Blog

  • Ibigo mpuzamahanga byita ku burezi bw'ibanze byashimye icyerekezo cy'u Rwanda mu kuzamura ireme ryabwo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe tariki 14 Ugushyingo 2024 ubwo abagize iryo huriro basuraga ishuri nderabarezi rya TTC Nyamata mu Karere ka Bugesera rirera abazigisha mu mashuri abanza.

    Iryo huriro rigizwe n'imiryango irindwi mpuzamahanga ifite gahunda ziteza imbere uburezi bw'ibanze harimo na USAID ifitemo umushinga witwa Tonoze Gusoma ukorera mu bigo by'amashuri birimo na TTC Nyamata.

    Icyo kigo cy'ishuri cyasuwe, kigisha abazaba abarezi mu mashuri abanza ndetse n'ay'inshuke kuva mu 2015 aho kugeza ubu gifite abanyeshuri hafi 800.

    Umuyobozi w'Ibikorwa by'Uburezi muri Banki y'Isi iri muri iyo miryango igize GCFL, Luis Benveniste, yashimye uburyo u Rwanda ruri kwita ku ireme ry'uburezi bw'ibanze ndetse ko bishimiye gufatanya na rwo mu gukomeza urwo rugendo.

    Ati 'Uyu munsi twaje ngo tuganire n'abayobozi mu nzego za Leta, abarezi, abanyeshuri n'abahugura abarimu kugira ngo turebe icyo u Rwanda ruri gukora ngo abana b'abahungu n'abakobwa bige ubumenyi bw'ibanze bubafasha gutegura ejo hazaza heza'.

    Yakomeje ati ' Hano muri TTC Nyamata twishimiye kubona uburyo abiga uburezi bategurwa kuzavamo abagena uburezi bw'ahazaza. Uburezi bw'ibanze ni ingenzi cyane mu cyerecyezo cy'u Rwanda cyo guteza imbere imibereho myiza n'ubukungu.'

    Luis yongeyeho ko iyo umunyeshuri yize neza mu mashuri abanza bimutegurira neza uburezi bw'ahazaza kandi ko GCFL ishaka gufatanya n'u Rwanda mu gukemura imbogamizi zigihari cyane cyane mu myigire y'indimi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko ingamba Leta yashyizeho mu gushyigikira uburezi muri rusange zigenda zitanga umusaruro.

    Ati 'Dufite gahunda yo kuzamura uburyo abarimu bigisha kandi aho bava ni uguca mu mashuri nderabarezi kuko dushaka ko nibura umwana arangiza mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza azi neza gusoma, kubara no kwandika'.

    Yakomeje ati 'U Rwanda ruri gushyiramo imbaraga cyane mu mashuri nderabarezi kuko umunyeshuri wiga leta imwishyurira 50% umubyeyi we akazana andi asigaye. Leta kandi yatangiye gutanga buruse zitishyurwa ku bajya kwiga uburezi muri kaminuza kugira ngo tubone abarimu bajya kwigisha mu mashuri yose'.

    Dr. Mbarushimana yongeyeho ariko hagikenewe kongera ibyumba by'amashuri, guhugura no gushaka abarimu bigisha neza ndetse no kongera imfashanyigisho.

    Ntakirutimana Obed wiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye muri TTC Nyamata yavuze ko kwiga uburezi hari itandukaniro bibaha mu mwuga wo kwigisha.

    Ati 'Icya mbere hano badutoza ni imyitwarire kuko ntiwaba mwarimu imbere y'abanyeshuri nta kinyabupfura. Ikindi gikomeye twigira hano ni ukumenya ibyiciro by'imikurire abana bagezemo ukabasha kumenya uko ubigisha n'ibyo ubigisha kandi ntutungurwe n'uko bitwara bijyanye n'imyaka yabo'.

    GCFL igizwe n'imiryango inyuranye harimo UNESCO, UNICEF, USAID, Banki y'Isi n'iyindi.

