Blog

  • Kuri uyu wa Kane itariki 14 Ugushyingo 2024, ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yakiriye ikipe y'igihugu ya Libya, Mediterranean Knights mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    68′ Kufura y’u Rwanda tewe na Muhire Kevin, umupira ugeze ku mutwe wa Dushimirimana Olivier awutera ku ruhande.

    66′ Mutsinzi Ange akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo kugarura umupira wari uzamukanwe n’abakinnyi babiri ba Libya aribo Ahmed Saleh na Subhi Aldwa.

    63′ Kufura y’u Rwanda ku ikosa rikorewe Imanishimwe Emmanuel, kufura itewena Muhire Kevin ariko abakinnyi ba Libya baratabara umupira barawurenza.

    62′ Koruneli y’u Rwanda nyuma y’umupira wari uzamukanwe na Bizimana Djihard, ariko koruneli yatewe na Olivier Muzungu ntacyo imariye Amavubi,

    60′ Mugisha Bonheur na Imanishimwe Emmanuel bari bakinnye neza imbere y’izamu rya Libya ariko emmanuel azamuye umupira awujugunya hanze.

    57′ U Rwanda rongeye kubura amahirwe imbere y’izamu rya Libya nyuma yuko umupira wari uri kwisirisimba imbere y’izamu ariko ugeze kwa Manzi thiery arawamurura.

    56′ Bizimana Djuhard na Dushimirimana Olivier Muzungu bari bakinanye neza ariko umupira ugeze kwa Muhire kevin arawamurura.

    52′ Ntwali fiacre arokoye ikipe y’igihugu y’u rwanda nyuma y’umupira yari atewe na Bader Hassan.

    51′ Ossama Mohamoud yari ashatse gucenga ba myugariro b’u Rwanda ariko umupira Mutsinzi ange awukuramo.

    50″ Murad Abu Bakar yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Mugisha gilbert.

    49′ ali Youssuf arengeje umupira ku ruhande rw’ibumoso ari gutabara ikipe ya Libya yari yugarijwe na Mugisha Gilbert.

    47′ Nshuti Innocent yari azamukanye umupira amaze gucenga abakinnyi ba Libya mu bwugarizi ariko ashatse kuroba umuzamu Murad Abu Bakar ariko umupira unyura ku ruhande.
    46′ Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bari bakinanye nerza imbere y’izamu rya libya ariko ku mahirwe make abakinnyi ba libya barahagoboka baratabara.

    46′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itangiranye impinduka mu gice cya kabiri hinjiramo Muhire Kevin na Dushimirimana Olivier uzwi nka Muzungu, havamo Samuel Guirette na Kwizera Jojea.

    45+2′ Koruneli y’u Rwanda nyuma y’ishoti ryari ritewe na Samuel Guelette ariko ntacyo yamariye u Rwanda igice cya mbere gihita kirangira.

    45+1′ Mugisha Gilbert ananiwe kumvikana na Imanishimwe Emmanuel imbere y’izamu rya Libya ariko umupira urarenga.

    44′ Mangunde yari yongeye kuzamukana umupira imbere y’izamu rya Libya ariko umupira ujya muri koruneli itagize icyo imarira Amavubi.

    42′ Koruneli y’u Rwanda nyuma y’umupira wari uzamukanwe na Imanishimwe Emmanuel. koruneli yatewe na Samuel Guelette ariko Mutsinzi ange Jimmy ananirwa kuwushira mu izamu wenyine.

    40′ Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda batangiye kugerageza kubaka bahereye inyuma ariko kugeza ubu amayeri akomeje kwanga kuko igitego cyo kuyobora umukino gikomeje kubura.

    38′ Umuzamu wa Libya Murad Abu Bakar yongeye gukiza izamu rya libya nyuma yo gufata umupira woroshye wari uzamuwe na Bizimana djihard.

    35′ Ntwali Fiacre yigize agaca n’uko akuramo umupira n’umutwe inyuma y’urubuga rw’amahina ubwo yari asigaranye na Abudullah Elmehoub.

    32′ Imanishimwe Emmanuel yari azamukanye umupira ariko Subhi Aldhawi umupira awushyira muri koruneli itagize icyo imarira u Rwanda.

    30′ U rwanda rukomeje gukinana imbaraga zidasanzwe rureba ko rwabona igitego hakiri kare ariko ubwugarizi bwa libya bukomeje guhagarara neza cyane.

