Blog

  • Tugomba gukora ibintu bisobanurira buri wese ko u Rwanda atari rwa rundi-Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isura y'Umunyarwanda yari umugome cyangwa umwicanyi ku buryo benshi banabanje kujya bihakana ubwenegihugu bwabo.

    Ibi byagiye bihinduka uko iminsi yagiye igenda ndetse ubu igihugu gifite ishema ku ruhando mpuzamahanga mu bikorwa bitandukanye.

    Mu gitaramo cy'Inkera y'Imihigo cyasoje Ihuriro rya 17 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri cyabaye ku wa 16 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko isura mbi igihugu cyigeze kwambara mu myaka irenga 30 ishize yagiye ihangana n'inziza yubakwa ubu kandi bigaragara ko inziza igenda iganza imbi.

    Yavuze ko hakwiyeho impinduka mu mikorere no mu mitima kugira ngo amateka 'twamenyekanyeho agende abura, ajya inyuma, azimira.'

    Ati 'Tugomba gukora ibintu bisobanurira buri wese ngo u Rwanda si rwa rundi imyaka 30 n'indi ishize, dore ibyo bavuga, dore ibyo bakora, dore ukuntu bihindura ubuzima bw'Abanyarwanda.'

    'Iyo abantu bashyize hamwe mbese nk'iriya Unity Club, bivuze ubumwe, uyirebe nk'igihugu cyose kibe nka Unity Club. Iyo ibyo byose bivugwa cyangwa bigirirwa nabi u Rwanda nk'abantu bashyize hamwe, iyo bafite iriya ntego, iyo bafite kwa gushaka ndetse iyo bafte n'uburakari buvuga ngo kuki? Kuki abantu batugira batya, cyangwa twagaragaramo ibintu bimeze bitya? Ibyo byose bihinduka ubusa, ibyo bitutsi, kubeshya'

    Yagaragaje ko hari abavuga ko mu Rwanda nta demokarasi ihaba cyangwa ari igihugu cy'abicanyi nyamara mu bihugu byabo ari ho abantu bicana amanywa n'ijoro.

    Ati 'Abo bamvuga, cyangwa bavuga igihugu cyangwa mwese bo hanze umumenye ukamubaza uti: harya wowe uturuka he? Uri Umubiligi, uturuka Canada, uri Umwongereza[…] ukamubaza uti ariko uzi umubare w'abaraye bapfuye mu mujyi runaka w'igihugu cyawe, umujyi runaka gusa utavuze igihugu cyose bazize kubarasa gusa kuko ari ubwoko ubu n'ubu cyangwa ko ameze atya'.

    Yakomeje agira ati'Icyo baba bashaka ni ukukurangaza, kugushyiraho iterabwoba, bakakwita izina ndetse bakakubwira ngo turagufatira n'ibyemezo. Uw'ubwoba uwo mwanya agahindura akumva ko akwiye kumva ibyo bamubwiye. Ibyo biba mu gihugu cyatakaje ubuzima bwacyo, iyo ubyemera ntuba uriho.'

    Yashimangiye ko nta muntu ugomba kubwira Abanyarwanda uko bifata cyangwa uko bayoborwa kuko nta muntu waremye undi ngo amugenge uko yishakiye.

    Yavuze ko ko bantu bagomba gushyira imbaraga mu gukomeza gukora kugira ngo ibyo bashimirwa ko bakoze bitazasubira inyuma.

    Unity Club igizwe n'abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n'abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu 'Kwimakaza umuco w'ubumwe n'amahoro nk'inkingi z'iterambere rirambye.'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushyira hamwe, bagakora ibikorwa bituma buri wese abona ko u Rwanda rutakiri nk’urwa kera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tugomba-gukora-ibintu-bisobanurira-buri-wese-ko-u-rwanda-atari-rwa-rundi

  • Riderman na Bull Dogg bongeye gukumbuza abant… – #rwanda #RwOT

    Aba baraperi bahuriye muri iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro rya tariki 16 Ugushyingo 2024 cyari kiyobowe na MC Anita Pendo na Kate Gustave.

    Ni igitaramo cyahurije hamwe abaraperi 11 cyongeye gukumbuza abakunzi ba muzika icyiswe “Icyumba cy’Amategeko”.

    Icyatumye benshi bakumbura iki gitaramo ni uburyo Riderman na Bull Dogg basangiye urubyiniro bisa neza nk’uko babigenje muri Kanama ubwo bamurikaga album bahuriyemo bise “Icyumba cy’Amategeko”.

    Bull Dogg yabanje ku rubyiniro yinjiriye mu ndirimbo ‘Mood’ yakoranye na B-Threy, akomereza ku ndirimbo ‘Puta’ yakoranye na Juno Kizigenza.