    Umuyobozi w'Ibikorwa by'Uburezi muri Banki y'Isi, Luis Benveniste, yashimye uburyo u Rwanda ruri kwita ku ireme ry'uburezi bw'ibanze ndetse ko bishimiye gufatanya na rwo

    Ubuyobozi bwa TTC Nyamata bwari muri icyo gikorwa

    Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abarimu n’abanyeshuri

    GCFL igizwe n’imiryango itandukanye mpuzamahanga

    Dr. Mbarushimana Nelson yavuze ko ingamba Leta yashyizeho mu gushyigikira uburezi muri rusange zigenda zitanga umusaruro

    Abarimu bakoreshaga abanyeshuri imyitozo y’uko basanzwe babigisha

    Basuye ibice bitandukanye bya TTC Nyamata

    Abana babasha kwigira no kuri mudasobwa

    Abagize iryo huriro bigabanyijemo amatsinda basuzuma uburyo buri shuri ryigisha

    Abana mu ishuri bakurikiye amasomo bari kumwe n’abagize iryo tsinda

    Amafoto:Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-mpuzamahanga-byita-ku-burezi-bw-ibanze-byashimye-icyerekezo-cy-u-rwanda

  • Nyamasheke: RDF yahumurije imiryango y'abantu batanu barashwe n'umusirikare, ibizeza ubufasha – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yabigarutseho ku wa 14 Ugushyingo 2024, mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera wabereye mu Kagari ka Rushyarara Umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke.

    Saa saba z'ijoro ku wa 13 Ugushyingo 2024, nibwo Sergeant Minani Gervais w'imyaka 39 yarasiye mu kabari abantu batanu barimo Benemugabo Denis w'imyaka 17, Habumugisha Onesphore w'imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w'imyaka 44, Muhawenimana Jonas w'imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w'imyaka 51.

    Sergeant Minani yahise ahunga afatirwa ahitwa ku i Hanika, atabwa muri yombi, n'aho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu buruhukiro bw' Ibitaro bya Kibogora mbere y'uko ishyingurwa.

    Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Dushimimana Lambert.
    Gen Maj Nkubito yavuze ko ubuyobozi bumukuriye bwamutumye guhumuriza inshuti n'imiryango ya ba nyakwigendera.

    Ati 'Ubuyobozi bwacu bwantumye ngo buzababa hafi. Mu minsi ya vuba hari abantu bazaza hano kureba ngo icyakorwa ni iki? Ntabwo uyu munsi mvuga ngo hagiye gukorwa iki ariko abo bantu bazaza bafashe iyo miryango yabuze ababo'.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimamana Lambert avuga ko ubuyobozi bwite bwa leta nabwo buzakomeza kuba hafi iyi miryango mu buzima bwa buri munsi

    Ati 'Kugira ngo hatagira umwana ubura uko ajya ku ishuri, umwana ubura icyo arya kubera ko papa we yazize ubugizi bwa nabi cyangwa urugomo nka ruriya'.

    Imiryango ya banyakwigendera ivuga ko ubu bugizi bwa nabi ntacyo buri buhungabanye ku mubano n'imikoranire myiza basanzwe bafitanye n'ingabo z'igihugu kuko bazi neza ko umusirikare warashe abantu babo atabitumwe n'igisirikare cy'u Rwanda.

    Itangazo igisirikare cy'u Rwanda cyashyize ahagaragara rivuga ko Sergeant Minani yamaze gutabwa muri yombi kandi ko azahabwa ubutabera hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko.

    Guverineri Dushimimana Lambert ashyira indabo ku mva ya ba nyakwigendera

    Gen Maj Eugene Nkubito yavuze ko imiryango ya ba nyakwigendera izahabwa impozamarira

    Abashinzwe umutekano basezera bwa nyuma ku bantu batanu barashwe n’umusirikare

    Abaturage bari mu gahinda ko kubura inshuti, abaturanyi n’abavandimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-rdf-yahumurije-imiryango-y-abantu-batanu-barashwe-n-umusirikare

  • Muri Kaminuza ya California hashyizwe ikimenyetso cy'Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iki kimenyetso cy'urumuri rw'icyizere kiriho ubutumwa bugira buti 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Twibuke Twiyubaka'. Cyongeye kwibutsa ko ari inshingano za buri wese mu guharanira ko amateka mabi yaranze u Rwanda atazagira ahandi aba ku Isi.