    26′ Kufura y’u Rwanda nyuma y’ikosa Bader Hassan akoreye Bizimana Djihard. kufura itewe na Kwizera jojea igiye ku ruhande.

    25′ mugisha Gilbrt yari azamukanye umupira na Imanishimwe Emmanuel ariko umupira Subhi awushira muri koruneli. Koruneli itewe na Samuel Guelette ariko umuzamu wa libya aba ibamba. 

    23′ Byari bikomeye imbere y’izamu ry’u Rwanda ariko umupira Omborenga Fitina awushira muri koruneli yatewe na Nouraidin Elgelaib ariko ntigire icyo imarira Libya.

    21′ Umuzamu wa Libya Murad Abu Bakar yongeye kuba inzozi mbi ku Rwanda nyuma to gufata umupira wari uzamuwe na Mugisha Gilbert, Abu awufata utaragera kwa Kwizera Jojea.

    20′ Nsuti Innocent arase igitego kitaratwa nyuma yo gutera umupira ku ruhande yari ahawe neza na kapiteni Bizimana Djihard.

    17′ U Rwanda rurase igitego gikomeye nyuma y’uko Kwizera Jojea yari arekuye Umupira mwiza imbere y’izamu rya Libya ukanyura imbere y’abakinnyi batatu bakananirwa kuwushira mu izamu.

    14′ Umuzamu w’u Rwanda Ntwali Fiacre akoze akaze gakomeye nyuma yo gufata umupira wari uzamukanwe na Nouraidin Elgelaib.

    13′ Mugisha Gilbert na Samuel Guelette bagonganiye ku mupira wari ukarazwe na omborennga Fitina ariko umupira bawutereye icyarimwe n’umutwe ujya ku ruhande.

    12′ Ahmed Saleh akoze akazi gakomeye nyuma yo kurenza umupira wari uzamukanywe na Mugisha Gilbert.

    9′ Murad Abu uri mu izamu rya Libya yongeye gukuramo ishoti ritari rikanganye ryari ritewe na Nshuti Innocent.

    8′ Bader Hassan yari ashatse gutungura Ntwali Fiacre ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

    5′ Umusamu Murad Abu yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Bizimana Djihard nyuma y’uko u Rwanda rutangiranye imbaraga zidasanzwe imbere y’ikipe y’igihugfu ya Libya.

    5′ Umuzamu wa libya Murad Abu akuyemo ishoti rikomeye ryari ritewe na immanishimwe Emmanuel nyuma yo gikinana neza na Samuel Guelette.

    4′ Umupira wari ufitwe na Ezzedin imbere y’izamu ry’u Rwanda uruhukiye mu ntiki za Ntwali Fiacre.

    2′ Mutsinzi Ange yari azamuye umupira mwiza ashakisha Kwizera Jojea ariko abakinnyi b’ikipe ya Libya baba ibamba banga ko batangira batsindwa igiotego.

    1′ Nshuti Innocent yari azamukanye umupira yari ahawe na Kwizera Jojea ariko awukurwaho na Ahmed Saleh.
    17h59′ Amakipe afashe umwanya wo kwibuka Anne Monimpa uherutse kwitaba Imana.

    17h56′ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda.

    17h55′ Hari kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Libya 
    17h53: Amakipe yombi asohotse mu Rwambariro yitegura kwesurana mu mukino wa gatanu mu itsinda D, mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Africa cya 2025.

    17h40: Abakinnyi ku mpande zombi bamaze kwishyushya basubiye mu Rwambariro kugira ngo mukanya saa kumi n’ebyiri zuzuye amakipe atangire gucakirana mu mukino wa gatanu mu itsinda D.

    Umukino uheruka guhuza ibi bihugu, wabereye muri Libya, warangiye ibihugu byombi binganyije ubusa ku busa, akaba ari nawo mukino wonyine ikipe y'igihugu ya Libya yabonyemo inota rimwe ifite mu itsinda D.

    Ibihugu byombi biri mu itsinda D aho biri kumwe na Nigeria, Benin, . Muri iri tsinda mbere y'uko imikino ya Gatanu itangira, Nigeria ni iya mbere n'amanota 10, Benin ni iya Kabiri n'amanota atandatu, U Rwanda ni urwa Gatatu n'amanota atanu naho Libya ni iya nyuma n'inota rimwe.

