Blog

  • Urumogi mu bitemewe byatahuwe muri gereza eshanu zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza agenga amagereza mu Rwanda ateganya ko hakorwa isaka ku bantu bose binjira n'abasohoka kugira ngo harebwe niba nta kintu kitemewe yinjiranye cyangwa asohokanye muri gereza.

    Itegeko rigenga RCS ryo mu 2022 riteganya ko umukozi w'umwuga wa RCS afite ububasha bwo 'gusaka mu igororero no gusaka umuntu wese winjira cyangwa usohoka mu igororero.'

    Isaka risanzwe ku bantu binjiye muri gereza ritangirira ku muryango abacungagereza basaka akantu ku kandi, uwinjiye yageramo imbere na ho abagororwa bashinzwe umutekano bakongera gusuzuma neza niba nta wibeshye mu gusaka.

    Ingingo ya 21 y'iri tegeko itegeka ko 'Mbere y'uko umuntu yinjira mu igororero, harebwa ibintu bye bwite afite bitemewe kwinjiranwa bikabarurwa bigashyirwa mu nyandiko. Umuntu ufunzwe n'umuyobozi w'igororero bagashyira umukono cyangwa igikumwe kuri iyo nyandiko.'

    Ibintu biba bishobora kubikwa aho ni nka telefone abantu baba barafatanywe, indangamuntu, amafaranga n'ibindi bikoresho bikenerwa buri munsi umuntu ufunzwe atemerewe.

    Igika cya kabiri cy'iyi ngingo giteganya ko ubuyobozi bw'igororero bugena ahantu habikwa ibintu bitemewe kwinjizwa mu igororero, ibidashobora kubikwa bigasubizwa umuryango w'umuntu ufunzwe cyangwa bikabikwa n'ubuyobozi bw'igororero mu gihe nta muryango afite.

    Mu isaka rusange ryabaye ku wa 16 Ugushyingo 2024 mu magororero atanu ya RCS hagamijwe gusohoramo ibitemewe byose byaba birimo, hafatiwemo ibirimo urumogi.

    Amagororero yasatswe ni Rwamagana, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Bugesera.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya RCS buvuga ko 'mu gusaka, ibitemewe byabonetse muri ayo magororero harimo urumogi, telefone, inzoga z'inkorano, packmaya (imisemburo), ibyuma by'ibicurano n'ibindi.'

    Umusemburo wifashishwa mu gukora inzoga z'inkorano, ndetse abazenga baba bagamije kuzigurisha bagenzi babo imbere muri gereza, na ho telefone zigakoreshwa mu guhamagara mu buryo butemewe burimo n'ubutekamutwe.

    Gusa ufatanywe urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bishobora kuba impamvu ituma ashyikirizwa ubuganzacyaha agakorerwa ikindi kirego kijyanye n'ibiyobyabwenge yafatanywe.

    Gereza ya Muhanga ni imwe mu zasanzwemo urumogi mu isaka ryakozwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urumogi-rwatahuwe-muri-gereza-eshanu-zo-mu-rwanda

  • Hari umurongo utarengwa- Perezida Kagame ku bagishaka gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy'Inkera y'Imihigo ya Unity Club Intwararumuri isoza ihuriro rya 17 ry'uwo muryango.

    Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe tugezemo bidakwiye ko hari umuntu uzira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize.

    Ati 'Ubu muri 2024 muri uku kwezi turimo, umuntu akazira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize, tukicara tukabyemera tukabifata nk'aho ariko bigomba kugenda?'

    'Ntabwo ari ko bigomba kugenda muri ba bandi bafite ubushake, bafite ubushobozi n'uburakari bwo kuvuga ngo ibyatubayeho mu mateka ntibizasubire. Ntabwo bikwiriye na busa.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko n'abagica mu rihumye inzego zitandukanye bakagira uruhare muri ibyo bikorwa ko batazabura guhanwa.