    Iyi ndirimbo iherutse kuzuza Miliyoni ebyiri z’inshuro z’abantu bayirebye kuri YouTube. Ubwo yuzuzaga Miliyoni 1 kuri YouTube, Bull Dogg yagaragaje ko ashaka kongera gukorana indirimbo na Juno kandi igakorwa na Prince Kiiiz. Asoje yagize ati “Reka uyu munsi tuwugire uwa Hip Hop gusa”.

    Ibi byatumye akomereza ku ndirimbo ye ‘Pekoni’ yaciye ibintu mu bihe bitandukanye. Ku rubyiniro, Bull Dogg yari kumwe n’umusore wamwakiraga mu kuririmba, basoreza ku ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Cinema’, ‘Nk’umusaza’,

    Nyuma y’izi ndirimbo Bull Dogg yahise yakira Riderman baririmbana indirimbo “Hip Hop” imwe mu zigize album bakoranye ubundi amusigira urubyiniro.

    Riderman yabanje kugukorwa n’uburyo DJ yacurangagamo indirimbo amusaba ko ‘twakora ibintu nk’uko twabipanze’. Uyu mugabo yinjiriye mu ndirimbo ‘Horo’, ‘Mambata’ yakoranye na Safi Madiba, akomereza ku ndirimbo ‘Haje Gushya’.

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ‘Igicaniro’ yagiye yifashisha mu bitaramo binyuranye. Riderman yageze ku ndirimbo ‘Ikinyarwanda’ yakoranye na Bruce Melodie.

    Uyu muraperi yanaririmbye indirimbo ‘Ntakibazo’ yakoranye na Urban Boys na Bruce Melodie. Iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka 10 ishize.

    Mu bitaramo nk’ibi bihuza umubare munini, Riderman ntajya yibagirwa kuririmba indirimbo nka ‘Till I Die’ yakoranye na Urban Boys, ‘Depanage’ yakoranye na Ariel Wayz.  Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 12: 46′ ashimirwa umwanya we muri iki gitaramo.

    Iyi Album iriho indirimbo yise ‘Hip Hop” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise ‘Miseke Igoramye’ yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, ‘Amategeko 10’ yakozwe na Knoxbeat, ‘Nkubona Fo’ yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, ‘Muba Nigga’ yakozwe na Knoxbeat ndetse na ‘Bakunda Abapfu’ yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

    Ni Album iherekejwe n’ibimenyetso birimo nk’icy’umusaraba, amadarubindi (Lunettes) ndetse n’ikimenyetso cy’umunzani usobanura amategeko.

    Riderman aherutse kubwira InyaRwanda ko atari we wahisemo izina bise iyi Album “Icyumba cy’amategeko”, ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry’indirimbo ya Gatatu ‘Amategeko 10’ iri kuri iyi Album. 

    Ati “Izina ‘Icyumba cy’amategeko’ ntabwo ari njye warihisemo mu by’ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa ‘Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye.” 


    Umuraperi Riderman yashimye uburyo yakiriwe muri iki gitaramo cyihariye kuri Hip Hop 


    Riderman yashimye uruhare rwa Skol mu guteza imbere injyana ya Hip Hop






    Ubwo umuraperi Bull Dogg yari ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zakunzwe 

    Imbere y’imbaga y’abantu, Bull Dogg yagaragaje ko ari umuraperi wihagezeho





    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Hip Hop cyabereye muri Kigali Universe

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148699/riderman-na-bull-dogg-bongeye-gukumbuza-abantu-icyumba-cya-hip-hop-amafoto-148699.html

  • Bushali na B-Threy bigaragaje nk’abaraperi b’… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bacigatiye ibendera rya Kinyatrap babisikanye ku rubyiniro! aho Bushali  yinjiye urubyiniro yakiriwe na B-Threy wari umaze umwanya ungana n'iminota 40 ataramira abakunzi b'umuziki wa Hip Hop bari bateraniye muri iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Anita Pendo na Kate Gustave. 

    B-Threy yinjiriye mu ndirimbo ‘Nturi mwiza’, akomereza mu ndirimbo ‘Nihe’. Mbere y'uko  B-Threy ahamagarwa ku rubyiniro MC Anitha Pendo yavuze ko uyu muraperi ari umwe mu bashobora guhagararira u Rwanda mu mahanga. 

    Ati “Uyu ni umwe mu bahanzi bashobora kuduhagarara ku ruhando Mpuzamahanga kandi neza.”

     

    Uyu muraperi nawe ku myambaro yaserukanye ku rubyiniro yari afite shene nyinshi ku ipantalo, ‘Bandana’ mu mutwe n’isengeri igaragaza ‘tatuwage’ nyinshi afite ku mubiri we. 

    Uyu muhanzi yishimiwe cyane mu ndirimbo  ‘B’, Nyumvira, Sindaza, N’icyo Gituma' n’izindi.

