Blog

  • Hari abigira abanyamahanga mu guhimba diplôme: Magendu mu burezi ikomeje gufata intera – #rwanda #RwOT

    HEC ivuga ko ibibazo bimaze iminsi byigaragaza harimo abantu bafite diplôme z'impimbano cyangwa abajyanayo amanota mahimbano bashaka 'equivalence' ngo bajye mu mirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, aherutse kubwira Abadepite ko mu bantu bajya gusaba equivalence harimo abihindura abanyamahanga bakajya kwiga muri kaminuza zigenga, bagerageza guhisha ko hari amasomo batsinzwe.

    Ati 'Ubu hari n'abagenda noneho bakaza nk'abanyamahanga, akavuga ati njye ndi Umunye-Congo, akajya gusaba kwiga muri ULK kandi ari umuforomo utujuje bya bindi bisabwa bakaduca mu rihumye ariko sisiteme y'ikoranabuhanga na Irembo birafasha'

    'Uramubona ko yarangije kwiga ataratsinze amasomo abiri y'ingenzi akagaruka akajya muri Congo akagura ikindi kuko amazina ari amwe afite n'Indangamuntu imwe, ukamufata ukabona ko ari wa wundi.'

    Kugeza muri Nzeri 2024, hari hamaze gutangwa equivalence zirenga ibihumbi 30.

    Amategeko avuga ko kugira ngo umuntu wize muri kaminuza zo hanze y'u Rwanda abone akazi ari uko aba afite equivalence, ariko hari ababa batazifite.

    Raporo ya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2023/2024 igaragaza ko yasanze hari abakozi bari mu kazi mu bigo bya Leta bataratanze 'Equivalence' z'impamyabumenyi.

    Ati 'Hariho bamwe baba barazicuriye, hamwe hanazwi ukamubaza bikamuyobera.'

    Yatanze urugero rw'umusaza wize Science de l'Education agiye kwaka equivalence, atanga amanota atarimo isomo ry'Igifaransa kandi ari cyo ashaka kwigisha, abajijwe ishuri yizemo avuga iryigishwagamo n'Umunyarwanda wigisha ubutabire, batungurwa no gusanga amasomo avuze ko yigishijwe n'uwo Munyarwanda adahuye n'ukuri.

    Magendu yabaye ni ihurizo mu burezi

    Umuyobozi w'Ishami rya HEC rishinzwe ireme ry'uburezi no kwemeza amasomo yigishwa muri kaminuza, Ndikubwimana Theoneste, yavuze hari n'abantu bafite Impamyabumenyi z'Ikirenga z'impimbano bigisha cyangwa bakora mu mirimo itandukanye mu gihugu.

    Imibare y'abafite impamyabumenyi z'ikirenga n'iz'icyiciro cya gatatu igenda yiyongera ariko hari abanenga ubushakashatsi bukorwa kuko budasohoka mu binyamakuru mpuzamahanga bikomeye.

    Ndikubwimana ahamya ko mu gihe ababeshya ko bize bakomeza kwiyongera, bizaba ibyago ku cyerekezo cy'igihugu.

    Ati 'Ni ikintu kimeze nka magendu muri iyi minsi yeze mu burezi. Ntekereza ko dukeneye guhuza imbaraga […] ni ikintu kiri gufata intera ikomeye ku buryo hatabayeho kuba maso cyane no gufata izindi ngamba zikomeye twazisanga dufite abantu benshi bitwa ko bize, bafite impapuro ariko batarize.'

    Yahamije ko hari abantu bajya gusaba equivalence babona batazihawe bakazasubirayo biyambuye ubwenegihugu.

    Ati 'Mu basaba equivalence turabibona, aho tubona ibibazo buri gihe, umuntu adatinya no guhindura ubwenegihugu. Umuntu ni Umunyarwanda, yasabye equivalence kubera ko yabuze impapuro zemeza ko yigeze asohoka mu gihugu n'umunsi umwe akajijisha akamara nk'amezi atatu cyangwa ane, ejo akaza yasabye ko ari Umunye-Congo. Ibyo bibazo turabifite byinshi cyane.'

