Blog

  • Hagati mu mujyi i Dar es Salaam inzu y'ubucuruzi yahanutse #rwanda #RwOT

    Noneho ibyabereye mu mujyi wa Dar es Slaam mu gihugu cya Tanzania, ubwo mu isoko ryitwa Kariyako iyi inyubako yarigeretse yahanutse igwira abantu. Kugeza kano kanya umubare w'abitabye Imana ndetse nabakomeretse ntiwari wamenyekana, ikindi kandi ntiharamenyekana icyateye iri hanuka ryir'isoko.

    Isoko ryitwa Kariyako ryahanutse mu mujyi rwagati i Dar es Salaam.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare wabakomeretse ndetse nabitabye Imana.

     

     

    The post Hagati mu mujyi i Dar es Salaam inzu y'ubucuruzi yahanutse appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/hagati-mu-mujyi-i-dar-es-salaam-inzu-yubucuruzi-yahanutse/

  • Mutesi Scovia yatorewe kuba umuyobozi w'abanyamakuru bigenzura(RMC) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Mutesi Scovia yatorewe kuba umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), asimbuye Barore Cleophas wari umaze igihe kuri uwo mwanya.

    Mutesi Scovia ayoboye iyi Nama y'Ubutegetsi irimo abandi banyamakuru batatu batowe barimo Girinema Philbert wa IGIHE, Rwanyange Anthere wa Panorama, na Nyirarukundo Xavera wa RBA.

    Iyi nama y'Ubutegetsi kandi izaba igizwe n'abandi bantu batatu batari abanyamakuru. Abo ni Uwimana Jean Pierre usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry'Itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda, Me Muhirwa Ngabo Audace wo mu Rugaga rw'Abavoka na Dr. Liberata Gahongayire wo muri Sosiyete Sivile.

    The post Mutesi Scovia yatorewe kuba umuyobozi w'abanyamakuru bigenzura(RMC) appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mutesi-scovia-yatorewe-umuyobozi-wabanyamakuru-bigenzurarmc/

  • Ari gusaza nk’umuvinyo! Cristiano yanditse am… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu nibwo ikipe y’igihugu ya Portugal yari yakiriye iya Poland kuri Estadio do Dragao inayitsinda ibitego 5-1 mu mikino ya UEFA Nations League. 

    Ibitego bya Portugal byatsinzwe na Rafael Leao ku munota wa 59, Cristiano Ronaldo ku munota wa 72 n’uwa 87, Bruno Fernandes ku munota wa 80 na Padro Neto ku munota wa 93 mu gihe 1 cya Poland cyo cyatsinzwe na Marczuk ku munota wa 88.

    Nyuma y’uko Portugal itsinze uyu mukino, Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 2 akanatanga umupira wakivuyemo yahise aba umukinnyi wa mbere mu mateka ugize intsinzi nyinshi mu ikipe y’Igihugu.

    Yagize intsinzi 132 aho yahise anyura kuri Serge Aguero we wari ufite intsinzi 131 mu ikipe y’Igihugu ya Argentine wazigize mbere yuko areka kuyikinira muri 2021.

    Cristiano Ronaldo w’imyaka 40 ukomeje gusaza nk’umuvinyo, ibitego 2 yatsinze byahise bituma yuzuza ibitego 910 amaze gutsinda mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru, ubwo akaba abura 90 ngo yuzuze ibitego 1000 yiyemeje.

    Uyu mukinnyi nyuma yo kwandika amateka yanagarutse ku mutoza mushya wa Manchester United ukomoka muri Portugal, Ruben Amorim, amwifuriza amahirwe masa. Yagize ati : 'Nifurije Man United na Rúben Amorim amahirwe masa ku isi'.

    Kugeza ubu Cristiano Ronaldo amaze gukora amateka atandukanye mu ikipe ye y’igihugu aho ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi bigera kuri 136 ndetse akaba ari nawe mukinnyi umaze guhamagarwa inshuro nyinshi zigera kuri 217.

    Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi ufite intsinzi nyinshi mu ikipe y’Igihugu 

    Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 akomeje gusaza nk’umuvinyo 

    Cristiano Ronaldo akomeje kwitwara neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148676/ari-gusaza-nkumuvinyo-cristiano-yanditse-amateka-mashya-anavuga-ku-mutoza-wa-manchester-un-148676.html

  • Juno Kizigenza na Kevin Kade bataramiye aba m… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatnu tariki 15 Ugushyingo 2024, cyahurije hamwe ibyamamare n'abandi batumiwe n'uruganda rwa Skol mu rwego rwo kubafasha kuba nya mbere basogongeye ku isura nshya ya Sko Malt. 

    Byabereye muri Kigali Universe mu rwego rwo gufasha abakunzi ba Skol gusabana binanyuze mu mukino itandukanye isanzwe ibera aha hantu. Ni ibirori byari bihariye, kuko byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba abahanzi, abamurika imideli, ababyinnyi bazwi n'abandi banyuranye.

    Mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori, Skol yabiherekeresheje igitaramo cyaririmbyemo Juno Kizigenza ndetse na Kevin Kade.