    Uyu muraperi yafashe umwanya aririmba indirimbo 'Iki' ndetse ninayo yifashishije yakira Bushali  ku rubyiniro babanza kuririmba indirimbo zirimo ‘Nicyo Gituma’ yamamaye mu buryo bukomeye.

    B-Threy yamanutse ku rubyiniro asigira umwanya Bushali akomereza mu ndirimbo ‘Igeno’, ‘Mu kwaha” n’izindi.

    Uyu muraperi waragaragaje imbaraga ku rubyiniro, yaririmbye avuye mu bitaramo bya Isango na Muzika byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

    Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, kandi yaririmbye indirimbo “Kinyatrap’, ‘Kurura” yakoranye na Juno Kizigenza.

    Byageze aho, Bushali ahamagara ku rubyiniro B-Threy bafatanye kuririmba indirimbo ‘250’ banakoranye na mugenzi wabo Slum Drip.

    Ku Gasima yabaye ku Gasima!

    Iyi ni imwe mu ndirimbo izakomeza kuranga urugendo rwa Bushali mu myaka n’imyaka, ayiririmba ku rubyiniro, yumvikanishije ko yamuciriye inzira, kandi ni ahazaza he.

    Byamusabye kwifashisha B-Threy ubundi batanga ibyishimo bisunze iyi ndirimbo, ava ku rubyiniro saa sita z’ijoro.

    Uyu muraperi yinjiye muri iki gitaramo ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyira hanze Album ye ya kabiri yise 'Full Moon' iriho indirimbo 17 yanasogongeje abarimo ibyamamare ndetse n'abakunzi b'injyana ya Kinyatrap na Drill.

    Kuri iyi Album Bushali yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

    Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n'abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.

    Album ye iriho indirimbo nka , ‘Unkundira Iki’ yakoranye na Kivumbi King, ‘Moon’ yakoranye na Khaligraph Jones, ‘Kuki uneza i nigguh?’ yakoranye na Nillan, ‘Iraguha’ yakoranye na Slum Drip na B-Threy.

     “Isaha” yakozwe na Producer Yewe, ‘Ubute’ yakozwe na Elvis Beat, ‘Zontro’, ‘Tugendane’ yakozwe na Hubert Beat, ‘Imisaraba’ yakozwe na Pastor P, ‘Saye’; ‘Ijyeno’,’Hoo’ zakozwe na Muriro ‘Mbere rukundo’ yakozwe na Muriro, ‘Monika’ yakozwe na Package, ‘Gun’ yakozwe na Lee John, ‘Paparazzi’ yatunganyijwe na Stallion, ndetse na ‘Sinzatinda’ yakozwe na Kush Beat. 


    Bushali na B-Threy bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini


    Bushali yaririmbye muri iki gitaramo avuye mu Karere ka Huye














    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo ‘The Keep it 100 Experience’

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148697/bushali-na-b-threy-bigaragaje-nkabaraperi-bimpanga-mu-gitaramo-cya-hip-hop-148697.html

  • Imirimbo y’ubwiza n’igikapu mu mugongo! Zeo T… – #rwanda #RwOT

    Imyambarire ya Zoe Trap  ni nayo yaranze abasore bari bamuherekeje ku rubyiniro dore ko uyu muraperi aho agiye hose atagenda wenyine aba ari kumwe n'abamugaragiye ndetse bose baba bambaye nkawe.

    Zeo Trap ni  umuraperi wihariye bibijyanye n'imitegurire y'urubyiniro ku buryo agenda anyuzamo akabyina mu buryo butangaje ndetse aba ajyanisha n'abasore bari kumwe ibintu ubona bitanga ishusho nziza kureba igitaramo.

    Ari ku rubyiniro byanageze aho agakapu yari afite mu mugongo agakuramo, gafatwa n’umurinzi we.

    Zeo Trap yabyinishije abantu ubutitsa, ariko nako banywa ku binyobwa bya Skol. nawe agira  ati “Skol Malt mu kirere.”

    Yaririmbye indirimbo nka ‘My Gee’, ‘Rwamakombe’, ‘Ibitego’,  ‘Byeri’, ‘Umwanda’ n’izindi zitandukanye.

    Uyu muraperi aritegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise 'Ntago anoga', ifite umwihariko wo kugira n'indirimbo 20 ikurikira iyitwa 'Abafana 100k' yasohoye mu 2023, igizwe n'indirimbo icumi, iyi ikaba ari nayo iriho iyo yise 'Umwanda' iri mu zatumye izina Zeotrap ritumbagira cyane.

    Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe yatangiye umuziki mu 2021 yamamaye mu ndirimbo ziirmo, ‘Elleee’, ‘Umwanda’ n'izindi nyinshi. 