    Abize iya kure barimo benshi bahimba diplôme

    Umubare munini w'abize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu myaka 10 ishize, bize muri kaminuza zo hanze bakoresheje iya kure.

    Hari n'ugenda mu kuvuga ko yize iya kure [online] akavuga ati 'njye babinyohererezaga kuri e-mail, kuri WhatsApp ati 'ubwo se sinize?' Kandi ntatinye kuvuga ko ari injeniyeri kabuhariwe, yize ibya laboratwari byo kwa muganga, cyangwa igiforomo.

    HEC ivuga ko iki ari ikibazo gikomeye, kandi ko kiri mu nzego zose.

    Ndikubwimana avuga ko hari n'abakozi usanga barakoraga mu myanya isanzwe mu bigo runaka, nyuma y'amezi make birukanwe mu kazi bagatangira kwiyita ba dogiteri cyangwa professeurs.

    Ati 'Nitugira abo bantu benshi bavuga ko bafite impapuro bize kandi batarize, bari gukora mu nzego zacu zitandukanye, barimo kwigisha abandi barabeshya ko bari gukora ngo ni abaganga, dufite ibyago ko cya cyerekezo cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi ntitwazakigeraho. Birakenera ko abantu bahuza imbaraga, dushyira hamwe.'

    Dr Rose Mukankomeje uyobora HEC yavuze ko hari abiyambura uwenegihugu bagamije gukora amanyanga ngo babone equivalence


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abigira-abanyamahanga-n-abahimba-dipolome-magendu-yo-mu-burezi-ishobora

  • Willy Gakunzi yifashishije imfura ye mu ndiri… – #rwanda #RwOT

    Willy Gakunzi utuye muri Canada yavuze ko “My Light” ni indirimbo yanditse umwaka ushize ubwo yarimo yandika igitabo yise “When Light Fades Away, Hope Remains” cyasohotse kuya 6 Ugushyingo 2023. Ati “Ubwo nandikaga iki gitabo kivuga ku mateka yanjye, nashyizemo ‘Chapter’ ya nyuma ivuga ku rumuri 'Light' ruruta izindi zose ari rwo Yesu”.

    Uyu mugabo uherutse no kwinjira mu gutegura ibitaramo aho yatangiranye na Ben na Chance muri “Canada Tour”, yakomeje abwira inyaRwanda ko ubwo yarimo yibaza icyo bivuze kubana na Yesu “muri uru rugendo turimo twita ubuzima kandi duhuriramo n’ibitugora byinshi, nashatse kumenya nimba hari icyo Yesu yaba yaradusezeranyije.”

    Ati “Mu gusoma ijambo ryayo ndetse n’amateka y'ubuzima muri rusange, nasanze ibyo turwana nabyo bizahoraho, ariko nanone nsanga hari isezerano Yesu yadusigiye: “Kuzabana Natwe”. Buri ntambwe duteye, azaduha imbaraga ndetse n’ibyiringiro bidushoboza gukomeza.

    Mu mateka yanjye ndetse nifashishije n’ijambo ry'Imana, nongeye gusanga Yesu atanga ibyiringiro kandi agatanga n’urumuri rumurikira inzira zacu. Urugendo ntabwo rworoshye, ariko Yesu aduha imbaraga.”

    Willy M. Gakunzi yagarutse ku bo bakoranye iyi ndirimbo “My Light”, ati “Nayikoranye n’itsinda dusanzwe dukorana, barimo Producer Kibwe Thomas na Aaron Bell. Aba ni abahanga mu gutunganya muzika kandi baranabyigiye muri kaminuza.

    Ikindi kandi, dukorana umurimo mu rusengero (TheChurch.to), bakaba ari bamwe mu bayobozi b’umuziki mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana”.