    Mu itangazo Ambasade y'u Rwanda muri Amerika yanyujije kuri X yagize iti 'Icyo kibumbano kizashyirwa muri iyi kaminuza nk'umuhati wayo mu kurwanya Jenoside, kwibuka no gukomeza kubungabunga amateka.'

    Ambasade y'u Rwanda muri Amerika yatangaje ko icyo kibumbano kizatahwa ku mugaragaro muri Mata 2025. Icyo gihe u Rwanda n'Isi muri rusange bizaba byibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ikibumbano cyashyizwe muri California State University gikurikiye icyashyizwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Cyicaro Gikuru cy'Umuryango w'Abibumbye.

    Hari muri Nzeri 2024 ubwo kuri icyo cyicaro hari hateraniye Inteko Rusange ya 79 y'uyu muryango, gishyirwa mu busitani buherereye mu gice cy'iburengerazuba kuri iki cyicaro cya Loni.

    Icyo kibumbano cyashyizwe i New York ni cyo kimenyetso cya mbere gihoraho cyari gishyizwe ku cyicaro cya Loni mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Muri California State University yo muri Amerika hashyizwe ikibumbano cy'urumuri rw'icyizere mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-kaminuza-ya-california-hashyizwe-ikibumbano-cy-urumuri-rw-icyizere-mu

  • Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC – #rwanda #RwOT

    Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, aho hanatowe abagize Njyanama y'uru rwego igizwe na Anthère Rwanyange, Philibert Girinema akaba n'umwanditsi Mukuru wa Igihe, kuri aba haniyongeraho Dr Liberatha Gahongayire watanzwe na Sosiyete Sivile ndetse na Me Muhirwa Ngabo Audace watanzwe n'Urugaga rw'Abavoka.

    Mutesi Scovia nitwe watorewe kuyobora Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC) aho yungirijwe na Rev.Jean Pierre Uwimana watanzwe na Kaminuza y'u Rwanda, naho Umunyamakuru wa RBA, Nyirarukundo Xavera aba Umunyamabanga w'uru rwego.

    Mutesi Scovia akaba yatorewe uyu mwanya asimbuye Cléophas Barore wagiye kuri uyu mwanya mu 2016.

    Mutesi Scovia akimara gutorwa yavuze ko icyo agiye gushyira imbere ari ugushimangira ubunyamwuga ndetse no gushyigikira umwuga w'itangazamakuru muri rusange.

    Mutesi Scovia asanzwe afite ikinyamakuru Mamaurwagasabo aho gifite n'umuyoboro wa Youtube aho amenyerewe mu nkuru z'ubuvugizi n'izigaruka kuri politiki y'igihugu muri rusange.

    Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148671/mutesi-scovia-yatorewe-kuyobora-rmc-148671.html

  • Akari ku mutima wa Habaguhirwa wize muri '12YBE' agahiga abandi mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Habaguhirwa Elissa wize muri GS Murama, mu Karere ka Rulindo ni umwe mu barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w'amshuri wa 2023/2024.

    Uyu musore w'imyaka 20 wize ishami ry'Amateka, Ubumenyi bw'Isi n'Ubuvanganzo mu Cyongereza (History, Geography and Literature in English) ahiga abandi mu bo bize bimwe, bimushyira mu bantu 18 bahize abandi mu mashami bigagamo, bagahembwa ku rwego rw'igihugu.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko imyaka yamaze yiga muri iki kigo rwari urugendo rutoroshye kuko yavaga mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyankenke, mu kagali ka Butare akajya kwiga mu karere ka Rulindo.

    Ati 'Rwari urugendo rugoye kuko twakoraga urugendo rurerure tuva mu karere tujya mu kandi ibintu bikatugora, twagorwaga n'urugendo cyane n'ubushobozi.'

    GS Murama ni ishuri bigamo bataha ku buryo abaryigamo baba baturuka mu bice bitandukanye byegereye aho riherereye.