    Umuraperi Zeo Trap yaserukanye imikufi myinshi ku ipantalo irandaranda, ku buryo bamwe mu bafana bashakaga kuyikoraho 

    Zeo Trap yari afite mu ijoshi umukufi munini, ndetse no mu rukenyerero yari yashyizemo 


    Zeo Trap yari afite mu mugongo agakapu ahetse, yaje kugakuramo nyuma












    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Hip Hop

    AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148695/imirimbo-yubwiza-nigikapu-mu-mugongo-zeo-trap-yaserutse-bitangaje-mu-gitaramo-cya-hip-hop–148695.html

  • Ibitaro bya Nyamata bigiye kunguka inzu y'ababyeyi ya miliyari 6 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni izu iri kubakwa ku nkunga ya Imbuto Faundation. Yatangiye kubakwa mu 2023, bikaba byitezwe ko niyuzura izakuba hafi kabiri ibitanda byari bisanzwe bikoreshwa mu kwakira ababyeyi bahabyariraga.

    Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Nyamata, Dr. Sebajuri Jean Marie Vianney yagize ati 'Izadufasha kwakira impinja zavutse n'izifite ibibazo. Ni igitekerezo cya Madamu Jeannette Kagame, ikazafasha ababyeyi batuganaga kuko mu bitaro byacu umubare munini ni ababyeyi batugana.'

    Dr. Sebajuri yakomeje avuga ko inyubako yari isanzwe ihari yari nto ku buryo bari bafite ibitanda 80 ariko ngo kuri ubu inyubako nshya izabikuba hafi kabiri, itware miliyari 6 Frw.

    Ati ' Icyo twabwira ababyeyi ni uko iyi nyubako ije gusubiza ibyifuzo byabo, ni inyubako iri ku rwego rwo hejuru irimo aho twakirira ababyeyi, aho tubyariza, aho bategerereza, aho tubabagira, aho dushyira ababyeyi bamaze kubyara, aho baruhukira, aho twakirira ababyeyi baje barembye cyane ndetse n'igice ababyeyi basanzwe barwaye bazajya bavurirwamo'.

    Yavuze ko kandi iyi nyubako nshya ifite n'igice kizajya gifashirizwamo abana bavutse batagejeje igihe n'abavutse bafite ibibazo. Hari igice cy'aho ababyeyi bonkereza abana bakahakamira amashereka akabikwa neza n'ibindi.

    Ibitaro bya Nyamata byakira ababyeyi baturuka ku bigo nderabuzima 15 biri mu karere ka Bugesera n'ibindi bibiri birimo ikigo nderabuzima cya Gahanga n'icya Rukumberi.

    Nibura buri kwezi ikigereranyo cyerekana ko ibitaro bya Nyamata bibyaza ababyeyi 600, washyiraho abahivuriza ugasanga nibura buri kwezi bakira ababyeyi 1000.

    Iyi nyubako izuzura itwaye miliyari 6 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-nyamata-bigiye-kunguka-inzu-y-ababyeyi-ya-miliyari-6-frw

  • Imbamutima z'abiga muri Agahozo Shalom begukanye 'Money Makeover Challenge' – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri begukanye igihembo cy'ibihumbi 900 Frw, aho uko ari batatu buri umwe azahabwa ibihumbi 300Frw.

    Iri rushanwa ritegurwa na iDebate Rwanda ritewe inkunga na BK Foundation. Ryari ribaye ku nshuro ya kabiri.

    Riba rigamije gutegura no gufasha abakiri bato by'umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ubumenyi ku micungire y'imari no guhanga umurimo, bityo bagategurwa hakiri kare banatozwa kuba abayobozi beza b'ejo b'igihugu cyacu.

    Irushanwa ryabanje muri Kamena 2024, ibigo 10 ni byo byitabiriye hahugurwa abanyeshuri 300, ariko kuri iyi nshuro hitabiriye ibigo 20.

    Abanyeshuri baturutse muri ibi bigo bari 600, bahugurwa mu bijyanye n'imari mu gihe cy'ukwezi, hakoreshwa amasaha abiri buri cyumweru.

    Nyuma buri shuri rihitamo abanyeshuri batatu barihagararira, bagahabwa ikibazo kimwe, nyuma hagatoranywa mo ibigo 10 byitwaye neza bizahatanira kwegukana irushanwa.

    Aba banyeshuri bose habawe umukoro wo kwifashisha ubumenyi bahawe, mu gushaka uburyo umuryango wo muri Musanze winjiza ibihumbi 50 Frw ku kwezi, wava mu bukene.

    Ishuri rya Agahozo Shalom Youth Village, ryahisemo ko igisubizo cyabo kigomba gushingira mu mwihariko w'Akarere ka Musanze.

