Blog

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye abagize Unity Club Intwararumuri kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, asaba abaryitabiriye bose kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi ikwiye kuranga Abanyarwanda.

    Ati 'Ni ngombwa gukomeza kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi yacu, ubumwe bwacu bukaba ingabo ikingira icyo ari cyo cyose cyadutanya, tutazirara tukirengagiza ko uwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside akanayishyira mu bikorwa yarekeye aho.'

    Yashimangiye ko abifuriza u Rwanda inabi bagihari kandi barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga bagifite imyumvire mibi yo kurusenya ariko ko ntawe bakwiye guhangayikisha.

    Ati 'Abo ariko ntawe bakwiye guhangayikisha no guhungabanya kuko ibyo twagezeho byose bari bahari bavuga kandi bakora ibyashoboraga kutudindiza, ariko wa mutima w'u Rwanda watumye tudacika intege.'

    Yakomoje kandi kuri imwe mu myitwarire ikigaragara muri bamwe ikagaragaza ubugome n'intekerezo mbi.

    Ati 'Hari ingero nyinshi z'ibyo tukibona bigaragaza ubugome n'intekerezo mbi mu bantu, mujya mwumva amakuru y'abasenyerwa inzu, abohererezwa ubutumwa bw'iterabwoba, amatungo yicwa andi agakomeretswa, abakorerwa ihohoterwa n'ibindi bigamije kubarimbura burundu kubera abo ari bo.'

    Yagaragaje ko hakwiye kwigishwa amasomo yihariye ku mateka haba mu Itorero ry'Igihugu, mu madini n'amatorero no mu mashuri.

    Yasabye urubyiruko gusangiza abandi imitekerereze myiza kuko ishobora kugira abo ihindura.

    Yasabye kandi abanyamadini kwirinda guteshuka ku nshingano nk'uko hari abo byagaragayeho mu mateka y'u Rwanda.

    Ati 'None rero bashumba-bushyo bw'Imana n'u Rwanda nimuzirikane umuhamagaro wanyu ndetse n'icyizere gikomeye abayoboke banyu babafitiye, ibituma murushaho gushyira imbaraga mu gufasha abantu kwiyunga, komora ibikomere no kudaheranwa n'amateka mabi twanyuzemo.'

    Yasabye Intwararumuri zose kandi kuba ku isonga mu kuganira ku bibazo byugarije igihugu no kwibukiranya impamvu yo gukomeza gukomera ku Bunyarwanda.

    Ati 'Tumaze kubona twese ko abaturage bizera umuyobozi uvugisha ukuri kandi ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, natwe bikwiye kuturanga. Ese nk'Intwararumuri ntibikwiye ko twajya dufata umwanya tugasubira iyo dukomoka tukaganira ku bibazo bitwugarije, tukibukiranya impamvu yo gukomeza guhuza umugambi wo gukomera ku Bunyarwanda n'ubumwe bwacu?'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda birimo kwigisha irondabwoko, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, imbuga nkoranyambaga zabaye imiyoboro y'imvugo zo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusebanya, irondabwoko n'ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

    Yagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagikorerwa ihohoterwa kandi usanga ababigiramo uruhare ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.

    Yagaragaje ko iyo hasuzumwe imiterere y'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na yo byakurikiranywe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, mu minsi yo kwibuka hagati ya 2020-2024, byagabanutseho 14%.

    Yakomeje ati 'Ntibivuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacitse, iriho ndetse no mu bato uyisangamo, ariko kugabanukaho 14% mu myaka ine ni igipimo gitanga icyizere cy'ejo hazaza heza h'imibanire y'Abanyarwanda.'

    Dr. Bizimana yagaragaje ko hari abataracika ku myumvire y'irondabwoko.

    Ati 'Iyi politiki ya gatanya yatotezaga bamwe mu Banyarwanda cyane cyane Abatutsi, igatonesha abandi bake bari ku butegetsi n'inshuti zabo, iracyaboshye abayivanagamo indonke. Hanavuzwe imyumvire yo gutinda kwakira impinduka zazanywe na FPR-Inkotanyi, kutagira umwete n'umurava byo gukora ibirenze ibisanzwe.'