    Ati 'Abo banyura mu myanya y'intoki kubera ko igihugu cyiyubaka, gihendahenda, gishaka ko umuntu wese yumva kikanagerageza kugorora ariya mateka yacu, abantu bakanyura mu myanya y'intoki bakagirira nabi abantu bigaruka mu mateka, burya iminsi ni mbarwa.'

    Perezida Kagame yakomoje kandi ku bahawe imbabazi bari bakurikiranyweho ibyaha birimo n'ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakongera kubyijandikamo.

    Ati 'Hari n'abandi mureba muri abo bandi bidegembya, n'abo twababariye twavanye aho bari bari bafunzwe bafungiwe ibyaha nk'ibyo, ugahendahenda ngo urebe ko umuntu yakongera kuba muzima cyangwa n'abe, abo akorana nabo n'iki yarangiza we akabisubiramo.'

    Yagaragaje ko igiteye impunge usanga benshi muri bogezwa n'abantu bo hanze y'Igihugu babashima ko ari ibitangaza cyangwa ngo barwanira demokarasi.

    Yashimangiye ko bigiye kongera guhagurukirwa ababigiramo uruhare bose bakabibazwa, abagira inama yo kubireka mu maguru mashya.

    Ati 'Kandi ubwo iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe hazima arumva. Ubu ni inama njya ariko ushaka arayumva ushaka ntayumva. Ku kibazo cy'ubuzima bw'igihugu cyacu n'Abanyarwanda n'aho tugeze n'aho dushaka kujya. Ibyo bifite aho bigarukira.'

    Ubwo hatangizwaga Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda birimo kwigisha irondabwoko, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, imbuga nkoranyambaga zabaye imiyoboro y'imvugo zo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusebanya, irondabwoko n'ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

    Yagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagikorerwa ihohoterwa kandi usanga ababigiramo uruhare ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.

    Yagaragaje ko iyo hasuzumwe imiterere y'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na yo byakurikiranywe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, mu minsi yo kwibuka hagati ya 2020-2024, byagabanutseho 14%.

    Yakomeje ati 'Ntibivuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacitse, iriho ndetse no mu bato uyisangamo, ariko kugabanukaho 14% mu myaka ine ni igipimo gitanga icyizere cy'ejo hazaza heza h'imibanire y'Abanyarwanda.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari umurongo ntarengwa ku bantu bakirangwa n'ibikorwa by'irondabwoko n'ubugizi bwa nabi

    Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe tugezemo bidakwiye ko hari umuntu uzira icyo ari cyo

    Perezida Kagame yasabye buri wese gutanga umusanzu we, kugira ngo u Rwanda rukomeze kubaho neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaburiye-abagishaka-guhungabanya-ubumwe-bw-abanyarwanda

  • Kazungu Claver wasezeye mu ‘Urukiko rw’imikin… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kane w’iki Cyumweru ni bwo Kazungu Claver abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko asezeye kuri Radio na TV 10 nyuma y’imyaka 4 n’igice ayikorera aho yavuze ko asezeye akazi ku mpamvu ze bwite.

    Nyuma y’ibi mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Ugushingo 2024, umuyobozi wa Fine FM, Sam Karenzi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yamuhaye ikaze nk’umunyamakuru wabo mushya.

    Sam Karenzi na Kazungu Claver bagiye gukorana mu kiganiro kimwe cy’imikino cya Fine FM kizwi nk’Urukiko rw’Ubujurire nyuma yuko aba bombi n’ubundi bakoranye mu kiganiro ‘Urukiko rw’Imikino’ cya Radio na TV 10.

    Kazungu Claver ni izina rinini mu mwuga w'Itangazamakuru mu Rwanda dore ko abimazemo imyaka 20. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio na Flash FM ndetse akaba yaranabaye Umuvugizi wa APR FC.