    Ati 'ntabwo ricumbikira abanyeshuri ni na yo mpamvu twagorwaga n'urugendo.'

    Yavuze ko nubwo hari byinshi byamuvunaga yari afite 'icyo cyizere gusa numvaga wenda ko nzatsinda kuko nabikoraga mbikunze,'

    'Ibanga rya mbere ni ugukora cyane kandi ugaha agaciro ibintu ukora ntiwite ngo ndi kuri iki kigo cyiga kidacumbikira abanyeshuri ahubwo ugaha agaciro ibyo wiga, ugashyira umutima ku ntego zawe utitaye ku kigo wigaho. Ni ryo banga nakoresheje no kwizera ukumva ko ibintu bishoboka ntucike intege.'

    Habaguhirwa yavuze ko ubwo bamuhamagaraga bamumeyesha ko ari mu bantu batsinze neza ku rwego rw'igihugu yabanje kumva bidashoboka ariko nyuma agarura icyizere.

    Ati 'Byarandenze mu bitekerezo byanjye ndavuga nti ntibishoboka ariko na none nshingiye ku buryo nakoze ndavuga nti birashoboka.'

    Habaguhirwa Elissa wahize abandi mu masomo y’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo yavuze ko kwiga muri 12YBE ntaho bitaniye ko kwiga mu yandi mashuri biga bacumbikira

    Yagendaga urugendo rw'amasaha atandatu ajya ku ishuri

    Mu karere ka Gicumbi na Rulindo higanje imisozi miremire ku buryo utagenda metero 500 udatereye umusozi.

    Habaguhirwa yatangaje ko kuva atangiye kwiga muri iri shuri yabyukaga saa kumi agatangira kwitegura, mu minota mike akaba avuye mu rugo akagera ku ishuri nibura saa moya za mugitondo.

    Ati 'Nabyukaga nka saa kumi nkatangira kwitegura nkajya ku ishuri kugira ngo mbashe kugerayo kare, ubwo gutaha na byo byansabaga kugerayo nka saa Moya cyangwa nka saa Kumi n'Ebyiri ukumva ko nageragayo bwije kandi nanone nahavuye ijoro.'

    Ugereranyije urugendo Habaguhirwa yakoraga avuye mu rugo ajya kwiga ni amasaha atandatu kugenda no kugaruka.

    Yavuze ko nubwo urugendo rwabaga rugoye yabashaga gusubiramo amasomo kugira ngo azashobore kugera ku ntego ze.

    Abasuzugura amashuri ya 12YBE yabahaye ubutumwa

    Habaguhirwa yavuze inshuro nyinshi ko amashuri y'uburezi bw'imyaka icyenda na 12 ari nk'andi yose ku buryo nta muntu ukwiye kuyasuzugura cyangwa gusuzugura abayigamo.

    Ati 'Boye gusuzugura ishuri iryo ari ryo ahubwo nibite ku cyo barikuramo, kuba yaba ari amashuri y'uburezi bw'Ibanze bw'imyaka icyenda cyangwa 12 byose ni kimwe, birashoboka uru n ink'urugero mbahaye ko byose bishoboka.'

    Uyu musore uhamya ko ari ubwa mbere ageze mu Mujyi wa Kigali, by'umwihariko akagira amahirwe yo guhembwa nk'umunyeshuri wahize abandi yavuze ko 'I Kigali nabonye ari i mahanga, uko nahumvaga n'uko nahabonye biratandukanye. Nabonye ko u Rwanda rwateye imbere.'

    Uyu musore avuga ko yafatanyije n'abandi mu bikorwa byo kwiga ariko n'ababyeyi be bagiye bamuha umwanya akabasha kujya kwiga no gusubiramo amasomo.

    Habaguhirwa avuga ko azakomeza kwiga cyane no muri kaminuza akazaba mu ndashyikirwa.