    Mu kiganiro kigaruka ku mateka n'Imiyoborere y'Igihugu cyatanzwe cyayobowe na Domitilla Mukantaganzwa, gitangwa n'abarimo Dr. Philbert Gakwenzire, Perezida w'Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside (IBUKA), Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza, Prof. Buhigiro Jean Léonard ndetse'Umwarimu muri Kaminuza akaba n'Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr. Eric Ndushabandi.

    Perezida w'Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside (IBUKA), Dr. Philbert Gakwenzire, yagaragaje ko Repubulika zabanje zari zishyize imbere irondabwoko, guheza abaturage ku byiza by'Igihugu ari na byo byakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umwarimu muri Kaminuza akaba n'Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr. Eric Ndushabandi, yagaragaje ko Umuryango wa FPR Inkotanyi n'Ingabo za RPA, byahaye u Rwanda kongera kwitwa igihugu nyuma yo gusenyuka bikomeye.

    Hakurikiyeho n'ikiganiro ku mikorere n'imitekerereze ikwiye gukomeza kubaka u Rwanda rwifuzwa cyatanzwe n'urubyiruko kiyoborwa na Delphine Umuhoza, abarimo Divin Uwayo, Samantha Teta na Ngabo Brave Olivier, bagarutse ku ruhare rw'urubyiruko mu gukomeza kubaka u Rwanda.

    Divin Uwayo yashimye ko urubyiruko ruhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza uruhare rwarwo mu rugamba rw'iterambere anasaba bagenzi be gukomeza gusigasira ayo mahirwe.

    Teta Samantha yongeye kwibutsa urubyiruko ko ubuyobozi burutekereza, bityo ko rukwiye kwitegura neza amahirwe rufite binyuze mu guhora rwiyubaka kandi runiyungura ubumenyi.

    Ku rundi ruhande, Ngabo Brave Olivier uyobora Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, yasabye bagenzi be kubiba ibikorwa byiza mu bandi, bagahesha ishema ababyeyi ndetse bagaharanira kubaka igihugu.

    Ubwo Madame Jeannette Kagame yageraga mu cyumba cya Kigali Convention Centre ahabereye iri huriro

    Abagera kuri 200 ni bo bitabiriye ibiganiro by’uyu munsi

    Iri huriro ryahurije hamwe abahoze muri Guverinoma mu bihe bitandukanye

    Visi Chairperson wa Unity Club Intwararumuri, Marie Solange Kayisire, ageza ijambo ku bitabiriye iri huriro

    Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Munyana Hakuziyaremye, yagejeje ku bitabiriye ibyagezweho muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi ishize n’ibiteganyijwe mu myaka itanu iri imbere bikubiye muri NST2

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda birimo kwigisha irondabwoko

    Abanyamuryango 19 bashya ba Unity Club Intwararumuri bakiririwe kuri uyu munsi. Barimo abaherutse kujya muri Guverinoma mu minsi ishize n’abo bashakanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yasabye-abagize-unity-club-intwararumuri-kwimakaza

  • Abarimo Riderman, Rusine na Bull Dogg bagizwe… – #rwanda #RwOT

    Batangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, mu birori bikomeye byabereye muri Kigali Universe, byahuje abantu mu ngeri zinyuranye.

    Ni nyuma y’uko uruganda rwa Skol rwari rumaze kumurika ku mugaragaro isura nshya ya Skol Malt nk’imwe mu ntego bari bihaye kuva mu myaka 10 ishize.

    Abagizwe ba ‘Brand Ambassadors’ ni: Riderman, Bull Dogg, Rusine Patrick, Anitha Pendo, Uwizeye Mark wamamaye nka Rock, Juno Kizigenza, ndetse na Aristide Mugabe wamamaye mu makipe arimo Patriots ndetse na APR BBC; yanabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu.