    • Indirimo “My Light” irimo igitero cya Sulleyma Armond, akaba ari umubyeyi w’abana 3 kandi akaba Worship Leader ukorana umurimo w’Imana na Willy Gakunzi mu rusengero rumwe. Ati “Ni umuhanga wo mu rwego rwo hejuru, ikirushijeho akagira umutima wo kuramya Imana”.
    • Undi mwihariko muri “My Light”, ni uko Willy Gakunzi yayiririmbanye n’abakobwa be bombi. Imfura ye (Kayla) akaba ari we usoza indirimbo, ni umwana w’umukobwa ufite umutima wo kuramya Imana kandi ku myaka ye akaba afite ijwi ryiza cyane.

    Willy M. Gakunzi yavuze ko ubutumwa buhambaye buri muri iyi ndirimbo yise “My Light” ni uko “buri wese yisangamo kuko twese tuba dufite ibituremereye, buri wese ku rwego rwe.”

    Ati “Ikirutaho rero, ni uko ubutumwa buri muri “My Light”, butwibutsa ibyo dufiteho uburenganzira: Ibyiringiro, urumuri no kuyoborwa na Yesu, iyo tumwiringiye. Ndakangurira buri wese kongera kwiringira Imana. Ni inshuti idahemuka. Niba yarakijije abafite ubumuga bwo kutabona, niba yaragukoreye na bya ndi, ongera umwizere birashoboka.”

    Willy M. Gakunzi azwi mu ndirimbo zirimo: “Uri Imana”, “Amaraso”, “Mu bwiza bwawe”, “Uhorahora” ft Ben & Chance na “Iyo nibutse”. Anazwi mu bikorwa by’ubugiraneza akorera mu muryango yashinze witwa Heart of Worship in Action. Uyu muryango umaze gufasha abatishoboye banyuranye mu Rwanda aho ubaha igishoro ukanabigisha imyuga.

    Willy M. Gakunzi amaze guhabwa igihembo bitandukanye birimo CEO Award kiri ku rwego mpuzamahanga. Ni igihembo gihabwa umuyobozi mwiza, akaba yaragishyikirijwe tariki 04 Kanama 2022. Yanahawe ikindi gihembo “Hope Remains Award” ku bw’igitabo cye “When Light Fades Away, Hope Remains” kivuga ku buzima bwe.

    REBA INDIRIMBO “MY LIGHT” YA WILLY M GAKUNZI FT SULLEYMA FT KAYLA

    Willy Gakunzi yahuje inganzo n’umuririmbyi w’umuhanga cyane witwa Sulleyma

    Willy Gakunzi yaririmbanye n’imfura ye “Kayla” mu ndirimbo “My Light”

    Willy yavuze ko Sulleyma ari umuhanga wo ku rwego rwo hejuru

    Indirimbo “My Light” yagizwemo uruhare n’abaririmbyi b’abahanga n’aba Producer babizobereye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148640/willy-gakunzi-yifashishije-imfura-ye-mu-ndirimbo-yakoranye-na-sulleyma-wimpano-idasanzwe-148640.html

  • MU MAFOTO 150: Ibyaranze umukino Libya yatsin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane itariki 14 Ugushyingo 2024, ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yakiriye ikipe y'igihugu ya Libya, Mediterranean Knights zakinnye  umikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Umukino warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe igitego kimwe ku busa, iguma ku mwanya wa Gatatu n’amanota 5, ikipe y’igihugu ya Libya izamuka ku manota ane. Ikipe y’igihugu ya Nigeria ni iya mbere n’amanota 11 nabo Benin ifite amanota 7 ni iya Kabiri.