    Bahisemo umushinga w'ishoramari uyu muryango wakora ujyanye n'uwo abakerarugendo bakisangamo aho bagaragaje ko umugore w'umuryango yatangira kwiga gukora imitako, guhindura ubuhinzi bagakora ubw'ibirayi, banagaragaza uko hakorwa ishoramari mu burezi bw'abana n'ubuzima.

    Ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo hasozwaga iri rushanwa, Ibyishaka Dorcas wiga mu wa gatanu muri ASYV, akaba akurikirana amasomo ajyanye n'Ubugenge, Ubutabire n'ibinyabuzima [PCB], yavuze ko kwegukana irushanwa nk'iri bibahaye isomo.

    Ati 'Abanyeshuri ntituba dufite amafaranga ariko turi mu nzira zo kuyakorera. Niba uyu munsi narabonye amahirwe yo kwiga imikoreshereze y'amafaranga iboneye, cya gihe nikigera cyo kuyakorera no kuyakoresha nzamenya uko mbyitwaramo.'

    'Aya mafaranga natsindiye nzakomeza nyizigamire ntangire gutekereza kuyakoresha nsoje amasomo, kuko icyo gihe azaba yarazanye indi nyungu ndebe ko nakoramo ikintu kizima.'

    Bakurikiwe na bagenzi babo batatu biga muri Hope Haven Christian School, begukanye igihembo cy'ibihumbi 450Frw, aho buri wese azahabwa ibihumbi 150 Frw.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, iri rushanwa rizaba ryanyuzemo abanyeshuri benshi ndetse n'abaturage basanzwe batangiye kurinyuramo hagamijwe kubongerera ubumenyi muri uru rwego.

    Ati 'Bimwe mu bihembo harimo kubafungurira konti zo kwizigamira n'icyo bizigamira, tukabinjiza mu byo bize. Hari n'abifuza gukomeza imishinga yabo mu mafaranga babonye na ho tukabafasha.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, yavuze ko bahisemo gushyigikira iri rushanwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakiri bato, hagambiriwe ko batangira kumenyera urwego rw'imari hakiri kare.

    Ati 'Ni igikorwa dushaka gukomeza kuko n'umwaka utaza tuzongera. Ndashishikariza urubyiruko ni bumva iri rushanwa ryaje mu ishuri ryabo kuryitabira, icyo twifuza ni uko iyi gahunda yagezwa mu mashuri menshi yo mu Rwanda.'

    'Ibi ni nko kurema amatsiko ajyanye n'iby'imari ku munyeshuri, uko agenda akura ushobora gusanga anahisemo gukora mu rwego rw'imari agatanga umusanzu kandi nibyo natwe tuba twifuza.'

    Usibye abanyeshuri begukanye iri rushanwa, ku mwanya wa mbere n'uwa kabiri, buri munyeshuri waryitabiriye yagenewe ishimwe ry'ibihumbi 50Frw, agomba kujya kuri konti ye yo kwizigamira muri Banki ya Kigali nko gutoza abakiri bato umuco wo kuzigama.

    Ibi ni na ko bizagenda ku begukanye ibihembo nyamukuru, aho bazaba bemerewe kubikuza aya mafaranga nyuma y'umwaka, akazaba yarugutseho 10,3%.

    BK Foundation, ni kimwe mu bigo bigize BK Group Plc, aho ibindi ari Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance, na BK Tech house.

    Cyatangiye ibikorwa mu 2023, aho kibanda cyane ku gukora ibikorwa bitagamije inyungu ahubwo iterambere muri rusange. Mu myaka ibiri ishize, kimaze gukoresha asaga miliyari 2 Frw mu bikorwa by'ubugiraneza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, yavuze ko bahisemo gushyigikira iri rushanwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakiri bato, hagambiriwe ko batangira kumenyera urwego rw'imari hakiri kare

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, iri rushanwa rizaba ryanyuzemo abanyeshuri benshi ndetse n'abaturage basanzwe batangiye kurinyuramo

    Abanyeshuri bo muri Agahozo Youth Village Shalom, begukanye ibihumbi 900 Frw

    Abanyeshuri bo muri Hope Haven Christian School, begukanye igihembo cy'ibihumbi 450Frw, aho buri wese azahabwa ibihumbi 150 Frw

    Abanyeshuri bo muri Agahozo Youth Village Shalom, ubwo bari bari gusobanura umushinga wabo

    Ubwo hasozwaga iri rushanwa habaye umwanya wo w’ibiganiro aho abanyeshuri babazaga ibibazo bafite

    Abanyeshuri bo kuri Hope Haven Christian School basobanura umushinga wabo

    Ibi birori byabereye kuri Norrsken House Kigali

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyeshuri-bo-muri-agahozo-shalom-begukanye-money-makeover

  • Rusizi: Hagiye kuzura ibagiro rya kijyambere rizaba rifite umwihariko mu karere – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko iryo bagiro rizatangira gukorerwamo bitarenze Ukuboza 2024.