    Mu mukino amakipe yombi aheruka gukina mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika, u Rwanda rwatsinze Benin ibitego bibiri kuri kimwe kuri Stade Amahoro, ikipe y'igihugu ya Libya yo iterwa mpaga kubera ko bashinjwaga gufata nabi ikipe ya Nigeria ubwo yari igeze muri Libya bakayiraza ku kibuga cy'indege bakanayicisha inzara.

    Ni umukino u Rwanda rusabwa gutsinda byanze bikunze rukagira amanota umunani, kuko undi musaruro wose uza kuva muri uyu mukino utari ugutsinda, urasa naho ushyize akadomo ku rugendo rw’Amavubi rwo kujya mu gikombe cya Afurika.

    Nyuma y'umukino w'u Rwanda na Libya muri iri tsinda rya D, harakinwa undi mukino uza guhuza Nigeria na Benin, uze kwakirwa n'ikipe y'igihugu ya Benin.

    Ni umukino ufite igisobanuro kinini ku rugendo rw'Amavubi, kuko  Benin niramuka itsinze Nigeria cyangwa bikanganya, biraguma gushira imibare mibi ku rugendo rw'Amavubi, igisabwa ni uko Nigeria yatsinda Benin, u Rwanda rukarara ku mwanya wa Kabiri mu gihe rwabasha kuba rwatsinze Libya.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi ni Ntwali Fiacre, Mutsinzi ange, Manzi Thiery, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihard, Samuel Guelette, Kwizera Jojea, mugisha Gilbert, na Nshuti Innocent.

    Mbere y’umukino amakipe yombi yafashe umunota wo guha icyubahiro Anne Mbonimpa wari ushinzwe kwita ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore Muri FERWAFA uherutse kwitaba Imana.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Libya ni Murad Abu Bakar, Ali Youssuf Armuslati, Nouradin Elgeraib, Elbahhlul Issa, Subhi Aldhawi, Fadel Hamad, Osama Mukhtar, Bader Hassan Ahmed, Abdulahaf Elimehoub na Suhib Shafshuf. 

    Abakinnyi b’u Rwanda bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Abakinnyi ba Libya bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bari kwishyushya mbere y’umukino

    Uko abakinnyi b’u Rwanda basesekaye kuri stade Amahoro

    Uko abakinnyi ba Libya bageze kuri stade Amahoro

    Abafana batangiye kugera kuri stade Amahoro ahagiye kubera umukino uhuza u Rwanda na Libya mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa. 

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148644/live-amavubi-yakiriye-libya-mu-mukino-usaba-imibare-amafoto-video-148644.html

  • Kamonyi-Runda: Operasiyo ya Polisi yataye muri yombi 3 bakekwaho gutega abantu mu nzira #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024, ahagana ku i saa kumi n'imwe mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi yakoze Operasiyo ita muri yombi abasore babatu bakekwa gutegera abantu mu nzira bakabambura utwabo. Uretse no kubambura, amakuru agera ku intyoza.com ni uko hari n'ubwo abategwaga bahohoterwaga.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko Polisi y'Igihugu ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze umukwabu(Operasiyo) mu rukerera igata muri yombi abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutega abantu mu nzira bagenda bakabambura Terefone n'ibindi.

    Aba basore batawe muri yombi( twirinze gutangaza amazina yabo), umwe afite imyaka 20 y'amavuko, undi wa kabiri afite imyaka 24 y'amavuko mu gihe uwa Gatatu afite imyaka 31 y'amavuko.

    SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko aba basore bafashwe. Avuga ko bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB y'i Runda( ku Ruyenzi).

    Batatu bafashwe.

    Mu butumwa bwa Polisi, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko Polisi isaba abaturage gutanga amakuru ku bantu nk'aba bagafatwa. Yagize kandi ati' Turaburira abishora muri ibi bikorwa kubireka bitaba ibyo Police irakomeza kubahiga bukware bashykirizwe amategeko'. Akomeza asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, nti hagire ubona ikibi kiba cyangwa abagikora ngo aceceke.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/14/kamonyi-runda-operasiyo-ya-polisi-yataye-muri-yombi-3-bakekwaho-gutega-abantu-mu-nzira/

  • Ibitaramo 5 byitezweho gususurutsa abanya-Kig… – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo bimaze igihe byamamazwa, ndetse harimo ibyo bamwe basabwaga kwiyandikisha mbere y’uko umunsi nyirizina ugera. 

    Byateguwe mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki kwizihirwa, ariko biri no mu murongo wo kubafasha kwitegura gusoza neza umwaka wa 2024.