    Uyu kimwe n'abandi 18 bemerewe buruse zo kwiga muri kaminuza y'u Rwanda cyangwa Rwanda Polytechnic, bakaziga bahabwa ibigenerwa abanyeshuri bafashwa na Leta ariko bo ntibazishyuzwa ikiguzi cy'uburezi cyangwa amafaranga yo kubatunga bahawe.

    Umubyeyi wa Habaguhirwa witwa Ntibarikure Jean Damascene yavuze ko kuba umwana we azigira kuri buruse ya Leta ari andi mahirwe akomeye umuryango we wagize.

    Ati 'Agize amahirwe ariko natwe tugize amahirwe. Numvaga umwana wanjye atakwicara atize none bibaye n'amahirwe afite ubwenge…n'ubundi n'aho yize ntabwo navuga ko ari kubwanjye na Leta yabigizemo uruhare. Urabona kurya saa sita Leta yabishyizeho, bituma n'ubwenge bukora kandi amafaranga dutanga ni nk'ay'umutetsi ubundi ibiryo ni iby'ubuntu.'

    Uyu mubyeyi avuga ko bazakomeza kuba hafi y'umwana wabo ku buryo n'ikindi cyose azakenera bazakimubonera.

    Habaguhirwa na Papa we bari babucyereye bagiye gufata ibihembo bye kuko yabaye indashyikirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yajyaga-kwiga-mu-kandi-karere-akari-ku-mutima-wa-habaguhirwa-wize-muri-12ybe

  • Byinshi ku ikoranabuhanga rya 'Smart Class' rifasha abanyeshuri gusubiramo amasomo, ryahanzwe na Niyonizera – #rwanda #RwOT

    Niyonizeye Abdulrahman wari umaze igihe gito atangije ikoranabuhanga rya 'Smart Class' rifasha abana gusubiramo amasomo ubwo Covid-19 yadukaga, urubuga rwe rwatanze umusanzu mu gufasha abana kwiga ndetse rubasha kuba ikigo gitanga akazi no ku bandi.

    Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Niyonizeye yagarutse ku buryo yashinze 'Smart Class' aho imaze kumugeza n'abo ifasha kuri ubu haba abanyeshuri bayigiraho ndetse n'abo yahaye akazi.

    Niyonizeye yuvuze ko yashinze 'Smart Class' agamije gukuraho imbogamizi zijyanye no gusubiramo amasomo abanyeshuri bamwe bahura na zo ndetse na we yanyuzemo.

    Ati 'Nize mu bigo bitandukanye mbona ko ari ingenzi cyane ko abanyeshuri bafatirana amahirwe ari ku bindi bigo kandi batabasha kuhagera. Impamvu ni uko ibigo bitanganya ubushobozi nko mu bikorwaremezo nka laboratwari za siyansi n'abarimu beza. Twiga twebwe byaratugoraga bituma ntetekereje ikintu cyatuma abana bari mu bigo bitandukanye babasha kwigira hamwe bagasangira bya byiza biri mu bigo bitandukanye'.

    Yavuze ko igitekerezo yakigize akiga mu mashuri yisumbuye ariko kigenda gikura kugeza mu 2018 ubwo yaganirizaga bagenzi be bafatanya kubaka urubuga ibyo byakorerwaho banakorera igerageza mu bigo bitandukanye noneho mu 2019 uru buga bararutangiza.

    Niyonizeye kandi yasobanuye ko uburyo akora bica mu gusinyana amasezerano n'ibigo by'amashuri ndetse n'ababyeyi ku giti cyabo bashaka ko abana bazajya bafashwa gusubiramo amasomo.

    Iyo ikigo cyangwa umubyeyi bamaze kumvikana ibijyanye n'uko umwana azigira kuri 'Smart Class' hakurikiraho uburyo bwo kwiyandikishaho ku buryo abana babasha kwinjira mu urwo rubuga bagakurikira amasomo.

    Gusubiramo amasomo biba hagati ya saa 6:00' na saa 9:00' z'umugoroba abanyeshuri basoje amasomo asanzwe yo mu ishuri.

    Amasomo atangwa hifashishijwe integanyanyigisho y'inzego z'uburezi aho abiga mu mwaka umwe w'amashuri bagenda biga ukwabo isomo runaka kugira ngo bajyane.

