Blog

  • Umutoza Frank Spittler Torsten ese arahindura amateka? #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni ikizamini ku Mutoza w'Amavubi, Frank Spittler Torsten, kuko kuva atangiye gutoza u Rwanda mu Ugushyingo 2023, ntaratsinda umukino aheraho iyo acyakira abakinnyi bavuye mu makipe yabo. Buri gihe atsinda uwa kabiri gusa, uwa mbere akawutsindwa cyangwa akawunganya ni iki kibura ? . Ikindi gikomeza umukino wa Libya ni ukuba u Rwanda rufite intsinzi imwe gusa imbere y'iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, ya 3-0 mu 2014 mu gushaka itike ya CAN 2015, mu gihe cyo cyarutsinze inshuro enye zirimo ebyiri i Kigali. Mu myaka 10 ishize, nyuma y'umukino wa 3-0, u Rwanda ntirwigeze rutsinda Libya mu mikino itanu yahuje ibihugu byombi, ahubwo rwanganyije inshuro ebyiri gusa.
    Abarimo Riderman, DJ Marnaud na DJ Brianne barasusurutsa abitabira umukino w'Amavubi na Libya kuri uyu wa Kane saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba muri Stade Amahoro. Imiryango ya Stade irafungurwa guhera ku isaha y'isaa Saba.

    Riderman  nawe araba ahari.
    Dj Marnaud usanzwe avanga imiziki nawe aribwitabire uyu mukino ubwo araba ari muri bamwe bavanga imiziki.
    Dj Brianne nawe ari muri bamwe baza gususurutsa abaribube bitabiiriye uyu mukino w'ikipe y'Igihugu cy'u Rwanda.

    The post Umutoza Frank Spittler Torsten ese arahindura amateka? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umutoza-frank-spittler-torsten-ese-arahindura-amateka/

  • Abapolisi 34 basoje amahugurwa y'ubuyobozi n'ubunyamwuga – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'icyiciro cya 14, yaberaga mu Ishuri rya Polisi ry'amahugurwa riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana. Yitabiriwe n'abapolisi batoranyijwe mu mashami atandukanye ya Polisi, mu gihe kingana n'amezi atanu.

    Bize amasomo atandukanye akubiyemo; ubumenyi mu itumanaho, ibikorwa bisanzwe bya Polisi byo gucunga umutekano, ibikorwa byihariye bya Polisi, ubumenyi bwo gukoresha intwaro, ingamba zo gucunga umutekano, amategeko, ubumenyi bw'ibanze bw'ubugenzacyaha, iperereza n'ayandi atandukanye.

    Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yavuze ko amahugurwa aza mu by'ibanze Polisi y'u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo guhangana n'ibibazo by'umutekano byugarije isi.

    Ati 'Gukemura ibibazo by'umutekano bigaragara kuri iki gihe bisaba gukomeza kongera ubumenyi, ubushobozi n'ingamba. Turabashimira uburyo mwerekanye ko musobanukiwe ibikenewe mugakoresha aya mahirwe murangwa n'ishyaka no kwitwara neza.'

    'Aya masomo ntagamije kwagura ubumenyi bujyanye n'ubuyobozi gusa, agamije no kubuha umurongo, gushimangira ubushobozi mu gufata ibyemezo no kugaragaza akamaro ko gukorera hamwe n'itumanaho.'

    DIGP Sano yabasabye kuzirikana ko kuyobora neza bitagarukira mu gufata ibyemezo gusa ahubwo ari no kumva neza imiterere y'aho ukorera, kumenya abo uyobora, kugendana n'imihindagurikire y'ibihe no kugira ubushishozi bwo kumenya ibiri imbere, ariko hejuru y'ibyo byose, bigashingira ku bijyanye no kubazwa inshingano, haba ku bo uyobora ndetse no ku mabwiriza wahawe.

    Yashimiye umusanzu ntagereranywa w'abarimu batanze amahugurwa, asaba abayasoje guha agaciro ubumenyi bayungukiyemo no kuzabushyira mu bikorwa mu kazi, bagendeye ku ntego n'icyerekezo bya Polisi y'u Rwanda, bagaharanira gukomeza kuba umusingi w'icyizere no guhesha isura nziza Polisi y'u Rwanda muri rubanda.

    Umuyobozi w'ishuri ry'amahugurwa rya Polisi, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko aya mahugurwa ahabwa ba Ofisiye bato mu bijyanye n'ubuyobozi agamije by'umwihariko kubongerera ubumenyi n'ubushobozi bikenewe kugira ngo akazi ka Polisi gakorwe neza kinyamwuga.

    CP Niyonshuti yibukije abitabiriye amahugurwa ko ari intangiriro y'urugendo rurerure rwo kwiga no guteza imbere ubumenyi, abasaba kuyagira umusingi bazubakiraho mu guteza imbere imikorere ya kinyamwuga, abasanzwe ari abarimu mu mashuri ya Polisi atandukanye akazabafasha guhugura abandi bapolisi.

    Abapolisi 34 basoje amahugurwa y'ubuyobozi n'ubunyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-34-basoje-amahugurwa-y-ubuyobozi-n-ubunyamwuga

  • Bafite ishoramari rya miliyoni 10$: Ibyo wamenya ku Banya-Sudani batuye n'abahungiye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva ubwo, Sudani ntiyongeye kuba ya yindi kuko iyi ntambara karundura imaze kwangiza byinshi aho mu 2023, ubukungu bwasubiye inyuma ku kigero cya 40%, ndetse buzakomeza kumanuka ku kigero cya 28% muri uyu mwaka.

    Leta nayo iri mu bibazo kuko ibyo yinjiza byagabanutse ku kigero cya 80%, ubucuruzi mpuzamahanga nabwo bugabanuka ku kigero cya 28% mu gihe ibyangiritse muri rusange bifite agaciro karenga miliyari 200$.

    Uretse ibintu, abantu nabo bahuye n'izi ngaruka zitoroshye. Abarenga ibihumbi 100 bamaze kwitaba Imana mu gihe abarenga miliyoni 11, hafi 30% by'abatuye icyo gihugu, bavuye mu byabo bahungira imbere mu gihugu.