    Harimo igitaramo kizaririmbamo abahanzi barenga 11, n’ikindi kizaririmbamo abahanzi barenga 20. InyaRwanda igiye kugaruka ku bitaramo bitanu byitezwe mu mpera z’iki cyumweru. 

    1.Ibitaramo bya ‘Access’ bigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere 

    Ibi bitaramo bigiye kubera i Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva ku wa 14 Ugushyingo 2024 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2024. Bizabera muri Kigali Convention Center ndetse no kuri Mundi Center.

    Bigamije gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwagura umubano n’abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika. Uretse abahanzi, hanatumiwe abashoramari, abafite aho bahuriye n’umuziki, n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere inganda ndangamuco.

    Ni ibitaramo bizaririmbamo abarimo Nasty C wamamaye muri Afurika y’Epfo no muri Afurika yose muri rusange, ariko kandi hanitezwe umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka uri mu bazatanga ikiganiro.

    Ibi bitaramo byanahaye umwanya cyane abaraperi bo mu Rwanda barimo Bushali, Ish Kevin n’abandi barimo Uncle Austin na Ariel Wayz bazataramira abantu.

    2. Juno Kizigenza na Kevin Kade bagiye guhurira mu gitaramo kimwe 

    Aba bahanzi bombi bagiye guhurira ku rubyiniro ku nshuro ya mbere. Bategerejwe mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024.

    Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakunzi b’aba bahanzi kongera gutaramana nabo.Cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt.

    Juno Kizigenza aherutse gushyira ku isoko indirimbo ‘Puta’ yakoranye n’umuraperi Bull Dogg, yabanjirijwe na Album ye ya mbere yise ‘Yaraje’.

    Ni mu gihe Kevin Kade aherutse mu bitaramo yakoreye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na Element, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo azakorana na Juno Kizigenza kuri uyu wa Gatanu.

    3.Abaraperi 11 bahurijwe mu gitaramo cyihariye cya Hip Hop 

    Abaraperi 11 barimo abafite amazina akomeye muri iki gihe na Ndayishimiye Mark Bertrand [Bull Dogg] na Gatsinzi Emery [Riderman] bashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cyiswe “The Keep it 100 Concert” cyateguwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol binyuze mu kinyobwa cyabo bise ‘Skol Malt’.

    Ni ubwa mbere iki gitaramo kigiye kuba. Cyateguwe hagamijwe gufasha abakunzi ba Hip Hop kunogerwa n’impera z’umwaka basabana n’abaraperi bikundira, ariko kandi nta kwicwa n’inyota kuko Skol Malt yabegerejwe.

    Iki gitaramo kigiye guhuza abaraperi, kiyongereye mu bindi byabaye muri uyu mwaka, byabaye imbonekarimwe kuri benshi, ndetse abakunzi ba Hip Hop bumvikanisha ko bari banyotewe.

    Kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, aho kizaririmbamo abaraperi Riderman, Bushali, B-Threy, Bull Dogg, Zeo Trap, Nessa na Beatkilla, Boychopper, Slum Drip, Papa Cyangwe ndetse na Fireman.

    Skol ariko inavuga ko hari abandi bahanzi babiri bazatungurana muri iki gitaramo. Uretse aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, hanatangajwe ko Dj Kalex na Smooth Kriminal aribo ba Dj bazasusurutsa abantu.


    4.Ibitaramo bya Gen- Z Comedy byahujwe n’umuziki 

    Ibi bitaramo bisanzwe biba kabiri mu kwezi, mu rwego rwo gufasha abakunzi b’urwenya gususuruka. Bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Kuri iyi nshuro byahujwe n’umuziki, aho hazajya hanatumirwa n’abahanzi bagataramira abitabiriye ibi bitaramo.

    Hatumiwe itsinda rya True Promises ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Hanatumiwe kandi umunyarwenya ‘Bamenya’ ugomba gutanga ikiganiro mu gace ka ‘Meet me Tonight’. Ni mu gihe umuraperi Zeo Trap ategerejwe muri iki gitaramo, aho agomba gutaramira abakunzi b’ibihangano bye.

     

    5.Ibitaramo by'itsinda 'Obi's House' i Kigali

     

    DJ Obi wanditswe mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aherutse gutangaza uruhererekane rw’ibitaramo agiye gukorera mu bihugu birimo u Rwanda.

    Ni umunya-Nigeria kavukire wahiriwe n’umwuga wo kuvanga imiziki. Ndetse ibikorwa bye akora abinyuze mu ihuriro yise “Obi’s House” rikorera ibitaramo hirya no hino ku Isi. 