    Niyonizeye avuga ko kimwe mu byamuteye imbaraga ari igihembo yatsindiye mu marsuhanwa ya 'Youth Connect Awards' agahabwa agera kuri miliyoni 20 Frw bituma abasha kwagura 'Smart Class' ibasha kwaguka ikuba inshuro zirenga ebyiri abanyeshuri bayigiragaho aha akazi abandi bakozi harimo n'abarimu bagera kuri 40 bafasha mu gutanga ayo masomo.

    Avuga ko kuri ubu afasha abanyeshuri barenga 16 000 gusubiramo amasomomo biga mu bigo 23 harimo ibya Leta n'iby'abikorere ndetse n'abandi bandikishwa n'ababyeyi biga bataha bakigira mu rugo.

    Noyonizeye yagiriye inama urubyiruko bagenzi be yo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga kuko ari rimwe mu nzego zirimo amahirwe menshi kandi na Leta ikaba yarashoye mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye na ryo.

    Yabasabye ariko gushirika ubute mu rugendo rwo kwikorera kuko kuba rwiyemezamirimo bishoboka iyo umuntu abashije kwiyemeza gukora agahangana n'ibimuca intege cyane mu ntangiriro.

    Reba ikiganiro kirambuye twagiranye

    Niyonizeye Abdulrahman avuga ko ikoranabuhanga rya ‘Smart Class’ riri gufasha abanyeshuri kubasha gusubiramo amasomo bari hamwe kandi batavuye aho bari

    Ikoranabuhanga rya ‘Smart Class’ rifasha abanyeshuri gusubiramo amasomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byinshi-ku-ikoranabuhanga-rya-smart-class-rifasha-abanyeshuri-gusubiramo

  • Umwaka wa 2024 uzasiga ubukerarugendo bwinjir… – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo izwi nka CEM (Country Economic Memorandum) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka neza nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyari cyahungabanyije ubukungu bw’Isi ku buryo bukomeye mu myaka 4 ishize.

    Muri uyu mwaka wa 2024, Banki y’Isi iteganya ko amadovise azaturuka mu gusura ingagi agera kuri miliyoni 200$, ibikorwa by’imyidagaduro bizinjiza miliyoni 110$, inama mpuzamahanga zinjize arenga miliyoni 90$.

    Ibi bitangajwe mu gihe hari gahunda yo gusangira ibyavuye mu bukerarugendo n'abaturage aho 10% by'agaciro k'ayinjijwe binyuze mu gusura ibyanya nyaburanga nka parike, ajyanwa mu mishinga irimo kubaka imihanda, ibitaro, amashuri n'ibindi. 

    Kuri ubu hamaze gufashwa imishinga 1000 binyuze muri iyi gahunda, ndetse hatanzwe arenga miliyari 12 Frw ku baturage.

    Miliyoni zirenga 86$ azinjira aturutse mu bashyitsi basura inshuti n’abavandimwe, andi arenga miliyoni 46$ yinjire aturutse mu bandi bashyitsi batandukanye bazasura u Rwanda muri gahunda zabo.

    Ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo nabwo buteganyijwe ko buzinjiza miliyoni 68$.

    Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029.


    Ubukerarugendo buzinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 600 $ muri uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148656/umwaka-wa-2024-uzasiga-ubukerarugendo-bwinjirije-igihugu-arenga-miliyoni-600-zamadolari-148656.html

  • Umubyeyi wanjye yarayikundaga – Kitoko ku ndi… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yayisubiyemo n’ibicurangisho by’umuziki bigezweho mu rwego rwo kumvikanisha urukundo yayikunze. 

    Uyu muhanzi yari amaze iminsi ararikiye abafana be ko ari mu myiteguro yo gusohora iyi ndirimbo, ndetse yayigaragaje nk’idasanzwe mu buzima bwe kuko yayumvise igihe kinini akiri umwana.