    AMAFOTO

    Saa 16h00′ Ababafa bari bagerageje kwitabira umukino w’u Rwanda na Libya binjira  buhoro buhoro

    Uko abakinnyi ba Libya basesekaye kuri Stade AmahoroUko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasesekaye kuri Stade Amahoro

    Uko iminota yagiye yiyongera saa 17h00, abafana bagiye baba benshi kuri Stade Amahoro

    Abashusharugamba bari babukereye

    Uko abakinnyi b’u Rwanda bishyushyaga mbere y’umukinoUmukino ugiye gutangira,habanje kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombiAbakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AmavubiAbakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Libya Mbere y’umukino Amakipe yombi yafashe umunota wo giha icyubahiro Anne Mbonimpa uherutse kwitaba Imana, akaba yari shinzwe kwita ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Bagore muri FERWAFAAMAFOTO agaragaza uko umukino wagenze umunora ku munota

    Uko umukino warangiye abakinnyi b’u Rwanda batishimye

    “>

    Reba inshamake y’uko u Rwanda rwatsinzwe na Libya 

    “>

    Amaganbo yatangajwe n’umutoza Frank trosten Spitller

    “>

    Ibyishimo ku mutoza w’ikipe ya Libya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148654/mu-mafoto-150-ibyaranze-umukino-libya-yatsinzemo-u-rwanda-148654.html

  • Abahungu bahize abakobwa mu manota y’ibizamin… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kijyana no guhemba abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi ku rwego rw'Igihugu. Iki igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, abayobozi b'ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri, abayobozi mu zindi nzego zifite aho zihuriye n'uburezi, abana bahize abandi ku rwego rw'Igihugu n'ababyeyi babo n'abandi.

    Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri yisumbuye byatangiye ku wa 23 Nyakanga 2024 bisozwa ku wa 02 Kanama 2024.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abakoze ibizamini bya Leta bose ari 91.298, mu gihe abari biyandikishije ari 91.713. 

    Muri rusange abakoze ni 99,5%. Abatsinze ibizamini ni 71.746. Ni ukuvuga ko batsinze ku gipimo cya 78.6%. Abahungu batsinze ni 50,5% mu gihe abakobwa ari 49, 5%.

    Uburyo amanota yatanzwemo, abafite inyuguti ya A ni abagize hagati ya 80-100%, abagize B ni abafite hagati ya 75-79%. Abagize C ni abagize amanota ari hagati ya 70-74%, abagize D ni abafite hagati ya 65-69%, naho abafite E ni abagize hagati ya 60-64%, mu gihe abafite S ari abagize hagati ya 50-59%.

    Ni mu gihe abatsinzwe ari na bo bahawe inyuguti ya F ni abafite hagati ya 0-49%.

    Mu mwaka wa 2023/2024 hakozwe ibizamini 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by'abahabwa ubumenyi bw'umwuga (nk'abo mu ishuri nderabarezi n'abiga iby'ubuforomo n'ububyaza) n'ibizamini 211 ku biga imyuga n'ubumenyi ngiro. 


    NESA yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024

    Imibare yatangajwe igaragaza ko abahungu bahize abakobwa muri uyu mwaka

    Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148660/abahungu-bahize-abakobwa-mu-manota-yibizamini-bya-leta-bisoza-amashuri-yisumbuye-mu-mwaka–148660.html

  • Abagabo 5 baregwa kwica umwana witwa Loîc basabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha burasabira abagabo batanu bakekwaho kwica umwana w'imyaka 12 witwa Kalinda Loîc Ntwali igihano cyo gufungwa burundu. Abaregwa baburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Huye bahakana icyaha baregwa bagasaba kugirwa abere.

    Ubushinjacyaha bukurikiranyeho abagabo 5 b'i Nyanza ari bo Ngarambe Charles alias Rasita, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngamije Joseph, Nikuze François na Rwasa Ignace, icyaha cy'ubufatanyacyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake.

    Byari biteganyijwe ko umutangabuhamya washinje aba bagabo batanu azanwa mu rukiko kugira ibyo abazwa, bijyanye n'ubuhamya yatanze, gusa urukiko rwabajije uwo mutangabuhamya niba ahari, ariko ntiyaboneka.

    Ntibyabujije ko urubanza ruba nubwo uriya mutangabuhamya atari ahari.
    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu mwaka wa 2023 nyakwigendera Kalinda Loîc Ntwali w'imyaka 12, wari utuye mu mudugudu wa Gakenyeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza yasanzwe mu cyangwe gisanzwe gikoreshwa umuntu akaraba, amanitse yapfuye.