    Kazungu Claver yahawe ikaze kuri Fine FM 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148690/kazungu-claver-wasezeye-mu-urukiko-rwimikino-yerekeje-mu-rwubujurire-148690.html

  • Izihize Iminsi Mikuru ya Noheli na Promosiyo… – #rwanda #RwOT

    Guhera ku itariki ya 15 Ugushyingo, twamanuye cyane ibiciro ngo abakiriya bacu bizihirwe na siporo, filime n’ibiganiro by’imyidagaduro bitandukanye binyuze muri poromosiyo nziza zabagenewe.

    POROMOSIYO ZA NOHELI UDAKWIYE GUCIKWA!

    Izihirwe n'inyongera: Gura abonoma usanganywe y'ukwezi uhabwe iyisumbuyeho!

    Iminsi y’inyongera ku bagura Unique na Super: Abakoresha ifatabuguzi rya Unique cyangwa Super bahabwa iminsi 5 y'ubuntu bareba amashene yose.

    RYOHERWA N'IBIGANIRO BITANDUKANYE NDETSE NA SIPORO!

    Izihize ibiruhuko hamwe na siporo yiganjemo shampiyoya z'i Burayi (LaLiga, Bundesliga) ndetse na Shampiyona y'u Rwanda urebera kuri Magic Sports gusa! Abakunzi ba ruhago bazareba imikino live, isesengura ryimbitse, n’ibihe by'ingenzi batazibagirwa!

    IMIKINO ITEGEREJWE:

    RC Celta vs FC Barcelona

    Itariki/Igihe: Ku wa Gatandatu, 23 Ugushyingo, Saa 22:00

    Shene: Sports Premium

    Ikipe ya Celta, izwiho kwihagararaho mu rugo, ishobora kuzashyira imbere ubwugarizi bukomeye binyuze mu basatirizi bayo b'abahanga. Ku rundi ruhande, Barcelona, n'ubwo ifite umuvuduko uringaniye muri iyi minsi, iracyafite ubushobozi bwo gucunga neza umukino no kubyaza amahirwe ibitego.

    CD Leganés vs Real Madrid

    Itariki/Igihe: Ku Cyumweru, 24 Ugushyingo, Saa 19:30

    Shene: Sports Premium

    Leganés, ifite ingorane muri shampiyona, izakenera ubwugarizi bukomeye bwo guhagarika abakinnyi bakomeye ba Real Madrid. Ku rundi ruhande, Real Madrid izaba ifite intego yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    FILIME NSHYA ZIGIYE GUTANGIRA KURI GANZA TV!

    Abakunzi ba Serie, Ganza TV irahari ku bwanyu n'ama serie asobanuye mu Kinyarwanda. Ntuzacikwe na serie nshya:

    Darna: Iyi ni Serie ikomoka muri Phillipines ivuga ku mukobwa uhinduka intwari yo kurinda umujyi wabo ku byaha by’abantu bafite imbaraga zidasanzwe. Izatangira ku itariki ya 20 Ugushyingo buri wa Mbere kugeza ku wa Gatanu Saa 20:45.

    Love Logic Revenge: Iyi Serie ikomoka muri Turukiya ikazatangira ku wa 21 Ugushyingo buri wa Mbere kugeza ku wa Gatanu Saa 18:30.

    AMARUSHANWA TUGUFITIYE MURI IBI BIHE BYA NOHELI

    Iyi Noheli, ifite kandi amarushanwa azwi nkaLaLiga Giveaway n'irindi ryo kuri Ganza TV. Kugira ngo winjire muri aya marushanwa, biragusaba gukurikira imbuga nkoranyambaga zacu zose arizo:Ganzatv_ na Startimesrwanda_.

    ONGERA IFATABUGUZI UYU MUNSI UZAMURE UBURYOHE

    Hamwe na StarTimes, iyi minsi mikuru ni ukugura bike, ugahabwa byinshi, ukirebera imikino, amafilme n'ibiganiro byiza utasanga ahandi. 

    Gura abonoma yawe none, uhite uhabwa kuri poromosiyo wizihize Noheli hamwe n'umuryango n'inshuti.

    Ku bindi bisobanuro, hamagara: 0788156600.

    StarTimes: Enjoy Digital Life!