    Abarenga miliyoni eshatu bahungiye hanze y'igihugu, cyane cyane mu bihugu bituranye na Sudani. Mu bihugu bahungiyemo harimo n'u Rwanda.

    Muri rusange, Abanya-Sudani bagera ku 4000 bari mu Rwanda, barimo n'abaje bahunze. Muri bo harimo abanyeshuri bagera 1400. Harimo kandi abashoramari kuko ishoramari ryabo mu Rwanda muri rusange rifite agaciro ka miliyoni 10$ (arenga miliyari 13 Frw).

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yashimiye Leta y'u Rwanda kuri gahunda yayo yo kwakira Abanyafurika, barimo n'abari mu kaga nk'abaturuka muri Sudani.

    Ati 'Ndashaka gushimira Leta y'u Rwanda na Perezida Paul Kagame, kubera gahunda ye yo kwakira Abanyafurika bose, cyane cyane abakomoka muri Sudani. Ubu dufite abaturage ba Sudani bagera ku 4000.'

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yashimiye Leta y'u Rwanda kuri gahunda yayo yo kwakira Abanyafurika, barimo n'abari mu kaga nk'abaturuka muri Sudani

    Ambasaderi Dafalla yavuze ko hari impamvu nyinshi abaturage ba Sudani bishimiye gushora imari mu Rwanda.

    Ati 'Impamvu ni uko hari amahirwe akurura abashoramari. Ni igihugu byoroshye gukoramo ubucuruzi, igihugu gifite abaturage babanira abandi neza, gitekanye, ibyo byose bishingirwaho n'abashaka gukora ubucuruzi [mu guhitamo aho bashora imari].'

    Yanavuze ko Sudani ifitanye umubano mwiza n'u Rwanda, cyane ko Ingabo zarwo zagize uruhare mu kugarura amahoro mu bice birimo Darfur, aho zasize izina ryiza 'Kuko zitigeze zishobora mu bikorwa byo kwica amategeko muri icyo gice.'

    Yashimangiye ko imibanire myiza ibihugu byubatse izagira uruhare mu gihe intambara izaba irangiye muri Sudani.

    Ati 'Imibanire myiza dufitanye n'u Rwanda izadufasha mu gihe kiri imbere ubwo tuzaba turi mu rugendo rwo kubaka amahoro n'umutekano.'

    Yashimangiye ko 'Mu gihe intambara izaba irangiye, tuzakenera gukorana n'inzego z'u Rwanda mu bijyanye no kwiga uburyo zabashije kubaka igihugu, zikongera kubaka Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Ibi nibyo bituma 'Twifuza kuzagaruka mu Rwanda tukiga uburyo mwakemuye ikibazo cy'ubutabera, uburyo mwubatse Itegeko Nshinga, uburyo mwubatse gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo n'uburyo mwubatse uyu mwuka wo kwitwa Abanyarwanda. Aya masomo mwigiye mu mateka yanyu azadufasha mu bihe biri imbere.'

    Yanatanze icyizere cy'uko Ingabo za Sudani ziri kwitwara neza ku rugamba. Ati 'Leta imaze kwigarurira nibura 70% bya Khartoum. Impamvu ni uko RSF idashyigikiwe n'abaturage ba Sudani.'

    Yongeye gusaba ko RSF itangazwa nk'umutwe w'iterabwoba, ibyo bigashingira ku kuba warakoze ibikorwa birimo kwica abasivile batari mu mirwano, gufata ku ngufu abagore n'ibindi.

    Kugeza ubu, ibitaro n'amavuriro 300 muri Sudani byarangiritse ku buryo bidashobora gukomeza gukoreshwa, aho muri rusange ubushobozi bw'ubuvuzi bw'iki gihugu bwagabanutse ku kigero cyo hejuru. Amashuri menshi yararashwe, andi akoreshwa na RSF nk'ibirindiro byayo.

    Ambasaderi Dafalla Musa yavuze ko iyi ntambara imaze kwangiza byinshi

    Impamvu z'intambara isubije Sudani mu manga

    Ambasaderi Dafalla Musa yagaragaje ko 'RSF yatangije iyi ntambara kubera impamvu ebyiri z'ingenzi. Imwe ni ugukora coup d'etat bagakuraho ubutegetsi noneho bakayobora igihugu kuko bafite inyungu z'ubukungu bari kurengera.'

    Yongeyeho ati 'Ikindi bakoreshwa nk'igikoresho cy'ibihugu by'amahanga aho bakoresha abacanshuro baturuka mu bihugu birimo Libya. Ntabwo bikoresha gusa, bakoreshwa n'ibindi bihugu by'amahanga nk'abacanshuro kugira ngo bashyire mu bikorwa inyungu inyungu z'ibindi bihugu bikomeye mu Karere.'

    Yakomeje avuga ko 'Ikindi gikomeye cyatumye batangiza iyi ntambara ni ukugira ngo bahindure imiterere y'abaturage ba Darfur. Barifuza guhindura Darfur bakayituzamo Abarabu, bakayigira igice cyangwa igihugu cy'Abarabu batuye hirya no hino muri Sahel, bakirukana amoko y'Abanyafurika ahatuye, bakahazana amoko y'Abarabu.'

    Darfur ni kimwe mu bice bikungahaye ku mutungo kamere muri Sudani.

    Ambasaderi Dafalla yavuze ko ibi bikorwa bigize icyaha cya Jenoside. Ati 'Ibi byaha bikorwa bifatwa nka Jenoside. Birimo kwica abantu benshi b'abasivile, bakabica nta kintu babahoye, nta mpamvu n'imwe yo kubica uretse gusa kubica. Hari ibimenyetso byinshi by'imva rusange zashyinguwemo abantu b'abasivile. Ikindi ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abana.'