    Yagaragaje ko ku wa 15 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda.  Nyuma y’umunsi umwe ni ukuvuga tariki 16 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

    Nyuma y’umunsi umwe kandi azataramira mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania, nyuma y’aho tariki 18 Ugushyingo 2024 nabwo azakorera igitaramo muri iki gihugu.

    Nyuma y’iminsi itanu azataramira mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, mu gitaramo ‘Solfest” itsinda rya Sauti Sol rizakora risezera ku bakunzi baryo.

    Mu bihe bitandukanye uyu musore yakoranye indirimbo n’abarimo Bien- Aime Baraza wo muri Kenya n’abandi.

    Kandi yifashishije umuyoboro we wa YouTube ashyira hanze indirimbo yahuje zigizwe n’iziba zigizweho, zifasha abantu gususuruka. 

    Uretse gutaramira i Kigali, abahanzi bo mu Rwanda bazanataramira mu mahanga. Ku wa 16 Ugushyingo 2024, Ruti Joel ari kumwe n'abarimo Lionel Sentore n'abandi bazataramira mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy'u Bubiligi. Ni ubwa mbere, Ruti Joel azaba ataramiye muri iki gihugu. 

    Ni mu gihe Kenny Sol ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Canada ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 muri Ottawa; ni mu gihe ku wa 22 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Montreal. Ibi bitaramo yabyitiriye indirimbo ye yise 'Phenomenal' itarajya ku isoko.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148636/ibitaramo-5-byitezweho-gususurutsa-abanya-kigali-muri-keekend-148636.html

  • Umunyarwanda wishwe arashwe na Polisi ya Canada agiye gushyingurwa – #rwanda #RwOT

    Gahunda yashyizwe hanze n'umuryango w'uyu mugabo igaragaza ko kuri uyu wa Kane haba umuhango wo kumusezera, akazashyingurwa ku wa Gatandatu mu gace ka Hamilton nk'uko tubikesha 'The New Times'.

    Urwego rushinzwe iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw'intara ya Ontario rwatangaje ko ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ku wa Gatandatu Tariki 9 Ugushyingo 2024, abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo 'uri kwitwara mu buryo buteye ubwoba'.

    Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y'abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi 'bavuganye n'uwo muntu', rwongeraho ko 'abapolisi babiri barashishije imbunda zabo' amasasu akamufata.

    Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, 'bikavamo gukomereka kw'uwo mugabo, n'umupolisi, kubera amasasu'.

    Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko 'nta kiboneka ko uwo mugabo yarashe imbunda', ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.

    Umukuru w'ihuriro ry'abapolisi muri Hamiliton yavuze ko atavuga ku byabaye kuko SIU irimo gukora iperereza.

    Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada basabye ubuyobozi bw'icyo gihugu gutanga ubutabera kuri Erixon Kabera.

    Erixon Kabera yishwe arashwe na polisi ya Canada


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-wishwe-arashwe-na-polisi-ya-canada-agiye-gushyingurwa

  • Gatsibo: Amashimwe y'aborozi bemerewe kwahira mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro – #rwanda #RwOT

    Ni mu bihe by'imvura y'umuhindo (igwa muri Nzeri-Ukuboza), ndetse inzego z'iteganyagihe zari zavuze ko mu gihugu hose izahagera ku kigero gitandukanye ariko hari abo itari yageraho, byatumye amatungo yo mu Burasirazuba abura ubwatsi, n'imyaka yahinzwe hamwe iragwingira.

    Ku wa 13 Ugushyingo 2024 Ingabo z'u Rwanda, RDF zatangiye gufasha aborozi kubona no kwahira mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, bikazatuma umukamo ukomeza kuboneka uko bisanzwe.

    Aborozi bo mu Karere ka Gatsibo babwiye Flash FM ko inka zari zigiye kubashiraho kubera kwicwa n'inzara.

    Umwe yagize ati 'Zari zidushiranye pe! Zaragandaye nta kuntu mbega zari zimeze.'

    Yavuze ko 'Twari dushonjesheje inka, twari tumeze nabi ntabwo byari byiza. Inka ziba zibabaye, ziba zishonje kandi inka iyo ishonje ntabwo yakamwa.'

    Bahamije ko hari inka zapfuye kubera kubura ubwatsi ariko bakanashimira ubuyobozi bwa RDF bwatanze uburenganzira bwo kwahira muri iki kigo.