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148688/izihize-iminsi-mikuru-ya-noheli-na-promosiyo-idasanzwe-ya-startimes-148688.html

  • Intara y'Amajyepfo iza imbere mu kugira abanywa itabi benshi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Diabète wabaye ku wa Gatanu, tariki 15 Ugushyingo 2024.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 5,676 bo mu ntara zose z'igihugu n'Umujyi wa Kigali, bari hagati y'imyaka 18 na 69.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje uko abanywa itabi mu Rwanda bahagaze, aho Intara y'Amajyepfo iri ku mwanya wa mbere mu kugira abanywa itabi benshi n'ijanisha rya 9.8%, Intara y'Iburasirazuba kava iya kabiri ku kigero cya 8.8%.

    Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatatu mu kugira abanywa itabi benshi, aho bari ku kigero cya 6.9%, Amajyaruguru ni 5%, mu gihe Intara y'Iburengerazuba ari yo ifite abantu bake banywa itabi mu Rwanda, aho bagera kuri 4.2%.

    Icyakora ubu bushakashatsi bushya bwagaragaje ko abanywa itabi mu Rwanda bagabanyutse kuko kuva mu 2013 kugeza mu 2022 baganyutse ku kigero cya 5.8%. Ni ukuvuga ko mu 2013 bari 12.5%, mu gihe mu 2022 bari kuri 7.1%.

    Iyi raporo kandi ikomeza igaragaza n'uko abanywa inzoga bahagaze mu Rwanda, aho Intara y'Amajyaruguru iri ku mwanya wa mbere mu kugira benshi ku kigero cya 56.6%.

    Amajyepfo ari ku mwanya wa kabiri ku kigero cya 51.6%, Iburengerazuba ni 46.5%, Iburasirazuba ni 43.9%, mu gihe Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatanu na 42%.

    Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ibijyanye no kugira umubyibuho ukabije bihagaze muri buri ntara, nk'imwe mu ntandaro y'indwara nyinshi zitandura.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima, Dr. Uwinkindi François, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa mbere mu kugira abafite umubyibuho ukabije, kuko ½ cy'abafite umubyibuho ukabije mu gihugu ari ho batuye kandi ukaba wiganje mu bagore.

    Yagize ati 'Ubushakashatsi bwerekanye ko 50% by'abagore bo mu mujyi wa Kigali bafite umubyibuho ukabije, bafite ibilo byinshi ugereranyije n'uko bareshya'.

    Yasoje ashishikariza abantu gukora siporo bihoraho mu rwego rwo kwirinda umubyibuho ukabije kuko ahanini ariwo uvamo izindi ndwara. Yasabye kandi abanyarwanda kugabanya inzoga n'itabi, abo bizashobokera bakabivaho burundu.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr. Uwinkindi François, yasabye Abanyarwanda kwitabira siporo no kureka inzoga n’itabi uko bishoboka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intara-y-amajyepfo-ku-isonga-mu-kugira-abanywa-itabi-ryinshi-mu-rwanda

  • Muzungu Gerard yagizwe Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Karongi – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'aho Mukase Valentine wari umaze amezi 11 ayobora aka karere, uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Niragire Theophile, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w'Inama Njyanama, banditse begura kuri izo nshingano, bikemezwa n'inama idasanzwe y'Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Ugushyingo 2024.

    Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024, ni bwo ku biro by'akarere habere umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'aba bayobozi n'ababasimbuye mu nshingano by'agateganyo.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, ubwo yatangazaga ubwegure bw'aba bayobozi yavuze ko nta gikuba cyacitse muri Karongi, ko ahubwo ari ubutwari kwegura igihe ubonye utakibashije gutanga servisi watorewe.

    Ati “Rero nibyo byabaye muri Karongi, ntabwo ari igikuba cyacitse ni uko aba bayobozi bifuje kugira ngo servise ihabwa abaturage ikomeze ariko bo ubwabo bakaba bavuze ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari baratorewe”.

    Izi mpinduka zabereye rimwe n'iyirukanwa ry'abakozi 14 barimo n'abayobozi babiri b'amashami ku Karere.