    Kuri aba bagore bafatwa ku ngufu, yongeyeho ati 'Ubu tunafite amakuru ko bamwe mu bagore bafashwe ku ngufu bahise biyahura. Ibi ni bimwe mu bigize ya gahunda bafite yo guhindura abaturage batuye Darfur. Iri hohoterwa ni irigamije guhindura abatuye Darfur.'

    Uretse uburyo bwo gukoresha intwaro mu kwica abaturage, RSF ngo inakoresha ubundi buryo bwo kuroga amazi.

    Ati 'Ikindi bakora cy'ubunyamaswa ni ugushyira uburozi mu mazi y'abaturage, bakayanywa bakaza kwicwa nabwo. Ubwicanyi barimo gukora ntabwo ari ukwica ukoresheje imbunda gusa, bari gukoresha uburyo bwinshi mu kwica abaturage. Ibi byerekana ko bari kwica abaturage badafite aho bahuriye n'intambara, badafite intwaro cyangwa ngo babe bari kurwana. Ibi byose bigize ibyaha by'intambara, bigize Jenoside.'

    Uretse ibyo, 'Bari gukoresha inzara nk'igikoresho cy'intambara, bakanga ko abaturage babona inkunga n'ibonetse bakayitwara bayibibye. Ibi kandi banabikoresha kugira ngo batere abaturage ubwoba kugira ngo binjire mu gisirikare cya RSF. Bari no gukoresha abaturage mu bikorwa by'intambara kandi ibi ntabwo byemewe n'imiryango mpuzamahanga.”

    Ambasaderi Dafalla yashinje RSF gukora jenoside

    Inkunga y'amahanga ikomeje kudobya ibintu

    Adaciye ku ruhande, Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yavuze ko hari ibihugu bikomeje gutera inkunga RSF.

    Ati 'Hari ibihugu byo mu Karere biri gushyigikira iyi ntambara, birimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, niyo muterankunga wa mbere wa RSF. Tchad nayo ikoreshwa nk'inzira igeza ibikoresho by'intambara kuri RSF. Bari gufasha uwo mutwe gukomeza intambara. Uyu mutwe uramutse udakomeje kubona izi ntwaro, iyi ntambara ntabwo yakomeza.'

    Yahamije ko mu mezi atandatu ashize, RSF yakiriye indege zigera ku 145 zirimo intwaro, zikaba zaranakoreshejwe mu gutwara abarwanyi bayo bakomerekeye ku rugamba aho bajyaga kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Uyu mutwe kandi uri gufashwa n'abacanshuro barenga ibihumbi 50 'bishyurwa mu mafaranga y'amahanga'.

    Bamwe mu bafatanya na Ambasaderi Dafalla kuzuza inshingano ze

    Imyitwarire ya AU irakemangwa

    Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yanenze uburyo Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU) uri kwitwara muri iki kibazo, dore ko wanamaze gukura Sudani mu bihugu binyamuryango.

    Ati 'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo ufite ubushake bwa politiki kugira ngo udufashe gukemura ibi bibazo. Ntitwizera ko kutagaragaza uruhande urwo ari rwo rwose ari bwo buryo bwiza bwo gukemura iki kibazo. Uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo ni ukureba ibihari, uyu Muryango ugafata uruhande rw'ukuri.'

    Yavuze ko uburyo bwonyine bwatuma Sudani yongera kubona amahoro ari uko yagira igisirikare kimwe kandi hakubahirizwa amasezerano yasinywe.

    Impande zombi zasinye amasezerano azwi nka 'Jeddah Declaration of Commitment to Protect the Civilians of Sudan', aho buri ruhande rwiyemeje kurinda abasivile muri iyi ntambara. Ni amasezerano yasinyiwe i Jeddah muri Arabie Saoudite ku itariki ya 11 Gicurasi, 2023.

    Ambasaderi Dafalla yagize ati 'Turasaba RSF kubaha amasezerano yasinywe hagati yayo na Leta, kandi aya masezerano asaba RSF kuvana abarwanyi bayo muri bikorwaremezo by'abasivile, bakabashyira mu bigo byabugenewe. Ikibabaje ni uko aya masezerano adashyirwa mu bikorwa mu buryo bukore.'

    Icyakora yavuze ko abarwanyi b'uyu mutwe bagize uruhare mu byaha by'intambara bagomba kugezwa imbere y'ubutabera.

    Ati 'Mu gihe cy'inzibacyuho, abaturage ba Sudani bazagira igihe cyo guhitamo uburyo bw'imiyoborere bifuza, bagahitamo umuyobozi ubabereye binyuze mu matora, kandi icyo gihe cy'inzibacyuho kizayoborwa n'ubuyobozi bwemewe magingo aya muri Sudani.'

    'Ikirenzeho ni uko abagize uruhare muri ibi byaha byose birimo na Jenoside bagomba kubibazwa, bagomba guhanwa kubera ibyaha byakorewe Abaturage ba Sudani.'

    Abanyamakuru bagize umwanya wo kubaza ibibazo

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barenga-4000-bakagira-ishoramari-rya-miliyoni-10-ibyo-wamenya-ku-banya-sudani

  • SKOL yahurije mu gitaramo “The Keep it 100 Co… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere iki gitaramo kigiye kuba. Cyateguwe hagamijwe gufasha abakunzi ba Hip Hop kunogerwa n’impera z’umwaka basabana n’abaraperi bikundira, ariko kandi nta kwicwa n’inyota kuko Skol Malt yabegerejwe. 

    Iki gitaramo kigiye guhuza abaraperi, kiyongereye mu bindi byabaye muri uyu mwaka, byabaye imbonekarimwe kuri benshi, ndetse abakunzi ba Hip Hop bumvikanisha ko bari banyotewe.

    Kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, aho kizaririmbamo abaraperi Riderman, Bushali, B-Threy, Bull Dogg, Zeo Trap, Nessa na Beatkilla, Boychopper, Slum Drip, Papa Cyangwe ndetse na Fireman.

    Skol ariko inavuga ko hari abandi bahanzi babiri bazatungurana muri iki gitaramo. Uretse aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, hanatangajwe ko Dj Kalex na Smooth Kriminal aribo ba Dj bazasusurutsa abantu. 