    Juno Kizigenza aherutse gushyira ku isoko Album 'Yaraje', ni mu gihe Kevin Kade amaze iminsi mu bitaramo muri Uganda, mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu n'ahandi hanyuranye.

    Muri iki gitaramo Juno Kizigenza yitaye cyane ku ndirimbo ze, ahereye kuri 'Monica' akomereza ku ndirimbo 'Mpa Formula' yahereyeho ubwo yari agitangira umuziki. Yavuze ko iyi ndirimbo ayifiteho amateka meza 'kuko yamfashije kwisanga mu muziki'.

    Yakomereje ku ndirimbo 'Birenze' akanyuzamo agafatanya n'abafana be. Hari aho yagize ati 'Nabishimiye cyane kuba mwashyigikiye muri iki gitaramo, kandi biragaragara.'

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ndarura', kandi abantu bagiye bamupfumbatisha amafaranga mu rwego rwo kumushimira. Hari aho yavuze ati 'Erega ndabizi ko indirimbo zanjye zakunzwe, zose ni 'Hit' rero buri yose mwahitamo nayiririmba kandi namwe murayizi.'

    Juno yavuze ko 'Nifata nk'umuraperi, umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, umubyinnyi, mbese ndi byose.' Yavuye ku rubyiniro aririmbye indirimbo zirimo 'Huha', 'Yaraje', ashimirwa umwanya we yatanze mu gihe cy'iminota irenga 30'.

    Yakorewe mu ngata na Kevin Kade winjiriye mu ndirimbo 'Jugumila' yakoranye na Chriss Eazy na Phil Peter, akomereza ku ndirimbo 'Like You'- Yavuze ko iyi ndirimbo ayicyesha Davis D ndetse na Bagenzi Bernard kuko bamufashije kuyikoraho.'

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Element. Avuga ko ashingiye ku byo azi iyi ndirimbo 'niyo nimero ya mbere mu gihugu'.

    Yavuye ku rubyiniro aririmbye indirimbo 'Mu nda', ubundi anyuzamo abyinana n'ababyinnyi batatu b'abakobwa ndetse n'abasore bagaragaje ubuhanda budasanzwe.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yabwiye InyaRwanda ko batewe ishema no kuba bagaragaje isura nshya ya Skol Malt. Ati “Turishimye! Twifuzaga kuyihindura ku buryo inogera cyane ab’ikiragano gishya.”.

    Yavuze ko bahisemo gukorera ibi birori muri Kigali Universe kubera ko bashakaga ko birangwa n’ibintu byinshi birimo ubusabane mu mikino ya Basketball, kujya ku byicundo n’ibindi. Ati “Ndizera ko twahaye ibyishimo abakunzi bacu. Kandi twatumiye benshi kugirango basogongere mu ba mbere kuri Skol Malt. Kandi tuzi ko buri wese azayikunda.”

    Marie Paule Niwemfura yavuze ko imyaka 12 yari ishize bamuritse ku isoko Skol Malt kandi kuva icyo gihe “nta kintu na kimwe twigeze duhindura kuri ‘Brand” kuva mu myaka 10 ishize.”.

    Ati “Nyuma y’imyaka 10 ishize rero twumvise ko dukeneye guhindura, dutangira gutekereza ukuntu yaba igaragara, rero uku igaragara ni ukujyanisha n’ibyo abakunzi bakunda kandi bakeneye, kandi twizeye ko uko igaragara bihura neza n’ibyo abakunzi bacu bashakaga.”

    Niwemfura yavuze ko nta cyahindutse kuri Skol Malt ‘kuko uburyohe ni bwa bundi’ kandi ni ikozwe mu ngano ijana ku ijana.

    Ati “Twahinduye uko igaragara gusa, tujyanisha cyane cyane n’ibyifuzo by’abantu banywa inzoga.”

    Amafoto ya Kevin Kade mu gitaramo cya Skol 

    Aba mbere baganuye ku isura nshya ya Skol Malt yamuritswe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024


         

    Divine Uwa usanzwe ari umukunzi wa Jojo Breezy ari mu babyinnyi bafashije Kevin Kade ku rubyiniro    

    Kevin Kade yagiye anyuzamo akajya mu bafana bakabyinana, abandi bakaganira


     

    Kevin Kade yari yitwaje ababyinnyi batatu b’abakobwa muri iki gitaramo bamufashije gususurutsa amagana y’abantu














      

    Amafoto ya Juno Kizigenza ku rubyiniro mu gitaramo cyo kuganura kuri Skol Malt 


    Kizigenza yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo 


    Coach Gael washinze Kigali Universe ari mu bitabiriye iki gitaramo


    Director Gad ari kumwe na Ross Kana uherutse gusohora indirimbo ‘Mami’


    Kizigenza yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuri Album ‘Yaraje’


    Juno yumvikanishije ko ari umuhanzi wujuje buri kimwe cyose, bityo abantu bakwiye kumushyigikira 



    Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa, Niwemfura Marie-Paule [Ubanza ibumoso] yasobanuye ko bavuguruye Skol Malt bashingiye ku busabe bw’abakunzi ba Skol









    Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Uruganda rwa Skol ku Isi Thibault Relecom, Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, ‘Robertinho’ ndetse na Perezida w’abafana na Rayon Sports, Claude Muwahenimana








    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kumurika isura nshya ya Skol Malt

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148678/juno-kizigenza-na-kevin-kade-bataramiye-aba-mbere-baganuye-ku-isura-nshya-ya-skol-malt-ama-148678.html

  • Abanyarwanda ntibumva impamvu impuruza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi zirengagijwe – Dr. Ugirashebuja – #rwanda #RwOT

    Mu ntambwe abahanga bagaragaje ko zinyurwamo kugira ngo jenoside ibeho harimo igice cyo kuyitegura no kuyigerageza.

    Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ya gatandatu kuri Jenoside igamije kwerekana ububi bwayo, yabereye muri Kaminuza ya 'Sacramento State' yo muri Leta California, yavuze ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiriye muri 'Manifesto y'Abahutu' yasohotse mu 1957.

    Mu 1959 hasohotse amategeko 10 y'Abahutu yanditswe na Gitera, nyuma y'amezi abiri ashyizwe hanze Abatutsi barimo abana, abagore n'abagabo batangira kwicwa.

    Yahamije ko muri Jenoside zose zabaye mu Isi, Umuryango Mpuzamahanga wagiye unanirwa gutabara abari mu kaga bawutabazaga.

    By'umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari benshi batanze ubutumwa buburira ko hashobora kubaho Jenoside ariko burirengagizwa.

    Nk'urugero, muri Kanama 1993, René Degni Segui wari Umukozi wa Loni yatanze raporo ku Komisiyo yayo Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ko mu Rwanda hari gukorwa ubwicanyi busa n'ubuvugwa mu masezerano yo mu 1948 agamije gukumira Jenoside.

    Gen Roméo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) yaburiye kenshi Ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ko abahezanguni b'Abahutu bari gutegura kurimbura Abatutsi, ndetse mu rwandiko yanditse ku wa 11 Mutarama 1994, yasabye uburenganzira bwo gusaka no gufatira imihoro n'izindi ntwaro zari zajyanywe mu Rwanda ziguriwe Interahamwe, ariko Iqbal Riza wari Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro yamwimye uruhushya, amubwira ko ibyo bitari mu nshingano y'ingabo ayoboye.

    Dr. Ugirashebuja ati '[Iqbal Riza] yategetse Dallaire gushyira ayo makuru Guverinoma y'u Rwanda kandi abenshi bari bayigize bari mu bacurabwenge ba Jenoside.'

    Yahamije ko bitumvikana ukuntu amahanga yahawe ubutumwa bw'uko Abatutsi bagiye kwicwa ariko akica amatwi nk'aho nta cyabaye.

    Ati 'Abanyarwanda ntabwo bazigera bumva impamvu impuruza zumvikana zatanzwe kare ariko zikirengagizwa. Byaba se ari uko ubuzima bw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi butari bukwiye kurokorwa? Iki kibazo gihora kizenguruka mu mitwe ya benshi.'

    Yaberetse ko Ingabo za RPA zagize uruhare mu kuyihagarika ndetse nyuma abasirikare barenga 1500 bari mu Ngabo zatsinzwe binjizwa mu Ngabo z'Igihugu.

    Nyuma ya Jenoside, abantu bagombaga kuburanishwa bari benshi. Inkiko Gacaca zifashishije mu guca imanza mu buryo bwihuse kandi buboneye.

    Minisitiri Ugirashebuje yabwiye aba banyeshuri ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwashyize imbere gahunda z'ubumwe n'ubwiyunge, iterambere ridaheza no guca umuco wo kudahana.

    Yasabye ibihugu byose bigicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside kubata muri yombi bakoherezwa mu Rwanda, cyangwa bikababuranisha mu nkiko zabyo.

    Dr. Ugirashebuja kandi yagaragarije abarimu n'abanyeshuri ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe ku rwego mpuzamahanga ku buryo abantu badakwiye guha icyuho abayipfobya n'abayihakana banyuze muri za kaminuza, ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi hahurira abantu benshi.

    Yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihango kizahererekanywa ibisekuruza bigaha ibindi kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ahandi ku Isi.

    Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yhamije ko habaye impuruza nyinshi mbere y’uko Abatutsi bicwa ariko zikimwa amatwi n’umuryango mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-ntibazigera-bumva-impamvu-hatanzwe-impuruza-kuri-jenoside-yakorewe

  • Abarenga 84% ntibahawe ubufasha: Imibereho y'abangavu baterwa inda mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubwiyongere bw'inda ziterwa abangavu mu Rwanda n'ibibazo bahura na byo bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi ku buryo ikemurwa ryabyo rikomeje kuba aka ya mvugo ya 'Izicwa nande'

    Turebeye ku mibare, ku wa 5 Ugushyingo 2024, Minisiriri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu mezi 12 ashize mu mavuriro yo mu gihugu bakiriye abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18 batwite bari bagiye gusuzumisha inda bagera ku 8000.

