Blog

  • Aho bamenyaniye, ibintu 3 amukundira… Yewe… – #rwanda #RwOT

    Niba utaramwumvise binyuze mu bihangano yagiye akora mu bihe bitandukanye, ubwo umaze iminsi umubona mu mafoto n’amashusho bimugaragaza ari kumwe na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo. 

    Ariko kandi uyu musore niwe wakoze kuri zimwe mu ndirimbo za The Ben, Uncle Austin, Otile Brwon, Eddy Kenzo, Massamba Intore n’abandi banyuranye. Aherutse kugaragara mu ruhame ari kumwe na Shaddyboo ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo gutanga ibihembo bya ‘Diva Awards’. 

    Icyo gihe bombi baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko bakundana urukundo rwitamuruye. Bavuze ibi nyuma y’igihe cyari gishize Shaddyboo yifashishije konti ye ya X yemeza ko yamukunze bya nyabyo.

    Ariko ku mbuga nkoranyambaga z’uyu musore nta hantu na hamwe aragaragaza ko ari mu rukundo Shaddyboo. Yacuditse n'uyu mugore hashize igihe atandukanye n’umusore witwa Manzi, ndetse benshi mu bo mu miryango ya hafi bari bazi neza ko biteguye iby’ubukwe bwabo.

    Producer YewëeH amaze imyaka itanu ari mu rugendo rwo gutunganyiriza indirimbo abahanzi. Ni urugendo rwatangiye ubwo yaririmbaga muri korali imwe na Producer The Major, kugeza ubwo agize inyota yo gutangira kwiga ibicurangisho binyuranye by’umuziki.

    Agitangira gutunganya indirimbo yumvaga anashakaga gukora umuziki, ariko yagiye azitirwa cyane no kubona uwari kumukorera ibyo yashakaga.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Producer YewëeH yumvikanishije ko 2023 wabaye umwaka udasanzwe kuri we mu rugendo rwe rw’ubuzima ‘kuko ni wo mwaka nasohoye indirimbo ‘Mu bigori’ ya Papa Cyangwe’ irakundwa cyane’.

    Ati “Indirimbo yarasohotse nyine mbona ikoze ibintu bidasanzwe […] Igitekerezo cyaje kuriya kandi urumva sinari kumubuza kuko byari na byiza (Yavugaga ku kuntu Papa Cyangwe yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo). ‘Mu Bigori’ njyewe mfata nk’aho yageze ku bantu benshi’.

    Avuga ko igihe kimwe ari kumwe na Papa Cyangwe mu Karere ka Rubavu ku Gisenyi, bumvise uburyo iyi ndirimbo yacengeye ikagera no mu Ntara bishimira umusaruro yatanze.

    Ariko kandi avuga ko mbere ya 2023 hari n’izindi ndirimbo yari yakoze, zirimo izo yakoranye abahanzi barimo nka Afrique n’abandi.

    Producer YewëeH yavuze ko mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gukorera indirimbo bahanzi benshi bakomeye ku rwego Mpuzamahanga, harimo abo yakoreye mbere y’uko ajya mu rukundo na Shaddyboo, harimo n’abo yakoreye nyuma y’uko Shaddyboo amubwiye ‘Yego’.


    Ni gute yabashije guhura na Shaddyboo!

    YewëeH yabwiye InyaRwanda ko yamenyanye na Shaddyboo ‘duhuriye hanze y’u Rwanda’, kandi kuva icyo gihe ‘twabaye inshuti mbere ya byose, ibindi nabyo byagiye bikura biza nyuma’.

    Uyu musore yavuze ko yakunze Shaddyboo kubera ko ‘ari umuntu twahuje’. Ati “Nkunda umuntu duhuza cyane, ukuze mu mutwe, yari afite buri kimwe cyose, njyewe kuri njye numva nyuzwe nabyo. Biraza, bigenda gutyo.”


    Abamutega iminsi!

    YewëeH yavuze ko akimara gutangaza ko ari mu rukundo na Shaddyboo yabonye ibitekerezo by’abantu benshi harimo n’abagiye bamutega iminsi bavuga ko urukundo rwabo rutazaramba.

    Ariko kandi azirikana ko ku mbuga nkoranyambaga buri wese aba afite uko yumva ibintu. Ati “Nahariye urubuga abantu baravuga, mbese uko umuntu wese yashaka kuvuga ikintu njyewe… hari icyo umuntu ashobora kuvuga iyo yinjiye mu buzima bwite bwanjye bikaba byankomeretsa ariko iyo ari ibindi byose byo muri ‘showbiz’ ntakibazo.”

    Yasobanuye ko gusakara kw’amakuru y’urukundo byabatunguye, kuko nta n’umwe muri bo wigeze abigiramo uruhare. Avuga ko akimara kubona amashusho n’amafoto ye bigiye hanze, bemeranyije n’ubundi kwemeza ko bari mu rukundo. Uyu musore yavuze ko kugeza ubu umwaka ushize ari mu rukundo na Shaddyboo.