    Mukase Valentine wayoboraga Karongi yahererekanyije ububasha na Muzungu Gerard wamusimbuye by’agateganyo

    Guverineri Dushimimana Lambert [wa kabiri iburyo] ni we wayoboye umuhango w’ihererakanya bubasha hagati y’aba bayobozi

    Abakozi b’Akarere ka Karongi bakurikiranye umuhango w’ihererekanyabubasha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muzungu-gerard-yagizwe-umuyobozi-w-agateganyo-w-akarere-ka-karongi

  • Ngoma: Umukecuru w'imyaka 66 yishwe aciwe umutwe n'abantu bataramenyekana – #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru yiciwe mu Mudugudu w'Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umurambo w'uyu mukecuru wabonywe ejo ahagana saa Tanu z'amanywa, inzego z'umutekano zihita zita muri yombi abantu babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi mu gihe hakomeje iperereza ngo hamenyekane niba koko ari bo bamwishe n'icyo bamuhoye.

    Ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'umutekano bagiye ahabereye ubu bwicanyi bakorana inama n'abaturage ndetse banihanganisha umuryango. Bwasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kurushaho kubana neza mu mahoro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko mu bindi basabye abaturage ari uko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, babasabye kandi ko n'abafitanye ibibazo by'amakimbirane babigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura mu mahoro.

    Ati 'Ubutumwa duha abaturage mbere na mbere ni ihumure, ni ukubahumuriza. Ubundi ni ukubana neza mu mahoro no kubahana buri wese akubaha ubuzima bwa mugenzi we, akirinda amacakubiri, inzangano ndetse baba bafite ibyo batumvikana bakegera inzego z'ubuyobozi zikabafasha.'

    Meya Niyonagira yakomeje avuga ko basoje inama basaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

    Kuri ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Ni mu gihe abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry'uyu mukecuru bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo.

    Umukecuru w'imyaka 66 w’i Kayonza yishwe aciwe umutwe n'abantu batari bamenyekana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umukecuru-w-imyaka-66-yishwe-aciwe-umutwe-n-abantu-batari-bamenyekana

  • Umunyezamu wa mbere wa Nigeria ntabwo azakina n'Amavubi #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali ntabwo azakina n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi nyuma yo kumenya inkuru mbi ko Se umubyara yitabye Imana.

    Kuwa Wa Mbere w'icyumweru gitaha taliki ya 18 Ugushyingo 2024 Saa kumi nebyiri nibwo Nigeria izakira Amavubi kuri Godswill Akpabio Stadium mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2026 kizabera muri Morocco.

    Mbere yuko uyu mukino ukinwa umunyezamu usanzwe ari uwa mbere wa Nigeria unakinira ikipe ya Chippa United Football Club yo muri Afurika y'Epfo, Stanley Nwabali yakiriye inkuru itari nziza ko Se umubyara yitabye Imana none ntabwo azawukina.

    Se w'uyu munyezamu witwa Chief Godspower Onyekam Abali yitabye Imana kuwa Gatatu ariko abo mu muryago we bamuhisha aya makuru dore ko yari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu bategura umukino na Benin.

    Nyuma yo kunganya na Benin 1-1 kuwa kane ninjoro ni bwo Stanley Nwabali yamenye iyo nkuru mbi ko Se umubyara yitabye Imana ku myaka 67. Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Nigeria ya hise amuha uruhushya kugira ngo ajye gushyingura.

    Ibi bivuze ko hagati ya Maduka Okoye na Amas Obasogie ari hazavamo umunyezamu ubanza mu kibuga Nigeria ikina n'Amavubi.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yageze muri Nigeria ejo nimugoroba, bikaba bitegerejwe ko iri bukore imyitozo ya mbere.
    Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo agire icyizere cyo kuzajya mu gikombecy'Afurika mu gihe Libya nayo yaba yatsinze Benin.

    Umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali

    The post Umunyezamu wa mbere wa Nigeria ntabwo azakina n'Amavubi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/umunyezamu-wa-mbere-wa-nigeria-ntabwo-azakina-kumukino-namavubi/

  • Twagirayezu Thadee yatorewe kuyobora Rayon Sp… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Wa Gatandatu taliki ya 16 Ugushingo 2024 ku cyicaro cy’Uruganda rwa Skol, mu Nzove habereye inama y’intekorusange y’Umuryango Rayon Sports yakorewemo ibintu bitandukanye.

    Icyari gitegerejwe n’abenshi ni amatora yagombaga kuyiberamo gusa mbere yaho hakozwe ibintu bitandukanye birimo guhindura amategeko shingiro Umuryango Rayon Sports ugenderaho aho bamwe mu bahoze mu buyobozi bemerewe gutora, bituma biyongera ku bahagarariye Fan Clubs 46.

    Hanatanzwe raporo ku ikipe y’abagabo niy’abagore ndetse hanamurikwa umushinga wabyarira inyungu Rayon Sports ndetse hanashyirwaho komite yagombaga kuyobora amatora yari igizwe na; Me Olivier Karangwa, Me Hilaire Nyirihirwe na Beatrice Uwera. 

    Amatora nyirizina yatangiye Saa cyenda n’iminota 30 nkuko byari biteganyijwe. 

    Muri aya matora Twagirayezu Thadee niwe watorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sports , Prosper Muhirwa atorerwa kuba Visi Perezida wa mbere naho Aimable Ngoga Roger atorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri.

    Ni mu gihe Patrick Rukundo yatorewe kongera kuba umubitsi naho Gacinya Chance Deny we atorerwa kuba Umujyanama wa tekinike.

    Hanatowe kandi abayobozi b’urwego rw’ikirenga rwashyiriweho muri iyi nteko rusange. 

    Paul Muvunyi niwe watowe nk’umuyobozi warwo, Dr Emile Rwagacondo atorerwa kuba Visi Perezida naho Abdallah Murenzi atorerwa kuba umunyamabanga.

    Ni mu gihe Paul Ruhamyambuga, Charles Ngarambe, Theogene Ntampaka , Sadate Munyakazi, Jean Fidele Uwayezu na Valens Munyabagisha batorewe kuba abajyanama muri uru rwego.

    Komite nyobozi yatowe yasimbuwe n’iyari iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle weguye habura iminsi 39 ngo manda ye irangire ku wa 24 Ukwakira 2024, kubera uburwayi. Amatora aheruka mu 2020, yari yakozwe n’abanyamuryango (abahagarariye Fan Clubs).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148687/twagirayezu-thadee-yatorewe-kuyobora-rayon-sports-148687.html

  • Amajyepfo: Abasora neza bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry'intara – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabereye mu Karere ka Huye, ku wa 15 Ugushyingo 2024, mu nyubako ya 'Intare Business Centre' iri mu Mujyi wa Huye.

    Muri ibi birori, hagaragajwe ko mu mwaka wa 2023/2024, Intara y'Amajyepfo yinjije miliyari 63,31Frw angana na 89% y'imisoro y'ubutegetsi bwite bwa Leta yari yitezwe kuko hateganywaga kwakirwa miliyari 71,01Frw; ndetse na miliyari 11.5 Frw z'imisoro yeguriwe uturere bingana na 96% y'ayo bari biteze, kuko hari hitezwe miliyari 11.9 Frw.

    Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Dr. Murasi Innocente, yavuze ko umunsi nk'uyu wo gushimira abasora ari andi mahirwe yo kugaragaza ko RRA itabereyeho guhana gusa, ahubwo ijya inashima ibyiza bigerwaho n'abasora.

    Yagize ati ''Ntabwo uyu munsi twaje kubabaza aho twahaye EBMs, ubutumwa nyamukuru bwa none ni ukuvuga ngo n'ibyiza twarabibonye; burya na ya ntego twabashije kugeraho ni mwebwe, kuko umusoro dukusanya ni mwe mwawutanze, twe turi ikiraro gusa, ibindi ni mwe mubikora.''