    Ni ikibazo kimaze imyaka kuko nko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020, uyu mubare wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 naho mu 2023 ugera kuri 19.406.

    Igiteye inkeke ni uko n'iyo bamaze kubyara, n'ubufasha baba bagomba guhabwa batabubona uko bikwiriye, icyari umuriro kikongerwamo lisansi, ha handi bagerageza kwiyahura n'ibindi bibi.

    Nshobora kuvuga ibijyanye no kwiyahura ukagira ngo ni amashyengo ariko wabyemezwa n'umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi wagize ati 'Nafashe urwembe njya mu cyumba cyanjye nikeba umutsi, mama yinjiye mu cyumba yitonganya asanga naguye hasi mvirirana.'

    Uwo ni umwe muri ba bandi 84,16% ubushakashatsi bwerekanye ko batigeze basaba ubufasha bujyanye n'ubuzima bwo mu mutwe n'ibindi nkenerwa, n'ubu bakaba bahanganye n'ubuzima.

    Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bangavu 1174 barimo 587 babyaye n'abandi nka bo batarabyara, bari hagati y'imyaka 10 na 19, hagamijwe kureba ibituma abana baterwa inda n'ingaruka bibagiraho.

    Ni abo mu turere twa Nyagatare, Musanze, Rubavu, Gisagara na Gasabo nk'uturere dukunze kugira imibare minini y'abatewe inda bakiri bato.

    Uretse abatewe inda, habonywe ko mu mwaka ushize abangavu batatewe inda 87,90% na bwo batigeze baka ubufasha bujyanye n'imitekerereze cyangwa no kwita ku mibereho yabo ya buri munsi.

    Ni ibibazo biteye inkeke cyane kuko muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko abatewe inda bagize ibibazo byo mu mutwe bitandukanye, ababyeyi bagatangira gusubiranamo ku bwo kwitana bamwana ku kutita ku mwana n'ibindi.

    Bituma umubano umwana yari afitanye n'ababyeyi be, ucika agahezwa, bikurura amakimbirane mu miryango, umwana agatangira kwigunga, ibiba bigomba gukurikiranwa cyane.

    Nk'ubu muri ubwo bushakashatsi habonywe ko 15,33% by'abana batewe inda barameneshejwe, abandi barenga 71,21% ababyeyi babo babuka inabi mu buryo bukomeye, bibishya ubuzima bwabo umunsi ku wundi, ha handi bamwe baba bashaka kwiyahura.

    Abangavu babyaye 63% bahuye n'agahinda gakabije mu gihe 53,49% bagize ibibazo by'umuhangayiko uterwa n'uko ababyeyi b'abo bana bagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi nyuma yo kumenya ko abana babo batwite.

    Uko guhezwa no kujujubywa byatumye abana benshi bibaraho ibyaha, imibare ikagaragaza ko 41,23% bashijwe kugira uruhare mu byababayeho, bituma 37,31% na bo bishinja ibyaha.

    Izo ngaruka zijyanye n'ubukungu, byatumaga bamwe bahitamo gushaka kwiyahura, gukuramo inda mu buryo bwa magendu n'ibindi.

    Umuyobozi w'Agashami gashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène ati 'Ibibazo byo mu mutwe ubwabyo bikubuza gushaka serivisi. Ufite agahinda gakabije ntaba ashaka umuha ubufasha kuko aba azi ko ari kugirirwa nabi. Tugomba kubafasha cyane kugana inzego z'ubuzima kuko bo ubwabo ntibabyishoboza.'

    Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, yagaragaje ko mu byo babonye bituma abangavu baterwa inda harimo n'ubumenyi buke ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, aho abarenga 78,5% bagaragaje ko nta makuru ahagije bari bafite kuri iyo ngingo.

    Ati 'Twasanze uburyo ababyeyi tureramo bigira uruhare na none mu kuzamura icyo kibazo. Ugasanga abatewe inda ni ba bandi baturuka mu miryango ababyeyi bibanda ku gitsure n'ibihano bikakaye aho gutanga ubujyanama.'

    Mu bindi bigira uruhare mu gutuma abangavu baterwa inda ni ubukene mu miryango, amakimbirane mu miryango, gusambanywa ku gahato, imbuga nkoranyambaga nko kureba amashusho y'urukozasoni, no kwirengagiza uruhare rw'abatera inda mu kwirinda icyo kibazo.

    Mu byagarutsweho cyane kandi harimo ingingo yo kuboneza urubyaro ku bangavu ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ibyo bibazo byose no kwirinda ingaruka zose ziterwa no gutera.

    Impamvu ni uko mu bana baterwa inda babajijwe, 92,4% bagaragaje ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagombaga kubafasha kwirinda guterwa inda, kutabugira bikaba byarazamuye umubare.

    Kayitare ati 'Bikorwe mu buryo bukumira. Imibare igaragaza ko umubare munini w'abapfa babyara ni abari munsi y'imyaka y'ubukure. Iyo tuvuga kuboneza urubyaro harimo no kurinda izo mpfu. None se tureke abo bana bakomeze bapfe cyangwa bahabwe uburyo n'itegeko ribemerere kuba bakwirinda.'