    Yavuzweho kwishyura Miliyoni 3 Frw Shaddyboo

    YewëeH aherutse gutangaza ko agiye kwinjira mu muziki nk’umuhazi wigenga. Ubwo yasohoraga itangazo rigenewe abanyamakuru, hari abavuze ko yakundanye na Shaddyboo kugirango azavugwe cyane mu itangazamakuru bijyanye no kumenyekanisha indirimbo ye.

    Ariko avuga ko atari ko bimeze, kuko kuva muri Mutarama 2024 yari yihaye intego y’uko agomba gushyira hanze indirimbo. Yavuze ko iyo ashaka kuvugwa cyane mu itangazamakuru atari kunyura mu rukundo rwe na Shaddyboo, kuko afite ibindi atekereza yari gukora.

    Ahakana ko atigeze aha amafaranga Shaddyboo kugirango amufashe kuzavugwa mu itangazamakuru.

    Aravuga ibi mu gihe ari no kwitegura gusohora indirimbo ‘Dangote’ ishushanya ubuzima bw’umukire ‘kandi umwamikazi akwiye kubaho ari kumwe n’umuntu nkanjye ‘Dangote’.

    Yahakanye ko iyi ndirimbo atayikoreye Shaddyboo, ariko kandi ari mu ba mbere bayumvise mbere y’uko izajya hanze.


    Umugore umurusha imyaka?

    YewëeH yasobanuye ko atakanzwe no kuba Shaddyboo amurusha imyaka ahubwo ‘njyewe iyo ngiye gukunda umuntu ndeba icyiza mubonamo kurusha ikibi’.

    Ati “Kubera ko nshobora kuvuga imyaka cyangwa ikindi, imyaka, imiterere, uburyo umuntu ameze, uko agaragara, ibyo ng’ibyo njyewe sibyo ndebaho, njyewe ndeba ku bindi bintu biri inyuma y’ibyo.

    Uko duhuza, tubanza no kuba inshuti mbere ya byose, urukundo rurimo ubushuti ruba ari rwiza cyane.”

    Yavuze ko yagiye abona ibitekerezo by’abantu bamubwira ko yagakwiye kuba yarashatse umukobwa bari mu kigero cye, kuruta gushaka umugore w’abana babiri. 


    Producer Yeweeh yatangaje ko hari byinshi byatumye akunda Shaddyboo, cyane cyane kwiyoroshye kumuranga





    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA PRODUCER YEWEEH URI MU RUKUNDO NA SHADDYBOO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148642/aho-bamenyaniye-ibintu-3-amukundira-yeweeh-yavuze-ibiteye-amatsiko-ku-rukundo-rwe-na-shadd-148642.html

  • Obi na Dopecaeser bamamaye muri Nigeria batan… – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bamamaye mu ndirimbo zinyuranye bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, bitegura gutaramira abanya- Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2023.

    Bari kumwe na bagenzi babo basanzwe bakorana barimo Zulu Tedeba ndets na Mr West. Ni mu gihe mugenzi wabo Poco Lee yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ahagana saa mbili z'igitondo.

    Dj Obi wageze i Kigali, asanzwe yaraciye agahigo ku Isi aho yanditswe muri ‘Guinness World Records’.  Ni umunya-Nigeria kavukire wahiriwe n’umwuga wo kuvanga imiziki. Ndetse ibikorwa bye akora abinyuze mu ihuriro yise “Obi’s House” rikorera ibitaramo hirya no hino ku Isi.

    Iri tsinda yarihujemo bagenzi be bakomeye muri Nigeria mu rwego rwo gukora ibi bitaramo bizagera hirya no hino ku Isi.  Bageze i Kigali bavuye mu bitaramo i Dubai ndetse na Ibadan. Bagaragaza ko bazakomereza urugendo rwabo muri Uganda, Tanzania, Kenya ku wa 22 na 23 Ugushyingo 2024.

    Banategerejwe mu Mujyi wa Houston ku wa 27 Ugushyingo 2024, ku wa 29 Ugushyingo bazataramira Dallas, n’aho ku wa 30 Ugushyingo 2024 bazataramira mu Mujyi wa New York.

    Mu bihe bitandukanye Dj Obi yakoranye indirimbo n’abarimo Bien- Aime Baraza wo muri Kenya n’abandi. Kandi yifashishije umuyoboro we wa YouTube ashyira hanze indirimbo yahuje zigizwe n’iziba zigizweho, zifasha abantu gususuruka.

    Mu 2016 nibwo yanditswe muri Guiness Record World, ni nyuma yo guca agahigo ko kumara igihe kinini acuranga. Yigize kuvuga gukurira iruhande rwa Se ari umuntu uzwi biri mu byamusunikiye mu kwisanga mu itangazamakuru no gukunda umwuga wo kuvanga imiziki.