    Iperereza ryaratangiye rigaragaza ko abagabo batanu ari bo bishe nyakwigendera Loîc.
    Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abaregwa bahuriye mu nama yo kwica Loîc igakorerwa kwa Ngarambe Charles alias Rasita, bishingiye kuri Ngamije Joseph wari ufitanye amakimbirane na se wa nyakwigendera, Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza.

    Uhagarariye ubushinjacyaha ati 'Abaregwa basanze Loîc amanitse mu mugozi bihutira ku mukuramo bamujyana kwa muganga nta rwego na rumwe bamenyesheje.'
    Raporo yakozwe n'ikigo Rwanda Forensic Institute igaragaza ko nyakwigendera yishwe no kubura umwuka.
    Uhagarariye ubushinjacyaha ati 'Yishwe anigishijwe ishashi amanikwa mu cyangwe mu rwego rwo kujijisha.'

    Raporo yakozwe n'abagenzacyaha bageze ahabereye ibyago igaragaza ko nyakwigendera yishwe. Ubushinjacyaha bukavuga ko abo baregwa ari bo bamwishe bakamunanika bajijisha ngo bagire ngo yiyahuye.

    Hari umutangabuhamya uvuga ko mbere y'iminsi ine yagiye kwa Ngarambe Charles alias Rasita saa sita z'ijoro agiye kunywa inzoga kuko hari akabari, akumva bari gukora inama yo kwica nyakwigendera Loîc maze yumva Rukara agira ati 'Mureke tuzakoreshe ishashi niyo igira vuba kandi abantu ntibarabukwe.'

    Nyuma y'icyo gitekerezo ubushinjacyaha buvuga ko Ngamije yahise amuha amafaranga ibihumbi ijana (Frw 100,000) kubera icyo gitekerezo, Ngamije kandi ngo yashimiye Rasta amuha agafuka k'umuceri ko yemeye ko inama ibera iwe.

    Uhagarariye ubushinjacyaha ati 'Ibyo umutangabuhamya yavuze nibyo yiboneye kandi yiyumviye.'
    Uhagarariye ubushinjacyaha yakomeje agira ati 'Ibyo bakoze ntibyabatunguye, ahubwo babikoze babishaka bica Loîc anizwe kuko ntiyiyahuye.'
    Ubushinjacyaha burasabira abaregwa ko icyaha kibahama bagahabwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Abaregwa bose icyo bahuriyeho ni uguhakana ko nta nama bacuze yo kwica nyakwigendera Loîc.
    Ngarambe Charles alias Rasita yiregura yavuze ko abo bareganwa aribo bafite ahantu hanini ho gukorera inama, itari kubera iwabo kuko ari hato haba n'abantu icumi barimo n'abarara muri saloon.

    Nikuze François we avuga ko uwo mutangabuhamya atari kumva iyo nama yo kwica nyakwigendera Loîc ngo abivuge hashize amezi abiri.

    Muri uru rubanza se wa nyakwigendera Loîc, Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza na we yaregeye indishyi.

    Me Jean de Dieu Nduwayo uhagarariye uwaregeye indishyi yasabye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko rwahamya icyaha aba bagabo, maze bagatanga indishyi z'akababaro zingana na miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda, harimo ayo bifashishije bashyingura nyakwigendera Loîc,
    harimo kandi ayo gusiragizwa mu manza ndetse n'igihembo cya Avoka.

    Nyakwigendera yasanzwe iwabo wenyine yapfuye mu mwaka wa 2023. Yigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.
    Umucamanza azasoma uru rubanza mu kwezi k'Ukuboza uyu mwaka wa 2024.

    The post Abagabo 5 baregwa kwica umwana witwa Loîc basabiwe gufungwa burundu appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abagabo-5-baregwa-kwica-umwana-witwa-loic-basabiwe-gufungwa-burundu/

  • Okkama ategerejwe mu igitaramo muri Congo #rwanda #RwOT

    Okkama yiteze kubyaza umusaruro igitaramo ategerejwemo muri Congo.