    Marie-Paule Niwemfura, ushinzwe imenyekanisha bikorwa mu ruganda rwa SKOL, yabwiye InyaRwanda, ko bahisemo ibi byamamare mu rwego rwo kubafasha kumenyekanisha isura nshya ya Skol Malt.

    Ati “Twabahisemo ahanini tugendeye ku byo buri wese akora, n’uburyo badukunda. Twaravuze tuti ntakibazo, reka dukorane, kandi mwabonye ko baje kare, bakina n’abandi, bitabira igitaramo mbese banyuzwe n’ibirori bya Skol Malt, kandi bafite umubare munini w’abantu babakunda.”

    Niwemfura yavuze ko biteze kuri ibi byamamare ‘gutuma abafana babo bisanga mu muryango mugari wa Skol’. Ati “Turabakunda, kandi twishimira gukorana n’abo”.

    Niwemfura yavuze ko mu rwego rwo kumenyekanisha isura nshya ya Skol Malt, bazifashisha ba ‘Brand Ambassadors’ babo mu bitaramo binyuranye bizabera hirya no hino mu Ntara. 

    Uru ruganda rusanganywe ku isoko ibinyobwa bitarimo umusemburo nka Skol Panaché n'ibirimo umusemburo nka Skol Pulse, Skol Lager, Skol Gatanu, Virunga Mist, Virunga Gold, Virunga Water, Skol Panache na Skol Select.

    Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd rwatangaje ko rwashyizeho ba 'Brand Ambassadors' ba Skol Malt barimo: Aristide Mugabe, Anita Pendo, Rusine, Rocky, Juno, Bull Dogg na Riderman
     

    Umuraperi Bull Dogg, Riderman, Rocky, Kimomo, Rusine mu bagize ba ‘Brand Ambassadors’ ba Skol Malt

    Riderman, Rocky Kimomo baganira n’Umuyobozi w’Uruganda rukora inzoga rwa Skol ku Isi, Thibault Relecom nyuma y’uko bagizwe ba ‘Brand Ambassadors’ ba Skol

    Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Eric Gilson (Uwa kabiri uvuye ibumoso) ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura,

     

    Ubuyobozi bwa Skol butangaza ko buzafatanya n’abagizwe ba ‘Brand Ambassadors’ mu kumenyekanisha Skol Malt

     

    Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Eric Gilson (Ubanza ibumoso) ari kumwe n’Umuyobozi w’Uruganda rukora inzoga rwa Skol ku Isi, Thibault Relecom

      

    Kanda hano urebe amafoto yaranze kumurika isura nshya ya Skol Malt 

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148679/abarimo-riderman-rusine-na-bull-dogg-bagizwe-ba-brand-ambassadors-ba-skol-malt-148679.html

  • Niyo Bosco hamwe na Harrison Record basohoye indirimbo bise 'Ubu Ndera' #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo irimo Niyo Bosco nabaramyi bo muri Harrison records igizwe n'ikipe ngari. Nka Harrison records twakunze ijwi rya Bosco n'imyandikire ye yuje ubuhanga n'ubugeni butangaje. Umwaka ushize wa 2023 nibwo  Kasuku Media twahuye nawe kuko harumushinga twakoranye nawe ufite aho uhuriye n'umuziki.

    Twakomeje kuganira, dusangira icyo Uwiteka yadushyize ku mutima, icyo gihe ni nacyo nawe yararimo cyo guhindura uburyo bw'imiririmbire aribwo gukora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Twaganiriye kenshi ku kwizera, uko umuntu akizwa nibindi bijyanye n'ubutumwa bwiza, turahuza cyane kandi duhamanya n'umwuka wera nicyo ibyanditswe Byera byigisha.

    Ubwo duhuriza ku kwamamaza icyo Kristo yadukoreye kumusaraba biciye mu ndirimbo. Duhitamo kwatura ibyiringiro byacu byo gucungurwa duheshwa no kwizera igitambo Kristo yatambye ariwe mubiri we namaraso ye rimwe gusa bikaba bihagije iteka ryose, icyakora sitwebwe twenyine ahubwo nabamwizeye bose.