    Yasobanuye ko gufungura ‘Obis’ House’ byari mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki kumva neza imiziki igezweho no gusabana.

    Obi yagaragaje ko gutangira kuvanga imiziki byatangiye mu gihe cya Covid-19, kandi ashingiye ku gihe bimaze ‘nabonye ko bishoboka’.

    Obinna Levi Ajuonuma (DJ Obi) yabonye izuba ku wa 29 Mata 1985, avukira mu gihugu cya Nigeria.

    Yegukanye igikombe cya DJ uhiga abandi mu bihembo bya Nigeria Entertainment Awards, ndetse mu 2016 yahataniye ibihembo bya Future Awards Africa Prize.

    Obi yatangiye urugendo rw’umuziki we ari DJ aho yigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye.

    Nyuma yaje gukomeza Kaminuza yiga ibijyanye n’itangazamakuru n’Itumanaho, aho yakuye Impamyabumenyi muri Kaminuza ya Worcester.

    DJ Obi yanditswe mu Guiness World Records, nyuma y’uko amaze amasaha 240 avanga umuziki, aho yakuye agahigo ka DJ Norbert Selmaj wo muri Poland wari ufite aka gahigo, nyuma yo kumara amasaha 200 acuranga mu 2014.

    Bisobanuye ko yamaze iminsi 10 avanga imiziki. Kiriya gihe, BBC yanditse ko DJ Obi yari yemereye iminota yo kuruhuka mu gihe cy’isaha imwe, kandi ntiyari yemerewe kongera gucuranga indirimbo mbere y’amasaha ane. 

    Ariko buri nyuma y’amasaha 12, yahabwaga isaha imwe yo kuruhuka. Yanahabwaga ibyo kurya, abaganga bagakurikirana ubuzima bwe, kandi akemererwa ‘Massage”. 


    Dj Obi ari kumwe na Dopecaeser ubwo bari bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 


    Obi yaciye agahigo yandikwa muri ‘Guiness of World Records’


    Dopecaeser aje i Kigali nyuma y’uko aherutse kugaragaza ko Dj Marnaud amufitiye amafaranga atarabasha kumwishyura







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148655/obi-na-dopecaeser-bamamaye-muri-nigeria-batangiye-urugendo-rwibitaramo-bahereye-i-kigali-a-148655.html

  • Rusizi: Gitifu wavuzweho gusambanya umugore yabaye ahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Byatangawe mu kiganiro n'abanyamakuru cyanbereye ku biro by'Akarere ka Rusizi ku wa 14 Ugushyingo 2024.

    Ni ikiganiro cyabaye nyuma y'ibyumweru bibiri uyu muyobozi aketsweho gusambanya umugore w'abandi inkuru ikaba kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

    Magingo aya Umurenge yari ayoboye uyobowe by'agateganyo n'umukozi w'umurenge ushinzwe imiyoborere (Admin).

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko impamvu uyu Murenge uyobowe n'umuyobozi w'agateganyo ari uko hari ibyo uwo Gitifu akurikiranyweho.

    Ati 'Hariyo umuyobozi uyu munsi serivisi ziratangwa mu baturage ku buryo nta kibazo. Ikiba kigamijwe cya mbere ni uko abaturage babona serivisi. Iyo abaturage babona serivisi nta bijujuta, ntekereza ko nta kibazo gihari mu Bugarama n'uhari nawe aragaragara'.

    Yakomeje agira ati 'Hari ibyo ari gukurikiranwaho muri iyi minsi niyo mpamvu adahari. Ni ukuvuga ngo ikurikiranwaho nirirangira muzamubona, aho ngaho cyangwa se bizaterwa n'icyo abari gukurikirana basanze, niba ibyo ari gukurikiranwaho bimuhama cyangwa bitamuhama'.

    Nyuma y'iki kirego, umugore wavuzweho gusambana n'uyu muyobozi yumvikanye ku mbuga nkoranyambafa avuga ko we na gitifu batasambanye ko ahubwo ari akagambane kakorewe uyu muyobozi.

    Ibiro by’Umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-gitifu-wavuzweho-gusambanya-umugore-yabaye-ahagaritswe

  • Turifuza Kamonyi isukuye- Meya Dr Nahayo Sylvere #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye Abanyakamonyi bose(Abesamihigo) kurangwa n'Isuku aho bari hose. Yibukije ko isuku ihera ku muntu kugiti cye( ku mubiri) ndetse n'aho atuye, asaba ko buri wese isuku ayigira Umuco. Ati 'Turifuza Kamonyi Isukuye, abantu bagaragare ko bafite Isuku'.

    Ni ubutumwa uyu muyobozi w'Akarere ka Kamonyi yahaye abaturage bitabiriye itangizwa ry'Ukwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura, anasaba buri wese wumvise ubwo butumwa ku Isuku n'Isukura ko abusakaza hose no muri bose haba aho atuye, agenda ndetse n'aho akorera umunsi ku munsi.