    Iri bagiro riri mu murenge wa Giheke, ryatangiye kubakwa mu 2020. Byari biteganyijwe ko rizaba ryuzuye bitare 2022, ariko ntibyakunze bitewe n'uko ryatangiye kubakwa hakirimo icyorezo cya Covid-19 .

    Iri bagiro rizaba rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo 1100 ku munsi, arimo inka 300, ingurube 400, ihene 200 n'intama 200.

    Mu byo ryitezweho harimo kongera ubuziranenge bw'inyama mu Rwanda kuko kugeza ubu mu Ntara y'Iburengerazuba amabagiro yujuje ibisabwa ari abiri gusa arimo iryo mu Karere ka Rubavu n'iry'inkoko riri mu karere ka Rutsiro.

    Habiyambere Jean Pierre usanzwe ari umuyobozi w'ibagiro rya Rusizi akaba n'umwe mu bashoramari bari kubaka iri bagiro rya kijyambere, yabwiye IGIHE ko muri Afurika y'Iburasirazuba ahandi hari ibagiro nk'iryo rigiye kuzura, ari muri Kenya.

    Ati 'Umwihariko waryo ni uko rifite ubushobozi bwo kubaga amatungo menshi, no gutunganya inyama zayo zikavamo sosiso n'ibindi, mu gihe andi mabagiro icyo akora ari ukubaga gusa'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu n'iterambere, Habimana Alfred, yavuze ko ari ishema ku Rwanda kuzuza ibagiro nk'iryo.

    Ati 'Imirimo irakomeje igeze kuri 97%, harimo gukorwa imbuga hanze, imbere imashini bamaze kuzishyiramo'.

    Mu gice kigenewe kubaga ingurube ari nacyo cyatangiye kubakwa nyuma, naho ibikoresho byose byamaze kugeramo.

    Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko iri bagiro ariryo rizaba ribaga inyama ku buryo bwizewe, bagasaba abaturage n'aborozi kurigana.

    Mu mirimo ikiri gukorwa harimo no kubaka ibiraro amatungo azajya ashyirwamo mbere yo kubagwa, ndetse no gutegura ahazajya hashyirwa imyanda.

    Biteganyijwe ko iri bagiro rizuzura rifite agaciro ka miliyari 4Frw.

    Ibagiro ry’amatungo ryujuje ubuziranenge rigomba kuba ryubakishije amakaro ku buryo inyama ntaho zihurira n’irange

    Imashini za mbere zamaze kugera muri iri bagiro

    Iri bagiro rizuzura ritwaye miliyari 4 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hagiye-kuzura-ibagiro-rya-kijyambere-rizaba-rifite-umwihariko-mu-karere

  • Abahinzi n'aborozi barasaba ko mu bwishingizi hongerwamo gushinganisha umusaruro – #rwanda #RwOT

    Yadufashije Alphonsine utuye mu Murenge wa Mwogo, yavuze ko ibigo bishinzwe ubwishingizi bibaha amasezerano yo kubishingira gusa ku gishoro baba bashoyemo, ariko ko nta na kimwe kiratangiza uburyo bwo kubishingira ku musaruro ngo ari naho umuhinzi abakeneye cyane.

    Yagize ati 'Hari abantu bahuye n'ibiza barwaje abandi bagira ikibazo cy'umwuzure wasangaga umuntu bamugenera nka 15 000 Frw abandi 20 000 Frw. Hari nk'umurima wari buzeremo nk'ibihumbi 800 Frw, icyo gihe hari ubwo baguha ibihumbi 40 Frw kuko babaze ku gishoro uba warashyizemo, rero tugize amahirwe bakajya batwishingira kuri wa musaruro twari buzabone akaba ariyo mafaranga baduha bakatwishyura za toni ebyiri byadufasha cyane.'

    Rwamunyana François uhinga mu gishanga cya Rurambi giherereye mu Karere ka Bugesera, yavuze ko habonetse uburyo bushya bwatuma bashinganisha umusaruro byabafasha cyane.

    Ati ' Nk'ubu nk'iyo bakuba gatatu tugashinganisha umusaruro wacu, twabyemera kuko tumaze igihe duhomba bajya kutwishyura bakatwishyura igishoro tuba twarashyizemo gusa, rero noneho tugize igihombo bakatwishyura inyungu nta muntu wabyanga rwose kuko n'ubundi igishoro tuba twarashyizemo tuba tugitegerejeho inyungu.'

    Mutesi Uwase Hadidja wororera inkoko zitera amagi mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yazishyize mu bwishingizi kugira ngo nizigira ikibazo azabashe kubona uko ubwishingizi bumufasha.