    Iyi ndirimbo ‘Itiro’ yaramamaye cyane mu gihugu cy’u Burundi, bituma icengera no mu bindi bihugu cyane cyane ibyo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Kitoko yavuze ko uretse gukunda iyi ndirimbo akiri muto yananyuzwe n’ibihangano bya Bahaga. Yavuze ati “Nasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko ‘Bahaga’ ni umuntu nkunda cyane, kandi n’indirimbo narayikundaga cyane.”

    Yavuze ko kugira ngo asubiremo iyi ndirimbo byamusabye kuvugisha Bahaga ‘kandi bwa mbere tuvugana ni cyo kintu nahise musaba aranyemerera’. 

    Arakomeza ati “Kandi ni indirimbo nakundaga kuva mu bwana bwanjye, ndibuka ko hari umubyeyi wanjye nawe umwe wayikundaga byatumye nyikunda kurushaho.”

    Kitoko yasobanuye ko amashusho y’iyi ndirimbo yayakoreye mu gihugu cy’u Bubiligi mu gihe cy’iminsi itatu aho yakozwe na Julien Bmjizzo bakoranye mu bihe bitandukanye. Kandi avuga ko yayakoreye mu Ntara ebyiri zo mu Bubiligi.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, anavuga ko atari we wahisemo umukobwa yifashishije muri iyi ndirimbo ‘kuko namuhujwe n’umuntu wakoze Video’.  Uyu mukobwa asanzwe abarizwa mu Bubiligi.

    Kitoko avuga ko iyi ndirimbo itari mu zigize Album ye ari gutegura ahubwo ‘ni indirimbo isanze’.

    Kitoko ni umuhanzi nyarwanda w’indirimbo ufite abakunzi benshi mu Rwanda ndetse no mu karere. Yatangiye muziki wa 2008 ubwo yarasoje kwiga amashuri yisumbuye.

    Kitoko yaje gusohora indirimbo muri uwo mwaka yitwa “Ikiragi” ariyo yamushyizwe ku rwego rukomeye muri muzika nyarwanda.


    Kitoko yasohoye amashusho y'indirimbo 'Itiro' yasubiyemo y'umuririmbyi Bahaga wo mu Burundi

     

    Kitoko yavuze ko byamusabye iminsi itatu akorera amashusho y'iyi ndirimbo mu Bubiligi 

    Kitoko yatangaje ko ari gukora kuri album ye nshya, kandi ibihangano biriho bizatangira gusohoka mu gihe kiri imbere

    KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TIRO’ YA KITOKO YAKOREYE MU BUBILIGI

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148662/umubyeyi-wanjye-yarayikundaga-kitoko-ku-ndirimbo-yumuhanzi-wo-mu-burundi-yasubiyemo-video-148662.html

  • Primus yahaye impano yihariye Nasty C – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye amaze iminsi i Kigali aho yitabiriye inama n'ibitaramo biherekeje iserukiramuco rya 'Access'. Mu rwego rwo kwitegura n'igitaramo yatumiwemo na Davis D kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2024, uyu muhanzi yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka kuri iki gitaramo. 

    Ni ikiganiro yahuriyemo na mugenzi we Davis D, Bagenzi Bernard usanzwe ari umujyanama wa Davis, Ingabire Sheilla Ushinzwe kwamamaza Primus muri Bralirwa n'abandi baterankunga bashyigikiye igitaramo 'Shine Boy Fest' cyo kwizihiza imyaka 10 ishize Davis D ari mu muziki. 

    Iki kiganiro cyabereye kuri M-Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024. Davis D yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'uburyo Nasty C yemeye kumushyigikira muri iki gitaramo, ndetse avuga ko hamwe na Primus yamuteye inkunga bamugeneye impano yihariye. 

    Ni impano igizwe na 'écouteurs' zo kwifashishwa wumva umuziki ndetse n'agakapu kagezweho ko kwambara cyane cyane mu gituza ariko imishumi ikazenguruka inyuma mu mugongo.

    Davis D yagize ati 'Mfite impano nakugeneye binyuze muri Primus. Nishimiye ku gushyikiriza iyi mpano.' Nasty C yavuze ko yashimishijwe n'iyi mpano yahawe, kandi yishimira ko buri gihe iyo atumiwe mu Rwanda atajya abura. 