    Dr Iyamuremye we yavuze ko uretse ibibazo byo mu mutwe, bagira n'ibindi bibazo byazana n'urupfu, akagaragaza ko ko kuboneza urubyaro byafasha mu guhangana n'izo ngaruka.

    Ati 'Minisiteri y'Ubuzima yatanze umushinga w'itegeko ryemerera abo bana b'imyaka 15 ko bakemererwa kuboneza urubyaro. Ni byiza ko dukumira kuko abo baba batwise imibiri yabo iba itarakura. Ni ukubikumira hakiri kare twirinda ibyo bibazo.'

    Muri ubwo bushakashatsi kandi abana batewe inda bagera kuri 32,71 bagaragaje ibimenyetso by'ikibazo cyo mu mutwe kizwi nka (Post-traumatic stress disorder:PTSD) mu gihe 30,15% mu gihe 17,38% bagize ikibazo cy'umuhangayiko.

    Byagaragaye ko 60,4% batewe inda n'ababarusha imyaka kuva kuri itanu kumanura mu gihe 28,45% bazitewe n'abagabo babarusha imyaka itandatu kuzamura.

    Hagaragaye ko abana batewe inda bangana 71,04% bari hagati y'imya 15 na 17 bari bafite 'amaraso ashyushye' hamwe bumva ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe ariko badafite ubumenyi buhagije ku buzima bw'imyororokere.

    Abo mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera abana bigiye hamwe icyafasha mu kugabanya inda ziterwa abangavu

    Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, yerekanye ko ubumenyi buri hafi ya ntabwo ku buzima bw’imyororokere biri mu byongera imibare y’abangavu baterwa inda

    Mu gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi ku byongera umubare w’abangavu baterwa inda, abo mu nzego zitandukanye baganiriye ku ngamba nshya zafatwa mu guhantura uwo mubare

    Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène yerekanye inyungu ziri mu kwemerera abangavu kuboneza urubyaro mu kugabanya abaterwa inda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-84-ntibahawe-ubufasha-imibereho-y-abangavu-baterwa-inda-mu-rwanda

  • Rotary Club Kigali Mont Jali yizihije imyaka 25 y'ibikorwa bizamura abaturage, itangiza imishinga itatu izatwara miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, hagarukwa ku bihe byaranze imyaka 25 Rotary Club Kigali Mont Jali imaze ibayeho ifasha mu gukemura ibibazo by'Abanyarwanda.

    Mu bikorwa yakoze harimo ibijyanye n'uburezi, gutanga amazi meza, kubungabunga ibidukikije n'ibindi bigamije kuzamura imibereho y'Abanyarwanda muri rusange.

    Ifatanya n'izindi kuko ubu mu Rwanda hari Clubs 11, buri yose ikagira ibikorwa igenda ikorera mu baturage bijyanye n'ibyo uyu muryango ku rwego mpuzamahanga wagiye ushyiraho bose bakabikurikiza.

    Perezida wa Ratary Club Kigali Mont Jali, Freddy Mutanguha, yavuze ko mu myaka 25 bamaze, bakomeje kugendera mu murongo wo kwishakamo ibisubizo mbere yo kujya gukomanga ahandi.

    Ati 'Kuba tumaze imyaka 25 bituma tureba inyuma tukareba aho twavuye nk'umuryango wagiye ufasha sosiyete mu buryo butandukanye, tugafatanya n'ubuyobozi bw'igihugu cyacu kugira ngo tugende dutanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bahura na byo ariko tukagenda tubyikemurira kuko birazwi ko mu gihe hari ikibazo, Abanyarwanda turi aba mbere kwishakamo ibisubizo.'

    Yahamije ko muri iki gihe bizihiza imyaka 25 hari imishinga itatu biyemeje gushyiramo imbaraga kugira ngo bafashe abantu bafite ingorane mu buzima bwabo.

    Iyi irimo uwo gufasha abafite ubumuga bw'uruhu bahura n'ibyago bitandukanye nk'iyo bari ku izuba kuko uruhu rwabo rutabasha kuryihanganira, rugacika ibisebe ndetse bikazavamo n'uburwayi bwa kanseri.

    Ati 'Twiyemeje rero ko twabafasha kugira ngo bashobore kurinda umubiri wabo cyane cyane dushaka amavuta yabugenewe kugira ngo basige ku mubiri wabo izuba ntirikomeze kuwangiza, bagira n'ikibazo gikomeye cyo kureba kure, twashatse abaganga batandukanye barimo inzobere zo kuvura amaso bareba amaso yabo aho ageze mu kureba kure, twifuza rero mu byo turimo gukora mu bukangurambaga twatangiye uyu munsi, kugira ngo dushobore kubagurira 'lunettes' zishobora gutuma bareba neza.'

    Mutanguha yavuze ko abana bafite ubumuga bw'uruhu bakunda kunanirwa kwiga ndetse bamwe bakava mu ishuri kuko baba batabasha kureba ku kibaho bigatuma badindira mu masomo.