    Ni mu gihe Anita Pendo na Kate Gustave ari bo bazifashishwa mu gususurutsa abantu. Kugura itike ni ukwishyura 5,000 Frw, ugahabwa na Skol Malt ebyiri zo kunywa. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    2024 wabaye umwaka udasanzwe ku baraperi! Barigaragaje mu bufatanye bukomeye bwasize Album, Extended Play (EP), ndetse n’ibitaramo bikomeye birimo nk’Icyumba cy’amategeko cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo cyahuje Riderman ndetse na Bull Dogg ubwo bamurikaga Album yabo ‘Icyumba cy’amategeko’. Ibi ariko byabanjirijwe n’ibindi bikorwa aba baraperi bakoze. Bull Dogg aherutse gutangaza ko ari hafi kumurika Album ye yise ‘Impeshyi 15’ cyo kimwe na Riderman aherutse kuvuga ko ari gukora kuri Album ye nshya.

    Ni mu gihe ariko ibihumbi by’abantu banategereje Album ya ‘Tuff Gang’- Ariko umuraperi Fireman aherutse gushyira ku isoko Album ye nshya.

    Umuraperi Bull Dogg avuga ko Hip Hop atari injyana y’umujinya kandi si iy’ibirara nk’uko bikunze kuvugwa n’abantu benshi.

    Asobanura Hip Hop nk’injyana y’ubutumwa, kandi ifasha benshi kuruhuka. Yavuze ko hari indirimbo ziri muri iyi njyana zigaruka ku rukundo, inkuru zitandukanye n’ibindi avuga ko bigaragaza ko iyi njyana atari iy’umujinya cyangwa y’ibirara.

    Yunganirwa na mugenzi we Riderman usobanura ko ‘abatekereza ko Hip Hop ari injyana y’ibirara ni uko ari injiji bo ubwabo’. Ati “Nta njyana y’ibirara ibaho…”

    Riderman atanga ingero z’abareperi bakomeye muri iki gihe kandi batagaragara mu isura y’ibirara, ahubwo ngo abavuga biriya ni ababa bagamije gupyinagaza iyi njyana aho gukora uko bashoboye kugira ngo bayirengere nk’uko izindi bimeze. Ati “Ni imyumvire ishaje, ni imyumvire irimo akantu k’ubujiji…”

    Hip Hop ifatwa n'ibihumbi by'abantu nk'umuco, ahanini biturutse ku butumwa n'imyitwarire abayikora bagaragaza. Ni imwe mu njyana zikuze, ndetse abakora iyi njyana bagiye baca uduhigo ku Isi mu bihe bitandukanye.


    Umuraperi Riderman uherutse gushyira ku isoko indirimbo yise 'Iwabo w'Abasitari' ategerejwe muri iki gitaramo


    Umuraperi Bull Dogg uri kwitegura gusohora Album ye yise 'Impeshyi 15'
     

    Umuraperi Zeo Trap uri mu bagezweho muri iki gihe yatumiwe mu gitaramo cyateguwe na Skol

    Umuraperi Fireman uherutse gushyira ku isoko Album ye nshya yise 'Bucyanayandi' azaririmba muri iki gitaramo
    Umuraperi B-Threy uherutse gusezerana mu mategeko n'umugore we ategerejwe muri iki gitaramo 

    Abaraperi 11 biteguye gutaramira Abanyarwanda muri iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148618/skol-yahurije-mu-gitaramo-the-keep-it-100-concert-abaraperi-11-barimo-bull-dogg-na-riderma-148618.html

  • No mu bihe bigoye tuba dufite intego yo gukomeza kujya mbere – Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, ubwo hamurikwaga raporo igaragaza iby'ingenzi bizafasha u Rwanda kubaka ubukungu burambye kandi budaheza, yakozwe na Banki y'Isi ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda.

    Iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku ijanisha rya 7% mu myaka irenga 20 ishize, ibintu bitigeze bibaho ku bihugu byinshi bya Afurika.

    Imibare igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse cyane mu myaka ishize, aho ibyo umuturage yinjiza byavuye kuri 111$ u 1994 bigeza kuri 1040$ mu 2023.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko iyi raporo yafashije kumenya aho igihugu gikwiye gushyira imbaraga mu gushyiraho imirongo migari y'iterambere rirambye kandi ridaheza.

    Ati 'Izagira uruhare mu gufasha gushyiraho gahunda z'iterambere rirambye. Iyi raporo iziye igihe kuko yateguriwe rimwe n'igihe twateguraga Gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere kandi iby'ibanze byayivuyemo byarifashishijwe.'

    Yahamije ko binyuze muri gahunda z'igihe kirekire u Rwanda rwiha no mu bihe bikomeye byaba ibibazo bikomoka imbere mu gihugu no hanze rukomeza gutera imbere.

    Ati 'Abanyarwanda bakeneye iterambere kandi Guverinoma yacu ikora ibishoboka ngo igere ku cyerekezo 2050. Uretse imbogamizi zituruka hanze, no mu bihe bigoye tuba dufite intego yo gukomeza kujya mbere.'

    Dr. Ngirente yahamije ko hari byinshi byakozwe mu gukuraho imbogamizi zazitira iterambere, ndetse hakomeza gushyirwa ingufu mu kwihutisha iterambere ridaheza.

    Ati 'Twageze kuri byinshi mu gukemura byinshi mu bibangamiye iterambere haba ari mu burezi, ubuzima n'ubuhinzi, ibikorwa remezo n'ibindi. Ubu busesenguzi buzakomeza gufasha mu kuvugurura gahunda zacu mu myaka itanu iri imbere. Bugaragaza ibyuho n'ibigomba gukorwa, ariko ibyinshi byashyizwe muri NST2 yatangajwe mu bihe byahise.'

    Visi Perezida wa Banki y'Isi muri Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo, Dr. Victoria Kwakwa, yagaragaje ko kugira ngo iterambere igihugu cyifuza mu 2050 rigerweho bisaba gushyira imbaraga mu kongera umusaruro mu nzego zitandukanye, kongera imirimo ihangwa.