    Iyi ndirimbo tuyitezeho kuzagera kubataramenya ibyiyi nkuru Nziza, barushye kandi baremerewe n'ibyaha, babuze uwabaruhura ibyingoyi y'icyaha nabasa nkaho ntagucungurwa kwabo. Kandi turasenga cyane ngo izahembure abayimenye iyi nkuru.

    Iyi ndirimbo kandi irahamagarira abazumva ibya Yesu Umwami wacu bakamwizera mu mutima wabo ko noneho bakegera bafite imitima y'ukuri bizera rwose badashidikanya, imitima yabo iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yabo yuhagijwe amazi meza. Turasenga cyane ngo bazakomeze kwatura ibyiringiro byabo batanyeganyezwa, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa.

    Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwuko dukizwa, iravuga ko agakiza no gucungurwa k'umuntu ari umurimo w'Imana kuva mwitangira kugera kwiherezo. Si imbaraga z'umuntu n'imirimo myiza bidutsindishiriza ngo ducungurwe ahubwo Kristo watubereye impongano akatwigurana kumusaraba niwe twizera tukaba tubabariwe byiteka kandi tugizwe abera imbere y'Imana.

    Uwo Kristo watwishingiye kandi muriwe dukuramo imbaraga zo gusa nawe, mu rugendo rwo gusa nawe ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'Isi, bukatwigisha kujya twirinda, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza.

    Nyuma yo Kwizera Ibyo tuba tubaye intore z'Imana ntawuzaduciraho iteka, Ubu ndera abariyo ndirimbo yanjye nawe. 'Ubu Ndera' ni ndirimbo ya Harrison records nabizera bose bategereranije amatsiko kwerekanwa kwa bana b'Imana aribo njye nawe wizera Kristo nundi urafata icyemezo uyumunsi cyo kumwakira agasingira icyo Umwami Yesu Kirisito yamukoreye ku musaraba.

    Niyo Bosco usanzwe ufite impano yo kuririmba yakoranye indirimbo yitwa Ubu Ndera hamwe na Harrison Record.

    Iyi ndirimbo yiswe Ubu Ndera yakozwe nabahanzi b'indirimbo zo kuryamya Imana Harrison hamwe na Niyo Bosco. 

    The post Niyo Bosco hamwe na Harrison Record basohoye indirimbo bise 'Ubu Ndera' appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/niyo-bosco-hamwe-na-harrison-record-basohoye-indirimbo-bise-ubu-ndera/

  • Dorimbogo yagaragaye mundirimbo yigikurankota arikumwe na Mr ozzy B #rwanda #RwOT

    Indirimbo yitwa WANYAGIWE ni indirimbo irimo abahanzi nibyamamare bitandukanye nka; Mr ozzy B ,Vava dorimbogo ,E!X khalifa ,Chonjo boy.

    Ni indirimbo iri guca impaka kumihanda yaha i Kigali mu Rwanda, si inaha i Kigali gusa ahubwo no kumugabane wa Amerika.

    Uyu Mr ozzy B niwe nyiri indirimbo akaba asanzwe ari umuhanzi ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa Chicago ahitwa illinoi.

    Mr ozzy B akaba arumuhanzi usanzwe ufite izina rinini mu muziki w'Urwanda, aho yagiye akorana nabahanzi bagiye batandukanze nka ; P fla, Asinah , Fifi lox nabandi benshi.

    Mr ozzy B yatangaje ko iyi ndirimbo ari indirimbo ikoze munjyana ya Amapiano, avugako iyindirimbo izashimisha abakunzi be naba Vava Dorimbogo muri rusange.

    Yakomeje avuga kumubano yarafitanye na nyakwijyendera Vava Dorimbogo, aho yatangaje ko yari umuntu ukunda abantu bose muri rusanjye kandi agakunda gufasha abantu bose mubyo bakora haba mu muziki ndetse nohanze yawo.