    Asobanura uburyo ibiteganijwe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura  bizakorwa, yavuze ko bizakorwa mu buryo bwiza burimo n'igenzura harebwa niba ibyateguwe bikorwa uko bikwiye, haba mu bigo by'amashuri, Ibigo nderabuzima, muri za Resitora, ahakorera abantu batandukanye nko mu ma Santere y'Ubucuruzi, mu bigo by'abikorera, mu ngo z'abantu n'ahandi, hagamijwe ko Isuku abantu bayigira Umuco.

    Ubu bukangurambaga ku Isuku n'Isukura bwatangijwe butandukanye n'ubundi busanzwe butegurwa kuko mbere habaga harimo n'ibihembo nkuko Meya Dr Nahayo Sylvere abisobanura. Ati' Ntabwo duteganyamo ibihembo, gusa ntabwo byabuza ko abantu bakora muri bwa buryo bwo guhiga no guhiganwa dutoza abantu bose'.

    Ahenshi ku mihanda migari ya Kamonyi, cyane ahahurira abantu benshi hashyizwe ahagenewe gushyira imyanda ibora n'itabora.

    Mu rwego rwo kugira ngo uku kwezi kuzavemo umusaruro ufatika mu bikorwa by'Isuku n'Isukura, Meya Dr Nahayo avuga ko mbere yo kwinjira nyirizina mu bikorwa habanje kwegerana kw'inzego zitandukanye kuva kuri Komite z'imidugudu ndetse n'abandi baba mu byiciro bitandukanye babasha kugera ku baturage mu buryo bworoshye.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, agira ati' Twemeranijwe ko ubu bukangurambaga bugomba kugera henshi hashoboka, bukagera mu ngo z'Abaturage'. Akomeza avuga ko kuva ku rwego rw'Umudugudu bose babize ndetse babigize ibyabo.

    Bamwe mubitabiriye igikorwa cy'itangizwa ry'Ubukangurambaga ku Isuku n'Isukura, bari bateraniye Bishenyi bumva ubutumwa.

    Mu butumwa bwihariye yageneye Abanyakamonyi, Meya Dr Nahayo Sylvere yasabye ko buri Mwesamihigo wese( Ikibugo cy'Abanyakamonyi ni 'Abesamihigo') uku kwezi akugira ukwe, akisuzuma, akumva ko Isuku n'Isukura ariwe wa mbere ireba,

    Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Isuku n'Isukura, hateganijwe by'umwihariko igikorwa cy'Umuganda rusange kihariye. Hateganijwe kandi ibikorwa bihuriweho ku isuku n'Isukura, aho byateganyirijwe iminsi ibiri mu cyumweru. Umwe muri iyo minsi ibiri mu cyumweru ni uwo ku wa Kabiri unasanzwe ukorwamo Igitondo cy'Isuku ndetse n'umunsi wa Kane w'icyumweru mu masaha y'Igitondo mbere y'indi mirimo. Ibikorwa byo kuri iyo minsi nkuko Umuyobozi w'Akarere abivuga, ntabwo bikuraho ko aho abantu batuye, bagenda n'aho bakorera bakwiye buri munsi gukora Isuku.' Isuku ni Isoko y'Ubuzima'.

    Buri wa Kabiri na buri wa Kane w'icyumweru. Iminsi ibiri yahariwe iki gikorwa.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/11/15/turifuza-kamonyi-isukuye-meya-dr-nahayo-sylvere/

  • Byinshi kuri Ruti Jol wiyeguriye gakondo ute… – #rwanda #RwOT

    Unveil Africa Fest’ izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

    Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joël, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore akaba n’umuhanga mu mbyino gakondo.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe ‘Bisoke’ ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe ‘Muhabura’ iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe ‘Karisimbi’ iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry’amazi.

    Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by’umwihariko ku bakunzi b’umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n’inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

    Ibigwi bya Ruti Joël uzasusurutsa abazitabira “Unveil Africa Fest 2024”

    Umuhanzi Ruti Joël uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu ndirimbo ziganjemo iz'umudiho gakondo, yageze muri studio bwa mbere mu 2018, akorana indirimbo na King Bayo witabye Imana mu 2021 ndetse na Jules Sentore bise 'Diarabi'.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, ku itariki 5 Kamena 2024, Ruti Joël yavuze ko muri uyu mwaka yagabanyije ibikorwa mu rwego rwo kwitegura neza ibyo ashaka kuzagaragariza abanyarwanda, ariko kandi ari no gukora ku ndirimbo yahimbiye Perezida Kagame.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Ruti Joël yumvikanishije ko uyu mwaka wa 2024 yawugenewe Perezida Kagame, bituma nta y'indi ndirimbo azasohora, uretse iyo yamuhimbiye.

    Ati: 'Uyu mwaka kuri njyewe nawugeneye Umukuru w'Igihugu kubera ko hari n'indirimbo namuteguriye yitwa 'Mukota'.'