    Undi ati 'Turabashimira rwose, Imana ahubwo ibahe umugisha kuba bafashe iki gitekerezo bakareba amatungo yacu ko ashize bakaba bayarenganuye.'

    Mugenzi we mu byishimo byinshi yavuze ko igikorwa bakorewe ari nko gutabarwa kuko nta cyizere bari bafite cyo kuzarokora inka zabo.

    Ati 'Ubu turasa nk'abantu batabawe n'Ijuru kubera ko tugiye kurokora [inka] kuko ntabwo twari dufite ibyiringiro by'uko hari iri burokoke n'imwe ariko ubu dufite ibyiringiro by'uko ubwo batwemereye kwahira muri iyi Gabiro, ubwatsi turabubonye abakozi barimo kwahira, turatekereza neza ko uko bazakomeza kudufasha gukomeza kwahira inka zizarokoka, ibyo ari byo byose zizabaho, zizakira kandi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yasabye aborozi kutazarenga ku mabwiriza bahawe yo kwahira ngo bajye muri iri shyamba gukoreramo ibindi bikorwa.

    Ati 'Twababwiye ko ari ukujyamo bagiye kwahira, nta kindi gikorwa kibajyanyemo. Ntabwo ari ugutema ibiti, ntabwo ari ukujya mu bindi bikorwa biri hanze yo kwahira, bakitwara neza kugira ngo aya mahirwe twahawe arambe.'

    Meya Gasana yavuze ko kwahira muri iri shyamba bitazahagarara mu gihe abaturage bazaba bagifite ikibazo cy'ubwatsi bw'amatungo.

    Kugeza kuri uyu wa 13 Ugushyingo hari hamaze kwiyandikisha aborozi barenga 300 bashaka kwahira ubwatsi bw'amatungo muri iki kigo, ariko imibare ishobora kwiyongera kuko n'aborozi bo muri Nyagatare na Kayonza bemerewe kujya kuhahira banyuze mu nzira zashyizweho no kubahiriza amabwiriza arimo kubanza kwiyandikisha kugira ngo bamenye abinjiye muri iki kigo n'abagisohotsemo.

    Buri karere kashyiriweho inzira zo kwinjira no gusohoka mu Kigo cya Gabiro bagiye kwahira ubwatsi kugira ngo hatagira igikorwa cyo muri iki kigo kibangamirwa.

    Akarere ka Gatsibo kashyiriweho inzira ya Munini/Gikobwa, Munini/Nyamwiza, na Nyamatete; aka Nyagatare ko gashyirirwaho inzira ebyiri za Shimwa Paul na Zubarirashe; mu gihe Akarere ka Kayonza kahawe inzira za Mutumba na Gakoma.

    Aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza bemerewe kwahira mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro ariko bakubahiriza amabwiriza yatanzwe

    Bashimiye RDF yabahaye uruhushya rwo kwahira ubwatsi bw’amatungo yabo, bavuga ko ari nko gutabarwa n’ijuru

    Abo muri buri karere bashyiriweho inzira yo kwinjiriramo no gusohokeramo kandi bakabanza kwiyandikisha kugira ngo hamenyekane abinjiye n’abasohotse muri iki kigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-amashimwe-y-aborozi-bemerewe-kwahira-mu-kigo-cya-gisirikare-cya-gabiro

  • Gicumbi: Yapfuye arohamye nyuma yo gutegerwa ibihumbi 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yatangarije IGIHE ko uyu nyakwigendera yabashije kuboneka nyuma y'iminsi ibiri amaze ashakishwa n'abashinzwe ubutabazi bwo mu mazi.

    Ati 'Nibyo. Bamukuyemo ejo Saa Kumi”.

    Yakomeje atanga ubutumwa ku baturage ko batagomba kwinjira mu mazi menshi badafite umwambaro wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu mazi kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Uwakuwe mu mazi yarohamye ku wa 11 Ugushyingo 2024, azira intego y'ibihumbi 10Frw yategewe ngo yambuke ikidendezi cy'amazi kirekire, kiri ahantu hacukuwe amabuye bari gukora umuhanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umurambo-w-umugabo-warohamye-kubera-gutegerwa-ibihumbi-10-frw-wabonetse

  • James na Daniella bagiye guhurira mu gitaramo kimwe na John B singleton #rwanda #RwOT

    James Rugarama na Daniella Mukiza ni abanyarwanda batuye mu Rwanda, kandi ni Umuryango wabaramyi ufitanye abana babiri. Ni imwe mu zakoze umuziki ukabasha kugera ku kigero nk'icyo uyu munsi bariho. Bavuga ko kuba indirimbo zabo ziri kwamamara cyane mu buryo bwihuse ari ubushake bw'Imana n'amasengesho yabo adasiba.