    Kandi yasoje yihanganisha umuryango wa Nyirasengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo.

    WANYAGIWE ni indirimbo ikunzwe ikaba irikuvugisha benshi bitewe nuko iryoheye amatwi, sibyo gusa kuko kubijyanye na amashusho biteye ubwoba.

     

    The post Dorimbogo yagaragaye mundirimbo yigikurankota arikumwe na Mr ozzy B appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/dorimbogo-yagaragaye-mundirimbo-yigikurankota-arikumwe-na-mr-ozzy-b/

  • Ku myaka 62 yamavuko, uno musaza aracyawukina #rwanda #RwOT

    Uyu musaza w'imyaka 62 yamavuko Roberto Carmona, yavuze  ko yatangiye gukina umupira wamaguru nkuwabigize umwuga ubwo uwitwa Ronaldo Luis Nazario yavukaga. Uyu rutayizamu kubatamuzi ni Ronaldo wo mu gihugu cya Blazil wamenyerewe ku izina rya Ronaldo Gifaru.

    Ubu amakuru ahari ni uko uyu musaza akinira ikipe y'umujyi wa Atleyico Nuevo  Casabo ikina mu cyiciro cya kane mu gihugu cya Uruguay. Uyu musaza ugikina umupira wamaguru nkuwabigize umwuga niwe ukuze cyane kuruta abandi ku Isi.

    Roberto Carmona niwe musaza ukuze cyane ku Isi ugikina umupira wamaguru nkuwabigize umwuga.

    The post Ku myaka 62 yamavuko, uno musaza aracyawukina appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ku-myaka-62-yamavuko-uno-musaza-aracyawukina/

  • Bikomeje kuvugwa ko Zuchu ari Umwamikazi wa Bongo Fleva, #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko umukunda cyangwa utamukunda, ukamwemera cyangwa utabishaka, ibyo ntibishobora guhagarika ubukana bwe, ukuri nuko Zuhuru Othman Soud, uzwi nka @officialzuchu, ni umuhanzi mwiza ukurikije abahanzi b'igitsina gore, ntabwo ari muri Tanzaniya gusa ahubwo no muri Afrika yuburasirazuba bwose.

    Kubera igihembo yakuye muri TMA muri uyu mwaka cy'umuhanzi mwiza wa Bongo Fleva mu mwaka wa 2023, nk'uko umurimo we ubisobanura.

    Niwe muhanzi wenyine muri Afurika y'Iburasirazuba ufite ubushobozi bwo gutanga imibare myinshi ku miyoboro ya Nimbi (Umuziki wa Muzika) mu myaka irenga ibiri kugeza ubu.

    Niwe muhanzi wenyine muri Afurika y'Iburasirazuba, indirimbo ye ifite abarenga miliyoni 100 bareba YouTube mugihe cyitarenze imyaka itatu gusa.

    Niwe muhanzi wenyine muri Afurika yose ufite abafatabuguzi benshi kuri konte ya Youtube ukurikije abahanzi b'abakobwa muri Afurika yose.

    Tanzaniya niwe muhanzi wenyine wagiye kuri stade nini mu mwaka wa 2023 ukurikije abahanzi b'abakobwa, yakinnye TRACE RWANDA 2023, yakinnye kuri stade imwe na Kendrick Lamar mu iserukiramuco rya Inaugural Move Africa 2023.

    Yakinnye muri Amerika, Mayotte no mu bindi bihugu imyaka hafi ibiri ikurikiranye guhera mu 2022.

    Ibyo bintu birahagije gusobanura ko @officialzuchu numuhanzi mwiza kurubu kandi afite ejo hazaza heza cyane muruganda rwa Bongo Fleva mugihe kizaza.

    Reka kuba kuri label ya @wcb_wasafi ariko reba imbaraga zumuhanzi uvugwa kuko niba ushizemo label hari nabahanzi benshi kuri kiriya kirango kandi yarenze benshi muribo.