    Umuhanzi Ossama Masut Khalid wamamaye cyane mu muziki nka Okkama yatangaje ko yiteguye kuzabyaza umusaruro ibirori by'igitaramo cy'abambaye imyambaro y'umweru 'All White Party' azaririmbamo.

    kizabera mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Uyu muhanzi Okkama akaba yaramenyekanye mundirimbo nyinshi nka Puculi, No, Iyallah nizindi nyinshi zakunzwe mugihungu cy'Urwanda nohanze yacyo.

    Okkama ni umuhanzi uhagaze neza mugihugu cy'Urwanda

    Uyu Okkama akaba yaragiye akorana nabahanzi batandukanye nka Mistaek, Afrique, Kenny sol nbandi benshi.

    Okkama akaba yaraherukaga gukora indirimbo arikumwe na kenny sol indirimbo yitwa Besto

     

    The post Okkama ategerejwe mu igitaramo muri Congo appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/okkama-ategerejwe-mugitaramo-muri-congo/

  • Abaturage muri Haiti ubwoba ni bwose kubera ibitero by'udutsiko #rwanda #RwOT

    Ku wa kane taliki 14 Ugushyingo, abatuye mu gace ko mu murwa mukuru wa Haiti bagabweho igitero n'agatsiko niko gubahunga ingo zabo barazita, bamwe bakavuga ko nta bisobanuro bafite kuri bo aho babona aho baba.

    Mu murwa mukuru Port-au-Prince, ni kamwe mu turere tutari twarigaruriwe n'udutsiko. Haje kugaragara ihohoterwa mu murwa mukuru nyuma yuko Haiti yirukanye ikanasimbuza minisitiri w'intebe w'agateganyo iicyo gihe habaye amakimbirane ya politiki ndetse na ruswa yashinjwaga abagize akanama k'inzibacyuho yashyizweho kugira ngo Haiti igarure demokarasi yabo.

    Umugore umwe mu bapakiye ibintu byabo ngo agende yavuze ko nubwo yabonye icumbi ry'agateganyo muri Port-au-Prince, ahangayikishijwe n'uko utu dutsiko tuzibasira izindi ngo mu bihe birimbere.

    Agatsiko nk'ihuriro rya Viv Ansanm gakunze gufata umwanya w'akaduruvayo ka politiki kugirango bafate ubutegetsi nkubwo bwagaragaye muri Solino mu minsi yashize.

    Agatsiko kandi kafunze ahanini ikibuga cy'indege gikuru cy'igihugu, barashe indege zitari nke, gikomeretsa umwe mu bakozi b'indege ku wa mbere. Umuryango w'abibumbye ugereranya ko udutsiko tugenzura 85% by'umujyi.

    The post Abaturage muri Haiti ubwoba ni bwose kubera ibitero by'udutsiko appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-muri-haiti-ubwoba-ni-bwose-kubera-ibitero-byudutsiko/

  • Intamabra imaze guhombya ubukungu bwa Liban arenga miliyari 5$ #rwanda #RwOT

    Banki y'Isi yavuze ko ubukungu bwa Liban buzagabanuka ku kigero cya 6.6% muri uyu mwaka, icyakora ibi bije bisanga n'ubundi ubu bukungu buri mu kangaratete kuko mu myaka itanu ishize, bumaze kugabanuka ku mpuzandengo ya 34%, ahanini biturutse ku bibazo by'ubukungu iki gihugu cyinjiyemo mu 2019.

    Mu gihe cy'umwaka Hezbollah imaze ihanganye n'Ingabo za Israel mu ntambara iri kwibanda mu bice by'Amajyepfo ya Liban, ubukungu bw'iki gihugu bumaze guhomba agera kuri miliyari 8$.

    Iri gabanuka ry'ubukungu ringana gutya, ryari ryarubatswe mu myaka 15 ishize, ibivuze ko ubukungu bw'iki gihugu bwasubiye inyuma ku kigero bwariho mu 2009. Si ibyo gusa kandi kuko ubukungu buzakomeza kumanuka mu myaka iri imbere, kuko buzamanuka ku kigero cya 2.28% mu 2025 na 2.43% mu 2026.