    Yavuze ko inkoko ze zateraga amagi 1080 ku munsi ariko ziza kurwara zigera ku magi 280 ku munsi.

    Ati ' Babaye batwishingiye ku musaruro byaba ari byiza cyane kuruta no gupfa kuko umusaruro muke nibyo duhura nabyo cyane kuruta ibindi byose. Nk'iyo inkoko zarwaye zishobora gutera 20% by'umusaruro zabonaga rero badufashije tugashinganisha umusaruro byatubera byiza cyane.'

    Umuyobozi wa gahunda y'ubwishingizi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Joseph Ntezimana Museruka, yavuze ko iki cyifuzo bacyakiriye kandi ko mu minsi ya vuba abahinzi n'aborozi bazabona igisubizo cyiza.

    Ati 'Icyifuzo twaracyakiriye kandi birimo gukorwaho mu gihe cya vuba abahinzi bazaba bashobora kubona ubwishingizi bw'umusaruro. Ubwishingizi bw'umusaruro bivuze ko uruhare rw'abahinzi ndetse na nkunganire ya Leta ingana na 40% bizazamuka.'

    Museruka yakomeje avuga ko ku ruhare rwa Leta ngo ubushobozi burahari buhagije kuko Leta yashoyemo agera kuri miliyoni 25 z'Amadolari.

    Tekana Urishingiwe muhinzi-mworozi ni gahunda igamije gufasha abahinzi n'aborozi, Leta ifatanya n'ibigo by'ubwishingizi aho yishyura 40% abahinzi n'aborozi bakishyura 60% by'ubwishingizi.

    Amatungo ari muri gahunda harimo inka z'umukamo n'ibimasa kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka umunani, ingurube y'ukwezi kumwe kuzamura, inkoko zimaze guhera ku minsi 14 ndetse n'amafi. Ku buhinzi harimo umuceri, ibigori by'imbuto n'ibigori biribwa, ibirayi by'imbuto n'ibiribwa, soya, ibishyimbo, imyumbati, imiteja ndetse n'urusenda.

    Ku bihingwa ubwishingizi burangirana n'igihembwe cy'ihinga mu gihe ku matungo ubwishingizi bumara umwaka, uretse ku nkoko z'inyama bushobora kumara igihe umworozi azazimarana, ku mafi naho ubwishingizi bumara amezi umunani. Kuri ubu miliyari zirenga 4 Frw yishyuwe abahinzi bahuye n'ibiza

    Mutesi Uwase Hadidja avuga ko ubwishingizi ku musaruro byabafasha cyane

    Abahinga umuceri bavuga ko bifuza ko mu bwishingizi hongerwamo icyiciro cyo kwishingira umusaruro bazabona kuko byabafasha cyane

    Yadufashije Alphonsine yasabye ko bajya bahabwa ubwishingizi bw'umusaruro bazabona


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-n-aborozi-barasaba-ko-mu-bwishingizi-hongerwamo-gushinganisha

  • Urumogi mu bitemewe byatahuwe muri gereza eshanu zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza agenga amagereza mu Rwanda ateganya ko hakorwa isaka ku bantu bose binjira n'abasohoka kugira ngo harebwe niba nta kintu kitemewe yinjiranye cyangwa asohokanye muri gereza.

    Itegeko rigenga RCS ryo mu 2022 riteganya ko umukozi w'umwuga wa RCS afite ububasha bwo 'gusaka mu igororero no gusaka umuntu wese winjira cyangwa usohoka mu igororero.'

    Isaka risanzwe ku bantu binjiye muri gereza ritangirira ku muryango abacungagereza basaka akantu ku kandi, uwinjiye yageramo imbere na ho abagororwa bashinzwe umutekano bakongera gusuzuma neza niba nta wibeshye mu gusaka.

    Ingingo ya 21 y'iri tegeko itegeka ko 'Mbere y'uko umuntu yinjira mu igororero, harebwa ibintu bye bwite afite bitemewe kwinjiranwa bikabarurwa bigashyirwa mu nyandiko. Umuntu ufunzwe n'umuyobozi w'igororero bagashyira umukono cyangwa igikumwe kuri iyo nyandiko.'

    Ibintu biba bishobora kubikwa aho ni nka telefone abantu baba barafatanywe, indangamuntu, amafaranga n'ibindi bikoresho bikenerwa buri munsi umuntu ufunzwe atemerewe.

    Igika cya kabiri cy'iyi ngingo giteganya ko ubuyobozi bw'igororero bugena ahantu habikwa ibintu bitemewe kwinjizwa mu igororero, ibidashobora kubikwa bigasubizwa umuryango w'umuntu ufunzwe cyangwa bikabikwa n'ubuyobozi bw'igororero mu gihe nta muryango afite.