    Birashoboka ko ataratangira kuririmbwa nka Lady Jay Dee, Ray C, Vanneda Mdee n'abandi ariko ari munzira nziza igana kuriya.

    Zuchu umwamikazi wa Bongo Fleva

    Kugeza ubu, afite imyaka ine gusa mumikino, yakoze byinshi kandi akomeza gukora byinshi.

    Iyi izaba alubumu ye ya mbere mubuzima bwe nyuma ya I AM ZUCHU EP yasohotse ubwo yamenyanwaga na WCB.

    Iyi alubumu izatanga icyerekezo cyiza cya @officialzuchu Kimatifa aho ashobora guhangana nabahanzi bagenzi be b'igitsina gore nka Tyla, Ayra Starr, Tems n'abandi.

    Ibiremwa bye nibyo bikurura benshi, yagize gahunda nziza yo kwandika indirimbo zishobora gukurura imyaka yose, yagize uruhare rukomeye.

    Kanda kumurongo kugirango urebe amashusho yuzuye

    https://www.instagram.com/reel/DCWTWnGKdzM/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MzRlODBiNWFlZA==

    The post Bikomeje kuvugwa ko Zuchu ari Umwamikazi wa Bongo Fleva, appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/bikomeje-kuvugwa-ko-zuchu-ari-umwamikazi-wa-bongo-fleva/

  • Hagati mu mujyi i Dar es Salaam inzu y'ubucuruzi yahanutse #rwanda #RwOT

    Noneho ibyabereye mu mujyi wa Dar es Slaam mu gihugu cya Tanzania, ubwo mu isoko ryitwa Kariyako iyi inyubako yarigeretse yahanutse igwira abantu. Kugeza kano kanya umubare w'abitabye Imana ndetse nabakomeretse ntiwari wamenyekana, ikindi kandi ntiharamenyekana icyateye iri hanuka ryir'isoko.

    Isoko ryitwa Kariyako ryahanutse mu mujyi rwagati i Dar es Salaam.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare wabakomeretse ndetse nabitabye Imana.

     

     

    The post Hagati mu mujyi i Dar es Salaam inzu y'ubucuruzi yahanutse appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/hagati-mu-mujyi-i-dar-es-salaam-inzu-yubucuruzi-yahanutse/

  • Mutesi Scovia yatorewe kuba umuyobozi w'abanyamakuru bigenzura(RMC) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Mutesi Scovia yatorewe kuba umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC), asimbuye Barore Cleophas wari umaze igihe kuri uwo mwanya.

    Mutesi Scovia ayoboye iyi Nama y'Ubutegetsi irimo abandi banyamakuru batatu batowe barimo Girinema Philbert wa IGIHE, Rwanyange Anthere wa Panorama, na Nyirarukundo Xavera wa RBA.

    Iyi nama y'Ubutegetsi kandi izaba igizwe n'abandi bantu batatu batari abanyamakuru. Abo ni Uwimana Jean Pierre usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry'Itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda, Me Muhirwa Ngabo Audace wo mu Rugaga rw'Abavoka na Dr. Liberata Gahongayire wo muri Sosiyete Sivile.

    The post Mutesi Scovia yatorewe kuba umuyobozi w'abanyamakuru bigenzura(RMC) appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mutesi-scovia-yatorewe-umuyobozi-wabanyamakuru-bigenzurarmc/

  • Ari gusaza nk’umuvinyo! Cristiano yanditse am… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu nibwo ikipe y’igihugu ya Portugal yari yakiriye iya Poland kuri Estadio do Dragao inayitsinda ibitego 5-1 mu mikino ya UEFA Nations League. 

    Ibitego bya Portugal byatsinzwe na Rafael Leao ku munota wa 59, Cristiano Ronaldo ku munota wa 72 n’uwa 87, Bruno Fernandes ku munota wa 80 na Padro Neto ku munota wa 93 mu gihe 1 cya Poland cyo cyatsinzwe na Marczuk ku munota wa 88.