    Iyi ntambara imaze guhombya ubukungu bwa Liban arenga miliyari 5$ biturutse mu igabanuka ry'ubucuruzi, ibikorwa by'ubukerarugendo n'ibindi birimo inyubako zibarirwa mu bihumbi 100 zimaze gusenywa, zifite agaciro nibura kagera kuri miliyari 3$.

    The post Intamabra imaze guhombya ubukungu bwa Liban arenga miliyari 5$ appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/banki-yisi-yavuze-ko-ubukungu-bwa-liban-buzagabanuka-ku-kigero-cya-6-6-muri-uyu-mwaka/

  • Mike Tyson ko atangiye gukina mbere y'igihe? #rwanda #RwOT

    Mike Tyson ntago yari afite amagambo yo kuvuga mu kiganiro cyanyuma cy'abanyamakuru mbere, uyu Mikel Tyson w'imyaka 58 yamavuko ubwo yipimaga ibiro nuwahoze ari content creater kurubuga rwa YouTube waje kuba umukinnyi w'iteramakofe Jake Paul.

    Jake Paul ubwo yasererezaga Mikel Tayson ngo arashaje ati kumyaka 58 ntago yagakwiriye gukomeza gukina umukino w'iteramakofi ko yagakwiriye gushaka undi mukino akina cyangwa se undi murimo yakora kuko umukino w'iteramakofi yakwiriye kuwurekera abana kandi ko iyimikino iba isaba ingufu nyine, nta musaza ubibasha.

    Tayson niko guhita amukubita urushyi. Intambara yari iteganijwe ku ya 20 Nyakanga kuyu mwaka wa 2024 yimuriwe ku wa gatanu nijoro nyuma yuko Tyson agomba kuvurwa igisebe cyo mu gifu. Tyson yavuze ko mu kurwara kwe yatakaje ibiro 26.

    Paul yavuze kuri terse Tyson ati: 'Nibyiza guhura nabasaza' ati: 'Nta muntu ntinya, ndashaka rero ko aba Mike ushaje'. akareka uyu mukino ikindi ko uyu mukino atari uwabakuze.

    Tyson yahindutse gato mu gihe umuntu yabajije kabiri icyo yakora aramutse atsinzwe niko guhita akubita urushyi Jake Paul.

    The post Mike Tyson ko atangiye gukina mbere y'igihe? appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mike-tyson-ko-atangiye-gukina-mbere-yigihe/

  • Amavubi yerekeje muri Nigeria nyuma yo gutsin… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane ni bwo Amavubi yatsindwaga na Libya igitego 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 5 wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 wakiniwe muri Stade Amahoro. 

    Nyuma yo gutsindwa na Libya bari kumwe mu itsinda D, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024 Amavubi yahise yerekeza muri Nigeria.

    Iyi kipe y’igihugu yajyanye abakinnyi bose bahamagawe n’umutoza, Torsten Frank Spittler usibye Rwatubyaye Abdul wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo itegura Libya.

    Ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha tariki ya 18 Saa Kumi n’Ebyiri ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakirwa na Nigeria kuri Godswill Akpabio Stadium mu mukino wo ku munsi 6 ari nawo wa nyuma mu gushaka itike cy’Afurika.

    Amavubi arasabwa kuzatsinda uyu mukino kugira ngo azabashe kubona itike mu gihe Benin yaba yatsinzwe na Libya. Kugeza ubu mu itsinda D, Nigeria niyo ya mbere n’amanota 11 ndetse yo ikaba yaramaze no gukatisha itike, Benin ikaba iya Kabiri n’amanota 7, Amavubi akaba aya Gatatu n’amanota 5 mu gihe Libya ari iya Kane n’amanota 4.

    Abakinnyi b’Amavubi berekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148653/amavubi-yerekeje-muri-nigeria-nyuma-yo-gutsindwa-na-libya-amafoto-148653.html