    Ati 'Ni ikintu cyadukoze ku mutima, ko mu gihe bazaba bari mu ishuri bashobora kureba ku kibaho nk'abandi bana, bashobora gusoma nk'abandi kuko twasanze abenshi muri bo baradindira mu kwiga.'

    Mutanguha kandi avuga ko hari abantu usanga iyo babyaye abana bafite ubumuga bw'uruhu bibatera ipfunwe nyamara na bo ari abana nk'abandi bakwiye uburenganzira bungana aho kubaheza.

    Undi mushinga ni uwo gufasha ikigo cya Autism Rwanda gifasha abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe kuko basanze umubyeyi ubafasha afite ingorane z'ubushobozi buterwa n'uko ibyo uburezi bw'abo bana busaba ababyeyi batabasha kubyishyura.

    Ati 'Aba bana nubwo bavutse bafite ubumuga bikanabagora kubasha kwisanzurana n'abandi, ariko biirashoboka ko bakwiga bakamenya ubwenge kuko ntabwo ari ubumuga. Iryo shuri twifuza kurifasha kugira ngo na bo bashobore gufasha abandi babyeyi kuko harimo ikibazo ko ibyo bakeneye birenze iby'amashuri atandukanye n'ubushobozi baba bakeneye buba ari bwinshi.'

    Yanavuze ko bateganyije gufasha urubyiruko rwahuye n'ibyago byo gufungwa bakazakorana n'abayobozi b'amagororero ku buryo rwakwigishwa imyuga irimo ubudozi, rukazavayo ruhabwa imashini zibafasha kwiteza imbere, bikanagabanya imibare y'abongera kujya mu bikorwa bibasubiza mu byaha.

    Igikorwa cy'ubukangurambaga batangiye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, kizamara amezi ane hakusanywa miliyoni 100 Frw azafasha mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga.

    Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali n'izindi bahise batangira ibikorwa byo gutanga inkunga yabo ngo bikorwe byihuse kuko bifitiye igihugu akamaro.

    Rotary Club Kigali Mont Jali igizwe n'abanyamuryango 44, barimo bane bashya bakiriwe kuri uyu munsi. Abo ni Akbar Mbirizi, Alphonse Munyantwali, Dr. King Rugagi Kayondo na Jimmy Karangwa.

    Wari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mishinga bakoze n’ibategereje imbere

    Wabaye umwanya wo kurebera hamwe ibyo bagezeho mu myaka 25 ishize

    Munyantwali Alphonse uyobora FERWAFA yakiriwe nk’umunyamuryango mushya

    Byari ibyishimo ku bantu bose bitabiriye ibi birori

    Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel na we yari yifatanyije na Rotary Club Kigali Mont Jali

    Perezida wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Freddy Mutanguha yavuze ko bashimishijwe no kumara imyaka 25 bakora ibikorwa bitanga ibisubizo ku bibazo by’abaturage

    Rosine Kamagaju (iburyo) ufite ishuri ryita ku bana barwaye Autism ari mu bashima ko aho Rotary Club igeze ikahasanga ikibazo iruhuka gikemutse

    Abayobozi bafatanya gukata umutsima banishimira imyaka 25 Rotary Club Kigali Mont Jali imaze ivutse

    Byari ibyishimo ku bantu bose bitabiriye ibi birori

    Buri wese yagiye avuga amafaranga agiye gutanga kugira ngo haboneke miliyoni 100 Frw zo gushyira mu mishinga itatu batangije

    Amafoto:Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-mont-jali-yizihije-imyaka-25-y-ibikorwa-bizamura-abaturage-itangiza

  • Shampiyona yabatarengeje imyana 17 mu bagore… – #rwanda #RwOT

    Muri gahunda yo gutangiza shampiyona y'abatarengeje imyaka 17, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rifite icyizere ko mu cyiciro cy'abagore uyu mukino uzatera imbere cyane kuko abakinnyi bazajya bagaragara bakiri bato, aho usanga mu Rwanda uyu mukino utaratera imbere cyane mu cyiciro cy'abagore.

    N'ubwo shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore igiye gutangira muri 2024, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryamuritse uyu mushinga mu ishyirahamwe r'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, mu mpera za 2022 maze uhabwa umugisha, none ku itariki 17 Ugushyingo uratangira amakipe ameze neza kubera inkunga ya FIFA.

    FIFA imaze imyaka ine itangije gahunda yo guteza imbere umupira w'amaguru mu bagore, aho itera inkunga mu byiciro bitandukanye ariko igafasha ishyirahamwe ryatanze umushinga ufite igenamigambi rigera mu myaka ine, na FERWAFA ikaba yaratanze umushinga muri FIFA wo gutangiza shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore.

    Mu makipe azatangira shampiyona ku cyumweru mu cyiciro cy'abagore, yahawe ibikoresho bihagije harimo imyambaro yo gukinana ubwoko bubiri, uturindantoki tw’abazamu dutatu kuri buri kipe, imyambaro yifashishwa mu myitozo, imipira 20 ikinwa n'abakinnyi babigize umwuga, imipira ine ikinwa n'abana, anahabwa amafaranga.