    Mu isaka rusange ryabaye ku wa 16 Ugushyingo 2024 mu magororero atanu ya RCS hagamijwe gusohoramo ibitemewe byose byaba birimo, hafatiwemo ibirimo urumogi.

    Amagororero yasatswe ni Rwamagana, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Bugesera.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya RCS buvuga ko 'mu gusaka, ibitemewe byabonetse muri ayo magororero harimo urumogi, telefone, inzoga z'inkorano, packmaya (imisemburo), ibyuma by'ibicurano n'ibindi.'

    Umusemburo wifashishwa mu gukora inzoga z'inkorano, ndetse abazenga baba bagamije kuzigurisha bagenzi babo imbere muri gereza, na ho telefone zigakoreshwa mu guhamagara mu buryo butemewe burimo n'ubutekamutwe.

    Gusa ufatanywe urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bishobora kuba impamvu ituma ashyikirizwa ubuganzacyaha agakorerwa ikindi kirego kijyanye n'ibiyobyabwenge yafatanywe.

    Gereza ya Muhanga ni imwe mu zasanzwemo urumogi mu isaka ryakozwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urumogi-rwatahuwe-muri-gereza-eshanu-zo-mu-rwanda

  • Hari umurongo utarengwa- Perezida Kagame ku bagishaka gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy'Inkera y'Imihigo ya Unity Club Intwararumuri isoza ihuriro rya 17 ry'uwo muryango.

    Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe tugezemo bidakwiye ko hari umuntu uzira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize.

    Ati 'Ubu muri 2024 muri uku kwezi turimo, umuntu akazira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize, tukicara tukabyemera tukabifata nk'aho ariko bigomba kugenda?'

    'Ntabwo ari ko bigomba kugenda muri ba bandi bafite ubushake, bafite ubushobozi n'uburakari bwo kuvuga ngo ibyatubayeho mu mateka ntibizasubire. Ntabwo bikwiriye na busa.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko n'abagica mu rihumye inzego zitandukanye bakagira uruhare muri ibyo bikorwa ko batazabura guhanwa.

    Ati 'Abo banyura mu myanya y'intoki kubera ko igihugu cyiyubaka, gihendahenda, gishaka ko umuntu wese yumva kikanagerageza kugorora ariya mateka yacu, abantu bakanyura mu myanya y'intoki bakagirira nabi abantu bigaruka mu mateka, burya iminsi ni mbarwa.'

    Perezida Kagame yakomoje kandi ku bahawe imbabazi bari bakurikiranyweho ibyaha birimo n'ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakongera kubyijandikamo.

    Ati 'Hari n'abandi mureba muri abo bandi bidegembya, n'abo twababariye twavanye aho bari bari bafunzwe bafungiwe ibyaha nk'ibyo, ugahendahenda ngo urebe ko umuntu yakongera kuba muzima cyangwa n'abe, abo akorana nabo n'iki yarangiza we akabisubiramo.'

    Yagaragaje ko igiteye impunge usanga benshi muri bogezwa n'abantu bo hanze y'Igihugu babashima ko ari ibitangaza cyangwa ngo barwanira demokarasi.

    Yashimangiye ko bigiye kongera guhagurukirwa ababigiramo uruhare bose bakabibazwa, abagira inama yo kubireka mu maguru mashya.

    Ati 'Kandi ubwo iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe hazima arumva. Ubu ni inama njya ariko ushaka arayumva ushaka ntayumva. Ku kibazo cy'ubuzima bw'igihugu cyacu n'Abanyarwanda n'aho tugeze n'aho dushaka kujya. Ibyo bifite aho bigarukira.'

    Ubwo hatangizwaga Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda birimo kwigisha irondabwoko, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, imbuga nkoranyambaga zabaye imiyoboro y'imvugo zo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusebanya, irondabwoko n'ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

    Yagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagikorerwa ihohoterwa kandi usanga ababigiramo uruhare ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.

    Yagaragaje ko iyo hasuzumwe imiterere y'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifitanye isano na yo byakurikiranywe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, mu minsi yo kwibuka hagati ya 2020-2024, byagabanutseho 14%.

    Yakomeje ati 'Ntibivuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacitse, iriho ndetse no mu bato uyisangamo, ariko kugabanukaho 14% mu myaka ine ni igipimo gitanga icyizere cy'ejo hazaza heza h'imibanire y'Abanyarwanda.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari umurongo ntarengwa ku bantu bakirangwa n'ibikorwa by'irondabwoko n'ubugizi bwa nabi

    Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe tugezemo bidakwiye ko hari umuntu uzira icyo ari cyo

    Perezida Kagame yasabye buri wese gutanga umusanzu we, kugira ngo u Rwanda rukomeze kubaho neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaburiye-abagishaka-guhungabanya-ubumwe-bw-abanyarwanda