    Nyuma y’uko Portugal itsinze uyu mukino, Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 2 akanatanga umupira wakivuyemo yahise aba umukinnyi wa mbere mu mateka ugize intsinzi nyinshi mu ikipe y’Igihugu.

    Yagize intsinzi 132 aho yahise anyura kuri Serge Aguero we wari ufite intsinzi 131 mu ikipe y’Igihugu ya Argentine wazigize mbere yuko areka kuyikinira muri 2021.

    Cristiano Ronaldo w’imyaka 40 ukomeje gusaza nk’umuvinyo, ibitego 2 yatsinze byahise bituma yuzuza ibitego 910 amaze gutsinda mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru, ubwo akaba abura 90 ngo yuzuze ibitego 1000 yiyemeje.

    Uyu mukinnyi nyuma yo kwandika amateka yanagarutse ku mutoza mushya wa Manchester United ukomoka muri Portugal, Ruben Amorim, amwifuriza amahirwe masa. Yagize ati : 'Nifurije Man United na Rúben Amorim amahirwe masa ku isi'.

    Kugeza ubu Cristiano Ronaldo amaze gukora amateka atandukanye mu ikipe ye y’igihugu aho ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi bigera kuri 136 ndetse akaba ari nawe mukinnyi umaze guhamagarwa inshuro nyinshi zigera kuri 217.

    Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi ufite intsinzi nyinshi mu ikipe y’Igihugu 

    Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 akomeje gusaza nk’umuvinyo 

    Cristiano Ronaldo akomeje kwitwara neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148676/ari-gusaza-nkumuvinyo-cristiano-yanditse-amateka-mashya-anavuga-ku-mutoza-wa-manchester-un-148676.html

  • Juno Kizigenza na Kevin Kade bataramiye aba m… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatnu tariki 15 Ugushyingo 2024, cyahurije hamwe ibyamamare n'abandi batumiwe n'uruganda rwa Skol mu rwego rwo kubafasha kuba nya mbere basogongeye ku isura nshya ya Sko Malt. 

    Byabereye muri Kigali Universe mu rwego rwo gufasha abakunzi ba Skol gusabana binanyuze mu mukino itandukanye isanzwe ibera aha hantu. Ni ibirori byari bihariye, kuko byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye, yaba abahanzi, abamurika imideli, ababyinnyi bazwi n'abandi banyuranye.

    Mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori, Skol yabiherekeresheje igitaramo cyaririmbyemo Juno Kizigenza ndetse na Kevin Kade.

    Juno Kizigenza aherutse gushyira ku isoko Album 'Yaraje', ni mu gihe Kevin Kade amaze iminsi mu bitaramo muri Uganda, mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu n'ahandi hanyuranye.

    Muri iki gitaramo Juno Kizigenza yitaye cyane ku ndirimbo ze, ahereye kuri 'Monica' akomereza ku ndirimbo 'Mpa Formula' yahereyeho ubwo yari agitangira umuziki. Yavuze ko iyi ndirimbo ayifiteho amateka meza 'kuko yamfashije kwisanga mu muziki'.

    Yakomereje ku ndirimbo 'Birenze' akanyuzamo agafatanya n'abafana be. Hari aho yagize ati 'Nabishimiye cyane kuba mwashyigikiye muri iki gitaramo, kandi biragaragara.'

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ndarura', kandi abantu bagiye bamupfumbatisha amafaranga mu rwego rwo kumushimira. Hari aho yavuze ati 'Erega ndabizi ko indirimbo zanjye zakunzwe, zose ni 'Hit' rero buri yose mwahitamo nayiririmba kandi namwe murayizi.'

    Juno yavuze ko 'Nifata nk'umuraperi, umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, umubyinnyi, mbese ndi byose.' Yavuye ku rubyiniro aririmbye indirimbo zirimo 'Huha', 'Yaraje', ashimirwa umwanya we yatanze mu gihe cy'iminota irenga 30'.