    Ku itariki 17 Ukwakira 2024 hatangijwe shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu cyiciro cy'abagore, kugeza ubu amakipe 12 niyo yamaze kwiyandikisha azakina icyiciro cya mbere.

    Shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore igiye gukinwa mu buryo bwihariye ariko ikinwa kinyamwuga. Mu myaka yabanje iyi Shampiyona yajyaga ikinwa nta gahunda, aho nko muri 2022 yakinwe iriko igakinwa mu buryo bw'ibigo by'amashuri n'andi makipe asanzwe ariko nyuma yaho muri 2023 ntikinwe muri 2023.

    Shampiyona y'abagore mu batarengeje imyaka 17 izanye imigisha idasanzwe kuko FIFA yateye inkunga umupira w'abagore mu byiciro bitatu harimo Womens Football Campaign ijyanye no gukundisha abana bato b'abakobwa umupira w'amaguru, Coaching Mentorship bijyanye no kongerera ubumenyi abatoza na Club Licencing, aho amakipe ahabwa uburenganzira bwo gukina shampiyona zijyanye n'aho umupira ugeze muri iki gihe.

    Ku nkunga y'amafaranga FIFA yatanze ibihumbi 10$ yo gufasha muri gahunda ya Womens Football Campaign inatanga ibikoresho byo gukoresha muri iyo gahunda.

    Muri gahunda ya Club licencing, FIFA yatanze inkunga y'ibihumbi 25$. Ni mu gihe mu gutegura shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore ho FIFA yatanze inkunga y'ibihumbi 50$ inatanga ibikoresho byo kwifashisha muri iyi mukino.

    Perezida wa FERWAFA Munyantwari Alphonse yashimangiye ko gutangiza shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore ari igikorwa kimaze igihe gitegurwa.

    Munyantwali Alphonse yagize ati: “Iki ni igikorwa kiri muri gahunda yateguwe y'ibikorwa tuzakora muri iyi myaka mu mupira w'abagore. Ni igikorwa tuzanakora dutanga inkunga mu bikoresho ndetse n'amafaranga.

    Ibyateganyijwe bizahabwa amakipe y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore harimo ibikoresho, imyenda, ndetse n'amafaranga azabafasha uko ari amakipe 12 ashamikiye ku makipe yo mu cyiciro cya mbere.

    Amakipe yahawe imyenda ihagije, imipira yo gukina ndetse banahabwa amafaranga hafi miliyoni enye kuri buri kipe. Amafaranga bazayabona mu byiciro aho icyiciro cya mbere akaba ari kuri uyu wa Gatanu, iby’ibanze birahari kugira ngo shampiyona y'abagore ikinwe neza.

    Perezida wa FERWAFA yasabye amakipe yahawe ibikoresho kuzabifata neza, anasaba abayobozi b'amakipe kuzaharanira gukora kinyamwuga kugira ngo umupira w'amaguru mu bagore utere imbere.

    Munyankaka Ancille komiseri ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru mu bagore muri FERWAFA, yavuze ko ari iby'agaciro kuba shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 mu bagore igiye kubaho, kuko ngo bari bamaze imyaka myinshi babyifuza.

    'Icya mbere ni uko tugiye gukina amarushanwa y'abatarengeje imyaka 17, ibikoresho birahagije, ikindi kandi hari ubuyobozi. Ni igikorwa cyo kwishimira kandi natwe twakoze umushinga twarabyishimiye.

    'Amakipe bayahaye amafaranga mu byiciro aho icyiciro cya mbere ikipe yahawe miliyoni 1.8 Frw andi bakazayahabwa mu mikino yo kwishyura.

    Ancille nk'intyoza mu mupira w'amaguru mu bagore yashimangiye ko imbogamizi zisanzwe mu mupira w'amaguru mu bagore zitazagaragara muri shampiyona y'abatarengeje imyaka 17 kubera ko ibikoresho byose bihari, ndetse amakipe akaba yanahawe amafaranga yo kuzifashisha.

    Kugeza ubu amakipe 12 azakina icyiciro cya mbere mu batarengeje imyaka 17, ashamikiye ku makipe n'ubundi asanzwe akina icyiciro cya mbere ariyo Rayon Sports WFC, Indahangarwa WFC, Kamonyi WFC, Inyemera WFC, As Kigali WFC, Bugesera WFC, APR WFC, Muhazi WFC, Police WFC, Forever G WFC, Fatima WFC na Mutunda WFC.


    Amakipe azakina shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore yahawe imipira ihagije yo gukina


    Perezida wa FERWAFA Munyatwali Alphonse umwe mu bishimiye inkunga ya FIFA yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bagore mu Rwanda

    Amakipe azakina shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu bagore yahawe imyambaro ihagije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148672/shampiyona-yabatarengeje-imyana-17-mu-bagore-igiye-gukinwa-harimo-akaboko-ka-fifa-amafoto-148672.html

  • Uburyohe ni bwa bundi! Skol yamuritse isura n… – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu birori binogeye ijisho byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 muri Kigali Universe.

    Byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, aba Producer, urubyiruko, Abakinnyi ba Basketball n’abandi banyuranye.

    Ni ibirori kandi byitabiriye n’abarimo Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira ‘Robertinho’, Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana, Coach Gael washinze Kigali Universe n’abandi.

    Hari kandi abahanzi nka Bull Dogg, Riderman, Shemi, Ross Kana, Director Gad wahurije abahanzi mu ndirimbo n’abandi.

    Mu kumurika Skol Malt nshya, hanakinwe umukino wa Basketball wahuje amakipe abiri.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yabwiye InyaRwanda ko batewe ishema no kuba bagaragaje isura nshya ya Skol Malt.

    Ati “Turishimye! Twifuzaga kuyihindura ku buryo inogera cyane ab’ikiragano gishya.”.

    Yavuze ko bahisemo gukorera ibi birori muri Kigali Universe kubera ko bashakaga ko birangwa n’ibintu byinshi birimo ubusabane mu mikino ya Basketball, kujya ku byicundo n’ibindi. Ati “Ndizera ko twahaye ibyishimo abakunzi bacu. Kandi twatumiye benshi kugirango basogongere mu ba mbere kuri Skol Malt. Kandi tuzi ko buri wese azayikunda.”

    Marie Paule Niwemfura yavuze ko imyaka 12 yari ishize bamuritse ku isoko Skol Malt kandi kuva icyo gihe “nta kintu na kimwe twigeze duhindura kuri ‘Brand” kuva mu myaka 10 ishize.”.

    Ati “Nyuma y’imyaka 10 ishize rero twumvise ko dukeneye guhindura, dutangira gutekereza ukuntu yaba igaragara, rero uku igaragara ni ukujyanisha n’ibyo abakunzi bakunda kandi bakeneye, kandi twizeye ko uko igaragara bihura neza n’ibyo abakunzi bacu bashakaga.”

    Niwemfura yavuze ko nta cyahindutse kuri Skol Malt ‘kuko uburyohe ni bwa bundi’ kandi ni ikozwe mu ngano ijana ku ijana.

    Ati “Twahinduye uko igaragara gusa, tujyanisha cyane cyane n’ibyifuzo by’abantu banywa inzoga.” Uruganda SKOL rwamuritse isura nshya ya Skol Lager

    Uruganda rwa SKOL rwamuritse isura nshya ya Skol Malt nyuma y’imyaka 10 iyishyize ku isoko 

    Uhereye ibumoso: Rocky Kimomo, Anitha Pendo ndetse n’umuraperi Riderman 

    Coach Gael washinze Kigalu Universe asuhuzanya n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Eric Gilson

    Skol Malt isanzwe iri mu icupa rito rya CL 33 n’irinini rya Cl 75, ariko hari n’icupa riringaniye rya Cl 50 

    Umuraperi B-Threy yagaragaje ubuhanga ubwo yakinaga umukino wa Basketball muri Kigali Universe


    Umushoramari Nyagahene Eugène [Uri Hagati] washinze ikigo Tele10 gifite amashami arimo Radio 10 ari mu bitabiriye kumurika Skol Malt 

    Ibyishimo ni byose ku munyarwenya Rusine waganuye kuri Skol Malt iri mu isura nshya 

    Uhereye ibumoso: Rocky, Bull Dogg, Juno Kizigenza na Riderman bashyigikiye Skol yamuritse isura nshya ya Skol Malt 

    Umushoramari Nyagahene Eugène [Uri Hagati] ari kumwe n’Umuyobozi w’Uruganda rwa Skol ku Isi, Thibault Relecom [Uri iburyo] 

    Umuyobozi w’Uruganda rukora inzoga rwa Skol ku Isi, Thibault Relecom [Uri iburyo] ari kumwe n’abakunzi ba Skol Malt 

    Abanyarwenya Rusine Patrick na Babou Joe bongeye guhura basangira icyo kunywa bigizwemo uruhare na Skol Malt

     

    Umuraperi Riderman aganira na Kadafi uzwi cyane mu bikorwa byo gufata amafoto 

    Producer Kompressor wo muri 1: 55 AM yitabiriye ibirori bya Skol yamurikiyemo Skol Malt 

    Dj Crush yavanze umuziki afasha amagana y’abantu kunogerwa n’ibi birori by’imbonekarimwe  

       




    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kumurika Skol Malt mu isura nshya  

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148675/uburyohe-ni-bwa-bundi-skol-yamuritse-isura-nshya-ya-skol-malt-nyuma-yimyaka-10-amafoto-148675.html

  • Karongi: Meya Mukase, Visi Meya Niragire na Perezida wa Njyanama, beguye – #rwanda #RwOT

    Ubwegure bw'aba bose bwemejwe n'Inama Njyanama y'aka Karere mu nama yayo idasanzwe yateranye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024.

    Inkuru irambuye ni mukanya…….

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yeguye

    Perezida w’Inama Njyanama ya Karongi, Dusingize Donatha, yeguye

    Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu muri ako Karere, Niragire Théophile na we yeguye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-meya-mukase-visi-meya-niragire-na-perezida-wa-njyanama-beguye