    James na Daniella baririmbaga batarabana ubundi bagahurira mu matsinda atandukanye. bamaze kubana batangira kujya baririmbana ariko bitari mu buryo bweruye.

    Bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye gututumba mu mwaka wo hagati ya 2008 na 2009, mu mwaka 2012 bajya kwiga muri Uganda, umugabo yiga iby'Ububanyi n'Amahanga mu gihe umugore icyo gihe yigaga Ibaruramari. bati, twamenyanye kera kuko twari abaturanyi Kimironko nyuma tugiye kwiga muri Uganda nibwo twaje kubana.

    Mu mwaka wo hagati ya 2008 na 2009 nibwo twamenyanye noneho mu 2012 tujya kwiga kaminuza, tuyirangiza mu 2015 aba ari nabwo tuba umuryango.' mu mwaka 2019 nibwo itsinda ryab bombi bagiye muri studio bakora indirimbo ya mbere bise 'Mpa Amavuta'.

    James na Daniella umwe mu muryango ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ugiye guhurira hamwe Singleton mu bitaramo byo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika byo kuramya no guhimbaza Imana 'A Night of Worship' bya Noheli hamwe na Singleton, Singleton John B wamamaye mu ndirimbo 'Narahindutse' yakoranye na Nel Ngabo na Maranatha Family Choir.

    The post James na Daniella bagiye guhurira mu gitaramo kimwe na John B singleton appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/james-na-daniella-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-kimwe-na-john-b-singleton/

  • Massamba Intore na Ruti Jol bajyanye mu Bubi… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bombi bahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, berekeza mu Mujyi wa Brussels. Ni ubwa mbere Ruti Joel yerekeje muri iki gihugu, ariko si ubwa mbere Massamba Intore agiyeyo. 

    Mu bihe bitandukanye Ruti Joël agaragaza Massamba Intore nk'umubyeyi we mu muziki, ndetse yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba bafatanye urugendo.

    Massamba Intore aherutse kubwira InyaRwanda ko ashingiye ku bikorwa bya Ruti Joel amufata nk'umuhanzi ukwiye kuragizwa gakondo. Ibi ni nabyo byatumye ubwo yateguraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu mzuiki, yaramuhaye uburenganzira bwo kumutegurira uburyo yagombaga kwitwara neza ku rubyiniro.

    Ni igitaramo cyari cyiswe '3040 y'ubutore'. Ruti Joël akunze kumvikana avuga ko Massamba ari 'umutoza we' kandi yamwigiyeho byinshi birimo ibyagejeje kuri Album ye ya mbere yise 'Yaraje' yashyize hanze muri Mutarama 2023.

    Aba bombi bategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024. Ruti Joel niwe muhanzi Mukuru, ariko kandi azahurira ku rubyiniro n’Itorero Icyeza, umuhanzi Lionel Sentore, abakaraza b’ingoma z’i Burundi, Dj Princess Flor, Dj Saido, Dj Selecta, Dj Azam n’abandi.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse yumvikanisha ko ari intambwe idasanzwe ateye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari ibyishimo kuri we n'amahirwe adasanzwe abonye yo kujya gutaramira Abanyarwanda n'abandi.

    Ati 'Ni ubwa mbere ngiye kuhataramira. Abafana bitege ibintu byiza. Nzabakorera igitaramo cyiza.'

    Yavuze ko yemeye kujya gutaramira mu Bubuligi mu murongo wo gukomeza kumurika Album ye Musomandera yashyize hanze muri Mutarama 2023.

    Ati 'Biri mu murongo wo gukomeza kumurika Album yanjye aho buri munyarwanda hose ari. Ni ibintu bidakorwa mu mwaka umwe, bisaba kugirango ube uhari, kugirango witegure, kandi ukora ibintu biteguye. Ni ibyo ndi gukoraho, kugirango nzahure n'abanyarwanda bariyo, menye abazi indirimbo zanjye, mbese menye ikigero cy'aho indirimbo zanjye zigeze zibanyura.'

    Album ye yayishize hanze muri Mutarama 203, nyuma mu Ukuboza 2023 akora igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda cyabereye mu Intare Conference Arena.