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikora (PSF) mu Ntara y'Amajyepfo, Dr. Kubumwe Celestin, yavuze ko urugaga rukomeje ubukangurambaga mu bikorera kugira ngo abantu bose bumve ibyiza bya EBM, kuko uretse no kuba ifasha mu gukusanya imisoro, inafasha mu ibaruramari ry'abacuruzi.

    Ati “Abantu bakwiye kumva neza ko EBM atari umusoro ahubwo ari n'umuyoboro mwiza ugaragaza ibyinjira n'ibisohoka mu bubiko bw'umucuruzi, kuyikoresha neza bizazana inyungu irenze imwe.''

    Dr. Kubumwe yakomeje asaba ko RRA yagena abayihagarariye muri santere zigaragara ko zikomeye mu bucuruzi mu Ntara y'Amajyepfo kugira bafashe abasora bose ku bijyanye n'amahugurwa ku ikoranabuhanga rya EBM n'ubundi bujyanama bwose bukenerwa n'abasora kuko byanatuma birinda ibihano.

    Byanashimangiwe na Umutoniwase Jeannine uhagarariye Aziz Life Ltd wahembwe nk'usora neza mu Karere ka Ruhango.

    Yavuze ko uretse kuba bishimira ko bahembwe nk'abasora beza mu Ruhango, nabo ubwabo banyuzwe n'ibyiza by'ikoranabuhanga rya EBM kuko rinabafasha mu ibaruramari mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ati “Ubu ikoranabuhanga rya EBM ryatubereye igisubizo kuko rinadufasha mu kugenzura ububiko bwacu, kuko iyo ibicuruzwa byatangiwe fagitire ya EBM, ubwo bihita biva no mu bubiko, bikazanafasha mu igenzura ry'ibyasohotse.''

    Yakomeje asaba abadatanga fagitire zuzuye kubihindura kuko nabo bibavunisha mu bucuruzi bwabo.

    Umuturage wo mu karere ka Nyamagabe wahembwe nk'umuguzi wahize abandi mu kwaka inyemezabwishyu(EBMs), Ngabonziza Emetteur, yavuze ko umuhate wo kwaka nyinshi awukomora mu kuba yarasobanukiwe neza ko kwaka fagitire yose ku cyo aguze ari umusanzu aba atanze ku gihugu.

    Muri uyu muhango kandi, RRA yagaragaje impinduka zagiye zishyirwaho ngo byorohereze abasora zirimo gufungirwa TINs ku batagikora.

    Habarurwa abasaga ibihumbi 40 bafungiwe TINs, kandi bigakorwa mu buryo bworoshye, ndetse n'abandi 5200 bari baratinze kumenyekanisha ibirarane byabo, bakabimenyekanisha, ibyatumye bakurirwaho amande y'ubukererwe.

    Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Dr. Murasi Innocente ashyikiriza igihembo, Ingabire Emmnuel uyobora DDB Ltd yahembwe nk’umucuruzi wahize abandi mu Ntara mu gutanga EBMs neza

    Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Dr. Murasi Innocente, yavuze ko umunsi nk’uyu utegurwa hagamijwe kugaragaza ko RRA ishima iby’abasora bageza ku gihugu, itagamije guhana gusa

    Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yagaragaje ko RRA ikomeje gukora byinshi ngo irusheho korohereza abasora kuzuza inshingano zabo

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko gusora neza bidahombya nk’uko bamwe babitekereza, asaba abacuruzi bose kwitabira gusora

    Abasora basabwe kwitabira ikoranabuhanga ryashyizweho na RRA, kugira ngo barusheho no korohererwa no gusora

    Abahize abandi mu gusora neza mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo bashimiwe

    Abasora neza mu Ntara y’Amajyepfo bashimiwe ko bagize uruhare mu kubaka u Rwanda binyuze mu misoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abasora-beza-bashimiwe-uruhare-bagira-mu-iterambere-ry-intara