    Ati 'Mwakoze kunyakira, buri gihe iyo nitabajwe mu Rwanda ndahagera, kandi Davis D nawe ndagushimira ku bw'iki gitaramo wateguye cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki, ndetse n'iyi mpano wageneye.'

    Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza Primus muri Bralirwa, Ingabire Sheila yashimye Nasty C ku bwo kwifatanya na Davis D muri iki gitaramo bateye inkunga.

    Avuga ko mu rwego rwo gufasha abakunzi ba Primus kuzitabira iki gitaramo 'hari amatike menshi turi gutanga twifashishije imbuga nkoranyambaga zacu kuri Instagram no kuri Facebook dufatanyije na Davis D.'

    Yavuze ko hari na 'Challenge' bashyizeho izasiga hamenyekanye abazifotozanya na Davis D ku munsi w'igitaramo, ndetse bazahabwa n'amatike yo kwinjira.

    Ingabire Sheilla anavuga ko mbere y'igitaramo, Davis D azagera mu tubari n'utubyiniro atanga amatike ku bantu azajya asanga bari kunywa Primus. Ati 'Buri hano hose azagera agasanga ari kunywa Primus, nawe azahabwa itike yo kuza mu gitaramo.'

    Davis D ashyikiriza Nasty C impano yagenewe na 'Primus' ku bwo kuzitabira igitaramo cye 'Shine Boy Fest' 

    Umuyobozi Ushinzwe kwamamaza Primus muri Bralirwa, Ingabire Sheila yatangaje ko bahaye impano Nasty C ku bwo gushyigikira Davis D muri iki gitaramo

    Nasty C yagaragaje ko imyaka 10 ishize Davis D ari mu muziki ari ikimenyetso cyo kwiyemeza kudasubira inyuma
     

    Nasty C yanyuzagamo agasoma ku mazi ya 'Vitalo' y'uruganda rwa Bralirwa 

    Davis D yumvikanishije ko ari kumwe n'abafatanyabikorwa banyuranye yiteguye gukorera amateka mu gitaramo cye 'Shine Boy Fest'

    AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148667/primus-yahaye-impano-yihariye-nasty-c-148667.html

  • Muri Kayonza abayobozi bane mu kigo cy'ishuri barafunzwe #rwanda #RwOT

    Abayobozi bane mu kigo cy'ishuri cya Saint Christophe TVET, giherereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, batawe muri yombi, bakurikinyweho guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

    Aba barimo Soeur Kasine Marcienne wari Umuyobozi w'ikigo cy'ishuri, Iribagiza Benigne wari ushinzwe ubuzima bw'abanyeshuri n'abakobwa (Animatrice), Mpambara Jean Baptiste wari ushinzwe icungamutungo na Souer Ingabire Marie Chantal wari ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri.

    Aba bakurikiranyweho kugira uruhare mu byaha birimo; guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

    Aba bakekwa kugira uruhare mu guha abanyeshuri ikigage bikekwaho ko aricyo cyateye urupfu rw'umunyeshuri hakaba hari abandi barwaye bari kwitabwaho mu bitaro bya Rwinkwavu.
    Aba barezi bafunzwe mu rwego rw'iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'uyu mwana n'abandi bakaba barwaye.

    Umubiri w'uwitabye Imana wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzumwa.
    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Mukarange na Fumbwe mu gihe dosiye yabo igiye gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

    Guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 115 y'itegeko ritegenya ibyaha n'ibihano muri rusange.
    Ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n'ihazabu kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

    Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw'umubiri, igifungo kiba kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe y'amafaranga.

    Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga cyo ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 244 y'itegeko ritegenya ibyaha n'ibihano muri rusange.
    Igihano cyacyo ni igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu ya 300,000 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

     

    The post Muri Kayonza abayobozi bane mu kigo cy'ishuri barafunzwe appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/muri-kayonza-abayobozi-bane-mu-kigo-cyishuri-barafunzwe/