    Muri Gashyantare 2024, uyu muhanzi yaririmbye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y'uko Rwanda Day irangiye, yagumyeyo ahakorera ibitaramo yamurikiyemo Album ye.

    Ruti avuga ko kuva kiriya gihe atongeye kubona amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda Album ye, cyane cyane abatuye hanze y'Igihugu ari nayo mpamvu yiyemeje kujya mu Bubiligi.

    Ati 'Navuga ko kujya mu Bubiligi biri mu murongo wo gushimangira iyo gahunda niyahaye yo kumurika Album. Kandi indirimbo nyinshi nzaririmba ni izi kuri Album. Kuko maze iminsi ariyo nshyize hanze, urumva ko birakwiye ko nkomeza uwo murongo.'

    Uyu muhanzi agiye kujya mu Bubiligi, mu gihe amaze iminsi mu Rwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yavuze ko ashingiye ku kuntu yakirwa muri ibi bitaramo, abona ko Abanyarwanda banyotewe n'ibihangano bya gakondo.

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

    Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.

    Avuga ko gutegura Album ye 'Musomandera' byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.

    Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.

    Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.

     

    Massamba Intore na Ruti Joël bamaze kwerekeza mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi mu gitaramo 'Ijoro rya gakondo'  


    Ruti Joel yagaragaje ko yanyuzwe no kuba yaratumiwe muri iki gitaramo cye cya mbere mu Bubiligi


    Massamba yari aherutse gushishikariza abantu kuzitabira igitaramo cya Ruti Joel mu Bubiligi 

    Ruti Joël yari amaze iminsi aririmba mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' byabereye mu Ntara zitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148626/massamba-intore-na-ruti-joel-bajyanye-mu-bubiligi-mu-bitaramo-148626.html

  • FERWAFA yategetse ko umukino urahuza U Rwanda na Libya babanza gufata umunota wo kwibuka Anne Mbonimpa #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro no kunamira Madame Anne Mbonimpa, wari umukozi muri FERWAFA aho yari ashinzwe Iterambere ry'umupira w'Amaguru mu Bagore akaba yaritabye Imana, CAF yemeje ko mbere y'umukino uza guhuza u Rwanda na Libya harafatwa umunota wo kwibuka uruhare rwa Nyakwigendera mu guteza imbere umupira w'amaguru by'umwihariko mu bagore.

    Anne Mbonimpa akomeze aruhukire mu Mahoro. Mbonimpa Anne, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa byose by'umukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2024 Djibouti yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0.

    Mbere yo kuza muri Ferwafa, yari umutoza wa APR WFC yatangiye urugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Uyu yanakiniye amakipe atandukanye arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma. Asize umugabo n'umwana umwe. Anne Mbonimpa akomeze aruhukire mu Mahoro.

    Anne Mbonimpa witabye Imana mu buryo butunguranye.

    Ishyirahamwe ry'umupira wamaguru mu Rwanda rihanganishije umuryango wuyu mugore Anne Mbonimpa ndetse nabakunzi b'umumupira wamaguru muri rusange.

     

    The post FERWAFA yategetse ko umukino urahuza U Rwanda na Libya babanza gufata umunota wo kwibuka Anne Mbonimpa appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/2907-2/

  • Salongo yamaze kugezwa ku Rukiko rwibanze rwa Nyamata #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 14 Ugushyingo, Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane nk'umupfumu Salongo wari usanzwe avura mu bijyanye n'imiti ya Kinyarwanda ariko akihesha umutungo wundi muntu yitwaje ko ngo ariwe muvuzi uvura ibyananiranye.

    Salongo yari afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata hafi yaho yari atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, mu Kagari ka Nyamata, Umudugudu wa Rugarama II.

    Ni mu gihe ibi bikorwa yabikoreraga mu Kagari ka Maranyundo, mu Mudugudu wa Mayange. Akaba yarafatanywe, impu z'ibisimba, Amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, Amagi n'Inkono.

    Uyu mugabo wari usanzwe atuye mu Karere ka Bugesera yamaze kugezwa ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera aho agiye kuburana ku ibyaha aregwa byo kwihesha umutungo wundi yitwaje ko ariwe muvuzi uvura ibyananiiranye.

    The post Salongo yamaze kugezwa ku Rukiko rwibanze rwa Nyamata appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/salongo-yamaze-kugezwa-ku-rukiko-rwibanze-rwa-nyamata/