    Nubwo bimeze gutya ariko, avuga ko ari gukora kuri Album ye ya kabiri nubwo atazi igihe azayishyirira hanze. Ati 'Hanyuma Album ya Kabiri nayo ndi kuyikoraho, ariko sinzi igihe nzayirangiriza, naba ngiye kubeshya.'

    Ruti Joël cyane mu ndirimbo nka 'Igikobwa' n'izindi zakunzwe n'abatari bacye, ari mu bahanzi baririmbye mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma yajyanye na Massamba Intore mu gitaramo yakoreye muri Uganda, aho yataramiye Abanyarwanda n'abandi batuye muri iki gihugu.

    Ruti Joël akunze kumvikana avuga ko Massamba ari 'umutoza we' kandi yamwigiyeho byinshi birimo ibyagejeje kuri Album ye ya mbere yise 'Yaraje' yashyize hanze muri Mutarama 2023.

    Aba bombi bategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024. Ruti Joel niwe muhanzi Mukuru, ariko kandi azahurira ku rubyiniro n’Itorero Icyeza, umuhanzi Lionel Sentore, abakaraza b’ingoma z’i Burundi, Dj Princess Flor, Dj Saido, Dj Selecta, Dj Azam n’abandi.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse yumvikanisha ko ari intambwe idasanzwe ateye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ruti Joël yavuze ko ari ibyishimo kuri we n'amahirwe adasanzwe abonye yo kujya gutaramira Abanyarwanda n'abandi.

    Ati 'Ni ubwa mbere ngiye kuhataramira. Abafana bitege ibintu byiza. Nzabakorera igitaramo cyiza.'

    Yavuze ko yemeye kujya gutaramira mu Bubuligi mu murongo wo gukomeza kumurika Album ye Musomandera yashyize hanze muri Mutarama 2023.

    Ati 'Biri mu murongo wo gukomeza kumurika Album yanjye aho buri munyarwanda hose ari. Ni ibintu bidakorwa mu mwaka umwe, bisaba kugirango ube uhari, kugirango witegure, kandi ukora ibintu biteguye. Ni ibyo ndi gukoraho, kugirango nzahure n'abanyarwanda bariyo, menye abazi indirimbo zanjye, mbese menye ikigero cy'aho indirimbo zanjye zigeze zibanyura.'

    Album ye yayishize hanze muri Mutarama 2023, nyuma mu Ukuboza 2023 akora igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda cyabereye mu Intare Conference Arena.

    Muri Gashyantare 2024, uyu muhanzi yaririmbye muri Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y'uko Rwanda Day irangiye, yagumyeyo ahakorera ibitaramo yamurikiyemo Album ye.

    Ruti avuga ko kuva kiriya gihe atongeye kubona amahirwe yo kumurikira Abanyarwanda Album ye, cyane cyane abatuye hanze y'Igihugu ari nayo mpamvu yiyemeje kujya mu Bubiligi.

    Ati 'Navuga ko kujya mu Bubiligi biri mu murongo wo gushimangira iyo gahunda niyahaye yo kumurika Album. Kandi indirimbo nyinshi nzaririmba ni izi kuri Album. Kuko maze iminsi ariyo nshyize hanze, urumva ko birakwiye ko nkomeza uwo murongo.'

    Uyu muhanzi agiye kujya mu Bubiligi, mu gihe amaze iminsi mu Rwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yavuze ko ashingiye ku kuntu yakirwa muri ibi bitaramo, abona ko Abanyarwanda banyotewe n'ibihangano bya gakondo.

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

    Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.

    Avuga ko gutegura Album ye 'Musomandera' byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.

    Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.

    Kuri ubu rero, Ruti Joël ategerejwe bikomeye mu iserukiramuco ‘Unveil Africa Fest’ rizabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024. Twakwibutsa ko amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

    Ruti Joël wiyeguriye gakondo, ategerejwe mu iserukamuco ryitezweho gutanga ibyishimo bisendereye ryiswe ‘Unveil Africa Fest’


    Mu biganiro bye byinshi, Ruti Joël akunze gushimangira uruhare runini rwa Massambe Intore mu rugendo rw’umuziki we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148643/byinshi-kuri-ruti-joel-wiyeguriye-gakondo-utegerejwe-mu-iserukamuco-unveil-africa-fest-148643.html

  • Minisitiri w'intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y'igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry'ikirere #rwanda #RwOT

    Mu gihe isi yose iteraniye i Baku muri Azerbaijan, mu nama ya 29 y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y'ikirere, COP29 aho buri gihugu kivuga aho kigeze mu kurwanya ihindagurika ry'ikirere, uhagarariye igihugu cya Congo Kinshasa muri iyo nama

    Minisitiri w'Intebe Judith Suminwa Tuluka, yemeje ko u Rwanda rutuma icyo gihugu kitabasha kurwanya ihindagurika ry'ikirere.
    Sumimwa yagize ati 'RDC, igihugu cyanjye cyahatiwe gushyira igice cy'ingengo y'imari yacyo mu ntambara yashojweho mu buryo bw'akarengane n'u Rwanda, twaragombaga kugishyira mu bidukikije.'