    Ati 'Nubwo ubukungu bwakomeje kuzamuka ariko ihangwa ry'imirimo ntabwo byajyanye. Kugira ngo ibi bibonerwe umuti bisaba gukemura bimwe mu bibazo, birimo kuzamura ubushobozi bw'abakozi, harimo kuzamura ireme ry'uburezi bituma umusaruro wiyongera, no gushyira imbaraga n'ishoramari aho biri ngombwa, hakorwa ku buryo aho ubushobozi bwerekejwe buba bukoreshwa neza ku buryo bigeza ku iterambere n'ihangwa ry'umurimo.'

    Yavuze ko mu bindi byashyirwamo imbaraga ari uguteza imbere urwego rw'abikorera kuko ari rwo rutanga akazi kenshi kandi gahemba neza.

    Gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu igaragaza ko ishoramari ry'abikorera rigomba kuzikuba kabiri mu gaciro, rikava kuri miliyari 2,2$, bingana na 15,9% y'umusaruro mbumbe w'igihugu, rikazagera kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5% mu 2029.

    Binateganywa ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250, imyaka itanu ikazarangira hahanzwe imirimo miliyon 1.25.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibyavuye muri iyi raporo bizifashishwa mu kunoza gahunda z’iterambere mu myaka itanu iri imbere

    Dr Victoria Kwakwa yashimye intambwe u Rwanda rwateye, ashimangira ko gushyiraho icyerekezo cy’iterambere rirambye ari byo bifasha u Rwanda gutera imbere

    Abaminisitiri batandukanye, abayobozi muri Banki y’Isi, inzego zifite aho zihurira n’imari mu Rwanda bose bari hamwe bungurana ibitekerezo kuri iyi raporo

    Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iyi raporo isohokeye igihe kuko izifashishwa mu kumenya ahakwiye gushyirwa imbaraga

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twakoze-byinshi-mu-gukemura-ibibangamiye-iterambere-minisitiri-w-intebe-dr

  • Iburasirazuba: Abaturage bemerewe kujya bahira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro – #rwanda #RwOT

    Ibi bibabye mu rwego rwo kugira ngo umusaruro w'amata ukomeze uboneke nk'ibisanzwe.

    RDF yatangaje ko yagennye igihe iki gikorwa kizajya gikorerwa, n'inzira zizajya zifashishwa mu kwinjira cyangwa gusohoka mu kigo, ku buryo bizafasha aborozi gukusanya ubwatsi mu buryo buboneye nta yindi mirimo ibangamiwe nk'imyitozo y'ingabo n'ibindi.

    Aborozi bo mu Murenge wa Munini, Akagari ka Gikobwa bashimiye RDF kubera ubu bufasha yabahaye.

    RDF iri gufatanya n'inzego z'ibanze ndetse na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi kugira ngo iki gikorwa gikurikiranwe kandi kigende neza.

    Buri karere gafite inzira zashyizweho zo kwinjira no gusohoka mu Kigo cya Gabiro.

    Akarere ka Gatsibo kashyiriweho inzira eshatu, zirimo Munini/Gikobwa, Munini/Nyamwiza, na Nyamatete; aka Nyagatare ko gashyirwaho inzira ebyiri za Shimwa Paul na Zubarirashe; mu gihe Akarere ka Kayonza kahawe inzira za Mutumba na Gakoma.

    Ingabo z'u Rwanda (RDF) zatangije gahunda yo gufasha aborozi bo mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare zibemerera kwinjira mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro kugira ngo bahire ubwatsi bw’amatungo yabo mu rwego rwo kongera umusaruro w'amata. https://t.co/Vz4A9dEcWG pic.twitter.com/D0KM9nodrM

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 13, 2024

    Abaturage bashyiriweho uburyo bazajya bahira bitabangamiye ibindi bikorwa

    Hari amasaha yagenwe ibi bikorwa bizajya bibera

    RDF yakoze iki gikorwa kugira ngo umusaruro w'amata ukomeze uboneke nk’ibisanzwe

    Buri karere kashyiriweho inzira abagatuye bazajya banyuramo binjira mu Kigo cya Gabiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abaturage-bemerewe-kwahira-mu-kigo-cya-gisirikare-kubera-kubura

  • Ruhango: Batatu bakekwaho ubujura no gusambanya umugore ku gahato batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba batawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Mbuye, Akagari ka Gisanga, mu Mudugudu wa Biyemveni, mu Karere ka Ruhango.

    Aba bagabo batatu bakekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore uri mu kigero cy'imyaka 58 y'amavuko mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu, nyuma bamwiba igodora, imyumbati, imyenda n'inkweto yari atunze.

    Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Ugushying 2024, saa saba z'ijoro ubwo aba bajura bazaga kwiba, umwe muri bo nyuma yo kwiba ngo yasigaye mu nzu, akingirana bagenzi be maze asambanya umukecuru bari baje kwiba, nyuma yo kumuniga no kumukangisha kumwica.

    Uyu mukecuru wari wenyine mu nzu kubera ko umugabo we atari ahari, abana be bane nabo bakaba batari bahari, avuga ko bamusahuye ibintu byinshi birimo n'imyumbati, kandi ko atabazi.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yangarije IGIHE ko abakekwaho ibi byaha batawe muri yombi kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho gukora.

    Ati “Polisi yataye muri yombi abantu batatu barimo uw'imyaka 20, uwa 23 n'uwa 31 bacyekwaho gusambanya ku gahato umudamu uri mu kigero cy'imyaka 58 mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu bakanamwiba. Abafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.''

    SP Habiyaremye, yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, abakoresha ibiyobyabwenge n'abakwirakwiza kuko ngo ari imwe mu mpamvu nyamukuru y'ubugizi bwa nabi nk'ubu n'imyitwarire idahwitse.

    Yibukije kandi n'abahungabanya umutekano bose kubireka, kuko Polisi iri maso gukomeza guhiga abagizi ba nabi.

