kwizera avuga ko ashingiye ku busabe bw'abantu bari no gutekereza ko ibi bitaramo bizagera mu Mujyi wa Calgary na Winnipeg.

    Meddy yatumiye bwa mbere Gentil Misigaro mu bitaramo bye agiye gukorera muri Canada
    Meddy yagaragaje ko mu bahanzi bazataramana harimo na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo ‘Niyo ndirimbo’
    Patient Bizimana agiye gutaramana na Meddy mu bitaramo bye bya mbere muri Canada

    Serge Iyamuremye uherutse gutangaza ibitaramo muri Arizona azifatanya na Meddy mu bitaramo by'ivugabutumwa rye



    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA ADRIEN MISIGARO NA MEDDY

    “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE ADRIEN MISIGARO YAHURIYEMO N’ABARIMO WILLY UWIZEYE BAZATARAMANA MURI CANADA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148593/ibyo-meddy-yashingiyeho-atumira-adrien-misigaro-gentil-na-patient-bizimana-mu-bitaramo-mur-148593.html