    Ibi ariko ni ibisanzwe ku bayobozi ba Congo igihe bari mu nama mpuzamahanga uhereye kuri Perezida Tshiskedi iyo ari mu nama z'umuryango w'abibumbye.

    Tariki ya 15 Ukwakira 2024, Umukuru wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Sama Lukonde yatangaje ko igihugu cye kidatanga umusanzu cyifuza mu guteza imbere ubuhanga bugezweho bwa 'Artificial Intelligence' kubera ubushotoranyi no gusahurwa bashinja u Rwanda.

    Hari mu nama y'ihuriro ry'abagize inteko zishinga amategeko ku isi yaberaga i Genève mu Busuwisi,
    Gushinja u Rwanda ni ibisanzwe mu ruhando mpuzamahanga ariko aho Tshiskedi atanarije ko bagiye guhindura itegeko nshinga ngo agume ku butegetsi, bikamagairwa kure n'abaturage be, ubu mu rwego rwo ku barangaza ibibazo byose bagomba kubyegeka ku Rwanda.

    Nubwo Congo yitwaza ko yashyize ingengo y'imari nini mu gisirikari, birangira amafaranga agiye mu gatsiko kari ku butegetsi bo muri UDPS.
    Abahanga mu bya politiki bakomeje kwibaza amaherezo y'ubutegetsi bwa Tshisekedi!

    The post Minisitiri w'intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y'igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry'ikirere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wintebe-wa-congo-yagaragaje-akavuyo-mu-miyoborere-yigihugu-cye-ubwo-yashinjaga-u-rwanda-kuyibuza-kurwanya-ihindagurika-ryikirere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wintebe-wa-congo-yagaragaje-akavuyo-mu-miyoborere-yigihugu-cye-ubwo-yashinjaga-u-rwanda-kuyibuza-kurwanya-ihindagurika-ryikirere

  • Umwete w'ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n'icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z'ibyorezo' -Dr Craig Spencer #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z'ukwezi kwa Nzeri 2024, mu Rwanda hatahuwe indwara ya ' Marburg' ndetse inatwara ubuzima bw'abantu, cyane cyane abo mu nzego z'ubuvuzi.

    Kubera ko iyo ndwara yandura cyane, byasabye ko Leta y'u Rwanda, ibinyujije muri Ministeri y'Ubuzima, yihutira cyane gutahura uruhererekane rw'abahuye n'uwanduye ngo bitabweho kandi batanduje abandi, gufata ingamba zirimo ubukangurambaga mu baturage, bujyanye no kumenyekanisha uko Marburg yandura, ibimenyetso byayo, n'uko yirindwa.

    Kuri ibi hiyongereyeho no kwihutira gushaka inkingo, ndetse nk'uko byemezwa na Dr Craig Spencer umuganga, umushakashatsi ku ndwara ziterwa na virusi, akaba n'umwarimu muri kaminuza ya BROWN muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu minsi 8 gusa kuva umuntu wa mbere arwaye Murburg, abantu bari batangiye gukingirwa, uhereye ku batanga serivisi z'ubuvuzi.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cya ' Brown University, School of Public Health' Dr Spencer yavuze ko ibi aribyo byafashije uRwanda gitsinda bwangu Marburg, rwongera kugaragaza ko ari igihugu gihangayikishwa n'ubuzima bw'abaturage bacyo, kuko cyihuta mu gushaka ibisubizo.

    Dr Spencer kandi asanga kuba abaturage bafitiye ubuyobozi icyizere bifasha cyane mu kurwanya indwara nk'izi z'ibyorezo, kuko bashyira mu bikorwa amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda, nyamara akunze kugorana mu bindi bihugu. Ibyo ngo ni nabyo byafashije uRwanda mu guhangana na Covid-19.

    Mu kiganiro cye, Dr Craig Spencer yashimye uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uRwanda rwashoye imbaraga nyinshi mu kubaka no gusana ibikorwaremezo by'ubuzima, no kubakira ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, ari nabyo bituma rubasha guhangana n'indwara z'ibyorezo, no guteza imbere imibereho y'abaturarwanda muri rusange.

    Mu gusoza, iyi mpuguke ndetse iri no mu itsinda ry'abaganga bagira inama guverinoma y'Amerika mu kurwanya indwara z'ibyorezo, isanga uko uRwanda rwitwaye mu guhangana na Marburg ari urugero rwiza ruzafasha ibindi bihugu mu gihe byaba bihuye n'icyorezo nk'iki.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, ubwo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangazaga ku mugaragaro ko nta ndwara ya Marburg ikirangwa mu Rwanda, naryo ryishimiye uburyo uRwanda rukorera mu mucyo, haba mu kugaragaza imiterere nyakuri y'ikibazo, haba no mu mikoranire n'abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuzima.