    Batatu bakekwaho gusambanya umugore w’imyaka 58 bari bamze kwiba, batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-batatu-bakekwaho-ubujura-no-gusambanya-umugore-ku-gahato-batawe-muri

  • Rutahizamu wa Etincelles FC Kakule Mkata Justin arwaye bikomeye nyuma yo gukubitirwa i Goma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Etincelles FC, Kakule Mkata Justin, yakubitiwe bikomeye i Goma n'abantu bataramenyekana ubwo yari agiye gusura umuryango we, nyuma y'amezi abiri adahabwa umushahara akaza kuwuhabwa.

    Yakomeretse hejuru y'ijisho ry'ibumoso, ajyanwa kwa muganga, aho byaje kugaragara ko yaje kugira ibibazo byo kuvira mu bwonko, bigatuma igice cy'ibumoso cy'umubiri we gihagarara gukora.

    Etincelles FC irateganya kumuzana mu Rwanda nyuma yo gukina na Rayon Sports, kugira ngo akomeze kwitabwaho n'abaganga b'inzobere.

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-etincelles-fc-kakule-mkata-justin-arwaye-bikomeye-nyuma-yo-gukubitirwa-i-goma/

  • Abaturage Miliyoni 3 bahunze igihugu! Amb. Kh… – #rwanda #RwOT

    Kuva muri 2023 iki gihugu kiri mu ntambara ihanganishije umutwe witwa 'Rapid Support Forces (RSF) ndetse n'abarwanyi ba Leta. Uyu mutwe wagiye ugaba ibitero hirya no hino mu gihugu nko ku bigo bya gisirikare, ukica abasivile, ndetse bamwe bavuye mu byabo bahunga igihugu mu bihe bitandukanye. 

    Umutwe urwanya Leta ya Sudani uyobowe na Gen Mohamed Hamdan Dagalo naho ingabo za Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, Ambasaderi Khalid Musa Dafalla Musa, yagaragaje ko muri iki gihe intambara iri muri Sudani ivugwa cyane mu Itangazamakuru Mpuzamahanga 'nk’intambara yibagiranye' ariko ‘ntabwo ari intambara yibagiranye nk’uko bivugwa’ kuko abaturage b’abasivile bakomeje kwicwa. 

    Yasobanuye ko hari bimwe mu bitangazamakuru byo mu mahanga, bisa n’aho byafashe uruhande, bikavuga cyane ku ntambara ya Israel na Hamas, ndetse n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya, bakirengagiza ibera muri Sudani. Kandi agaragaza ko ibiri kubera mu gihugu cye, ari ibyaha byibasira inyokomuntu, ndetse n’ibyaha by’intambara.

    Yavuze ko iyi ntambara idahuje aba-Jenerali nk'uko bivugwa cyane mu itangazamakuru, ahubwo ni itsinda ry'Abarabu bashaka guhirika ubutegetsi buriho. Yavuze ko abicwa ari abasivile barimo abagore n'abana bafatwa ku ngufu umunsi ku munsi. 

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, Ambasaderi Musa yagaragaje amashusho y'iminota 14' agaragaza ubwicanyi bukomeye buri kuba muri iki gihe, agahinda k'abantu bamaze kuvanwa mu byabo, ndetse n'umubare munini w'abagore bafatwa ku ngufu.

    Ambasaderi Khalid Musa Dafalla Musa, yanabwiye itangazamakuru ko hari ibihumbi by’abantu bamaze kwicwa, kandi benshi muri bo ni abaturage bo mu byaro. Ati “Ni abasivile bicwa nk’uko wakumva icyaro cyo muri Kigali.”

    Yanavuze ko hari amazi yo mu mugenzi ashyirwamo uburozi, ku buryo abaturage bayanywa bazi ko ari meza hanyuma bagapfa. Ambasaderi Musa avuga ko hatagize igikorwa, ibikorwa biri kubera muri Sudani biganisha kuri 'Jenoside' bityo amahanga ntakwiriye kurebera.

    Yagaragaje ko ibitaro byasenywe, amashuri arasenywa. Yavuze ko abarenga 4000 bamaze guhungira mu Rwanda, bahunga iyi ntambara, bamwe muri bo bakomeje amashuri yabo mu Rwanda.

    Muri Sudani, hafi 95% by’abantu bamaze kuva mu byabo ‘ku buryo batazi aho kwerekeza’. Ndetse hafi Miliyoni 3 zamaze guhunga igihugu, bajya mu bihugu bituranye na Sudani, kandi bashima uko bakiriwe muri ibyo bihugu.

    Ambasaderi Musa ati 'Abo bose bari mu nkambi nk’abantu bahunze igihugu’ ndetse turashimira ibihugu byabakiriye.'

    Amakuru avuga ko iyi ntambara iri kubera muri Sudani irimo abacancuro barenga 50,000. Ambasaderi Musa ati “Aba bose ni abo mu bihugu binyuranye, kandi byinshi muri byo turaturanye.'


    Abanyafurika nibo bazicyemurira ibibazo byabo

    Ambasaderi Musa yavuze ko afite icyizere cy’uko abanyafurika ari bo bazashaka ibisubizo n’ubwo umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (AU) utaratera intambwe ishimishije mu gukemura iki kibazo.

    Yavuze ko muri Nyakanga 2024, Akanama k'umutekano ka UN kasabye umutwe RSF gushyira hasi intwaro ariko ‘kuva icyo gihe ntacyo byatanze”.

    Yasobanuye ko kugeza ubu ‘ingabo z’igihugu ziri gukora uko zishoboye mu guhangana na RSF’ ndetse bari gukora ibishoboka byose mu gutanga ibikenewe nk’ibyo kurya n’ibindi.

    Ariko kandi banashyizeho inzira yo koherereza abaturage ibyo kurya, harimo nk’umuhora wa Tchad. Muri rusange haciwe inzira esheshatu.

    Yavuze ko muri iki gihe hariho inzibacyuho, kandi barateganya ko nyuma hazabaho igihe cy’aho abaturage bazihitiramo ubutegetsi.