    Yakorewe mu ngata na Kevin Kade winjiriye mu ndirimbo 'Jugumila' yakoranye na Chriss Eazy na Phil Peter, akomereza ku ndirimbo 'Like You'- Yavuze ko iyi ndirimbo ayicyesha Davis D ndetse na Bagenzi Bernard kuko bamufashije kuyikoraho.'

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Element. Avuga ko ashingiye ku byo azi iyi ndirimbo 'niyo nimero ya mbere mu gihugu'.

    Yavuye ku rubyiniro aririmbye indirimbo 'Mu nda', ubundi anyuzamo abyinana n'ababyinnyi batatu b'abakobwa ndetse n'abasore bagaragaje ubuhanda budasanzwe.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yabwiye InyaRwanda ko batewe ishema no kuba bagaragaje isura nshya ya Skol Malt. Ati “Turishimye! Twifuzaga kuyihindura ku buryo inogera cyane ab’ikiragano gishya.”.

    Yavuze ko bahisemo gukorera ibi birori muri Kigali Universe kubera ko bashakaga ko birangwa n’ibintu byinshi birimo ubusabane mu mikino ya Basketball, kujya ku byicundo n’ibindi. Ati “Ndizera ko twahaye ibyishimo abakunzi bacu. Kandi twatumiye benshi kugirango basogongere mu ba mbere kuri Skol Malt. Kandi tuzi ko buri wese azayikunda.”

    Marie Paule Niwemfura yavuze ko imyaka 12 yari ishize bamuritse ku isoko Skol Malt kandi kuva icyo gihe “nta kintu na kimwe twigeze duhindura kuri ‘Brand” kuva mu myaka 10 ishize.”.

    Ati “Nyuma y’imyaka 10 ishize rero twumvise ko dukeneye guhindura, dutangira gutekereza ukuntu yaba igaragara, rero uku igaragara ni ukujyanisha n’ibyo abakunzi bakunda kandi bakeneye, kandi twizeye ko uko igaragara bihura neza n’ibyo abakunzi bacu bashakaga.”

    Niwemfura yavuze ko nta cyahindutse kuri Skol Malt ‘kuko uburyohe ni bwa bundi’ kandi ni ikozwe mu ngano ijana ku ijana.

    Ati “Twahinduye uko igaragara gusa, tujyanisha cyane cyane n’ibyifuzo by’abantu banywa inzoga.”

    Amafoto ya Kevin Kade mu gitaramo cya Skol 

    Aba mbere baganuye ku isura nshya ya Skol Malt yamuritswe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024


         

    Divine Uwa usanzwe ari umukunzi wa Jojo Breezy ari mu babyinnyi bafashije Kevin Kade ku rubyiniro    

    Kevin Kade yagiye anyuzamo akajya mu bafana bakabyinana, abandi bakaganira


     

    Kevin Kade yari yitwaje ababyinnyi batatu b’abakobwa muri iki gitaramo bamufashije gususurutsa amagana y’abantu














      

    Amafoto ya Juno Kizigenza ku rubyiniro mu gitaramo cyo kuganura kuri Skol Malt 


    Kizigenza yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo 


    Coach Gael washinze Kigali Universe ari mu bitabiriye iki gitaramo


    Director Gad ari kumwe na Ross Kana uherutse gusohora indirimbo ‘Mami’


    Kizigenza yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuri Album ‘Yaraje’


    Juno yumvikanishije ko ari umuhanzi wujuje buri kimwe cyose, bityo abantu bakwiye kumushyigikira 



    Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa, Niwemfura Marie-Paule [Ubanza ibumoso] yasobanuye ko bavuguruye Skol Malt bashingiye ku busabe bw’abakunzi ba Skol









    Uhereye ibumoso: Umuyobozi w’Uruganda rwa Skol ku Isi Thibault Relecom, Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, ‘Robertinho’ ndetse na Perezida w’abafana na Rayon Sports, Claude Muwahenimana








    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kumurika isura nshya ya Skol Malt

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148678/juno-kizigenza-na-kevin-kade-bataramiye-aba-mbere-baganuye-ku-isura-nshya-ya-skol-malt-ama-148678.html