    The post Umwete w'ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n'icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z'ibyorezo' -Dr Craig Spencer appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwete-wubuyobozi-mu-gushaka-ibisubizo-nicyizere-abaturage-babufitiye-ni-intwaro-ifasha-urwanda-gutsinda-indwara-zibyorezo-dr-craig-spencer/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwete-wubuyobozi-mu-gushaka-ibisubizo-nicyizere-abaturage-babufitiye-ni-intwaro-ifasha-urwanda-gutsinda-indwara-zibyorezo-dr-craig-spencer

  • Nyaruguru: Abasore umunani bari barayogoje abaturage, batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bafatanywe na zimwe mu ntwaro gakondo bifashishaga mu bugizi bwa nabi bwabo zirimo amacumu n'ibindi bikangisho bakoreshaga.

    Abatuye muri utu duce twabereyemo umukwabu, bavuze ko bakunze guhohoterwa n'insoresore zitwikira ijoro zikabahohotera, haba kubambura amatelefone, kubakubita, bidasize no kubiba mu ngo.

    Umwe utashatse ko amazina ye ajya ahabona, yabwiye IGIHE ko babona ibikorwa by'urugomo bikorwa n'izi nsoresore akenshi biterwa n'ubusinzi butuma biyumvamo imbaraga zidasanzwe no gutinyuka gukora ibibi.

    Ati “Baba basinze nta kintu bagitinya, bikabakurira kwishora mu mihanda gutega abantu. Hari n'igihe bajya mu ngo kwiba imyaka n'amatungo, rwose birakwiye ko n'ababaha biriya bisindisha babakurikirana.''

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko cyari igikorwa cyo gushaka no gufata abajura biba amatungo, imyaka, abatega abantu bakabambura n'ibindi.

    Ati “Twafashe abasore 8 bakekwaho ubujura butandukanye bwo kwiba amatungo, imyaka, gutega abantu bakabambura, gukoresha ibiyobyabwenge n'urugomo. Twabigezeho nyuma y'amakuru twahawe n'abaturage, kandi ibikorwa byo gushakisha abandi birakomeje.''

    SP Habiyeremye yakomeje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu nk'aba bagafatwa maze igihugu kikarushaho kugira ituze, yongera no kuburira abakishora muri ibi bikorwa kubireka, bitaba ibyo Polisi igakomeza kubashakisha bagashyikirizwa amategeko.

    Mu biyobyabwenge uru rubyiruko ruvugwaho kunywa harimo n'inzoga z'inkorano, abaturage bakaba basaba ubuyobozi kurushaho kuzihasha.

    Uyu mukwabu ubaye mu gihe Polisi y'u Rwanda iherutse gutangaza ko mu mezi abiri ashize (Nzeri n'Ukwakira) uyu mwaka, mu Ntara y'Amajyepfo ibyaha by'ubujuru ndetse no gukubita no gukomeretsa ari byo byafashe umwanya wa mbere w'ibyagaragagaye cyane muri iyi Ntara.

    Gufata ababikekwaho rero, ikaba ari mwe mu ngamba zo kubihasha no guharanira ituze rya rubanda, mu gihe habura imisi mike abantu bakinjira mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2024.

    Abasore umunani bari barayogoje abaturage babakorera urugomo, batawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abasore-umunani-bari-barayogoje-abaturage-batawe-muri-yombi

  • Amajyaruguru: Niwenshuti ufite ubumuga amaze gukora umuhanda w'ibilometero birindwi wenyine – #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo uyu mugabo wahoze atwara abagenzi kuri moto yagize nyuma yo gukora impanuka biturutse ku kuba umuhanda yari ahuriyemo n'ikindi kinyabiziga wari muto, akahakura ubumuga.

    Ni umuhanda uhuza ibice by'Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo n'uwa Mutete wo mu Karere ka Gicumbi.

    Mu kiganiro na RBA yagize ati 'Impamvu y'iyo mpanuka, hari umumotari wanyuzeho ansanga mu ruhande narimo akikira ahangiritse, mpita mvunikiramo ruseke akaguru kose karangirika. Nahise mfata umwanzuro ko nimara koroherwa, ahantu hose hangiritse kuri uyu muhanda hegereye aho ntuye nzahakora, kandi urabona ko mbikora negetse imbago ku muhanda.'

    Niwenshuti wavunitse bikomeye akanajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, akimara korohererwa yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.

    Ubu uyu muhanda w'umugenderano ni nyabagendwa, imodoka nto n'inini ziwunyuramo nta nkomyi, mu gihe mbere kuhanyuza n'igare byabaga ari ingorabahizi.

    Umwe mu bamotari bawukoresha ati 'Njye nahaherukaga kera nta gare cyangwa moto byashoboraga kuhanyura byoroshye, kuko wari warangiritse. Ntangajwe no kubona warakozwe uku. Nabanje kugira ngo wakozwe muri gahunda ya VUP.'