    Musa yavuze ko ashima cyane uruhare rwa Perezida Kagame ‘ku bwo kwakira abanya-Sudan’ ndetse n’uburyo “akurikirana ikibazo cyacu muri Sudan”. Yavuze ko ubu bufatanye bukomeza gushimangira imibanire y’ibi bihugu byombi.

    Batekereza kwifashisha u Rwanda mu kugarura amahoro?

    Ambasaderi Musa yavuze ko kuva mu 2003 u Rwanda rwakoze ubutumwa bw’amahoro muri iki gihugu, kandi bwatanze umusaruro wari ukenewe.

    Avuga ko 'ubu' nta biganiro birabaho, kandi mu gihugu nta mahoro ahari ubu ntabwo twatekereza ubutumwa bw’amahoro.’

    Musa yavuze ko mu gihe cyose haba hagarutse amahoro mu gihugu cyabo 'U Rwanda rwaba ruri mu bihugu bizifashishwa cyane mu kubungabunga ayo mahoro’.

    Ashimangira ko ibiri kubera muri Sudan ‘biraganisha kuri Jenoside’. Ati “Ni ibyaha byibasira inyokomuntu, ndetse hari ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside ishoboka.' Yavuze kandi ko Imiryango Mpuzamahanga ikwiye no gufatira ibihano abagize uruhare mu Ntambara.

    Abanya- Sudani ibihumbi bine bahungiye mu Rwanda

    Ambasaderi Musa yavuze ko kuva iyi ntambara yatangira mu gihugu cye, abantu ibihumbi bine bamaze guhungira mu Rwanda, kandi bashimira Guverinoma uburyo ibafasha gukomeza kwiyubaka, no kugira uruhare muri imwe mu mishinga ihanzwe amaso.

    Yavuze ko hari imishinga myinshi mu Rwanda iri kugirwamo uruhare n’abanya-Sudani bari mu Rwanda, mu nguni hafi ya zose mu Rwanda.

    Kenya ishyigikiye umutwe wa RSF

    Amb. Musa yavuze ko nka Sudani basanzwe bafitanye umubano mwiza n’abaturage ba Kenya ‘ariko bamwe mu bagize Guverinoma bashyigikiye RSF’. Yavuze ko bitari bikwiye ko Kenya ishyigikira RSF, ahubwo ‘bakadufashije mu kugarura amahoro’.

    Musa anavuga ko kugeza ubu Ingabo z’igihugu ziri kugerageza kwisubiza bimwe mu bice by’igihugu, ‘ku buryo hafi 70% by’abaturage bamaze kujya mu maboko y’ingabo z’igihugu ndetse bimwe mu bice by’igihugu batangiye kubyisubiza’.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, hari abaturage bo muri Nigeria, Tchad, Uganda, Sudani y’Epfo n’abandi bacancuro bahuje imbaraga kugira ngo barwane intambara muri Sudani.

    Ambasaderi Musa ko RSF ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, ndetse bikemezwa nk’Imiryango Mpuzamahanga. Anagaragaza ko amahanga atigeze atanga umusanzu wari ukenewe mu kurangiza iki kibazo.

    Musa avuga ko uretse abanya-Sudan bari mu Rwanda, harimo abakomeje gukurikirana amasomo yabo.

    Ibinyamakuru binyuranye birimo BBC byandika ko iyi ntambara yubuye nyuma y'uko Gen. Dagalo ukuriye umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) ashwanye na General Burhan, Perezida w'inzibacyuho wa Sudani muri iki gihe, ni nyuma y'igihe cyari gishize bakorana.

    Iyi ntambara ivugwa ko ari yo ikomeye cyane muri iki gihe ku Mugabane wa Afurika. Muri Kanama 2024, ibinyamakuru byinshi byavugaga ko abantu barenga Miliyoni 10 bamaze guhunga bava mu byabo kubera iyi ntambara.

    Ibihugu ndetse n'imiryango y'ibihugu itandukanye mu mezi ashize byagerageje guhuza aba ba-Jenerali bombi, ariko umuhate w'ibiganiro ntacyo wagezeho.

    Muri Nyakanga 2024, Gen Burhan yarokotse igitero gikomeye cyari kigambiriye kumuhitana. Icyo gihe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) agira ati 'Ntituzasubira inyuma, ntituzamanika intwaro, kandi ntituzagirana ibiganiro'.

    Umuhate wo guhagarika iyi ntambara biciye mu biganiro wageragejwe n'ibihugu n'imiryango y'ibihugu itandukanye mu mezi yashize ntacyo wagezeho kugeza ubu.

    Ni gute Sudani yisanze mu Ntambara?

    Mu 2019 muri iki gihugu habaye impinduramatwara yasize ikuyeho uwari Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir. Ibi byatumye Gen Burhan ashingwa kuyobora inzibacyuho yagombaga gushyiraho ubutegetsi bwa Gisivile.

    Ariko mu 2021, Gen Burhan yakuyeho abari bagize Inama y'Inzibacyuho yari ayoboye ashyiraho abandi bashya. Ibi yakoze byafashwe nka ‘coup d’état’ n’abatavuga rumwe na we.

    Gen Gagalo ni we wari wungirije Gen Burhan. Ariko kandi Gen Dagalo niwe wari ukuriye umutwe wa RSF, ni nawo uwukuriye kuva icyo gihe kugeza n'ubu.

    Uyu mutwe wagiye ugaragaza ko utemeranya n'ibyo Gen Burhan yakoze. Ariko nawe agakunda kumvikana mu itangazamakuru avuga ko atazihanganira imyitwarire y'uyu mutwe, akabashinja kwifata nk'igisirikare cyigenga, aho kuba umutwe umwe mu yindi igize ingabo za leta.

    Aba ba-Jenerali bombi bakomeje gushwana, kugeza ubwo tariki 14 Mata 2024 batanye mu mitwe, imirwano ikomeye ihuza umutwe wa RSF ndetse n'ingabo za Leta kugeza n'ubu.

    Iyi mirwano yatangiriye mu murwa mukuru Khartoum no mu yindi mijyi nka Omdurman, El-Fasher na Port-Sudan.

    Imibare y'abaganga yo muri Kanama 2024, yavugaga ko abarenga 40,000 biciwe muri iyi ntambara, barimo 20,000 bapfiriye mu mirwano na 16,000 bapfuye kubera kubera inzara no kubura ubuvuzi.

       

    Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024 cyagarutse ku bibera muri Sudani muri iki gihe, asaba amahanga kutarebera 


    Imijyi myinshi mu Mujyi wa Sudan yumvikanamo ibisasu mu bihe bitandukanye


    Abarwanyi ba RSF bagaragaza ko biteguye gukuraho ubutegetsi buriho muri Sudani 

    Umuyobozi w’Ingabo za Sudani, Gen Abdel Fattah al-Burhan (Uri hagati) ubwo yari yitabiriye ibirori muri Nyakanga 2024

      

    Miliyoni z’abantu zavuye mu byabo kubera intambara irimbanyije muri iki gihugu

    Umugore witwa Miriam aherutse gutanga ubuhamya avuga uburyo yemeye ingabo za RSF zimufata ku ngufu akiza abana be b’abakobwa 

    Mu Ukwakira 2023, abanyeshuri 160 bo muri Kaminuza yigisha ubuganga (University of Medical sciences and Technology – UMST) muri Sudan bakomereje amasomo yabo mu Rwanda nyuma y’uko Kaminuza yawe yigaruriwe n’umutwe wa RSF

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148613/abaturage-miliyoni-3-bahunze-igihugu-ambasaderi-khalid-musa-yagaragaje-ko-ibibera-muri-sud-148613.html

  • Gufata imboga n’imbuto buri munsi, kurya Ifi… – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iri mu kwezi kwahariwe imirire iboneye n’uburenganzira ku biribwa kwatangiye kuva tariki 16 Ukwakira kukazarangira tariki 15 Ugushyingo 2024 n’insanganyamatsiko igira iti: ”Ubwizima Bwiza N’Ejo Heza’.

    Ku bijyanye n’imirire yo mu byiciro byinyuranye, benshi bakunze gusobanuza ijyanye n’iy’umubyeyi wonsa dore ko ibyo aha umwana mu minsi ya mbere bimufasha gukura neza. Hari abibaza imirire iboneye ku babyeyi bonsa na cyane ko hari abagifite imyumvire ya kera ko umubyeyi yonsa arya ibyoroshye gusa cyangwa ibyoroheje.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, impunguke mu byerekeranye n’imbonezamirire, Lea Mfiteyesu yagarutse birambuye ku mirire iboneye ikwiriye kuranga ababyeyi bonsa. Yatangiye avuga ko ”Imirire iboneye ku babyeyi bonsa bisobanuye gufata indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri umubyeyi n’umwana bakenera”.

    Yagarutse ku mafunguro agize imirire iboneye ku babyeyi bonsa. Ati: “Protein (Ibyubaka umubiri) dusangamo inyama, amagi, ibishyimbo n’ibindi ikaba ifasha mu gusana imitsi no mu ikorwa ry’amashereka. Imboga n’imbuto kuko dukuramo vitamin, imyunyungugu na antioxidant;

    Ibitera imbaraga dusangamo ibirayi, umuceri, igitoki n’ibindi bifasha mu gutanga imbaraga umubyeyi ndetse n’umwana bakeneye. Omega 3, dusanga cyane mu mafi, ifasha mu gukura ku bwonko bw’umwana’.

    Imbuto, Imboga n’Amafi ni ibiribwa bikenewe cyane mu mirire iboneye, kubera iki ari ingenzi? Ese abantu bakwiriye kubifata ryari ku mafunguro?

    Muganga Lea Mfiteyesu yavuze ko ababyeyi bonsa bakwiye “kunywa amazi ahagije kugira ngo afashe mu ikorwa ry’amashereka”. Bakwiriye kandi kwirinda ikawa n’amafi akungahaye kuri mercury. Mu byo basabwa kurya harimo ibiribwa byuje imyunyungugu, Calcium na Vitamin D, bifasha mu gukomera kw’amagufa.

    Ati “Umubyeyi wonsa agomba gufata imboga n’imbuto buri munsi, gusa amafi yo singombwa buri munsi. Umubyeyi wonsa akwiriye gufata imbuto nibura 2 mu cyumweru n’imboga 3 ku munsi. Umubyeyi wonsa akwiriye gufata amafi inshuro 2-3 mu cyumweru;

    Umubyeyi utabasha kubona amafi yakoresha ubundi bwoko bw’ibyubaka umubiri yabasha kubona byoroshye kandi bijyanye n’ubushobozi bwe nk’indagara, ibishyimbo, amagi n’ibindi”. Ku byerekeye imbuto n’imboga, yavuze ko “umubyeyi yahitamo izo yabona byoroshye kandi zijyanye n’ubushobozi bwe”.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na inyaRwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, yashishikarije abanyarwanda bose muri rusange kurya indyo yuzuye anavuga ko kuyitegura bitagoye na cyane ko mu Rwanda imboga ntizihenda kandi ahenshi imboga zirimeza munsi y'urugo.

    Yongeyeho ko ingo nyinshi ziba zoroye amatungo magufi nk'inkoko zikabaha amagi n'inyama, inkwavu, ingurube zikabaha inyama, amafaranga n'ifumbire. Yasabye ko buri umwe uteguye ifunguro yajya yibaza ngo umubiri wanjye urakuramo iki.

    Mu kwifatanya n’abatuye Isi mu ntego yo kwihaza mu biribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi {MINAGRI} n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (FAO), basaba abanyarwanda ko indyo yuzuye yagirwa umuco mu miryango.

    Abanyarwanda baributswa kurya indyo yuzuye ku bw’ubuzima bwabo bwiza n’ejo heza

    UBUTUMWA BWA MINAGRI MU KWEZI KWAHARIWE IMIRIRE IBONEYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148612/gufata-imboga-nimbuto-buri-munsi-kurya-3-mu-cyumweru-ifi-cyangwa-indagara-imirire-iboneye–148612.html