    Niwenshuti w'imyaka 44 yiyemeje icyo gikorwa nta rindi shimwe ategereje, kenshi agashyiramo n'amafaranga ye.

    Ku bw'icyo gikorwa kidasanzwe bamwe mu baturage baturanye bakamufata nk'aho afite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, icyakora uyu munsi akaba afatwa nk'intwari.

    Niwenshuti ati 'Umugore wanjye yamaze kwiyakira nyuma yo kubona ko ari iterambere ry'agace dutuyemo ndi guharanira. Numvaga ko nta muhanda ujya kwa muganga, ku kigo cy'ishuri ugomba gusa nabi.'

    Niwenshuti amaze gukora ibilometero bine byo mu Karere ka Gicumbi n'ibindi bitatu byo mu Karere ka Rulindo, ubuyobozi bwo muri utwo turere bukagaragaza ko bushima icyo gikorwa, bugasaba n'abandi baturage kumureberaho.

    Niwenshuti ufite ubumuga amaze gukora umuhanda w'ibilometero birindwi wenyine

    Ni igitekerezo uyu mugabo wahoze atwara abagenzi kuri moto yagize nyuma yo gukora impanuka biturutse ku kuba umuhanda yari ahuriyemo n'ikindi kinyabiziga wari muto


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-niwenshuti-ufite-ubumuga-amaze-gukora-umuhanda-w-ibilometero

  • Tumaini Byinshi na Niah Umwari bari mu mashim… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi n’umugore we Niah Umwari babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibarutse umwana wa gatatu mu rucyerera rw’uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, mu bitaro bikomeye byitwa Dignity Health Mercy Gilbert Medical Center.

    InyaRwanda yamenye ko umwana w’ubuheture wa Tumaini Byinshi na Niah Umwari yageze ku Isi kuri uyu wa Kane ahagana saa Kumi n’imwe z’igitondo, bakaba bamwise Elijah Tumaini Iganze. Ni mu gihe imfura yabo yitwa Alvin Tumaini Layan, naho ubuheta bwabo akaba yitwa Darlene Kiyange Tumaini.

    Tumaini Byinshi yashimye Imana ku bw’impano idasanzwe yabahaye y’umwana w’umuhungu. Yashimiye kandi umugore we anamubwira ko aruta indi migisha yose afite. Ati “Ni wowe mugisha mfite uruta iyindi yose kuko ni wowe nkomoko y’imigisha myinshi dufite mu rugo rwacu. Komeza imihigo. Ndagukunda Niah Byinshi”. 

    Tumaini Byinshi akunzwe mu ndirimbo zirimo “Abafite Ikimenyetso”, “Ibanga ry’Akarago” Ft Bosco Nshuti, “Aracyakora” Ft Gentil Misigaro, “Intsinzi” na “Umwambi”. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), akurira mu Rwanda, nyuma ajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ahamaze imyaka 10.

    Tumaini na Niah babonye izuba mu minsi ibiri ikurikiranye. Tumaini Byinshi yavutse ku itariki 28 Ukuboza, mu gihe umugore we Niah yavutse ku itariki 27 Ukuboza. Ni yo mpamvu mu kwizihiza isabukuru y’amavuko, bahitamo umunsi umwe bagahuriza hamwe ibirori.

    Kuwa 07 Mutarama 2024 uyu muramyi n'umugore we bafatanyije kwizihiza isabukuru y’amavuko, basangira iminsi mikuru n'imiryango 20 itishoboye yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali banayiha ubufasha. Ni igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi.

    Tumaini Byinshi uherutse gushyira hanze indirimbo yise “Kanani”, yabwiye inyaRwanda ati “Twaricaye dutekereza ikintu cyatuma twishima ku munsi wacu w’amavuko dusanga ari ugushimisha abatishimye mu minsi mikuru y’ibyishimo (New Year) uwo munsi na Cake twarayirengagije duhitamo gusangira n’imiryango 20 y’abatishoboye”.

    Akunda kuririmba indirimbo zishimira Imana ku bwo kuba yaratanze Yesu Kristo kugira ngo acungure abamwizera. Avuga ko buri Mukristo aba arwana intambara mu buzima bwe bwa buri munsi ariko ko Yesu yatsinze intambara zose, ibi bakaba bagomba kubizirikana.

    Tumaini Byinshi yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Abafite Ikimenyetso”

    Tumaini Byinshi n’umugore we babana muri Amerika bibarutse umwana wa gatatu

    REBA INDIRIMBO “ABAFITE IKIMENYETSO” YA TUMAINI BYINSHI

    REBA INDIRIMBO “KANANI” TUMAINI BYINSHI AHERUKA GUSHYIRA HANZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148645/tumaini-byinshi-na-niah-umwari-bari-mu-mashimwe-yo-kwibaruka-ubuheture-148645.html